Blog

  • Kamonyi-Rugalika/RPF-INKOTANYI: Urubyiruko rusaga 190 rwarahiye ruhabwa impanuro, abandi bumviraho #rwanda #RwOT

    Mu nteko rusange y'Urugaga rw'Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI yabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024 mu Murenge wa Rugalika, hakiriwe Urubyiruko rw'Abanyamuryango 195 barahiriye gutera intambwe idasubira inyuma mu gukorera Umuryango. Basabwe kurushaho kugira urukundo rw'Umuryango, gutanga imbaraga zabo mu gukorera Igihugu no gusigasira ibyiza Umuryango umaze kugeraho ari nabyo byiza by'Igihugu basabwa gusigasira.

    Gilbert Umugiraneza, Perezida w'Urugaga rw'Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI mu Karere ka Kamonyi, mu butumwa yageneye urubyiruko rusaga 1200 rwari ruteraniye hamwe mu mbuga y'Igihango cy'Urungano, by'umwihariko aba 195 bashya barahiriye kwinjira mu muryango FPR-INKOTANYI, ariko akanasaba abasanzwe kumviraho, yagize ati' Ni dukomeze gukorera Igihugu, dusigasira ibyiza byagezweho, ibyiza Umuryango wacu umaze kutugezaho'.

    Gilbert Umugiraneza.

    Yakomeje ashishikariza buri wese muri uru rubyiruko kwitegura neza Amatora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'Intumwa za rubanda ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Asaba ko buri wese yihutira kwiyegereza ibisabwa utora, aho icyambere ari 'Indangamuntu'.

    Yagize ati' Urubyiruko rwose narushishikariza kwitabira Amatora, rukazatora neza ariko nk'Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI ni ugutora Umukandida wacu, Nyakubahwa 'Chairman' wacu akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ndetse no kuzatora FPR-INKOTANYI mu matora y'abagize inteko Ishinga Amategeko'. Yakomeje abasaba kwitegura neza no kuzitwara neza haba mbere na nyuma y'Amatora.

    Byari ibyishimo bigaragara ku maso ku barahiye.

    Agira kandi ati' Nyuma yo gutora neza rero nta kindi, tuzaba twiteganyirije neza!, Twiteganyirije noneho indi myaka myinshi myiza y'iterambere hamwe na FPR-INKOTANYI'. Yabwiye aya maraso mashya y'Urubyiruko rusanze urundi ko baje mu maboko meza y'Umuryango FPR-INKOTANYI, ko bitezweho imbaraga ziyongera ku zindi mu gukunda no guteza imbere Igihugu mu buryo bwose nk'Imbaraga zacyo.

    Muyizere Josiane, atuye mu Mudugudu wa Samuduha, Akagari ka Nyarubuye. Avuga ko gufata icyemezo cyo kurahirira kwinjira muri FPR-INKOTANYI byatewe n'ubushake bwe bwo kumva agomba gusanga urubyiruko rugenzi rwe bagahuza amaboko mu kubaka Igihugu.

    Ati' Impamvu yanjye, ishingiye ku gushaka gufatanya no gukomezanya na bagenzi banjye gufasha Igihugu, kukirwanirira no kudashyigikira abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakirangwa n'Amacakuburi n'Ingengabitekerezo ya Jenoside'.

    Uru rubyiruko rw'Abakobwa, aho rwari ruri rwiteguye kuza kurahira, ibyishimo byari byose.

    Habimana Didase, atuye mu Kagari ka Sheli akaba umwe mu barahiye. Avuga ko gufata icyemezo cyo kwinjira muri FPR-INKOTANYI atari ibije bimugwiririye. Ati' Impamvu yanteye gutera intambwe njya mu Muryango RPF ni uko nakomeje kumva no kubona ibyiza byayo bityo nkumva umutima umpatira kujyayo'.

    Akomeza ati' FPR-INKOTANYI nk'Umuryango wabohoye u Rwanda ugahagarika Jenoside, bafite ibikorwa by'Indashyikirwa, ni cyo cyankuruye. Ninjiye n'imbaraga zanjye ngo dufatanye kubaka u Rwanda no kubaka ubufatanye'.

    Urubyiruko rwasusurukije abari aha, nyuma baranasabana. Ibigori…..

    Baba uru rubyiruko rushya rwarahiriye kwinjira mu muryango FPR-INKOTANYI, baba abo basanze bagenzi babo ndetse n'abakuze baje kubashyigikira, bibukijwe ko Urubyiruko ari imbaraga z'Igihugu zubaka kandi vuba. Basabwe kumenya no kuzirikana ko Umuryango FPR-INKOTANYI ushyize imbere cyane Urubyiruko kuko arizo mbaraga z'Igihugu bakaba n'imbaraga z'ahazaza h'u Rwanda rwifuzwa.

    Urubyiruko, rwasabwe gukoresha Amahirwe yose Igihugu kibaha bakirinda ko abacika, ahubwo bagaharanira kuyabyaza umusaruro mu nguni zose. Bibukijwe ko nk'urubyiruko rwa FPR-INKOTANYI bakwiye kuba 'Nkore neza bandebereho', ariko kandi by'umwihariko bagaharanira kutagira imbaraga bapfusha ubusa kuko zose ni izo kubaka Igihugu.

    Amwe mu mafoto y'uyu munsi;

    Abana bato biyerekanye mu mikino Njyarugamba.
    Urubyiruko, mu mbyino rwasusurukije abitabiriye iki gikorwa.

    Abarahira, bari mu kibuga cy'ahubatse Inzu y'Igihango cy'Urungano.

    Nyuma yo kurahira byari ibirori.

    Bimwe mu byo uru rubyiruko rwamuritse.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/19/kamonyi-rugalika-rpf-inkotanyi-urubyiruko-rusaga-190-rwarahiye-ruhabwa-impanuro-abandi-bumviraho/

  • Musenyeri yiyahuye nyuma yo kwisanga mu myenda yamurenze #rwanda #RwOT

    Inzego z'iperereza zo mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania zakomeje gutangaza ko Joseph Bundala wari Musenyeri mu itorero ry'aba-Méthodiste yiyahuye akoresheje umugozi wa telefone yo mu biro, aho bikekwa ko ari icyemezo yafashe kubera imyenda yari imuremereye.

    Amakuru y'urupfu rwa Musenyeri Joseph Bundala yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi mu 2024, gusa bivugwa ko yiyahuye ku wa Kane tariki 16 Gicurasi.

    Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania mu Mujyi wa Dodoma, Bwana Alchelaus Mutalemwa, yavuze ko Joseph Bundala yiyahuriye mu biro bye akoresheje umugozi wa telefone.

    Mu iperereza ry'ibanze ryakorewe aho icyaha cyabereye hatahuwe inyandiko igaragaza iyo myenda no kutumvikana na bagenzi be ku micungire y'amashuli y'iri dini aribyo byatumye uyu mugabo yiyahura.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana ingano y'imyenda yatumye uyu Musenyeri yiyahura, niba yarayifashe ku giti cye cyangwa ari mu izina ry'akazi.

    Ngayo nguko! Gusa mbibutsa The Citizen dukesha iyi nkuru ntibigeze bagaragaza ko yahise yitaba Imana! Niba byanabaye rero Imana imwakire mu bayo!

    Source : https://kasukumedia.com/musenyeri-yiyahuye-nyuma-yo-kwisanga-mu-myenda-yamurenze/

  • Biragoye kwizera ko ibi byaha wabihanirwa n'amategeko #rwanda #RwOT

    Bishoboka ko byaterwa n'umuco ndetse n'uburere butandukanye hari ibintu bifatwa nk'ibyoroheje nyamara biri mu bigize ibyaha kandi bigahanwa n'amategeko y'igihihugu runaka cyangwa akarere runaka, ariko twe reka twivugire ku birebana n'u Rwanda.

    1. Gusindira mu ruhame ni icyaha gihanwa n'amategeko:

    Abantu benshi banywa inzoga usanga bayisoma bagahembuka, bakizihirwa ariko hari n'abanywa bagasinda no kwitahana iwabo mu rugo ugasanga bidashoboka kubera ubusinzi. Ntawatinya no kuvuga ko hari n'abasinda bakibagirwa naho bataha ugasanga inzoga zabagaraguye nyamara ntibamenye ko ibyo byose bihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

    Ingingo ya 268 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y'imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'iminsi umunani (8 days) ariko kitarenze amezi abiri (2 months) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf) ariko atarenze ibihumbi ijana (100,000 Rwf) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    2. Kugaragaza imyanya y'ibanga, kwambara ubusa muri za Videwo z'indirimbo, Gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hatemewe:

    Ibi byaha mu mategeko mpanabyaha bavuga ko uwabikoze aba yakoze ibiterasoni mu ruhame arahanwa. Mwigeze kumva mu minsi yashize umukobwa wigeze kugaragara yambaye ubusa mu kirori agafungwa kandi akamaramo igihe acumbikiwe n'inzego zibifitiye ububasha, abenshi nibwo bari bumfise ibyo bintu bibaye; gusa usibye kuba bitakabaye muri sosiyete nyaRwanda n'umuco wacu ntidukwiye kwigana ibyo tubonana abantu bo mu mahanga! Usibye ibyo, iki n'icyaha gihanirwa mu Rwanda.

    Iyo umuntu yakoze ibiteye isoni mu ruhame ahanwa n'ingingo ya 135 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano, havuga hati 'Iyo icyaha cy'urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi maganatanu (500,000 Rwf) ariko kitarenze miliyoni imwe (1,000,000 Rwf).

    Iyo bavuga ko ubundi ibintu ari ibiterasoni akenshi bashingira ku muco. Ariko ukurikije umuco wa buri gihugu, hari ibyo abagituyemo baba bafata nk'ibiteye isoni.

    Impamvu hashyirwaho amategeko biba ari uburyo bwo gufasha abantu bamwe muri sosiyete, kubaho badateza ibibazo muri rubanda.

    Kugeza ubu ikibazo ni uko hari ibintu byinshi mu muco abantu batemeranywaho, ariko nko mu Rwanda gukorera ibiterasoni mu ruhame birahanwa.

    Muri ibyo biterasoni harimo kwirinda kugaragaza imyanya y'ibanga, kwambara ubusa muri za Videwo z'indirimbo, Gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hatemewe.

    3. Gutukana mu ruhame bihanwa n'amategeko:

    Akenshi gutukana biva ku burere umuntu aba yaratojwe agakura ntacyo aziririza ariko akenshi usanga umuntu ashobora no gutukana abitewe n'uburakari bigatuma yakora iryo kosa.

    Gutukana mu ruhame ni icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y'iminsi cumi n'itanu ariko kitarenze amezi abiri, ihazabu y'amafaranga atari munsi y'ibihumbi ijana (100,000 Rwf) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200,000 Rwf), imirimo y'inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi cumi n'itanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    4. Konesha no kwangiza imyaka y'umuntu:

    Ingingo ya 187 ihana ibyaha nshinjabyaha, ivuga ko umuntu wese ku bw'inabi wangiza cyangwa wonona ibiti, imyaka, ibikoresho by'ubuhinzi n'ubworozi by'undi cyangwa bye, ariko bifite ingaruka ku bandi aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano cy'igifungo kiri hejuru y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'amafaranga ari hejuru ya Miliyoni imwe ariko zitarenga ebyiri, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    5. Kujugunya imyanda ahabonetse hose:

    Ingingo ya 32 y'itegeko ngenga ivuga ko, nta muntu wemerewe gushyira imyanda ahantu hatabigenewe, uretse aho bayishongesha, cyangwa se mu ruganda itunganyirizwamo kandi byemejwe n'ubuyobozi bubifitiye ububasha.'

    Ingingo ya 107 ivuga ko; bahanishwa ihazabu nda kugeza ku bihumbi ijana (100.000) by'amafaranga y'u Rwanda abantu bose bashyira, basiga, bajugunya umwanda, ibikoresho, cyangwa bamena amazi yakoreshejwe mu ngo ahantu rusange cyangwa hiherereye keretse iyo aho ahantu hateganijwe n'ubuyobozi bubifitiye ububasha.

    Irongera ikavuga ko, bahanishwa ihazabu y'ibihumbi cumi by'amafaranga y'u Rwanda (10.000 Frw) cyangwa bagategekwa gusukura ahantu abantu banduje umutungo rusange cyangwa uw'abantu ku giti cyabo, bakoresheje umwanda ukomoka ku bantu no mu ngo, keretse iyo aho hantu hateganijwe n'ubuyobozi bubifitiye ububasha.

    Hari n'amabwiriza agenda ashyirwaho n'uturere hagashyirwaho n'ibihano kugira ngo abantu badakora ayo makosa bikanakorwa mu rwego rwo kuyakumira.

    6. Kunywera itabi mu ruhame nabyo bihanwa n'amategeko:

    Ibwirizwa ryashyizweho na Njyanama y'akarere ka Huye rivuga ko umuntu ufashwe anywera itabi mu ruhame ahanishwa igihano cyo gucibwa amande angana ni 10.000frw.

    Ibi byakozwe hakurikijwe ibwiriza rya Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko itabiri ryangiza urinywa ndetse n'utarinywa.

    7. Kwihagarika no Kwituma ahatemewe:

    Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije no kwirinda indwara ziterwa n'umwanda hashyizweho igihano ku muntu wafatwa yituma anihagarika ahatemewe. Umuntu ufatiwe muri iri kosa acibwa amande angana n'ibihumbi bitanu y'u Rwanda (5,000 Rwf).

    Ukimara kumenya byinshi kuri ibi bintu wacyekaga ko ari amakosa asanzwe ariko ukaba usanze ari ibyaha bihanwa n'amategeko y'u Rwanda, ufashe uwuhe mwanzuro? Koresha ahagenewe ubutumwa utubwire uko ubyumva, unakande share ubisangize bagenzi bawe batazagwa mu byaha babyitaga amakosa asanzwe.

    Source : https://kasukumedia.com/biragoye-kwizera-ko-ibi-byaha-wabihanirwa-namategeko/

  • Manchester City yegukanye Premier League, Arsenal iruhira ubusa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yegukanywe na Manchester City nyuma yo gutsinda West Ham United ni mu gihe Arsenal gutsinda Everton ntacyo byayifashije.

    Uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024 ni bwo shampiyona y’u Bwongereza umwaka w’imikino wa 2023-24 yasozwaga aho igikombe cyegukanywe na Manchester City.

    Uyu munsi wa nyuma wagiye gukinwa, Manchester City ari iya mbere n’amanota 88, Arsenal ari iya kabiri n’amanota 86 akaba ari yo makipe yagombaga kuvamo imwe yegukana igikombe cya shampiyona.

    Arsenal yasabwaga gutsinda umukino wa yo yari ifitanye na Everton ubundi igategereza ko Manchester City itsindwa na West Ham United ibintu byari bigoranye cyane.

    Arsenal yaje kuruhira ubusa ubwo yatsindaga Everton 2-1 ariko Manchester City na yo yitsindira West Ham United 3-1.

    Everton ikaba ari yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 40 ku gitego cyatsinzwe na Idrissa Gana Gueye.

    Ibi byishimo bya Everton ntibyamaze kabiri kuko Takehiro Tomiyasi acyishyura ku munota wa 43, hari mbere y’uko Kai Havertz atsinda agashinguracumu ku munota wa 89.

    Manchester City itagombaga gukora ikosa iryo ari ryo ryose, igikombe isa n’aho yakegukanye mu gice cya mbere aho ku munota wa kabiri Phil Foden yari yamaze kugiterekamo no ku munota wa 18 ashyiramo icya kabiri. Mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka ku munota wa 42, Mohammed Kudus yatsindiye West Ham United igitego cya mbere. Rodri yaje gushimangira intsinzi ya Manchester City ku munota wa 59 ayitsindira igitego cya 3.

    Kuva shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yitwa First Division kugeza ibaye Premier, Manchester City ikaba iki ari igikombe cya 10 cya shampiyona yegukanye. Iki kibaye igikombe cya kane yegukanye yikurikiranya.

    Manchester City yishimira ibitego bya yo

    Byari ibyishimo bikomeye

    Umutoza Guadiola akomeje kwandika amateka

    Kwambara ntibyari bikiri ngombwa

    Man City yegukanye igikombe cya 4 yikurikiranya

    Arsenal byanze…

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manchester-city-yegukanye-premier-league-arsenal-iruhira-ubusa-amafoto

  • Rayon Sports ku bufatanye na SKOL bahembye ab… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru kibera kuri Dayenu Hotel yo mu Karere ka Nyanza. Iyi kipe yahembye umukinnyi mwiza w’uku kwezi kwa Gicurasi akaba yabaye Tuyisenge Arsene.

    Uyu mukinnyi yegukanye iki gihembo yari ahanganye na Muhire Kevin ndetse na Iradukunda Pascal. 

    Mu ikipe y’abagore uwahawe igihembo cy’ukwezi kwa Gatanu ni Andersen Uwase agitwaye Umuhoza Angelique ndetse na Uwimana Françine.

    Ikipe ya Rayon Sports kandi ku bufatanye na SKOL yahembye Muhire Kevin nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2023-2024, Charles Bbale ahabwa icy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi naho Iradukunda Pascal ahabwa icy’umukinnyi mwiza ukiri muto witwaye neza mu mwaka ushize w’imikino.

    Mu ikipe y’abagore Gikundiro Scholastique yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi naho Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboy aba ariwe uhabwa icy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri rusange mu mwaka ushize w’imikino.

    Iki gikorwa cyabaye nyuma y’uko Rayon Sports isoje umwiherero waberaga mu karere ka Nyanza wiga ku kuntu umwaka ushize w’imikino wagenze ndetse n’uko umwaka w’imikino utaha ugomba kugenda.

    Muhire Kevin yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino ushize 

    Tuyisenge Arsene yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa 5

    Gikundiro Scholastique yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi mu ikipe y’abagore 

    Mukandayisenga Jeannine ‘Kaboyi’ yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi mu ikipe y’abagore 

    Iradukunda Pascal yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi mu ikipe ya Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143104/rayon-sports-ku-bufatanye-na-skol-bahembye-abakinnyi-bayo-bitwaye-neza-143104.html

  • 🔴LIVE: Urugamba rw’igikombe hagati ya Manches… – #rwanda #RwOT

    Manchester City  vs West Ham United 

    Uko umukino uri kugenda:

    Igice cya mbere kirangiye Manchester City iyoboye n’ibitego 2-1 cya West Ham United 

    45+1′ Erling Haaland utarahirwa n’uyu mukino yongeye kurata uburyo ku mupira yarahawe na Jeremy Doku arekuye ishoti gusa umuzamu arishyira muri koroneri 

    Umukino bongeyeho iminota 4

    41′ West Ham United ibonye igitego cya 1 gitsinzwe na Mohammed Kudus ubanje kwihindukiza arekura ishoti rihita rijya mu izamu 

    40′ Kugeza ubu ikipe ya Manchester City niyo ifite igikombe cya shampiyona y’ikiciro cyambere mu Bwongereza cya 2023-24

    24′ Umunyezamu wa West Ham United Aréola niwe uri gukina n’abakinnyi ba Manchester City arwana no gukuramo amashoti gusa 

    18′ Manchester City ibonye igitego cya 2 gitsinzwe na Phil Foden ku mupira yarahawe na Jeremy Doku 

    14’Ikipe ya Manchester City yihariye umukino irase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku ishoti ryari rirekuwe na Jeremy Doku gusa umuzamu arishyira muri koroneri 

    6′ Ikipe ya Manchester City nyuma yo gufungura amazamu ikomeje gushaka igitego cya 2,Kevin De Bryne arekuye ishoti gusa umunyezamu arikuramo

    2′ Manchester City ifunguye amazamu ku gitego cya Phil Foden ku mupira yarahawe na Bernado Silva 

    1′ Ikipe ya Manchester City niyo itangiije umupira iri guhererekanya gake gake 

    Abakinnyi 11 ba Manchester City babanje mu kibuga: 

    Ortega

    Walker

    Akanji

    Rúben Dias

    Gvardiol

    Rodri

    Doku

    B. Silva

    De Bruyne

    Foden

    Haaland

    Abakinnyi 11 ba West Ham babanje mu kibuga: 

    Aréola

    Coufal

    Zouma

    Mavropanos

    Cresswell

    Emerson

    Soucek

    Ward-Prowse

    Kudus

    Paquetá

    Antonio

    Arsenal VS Everton 

    Uko umukino uri kugenda:

    Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

    45+5′ Thomas Partey arekuye ishoti ripima amatoni ku mupira yarahawe na Martin Odegaard gusa rinyura hejuru y’izamu gato 

    Umukino wongeyeho iminota 7

    42′ Arsenal ibonye igitego cyo kwishyura ku mupira waruhinduwe na Martin Odegaard maze Tomiyasu awuhindurira mu izamu

    39′ Everton ifunguye amazamu kuri kufura yaritewe na Idriss Gana Gueye maze Declan Rice ashyiraho umutwe ashaka gukuraho umupira gusa uragenda ujya mu izamu David Raya ntiyamenya uko byagenze 

    35′ Ba myugariro ba Everton barimo Tarkowski na Branthwaite bari gukora akazi bakura imipira ku maguru ku bakinnyi ba Arsenal barimo Gabriel Martinelli na Leandro Trossard 

    31′ Ikipe ya Everton yongeye kurata uburyo ku mupira waruzamukanywe na Calvert-Lewin ageze imbere y’izamu arekura ishoti gusa rikubita igiti cy’izamu 

    16′ Everton ibonye kufura nziza ku ikosa rikorewe Dominic Calvert-Lewin gusa iterwa nabi ntiyagira icyo ibyara

    14′ Ikipe y’abarashi ikomeje kurata uburyo bikomeye imbere y’izamu ku ishoti ryari rirekuwe na Leandro Trossard maze ukubita ku maguru ya myugariro wa Everton,Coleman umupira uhita ujya muri koroneri itagize icyo itanga 

    11′ Arsenal yongeye kubona amahirwe ku makosa yarakozwe n’abamyugariro ba Everton maze Declan Rice abona umupira gusa arekuye ishoti Jordan Pickford arikuramo nta nkomyi

    6′ Nyuma yo gisatirwa cyane ikipe ya Everton nayo ibonye uburyo imbere y’izamu gusa ibupfusha ubusa

    4′ Ikipe ya Arsenal ikomeje gusatira ishaka igitego hakirikare, Declan Rice azamuye umupira maze Tomiyasu ashyiraho umutwe gusa umupira unyura impande y’izamu gato cyane 

    1″ Umukino utangiye ikipe ya Arsenal ibona uburyo gusa Kai Havertz ntiyabubyaza umusaruro 

    Abakinnyi 11 ba Arsenal babanje mu kibuga:

    David Raya

    White

    Saliba

    Gabriel

    Tomiyasu

    Odegaard

    Partey

    Rice

    Martinelli

    Havertz

    Trossard

    Abakinnyi 11 ba Everton babanje mu kibuga: 

    Pickford

    Coleman

    Tarkowski

    Branthwaite

    Young

    Garner

    Onana

    Gueye

    McNeil

    Doucouré

    Calvert-Lewin

    Ikipe ya Manchester City iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 86 igiye kwakira West Ham United kuri Etihad Stadium isabwa kuyitsinda kugira ngo yegukanye igikombe.

    Mu mikino 36 iheruka guhuza aya makipe, Manchester City yatsinzemo 26, West Ham itsinda 3, mu gihe banganyije imikino 7.

    Mu gihe Manchester City yatsinda igatwara igikombe cyaba ari icya 4 itwaye yikurikiranya igahita ikora amateka yo kuba ikipe yambere ibikoze.

    Ikipe ya Arsenal yo igiye kwakira Everton kuri Emirates Stadium iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 86.

    Bivuze ko kugira ngo iyi kipe y’abarashi yegukane igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 20 itazi uko gisa bisaba ko iri butsinde Everton naho Manchester City yo ikaba yatsinzwe cyangwa nibura yanganyije na West Ham United.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143105/live-urugamba-rwigikombe-hagati-ya-manchester-city-na-arsenal-143105.html

  • Huye: Imibiri isaga ibihumbi 14 yimuriwe mu rwibutso rwa Kabakobwa – #rwanda #RwOT

    Ibi babivuze ku wa 18 Gicurasi 2024, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe ku musozi wa Kabakobwa, mu cyahoze ari Komini y'Umujyi ya Ngoma.

    Amateka agaragaza ko ku itariki ya 18 Gicurasi 1994, Abatutsi bari baragerageje kwihisha babeshywe ko hatanzwe ihumure bakava aho bari bihishe, kuri iyo tariki babahuriza ku Kabakobwa barabica.

    Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi biciwe ku musozi wa Kabakobwa mu Murenge wa Mukura cyahuriranye no gushyingura imibiri yimuwe mu nzibutso za Sahera na Buvumu, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga inzibutso.

    Imibiri isaga ibihumbi 14 yahurijwe hamwe mu rwibutso rwa Kabakobwa rusanzwe ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 30.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Mukura, babwiye IGIHE ko kuba izi nzibutso zahujwe bizabafasha gukomeza kubungabunga amateka ntazibagirane.

    Kantarama Marcianne, umwe mu barokokeye ku Kabakobwa, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aka gasozi bagahinduriye izina bakahita ku 'Kabatutsi' kugira ngo abatutsi bahahungiye ari benshi maze bicwe.

    Nk'umwe mu bafite ababo bahashyinguye, yavuze ko iyi gahunda yo guhuza inzibutso izafasha gukomeza kubungabunga amateka.

    Yagize ati 'Birakwiye ko aya mateka ya Jenoside akomeza kubungabungwa, bizashoboka neza rero igihe imbaraga zihurijwe hamwe, kugira ngo byorohere ubuyobozi kwita ku bimenyetso bya Jenoside biri mu nzibutso, iki ni ikintu dushima.''

    Ku rundi ruhande, abarokotse bo muri uyu murenge, banagaragaje imbogamizi z'umuhanda ugera ku rwibutso rwa Kabakobwa, aho bifuje ko nawo watekerezwaho kugira ngo habe nyabagendwa.

    Umuyobozi w'akarere ka Huye Sebutege Ange, yavuze ko igikorwa cyo guhuza inzibutso mu karere ka Huye gikomeje, aho muri buri murenge hazasigara urwibutso rumwe, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yijeje abarokotse bo muri uyu murenge ko uko ubushobozi buzagenda buboneka n'umuhanda ujya ku rwibutso rwa Kabakobwa uzakorwa.

    Ati 'Byose bishingira ku mikoro y'igihugu, ariko nabyo turabikereza. Uko ubushobozi buzabitwemerera, uyu muhanda uzakorwa kugira ngo urusheho korohereza abagenda kuri uru rwibutso.''

    Inzibutso eshatu zahujwe ni urwa Buvumu rwari ruruhukiyemo imibiri 3663, urwa Sahera rwarimo imibiri 11403 yaje isanga indi mibiri 31457 yari isanzwe mu rwibutso rwa Kabakobwa.

    Hanashyinguwe kandi indi imibiri umunani yabonetse mu tugari dutandukanye two muri uyu murenge wa Mukura, ibyatumye uru rwibutso rwa Kabakobwa kugeza ubu ruruhukiyemo inzirakerangane 46,531 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ituranye n’uwa Mukura nabo bari baje kwifatanya n’abandi kwibuka

    Byari intimba n’agahinda ubwo hibukwaga agashinyaguro Abatutsi biciwe ku Kabakobwa bicanywe

    Depite Uwamariya Veneranda yagaye abateguye Jenoside bihaye kwigereranya n’Imana, bagashyiraho amategeko icumi y’abahutu bagamije kwenyegeza urwango mu Banyarwanda.

    Habayeho umwanya wo gushyira indabo ku mva ishyinguwemo abishwe, nk’ikimenyetso cyo kubaha agaciro no kubereka urukundo

    Inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zari zitabiriye uyu muhango

    Muri iyo mibiri yashyinguwe harimo n’indi umunani yabonetse hirya no hino mu tugari tugize umurenge wa Mukura

    Uhereye ku ruhande ni Depite Uwamariye Veneranda, Umunyamabanga w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyamana Vedaste na Meya Sebutege Ange .

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside bo mu Murenge wa Mukura

    Urwibutso rwa Kabakobwa kugeza ubu ruruhukiyemo inzirakerangane 46,531 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imibiri-isaga-ibihumbi-14-yimuriwe-mu-rwibutso-rwa-kabakobwa

  • Gatsibo: Bahangayikishijwe n'abahisha ko bafite Sida bajya gufatira imiti ahandi – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 ubwo mu Murenge wa Kiramuruzi haberaga ubukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera Sida.

    Ni ubukangurambaga bukorwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda yatewe inkunga na Abbott.

    Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko muri aka Karere hakigaragara abantu benshi cyane cyane abasirimutse banga gufatira imiti ya Virusi itera Sida hafi bakajya kuyifatira mu tundi turere turimo Kayonza, Rwamagana, Nyagatare hakaba n'abajya mu Mujyi wa Kigali.

    Ni ikibazo kibahangayikishije kuko ngo niba umuntu yandura Virusi itera Sida ntashake ko bimenyekana ngo bishobora gutuma akomeza gukwirakwiza ubwandu bushya mu bandi benshi kuko baba batabizi.

    Nzabonikuze Emmanuel ukorera mu Karere ka Gatsibo ariko utuye mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko azi abantu benshi bava mu Karere ka Gatsibo bakajya gufatira imiti ya Virusi itera Sida mu Karere ka Nyagatare agasanga biterwa no gutinya ko abantu babaha akato.

    Ati 'Impamvu mbona zituma banga gufatira imiti inaha ni ugutinya ko abaturanyi babaha akato bati dore runaka yaranduye, buriya ni nyakwigendera agiye gupfa bigaturuka kuri izo mpamvu bagatinya kwerekana ko bafite Virusi itera Sida. Kugira ngo bicike Leta nikomeze yongere ubukangurambaga, abafite Virusi itera Sida batange ubuhamya abafite imyumvire mibi bazagenda bagabanuka.'

    Kalisa Claude utuye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi, yavuze ko kenshi abantu biyita abasirimu usanga batinya gufatira imiti hafi ku bwo gutinya ko abaturanyi babo babimenya.

    Uwizeyimana Joselyne utuye mu Kagari ka Gakenke mu Murenge wa Kiramuruzi we yagize ati 'Abenshi baba bafite isoni kandi ntabwo biteye isoni, Leta niyongere ubukangurambaga yaba ku bafite Virusi itera Sida cyangwa no ku bandi baturage kuko haracyari abantu babona umuntu ufata imiti bakamuha akato.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukamana Marcelline, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko basanga giteye inkeke.

    Ati 'Nibyo koko icyo kibazo turakibona ku bigo nderabuzima byose aho usanga dufite abaturuka ahandi, natwe mu Karere ka Gatsibo hari abantu twakira baturutse mu tundi turere, natwe tukagira abava mu Karere kacu bakajya gufatira imiti ahandi. Ibyo rero ni ibintu bigendanye n'imyumvire iri hasi, buriya umuntu we aba yamaze kwiha akato kandi mu gihugu cyacu umuntu ufite Virusi itera Sida ni umuntu nk'abandi.'

    Visi Meya Mukamana yakomeje avuga ko kuri ubu bari gushishikariza abantu kumva ko yafatira imiti hafi ye atarinze gukora ingendo ndende.

    Yakomeje avuga ko abantu bakunze kwihisha iyo bagiye gufata imiti ya Virusi itera Sida kenshi usanga ari nabo bakunze gukwirakwiza ubwandu bushya kuko baba barananiwe kwiyakira, badakeneye ko abantu bamenya ko banduye.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko imibare minini ari iy'abantu bananiwe kwiyakira batifuza ko abantu bamenya ko banduye Virusi itera Sida.

    Yavuze ko nta bibazo byinshi by'abantu bahabwa akato bafite nubwo bakomeje gushishikariza abaturage ko badakwiriye kubaha akato.

    Imibare itangwa na RBC igaragaza ko abantu ibihumbi 219 aribo bafata imiti ya Virusi itera Sida mu Rwanda, ubwandu buri kuri 3% mu gihe ubwandu bushya ari abantu 8/1000.

    Abaturage bo muri Gatsibo bavuga ko hari abaturanyi babo bajya gufatira imiti ya Virusi itera Sida mu tundi turere, bagasanga ari ibintu bihangayikishije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-bahangayikishijwe-n-abahisha-ko-bafite-sida-bajya-gufatira-imiti-ahandi

  • Icyo Mgr Sinayobye atekereza ku kwimurira imibiri y'abapadiri bishwe muri Jenoside mu nzibutso – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abihaye Imana bagira irimbi ryabo ryihariye, ari naho kugeza ubu hashyinguye abapadiri n'abandi bihaye Imana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni mu gihe mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta yatangije gahunda yo guhuza inzibutso, aho imibiri y'Abatutsi yari ishyinguye mu marimbi, mu mva rusange no mu nzibutso nto, igenda yimurirwa mu nzibutso nini.

    Ku wa 18 Gicurasi 2024, ubwo Diyoseze Gatolika ya Cyangungu yibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Musenyeri Edouard Sinayobye, yavuze ko mu gihe abo mu miryango y'abapadiri bishwe muri Jenoside, ubuyobozi bwa Ibuka, cyangwa ubuyobozi bwa Leta basaba ko imibiri y'abapadiri bishwe muri Jenoside ko yimurirwa mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi byaganirwagaho.

    Ati 'Tuzabirebana n'abo bishinzwe, kuba umupadiri nka kuriya Padiri Boneza ashyinguye hano mu irimbi ry'abapadiri kuba yajyanwa hamwe n'abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ngira ngo ni ubwumvikane. Na hariya arubashywe, ni irimbi tumwibukamo iteka. Ni ikibazo cyo kumvikana n'umuryango we na Ibuka n'ubuyobozi bwa Leta. Nihaba ubusabe twaganira ntabwo ari ikibazo, icya ngombwa ni ukubaha neza aho aruhukiye, kubaha ubuzima bwe hanyuma tukajya tumwibuka'.

    Mu gihe cya Jenoside hari abihaye Imana bagize uruhare mu kwica Abatutsi ariko hari n'abihaye Imana barimo n'abapadiri b'Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    By'umwihariko muri Diyoseze ya Cyangungu mu bihaye Imana bishwe muri Jenoside harimo Joseph Boneza wari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mibilizi na Padiri Alphonse Mbuguje wishwe ariko kugeza ubu umubiri we ukaba utaraboneka ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

    Mgr Sinayobye avuga ko hagize abasaba ko abapadiri bishwe muri Jenoside bimurirwa mu nzibutso byaganirwaho

    Mgr Sinayobye na Visi Meya Habimana bunamiye Padiri Joseph Boneza wishwe muri Jenoside

    Abihaye Imana bishwe muri Jenoside bashyinguye mu marimbi yabo

    Padiri Boneza wishwe muri Jenoside ashyinguye mu irimbi ry’abapadiri i Rusizi

    Mgr Sinayobye yagaragaje ko kwimurira mu nzibutso abapadiri bishwe muri Jenoside bishoboka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-mgr-sinayobye-atekereza-ku-kwimurira-mu-nzibutso-abapadiri-bishwe-muri

  • Iburengerazuba: Nta karere kazubakirwa ibiro bishya mu 2024/2025 – #rwanda #RwOT

    Utwo turere ni Karongi na Rusizi dukorera mu nzu zahoze zikorerwamo ibijyanye n'uburezi ku rwego rwa Perefegitura (arrondissement) n'Akarere ka Ngororero gakorera mu nzu yahoze ari ibiro bya superefegitura.

    Izi nzu kubera ko zubatswe mu myaka myinshi ishize, ntizifite inzira y'abantu bafite ubumuga, ibituma abantu bafite ubumuga bagorwa no kubona serivisi zitangirwa mu biro by'abayobozi n'abakozi bakorera mu igorofa.

    Ibi biro by'uturere bishaje kandi ni bito ugereranyije n'umubare w'abakozi n'abayobozi bakorera mu karere. Ibi bituma hari aho usanga abakozi bahurira mu cyumba gito ari benshi bikabagora mu kubika dosiye n'amakuru y'abaturage.

    Utu turere mu myaka yashize twagiye dukora inyigo n'ibishushanyombonera kugira ngo twubake ibiro bijyanye n'igihe ariko ntiduhabwe ingengo y'imari yo kubaka.

    Mu kiganiro aheruka kugirana n'abanyamakuru, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yavuze ko mu myaka w'ingengo y'imari utaha nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by'uturere bishaje kuko imbaraga ziri gushyirwa mu kubaka ibiro by'utugari n'ibiro by'imirenge aho bishoboka.

    Ati 'Twabaye turetse gufata umurongo wo kubaka uturere kuko hari imishinga myinshi dufite mu turere itari yarangira tutifuza ko uturere twatangira indi mishinga iyo ngiyo itararangira'.

    Guverineri Dushimimana asaba abakorera mu nyubako z'uturere zitajyanye n'igihe gukomeza kuhihanganira mu gihe batarubakirwa ahajyanye n'igihe.

    Ati 'Wenda ahari mu myaka ukurikira utaha w'ingengo y'imari imishinga dufite mu turere izaba igeze hagati cyangwa yarangiye tubone gutekereze ibiro by'uturere'.

    Mu Karere ka Karongi by'umwihariko hari impaka z'aho ibiro by'akarere bigomba kubakwa, kuko hari bamwe bifuza ko byubakwa mu Murenge wa Rubengera abandi bakavuga ko bikwiye kubakwa mu Murenge wa Bwishyura.

    Guverineri Dushimamana yavuze ko ingengo y'imari yo kubaka ibiro by'Akarere ka Karongi niboneka hazafatwa umwanzuro ku murenge ibi biro bizubakwamo.

    Iteka rya Minisitiri ryo mu Ukwakira 2023, rishyiraho ibyicaro by'uturere rivuga ko icyicaro cy'Akarere ka Karongi ari mu Murenge wa Rubengera.

    Uturere twa Karongi, Rusizi na Ngororero dukorera mu nzu zitorohereza abantu bafite ubumuga

    Igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Karongi giteganya ko ari uku ibiro byako bizaba bisa nikuzura

    Akarere ka Rusizi gakorera mu nzu yahoze ari ibiro by’uburezi muri Perefegitura ya Cyangugu

    Ibiro Akarere ka Ngororero gakoreramo ntibijyanye n’igihe

    Igishushanyo mbonera cy’ibiro by’Akarere ka Ngororero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-nta-karere-kazubakirwa-ibiro-bishya-mu-2024-2025