Blog

  • Kamonyi: Imyitwarire ya Mwalimu ikwiye kuba isobanutse, iganisha aheza buri wese yafatiraho urugero-Meya Dr Nahayo #rwanda #RwOT

    'Isaha ya Mwalimu'. Umwanya ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwageneye Mwalimu hagamijwe kuganira nawe ku buryo yarushaho kunoza umurimo yiyeguriye, gushaka inzira y'ibibazo bimwe na bimwe ahura nabyo ariko kandi no kumushimira uruhare rwe mu burezi. Meya Dr Nahayo Sylvere aganira n'Abarezi b'Umurenge wa Mugina, yababwiye ko uruhare rwabo mu burezi ari ntagereranywa, ko imyitwarire yabo ikwiye kuba nta makemwa. Yababwiye ko ibitandukanye n'ibyo byaba ari ikibazo gikomeye, ishyano ryaguye.

    Meya Dr Nahayo, aganira n'abarezi 490 bo mu bigo 19 bibarizwa mu Murenge wa Mugina, yabasabye guha agaciro gakomeye icyizere bahabwa n'Igihugu bagakora bazirikana kuba intangarugero muri byose, haba aho batuye, bakorera n'aho bagenda.

    Bamwe mu barezi bitabiriye Isaha ya Mwalimu.

    Yarababwiye kandi ati' Imyitwarire yanyu, Imikorere yanyu, Imigirire yanyu, bwa bwitange tuvuga, wa murava tubabonana, bikorwe mu buryo budafite amakemwa. Uburyo bwiza busobanutse budafite imbogamizi n'imwe'.

    Yunzemo ati' Mwalimu ubundi ni intangarugero muri Sosiyete( mu muryango), ni umwe mubavuga rikijyana mu muryango, ariko kandi ibyo iyo tutabimubonyeho turavuga ngo ishyano ryaguye. Ishyano ryaguye kuba mwarimu uyu munsi wigisha abana tumubona mu gikorwa kibi kigayitse. Ibyo birababaje, ni ibyo kwamaganwa, ni ibyo gucyahwa na buri wese. Mwalimu utari intangarugero ntakwiye kuba ari Mwalimu, Mwalimu wiyandarika ntakwiye kuba Mwalimu. Bivuze ngo Mwalimu ni intangarugero muri byose!. Ibyo rero iyo bidahari aba ari ikibazo'.

    Aha niho yahereye agira ati' Imyitwarire ya Mwalimu ikwiye kuba ari imyitwarire isobanutse, mizima, iganisha aheza buri wese yafatiraho urugero. Iyo bitameze gutyo aba ari ishyano ryaguye. Iyo bitameze gutyo uyu muntu aba akwiye kwegerwa agacyahwa, aba akwiye kuganirizwa mbere y'uko bijya mu bijyanye n'ibihano n'ibindi kugira ngo tumuhindure nawe agaruke mu murongo mwiza Igihugu cyacu kirimo'.

    Mwalimu ni iwo kubahwa ariko nawe ni' Nkore neza bandebereho'.

    Yakomeje asaba aba barezi kwita kuri izi nama n'impanuro zibumbatiye indangagaciro zikwiye kuba ziranga Mwalimu. Abibutsa ko bidakwiye ko Mwalimu yumvikana ariwe wagiranye ikibazo na mugenzi we cyangwa se amatiku mu kigo runaka kirimo Abarezi bakwiye kuba aribo rugero mu bo bakira, abo babana n'abahura nabo. Yababwiye kandi ko imigirire n'imikorere mibi bidindiza iterambere.

    Yagize kandi ati' Mwalimu akwiye kuba intangarugero aho atuye kugera ku rwego abantu bose baza kumushakaho ibisubizo. Abantu bose, Abaturanyi n'abandi bagize Sosiyeti kuko ariwe ukwiye kuba' Nkore neza bandebereho'.

    'ISAHA YA MWALIMU', babwiwe ko impamvu nyamukuru yayo ari ukugira ngo Ubuyobozi bw'Akarere buhure nabo baganire, cyane ko imiterere y'akazi ka Mwalimu haba ubwo ituma hari gahunda zimwe na zimwe za Leta atabasha kubonekamo nyamara yakabaye nawe atanga ibitekerezo bye, ibyifuzo, Ibibazo bitandukanye cyangwa se n'izindi nyunganizi mu buryo bugamije kubaka aheza h'Igihugu.

    Padiri Jean Claude Nsengiyumva, Umuyobozi wa Saint Ignace Mugina asanga Kamonyi igize Kaminuza uburezi bwarushaho kuba bwiza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina, Nsengiyumva Pierre Celestin yatangaga ikaze.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/20/kamonyi-imyitwarire-ya-mwalimu-ikwiye-kuba-isobanutse-iganisha-aheza-buri-wese-yafatiraho-urugero-meya-dr-nahayo/

  • Muri iki gihugu igikombe ntigitwarwa kiragurishwa – Ikipe ya Rwatubyaye mu mvugo ikomeye yibasiye perezida wa Federasiyo ya bo #rwanda #RwOT

    FC Shkupi nyuma yo gusoza shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia ku mwanya wa 3, yibasiye bikomeye perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu aho yavuze ko umupira wangiritse ndetse igikombe kidatwarwa ahubwo kigurishwa.

    Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ari bwo shampiyona y’iki gihugu yashyizweho akadomo, FC Shkupi yasoreje kuri Struga inayitsinda 2-1.

    Shampiyona yegukanywe na Struga n’amanota 64 inganya na FC Skendij ni mu gihe Shkupi ya Rwatubyaye Abdul yasoreje ku mwanya wa 3 n’amanota 62.

    Mu itangazo iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga za yo, yavuze ko muri iki gihugu igikombe kidatwarwa ahubwo ugishaka akigura.

    Iti 'Twategereje ko imikino irangira ngo tuvuge ibintu byinshi. Uyu munsi turashimira abakinnyi n’abatoza ba KF Struga kuko nta n’umwe wakirengagiza imbaraga bakoresheje, ariko ntabwo twashimira Struga nk’ikipe nta nubwo tuzabikora. Muri iki gihugu ntabwo igikombe gitwarwa ahubwo kiragurishwa. Ibi tuzabyerekana tunabisobanurire abanya-Macedonia mu gihe gikwiye'

    Bakomeje bavuga ko perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Macedonia akwiye kuvaho kuko ntacyo amaze uretse kuwangiza.

    Iti 'Perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru ntacyo afite yakorera umupira uretse kuwangiza gusa. Niba ingingo ari ikipe y’igihugu, tugomba gukuraho perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu maguru mashya. Kwihisha inyuma ya politiki, gukoresha izina rya politiki kandi rimwe na rimwe biba ari mu nyungu za bo atari iza ruhago.'

    FC Shkupi yavuze ko uyu muperezida ari nka kanseri ndetse akaba agomba gukurwaho vuba bishoboka cyane.

    Iti 'Uyu muperezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru ni nka kanseri, akwiye gukurwaho vuba bishoboka cyane. Mu cyumweru gitaha (cyatangiye uyu munsi) tuzabasangiza buri kimwe nta n’umwe wacika kwihisha inyuma ya politiki yarangiza agakina imikino y’umwanda yitwaje politiki.'

    Basoje bavuga ko bagiye gufata imyanzuro ikomeye irebana n’ahazaza ha FC Shkupi ndetse bakazabisangiza abakunzi ba bo n’impamvu babikoze.

    Ikipe ya Rwatubyaye Abdul yibasiye perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Macedonia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muri-iki-gihugu-igikombe-ntigitwarwa-kiragurishwa-ikipe-ya-rwatubyaye-mu-mvugo-ikomeye-yibasiye-perezida-wa-federasiyo-ya-bo

  • Urwandiko rwasizwe na wamusore wiyahuye kubera ko umukobwa yamwanze, rukomeje kuvugisha benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'umusore witwa Ramazani bivugwa ko yiyahuye yiziza ko umukobwa witwa Blandine yamwanze , yabaye kimomo hirya no hino.

    Uyu musore wo mu karere ka Rusizi mbere yuko yiyahura yasize urwandiko,  rukubiyemo ubutumwa yageneye uwamwanze.

    Muri urwo rwandiko yagaragazaga ko atigize ahirwa narimwe mu rukundo, bityo rero akaba arambiwe kubabazwa n'ubuzima bw'urukundo. 

    Source : https://yegob.rw/urwandiko-rwasizwe-na-wamusore-wiyahuye-kubera-ko-umukobwa-yamwanze-rukomeje-kuvugisha-benshi/

  • Perezida wa Iran yitabye Imana azize impanuka… – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ku Cyumweru ibera mu mujyi wa Jolfa uherereye mu Burasirazuba bw'igihugu hafi ya Azerbaijan, mu birometero 600 uvuye muri murwa mukuru, Tehran.

    Iyi ndege yari iherekejwe n’izindi kajugujygu 2 yari mu rugendo rwerekeza i Azerbaijan aho yari agiye mu muhango wo gutaha urugomero yari yatumiwemo na mugenzi we Perezida Ilham Aliyev. Uru rugomero ruri ku mugezi wa Aras ni urwa gatatu rwubatswe ku bufatanye bw'ibihugu byombi.

    Nyuma yo gukora impanuka, hahise hatangira igikorwa cyo kuyishaka none mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere yaje kuboneka abantu bari bayirimo bose barangajwe imbere n’uwari Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, basanga  bitabye Imana.

    Mu bandi bayobozi ba Iran bahitanwe n’iyi mpanuka harimo nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Hossein Amirabdollahian, ndetse n'umuyobozi w'Umusigiti wa Tabriz, Seyyed Mohammad-Ali Al-Hashem.

    Ebrahim Raisi yitabye Imana ku myaka 63  akaba yari yarabaye Perezida wa Irana muri 2021 mu gihe mbere yaho yari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga. 

    Kajugujugu yari itwaye abarimo Perezida wa Iran yabonetse yacitsemo ibice

    Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi yitabye Imana ku myaka 63

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143111/perezida-wa-iran-yitabye-imana-azize-impanuka-yindege-143111.html

  • Ni iki cyaba cyateye urupfu rwa Perezida wa Iran? #rwanda #RwOT

     

     

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Gicurasi 2024, nibwo hacicikanaga inkuru ivuga ko Perezida wa Iran Bwana Sayyid Ebrahim Raisolsadati, wakundaga ko bamwita Ebrahim Raisi gusa, iyi nkuru yabanjije gutangazwa n'ibitangazamakuru bya Leta ya Irani byemeje ko Perezida Rais n'abo bari kumwe muri Kajugujugu nta n'umwe warokotse. Aya makuru akaza avuguruza ayo Leta yari yatangaje mbere ko hakomeretse bake abandi bakaba ari bazima.

    Mu makuru aheruka twari twababwiye inkuru ivugwa ko Nyakubahwa Raisi yakoze impanuka y'indege ariko Leta ya Iran ikaba yo itarashakaga kuvuga ukuri kuko Perezida wabo yari mu kangaratete byaje no kumukurizaho kwitaba Imana. Iyo mpanuka ya Kajugujugu yabereye mu mujyi wa Jolfa uherereye mu burasirazuba bw'igihugu hafi ya Azerbaijan, mu birometero 600 uvuye muri murwa mukuru Tehran.

    Uyu mukambwe w'imyaka 63, agiye usize abana babiri gusa, akora impanuka yari kumwe na Ministiri w'ububanyi n'amahanga, Hossein Amirabdollahian.

    Umuyobozi w'ikirenga wa Iran Ali Khamenei yasabye abaturage ba Irani gutuza ahubwo bakajya ku mavi bagasengera Perezida wabo agataha mu mahoro kuko hari bamwe batangiye kwijugunya mu mihanda mu myigaragambyo bitewe n'imyumvire yabo yo guhamya ko atari impanuka yabaye ahubwo ari urupfu rwateguwe.

    Minisitiri w'Intebe w'Ubuhinde, Nerandra Modi yanditse kuri X (yahoze iri Twitter) ko yashenguwe bikomeye n'urupfu rwa Perezida Rais.

    Mu gitondo cya kare cyo ku cyumweru, Perezida Raisi yari yagiye muri Azerbaijan mu muhango wo gutaha urugomero yari yatumiwemo na mugenzi we Perezida Ilham Aliyev ari nawe ushyirwa mu majwi ya benshi kuba yihishe inyuma y'ubugambanyi bavuga ko bwakorewe Perezida wabo akanakurizamo urupfu.

    Uru rugomero rubaye urwa gatatu rwubatswe ku bufatanye bw'ibihugu byombi, ruherereye kandi ku mugezi wa Aras .

    Uru ruzinduko rwabaye mu gihe umubano w'ibihugu byombi utifashe neza nyuma y'igitero cyagabwe kuri ambasade ya Azerbaijan i Tahran muri 2023.

    Ebrahim Raisi w'imyaka 63 ni Perezida wa munani mu mateka ya Iran, umwanya yagiyeho mu 2021. Mbere yaho yari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga.

    Source : https://kasukumedia.com/ni-iki-cyaba-cyateye-urupfu-rwa-perezida-wa-iran/

  • Emery na Papy begukanye igikombe cya shampiyona, Rwatubyaye asoza shampiyona nabi, benshi babonye intsinzi – Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru gishize, zasize Gor Mahia ya Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy muri Kenya yegukanye igikombe cya shampiyona.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Bizimana Djihad – Kryvbas FC

    Bizimana Djihad na Kryvbas ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 18 Gicurasi 2024, batsinzwe na Dynamo Kiev 3-1. Shampiyona ya Ukraine isigaje imikino 1, ikipe ya Djihad ni iya 3 n’amanota 54, Shakhtar Donetsk yamaze kwegukana igikombe ifite 71. Kryvbas ya Djihad ikaba yaramaze kubona itike yo kuzakina ijonjora rya Europa Conference 3.

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    Gitego Arthur ejo yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya AFC Leopards yatsinzwemo na Bidco United 1-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 47, Gor Mahia ya mbere ifite 67.

    Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge – Gor Mahia

    Gor Mahia ya Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy, nyuma y’uko ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024 batsinze Mohoroni 3-0 bahise begukana shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya. Papy ntibari muri 18, Emery Bayisenge ni we wari uriho.

    Mugisha Bonheur Casemiro – AS Marsa

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, muri Tunisia ikipe ya AS Marsa ya Mugisha Bonheur Casemiro yatsinze OC Kerkennah 2-0 muri 1/8 cy’igikombe cy’igihugu.

    Rwatubyaye Abdul – FC Shkupi

    Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ku wa Gatandatu basoje batsinda Struga 2-1. Byashimangiye ko basoreje ku mwanya wa 3 n’amanota 62, Struga yegukanye igikombe n’amanota 64. Ikipe ya Rwatubyaye nta rushanwa ry’i Burayi izakina

    Yannick Mukunzi & Byiringiro Lague- Sandvikens IF

    Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague ku Cyumweru yatsinze Varberg 3-1 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Yannick yinjiye mu kibuga ku munota wa 77, Lague ntiyakandagira mu kibuga. Ubu iyi kipe ni iya 9 n’amanota 11, Landskrona ya mbere ifite 18.

    Rafael York – Gefle IF

    Rafael York yakinnye iminota yose ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo ikipe ye ya Gefle IF yatsindaga GIF Sundsvall 1-0 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 10, Landskrona ya mbere ifite 18.

    Mutsinzi Ange Jimmy – FK Jerv

    Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ku wa Kane w’icyumweru gishize, yabanje mu kibuga akina iminota yose mu mukino wa shampiyona banganyijemo na Arendal 3-3. FK Jerv ubu ni iya 3 n’amanota 12, Vikings ya mbere ifite 15.

    Ntwari Fiacre – TS Galaxy

    Ku w Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2024, Ntwari Fiacre yari mu izamu rya TS Galaxy mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo aho batsinze Orlando Pirates 1-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 43, Mamelodi Sundowns ya mbere yanamaze gutwara igikombe ifite 72.

    Nhuti Innocent – One Knoxville

    Nshuti Innocent ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yinjiye mu kibuga ku munota wa 65, ni mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri USA ikipe ye ya One Knoxville yatsinzemo Central Valley Fuego 2-0. Ubu iyi kipe ni iya 3 n’amanota 13, Greenville Triumph ya mbere ifite 16.

    Hakim Sahabo – Standard de Liège

    Hakim Sahabo yinjiye mu kibuga ku munota wa 81 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino w’amakipe arimo ashaka itike ya Conference League mu Bubiligi aho banyagiwe na Gent 4-1.

    Maxime Wenssens – Union Saint-Gilloise

    Umunyezamu w’umunyarwanda ukinira Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens ntabwo yari muri 18 iyi kipe yaraye yifashishije ku mukino wa Cercle Brugge batsinze 2-1. Iyi kipe ni iya 2 n’amanota 46, Club Brugge ya mbere ifite 49.

    Gor Mahia yegukanye shampiyona ya Kenya

    Rwatubyaye Abdul na FC Shkupi basoje ku mwanya wa 3 muri Macedonia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/emery-na-papy-begukanye-igikombe-cya-shampiyona-rwatubyaye-asoza-shampiyona-nabi-benshi-babonye-intsinzi-uko-abanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye

  • Muhanga: Abashakanye bibiwe ibanga ryo kubakiraho urugo ruhamye – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bahawe ku wa 18 Gicurasi 2024, ubwo hasozwaga igiterane cy'abubatse ingo bo muri Paruwasi icyenda zigize ubucidikoni bwa EAR Shyogwe.

    Iki giterane cyitabiriwe n'abagabo n'abagore, abapasiteri n'abandi bakozi mu nzego zitandukanye za EAR. Cyatekerejweho mu kugaragaza uruhare rw'umugabo n'umugore mu iterambere ry'umuryango n'itorero.

    Uhagariye abateguye iki giterane, Acidikoni Joseph Sehorana, Umwanditsi akaba n'Umwarimu wungirije muri Kaminuza y'Abaprotesitanti mu Rwanda iri i Huye (PIASS) yashimiye abacyitabiriye bose, yibanda ku itsinda cyane cyane ku itsinda rya EAR Paruwasi Remera muri Diyosezi ya Kigali, ryatumiwe ndetse rigafasha mu gutanga ibiganiro.

    Abubatse ingo bitabiriye iki giterane basangijwe amahame yabafasha mu ngo zabo mu gihe bayubahirije.

    Umuyobozi wa Fathers' Union muri Diyosezi ya Kigali na Remera akaba Impuguke mu byo kubaka ingo zishingiye kuri Kristo n'iby'Iterambere, Kazubwenge James yakanguriye abagabo n'abagore kwimika Kristo no kubitoza abo mu ngo zabo kugira ngo abashoboze muri byose.

    Ati “Imana yanga urunuka gucana inyuma kw'abashakanye, gatanya, ubusinzi, amakimbirane kuko bigira ingaruka mbi mu miryango harimo gukuraho ubusabane bw'abubatse ingo ndetse no hagati yabo n'Imana'.

    Yabasabye gusoma Ijambo ry'Imana no kurigenderamo, gukoreshereza impano ubutunzi bwabo, kwirinda inshuti mbi no gusesagura umutungo w'urugo, kurangwa n'urukundo, kugendera mu mucyo, kubwizanya ukuri muri byose no gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane bagatera imbere kugira ngo bizabe umurage mwiza bazasigira abazabakomoka no kuzasiga inkuru nziza i musozi.

    Mbabazi Sylvie uyobora Mothers Union muri EAR Paruwasi Remera yavuze ko umuryango uri mu mugambi w'Imana nk'uko bigaragara mu Itangiriro 1:26-28.

    Yabibukije ko umuryango ari wo shingiro n'imbaraga zubaka igihugu n'itorero bityo bakwiye kubiha agaciro gakomeye, bakabana bubahana, basengana, bakundana, bihanganirana, bahugurana, bajya inama, buzuzanya, bakiranuka kandi buri wese agaragaza uruhare rwe rufatika mu iterambere rusange.

    Rev. Mukamwiza Charlotte yavuze ko urugo rwa Gikristo rukwiye kuguma mu masezerano, abashakanye bakabana akaramata, bakazatandukanywa n'urupfu cyangwa Yezu agarutse.

    Abitabiriye igiterane babonye umwanya wo gusengera imiryango yavuye mu nshingano ngo igaruke ku rufatiro itekane kandi igere ku iterambere.

    Nk'umwe mu bagore b'abapasiteri, Akimpaye Emilienne umaze imyaka 29 yubatse urugo, yashimiye abatanze ibiganiro, ubuhamya n'inama bahawe ko zubahirijwe zatuma ingo zabo zibabera Paradizo nshya.

    Yagaragaje ko batewe ishyaka ryo gukora umurimo w'Imana n'aho bigaragara ko bidashoboka kandi ko ibyo bungutse bazabigeza no kuri bagenzi babo.

    Ntambara Céléstin wo ku Ntenyo yashimye amasomo yatanzwe, avuga ko adakwiye kuba amasigaracyicaro.

    Uyu mubyeyi w'imyaka 65 yizera ko amasomo bahawe azabafasha gutsindagiza ingo zabo mu rugendo rw'iterambere.

    Iki giterane kizajya kiba buri mwaka, hagamijwe gukumira ibyaha mu miryango, gusoma Ijambo ry'Imana, gusengera hamwe buri munsi, kongera umwanya wo kuganira kw'abashakanye no gufatira imyanzuro hamwe, kutemera gutsindwa na rimwe na Satani ngo yinjire mu miryango, kwirinda ubunebwe bagakorera imiryango yabo n'itorero.

    Abagabo n'abagore bo mu Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, EAR, basangijwe ibanga ry’iterambere ryabafasha kubaka umuryango Nyarwanda n'itorero

    Acidikoni Joseph Sehorana uhagarariye abateguye iki giterane, yavuze ko intego nkuru yacyo ari ukwiga ku ruhare rw'umugabo n'umugore mu iterambere ry'umuryango n'itorero

    James Kazubwenge yasabye abagabo n'abagore kubaka ingo zitarangwamo umwiryane

    Sylvie Mbabazi yavuze ko umuryango ari wo shingiro ry'imbaraga zubaka igihugu n'itorero

    Rev. Charlotte Mukamwiza yavuze ko abashakanye bakwiye kuguma mu isezerano ryo kubana mu mahoro n’ubwuzuzanye

    Emilienne Akimpaye yavuze ko inyigisho bahawe zigiye gutuma imiryango yabo iba nka paradizo nshya

    Emilienne Akimpaye yavuze ko inyigisho bahawe zigiye gutuma imiryango yabo iba nka paradizo nshya

    Ntambara Céléstin yashimye amasomo yahawe abubatse, avuga ko adakwiye kuba amasigaracyicaro, ahubwo ari ingenzi kuyabyaza umusaruro

    Umuyobozi wa Fathers Union muri EAR Diyosezi Shyogwe, Corneille Kanyamanza n’abo bafatanyije biyemeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe mu kwita ku muryango

    Abitabiriye igiterane biyemeje kuba umusemburo w'impinduka nziza mu miryango baturukamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abashakanye-bibiwe-ibanga-ryo-kubakiraho-urugo-ruhamye

  • Amahirwe yo kwiga mu mahanga: China, USA, Turkey, England, Poland, France… #rwanda #RwOT

    Ikigo kizobereye mu gufasha abashaka kwiga muri Kaminuza zo mu mahanga, Global Linked Education Service (GLES), cyatangaje ko gikataje mu gufasha abana b'u Rwanda kujya guhaha ubwenge hanze mu bihugu bitandukanye, bakagar

    uka guteza imbere igihugu cyabo, aho ubu kimaze gufasha Abanyarwanda benshi cyane kandi muri serivise zitandukanye zikenerwa ku munyeshuri wese ukeneye kujya kwiga hanze y'igihugu.

    Global Linked Education Service yabitangaje muri uku kwezi tariki 19 muri uyu mwaka wa 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo gusobanurira abashaka kwiga muri kaminuza zo muri Amerika, China, Turkie, France, England, Pologne,

    n'ahandi mu mashami n'ibyicaro bitandukanye.

    Icyi kigo Global Linked Education Service (GLES) giherereye hano mu Mujyi wa Kigali, Nyamirambo, Maison Tresor, Floor 2-Room 2, gikomeza gitangaza ko usibye kuba bagufasha kujya kwiga mu mahanga banagufasha mu bijyanye no gushaka VISA n'ibindi byangombwa byose bikenerwa. Niba ukeneye kandi kugura ticket y'indege aho waba ugana hose wabasanga aho bakorera bakagufasha kuri aderesi twabahaye haruguru.

    Gerageza amahirwe ubundi nawe winjire mu muryango mugari wifuriza Igihugu cyacu ibyiza mu bijyanye n'iterambere.

    Source : https://kasukumedia.com/amahirwe-yo-kwiga-mu-mahanga-china-usa-turky-england-poland-france/

  • Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi? #rwanda #RwOT

    I Kinshasa muri Kongo, kuri iki cyumweru, tariki 19 Gicurasi 2024, hiriwe inkuru ngo y'umugambi wo guhirika ubutegetsi 'waburijwemo'.

    Urusaku rw'imbunda ziremereye rwumvikanye mu gace ka Gombe, gatuwemo n'abategetsi bakomeye barimo na Perezida Tshisekedi, ndetse itangazamakuru rya leta ryemeza ko abo bantu bitwaje intwaro bibasiye urugo rwa Vital Kamerhe, inkoramutima ya Tshisekedi, unitegura kuba perezida w'inteko ishinga amategeko.

    Nyuma y'ikinamico,Vital Kamerhe yigiriye mu gitaramo cya muzika

    Nubwo igisirikari cya Kongo cyavuze ko 'cyaburijemo' umugambi wa kudeta( coup d'état), kikagaragaza ngo abafatiwe muri uwo mugambi ndetse n'umurambo ngo w'umwe muri bari bayoboye igitero, hari abasesenguzi batangiye gusobanukirwa ko iri ari ikinamico, rigamije kurangaza abaturage bahangayikishijwe n'ibibera mu burasirazuba bw'igihugu, kwikiza abo adashaka, no kwibasira uRwanda yamenyereye kwikoreza imizigo ye.

    Christian Malanga bivugwa ko yatumwe gukora ikinamico

    Mu ruturuturu inkuru ya kudeta igitamngira guhwihwiswa, Umufaransa Jean-Luc Melenchon wigize umuvugizi wa Tshisekedi kubera bya ruswa amutamika, yihutiye kwandika ku rubuga rwe rwa X, ko uyu ari 'umugambi ushyigikiwe n'abanyamahanga barimo u Rwanda'.

    Icyakora nta gishya kuri Melenchon, kuko uyu musaza ufite uburwayi bwo mu mutwe, asanzwe yarasaze avuga uRwanda.

    Uretse kuvuga ko hari abafatanywe ibyangombwa bya Canada n'Amerika, ndetse ngo igitero kikaba cyari kiyobowe n'Umukongomani Christian Malanga, wahise anicwa ngo atazanahishura iby'iryo kinamico,, nta rindi perereza riraba ngo ryerekane uwaba yari inyuma y'icyo gikorwa. Bwana Melenchon usanzwe ari umuzindaro wa Tshisekedi rero, yashyanutse, yihutira kuvuga ibyo shebuja atekereza, ariko agitegura uko azabirimanganyamo.

    Abantu bizwi ko basanzwe bakorera icengezamatwara Perezida Tshisekedi, bihutiye gukwiza ku mbuga nkoranyambaga ko abagabye igitero baturutse hakurya i Brazzaville muri Repubulika ya Kongo, doreko uwo mujyi utandukanyijwe na Kinshaza n'uruzi gusa rwa' Fleuve Congo '. Abo bahezanguni barahuza icyo gitero n'ubucuti busanzwe hagati ya Congo-Brazzaville n'u Rwanda.

    Umwe mu basaza ngo bafatiwe muri kudeta

    Mu gusegura ibinyoma byabo ariko birimo ubuswa bukabije, banakwirakwije ifoto mpimbano ngo 'abajenerali' bo muri Congo-Brazzaville baherutse kwifotozanya na Christian Malanga. Uretse ko batanavuze umwirondoro wabo, wanakwibaza niba abo 'bajenerali'ari abaswa bo kwifotozanya n'umuntu bashaka gufasha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw'abaturanyi.

    Agace karimo 'Palais de la Nation'( ingoro y'Umukuru w'Igihugu) kararinzwe bikomeye, ku buryo bigoye kumvikana ukuntu agatsiko k'abarakare bake kinjiranamo ibitwaro bya rutura, ndetse kakanamaramo umwanya munini, ungana nk'uwo amasasu yamaze yumvikana muri ako gace.

    Wasobanura ute ko ako gatsiko kahengereye Perezida Tshisekedi ataharaye, bakabona kugaba igitero kuri 'Palais de la Nation'?Bisobanuye gusa ko barashe ku rugo bazi neza ko nta muntu bari buhungabanye.

    Vital Kamerhe byavugwaga ko yahungabanye kubera igitero cyagabwe ku rugo rwe, ntibyamubujije kwigira, we n'umugore we, mu gitaramo cy'umuhanzi Moïse Mbiye, bigaragaza ko atuje, kuko nawe abizi ko nta muntu wigeze agambirira kumugirira nabi.

    Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko iri ryari ikinamico rya Perezida Tshisekedi n'abambari be, kandi ndahamya ko n'ibindi byerekana ko aka ari agakino, bizigaragaza uko iminsi izagenda yicuma.

    Ibisa rero koko birasabirana. Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye w'uBurundi ntibasangiye gusahura ibihugu byombi no kumena amaraso y'inzirakarengane gusa, ahubwo banahuriye ku makinamico y'ubuswa.

    Muribuka ko mu byumweru 2 bishize inzego z'iperereza mu Burundi zateye ibisasu mu duce tunyuranye twa Bujumbura, ndetse bigahitana abantu abandi bagakomereka.
    Abatari bake barafashwe bitwa ko bateye ibyo bisasu babitumwe n'uRwanda, kandi mu by'ukuri yari amayeri yo guhohotera abo bita'ibyitso', no kurangaza abaturage bugarijwe n'ubukene butigeze bubaho mu Burundi.

    Ibi byose yaba Tshisekedi, yaba na Ndayishimiye, babikopeye kuri mukuru wabo Yuvenali Habyarimana. Kwiyegereza abajenosideri ba FDLR byabigishije amakinamico nk'iryo mu ijoro ryo kuwa 04 Ukwakira 1990, ubwo abasirikari ba Habyarimana bararaga barasa mu mujyi wa Kigali, babeshya ngo Inkotanyi zawuteye. Hakurikiyeho gufata Abatutsi n'abatarishimiraga imitegekere ya MRND, maze abo biswe'ibyitso by'Inkotanyi' bakorerwa iyicarubozo rya kinyamaswa. Ariko se byabujije Habyarimana n'Interahamwe ze gukubitwa iz'akabwana? Tshisekedi na Ndayishimiye namwe ni ikibazo cy'igihe gusa.

    The post Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ese-icyiswe-umugambi-wo-guhirika-ubutegetsi-bwa-tshisekedi-si-ikinamico-nka-bya-bitero-byo-mu-burundi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ese-icyiswe-umugambi-wo-guhirika-ubutegetsi-bwa-tshisekedi-si-ikinamico-nka-bya-bitero-byo-mu-burundi

  • IGITERANE: Muri Arizona hateguwe igiterane cy'ivugabutumwa cy'akataraboneka #rwanda #RwOT

    Nkuko mubizi bibiliya itubwira ko tugeze mu minsi ya nyuma ni nayo mpamvu tugomba gukora cyane ngo tugandukire uwiteka. Matayo 24:5-8 haduha ibimenyetso by'ingenzi byadufasha kumenya ko imperuka yegereje: 'kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati 'Ni jye Kristo', bazayobya benshi. Muzumva iby'intambara n'impuha z'intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza. Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n'ibishyitsi hamwe na hamwe. Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa'. Kwiyongera kw'abaziyita ba Mesiya, intambara zikajije umurego, inzara n'amapfa, ibizazane ' ibyo byose ni ibiteguza imperuka. Muri iki cyanditswe ariko dusabwa kwitonda: ntitugomba kwitiranya ibi bintu, kuko ari nk'ibise: imperuka izaba itaragera.

    Kubwibyo rero ahitwa muri ARIZONA muri Leta Zunze Ubumwe z'America abanyarwanda bahatuye ndetse n'inshuti zabo bateguye igiterane cy'ububyutse kizafasha abahatuye kongera kwiyegereza Uwiteka.

    Iki gitaramo cyateguwe na Pastor Danny NKOTANYI na bagenzi be.
    Ku makuru yandi biravugwa ko n'umuhanzi MEDDY ashobora kuzacyitabira akazaba ari naho ariririmba bwa mbere nk'umuhanzi wa Gospel nyuma yo kwiyemeza kureka kuririmba indirimbo z'isi akagandukira Imana arinabwo yafataga umwanzuro wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana abenshi bakunze kwita Gospel Songs mu ndimi z'amahanga.

    Mwese mwese muratumiwe.

    Kwiyandikisha ca kuri uyu muyoboro (link): https://gsf.church/Arizona_one_worship_concert_on_15

    Source : https://kasukumedia.com/igiterane-muri-arizona-hateguwe-igiterane-cyivugabutumwa-cyakataraboneka/