Blog

  • Perezida Nyusi yashimiye Abanyarwanda batabaye Mozambique yari yugarijwe n'iterabwoba – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2017 kugeza mu 2021, intara ya Cabo Delgado yashegeshwe bikomeye n'ibikorwa by'iterabwoba, byatumye abaturage benshi bahunga, ibikorweremezo birasenywa, ibigo nka TotalEnergies gitunganya peteroli na gazi gihagarika ibikorwa.

    Hashingiwe ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Mozambique, muri Nyakanga 2021 ingabo z'u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado, zigarura byihuse umutekano kuko zirukanye abarwanyi b'uyu mutwe mu bice barimo, abaturage bari barahunze baracyurwa.

    Mu nama y'ihuriro nyafurika ry'abayobozi bakuru b'ibigo by'abikorera, Africa CEO Forum, Perezida Nyusi yatangaje ko kubera ubufasha Abanyarwanda bahaye Mozambique, umutekano wagarutse muri Cabo Delgado.

    Yagize ati 'Hamwe n'umuvandimwe wanjye, Nyakubahwa Paul Kagame, hari byinshi byakozwe. Mu majyaruguru ya Mozambique twahuye n'ibibazo by'iterabwoba byinshi nko mu 2021. Mfashe umwanya wo gushimira u Rwanda n'Abanyarwanda ku bwo kudufasha kandi nizera ko vuba tuzihutisha ubufatanye bwacu.'

    Perezida Nyusi yakomeje ati 'Twashoboye guhangana n'ikibazo kibangamiye umutekano, ubu bimeze neza ugereranyije n'uko byari bimeze mu 2021 kandi ndishimye cyane kubera ko twagikemuye.'

    Uyu Mukuru w'Igihugu yagaragaje ko iyo ibibazo bishingiye ku makimbirane bivutse, biba ari ngombwa ko impande zitumvikana zijya mu biganiro.

    Yagize ati 'Njyewe ubwanjye nagiye mu ishyamba kuganira n'umwanzi kubera ko nari nzi ibiri kuba n'ibyo bashakaga. Twashoboye kuganira, tugira ibyo twumvikanaho. Ubu ibintu bimeze neza.'

    Ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda biri mu byiciro bitatu: kwirukana abarwanyi ba Ansar al Sunnah mu bice bari barafashe, gucyura abaturage bahunze no gufasha Mozambique kubaka inzego z'umutekano zayo ku buryo zizashobora kwirindira igihugu.

    Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashimiye Abanyarwanda batabaye Mozambique

    Perezida Nyusi yabwiye umunyamakuru Eleni Giokos ko ubu umutekano muri Cabo Delgado uhagaze neza

    Muri iki kiganiro, Perezida Nyusi yari kumwe na William Ruto wa Kenya na Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-nyusi-yashimiye-abanyarwanda-batabaye-mozambique-yari-yugarijwe-n

  • Nyarugenge: Yayabangiye ingata nyuma yo gukekwaho kujyana umwana muri 'Lodge' – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Gicurasi ahitwa Cosmos i Nyamirambo. Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugabo yasohokanye n'uwo mwana w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 16 na 17 amujyana mu macumbi kugira ngo bihe akabyizi.

    Icyakora bamaze kugera mu cyumba, nibwo uwabakiriye yaje kubabaza ibyangombwa, uwo mugabo arabibona ariko uwo mukobwa arabibura.

    Umukozi wo kuri ayo macumbi yahise agira amakenga, abasaba gusohoka ariko babanza kwanga. Nyuma yo kwanga, nibwo yababwiye ko agiye guhamagara inzego z'umutekano.

    Bucyana Halidi ni umwe mu bo twasanze ahabereye iri sanganya ubwo ryari rikiba, adusobanurira neza uko byagenze.

    Yagize ati 'Umwana yabuze ibyangombwa abeshye uwari umaze kubaha icyumba ko yabisize mu rugo. Gusa uwabakiriye yahise agira amakenga kuko byagaragaraga ko ari umwana cyane, uwo mugabo yabwiwe hari buhamagarwe Polisi ahita agira ubwoba ubwo aba asohotse yiruka ku buryo no kuri 'reception' bamwibajijeho cyane.”

    Uwiringiyimana Christian nawe yabonye ibyabaye, aho yatunguwe no kubona imyitwarire y'uyu mugabo ushobora gushaka kuryamana n'umuntu atazi n'imyaka ye, ibi bikaba bishobora kumukururira ibibazo birimo no gufungwa.

    Yongeyeho ati 'Nashidutse ari gusohoka yiruka ahutaza abantu, nibwo twumvise bavuga ngo ari guhunga inzego z'umutekano kubera umwana yari azanye aha muri izi Lodge.'

    Yongeyeho ko n'uwo mwana w'umukobwa muri ako kanya yahise asohoka yihuta avugira kuri telefone kugira ngo hatagira inzego zihamusanga.

    Umukozi ukora muri aya macumbi utarifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko yagize amakenga cyane nyuma y'uko uwo mwana amubwiye ko yibagiwe ibyangombwa bye mu rugo.

    Ati 'Bakinjira nahise mbasaba ibyangombwa basa nk'abanyirengagiza, nongeye kubibasaba umukobwa arambwira ngo araba abimpa. Nibwo nagiye kubazanira icyo kunywa ariko kuko nabonaga ko uwo mukobwa asa nk'ukiri muto, nkiza nasanze bamaze kwinjira mu cyumba mpita mbakomangira mbabwira ko niba nta byangombwa uwo mukobwa afite bahita basoka cyangwa nkahamagara Polisi.'

    Akomeza avuga ko muri ako kanya uwo mugabo yahise agira ubwoba amubwira ko atari ngombwa guhamagara Polisi, ahita asohoka yihuta ageze hanze ariruka ndetse n'uwo mwana ahita agenda amukurikiye.

    Mu bantu twabajije hafi aho, nta muntu wabashije kumenya amazina y'uwo mugabo n'uwo mukobwa bari kumwe.

    Ubwo uyu mugabo n’umukobwa bari barimo kwiruka basohotse muri ‘lodge’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-yayabangiye-ingata-nyuma-yo-gukekwaho-kujyana-umwana-muri-lodge

  • Perezida Ruto yashimye akazi kakozwe na Perezida Kagame wayoboye amavugurura ya Afurika – #rwanda #RwOT

    Ruto wari i Kigali, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024 yagize ati 'Umuvandimwe wanjye Perezida Kagame yakoze akazi gakomeye ku mavugurura ya AU. Yanshyikirije raporo y'ibyagezweho. Ntabwo nteganya gutenguha umuvandimwe wanjye. Iyi AU tugiye kuyivugurura kandi tuzatuma iba Umuryango uri mu murongo w'impamvu washinzwe.'

    Bimwe mu bibazo bibangamiye urujya n'uruza n'ubuhahirane muri Afurika harimo kuba Abanyafurika basabwa viza mu bihugu byinshi, nk'uko umuherwe wa mbere kuri uyu Mugabane, Aliko Dangote yabigaragaje.

    Perezida Ruto yavuze ko iki kibazo kigomba kuzakemuka kugira ngo Abanyafurika bakomeze urugendo rubaganisha ku cyerekezo bihaye, babifashijwemo n'Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

    Ubwo Perezida Kagame yashyikirizaga Ruto iyi nshingano i Addis Abeba ku cyicaro cya AU, yatangaje ko mu byagezweho harimo kubyutsa Ikigega cy'uyu muryango kigamije gushyigikira ibikorwa by'amahoro.

    Yagize ati 'Nibura miliyoni 400 z'amadolari zarakusanyijwe. Nk'umusaruro wabyo, Akanama k'umutekano ka Loni gaherutse gutangaza ko ku nshuro ya mbere kazatera inkunga ya 1/3 cy'ibikorwa by'amahoro. Turi kugana aheza mu gusobanura neza inyungu rusange zacu no kuzimenyekanisha.'

    Perezida Kagame yasobanuye ko amavugurura y'inzego za AU adakwiye kurangirana na manda ye, ahubwo ko hakenewe kwita ku bintu by'ingenzi abakuru b'ibihugu bigize uyu muryango bemeranyijeho.

    Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko Perezida Kagame yakoze akazi gakomeye ubwo yayoboraga amavugurura ya AU


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-ruto-yashimye-akazi-kakozwe-na-kagame-wayoboye-amavugurura-ya-afurika

  • Kiyovu Sports mu gahinda gakomeye ko gupfusha perezida wayo w’icyubahiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mvuyekure François benshi bakunze kwita Kaburimbo wayoboye Kiyovu Sports akaba yari umwe mu bayobozi b'icyubahiro ba yo, yitabye Imana azize uburwayi.

    Kuri uyu Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024 ni bwo iyi nkuru y'akababaro yamenyekanye ko uyu mugabo wayoboye Kiyovu Sports yitabye Imana.

    Amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru avuga ko Mvuyekure yari amaze iminsi arwaye ariko akaba yaguye iwe mu rugo nyuma yo kuva kwa muganga akaba yari arwariye mu rugo.

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-mu-gahinda-gakomeye-ko-gupfusha-perezida-wayo-wicyubahiro/

  • Kepler VC Yateye intambwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa playoffs mu bagabo nyuma yo gutsinda Police VC 3 amaseti 1 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu niwo mukino warutegerejwe na benshi kuko ari n'umukino wahuzaga amakipe yakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona, ni Police VC yabaye iya kabiri na Kepler VC yabaye iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona.

     

    Umukino watangiye Kepler VC ya NYIRIMANA Fidele yitwara neza maze itsinda amanota 25-23.

     

    Police VC yaranzwe n'amakosa menshi mu iseti ya mbere harimo nko kutarenza services by'umwihariko ku mukinnyi wayo ukomoka muri Brazil Matheus utarengeje service n'imwe muri iyi seti. Mu busanzwe serivise za Mattheus ziba zitezweho amanota kuko ziba zikomeye.

     

    Mu iseti ya kabiri, ikipe ya Police VC yaje ifite imbaraga ndetse ibasha kuyegukana ku manota 25-22 gusa n'ubundi umukinnyi usanzwe ari ngenderwaho Mattheus yakomeje kutitwara neza ari nabyo byatumye umutoza Fred amuvanamo maze ashyiramo umurundi Pacifique.

     

    Amakipe yombi yaramaze kunganya iseti 1-1 yaje mu iseti ya gatatu y'umukino ihangana ari ihangana. Ni iseti yarikomeye cyane kuko yanatumye umutoza Fidele ahabwa ikarita y'umutuku gusa nyuma umusifuzi yisubiraho atanga ikarita y'umuhondo.

     

    Iseti ya gatatu y'umukino yarikomeye cyane kuko byasabye ko hiyambazwa amanota y'inyongera nyuma y'uko amakipe yombi yaranganyije amanota 24-24. Iyi seti yarangiye Kepler VC iyitsinze n'amanota 30-28.

     

    Iseti ya kane y'umukino yarikomeye cyane nayo irangiye nayo Kepler VC iyitsinze ku manota 17-25.

    Source : https://yegob.rw/kepler-vc-yateye-intambwe-yo-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-playoffs-mu-bagabo-nyuma-yo-gutsinda-police-vc-3-amaseti-1/

  • Massamba yageze muri Uganda mu gitaramo cyiha… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Kanjongera' yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, agera i Kampala ahagana saa mbili z'ijoro.

    Yabwiye InyaRwanda, ko yakiriwe neza n'abateguye iki gitaramo, kandi yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gihugu nyuma y'igihe atahataramira. Ni igitaramo avuga ko cyihariye kuri we n'umuziki gakondo, bityo yiteguye kunyura benshi.

    Ati 'Navuga ko ari igitaramo kidasanzwe kuri njye, ariko kandi ni igitaramo cyihariye ku muziki gakondo, rero niteguye kuza gutarama byo hejuru cyane.'

    Massamba kandi asobanura ki gitaramo nk'ikigamije kongera guha ibyishimo Abanya-Uganda, nyuma y'igihe atabataramira. Ati 'Igitaramo kigamije ibyishimo no kwongera gutaramana n'abakunzi banjye bo muri Uganda.'

    Uyu muhanzi asobanura ko uru rugendo rugiye kumufasha kongera kwagura amarembo y'inganzo ye. Ati 'Niteguye neza, kuko ngiye kwagura amarembo y'inganzo gakondo; inganzo ikundwa na benshi. Ni ibyishimo bitagira ingano (kuri njye).'

    Massamba Intore agiye gukora iki gitaramo mu gihe yzihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki. Inganzo ye yatumye ataramira imbere y'abakomeye, kandi ahesha ikuzo umuziki w'u Rwanda.

    Igitaramo cye kiraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024 muri Kampala Serena Hotel guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Cyateguwe na sosiyete ya Hudson Willis, isanzwe itegura ibitaramo bikomeye muri kiriya gihugu.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Kanjongera' yaherukaga muri kiriya gihugu, ubwo yaririmbaga mu birori by'isabukuru y'imyaka 48 y'amavuko y'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.

    Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 ahazwi nka Lugogo Cricket Oval i Kampala. Nyuma yo kuririmba, Massamba yahaye Muhoozi impano y'umupira wanditseho ijambo 'Inkotanyi'.

    Icyo gihe yashimye Muhoozi agira ati 'Ati 'Mwakoze cyane Afande General MK kuntumira mu isabukuru yanyu Lugogo ndetse mukaba mwongeye kuntumira n'ejo muri Perezidansi. Nzaza kandi nzatarama ubucuti n'umubano byose biganisha ku mahoro arambye kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfa! Isabukuru nziza Nkotanyi cyane.'

    Ku mpamvu zamamaza iki gitaramo, bagragaza ko kwinjira mu myanya ya VVIP ari ukwishyura 300,000 UGX, mu myanya ya VIP ni ukwishyura 100,000 UGX n'aho mu myanya isanzwe (Regular) ni ukwishyura 50,000 UGX.

    Ubwo yari mu gitaramo cya Ally Soudy cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 5 Kanama 2023, Massamba yavuze ko imyaka 40 ishize ari mu muziki, ari urugendo rurerure, kandi yarushyigikiwemo no kuba iwabo mu rugo bari abanyamuziki. We avuga ko ari umurage.

    Yavuze ko yaririmbye muri Korali mu gihe cy'imyaka mike, nyuma ayivamo kubera ko yumvaga bitaryoshye cyane nka gakondo.

    Massamba avuga ko ubwo yari hagati y'imyaka 20 na 21 y'amavuko, yabonye ko akwiye gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Ati 'Naravuze nti ntabwo iyi nganzo ibereye mu buhunzi. Ntabwo ibereye aho ndi, ibereye aho abandi bari kugirango nzabone iki gihugu kibereye Abanyarwanda.'

    Massamba ubwo yari ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Uganda

    Massamba yakiriwe na bamwe mu bagize uruhare mu gutegura igitaramo agiye gukorera Kampala Serena Hotel


    Massamba yavuze ko iki gitaramo cyihariye ku muziki gakondo w'u Rwanda


    Massamba agiye gutaramira muri iki gihugu nyuma y'imyaka ibiri ishize

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA MASSAMBA INTORE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143073/massamba-yageze-muri-uganda-mu-gitaramo-cyihariye-ku-muziki-gakondo-amafoto-143073.html

  • Itariki ishobora kuberaho ubukwe bwa Miss Nao… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko Nishimwe Naomie n'umukunzi we Michael bateganya gukora ubukwe bwabo ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024.

    Hazaba habura iminsi ibiri (2) kugira ngo umwaka ugera ku musozo, kuko uyu mwaka uzagira iminsi 366. Bizaba kandi ari ku cyumweru cya 52.

    Uzaba ari umunsi udasanzwe kuri aba bombi! Kuko bazaba batangiye paji nshya mu mubano wabo, aho bazarahirira kubana nk'umugabo n'umugore, bakazatandukanwa n'urupfu.

    Ku wa 24 Gashyantare 2024, Michael Tesfay ahagarariwe n'abo mu muryango we yafashe irembo mu muryango w'umukunzi we. Ni nyuma y'uko ku wa 1 Mutarama 2024, yatunguye Nishimwe Naomie amwambika impeta y'urukundo [fiançailles], mu birori byihariye byabereye muri imwe muri resitora yo mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe, Michael yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yatangiye paji nshya mu mubano we n'umukunzi we Naomie, kuko yamubwiye 'Yego' nk'ikimenyetso cy'uko yiteguye kubana nawe ubuziraherezo.

    Muri Gashyantare 2024, Miss Nishimwe yabwiye Radio Rwanda ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma yo kwambikwa impeta kuko ‘ni ibintu bikubaho, hari ukuntu umuntu aba atekereza ikintu akavuga ngo kiriya kintu nikimbaho sinzigera nkibagirwa’.

    Ati “Nubu ntabwo nabyibagirwa. Ariko ibyiyumviro ugira sinzi uko nabisobanura. N’iyo ubajije abantu benshi bagiye bambika impeta, hari igihe utumva n’amagambo yakubwiye. 

    N’uyu munsi iyo ambaza amagambo yambwiraga, nta kintu na kimwe numvaga, ariko cyeretse avuze ngo ‘Will you marry me’ (Wakemera gushyingiranwa nanjye) ni cyo kintu cyo nyine numvishije. Ni ibintu n’ubu ngubu, sindabimenyera…”

    Uyu mukobwa yavuze ko yari yiteguye kwambikwa impeta n’umukunzi we, ku buryo yatekerezaga ko byari kuba kuri Noheli ya 2023, ariko yarategereje ntibyaba.

    Ashingira ku kuba hari hashize iminsi micye umukunzi we ahuye na Se umubyara, bityo ko byamuhaga ishusho y’uko bidatinze azambikwa impeta.

    Nishimwe asobanura umukunzi we akabikubira mu ngingo eshanu; avuga ko ari umuhungu ufite ikinyabupfura; umuhungu ucisha macye; umuhungu utameze nk’abandi bose; umuhungu ukunda Imana kandi umukunda.

    Uyu mukobwa ufite iduka ry’imideli, yabanje gutuza, avuga ko we n’umukunzi we bameze neza kandi “Turi kwitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024.” Yirinze kuvuga aho ubukwe buzabera ndetse n’itariki buzaberaho.

    Abajijwe niba atekereza kuba azatura hanze y’u Rwanda nyuma yo kurushinga, yasubije ko bizaterwa n’ibiganiro, amahitamo ndetse n’akazi gashobora gutuma bimuka. Ati “Ariko mu Rwanda ni mu rugo.”

    Naomie yavuze ko mu gihe kiri imbere ari bwo azatangaza itariki y’ubukwe. Kandi avuga ko nyuma y’uko yambitswe ikamba rya Miss Rwanda, hari byinshi byahindutse mu buzima bwe, birimo nko kubona amahirwe anyuranye, gukorana n’abantu banyuranye, gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye n’ibindi.

    Mu byumweru 48 bishize, Nishimwe yasohoye ubutumwa kuri konti ye ya Instagram avuga ko Imana yamuhuje n'umugabo wazanye umunezero n'ibyishimo mu buzima bwe.

    Hari aho yavuze ati 'Nta kindi nakwifuriza usibye imyaka myinshi kandi nzahora nsenga Imana ishobora byose kugira ngo ikomeze kuguha imigisha n'ibintu binini kandi binini mu buzima bwawe bwose bigutera kuba ukwiye ibintu binini kandi usenge kugirango ukomeze kuba umuntu mwiza wahozeho…'- Icyo gihe yanditse ubu butumwa yifuriza umukunzi we Isabukuru y'amavuko.

    Muri Kamena 2023, Nishimwe Naomie n'umukunzi we basohoye ikiganiro ku rubuga rwa Youtube bari bahuriyemo, bavuga birambuye ku rugendo rw'urukundo rw'abo, uko bamenyanye n'ibindi biteye amatsiko kuri bo.

    Michael Tesfay yavuze ko kuva muri 2018 hari umuryango yari azi w'inshuti ye yo mu Rwanda, kandi ko yawusuye birambuye mu 2021. Icyo gihe abo mu rugo bamubajije niba ateganya kurushinga, hanyuma bamwereka amafoto atandukanye y'abanyarwandakazi, byamuhaga amahirwe yo kuba yahitamo umwe.

    Yavuze ko bamweretse abakobwa kugeza 'tugeze kuri Mackenzies [Itsinda Miss Naomie abarizwamo n'abavandimwe be]'. Michael yavuze ko yabwiwe ko bariya bakobwa ari ibyamamare mu Rwanda kandi 'ni beza cyane'.

    Muri iki kiganiro yavuze ko hari igihe kimwe yigeze guhurira muri resitora na Uwase Kathia wo muri Mackenzies, abo bari kumwe bamubwira ko ari umuvandimwe wa Nishimwe Naomie kandi ko nawe afite umushinga ujyanye n'ibyo nawe yateganyaga gukoraho mu Rwanda.

    Michael yavuze ko yabyaje umusaruro umwanya yari abonye yegera Uwase amwaka nimero za Nishimwe Naomie, ariko baranaganira birambuye.

    Icyo gihe Michael yabwiye Uwase ko afite umushinga ari gukoraho, kandi afite icyizere cy'uko Naomie yamubera umufatanyabikorwa mwiza.

    Uwase yasubiye mu rugo abwira Nishimwe Naomie ko yamuboneye umugabo, aho kumubwira ko hari umuntu bahuye ufite umushinga ashaka ko bakoranaho.

    Mu kiganiro cyo kuri Youtube, Naomie yavuze ko yategereje ko Michael amuhamagara araheba, ibyumweru bibiri birihirika.

    Yavuze ko byageze aho asaba Uwase Kathia kumuha Nimero ya Michael akareba ifoto iri kuri WhatsApp ye. Hari aho avuga ati 'Nabwiye Kathia ko yampa nimero ye nibura nkaba nareba ifoto ye kuri WhatsApp.''

    Naomie yavuze ko yatunguwe n'ifoto yabonye kuri WhatsApp. Muri ako kanya yahise asaba Uwase kubaza Michael niba yaributse kuvugisha Nishimwe Naomie, undi arabikora.

    Michael yavugishije Naomie ndetse bemeranya guhura, bahurira ku iduka rya Mackenzies.

    Mu kiganiro, Naomie avuga ko Michael akigera ku iduka rya Mackenzies yararanganyije amaso mu mafoto yari amanitsemo, asaba Naomie kugenda amubwira kuri buri umwe.

    Naomie avuga ko 'nagiye musobanurira mbavuga nabi ariko mu buryo bwiza'. Avuga ko ageze ku ifoto ye 'nahise mvuga ko nta mukunzi mfite'.

    Naomie yavuze ko yiyumvisemo Michael ku munsi wa mbere bahuriyeho. Ni mu gihe Michael yasubije ko ari bwo bwa mbere yari akundanye n'umukobwa uzwi.

    Naomie yavuze ko bwa mbere ahura na Papa wa Michael [Sebukwe] wari umunsi udasanzwe kuri we, kuko nta magambo menshi yo kuvuga yari afite. Yavuze ko icyo gihe bahuriye mu gihugu cya Ethiopia. Ati 'Ntabwo byari byoroshye, ariko byari byiza.'

    Michael Tesfay yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza 'Masters' mu buvuzi, muri Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza.

    Afite imishinga itandukanye ijyanye n'ubuzima irimo n'uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu 2018 yakoze muri Kaminuza y'u Rwanda yimenyereza umwuga, aho yamaze amezi agera kuri ane.

    Miss Nishimwe Naomie ari kwitegura gukora ubukwe n'umukunzi we Michael Tesfay

    Nishimwe Naomie n'umukunzi we barateganya gukora ubukwe tariki 29 Ukuboza 2024


    Nishimwe ari kumwe n'abavandimwe be ubwo biteguraga abafashe irembo mu muryango wabo


    Imyaka itatu irashize aba bombi bari mu munyenga w'urukundo ruganishije ku kurushinga






    KANDA HANO UREBE KIMWE MU BIGANIRO NAOMIE YAKORANYE N'UMUKUNZI WE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143076/itariki-ishobora-kuberaho-ubukwe-bwa-miss-naomie-143076.html

  • Ububiligi: Wavuga ute ko Bomboko atari Interahamwe?-Umutangabuhamya #rwanda #RwOT

    Imbere y'inteko iburanisha urubanza rw'Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel bakunda kwita Bomboko, umwe mu batangabuhamya ubwo yabazwaga n'uhagarariye uregwa niba nawe yavuga ko Bomboko yari'Interahamwe'kandi ubuhamya bwinshi buvuga ko atajyaga mu bikorwa bya Politiki, uyu mutangabuhamya yasubije ati'Ubwo wavuga gute ko atari interahamwe? Njye nahamya ko yari interahamwe nk'abo bose nagiye mvuga, kandi ndanashingira ku magambo yanyibwiriye'.

    Muri uru rubanza, byatangiye umutangabuhamya abwira urukiko uburyo ari i Nairobi yahahuriye na Mushiki w'uwitwa Gakwaya Ernest, atwara Telefoni ye(bahana nonero), bucyeye mu gitondo bari kwa Bigirimana( Petit Mussa) hahamagara uwitwa Nyirinkwaya bari kumwe na Sentama na Kajuga, uwitwa Zouzou aramusuhuza aramubwira ati'  waducitse ute?, Bomboko nawe ati' Iyo duhura twari kuguca umutwe'. Akomeza avuga ko bose bakimara kumubwira, yasabye ko bamuha Zouzou, nawe aramubwira ati 'Nababajwe n'uko tutaguciye umutwe'. Akimubwira atyo, yamubwiye ko azamusabira ku Mana, kandi ko akeneye ko bazahura akareba ko uwo mutwe bazawuca koko.

    Uyu mutangabuhamya, yakomeje abwira urukiko ko muri ibyo biganiro barimo kuri Terefone, bamusubije Bomboko, ubwe aramubwira ati' Kuba tutarishe muramu we(Amri Suede)twakoze ikosa, ariko aho tuzahurira tuzamushahura''.

    Mu rugendo rw'uyu mutangabuhamya, avuga ko ubwo yari i Nairobi hamwe n'abo bari kumwe, Abategetsi ba Kenya nibo bise ko ari Interahamwe. Avuga ko kubita batyo byaterwaga n'uko Perezida Moyi yari incuti ya Perezida Juvenal Habyarimana, ko kandi bashakaga kubajyana mu butayu bwa Kakuma, abanyarwanda bari i Nairobi icyo gihe babibwira HCR, ni uko abanyarwanda bacumbikirwa I Mwoya, we ajya kwa Musabeyezu.

    Perezida w'Inteko iburanisha yabajije uyu mutangabuhamya niba mbere y'ibyo byose yaba yari azi Nkunduwimye?. Yasubije ati' Ntambara wari incuti yanjye yatumye menya Bomboko( Nkunduwimye) nko mu 1989, yakundaga kuza kureba Georges Rutaganda, Zouzou, Petit Mussa, abo bose mvuze twabaga muri equipe imwe y'aba veterands yitwaga Loisir, Robert yari perezida, hanyuma nanjye nari mu bayishinze'.

    Perezida yakomeje amubaza niba yarakomeje kubana niyo Kipe, amusubiza ati' Bamaze kubona ko abantu bagenda bava muri MRND, ubutegetsi bwa Habyarimana, bwakomeje kuyiyegereza, bigakorwa na Desire Murenzi wayoboraga BP FINA, nanjye ni nk'Imana yamfashije ntabwo nigeze njya muri uwo murongo, njye sinakundaga regime ya Habyarimana ku buryo nakomeza muri uwo murongo, Ariko Robert Kajuga, JMV Mudahinyuka(Zouzou)bari incuti zanjye'.

    Hari aho Perezida w'Inteko iburanisha yamubajije niba yarakomeje kugendana nabo, niba se kandi yarajyaga abona Bomboko?. Yasubije ati' Icyo gihe iby'imipira barabiretse nta bushake bari bafite nka mbere, nanjye ibya siporo nabigenzemo buhoro, ariko nagumanye cyane na Robert Kajuga na Zouzou, mbabwira ko bava muri biriya bintu kuko atari byiza, ari nayo mpamvu nababwiye ko ku itariki ya 06/04 nasangiye na Kajuga, ngira ngo mwinginge ave mu nterahamwe, kandi nari mfite ubutumwa nahawe n'andi mashyaka. Hanyuma yari yatumiye mushiki we wabaga I Kinshasa, hagombaga no kuba inama yo kuza guhitamo uzajya gufasha mushiki we wari wapfushije umugabo I Kinshasa nyine'.

    Perezida yakomeje amubaza ati' Waba uzi ibitekerezo bya politiki bya Bomboko?, aramusubiza ati' Ntabyo nzi, ariko ubusanzwe yari incuti z'abo bagabo, ariko iyo bajyaga muri mitingi za politiki, ntabwo nigeze ngendana nabo muri za Mitingi. Mu bubari niho twahuriraga, ariko akenshi yabaga ari kumwe na Robert Rutaganda, Zouzou, na Kajuga'.

    Uyu mutangabuhamya, yabajijwe kandi ati' Usobanura gute ukuntu ibyo bintu by'ubwicanyi byabagiyemo bagashaka kukwica mwari incuti?. Yasubije ati' Ntekereza ko Zouzou ari ibintu yakuriyemo, kuko turi muri Kaminuza yigeze kumbwira ko ibintu byo mu 1973, bigarutse yajya kwica bene wacu'.

    Uyu mutangabuhamya, yabwiye inteko iburanisha ko kimwe mu byamutangaje ari ukuntu Zouzou bari incuti yatinyutse kumubwira ngo iyo amubona yari kumuca umutwe. Ibyo, byatumye abyibazaho cyane.

    Muri uru rukiko rw'i Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi, Nkunduwimye Emmanuel uzwi cyane ku zina rya Bomboko, ni umugabo w'imyaka 65 y'amavuko. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n'ibyaha byo gusambanya Abagore muri Jenoside. Ibyaha akurikiranyweho, bivugwa ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro hari muri Segiteri Cyahafi, aha hakaba hari igaraje ryitwaga AMGAR. Bivugwa ko Abatutsi bicwaga bakajugunywa mu byobo byari inyuma y'iryo garaje abandi bakahabicira.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/18/ububiligi-wavuga-ute-ko-bomboko-atari-interahamwe-umutangabuhamya/

  • Amafaranga tuzapfa tuyasige – Zari Hassan nyuma yo kuvuga akayabo yatanze yibagisha ngo agaragare neza #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi ukomoka muri Uganda ariko akaba atuye muri Afurika y’Epfo n’umugabo we Shakib Lutaaya, Zari Hassan yavuze ko ubuzima ari bugufi bityo ko mu gihe umuntu akiriho akwiye kwishimisha ari na yo mpamvu yagiye kwibagisha kugira ngo agaragare neza bizwi nka ‘Plastic Surgery’.

    Ni mu kiganiro uyu mugore w’abana batanu yahaye ikinyamakuru Chimpreports aho yemeje ko koko yibagishije kugira ngo agaragare neza ndetse ko byamutwaye ibihumbi 20 by’amadorali, ni ukuvuga arenga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Zari yavuze ko yibagishije amenyo ndetse n’inda. Byose akaba yarabikoze kugira ngo agumye agaragare neza.

    Avuga ko ubuzima ari bugufi amafaranga abantu birirwa biruka inyuma bazapfa bakayasiga rero ko wayakoresha wishimisha.

    Ati “Ubuzima ni bugufi. Naribagishije kugira ngo nse neza. Kuki ntasa neza? Amafaranga dukorera azita ku bana bacu ndetse anakoreshwe n’abandi bantu. Ubuzima ni bugufi. Amafaranga tuzapfa tuyasige, reka rero tuyishimishemo mu gihe tugihumeka.”

    Ni ubwa Mbere Zari yari avuze kuri iki kintu, ni nyuma y’uko byari bimaze igihe bivugwa ariko akanga kugira ikintu na kimwe abivugaho.

    Zari Hassan yavuza ko yibagishije kugira ngo ase neza

    N’amenyo na yo ngo yayakozeho riraka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafaranga-tuzapfa-tuyasige-zari-hassan-nyuma-yo-kuvuga-akayabo-yatanze-yibagisha-ngo-agaragare-neza

  • Amakipe ya APR yatangiye imikino ya kamarampaka neza, mu bagabo Police ihura n’uruva gusenya #rwanda #RwOT

    Imikino ya kamarampaka “Playoffs” muri shampiyona ya Volleyball mu bagabo n’abagore yatangiye ejo hashize ku wa Gatanu, amakipe ya APR yahiriwe n’umunsi wa mbere.

    Ni imikino ikinwa n’amakipe 4 mu bagabo (APR VC, REG VC, Police VC na Kepler VC) n’ane mu bagore (APR WVC, RRA WVC, Police WVC na Ruhango WVC). Akaba ari amakipe yasoje ari aya mbere muri shampiyona isanzwe.

    Mu bagore APR yahuye na Ruhango, RRA ihura na Police. Mu bagabo APR yahuye na REG, Kepler ihura na Police. Ikipe igomba kugera ku mukino wa nyuma ikaba isabwa kuba yaratsinze imikino 2 muri 3 bagomba guhura.

    Umukino wa mbere wahuje APR WVC na Ruhango, ni umukino woroheye cyane iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuko yawutsinze amaseti 3-0 (25-16, 25-11 na 25-15).

    APR WVC yatsinze Ruhango mu buryo bworoshye

    Hahise hakurikiraho umukino wari witezwe na benshi mu bagore, wa RRA na Police WVC, ni umukino wari uryoheye ijisho.

    Iseti ya mbere wabonaga ikipe ya RRA itarinjira mu mukino neza nubwo yayitangiye ari yo iri imbere, Police WVC yaje gukuramo amanota ihita yegukana iyi seti ku manota 25-21.

    RRA yagarutse mu iseti ya kabiri ubona ko nta mikino, yaje kuyegukana ku manota 25-18. Ni nako byagenze ku iseti ya 3 kuko Police WVC wabonaga irimo gukora amakosa menshi atari ngombwa, baje kuyitakaza ku manota 25-15.

    Bitewe n’amaseti yabanje uko yari yagenze benshi bumvaga n’ikurikiyeho RRA iyitwara byoroshye bagahita basoza umukino, si ko byaje kugenda kuko umutoza Mutabazi Elie wasaga n’uwamaze kwizera intsinzi yakoze amakosa mu misimburize maze Police iramuzukana inamutsinda iyi seti ku manota 25-22. Byahise biba amaseti 2-2 bitabaza iya kamarampaka yegukanywe na Police ku manota 15-12. Police WVC yegukana umukino ku maseti 3-2.

    Bigoranye Police WVC yatsinze RRA

    Hahise hakurikiraho umukino karundura mu bagabo wa REG na APR VC. REG VC yatanze APR kwinjira mu mukino ihita inayitsinda iseti ya mbere ku manota 25-23.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yahise ikanguka maze na yo ihita itsinda amaseti 2 yakurikiyeho imwe ku manota 25-20 indi ku manota 25-17.

    Intambara yaje kuba ku iseti ya nyuma aho REG VC yashakaga iya kabiri bagahita bajya mu iseti yo kubakiranura, gusa APR ntabwo yaje kubyemera kuko yahise itsinda iyi seti ku manota 29-27. Yegukanye umukino ku maseti 3-1.

    Umukino wasoje iyindi ni uwo Kepler yatsinzemo byoroshye Police VC amaseti 3-1 (25-23, 22-25,30-28, 25-17).

    Imikino irakomeza uyu munsi hakinwa umunsi wa kabiri w’imikino ya Playoffs aho byitezwe ko hari amakipe ashobora kurara akatishije itike y’umukino wa nyuma.

    Wari umukino utoroshye

    APR VC yishimira intsinzi ya yo

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Kepler

    Umutoza wa Kepler, Nyirimana Fidele

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-ya-apr-yatangiye-imikino-ya-kamarampaka-neza-mu-bagabo-police-ihura-n-uruva-gusenya