Blog

  • Kigali Universe: Ikigo Gishya cy'Imyidagaduro Gitangaje mu Mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali wungutse ikindi gikorwa cy'imyidagaduro kizarushaho gushimisha abawutuye n'abawusura, aricyo Kigali Universe, inzu y'imyidagaduro y'umunyemari Karomba Gaël [Coach Gaël]. Iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro kuwa 18 Gicurasi 2024.

    Ibikubiye muri Kigali Universe: Kigali Universe irimo ibikorwa bitandukanye birimo:

    • Ahantu icumi hazajya hakiniwa imikino itandukanye.
    • Aho kunywera no gufatira amafunguro.
    • Ahantu ho gucururiza.

    Imirimo Icyo Gikorwaremezo Cyatanze: Mu itahwa ry'iyi nyubako, abakozi basaga 90 bahawe akazi muri serivisi zose. Coach Gaël aganira na Radio Isibo yagize ati: 'Abantu barabibonye ko twari dufite abashyitsi benshi, mu gikoni, ku bibuga bitandukanye, hariya hose hari abakozi barenga 90 bahawe akazi gahoraho.'

    Ibindi Biteganyijwe mu Mushinga wa Kigali Universe: Iki gikorwa kigeze mu cyiciro cya mbere, hakaba hacyubakwa ibindi bikorwa ku buryo Coach Gaël avuga ko hazatangwa akazi ku basaga 200. Ibikorwa biteganyijwe birimo:

    • Inzira ica mu kirere yorohereza abayigana.
    • Ikindi gice cy'imikino.

    Imikino ya Basketball muri Kigali Universe: Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira imikino ya nyuma y'igikombe cya Basketball muri Afurika (BAL), Coach Gaël yavuze ko bamwe mu bakinnyi bazayitabira bazajya bitoreza muri Kigali Universe.

    Igitekerezo cy'Inyubako: Coach Gaël yavuze ko kubaka Kigali Universe atari ibintu yari yaratekerejeho kera, ahubwo ko byamujemo amaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati: 'Kubera nabaye igihe kinini muri Amerika, nagiye mbona inyubako zaho zibamo imikino myinshi. Aho abantu batemberera bagakina, bakanywa, bakarya batavuye aho basohokeye. Ni uko nifuje kuzashyira mu bikorwa inyubako nk'iriya.'

    Ibindi Byifuzo: Coach Gaël yavuze ko hari ibindi yifuzaga ko byajya muri iyo nyubako nka pisine rusange (swimming pool), ariko ubuyobozi bumugira inama ko bitaba bijyanye.

    Igiciro cyo Kwinjira Ku giciro cya 10,000 Frw yo kwinjira muri Kigali Universe, Coach Gael yavuze ko kidahanitse cyane ugereranyije na serivisi zitangwa. Ati: 'Buriya se ko ari ahantu h'abasirimu, wabura ibihumbi 10 Frw kandi uri buyakoreshe wiyakira? Twirinze ba bantu baza guhagarara ku bakire, ariko hariya ibiciro ntibihanitse ku bakunda ibyiza bahawe ikaze.'

    Source : https://kasukumedia.com/kigali-universe-ikigo-gishya-cyimyidagaduro-gitangaje-mu-mujyi-wa-kigali/

  • Umugabo wo mu Karere ka Nyanza Yaguwe Gitumo Asambana n'Umugore w'Uwundi #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 41 wo mu Karere ka Nyanza yaguye gitumo umugore we w'imyaka 32 yishora mu busambanyi n'umugabo w'imyaka 29. Ibi byabaye kuwa 17 Gicurasi 2024 ubwo umugore we yamuhamagaye amusaba kumubwira aho ari maze amusubiza ko ari mu itsinda. Nyuma yaje gutaha ageze mu rugo asanga umugore we yabuze.

    Gushakisha Umugore Wabuze: Uyu mugabo yahise atangira gushakisha umugore we mu baturanyi, maze bamutangariza ko bamubonye kuri uriya mugabo afatanwe. Yajyanye na muramu we basanga umugore we n'uwo mugabo bikingiranye mu nzu barakomanga banga gukingura. Uyu mugabo yahise atabaza ubuyobozi bw'Umudugudu.

    Gufatwa mu Cyuho: Mu gitondo cyo kuwa 18 Gicurasi 2024, inzego z'umutekano zirimo RIB, Polisi na DASSO zarahageze zikinguza uwo mugore n'uwo mugabo bari bikingiranye mu cyumba. Bahise batabwa muri yombi bajyanwa kuri RIB sitasiyo ya Kibirizi.

    Ibisobanuro by'Abaregwa: Uwatanze ikirego yavuze ko kuva cyera yari afite amakenga kuko umugore we yabanaga n'uyu mugabo batangiye gukururukana. Abaregwa bemeza ko batangiye gusambana saa tatu z'ijoro kugeza saa sita z'igicuku. Barasobanura ko bumvise abantu barimo guhondagura urugi bakanga gukingura kugira ngo batabagirira nabi.

    Ubugenzacyaha Bukomeje Iperereza: Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje iperereza kuri iki kibazo. Abaregwa bakomeje gufungwa mu gihe iperereza rigikomeje.

    Source : https://kasukumedia.com/umugabo-wo-mu-karere-ka-nyanza-yaguwe-gitumo-asambana-numugore-wuwundi/

  • Abanya-Cameroun biga n'abize muri ILPD bizihije umunsi w'ubumwe, bishimira uko bafashwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye ku wa 19 Gicurasi 2024 bibera ku cyicaro gikuru cya ILPD giherereye i Nyanza, mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Uyu munsi watangiye kwizihizwa muri Cameroun kuva mu 1972, ugamije guhuza igice cy'igihugu kivuga Igifaransa n'ikivuga Icyongereza.

    Kuva muri uwo mwaka, itariki ya 20 Gicurasi ifatwa nk'umunsi ukomeye muri Cameroun, nyuma y'aho Perezida Ahmadou Ahidjo abumbiye hamwe igihugu. Kuva icyo gihe, uwo munsi urizihizwa ndetse wanasimbuye umunsi w'ubwigenge.

    Me Ambassa Noah Etoundi Hilaire ukomoka muri Cameroun, yavuze ko yageze mu Rwanda mu 2021, aho yabanje kwihugura mu mategeko mu Rwanda, ubu akaba ari no kuhimenyerereza umwuga. Yabwiye IGIHE ko uyu munsi ufite agaciro kenshi mu gihugu cyabo, kuko ubibutsa agaciro ko kwishyira hamwe bakubaka igihugu cyabo.

    Etoundi yavuze ko ubumwe batojwe n'igihugu cyabo ari bwo butuma n'aho bari mu mahanga bakomeza gukundana.

    Ati 'Dore nk'ubu twakinnye umupira, twese turibona nk'abana ba Cameroun imwe, kandi turakundanye.”

    Nkouaya Linda wageze mu Rwanda mu 2023, akaba yiga muri ILPD, yavuze ko yashimye uburyo we na bagenzi be bakiriwe mu Rwanda n'ubwo yabanje kugorwa n'ikinyarwanda.

    Yakomeje avuga ko kimwe mu bibazo bibabangamiye harimo no kongera kwemererwa kwinjira mu rugaga rw'abavoka mu Rwanda nk'uko byahoze mu myaka ishize, gusa bavuze ko ubuyobozi bwa ILPD n'izindi nzego z'ubutabera zabahaye icyizere ko ziri kwiga kuri iki kibazo.

    Prof. Guy-Christian Agbor, umwarimu n'umushakashatsi mu by'amategeko akaba anafite inkomoko muri Cameroun, yasabye bagenzi be kurushaho kunga ubumwe kuko ari wo musinzi wa byose.

    Ati 'Twagize igihe cyo kwifatanya n'abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tumenya uko amacakubiri yashenye u Rwanda. Natwe rero iki ni igihe cyo guha agaciro uyu munsi w'ubumwe, tukabuvuga koko twumva n'agaciro kabwo kandi tukarushaho kubuharanira.”

    Yabasabye kandi kurushaho kwishimira ikaze bahawe mu Rwanda ndetse bakanabanira neza Abanyarwanda basanze.

    Imibare ya ILPD igaragaza ko nibura abanya-Cameroun basaga 800 bamaze kunyura muri iri shuri, kandi bakaba bashimwa imyitwarire myiza bagira mu Rwanda ndetse n'uburyo basabana n'abaturage bo mu Mujyi wa Nyanza.

    Ibi birori byaranzwe n'ubusabane burimo n'umukino w'umupira w'amaguru wahuje ikipe y'abanyeshuri bo muri Cameroun biga muri ILPD ndetse n'iyaharangije. Ikipe y'abanyeshuri yatsinze igitego kimwe ku busa bw'iy'abarangije mbere.

    Abanya-Cameroun bavomye ubumenyi muri ILPD bahuriye hamwe mu kwizihiza umunsi mukuru w’ubumwe w’igihugu cyabo

    Mu gusabana bakinnye n’umukinp w’umupira w’amaguru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-cameroun-biga-n-abize-muri-ilpd-bizihije-umunsi-w-ubumwe-bishimira-uko

  • Iburengerazuba: Hagiye kubakwa uruganda rw'ibiryo by'amatungo – #rwanda #RwOT

    Ni uruganda ruzaba ari igisubizo ku borozi bo muri iyi Ntara by'umwihariko abororera amafi mu kiyaga cya Kivu, bagorwaga no gutumiza ibiryo by'amatungo mu turere twa Huye na Rwamagana ahari inganda z'ibiryo by'amatungo.

    Mu kiganiro Intara y'Iburengerazuba, iheruka kugirana n'abanyamakuru ikibazo cy'aborozi bagorwa no kubona ibiryo by'amatungo cyongeye kugarurwaho, Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi avuga ko igisubizo kiri hafi kuboneka.

    Ati 'Nagira ngo mbabwire ko uyu mwaka twifuza kubaka uruganda rw'ibiryo by'amatungo'.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yavuze ko mu biganiro aherutse kugirana n'aborozi bamugejejeho ikibazo cyo kuba inganda zitunganya ibiryo by'amatungo ziri kure.

    Avuga ko muri ibyo biganiro basanze kubona uruganda rw'ibiryo by'amatungo mu Ntara y'Iburengerazuba bitagoye cyane ko ibyo izo nganda zifashisha ari soya n'ibigori bisanzwe bihingwa mu gihugu.

    Dushimimana avuga ko basanze mu gihe uruganda rutunganya ibiryo by'amatungo rutaraboneka haba hakoreshwa uburyo bwo gutumiza byinshi bikabikwa muri iyi ntara mu rwego rwo kwirinda ko hari aborozi babikenera ntibabibonere ku gihe.

    Ati 'Twarababwiraga tuti ese hari uburyo bwo kubirangura ari byinshi tukabibika? Nibyo turimo. Ni ikibazo gihuriweho n'uturere twinshi. Mu ntara yacu kuba tworora amafi tudafite uruganda rw'ibiryo by'amatungo ni ikibazo. Tugiye kureba niba dushobora kujya tubizana ari byinshi tukabibika hafi ari byinshi mu gihe tugitegereje icyo gisubizo kirambye'.

    Intara y'Iburengerazuba ifite umwihariko wo kuba uturere dutanu muri dutanu tuyigize dukora ku Kiyaga cya Kivu ibituma igira abashoramari benshi bororera amafi muri iki kiyaga kiyihuza n'igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

    Guverineri Dushimimana avuga ko bateganya kwifashisha uburyo bwo kurangura ibiryo byinshi by’amatungo bikajya bibikwa mu Ntara y’Iburengerazuba mu gihe bategereje ko uruganda rwabyo rwubakwa muri iyi ntara

    Mu Ntara y’Iburengerazuba hagiye kubakwa uruganda rw’ibiryo by’amatungo ruzohereza aborozi b’amafi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-hagiye-kubakwa-uruganda-rw-ibiryo-by-amatungo

  • Inanasi idasanzwe ya 'Rubyglow' iri kugurwa asaga ibihumbi 500 Frw muri Amerika – #rwanda #RwOT

    CNN yatangaje ko byafashe Del Monte imyaka 15 kugira ngo akuze inanasi zo muri ubwo bwoko, ndetse zikaba zaracurujwe bwa mbere ku masoko yo mu Bushinwa, akaba ari bwo ziri kwaduka muri Amerika ku giciro cya 395,99$, ni ukuvuga asaga ibihumbi 521 Frw.

    Inanasi yo mu bwoko bwa 'Rubyglow' ikura mu ibara ry'umutuku, ndetse inafite umwihariko wayo iyo bigeze mu kuryoha. Iyi nanasi ishyizwe ku isoko rya Amerika mu gihe ifaranga ry'icyo gihugu rikomeje guta agaciro ndetse hakaba n'ubwiyongere bw'abatuye muri icyo gihugu badafite akazi, ariko ko bitari kubuza abifite kuyigura.

    Isoko ry'imbuto muri Amerika kandi rikomeje guhindura isura hazanwa izitandukanye ku biciro bitakwigonderwa n'uwo ari we wese, kuko rimazeho iminsi izindi mbuto zisanzwe zaraciye agahigo mu guhenda zirimo nka pomme yo mu bwoko bwa Honeycrisp, imizabibu ya Cotton Candy, indimu za Sumo, inkeri za Oishii n'inanasi za Pinkglow.

    Inanasi idasanzwe iri kugura asaga ibihumbi 500 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inanasi-idasanzwe-ya-rubyglow-iri-kugurwa-asaga-ibihumbi-500-frw-muri-amerika

  • Bayobowe nUmunyafurika! Abantu 10 bakurikirw… – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu rero, mu gihe hari abagihanganye no kubona abantu bacye babakurikira kuri TikTok, hari n'abandi basa nk'abayoboye kuri uru rubuga bitewe n'uko bamaze kugira umubare munini w'abantu bakurikira ibyo babasangiza bikubiyemo inyigisho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, umuziki w’ibihugu bitandukanye n’ibinndi bintu byinshi byiganjemo ibyo gusetsa abantu.

    Dore urutonde rw'abantu 10 ba mbere bakurikirwa kurusha abanda ku rubuga rwa TikTok mu 2024:

    1.     Khabane Lame


    Khabane Lame ukoresha amazina ya Khaby Lame kuri TikTok, ni umusore umenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho yiganjemo ayigisha ibintu binyuranye mu buryo busekeje. 

    Kugeza ubu Khaby ufite inkomoko muri Senegal ariko agakurira mu Butaliyani, akurikirwa n'abantu barenga miliyoni 162, akaba yifashisha urubuga afite mu gusetsa no guha abamukurikira ibyishimo. Video ze azikora mu Gitaliyani no mu Cyongereza, agatanga amasomo mu buryo bw'urwenya ashingiye ku biri kuba mu buzima busanzwe.

    2.     Charli D'Amelio


    Umunyamerikakazi Charli D'Amelio ni we uza ku mwanya wa kabiri akaba akurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 154 ku rubuga rwa TikTok. Ni umubyinnyi w'icyamamare akaba n'umukobwa ukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zose haba kuri TikTok, Instagram, X [Twitter], no kuri YouTube. 

    Mu mashusho ashyiraho atuma akurikiranwa cyane, harimo ayo kubyina ndetse n'ayigisha ab'igitsinagore gukoresha ibirungo by'ubwiza. Usibye ibihembo bikomeye yagiye yegukana ndetse na za kompanyi zikomeye yamamariza, uyu mukobwa azwiho guhorana akanyamuneza, kwita ku bafana be, no gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa by'ubugiraneza.

    3.     Mr Beast


    Mr Beast wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe uza ku mwanya wa gatatu ku mwanya wa gatatu mu bakurikirwa cyane kuri TikTok akaba akurikirwa n'abarenga miliyoni 95 abikesheje amashusho asekeje ariko arimo ubuhanga buhambaye ashyira kuri uru rubuga. 

    Azwi cyane mu bikorwa by'ubugiraneza birimo gutangiza uruganda rukora ibiryo, gukusanya amafaranga yo gutera ibiti, kuvana imyanda mu nyanja, no gufasha abakeneye ubufasha hamwe n'intego afite yo kugira isi ahantu heza. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok, YouTube, na Twitter, MrBeast asangira abantu ibikorwa akora bigira ingaruka nziza ku isi, bishishikariza abamukurikira gukora ibikorwa byiza.

    4.     Bella Poarch


    Bella Poarch nawe ni umunyamerikakazi ukurikirwa n'abarenga miliyoni 94 kuri TikTok akaba ari nawe uza ku mwanya wa kane mu bakurikirwa cyane kuri uru rubuga. 

    Amashusho ye yigisha abantu ibijyanye n'imikoreshereze y'ibirungo by'ubwiza ndetse n'ubwamamare bwe mu muziki nk'umuraperi ukunzwe n'abatari bacye, bituma video ze zikundwa n'amamiliyari atagira ingano.


    Mu kiganiro yagiranye na Vevo Footnotes, Bella yahishuye ko ibara ry'umuhondo rifitanye isano n'ahahise he, n'uburyo yatotezwaga aho yakuriye muri Philippine, ndetse n'uburyo indirimbo ye 'Living Hell' ivuga neza inkuru y'ubuzima bwe.

    5.     Addison Rae


    Addison Rae nawe ni umunyamerikakazi ukurikirwa n'abarenga miliyoni 88 kuri TikTok. Arazwi cyane kuri uru rubuga ndetse no kuri Instagram bijyanye n'umwuga akora wo gukina amafilime. Amaze kwigizaho abafana benshi kandi yakoranye n'ibigo bikomeye nka Reebok, L’Oreal, na American Eagle. 


    Yakunzwe cyane muri filime zitambuka kuri Netflix zirimo “He’s All That” na “The Family Firm.” Addison azwiho gukunda kubyina, no kwamamariza ibigo nka Vital Proteins na Item Beauty.

    6.     Zach King


    Zach King wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe uza ku mwanya wa gatanu mu bakurikirwa cyane kuri TikTok ku isi, hamwe n'abamukurikira barenga miliyoni 82. Ni umunyabufindo (Magician), umenyerewe cyane mu mashusho atangaje ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze. 

    Hamwe n'impano ye itangarirwa na benshi, Zach akorana n'abahanzi batandukanye kandi akora n'amafilime. We n'umugore we witwa Rachel bavuganira abana bari mu marerero atandukanye. Zach kandi, afite ishyaka ryo gutera imbaraga ab'igisekuru kizaza cy'abanditsi b'inkuru no guhanga udushya.

    7.     Kimberly Loaiza



    Uza ku mwanya wa karindwi mu bakurikirwa cyane kuri TikTok, ni umuhanzikazi, uvuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, umushabitsi kuri YouTube, uzwi cyane muri video z'ubuzima bwe bw'umuziki ndetse n'imibereho isanzwe akunda gusangiza abantu. Hamwe no kugira abamukurikira kuri TikTok barenga 81, Loaiza yubatse izina muri Amerika y'Amajyepfo.

    8.     Cznburak


    Umunyaturukiya Cznburak niwe uza ku mwanya wa 8 mu bakurikirwa cyane kuri TikTok hamwe n'abamukurikira barenga miliyoni 75. Uyu, ni umutetsi ukomeye cyane muri Turukiya, akaba azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga abikesheje amashusho agenda ashyiraho y'amafunguro akoranye udushya twinshi n'ubuhanga bwihariye. 

    Bitewe n'amamiliyoni y'abantu bamukurikira n'amamiliyari y'abakunda ibihangano bye, Cznburak yabaye umwe mu batetsi bazwi cyane muri Turukiya no ku isi muri rusange.

    9.     The Rock


    Dwayne Johnson wamenyekanye nka The Rock niwe uza ku mwanya wa cyenda mu bakurikirwa cyane kuri TikTok, aho akurikirwa n'abarenga miliyoni 74. The Rock, ni umukinnyi wa filime, Producer, ndetse akaba yarahoze ari n'umukinnyi wa siporo yo kurwana wabigize umwuga.

    10. Will Smith


    Uza ku mwanya wa 10 kuri uru rutonde, ni umukinnyi wa filime w'icyamamare muri Amerika, Will Smith ukurikirwa n'abantu basaga miliyoni 74 kuri TikTok. Arazwi cyane kuri YouTube, akaba yarashakanye n'umukinnyi wa filime Jada Pinkett Smith bamaze kubyarana abana batatu. 

    Yegukanye ibihembo bikomeye birimo Grammy enye n'ibindi bitandukanye. Uyu mugabo, amenyerewe cyane mu mashusho asubizamo benshi ibyiringiro asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143136/bayobowe-numunyafurika-abantu-10-bakurikirwa-cyane-kuri-tiktok-mu-2024-amafoto-143136.html

  • Abaperezida Bagiriye Impanuka mu Ngendo Z'indege (1940-2024) #rwanda #RwOT

    Mu mateka y'isi, hari abaperezida baguye mu mpanuka z'indege kuva mu mwaka wa 1940 kugeza muri 2024. Abo bayobozi bari bafitiwe icyizere n'abaturage babo, ariko ubuzima bwabo bwarangiriye mu buryo butunguranye. Dore urutonde rw'abaperezida baguye muri izo mpanuka, hamwe n'amatariki yavukiyeho, igihe babereye abaperezida, n'aho impanuka zabereye.

    1. Paraguay

    • Perezida: José Félix Estigarribia
    • Yavutse: 21 Gashyantare 1888
    • Yabaye Perezida: 15 Kanama 1939
    • Yapfuye: 7 Nzeri 1940
    • Byabereye: Altos, Paraguay
    • Ubwoko bw'indege: 🛩 Potez 25

    José Félix Estigarribia yari Perezida wa Paraguay kuva mu 1939 kugeza mu 1940. Yapfuye mu mpanuka y'indege i Altos muri Paraguay, ubwo yari mu ndege yo mu bwoko bwa Potez 25.

    2. Philippines

    • Perezida: Ramon Magsaysay
    • Yavutse: 31 Kanama 1907
    • Yabaye Perezida: 30 Ukuboza 1953
    • Yapfuye: 17 Werurwe 1957
    • Byabereye: Mount Balamban, Cebu
    • Ubwoko bw'indege: 🛩 Douglas C-47 Skytrain

    Ramon Magsaysay yari Perezida wa Philippines kuva mu 1953 kugeza apfuye mu 1957 mu mpanuka y'indege kuri Mount Balamban, Cebu.

    3. Brazil

    • Perezida: Nereu Ramos
    • Yavutse: 3 Nzeri 1888
    • Yabaye Perezida: 11 Ugushyingo 1955
    • Yapfuye: 16 Kamena 1958
    • Byabereye: São José dos Pinhais, Brazil
    • Ubwoko bw'indege: 🛩 Douglas C-47 Skytrain

    Nereu Ramos, wabaye Perezida wa Brazil kuva mu 1955, yapfuye mu mpanuka y'indege mu 1958 i São José dos Pinhais, Brazil.

    4. Iraq

    • Perezida: Abdul Salam Arif
    • Yavutse: 21 Werurwe 1921
    • Yabaye Perezida: 8 Gashyantare 1963
    • Yapfuye: 13 Mata 1966
    • Byabereye: Baghdad, Iraq
    • Ubwoko bw'indege: 🛩 de Havilland Dove

    Abdul Salam Arif yari Perezida wa Iraq kuva mu 1963, yapfuye mu mpanuka y'indege mu 1966 i Baghdad, Iraq.

    5. Brazil

    • Perezida: Castelo Branco
    • Yavutse: 20 Nzeri 1897
    • Yabaye Perezida: 15 Mata 1964
    • Yapfuye: 18 Nyakanga 1967
    • Byabereye: Fortaleza, Brazil
    • Ubwoko bw'indege: 🛩 Piper PA-23

    Castelo Branco wabaye Perezida wa Brazil kuva mu 1964, yapfuye mu mpanuka y'indege mu 1967 i Fortaleza, Brazil.

    6. Bolivia

    • Perezida: René Barrientos
    • Yavutse: 30 Gicurasi 1919
    • Yabaye Perezida: 5 Gicurasi 1965
    • Yapfuye: 27 Mata 1969
    • Byabereye: Arque, Bolivia
    • Ubwoko bw'indege: 🚁 Hughes 369

    René Barrientos, Perezida wa Bolivia kuva mu 1965, yapfuye mu mpanuka y'indege mu 1969 i Arque, Bolivia.

    7. Ecuador

    • Perezida: Jaime Roldós Aguilera
    • Yavutse: 5 Ugushyingo 1940
    • Yabaye Perezida: 10 Kanama 1979
    • Yapfuye: 24 Gicurasi 1981
    • Byabereye: Huairapungo, Ecuador
    • Ubwoko bw'indege: 🛩 Avro 748

    Jaime Roldós Aguilera yabaye Perezida wa Ecuador kuva mu 1979, yapfuye mu mpanuka y'indege mu 1981 i Huairapungo, Ecuador.

    8. Mozambique

    • Perezida: Samora Machel
    • Yavutse: 29 Nzeri 1933
    • Yabaye Perezida: 25 Kamena 1975
    • Yapfuye: 19 Ukwakira 1986
    • Byabereye: Mbuzini, South Africa
    • Ubwoko bw'indege: 🛩 Tupolev Tu-134

    Samora Machel, Perezida wa mbere wa Mozambique kuva mu 1975, yapfuye mu mpanuka y'indege mu 1986 i Mbuzini, South Africa.

    9. Pakistan

    • Perezida: Muhammad Zia-ul-Haq
    • Yavutse: 12 Kanama 1924
    • Yabaye Perezida: 16 Nzeri 1978
    • Yapfuye: 17 Kanama 1988
    • Byabereye: Bahawalpur, Pakistan
    • Ubwoko bw'indege: 🛩 Lockheed C-130 Hercules

    Muhammad Zia-ul-Haq wabaye Perezida wa Pakistan kuva mu 1978, yapfuye mu mpanuka y'indege mu 1988 i Bahawalpur, Pakistan.

    10. Rwanda

    • Perezida: Juvénal Habyarimana
    • Yavutse: 8 Werurwe 1937
    • Yabaye Perezida: 5 Nyakanga 1973
    • Yapfuye: 6 Mata 1994
    • Byabereye: Kigali, Rwanda
    • Ubwoko bw'indege: 🛩 Dassault Falcon 50

    Juvénal Habyarimana yari Perezida wa Rwanda kuva mu 1973 kugeza mu 1994, yapfuye mu mpanuka y'indege i Kigali.

    11. Burundi

    • Perezida: Cyprien Ntaryamira
    • Yavutse: 6 Werurwe 1955
    • Yabaye Perezida: 5 Gashyantare 1994
    • Yapfuye: 6 Mata 1994
    • Byabereye: Kigali, Rwanda
    • Ubwoko bw'indege: 🛩 Dassault Falcon 50

    Cyprien Ntaryamira yari Perezida wa Burundi kuva mu 1994, yapfuye mu mpanuka y'indege i Kigali ari kumwe na Perezida Juvénal Habyarimana wa Rwanda.

    12. North Macedonia

    • Perezida: Boris Trajkovski
    • Yavutse: 25 Kamena 1956
    • Yabaye Perezida: 15 Ukuboza 1999
    • Yapfuye: 26 Gashyantare 2004
    • Byabereye: Mostar, Bosnia and Herzegovina
    • Ubwoko bw'indege: 🛩 Beechcraft Super King Air

    Boris Trajkovski wabaye Perezida wa North Macedonia kuva mu 1999, yapfuye mu mpanuka y'indege mu 2004 i Mostar, Bosnia and Herzegovina.

    13. Poland

    • Perezida: Lech Kaczyński
    • Yavutse: 18 Kamena 1949
    • Yabaye Perezida: 23 Ukuboza 2005
    • Yapfuye: 10 Mata 2010
    • Byabereye: Smolensk, Russia
    • Ubwoko bw'indege: 🛩 Tupolev Tu-154

    Lech Kaczyński, Perezida wa Poland kuva mu 2005, yapfuye mu mpanuka y'indege mu 2010 i Smolensk, Russia.

    14. Chile

    • Perezida: Sebastián Piñera
    • Yavutse: 1 Ukuboza 1949
    • Yabaye Perezida: 11 Werurwe 2010
    • Yapfuye: 6 Gashyantare 2024
    • Byabereye: Lake Ranco, Chile
    • Ubwoko bw'indege: 🚁 Bell 212

    Sebastián Piñera wabaye Perezida wa Chile kuva mu 2010,

    15. Iran

      • Perezida: Ebrahim Raisi
      • Yavutse: 14 Ukuboza 1960
      • Yabaye Perezida: 5 Kanama 2021
      • Yapfuye: 16 Gicurasi 2024
      • Byabereye: Varzaqan, East Azerbaijan, Iran
      • Ubwoko bw'indege: 🚁 Bell 212

    Source : https://kasukumedia.com/abaperezida-bagiriye-impanuka-mu-ngendo-zindege-1940-2024/

  • SADC yamaganiye kure igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Ubukungu bw'Ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo, [Southern African Development Community (SADC)], wamaganye umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, umusaza uyingayinga imyaka 60, akaba yarageze ku butegezi mu kwezi kwa Werurwe, tariki 31, mu mwaka wa 2018 asimbuye mugenzi we Joseph Kabila bikamugira umuperezida wa gatanu wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ku ya 19 Gicurasi 2024, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC (The Armed Forces of the Democratic Republic of the Congo [French: Forces Armées de la République Démocratique du Congo]), cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wari ugamije guhirika ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi.

    Icyo gihe Igisirikare cya Congo binyuze mu muvugizi wacyo Brigadier General Sylvain Ekenge cyavuze ko abagerageje gukora iyo 'Coup d'Etat', batawe muri yombi.

    Ni umugambi bivugwa ko wari wacuzwe na Capt Christian Malanga we waniciwe mu mirwano bacakiranyemo n'Abakomando barinda Perezida wa Congo.

    Umuhungu wa Capt Malanga witwa Marcel Malanga ndetse n'akandi gatsiko k'abantu barimo n'abanyamahanga bafashwe mpiri.

    Mu itangazo SADC yasohoye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024, rivuga ko bamaganye igitero cyagabwe kuri DRC, kikaba cyari cyibasiye ababoyozi bakuru b'iki gihugu.

    SADC yagize iti 'Umuryango w'iterambere ry'ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo (SADC), wamaganye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi wabaye ku wa 19 Gicurasi 2024 i Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), nyuma y'uko abantu bitwaje imbunda bagerageje gutera ku ngo z'abayobozi bakuru ba guverinoma ya DRC, harimo n'urwa Perezida Félix Tshisekedi.'

    SADC kandi yashimiye FARDC yaburijemo uwo mugambi ndetse ikaba yarataye muri yombi abari muri uwo mugambi, ituze rikagaruka mu gihugu.

    Amahanga arimo na Leta zunze Ubumwe za Amerika yamaganye uko kugerageza guhirika ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi, yizeza kuzabiryoza ababigizemo ukuboko dore ko hakekwamo n'abaturage bayo.

    Kugeza ubu amakuru aturuka muri Kinshasa ndetse n'ari kugenda acicikana mu bitangazamakuru aravuga ko kugeza ubu umutekano waba umeze neza hakinakorwa iperereza kujyirango hagaragare ababa bateye inkunga cyiriya gikorwa.

    Turakomeza kukugezaho amakuru ku gihe!

    Source : https://kasukumedia.com/sadc-yamaganiye-kure-igeragezwa-ryo-guhirika-ubutegetsi-bwa-tshisekedi/

  • Amafoto: Abakinnyi b’u Rwanda bagiye kwitegura gukina imikino ibiri yo gushaka tike yo kujya mu gikombe k’isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruri kwitegura gukina imikino ibiri yo gushaka tike yo kujya mu gikombe k'isi kizaba muri 2026.   Muri iyi mikino Amavubi azakina na Bennin ndetse akine na Lesotho.

    Kuri ubu abasore b'Amavubi bagiye mu mwiherero kuri Camp y'Amavubi mu Bugesera. AMAFOTO.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-abakinnyi-bu-rwanda-bagiye-kwitegura-gukina-imikino-ibiri-yo-gushaka-tike-yo-kujya-mu-gikombe-kisi/

  • Ibikombe Abanyarwanda bakomeje kubyibikaho ! Rutahizamu w’umunyarwanda ukina hanze yafashije ikipe ye gutwara igikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya Gor Mahia yo mugihugu cya Kenya yegukanye igikombe cya shampiona cya 21.

    Iyi kipe yafashijwe n'abakinnyi batandukanye, barimo abanyamahanga ndetse harimo n'umunyarwanda Sibomana Patrick Papy.

    Uyu musore w'imyaka 27 ni umwe mu basore b'inkingi za mwamba mu Mavubi, ndetse yagiye akinira amakipe atandukanye akomeye hano mu Rwanda no hanze yarwo.

    Source : https://yegob.rw/ibikombe-abanyarwanda-bakomeje-kubyibikaho-rutahizamu-wumunyarwanda-ukina-hanze-yafashije-ikipe-ye-gutwara-igikombe/