Blog

  • Umukino uzahuza Congo na Marocco mu gushaka tike y’igikombe k’isi uzasifurwa n’abasifuzi 4 b’Abanyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA ryasohoye itangazo rigaragaza abasifuzi bazasifura umukino uzahuza Congo Brazzavile na Marocco mu mikino yo gushaka tike y'igikombe k'isi 2026.

    Uru rutonde ruriho abasifuzi bane bane b'Abanyarwanda aribo UWIKUNDE Samuel,  MUTUYIMANA Dieudonne, ISHIMWE Didier, TWAGIRIMUNGU Abdoul karim.

    Uyu mukino uzabera kuri  Pentecost Martyrs Stadium i Kinshasa muri DRCongo.

    Source : https://yegob.rw/ubuse-bazabemerera-kwinjira-muri-congo-umukino-uzahuza-congo-na-marocco-mu-gushaka-tike-yigikombe-kisi-uzasifurwa-nabasifuzi-4-babanyarwanda/

  • Dr Habineza Frank wa Green Party yujuje kandidatire ye – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, nibwo Dr Frank Habineza, aherekejwe n'Umunyamabanga w'Ishyaka rya Green Party, Ntezimana Jean Claude, bageze ku biro bya NEC bakirwa na Perezida wayo Oda Gasinzigwa.

    Ubwo yatangaga kandidatire ye hari ibyangombwa bibiri yabuzemo birimo icyemezo cyerekana ko yaretse ubundi bwenegihugu ndetse n'ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.

    Ku rundi ruhande ariko ku rutonde rw'Abakandida ku mwanya w'Abadepite haburaga ikirango gikoreshwa ku rupapuro rw'itora.

    NEC yari yabasabye gushaka ibyo byangombwa bibura bikazatangwa mbere y'uko igihe cyo kwakira kandidatire kirangira.

    Dr Habineza Frank yari yasobanuriye itangazamakuru ko icyemezo kigaragaza ko yaretse ubwenegihugu yumvaga atari ngombwa kuko mu 2017 yaretse ubwo yari afite bwa Suede ubwo yari agiye kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, bityo ko yumvaga atari ngombwa kongera kuzana icyo cyemezo.

    Si ubwa mbere Habineza agiye guhatana mu matora y'Umukuru w'Igihugu kuko mu matora ya 2017 yatsinzwe ku majwi 0,48%.

    Uwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n'inkiko uburenganzira mbonezamubano n'ubwa politiki.

    Asabwa kuba afite nibura imyaka 35 y'amavuko, agomba kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire n'aho ku badepite basabwa imyaka 21 y'amavuko no kuba ufite ubwenegihugu.

    NEC itangaza ko nyuma yo kwakira kandidatire z'abashaka kuba abakandida hazakurikiraho ibikorwa byo kuzisuzuma ikazatangaza urutonde ntakuka rw'abemerewe kwiyamamaza ku wa 15 Kamena 2024.

    Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-frank-habineza-yatanze-kandidatire-ye-ku-mwanya-w-umukuru-w-igihugu

    Ubwo Dr Habineza Frank yageraga ku biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

    Dr Frank Habineza na Ntezimana Jean Claude ubwo bari bageze kuri NEC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-frank-habineza-wa-green-party-yujuje-kandidatire-ye

  • Inyungu ya I&M Bank Rwanda Plc yazamutseho 120% mu gihembwe cya mbere cya 2024 – #rwanda #RwOT

    I&M Bank Rwanda Plc yatangaje ko ibyo byatewe n'imikorere myiza yaranze iyi Banki muri iki gihembwe, inyungu ku nguzanyo n'amafaranga yabikijwe zazamutseho 46%, bikanajyana n'igabanuka rifatika ry'inguzanyo zitishyurwa neza, byose byagize uruhare mu gutuma inyungu y'iyi Banki irushaho kuzamuka muri rusange.

    Ishoramari iyi banki yakoze mu kugura impapuro mpeshamwenda ryatanze umusaruro, rizamura inyungu z'iyi banki muri rusange.

    Amafaranga iyi banki yungutse aturutse muri komisiyo kuri serivisi yarazamutse cyane, aho yiyongereyeho 403% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cy'umwaka ushize. .

    Ku rundi ruhande, inyungu iyi banki yakuye mu gucuruza amadevize yazamutseho 34% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2023.

    Amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa by'iyi banki yazamutseho 6% muri icyi gihembwe, aho byagizwemo uruhare runini n'ikiguzi cya 19% cyagiye ku kongera abakozi ndetse no gukomeza kubongerera ubushobozi. Gusa ntabwo iri zamuka ry'iki kiguzi ryagize ingaruka zikabije, kuko iyi banki yagabanyije cyane ikiguzi mu bindi bikorwa.

    Muri rusange, inguzanyo zatanzwe muri iki gihembwe cya mbere zageze kuri miliyari 312 Frw, inyongera ya 29% ugereranyije n'umwaka ushize, mu gihe inguzanyo zitishyurwa neza zavuye kuri 2.4% mu gihembwe cya kane cya 2023 (cyarangiye mu Ukuboza, 2023), zigera kuri 2.07%.

    Amafaranga iyi banki ibikiye abakiliya agera kuri miliyari 529 Frw, bisobanuye ko inguzanyo itanga, uzigereranyije n'amafaranga (loan to deposit ratio) ari 63,8%, ikigereranyo cyiza gituma iyi banki ikomeza gutanga serivisi nziza ku bakiliya.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko amavugurura iyi banki imazemo iminsi ari gutanga umusaruro.

    Yagize ati “Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zacu nshya riri gutanga umusaruro mwiza. Dushyira imbere guha servisi nziza abakiliya bari mu bikorwa byose bitandukanye ndetse no kwegera abakiliya bashya mu bikorwa byabo. Uku gushyira mu bikorwa izi gahunda zombi bizakomeza kudufasha gutanga inyungu ku banyamigabane bacu mu gihe kirambye.”

    Iyi Banki itanga service zinoze ku bakiliya bari mu bikorwa bitandukanye, ibi bishimangirwa n'izamuka mu cyiciro cya abakiliya ba MSME, aho inguzanyo zatanzwe ziyongereye ku kigero cya 75% muri icyi gihembwe, mu gihe amafaranga yabikijwe nabo yiyongereyeho 67% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cy'umwaka ushize.

    Ibi ahanini byatewe n'intego z'iyi banki zo guteza imbere ikoranabuhanga, na gahunda zihariye ziteza imbere ibigo bito n'ibiciriritse nka Agiserera na Iyubake byayifashije mu gukemura ibyifuzo by'abakiliya bayigana no kuzamura umusaruro wayo muri rusange.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-ya-i-m-bank-rwanda-plc-yazamutseho-120-mu-gihembwe-cya-mbere-cya-2024

  • Nyaruguru: Bafata ubuvuzi bagiye guhabwa n'ingabo z'u Rwanda nk'impano ya Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho na bamwe mu barwayi bagiye ku bitaro bya Munini kuvurwa ku buntu, mu gikorwa cyateguwe n'ingabo z'u Rwanda cyitwa 'Citizen outreach Campaign'.

    Bamwe mu baturage bari ku bitaro bya Munini bitegura guhabwa ubuvuzi baganiriye na IGIHE, bavuze ko babyakiriye neza cyane.

    Sebasore Anatole wo mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Ngara, yavuze ko afite uburwayi bw'igifu amaranye igihe kirekire, ariko kubera kwivuza mu bigo nderabuzima, yoroherwa igihe gito ariko ntakire neza.

    Ati 'Ubu noneho naje kwivuza aharuta ahandi[aharuta aho yivuzaga], kandi icyizere ndagifite ko nzakira.''

    Mukandori Esther wo mu Murenge wa Busanze, urwaye umugongo ndetse n'amatako, yavuze ko ubusanzwe yajyaga yivuza ku Kigo Nderabuzima cy'iwabo ariko ntakire.

    Yakomeje avuga ko uyu mugongo wamuzengereje ku buryo atabasha kunama ngo agire icyo atora hasi. Ngo akimara kumva ko aba baganga b'inzobere bazajya mu karere kabo, yihutiye kujya ku bitaro bya Munini kugira ngo abaganga basuzume uburwayi bwe.

    Mukandori yagize ati 'Mfite icyizere noneho ko nimbonana na muganga, bamvura nkazakira.'

    Yakomeje avuga ko kuba Perezida Kagame yarabahaye ibitaro none akaba yongereyeho kuboherereza abaganga babavura ku buntu, ari indi mpano ikomeye abageneye kandi bayishimiye.

    Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Munini, Dr Uwamahoro Levine, yavuze ko iyi gahunda ije kuruhura abaturage cyane kuko izanye inzobere mu ndwara 9 zirimo izo mu nda, abagore bakenera kubagwa bakabikorerwa, gahunda yo kubaga indwara za rusange, iz'uruhu ndetse n'indwara z'abana n'izindi nyinshi.

    Yagize ati 'Ni amahirwe akomeye tugize hano ku Munini. Ubusanzwe twagiraga umuganga umwe w'inzobere, witaga ku ndwara z'abana gusa. Ubu kuba twabonye abandi umunani bazobere mu buvuzi, baje baturutse ku bitaro bikomeye nka Kanombe ni ibyishimo byinshi kuri twe n'abaturage bivuriza hano.''

    Dr Uwamahoro yakomeje avuga ko kwegerezwa abaganga hafi bituma n'abiganyirizaga kwivuza indwara zimwe na zimwe nk'iz'uruhu bitabira kuzisuzumisha bakanazivuza kuko baba babonye abaganga hafi, ibintu ubusanzwe byajyaga bigora kuba umuntu yajya mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, kubera amafaranga menshi y'ingendo ndetse n'ingemu zihenze ku barwayi n'abarwaza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko iki gikorwa cy'ingabo gishimangira imiyoborere myiza y'u Rwanda, iha amahirwe abarutuye bose.

    Yagize ati 'Aya ni amahirwe ku baturage! Turabizi neza ko kugira ngo umuturage abashe gukora yiteze imbere, agomba no kuba afite ubuzima bwiza. Ibi byose rero ni umusaruro w'imiyoborere myiza, yimakajwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.''

    Yakomeje asaba abaturage bose biyumvamo uburwayi tukazitesha aya mahirwe, ahubwo bakagana aba baganga kugira ngo babafashe ku ubuntu, cyane ko bisaba kwerekana mituweli gusa.

    Iyi gahunda igeze ku Bitaro bya Munini, mu gihe ibi bitaro bitaka ubuke bw'abaganga; aho mu nzobere umunani byemererwa na Minisiteri y'Ubuzima nk'uko biri ku mbonerahamwe y'imirimo, hari umuganga umwe gusa wita ku bana, ibyatumaga abandi bose bakeneye inzobere, bibasaba kujya ku bindi bitaro.

    Itsinda ry’ingabo ryagiye gutanga ubuvuzi mu bitaro bya Munini

    Ubitaro bya Munini byatangiye gukora mu 2007, bivugururwa ku nkunga ya Perezida Kagame

    Abaturage bagiye ku bitaro bya Munini ku bwinshi, bashaka kuvurwa n’aba baganga b’inzobere

    Meya Murwanashyaka yavuze ko iki gikorwa cy'ingabo gishimangira imiyoborere iha amahirwe abaturage bose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-bafata-ubuvuzi-bagiye-guhabwa-n-ingabo-z-u-rwanda-nk-impano-ya

  • Perezida Kagame yatangaje ko umusaruro w'ingabo z'u Rwanda muri Cabo Delgado ugeze kuri 85% – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabibwiye umunyamakuru Steve Clemons wa Semafor mu nama yitabiriye yifashishije ikoranabuhanga, yateguwe n'ihuriro Global Security Forum ry'umutekano kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024.

    Ingabo z'u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zifasha iza Mozambique kwirukana abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa Ansar al-Sunnah mu turere bari barafashe, turimo Mocimboa da Praia na Palma, zicyura n'abaturage bari barahunze.

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko imikorere y'ubutumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye idatanga igisubizo mu bice bidatekanye. Yafatiye urugero ku bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yabajije ati 'Mu myaka irenga 20, byinshi byarashowe bibarirwa muri miliyari mirongo kandi urebye icyo bagezeho, ni zeru. Ikibazo kirakomeje nk'uko cyari kimeze mbere. Ese ni bwo buryo bwiza bwo kugera ku mahoro akenewe ahantu hatandukanye?'

    Kuri Mozambique, Perezida Kagame yagaragaje ko ibikorwa by'ingabo z'iki gihugu n'iz'u Rwanda byatanze umusaruro mwinshi mu gihe gito bimaze. Yabihaye amanota hagati ya 80 na 85%.

    Ati 'Mozambique yasabye u Rwanda gukorana na yo, kuyifasha kurwanya inyeshyamba zishamikiye ku idini muri Cabo Dalgado ikubye inshuro eshatu u Rwanda mu buso. Twagiyeyo kandi twakoze akazi neza. Aho twohereje ingabo muri Cabo Delgado, twakemuye ikibazo kuri 80 cyangwa 85% hamwe n'Abanya-Mozambique.'

    Perezida Kagame yasobanuye ko ingabo z'u Rwanda zakoresheje ubushobozi buke zari zifite ariko ko bwatanze umusaruro uruta uw'ubutumwa bwa Loni. Ati 'Kandi urebye ku kiguzi byatwaye, kiri hasi cyane ugereranyije n'icyo ibindi bikorwa byo kugarura amahoro byatwaye.'

    Mu gihe umusaruro w'ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda muri Mozambique ugarararira abakurikira abakurikirana umutekano wo muri Cabo Delgado kuva mu 2021 kugeza mu 2024, hari amahanga yagaragaje ko zidakwiye gushyigikirwa, bazishinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye na Leta ya RDC.

    Uretse kuba Leta y'u Rwanda yarateye utwatsi ibi birego, ikemeza ko bidafite ishingiro, Perezida Kagame yatangaje ko mu gihe ingabo z'u Rwanda ziri muri Cabo Delgado zitashyigikirwa, atari zo zaba ziri guhanwa, ahubwo ko Mozambique ari yo yaba iri guhanwa.

    Yagize ati 'Ibibazo bimwe na bimwe byibazwa kuri Mozambique, 'Murabizi ariko bari muri Congo'. Batekereza ko badashyigikiye ibi bikorwa u Rwanda ruri gutangamo umusanzu, baba bahana u Rwanda. Nyamara mu by'ukuri baba bari guhana Mozambique kuko ni ho ikibazo kiri. Ntabwo numva ishingiro ryabyo.'

    Mu bindi bice bya Cabo Delgado hari haroherejwe ingabo za bimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y'amajyepfo (SADC) ariko ubutumwa bwawo bwarangiye imburagihe muri Mata 2024. U Rwanda rwafashe icyemezo cyo koherezayo izindi kugira ngo zizibe icyuho.

    Muri Nzeri 2021 ubwo Perezida Kagame na mugenzi we uyobora Mozambique, Filipe Nyusi, bari basuye ingabo muri Cabo Delgado


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatangaje-ko-umusaruro-w-ingabo-z-u-rwanda-muri-cabo-delgado

  • Ndabura imikono 300 – Umuraperi Riderman! Wamuha ijwi rya we yimamaje kuba umudepite? #rwanda #RwOT

    Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yatigishije imbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko ashaka kwiyamamariza kuba umudepite, gusa nyuma yavuze ko yikiniraga.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko abura imikono 300 asaba abantu kuyuzuza ubundi akajya kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite.

    Ati “Ndabura imikono 300 gusa ngo mbashe kwiyamamariza kuba depite, ese mwamfasha kuyuzuza?” Gusa yahise yunga ati “Ndiganirira”

    Uyu muraperi yakomeje ubutumwa bwe abaza niba mu Rwanda umurasita (Rasta) yaba depite bigakunda.

    Ati “Ese mu Rwanda byashoboka ko umu Rasta aba depite uhagarariye urubyiruko?”

    Yunzemo ati “Ese ni ibiki mwifuza ko depite uhagarariye urubyiruko yavuganira urubyiruko? Ese aba depite bahagarariye urubyiruko mu myaka yashize, umusaruro wabo murawubona? Ni izihe mpinduka urubyiruko rwifuza mu nteko ishinga amategeko?'

    Ubutumwa bwe bukaba bwasamiwe hejuru cyane n’abakunzi be aho bamubwiye ko biteguye kumusinyira kandi bazanamutora.

    Riderman yatigishije imbuga nkoranyambaga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndabura-imikono-300-umuraperi-riderman-wamuha-ijwi-rya-we-yimamaje-kuba-umudepite

  • Ku mugoroba imodoka ya Bralirwa yakoze impanuka ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, mu Karere ka Musanze habereye impanuka ikomeye yakozwe n'imodoka yari itwaye ibinyobwa.

    Iyi mpanuka yabereye muri aka karere ka Musanze ugisohoka mu mugi waho. Byinshi mu binyobwa yari itwaye byangiritse ndetse nayo ubwayo irangirika.

    Source : https://yegob.rw/ku-mugoroba-imodoka-ya-bralirwa-yakoze-impanuka-ikomeye/

  • Riderman yaba agiye kwiyamamariza kuba Depite… – #rwanda #RwOT

    Ibitekerezo bya benshi ku butumwa bwa Riderman, bigaruka ku kuba igihe kigeze ko mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda habonekamo umuntu uhagarariye ubuhanzi.

    Ubuhanzi buherutse guhabwa aho bubarizwa muri Minisiteri y’Urubyiruko, ihita yitwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, bikaba byashimishije benshi by’umwihariko abahanzi n’abanyamuziki.

    Bamwe mu banyamuziki babona ko bidahagije, bakaba basaba ko hajya hatorwa Umudepite ubahagarariye mu Nteko, akajya yunganirana n'uw’ushinzwe urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi mu kugena ibigenewe ibi bisata byombi.

    Iyi ngingo ntabwo iri kure y'ibyo Riderman yakomojeho mu butumwa bwarikoroje ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaje ko hari inyunganizi ikenewe. Yatangiye atera amashyengo avuga ko yiteguye kwiyamamariza kuba Depite.

    Ati: 'Ibisumizi ndabura imikono 300 gusa ngo mbashe kwiyamamariza kuba Depite. Ese mwamfasha kuyuzuza?' Icyakora, yongeyeho ko yaganiraga.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye na inyaRwanda ubwo yabazwaga niba koko ari ukuri agiye kwiyamamariza kuba Depite, Riderman yasubije ati: 'Nabyanditse niganirira pe.'

    Uyu mugabo ariko ibyo yanditse byahagurukije amarangamutima y’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, bakaba bamugaragarije ko biteguye kumushyigikira abaye yumva abishaka kuba Depite.

    Muri abo harimo Murungi Sabin nyiri Isimbi Tv ikorera kuri Youtube, Luckman Nzeyimana wa Televiziyo Rwanda, Patycope, Junior Rumaga na Fatakumavuta, bose bakaba bamugararije ko bo n'imiryango yabo biteguye kumushyigikira.

    Riderman yatanze umukoro ku rubyiruko wo kurebera hamwe umusaruro w'Umudepite uruhagarariye mu Nteko Ishingamategeko niba yaragize uruhare mu iterambere ryabo.

    Mu bibazo yagarutseho kandi hari ukwibaza ibishingirwaho niba umuntu ufite ibisage yakakirwa ngo abe yaruhagararira.

    Ibyo Riderman yabajije birimo:

    Ese mu Rwanda byashoboka ko umu Rasta aba depite uhagarariye urubyiruko?

    Ese ni ibiki mwifuza ko depite uhagarariye urubyiruko yavuganira urubyiruko?

    Ese aba depite bahagarariye urubyiruko mu myaka yashize, umusaruro wabo murawubona ?

    Ni izihe mpinduka urubyiruko rwifuza mu nteko ishinga amategeko?

    Riderman ugiye kuzuza imyaka 20 mu muziki, yibukije abatanga ibitekerezo kuba imfura birinda amagambo asesereza ati: 'Ndabasabye mu bisubizo, twirinde amagambo arimo ikinyabupfura gike n’imvugo zisesereza.'

    Kuwa 15 Nyakanga 2024 ni bwo mu Rwanda hazaba amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu muri Manda y’imyaka itanu. Mu matora aheruka ya 2018, abatorewe guhagararira Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ni Imaniriho Clarisse na Kamanzi Ernest waje kwegura kuri izi nshingano mu 2022 akavuga ko ari ku mpamvu ze bwite.

    Nubwo Urubyiruko ruhagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, si ko bimeze ku bahanzi. Ni mu gihe hari abatangaje ko abahanzi baramutse bahagarariwe, muzika nyarwanda yabyungukiramo. Mu bahanitse ijwi kuri iyi ngingo harimo Alex Muyoboke na Safi Madina. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatanze umucyo kuri iyi ngingo.

    Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Perezida wa Komisiyo y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa, yavuze ko buri munyarwanda wese yemerewe kwiyamamaza ku mwanya ashaka mu gihe yujuje ibisabwa.

    Avuga ko ntawe ukwiriye guhatanira kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ‘kubera ko gusa ari umuhanzi. Ati “Yajyamo kubera ko yujuje ibisabwa, yajyamo kubera ko hari abamushyigikiye, kubera ko hari icyo azageza Abanyarwanda.”

    Yavuze ko abahanzi badahejwe mu guhatanira kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ariko kandi bagomba kubikorera. Ati “Ntibahejwe! Ariko kandi bagomba kubikorera.”

    Umuhanzi atowe mu nteko yafasha iki abari mu Nganda Ndangamuco mu Rwanda?

    Alex Muyoboke warebereye inyungu abahanzi nyarwanda bakomeye, avuga ko igihe abahanzi bagira ubahagararira mu Nteko 'yatuvugira'. Ati 'Ntabwo ari ugukemura ibibazo byose. Yatuvugira. Twaba tubonye umuyobozi w'ibibazo dufite. Kuko bazabimenya ari benshi.'

    Yavuze ko mu busanzwe umudepite mu Nteko aba ahagarariye abaturage, bityo n'uwo muntu watorwa yaba ahagarariye abahanzi, akajya avuga ibibazo bafite. Avuga ko igihe bidakunze ko hatorwa uhagarariye abahanzi mu Nteko, hakenewe 'urwego rukomeye rushyizweho na Leta rureberera uruganda ndangamuco'.

    Avuga ko atari Minisiteri gusa ikwiye guhabwa izi nshingano, kuko abahanzi basiragizwa iyo bashaka kugira icyo bakora. Ati 'Dukeneye umuntu utwumva mu byo dukora. Dukeneye 'support' iva muri Leta ishyiraho umurongo ngenderwaho w'uru ruganda kugira ngo rukomere nk'izindi zose uko zimeze.'

    Muyoboke avuga ko mu gihe u Rwanda rukiri mu nzira y'amajyambere, inzego nyinshi ziyubaka, bityo Inganda Ndangamuco zikwiye kubakwa ntizisigazwe inyuma. Yavuze ko kimwe mu bintu byasigaye inyuma ari inganda ndangamuco mu Rwanda. 

    Ati 'Uru ruganda ruracyari inyuma. Kubera y'uko ntidufite uwo tubwira. Hagiyeho inzego zishinzwe abahanzi ariko zikora iki? Zifasha iki? Umuhanzi niba atumiwe ngo ajye kuririmbira ba runaka ugasanga yabuze Visa, nta n'ahandi byanabaye uretse mu Rwanda biba.'

    Muyoboke avuga ko nta muntu Minisiteri yakiye Visa ngo abure uko agenda 'ariko umuhanzi arirwariza'.

    Riderman yasabye abakunzi be kureba koko niba Umudepite uhagarariye urubyiruko yaratanze umusaruro mu myaka yatambutseNubwo Riderman yavuze ko byari ukuganira aramutse yiyamamaje byagora kubona umuhiga

    Benshi bagaragarije Riderman ko aramutse yiyamamaje bamutora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143188/riderman-yaba-agiye-kwiyamamariza-kuba-depite-143188.html

  • Abakozi ba Access Bank bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibyo byagarutsweho ku wa 18 Gicurasi 2024 nyuma yo kunamira Abatutsi bishwe bazira uko bavutse bashyiguwe mu Rwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera.

    Umwanankabandi Mathilde warokokeye i Ntarama nyuma yo kugerageza kwicwa n'uwo baririmbanaga muri korari yagaragaje ko abicanyi batatinye n'inzu z'Imana ahubwo ko abahahungiye bizeye amakiriro bagiye bahicirwa.

    Yagaragaje ko yarokotse nyuma yo gukubitwa igiti kirimo umusumari mu mutwe n'uwo baririmbana akanamutera icumu ku matako bagatekereza ko yashizemo umwuka kuko yahise yikubita hasi ariko akaza kurokokera mu mirambo y'abiciwe muri Kiliziya ya Ntarama.

    Umwanankabandi kandi yagaragaje ko uretse mu 1994, mu Karere ka Bugesera Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mbere kuko ari ho Abatutsi bajyanywe kujugunywa ngo bazicwe na Tsetse cyangwa ubuzima bubi.

    Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo, yagaragaje ko Kwibuka byongera gutanga ishusho nyakuri y'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko yateguwe.

    Yakomeje agira ati 'Imyaka 30 irashize ihagaritswe, iyo twibuka ibyabaye muri 1994 tugenda tubona mu byukuri ibyabaye. Byari igihe abaturanyi bishe bagenzi babo, imiryango iricana ku buryo abarenga miliyoni bishwe barenganywa.'

    Yasabye ko mu gihe bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, bakimakaza amahoro, gushyira imbere indangagaciro za kimuntu no gukorera hamwe.

    Ati 'Nka Banki ikorera abaturage tugomba guhora turi umwe tukarwanya urwango urwo ari rwo rwose, tugomba kwigisha urubyiruko dukorana ingaruka z'urwango. Mureke twese duharanire kongera kubaka igihugu cyacu aho buri ntambwe itewe mu iterambere yose izajya izirikanwa.'

    Ku rundi ruhande umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Access Bank Rwanda Plc, Gasatura yatanze ubutumwa bw'ihumure ku bafite ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y'imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi irangira.

    Ubuyobozi bwa Access Bank Rwanda Plc bwagaragaje ko bwahisemo guteranira hamwe mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu guharanira ko abato bamenya ayo mateka.

    Ubusanzwe kwibuka ni uguha icyubahiro abishwe urw'agashinyaguro muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikajyana no gusobanukirwa neza amateka y'ibyabaye ari nabyo bitanga imbaraga zo gukomeza kubaho no kuyasigasira ku bayirokotse.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-access-bank-bibutse-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Icyayi cyinjirije u Rwanda arenga milyari 139 Frw mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'icyayi, wabaye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, NAEB yatangaje ko iki gihingwa cyinjirije u Rwanda agatubutse isaba abari muri uyu mwuga kongera imbaraga n'ubwiza bw'ibyo bakora.

    Ni umusaruro wiyongereye kuko wavuye kuri Metric Tons 35 404 742 muri 2021-2022 byinjije miliyoni 103.4 $ ukagera kuri toni 39 wavuyemo arenga miliyoni 107,7 $.

    Umuyobozi Mukuru ushinze ibikorwa muri NAEB, Sandrine Urujeni, yavuze ko bishimira ko kongera umusaruro woherezwa mu mahanga byanatumye ubukungu bwiyongera.

    Yagize ati “Iyo urebye urugendo rwakozwe muri iyi myaka 30 u Rwanda rwongeye kwiyubaka n'ubuhinzi bw'icyayi bwateye imbere, amadevize nayo yariyongereye kuko amafaranga aturuka mu buhinzi nayo yazamutse. Tuzakomeza gushyigikira iri terambere.”

    N'ubwo hishimirwa iterambere urwego rw'ubuhinzi bw'icyayi bugezeho harimo ko kuri ubu bukorwamo n'abarenga ibihumbi 51, n'inganda zigera kuri 19 mu Gihugu, Urujeni yashishikarije abahinzi b'icyayi ko batagarukira ku gihinga gusa ahubwo bagomba no kukinywa.

    Ati “Abahinzi ni mwe mugira uruhare runini mu guteza imbere icyayi cy'u Rwanda. Murasabwa kongera imbaraga mu kongera ubwiza n'ubwinshi bwacyo, ariko ntimuhere mu kugihinga gusa no kukitaho ahubwo mugere no ku rwego rwo kukinywa kugira ngo umumaro wacyo namwe ubagereho.”

    Bamwe mu bakora mu mirima y'icyayi n'abayifite, bavuga ko uyu mwuga wabakuye mu bukene bakaba bahembwa buri kwezi nyamara mbere byari ibyabafite akazi ka leta n'abandi bake bikorera.

    Hatangimbabazi Vincent ni umwe muri bo, yagize ati “Njye natangiye guhinga icyayi mu 2007 ariko ubu bimaze kunteza imbere kuko sinabura umuceri mu rugo n'ibindi biribwa, nishyura Mutuelle, ndizigamira ndetse n'abana banjye ndabishyurira kuko buri kwezi mbona amafaranga yanjye antunga.”

    Zirimwabagabo Jean Bosco na we yagize ati “Ubundi mbere umusore w'ino yajyaga gushakira ubuzima iyo za Kigali na Musanze ariko ubu murabona imirimo irahari muri iyi zahabu yacu y'icyayi. Nteganya kongera ubuso mpingaho ku buryo buri kwezi nzajya ninjiza ibihumbi birenga 700 kuko mbona 300 gusa.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abahinzi b'icyayi gukomeza gukora neza ibyo bakora by'umwihariko bakongera ingano y'icyayi kugira ngo bahaze isoko kuko kubera ubwiza bwacyo gikenewe cyane.

    Yagize ati “Ubwo turi kwishimira umusaruro wabonetse muri uyu mwaka, mureke n'umwaka utaha tuzabe twishimira ko ibiro nibiboneka ku giti byiyongeye kuko isoko rirahari rihagije dukomeze tugire umuhinzi uteye imbere.”

    Umunsi Mpuzamahanga w'icyayi wizihirijwe mu Karere ka Rubavu mu Ruganda rw'Icyayi rwa Pfunda, wizihijwe ku nshuro ya kabiri mu Rwanda uyu mwaka ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Icyayi cy'u Rwanda, Isoko y'ubukungu' biri no mu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga Nyafurika y'icyayi izabera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.

    Mu 1952 nibwo ubuhinzi bw'icyayi bwatangiye mu Rwanda, ubu ababukora bagera ku 51,196, aho abarenga bakaba babarirwa muri koperative 21 ziyongeraho amahuriro abiri afasha abahinzi b'icyayi.

    Habayeho gusogongera ku cyayi gitunganyirizwa mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru ushinze ibikorwa muri NAEB, Sandrine Urujeni, avuga ko bishimira ko kongera umusaruro woherezwa mu mahanga byanatumye ubukungu bwiyongera

    Abahinzi b’icyayi basabwe kongera ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro

    Abahinzi b’icyayi bacinye akadiho bari kumwe n’abayobozi bishimira umusaruro mwiza babonye

    Abitabiriye uyu munsi basogongejwe ku cyayi cy’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyayi-cyinjirije-u-rwanda-arenga-milyari-139-5-frw-mu-2023