Blog

  • U Rwanda mu bihugu bya Afurika yIburasirazub… – #rwanda #RwOT

    Muri abo bahanzi, bamwe babigezeho bitabaje izindi mbaraga, abandi babigeraho ku bihangano bashyize hanze ku giti cyabo. 

    Twabegeranirije indirimbo zimaze kurebwa inshuro nyinshi zirimo n’iy’umuhanzi w’umunyarwanda, Meddy, ikomeje guca agahigo mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba.

    Meddy afite agahigo kihariye kuko indirimbo yakoze ku giti cye “Slowly” yabaye iya Kabiri mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba y'umuhanzi ku giti cye yarebwe inshuro zisaga Miliyoni 100 kuva yajya hanze. Irakurikira “Sukari” ya Zuchu.

    Indirimbo 10 zo muri East Africa zimaze kurebwa cyane kuri Youtube:

    Ku mwanya wa 10 hari “Jeje” Diamond Platnumz yashyize hanze ku wa 26 Gashyantare 2020, ikaba imaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni 96.

    Ku mwanya wa 9 hari “Nana” ya Diamond Platnumz na Mr Flavour kuva yajya hanze ku wa 29 Gicurasi 2015 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 98.

    Ku mwanya wa 08, “Slowly” ya Meddy kuva yajya hanze ku wa 03 Kanama 2017 imaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni 100.

    Ku mwanya wa 07 hari “Sukari” ya Zuchu aho kuva yajya hanze ku wa 30 Mutarama 2021 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 101.

    Ku mwanya wa 06 hari “Kwangwaru” ya Harmonize na Diamond Platnumz, kuva yajya hanze ku wa 14 Kamena 2018 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 113.

    Ku mwanya wa 05 hari “Time to Party” ya Flavour na Diamond Platnumz aho kuva yajya hanze ku wa 25 Nyakanga 2018 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 128.

    Ku mwanya wa 04, “Inama” ya Diamond Platnumz na Fally Ipupa. Kuva iyi ndirimbo yajya hanze ku wa 09 Kamena 2019 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 135.

    Ku mwanya wa 03 hariho “Joy Of Togetherness” ya Masaka Kids Africana Dancing, 3 Wash Hip Hop&Karina Palmira. Kuva yajya hanze ku wa 21 Werurwe 2019 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 142.

    Ku mwanya wa 02 ni “Waah” ya Diamond Platnumz na Koffi Olomide, kuva yajya hanze ku wa 30 Ugushyingo 2020 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 156.

    Ku mwanya wa 01 hariho indirimbo “Yope Remix” ya Innoss'B na Diamond Platnumz, kuva yajya hanze kuwa 07 Nzeri 2019 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 228.

    Igihugu cya Tanzania kugeza ubu gikomeje kuza imbere byumwihariko Diamond Platnumz akomeje guhirwa n'umuvuno wo kwitabaza abandi bahanzi nubwo kugeza ubu nta ndirimbo afite kuri uru rubuga yakoze ku giti cye yarengeje Miliyoni 100 z'inshuro yarebwe. 

    Kugeza ubu Diamond ni we ufite indirimbo nyinshi zarebwe inshuro nyinshi

    Zuchu afite agahigo ko kugira indirimbo y’umuhanzi ku giti cye yarebwe kenshi kuri YouTube muri East AfricaMeddy mu bahanzi bake  muri Afurika bafite indirimbo yarebwe na Miliyoni zisaga 100 kuri YouTube y’umuhanzi ku giti cyeHarmonize Kwangwaru yakoranye na Diamond Platnumz niyo yamushyize kuri uru rutonde

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO SLOWLY IRI MUZACIYE AGAHIGO KO KUREBWA INSHURO NYINSHI MU KARERE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143053/u-rwanda-mu-bihugu-bya-afurika-yiburasirazuba-bifite-indirimbo-zarebwe-cyane-kuri-youtube–143053.html

  • U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024, nibwo ikipe y'igihugu y'Abari munsi y'imyaka 20 mu bahungu yegukanye igikombe cya Zone ya 5 cyaberaga mu gihugu cya Ethiopia.

    Ni igikombe uRwanda rwegukanye nyuma yaho batsinze ikipe y'igihugu ya Uganda ibitego 26 kuri 25 by'iyi kipe bahuriye ku mukino wa nyuma.

    Kwegukana igikombe cyo ku rwego rw'Afurika ku bihugu biherereye muri Zone ya 5 ku Rwanda bivuze ko ikipe y'igihugu izahagararira Zone 5 ku rwego rwa Afrika ibizwi nka Continental Phase.

    Usibye ikipe y'igihugu y'Abari munsi y'imyaka 20 batwaye igikombe barumuna babo bari munsi ya 18 bo begukanye umwanya wa Kabiri nyuma yaho batsindiwe ku mukino wa nyuma na Ethipia  ibitego 36 kuri 25.

    Ni irushanwa ryari ryatangiye kuwa mbere w'iki cyumweru rikaba ryaberaga mu mujyi wa Addis Abeba wo mu gihugu cya Ethiopia.

    Mu bari munsi y'imyaka 20 na 18, iri rushanwa ryitabiriwe n'ibihugu 6 aribyo Burundi, Djibouti, Kenya, Rwanda, Somalia, Tanzania na Uganda.

    The post U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-u20-rwegukanye-igikombe-cya-zone-5-muri-handball-cyaberabaga-muri-ethiopia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-u20-rwegukanye-igikombe-cya-zone-5-muri-handball-cyaberabaga-muri-ethiopia

  • Umukinnyi ukomeye w’umunya-Nigeria ari gusaba gukina mu Mavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Ani Elijah ukinira ikipe ya Bugesera Fc yatangaje ko yifuza gukinira Amavubi ndetse ko yamaze no kubisaba.

    Ni nyuma y'amakuru yavugwa ko uyu mukinnyi yamaze gusaba ubwenegihugu bw'u Rwanda ndetse akabuhabwa.

    Yavuze ko ibivugwa ari byo gusa ngo nubwo umutoza atamuhamagaye mu bakinnyi bazifashishwa mu mikino Amavubi afite imbere, ngo we ntakimwirukansa igihe icyo aricyo cyose umutoza yabona ko hari icyo yafasha mu mavubi akamuhamagara, yiteguye gutanga ubushobozi bwe.

    Ni mugihe kandi Ferwafa ivuga ko mu gihe icyo aricyo cyose babona ko hari umukinnyi wagira icyo Afasha Amavubi, bazajya bamufasha atange umusada we.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-ukomeye-wumunya-nigeria-ari-gusaba-gukina-mu-mavubi/

  • Nyamukandagiramukibuga yatangiye kujya ku isoko! APR FC irifuza rutahizamu wamaze kubengukwa na Simba SC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yitegura kuzakina imikino Nyafurika, CAF Champions League, yatangiye gushaka abakinnyi bazayifasha muri iyi mikino, aho yerekeje amaso muri Zambia.

    Amakuru atugeraho avuga ko rutahizamu Ricky Banda w'umunya Zambia ukinira Red Arrows y'iwabo ndetse n'ikipe y'igihugu ya Zambia, ari ku rutonde rwa ba rutahizamu APR FC yifuza kongeramo.

    Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko, apima uburebure bwa 1.86 cm, kandi ari mubo Simba SC yo muri Tanzania ishaka kugura.

     

    Source : https://yegob.rw/nyamukandagiramukibuga-yatangiye-kujya-ku-isoko-apr-fc-irifuza-rutahizamu-wamaze-kubengukwa-na-simba-sc/

  • RIB yataye muri yombi umugabo wari umaze imyaka mu 23 yihishe mu mwobo yacukuye mu nzu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Ntarindwa Emmanuel ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Akaba yari amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo yacukuye mu nzu.

    Uyu mugabo yafatanywe na Mukamana Eugénie wari umaze iyi myaka yose amucumbikiye, bakanabyarana umwana.

    Ntarindwa Emmanuel yiyemerera ko yakoze Jenoside kandi ko yishe benshi atanibuka umubare. Ibyo byaha akekwaho yabikoreye mu cyahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.

    Source : https://yegob.rw/rib-yataye-muri-yombi-umugabo-wari-umaze-imyaka-mu-23-yihishe-mu-mwobo-yacukuye-mu-nzu/

  • U Rwanda rwegukanye igikombe rutsinze Uganda, mu batarengeje imyaka 18 biranga #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Handball mu batarengeje imyaka 20 yegukanye igikombe cya IHF Trophy itsinze Uganda ku mukino wa nyuma.

    Irushanwa rya IHF Trophy mu Karere ka Gatanu ryari rimaze iminsi ribera Addis Ababa muri Ethiopia ryasojwe uyu munsi.

    Habanje umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 18 aho wahuje Ethiopia n’u Rwanda. Ethiopia yari imbere y’abafana ba yo ntiyoroheye u Rwanda.

    Ethiopia yaje kwegukana iki gikombe itsinze abasore b’u Rwanda ibitego 36-25.

    Hakurikiyeho umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 20 wahuje u Rwanda na Uganda.

    U Rwanda rwaje mu kibuga rufite intego yo gukora ibyananiwe na barumuna ba bo, gusa ntiborohewe n’igice cya mbere kuko Uganda yagitsinze ibitego 13-11.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagarutse mu gice cya kabiri yariye amavubi maze icurikira ikibuga kuri Uganda. Ibi byaje kubafasha kwegukana igikombe itsinze umukino ku bitego 26-25.

    U Rwanda mu batarengeje imyaka 20 begukanye igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwegukanye-igikombe-rutsinze-uganda-mu-batarengeje-imyaka-18-biranga

  • Spiro yafunguye sitasiyo zihindurirwamo batiri hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ubunzwe byasabaga umumotari uje guhinduza moto, ko haba hari undi mukozi wa Spiro ufasha uwo mumotari guhindurirwa bateri, ibintu byafatwaga nko kumara umwanya w'ubusa no gukereza abagenzi.

    Kuri iyi nshuro sitasiyo zamuritswe zikozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga. Umumotari uzanye moto yashizemo umuriro azajya akoza ikarita ye yahawe kuri iyi sitasiyo ifite utwumba 12, imwereke uturimo batiri zirimo umuriro n'uturimo ubusa.

    Agikozaho ikarita akumba karimo ubusa kazajya gahita gafunguka, yinjizemo ya batiri irimo ubusa ubundi gahite kifunga, sitasiyo ihite ibona umuriro uri muri batiri cyane ko umumotari yishyura umuriro yakoresheje.

    Sitasiyo izajya ihita imubwira amafaranga agomba kwishyura bijyanye n'umuriro urimo, akabona code imusaba kwishyura muri telefone ye akemeza amafaranga akavaho.

    Ni amafaranga ava kuri konti ye yakorewe ya moto umumotari yahawe bise 'ikofi', bivuze ko iyo amafaranga umumotari afiteho adahagije ka kumba karimo batiri yuzuye kadafunguka, bimusaba kongeraho andi.

    Uyu mumotari ahita yongera gukozaho ya karita ye, akumba karimo batiri yuzuyemo amashanyarazi igasohoka akayifata kagahita kifunga na we agakomeza akazi ke 'ibintu bimara byibuza nk'umunota umwe.'

    Kuko moto za Spiro zifite imyanya ibiri ya batiri, uzanye batiri ebyiri zashizemo umuriro atanga 1500Frw, yaba imwe washizemo bikaba 750 Frw, amafaranga ashobora kugabanyuka bijyanye n'umuriro yakoresheje, kuko hari uzizana zikirimo umuriro ashaka izuzuye.

    Ku ikubitiro izi sitasiyo zizashyirwa mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali nka za Gahanga, Kinamba n'ahandi, indi imwe ijyanwe mu Mujyi wa Muhanga nk'uburyo bwo kwagura ibikorwa.

    Umuyobozi wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari yavuze ko mu mwaka umwe bamaze mu Rwanda bamaze kugezamo moto za Spiro 300 na sitasiyo zihinduranyiriwamo batiri 30, icyakora bakaba bashaka kongera ibikoresho bifasha ubu bwikorezi gukorwa neza.

    Ati 'Turashaka gushingira ibikorwa byacu ku ikoranabuhanga no guhanga udushya ariko bikajyana no gutanga akazi ariko twibanda no guha akazi abagore no mu myanya y'ubuyobozi, abakozi basanzwe n'abakanishi badufasha gukora izi moto. Dufite abakozi 100 wabariramo n'abamotari bakagera kuri 400.'

    Yavuze ko bashaka kurenga izo ntambwe, bagafasha urubyiruko kubona akazi ariko bakabona n'amasomo ajyanye no kubigisha moto ku buryo bazifashisha mu kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Mbanjeneza Théophile ni umwe mu bakoresha izi moto. Agaragaza ko imaze kumuteza imbere cyane ko idakenera gutangwaho byinshi nk'izisanzwe.

    Ati 'Ubu ntidudabwa kumena amavuta, guhora ukoresha n'ibindi, none ubu ubwiza bukomeje kwiyongera mu bundi, batuzanira iri koranabuhanga. Wanyuraga kuri sitasiyo ugasanga nta wo kuguhindurira uhari, ni benshi se, ariko ubu ngiye kujya mbyikorera.'

    Mbanjeneza yerekanye ko uretse ibyo bashimira, Spiro Rwanda yanabazaniye uburyo bwo kubohereza aho mbere moto itagurishwaga, ubu bikaba byemewe 'ubu moto nshobora kuyigurira, cyangwa narangiza kuyishyura ikanyandikwaho.'

    Ikindi aba bakoresha izi moto bishimira ni uko ushaka kuyigura ashobora kuzana kimwe cya kabiri, akayihabwa noneho akazajya yishyura make make.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA Munyazikwiye Faustin yashimiye Spiro Rwanda ku bwo kuba umufatanyabikorwa muri gahunda y'u Rwanda yo kugabanya byibuza imyuka yanduye rwohereza mu kirere ingana na 38%, ingana na toni miliyoni 4,6 bitarenze 2030.

    Ati 'Kugira ngo ugere kuri iyo ntego bisobanuye ko uba ukeneye gufatanya n'abafatanyabikorwa cyane cyane bashobora no kuba bakora imirimo ifatwa nk'igira uruhare mu kohereza iyo myuka. Ingufu n'ubwikorezi ni byo bikunze guturukaho iyo myuka.'

    Munyazikwiye yavuze ko muri iyo gahunda y'u Rwanda, ubwikorezi ubwarwo bwihariye 19% ndetse ubwikorezi bwifashisha ingufu z'amashanyarazi bukazagira uruhare mu kugabanya imyuka yanduye ingana na toni 1,5 yoherezwa mu kirere bitarenze 2030.

    Yagaragaje ko leta yakomeje kugira uruhare rufatika kuko 'kwigoma imisoro ku binjiza ibyo binyabiziga by'amashanyarazi ari ikintu gikomeye ku gihugu gishingira ubukungu kuri iyo misoro bikajyana n'ibindi.'

    Spiro Rwanda iteganya ko ishaka kwagura ibikorwa byayo mu bice bitandukanye by'igihugu ku buryo bitararenze uyu mwaka izaba ibarura moto 5000.

    Kugeza uyu munsi Spiro ibarizwa mu bihugu birindwi ariko ibikorwa byatangiye mu Rwanda, Benin, Togo na Kenya. Mu minsi iri imbere muri Uganda, Ghana na Nigeria ibyo bikorwa naho bizaba byatangiye.

    Spiro Rwanda yashyizeho sitasiyo ihindurirwamo batiri y’ikoranabuhanga, umumotari azajya ayihindurira akoresheje ikarita yahawe

    Mbanjeneza yagaragaje ko uretse sitasiyo ihindurirwamo batiri z’amashanyarazi y’ikoranabuhanga, bishimira ko ubu bemerewe kuba bagura moto za Spiro bakazigira izabo

    Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo muri Spiro Rwanda, Uwase Loretta aganira n’Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari

    Abashaka moto za Spiro babanza guhabwa inyandiko igaragaza imikorere yazo

    Umuyobozi wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari aganira n’Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA Munyazikwiye Faustin

    Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo muri Spiro Rwanda, Uwase Loretta agaragaza umwihariko wa moto za Spiro

    Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari yerekanye ko bafite imishinga myinshi yo kwimakaza moto z’amashanyarazi mu Rwanda zishyira no ku kuzana uruganda rwazo mu Rwanda

    Umuyobozi wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA Munyazikwiye Faustin bamurika ku mugaragaro sitasiyo zihindurirwamo batiri z’amashanyarazi

    Umuyobozi wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari asobanurira Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, Munyazikwiye Faustin bamurika uko sitasiyo zihindurirwamo batiri z’amashanyarazi

    Kuri iyi nshuro umumotari azajya akozaho ikarita hanyuma icyumba kirimo batiri ashaka cyifungure

    Aha abashyitsi bari bitabiriye imurikwa rya sitasiyo zihindurirwamo batiri z’ikoranabuhanga berekwaga uko bizajya bikorwa

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA Munyazikwiye Faustin yashimiye Spiro Rwanda kuba umufatanyabikorwa wa nyawe muri gahunda ya 2030 aho u Rwanda ruzaba rwagabanyije imyuka yanduye rwohereza mu kirere ingana na toni miliyoni 4,6

    Sitasiyo y’ikoranabuhanga yifashishwa n’abafite moto za Spiro zikoresha amashanyarazi ni uko imeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-yafunguye-sitasiyo-zihindurirwamo-batiri-hifashishijwe-ikoranabuhanga

  • Itsinda ry'Abofisiye b'u Bwongereza ryasuye Rwanda Peace Academy – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryari riyobowe n'Umuyobozi wa Royal College of Defense Studies (RCDS), Lt Gen (Rtd) Sir George Norton.

    Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gicurasi 2024, hagamijwe kumenya uruhare n'imikorere ya RPA nk'ikigo gitangirwamo amahugurwa kigakorerwamo n'ubushakashatsi ku bijyanye n'amahoro mu karere.

    Iri tsinda ryasobanuriwe impamvu-muzi z'itangizwa rya RPA, intego zayo, gahunda n'ibikorwa bya Rwanda Peace Academy ndetse rinamurikirwa ibyo iri shuri rimaze kugeraho.

    Ishuri rya Royal College of Defense Studies- RCDS, riherereye i Londres mu Bwongereza, rikaba ritangirwamo amahugurwa ku bofisiye bakuru b'igisirikare cy'iki gihugu, abo mu mirimo ya leta y'iki gihugu, abakora imirimo ya leta mu by'umutekano mu mahanga, hagamijwe kubongerera ubushobozi.

    Itsinda ry'abofisiye 19 baturutse mu Ishuri ry'igisirikare cy'u Bwongereza, RCDS, ryagiriye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itsinda-ry-abofisiye-b-u-bwongereza-ryasuye-rwanda-peace-academy

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa TotalEnergies n'aba MTN – #rwanda #RwOT

    Patrick Pouyanné wa TotalEnergies yaje mu Rwanda kwitabira inama y'ihuriro nyafurika ry'abayobozi b'ibigo by'abikorera, Africa CEO Forum iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024.

    Yaganiriye na Perezida Kagame ku bufatanye buri hagati y'iki kigo cy'Abafaransa n'u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ikoreshwa ry'umuriro w'amashanyarazi mu binyabiziga n'uburezi.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi ya MTN Group, Mcebisi Jonas na we waje kwitabira iyi nama nyafurika, yari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'iki kigo, Ralph Mupita.

    Nk'uko ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byabisobanuye, Perezida Kagame, Mcebisi na Mupita baganiriye ku bufatanye bw'u Rwanda n'iki kigo mu kugeza ikoranabuhanga hose.

    Inama y'ihuriro nyafurika ry'abayobozi b'ibigo byigenga yitabiriwe n'abantu barenga 2000, barimo abashoramari n'abayobozi b'ibigo by'ishoramari n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma.

    Perezida Kagame na Patrick Pouyanné baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na TotalEnergies

    Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi bakuru ba MTN ku bufatanye mu kugeza ikoranabuhanga hose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-abarimo-umuyobozi-mukuru-wa-totalenergies-n-uwa-mtn

  • Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we uyobora Djibouti – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko Perezida Kagame na Guelleh baganiriye ku bufatanye buri hagati y'u Rwanda na Djibouti.

    Byagize biti 'Iruhande rwa #AFC2024, Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti. Baganiriye ku mubano uri hagati y'u Rwanda na Djibouti.'

    Umubano w'u Rwanda na Djibouti ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukerarugendo, amahugurwa mu byerekeye dipolomasi, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ikoranabuhanga n'urw'abinjira n'abasohoka.

    Perezida Guelleh hamwe n'abandi bakuru b'ibihugu na za guverinoma zo muri Afurika baje mu Rwanda, mu nama y'ihuriro ry'abayobozi bakuru b'ibigo by'abikorera (Africa CEO Forum) iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024.

    Mu bandi bageze mu Rwanda harimo Perezida Dr William Samoei Ruto uyobora Kenya, Filipe Nyusi wa Mozambique na Minisitiri w'Intebe wa Guinée-Conakry, Amadou Oury Bah.

    Perezida Kagame na Guelleh bari mu bitabiriye Africa CEO Forum

    Perezida Kagame yaganiriye na Guelleh ku mubano w’u Rwanda na Djibouti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-mugenzi-we-uyobora-djibouti