Blog

  • Meddy yaciye agahigo kuri YouTube akomeza kwa… – #rwanda #RwOT

    N'ubwo yatangiye urugendo rushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Umuhanzi Meddy akomeje guca uduhigo haba muri East Africa ndetse no mu Rwanda muri rusange.

    Indirimbo 'Slowly' ya Meddy imaze imyaka itandatu kuri YouTube, yamaze kurebwa n'abantu miliyoni  100 bituma ikomeza guca uduhigo dutandukanye haba mu Rwanda ndetse no muri Africa y'iburasirazuba.

    Iyi ndirimbo ibaye iya gatatu ikozwe n'umuhanzi umwe ibashije kurebwa cyane kuri YouTube ikaba ikurikiwe na “Jeje” ya Diamond Platnumz ifite miliyoni 96 mu gihe cy'imyaka ine imaze kuri YouTube. Uyoboye abandi ni Zuchu ku ndirimbo “Sukari” agakurikirwa na Fally Ipupa ukomoka muri DRC.

    Iyi ndirimbo kandi yakomeje kuyoboza inkoni y'icyuma izindi ndirimbo zo mu Rwanda zose kuba ariyo yarebwe cyane kuri YouTube.

    Bitari ibyo gusa, Meddy niwe ufite agahigo mu Rwanda ko kugira indirimbo yarebwe n’abantu miliyoni imwe ku munsi umwe. Iyo ndirimbo “My Vow” niyo yakuze nyuma yo gukora ubukwe.


    Meddy yaciye agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda ufite indirimbo yarebwe n’abantu miliyoni 100 kuri YouTube


    Meddy akomeje kwanikira Diamond Platnumz


    Zuchu yari asanzwe afite indirimbo yujuje miliyoni 100 kuri YouTube


    Fally Ipupa ukomoka muri DRC nawe ni umwe muhanzi ufite indirimbo yakoze wenyine imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 100

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143051/meddy-yaciye-agahigo-kuri-youtube-akomeza-kwanikira-diamond-platnumz-143051.html

  • Izakinamo abakinnyi 500! Ibidasanzwe muri fil… – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024, uyu mugabo wagize uruhare mu gutunganya nyinshi muri filime zamamaye cyane nka ‘Intare y’Ingore’ yatangiye gushyira hanze ibice bishya by’iyi filime yafatiye amashusho mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’ahandi mu rwego rwo gushyira mu ngiro ibyo yanditse.

    Ni filime irimo abakinnyi bakomeye yagiye yifashisha muri filime zitandukanye ze yakoze. Irimo abakinnyi nka Uwamahoro Antoinette wamamaye nka Intare y'Ingore, Uwimpundu Sandrine wamamaye nka Rufonsina muri filime 'Umuturanyi', Vital Bizimana wamenyekanye mu 'Intare y'Ingore' yitwa Papa Rosine, Irafasha Sandrine 'Swalla' wamenyekanye muri 'City Maid' na 'Indoto' n'abandi.

    Uyu mugabo niwe wakoze filime zirimo ‘Niyibikora’, ‘Intare y’Ingore’, ‘Giramata’ n’izindi zitandukanye zamuhaye ijambo muri Cinema y’u Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ingabire Appolinaire yavuze ko filime ye ‘Inzira y’Umusaraba’ iri ku rwego rwa filime asanzwe ategura ashingiye ku bushakishatsi akora kuri filime zikorwa n’abanyarwanda banyuranye.

    Yavuze ko filime nyinshi zitunganywa n’abanyarwanda zifite amashusho meza n'amajwi meza ariko ko biteye inkeke mu bijyanye n’inkuru, kuko usanga inkuru z’abo nta kintu kigisha abantu.

    Ingabire yavuze ko kimwe mu bice by’ingenzi bigize filime ari ‘inkuru’ bityo ko buri wese utegura filime akwiye kwita cyane ku nkuru. Ati “Akenshi usanga ashaka kubihuza n’ubuzima abayemo cyangwa se umuturanyi we cyangwa se undi muntu w’undi yarebye, ntabwo habaho gutekereza ko agomba gutekereza ko agomba kwicara ngo atekereze inkuru nk’igihangano adashingiye ku buzima bwe cyangwa ubuzima bw’undi muntu.”

    Uyu mugabo avuga ko uwandika filime akwiye kwicara agakora inkuru imuvuyemo, kuko ariyo iryohera abantu bayireba, kurusha uko yandika ashingiye ku buzima bwe cyangwa se ubw’abandi bantu yarebye.

    Avuga ko yandika filime atitaye cyane ku kuba izakundwa cyane kuri Youtube, ahubwo yitaye ku mwimerere w'ayo. Yavuze ko filime ye ‘Inzira y’Umusaraba’ ikubiyemo inkuru y’umwana w’umukobwa wari ufite ababyeyi bapfiriye mu mpanuka, we akaza kurokoka.

    Ni impanuka yabaye bigizwemo uruhare n’umugabo waje no gufata uwo mwana w’umukobwa warokotse akamurera mu rugo rwe, ariko umugore we ntabyishimire.

    Mu rugo, aho uwo mwana w’umukobwa aba hari n’undi mukobwa ubyarwa n’uwo mugabo wamutoye ndetse n’uwo mugore umurera.

    Ingabire yavuze ko atakoroherwa no kumenya amafaranga azashora muri iyi filime, bitewe n’uko ashaka kubanza kumenya niba abantu bazayikunda.

    Ati “Nimara kumva abantu bavuga ko bashaka ko tuyimenya, icyo gihe nibwo tuzahita tuvuga ngo iyi filime tugiye kuyishoramo ingengo y’imari igana gutya, ariko ni filime ifite icyizerezo cyiza.”

    Uyu mugabo yavuze ko yatangiye kunyuza iyi filime ku rubuga rwa Youtube rwa Big Family TV, mu gihe ari mu biganiro biganisha ku kuba izajya inyura kuri imwe muri Televiziyo ikorera mu Rwanda.

    Yavuze ko iyi filime ifite ikipe ngari iri kuyikoraho, ku buryo atekereza ko izifashishwamo abakinnyi 500. Ati “Iyi filime ifite ngari, iyi filime ishobora kuzaza muri filime Nyarwanda ziri hano kuri izi soko zakinishije abantu benshi, kuko iyi filime ishobora kuzakinamo abantu 500.”

    Ingabire yavuze ko aba bantu 500 avuga ari abakinnyi bazagaragara kuri Camera, ahanini biturutse ku kuba muri iyi filime hari ubukwe buzakinwamo. Ati “Ni filime dushaka kuzakoramo ubukwe bw’igitangaza, umuhango wose w’ubukwe, kuko ubwo bukwe bufite igisobanuro cyabyo.”

    Yavuze ko ari filime izatanga akazi ku bantu benshi, kandi yizeye ko abantu bazabasha kuyikurikirana bazanogerwa n’inkuru y’ayo.

    Ingabire yavuze ko iyi filime igoye mu kuyitunganya, kandi ko ihenze ashingiye ku mafaranga ishobora kuzamutwara. Ingabire yavuze ko inkuru ya filime igenda ikura ‘ari nako igenda yongera ingego y’imari iyigendaho’.


    Ingabire Appolinaire yatangaje ko agiye gushyira hanze filime ye nshya yise 'Inzira y'Umusaraba'


    Uwamahoro Antoinette wamamaye nka 'Siperansiya' muri Seburikoko ari mu bakinnyi b'imena muri iyi filime


    Reponse uzwi cyane nka Swalla ari mu bakinnyi b'imena muri iyi filime

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA INGABIRE APPOLINAIRE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143047/izakinamo-abakinnyi-500-ibidasanzwe-muri-filime-inzira-yumusaraba-ya-ingabire-appolinaire–143047.html

  • Kuva kuri miliyoni 700 Frw ukagera kuri miliyoni 150 Frw! Uko Umujyi wa Kigali wigize ntibindeba – Seka Fred wasezeye kuri AS Kigali yavuze byinshi #rwanda #RwOT

    Uwari umuyobozi wa AS Kigali, Seka Fred yamaze gusezera kuri izi nshingano nyuma yo gushinja Umujyi wa Kigali kutita ku ikipe cyane ko n’ingengo y’Imari wayihantanuye.

    Seka Fred yinjiye mu muyobozi bwa AS Kigali muri 2020 ari visi perezida, gusa mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira ni we wari umuyobozi wa yo kuko Shema Fabrice wari perezida yeguye kuri uyu mwanya.

    Uyu mugabo wagiye ushinjwa kwihisha ntaboneke mu bikorwa by’ikipe bya buri munsi, kudatanga amafaranga n’ibindi, yamaze kwandikira Inteko Rusange ya AS Kigali asezera.

    Mu ibaruwa ndende yanditse asezera, yagaragaje Umujyi wa Kigali nk’indaro y’ibibazo byugarije iyi kipe Ifashwa n’Umujyi wa Kigali.

    Yavuze ko ibibazo byatangiye kuba ubwo Umujyi wa Kigali watangiraga kugabanya amafaranga wageneraga ikipe aho yavuye kuri miliyoni 763 agera kuri miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ati 'Ikipe ya AS Kigali tumaze igihe duhura n’ibibazo, kuva aho Ingengo y’Imari yacu yageraga kuri miliyoni 763 z’amafaranga y’u Rwanda harimo imishahara, kugura abakinnyi n’ibindi kugeza aho uyu mwaka yagabanuwe iba miliyoni 150.'

    Yakomeje avuga ko bitewe n’ibyo bibazo bahuye nabyo bagerageje kurwana ku ikipe, bakora iyo bwabaga ariko ikipe ntiyagera ku ntego za yo nk’uko yabishakaga. Ati 'kwishyura imishahara ku gihe byaratunaniye, kugura abakinnyi beza biranga ari nabyo byagize ingaruka ku ikipe.'

    Aha ni naho yatanze urugero ku mu mikino ibanza ikipe yasoje ku mwanya wa 13 ariko mu mikino yo kwishyura yirwanaho ikaba yarasoje ku mwanya wa 5.

    Mu rwego rwo kugarura ikipe mu makipe ahatana, bagujije abantu batandukanye nyuma y’uko ikipe yari imaze amezi 7 idahemba kandi ihemba miliyoni zirengaho gato 22 ku kwezi, yari imaze kugeramo ibirarane bya miliyoni 158 Frw.

    Seka Fred yavuze ko nubwo ibi byose byabaga Umujyi wa Kigali wari waremeye kuzajya wishyura imishahara y’abakinnyi ariko ntiwabikora.

    Ati 'Umujyi wa Kigali wari waremeye kuzajya wishyura imishahara y’abakinnyi, wari warabitwijeje, banasinye n’ibaruwa ibyemeza, byari kuba ari byiza ku ikipe bijyanye n’ibihe yari irimo ariko ntabwo byigeze bishyirwa mu bikorwa.'

    Ashingiye kuri ibyo bibazo byose yahuye na byo byanatumye mu bushobozi bwe buke na we atangamo miliyoni 40, kongeraho ibyo yijejwe n’Umujyi wa Kigali ariko ntubishyire mu bikorwa yahisemo gusezera ku nshingano yari afite muri iyi kipe.

    Yasabye Inteko Rusange guterana igatora umuyobozi mushya ndetse bagahita bakora ihererekanya bubasha mu gihe cya vuba.

    Seka Fred yeguye ku mwanya wo kuyobora AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuva-kuri-miliyoni-700-frw-ukagera-kuri-miliyoni-150-frw-uko-umujyi-wa-kigali-wigize-ntibindeba-seka-fred-wasezeye-kuri-as-kigali-yavuze-byinshi

  • Kapiteni w’Amavubi, Djihad BIZIMANA agiye kuba Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina mu irushanwa rya Uefa Europe League ahanganye n’amakipe nka Chelsea, AS Roma ndetse n’andi akomeye i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, ikinamo Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad yabonye itike yo kuzakina UEFA Europa League mu mwaka utaha.

    Iyo shampiyona igeze ku munsi wa 28 aho FC Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 54, ebyiri za mbere ni Shakhtar Donetsk na Dynamo Kyiv zitayoroheye.

    Djihad BIZIMANA ni umwe mu bakinnyi bayifashije cyane mu kibuga hagati kuva yayigeramo muri Nyakanga 2023, kuko yakinnye imikino 27 muri 28 ya Shampiyona.

    Kryvbas Kryvyi Rih izahera imikino yayo ya UEFA Europa League mu ijonjora rya gatatu aho izabanza guhatanira itike yo gukina irushanwa ry'amakipe meza i Burayi. Bizimana agiye kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye muri iri rushanwa kuva ryahindurirwa izina mu 2009.

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wamavubi-djihad-bizimana-agiye-kuba-umunyarwanda-wa-mbere-ugiye-gukina-mu-irushanwa-rya-uefa-europe-league-ahanganye-namakipe-nka-chelsea-as-roma-ndetse-nandi-akomeye-i-burayi/

  • Mu bwongereza batangiye kwifuza abasifuzi bo muri Africa ngo babe aribo bajya gusifura mu Primier League abarimo bakurwemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuriro wo gushaka gukuraho VAR mu gihugu cy'uBwongereza, umaze iminsi waka mu makipe atandukanye, abafana, abayobozi b'amakipe, abakinnyi, ndetse n'abandi benshi bakurikirana ibya ruhago muri kiriya gihugu.

    Iyi nambara yatangiye nyuma yuko bigaragaye ko VAR iri kwifashishwa mu kwiba cyangwa kubera amakipe amwe na mwe muri iyi shampiona.

    Gusa bamwe n'ibabyemera ko ikibazo ari VAR ahubwo bavuga ko ikibazo ari abasifuzi batazi ibyo bakora. Bati 'ikibazo si VAR ahubwo ni abasifuzi batazi icyo bakora, niyo mpamvu mbona ko ducyeneye abasifuzi bo muri Africa ngo babe aribo baza gusifura inaha'.  Ayo ni amagambo y'umutoza wa Brighton , Roberto De Zerbi.

    Ibi siwe gusa ubibona gutya kuko benshi bagaragaza ko muri Africa hari abasifuzi benshi babahanga kandi barusha abasifura muri Premier League, yewe bazi no gukoresha VAR kubarusha.

    Source : https://yegob.rw/mu-bwongereza-batangiye-kwifuza-abasifuzi-bo-muri-africa-ngo-babe-aribo-bajya-gusifura-mu-primier-league-abarimo-bakurwemo/

  • KNC yongeye kunyuza umweyo muri Gasogi United! Abandi bakinnyi 4 basezerewe icyarimye muri Gasogi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gasogi United ya Kakooza Nkuliza Charles wamamaye nka KNC yasezereye abandi bakinnyi bane ibamenyesha ko batazakomezanya umwaka w'imikino utaha baba barindwi imaze kwereka umuryango.

    Iyi kipe yamenyesheje Rugangazi Prosper, myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso, Robert Mugabe; Niyitegeka Idrissa ukina mu kibuga hagati n'Umunyezamu Ntagisanayo Serge ko batazakomezanya.

    Ni nyuma y'uko mu minsi ishize yari yashimiye Yao Henok ukomoka muri Côte d'Ivoire, Ngono Guy Herve ukomoka muri Cameroun ndetse na Mbirizi Eric ukomoka i Burundi.

    Source : https://yegob.rw/knc-yongeye-kunyuza-umweyo-muri-gasogi-united-abandi-bakinnyi-4-basezerewe-icyarimye-muri-gasogi/

  • Itariki nk’iyi nibwo Patrick Mafisango yitabye Imana habura amasaha make ngo yurire indege aza mu Rwanda kwitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku itariki nk'iyi ya 17 Gicurasi 2012 umukinnyi mpuzamahanga w'Amavubi wakiniraga Simba yo muri Tanzaniya Patrick Mafisango, yitabye Imana azize impanuka y'imodoka habura amasaha make ngo yurire indege aza mu Rwanda kwitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu.

    Patrick Mafisango wakiniraga Simba SC yo muri Tanzaniya, akaba kandi yari n'umukinnyi w'Ikipe y'igihugu Amavubi, yitabye Imana agerageza guhunga umuntu wari utwaye Moto ahitwa Tazara, i Dar Es Salaam, ahagana saa kumi za mugitondo cyo kuwa 17 Gicurasi 2012 ubwo Mafisango yerekezaga iwe atashye avuye mu kabyiniro kitwa Mashala club.

    Ptrick Mafisango, umwe mu bakinnyi bari barahawe ubwenegihugu ngo akinire u Rwanda, yitabye Imana ubwo yiteguraga kugaruka mu Rwanda ku ya 17 Gicurasi, aho yari kuza gusanga bagenzi be bo mu ikipe y'Igihugu Amavubi aho yari yarahamagawe.

    Uyu mugabo wakundwaga cyane n'abanyarwanda kubera kwitanga byamurangaga mu ikipe y'igihugu byari byaranatumye bamuha akazina k'akabyiniriro ka 'Patriote', yapfiriye mu nzira ajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Muhimbiri Government Hospital. Mafisango yapfuye nyuma y'umunsi umwe ahawe ubutumire yari amaze hafi umwaka adaheruka guhabwa mu ikipe y'igihugu dore ko ku wa 14 Gicurasi 2012 yari yahamagawe mu Amavubi yagombaga gukina imikino y'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2013 n'icy'isi 2014.

    Mafisango wari warahawe akabyiniriro ka Patriote yavukiye muri Congo Kinshasa, mu 1980, yari umukinnyi ushobora gukina imyanya itandukanye cyane cyane hagati, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi mu 2007 ubwo yari umukinnyi mu ikipe ya APR FC. Uyu mukinnyi kandi yigeze kwambara igitambaro cya Kapiteni mu mwaka wa 2010 ubwo u Rwanda rwakinaga n'ikipe ya Zambiya.

    Patrick Mafisango yitabye Imana afite imyaka 32 y'amavuko, Igikombe cya nyuma yegukanye ni icya shampiyona yatwaye muri Simba SC mu 2012, yanaje ku mwanya wa 3 mu batsinze ibitego byinshi n'ibitego 12. Umukino we wa nyuma mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda ni uwo Amavubi yatsinzwemo n'u Burundi ibitego 3-1, uwo mukino ukaba wari wabereye kuri Sitade ya Prince Louis Rwagasore i Bujumbura. Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.

    Source : https://yegob.rw/itariki-nkiyi-nibwo-patrick-mafisango-yitabye-imana-habura-amasaha-make-ngo-yurire-indege-aza-mu-rwanda-kwitabira-ubutumire-bwikipe-yigihugu-amavubi/

  • Hamenyekanye akayabo k’amafaranga azagenda kugirango ikibuga k’indege cya Bugesera cyuzure ndetse n’igihe kizatangira gukoreshwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikibuga k'indege cya Bugesera ni kimwe mu bikorwa remezo bihambaye biri kubakwa n'igihugu cy'u Rwanda, nkuko ibindi bikorwa byagiye byubakwa birimo ama stade n'ibindi.

    Kuri ubu amakuru aravuga ko iki kibuga k'indege cya Bugesera kizuzura mu mwaka wa 2026 ndetse akaba aribwo kizatangira gukoresherezwa.

    Ndetse amakuru akomeza avuga ko iki kibuga kizuzura gitwaye arenga 2 billion USD  ubwo ni agera kuri 2.59 trillion z'amanyarwanda. (2,000,000,000 USD = 2,591,560,000,000 RWF).

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-akayabo-kamafaranga-azagenda-kugirango-ikibuga-kindege-cya-bugesera-cyuzure-ndetse-nigihe-kizatangira-gukoreshwa/

  • Agaseke Spiro izobereye mu gukora moto z'amashanyarazi yaserukanye muri Africa CEO Forum – #rwanda #RwOT

    Iyi nama iri mu zikomeye zibera muri Afurika yaherukaga kubera mu Rwanda mu myaka itanu ishize, umwaka ushize ikaba yarabereye muri Côte d'Ivoire.

    Kuri iyi nshuro ikazitwabirwa n'Abakuru b'ibihugu batanu, ba Minisitiri b'Intebe batatu n'abandi baminisitiri barenga 60 bazaba bari muri iyi nama, yatangiye kuba bwa mbere mu 2012.

    Nk'ikigo gikataje mu kwimakaza ubwikorezi butohereza imyuka yanduye mu kirere, Spiro igaragaza ko na yo yiteguye kugaragariza abandi ingero z'uko kuri bo byashobotse, ndetse ikazaba inagaragaza uburyo ubufatanye ari inkingi ya mwamba mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe izahaje Isi muri iyi minsi.

    Umuyobozi Mukuru w'iki kigo gikorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, Kaushik Burman, abishimangira agira ati 'Kuri mwe mwese mwiteguye kwitabira Africa CEO Forum, murakaza neza i Kigali, Umujyi wuje isuku n'ibindi udahwema kuratira abandi.'

    Ati 'Twizeye ko ubwo muzaba muri mu Rwanda muzirebera neza uburyo dukataje mu kugira Afurika Umugabane ubungabunga ibidukikije mu buryo butaziguye.'

    Yakomeje avuga ko ubu 'Dufite amagana ya za moto zikoresha amashanyarazi azwiho kutangiza ibidukikije ziri gukorera mu bice bitandukanye by'uyu mujyi, ndetse twizeye ko muzifashisha zimwe muri zo ubundi mugashimangira neza ibyo tuvuga ubu.'

    Uretse kuba Spiro Rwanda imaze kugira moto 300 mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, sitasiyo 30 zisimburizwaho batiri ndetse mu minsi 15 iri imbere ikaba yiteguye izindi moto 700, ikoranabuhanga ntiryasigaye kuri yo cyane ko ari ryo abatuye Isi bose berekejeho amaso.

    Mu kutaguma mu gasanduku ka bonyine, kuri uyi nshuro Spiro Rwanda muri iyi nama yiteguye kumurika sitasiyo esheshatu z'ikoranabuhanga, ha handi umumotari azajya aganira n'imashini gusa, ikamuba batiri yuzuye na we akayiha iyashizemo umuriro akazi kagakomeza.

    Ni igikorwa kigamije kuzamura intekerezo z'iki kigo zo kwibanda ku dushya dushingiye ku iterambere ry'ikoranabuhanga, bikaba biri no mu murongo wo kwihutisha akazi, hirindwa imirongo itari ngombwa ahubwo umumotari akabyikorera.

    Umumotari azajya genda aho izi sitasiyo zashyizwe, akozeho ikarita, akumba karimo ubusa gafunguke, ashyiremo batiri azanye yashizemo umuriro, hanyuma imashini ihite imwereka amafaranga agomba kwishyura.

    Kubera ko kuri iyi nshuro umuntu azajya yishyura umuriro yakoresheje, imashini izajya ikubwira niba batiri yawe yashizemo umuriro, ucibwe 750 Frw kuri imwe, niba hari uwari ukirimo nyir'ikinyabiziga acibwe ay'umuriro wongeweho.

    Burman ati 'Ni uburyo bushya bwo koroshya uko izi batiri zikoreshwa, bikihutisha imirimo ariko umuntu akanishyura ibyo yakoresheje. Ni ibintu bikorwa mu masegonda, ibigaragaza uburyo turangajwe ishinga no guteza imbere ubwikorezi bunoze, buhendutse ndetse bugezweho.'

    Ni imoto zishimirwa n'Abanyarwanda cyane bijyanye n'uko zitabahenda, kuba moto zifite batiri ebyiri zishyirirwamo rimwe, aho umumotari ahinduranya atarasubira kuri sitasiyo, iri koranabuhanga rishya ryo rikaba akarusho.

    Ibi bijyana n'uko gusimbuza batiri ebyiri bisaba 1500 Frw, moto ikagenda ibilometero 60 itarashiramo umuriro, wagereranya n'izikoresha ibikomoka kuri peteroli, ugahita wisubiza impamvu Abanyarwanda bazisamira hejuru.

    Mu busanzwe abantu bari bamenyereye ko moto zitwarwa n'abagabo gusa, ibintu mu Rwanda bimaze guhinduka kuko rwizera ko umuntu arangwa n'ubushobozi bwe ku murimo aho kuba igitsinda runaka.

    Mu gukomeza kujyana na leta muri uwo murongo wo kuzamurira ubushobozi abagore no kubereka uburyo ubuyobozi bwabo ari ntagereranywa, Spiro yashyizeho gahunda zihariye zo gufasha abagore batwara izi moto.

    Uretse kuba u Rwanda rwarabihaye agaciro rugikubita bijyanye n'amateka yarwo, kubakira ubushobozi abagore ni na gahunda ya Loni muri gahunda yayo y'iterambere rirambye.

    Umuyobozi Mukuru wa Spiro ku Isi Kaushik Burman ati 'Twamaze igihe dukorana n'aba bari n'abategarugori n'ibigo babarizwamo kugira ngo bahabwe amahugurwa yose asabwa abafasha gutwara izo moto.'

    Yakomeje ati 'Imishinga yacu irimo iyo twatangiye isaba abo bari n'abategerugori kwitabira moto z'amashanyarazi, binyuze mu kubaha buri kimwe cyose bakenera mu kwimakaza ubwikorezi butangiriza ikirere ariko butanaheza.'

    Kugeza uyu munsi iki kigo cyatangiriye iyi mirimo muri Benin na Togo mu myaka ibiri ishize, ubu kimaze umwaka mu Rwanda, kikaba kinakorera muri Kenya, Nigeria, Uganda, Ghana.

    Uretse kuba uyu munsi Spiro ifite moto 300 mu Rwanda ikaba inateganya izigera ku 5000 bitarenze uyu mwaka, inafite moto ibihumbi 14 muri ibyo bihugu byose ikagateganya ko bitarenze uyu mwaka izaba yazikubye kabiri ari nako itanga akazi ku baturage benshi.

    Burman ati 'Dufite imishinga y'uko umwaka uzarangira tugeze mu bindi bihugu bine ndetse mu bihe bya vuba turateganya n'uruganda rukora izi moto na batiri zazo muri Afurika mu buryo bwo kwerereza ibikorwa ababigenerwa.'

    Burman yibutsa ko bijyanye n'ibyo bikorwa byo guhangana byeruye n'imihindagurikire y'ibihe biteguye byuzuye gufasha abantu benshi bakeneye ubwo bumenyi 'mukazadusanga kuri stand yacu muri Africa CEO Forum tukaganira ku hazaza ha Afurika hatangiza ibidukikije.'

    Spiro Rwanda uretse kongera moto mu rw'imisozi igihumbi, igaragaza ko ishaka kwagurira ibikorwa byayo mu mijyi itandukanye yunganira Kigali ariko bigakorwa mu buryo bw'uruhererekane, niba bagiye i Muhanga nko ku Kamonyi hagashyirwa sitasiyo y'ikoranabuhanga ugenda yashirirwa n'umuriro agasimbuza byoroshye.

    Moto za Spiro zikoresha amashanyarazi zigaruriye amitima y’Abanyarwanda bijyanye n’uburyo zihendutse, ikoranabuhanga rikaba akarushyo

    Mu guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije hifashishijwe moto z’amashanyarazi abari n’abategarugori Spiro ntiyabibagiwe

    Moto za Spiro zikoresha amashanyarazi zishobora kugenda ibilometero 60 zitarashiramo umuriro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agaseke-spiro-izobereye-mu-gukora-moto-z-amashanyarazi-yaserukanye-muri-africa

  • Abiga muri IPRC Huye basabwe kubaka amateka mashya asimbura ay'abahigaga muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe ku wa 16 Gicurasi mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by'umwihariko n'abiciwe muri iri shuri ryahoze ari irya gisirikare rizwi ku izina rya ESO.

    Mu buhamya bwa Nzarubara Jean Marie Vianney wabaye muri mujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ku bukana bwaranze jenoside muri Butare, aho abatutsi batotejwe bikabije mu bigo bitandukanye byari bikomeye mu wahoze ari umujyi wa Butare.

    Yanagarutse ku bwicanyi bwabereye muri ESO, kandi cyari ikigo cy'ingabo z'igihugu, zakabaye zararengeraga abenegihugu bicwaga.

    Mu kiganiro cya Ntazinda Erasme, Meya w'Akarere ka Nyanza, yagarutse ku buzima bwe na bagenzi be babayemo ku ntebe y'ishuri muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, mu ishami ryayo rya Nyakinama ndetse n'i Butare, batotezwa cyane bazira ko ari Abatutsi.

    Yagaragaje uburyo muri Kaminuza harimo ingengabitekerezo y'amacakubiri ikomeye, aho no mu gutanga amanota bashingiraga mu bice umuntu akomokamo.

    Yavuze uko Mugesera Léon wigishaga muri Kaminuza mu myaka ya za 90, yavugaga ko abanyeshuri bakomoka hafi ya Nyakinamana [Gisenyi na Ruhengeri] bagombaga kubona amanota menshi, ab'i Gitarama bakabona aringaniye i Butare make,naho i Cyangugu ntibahabwe na mba aho kureba ubwenge

    Yavuze uko bahoraga bakwepana n'abanyeshuri bagenzi babo bashaka kubica babahora ko ari Abatutsi, bakanagenda birata ko ari abahutu.

    Ati' Mu 1993 habaye amatora y'umuyobozi w'umuryango w'abanyeshuri witwaga AGEUNR, maze umwe mu banyeshuri yiyamamaza avuga ko ubwenegegihugu bwe ari Umuhutu,kugira ngo akunde atorwe.''

    Meya Ntazinda yibukije urubyiruko ko rukwiye kwishimira ko ayo mateka mabi yavuyeho, bityo bagaharanira ko bitazasubira.

    Ati' Kera twe twize duteshwa agaciro,naho mwebwe muri kwiga mu mudendezo, nimubyubakireho.''

    Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Lt Col. Dr Twabagira Barnabe, yavuze uburyo amateka ya ESO ababaje cyane kuko yatatiye inshingano yari ifite mu gihe cya Jenoside.

    Ati 'Abitwa ngo ni abasirikare bari hano mu 1994, ntabwo bigeze bakora inshingano za gisirikare,ahubwo nabo bitwaye nk'Interahamwe, bahiga abo bakwiye kurinda, bica abaturage benshi muri Huye.''

    Yakomeje avuga ko nyuma Leta y'u Rwanda yahisemo kuhazana abana b'u Rwanda ngo bahigire uburere ndetse n'ubumenyi buzabafasha kubaka u Rwanda rwasenywe n'abasirikare bahabaga.

    Yongeyeho ko Kwibuka nka IPRC Huye, iteka babihuza no gutekereza icyo bamarira abayirokotse, ari nayo mpamvu buri mwaka bishakamo ubushobozi bwo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside.

    Urubyiruko rwiga muri IPRC Huye narwo rwumva neza uburemere bwa Jenoside, rukanavuga ko rwumva uruhare afite mu kubaka igihugu cyiza.

    Isimbi Adelaide na Kwizera Jean Damascene babwiye IGIHE ko biteguye gukoresha imbaraga n'ubumenyi bungukira mu byo biga , bafasha abatishoboye kugira ngo bazamure imibereho myiza, bityo bahindure amateka.

    Habayeho n’umwanya wo gucana urumuri rw’icyizere

    Lt Col. Twabagira Barnabe, yagaye abitwaga ko ari abasirikare b’igihugu, bakarenga bakica abo barindaga

    Meya Ntazinda Erasme,uyobora Nyanza, yasabye urubyiruko kwiga neza, bakagira intego nziza kuko igihugu kibakunda

    Senateri Havugimana Emmanuel ndetse n’abandi bayobozi bari baje kwifatanya mu kwibuka

    Gahamanyi Yohani waremewe inka na IPRC Huye, yavuze ko yishimiye ko agiye kongera kubona amata azamushajisha neza

    Ubu urugo rwa Gahamanyi rwongeye gususuruka kubera inka yarutashyemo

    Kwizera Jean Damascene,babwiye IGIHE ko biteguye gukoresha imbaraga n'ubumenyi bungukira mu byo biga, bafasha abatishoboye kugira ngo bazamure imibereho myiza

    Isimbi Adelaide yavuze ko yumva neza inshingano bafite zo gukorera igihugu bakaziba icyuho cy’ibishwe muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-muri-iprc-huye-basabwe-kubaka-amateka-mashya-asimbura-ay-abahigaga-muri