Blog

  • Kirehe: ibigo by'amashuri 39 bidafite umuriro na 58 bidafite amazi byahawe icyizere – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024 ubwo hatangizwaga umwiherero w'iminsi ibiri wahurije hamwe abafite aho bahuriye n'uburezi bo muri aka Karere barimo abahagarariye uburezi ku mirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge, abayobozi b'ibigo by'amashuri byose ndetse n'abafatanyabikorwa mu burezi.

    Yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bari kugerageza kugikemura mu buryo bwihuse, yavuze ko bihaye imyaka ibiri yo kuba bagejeje umuriro mu tugari twose, yavuze ko kandi kuri ubu aho amashanyarazi atari yagera baba bifashishije imirasire y'izuba.

    Ati 'Turacyafute umubare w'ibigo bitagerwaho n'amashanyarazi, mu mushinga turimo gukorana na REG uzatangira mu mpera z'uyu mwaka ni uko tugeza nibura amashanyarazi mu tugari twose, iyo tuyagejejeyo tubanza kuyageza ku bigo nderabuzima n'amashuri rero ni ikibazo twumva ko u myaka ibiri tuzaba twagikemuye.'

    Ku kijyanye n'amazi ho yavuze ko kuri ubu bari gutanga ibigega by'amazi ku mashuri atari yagerwaho n'amazi mu gihe hari umushinga bafatanyije na WASAC uzageza amazi ku baturage benshi.

    Ni mu gihe abayobozi b'ibyo bigo bifite icyo kibazo bari bagaragaje uburyo bidindiza imyigire y'abana, basaba ko babigezwaho kugira ngo bibafashe mu kuzamura imitsindire.

    Muri aka Karere hagaragajwe ko hari ibigo by'amashuri 134, muri byo ibigo 76 bigerwaho n'amazi meza mu gihe ibigo 96 ari byo bigerwaho n'umuriro w'amashanyarazi. Ibi bivuze ko ibigo 39 bidafite umuriro w'amashanyarazi naho ibigo 58 bidafite amazi.

    Abayisenga Emelyne uyobora ikigo cy'amashuri cya GS Kankobwa giherereye mu Murenge wa Mpanga, yavuze ko ikigo ayobora nta mashanyarazi gifite, avuga ko kutagira umuriro bidindiza byinshi kuri iki kigo atanga urugero ngo nk'iyo ugize ikibazo urugi rugacika kurusudira bigorana cyane.

    Ati 'Ikindi iyo tugiye kwigisha ikoranabuhanga abanyeshuri usanga nta muriro. Mu gihe cyo gufotora ibizamini kuko dukoresha imirasire y'izuba, hari igihe imvura igwa nko mu gihe cyo mu kwa Kane, kujya gufotora ibizamini bikagorana tugategereza ko izuba riva tukabona gufotora, izo zose ni imbogamizi kuburyo tubonye umuriro byatworohereza.'

    Pasiteri Mbonyumugenzi Olivier uyobora ikigo cya GS Irama giherereye mu Murenge wa Gahara, yavuze ko ikibazo cy'amazi kibakomereye cyane ngo kuko ngo gituma nibura batanga ibihumbi 12 Frw byo kugura amazi buri munsi.

    Ati 'Bigira ingaruka cyane cyane ku banyeshuri bacu tuyoboye, ni ukuvuga ngo babyuka bajya gushaka ayo mazi bigatuma bakererwa ku mashuri. Ku kijyanye n'ukuntu tubona amazi ku ishuri ni ukuvuga ngo twabanje kuvomesha amazi bakayazana ku magare kugira ngo tubone amazi dutekesha ariko ikibazo gihari ijerekani isigaye ihagaze 300 Frw wagereranya n'amajerekani 40 dukoresha ku munsi ugasanga ni ibihumbi 12 Frw ku munsi.'

    Mbonyumugenzi yari yagaragaje ko ahandi ibibazo by'amazi bigaragara ari mu gukora isuku y'amashuri kuko usanga bayatuma abanyeshuri rimwe na rimwe ntibayazane neza, agasaba Akarere kubafasha bakagerwaho n'amazi meza.

    Muri iyi nama nyunguranabitekerezo yiga ku burezi, haganiriwemo byinshi bigamije kubuteza imbere muri ako karere

    Abayobora ibigo by’amashuri bitaragerwamo n’umuriro w’amashanyarazi bahawe icyizere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-ibigo-by-amashuri-39-bidafite-umuriro-na-58-bidafite-amazi-byahawe

  • Hagaragajwe ibyuho mu nyubako ku bijyanye no kwirinda ibiza mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe 2023 MINEMA, ibifashijwemo n'abafatanyabikorwa bayo yateguye gahunda y'ibigenderwaho mu kwita, kwirinda no kugabanya ingaruka z'ibiza bikozwe n'inzego zitandukanye mu gihugu.

    Nyuma ishingiye kuri iyo gahunda yari yatunganyijwe, muri Kanama 2023 iyi minisiteri yakoze igenzura rijyanye no kureba aho ibigo bigeze mu kubaka ubushobozi bubifasha guhangana n'ibiza.

    Byakozwe mu nzego icyenda z'iterambere no mu byiciro 10 by'ibikorwaremezo bihurirwaho n'abaturage batandukanye, ibiro 1557 byo mu bigo byigenga n'ibya leta, n'ibindi bikorwaremezo nk'amashuri, ibitaro, insengero n'ibindi.

    Bimwe mu byuho iyi raporo igaragaza birimo ibikoresho bidahahagije byo kurwanya inkongi, imirindankuba ikiri mike, uburyo bwo gufata amazi budahahagije, uburyo bwo kugenzura umutekano na bwo butaranozwa mu buryo bwifuzwa no kutagira ubwishingizi.

    Ibindi byuho bihari ni ibijyanye n'uko installation z'amashanyarazi zikozwe mu buryo nkene no kutagira inkuta zo kurinda ahantu habugenewe.

    Habonywe kandi ibisenge by'inyubako bidafashe neza, uburyo hafi ya ntabwo bwo guteganyiriza ibiza biba bishobora kuba byakwangiriza ahantu n'amatsinda adahagije ashobora gufasha abantu mu bihe by'amage.

    Muri iyi raporo ya MINEMA hagaragajwe ko inyubako z'amagororero yo mu gihugu ari zo zujuje hafi y'ibyo gahunda yo kwirinda ibiza (Disaster Risk Reduction: DRR) isaba, aho zigerageza ku rugero rwa 78%.

    Ibikorwaremezo byo mu nganda nk'inyubako n'ibindi, bifite ubushobozi bwo kwirinda ibyo biza ku rugero rwa 57%.

    Raporo ya MINEMA igaragaza ko inganda ziri mu byanya zashyiriweho mu bice bitandukanye by'igihugu, zo zubahiriza ibisabwa cyane ko zose mbere y'uko zitangira ibikorwa zihabwa impushya zo gukora, ibitandukanye n'izibarizwa ahitaruye.

    Ni mu gihe ibigo byagenewe gucumbikira abantu, inzu zabyo zifite ubwo bushobozi mu ibiza ku rugero rwa 41%, raporo ikagaragaza ko utubari na za restaurents ari byo byihariye umubare munini mu kutubahiriza amabwiriza.

    Amasoko n'inyubako zagenewe ubucuruzi byagaragaye ko byihariye 32%, bikagaragazwa ko izi nyubako zagenewe gucururizwamo inyinshi zidafite uburyo bwo kugabanya ibyateza ibibazo biturutse ku biza.

    Ishingiye ku byiciro by'ibigo bihuriramo abantu benshi MINEMA yasanze ko ibiro abakozi bakoreramo bigerageza kubahiriza ibisabwa na DRR ku rugero rwa 35%, iby'imirenge n'utugari bikaba ari byo byiganje mu kutayubahiriza.

    Mu bikorwaremezo by'amashuri hasanzwe ko bifite ubwo bushozi bwo kwirinda ibiza ku rugero rwa 44% bitewe no kutagira ibikoresho bishobora gufasha ababikoresha, kumva batekanye, nk'ibizimya inkongi n'ibindi.

    Ni mu gihe kwa muganga ho hafite ubwo bushobozi ku rugero rwa 44%, icyakora MINEMA ikagaragaza ko ibitaro bikuru n'iby'uturere bifite ubushobozi bwo hejuru ugereranyije n'amavuriro n'ibigo nderabuzima.

    Inzu zifashishwa mu gusenga zo MINEMA yasanze zifite ubwo bushobozi ku rugero rwa 41%, icyakora hakagaragazwa ko izubakwa muri iyi minsi, zifite ubwo bushobozi kurenza, izishaje zubatswe kera ari zo zishyira ubuzima bw'abazisengeramo mu kaga.

    Sitasiyo za lisansi n'ibindi bikomoka kuri peteroli n'ububiko bwa gaz butandukanye bufite ubushobozi bungana na 65% bwo kwirinda ibiza, ariko MINEMA ikagaragaza ko umubare ugaragara w'ibyo bikorwaremezo utubahiriza amabwiriza ya DRR.

    Ibikorwaremezo bya siporo n'imyindagaduro byo bigerageza kugira ubwo bushobozi ku rugero rwa 45%, nabwo hakagaragazwa ko ibibuga n'izindi nyubako za siporo zidahuza n'ingamba DRR.

    Mu buryo butomoye mu igenzura ryakorewe ku biro 1557 hagaragaye ko mu biro bigera kuri 650 bingana na 42% ari byo bidafite imirindankuba iby'utugari byihariye 61% iby'umurenge bikiharira 26%.

    Ibiro 1362 ntibifite intabaza zijyanye n'inkongi ishobora kubifata, ibigera kuri 405 bingana na 25% by'ibyagenzuwe ntibifite uburyo bwo gufata amazi y'imvura, ibigera ku 1090 bingana na 70% nta bwishingizi bifite.

    Ikindi MINEMA yagaragaje ni uko muri ibyo biro yagenzuye ibingana na 1134 byihariye 73% by'ibyagenzuwe byose, nta dukoresho tuzwi nka 'fire hydrant' dushobora kwifashishwa ha handi umuntu uri kuzimya inkongi ashobora gucomekaho itiyo akabona amazi yo kwifashisha.

    Ikindi kandi hasanzwe ko ibyinshi muri ibyo biro hasanzwemo ko nta 'kizimyamoto' zihagije bifite n'ibizifite inyinshi ntizikora neza cyangwa se zataye agaciro.

    Ikindi giteye inkeke ni uko muri ibyo biro byose ibigera ku 1102 bingana na 71% bidafite ishami rishinnzwe kwita ku bintu mu gihe cy'amage, ibigera ku 1220 bingana na 78% ntibifite camera z'umutekano, 1090 byihariye 70% ntibifite ibikoresho by'ubutabazi bw'ibanze.

    MINEMA yabonye kandi ko ibyumba byagenewe gufasha abakozi n'abandi bari muri ibyo biro gucika mu bihe by'amage, ibigo bimwe byabinduye ibikoni, ibindi birafunga, ibindi bigirwa ububiko bw'ibikoresho.

    Iyi minisiteri igaragaza ko ibi bigo bitagira amabwiriza ajyanye n'uko abakozi bashobora kwitwara mu gihe bahuye n'ibiza runaka, ni ukuvuga ngo ntibigeze batozwa na busa ku bijyanye no ko bakwiyitaho cyangwa bakwita kuri bagenzi babo.

    Inyubako zo mu magororero yo mu Rwanda zashimiwe kuba zubahiriza ibisabwa ngo zigire ubushobozi bwo kwirinda ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iz-amagororero-ni-zo-zigerageza-minema-yagaragaje-ibyuho-biri-mu-nyubako-zo-mu

  • Abarenga ibihumbi bitanu barwaye amaso bagiye kuvurwa n'Ingabo z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abavurwa ni abafite uburwayi bw'amaso by'umwihariko abarwaye ishaza biganjemo abarengeje imyaka 50 y'amavuko.

    Ni igikorwa cyatangirijwe ku bitaro by'Akarere bya Rutongo biherereye mu Karere ka Rulindo kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024.

    Ibikorwa byo gusuzuma ubwo burwayi byatangiye ku wa 26 Mata kugeza ku wa 2 Gicurasi 2024, hibandwa ku bafite hejuru y'imyaka 50 bafite ibibazo by'amaso.

    Ni ibikorwa bikomeje gukorwa hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Nanjye nirebere ibyiza u Rwanda rwagezeho mu myaka 30'.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko Minisiteri iri gukorana n'Ishami ry'Ubuvuzi mu Ngabo z'u Rwanda mu kureba ko ibyo bikorewa byajya bikomeza gukorwa aho gukorwa by'igihe gito.

    Yakomeje ati 'Turashaka abafatanyabikorwa kugira ngo bashyigikire kandi bakomeze iki gikorwa, bafashe abaganga bose kubigira ibyabo no kugabanya umubare w'abantu bategereza kubagwa cyangwa inzobere mu gihe cyo gusurwa gusa. Turifuza kugera kuri buri umwe aho mutuye nk'uko twabikoze uyu mwaka.'

    Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z'Ubuvuzi mu Gisirikare cy'u Rwanda, Maj Gen Dr Ephrem Rurangwa, yagaragaje ko kuri ubu abakozi bari gusanga abarwayi aho batuye no ku bigo nderabuzima.

    Yakomeje ati 'Mbere twakoreraga mu bitaro bya Gisirikare by'u Rwanda ariko ubu twaguriye serivisi zacu ku bigo nderabuzima n'imidugudu. Dukwiye kwishimira ko abarwayi batazongera gukenera kujya i Kigali bashaka guhura natwe.'

    RDF yatangiye ubukangurambaga bujyanye no kwita ku maso mu rwego rwo kurwanya ubuhumyi mu 2002 itangirana inzobere eshatu mu buvuzi bw'amaso ariko kuri ubu Ishami ry'Ubuvuzi mu ngabo z'u Rwanda ryaragutse kuko rimaza kugira inzobere 28 mu buvuzi bw'amaso hirya no hino mu gihugu.

    Biteganyijwe ko uyu mwaka ibikorwa by'ingabo mu baturage bizarangwa no kubaka inzu 31, kubaka amarerero 15, ibiraro 13, ubwato bune, gutanga amatungo 800, ibikorwa by'ubuvuzi, ingo 327 zizagezwaho amazi n'amashanyarazi no kubaka ibikorwaremezo bitandukanye.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko hifuzwa ko ibikorwa nk’ibyo byakomeza

    Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Gisirikare cy’u Rwanda, Maj Gen Dr Ephrem Rurangwa yashimye ko bari gusanga abaturage aho batuye no ku bigo Nderabuzima

    Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abaturage

    Mbere yo kuvurwa babanzaga kuganirizwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-bitanu-barwaye-amaso-bagiye-kuvurwa-n-ingabo-z-u-rwanda

  • Abari baraburanye n'imiryango yabo basaga ibihumbi 20 bamaze guhuzwa nayo kuva mu 1994 – #rwanda #RwOT

    Iyi mibare kandi igaragaza ko mu mwaka wa 2023 wonyine abaturage 88 bahujwe n'imiryango yabo bari baratandukanye, barimo abana 67 bongeye guhuzwa n'ababo mu Rwanda, abandi bakaba abo mu bihugu by'abaturanyi.

    Iyi mibare yamuritswe kuri uyu wa Kane ku wa 16 Gicurasi 2024, ubwo Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge, ICRC na Rwandan Red Cross Society bari bahurije hamwe abo mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, itumanaho n'itangazamakuru mu mujyo wo gushyira umucyo ku bikorwa binyuranye by'izi mpande zombi zose ziharanira kurengera abaturage.

    Umuyobozi ushinze guhuza no gushakisha abatandukanye n'ababo muri ICRC, Kamana Uzziel, yavuze ko bagira uburyo bunyuranye bwo guhuza abatandukanye burimo kwifashisha itangazamakuru mu gusakaza ubutumwa.

    Aganira na IGIHE yagize Ati 'Abanyarwanda benshi bari bari muri RD Congo nyuma nko kuva mu Ugushyingo 1996 inkambi muri Congo zarasenywe ku butegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila, icyo gihe abana benshi batandukanye n'ababyeyi kuko kwari uguhunguka kw'ikivunge.'

    Kamana, yavuze ko hari bamwe baje mu Rwanda icyo gihe abandi bari bafite ibyo bishinjaga cyangwa bafite ubwoba bo bagannye za Tingi-Tingi bakomeza za Kisangani, nyuma haba n'abinjira Congo Brazzaville abandi bajya Centrafrique no muri Angola.

    Ati 'N'umwaka ushize hari abana batatu twahuje na nyirakuru wabo nyuma y'uko bavukiye muri Angola gusa ababyeyi babo barashakaniye muri RD Congo aho kugira ngo batahe mu 1997 bajya muri Angola bagwayo kubera impamvu tutamenye, abana baba imfubyi. Ubundi duhuza cyane cyane abari munsi y'imyaka 18.'

    Kamana, yavuze ko ICRC, mu 2021 yafashije abaturage 80 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kongera gusubirana n'imiryango yabo, ubwo Ikirunga cya Nyiragongo giherereye i Goma cyari cyongeye kuruka.

    Ati 'Abana benshi bahungiye mu Rwanda ababyeyi babo baguma muri Congo, nabo tugerageza kubahuza, abandi bake bari Abanyarwanda kuko no muri Rubavu mu Mujyi wa Gisenyi, habaye imitingito igatuma benshi batatana.'
    Abaturage bahujwe n'ababo mu 2023 bari mu byiciro bitatu birimo icyiciro cy'abajyanywe muri RD Congo, icy'abajyanywe mu Burundi hakaba n'Abanyarwanda bamwe bari bari mu Burundi no muri RD Congo bongeye guhuzwa n'imiryango yabo mu Rwanda.

    Mu 2023 ICRC, yafashije impunzi n'abashakaga ubuhunzi gutumanaho n'imiryango yabo hifashishijwe telefoni inshuro zisaga ibihumbi 31, ndetse ifasha mu gutambutsa ubutumwa 2,701 kuri bamwe bukubiyemo amakuru y'imiryango yabo.

    Mu bindi bikorwa iyi Komite yakoze harimo gufasha abantu 11, 879 mu bikorwa ybo gufasha imibiri yabo kongera gukora neza nyuma y'imvune, uburwayi, cyangwa kubagwa, abandi 443 bafite ubumuga bahabwa ibikoresho bitandukanye birimo amagare banakifashisha mu mikino nka basketball n'ibindi byifashishwa muri ruhago y'abafite ubumuga.

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yagaragaje ko Croix Rouge ari umufasha wa Leta mu bikorwa by'ubutabazi

    Umuyobozi ushinze guhuza no gushakisha abatandukanye n'ababo muri ICRC, Kamana Uziel, yavuze ko bagira uburyo bunyuranye bwo guhuza abatandukanye burimo kwifashisha itangazamakuru mu gusakaza ubutumwa

    Abo mu nzego zinyuranye bari bitabiriye iyi gvahunda

    Umuvugizi wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, ni umwe mu batanze ibitekerezo

    Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abari-baraburanye-n-imiryango-yabo-basaga-ibihumbi-20-bamaze-guhuzwa-nayo-kuva

  • Nyagatare: Abaturiye imipaka barasaba kwegerezwa udukoresho twifashishwa mu kwipima Virusi itera Sida – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe ubwo muri uyu Murenge haberaga ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwirinda Virusi itera Sida, buri gukorwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda itewe inkunga na Abbott.

    Bamwe mu rubyiruko rwo muri uyu Murenge uhana imbibi n'igihugu cya Uganda bavuze ko bakigorwa no kubona ibikoresho bibafasha mu kwirinda Virusi itera Sida birimo udukingirizo duhenze ndetse n'udukoresho tubafasha kwipima iki cyorezo batarindiriye kujya kwa muganga.

    Mvukiyehe Pierre ukorera akazi k'ubufundi mu Murenge wa Matimba avuga ko 'teste' ntazo azi ndetse atari yabona uko ikoreshwa ngo ibe yamufasha kwipima Virusi itera Sida atarindiriye kujya kwa muganga.

    Yagize ati 'Ntabwo nzi utwo dukoresho bakoresha bipima Virusi itera Sida, nk'ubu batutwegereje byadufasha kwisuzuma tukamenya uko duhagaze kuko kujya kwa muganga ugiye kwisuzumisha bikunze kugora benshi kuko bifata umwanya munini cyane cyane nka hano Nyagatare kuko usanga ikigo nderabuzima kiri kure cyane.'

    Manirakiza Yves utuye mu Kagari ka Nyabwishongwezi mu Murenge wa Matimba, yavuze ko bitoroshye kubona utwo dukoresho two kwipima Virusi itera Sida ngo n'umuntu utubonye usanga duhenze cyane kuburyo kutwigondera bigoye.

    Ati 'Icyo twasaba Leta ni uko batwegereza teste kandi zikagura amafaranga buri wese yakwigondera, ubu biragoye cyane pe ariko baramutse bagabanyije ibiciro nta muntu wapfa gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye atabanje gupima uwo bagiye kuyikorana, byatuma ubwandu bushya bugabanuka cyane.'

    Niringiyimana Daniel we yagize ati 'Teste hano zirahenze muri Pharmacy, ntabwo zikunze kuhaboneka niyo zihabonetse usanga twe abaturage tutazigondera mbere, ubuyobozi nibushake uko igiciro cyamanuka kandi banazitwegereze bizadufasha kwirinda Sida.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko babanje gusobanurira abaturage uko ubu buryo bushya bwo kwipima bukora kugira ngo buri wese abanze amenye kubukoresha, yizeza abaturage ko buri mu byabafasha kumenya uko bahagaze.

    Ati 'Nka hano barimo barigishwa uko zikoreshwa ni bishya ari nayo mpamvu tuba twavuze ngo tubihuze n'uko abaturage bagombaga kuza hano ari benshi tunazane urubyiruko baze bamenye ubwo buryo bwo kuzikoresha.'

    Ora Quick HIV self testing ni uburyo bushya bwo kwipima Virusi itera Sida wowe ubwawe, ukoresha agakoresho kabugenewe ukagacisha mu kanwa ku ishinya kakajyaho amacandwe, iyo ugakuyemo ukanyuza mu gacupa karimo umuti usa n'amazi ubundi ugategereza igisubizo mu minota 20.

    Iyo uri muzima hazamo akarongo kamwe naho iyo wanduye Virusi itera Sida hazamo uturongo tubiri. Buri kamwe gakoreshwa inshuro imwe gusa, kuri ubu kamwe kagura 3000 Frw muri za Pharmacy.

    Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba barasaba ko inzego z'ubuzima zabegereza udukoresho twifashishwa n'umuntu ku giti cye mu kwipima Virusi itera Sida

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko babanje gusobanurira abaturage uko ubu buryo bushya bwo kwipima bukora

    Ibi byagaragajwe ubwo muri uyu Murenge haberaga ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwirinda Virusi itera Sida


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abaturiye-imipaka-barasaba-kwegerezwa-udukoresho-twifashishwa-mu

  • Mu Bwongereza hatangiye gahunda yo gukuraho ikoranabuhanga rya VAR mu mikino ya shampiyona y’umwaka utaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Bwongereza byemejwe ko nyuma y'iyi season hazakorwa amatora yo kwemeza niba ikoranabuhanga rya VAR rizakomeza gukoreshwa muri iyi shampiyona y'umupira w'amaguru(English Prime league).

    Ku ikubitoro VAR yabanje kwamaganwa n'amakipe atandukanye, gusa ikazahita ihagarikwa mu gihe cyose yakamaganwa n'amakipe 14 muri 20 agize iyi shampiyona.

    Amatora yo kugumishaho cyangwa agakuraho VAR, ateganyijwe tariki 6 Kamena uyu mwaka.

    Source : https://yegob.rw/mu-bwongereza-hatangiye-gahunda-yo-gukuraho-ikoranabuhanga-rya-var-mu-mikino-ya-shampiyona-yumwaka-utaha/

  • Agira ubushake ariko ntabasha gutera akabariro! Umusore aratabaza nyuma yaho agiye kwisiramuza birangira abazwe nabi bimugiraho ingaruka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Bicamumpaka Jean wo mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka ho mu kagari ka Gitaraga arasaba ubuvugizi nyuma yaho agiye kwisiramuza kwa muganga, maze bamubaga nabi birangira ubugabo bwe butongeye guhaguruka.

    Byabaye mu mwaka wa 2012, ubwo Jean yajyaga kwisiramuza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, maze basoje ku mubaga, abura imbaraga zimuhagurutsa abaganga bamubwira ko amaraso adatembera neza mu gitsina, bigatuma agira ubushake bwo gutera akabariro ariko ikanga kweguka.

    Muri 2023, Bicamumpaka Jean yandikiye Minisitiri y'ubuzima maze bamufasha kujya kwivuza mu Buhinde, gusa agezeyo bamubwira azasubirayo nyuma y'amazi 3.

    Amezi 3 ashize, Jean ntiyafashijwe gusubirayo, none arasaba ubuvugizi doreko byabaye afite imyaka 28 ubwo yari amaze gufata irembo, uwo mukobwa yahise amwanga.

     

     

    Source : https://yegob.rw/agira-ubushake-ariko-ntabasha-gutera-akabariro-umusore-aratabaza-nyuma-yaho-agiye-kwisiramuza-birangira-abazwe-nabi-bimugiraho-ingaruka/

  • Dj Brianne na Djihad bari gukorwaho iperereza… – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda, ko batangiye gukora iperereza kuri Brianne na Djihad kuva mu cyumweru gishize. Ati 'Nibyo! Iperereza ryatangiye mu cyumweru gishize.'

    Isoko z'amakuru zivuga ko mu minshi ishize hari umugabo uba hanze y'u Rwanda watandukanye n'umukunzi we ubarizwa i Kigali, mu gushaka kumwihimuraho asaba ubufasha Brianne na Djihad kugirango basakaze amafoto ye, ku mbuga nkoranyambaga z'abo nka bamwe mu bantu bakurikirwa cyane.

    Bisa n'aho igihe cyageze umugabo akitekerezaho, asaba Brianne na Djihad kudasakaza y'amafoto yari yabahaye y'umukobwa batandukanye.

    Brianne na Djihad barabyanze, ahubwo basaba uriya mugabo kubaha amafaranga nk'ingurane, ndetse amakuru avuga ko amafaranga ya mbere yari yamaze kuyabaha.

    'Gukangisha gusakaza amafoto y'urukozasoni' ni kimwe mu byaha biri kwigaragaza cyane muri iki gihe! Ndetse, ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi batandatu bakurikiranywehi gusakaza amafoto n’amashusho by’urukozasoni.

    Bamwe muri bo Dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha! Abatawe muri yombi ni Mukamana Francine w'imyaka 24, akaba akoresha shene ya YouTube izwi nka Fanny TV 250 na Iradukunda Themistocles uzwi nka T. Bless w'imyaka 27, akagira shene ya YouTube izwi nka Kigali Magazine.

    Hafunzwe kandi Gasore Pacifique uzwi nka 'Yaka Mwana' w'imyaka 38, Uwase Natasha w'imyaka 20, Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju w'imyaka 20 ndetse na Mugwaneza Christian w'imyaka 26, akaba afata amashusho anyuzwa kuri za shene ya YouTube. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, avuga ko muri iki gihe hari kwaduka cyane icyaha cyo ‘gukangisha gushyira amafoto y’ubwambure bw’umuntu cyangwa se asambana akagira ibyo amutegeka’.

    Mu mategeko byitwa ‘gukangisha gusebanya’ cyangwa se ‘Blackmail’. Abandi babizi nka 'Sextortion' aha hakoreshwa amafoto y’umuntu yambaye ubusa cyangwa se asambana, agakangishwa ko ashyirwa hanze mu gihe atemeye ibyo asabwa.

    Dr. Murangira Thierry avuga ko iki cyaha cyinganje cyane mu rubyiruko ariko ‘bigenda bigaragara no mu bakuze. Ati “Ni ugufatirana umuntu mu ntege nke ukumukangisha kumusebya bashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa cyangwa se asambana. Impamvu mvuga asambana ntabwo ibyo bintu biba hagati y’abantu bashakanye, biba hagati y’abantu nyine badafitanye isezerano, basambana.”

    Dr. Murangira yavuze ko hari igihe umwe afata icyemezo cyo gusakaza amafoto n’amashusho ya mugenzi we agamije kumwihimuraho cyangwa se akabikora agamije kugira icyo amusaba cyane cyane amafaranga.

    Dr. Murangira yavuze ko ibi ari bimwe mu byaha bakira muri RIB, kandi imibare igenda izamuka. Yavuze ko mu myaka itanu ishize (kuva mu 2019 kugeza mu 2023) bamaze kwakira ibirego/Dosiye 46.

    Mu 2019 bakiriye ibirego 3, mu 2020 bakiriye ibirego 8, mu 2021 bakiriye ibirego 12, mu 2022 bakiriye ibirego 8 naho mu 2023 15. Ati “Ibyo byose ni ibijyanye n’amafoto (Ibyaha). Ni ukuvuga ngo ni wa muntu wakundanaga na Kanaka akajya amukangisha ibyo ngibyo.”

    Ubyitwaramo gute iyo ukangishijwe amafoto y’ubwambure?

    Dr. Murangira yavuze ko ikosa rya mbere ari ukwemera ibyo wategetswe n’umuntu ugusaba kumuha amafaranga cyangwa se kongera gusubirana nawe kugirango adasakaza amafoto n’amashusho byawe.

    Avuga ko igihe bigenze uko utagomba kwemera ibyo agutegeka. Ati “Niba ari amafaranga agusabye ntuyamuhaye. Niba agusabye ngo wongera umwoherereze andi mafoto ntubyemere.”

    Akomeza avuga ko irindi kosa rikorwa n’abantu benshi, ari uko bagaragaza ko batewe impungenge kandi bahangayikishijwe nuko amafoto yabo ashobora kujya hanze. Ati “Ibyo ngibyo ntugomba kubimwereka.”

    Yavuze ko udakwiriye kwicira urubanza, kuko bituma ‘udatekereza cyane’. Avuga ko buri wese akwiye kwibuka ko ari ugukorerwa icyaha cyo gusebanya, akibuka ko arengana, kandi akibuka ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruhari.

    Dr. Murangira yavuze ko abagenzacyaha ba RIB barahiriye kurinda ibanga, bityo ntawe ukwiriye kudatanga ikirego yumva ko ibye bizamenyakana.

    Yavuze ko hari abanga gutanga ikirego kuri RIB, ugasanga bahisemo gukomeza gutanga amafaranga kugirango amafoto n’amashusho byabo bitajya hanze. Avuga ko hari abatanze ibihumbi 20 by’amadorali kugirango amafoto yabo atajya hanze.

    Dr. Murangira yavuze ko ibi byaha bihanwa hagati y’imyaka 1 n’imyaka 5, ndetse hakiyongeraho n’amande ari hagati ya Miliyoni 1 na Miliyoni 2 Frw.

    Ingingo ya 129 ivuga ko gukangisha gusebanya ni igikorwa cyo gusaba umuntu umukono ku nyandiko, ukwemera cyangwa uguhakana inshingano, ugutangaza ibanga, uguhabwa amafaranga, inyandiko mvunjwafaranga cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose hakoreshejwe gukangisha uwo muntu cyangwa undi muntu ikangwa rye ryagira ingaruka ku wakorewe icyaha, kumurega, gutangaza cyangwa kumuvugaho ibintu bishobora kumutesha agaciro cyangwa icyubahiro, byaba ari ukuri cyangwa se atari ukuri.

    Umuntu wese ukangisha gusebanya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

    Iyo uwakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

    RIB yatangaje ko kuva mu cyumweru gishize yatangiye gukora iperereza kuri Dj Brianne na Djihad 

    Djihad asanzwe ari umunyamakuru wa Isibo TV, ariko azwi cyane mu biganiro atambutsa ku muyoboro wa Youtube 

    Dj Brianne ari mu bakobwa bavanga imiziki bagezweho muri iki gihe, asanzwe ari n’umunyamakuru wa Isibo Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143020/dj-brianne-na-djihad-bari-gukorwaho-iperereza-na-rib-143020.html

  • Abakandida bigenga 8 basabye kwiyamamariza ku… – #rwanda #RwOT

    Iki kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko itoye itegeko ririmo ingingo ikomatanya amatora ya Perezida n'ay'Abadepite, azatwara Miliyari 8 Frw.

    Ni ubwa mbere aya matora agiye kuba ahujwe, yaba aya  Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite. Manda ya Perezida wa Repubulika wa Repubulika yarahindutse, iva ku mwanya irindwi igera ku myaka itanu.

    Oda Gasinzigwa avuga ko kugeza ubu mu cyiciro cy’abifuza kuba abakandida mu Inteko Ishinga Amategeko bamaze kwakira hafi 41, ni mu gihe abifuza kwicara mu ntebe y’Umukuru w’Igihugu ari umunani (8).

    Gasinzigwa yavuze ko igikorwa cyo kwakira kandidatire gikomeje, ariko kandi hari abahabwa impapuro bakazisubizayo. Ati “Icyo navuga hari abo duha impapuro nyuma y’igihe hakagira abazigarura, bavuga bati twebwe tubihagaritse kubera impamvu z’abo baragiharitse, hari abamaze kuzigarura kubera impamvu zabo.”

    Yavuze ko impapuro zihabwa abashaka guhatanira Umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abashaka kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ziba ziriho ibirango bya Komisiyo y’Amatora ku buryo abazihawe biborohera igihe bashaka kwegera abaturage. Gasinzigwa yavuze ko atahita atangaza amazina y’abashaka kwiyamamaza kuko igikorwa kikigikomeza.

    Yasabye abashaka kuba abakandida kwitwararika mu gihe bashaka ko abaturage babashyigikira, kuko hari ababashukisha amafaranga kandi biteweme. 

    Ati 'Iyo ugiye gusaba umukono icyo biba bivuze ni uko umwegera, ukamusobanurira, ukareba ko ari kuri lisiti y'itora, ni ikiganiro cy'umuntu n'undi kandi twizera ko twabisobanuye bihagije, twizeye ko bizagenda neza.'

    Tariki 14 Nyakanga 2024, amatora azabera muri Diaspora, naho tariki 15 Nyakanga 2024 amatora azaba imbere mu gihugu naho tariki 17 Nyakanga 2024 hazaba amatora y’ibyiciro byihariye.

    Tariki 14 na 15 Nyakanga 2024 hazatorwa aba Depite 53, ariko biteganyijwe ko hazatorwa Abadepite 80 bagomba kujya mu Inteko Ishinga Amategeko.

    Nk’uko amategeko abiteganya, abandi 27 basigaye bazatorwa bavuye mu byiciro byihariye, bazatorwa n’inteko itora.

    Kugeza ubu hari gutegurwa Liste y’Itora izashingirwaho mu gihe cyo gutora. NEC isaba buri wese kwikosoza kuri Liste y’itora kugirango amenye aho azatorera.

    Buri mwaka, Liste y’itora iravugururwa mu rwego rwo kwakira abagejeje imyaka 18 y’amavuko yo gutora.

    Komisiyo y’Amatora (NEC) ivuga ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, batangira kwakira Kandidatire z’abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no ku mwanya w’Abadepite.

    Umuyobozi w’iyi komisiyo, Oda Gasinzigwa avuga ko abasaga hafi Miliyoni 2 z’urubyiruko bagiye gutora bwa mbere. Ati “Ni ibintu byiza kandi dukomeza gukangurira urubyiruko, kwitabira ibikorwa by’amatora, biyongera ku rundi kuko muzi ko mu Rwanda umubare munini dufite ari urubyiruko.”

    Yavuze ko ingengo y’imari ya Miliyari 8 Frw bazakoresha mu gutegura no gushyira mu bikorwa aya matora yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda. 

    Muri buri cyumba cy’itora hazaba harimo amasandu abiri. Isanduku y’umweru ifite n’umufuniko w’umweru izashyirwamo impapuro zatoreweho Perezida n’aho isanduku y’umweru ifite umufuniko w’umukara izatorerwaho abadepite.

    Hari kandi impapuro z’itora zizaba ziri mu mabara atandukanye; hari urupapuro rw’ibara ry’umweru imbere n’inyuma ruzatorerwaho Perezida wa Repubulika, hari kandi urupapuro rwa kaki inyuma ruzatoterwaho Abadepite.

    Amatariki y’ingenzi muri gahunda y’amatora ateganyijwe

    -Tariki 17-30 Gicurasi 2024: Kwakira Kandidatire.

    -Tariki 14 Kamena 2024: Gutangaza Kandidatire zemejwe burundu.

    -Tariki 22 Kamena-13 Nyakanga 2024: Kwiyamamaza kw’abakandida

    -Tariki 29 Kamena 2024: Gutangaza Lisiti y’itora ntakuka.

    -Tariki 14 Nyakanga 2024: Amatora ku Bnyarwanda baba mu mahanga.

    -Tariki 15 Nyakanga 2024: Amatora ya Perezida wa Repubulika n’y’abadepite 53

    baturuka mu mitwe ya Politiki cyangwa mu bakandida bigenga imbere mu gihugu.

    -Tariki 16 Nyakanga 2024: Amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

    -Bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024: Gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora

    -Bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024: Gutangaza burundu ibyavuye mu matora.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa yatangaje ko abakandida bigenga umunani basabye guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024
     

    Komiseri ushinzwe amategeko yavuze ko uwataye indangamuntu cyangwa se uwafashe indi akaba atarabasha kwiyimura kuri Lisiti y'itora akoresha *169#


    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Munyaneza Charles yavuze ko bakorana n'inzego zitandukanye mu kugera ku ntego za Komisiyo y'Amatora

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143023/abakandida-bigenga-8-basabye-kwiyamamariza-kuba-perezida-41-basaba-kwinjira-mu-inteko-143023.html

  • Abagera kuri Miliyoni 2 bagiye gutora bwa mb… – #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko Miliyoni icyenda n’ibihumbi Magana atanu (9.500.000) bafite imyaka 18 kuzamura bari kuri Lisiti y’itora. Kandi hafi 90% bamaze kwikosokoza kuri Lisiti y’Itora bitegura kuzagira uruhare muri aya matora Abanyarwanda bafata nk’ubukwe.

    Amatora agiye kuba ku nshuro ya Kane kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa. Imibare igaragaza ko amatora azakorerwa kuri site z’itora 2,441 zifite ibyumba by’itora 17,400 mu gihugu hose.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yagaragaje ko bishimiye kuba hari urubyiruko rugera kuri Miliyoni 2 rugiye gutora ku nshuro ya mbere.

    Ati “Ni ibintu byiza kandi dukomeza gukangurira urubyiruko kwitabira  ibikorwa by’amatora, biyongera ku rundi kuko muzi ko mu Rwanda umubare munini dufite ari urubyiruko.”

    Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Gasinzigwa yavuze ko igihugu gifite urubyiruko kiba gifite ubuzima, bityo bishimishije kubona umubare wabo wariyongereye, bakaba bazagira uruhare muri aya matora agiye kuba ku nshuro ya kane.

    Yabwiye urubyiruko kugira uruhare mu matora, kandi ntibirangirire mu gutora gusa, kuko bashobora no kwiyamamaza. Ati “Icyo twabakangurira rero ni uko batumva ko ibikorwa by’amatora ari iby’abantu bakuze gusa, ahubwo ari ibyabo kuko igihugu ari icyabo, uyu munsi n’ejo bundi.'

    Yavuze ko bafite icyizere ku rubyiruko bashingiye ku kuba bari mu mirimo myinshi muri iki gihe, kandi bakora neza. Ati ‘Turifuza y’uko rero bakomeza gutora no gutorwa, kuko ntabwo bajya mu gutora gusa  n’abifuza gutorwa muri ibyo biciro bitandukanye, baba babifitiye uburenganzira.”

     Mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu 2017, hatoye abaturage Miliyoni 6,897,76.

    Mu matora y’Abadepite yabaye mu 2018, hatoye abaturage Miliyoni 7, 172, 612. Mu matora y’abayobozi b’inzego zibanze mu 2021, hatoye abaturage Miliyoni 8,130,46. Ni mu gihe abazatora kuri iyi nshuro biteganyijwe ko ari Miliyoni 9,500,000.

    Ufashe imibare y’abazatora muri uyu mwaka ugakuramo abatoye mu 2018 (9,500,000- 7,172,612) ubona ko mu mibare habayeho ubwiyongere bw’abarenga Miliyoni 2 ari nabo bashya bazatora birangana na Miliyoni 2,327,388.

    Ukoze isesengura mu mibare, bigaragaza ko buri mwaka umubare w’abatora wiyongeraho abari hagati y’ibihimbu 200 n’ibihumbi 500. Akenshi ni urubyiruko baba bagejeje imyaka yo gutora.

    Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora Umukuru w'Igihugu n'Abadepite barenga ibihumbi 53 bavuye ku bihumbi 20 bariho mu matora aheruka yo mu 2017.

    Mu ijambo risoza umwaka wa 2023 ryatambutse kuri Televiziyo Rwanda saa mbili z'ijoro, ku wa 31 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yinjiza Abanyarwanda mu 2024, yavuzemo ko uyu mwaka udasanzwe ku rubyiruko, abasaba kuzagena ahazaza h'Igihugu binyuze mu matora azaba muri Nyakanga 2024.

    Ati 'Ni umwaka w'ingenzi ku gihugu cyacu. Twizeye ko tuzumva amajwi menshi y'abakiri bato mu kugena ahazaza h'igihugu.' 

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yasabye urubyiruko kuzagira uruhare mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143027/abagera-kuri-miliyoni-2-bagiye-gutora-bwa-mbere-mu-rwanda-143027.html