Blog

  • Perezida Kagame yavuze k'uwamucyuriye ko yagiye kureba umukino wa Arsenal – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi mu 2024, ubwo yari mu nama ya Africa CEO forum yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali. Hari mu kiganiro yahuriyemo na mugenzi we wa kenya, William Ruto na Filipe Nyusi wa Mozambique.

    Iki kiganiro cyagarutse ku biri gukorwa kugira ngo ibihugu bya Afurika byongere umuvuduko w'iterambere ndetse n'ahakiri ibyo kunoza.

    Umunyamakuru Eleni Giokos wa CNN wari uyoboye iki kiganiro, yabajije Perezida Kagame igikwiriye gukorwa kugira ngo ibihugu bya Afurika bitinjira mu bufatanye bishobora guhomberamo kuko byagaragaye henshi.

    Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu bituma Afurika ihombera mu bufatanye bumwe na bumwe ari amayeri y'abanyamahanga yo kugaragaza ko ari ahantu haba ibyago byinshi byo guhomba.

    Ati 'Ibijyanye n'ibyago byo guhomba muri Afurika bizamo gukabya cyane mu nyungu z'abo bagena uko ibintu bigenda.'

    Ku ruhande rw'u Rwanda, Perezida Kagame yagaragaje ko hari ubufatanye bwinshi igihugu cyagiyemo bwabyaye inyungu burimo n'ubwo gifitanye n'amakipe y'i Burayi.

    Ati 'Kuri twe twagiye tugira ubufatanye bwiza kuva ku itangiriro, Ubufatanye mu by'ubukungu, Ubufatanye bugamije iterambere, ibyo ni nko kuva mu myaka 15 cyangwa 20 ishize.'

    Yakomeje avuga ko abafatanyabikorwa b'u Rwanda babanje gusobanurirwa neza umurongo ngenderwaho w'igihugu.

    Ati 'Twamenyereje abafatanyabikorwa bacu ko bagomba kumenya ko iki ari igihugu cyacu, ibi ari ibibazo byacu, tugomba kubikemura, duha agaciro abafatanyabikorwa, duha agaciro ubufasha ariko tutishimira umuntu uwo ariwe wese ugerageza ushaka kudusimbura muri gahunda zacu, yaba ashaka kudukorera ibintu cyangwa kudutegeka ibyo dukwiriye kuba dukora kuko duhora tuvuga ko ariwe tugena icyerekezo cyacu.'

    Yifashishije urugero rw'ubufatanye u Rwanda rufitanye n'amakipe nka Arsenal, Perezida Kagame yagaragaje ko gahunda zose igihugu kijyamo ari izibyarira inyungu impande zombi.

    Ati 'dufitanye ubufatanye na PSG, Bayern Munich na Arsenal, ubwo twabikoraga twabanje kureba ko bunguka natwe tukunguka, ariko Ushobora kuba warabonye ibyanditswe mu binyamakuru bavuga ngo ni gute u Rwanda rushobora kujya muri ibi? No gukoresha amafaranga muri ibi, byadusabye gukomeza gusobanura, tuvuga ngo turi gusohora amafaranga ariko tukaninjiza amafaranga, ntabwo ari ugusohora amafaranga gusa.'

    Hari uwamucyuriye

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko muri ubu bufatanye usanga hari abantu baba bashaka kugena ibikorwa byose kuko batanga amafaranga.

    Yifashishije urugero rw'umuntu wigeze kumushinja gukoresha amafaranga y'igihugu mu kujya kureba imikino.

    Ati 'Rimwe na rimwe njya kureba umupira w'amaguru muri stade haba hano cyangwa muri ibyo bihugu dufitemo ubufatanye, nkoresha amafaranga yanjye ngura tike. Umwe muri aba bantu bakunda gutegeka ubwo nari ndi muri stade mu Bwongereza kureba umukino wa Arsenal yanshinje, avuga ngo 'uyu mugabo aza hano, tugatanga amafaranga y'inkunga, akayakoresha areba umupira w'amaguru'.'

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'nabwiye abantu ntimurazi? Ndahembwa kubera akazi nkora, nkoresha umushahara wanjye njya kureba umupira w'amaguru, nababwiye ko ntakoresheje amafaranga yabo, nakoresheje amafaranga ku giti cyanjye ninjiza bivuye mu mushahara w'akazi nkora.'

    Yavuze ko nubwo ibi bishobora kumvikana nk'ibintu byoroshye, ariko bigaragaza ko buri gihe haba hari abantu bashaka kugena uko abandi babaho.

    Mu 2023 Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwatangaje ko kuba rukomeje gusinyana n'amakipe y'Umupira w'Amaguru yo ku Mugabane w'i Burayi amasezerano yo kumenyekanisha ubukerarugendo bw'u Rwanda, atari ugukora ibirenze ubushobozi bw'igihugu nk'uko bamwe bagiye babigaragaza.

    Iki kiganiro Perezida Kagame yagihuriyemo na mugenzi we wa kenya, William Ruto na Filipe Nyusi wa Mozambique

    Perezida Kagame yavuze ku wamucyuriye ko yagiye kureba umukino wa Arsenal


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-wamucyuriye-ko-yagiye-kureba-umukino-wa-arsenal

  • Abahanzi bazaririmba mu mikino ya BAL 2024 ba… – #rwanda #RwOT

    Guhera taliki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024 biteganyijwe ko mu Rwanda mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena hazabera imikino ya nyuma ya BAL 2024.

    Iyi mikino izaba ihera muri 1/4 izakinwa n’amakipe 8 ariyo Rivers Hoopers yo muri Nigeria,AS Douanes yo muri Senegal ,US Monastir yo muri Tunisia, FUS Rabat yo muri Maroc, Petro De Luanda yo muri Angola, Al Ahly yo muri Égypte, Al Ahly de Benghazi yo muri Libye na Tigres du Cap yo muri Afurika y’Epfo.

    Nk’uko bimaze kumenyerwa kugira ngo iyi mikino igende neza iba yahujwe n’imyidagaduro aho haba hari abahanzi batandukanye n’aba DJ basusurutsa abantu. 

    Kuri uyu wa Gatanu BAL ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje abazasusurutsa abantu muri iyi mikino y’uyu mwaka mwaka barimo abahanzi ndetse n’abavanga imiziki.

    Mu bahanzi harimo Adenkule Gold, The Ben, Juno Kizigenza Itorero Inganzo Ngari, Kenny Sol, Bwiza, Alyn Sano, Chris Eazy, Ishami Talent, Kivumbi King, Ariel Wayz, Ish Kevin, Kevin Kade na Ishami Talent kimwe n'aba DJs batandukanye.

    Aba bahanzi bazarirmba ku mikino itandukanye aho The Ben na Ishami Talent aribo bazasusurutsa abantu ku mukino wa nyuma uzakinwa taliki ya 1 Kamena.

    Ni inshuro ya 4 u Rwanda rugiye kwakira imikino ya nyuma ya Basketball Africa League binyuze mu masezerano Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyagiranye n’abayitegura.

    Uko abahanzi bazakurikirana mu gususurutsa abantu mu mikino ya BAL 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143068/abahanzi-bazaririmba-mu-mikino-ya-bal-2024-bamenyekanye-143068.html

  • Bimwe mu bihembo by’ukwezi byatashye muri Rayon Sports na APR FC #rwanda #RwOT

    Ibihembo ngaruka kwezi bihabwa abakinnyi n’abatoza bitwaye neza, byegukanywe n’abarimo Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports ndetse na Pavelh Ndzila wa APR FC.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi ni bwo ibi bihembo bitangwa ku bufatanye na shampiyona y’u Rwanda na Gorilla Games byatangwaga hahembwa abitwaye neza muri Werurwe na Mata 2024.

    Nk’ibisanzwe hahembwe ibyiciro 4, Umunyezamu wakuyemo umupira ukomeye, umutoza w’ukwezi, umukinnyi w’ukwezi ndetse n’igitego cy’ukwezi.

    Igihembo cy’igitego cy’ukwezi cyaje kwegukanwa na Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports icyo yatsinze Etoile del’Est, cyahigitse icya Muhoza Daniel wa Etoile del’Est yatsinze Marines, icy’umunyezamu Nicholas Sebwato yatsinze Kiyovu Sports.

    ‘Save’ nziza y’ukwezi ikaba yabaye iyo Pavelh Ndzila wa APR FC yakoze kuri Rayon Sports. Yahigitse iya Niyongira Patience wa Bugesera FC kuri Rayon Sports n’iya Muhawenayo Gad kuri Kiyovu Sports.

    Umutoza w’ukwezi akaba yabaye Imama Imapakabo wa Etoile del’Est aho yahigitse Guy Bukasa wa AS Kigali, Julien Mette wa Rayon Sports na Thierry Froger wa APR FC.

    Igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi cyaje kwegukanwa na Gedeon Bendeka wa Etincelles FC. Yagitwaye Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports, Gabriel Godspower wa Etoile del’Est na Hakim Hamiss wa Gasogi United.

    Pavelh Ndzila ni we wahembwe nk’uwakoze Save y’ukwezi

    Umutoza w’ukwezi yabaye uwa Etoile del’Est

    Igitego cy’ukwezi cyabaye icya Tuyisenge Arsene

    Umukinnyi w’ukwezi Gedeon Bendeka wa Etincelles FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bimwe-mu-bihembo-by-ukwezi-byatashye-muri-rayon-sports-na-apr-fc

  • Perezida Kagame yagaragaje uburyarya bwa Amerika ubwo yakuraga u Rwanda muri AGOA – #rwanda #RwOT

    Mu 2018 ni bwo Donald Trump wayoboraga Amerika yafashe iki cyemezo, abishingiye ku cyemezo cya guverinoma y'u Rwanda cyo kuzamura umusoro ku myambaro n'inkweto byambaweho bizwi nka 'Caguwa', hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

    Mu kiganiro gisoza inama y'ihuriro Africa CEO Forum yaberaga i Kigali, Perezida Kagame kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024 yatangaje ko uburyarya bwa Amerika ari bwo bwatumye ifata icyemezo cyo gukura u Rwanda mu bagenerwabikorwa ba AGOA.

    Umukuru w'Igihugu yabivuze ashingiye ku gitekerezo cya Perezida William Ruto wa Kenya, wari umaze kuvuga ko politiki y'ubufatanye hagati ya bimwe mu bihugu bikomeye na Afurika ikwiye guhinduka, kuko byo biba bishaka kureba ku nyungu zabyo gusa.

    Ruto uteganya kugirira uruzinduko muri Amerika tariki ya 23 Gicurasi 2024 yagize ati 'Umufatanyabikorwa mwiza ni uwemera ko tugirana amasezerano atugirira umumaro twembi. Ni ahacu ngo ntidusinyire abaturage bacu amasezerano mabi. Tugomba kuvuga 'Oya' mu gihe ari ngombwa, kandi tugomba kuvuga twemye ko ibi bitagomba gukomeza.'

    Perezida Kagame yunzemo ati 'Nshaka gusobanura urwego rw'uburyarya dukwiye guhangana na bwo. Murabizi u Rwanda rwari umugenerwabikorwa wa AGOA. Twakuwe mu bafatanyabikorwa ba AGOA kubera ko twashakaga guteza imbere inganda zikora imyenda. Ubwo twateraga intege inganda kugira ngo zikure, twavuze ko tudashaka ibihumbi by'amatoni y'imyenda ya caguwa imenwa hano.'

    Yakomeje ati 'Baraduhase, baratubwira ngo 'Mugomba kwemera imyenda ya caguwa', maze turababwira tuti 'Oya'. Baravuze bati 'Okay, tuzabakura muri AGOA'. Barabikoze, ntabwo twasubijwe ku rutonde ariko ntitwigeze twemera imyambaro ya caguwa.'

    Igihugu cyo mu karere Amerika iherutse gukura ku rutonde rw'abagenerwabikorwa ba AGOA ni Uganda. Byatewe n'itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina Perezida Yoweri Museveni yashyizeho umukono mu 2023.

    Perezida Kagame, William Ruto wa Kenya na Filipe Nyusi wa Mozambique bahuriye muri iki kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru Eleni Giokos

    Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko ubufatanye bufitiye inyungu buri ruhande ari bwo bukenewe

    Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rutari kwemera icyifuzo cya Amerika cyo gushyira imbere caguwa

    Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatanze umusanzu muri iki kiganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-uburyarya-bwa-amerika-ubwo-yakuraga-u-rwanda-muri

  • APR VC yatsinze REG VC mu mukino ubanza wa playoffs – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR VC yatsinze REG VC mu mikino wa mbere wa kamarampaka (Playoffs) mu bagabo amaseti 3-2.

    Uyu mukino wabereye mu ishuri ry'Ababiligi rya Ecole Belge de Kigali riherereye ku Gisozi kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.

    REG VC yabaye iya mbere ku rutonde rwa shampiyona yakinnye na APR VC yabaye iya kane ku rutonde rwa shampiyona.

    Umukino warutegerejwe saa 18:00 z'umugoroba gusa waje gutindaho amasaho abiri kuko watangiye saa 20:09, ukaba watinze kubera mu kibuga hagombaga kubanzamo imikino ibiri ya kamarampaka mu bari n'abategarugori nayo ikaba yakerereweho hafi amasaha abiri kuko yaritegerejwe gutangira saa 14:30 gusa ikaza gutangira saa 16:13.

    Ni umukino byari byitezwe ko uza korohera ikipe ya REG VC gusa siko byaje kugenda.

    REG VC yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino niyo yatwaye iseti ya mbere ku manota 25-23.

    APR VC yatangiye iseti ya kabiri neza maze ibasha kuyitsinda ku manota 25-20.

    Imbaraga APR VC yarivanye mu iseti ya kabiri ni nazo zayifashije gutwara iseti ya gatatu ku manota 25-17.

    IKizere REG VC yazanye cyahise gitangira kuyoyoka kuko yasabwaga gutsinda amaseti abiri akurikirana kugira ngo yizere kubona intsinzi kuri uyu mukino.

    Ni ibintu byari bigoye cyane kuko APR VC y'umutoza Mulinge yari imaze kubona amaseti abiri akurikirana ndetse byagaragaraga ko iri mu mukino cyane kurusha REG VC.

    Mu iseti ya kane, umutoza wa REG VC ukomoka muri Cameroon Mboulet yakoze impinduka mu kibuga maze akuramo NIYOGISUBIZO Samuel uzwi nka 'Taison' ashyiramo Fred, akuramo kandi umunya-South Sudan Magembo ashyiramo AKUMUNTU Kavalho.

    Iseti ya kane yagoranye cyane kuko byageze aho amakipe yombi anganya amanota 24-24. Kugeza aha APR VC niyo yari mu nyungu kuko yariyoboye n'amaseti 2-1 naho REG VC byari bikiyigoye cyane kuko yasabwaga gutsinda kugira ngo irebe ko hakinwa iseti ya kamarampaka.

    Hahise hiyambazwa amanota y'inyongezo kuko nk'uko amategeko ya volleyball abiteganya, iyo amakipe anganyijje 24-24 (Bale-bale) bisaba ko ikipe ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota abiri kugira ngo yegukane iseti.

    Amakipe yakomeje kugendana kugeza agize 27-27, REG VC ntiyabashije kurenza aya manota kuko byarangiye APR VC iyitsinze ku manota 29-27 ndetse ihita iyitwara iseti ya kane byanatumye umukino urangira ari amaseti 3 ya APR VC ku iseti imwe ya REG VC.

    Kuri uyu wa gatandatu harakinwa imikino ya nyuma ya kamarampaka (Playoffs) aho ikipe ya REG VC irongera kwisobanura na APR VC kugira ngo haboneke ikipe igomba guhura ku mukino wa nyuma n'ikipe izakomeza hagati ya Kepler VC na Police VC.

    Source : https://yegob.rw/apr-vc-yatsinze-reg-vc-mu-mukino-ubanza-wa-playoffs/

  • APR WVC yihereranye Ruhango WVC naho Police WVC itsinda RRA WVC bigoranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 nibwo hakinwaga imikino ya kamarampaka (Playoffs) mu bagabo no mu bari n'abategarugori mu mukino wa volleyball yarangiye APR WVC na Police WVC ziteye intambwe

    Muri iyi mikino yaberaga muri Ecole Belge de Kigali ku Gisozi yatangiye ikipe ya APR WVC yabaye iya mbere ku rutonde rwa shampiyona ikina na Ruhango WVC yabaye iya kane ku rutonde rwa shampiyona.

    Uyu mukino woroheye cyane APR WVC itozwa na KAMASA Aimable, yatsinze amaseti 3-0 (25-16, 25-11, 25-15) ndetse yongera amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w'iyi mikino ya kamarampaka.

    Umukino wakurikiyeho, wari umukino ukomeye cyane wagombaga guhuza Police WVC yabaye iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n'ikipe ya RRA WVC yabaye iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona.

    Police WVC yatangiranye imbaraga zikomeye ibasha no kwegukana iseti ya mbere ku manota 25-21.

    RRA WVC yaje mu iseti ya kabiri yisubiyeho maze ibasha kuyitwara itsinze amanota 25-18.

    Imbaraga yazanye mu iseti ya kabiri zayifashije no gutwara iseti ya gatatu biyoroheye cyane ku manota 25-13.

    Police WVC yarimaze gutakaza amaseti abiri yikurikiranya yazanye imbaduko mu iseti ya kane, Maze ibasha kuyitsinda ku manota 25-19.

    Nk'uko amategeko ya volleyball abivuga, amakipe aba agomba gutanguranwa amaseti 3. Ibi nibyo byatumye hiyambazwa iseti ya gatatu muri uyu mukino izwi nka 'seoul'.

    RRA WVC yatangiye neza iyi seti ariko ntiyabashije kuyirangiza neza kuko yarangiye Police WVC iyegukanye ku manota 15-12.

    APR WVC na Police WVC zabashije kubona intsinzi ku mukino wa mbere wa kamarampaka, gusa kuri uyu wa gatandatu harakinwa imikino ya kabiri ya kamarampaka, akaba ari nayo izagena amakipe agomba kugera ku mukino wa nyuma.

    Mu gihe amakipe azanganya umukino 1-1 haziyambazwa umukino wa gatatu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.

    Source : https://yegob.rw/apr-wvc-yihereranye-ruhango-wvc-naho-police-wvc-itsinda-rra-wvc-bigoranye/

  • Inyubako ya I&M Bank Rwanda Plc yahawe icyemezo mpuzamahanga mu kurengera ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyiswe 'The EDGE (Excellence in Design for Greater Efficiencies)', ubusanzwe gitangwa ku rwego mpuzamahanga, kigatangwa ku nyubako zubatswe mu buryo burengera ibidukikije, mu murongo wa gahunda wo gukangurira ibigo byubaka gucika ku buryo bwa gakondo.

    Guteza imbere iyubakwa ry'inzu zitangiza ibidukikije kandi byanatangiye gushyigikirwa na Leta y'u Rwanda, ku ikibitiro hatangiza gahunda yiswe 'Green Building Minimum Compliance System: GBMCS'.

    Inyubako y'Icyicaro Gikuru cya I&M Bank Rwanda PLC yegukanye icyemezo cyatanzwe na IFC ku bwo kuba yubatswe mu buryo burondereza ingufu ku kigero cya 58%, kurondereza amazi ku kigero cya 51%, no kurondereza ku kigero cya 21% ingufu zose zayikoreshejweho yubakwa.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yatangaje ko yishimiye iki gihembo I&M Bank yahawe, ndetse ko iyi banki yiteguye kugira uruhare muri gahunda zose zifitiye akamaro abagenerwabikorwa bayo ndetse n'abandi muri rusange.

    Ati ''Muri I&M Bank, dufite ubushake bwo kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere mu mikorere yacu ndetse no kuzana impinduka nziza mu mibereho y'abagenerwabikorwa b'ibyo dukora. Icyemezo cyahawe inyubako y'icyicaro gikuru cyacu ni igihamya cy'uruhare rwacu mu kurengera ibidukikije ndetse no gufata inshingano mu mikorere.''

    Ibi kandi byashimangiwe n'Umuyobozi wa IFC muri Afurika y'Iburasirazuba, Mary Porter Peschka, watangaje ko iki cyemezo cyahawe I&M Bank (Rwanda) PLC kinagaragaza uruhare rw'iyi banki mu iterambere ry'u Rwanda.

    Ati ''Dutewe ishema no guhemba I&M Bank Rwanda tukayiha icyemezo cya 'EDGE Advanced Certification', mu guha agaciro intambwe yateye mu iterambere no kurengera ibidukikije. Iyi ntabwe igaragaza uruhare rw'ubuyobozi bwa I&M Bank mu guteza imbere iyubakwa ry'inzu zitangiza ibidukikije, ndetse no mu iterambere ry'ahazaza h'u Rwanda.''

    Bimwe mu byagendeweho kugira ngo inyubako ya I&M Bank (Rwanda) PLC ihabwe iki cyemezo, ni uko yubatswe mu buryo burongereza amazi ayikoreshwamo mu bikorwa bitandukanye nko mu bwiherero, ibigira uruhare mu kutayasesagura.

    Iyi nyubako kandi ifite uburyo bufasha mu kurondereza ingufu z'amashanyarazi ikoresha, kuko ifite uburyo bukoresha ingufu zisubira bwa 'solar photovoltaic (PV)' bwo gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y'izuba, n'ibindi bitandukanye birengera ibidukikije.

    Inyubako ya I&M Bank Rwanda Plc yahawe icyemezo mpuzamahanga mu kurengera ibidukikije

    Inyubako ya I&M Bank Rwanda Plc ni imwe mu zubatswe mu buryo burengera ibidukikije mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyubako-ya-i-m-bank-rwanda-plc-yahawe-icyemezo-mpuzamahanga-mu-kurengera

  • Guinée iteganya guha u Rwanda ubutaka bwo gukoreraho ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Ngirente yakiriye Bah kuri uyu wa 17 Werurwe 2024 ubwo uyu muyobozi wo muri iki gihugu kiyobowe na Général Mamadi Doumbouya yari akubutse mu nama yahuje abayobozi b'ibigo byo muri Afurika, Africa CEO Forum yabereye i Kigali.

    Minisiteri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse wari muri ibi biganiro yavuze ko abaminisitiri bombi bagiranye ibiganiro bishingiye ku nzinduko Abakuru b'Ibihugu bombi, baherutse gukora buri umwe agenderera mugenzi we.

    Yavuze ko by'umwihariko minisiteri z'ubuhinzi n'ubworozi mu bihugu byombi, zishaka kugirana umubano wihariye mu bijyanye no guhinga imbuto z'indobanure, guteza imbere ubworozi no kunoza ubushakashatsi bushingiye kuri urwo rwego.

    Ati 'Bagarutse [ku ngingo] y'uko u Rwanda rushobora gukoresha amahirwe y'ubutaka bwinshi Guinée ifite, tukaba twakoresha ubutaka bwabo mu bihingwa twizeho. Twakiganiriyeho tuvuga ko tuzagishyira mu bikorwa.'

    Minisitiri Dr Musafiri yanashimangiye ko mbere y'uko iri tsinda ry'Abanya-Guinée risubirayo, impande zombi zizasinya amasezerano mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi.

    Ibijyanye n'ingano y'ubutaka n'ibihingwa bizabuhingwaho, Minisitiri Dr Musafiri yavuze ko bikiri kuganirwaho, kuko bizasaba n'uko u Rwanda rujyayo, rukabureba ibintu byose bikabona gutangira.

    Ati 'Ariko biramutse bikunze ni ubutaka batubwiye ko bweraho ibigori, imyumbati n'ibindi. Umuntu arabanza akareba uko ubutaka bumeze, ubwo tubonye, tukabusuzuma, ibikenewe nk'ibikorwaremezo tukabikora. Ni urugendo twatangiye ariko dufite icyo dutekereza, nk'ibigori n'ibindi biramutse bikunze byanadufasha kubibika tukabyifashisha tugize ikibazo, twabijyamo tubyishimiye.'

    Ibindi byaganiriweho birimo ibijyanye n'uburezi, aho abo bayobozi baturutse i Conakry bashakaga kumenya uko politiki y'uru rwego mu Rwanda ikora, na bo bakajya kuyishyira mu bikorwa iwabo.

    Minisitiri Dr Musafiri ati 'Bashimiye u Rwanda ku byo rumaze kugeraho nyuma y'amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho na bo bijyanye n'amateka yabo bashaka kuzamura ubukungu bwabo kuko kuva babona ubwigenge batigeze bagira umujyo umwe mu bijyanye n'iterambere, bakaba bashaka kwigira ku bihugu byabigerageje bigakunda nk'u Rwanda.'

    Minisitiri Bah yavuze ko ari iby'agaciriko kuri bo kwitabira Africa CEO Forum, agaragaza ko wabaye umwanya w'ibiganiro nyunguranabitekerezo hagati y'abo mu nzego z'abikorera no muri politiki bigamije guteza imbere Afurika.

    Ati 'Aho ni ho nabonye umwanya nishimiye ndetse ntewe ishema cyane wo gusura Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda. Twaganiriye ku bufatanye hagati ya Guinée n'u Rwanda, tuganira ku nzego twabyaza umusaruro mu buryo butomoye, dushingiye kuri uyu mubano nk'uko byagaragajwe na Perezida Kagame na Gen Mamadi Doumbouya.'

    Yavuze ko ibihugu byombi biri mu nzira nziza zo kwagura uyu mubano mu buryo budasanzwe ndetse ko bigeze mu gihe cyo gushyira mu bikorwa cyane ibyo byemeranyijwe, ibintu bikava mu magambo.

    Ati 'Ku bwanjye, nishimiye gusura iki gihugu nsanzwe nemera kandi nanyuzwe. Ndashima ubudaheranwa n'umuhate bidasanzwe byaranze Abanyarwanda mu myaka 30 ishize, aho igihugu cyari cyarasenyutse cyose ariko ubuyobozi n'abaturage bagihinduye icyitegererezo mu iterambere ry'ubukungu n'umutekano.'

    Yasobanuye ko Guinée yigiye ku Rwanda isomo ryo gukora cyane, ibyatanze umusaruro wo kurukura mu bihe bigoye, rukagera kuri iri terambere.

    Yavuze ko kandi ko ibihugu byombi bizakora ibishoboka, bikabyaza umusaruro 'amahirwe bifite, tutibagiwe no kwigira kuri ubu budaheranwa bwafashije igihugu kuva mu makuba.'

    Ibihugu byombi byagaragarizanyije ko amarembo afunguye kuri byo mu bijyanye no gutangira gushora imari cyane ko na za minisiteri z'ubucuruzi zombi n'Urwego rw'Iterambere rw'u Rwanda, RDB bagiranye ibiganiro biganisha ku ishoramari.

    Kuri iyi nshuro Minisitiri Dr Musafiri yashimangiye ko no mu biganiro byabaye uyu munsi, iyo ngingo yo guteza imbere ishoramari yagarutsweho cyane 'hemezwa ko yakwihutishwa bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.'

    Uretse ibigori n'imyumbati nk'ibihingwa nganduraruro, Guinée ni igihugu gishingira ubukungu bwacyo ku bihingwa ngengabukungu nk'ibisheke, ibitoki, inanasi, ubunyobwa, ikawa, coconut n'ibindi.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente (ibumoso) yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Guinée, Amadou Oury Bah baganira ku ngingo zitandukanye zo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi

    Itsinda ry’abayobozi batandukanye baturutse muri Guinée, riyobowe na Minisitiri w'Intebe, Amadou Oury Bah (riri iburyo) ryakiriwe n’iry’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente baganira ku ngingo zo guteza imbere ibihugu byombi bifatanyije

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye mugenzi we wa Guinée, Amadou Oury Bah ku bw’uruzinduko rufite kinini ruvuze ku iterambere ry’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guinee-iteganya-guha-u-rwanda-ubutaka-bwo-gukoreraho-ubuhinzi

  • Rulindo: Irembo ku bufatanye na Our Past Initiatives baremeye abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Irembo yatanze ihene 70, aho buri muryango washyikirijwe ihene ebyiri. Iyi miryango yorojwe aya matungo mu buryo bwo kuyishyigikira mu rugendo rwo kwiteza imbere.

    Umuyobozi Mukuru wa Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi, yagize ati 'Muri Irembo, twizerera mu gutera inkunga imiryango yanyuze muri byinshi. Gufatanya na Our Past Initiative mu guha iyi miryango ihene ni uburyo bwacu bwo gufasha sosiyete mu rugendo rwo kwihaza. Twishimiye kuba umwe mu bagize uruhare mu gikorwa nk'iki cy'ingenzi.'

    Umuyobozi wa Our Past Innitiative Christian Intwari, yavuze ko 'Ubu bufatanye na Irembo buzadufasha kwagura ibikorwa byacu tunakomeze kugeza impinduka mu buzima bw'abaciye mu bihe bitoroshye, koroza iyi miryango aya matungo turizera ko ubuzima bwabo buzarushaho kuba bwiza.'

    Umuyobozi wa Our Past Innitiative Christian Intwari, yavuze ko ubufasha bahaye iyi miryango bizeye ko buzayihindurira ubuzima

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya muri Irembo, Liliose Nyinawinkindi yavuze ko iyi miryango yanyuze muri byinshi bityo yari ikwiye ubufasha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-irembo-ku-bufatanye-na-our-past-initiatives-baremeye-abarokotse

  • Kivumbi, Da Rest na Mr Kagame mu bakwinjiza n… – #rwanda #RwOT

    Niba ukurikiranira hafi amakuru ya InyaRwanda, umaze kubimenyera ko buri wa Gatanu tukugezaho urutonde rw'indirimbo nshyashya zigufasha kuryoherwa n'impera z'icyumweru witegura no gutangira icyumweru gishya neza. Ni indirimbo ziba ziri mu njyana zose zaba izo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’izisanzwe.

    Mu ndirimbo nshya zagiye hanze muri iki cyumweru no mu mpera z'icyumweru gishize, InyaRwanda yaguhitiyrmo 10 gusa zagufasha kwinjira neza muri weekend.

    1.     Impamvu — Kivumbi King

    “>

    Kivumbi King uri mu bahanzi bari mu bihe byiza agiye gushyira hanze Album ya Kabiri yise 'Ganza' yahurijeho abahanzi batandukanye, gusa asanganwe izindi zakoze ku mitima ya benshi. Imwe muri izi ndirimbo, yitwa 'Impamvu.'

    2.     Nipe — Mr. Kagame ft Ibizza Edition

    Umwaka wari ugiye gushira abakunzi ba Mr Kagame batabona indirimbo nshya. Kuri ubu rero yabashyize igorora kuko yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Nipe’ yafatanyije n’uwitwa Ibizza Edition.

    “>

    3.     Daily/Nakuaza — Da Rest

    Nyuma ya ‘Zana’ yamuhuje na Nel Ngabo, umuhanzi Da Rest yashyize hanze indirimbo yuje amagambo y’urukundo yise ‘Daily/Nakuaza.’

    “>

    4. Tuliwawelu (We Outside) – Dj Marnaud Feat Kevin Klein & Davydenko

    Nyuma y’igihe kirekire atumvikana mu ndirimbo, Dj Marnaud yashyize hanze indirimbo muri iki cyumweru ijyanye n’ibihe turi kwinjiramo by’impeshyi yise ‘Tuliwawelu’ yahuriyemo na Kevin Klein ndetse n’uwitwa Davydenko.

    “>

    5.     Say None — Juni Quickly & Hollix

    Umusore ukomeje kwigaragaza neza mu njyana ya Trappish Juni Quickly, yashyize hanze indirimbo zigize Album ye yise ‘Young Dangerous.’ Imwe muri izi ndirimbo, yitwa ‘Say None’ ishishikariza abantu kwiga kuvuga make.

    “>

    6.     Icara Wige — Sky2

    Nyuma y’igihe kinini humvikana imvugo ya ‘Icara wige,’ uwayizanye bwa mbere Sky2 yahise ayitirira indirimbo ye nshya yashyize ahagaragara ikangurira abantu kwirinda ishyari kugira ngo babashe kugera ku iterambere bifuza.

    “>

    7.     Kigalians — Yuhi Mic ft Thiran

    Umuhanzi Forongo Francis ukoresha amazina ya Yuhi Mic mu muziki, yamaze gushyira hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Kigalians’ yakoranye na Thiran.

    “>

    8.     Visit Rwanda – Beat killer ft Nessa

    Muri iki cyumweru, abaraperi Nessa na Beat Killer bashyize hanze indirimbo igaruka ku byiza nyaburanga by’u Rwanda bise ‘Visit Rwanda.’

    “>

    9.     Biravugwa — Yee Fanta ft Vocal King

    Umuhanzi akaba na Producer w’umunyempano kandi ukiri muto, Yee Fanta yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yakoranye na Vocal King yise ‘Biravugwa.’

    “>

    10. Naramwizeye — Jacques Worshipper

    “>

    Jacques Irambona uzwi nka Jacques Worshipper mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n'umuyobozi w’Itsinda Etlaw Worshippers ry’abaramyi baturuka mu amadini atandukanye, yakoze mu nganzo ashyira hanze 'Naramwizeye' nyuma y'amezi abiri akoze 'Rise and Shine.'

    Mu bandi bashyize hanze indirimbo muri iki cyumweru harimo umuhanzikazi Neema Rehema washyize ahagaragara EP igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo n’iyitwa ‘Mfite Umugabo, hakaza umuramyi Irakoze Gideon washyize hanze iyo yise ‘Intama,’ n’abandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143064/kivumbi-da-rest-na-mr-kagame-mu-bakwinjiza-neza-muri-weekend-video-143064.html