Blog

  • U Rwanda rwanyomoje umukozi wa Human Right Watch wavuze ko yangiwe kwinjira mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo u Rwanda rwasohoye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, rwagaragaje ko nta mikoranire rufitanye na Human Rights Watch, kandi ko uwo muryango usanzwe usohora raporo zirimo ibinyoma ku Rwanda utahagezeho.

    Itangazo ryakomeje rigira riti 'Uhagarariye Human Right Watch yangiwe kwinjira mu Rwanda nyuma y'uko ananiwe kugaragaza impamvu y'uruzinduko rwe ku biro bishinzwe abinjira n'abasohoka.

    'Nta mikoranire ihari hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na HRW mu gihe cy'imyaka myinshi ishize, nta mikoranire yemerera HRW gukorera mu Rwanda. Mu gihe ikomeje guhimba raporo yirengagiza ukuri ku Rwanda, bashobora kubikora batadusura ku gahato cyangwa ngo babe bari mu Rwanda.'

    Human Right Watch yari yatangaje ko inzego zishinzwe Abinjira n'Abasohoka mu Rwanda, zangiye umukozi wabo ushinzwe ubushakashatsi mu ishami ryayo rya Afurika ubwo yari ageze ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Yuririye kuri uko guhambirizwa k'uwo mukozi wayo igaragaza ko ibyakozwe bigaragaza ko guverinonma y'u Rwanda yanga kugenzurwa iyo bigeze ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu n'ubwigenge ubwo ari bwo bwose.

    Ibyo nibyo byatumye u Rwanda rutanga umucyo kuri icyo kibazo kuko rwagaragaje ko uwo mukozi yashatse kubeshya inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu ariko agatahurwaho ayo manyanga rugikubita.

    Human Right Watch ikunze kubogama iyo bigeze kuri raporo zivuga ku Rwanda aho mu 2023 wasohoye raporo ikubiyemo ibirego birushinja guhonyora uburenganzira bw'abaturage barwo baba mu mahanga, ibintu ivuga ko ari ibihimbano bigaragaza ko 'nta soni bagira'.

    Raporo y'uwo muryango ivuga ko yifashishije ubuhamya bw'abatavuga rumwe na Leta basaga 150 baba mu bihugu nka Australia, u Bubiligi, Canada, u Bufaransa, Kenya, Mozambique, Afurika y'Epfo, Tanzania, u Bwongereza, Uganda, Zambia n'ahandi.

    Hari nk'aho bavuga ko kuva mu 2021 ingabo z'u Rwanda zijya guhashya ibyihebe muri Mozambique, ngo Abanyarwanda batavuga rumwe na Leta bahorana ubwoba ko bashobora kugirirwa nabi.

    Nubwo bivugwa, nta bimenyetso byatanzwe by'uwagiriwe nabi cyangwa se icyemeza ko ari abakozi ba Guverinoma y'u Rwanda babigizemo uruhare.

    Muri iyi raporo harimo ubuhamya bw'uwitwa Mazimpaka Joseph uvuga ko yahunze u Rwanda mu 2013 nyuma yo gusabwa kujya kurwanira M23 akabyanga.

    Avuga ko ngo ageze muri Tanzania, u Rwanda rwohereje abantu bo kumushimuta agatabarwa na Polisi ya Tanzania, nubwo mu rukiko ntaho icyo cyaha kigeze kigaragazwa.

    Ibyo nyamara ntabwo ari byo kuko uwo Mazimpaka ni umwe mu bahoze mu ngabo za Leta yakoze Jenoside (EX FAR) nyuma yo kubohora igihugu yinjizwa mu ngabo nshya.
    U Rwanda rwamaganiye kure iyo raporo rugaragaza ko ibyagaragajwe muri yo ari ibijyanye n'umurongo Human Rights Watch imaze igihe yarafashe ku Rwanda.

    Icyo gihe Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yagize ati 'Bisa nk'aho HRW intego yayo ikiri ukugaragaza nabi ukuri ku Rwanda nk'uko biri muri raporo yabo nshya. Nta soni bagira […] Uyu muryango ukomeje kugaragaza isura itari yo y'u Rwanda, isura [bagaragaza] isigaye mu mitwe yabo gusa.'

    U Rwanda rwatanze umucyo ku kibazo cy’umukozi wa Human Right Watch uvuga ko yangiwe kwinjira mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwanyomoje-umukozi-wa-human-right

  • Kwibuka30: Israel Mbonyi, Apotre Serukiza, Fa… – #rwanda #RwOT

    All Gospel Today (AGT) ni Umuryango mugari uhuriwemo n’abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana, abanyamakuru bo mu gisata cy’Iyobokamana, abashumba, abayobozi b’amakorali, aba Producers n’abizera n'abandi. Uyu muryango watangijwe mu 2013 hagamijwe gusigasirwa ikwirakwira ry'ubutumwa bwiza cyane cyane bijyanye n'ibihe isi igezemo.

    Nk'uko basanzwe babikora buri mwaka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024, abagize uyu muryango bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, hagamijwe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana ubuzima bw’inzirakarengane zirenga Miliyoni mu minsi 100.

    By'umwihariko rero kuri uyu munsi hari hatumiwe abashumba batandukanye baturutse mu matorero anyuranye akorera muri Kigali hashingiwe ku nsanganyamatsiko yari ihari yo kuzana impinduka nziza  (Transformation) nyuma y'uko hari ibintu byinshi byangiritse bigatukisha izina ry'Uwiteka binyuze mu itorero, harimo nko kuba hari abayobozi b'amatorero bijanditse mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi w’umuryango All Gospel Today [AGT], Rev. Alain Numa yavuze ko kuba hari abayobozi b’amadini n'amatorero bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, byagize ingaruka n'ubu zigikomeje kugaragara ku bakristo bamaze guta icyizere bari bafitiye abapadiri n’abapasiteri.

    Yagize ati: 'Hari ibintu byinshi byangiritse bitukisha izina ry'Uwiteka kandi binyuze ku itorero. Hari abapadiri, abapasiteri bagiye babigiramo uruhare rukomeye. Kugera ubu ngubu, ndahamya ko hari abantu benshi kwizera kwabo kwangiritse, badashobora gupfa kwizera itorero, umupadiri cyangwa umupasiteri bitewe n'ibyo bikomere yagiye ahura na byo. Ibi ngibi rero, ni uguhinduka kwacu twese ari umunyamakuru, ari umuhanzi, n'undi wese.'

    Bishop Nzeyimana Innocent, Umuvugizi w'Itorero Nayoti mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’amadini n’amatorero akorera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko iki gikorwa bakoze kivuze ikintu kinini ku bashumba by'umwihariko nk'abantu bahagarara imbere y’abantu benshi.

    Ati: “Ubwo rero niba dufite abo twasimbuye batubanjirije bayoboraga amadini mbere ya Jenoside batabashije guhagarara mu cyuho kugira ngo babashe gukumira ikibi, bamagane Jenoside, babashe guhagarara ku muryango nyarwanda bakoresheje ijambo ry’Imana, kandi babashe kwereka abantu uburyo icyo bapfana kiruta icyo bapfa, kandi bose bari mu ishusho y’Imana;

    Twebwe nk’abanyamadini dukwiriye guhaguruka tukamagana ikintu cyose cyatanya abanyarwanda, cyatuma abantu batabana neza cyangwa badahuza. Kubera ko iyo tugeze hano tukabona imibiri 250,000 iruhukiye muri uru rwibutso, tukabona impinja zishwe muri Jenoside, tukabona urubyiruko n’abakuze barimo n’abari mu madini anyuranye, ubwo duhita tumenya ko hari abantu bambuwe ubumuntu babwamburwa n’abandi kandi bitari bikwiriye kuba.”

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma y’amateka mabi yaranze igihugu agizwemo uruhare n’abanyamadini, abari gukora uyu murimo muri iki gihe bafite umukoro wo kuzana impinduka bakagaragaza itandukaniro ry’abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere y’iki gihe n’aba mbere binyuze mu gutanga inyigisho zuzuye zibasha kubaka umuntu, zikamugira umuntu wubaha Imana kandi ukunda n’igihugu cye. 

    Yavuze ko ibi babitangiye, aho bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo gusura no kwigisha abafungiye mu magereza atandukanye babihanisha ibyaha byayo n’ibindi.

    Akomoza ku kigero iyi mpinduka igezeho yagize ati: “Ni urugendo kuko kunga abantu no kubabanisha ni urugendo nkurikije icyizere dufite namwe mubona kuko abantu bose bari mu gihugu bafite amadini babarizwamo. Kuba rero uyu munsi iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka, abanyarwanda bose baza gufatanya kandi barigeze kuba mu byiciro bitandukanye ibyo abantu bari baragize amoko, tubona biri ku kigero cyiza dukurikije aho tugeze. 

    Ni urugendo, hari abagifite ibisigisigi tukibasha guha inyigisho zibahindura dukoresheje ijambo ry’Imana n’ibiganiro dutanga ahantu hatandukanye, kuko ntabwo dutanga ibiganiro mu matorero gusa ahubwo n’inzego z’ibanze ziratwiyambaza.”

    Umuramyi w’Umurundi utuye mu Rwanda, Fabrice Nzeyimana unabarizwa mu itsinda rya Fabrice & Maya, ni umwe mu bagize ihuriro AGT nawe wari witabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka30, akaba anafite igitaramo ku itariki 2 Kamena 2024 gifite intego imwe yo kuzana impinduka mu itorero, kikaba kizabera kuri Christian Life Assembly Nyarutarama.

    Fabrice Nzeyimana yavuze uko yagize igitekerezo cyo guhuza imbaraga na AGT muri iki gikorwa cyo #Kwibuka30. Yagize ati: “Insanganyamatsiko y’igitaramo cyanjye nayo ni ukuzana impinduka. Rero nk’umwe mu bagize itsinda All Gospel Today, navuze ngo reka nihuze nabo kugira ngo tubeho ubuzima bw’ibyo tuvuga bizane impinduka muri sosiyete. 

    Twatekereje kuza hano ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kubera ko dutekereza ko itorero n’abahanzi ba Gospel ndetse n’abandi babarizwa mu Iyobokamana dukeneye kongera gutekereza ku ruhare rwacu mu kongera kubaka igihugu n’ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda.”

    Gaby Kamanzi umaze igihe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko uyu ari umwanya udasanzwe bafashe kugira ngo nabo batange umusanzu wabo wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muramyi yavuze ko isomo bahakuye ari ukongera kuvuga ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

    Ati: “Ni cyo kintu twese turwanya nk’abanyarwanda ariko na none nk’abakristo, kuko ibyabaye duhora twibuka nyuma y’iyi myaka yose byakorewe mu matorero, n’abitwa ko ari abantu b’Imana nabyo birababaje cyane ariko turashima Imana kuko aho tugeze  turimo turabona ko ibintu biri kugenda bihinduka mu gihugu kandi ni byinshi cyane byahindutse, haba mu rwego rw’amatorero ndetse no mu nzego zose z’igihugu turashima Imana.”

    Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo “Amahoro”, yongeye ko nk’abahanzi ndetse n’abandi bakristo biteguye gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari na ko bakomeza gusengera cyane igihugu kugira ngo Imana ikirinde, irinde n’Umuyobozi wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’abo bayoboranye igihugu bose.

    Gaby yashimangiye ko umusanzu wabo wihariye nk’abahanzi ari ugutanga ubutumwa bwubaka abanyarwanda biciye mu ndirimbo ndetse no kugira uruhare mu bindi bikorwa byo gusura no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko na Bibiliya isaba abantu gufasha abakene n’abababaye. 

    Ati: “Ni ugutanga umusanzu wo gutanga ubutumwa bwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, kwamagana ikibi, kubwira abantu ko Imana ibakunda, kubwira abantu kwegera Imana, kubwira abantu bazi Imana ko bagomba gukundana hagati yabo, ko tugomba gukundana hagati yacu nk’abantu Imana yashyize ku isi, kubwira abantu kwanga ikintu cyose cyabatandukanya, ko turi umuntu umwe, ko twaremwe kimwe, tukanababwira gukunda Imana, hanyuma icyo dushoboye gukora tukagikora.”

    Mu bindi bikorwa byaranze urugendo rwa All Gospel Today ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali harimo ibiganiro bigaruka ku ruhare rw’imiryango ishingiye ku myemerere mu kuzana impinduka nziza mu muryango nyarwanda, gusobanurirwa amateka, gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’Abazize Jenoside n’ibindi.

    Mu 2023, nabwo All Gospel Today {AGT} basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banaremera umukecuru utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Karere ka Nyarugenge, banakora umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

    Muri ibyo bikorwa byo mu #Kwibuka29, AGT bari bari kumwe na Musenyeri Birindabagabo Alexis wayoboye Diyoseze Angilikani ya Gahini na PEACE PLAN, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, wanenze abanyamakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


    Abagize ihuriro All Gospel Today basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Bashyize indabo ku mva ahashyinguye imibiri 250,000 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi




    Rev. Alain Numa uyoboye All Gospel Today yavuze ko kuba hari abanyamadini bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byagize ingaruka mbi ku Itorero


    Apotre Sosthene Serukiza n’abandi bayobozi b’amatorero batandukanye batanze ibiganiro 



    Umuhanzi Israel Mbonyi yitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Fabrice & Maya bafite igitaramo cyo kuzana impinduka mu Itorero rya Kristo bitabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka30

    Umuhanzi Gaby Kamanzi yaririmbye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza u RwandaGaby yagarutse ku ruhare rw’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu kubaka u Rwanda rushya

    Umukozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonne, ni umwe mu bagize umuryango All Gospel Today 



    Umuryango All Gospel Today [AGT] umaze imyaka 11 ushinzwe

    Fabrice Nzeyimana yasabye abahanzi bagenzi be kugira uruhare mu kubaka igihugu

    All Gospel Today bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Reba HANO ubwo mu 2023 AGT basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa


    AMAFOTO: Serge Ngabo – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143081/kwibuka30-israel-mbonyi-apotre-serukiza-na-gaby-mu-bagize-all-gospel-today-basuye-urwibuts-143081.html

  • Mu mikino inogeye ijisho APR WVC na Police WVC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tariki ya 18 Gicurasi 2024 muri Ecole Belge de Kigali hakomeje imikino ya kamarampaka (Play offs) mu bari n'abategarugori aho hakinwaga umukino wa 2.

    Ku ikubitiro habanje umukino wa Ruhango WVC na APR WVC, ni umukino watangiye ahagana 12h30.

    Uyu mukino wagomba guhereza amahirwe ikipe ya APR WVC yari yaratsinze umukino ubanza ko nitsinda ihita ikomeza ku mukino wa nyuma.

    Nk'uko byari byitezwe n'ubundi ikipe ya APR WVC yatsinze Ruhango WVC biyoroheye cyane amaseti 3-0.

    Iseti ya mbere APR WVC yayitsindiye ikipe ya Ruhango WVC munsi y'amanota 15 kuko yayitsinze amanota 25-8.

    Iseti ya kabiri nayo ntiyagoye APR WVC habe na gato kuko yatsinze harimo ikinyuranyo cy'amanota 11 kuko yarangiye ari amanota 25-14.

    Iseti ya gatatu ikipe ya Ruhango WVC igizwe n'abakinnyi bakiri bato yagerageje kwihagararaho ariko biranga, APR WVC yayitwaye ku manota 25-19.

    Nyuma y'uyu mukino hari hateganyijwe undi mukino ukomeye wagombaga guhuza ikipe ya Police WVC na RRA WVC, ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku makipe yombi gusa cyane cyane ikipe ya RRA WVC yarifite igitutu cy'uko yatakaje umukino wayo wa mbere, n'ubwo byari bimeze bityo ariko ikipe ya Police WVC byaje kurangira yegukanye umukino wayo wa 2 itsinze amaseti 3-0.

    Iseti ya mbere yagoranye cyane yarangiye amakipe yombi akinnye amanota abiri y'inyongera nkuko amategeko ya Volleyball abiteganya kuko bose bagize amanota 24-24 (bale-bale) gusa Police WVC itanga ikipe ya RRA WVC kuzuza amanota 26 iba itwaye iseti ya mbere ityo ku manota 24-26.

    Iseti ya kabiri yihuse cyane kuko ikipe ya Police WVC yayiwaye ku manota 25-17.

    Iseti ya gatatu ikipe ya RRA WVC yagerageje gushyiramo agatege ariko biba iby'ubusa yayitakaje ku manota 25-23.

    Iyi mikino yasize Police WVC na APR WVC zigeze ku mukino wa nyuma wa playoffs 2024.

    Source : https://yegob.rw/mu-mikino-inogeye-ijisho-apr-wvc-na-police-wvc-zageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-kamarampaka/

  • APR VC ikatishije itike yo gunina umukino wa nyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mikino wa kabari wahuzaga ikipe ya APR VC na REG VC warangiye ikipe ya APR iwutsinze amaseti 3-1.

     

    Ni umukino ikipe ya APR VC yasbawa gutainda ngo ikomeze ku mukino wa nyuma kuko ubanza yari yawutsinze byari bivuze ko rero mu gihe ikipe ya REG VC yari kuba iwutsinze hari kuzakinwa umukino wa gatatu wa kamarampaka.

     

    Ni umukino watangiye ahagana kw'isaha 16h20 utangirana imbanga nyinahi ku mpande zose yaba REG VC yashaka kudataindwa uyu mukino bwa kabiri ndetse na APR VC yashakaga gutsinda ngo ikomeze ku mukino wanyuma.

     

    Kwikubitiro ikipe ya APR VC yahise itwara iseti mu buryo bugoranye ariko iriko irayitwara ku manota 25-18.

     

    Iseti ya kabiri yagoranye cyaneikipe ya REG VC byaje kurangira iyegukanye ku manota 27-29.

     

    Iseti ya gatatu yegukanwe n'ikipe ya APR VC nanone ku manota 25-18.

     

    Iseti ya kane nayo yatsinzwe na APR VC nubwo wabonaga ko ikipe ya REG VC yongeyemo akabaraga ariko akagozi byaje kurangira akagozi gacitse kuko maze APR VC iyitsinda ku manota 25-21.

     

    Ikipe ya APR VC irategereza kuyirokoka hagati ya Kepler VC na Police VC.

    Source : https://yegob.rw/apr-vc-ikatishije-itike-yo-gunina-umukino-wa-nyuma/

  • Bugesera: Arakekwaho kwica umusaza n'umukecuru bamureze – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagari ka Gicaca, Umurenge wa Musenyi, IGIHE yamenye amakuru avuga ko bishobora kuba byaramenyekanye ku wa wa Kane tariki y 16 Gicurasi 2024.

    Abaturanyi b'uwo muryango bavuga uyu muhungu yarezwe n'uyu mukecuru nk'umwana mu rugo nyuma y'uko nyina yari amaze kwitaba Imana.

    Bavuga ko uyu musaza yabanje gukomeretswa cyane ahita ajyanwa mu Bitaro bya Nyamata ariko k'ubw'amahirwe make ahita yitaba Imana akihagezwa.

    Bavuga ko uyu musore ashobora kuba yarishe uyu musaza n'umukecuru biturutse ku banyamasengesho baraye muri urwo rugo bakabahanurira ko ibibazo byose bari guhura nabyo biterwa n'uyu musore.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musenyi, Gasirabo Gaspard yemeje amakuru y'uru rupfu rw'uyu mukecuru n'uyu musaza kandi ko bishwe basanzwe mu rugo rwabo ndetse nta n'amakimbirane yari asanzwe hagati yabo.

    Yongeyeho ko uwo musore ari mu maboko y'inzego zigomba kumukurikirana mu butabera, aboneraho kwihanganisha imiryango ya ba nyakwigendera anasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-arakekwaho-kwica-umusaza-n-umukecuru-bamureze

  • Abazitabira inama ya AMEC igamije kubakira urubyiruko ubushobozi batangiye kugera i Kigali – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa JCI, muri Afurika no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, Tetiwe Nzimah, ndetse n'Umuyobozi ushinzwe iterambere muri uwo muryango, Tunji Oyeyemi, nibo babimburiye abandi kugera mu Rwanda, aho bahasesekaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2024, aho bakiriwe n'abayobozi n'abandi banyamuryango ba JCI ishami ry'u Rwanda.

    Iyi nama ya 'AMEC', baje kwitabira ihuza abanyamuryango ba JCI baturutse muri Afurika, ndetse no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, n' abandi bayobozi bo ku iyindi migabane.

    Izibanda cyane ku kugaragaza no kuzamura uruhare rw'urubyiruko mu iterambere rya Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati no guteza imbere ishoramari ryabo. Izitabirwa n'abanyamuryango basaga 500.

    Akigera i Kigali Tetiwe Nzimah, yavuze ko mu minsi agiye kuhamara yiteguye kwishimira uko mu Rwanda abashyitsi bafatwa neza, guhura n'imiryango yo mu Gihugu iharanira kubakira ubushobozi urubyiruko no kubaka ubufatanye mu nyungu za Afurika n'ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Ati 'Turashaka gusiga impinduka igaragara hano mu Rwanda, ikindi ni ukwigaragaza abo turibo no guhura n'abagize guverinoma, urubyiruko ruzaza rugaragarizwe amahirwe ari mu Rwanda n'ibindi.'

    Tetiwe, yavuze ko kuri iki Cyumweru iyi nama izabanzirizwa n'ibiganiro 'Leadership Academy' bizagaruka ku ngingo zinyuranye zirimo no kureba amahirwe ari mu ikoranabuhanga rikomeje kwaguka cyane, nk'iry'ubwenge bukorano 'AI' n'uko ryabyazwa umusaruro.

    Kuri ubu intego za JCI Rwanda igiye kwakira iyi nama ni ugukomeza kwakira inama nini z'uyu muryango zirimo n'ihuza abanyamuryango bose ba JCI ku Isi, yitabirwa n'abari hagati y'ibihumbi bitanu n'ibihumbi umunani iteganijwe kuzaba mu 2026.

    Tunji Oyeyemi we yagaragaje ko intego y'iyi nama ari ukubaka ubushobozi bw'abakiri bato no kubaha urubuga rwo kugaragaza ubushobozi bwabo ariko nanone babona n'amahirwe yo guhura n'abandi bakanigiraniraho byinshi.

    Ati 'Abanyamuryango bazabona umwanya uhagije wo kwiga byinshi, baganire na bagenzi babo kuko ni naho babonera umwanya wo kumenyana akaba ari nabo bavamo abafatanyabikorwa b'ahazaza.'

    Zimwe mu ntego nyamukuru z'uyu muryango ni ugushyira imbere ibikorwa byo guteza imbere umuryango no gufasha urubyiruko kwaguka mu bitekerezo ku bijyanye n'imiyoborere, guhanga udushya no kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo.

    Iyi nama iteganyijwe kuba hagati yo ku wa 22-25 Gicurasi uyu mwaka, izibanda cyane ku kugaragaza no kuzamura uruhare rw'urubyiruko mu iterambere rya Afurika

    Umuyobozi Mukuru wa JCI, Umuhoza Amina [ibumoso] ni umwe mu bari bagiye kwakira aba bayobozi

    Umuyobozi Mukuru wa JCI, muri Afurika no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, Tetiwe Nzimah, akigera i Kanombe ku kibuga cy'indege yakoranywe ubwuzu

    Tunji Oyeyemi yagaragaje ko intego y'iyi nama ari ukubaka ubushobozi bw'abakiri bato no kubaha urubuga rwo kugaragaza ubushobozi bwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abazitabira-inama-ya-amec-igamije-kubakira-urubyiruko-ubushobozi-batangiye

  • I&M Bank yorohereje abakiliya bayo kubona ibikoresho byo mu rugo nta nyungu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2024, ubwo ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc. ndetse na Hotpoint ikorera mu Mujyi wa Kigali, bwagaragazaga uko iki gikorwa kizaba giteye.

    Umukiliya wese wa I&M Bank yahawe uburenganzira bwo kwifashisha iri duka akagura igikoresho cyo mu rugo icyo aricyo cyose uko abyifuza ndetse agahabwa n'igihe cyo kwishyura cy'amezi atandatu.

    Ibi byashimangiwe n'Umuyobozi muri I&M Bank, Mwanangu Norbert, wasobanuye imikorere y'iyi gahunda yiswe 'Ryoshya Iwawe'.

    Ati 'Uyu munsi ku isoko twashyizeho gahunda ya 'Ryoshya Iwawe' ku bufatanye na Hotpoint kugira ngo tugere ku Banyarwanda bifuza ibikoresho byo mu rugo kandi babibone mu buryo buboroheye. Kubona amafaranga yose icyarimwe yo kugura igikoresho biragoye ariko kwishyura mu byiciro nta kiza nka byo.'

    Mwanangu yakomeje avuga ko iyi gahunda izafasha abari bafite ikibazo cyo kubona ibikoresho byiza ariko ntamafaranga ahagije bafite ikibazo cy'amafaranga.

    Si abasanzwe bafite konti muri I&M Bank gusa kuko n'abakiliya bashya nabo bemerewe gufunguza konti batangira kunogerwa na serivisi za Banki.

    Umukiliya ufite konti muri I&M Bank ajya muri Hotpoint agahitamo igikoresho yifuza yaba televiziyo, firigo, imashini imesa n'ibindi, akuzuza fomu isaba inguzanyo hanyuma mu masaha 24 agahabwa igisubizo.

    Mwanangu yakomeje avuga ko iyo umukiliya arengeje amezi atandatu atarishyura inguzanyo yahawe, habaho kuvugana hakarebwa ubundi buryo yakwishyura.

    Umuyobozi Mukuru wa Hotpoint, Monoj Skariah, yavuze ko iyi gahunda bagiye kuyungukiramo kubona abakiliya benshi, no kubafasha gutura ahantu hasa neza.

    Yagize ati 'Dufite ibikoresho byiza byo mu rugo ndetse akenshi bigoye kugura kandi tugomba kubishakira igisubizo. Ubu bufatanye rero bugiye gutuma abakiriya baza ari benshi kandi bagerweho na serivisi nziza.'

    I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963, icyo gihe yitwaga BCR. Ni yo banki y'Ubucuruzi imaze igihe kinini ikorera mu Rwanda. Ni banki kandi ibarizwa ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, guhera muri Werurwe 2017.

    Umuyobozi Mukuru wa Hotpoint, Monoj Skariah, yavuze ko iyi gahunda bagiye kuyungukiramo kubona abakiliya benshi

    Abakozi ba Hotpoint bari kwerekana ibikoreho bacuruza

    Ibikoresho bitandukanye bicuruzwa na Hotpoint

    Monoj Skariah umuyobozi wa HotPoint ari kumwe n’abakozi mu itangizwa ry’iyi gahunda

    Mwanangu Norbert umuyobozi muri I&M Bank

    Umukozi wa Hotpoint yerekana ibikoresho bacuruza

    Mwanangu Norbert umuyobozi wa I&M Bank arikumwe na Monoj skariah umuyobozi mukuru wa HotPoint


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-yorohereje-abakiliya-bayo-kubona-ibikoresho-byo-mu-rugo-nta-nyungu

  • Prince Kiiiz yatangaje umuhanzikazi wa mbere… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi nyuma y'uko mu minsi ishize yasezeye muri Country Records atangira kwikorera, aho yashinze studio ye bwite azamurika mu minsi iri imbere.

    Kiiiz asobanura ko kwikorera zari inzozi ze, biri mu mpamvu zatumye asezera muri iriyi studio agatangira urugendo rwo kwikorera no kugaragaza impano z'abandi.

    Ati 'Kwikorera zari inzozi zanjye, mbere y'uko njya muri Country Records nari natangiye gutekereza kugukora studio yanjye, gusa ndavuga nti reka mbanze nkore umwaka umwe mbe nisuganya, nagure izina ryanjye ngire ibikorwa byinshi bihagije nshyireho urwego rwanjye, igihe cyarageze ubu studio irahari amazina ntabwo ndatangira kuyashyira hanze.'

    Uyu musore yabwiye InyaRwanda, ko mu rugendo rwe rwo kwikorera yatangiye gufasha cyane cyane abahanzikazi bafite impano bari barabuze aho kumenera, ari nayo mpamvu yatangiye gukorana n'umuhanzikazi La Reina, ufite ubuhanga mu gucuranga gitari.

    Kiiiz yavuze ko azajya yandika indirimbo hanyuma azihe uyu mukobwa azaririmbe, rimwe na rimwe bahuze imbaraga mu bijyanye no kuzandika. 

    Ati 'La Reina ni umwe mu bahanzikazi ngiye gutangira gufasha muri 'Management' ngiye kujya muha indirimbo azaririmbe, hanyuma nshyire imbaraga mu ikorwa ry'amashusho (Video) nyuma y'uko nzajya mba nasoje ikorwa rya 'Audio'.'

    Yavuze ko bitewe n'uko ataramurika ku mugaragaro studio ye, yahisemo ko uyu mukobwa yifashisha imbuga nkoranyambaga ze, ateguza indirimbo ye nshya ikoze mu buryo bwa 'Accoustic' izasohoka tariki 1 Kamena 2024.

    Kiiiz yavuze ko yahisemo gukorana n'umukobwa mu rwego rwo kuziba icyuho cy'abakobwa bakiri bacye mu muziki w'u Rwanda. Ati 'Nabonaga mu kibuga cy'abakobwa ari bacye cyane, cyangwa haburamo umuntu waza agakora ku buryo buri mukobwa uri mu muziki ahaguruka agakora, niyo mpamvu tugiye gutangira gukorana n'uwo mukobwa, tumufashe tugaragaza ibikorwa bye…'

    Uyu mukobwa ugiye gutangira gukorana na Producer Kiiiz, ni umwe mu bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo; kandi yagiye agira uruhare rukomeye mu kwandika zimwe mu ndirimbo z'abahanzi zagiye zijya hanze mu bihe bitandukanye.

    Hari imwe mu ndirimbo iri kuri Album 'Colorful Generation' ya Bruce Melodie yanditse, kandi amakuru avuga ko yasoje amasomo ye ku Nyundo mu 2022.

    Amashusho ye yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mukobwa yagaragarijwe urukundo n'abarimo Ariel Wayz, Mani Martin, Auddy Kelly, Director Gad n'abandi bamubwira ko biteguye kumushyigikira mu rugendo rwe rw'umuziki agiye gutangira.


    La Reina yabaye umuhanzikazi wa mbere watangajwe ugiye gufashwa na Prince Kiiiz


    Prince Kiiiz yatangaje ko agiye gutangira imikoranire na La Reina, nyuma y'uko ashimye impano ye


    La Reina afite ubuhanga bwihariye mu gucuranga gitari, ndetse hari imwe mu ndirimbo za Bruce Melodie yanditse

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDITINYA' YA LA REINA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143072/prince-kiiiz-yatangaje-umuhanzikazi-wa-mbere-yatangiye-gufasha-143072.html

  • Yago yagiye i Kampala kurangiza indirimbo na… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uherutse gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise 'Suwejo' yahagurutse ku Kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024.

    Yago yabaye igihe kinini muri Uganda, ndetse yagiye ahakorera ibikorwa bitandukanye ari kumwe n'abahanzi baho. Ni kimwe mu bihugu kandi yagiye yifashisha mu kunyekanisha ibikorwa bye binyuze mu bitangazamakuru byaho.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Yago yavuze ko yagiye muri Uganda mu rugendo rugamije kurangiza indirimbo yakoranye n'abarimo Pallaso na Ykee Benda.

    Ati 'Ngiye gukora ku mishinga yanjye n'abahanzi ba hano, ariko ndagenzwa no gushyigikira umuhanzi Feffe Bussi afite igitaramo uyu munsi. Mfite imishinga n'abahanzi ba hano kandi bakomeye. 

    Mfitanye indirimbo na Ykee Benda ngomba kuva hano dufashe amashusho, mfitanye indirimbo na Pallaso nawe tugomba gufata amashusho.'

    Yago yavuze ko mu gihe azamara muri Uganda, azakora ibiganiro binyuranye n'itangazamakuru mu rwego rwo kumenyakanisha ibikorwa bye.

    Ariko kandi avuga ko yagiye muri Uganda, mu rugendo rugamije kuhatangiriza ku mugaragaro ibikorwa by'umuyoboro we wa Youtube yise 'Yago Tv Show', azageza no mu bindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nigeria n'ahandi.

    Ati 'Ngiye gufungura icyicaro ya Yago Tv Show muri Uganda, kubera ko mfite gahunda yo gufungura ahantu hanyuranye icyicaro. Ndafungura icyicaro muri Kampala (Uganda), ariko mfite na gahunda yo gufungura icyicaro muri Canada, muri Amerika ndetse na Nigeria.'

    Akomeza ati 'Ndi no gutekereza gufungura icyicaro i Naribo muri Kenya, ariko aho maze kwemeza neza ni muri Uganda, Nigeria Amerika ndetse na Canada. Ndashaka gukorera mu bihugu nka bitanu cyangwa se bine, mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya Yago Tv Show.'

    Yago agiye muri Uganda, mu gihe ari no kwitegura gushyira hanze indirimbo yakoranye na Passy wamamaye mu itsinda rya TNP. 

    Ateganya ko nyuma yayo azasohora indirimbo ye Ykee Benda, akurikizeho indirimbo ye bwite, akurikizeho indirimbo ye na Pallaso ashingiye kuri gahunda afite mu gushyira hanze uruhererekane rw'indirimbo ze.

    Pallaso ufitanye indirimbo na Ykee Benda, ari mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda. Azwi cyane nk'umwanditsi w'indirimbo mwiza, Producer w'amajwi, ariko ugira uruhare no mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi banyuranye.

    Yinjiye mu muziki yitaye cyane ku kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afrobeats, Hip Hop, Dancehall, Afropop, RnB n'izindi. Uyu mugabo w'imyaka 36 y'amavuko, avuka mu muryango w'abanyamuziki barimo Jose Chameleone, Weasel n'abandi.

    Ykee Benda akoranye indirimbo na Yago nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo 'Ndokose' yakoranye n'umuhanzikazi Marina. Uyu muhanzi yagiye ahirwa cyane n'indirimbo yakoranye n'abahanzi bo mu Rwanda, kuko zamamaye cyane.

    Umuziki we wubakiye kuri Afrobeats, Pop, Dancehall, R&B, Reggae n'izindi. Kuva mu 2015 ari mu muziki, kandi indirimbo ze zaramenyekanye cyane.

     

    Pallaso [King of East] yakoranye indirimbo na Yago bagomba gufatira amashusho

    Ykee Benda yongeye guhuza imbaraga n'umuhanzi wo mu Rwanda

    Yago yatangaje ko agiye kwagurira ibikorwa bya Yago Tv Show mu bihugu bine 

    Yago yavuze ko mu gihe azamara muri Uganda azakora ibiganiro n'itangazamakuru mu kwamamaza ibikorwa bye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMASHAGAGA' YA YAGO


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143078/yago-yagiye-i-kampala-kurangiza-indirimbo-na-pallaso-na-ykee-benda-no-kwagurira-ibikorwa-b-143078.html

  • Umuyobozi wa TotalEnergies yagaragaje ko u Rwanda ari intangarugero mu miyoborere – #rwanda #RwOT

    Mu nama y'ihuriro nyafurika ry'abayobozi bakuru b'inzego z'abikorera, Africa CEO Forum, yaberaga mu Rwanda kugeza kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024.

    Yagize ati 'Urugero rw'imiyoborere myiza muri Afurika ruri hano mu Rwanda. Narakibonye, nsaba umuryango wanjye kugisura. Kandi ntibyari bisanzwe kubona iki gihugu kidafite umutungo kamere mwinshi, kubera icyerekezo n'imiyoborere gifite, gishobora kugera ku iterambere ritangaje.'

    Muri iyi nama yari yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame, William Ruto wa Kenya, Filipe Nyusi wa Mozambique na Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, Pouyanné yashimiye Umukuru w'u Rwanda ku bw'imiyoborere myiza.

    TotalEnergies ni kimwe mu bigo byungukiye mu kuba u Rwanda rwarohereje ingabo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique kuko ibikorwa byayo muri iyi ntara byari byarahagaritswe n'ibikorwa by'iterabwoba.

    Ubu iki kigo n'u Rwanda bifitanye ubufatanye mu nzego zirimo ingufu, ikoreshwa ry'umuriro w'amashanyarazi mu binyabiziga, ndetse no mu burezi. Ibi byashimangiwe na Perezida Kagame na Pouyanné ubwo baganiraga kuri uyu wa 17 Gicurasi.

    Umuyobozi Mukuru wa TotalEnergies, Patrick Pouyanné, yashimye imiyoborere y’u Rwanda

    Inama ya Africa CEO Forum yamaze iminsi ibiri ibera i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-totalenergies-yagaragaje-ko-u-rwanda-ari-intangarugero-mu