Blog

  • Paul Kagame yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika – #rwanda #RwOT

    Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa ku biro bya Komisiyo y'Amatora mu Kiyovu.

    Perezida Kagame yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars.

    Umukuru w'Igihugu yasabwe icyemezo gitanzwe na FPR Inkotanyi kigaragaza ko yamutanzeho umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika. Yasabwe kandi icyemezo cy'uko afite ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko n'icyemezo cy'uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.

    Mu bindi yasabwe harimo icyemezo cy'uko yagaragaje umutungo we; byose yabitanze muri kopi ebyiri imwe isigara muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora indi iterwamo kashe kuri buri rupapuro arayisubirana.

    Perezida Kagame nta cyangombwa na kimwe atigeze ashyikiriza Komisiyo y'Amatora.

    NEC iherutse gutangaza ko abifuza kuba abakandida bigenga nabo biyongereye kuko kuri ubu hamaze kwakirwa abashaka kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'Igihugu umunani n'abashaka kwiyamamaza ku mwanya w'umudepite 41.

    Kuri ubu bose bari gushaka imikono aho kandidatire zabo zatangiye kwakirwa kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024, kugira ngo hasuzumwe ko zujuje ibisabwa.

    Uwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n'inkiko uburenganzira mbonezamubano n'ubwa Politiki.

    Asabwa kuba afite nibura imyaka 35 y'amavuko, agomba kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire n'aho ku badepite basabwa imyaka 21 y'amavuko no kuba ufite ubwenegihugu.

    NEC itangaza ko kuva tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024, hateganyijwe kwakira kandidatire z'abakandida, ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

    Biteganyijwe ko kandi ku 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y'itora ntakuka, ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

    Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y'Abadepite 24 b'abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n'umudepite umwe uhagarariye abafi¬te ubumuga.

    Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by'agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe bitarenze 27 Nyakanga hagomba kuba hatangajwe burundu ibyavuye mu matora.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/paul-kagame-yatanze-kandidatire-ku-mwanya-wa-perezida-wa-repubulika

  • Bagomba kubikorera- NEC yakuriye inzira ku mu… – #rwanda #RwOT

    Kiriya gihe Safi Madiba yari yujuje imyaka umunani ari mu muziki. Yumvikanisha ko ijwi rye, ibikorwa bye n'ibindi bizamufasha akaba intumwa ya rubanda.

    Uyu mugabo wakuriye mu Itorero ry'Abadivantisiti, yavugaga ko yakuze yiyumvamo kuzaba ijwi ry'abandi, bityo anyuze mu Inteko Ishinga Amategeko, ibitekerezo bye byagirira akamaro benshi, kandi umuziki ukagera ku rwego rwiza.

    Umuziki/ubuhanzi uri mu ntwaro zifashishijwe mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ndetse ukomeje gutera imbere mu Rwanda. Ibi bituma hari abifuza ko abahanzi baramutse bahagarariwe mu Nteko byarushaho kuzamura Muzika Nyarwanda ku rwego Mpuzamahanga.

    Abavuga ibi bashingira ku kuba mu bindi bindi bihugu abahanzi bahagarariwe mu Nteko. Mu Ukwakira 2020, umujyanama wa Diamond Platnumz, Shaban Hamisi Taletale [Babu Tale], n'umuhanzi Hamis Mwinjuma wamenyekanye nka Mwana Fa, batorewe kuba abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania.

    Babu Tale yatowe ahagarariye agace ka Morogoro y'Amajyepfo ku itike y'ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi). Ni mu gihe Mwana Fa we yatowe ahagarariye agace ka Muheza.

    Mwafa FA yatsinze aya matora n'amajwi 47,578 ahigitse Yosepher Komba wo mu ishyaka Chadema wagize amajwi 12,034. Muri Kanama 2020 ni bwo Mwana FA yemejwe mu bakandiga 10, 367 bahataniraga kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania y'abantu 264.

    Professor Jay usanzwe ari umwanditsi w'indirimbo yari yiyamamaje ku itike y'ishyaka Chama cha Demokrasia na Maendeleo (Chadema), aho yatsinzwe na Denis Lazaro wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM).

    Professor Jay yagize amajwi 17, 375 mu gihe mugenzi we wegukenya itsinzi Lazaro yagize amajwi y'abamutoye 31, 411. Professor Jay w'imyaka 46 amenyekanye mu ndirimbo nka 'Nikusaidiaje' na ‘Starehe’ yari amaze imyaka itanu ari umwe mu ba Depite muri Tanzania.

    Hakenewe gutorwa uhagarariye abahanzi mu Inteko Ishinga Amategeko?

    Mu Kuboza 2022, Muyoboke Alex yabwiye InyaRwanda ko igihe kigeze kugira ngo hatorwe umuntu uhagarariye Inganda Ndangamuco mu Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, kuko byafasha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe abahanzi bahura nabyo no kubafasha kwigeza ku iterambere.

    Yavuze ibi nyuma y'uko tariki 12 Ukuboza 2022, Inteko Rusange y’Imitwe yombi yatoye Abadepite b'u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w’Afurika y'Iburasirazuba. Mu batowe harimo umudepite uhagarariye urubyiruko, uhagarariye abagore, uhagaragariye abafite ubumuga n'abandi.

    Mu bagerwaho n'ingaruka nziza mu myidagaduro haramutse hatowe uhagarariye abanyempano mu Nteko; harimo abahanzi ubwabo, abacuranzi, abatunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho, aba Dj, abanditsi b'indirimbo, ababyinnyi, abashinzwe kureberera inyungu z'abahanzi, abakora ibijyanye n'amajwi n'abandi.

    Muyoboke avuga ko nubwo bimenze gutya ariko ahora yibaza impamvu umuziki w'u Rwanda udahabwa agaciro nk'izindi nganda zose. Ashingiye ku byo abona n'ibyo azi, imikino irashyigikirwa cyane. Yewe n'igihe cyo kwishimira ibyo bagezeho hifashishwa umuhanzi akabasusurutsa.


    Muyoboke Alex yasabye ko hashyirwaho uhagarariye inganda Ndangamuco mu Inteko Ishinga Amategeko

    Muyoboke avuga ko mu bindi bihugu byateye imbere mu muziki usanga mu Inteko Ishinga Amategeko uhagarariye Inganda Ndangamuco. Ati 'Iwacu habura iki?'

    Yibaza niba ibi byose bidakorwa kubera ko wenda umuhanzi nyarwanda adashoboye. Ariko kandi akibaza impamvu abo bireba badashyira imbaraga mu kureshya abashoramari mu inganda ndangamuco.

    Ati 'Kubera iki niba dufite uhagarariye abafite ubumuga, tukagira uhagarariye urubyiruko mu Nteko…Ibyo byose ni ukubera iki tutagira uhagararira umuziki?  Ntabwo ubona ko ari uruganda rukenewe, rukeneye amaboko, rukeneye ingufu. Kubera y'uko ibyo bintu byose uko tubivuga tubikenera mu buzima bwa buri munsi.'

    Muyoboke avuga ko hari ibibazo byinshi abahanzi bafite bitabasha kubonerwa umuti, kuko badafite kivugira. Ati 'Uru ruganda rukenewe kumvwa. Rukeneye gushyigikirwa […] Niba Inteko ishyiraho amategeko arengera ibi ni ibi, kubera iki hatajyaho amategeko ahamye arengera ibihangano mu by'ubwenge agashyirwa mu bikorwa. Ko ari cyo kizakuza uruganda.'


    Mu 2017, Safi Madiba yatangaje ko ashaka kwiyamamariza kuba Intumwa ya Rubanda

    Bagomba kubikorera!

    Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Perezida wa Komisiyo y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yavuze ko buri munyarwanda wese yemerewe kwiyamamaza ku mwanya ashaka mu gihe yujuje ibisabwa.

    Avuga ko ntawe ukwiriye guhatanira kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ‘kubera ko gusa ari umuhanzi. Ati “Yajyamo kubera ko yujuje ibisabwa, yajyamo kubera ko hari abamushyigikiye, kubera ko hari icyo azageza Abanyarwanda.”

    Yavuze ko abahanzi badahejwe mu guhatanira kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ariko kandi bagomba kubikorera. Ati “Ntibahejwe! Ariko kandi bagomba kubikorera.”

    Umuhanzi atowe mu nteko yafasha iki abari mu Nganda Ndangamuco mu Rwanda?

    Muyoboke avuga ko igihe abahanzi bagira ubahagararira mu Nteko 'yatuvugira'. Ati 'Ntabwo ari ugukemura ibibazo byose. Yatuvugira. Twaba tubonye umuyobozi w'ibibazo dufite. Kuko bazabimenya ari benshi.'

    Yavuze ko mu busanzwe umudepite mu Nteko aba ahagarariye abaturage, bityo n'uwo muntu watorwa yaba ahagarariye abahanzi, akajya avuga ibibazo bafite.

    Uyu mugabo avuga igihe bidakunze ko hatorwa uhagarariye abahanzi mu Nteko, hakenewe 'urwego rukomeye rushyizweho na Leta rureberera uruganda ndangamuco'.

    Avuga ko atari Minisiteri gusa ikwiye guhabwa izi nshingano, kuko abahanzi basiragizwa iyo bashaka kugira icyo bakora. Ati 'Dukeneye umuntu utwumva mu byo dukora. Dukeneye 'support' iva muri Leta ishyiraho umurongo ngenderwaho w'uru ruganda kugira ngo rukomere nk'izindi zose uko zimeze.'

    Muyoboke avuga ko mu gihe u Rwanda rukiri mu nzira y'amajyambere, inzego nyinshi ziyubaka, bityo Inganda Ndangamuco zikwiye kubakwa ntizisigazwe inyuma.

    Yavuze ko kimwe mu bintu byasigaye inyuma ari inganda ndangamuco mu Rwanda. Ati 'Uru ruganda ruracyari inyuma. Kubera y'uko ntidufite uwo tubwira. Hagiyeho inzego zishinzwe abahanzi ariko zikora iki? Zifasha iki? Umuhanzi niba atumiwe ngo ajye kuririmbira ba runaka ugasanga yabuze Visa, nta n'ahandi byanabaye uretse mu Rwanda biba.'

    Muyoboke avuga ko nta muntu Minisiteri yakiye Visa ngo abure uko agenda 'ariko umuhanzi arirwariza'.

    Perezida wa Komisiyo y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yavuze ko buri munyarwanda yemerewe kwiyamamaza igihe yujuje ibisabwa, bityo n'umuhanzi yemerewe guhatanira kwinjira mu Inteko mu gihe afite abamushyigikiye

    Babu Tale umujyanama w’umuhanzi Diamond yabaye Depite mu gace ka Morogoro


    Umuhanzi Mwana Fa uri mu bagezweho muri Tanzania yabaye Depite ugaragariye agace ka Muheza


    Professor Jay wari umaze imyaka itanu mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yayisimbuwemo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143033/bagomba-kubikorera-nec-yakuriye-inzira-ku-murima-abahanzi-basaba-guhagararirwa-mu-inteko-143033.html

  • FERWAFA ikomeje gukikira ibyaha bya Bekeni na… – #rwanda #RwOT

    Hashize amezi asaga abiri Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe imyitwarire, ihannye Bizimana Abdou bakunze kwita Beneki usanzwe ari umuyobozi wa Tekinike mu ikipe ya Etincelles FC. Bekeni yari yararezwe muri FERWAFA ku cyaha cyo kubangamira ubusugire bw’umubiri wa Nsengiyumva Abubakar usanzwe ari Team Manager wa Marine FC.

    Iki cyaha cyabaye tariki ya 17 Mutarama 2024, kibera mu Karere ka Rubavu ku mukino ikipe y’abato ya Marine FC yari yahuyemo na Etincelles FC.  Muri uyu mukino, havutsemo amakimbirane kuko ikipe ya Marine FC yasabye abakinnyi bayo ko bava mu kibuga kubera ko batakina nta bantu bashinzwe umutekano bahari.

    Nsengiyumva Abubakar na Bizimana Abdou Bekeni bakomeje guterana amagambo, kugera begeranye. Muri uko guterana amagambo Bizimana Abdou yakubise umutwe Nsengiyumva Abubakar aramukomeretsa.

    Iyo urebye mu mategeko ya FERWAFA agenga imyitwarire irebana n' Ibyaha bibangamira ubusugire bw'umubiri ivuga ko 'Iyo uwakoze icyaha ari umuyobozi: a) Iyo umuyobozi wa FERWAFA, w'ishyirahamwe cyangwa ikipe ahungabanyije ubusugire bw'umubiri cyangwa ubuzima bw'umuntu, cyangwa agashotora umuntu atamukomerekeje, uwakoze ikosa ahanishwa gucibwa ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe gihwanye n'umwaka. Agomba kandi kwishyura ihazabu itarengeje 100.000Frw)

    Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe imyitwarire igendeye kuri iryo tegeko, yaje guterana ifata umwanzuro wo guhagarika Bizimana Abdou igihe kigera ku mwaka atari mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse agatanga izahabu y’amafaranga ibihumbi 100.000 by’Amanyarwanda.

    Nyuma y’iki kirego, haje kuvuka ikindi kirego cya Madame Ntagisanimana Saida usanzwe ari umutoza Mukuru wa AS Kigali y’abagore ndetse Rwaka Claude utoza Rayon Sports y’abagore.

    Iki kirego cyavugaga ko tariki 23 Mata 2024 ubwo ikipe ya Rayon Sports WFC yakinaga na AS Kigali WFC umukino urangiye, Umutoza Rwaka Claude yagiye gusuhuza Ntagisanimana Saida, Rwaka yamukoraho Ntagisanimana agahindukira amukubita urushyi mu itama.

    Saida umutoza wa AS Kigali WFC yahagaritswe umwaka mu mupira w’amaguru ariko bisa naho FERWAFA yabyirengagije 

    Komisiyo ishinzwe imyitwarire yaje gusuzuma iki kirego iza gufata umwanzuro w’uko Ntagisanimana Saida ahagarikwa mu bikorwa by’umupira w’amaguru byose mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka, ndetse agatanga izahabu y’amafaranga ibihumbi 100.000 by’Amanyarwanda.

    Ibi birego byose byaje gushyikirizwa FERWAFA, ariko FERWAFA irabibika ndetse isa naho yiteguye kutabishyira mungiro.

    Tariki 2 Gicurasi ubwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryateguraga ikiganiro n’itangazamakuru umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa yabajijwe ikibazo cy’impamvu batajya bashyira mu ngiro imyanzuro iba yarafashwe na Komisiyo y’imyitwarire, abisubiza muri aya magambo.

    Yagize ati “Ku bijyanye n’ibihano n’ibintu bigomba kwitonderwa cyane kuko ugomba kureba ko amategeko yose yubahirijwe. Hari abo Komisiyo yafatiye ibihano ariko urubanza mu gihe rutararangira umuntu warezwe aba akiri umwere.”

    Ubusanzwe akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA iyo kamaje gutanga ibihano by’ikirego kayishyikiza ubunyamabanga bwa FERWAFA nabwo bukayishyira hanze 

    Umunyamabanga wa FERWAFA ni we utanga imyanzuro. Ibi umunyamabanga yavuze bisa naho bihabanyeho gato, kuko Komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA niyo itumizaho abarebwa n’icyaha bakumva ibisobanuro bya buri ruhande, ubundi bagafata umwanzuro bagendeye kuri ayo makuru.

    Ntabwo ari ibi birego gusa byafatiwe imyanzuro FERWAFA ikabibika, kuko hari n’icyemezo cy’umuyobozi wa Rambura WFC wasinyiye umukinnyi binyuranyije n’amategeko akaza guhanwa umwaka ariko nabyo bikaba bitaragize icyo bitanga.

    Uko mbibona

    Niba umutoza nka Bizimana Abdou Bekeni agiye kuzuza amezi 3 ahanwe igihe kigera ku mwaka ariko akaba akiri mu mupira w’amaguru ibihano bye bitaratangira gukurikizwa, umutoza Ntagisanimana Saida nawe bikaba ari uko, mbona FERWAFA iba yaratinye ibi bihano bingana uku igasa naho ibicecetse ku buryo dushobora kubona abantu bahanwe mu mupira w’amaguru ariko ibihano byabo bitarashyizwe mu ngiro.

    Ikindi kandi umuntu yakwibaza ni ku budahangarwa ndetse n’igitinyiro cy’akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA, niba gashobora gutanga ibihano bigera 10 ariko ntihagire na kimwe FERWAFA ishyira mu ngiro, umuntu yabyita nk’urwego baringa.

    Amezi agiye kuba 3 Bekeni afatiwe ibihano ariko aracyari mu mupira w’amaguru nk’aho nta kintu cyabaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143043/ferwafa-ikomeje-gukikira-ibyaha-bya-bekeni-na-saida-bahagaritswe-muri-football-yu-rwanda-u-143043.html

  • Mugiraneza Jea Baptiste Migi yavuze ko bakoreshaga amarozi ariko ntibagire icyo bageraho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugiraneza Jea Baptiste 'Migi' umutoza wungurije mu ikipe ya Musanze FC,yemeye ko yakoresheje amarozi ubwo yari umukinnyi, ariko nta musaruro byatanze , avuga ko ari imyumvire ipfuye idakwiye no guhabwa agaciro , ndetse yemeza ko uburozi bwa mbere ari imyitozo n'ikinyabupfura.

    Bimwe mubyo yagiye avugwaho harimo no gukoresha amarozi, gusa we mu mvugo ze avuga ko nubwo ikipe ya KMC yo muri Tanzania ya yakoresheje ubwo ya yikiniraga , nta musaruro byabahaye.

    Mu magambo ye Migi yagize ati ' Nibyo Koko ibyo bintu mu mupira w'amaguru biravugwa cyane , ariko njyewe sinemeranya nabavuga ko byo bintu bigira akamaro kubiva mu mukino , njyewe nagize amahirwe yo gukina muri Shampiyona ya Tanzania, ni Shampiyona bivugwa cyane kandi babyemera cyane ,ariko aka kanya ukaba wakwibaza ngo ikipe y'igihugu ya Tanzania igera he ? nizo za Young na Simba ko zitaratwara ibikombe byo muri Africa ? , kandi wumva ko ari abantu bari hejuru cyane muri ibyo bintu' .

    Kuriwe yavuze ko ubwo yari mu ikipe ya KMC muri Tanzania, bakoreshaga amarozi ariko ntacyo byabamariye , Ati' Njyewe ntabwo mbyemera ,ibyo bintu ntabwo bibaho ,ntabwo nemeranya n'abavuga ko bikora kuko mfite ingero nyinshi ,nko muri Tanzania nakinnyeyo, hari amakipe amwe namwe yabikoreshaga , harimo na KMC nakiniraga ariko nta kintu na kimwe twagezeho , nta narimwe twigeze dutwara igikombe , numva yuko ni imyumvire ipfuye ntabwo ibyo bintu aribyo , nta nubwo bibaho njyewe simbyemera '

     

    Source : https://yegob.rw/mugiraneza-jea-baptiste-migi-yavuze-ko-bakoreshaga-amarozi-ariko-ntibagire-icyo-bageraho/

  • Kubura inota rimwe uba watsinzwe ! Hamenyekanye amanota bisaba kugirango utsindirire uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku bantu bazajya bakorera mu Busanza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize nibwo Polisi y'uRwanda yatangaje ko ubu hari ahantu hashyashya huzuye hagiye kujya hakorererwa ibizamini byo gushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga,  aho ntahandi ni mu Busanza.

    Abantu bamwe babishidikanyijeho bavuga ko aha hantu hashobora kuzaba hagoye kuruta ahandi bakoreraga, ariko abandi bakavuga ko hashobora kuzaborohera kurenza ahandi bakoreraga.

    Kuri ubu amakuru ahari avuga ko kugirango utsindire uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga wakoreye mu Busanza bigusaba gutsinda ikizamini ku manota 80%,  ndetse ko iyo wabuze rimwe uba wahiye. Ubwo iyo wagize 79% uba wahiye.

    Source : https://yegob.rw/kuba-inota-rimwe-uba-watsinzwe-hamenyekanye-amanota-bisaba-kugirango-utsindirire-uruhushya-rwo-gutwara-ibinyabiziga-ku-bantu-bazajya-bakorera-mu-busanza/

  • Amafoto agaragaza ikibuga k’indege kigiye kuzura mu Bugesera akomeje kwemeza benshi ko u Rwanda ruri ku rundi rwego batazigezaho -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imyaka iciyeho itari mike wumva ngo mu Bugesera hari kubakwa ikibuga k'indege, ndacyeka niba uri Umunyarwanda ntakunu waba utazi iyo nkuru.

    Nibyo koko ikibuga k'indege kigeze kure, ndetse uko cyubakwa umunsi ku wundi ni nako hasohoka amafoto atandukanye agaragaraza uko iki kibuga kizaba kimeze mu munsi kizaba cyasoje kubakwa.

    Ni amwe mu mafoto meza cyane akomeza kwereka amahanga ko u Rwanda rukomeje kugera ku rundi rwego. Reba Amafoto.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-agaragaza-ikibuga-kindege-kigiye-kuzura-mu-bugesera-akomeje-kwemeza-benshi-ko-u-rwanda-ruri-ku-rundi-rwegi-batazigezaho-amafoto/

  • Kamonyi: Umusore yagwiriwe n'ikirombe arapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ahagana saa Moya za mu gitondo ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024.

    Bamwe mu bo mu muryango we bavuga ko bamusize mu gitondo aryamye ndetse bashegeshwe n'urupfu rwe.

    Nyina yagize ati 'Mu gitondo twagiye guhinga umwana tumusize mu rugo ariko n'ubusanzwe yari asanzwe agenda hashize umwanya batubwira ko umwana aguye mu birombe. Na nijoro twari kumwe na mu gitondo nagiye guhinga musiga aryamye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, Mandela Innocent, yavuze ko 'Amakuru twayamenye mu gitondo Saa Moya zishyira Saa Mbiri tubibwirwa n'abayobozi n'abaturage ko uwo mwana yaguye mu kirombe ntiyapfa bamujyana kwa muganga ageze mu nzira ahita apfa.'

    Yavuze ko nyuma y'uko bahawe amakuru y'uko hari umuntu ujya ukorera muri iki kirombe bagiye kumukurikirana kugira ngo aryozwe ibyo aregwa n'abaturage.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umusore-yagwiriwe-n-ikirombe-arapfa

  • Gasogi United yasezereye abandi bakinnyi 4 #rwanda #RwOT

    Gasogi United yasezereye abandi bakinnyi bane ibamenyesha ko batazakomezanya umwaka w’imikino utaha baba barindwi imaze kwereka umuryango.

    Ni nyuma y’uko mu minsi ishize yari yashimiye Yao Henok ukomoka muri Côte d’Ivoire, Ngono Guy Herve ukomoka muri Cameroun ndetse na Mbirizi Eric ukomoka i Burundi.

    Mu ijoro ry’ejo ku wa Kane, yasezereye umwe mu bakinnyi bari barambye muri iyi kipe, Rugangazi Prosper ndetse na myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Robert Mugabe.

    Si aba gusa kuko yanatandukanye n’abakinnyi nka Niyitegeka Idrissa ukina mu kibuga hagati wayigezemo avuye muri Musanze FC. Yashimiye kandi umunyezamu Ntagisanayo Serge.

    Gasogi United ikaba irimo isezerera abakinnyi mu rwego rwo kureba uko yazongeramo abandi yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, ni mu gihe uwa 2023-24 utagenze neza kuko basoje ku mwanya wa 9.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yasezereye-abandi-bakinnyi-4

  • Tshisekedi yabaye iciro ry'imigani mu Burayi n'Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y'ububanyi n'amahanga #rwanda #RwOT

    Abakurikiranira hafi uko Perezida wa Kongo-Kinshasa, Félix Tshisekedi afatwa mu bihugu by'Uburayi n'Amerika, bemeza ko azwi nk'umwana muri politiki, kubera cyane cyane ihuzagurika rimuranga mu mibanire ye n'ibyo bihugu.

    Ntawe utazi ko kugirana umubano wihariye n'Uburusiya bivuze gutera umugongo ibihugu bishyigikiye Ukraine, nk'Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage, Ubutaliyani, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, n'ibindi bigize umuryango ushingiye ku bufatanye mu bya gisirikari, OTAN.

    Nubwo Tshisekedi ahora ategeye ibiganza Uburayi n'Amerika ngo bimugoboke mu bibazo by'ingutu afite, yarahindukiye asinyana amasezerano na Perezida Vladimir Putin, akubiyemo ko Uburusiya buzaha intwaro zigezweho n'imyitozo ikomeye igisirikari cya Kongo, cyane cyane mu ntambara gihanganyemo n'umutwe wa M23.

    Ibi kandi arabikora, yibwira ko Uburusiya bwibagiwe ko Tshisekedi ari umwe mu bashyigikiye umwanzuro w'akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, wamagana intambara Perezida Putin yagabye muri Ukraine.

    Kimwe n'abamubanjirije kandi, Tshisekedi akomeje gukatira Abashinwa itako ry'ubutware, dore ko Abashinwa basanganywe mu biganza igice kinini cyane cy'umutungo kamere wa Kongo. Ibyo nabyo ntibishimisha ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi, bisanzwe bihangayikishijwe n'uko Ubushinwa burushaho kugira ijambo rinini ku bukungu bw'Afrika.

    Icyateye Tshisekedi uko guhubuka nk'uko abasesengura politiki ye babisobanura, ngo yarakariye cyane Uburayi n'Amerika, nyuma y'uko byanze gushingira ku binyoma bye, ngo bifatire u Rwanda ibihano, dore ko amaze gukora ingendo zitabarika ajya gusabira uRwanda gucibwa umutwe.

    Ubusesenguzi bw'impuguke dusanga ku rubuga 'Politico. Cd', buvuga ko ikindi cyashenguye umutima Tshisekedi, ari amasezerano uRwanda rwagiranye n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi, arebana n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro.

    Tshisekedi abifashijwemo na bamwe mu bategetsi cyane cyane bo mu Bubiligi, barwanyije aya masezerano, bashingiye kuri ya ndirimbo yaharurutswe ngo 'uRwanda rucuruza amabuye rusahura muri Kongo', nyamara uwo muryango w'abanyaburayi ntiwabiha agaciro, kuko uzi neza ko uRwanda rwifitiye ibirombe byarwo bwite.

    Nk'uko 'Politico.cd' ikomeza ibisobanura, iyi politiki y'indimi nyinshi yatangiye kugwa nabi Tshisekedi. Urugero ni uko ngo yasabye kwakirwa muri 'White House'( perezidansi y'Amerika), ariko ngo amezi abaye menshi Perezida Joe Biden yaramwihireye.

    Abonye rero bitangiye kumubana bibi, Tshisekedi yashatse gukeza abami babiri, maze yongoshyoshya Ukraine ngo nayo bagirane umubano. Ubu icyo gihugu cyafunguye ambasade i Kinshasa, ariko ni nko guhomera iyonkeje, kuko bigoye kubana na Ukraine, unafitanye ubucuti bwihariye n'Uburusiya.

    Nguko rero uko Tshisekedi amahanga agenda amucishamo ijisho. Azagira ibibazo by'imbere mu gihugu se, yongereho no gutakaza icyizere mu ruhando mpuzamahanga, haba mu karere haba no hanze yako, amaherezo ntazata igihugu akisubirira guceza ndombolo i Matonge mu Bubiligi?

    Tubitege amaso.

    The post Tshisekedi yabaye iciro ry'imigani mu Burayi n'Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y'ububanyi n'amahanga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tshisekedi-yabaye-iciro-ryimigani-mu-burayi-namerika-kubera-guhuzagurika-muri-politiki-ye-yububanyi-namahanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tshisekedi-yabaye-iciro-ryimigani-mu-burayi-namerika-kubera-guhuzagurika-muri-politiki-ye-yububanyi-namahanga

  • Komisiyo y'amatora yahamije ko yigenga ariko ko atari icyigenge – #rwanda #RwOT

    Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024, mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye n'itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y'amatora y'umukuru w'Igihugu n'ayabadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

    Ubwo yabazwaga ikibazo n'Umunyamakuru Daniel Hakizimana wabajije ku birebana n'abavuga ko komisiyo z'amatora mu bihugu bitandukanye by'Afurika zitigenga, Oda Gasinzigwa yagaragaje ko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu Rwanda yigenga kandi ibyo ikora byose bishingira ku mategeko.

    Yagize ati 'Komisiyo y'Igihugu y'Amatora irigenga kuko igendera mu mategeko kandi idahabwa amabwiriza n'undi uwo ari we wese. Mu nshingano zacu rero mu gutanga uburenganzira bungana, kwakira ibitekerezo ariko tugendeye mu murongo w'icyo amategeko ateganya.'

    Yakomeje ati 'Icyo nagusubiza mbihagazeho ni uko twigenga kandi tugakurikiza n'amategeko.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yagaragaje ko ukwigenga kwa komisiyo gushingira ku byo bakora bya buri munsi ariko ko butayigira ikigenge.

    Ati 'Komisiyo irigenga ariko ntabwo ari icyigenge. Turigenga ariko tugakorana n'abandi kuko turi ikigo cya Leta, ubwigenge bwacu bugaragarira mu byo dukora.'

    NEC itangaza ko kuva tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024, hateganyijwe kwakira kandidatire z'abakandida, ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

    Biteganyijwe ko kandi ku 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y'itora ntakuka, ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa, yatangaje ko iyo Komisiyo yigenga kandi idahabwa amategeko n'undi uwo ari we wese

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yagaragaje ko ukwigenga kwa komisiyo gushingira ku byo bakora bya buri munsi ariko ko butayigira ikigenge.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komisiyo-y-amatora-yahamije-ko-yigenga-ariko-ko-atari-icyigenge