Blog

  • Ni Danger yaciye ibintu mu myaka yashize ya… – #rwanda #RwOT

    Mu 2014, Danny Vumbi yashyize hanze iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y'umusore ujya gusaba umugeni yitwaje abamusabira b'urungano ku buryo biba ingorabahizi kumvikana no kwa Sebukwe kubera imvugo zigezweho baba bakoresha.

    Kuri ubu iyi ndirimbo yamaze gusubirwamo biturutse ku gitekerezo cya Bwiza wayikunze akifuza ko yahuzwa n'imvugo zigezweho muri iki gihe nka imbogege, yahuzo, umu-Gee, kugigira, injuga, indege, icyangwe n'ibindi.

    Bwiza yavuze ko yatangiye umuziki arebera ku bahanzi barimo Danny Vumbi ndetse ko ari umwe mu bamubaye hafi mu rugendo rwe, haba mu bujyanama, kwandika indirimbo n'ibindi.

    Gusubiranamo nawe iyi ndirimbo nk'imwe mu zo yakunze byari ibintu bishimishije kuri we cyane ko iri mu ndirimbo za Danny Vumbi akunda.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza ishusho ye iyo uyivuze'. Ati 'Umuntu wese ukurikiranira hafi umuziki Nyarwanda abona isura ya Danny Vumbi. Ni indirimbo yabaye ikimenyabose imfungurira amayira mu ruhando rwa muzika.'

    Yavuze ko yahisemo kuyisubiramo ayikoranye na Bwiza, kubera ko ari 'umuhanzi uri kubyitwaramo neza'. Avuga ko mu gusubiramo iyi ndirimbo bakoresheje amagambo 'twita 'slingue' akoreshwa n'urubyiruko'. Ati 'Kandi Bwiza ni urubyiruko aracyari muto.”

    Uyu muhanzi asobanura ko iyi ndirimbo 'Ni Danger' yatumye amenyekana ku rwego rwiza, kandi yamuhaye akazi kuva yayishyira hanze 'kugeza ubu'. Ati 'Muri macye yampinduriye ubuzima.' 

    'Ni Danger' iri mu ndirimbo zamamaye mu buryo bukomeye kuva mu mpera za 2014 yajya hanze. Icyo gihe, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, ahanini biturutse mu kuba uyu muhanzi yarifashishijemo amagambo akoreshwa cyane n'urubyiruko.

    Unyujije amaso mu buryo amashusho yakozwemo, amagambo ayigize, aho yafatiwe n'ibindi byatumye iyi ndirimbo igarukwaho cyane kuva mu 2018 yajya hanze.

    'Ni Danger remix' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Prince Kiiiz, ni iya mbere Bwiza akoze muri uyu mwaka ndetse avuga ko ateganya gushyira hanze izindi muri ibi bihe by'impeshyi.

    Indirimbo ‘Ni Danger’ iri mu zigize Album ‘Kuri Twese’ ya Danny Vumbi. Iyi Album yagiye hanze mu 2015, igaragaraho indirimbo nka ‘Akateye’, ‘Murasa’, ‘Wabigenza ute?’ ,’Muramumenyere’, ‘Rya ku mafaranga’, ‘ célibataire’, ‘Baragowe’, ‘Ntawe nabibwira’, ‘Wumuhe wose’ ndetse na ‘Hanga umurimo’ yasubiyemo

    Intangiriro y'umuziki wa Danny Vumbi

    Danny Vumbi yatangiye umuziki mu 2004, icyo gihe yinjiye anashinga itsinda rya The Brothers yabarizwagamo na bagenzi be.

    Yibuka ko igitaramo cya mbere bakoze bahembwe ibihumbi 20 Frw. Kandi avuga ko mu 2009 ubwo bakoraga indirimbo ‘Bya bihe’ byabaye nk’intangiriro yo gutandukana.

    Danny avuga ko muri uriya mwaka, bacitse intege, kandi buri wese atangira urugendo rwo kwikorana.

    Mu 2010, ni bwo yasohoye album ye ya mbere yise ‘Urugendo’ iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi barimo The Ben, Jay Polly na Kamichi.

    Imwe mu ndirimbo yamenyekanyeho iriho ‘Wabigenza ute’. Niyo ndirimbo avuga ko yamenyekanye cyane. Yavuze ko hari umuntu wigeze kumugira inama yo kumukorera igitaramo cye, kandi akamwishyura Miliyoni 2 Frw, hanyuma byose akabyikorera.

    Danny yavuze ko yanze gutanga iki gitaramo, ahitamo kucyitegurira, ariko ko kiriya gihe yahombye cyane, ku buryo yinjije nibura ibihumbi 200 Frw.

    Uyu muhanzi igihe cyarageze asohora Album yise ‘Kuri Twese’, yakurikije Album yise ‘Inkuru Nziza’ iriho indirimbo nka ‘Umugozi’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Ibare’ n’izindi, ndetse aherutse gushyira hanze Album yise ‘365’.

     

    Bwiza yavuze ko yakuze akunda indirimbo 'Ni Danger' ya Danny Vumbi amusaba ko bayisubiramo


    Danny Vumbo yavuze ko yifashishije Bwiza mu gusubiramo iyi ndirimbo bitewe n'uko ari urubyiruko uzi cyane amagambo agezweho muri iki gihe

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI DANGER' YA DANNY VUMBI NA BWIZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143171/ni-danger-yaciye-ibintu-mu-myaka-yashize-yasubiwemo-ihuzwa-nimvugo-zigezweho-video-143171.html

  • Umuraperi Jay C aratakambira Umujyi wa Kigali nyuma yo kubaka mu butaka bwa Leta #rwanda #RwOT

    Umuraperi Jay C yasabye Umujyi wa Kigali kutamusenyera ubwugamo yari yubatse mu busitani bwa restaurant ye.

    Iyi Restaurant iri mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagali ka Rwimbogo.

    Umujyi wa Kigali waje kubandikira babasaba gusenya ubwugamo bari bahubatse bababwira ko babwubatse mu butaka bwa Leta.

    Mu ibaruwa yasinyweho na Uwamahoro Genevieve, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga yagize ati “nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku wa 3 Gicurasi 2024 mu Murenge wa Nyarugunga bukozwe n’Umurenge bugasanga wubatse hangari (ubwugamo) mu butaka butari ubwawe kuko bwabariwe ingurane ikwiye bukaba ubw’Umujyi wa Kigali;”

    “Nkwandikiye nkumenyesha ko usabwe gukuraho iyo nyubako yavuzwe haruguru mu gihe kitarenze iminsi 2 uhereye igihe umaze kubonera iyi baruwa.”

    Umugore wa Jay C, Ishimwe Diane akaba n’umuyobozi w’iyi Restaurant ya ‘Runway View Kitchen’ yandikiye Umujyi wa Kigali awutakambira kuko babwubatse bazi ko ari mu Butaka bwa Bandora Canisius kuko ari we bwari bwanditseho n’ubu muri Sisiteme y’amakuru y’ubutaka akaba ari ko bikimeze.

    Bongeyeho ko bajya kubwubaka bari basabye inguzanyo muri Banki, basabye ko babaha amezi 12 aho kuba iminsi ibiri kugira ngo babanze bishyure inguzanyo bafashe.

    Ibaruwa ibamenyeshaka ko bigabije ubutaka bwa Leta

    Ibaruwa itakamba isaba kudasenyerwa

    Ubwugamo yasabye gusenya

    Jay C yatakambye ngo adasenyerwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-jay-c-aratakambira-umujyi-wa-kigali-nyuma-kubaka-mu-butaka-bwa-leta

  • Umukinnyi wa mbere ukina hanze yageze mu Mavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rubanguka Steve ukinira Al Nojoom muri Saudi Arabia ni we mukinnyi ukina hanze y’u Rwanda wabimburiye abandi kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura imikino ya Benin na Lesotho.

    Ejo hashize ku wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2024 ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yinjiye mu mwiherero yitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho ruzakina na Benin muri Benin tariki ya 6 Kamena na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena.

    Umwiherero ukaba waratangiranye n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, aho banahise batangira imyitozo aho barimo gukorera ku kibuga cya Ntare mu Bugesera.

    Umukinnyi wa mbere ukina hanze akaba yaraye ageze mu Rwanda, uwo ni Rubanguka Steve ukina muri Saudi Arabia ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2024 akaba yakoranye imyitozo na bagenzi be.

    Rubanguka Steve yatangiye imyitozo mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-mbere-ukina-hanze-yageze-mu-mavubi-amafoto

  • I Rubavu Polisi yarashe SEDO wa kagali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'akagari wungirije ushinzwe iterambere mu karere ka Rubavu (SEDO), yarashwe na Polisi nyuma yo kumwibeshyamo umugizi wa nabi.

    Byabaye mu ijoro ryakeye, ubwo uyu SEDO w'akagari ka Murambi ho mu murenge wa Rubavu yari kumwe n'uhagarariye inkeragutabara mu murenge bari kuri Moto, bagatangirwa n'abagizi ba nabi bagatabaza. Polisi ubwo yahageraga yamwibeshyeho imurasa akaguru.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, yatangaje ko koko uriya muyobozi yakomerekejwe na Polisi ubwo yari itabaye.

    Yagize ati: 'Kugeza ubu ntiturasobanukirwa niba yari umwe mu batabaye, cyangwa niba yari umugenzi wari kuri moto. Gusa yakomerekeye mu gutabara kwa Polisi, kandi iperereza rirakomeje.'

    Polisi kandi yatangaje ko ubwo  yatabaraga hari abagizi ba nabi bafashwe, kuri ubu bakaba bafitwe na Polisi kandi ko iperereza rigikomeje kuburyo hari n'abandi bashobora gufatwa.

     

    Source : https://yegob.rw/i-rubavu-polisi-yarashe-sedo-wa-kagali/

  • Gorilla FC umweyo uravuza ubuhuha, igitima kiradiha ku bakinnyi benshi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Gorilla FC bwafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi benshi bakubaka ikipe ihatanira ibikombe aho kuguma mu myanya irwana no kutamanuka.

    Umwaka w’imikino wa 2023-24 Gorilla FC yasoje ku mwanya 10 n’amanota 35, gusa mu mikino ibiri ya nyuma yari mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarafashe umwanzuro ko bugomba gukora impinduka zikomeye ku buryo umwaka utaha buzubaka ikipe ihatanira ibikombe.

    Umwe mu bantu bari hafi b’iyi kipe yabwiye ISIMBI ko Hadji yababwiye ko yifuza kubaka ikipe izajya iza mu myanya ine ya mbere (Top 4), ndetse abamenyesha ko azakora impinduka zikomeye cyane bitewe n’umusaruro.

    Byibuze abakinnyi 15 bagomba gusohoka muri iyi kipe bahereye ku bakinnyi basoje amasezerano ya bo.

    Amakuru avuga ko abakinnyi basoje amasezerano babwiwe ko abenshi bazagenda ndetse n’iyo bakongerera amasezerano batanrenga 2 cyangwa 3.

    Kugeza ubu Gorilla FC imaze gusezerera abakinnyi batanu aho abanyezamu bose uko ari batatu bayobowe na Matumele Arnold, Rwabugiri Umar na Yves Mugisha bagiye.

    Yanasezereye kandi rutahizamu w’umunya-Nigeria, Adeshola Adeaga Johnson ndetse na Nsengiyumva Mustapha.

    Nyuma y’aba bakinnyi byitezwe ko abandi bakinnyi byibuze 10 na bo bagomba guhita basezererwa bakajya gushakira ahandi.

    Gorilla FC irasezerera abakinnyi benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gorilla-fc-umweyo-uravuza-ubuhuha-igitima-kiradiha-ku-bakinnyi-benshi

  • Kimisagara umugabo w’umunyamasengesho yitwikiye mu nzu hamwe n’umugore n’umwana w’ukwezi kumwe kubera ubuhanuzi abahanuzi bamuhanuriye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashije mu mugi wa Kigali ahazwi nka Kimisagara, umugabo w'umunyamasengesho abantu bazi nka pasiteri yaturikije gas yitwikira mu nzu ari kumwe n'umugore n'umwana w'ukwezi kumwe.

    Ibi ngo yabikoze bitewe nuko bamuhanuriye ko umwana umugore we yabyaye atari uwe.  Uyu mugabo ahanini yari agambiriye kwica umugore n'umwana ngo kuko uwo mwana w'ukwezi kumwe atari uwe.

    Abaturanyi bavuga ko ubwo babonaga umwotsi ucumbye bihutiye gutabara, barwana no gukuramo umugore n'umwana nubwo byari bigoye dore ko umugabo yari yafunze inzugi.

    Icyakora umugore n'umwana bakuwemo amahoro, umugabo nawe yashatse gutoroka ariko bamufata ari guca mu idirishya ahunga , ndetse niwe wahiye cyane.

    Abaturanyi bavuga ko aba bombi babanje kurwana, ndetse umuturanyi wabo akaza gukiza, ubwo yabonaga imirwano ihosheje nibwo yagiye, umugabo abona gufunga ndetse abanza kugirana ikiganiro gito n'umugore we mbere yuko ahatwika.

    Umugore avuga ko ubwo yari aryamye mu cyumba yarimo aganira n'umugabo we ari muri salo, umugabo akajya amubwira ko bamubwiye ko asigaye avugana cyane n'umusore w'umuturanyi, umugore nawe akamubira ati 'ese ko maze ukwezi kumwe mbyaye ubu koko urabona nabona imbaraga zo kujya kuvugana nabo basore unshinja'. Umugabo yakomeje abamushinja ndetse ageraho aramwerurira amubwira ko abahanuzi bamuhanuriye ko uwo mwana yabyaye atari uwe.

    Umugore yakomeje amubwira ko akwiye kutumva ayo magambo kuko ibintu bizigaragaza. Ubwo bari muri icyo kiganiro nibwo umugabo yabwiye umugore ko inzu ihiye,  umugore yabanje kugirango ni imikino ariko abona umuriro ugeze ku muryango w'icyumba.

    Nkundi mubyeyi wese, uyu mugore yarwanye urugamba rwo gushaka gusohora umwana we. Ubwo nibwo abaturanyi batabariye hafi, babasohoramo.

    Abaturanyi kandi bihutiye guhamagara inzego z'umutekano, abashinzwe kuzimya umuriro nabo bahageze kare bazimya ahafashwe niyo nkongi.

    Umuyobozi w'umudugudu kimwe nk'abandi baturage bose avuga ko aba bombi bari basanzwe babana neza, ntamakimbirane bari babaziho, cyane ko umugabo yari umunyamasengesho.

    Source : https://yegob.rw/kimisagara-umugabo-wumunyamasengesho-yitwikiye-mu-nzu-hamwe-numugore-numwana-wukwezi-kumwe-kubera-ubuhanuzi-abahanuzi-bamuhanuriye/

  • Espoir yatewe mpaga y’imikino 5 ihita isezere… – #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryamenyesheje ikipe ya Espoir FC ko “kubera gukinisha umukinnyi witwa Christian Watanga Milembe kandi adafite ibyangombwa, akanama gashinzwe amarushanwa kahisemo gutera mpaga ikipe ya Espoir FC mu mikino 5 yose uyu mukinnyi yagaragayemo.”

    Kubera kandi ko ikipe ya AS Muhanga ariyo yari ikuriye Espoir FC ku rutonde rwa shampiyona, yahise isimbuzwa Espoir FC mu mikino ya kamarampaka (playoff).

    Mu cyumweru gishize ni bwo AS Muhanga yari yareze ikipe ya Espoir FC muri FERWAFA ivuga ko iyi kipe ikinisha abakinnyi 34 aho kuba 30 nk’uko amategeko ya FERWAFA abiteganya. 

    Muri iki kirego kandi, yari yavuze ko muri Espoir FC harimo umukinnyi witwa Christian Watanga Milembe ukinira ku byangombwa birenze kimwe, ndetse akaba akina nk’umukinnyi wo mu ikipe y’abato kandi arengeje imyaka 20. Ibi byose akaba ari byo bitumwe urugendo rwa Espoir FC muri uyu mwaka w’imikino rurangirira nzira.


    Ikipe ya Esoir FC yari yizeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere, umwaka wayo uhise uba imfabusaLomami Marcel wari wahigiye kuzamura ikipe ya Espoir FC ntabwo byamukundiye kuko atsindiwe hanze y’ikibuga 

    Ikipe ya AS Muhanga niyo izakina imikino ya nyuma izavamo amakipe 4 azazamuka mu cyiciro cya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143157/espoir-yatewe-mpaga-yimikino-5-ihita-isezererwa-mu-irushanwa-ryicyiciro-cya-kabiri-143157.html

  • Mu 2023 byarasubitswe! Bushali na B-Threy bat… – #rwanda #RwOT

    Batangaje ibi mu gihe bari mu ruhererekane rw’ibitaramo bari gukorera mu Mujyi wa Lille no mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, hagamijwe kumvikanisha umuziki w’abo wubakiye ku njyana ya Kinyatrap.

    Muri ‘Weekend’ bataramiye abatuye i Paris, bagaragaza ubuhanga bw’abo mu muziki mu gihe cy’imyaka itatu ishize bari mu muziki.

    Tariki 12 Kanama 2024, Bushali yagombaga gutaramira muri Poland mu gitaramo cyari cyateguwe na Entertain Scape, ari n’ayo yabatumiye kuri iyi nshuro n’umuraperi mugenzi we B-Threy.

    Mu gihe Abanyarwanda n’abandi batuye muri Poland biteguraga kwakira Bushali, uyu muraperi yasohoye itangazo avuga ko atabashije kubataramira nk’uko byari biteganyijwe.

    Yavuze ko ikipe ye y’umuziki iri gukorana n’abatumiye mu guhitamo andi matariki ibi bitaramo bishobora kuberaho. Mu butumwa bwe, Bushali yashimye buri wese umushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki, agaragaza ko yiteguye kuzatanga ibyishimo mu gihe cyose hazaba hemejwe itariki nshya.

    Bifashe umwaka umwe kugirango Bushali yongere atangaze indi tariki nshya y’ibi bitaramo. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, uyu muhanzi wamamaey mu ndirimbo zirimo 'Ku Gasima' yagaragaje ko yongewe gutumirwa muri Poland ari kumwe na B-Threy.

    Mu mpapuro zamamaza iki gitaramo ntibagaragaje itariki ibi bitaramo bizaberaho, ariko bavuze ko amakuru y'abyo azatangazwa mu minsi iri imbere. Ni ibitaramo bagaragaza ko bizitabirwa n’abantu bari hejuru y’imyaka 18 y’amavuko.

    Byatangajwe ko igitaramo bazakorera mu Mujyi wa Bruxelles kizaba tariki 1 Kamena 2024. Kandi amatike yatangiye kugurwa binyuze ku rubuga: www.my.weezevent.com/kinya-trap-bruxelles

    B-Threy agaragaza ko muri ibi bitaramo biteguye gutanga ibyishimo bisunze injyana ya KinyaTrap bamamaje, kandi azaririmba nyinshi mu ndirimbo ze zirimo kuri Album ye ya kabiri yise 'Muheto 2 mushya.'

    Ni mu gihe umuraperi Bushali yasabye abantu batuye mu gihugu cya Poland kutazacikwa n’iki gitaramo, abasaba gutangira kugura amatike hakiri kare.

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bataramiye mu Bufaransa, ndetse ni ubwa mbere bagiye gutaramira muri Poland. Ariko baciye ibintu mu bitaramo binyuranye bagiye bagaragaramo mu Rwanda birimo nka Iwacu Muzika Festival, ibya sosiyete zinyuranye, ibyabo bwite n'ibindi binyuranye.

    Indirimbo zabo zatumye hari ababafata nk'abahanganye, ariko bagiye bagaragaza ko gukurira muri Label ya Green Ferry Music byaguye imbago z'umuziki w'abo.

    Mu mashusho, urubuga rwa Pan Africa rwashyize hanze mu minsi ishize, bavuze ko Bushali na B-Threy bahihibikaniye Kinyatrap, ariko ko byabasabye gushyira imbaraga hanzwe.

    Ati 'Turi ababyeyi! Dufata umwanzuro wo kubikorera kugirango bigere ahantu bigera. Urumva iyo umwe akoze ikintu ntabwo bingana n'uko abantu bose bakora ikintu.'

    Bushali na B-Threy bakoranye indirimbo ‘Nituebue’ yamamaye mu buryo bukomeye bahuriyemo na Slum Drip, iri kuri Album ‘ku Gasima’.

    Bombi bahahuriye mu ndirimbo ‘Amabara’ bakoranye na Marina ndetse na Alyn Sano. Banaririmbye mu ndirimbo ‘Blessed’ ya Wamunigga yaririmbyemo Bull Dogg, Bruce The 1St, Papa Cyangwe, Fireman na Jay Pac.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143159/mu-2023-byarasubitswe-bushali-na-b-threy-bategerejwe-muri-poland-no-mu-bubiligi-143159.html

  • Mpaga 5! Espoir FC irarira ayo kwarika #rwanda #RwOT

    Espoir FC yatewe mpaga eshanu kubera gukinisha umukinnyi Watanga Christian Milembe utari ufite ibyangombwa maze umwanya wa yo mu mikino ya kamarampaka “play-offs” mu gushaka amakipe azamuka mu Cyiciro cya Mbere uhabwa AS Muhanga.

    Ni umwanzuro Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafatiye iyi kipe yo mu Karere ka Rusizi ku wa 20 Gicurasi 2024 nyuma y’ikirego cyatanzwe na AS Muhanga.

    Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye aya makipe yombi, yavuze ko yashingiye ku makuru yatanzwe na AS Muhanga.

    Iti “yasuzumwe na Komisiyo y’amarushanwa igasanga hari umukinnyi wa Espoir FC witwa Christian Watanga Milembe ukina adafite icyangombwa kimwemerera gukina gitangwa na FERWAFA.”

    Yavuze ko imyanzuro y’iyi komisiyo yateranye ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi yemeje ko Espoir FC iterwa mpaga mu mikino yose yakinnye.

    Iti “yemeje ko Ikipe ya Espoir FC ikurwaho amanota atatu mu mikino yose ya Espoir FC uyu mukinnyi yagaragayemo uyu mwaka w’imikino wa 2023/24.”

    AS Muhanga yakurikiraga Espoir FC ya kabiri ku rutonde rw’amakipe abiri ya mbere azakina play-offs z’Icyiciro cya Kabiri, ari yo yahise ifata uwo mwanya ndetse izahura na Vision FC mu mukino wa mbere uteganyijwe ku wa 22 Gicurasi.

    Espoir FC iahanwe mu gihe yari ifite ‘licence’ bigaragara ko imeze nk’izindi za FERWAFA ikoreshwa n’uyu mukinnyi byanzuwe ko nta cyangombwa cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yagiraga.

    Espoir FC yatewe mpaga imikino 5

    Christian yari afite license bigaragara ko ari iya FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mpaga-5-espoir-fc-irarira-ayo-kwarika

  • Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2024, nibwo hatangiye umwiherero w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, ni umwiherero urimo mu karere ka Bugesera.

    Ni umwiherero witabiriye n'abakinnyi bose bakina imbere mu gihugu muri 37 bari bahamagawe n'umutoza mukuru w'Amavubi Frank Spittler.

    Ni imyitozo yatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ikaba yabereye mu Kiga cy'Ishuri rya Ntare riherereye mu karere ka Bugesera.

    Iyi myitozo irimo gutegura imikino ibiri izahuza u Rwanda na Benin umukino ukazabera muri Cote d'Ivoire n'undi uzabahuza na Lesotho ukazabera muri Afurika y'Epfo.

    Ni imikino iteganyijwe gukinwa tariki ya 6 Kamena aho hazakinwa uzahuza u Rwanda na Benin ndetse uwa kabiri uzakinwe kuya 11 Kamena 2024 ukahuza Amavubi na Lesotho.

    Biteganyijwe ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda izahaguruka i Kigali tariki ya 3 Kamena 2024 ubwo izaba yerekeje mu gihugu cya Cote d'Ivoire ahazakinirwa umukino wa mbere.

    Kugeza ubu mu itsinda C ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 kizabera muri Canada, USA na Mexique, u Rwanda rurayoboye n'amanota 4 naho Afurika y'Epfo ikaba iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 3.

    Ku mwanya wa Kabiri hari Nigeria ifite amanota abiri inganya na Lesotho na Zimbabwe mu gihe ku mwanya wa nyuma ariwo wa 4 hari Benin ifite inota rimwe.

    AMAFOTO, ubwo Amavubi yageraga mu mwiherero:

    Amafoto ubwo Amavubi yatangiraga imyitozo:

    The post Amafoto — Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-yatangiye-umwiherero-wo-kwitegura-imikino-ibiri-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-yatangiye-umwiherero-wo-kwitegura-imikino-ibiri-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026