Blog

  • Bitarenze Gicurasi 2024, Spiro Rwanda izaba yazanye moto nshya 700 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi ubuyobozi bwa Spiro Rwanda bwabitangaje ubwo iki kigo cyamurikaga sitasiyo esheshatu zihinduranyirizwaho batiri ariko hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Umuyobozi wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari, yavuze ko uyu munsi izo moto zikiri ku Cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzanie 'ndetse zitararekurwa ariko mu mpera z'uku kwezi tuzaba tuzibona hano.'

    Ati 'Kuva ubwo uko ukwezi kuzajya kurangira tuzajya twongera izindi moto z'amashanyarazi ku buryo umwaka uzarangira tubarura bene izi moto zigera ku 5000. Ni moto zizasakazwa no mu bindi bice by'igihugu bitari mu Mujyi wa Kigali gusa.'

    Yavuze ko bijyanye n'uko ikoranabuhanga muri Spiro Rwanda ari ikintu cya mbere biyemeje, kuri iyi nshuro rizabafasha kwagura ibikorwa cyane, 'tukazabifashwamo n'abandi bafatanyabikorwa.'

    Spiro Rwanda iri gutekereza no gukora ku buryo yafatanya n'abo bafatanyabikorwa bagashora muri iyi mirimo, iki ikigo kikazabaha uburenganzira bagashora mu izina ryacyo, 'ubundi tukagira sitasiyo nyinshi ndetse na moto mu bice bitandukanye by'u Rwanda.'

    Ibi Spiro iri kubikora no mu buryo bwo guhanga imirimo, aho uyu munsi ikoresha abakozi bagera ku 130, barimo abakora mu biro, kuri sitasiyo zisimburirwamo batiri, n'abakanishi bazikora mu gihe zagize ikibazo, washyiraho n'abahawe moto tukabarura abashyika kuri 500.

    Ati 'Ni umubare dushaka kongera kugira ngo ubwikorezi butangiza ikirere bwagurwe cyane ko biri mu muri gahunda u Rwanda rwihaye rwo kugabanya 38% by'imyuka yanduye rwohereza.'

    Uyu muyobozi yagaragaje ko bafite n'izindi gahunda zitandukanye zo kwagurira ibikorwa mu bice bitandukanye by'igihugu cyane cyane bigendwa cyane nka Muhanga, Rwamagana, Musanze.

    Yavuze ko uburyo bizakorwamo atari ukugenda bagatangizayo ibyo bikorwa gusa ahubwo, bazajya bakora mu buryo bw'uruhererekane, nk'ubu bakubaka muri utwo turere ibikorwaremezo, 'utwaye moto akaba yava i Kigali akagera muri ibyo bice cyane ko haba hariyo ibyo aza gukenera.'

    Ubu iki kigo kiri gukorana na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'ubuhanzi harebwa uko hatangizwa imishinga ishingiye ku kubakira ubushobozi urubyiruko rwaba rwifuza gukora ubucuruzi bushingiye ku gutwara moto.

    Mu gukomeza kwagura ibikorwa, Spiro Rwanda ifite gahunda yo gutangiza uruganda ruteranyiriza moto mu Rwanda kuko 'uko ukomeza gukorera ibikorwa imbere mu gihugu ni na bwo byihuta, n'igiciro kigagabanyuka.'

    Bhandari ati 'Urabona turi kugerageza gushyiraho iby'ibanze bikenewe kugira ngo izi moto z'amashayarazi zongerwe ariko zinakore nta nkomyi. Umunsi zizaba zimaze kuba nyinshi turateganya kuzana uruganda ruziteranya. Urumva ruzakenera abakozi benshi bo gukora umunsi ku wundi. Ni bwa buryo bwo gutanga akazi byagutse.'

    Kugeza uyu munsi Spiro ibarizwa mu bihugu birindwi ariko ibikorwa byatangiye mu Rwanda, Benin, Togo na Kenya mu minsi iri imbere muri Uganda, Ghana na Nigeria ibyo bikirwa bizaba byatangiye.

    Umuyobozi Mukuru wa Spiro ku Rwago rw'Isi ushinzwe Itumanaho, Lee Breheny yavuze ko uyu munsi bafite moto z'amashanyarazi muri ibyo bihugu zigera ku bihumbi 14 ubu ziri mu muhanda, 'intego ikaba ko bitarenze uyu mwaka tuzaba tumaze kugera kuri moto ibihumbi 30.'

    Bitarenze Kamena 2024 Spiro Rwanda izaba ibarura moto zirenga 1000 ifite i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bitarenze-gicurasi-2024-spiro-rwanda-izaba-yazanye-moto-nshya-700-mu-rwanda

  • Miss Naomie yavuze ku byo gufungisha inyinya ye kubera umugabo #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yavuze ko adashobora gufungisha inyinya ye kuko ari cyo kintu cy’umwihariko afite kuri we.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram aho bamubazaga ibibazo bashaka.

    Naomie yabajijwe niba yiteguye kugufungisha inyinya kugira ngo abane n’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia, Michael Tesfay kubera ko muri iki gihugu inyinya batazikunda.

    Benshi babishingira no kuba Meddy mbere yo gushakana na Mimi (ukomoka muri Ethiopia) byaramusabye kubanza gufungisha inyinya ye bagashyiramo iryinyo.

    Naomie mu gusubiza iki kibazo yavuze ko bidashoboka kuko abikoze noneho yaba ameze nk’aho ntacyo ari cyo.

    Ati 'Njewe inyinya ntabwo nzayifunga, ubwo nayifunga nkazasa nte? Kuri iyi sura yanjye nta kintu cy’umwihariko kiriho, nyifunze bajya bavuga ko ntacyo ndi cyo.”

    Kuva muri 2022 ni bwo urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay rwamenyekanye, amakuru akaba avuga ko bitegura kurushinga mu mpera z’uyu mwaka.

    Naomie yavuze kubana na Tesfay bitazamusaba gufungisha inyinya ye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-naomie-yavuze-ku-byo-gufungisha-inyinya-ye-kubera-umugabo

  • Romy Jons wahuje The Ben na Diamond ategerejw… – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu bagabo bagaragaje impinduka mu kuvanga imiziki, ahanini biturutse ku bitaramo yagiye ahuriramo na mubyara we Diamond.

    Yavuzwe cyane mu Rwanda nyuma y'uko agize uruhare mu ikorwa ry'indirimbo 'Why' The Ben yahuriyemo na Diamond. Iyi ndirimbo bombi bayiririmbanye bwa mbere mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards, mu muhango wabereye muri BK Arena, mu Ukwakira 2023.

    Mu rwego rwo gushimira RJ The Dj uruhare yagize mu rugendo rwe rw'umuziki, muri Nzeri 2023 ni bwo yatumiwe na The Ben mu gitaramo gikomeye cyabereye mu gihugu cy'u Burundi.

    Uyu mugabo azataramira i Kigali, ku wa 31 Gicurasi 2024 mu gitaramo kizabera mu kabyiniro ka The Green Lounge; ni mu gihe ku wa 1 Kamena 2024 azacurangira muri Crystal Lounge, ari na ho hazabera ibirori byo kwakira abazaba bitabiriye imikino ya BAL izatangira kubera muri BK Arena, guhera ku wa 24 Gicurasi 2024.

    The Green Lounge aho RJ The DJ [Rommy Jons] azataramira, niho Dj Phil Peter asanzwe akorera, umunyamakuru wa Isibo Tv uzwi cyane mu kiganiro 'The Choice Live'. Aherutse guhuriza Chriss Eazy na Kevin Kade mu ndirimbo 'Jugumila'.

    Mu mashusho yashyize hanze, Rj The Dj yavuze ko muri iki gihe ari mu Mujyi wa Dubai ariko 'mu mpera za Gicurasi nzaba ndi i Kigali mu Rwanda'. Yashimye gahunda ya Visit Rwanda ndetse n'abamutumiye kongera gutaramira i Kigali.

    Mu bihe bitandukanye Romy Jons yakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye barimo The Baraka Prince bakoranye indirimbo 'Bora Iwe', Sholo mwamba bakoranye indirimbo 'Walete' n'izindi.

    Asanzwe afitanye indirimbo na Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Kanama 2019 Rommy Jones yabwiye Radio ya Wasafi ko yasabye ubushuti Meddy kuri konti ya instagram kugira ngo bakorane indirimbo.

    Romy mu mpera za Kanama 2019 yasohoye Album yakubiyeho indirimbo 12 yise 'Changes'. Yifashishijeho abahanzi b'amazina azwi muri Afurika barimo Jose Chameleone wo muri Uganda, Harmonize, Morgan Heritage, Ray Vanny, Diamond Platnumz, Vanessa Mdee n'abandi.

    Yamamaza iyi album yanavuze ko hari ho indirimbo yakoranye na Meddy wo mu Rwanda anavuga ko ari we wamuhurije muri Amerika na Diamond banoza ikorwa ry' indirimbo.

    Iyi ndirimbo yakorewe muri Tanzania ikorwa na Producer Made Beats wo mu Rwanda.

    Ubushuti bwa Romy Jons na Meddy buhera mu mpera z'umwaka ushize ubwo yamwakiraga ku kibuga cy'indege muri Tanzania. Umushinga w'indirimbo Meddy yakoranye na Diamond Platnumz na wo watunganyirijwe muri Tanzania n'ubwo kugeza ubu itarasohoka. 


    Romy Jons, usanzwe ari Dj wihariye wa Diamond ategerejwe mu bitaramo bibiri i Kigali

     

    Rj The Dj yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'indirimbo 'Why' The Ben yakoranye na Diamond


    Muri Nzeri 2023, The Ben yatumiye Rj The Dj mu gitaramo yakoreye mu Burundi mu rwego rwo kumushimira


    Rj The Dj yavuze ko yiteguye gususurutsa Abanya-Kigali nyuma y'igihe atahataramira


    Mu Ukwakira 2023, The Ben yahuje imbaraga na Diamond baririmbana 'Why'


    Rj The Dj yagiye agaragaza uburyo anogerwa no gutaramira i Kigali 


    Rj The Dj ategerejwe mu gitaramo kizaherekeza imikino ya BAL igiye kongera kubera i Kigali

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143114/romy-jons-wahuje-the-ben-na-diamond-ategerejwe-mu-bitaramo-bibiri-i-kigali-143114.html

  • Massamba i Kampala, Bushali i Paris, Christop… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo byabereye mu bihugu bitandukanye, kandi buri muhanzi agaragaza ko yanyuzwe no gutaramira abakunzi be. Bisa n'aho iyi 'weekend' itari isanzwe kuri aba abahanzi, ahanini biturutse mu kuba bamwe muri bo ari ubwa mbere bari bataramiye hanze y'u Rwanda.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bahanzi batandatu bataramiye hanze y'u Rwanda muri iyi weekend yarangiye, kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru.

    1.Massamba na Ruti Joel

    Ku wa 18 Gicurasi 2024, umuhanzi mu njyana gakondo Massamba Intore yataramiye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda binyuze mu gitaramo 'A Cultural Night' cyabereye muri Kampala Serena Hotel.

    Ni igitaramo yahuriyemo na Ruti Joel, umuhanzi asanzwe afasha cyane mu kwisanga mu muziki gakondo. Massamba ari kumwe n'abo bafatanyije bari bageze muri Uganda, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo.

    Massamba yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cyari kidasanzwe kuri we. Ati 'Navuga ko ari igitaramo kidasanzwe kuri njye, ariko kandi ni igitaramo cyihariye ku muziki gakondo, rero niteguye kuza gutarama byo hejuru cyane.'

    Massamba yasobanuye ko iki gitaramo cyari kigamije kongera guha ibyishimo Abanya-Uganda, nyuma y'igihe atabataramira.

    Massamba Intore yakoze iki gitaramo mu gihe yizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki. Inganzo ye yatumye ataramira imbere y'abakomeye, kandi ahesha ikuzo umuziki w'u Rwanda.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Kanjogera' yaherukaga muri kiriya gihugu, ubwo yaririmbaga mu birori by'isabukuru y'imyaka 48 y'amavuko y'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.

    Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 ahazwi nka Lugogo Cricket Oval i Kampala. Nyuma yo kuririmba, Massamba yahaye Gen. Muhoozi impano y'umupira wanditseho ijambo 'Inkotanyi'.

    2.Bushali na B-Threy

    Ku wa 18 Gicurasi 2024, baraperi bakuranye nk'impanga mu muziki, Hagenimana Jean Paul [Bushali] na Muheto Bertrand [B-Threy] bataramiye bwa mbere mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy'u Bufaransa.

    Ni igitaramo bakoze bisunze ibihangano byabo byubakiye ku mudiho wa Kinyatrap, cyabereye ahitwa Theatre Chailot.

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bataramiye mu Bufaransa. Ariko baciye ibintu mu bitaramo binyuranye bagiye bagaragaramo mu Rwanda birimo nka Iwacu Muzika Festival, ibya sosiyete zinyuranye, ibyabo bwite n'ibindi binyuranye.

    Indirimbo zabo zatumye hari ababafata nk'abahanganye, ariko bagiye bagaragaza ko gukurira muri Label ya Green Ferry Music byaguye imbago z'umuziki w'abo.

    Mu mashusho, urubuga rwa Pan Africa rwashyize hanze mu minsi ishize, bavuze ko Bushali na B-Threy bahihibikaniye Kinyatrap, ariko ko byabasabye gushyira imbaraga hanzwe.

    Ati 'Turi ababyeyi! Dufata umwanzuro wo kubikorera kugirango bigere ahantu bigera. Urumva iyo umwe akoze ikintu ntabwo bingana n'uko abantu bose bakora ikintu.'

    Bushali na B-Threy bakoranye indirimbo ‘Nituebue’ yamamaye mu buryo bukomeye bahuriyemo na Slum Drip, iri kuri Album ‘ku Gasima’.

    Bombi bahuriye mu ndirimbo ‘Amabara’ bakoranye na Marina ndetse na Alyn Sano. Banaririmbye mu ndirimbo ‘Blessed’ ya Wamunigga yaririmbyemo Bull Dogg, Bruce The 1St, Papa Cyangwe, Fireman na Jay Pac.

    3.Teta Diana

    Ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, umuhanzikazi Teta Diana yataramiye bwa mbere mu nzu ndangamuco yitwa Chaillot – Théâtre national de la Danse ihereye mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy'u Bufaransa.

    Muri iki gitaramo, Teta Diana yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ziri kuri Album ze zombi 'Iwanyu' ndetse na 'Umugwegwe' aherutse gushyira hanze. Yari kumwe n'abacuranzi bagize 'Band' ye isanzwe imucurangira, aho atuye muri Suède.

    Théâtre National de Chaillot aho Teta Diana yaririmbiye, ni hamwe mu hantu hasanzwe hazwi cyane herekanirwaga ikinamico kuva mu kinyejana cya 16 (mu 1937), habera n'ibitaramo by'abahanzi bakomeye ku Isi.

    4.Christopher muri Canada

    Ku wa 18 Gicurasi 2024, umuhanzi Christopher Muneza yongeye gutaramira mu Mujyi wa Ottawa mu gihugu cya Canada, guhera saa moya z’umugoroba. Ni igitaramo yitayemo cyane kuririmba mu ndirimbo ze zo hambere, kugeza ku ndirimbo nshya aherutse gushyira hanze.

    Ni igitaramo yahuriyemo n’umuhanzi JP Bimeni [Mudibu] uzwi cyane mu gihugu cy’u Burundi, ariko ukorera umuziki cyane mu bihugu by’u Burayi n’ahandi hanyuranye. Mudibu yaherukaga gutaramira i Kigali, ku wa 11 Ugushyingo 2023 muri Century Park i Nyarutarama.

    Christopher yaherukaga gutaramira mu Mujyi wa Montreal, ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024. Ibi bitaramo byateguwe n’abarimo Ferdinand Ufitinema [Dj Ferry Dee] afatanyije na Nadininda.

    5. Ben na Chance muri Canada

    Ben na Chance bakunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo “Zaburi Yanjye”, bataramiye muri Canada mu Mujyi wa Vancouver kuwa 18 Gicurasi 2024. Ni kimwe mu bitaramo bizenguruka Canada byiswe “Let’s Worship Together” mu nsanganyamatsiko ivuga ngo “Yesu Arakora”. 

    Ibi bitaramo byateguwe n’umuramyi akaba n’umuvugabutumwa, Willy Gakunze, abinyujije mu Muryango w’Ubugiraneza yashinze witwa ‘Heart of Worship in Action Foundation’. Ben na Chance bataramiye muri Vancouver nyuma yo gutaramira muri Edmonton kuwa 11 Gicurasi, muri Toronto kuwa 4 Gicurasi no muri Ottawa kuwa 27 Mata 2024. 

    Igitaramo bari kuzakora tariki 25 Gicurasi 2024 muri Winnipeg cyo cyarahagaritswe bitewe n’impamvu zatunguranye nk’uko byatangajwe na Willy Gakunzi. Mbanza Chance aherutse kubwira inyaRwanda ko bakozwe ku mutima no gutaramira bwa mbere muri Canada.

     




    Massamba yataramiye mu Mujyi wa Kampala mu gitaramo cyihariye ku muziki gakondo


    Massamba Intore yifashishije Ruti Joel muri iki gitaramo yakoreye mu gihugu cya Uganda



    Christopher yagaragaje ko yanogewe no gutaramira mu Mujyi wa Montrel muri Canada

    Umuraperi B-Threy yagaragaje ko yishimiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Bufansa


    Umuraperi Bushali yataramiye mu  Bufaransa yisunze injyana ya Kinyatrap


    Ari mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, Teta Diana yahuye n'Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Francophonie,Madamu Louise Mushikiwabo


    Ben na Chance bashyigikiwe na Prof. Bishop Masengo Fidele mu gitaramo cyo muri Vancouver batumiwemo na Willy Gakunzi


    Aba baramyi beretswe urukundo rwinshi mu bitaramo bakoreye muri Canada









    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143118/massamba-i-kampala-bushali-i-paris-christopher-muri-canada-abahanzi-8-bataramiye-imahanga–143118.html

  • Kwibuka30: Abanyarwanda batuye i Washington b… – #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Abanyarwanda batuye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahuriye ku rusengero rwitwa Bellevue Presbyterian Church (BelPres) mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kuri uyu munsi bunamiye inzirakarengane z'Abatutsi bishwe muri Jenoside, bagafasha abarokotse Jenoside kandi bakigisha abitabiriye akamaro ko Kwibuka no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

    Mu bayobozi n'abanyacyubahiro bitabiriye iki gikorwa cyabaye ku ya 18 Gicurasi 2024, harimo Umuyobozi wungirije w'Ambasade y'u Rwanda muri Amerika, Umuyobozi w'Umujyi wa Tukwila, abajyanama b'imijyi ya Bellevue na SeaTac, Umuyobozi washinze Gashora Girls Academy & Rwanda Girls Initiative, abayobozi banyuranye b'abanyafurika n'abandi benshi.

    Ubwo yatangizaga iki gikorwa ku mugaragaro, Umuyobozi w'umuryango w'Abanyawanda batuye muri Leta ya Washington, Andrew Ndayambaje, yavuze ko uyu muryango ugenda ukura uko bwije n'uko bucyeye, ukaba uzwiho kugira ubumwe bukomeye no gukorera hamwe no kumenyekanisha umuco n'indangagaciro by'u Rwanda muri sosiyete y'Abanyamerika.

    Mu ijambo rye, uyu muyobozi yijeje abarokotse Jenoside babarizwa muri uyu muryango ko bazakomeza kubashyigikira mu buryo bwose no kubaba hafi.

    Perezida wa Ibuka Washington, Phillipe Rwinkusi yasabye ko i Washington hashyirwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyuma umujyanama w'Umujyi wa Bellevue, Janice zahn amusubiza ko bazagirana ibiganiro bakarebera hamwe icyakorwa.

    Umujyanama wa Bellevue, Janice Zahn wavuze mu izina ry’umuyobozi w’Akarere ka Bellevue yaragize ati: “Twateraniye hamwe kugira ngo twibuke, turirire abacu, kandi dushimangira ko imvugo ya 'Never Again' ikwiye kugira igisobanuro kirenze amagambo gusa. Kwibuka dushyize hamwe no kwiyemeza, ni ingenzi mu kwimakaza isi iha agaciro amahoro n’ubutabera.”

    Umuyobozi wungirije wa Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, yibukije abitabiriye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe, kuva mu itegurwa ryayo kugeza ishyizwe mu bikorwa, anabasaba guhaguruka bagakoresha imbaraga zose zishoboka bagahangana n'abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati: “Nk’Abanyarwanda, reka dushyigikire indangagaciro zacu eshatu z’Ubumwe, kunoza ibyo dukora, no gutekereza kure. […] Nibwira ko Imana yabonye imibabaro abanyarwanda banyuzemo, igahitamo kuduha indishyi kandi ndatekereza ko yabikoze ikaduha ubuyobozi bwiza.'

    Imiryango y’Abanyarwanda babarizwa muri Leta ya Oregon na Washington kimwe n'inshuti z’u Rwanda, bateraniye hamwe muri iki gikorwa nk’ikimenyetso kigaragaza ubufatanye bw’abanyarwanda batuye muri Amerika n’abatuye mu Rwanda no kwamamaza ubutumwa bw’amizero, imbaraga, n’ubumwe.

    Mu bindi bikorwa byakozwe kuri uyu munsi harimo urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuhamya bwatanzwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umukino wo Kwibuka Jenoside no gucana urumuri rw'icyizere. 

    Ibi bikorwa byose, byari bigamije kwibutsa byimbitse amarorerwa Abatutsi bahuye nayo, ndetse no gushimangira uruhare rukomeye rw'amahanga yose mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho aho ariho hose ku isi.

    Reba uko iki gikorwa cyagenze mu mafoto:


    Abanyarwanda batuye i Washington bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni igikorwa cyabereye ku rusengero rusengeramo Adrien Misigaro

    Iki gikorwa cyahuriyemo abayobozi batandukanye abo mu Rwanda, muri Afurika no muri Amerika


    Umuyobozi wungirije ushinzwe Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, yavuze ko Imana yahaye abanyarwanda ubuyobozi bwiza nk’inyiturano y’amateka mabi banyuzemo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143124/kwibuka30-abanyarwanda-batuye-i-washington-bunamiye-inzirakarengane-zazize-jenoside-yakore-143124.html

  • Impamvu rutahizamu Ani Elijah yakuwe mu mwiherero w’Amavubi igitaraganya #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wari wahamagawe mu Mavubi, yavuyemo bitunguranye ariko amakuru avuga ko ari bugarukemo nyuma yo kubona ibyangombwa.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2024 ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda by’umwihariko abakinnyi bakina imbere mu gihugu binjiye mu mwiherero wo kwitegura imikino ya Benin na Lesotho mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Umutoza Frank Spittler muri rusange akaba yarahamagaye abakinnyi 37. Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo mu bakinnyi bagiye mu mwiherero barimo na rutahizamu ANi Elijah wa Bugesera FC.

    Uyu rutahuizamu ukomoka muri Nigeria akaba watsinze ibitego 15 muri Shampiyona akaba anganya na Victor Mbaoma wa APR FC, ni we wisabiye kuba yakinira u Rwanda. Nyuma y’uko umutoza yemeje ko hari icyo yamufasha, icyo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryakoze ni ukwandikira Nigeria babaza niba uyu mukinnyi atarigeze akinira iki gihugu, yabasubije ko nta kipe n’imwe yigeze akinira.

    Yafashe imodoka kimwe n’abandi berekeza mu mwiherero urimo kubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera, gusa nyuma y’amasaha make benshi batunguwe no kumva ko yavuye mu mwiherero kubera kubura ibyangombwa.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga gushaka amakuru y’icyamukuyemo, yaba ku ruhande rw’abahagarariye inyungu z’uyu mukinnyi, yaba FERWAFA nta n’umwe wigeze yitaba telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi bukaba butasubijwe.

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko yahavuye agiye ku Biro by’Abinjira n’Abasohoka (Immigration) kugira ngo ashakirwe ibyangombwa (Passport) ubundi abone gukomezanya n’abandi umwiherero, bivugwa ko nta gihindutse ashobora no kurara asubiye mu mwiherero.

    Amavubi azakina na Benin tariki ya 6 Kamena 2024 ndetse na Lesotho tariki ya 11 Kamena, ni yo ayoboye itsinda C n’amanota 4, akurikiwe na Afurika y’Epfo n’amanota 3.

    Ani Elijah yavuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu bitunguranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-rutahizamu-ani-elijah-yakuwe-mu-mwiherero-w-amavubi-igitaraganya

  • Ibintu 5 byaranze umwiherero wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ashyira umucyo ku cyo kwiyamamaza #rwanda #RwOT

    Mu mwiherero w’ikipe ya Rayon Sports wamaze iminsi 2, perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yasabye abayobozi b’amatsinda y’abafana ko niba babona hari icyo yakoze bazongera bakamwamamaza bakamutora.

    Uyu mwiherero w’iyi kipe wabaye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 18 na 19 Gicurasi aho wabereye mu Karere ka Nyanza aho witabiriwe n’abayobozi b’amatsinda y’abafana.

    Wari wateguwe ku bufatanye n’umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe, Skol mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka w’imikino wa 2023-24 wagenze.

    Muri iyi minsi ibiri bakaba baraganiriye ku ngingo zigera kuri 5 z’ingenzi harimo kurebera hamwe uko umwaka w’imikino wa 2023-24 wagenze aho bemeye ko ikipe y’abagabo yitwaye nabi.

    Baje gusanga impamvu nyamukuru yatumye umusaruro utagenda neza ari uko iyi kipe yatakaje abakinnyi kandi bakomeye muri shampiyona hagati barimo kapiteni Rwatubyaye Abdul, Joackiam Ojera na Heritier Nzinga Luvumbu.

    Ikindi cyaganiriweho ni uburyo uyu mwaka ikipe yazagura abakinnyi beza kandi bashoboye, batoye komite yo kuzajya igura abakinnyi aho igizwe n’abantu batatu ari bo umutoza Kayiranga Baptiste na Migambi ni mu gihe undi bazamwongeramo nyuma. Ni mu gihe hazanashyirwa imbaraga mu gutegura abakinnyi bakiri bato bazagenderwaho mu myaka iri imbere.

    Ingingo y’amatora cyane ko manda ya Uwayezu Jean Fidele izarangira mu Kwakira 2024, na yo yaganiriweho. Uwayezu Jean Fidele yababwiye ko niba babona hari icyo yabakoreye bazongera bakamutora ariko babona ntacyo yabamariye bazazana undi agakomereza aho yageze.

    Habayeho kandi gusura mu Rukari i Bwami ari n’aho bahembeye abakinnyi bitwaye neza aho mu bagore hahembwe Mukandayisenga Jeannine Kaboy ni mu gihe mu bagabo hahembwe Muhire Kevin.

    Harebwe kandi ku mikoranire ya Rayon Sports na Skol bamaze imyaka 10 bakorana uko yagenze, ibyagenze neza ndetse n’ibitaragenze neza. Mu rwego rwo gukomeza gufasha Rayon Sports, Skol yemeye gufasha Rayon Sports ibagurira abakinnyi 3 basatira izamu ni mu gihe umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette azahaguma.

    Rayon Sports yakoze umwiherero w’iminsi 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Ibintu-5-byaranze-umwiherero-wa-Rayon-Sports-Uwayezu-Jean-Fidele-ashyira-umucyo-ku-cyo-kwiyamamaza

  • Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y'u Bwongereza, ibyaranze umwaka w'imikino wa English Premier League 2023-204 #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo hasozwaga imikino y'umwaka w'imikino wa 2023-2024, ni umwaka wasojwe ikipe ya Manchester City yegukanye iki gikombe imaze gutsinda ikipe ya West Ham ibitego 3-1, mukeba wayo Arsenal nayo yashoboraga kwegukana igikombe yatsinze ikipe ya Everton ibitego 2-1.

    Wari umu wa 38 wakinwe aho amakipe yose yakiniye umunsi umwe ndetse ku isaha imwe, ni imikino yatangiye ku isaha ya Saa Kumi n'imwe zo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024.

    Ikipe ya Manchester City niyo yatangiye neza aho ku munota wa 2 n'uwa 8 binyuze kuri rutahizamu wayo Phil Foden yari amaze gutsinda ibitego byombi, kuri West Ham yatsindiwe na Muhamed Kudus, icy'insinzi cya City cyatsinzwe na Rodri ubwo hari ku munota wa 59.

    Arsenal bari bahataniye igikombe yatsindiwe na Takehiro Tomiyasu na Kai Havertz, kuri Everton yo yari yatsindiwe na Idrissa Gana Gueye.

    Muri rusange iyi shampiyona yarangiye Man City yegukanye igikombe n'amanota 91, ikurikiwe na Arsenal ifite 89, Liverpool na 82, Aston Villa ku mwanya wa kane n'amanota 68.

    Tottenham iri ku mwanya wa gatanu n'amanota 66, ikurikiwe na Chelsea ifite 63, mu gihe Newcastle na Manchester United zinganya 60.

    Amakipe atatu ya nyuma yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri ni Luton Town, Burnley na Sheffield United.

    Muri English Premier League 2023-2024 yatangiye tariki ya 11 Kanama 2023 isozwa tariki ya 19 Gicurasi 2024 hakinwe imikino 380 habonekamo ibitego 1246, ibitego 26 byatsinzwe na Earling Braut Halland ukinira Manchester City.

    Phil Foden ukinira Manchester City niwe watowe nk'umukinnyi mwiza w'umwaka w'imikino wose anatorwa n'ishyirahamwe ry'abanyamakuru bandika bo mu gihugu cy'u Bwongereza, Cole Palmer ukinira Chelsea atorwa nk'umukinnyi ukiri muto mwiza.

    The post Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y'u Bwongereza, ibyaranze umwaka w'imikino wa English Premier League 2023-204 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/manchester-city-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-yu-bwongereza-ibyaranze-umwaka-wimikino-wa-english-premier-league-2023-204/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=manchester-city-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-yu-bwongereza-ibyaranze-umwaka-wimikino-wa-english-premier-league-2023-204

  • Dore ibice 4 umukobwa abayifuza ko ukoraho igihe murikumwe ariko akaba atabikubwira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo umuhungu n'umukobwa bari mu rukundo cyangwa bari guteretana, bahana umwanya cyane ku buryo ushobora nko gusanga mu cyumweru baba bafite nka masaha 80 yo kuganira 30 muri ayo masaha ugasanga akenshi baba barikumwe imbona nkubone.

    Mu gihe umukobwa n'umuhungu barikumwe akenshi ibiganiro byabo babikora begeranye ndetse banakoranaho. Mu gihe bari kugirana ibiganiro hari ibice bimwe na bimwe umukobwa aba yifuza ko umuhungu yakoraho ariko akaba adashobora kubimubwira.

    Ibyo bice ni Umusatsi, Ibitugu, hejuru y'urukenyerero (munsi y'imbavu), ndetse n'ibirenge.      ibi bice uko ari bine ni bimwe mu bice bibyutsa ibyiyumviro by'abakobwa, uko muganira akagenda arushaho kukwiyumvamo.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibice-4-umukobwa-abayifuza-ko-ukoraho-igihe-murikumwe-ariko-akaba-atabikubwira/

  • Thierry Froger ashobora kubisikana n’umutoza mushya muri APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu inzwi nka APR FC nyuma y'uko ihisemo kudakomezanya na Thierry Froger ubu biravugwa ko uri mu biganito na Aritz Lopez Garai ukomoka mu gihugu cya Espagne.

    Uyu mutoza akaba asanzwe atoza ikipe ya FC Nouadhibou yo muri Mauritania niwe bikomeje kuvugwa ko ari mu biganiro byo kuba yatoza ikipe ya APR FC.

    Thierry Froger agiye kuva muri APR FC nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda idatsinzwe umukino n'umwe.

    Source : https://yegob.rw/thierry-froger-ashobora-kubisikana-numutoza-mushya-muri-apr-fc/