Blog

  • Imyitwarire ikwiriye kuranga Amerika mu kibazo cya RDC mu mboni za Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu Nama ya Global Security Forum iri kubera i Doha muri Qatar, aho Perezida Kagame yayitabiriye akoresheje ikoranabuhanga, yavuze ko uburyo Amerika ikoresha mu gukemura ikibazo cya Congo budatanga umusaruro.

    Umukuru w'Igihugu yabajijwe uko atekereza Amerika ikwiriye kwitwara mu gukemura ikibazo cy'umutekano muke cya Congo, asobanura ko ikwiriye gutangirira mu kumva impamvu-muzi zitera ibibazo.

    Yavuze ko aramutse aganiriye n'Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga bwa Amerika, Antony Blinken, yamubwira ko hari byinshi igihugu cye gifite ubushobozi bwo gukora mu gukemura ikibazo cya Congo.

    Ati “Natangira mbabwira ko bakora byinshi cyane kurusha ibyo bakora, kuko mu by'ukuri nta kintu bari gukora. Gushyira hanze amatangazo anenga, bakanenga uruhande uru na ruriya, ntekereza ko byongera ikibazo, ntibigikemura. Icyo nicyo naheraho.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byose bigira impamvu muzi, akavuga ko bidakwiriye kuba Amerika ishaka gukemura iki kibazo ariko ntishake guhera ku mpamvu muzi.

    Ati “Kandi kuri buri kibazo, haba hari impamvu muzi zigitera. Icyo ukora gusa ni ukureba kuri izo mpamvu muzi n'ikibazo icyo ari cyo, noneho ugakorana n'impande ziri muri icyo kibazo mu gukemura ibikeneye gukemurwa, noneho ukagabanya za politiki, inyungu [zawe] zivamo n'ibindi.'

    Yavuze ko guca ibibazo hejuru atari byo bibikemura, asobanura ko mu gihe impamvu muzi z'ibibazo zidasuzumwe, ibyo bibazo bigumaho. Yongeyeho ko ubushobozi bwo gukemura ibi bibazo buhari, mu gihe ubushake bwaba buhari.

    Ati “Bimwe muri ibi bibazo ntabwo bigenda gutyo gusa kereka ukoze icyo ugomba gukora gikemura ikibazo. Ntabwo bisaba ubushobozi budasanzwe mu gutekereza, ibyo dufite byadufasha ibibazo nk'ibi.”

    Perezida Kagame yanagarutse ku ntambara ikomeje guhuza Amerika n'u Bushinwa mu nzego zitandukanye, avuga ko Afurika idakwiriye gufatirwamo hagati aho.

    Perezida Kagame yavuze ko Amerika ikwiriye kumva impamvu-muzi zitera ibibazo muri Congo, ikaba ari ho ihera ishaka ibisubizo niba koko ifite intego yo gukemura ikibazo kiri mu Burasizuba bwa Congo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-uburyo-amerika-ikwiriye-kwitwara-mu-gukemura-ikibazo

  • Rutahizamu w’umunya Nigeria, Ani Elijah yakuwe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Umunya-Nigeria, Ani Elijah wagaragaye yitabiriye umwiherero w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yaje kuwuvamo igitaraganya kugira ngo iby'ibyangombwa bye bibanze biboneke.

    Uyu mukinnyi ntiyari yatangajwe ku rutonde rw'abahamagawe n'Umutoza Frank Spittler Torsten, ariko ku giti cye abwirwa ko azitabira umwiherero.

    Ani Elijah w'imyaka 24 yatsinze ibitego 15 muri PNL mu mwaka w'imikino we wa mbere hano mu Rwanda.

    Arifuzwa n'amakipe menshi akomeye arangajwe imbere na APR FC nk'uko amakuru y'abamwengereye abihamya.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wumunya-nigeria-ani-elijah-yakuwe-mu-mwiherero-wikipe-yigihugu-amavubi/

  • Adekunle Gold azafungura urubyiniro, The Ben… – #rwanda #RwOT

    Adekunle Gold wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Okay' imaze imyaka itatu isohotse, ni we muhanzi mukuru mu bazaririmba mu bitaramo bizaherekeza iyi mikino ya Basketball irebwa n'umubare munini, ahanini biturutse mu kuba ihuza amakipe y'ibihugu bitandukanye.

    Yifashishije konti ye ya Instagram akurikirwaho n'abantu barenga Miliyoni 9.8, Adekunle yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo kizafungura umukino wa mbere muri BAL, uzaba ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024.

    Uyu mugabo unamwibuke mu ndirimbo zirimo 'It Is What It Is'. Yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki gutangira kugura amatike hakiri kare, kugira ngo batazacikwa n'iki gitaramo cyihariye cyane cyane ku bakunda umukino wa Basketball.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, BAL yatangaje ko Adekunle Gold wo muri Nigeria azahurira ku rubyiniro n'abahanzi bo mu Rwanda barimo The Ben, Juno Kizigenza, Alyn Sano, Chris Eazy n'abandi.

    Ni imikino bavuga ko izajya itangira guhera saa munani z'amanywa kugeza saa tatu n'igice z'ijoro mu minsi isanzwe. Ni mu gihe muri 'Weekend' iyi mikino izajya itangira saa cyenda z'amanywa kugezwa saa 10:30 z'ijoro.  

    Izaherekezwa kandi n'ibikorwa by'imyidagaduro, birimo nko gufata amafoto n'abantu banyuranye, umuziki uzacurangwa n’aba Dj banyuranye barimo Dj Loft na Dj Kim.

    Mu gihe cy'akaruhuko k'iyi mikino, hazajya haririmba abahanzi, ababyinnyi batarame, abakaraza bavuze ingoma n'ibindi. Ndetse, biteganyijwe ko abarimo Dj Sonia, Hottempah Collective na Dj Fully Focus wo muri Kenya bazasusurutsa abantu.

    Ubuyobozi bw'Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) bwavuze ko guhera ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, iyi mikino izaherekezwa n'ibitaramo by'abahanzi, aho bamwe bazajya baririmba mu gihe cy'ikiruhuko hagati mu mukino cyangwa se nyuma y'umukino urangiye.

    Mu gufungura iyi mikino (Opening Ceremony), Juno Kizigenza azaririmba mu karuhuko k'umukino wa mbere, Adekunle Gold aririmbe mu kiruhuko cy'umukino wa kabiri, bazakorerwa mu ngata n'ababyinnyi ari nabo bazasoza umunsi wa mbere w'iriya mikino uzaba ku wa 24 Gicurasi 2024.

    Ku munsi wa kabiri w'imikino, ni ukuvuga ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024, umuhanzikazi Bwiza azaririmba mu kiruhuko cy'umukino wa mbere 'Halftime', yunganirwe na Kenny Sol wo muri 1:55 AM uzaririmba muri 'Halftime' y'umukino wa kabiri, bisozwe n'ababyinnyi.

    Ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, umuhanzikazi Alyn Sano azaririmba muri 'Halftime' y'umukino wa mbere, naho Chriss Eazy azaririmba muri 'Halftime' y'umukino wa kabiri, bisozwe n'imbyino zinyuranye z'ababyinnyi.

    Ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, Ababyinnyi bazasusurutsa abitabiriye kureba umukino wa mbere, naho umuraperi Ish Kevin azataramira abazaba barebye umukino wa Kabiri binyuze muri 'Halftime'.

    Ku wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, Kivumbi King azaririmba muri 'Halftime' y'umukino wa mbere, yunganirwe na Kevin Kade uzaririmba muri 'Halftime' y'umukino wa kabiri.

    Ku wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, umuhanzikazi Ariel Wayz azataramira abakunzi be n'abandi binyuze muri 'Halftime' y'umukino wa mbere, akurikiwe n'ababyinnyi.

    Ku wa Kane tariki 1 Kamena 2024, ari na bwo hazaba umukino wa nyuma, abitabiriye bazasusurutswa na The Ben ndetse n'Itorero ry'Igihugu ‘Urukerereza’.

    Adekunle Gold yaherukaga i Kigali, ku wa 5 Ugushyingo 2021 mu gitaramo cyiswe 'Movember Fest' cyateguwe na kompanyi RG Consult.inc isanzwe itegura ibitaramo, cyari cyatewe inkunga na Mutzig.

    Adekunle Gold yabonye izuba tariki 28 Mutarama 1987, avukira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria mu rugo rw'abanyamafaranga. Ni umwanditsi w'indirimbo, umuhimbyi akaba n'umuhanga mu bizwi nka 'graphic design.

    Izina rye ryagize ububakana mu muziki wo muri Nigeria, kuva mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo 'Sade' asubiramo indirimbo 'Story of My Life' y'itsinda One Direction.

    Tariki 5 Gicurasi 2015, uyu muhanzi yatangaje ko yasinye amasezerano n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzik YBNL, ahita asohora indirimbo ye yise 'Orente'.

    Yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya City People Entertainment Awards, mu cyiciro cy'umuhanzi utanga icyizere cy'umwaka.

    Mu 2016 atangaza ko Album ye nshya yayise 'Gold' iriho indirimbo 16 zakozweho n'abarimo Pheelz, Masterkraft, B Banks, Sleekamo, Oscar n'abandi.

    Muri Mutarama 2019, Adekunle yakoze ubukwe n'umuhanzikazi Simi uzwi mu ndirimbo nka 'Joromi'. Uyu muhanzikazi yanataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, icyo gihe yari kumwe na Patoranking.

    Aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye. Ndetse muri Gicurasi 2020, bibarutse imfura yabo bise Adejare Kosoko Deja.

    Uyu muhanzi mu 2016 yasohoye Album yise 'Gold', mu 2018 asohora Album yise 'About 30' naho mu 2020 yasohoye Album yise 'Afro Pop Vol'.

    Kuva mu 2014 atangiriye umuziki ku ndirimbo 'Sade', amaze gusohora indirimbo nyinshi kandi mu bihe bitandukanye, kugera kuri 'High' aherutse gukorana na Davido.  

    Amakipe umunani yabonye ticket y'iyi mikino ya BAL – ihuza amakipe yabaye aya mbere muri Basketball muri Africa – iterwa inkunga na NBA:

    1.Al Ahly (Libya)

    2.Al Ahly (Misiri)

    3.AS Douanes (Senegal)

    4.Cape Town Tigers (Africa y'Epfo)

    5.Fus de Rabbat (Maroc)

    6.Petro de Luanda (Angola)

    7.Rivers Hoopers (Nigeria)

    8.US Monastir (Tunisia)

     

    Adekunle Gold agiye kongera gutaramira i Kigali binyuze Irushanwa rihuza amakipe ahagaze neza muri Basketball ya Afurika, Basketball Africa League (BAL)


    The Ben azaririmba mu gitaramo kizaherekeza imikino ya BAL izabera muri BK Arena kuva tariki 24 Gicurasi 2024 


    Adekunle Gold azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bo mu Rwanda

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SINNER'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143176/adekunle-gold-azafungura-urubyiniro-the-ben-asoze-uko-abahanzi-bazakurikirana-baririmba-mu-143176.html

  • Akamaro gatangaje ka Sea cucumber ku buzima bwa muntu : Indwara nyinshi yakurinda n’ibyo yagukiza #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tugiye kuvuga ku nyunganiramirire yitwa SEA CUCUMBER(COCOMBRE DE MER),nk’uko amazina yayo abigaragaza,ni cocombre yo mu nyanja, impamvu y’iryo zina ni uko ari ikinyabuzima kiba mu Nyanja gifite ishusho imeze neza n’iya cocombre dusanzwe tuzi ihingwa kandi ikoreshwa n’abatari bake.

    Sea cucumber ikungahaye kuri Vitamine A,Vitamine B1(thiamine),Vitamine B2(riboflavin),Vitamine B3(niacin),ndetse no ku myunyungugu nka calcium,magnesium,iron na zinc

    Akamaro ka sea cucumber :-ubushakashatsi bwerekenye ko sea cucucmber ifite akamaro kenshi ku buzima bwiza bw’umutima kuko igabanya ibinure(cholesterol) kandi ikagabanya n’umuvuduko ukabije w’amaraso(blood pressure)

    — Igabanya ingaruka zo kurwara umwijima
    — Igabanya ingaruka zo kurwara Cancer
    — Ifasha ku burwayi bw’igifu
    — Ifasha mu kugira uruhu rwiza
    — Ifasha ibikomere byo ku mubiri gukira vuba(wounds)
    — Ifasha mu igogorwa ry’ibiryo.
    — Irwanya impatwe.

    Mu buryo bwo kuborohereza rero tubafitiye Sea cucumber itunganyije mu buryo bwa Jelly ku buryo byoroshye kuyinywa.Niba ufite ubwo burwayi watugana tukagufasha mu kubona inyunganiramirire z’umwimerere,nawe utarwaye ushobora kuzifata mu buryo bwo kwirinda(prevention),waduhamagara kuri Telefone igendanwa ya 0788572653,cg se ukatwandikira kuri WhatsApp.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Akamaro-gatangaje-ka-Sea-cucumber-ku-buzima-bwa-muntu-Indwara-nyinshi-yakurinda-n-ibyo-yagukiza

  • Ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore hafatiwe umugore ahetse igipupe mu mugongo abeshya ko ari umwana yaje gukingiza nyamara agenzwa no gucucura abaturage – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore haravugwa inkuru y'umugore wafashwe ahetse igipupe mu mugongo abeshya ko ari umwana yaje gukingiza, Nyamara ari ukugirango yibe abaturage.

    Hari mu gitondo cyo Kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore hafatiwe uyu mugore ahetse igipupe abeshya ko ari umwana yaje gukingiza, abyitwaza kugira ngo yibe telefone za bazagenzi be bazaga gukingiza.

    Umudamu wamuvumbuye, nuko yari amaze iminsi ahamubona ahetse igisa nk'umwana, yarengejeho igitenge, gusa ariko bagera imbere ya muganga uwo uhetse igipupe agahita agenda atahageze.

    Gusa buri munsi uko bazaga gukingiza, haburaga telefone, bajya gusaka abahari bakabura wa mudamu w'igipupe.

    Kuri uyu wa Mbere rero baramuketse, maze umwe mu babyeyi yacunze uwo mubyeyi atamureba, maze akora ku mwana, ngo arebe ko ungana, atungurwa no kubona ari igipupe aba ahetse.

    Ababyeyi bahise bamutangatanga, maze bamubaza ikimugenza, avuga ko aba aje kwiba telephone, yaje no kwemera ko hari izo yibye, ndetse yemera kwishyura iyumwe mu babyeyi yari aherutse kwiba, amuha ibihumbi 100Frw.

    Ubuyobozi bw'ibitaro bwafashe uyu mubyeyi maze buramuganiriza, bamushyikiriza RIB, ubu hakaba hari gukorwa iperereza.

     

    Source : https://yegob.rw/ku-kigo-nderabuzima-cya-kabarore-hafatiwe-umugore-ahetse-igipupe-mu-mugongo-abeshya-ko-ari-umwana-yaje-gukingiza-nyamara-agenzwa-no-gucucura-abaturage/

  • Abasabye inyemezabwishyu za EBM bagiye guhabwa ishimwe rya miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    RRA igaragaza ko mu gihugu hose habarurwa imashini za EBM zisaga ibihumbi 120. Ni mu gihe mu 2013, zari 1000.

    Komiseri Wungirije muri RRA ushinzwe Ubugenzuzi bw'Imisoro, Mbera Emmy yabwiye RBA ko umubare w'abasaba inyemezabwishyu za EBM wagiye wiyongera uko imyaka ishira bitewe n'ubukangurambaga bugenda bukorwa.

    Ati 'Iyo urebye muri Werurwe muri uyu mwaka wa 2024 inyemezabuguzi zatswe ugereranyije n'andi mezi yose yabanje, hiyongereyeho ibihumbi 800 bya fagitire, urebye ukwezi kwa Mata nabwo hiyongereyeho nk'inyemezabuguzi ibihumbi 700 ugereranyije n'andi mezi.'

    Muri Gashyantare mu 2024 nibwo Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro cyatangaje ko abaguzi bibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM bazajya bahabwa 10% by'umusoro wa TVA wishyuwe, mu gihe abazajya batungira agatoki iki kigo abantu banyereza uyu musoro bazajya bahabwa 50% by'amafaranga y'ibihano uwo muntu agomba kwishyura.

    Aya mafaranga yose azajya ahabwa abayagombwa nyuma y'amezi atatu. Ashyirwe kuri konti zabugenewe zizafungurwa.

    Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Pascal Ruganintwali, yavuze ko iyi gahunda y'ishimwe ku baka fagitire ya EBM yashyizweho kuko bigaragara ko abacuruzi batarakangukirwa no kuyitanga.

    Ati 'Abasora benshi gutanga fagitire ya EBM birabavuna bigatuma n'umusoro utinjira uko bikwiriye, niyo mpamvu twavuze ngo reka turebe noneho n'uburyo twareba icyatuma abaguzi nabo basaba fagitire ya EBM, kugira ngo biduhe inshingano yo gufasha leta gukusanya umusoro uko bikwiriye. Twaravuze ngo uyisabye agomba guhabwa ishimwe, niba uguze nk'ibintu bya miliyoni 5Frw, wishyura umusoro wa TVA wa 18%, ungana n'ibihumbi 900Frw, ubwo kuri ibyo bihumbi 900Frw uzajya ubonaho 10%.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasabye-inyemezabwishyu-za-ebm-bagiye-guhabwa-ishimwe-rya-miliyoni-100-frw

  • Karongi: Abana bitabira ingo mbonezamikurire bageze ku bihumbi 39 – #rwanda #RwOT

    Amarerero ni gahunda yatangijwe n'ababyeyi bakoraga muri VUP nyuma yo kubona ko kubangikanya aka kazi no kurera bituma bica akazi n'abana ntibarerwe neza.

    Icyo gihe aba babyeyi bafashe umwanzuro wo kujya bafata abana bose bakarerwa n'umubyeyi umwe, abandi bagakomeza akazi. Ibi byatumye umusaruro wiyongera haba ku ruhande rw'abana no ku ruhande rw'ababyeyi bituma iyi gahunda igenda yaguka igera no ku babyeyi badakora muri VUP.

    Intego ya guverinoma y'u Rwanda ni uko buri mudugudu ukwiye kugira nibura amarerero atatu mu rwego rwo gufasha abana kugira ubuzima bwiza no korohereza ababyeyi gukora akazi kabo.

    Aho amarerero akora neza usanga abana bafite isuku n'ubuzima bwiza kuko ababyeyi babo bazinduka babakarabya bakabasiga mu ngo zatoranyijwe, aho bahererwa indyo yuzuye, inyigisho n'imikino bikangura ubwonko bwabo.

    Mujawamariya Rugénie wo mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi afite umwana w'umukobwa w'imyaka ibiri mu irerero Inyange riherereye mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Cyanya yabwiye IGIHE ko yamujyanaga mu murima, yakubita isuka agahita arira akirirwa yicaye mu murima abandi bari gukora.

    Ati 'Mbere namuhaga ibiryo akabyanga ariko asigaye arya yaranashabutse. Ndamuzana nkamusiga mu irerero, nkajya gukora nkabona umubyizi. isaha zagera nkaza kumucyura.'

    Mukeshimana Collette, nyiri urugo irerero Inyange rikoreramo avuga ko abana baza batinya abona umuntu akarira, ariko ngo bitewe n'inyigisho bahabwa zibakangura ubwoko nyuma y'icyumweru kimwe umwana aba amaze gutinyuka.

    Ati 'Tubona ari inyungu n'iterambere ku gihugu cyacu kuko amarerero arinda abana igwingira agatuma banakurana ubuzima bwiza'.

    Munyaneza Mathias ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Karongi avuga ko amarerero afasha abana gukura neza kuko mu ngo mbonezamikurire baba bacungiwe umutekano, bagahabwa indyo yuzuye n'ubwonko bwabo bugakangurwa.

    Ati 'Ibi bituma abana bakura neza, bakagira ubuzima bwiza cyane ko ari nabo gihugu cy'ejo'.

    Mu Karere ka Karongi habarurwa abana barenga ibihumbi 39 bari muri gahunda y'ingo mbonezamikurire barimo abari mu marerero n'abari mu bigo mbonezamikurire.

    Ababyeyi bafite abana mu marerero bavuga ko bituma bakora imirimo yabo batuje kandi n’abana bakagira ubuzima bwiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abana-bitabira-ingo-mbonezamikurire-bageze-ku-bihumbi-39

  • Hatangijwe umushinga w'asaga miliyari 23 Frw wo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga wamurikiwe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024. Watewe inkunga n'Ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga yo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere (CIF), mu mushinga wacyo wishwe 'Forest Investment Program.

    Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc, yatangaje ko uwo mushinga mu ntangiro uzakoresha ingengo y'imari ya miliyoni 18$, ariko ko biteganyijwe ko uzarangira hakoreshejwe miliyoni 30$ (asaga miliyari 38 Frw).

    Ati ''Ni umushinga uzakorerwa mu Ntara y'Amajyepfo ndetse n'Akarere ka Gakenke. […] Uvuye Gakenke werekeza mu Ntara y'Amajyepfo, hakeneye imbaraga nyishi mu gutera amashyamba, mu kubungabunga ibidukikije, ndetse no gusubiranya aho ubutaka byagiye bwangirika.''

    ''Muri uko gusubiranya ahangiritse tuzajya dukora ubuhinzi, ariko ubuhinzi bugendanye n'ibihe turimo […] uyu mushinga mu ntangiriro zawo uzatwara miliyoni 18$, ariko uko tuzagenda twongera bizagera kuri miliyoni 30$.''

    Mu bindi bizakorwa muri uyu mushinga kandi harimo gukora imirwanyasuri, gukora amaterasi y'indinganire, gutera ibiti bivangwa n'imyaka ndetse no gutera iby'imbuto, guha abaturage amashyiga ya rondereza agezweho hirindwa itemwa ry'amashyamba ndetse n'ibindi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Rusiribana Jean Marie, yavuze ko kuba uyu mushinga uzagera no muri ako karere bizagira uruhare mu kukabungabungamo ibidukikije hatanasigaye iterambere ry'abagatuye, kuko hari abazahabwa akazi muri uwo mushinga.

    Ati ''Bizatuma abaturage babona akazi, kuko mwabonye ko uyu mushinga uzakorerwa mu turere tw'icyaro cyane, aho abaturage bari bakaba bashobora no kubona imirimo muri uyu mushinga.''

    Vivian Chinyolo wahagarariye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yanyujijwemo iyi nkunga, mu ijambo rye yavuze ko iyi banki yifatanyije n'u Rwanda muri uyu mushinga, mu gushyigikira gahunda yo kubungabunga ibidukikije hanimakazwa iterambere rya Afurika muri rusange, kuko ibizawukorwamo ari cyo bigamije.

    Mu bitabiriye iki gikorwa harimo n’abahagarariye ibigo mpuzamahanga, ngo bumve iby’uyu mushinga nyuma nabyo bizawutere inkunga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-umushinga-w-asaga-miliyari-23-frw-wo-kubungabunga-ibidukikije-mu

  • Yatunguwe n’abarimo The Ben! Israel Mbonyi na… – #rwanda #RwOT

    Yabaye indirimbo ya mbere aba bombi bakoranye nyuma y'igihe buri umwe ari mu rugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Bombi bafashe amashusho y'iyi ndirimbo mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, bafatiye mu rusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro.

    Ni amashusho bafashe bihurirana n'itariki idasanzwe kuri Israel Mbonyi, kuko ari bwo yizihizaga isabukuru y'amavuko ye, dore ko yavutse tariki 20 Gicurasi 1992.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X [Twitter], Israel Mbonyi yashimye Imana ku bw'umunsi yavukiyeho. Ati 'Imana ihe umugisha umunsi navutse! Kuva nkivuka narakwiringiye Mwami, wankuye mu nda ya mama. Nzahora ngushima.'

    Yavuze ko mu gihe amaze abonye izuba ashima Imana ko yamugize icyambu. Ati 'Nabaye ikimenyetso kuri benshi, uri ubuhungiro bwanjye bukomeye. Umunwa wanjye wuzuye ibisingizo byawe, utangaza ubwiza bwawe umunsi wose.'

    Mu gihe bafataga amashusho y'iyi ndirimbo igaruka ku kuramya no gushima Imana, Mugisha Benjamin [The Ben] ari kumwe na Alex Muyoboke n'abandi batunguye Israel Mbonyi bamwifuriza isabukuru y'amavuko, no gukomera mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Ibaye indirimbo ya Gatatu itangajwe Israel Mbonyi ari gukorana n'undi muhanzi, mu gihe The Ben aherutse gutangaza ko yakoranye indirimbo ebyiri na Israel Mbonyi. The Ben yavuze ko izi ndirimbo zakorewe muri Country Records, kandi zizajya hanze mu minsi iri imbere.

    Adrien Misigaro yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yihariye kuri we na Israel Mbonyi kuko ari 'iya mbere twembi tugiye gukorana'. Ati 'Ni indirimbo idasanzwe kuri njye na Israel Mbonyi, twamaze gufata amashusho ndizera ko izasohoka mu minsi iri imbere.'

    Yavuze ko The Ben yabasanganiye ubwo bari mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo, mu rwego rwo gufasha Israel Mbonyi kwizihiza isabukuru ye y'amavuko.

    Adrien Misigaro amaze iminsi ari mu Rwanda mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa by'umuryango yashinze 'MHN', ndetse mu minsi ishize yasuye umuryango Sherrie Silver Foundation bafata amashusho y'indirimbo basubiyemo 'Niyo Ndirimbo' yakoranye na Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Israel Mbonyi akoranye iyi ndirimbo na Adrien Misigaro mu gihe aherutse gutangaza ko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira muri Uganda na Kenya. Aherutse gushyira hanze imbumbe y'indirimbo yasubiyemo yafatiye amashusho mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza 2023.

    Tariki 23 Kanama 2024 azataramira muri Uganda kuri Lugogo Cricket Oval. Amatike aragura amashiringi 15,000 ahasanzwe, 30,000 muri VIP, 3,000,000 muri VVIP (Ameza y’abantu 10) na 1,000,000 ku Meza y’abantu 5. 

    Kuwa 25 Kanama 2024 azataramira muri Kaminuza ya Mbarara naho muri Uganda. Amatike aragura amashiringi ya Uganda 20,000 ahasanzwe, 50,000 muri VIP, 1,000,000 muri VVIP (Ameza y’abantu 5). Amatike wayasanga kuri quicket.co.ug

    Adrien Misigaro yafashe amashusho y'indirimbo yakoranye 'bwa mbere' na Israel Mbonyi
    The Ben yatunguye Israel Mbonyi mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye amwifuriza isabukuru y'amavuko 

    Ku isabukuru ye, Israel Mbonyi yashimye Imana yamugize icyambu 


    Israel Mbonyi yashimye Imana yatumye aba ikimenyetso kuri benshi


    Israel Mbonyi yatangaje gahunda y’ibitaramo bibiri bikomeye azakorera i Kampala 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO' ADRIEN MISIGARO YASUBIYEMO AFATANYIJE NA SHERRIE SILVER FOUNDATION


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143160/yatunguwe-nabarimo-the-ben-israel-mbonyi-na-adrien-misigaro-bakoranye-bwa-mbere-indirimbo–143160.html

  • Ni Danger yaciye ibintu mu myaka yashize ya… – #rwanda #RwOT

    Mu 2014, Danny Vumbi yashyize hanze iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y'umusore ujya gusaba umugeni yitwaje abamusabira b'urungano ku buryo biba ingorabahizi kumvikana no kwa Sebukwe kubera imvugo zigezweho baba bakoresha.

    Kuri ubu iyi ndirimbo yamaze gusubirwamo biturutse ku gitekerezo cya Bwiza wayikunze akifuza ko yahuzwa n'imvugo zigezweho muri iki gihe nka imbogege, yahuzo, umu-Gee, kugigira, injuga, indege, icyangwe n'ibindi.

    Bwiza yavuze ko yatangiye umuziki arebera ku bahanzi barimo Danny Vumbi ndetse ko ari umwe mu bamubaye hafi mu rugendo rwe, haba mu bujyanama, kwandika indirimbo n'ibindi.

    Gusubiranamo nawe iyi ndirimbo nk'imwe mu zo yakunze byari ibintu bishimishije kuri we cyane ko iri mu ndirimbo za Danny Vumbi akunda.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza ishusho ye iyo uyivuze'. Ati 'Umuntu wese ukurikiranira hafi umuziki Nyarwanda abona isura ya Danny Vumbi. Ni indirimbo yabaye ikimenyabose imfungurira amayira mu ruhando rwa muzika.'

    Yavuze ko yahisemo kuyisubiramo ayikoranye na Bwiza, kubera ko ari 'umuhanzi uri kubyitwaramo neza'. Avuga ko mu gusubiramo iyi ndirimbo bakoresheje amagambo 'twita 'slingue' akoreshwa n'urubyiruko'. Ati 'Kandi Bwiza ni urubyiruko aracyari muto.”

    Uyu muhanzi asobanura ko iyi ndirimbo 'Ni Danger' yatumye amenyekana ku rwego rwiza, kandi yamuhaye akazi kuva yayishyira hanze 'kugeza ubu'. Ati 'Muri macye yampinduriye ubuzima.' 

    'Ni Danger' iri mu ndirimbo zamamaye mu buryo bukomeye kuva mu mpera za 2014 yajya hanze. Icyo gihe, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, ahanini biturutse mu kuba uyu muhanzi yarifashishijemo amagambo akoreshwa cyane n'urubyiruko.

    Unyujije amaso mu buryo amashusho yakozwemo, amagambo ayigize, aho yafatiwe n'ibindi byatumye iyi ndirimbo igarukwaho cyane kuva mu 2018 yajya hanze.

    'Ni Danger remix' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Prince Kiiiz, ni iya mbere Bwiza akoze muri uyu mwaka ndetse avuga ko ateganya gushyira hanze izindi muri ibi bihe by'impeshyi.

    Indirimbo ‘Ni Danger’ iri mu zigize Album ‘Kuri Twese’ ya Danny Vumbi. Iyi Album yagiye hanze mu 2015, igaragaraho indirimbo nka ‘Akateye’, ‘Murasa’, ‘Wabigenza ute?’ ,’Muramumenyere’, ‘Rya ku mafaranga’, ‘ célibataire’, ‘Baragowe’, ‘Ntawe nabibwira’, ‘Wumuhe wose’ ndetse na ‘Hanga umurimo’ yasubiyemo

    Intangiriro y'umuziki wa Danny Vumbi

    Danny Vumbi yatangiye umuziki mu 2004, icyo gihe yinjiye anashinga itsinda rya The Brothers yabarizwagamo na bagenzi be.

    Yibuka ko igitaramo cya mbere bakoze bahembwe ibihumbi 20 Frw. Kandi avuga ko mu 2009 ubwo bakoraga indirimbo ‘Bya bihe’ byabaye nk’intangiriro yo gutandukana.

    Danny avuga ko muri uriya mwaka, bacitse intege, kandi buri wese atangira urugendo rwo kwikorana.

    Mu 2010, ni bwo yasohoye album ye ya mbere yise ‘Urugendo’ iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi barimo The Ben, Jay Polly na Kamichi.

    Imwe mu ndirimbo yamenyekanyeho iriho ‘Wabigenza ute’. Niyo ndirimbo avuga ko yamenyekanye cyane. Yavuze ko hari umuntu wigeze kumugira inama yo kumukorera igitaramo cye, kandi akamwishyura Miliyoni 2 Frw, hanyuma byose akabyikorera.

    Danny yavuze ko yanze gutanga iki gitaramo, ahitamo kucyitegurira, ariko ko kiriya gihe yahombye cyane, ku buryo yinjije nibura ibihumbi 200 Frw.

    Uyu muhanzi igihe cyarageze asohora Album yise ‘Kuri Twese’, yakurikije Album yise ‘Inkuru Nziza’ iriho indirimbo nka ‘Umugozi’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Ibare’ n’izindi, ndetse aherutse gushyira hanze Album yise ‘365’.

     

    Bwiza yavuze ko yakuze akunda indirimbo 'Ni Danger' ya Danny Vumbi amusaba ko bayisubiramo


    Danny Vumbo yavuze ko yifashishije Bwiza mu gusubiramo iyi ndirimbo bitewe n'uko ari urubyiruko uzi cyane amagambo agezweho muri iki gihe

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI DANGER' YA DANNY VUMBI NA BWIZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143171/ni-danger-yaciye-ibintu-mu-myaka-yashize-yasubiwemo-ihuzwa-nimvugo-zigezweho-video-143171.html