Blog

  • Inda nini, ubujura n'umutima w'urwango: Dr Murigande yagarutse ku ntandaro y'abigometse kuri FPR-Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Yabihishuye ubwo yari mu kiganiro na One Nation Radio, yerekana ko abo bari mu byiciro bibiri.

    Abo barimo abahoze bari mu butegetsi bwa Habyarimana bahamagajwe ngo baze bafatanye na FPR-Inkotanyi kubaka ariko umutima wamunzwe n'urwango no kwanga Umututsi ugatuma badakora ibyo bari biyemeje.

    Dr Murigande Charles nk'umwe mu biyemeje kuva mu buzima bwiza akaza gufatanya na FPR-Inkotanyi kubaka igihugu, ibyabaga byose yarabibonaga.

    Yagaragaje uburyo nubwo kubohora u Rwanda wari umugambi uhuriweho ndetse haremeranyijwe ku mirongo migari umunani ya politiki yagombaga kubahirizwa kugira ngo iterambere rishingiye ku bumwe ryimakazwe, hari abashatse gutatira iyo gahunda nkana ariko FPR-Inkotanyi ibabera ibamba.

    Dr Murigande yavuze ko igihugu kimaze kubohorwa, intekerezo z'ubumwe ari zo FPR-Inkotanyi yari ishyize imbere, ku buryo hari n'abo mu mashyaka yagize uruhare muri Jenoside nka MRND ariko bo batijanditse muri ayo mabi, bahamagawe ngo baze bafatanye kubaka.

    Nubwo hari abanze, hari na bamwe bemeye kuza, ariko umutima w'amacakubiri, intekerezo zo kumva ko Umututsi atahabwa ijambo zirabaganza, basubira ishyanga.

    Dr Murigande yerekanye ko bihishe inyuma y'iyo ndangagaciro nziza ya FPR-Inkotanyi, ariko mu mitima yabo batahindutse bashaka gusenya, ha handi bari bameze 'nk'umuswa ujya mu kintu ukagisenya ukurimo. Babona byamenyekanye bakagenda.'

    Ku bwe si uko batabaga barasobanukiwe, kuko FPR-Inkotanyi yashyize umucyo kuri politiki igomba kugenderwaho, ndetse iremeranywa, ikibazo kiba ka 'kabaye icwende katoga.'

    Ati 'Ni ingengabitekerezo yari yarabinjiyemo ku buryo bari barananiwe kumva u Rwanda rudategekwa bitaziguye n'Umuhutu. Bananiwe kumva ko bashobora kwicara mu nama y'abaminisitiri babonamo Visi Perezida w'Umututsi, minisitiri runaka w'Umututsi n'ibindi. Bumvaga bibaremereye cyane.'

    Dr Murigande yavuze ko uwo mutwe ufunze n'umutima wamunzwe n'amacakubiri wakomeje kubahatira kuva muri Leta y'Ubumwe bumva ko bazajya gufatanya na leta yatsinzwe, batekereza ko bazarwanya u Rwanda mu gihe gito bagasubira mu byabo bimwe bya kera.

    Nubwo icyo cyari igice kimwe cy'abahoze bari mu mashyaka atandukanye ndetse yashyigikiraga politike ipfuye ya Habyarimana, hari n'abandi bari ku ruhande rwa FPR-Inkotanyi ndetse batangije urugamba rwo kubohora igihugu bakanarusoza ariko inda nini ikabahemuza.

    Abanyarwanda babaga mu buhungiro mu 1979 bari barashinze umutwe wa politike witwaga RANU (Rwandese National Unity), wari ufite intego yo kurwanya politike y'ivangura n'ingengabitekerezo ya jenoside.

    Nyuma y'umwaka umwe Yoweri Kaguta Museveni agiye ku butegetsi muri Uganda, mu 1987, RANU yahindutse FPR-Inkotanyi, ishyaka ryashibutsemo umutwe w'ingabo witwaga 'APR', ibintu Dr Murigande na we wari umunyamuryango wa RANU yerekana ko bitapfuye kwizana.

    Ati 'Iri 'F' ntabwo yaje ku bw'impanuka. Twavuze ko tugomba gushyiraho porogaramu ishingiye kuri politiki yahuza abantu bose, ku buryo umuntu uwo ari we wese wumvikana natwe kuri izi ngingo umunani yaza tugahuza imbaraga tukabohora u Rwanda tugamije kuzishyira mu bikorwa.'

    Icyakora agaragaza ko bishoboka ko hari abemeraga izo ngingo umunani ariko bafite ibindi mu mitima yabo bakuye mu bice bari barimo, igihugu kimaze kubohozwa batangira gutekereza uko bashyira mu bikorwa izo ntekerezo zabo.

    Ni imigambi bari bafite mu mitima yabo yo kuba abaherwe, bumvaga ko kubohora u Rwanda byagombaga kubaha uburenganzira bwo kwigwizaho umutungo kabone n'iyo babaga bagomba kuwubona mu nzira zitemewe.

    Ati 'Hari abantu bumvaga ko babohoye u Rwanda kugira ngo babe ba 'millionaire'. Noneho batangira kwiba. Icyo babonye cyose bagatwara, ariko bakibagirwa ko muri gahunda ya politike twavugaga ko tugomba kurwanya ruswa n'ibiyishamikiyeho.'

    Bashatse uburyo ibyo byose babigeraho, bakabijyanisha no kuba abakomeye, ha handi bashakaga kwambura abaturage amasambu yabo bakigwizaho za hegitari, bakumva ko ari byo barwaniye, ha handi bumva ko bafite uburenganzira buruta ubw'abandi, FPR yabibabaza bakarakara bakajya bakikubura.

    Ati 'Hafi ya bose bajyanywe n'ibyo kuko FPR-Inkotanyi yabitambitse muri ibyo. Nta wagiye avuga ko atacyemeranya na yo ku ngingo runaka nk'ubumwe, ibi cyangwa biriya. Ikintu kinini cyabahagamye ni ruswa.'

    Ni ruswa agaragaza ko itari iyo kwigwizaho umutungo gusa, ahubwo harimo n'izindi ntekerezo mbi nk'ikimenyane gushakira bene wabo umwanya mu buryo butemewe, gukora ibishoboka ngo bazamurwe mu myanya batabikwiriye, kubuza uburenganzira abandi 'ibyo ni byo byatumye batuvamo baragenda.'

    Dr Murigande yerekanye ko we icyamushoboje kugera ku byo yakoze, ari ukuguma mu murongo w'ibyo yemera, ariko 'Imana ikabigiramo uruhare runini.'

    Ati 'Akenshi iyo ukurikije amahame y'Imana, aya FPR-Inkotanyi aba yoroshye. Ni ubunyangamugayo, gukunda abantu, kwicisha bugufi, umurava n'andi. Uwizera Imana yagakwiriye kuyagenderamo, iyo wayagendeyemo aya FPR- Inkotanyi uba uyarimo.'

    Amb. Dr Charles Murigande yagaragaje icyatumye hari abiyomoye kuri politiki ya FPR-Inkotanyi bari baremeye bagahitamo guhunga igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inda-nini-ubujura-umutima-wamunzwe-no-kwanga-umututsi-dr-murigande-ku-biyomoye

  • Intege nto yari itwaye Perezida wa Iran yakoze impanuka #rwanda #RwOT

    Indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakoze impanuka ubwo yari mu rugendo rwerekeza muri Azerbaijan aherekejwe n'izindi kajugujugu ebyiri.

    Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru, bikaba bivugwa ko bamwe mu bari kumwe na Perezida muri iyo ndege babashije kuvugana n'ibirindiro bikuru bikaba bitanga icyizere ko bishoboka ko nta waba yahasize ubuzima.

    Indege ebyiri zari ziherekeje iyarimo Perezida, bivugwa ko zo zagezeye amahoro.

    Bivugwa kandi ko indege yakoze impanuka yari irimo n'abandi bayobozi nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Hossein Amirabdollahian, ndetse n'umuyobozi w'Umusigiti wa Tabriz,  Seyyed Mohammad-Ali Al-Hashem.

    Source : https://kasukumedia.com/intege-nto-yari-itwaye-perezida-wa-iran-yakoze-impanuka/

  • #Kwibuka30: Bashimye ubutwari bw'abayoboraga Seminari Nto ya Ndera mu gihe cya Jenoside #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Seminari Nto ya Ndera yitiriwe Mutagatifu Vincent (PSSV) bwateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abasaserdoti, Abaseminari, Abakozi ba Seminari n'abandi bantu bari bahahungiye, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni igikorwa cyabaye tariki 18 Gicurasi 2024, kibera ku Iseminari i Ndera. Gahunda yatangijwe n'Igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Andereya Havugimana.

    Rwagati mu nyubako z'iyo Seminari hari urwibutso rushyinguyemo abari abanyeshuri, abakozi, Abihayimana ndetse n'abandi bantu bari bahungiye mu Iseminari bavuye ku misozi ikikije aho iyo Seminari yubatse nk'i Masoro ahakorera inganda, abavuye ku misozi ya Kanombe, Kayumba n'i Remera.

    Umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera, Padiri Tuyisenge Pascal

    Umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera, Padiri Tuyisenge Pascal, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yasobanuye ko abantu bahahungiye ari benshi, bamwe bajya mu kigo cyita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe cya CARAES, abandi bahungira mu Iseminari, bahasanga Abapadiri babashyira mu byumba by'amashuri barabakira ndetse babitaho, ku ikubitiro abahahungiye bakaba barimo abahigwaga n'abatarahigwaga, nyuma y'uko indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana yari imaze kuraswa.

    Ku itariki ya 08 Mata 1994, abari bayoboye ubwicanyi barimo uwitwaga Mbonampeka n'izindi Nterahamwe zari ziri aho i Ndera, baraje bavangura abantu, abatarahigwaga babategeka gusohoka bagataha, Abatutsi basigaramo aho.

    Abicanyi bagarutse ku itariki 09 Mata 1994 baje kwica abantu bari bahungiye muri iyo Seminari, ariko uwari umuyobozi w'iyo Seminari ari we Padiri Andereya Havugimana (ubu ni Musenyeri), na Padiri Ananiya Rugasira wari Umucungamutungo (Econome) w'iyo Seminari, barababima bababwira ko nta mpamvu yo kubica kuko ari abana b'Imana.

    Kugira ngo abicanyi babashe kubageraho, babanje kwica Padiri Ananiya Rugasira utari mu bahigwaga, baramurasa, umurambo we ukaba uri mu yashyinguwe mu rwibutso rw'iyo Seminari ya Ndera.

    Musenyeri Andereya Havugimana na we bamusabye kubaha abo bantu ariko aranga, bahita bamurasa arakomereka cyane, ariko ku bw'amahirwe ntiyashiramo umwuka, akaba ari no mu bifatanyije n'abaje kwibuka ku nshuro ya 30 abiciwe muri iyo Seminari, tariki 18 Gicurasi 2024.

    Abicanyi ngo bakomeje kugenzura abahungiye kuri iyo Seminari, tariki ya 11 Mata 1994 uba umunsi mubi cyane ku bari bahahungiye, kuko abicanyi babasohoye mu mashuri, babakusanyiriza ku kibuga cya Basketball barahabicira, abandi babicira mu mashuri, harokoka abantu bane bonyine nk'uko umuyobozi w'iyo Seminari yabisobanuye.

    Abicanyi bavuye aho muri Seminari bajya kwica abandi bari bahungiye mu kigo cya CARAES cyita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, itariki ya 11 Mata ikaba ari itariki muri uwo Murenge wa Ndera bibukiraho by'umwihariko nk'itariki yabayeho ubwicanyi ndengakamere muri ako gace.

    Seminari Nto ya Ndera iherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Yigamo abanyeshuri 333 biga guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye.

    Umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera, Padiri Tuyisenge Pascal, umaze imyaka 13 ayiyobora akaba yaranahize mu gihe cy'imyaka itandatu, avuga ko iyo Seminari ifite intego igenderaho igira iti 'Duharanire Urumuri n'Ukuri.'

    Avuga ko mu byo batoza abanyeshuri barera, ari ukurangwa n'ubumwe, bakirinda ivangura, kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi. Yagize ati 'Abantu bijanditse muri Jenoside bari babuze urumuri, bari mu mwijima, aho kubona umuntu ngo babone ko ari mugenzi wabo, ahubwo bakamubonamo ikindi, bakamubonamo Umututsi ugomba kwicwa. Babuze n'ukuri bahakana ko umuntu ari ikiremwa cy'Imana cyaremwe mu ishusho y'Imana. Aba bana bacu rero duhera aho, tukabaha ubuhamya, ubutumwa n'inyigisho y'uko bagomba kuyoborwa n'urumuri, bagaharanira kurangwa n'ukuri kuko ari ko kubaganisha ku rukundo, kandi ufite urukundo ntashobora kururengaho ngo abe yagirira nabi mugenzi we.'

    Urwibutso rw'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Iseminari Nto ya Ndera rushyinguyemo imibiri y'abantu hafi 500.

    Murebwayire Josephine uri mu bantu bane barokokeye muri iyi Seminari nto ya Ndera, yatanze ubuhamya bw'ibihe bigoye banyuzemo bya Jenoside yamutwaye umugabo n'abana be, na we agatemwa agakomereka cyane, ashima Inkotanyi zamurokoye, Igihugu kimwitaho kimugira n'Umurinzi w'Igihango.

    Murebwayire avuga ko kubera ubuzima yakuriyemo bwo kutarerwa n'ababyeyi be, byatumye yiyemeza kwita ku bana benshi basigaye ari impfubyi, akaba yumva atewe ishema no kuba hari benshi bamwereka urukundo kandi bakamufata nk'umubyeyi wabo.

    Murebwayire yabwiye urubyiruko ko rufite amahirwe yo gukurira mu Gihugu cyiza kibitaho, abasaba kwirinda amacakubiri, no kwirinda abantu babashuka babashyiramo inyigisho zo kwanga bagenzi babo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka muri Seminari Nto ya Ndera, yashimye ubuyobozi bw'iyo Seminari n'abafatanyabikorwa babo bashyize hamwe imbaraga, bavugurura urwibutso rwa Jenoside rwubatse muri iyo Seminari, kugira ngo ruheshe icyubahiro abarushyinguyemo.

    Yibukije ko kwibuka ari inshingano, kuko bifasha Abanyarwanda by'umwihariko kumenya amateka mabi yaranze ubuyobozi bwariho mbere ya 1994, bityo bakamenya ibyo badakwiriye kongera gukora.

    Yanashimye ubutwari bwaranze Inkotanyi zahagaritse Jenoside, mu gihe Isi yose yareberaga Abatutsi bicwa.

    Irere Claudette yasabye ko abantu birinda amacakubiri n'ivangura, ahubwo bakibona nk'Abanyarwanda, kuko ari byo bizatuma Jenoside itongera kubaho ukundi.

    Source : https://kasukumedia.com/kwibuka30-bashimye-ubutwari-bwabayoboraga-seminari-nto-ya-ndera-mu-gihe-cya-jenoside/

  • MINICT: Ni iki cyateye icyererwa ry'umushinga w'indangamuntu z'ikoranabuhanga? #rwanda #RwOT

    Twese twibuka ko Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yari yihaye intego y'uko nibura 60% by'abaturage bazaba bamaze kubona indangamuntu z'ikoranabuhanga bitarenze 2023, ariko si ko byagenze kuko kugeza ubu zitaratangwa.

    Ni mu mushinga wagutse Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) ifatanyijemo na Banki y'Isi, aho MINICT ivuga ko ari umushinga wagombaga kubanzirizwa no kwemeza itegeko rigenga indangamuntu, ari na cyo Banki y'Isi yagize kimwe mu bigomba kugenderwaho, kuko banze ko bikorwa itegeko ritaremezwa.

    Ubwo yabazwaga na Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo w'Igihugu (PAC), ku wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, impamvu uwo mushinga wadindiye, Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Bwana Yves Iradukunda, avuga ko nyuma y'uko itegeko ritowe rikanemezwa, byahise bibimburira ibindi bikorwa byagombaga gukorwa kuri uwo mushinga kuko ari yo mbogamizi nyamukuru yabayeho yatumye habaho gutinda kuwushyira mu bikorwa.

    Yagize ati 'Icyo nabizeza ni uko nyuma y'uko itegeko ritowe, na Banki y'Isi ikemeza kurekura amafaranga y'ibyo bikorwa, ubu ngubu tugeze ku ntambwe ishimishije, twizera ko uyu mushinga n'ubundi wagombaga gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itatu, twizera ko muri uyu mwaka hari ibyo tuzabasha kugeraho, no mu myaka ibiri iri imbere nabwo umushinga ukagerwaho 100%.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA) Innocent Muhizi, avuga ko umushinga w'indangamuntu z'ikoranabuhanga ugizwe n'ibyiciro bine ku buryo bibiri muri byo bisa nk'aho byarangiye byiganjemo gukusanya amakuru.

    Ati 'Amakuru yose tuzayafata tuyashyire mu ikoranabuhanga aho ubanza gusa n'aho urunda amakuru yose, noneho ukagenda uyatunganya. Ni ikoranabuhanga (system) aho nzaba nshobora gukoresha indangamuntu yanjye mu buryo bw'ikoranabuhanga atari ya yindi isanzwe. Uburyo rero sisiteme zacu zari zubatse, ntabwo
    twashobora guhita tuyikoresha.'

    Imirimo y'icyiciro cya nyuma yaho ngo iri hafi gutangira kubera ko isoko ryamaze gutangwa rikaba ririmo gupiganirwa, ku buryo mu gihe cy'amezi 18 ari imbere aribwo abaturage bazaba bafite irangamuntu z'ikoranabuhanga.

    Ibikorwa byo kubaka Sisiteme y'Indangamuntu y'ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw azatangwa na Banki y'Isi.

    Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu y'ikoranabuhanga arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by'intoki zose, ishusho y'imboni, amazina y'umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, email na nimero za telefone ku bazifite n'ibindi.

    Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk'uko bisanzwe, kuba wagendana muri telefone cyangwa mudasobwa ibizwi nka QR Code, ndetse no kuba ushobora kuba undi muntu yayikohereza.

    Source : https://kasukumedia.com/minict-ni-iki-cyateye-icyererwa-ryumushinga-windangamuntu-zikoranabuhanga/

  • Afite imyaka 40, Miliyari 1300Frw nabagore 3… – #rwanda #RwOT

    Hamis Kiggundu yabonye izuba ku wa 10 Gashyantare 1984 azwi nka Ham, ni umucuruzi, umushoramari, kabuhariwe mu bijyanye n'ubwububasti kandi agenda mu bihe bitandukanye agira ibikorwa byo gufasha.

    Hirya y’ibyo akaba ari umwanditsi n'umunyamategeko.

    Kiggundu afite kompanyi ikomeye izwi nka Ham Group, yagiye yandikwaho inkuru zikomeye n'ibinyamakuru bitandukanye nka Forbes.

    Ari mu baherwe ba mbere bakomeye muri Uganda, umutungo we ukaba ubarirwa muri Miliyari isaga y'amadorali agera muri Miliyari zisaga 1300 z’amanyarwanda.

    Mu mwaka wa 2021, Forbes yatangaje ko uyu mugabo afite abakozi barenga ibihumbi 7.

    Ubuto bwa Kiggundu n'amashuri

    Kiggundu yavukiye muri Kalungu ho mu Karere ka Masaka rwagati muri Uganda, avukana na Haruna Segawa na Nakayiza Jalia umuryango wabo ukaba ukomeye mu birebana n'ishoramari mu gihe kirekire.

    Kiggundu yakuriye mu muryango w'abasilamu anavuga ko imyemerere n'imyizerere ya k'isilamu biri mu byamufashishije kurenga umutaru mu buzima bwe kandi ko adashobora kuva muri iri dini.

    Yize amashuri abanza muri Kabojja International muri Kampala,azagusoreza muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi mu mategeko.

    Uko yisanze mu bushabitsi bikomeye

    Ham Group yayitangije muri 2005 ari kompanyi y'ubucuruzi bw'ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi. 

    Ibyo bikaba byaravuye mu kuba yari umuntu wa hafi wa se Hajji waje kumuha igishoro.

    Uyu mugabo yaje kwinjira mu bucuruzi bw'ibibanza n'amazu muri 2009 ni bwo yinjiye mu bijyanye n'ubwubatsi maze mu 2010 yubaka umuturirwa rwagati muri Kampala.

    Ham yakomeje kwerekana ko muri Afurika byoroshye kubaka aho mu gihe cy’andi mezi 18 yari amaze kuzuza indi nyubako y’akataraboneka ikomatanije ibikorwa by'ubucuruzi.

    Ibyo bikorwa yubakaga byatangiye kumufasha kubona amadeni yo ku rwego rwo hejuru ya Banki, yaje kwinjira kandi no mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi byagutse.

    Bidatinze yaje gusaba ko yahabwa uburenganzira kuri Nakivuko Stadium akayubaka bijyanye n'igihe maze Leta imwegurira aka gace mu gihe kingana n'imyaka 49.

    Ku wa 25 Mata 2024, Perezida Museveni yongeye gushimangira iby'iyi myaka ko ariyo Kiggundu yahawe kandi byizewe ko azaba yaramaze kugaruza ibyo yashoyemo ubundi hakongera kuvugurura amasezerano cyangwa kuyasesa.

    Iyi Stade kuri ubu yamaze kuzura ikaba yaratangiye kubakwa mu 2017, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati y'ibihumbi 30 na 35, ikaba ifite n'ibindi bice byo gukoreramo ibikorwa bitandukanye.

    Byizerwa ko iyi stade yuzuye itwaye Miliyoni 200 z'amadorali asaga Miliyari 257 Frw, ikaba iri mu zigezweho ziri mu gace ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Mu 2023 ni bwo bisa nkaho yuzuye  maze ku wa 25 Mata 2024 ifungurwa ku mugaragaro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wongeye gusingiza ubushake n'ubushobozi bwa Kiggundu.

    Uyu mushoramari anafite n'inganda n'ibikorwa byagutse by'ubuhinzi agenda afasha abatishobye

    Muri Mata 2020 Kiggundu yafashishije Abanya-Uganda benshi mu bihe by'icyorezo cya COVID19, anafasha kandi abanyamakuru ba Uganda nk'urwego abona rukomeye rugikeneye kwiyubaka bihereye mu barukoramo.

    Muri Nyakanga 2021 yatanze amashilingi Miliyoni 530 ni ukuvuga asaga Miliyoni 180 Frw yo gufasha Guverinoma mu kugura inkingo za COVID19.

    Muri Nyakanga 2024 yagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, atanga ibiti bisaga ibihumbi 100 byatewe ku mihanda iri muri Kampala.

    Bimwe mu birego yagiye agarukamo mu bihe bitandukanye

    Muri Gashyantare 2020 yashinje ubujura Banki ya Diamond Trust avuga ko mu gihe cy'imyaka 10 yambuwe agera kuri Miliyoni 30 z'amadorali nayo mu buryo budasobanutse byanarangiye nyuma y'igihe habayeho kumvikana dore ko iyi Banki yagiye itsindwa kenshi ikongera ijurira.

    Ham amaze kwamamara cyane

    Imikorere y'uyu mugabo yatumye yegukana ibihembo bitandukanye ubu akaba ari mu bagabo bazwiho kugira imidugudu y'amazu ahenze igiye itandukanye muri Uganda.

    Afite kandi ibikorwa by'ubucuruzi bushingiye ku mideli, udushya n'umuco kimwe na siporo n'imyidagaduro mu buryo bwagutse.

    Ham atuye mu nzu y’akataraboneka iherereye muri Kampala iri ku buso bunini ikaba yaranashowemo asaga Miliyoni 32 z'amadorali.

    Uyu mugabo akaba afite abagore batatu n'abana nk’uko aheruka kubyerekana mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.Muri Mata 2024 ubwo Perezida Museveni na Kiggundu batahaga Stade ya NakivuboNakivubo ifite ikoranabuhanga rigezweho kandi iri mu nyubako nkeya zihagazeho zinagutse z’imikino n’imyidagaduro Akarere kungutseAha Kiggundu yari kumwe na Madamu Jeannette Museveni na we wari wagiye gusura Nakivubo StadiumAfite inganda zitandukanye n’ibikorwa by’ubuhinzi bugezweho byinjiza za MiliyariUyu mugabo aheruka kwerekana abagore be batatu ndetse yizerera mu idini rya Islam cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143099/afite-imyaka-40-miliyari-1300frw-nabagore-3-injira-mu-buzima-bwumuherwe-wumugande-ham-wuju-143099.html

  • Mu rwego rwo Kwibuka ku ncuro ya 30: Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi, Fabrice n'abandi basuye urwibutso rwa Gisozi #rwanda #RwOT

    All Gospel Today (AGT) ni Umuryango mugari uhuriwemo n'abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana, abashumba, abayobozi b'amakorali, abanyamakuru bita cyane ku Iyobokamana, aba Producers n'abizera bose ndetse n'abandi. Uyu muryango watangijwe mu 2013 hagamijwe gusigasirwa ikwirakwira ry'ubutumwa bwiza cyane cyane bijyanye n'ibihe isi igezemo.

    Nk'uko basanzwe babikora buri mwaka, mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024, abagize uyu muryango baramukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, hagamijwe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana ubuzima bw'inzirakarengane zirenga Miliyoni mu minsi 100.

    By'umwihariko rero kuri uyu munsi hari hatumiwe abashumba batandukanye baturutse mu matorero anyuranye akorera muri Kigali hashingiwe ku nsanganyamatsiko yari ihari yo kuzana impinduka nziza (Transformation) nyuma y'uko hari ibintu byinshi byangiritse bigatukisha izina ry'Uwiteka binyuze mu itorero, harimo nko kuba hari abayobozi b'amatorero ndetse n'amadini bijanditse mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi w'umuryango All Gospel Today, Rev. Alain Numa yavtangaje ko kuba hari abayobozi b'amadini n'amatorero bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, byagize ingaruka n'ubu zigikomeje kugaragara ku bakristo bamaze guta icyizere bari bafitiye abapasiteri n'abapadiri.

    Yagize ati: 'Hari ibintu byinshi byangiritse bitukisha izina ry'Uwiteka kandi binyuze ku itorero. Hari abapadiri, abapasiteri bagiye babigiramo uruhare rukomeye. Kugera ubu ngubu, ndahamya ko hari abantu benshi kwizera kwabo kwangiritse, badashobora gupfa kwizera itorero, umupadiri cyangwa umupasiteri bitewe n'ibyo bikomere yagiye ahura na byo. Ibi ngibi rero, ni uguhinduka kwacu twese ari umunyamakuru, ari umuhanzi, n'undi wese.'

    Bishop Nzeyimana Innocent, Umuvugizi w'Itorero Nayoti mu Rwanda akaba n'Umuyobozi w'amadini n'amatorero akorera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko iki gikorwa bakoze kivuze ikintu kinini ku bashumba by'umwihariko nk'abantu bahagarara imbere y'abantu benshi.

    Ati: 'Ubwo rero niba dufite abo twasimbuye batubanjirije bayoboraga amadini mbere ya Jenoside batabashije guhagarara mu cyuho kugira ngo babashe gukumira ikibi, bamagane Jenoside, babashe guhagarara ku muryango nyarwanda bakoresheje ijambo ry'Imana, kandi babashe kwereka abantu uburyo icyo bapfana kiruta icyo bapfa, kandi bose bari mu ishusho y'Imana;

    Twebwe nk'abanyamadini dukwiriye guhaguruka tukamagana ikintu cyose cyatanya abanyarwanda, cyatuma abantu batabana neza cyangwa badahuza. Kubera ko iyo tugeze hano tukabona imibiri 250,000 iruhukiye muri uru rwibutso, tukabona impinja zishwe muri Jenoside, tukabona urubyiruko n'abakuze barimo n'abari mu madini anyuranye, ubwo duhita tumenya ko hari abantu bambuwe ubumuntu babwamburwa n'abandi kandi bitari bikwiriye kuba.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma y'amateka mabi yaranze igihugu agizwemo uruhare n'abanyamadini, abari gukora uyu murimo muri iki gihe bafite umukoro wo kuzana impinduka bakagaragaza itandukaniro ry'abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere y'iki gihe n'aba mbere binyuze mu gutanga inyigisho zuzuye zibasha kubaka umuntu, zikamugira umuntu wubaha Imana kandi ukunda n'igihugu cye.

    Yavuze ko ibi babitangiye, aho bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo gusura no kwigisha abafungiye mu magereza atandukanye babihanisha ibyaha byayo n'ibindi.

    Akomoza ku kigero iyi mpinduka igezeho yagize ati: 'Ni urugendo kuko kunga abantu no kubabanisha ni urugendo nkurikije icyizere dufite namwe mubona kuko abantu bose bari mu gihugu bafite amadini babarizwamo. Kuba rero uyu munsi iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka, abanyarwanda bose baza gufatanya kandi barigeze kuba mu byiciro bitandukanye ibyo abantu bari baragize amoko, tubona biri ku kigero cyiza dukurikije aho tugeze.

    Ni urugendo, hari abagifite ibisigisigi tukibasha guha inyigisho zibahindura dukoresheje ijambo ry'Imana n'ibiganiro dutanga ahantu hatandukanye, kuko ntabwo dutanga ibiganiro mu matorero gusa ahubwo n'inzego z'ibanze ziratwiyambaza.'

    Umuramyi w'Umurundi utuye mu Rwanda, Fabrice Nzeyimana unabarizwa mu itsinda rya Fabrice & Maya, ni umwe mu bagize ihuriro AGT nawe wari witabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka30, akaba anafite igitaramo ku itariki 2 Kamena 2024 gifite intego imwe yo kuzana impinduka mu itorero, kikaba kizabera kuri Christian Life Assembly Nyarutarama.

    Fabrice Nzeyimana yavuze uko yagize igitekerezo cyo guhuza imbaraga na AGT muri iki gikorwa cyo #Kwibuka30. Yagize ati: 'Insanganyamatsiko y'igitaramo cyanjye nayo ni ukuzana impinduka. Rero nk'umwe mu bagize itsinda All Gospel Today, navuze ngo reka nihuze nabo kugira ngo tubeho ubuzima bw'ibyo tuvuga bizane impinduka muri sosiyete.

    Twatekereje kuza hano ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kubera ko dutekereza ko itorero n'abahanzi ba Gospel ndetse n'abandi babarizwa mu Iyobokamana dukeneye kongera gutekereza ku ruhare rwacu mu kongera kubaka igihugu n'ubumwe n'ubwiyunge by'abanyarwanda.'

    Source : https://kasukumedia.com/mu-rwego-rwo-kwibuka-ku-ncuro-ya-30-israel-mbonyi-gaby-kamanzi-fabrice-nabandi-basuye-urwibutso-rwa-gisozi/

  • Umuturuge wa America na Canada, mubagerageje guhirika ubutegetsi i KInshasa #RwOT #Rwanda

     

    Uko tubikyesha urubuga politico.cd  wro muri Repulika iharanira democracy ya Congo, muri iri joro ahagana mu ma saa kumi za mugitondo humvikanye amasasu y’imbunda ziremereye mu gace ka Gombe mu murwa mukuru wa Kinshasa. 

    Biravugwa ko iyo mirwano yashamiranyije Ingabo za Congo, yahereye mu Rugo rwo kwa Vital Kamere, ny’uma iza kw’imukira ku ngoro ya perezida Tshisekedi rwitwa Palais de la Nation. Ubu igisirakare cya congo kirahamya cyaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’icyo gihugu.

    Mu itaganzo ryashizwe hanze n’abayobozi ba Congo, baravuga ko mubafashwe harimo byibuza umuturage umwe wa America, n’undi umwe w’umunya Canada.

    Source : https://politico.cd

  • Imbaraga Vera Sidika avuga ko agarukanye arazishingira kuki? #rwanda #RwOT

    Vera Sidika ni umugore w'umunya-Kenya wamenyekanye cyane cyane kuva mu mwaka wa 2012 ubwo yagaragara mu mashusho yakutswe cyane ya P-Unit yitwa You Guy bafatanije n'undi muhanzi witwa COLLO. Uyu Vera Sidika agaragara muri iyi ndirimbo yahise ikundwa cyane abantu batangira kumwibazaho gusa abandi bakamwireka ko bamushyigikiye niho yahise azamukira atangira kwinjira mu gukorera amafaranga yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse na za Televisions.

    Uyu Vera Sidika  kandi afite ibiganiro byinshi akora akenshi yibanda mu kwamamaza amavuta yo kwisiga, perfums… ibintu n'ubundi akorera cyane ku mbuga ze zitandukanye aho abarirwa mu kayabo ka $2.5 million atunze; tugerageje ni nka Miliyari eshatu z'amanyarwanda.

    Uyu mugore rero w'icyamamare akaba n'umunyemali kuko afite businesses nyinshi ari naho akomora kariya kayabo yibitse; ngo agarukanye imbaraga nyinshi aho agiye kwigaragaza cyane yaba kuri TVs n'imbuga nkoranyambaga; ibintu avuga ko yari yarabigabanije kujyirango abanze yite ku muryango ndetse n'ubushabitsi bwe.

    Imana izamubashishe!

    Source : https://kasukumedia.com/imbaraga-vera-sidika-avuga-ko-agarukanye-arazishingira-kuki/

  • P Diddy mu mazi abira ibishobora kumusubiza mu nkiko #rwanda #RwOT

    Sean Combs, uzwi cyane ku mazina y'ubuhanzi nka Puff Daddy, P. Diddy, cyangwa se Diddy, ni umuraperi w'Umunyamerika akaba ari naho atuye kugeza ubu. Yamamaye cyane nk'umu-producer muri Uptown Records mbere y'uko ashinga label ye yitwa Bad Boy Entertainment, muri 1993. Yifashishije label ye yazamuye abahanzi bamamaye cyane nka The Notorious B.I.G., Mase, na Faith Evans.

    Diddy cg Puff Daddy yakomeje kwamamara cyane aho yagiye asohoro imizingo(albums) myinshi irimo indirimbo zamenyekanye nka 'I'll Be Missing You,' 'Can't Nobody Hold Me Down,' na 'Last Night.' Nyuma y'umuziki, Diddy sibyo akora gusa dore ko no mu mideri ntacyo wamubeshya aho yaje gushinga inzu y'imideri yitwa Sean John, ndetse n'izindi businesses zitandukanye nka Ciroc vodka n'izindi.

    Mu rugendo rwe rwa muzika yagiye azamura bagenzi be nawe kandi atiyibagiwe dore ko yagiye atwara ibihembo bitandukanye nka Grammy Awards n'ibindi…

    Uyu musaza rero wavutse mu kwezi k'Ugushyingo tariki 4 mu mwaka wa 1969, avukira ahitwa Harlem, New York City, New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ubu ari mu mazi abira nk'uko natangiye mbibabwira aho ashobora no kuba yasubizwa mu nkiko.

    Ushobora kwibaza impamvu yabyo; ni nyuma yaho CNN igaragaje agace k'amashusho ye agaragara ari muri Intercontinental Hotel muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, videwo igagara Diddy ahondagura umugore we; aya mashusho yagaragaye nyuma y'uko uyu Diddy yaramaze kwizera ko ibirego bisa nk'ibyo yari akurikiranyweho yifashishije abamwunganira be byari byamazwe gukurwa mu nkiko.

    Reka tubitege amaso niba koko baramushyira inyuma y'amadirishya cyangwa arakomeza agakoresha abo bamufasha mu nkiko ibirego bikamuvaho burundu dore ko n'ubwo aregwa, uwahohoteye ntacyo abitangazaho cyangwa ngo abe ariwe utanga ibirego.

    Source : https://kasukumedia.com/p-diddy-mu-mazi-abira-ibishobora-kumusubiza-mu-nkiko/

  • ULK yibutse abazize Jenoside, abigamo bahabwa umukoro wo gusigasira ubumwe – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, abacyitabiriye babanza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira abasaga ibihumbi 259 barushyinguwemo.

    Hakurikiyeho ibiganiro bigaruka ku mateka y'u Rwanda mbere y'ubukoloni, mu gihe cy'ubukoloni, nyuma yabwo, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo.

    Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr Sikubwabo Cyprien, yavuze ko bibabaje kubona abantu bize kaminuza bafatwa nk'intiti ndetse n'abakabaye bafata iya mbere mu gukemura ibibazo byugarije igihugu, ariko bamwe muri bo bakaba barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati ''Ubundi birazwi ko umuntu wize muri kaminuza aba ari mu cyiciro cy'abitwa intiti cyangwa abanyabwenge. Muri rusange abize kaminuza baba ari ba bantu bafatwa nk'aho bafite imitekerereze yagutse kurenza abandi, mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete cyangwa mu miryango yabo. Gusa ikibabaje si uko byagenze mu 1994, ahubwo ubwo bumenyi bw'abize muri kaminuza bwakoreshejwe mu kuvangura, mu gutoteza, guhiga no kwica Abatutsi.''

    Dr Sikubwabo Cyprien yavuze ko ULK ishyize imbere gutanga uburezi bufite ireme ariko hadasigajwe n'indangagaciro z'ubumuntu, ibituma uzifite abasha kugira umutimanama muzima umutera gukora ibyiza ku buryo atagira uruhare mu bikorwa bibi byanageza kuri jenoside.

    Muri iki gikorwa kandi, Nyirumuringa Théophile warokotse yatanze ubuhamya bw'urugendo rugoye rw'uko yiciwe abe mu 1994 ndetse Interahamwe zikamutema mu mutwe inshuro eshatu ku buryo yari yaratakaje icyizere cyo kubaho.

    Yashimiye Inkotanyi zamurokoye umutwe we waratangiye kubora zikamuvura, nyuma akabasha kwiga ubu akaba ari umugabo wubatse ufite umugore n'abana babiri.

    Prof Dr Rwigamba Balinda washinze Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), ni we watanze ikiganiro ku mateka y'u Rwanda mbere y'ubukoloni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yakomoje ku kuba abakoloni ari bo babanje gusenya u Rwanda ubwo bacagamo ibice abarutuye bikabageza ku moko n'urwangano rwanavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yasabye urubyiruko gusigasira ibimaze kugerwaho hubakwa u Rwanda, nyuma y'uko Inkotanyi zihagaritse jenoside zikanubaka u Rwanda.

    Ati ''Twibuke twiyubaka dushimangira ibyo PFR Inkotanyi bagezeho, tubiteze imbere, tubishyigikire. Mu Rwanda, urubyiruko ni 65%, ibyo biri mu nshingano zacu ko nta kuntu abantu bitanze, ngo twebwe twoye guteza imbere igihugu cyacu.''

    Ibi kandi byashimangiwe na Gatete Eugène wahagarariye IBUKA muri iki gikorwa, wibukije abacyitabiriye ariko cyane cyane urubyiruko ko bafitiye u Rwanda umwenda wo gukomeza kubiba amahoro n'ubumwe mu Banyarwanda.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we yunze mu ry'abandi bayobozi batanze ibiganiro, yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anabasezeranya ko igihugu kizakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo hitabwe ku mibereho yabo myiza.

    Ati ''Nagira ngo mbabwire ko rero ubuyobozi bwite bwa leta tuzakomeza kwita ku mibereho y'abarokotse jenoside batishoboye. Aha harimo kubashakira amacumbi ku bayakeneye, harimo imishinga y'iterambere itandukanye, harimo kwishyura amashuri ku bakiga batishoboye batabasha kubikora, ndetse n'ibindi byose tubona nk'ubuyobozi bikenewe n'uwarokotse jenoside utishoboye.''

    Umwali Pauline kandi yanaboneyeho gusaba urubyiruko kwiga amateka y'u Rwanda ndetse n'aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko, kugira ngo rujye runabasha kunyomoza abayagoreka bakoresheje ibirimo imbuga nkoranyambaga cyangwa ibitabo byandikwa bivuga ibihabanye n'ukuri kw'ibyabaye mu Rwanda.

    Abayobozi ba ULK ubwo bashyiraga ingabo ku mva

    Muri iki gikorwa hanacanwe urumuri rw’icyizere

    Nyirumuringa Théophile warokotse yatanze ubuhamya bw'urugendo rugoye rw'uko yiciwe abe muri Jenoside, na we Interahamwe zikamutema ariko nyuma Inkotanyi zikamurokora

    Abanyeshuri ba Glory Academy na bo bitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ulk-yibutse-abazize-jenoside-abigamo-bahabwa-umukoro-wo-gusigasira-ubumwe