Blog

  • Kamonyi-Rukoma: Abagizi ba nabi bishe umuturage bamuciye umutwe #rwanda #RwOT

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko ahagana ku i saa mbiri n'iminota 30 z'ijoro ryo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, Umugore witwa Mugeni Thamar yishwe aciwe umutwe n'abagizi ba nabi bamusanze aho aba ari naho akorera.

    Aya makuru, abaturage bahaye umunyamakuru wa intyoza.com anemezwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, aho aba bagizi ba nabi basanze Mugeni Thamar w'imyaka 43 mu nzu ya Konoshe acururizamo Inzoga n'Imineke bamwica bamutemye ijosi. Bikekwa ko hakoreshejwe icyuma.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yemereye intyoza.com ko aya makuru y'iyicwa ry'uyu muturage ari impamo. Yagize ati' Twabimenye, iperereza ririmo gukorwa ngo hamenyekane uwabikoze'.

    Kumenyekana kw'aya makuru nkuko Umubyeyi wa Nyakwigendera yabitangaje, avuga ko mu rugo(aho nyakwigendera yakoreraga) haje uwitwa Dushimimana Laurent, akomanze ku muryango(urugi) yacururizagamo abura umukingurira.

    Akomeza avuga ko akimara kubona ko abuze umukingurira, yagiye iwabo agarukana na Nyina wa Nyakwigendera, akoze ku rugi ngo akingure abona hadakinze, yinjiye munzu arebye asanga bamwishe. Bahise bihutira gutabaza ubuyobozi, aho inzego z'ubuyobozi zitandukanye zirimo Polisi, RIB, DASSO na RF bahise batabara.

    Amakuru agera ku intyoza.com kandi, ni uko hari umwe mu baturage wahise afatwa akekwaho kuba hari aho ahuriye n'ibyabaye, bitewe n'uko yashyizwe mu majwi nk'uwari usanzwe afitanye ibibazo na nyakwigendera.

    Umurambo wa Nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Kacyiru mu gihe iperereza ryahise ritangira ngo hashakishwe uwo ariwe wese waba wagize uruhare mu iyicwa ry'uyu muturage.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/19/kamonyi-rukoma-abagizi-ba-nabi-bishe-umuturage-bamuciye-umutwe/

  • ByoseMulenge ni muntu ki? Azanye iki nk'igisubizo mu itangazamakuru? #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bakomeje kwibaza ku musore ukomeje gusaza imbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane urwo akoresha adasiba rwa Instagram aho aba akoresha handle ya @byose.mulenge.official

    Dore ko mu gihe gito atangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga amaje kwibikaho abamukurikira (followers) benda kugera ibihumbi makumyabiri (20,000 Followers on Instagram); ibidakunze kuba kuri blogger/vlogger ukizamuka.

    Uyu musore aganira n'umunyamakuru wacu; yamutangarije ko ibyo yinjiyemo yari yabitekerejeho kandi abizi neza ko hari icyo byamarira sosiyete y'abanyamurenge aho bari hose. Abajijwe ibyo azajya aganiraho cg avugaho abenshi bakunze kwita content creation mu rurimi rw'icyongereza; yavuze ko content iyariyo yose igamije kuba yashyira abanyamulenge hamwe biciye mu myidagaduro, ubukungu, iyobokamana, n'ibindi yabikoramo content. Akomeza avuga ko icyamuzanye kuri iyi mihanda ari uguhindura neza umukino wa showbiz y'abanyamurenge burundu; bikava mu nyito gusa bikaba ingiro.

    Bimwe mu birango ByoseMulenge akoresha ku mbuga-nkoranyambaga ze.

    Akomeza aganira n'umunyamakuru wacu; yabajijwe niba atari amaronko yaba amuzanye muri uru ruhando rwo gukoresha imbuga nkoranyambaga dore ko benshi tuzi bazikoresha zinabatunze, yasubije ko kuva kera yabikundaga kandi aramutse anabonyemo agatubutse atakanga, ariko asobanura ko ikumajyanyemo ari kuzamura showbiz y'abanyamulenge ikagera ahashimishije dore ko arizo zari inzozi ze kuva akiri umwana, ndetse no kubona abanyamulenge bashyize hamwe, akomeza avuga ati: 'ibindi byaza nyuma y'icyo shyizeho umutima wanjye'.

    Source : https://kasukumedia.com/byosemulenge-ni-muntu-ki-azanye-iki-nkigisubizo-mu-itangazamakuru/

  • Musenyeri Sinayobye yagaye abihaye Imana bijanditse muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 18 Gicurasi 2024 ubwo Diyoseze Gatolika ya Cyangungu yibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi.

    Ni igikorwa cyabanjirijwe no kunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kamembe, igitambo cya misa no gushyira indabo kumva iruhukiyemo Boneza Joseph wari Padiri mukuru muri Paruwasi ya Mibilizi wishwe muri Jenoside.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku cyicaro cya Diyosezi Gatolika ya Cyangungu hahungiye Abatutsi benshi barimo n'abahageraga bakomekeye mu bitero byo guhiga no kwica Abatutsi.

    Mukamusoni Béatha wari umukozi wa diyosezi kuva mu 1977 kugera mu 2012, mu buhamya bwe avuga bagerageje kurwana ku Batutsi babahungiyeho ariko akavuga ko umutima wo gutabara abatutsi, abapadiri batari bawuhurijeho.

    Ati 'Ntabwo bari bawuhuje. Hari abari bafite ubwoba, ariko hari n'abari ntibindeba . Hari n'uwabivuze abwira Abatutsi ngo n'ubundi agasuzuguro kanyu niko muzazira'.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi, ushinzwe Iterambere ry'ubukungu, Habimana Alfred yibukije abitabiriye iki gikorwa ko hari abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera inyungu babifitemo bityo ko Abanyarwanda bose bakwiye kubima amatwi kugira ngo Jenoside itazagaruka.

    Padiri Nkundayezu Oscar Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye amaze ibyumweru bitatu arwaye malariya ariko yakoresheje imbaraga nke yari afite arwana ku Batutsi.

    Nubwo atari azi gutwara imodoka hari aho byageze biba ngombwa ko apakira ibiryo mu modoka akajya abishyira Abatutsi bari bahungiye muri sitade ya Rusizi.

    Musenyeri Sinayobye Edouard yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari umwanya wo gushima abagize ubutwari bakarokora Abatutsi no kugaya abagize ubugwari, bakica cyangwa bagatererana abatutsi.

    Ati 'Uwaba yaritwaye nabi, ku mutima we yabyiyumvisha ko yagize nabi, agasaba imbabazi Imana, akanasaba imbabazi abo yahemukiye kuko ibyo biraruhura'.

    Kuva Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa n'ingabo za RPF Inkotanyi, Kiliziya Gatorika mu Rwanda ikomeje kugira uruhare mu isanamitima n'ubwiyunge aho ihuza abarokotse Jenoside n'abayikoze mu gikorwa cyo gusaba imbabazi no kuzitanga.

    Mu bo Diyoseze Gatolika ya Cyangungu yibuka bishwe muri Jenoside harimo abari abanyeshuri mu iseminari nto, abari abakozi ba diyosezi, abafureri, Padiri Boneza Joseph wiciwe ku Cyapa n'abandi.

    Muri iki gikorwa Diyosezi Gatolika ya Cyangungu yaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibaha inka, mu rwego rwo kubafasha kwibuka biyubaka.

    Diyosezi Gatorika ya Cyangungu yibutse Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Abihayimana n’ubuyobozi bunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mgr Sinayobye yagaye abihayimana bijanditse muri Jenoside, avuga ko bakwiye gusaba Imana imbabazi bakazisaba abo bahemukiye

    Mukamusoni wari umukozi wa Diyoseze ya Cyangungu avuga ko hari abapadiri bigize ntibindeba banga gutabara abatutsi, agashima Padiri Oscar na bagenzi be bitandukanyije n’ikibi

    Padiri Oscar Nkundayezu watwaye imodoka atarayimenya kubera umutima wo gutabara abatutsi, ashimira Imana yamufashije

    Kiliziya yaremeye abarokotse Jenoside barimo uwari uherutse kwibwa inka ye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-sinayobye-yagaye-abihaye-imana-bijanditse-muri-jenoside

  • Papa Francis yahaye umugisha abaryamana babihuje i Roma. #Rwanda #RwOT

    Hagaragaye Videwo ya papa francis, ari guha umugisha abaryamana babibhuje i Roma, nkuko byagaragaye muri Videwo yashizwe kurubuga rwa Vatican Tv, mu kande hano murebe uko uwo muhango wagenze

    Source : https://gospel.ea.rw/video.php?vid_id=417159

  • Nari mbifitiye inyota nyinshi – Theo Bosebabi… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko akomorewe na ADEPR akemererwa kuyikoreramo ivugabutumwa mu ndirimbo nk’uko byahoze, Theo Bosebabireba akomeje kwakira ubutumire muri ADEPR. Kuri nshuro ategerejwe mu giterane cya Pentekote cyateguwe na ADEPR Ururembo rwa Gihundwe.

    Iki giterane kiraba kiraba kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 kibere kuri Stade ya Rusizi kuva saa Tanu z’amanywa kugeza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Gifite insanganyamatsiko ivuga ngo “Umuriro wa Pentekote uhore waka ntukazime” Abalewi 6:5-6.

    Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Abitabira iki giterane, baragaburirwa Ijambo ry’Imana n’Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe, Rev. Aimable Nsabayesu, ari na we uzaba ari Umusangwa mukuru (Host), Rev. John Rwassa na Rev. Yohani Leonard Msimba.

    Abaririmbyi bategerejwe muri iki giterane ni Theo Bosebabireba ubarurirwa muri ADEPR Kicukiro Shell, Bethel Choir na Bethania Choir. Ni igiterane gikomeye cya Pentekote – umunsi mukuru mu itorero rya gikirisitu aho iryo torero riba ryizihizaumunsi intumwa za Yesu zamanukiwe n’Umwuka Wera. Uyu munsi urakomye cyane muri ADEPR.

    Theo Bosebabirera watumiwe i Rusizi mu giterane cyateguwe n’Ururembo rwa Gihundwe, yabwiye inyaRwanda ko “Naherukangayo mu 2016 ahitwa i Nyakabwende”. Yavuze ko yishimiye cyane kongera gutumirwa kuvuga ubutumwa bwiza muri ako gace.

    Ati “Byanshimishije cyane kuko nari mbifitiye inyota nyinshi kuko nkunda ivugabutumwa ryo mu ntara no mu byaro kuko ni ahantu benshi mu baririmbyi batajya bitwaje ko badafite ibyo babacyeneyeho nk’amafaranga, ibikoresho bya muzika bacyeneye”.

    Avuga ko we nta mupaka agira, ati “Njyewe rero njya n’aho batagira ibikoresho bihangije. Mperuka kujya ahantu nsanga bakoresha batire z’imodoka kugira ngo babone umuriro, ibyuma nabyo biciriritse, ariko wahagera mu buryo bugoye hakaboneka abakira Yesu benshi cyane”.

    Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda 'ADEPR' ryatangiriye i Gihundwe mu 1940, ryitwa MLS (Mission Libre Suédoise), ritangirira mu cyahoze ari ururembo rwa Cyangugu; ubu ni mu itorero rya ADEPR akarere ka Rusizi, ururembo rw'Iburengerazuba. 

    Icyo gihe ryatangijwe n'abamisiyoneri 3 bari baravuye mu gihugu cya Suwede (Suède) aribo Alvar Lindiskog n'umugore we Maj Lindiskog bafatanije na madamazera lindberg Mildred. 

    Aba bakozi b'Imana batangira umurimo bahuye n'ibibazo bitari bimwe ariko kuko bari baje basunitswe n'Umwuka Wera, Imana yarabashoboje ,umurimo batangije urakura, uraguka ndetse ugaba amashami mu mpande zose z'u Rwanda.

    Umurimo w'ivugabutumwa wageze mu murwa mukuru w'igihugu, Kigali, mu mwaka wa 1967. Tariki ya 21 Mutarama 1968, abizera 16 ba mbere bakiriye agakiza babatijwe mu mazi menshi, mu Itorero rya Gasave. Mu 1972, ni bwo hatangiye kubakwa inyubako zikomeye i Kigali (Nyarugenge) na Gasave.

    Kugeza ubu umurimo waragutse, abakritso ba ADEPR barakabakaba Miliyoni eshatu, inyubako zigezweho zarubatswe n'izindi ziracyari kubakwa ndetse n'ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abanyarwanda biri gukorwa ku bwinshi.

    Theo Bosebabireba yishimiye gutumirwa na ADEPR Ururembo rwa Gihundwe

    Kuri iki Cyumweru i Rusizi harabera igiterane cy’imbaturamugabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143088/nari-mbifitiye-inyota-nyinshi-theo-bosebabireba-watumiwe-mu-giterane-cya-pentekote-na-adep-143088.html

  • Abagize All Gospel Today biyemeje kwifashisha ivugabutumwa bagakumira icyakongera gutanya Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Abagize iri tsinda basuye uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi no guhuza inyigisho nyobokamana n'ibikorwa bigamije kubaka umuryango Nyarwanda.

    Umuhanzi Nzeyimana Fabrice na we uri muri iri huriro wanafatanyije na ryo by'umwihariko mu gutegura iki gikorwa yavuze ko hari igitaramo afite ku tariki 2 Kamena 2024 yise 'Transformation' kigamije kwigisha abantu guhinduka, ikaba ari yo mpamvu yihisemo ko cyabanzirizwa no gusura urwibutso we na bagenzi bakigishanya gukora iyobokamana rihindura ubuzima bw'abantu rihereye ku kwigira ku mateka.

    Nyuma yo gusura ibice binyuranye by'uru rwibutso, kunamira inzirakarengane zirushyinguyemo ndetse no gushyira indabo ku mva, baganirijwe na bamwe mu bashumba bo mu matorero anyuranye agize iri huriro ku mateka no gukora iyobokamana ryubaka umuryango nyarwanda.

    Umuvugizi w'Itorero Nayoti mu Rwanda akaba n'umwe barinzi b'igihango, Bishop Nzeyimana Innocent yavuze ko nk'abavugabutunwa bagira imbaga nyinshi ibakurikira bakwiye kuyifashisha bongera kubaka ibyiza kuko hari bagenzi babo bifashishije ijwi rigera kure ku kurimbura iyo mbaga.

    Ati “Turi bamwe mu bantu bahagarara imbere y'abantu benshi [bakumva] kandi dufite abo twasimbuye bayoboraga amadini mbere ya Jenoside batabashije gukumira ikibi bakoresheje ijambo ry'Imana ngo berekane ko icyo abantu bapfana kiruta icyo bapfa. Nk'abanyamadini dukwiriye guhaguruka tukamagana ikintu cyose cyatanya Abanyarwanda kigatuma abantu badahuza'.

    Yakomeje ati 'Tugomba gukora impinduka tukagaragaza itandukaniro ry'abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere y'iki gihe n'aba mbere. Tukabasha gutanga inyigisho zuzuye zifasha umuntu kubaha Imana ariko ukunda n'Igihugu, ubana na bagenzi be mu mahoro kandi ubasha guhinduka'.

    Bishop Nzeyimana yavuze kandi ko kurenga iyobokamana hagakorwa n'ibindi bigamije kubanisha abantu neza bifasha mu kubaka umuryango mwiza ndetse ko ari byo byamugize umurizi w'igihango nyuma yo kwigisha abagera ku 2000 bari bafungiye Jenoside bakemera ibyaha, bakihana ndetse bakanabatizwa.

    Yavuze ko abona urugendo rw'iyobokamana ryubaka umuryango nyarwanda rugikomeza ariko rufite ibyo rumaze kugeraho kuko hari Abanyarwanda bari mu matorero anyuranye babashije kongera kunga ubumwe nyuma ya Jenoside bakongera kwiyubaka kandi ko uretse no kuba ari gahunda ya Leta binuzuzanya n'inyigisho nyobokamana zo kuba umwe no gukundana.

    Umuhanzizi w'indirimbo zihimbaza Imana na we wari witabiriye iki gikorwa, Gaby Kamanzi yavuze ko nk'umuhanzi umusanzu wa mbere ku muryango nyarwanda ari ugutanga ubutumwa bwubaka ariko ko ibyo bakwiye no kubirenza bakajya no mu bindi bikorwa.

    Ati ' N'ibindi dushoboye byose dukwiye kubikora haba kugira abo dufata mu mugongo barokotse Jenoside tukabasura tubishoboye kuko na bibiliya irabidusaba gufasha abababaye. Hari kandi n'umusanzu wo gutanga ubutumwa bwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, kwamagana ikibi no kwibutsa abantu ko Imana ibakunda kandi nabo bakwiye gukundana'.

    Umuyobozi ku Rrwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yavuze ko ari umusanzu ukomeye cyane kuba All Gospel Today yasuye uru rwibutso kuko abari muri uyu muryango ari abantu bakurikirwa n'imbaga kandi ko bazayifashisha mu gusangiza ukuri kw'amateka basobanuriwe ya Jenoside ndetse no kurandura ingengabitekerezo yayo bakoresheje iryo jwi bafite rigera kure.

    Ihuriro All Gospel Today ryashinzwe mu 2013 rikaba rigizwe n'abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana, abanyamakuru bakora inkuru nyobokamana, bamwe mu bashumba n'abandi ariko babarizwa mu matorero n'amadini anyuranye.

    Baganirijwe amateka ya Jenoside n’uburyo bwo gukora iyobokamana ryubaka umuryango nyarwanda

    Bishop Nzeyimana Innocent yavuze ko nk'abavugabutunwa bagira imbaga nyinshi ibakurikira bakwiye kuyifashisha bongera kubaka ibyiza kuko hari bagenzi babo bifashishije ijwi rigera kure ku kurimbura iyo mbaga

    Abarimo umuhanzikazi Gabi Kamanzi baririmbye indirimbo ihumuriza Abanyarwanda

    Batanze ubutuma mu gitabo cy’abashyitsi

    Nagiriwubuntu Dieudonné, yavuze ko ari umusanzu ukomeye cyane kuba All Gospel Today yasuye uru rwibutso kuko abari muri uyu muryango ari abantu bakurikirwa n'imbaga

    Rev. Pst Allain Numa uyobora All Gospel Today aha ikaze abitabiriye iki gikorwa

    Nzeyimana Fabrice na uri muri All Gospel Today yafatanyije na yo gutegura gusura uwributso mu rwego rwo kubihuza n’igitaramo cye ategenya yise ‘Transaformation

    Ihuriro All Gospel Today rigizwe n’ingeri zinyuranye z’abakora iyobokamana

    Umuhanzi Israel Mbonyi ari mu bitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-abagize-all-gospel-today-biyemeje-kwifashisha-ivugabutumwa-bagakumira

  • Abanyeshuri 36 barimo abafite ubumuga bahize abandi mu marushanwa yo kwandika bahembwe – #rwanda #RwOT

    Amarushanwa yo kwandika yabaye mu byiciro binyuranye guhera mu mashuri icyiciro kibanza cy'amashuri abanza, icyiciro kisumbuye, icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ndetse n'icyiciro kisumbuye cyayo.

    Abanyeshuri bahize abandi bahembwe ibikoresho birimo mudasobwa ku biga mu mashuri yisumbuye, amagare ku banyeshuri biga mu mashuri abanza, Scooter ku banyeshuri biga mu cyiciro kibanza cy'amashuri abanza, Tablets n'ibindi bikoresho by'ishuri binyuranye.

    Abanyeshuri barushanwe mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n'Igifaransa.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw'ibanze mu Rwanda, Dr Nelson Mbarushimana, yagaragaje ko mu burezi hari intego z'uko umwana arangiza amashuri atatu abanza azi gusoma, kwandika no kubara bityo ko ayo marushanwa akomeza gutyaza abana b'u Rwanda mu kunguka ubumenyi.

    Ati 'Aya marushanwa yo kwandika rero ubundi umuntu yandika ari uko yabanje gusoma, ibyo bivuze ko mu gihe ayo marushanwa ategurwa tuba tubwira abanyeshuri duti mugende musome kugira ngo muzabone uko mwandika.'

    Yagaragaje ko zimwe mu nsanganyamatsiko abanyeshuri banditseho ari izirebana no kubungabunga ibidukikije kuko hifuzwa ko abanyeshuri barangiza amasomo yabo bazi neza n'akamaro ko kwita ku bidukikije.

    Ati 'Twifuza ko mu byiciro byose by'amashuri abana bamenya ko ibidukikije ari byiza kuko iyo bibungabunzwe neza, bituma n'igihugu kigaragara neza.'

    Dr Mbarushimana yagaragaje ko hari icyifuzo cy'uko ibigo by'amashuri byose byajya byitabira iryo rushanwa kuko riba ngarukamwaka kandi rifasha abanyeshuri gutinyuka.

    Yagaragaje ko muri ayo marushanwa hatabamo guheza kuko n'abanyeshuri bafite ubumuga bayitabira kandi bakabasha no gutsinda bityo agashishikariza ibigo by'amashuri byose kwitabira nta ngingimira.

    Ati 'Mwabonye ko hari n'abafite ubumuga bwo kutabona nabo babonye ibihembo, bivuze ko kuba ufite ubumuga butandukanye bitakubuza kugira icyo ukora nk'umusanzu. Ni muri urwo rwego twifuza kwibutsa ababyeyi baba bafite abana bafite ubumuga butandukanye y'uko nabo bashoboye.'

    Mushimiyimana Denise wiga mu giko cyita kubana bafite ubumuga bwo kutabora giherereye mu Karere ka Nyaruguru kizwi nka 'School of Blind Children' akaba ari mu batsinze yagaragaje ko kuba yarabashije gutsinda ari ibintu bishimishije cyane.

    Ati 'Ni ibintu biba bishimishije cyane kubona mu banyeshuri bitabiriye bose ubasha kuza mu banyeshuri 36, noneho wiga mu mashuri yisumbuye ni ibintu biba bitoroshye na mba. Ubu ngiye gukora cyane ku buryo nagura intekerezo zanjye mbashe gutegura ejo hazaza hanjye mu buryo bukwiye.'
    Ku rundi ruhande, Umukozi ukuriye Umushinga ugamije kongerera ubushobozi abana n'urubyiruko bafite ubumuga muri NUDOOR, Sekarema Jean Paul yagaragaje ko kubona abana bafite ubumuga bahangana n'abandi mu marushanwa bakanatsinda bishimangira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburezi budaheza.

    Ni amarushanwa yatewe inkunga n'imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera mu Rwanda irimo USAID, British Commission, World Vision, UNICEF n'indi itandukanye.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Michaëlla Rugwizangoga yashimye uko abanyeshuri bitwaye muri aya marushanwa

    Ubwo Mugisha yashyikirizwaga ibihembo bye

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

    Dr Nelson Mbarushimana yagaragaje ko u Rwanda ruteza imbere uburezi budaheza ari nayo mpamvu abafite ubumuga babasha gutana bagatsinda

    Hari abahembwe amagare

    Abanyeshuri bafite ubumuga bagaragaje ko bashoboye

    Abanyeshuri biga mu cyiciro kibanza cy’amashuri abanza bahawe n’ibikoresho by’ishuri

    Abanyeshuri 36 bahize abandi bahembwe

    Abanyeshuri bafite ubumuga nabo bitwaye neza

    Aba banyeshuri bahawe ibihembo birimo na mudasobwa

    AMAFOTO: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-36-barimo-abafite-ubumuga-bahize-abandi-mu-marushanwa-yo-kwandika

  • Jali Group yunamiye Abazize Jenoside yizeza ubufatanye mu iterambere ry'Umurenge wa Jali – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, witabirwa n'abarimo Umuyobozi Mukuru wa Jali Group Ltd, Nkundimana Félix, ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jali, Iyamuremye François.

    Mu masaha ya nimugoroba ni bwo abitabiriye iki gikorwa bose bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rw'uyu Murenge, babanza kugirana ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside muri ako gace.

    Uru Rwibutso rwakusanyirijwemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside bakuwe mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Jali, abakuwe i Shyorongi, Kanyinya, Jabana n'ahandi.

    Umyobozi ushinzwe ibikorwa muri Jali Group, Avemariya Vedaste, yavuze ko iki gikorwa hari byinshi kivuze mu ku bakozi bayo cyane ko abenshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside.

    Yagize ati 'Abakozi dufite hafi ya 90% ni urubyiruko ndetse abenshi ni abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo bazi neza ibyabe. Turagira ngo rero tubafashe kureba, kumva no guha agaciro Abatutsi bishwe.'

    'Iyo utazi iyo uva ntabwo umenya n'iyo ugana, turi kureba ingorane twahuye nazo mu gihe cyashize kugira ngo biduhe imbaraga zo kubaka ejo hazaza heza h'igihugu cyacu.'

    Umurenge wa Jali ufite igisobanuro kinini kuri Jali Group cyane ko ariho iki kigo cyahisemo nk'ikitegererezo mu gukomeza kuba kugasongero mu mikorere yayo.

    Iyi niyo mpamvu Jali Group yahise yiyemeza gukorana n'Umurenge wa Jali igaha akazi abantu babiri b'urubyiruko barokotse Jenoside batuye muri uyu Murenge nk'intambwe ya mbere yo gukomeza gufatanya kuwubaka.

    Jali Group ni ikigo cyatangiye mu 2013 kikaba kirimo ibindi birimo icy'imari, icy'ibaruramari n'icy'ubugenzuzi.

    Abakozi ba Jali Group bunamiye abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

    Basuye urwibutso rwa Jenoside rw’Umurenge wa Jali bizeza ubufatanye uwo murenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jali-group-yunamiye-abazize-jenoside-yizeza-ubufatanye-mu-iterambere-ry

  • Abanyamukuru nabahanzi ntibahiriwe: Amateka… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa kumi zishyira saa kumi n’imwe z’uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024 ni bwo amakipe yatangiye kwishyushya, nyuma Umushyshyarugamba aha ikaze abitabiriye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Kigali Universe.

    Kigali Universe imaze gutwara Miliyari zisaga ebyiri mu mafaranga y'u Rwanda, ariko ibikorwa byo kuhubaka bigikomeje. Nk’uko byari biteganijwe, ku munsi wa mbere wo kuyifungura, habaye imikino yahuje abanyamakuru n'abakinnyi bakanyujijeho hanaba kandi uwahuje ba rwiyemezamirimo n'ibyamamare mu muziki.

    Mu gutangiza iki gikorwa, Coach Gael nyiri Kigali Universe yashimye abitabiriye bose aboneraho guha umwanya Meya w'Umujyi wa Kigali wari Umushyitsi Mukuru.

    Meya Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko bishimiye ishoramari rya Kigali Universe kuko rijyanye n'icyerekezo cy'uyu mujyi ndetse kandi kijyanye n'igishushanyo mbonera.

    Yakomeje agaragaza ko hari gahunda yo gukomeza gushyikira ibikorwa bituma abantu babona ahantu heza ho gukorera siporo.

    Coach Gael na Meya Samuel bafatanije gufungura ku mugaragaro iki cyanya kigizwe n'ibice bitandukanye, ahagenewe imikino y'intoki iy'amaguru n'ahandi harimo imikino y'abato n'abakuru.

    Mbere y’uko hatangira imikino, habanje imbyino z'abasore batandatu bahuriye mu itsinda ryitwa Afrobeat, hakurikiraho umukino warangiye ari ibitego 6 by'abanyamakuru kuri 7 by'abanyabigwi mu mupira w'amaguru.

    Undi mukino warangiye ari ibitego 6 by'abahanzi kuri 12 by'abashoramari, bivuze ko umwanya wa Gatatu uzahatanirwa n'abanyamakuru bazacakirana n’abahanzi.

    Umwanya wa mbere [Final] uzahatanirwa n'abashoramari bazacakirana n'abanyabigwi mu mupira w'amaguru. Ni umukino uba kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.

    Ku ruhande rw'abahanzi cyangwa se ibyamamare, baserukiwe n'abarimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Element, Kevin Kade, Chriss Eazy, Platini P n'abandi.

    Naho ku ruhande rw'abanyabigwi harimo Jimmy Gatete na Jimmy Mulisa.

    Nyiri Kigali Universe Coach Gael yafatanije na Meya w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel gufungura Kigali UniverseAbashoramari, abanyamakuru n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ifungurwa rya Kigali Universe Abantu bakurikiranaga ibikorwa by’imikino byaberaga muri Kigali Universe banaganira Abanyamakuru batandukanye barimo baganira ku bwiza bw’iri shoramari ridasanzwe i KigaliAbasore n’inkumi bari mu bikorwa byo gukurirana umutekano mu itangizwa rya Kigali Universe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143087/abanyamukuru-nabahanzi-ntibahiriwe-amateka-yiyanditse-mu-murwa-kigali-universe-yatashywe-a-143087.html

  • Uruganda rukora HOWO rushobora gutangira guteranyiriza imodoka mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2015, urebye amakamyo manini azenguruka ibice by'igihugu atwaye amabuye, imicanga n'itaka ni ayo mu bwoko bwa Howo. Aya akorwa n'uruganda rwa Sinotrak rwo mu Bushinwa.

    Ni uruganda ruyoboye isoko ry'u Bushinwa mu gucuruza imodoka zikorera ibiremereye, ndetse mu 2023 rwagurishije imodoka ibihumbi 130 mu mahanga zivuye ku bihumbi 88.5 mu 2022.

    Ubwo bamurikaga imodoka ya Howo Max yagenewe kugenda mu bice by'imisozi miremire bya Afurika no mu Burasirazubwa bwo Hagati, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, Umuyobozi Mukuru wa Sinotruk Group ushinzwe isoko rya Afurika, Lan Junjie yatangaje ko babengutse isoko ry'u Rwanda kubera umutekano na politike yoroshya ishoramari iharangwa.

    Yagaragaje ko u Rwanda basanze ari rwo zingiro ry'ubukungu bwa Afurika y'Iburasirazuba ku buryo uretse no kuhagira isoko ryo gucuruza bateganya kwinjira mu byerekeye kuhateranyiriza imodoka.

    Ati 'U Rwanda ni igicumbi cy'ubukungu bw'ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba. Rufite ibihugu bituranyi bitandukanye birimo Tanzania, RDC na Uganda kandi hose tuhafite isoko. U Rwanda hano rwaba igicumbi cy'iri soko ryacu ryo mu karere.'

    Junjie yagaragaje ko kuva mu 2015 Sinotruk yinjiye ku isoko ry'u Rwanda bari kugurisha imodoka ariko intego iri mu guteza imbere ubucuruzi bw'imodoka no kuziteranyiriza imbere mu gihugu.

    Ati 'Duhanze amaso iri soko atari ukugira ngo ducuruze gusa, ahubwo tuzatanga izindi serivisi zirimo n'amahugurwa ndetse mu gihe kizaza tuzatangira kureba uburyo twafasha u Rwanda mu byerekeye gukora no gucuruza imodoka.'

    Umuyobozi Mukuru wa Asia Machinery (Rwanda) Vehicles, ikorana na Sinotruk mu kugeza imodoka ku isoko ry'u Rwanda no mu karere yatangaje ko uru ruganda ruzaba ruteranya imodoka ziberanye n'umugabane wa Afurika.

    Ati 'Mu rwego rwo gukora imodoka, tuzashinga uruganda ruteranya imodoka ndetse hakazakorerwa bimwe mu bice bigize imodoka, tukazakora imodoka iteranyirijwe mu Rwanda iberanye n'umugabane wa Afurika.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Huss Monique yatangaje ko ibikorwa by'iterambere byinjira mu karere biteza imbere imibereho n'ubukungu bw'abahatuye ariko bikanatanga umusaruro ku bukungu bw'igihugu.

    Ati 'Umushoramari nk'uyu mu karere kacu, tuba twishimiye iterambere…ibi biri mu bikorwa bigiye kuduteza imbere hari kandi n'uko Abanyarwanda bagiye kubona serivisi nziza kandi bakayibona hafi byumvikana ko bizabafasha kandi byinjiriza igihugu imisoro.'

    Nta gihe ntarengwa ubuyobozi bwa Sinotruk bwatangaje ko uru ruganda gutangirira, ariko bemeza ko mu gihe rutari rwatangira bazaba bacururiza imodoka ku ishami ry'u Rwanda, ndetse uwayiguze agahabwa serivisi zo kuyikora mu gihe igize ikibazo ariko bikarangirana n'umwaka.

    Haguma Steve ucuruza imodoka z'uru ruganda yatangaje ko kuba imodoka n'ibikoresho bisimbura ibyashaje biboneka mu Rwanda ari cyo gituma bakomeza kwitabira gukoresha izi modoka.

    Imodoka zo mu bwoko bwa HOWO zishobora gutangira guteranyirizwa mu Rwanda

    Kuva mu 2015, urebye amakamyo manini azenguruka ibice by'igihugu atwaye amabuye, imicanga n'itaka ni ayo mu bwoko bwa Howo

    Ni uruganda ruyoboye isoko ry'u Bushinwa mu gucuruza imodoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rukora-howo-rushobora-gutangira-guteranyiriza-imodoka-mu-rwanda