Blog

  • Abanyafurika ku isonga! Abapasiteri 10 bakize… – #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rwakozwe n'Ikinyamakuru Forbes cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimenyerewe mu kubara imitungo cyangwa se mu gucukumbura imitungo y'abantu bakize kurusha abandi mu ngeri zose. Mu bapasiteri 10 bakize ku Isi mu 2024 harimo abirabura 5, by’umwihariko harimo n’abapasiteri bo muri Africa:

    1. Edir Macedo

    Umupasiteri Edir Macedo akaba n’umushabitsi ni we uyoboye abandi bapasiteri bakize ku Isi mu 2024. Niwe washishe idini ryitwa ‘Universal Church of the Kingdom of God’ mu 1977. Iri dini rifite ikicaro gikuru mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil. Macedo w’imyaka 79 atunze Miliyari 2 z’Amadolari.

    2. Alph Lukau 

    Pasiteri Alph Lukau wo muri Afrika y’Epfo ni we uza ku mwanya wa kabiri. Yashinze idini ryitwa ‘Alleluia Ministries International’ mu 2002. Yagiye yagura iri torero arigeza mu bihugu nka Angola, Congo, Zambia hamwe na Namibia. Alph Lukau atunze  Miliyari 1 y’Amadolari.

    3. Valdemiro Santiago

    Uyu mupasiteri nawe akomoka muri Brazil akaba n’umuyobozi w’itorero ‘World Church of the Power of God’ ndetse yahoze ari umubwiriza mu idini rya Edir Macedo banafatanije kurishinga, gusa yaje kurivamo ajya gushinga irye. Santiago atunze Miliyoni 350 z’Amadolari.

    4. Kenneth Copeland

    Pasiteri Kenneth ni umukambwe w'imyaka 87 akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka Miliyoni 300 z'Amadolari y'Amerika. Ni we washinze Kenneth Copeland Ministries ndetse akaba ari n'umwanditsi w'ibitabo. Ni mwe mu ba pasiteri babaho mu buzima buhenze cyane dore ko afite indege ye agendamo n'imodoka zihenze cyane.

    5. Shepherd Bushiri

    Pasiteri Shepherd Bushiri akomoka muri Malawi gusa atuye muri Afrika y’Epfo ari naho akorera ivugabutumwa. Ni we washinze idini rya ‘Enlightened Christian Gathering’ rimaze kwagukira mu bihugu nka Ghana, South Sudan na Zimbabwe. Pasiteri Bushiri atunze Miliyoni 150 z’Amadolari.

    6. Bishop T.D Jakes

    Bishop T.D Jakes akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka miliyoni 150 z'amadolari y'Amerika. Ni we washinze ‘Potter's House’ uru rukaba ari urusengero runini (Mega church) rwakira abantu barenga ibihumbi 30,000. Nyuma y'ibi akaba ari umwanditsi ndetse n'umuririmbyi.

    7. Bishop David Oyedepo

    Bishop David Oyedepo akomoka mu gihugu cya Nigeria. Afite akayabo ka miliyoni 147z'amadolari y'Amerika. Ni we washinze urusengero Africaliving Faith Church Worldwide ruzwi cyane nka Winners Chapel International. Ni umushoramari akaba afite kaminuza ebyiri arizo Covenant University na Landmark University. 

    8. Chris Oyakhilome

    Pasiteri Chris Oyakyhilome akomoka mu gihugu cya Nigeria. Afite akayabo ka miliyoni 125 z'amadolari y'Amerika. Ni we washinze ndetse akaba anayobora Believers Loveworld ruzwi cyane nka The Christ Embassy Church rusengeramo Sinach. 

    9. Pat Robertson

    Igitangaje cya Pasiteri Pat Robertosn ni uko ari ku rutonde rw’abapasiteri bakize ku Isi magingo aya kandi yaritabye Imana muri Kamena ya 2023. Kuva ubwo kugeza ubu umutungo we wakomeje kwiyongera kuburyo ubarirwa muri Miliyoni 120 z’amadolari. Robertson yahoze ayobora itorero rya ‘Southersn Baptist’ mu mujyi wa New York.

    10.  Joel Osteen

    Pasiteri Joel Osteen akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka miliyoni 100 z'amadolari y'Amerika. Ni we ukuriye urusengero Lakewood Church rwashinzwe na se John Osteen. Uru rusengero ni rwo runini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yanditse ibitabo birenga icumi byatumye aza mu bantu bagurishije ibitabo byinshi muri Leta ya New York.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143203/abanyafurika-ku-isonga-abapasiteri-10-bakize-cyane-ku-isi-mu-2024-amafoto-143203.html

  • Ingengo y’imari mu byatumye Amavubi y’abafite… – #rwanda #RwOT

    Tariki 9 Werurwe ni bwo habaye tombora y’uko amakipe azahura muri iyi mikino y’igikombe cy’Afurika, tombora yabereye mu gihugu cya Misiri. Iyi mikino yagombaga gutangira tariki 19 ikagera tariki 28 Mata 2024, yaje gusubikwa kuko ibihugu byinshi bitari byiteguye, ishyirwa tariki 18 kugera 29 Gicurasi uyu mwaka.

    Amakipe atandukanye yo mu karere nka Kenya n’u Burundi yariteguye ndetse yitabira iyi mikino, ariko u Rwanda ruri no mu bihugu bikomeye muri Afurika birangira rutitabiriye.

    Mu gushaka kumenya impamvu yatumye u Rwanda rutitabira iyi mikino, InyaRwanda yabajije abo bireba ihera ku muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga mu Rwanda, Rugwiro Audace avuga ko nabo batunguwe no kuba bataritabiriye iyi mikino.

    Yagize ati: “Natwe twaranguwe kubona tutaritabiriye iyi mikino, twari tuzi ko buri kimwe cyakozwe, gusa Minisiteri ya siporo yatubwiye ko iryo rushanwa barimenyeshejwe batinze batabona ubushobozi bwo gutanga ngo turyitabire.”

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu bavuga ko bari bafite amahirwe yo kuzitabira n’imikino y’igikombe cy’Isi kuko bari bizeye kuzaza mu kakipe 5 ya mbere muri Afurika 

    InyaRwanda yashatse kumenya icyo Minisiteri ya siporo ibivugaho, tuganira na Gervais Munyanziza ushinzwe amakipe y’igihugu, adutangariza ko iyi mikino bayimenye bakererewe.

    Yagize ati: “Mbere na mbere iyo abantu bafite ibikorwa biba byarashyizwe ku murongo. Ni ukuvuga ngo niba ingengo y’imari ya Leta itangira muri Nyakanga itariki ya mbere, amashyirahamwe yose tuba twarayasabye gutanga ibikorwa bazakora, icyo gikorwa rero ntabwo cyari kirimo. 

    Murabyibuka ko ubushize bari baragiye muri Ghana kuko ni cyo gikorwa cyari cyarateguwe nyuma yaho iyo mikino yarabatunguye barabyohereza biraza ariko bitarateganyijwe mu ngengo y’imari, kandi ingengo y’imari ya Leta igira uko ikora, iyo niyo mpamvu yabaye.”

    Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bafite ubumuga byari kuba ari uba mbere yitabiriye iyi mikino, ikaba yari yarisanzwe mu tsinda rya Kane iri kumwe na Tanzania Serra Leone na Angola.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143212/ingengo-yimari-mu-byatumye-amavubi-yabafite-ubumuga-atitabira-igikombe-cya-afurika-143212.html

  • Imyaka 20 irashize! Uko Musekeweya yagize u… – #rwanda #RwOT

    Kuva yatangira kwandikwa no gutambuka kuri Radio, Musekeweya yagizwemo uruhare n’abakinnyi 75 barimo abavuyemo n’abandi bakomeje urugendo rwo gutanga ubutumwa bwiza. Ariko harimo amazina yamamaye nka Mukeshabatware Dismas wamamaye nka Rutaganira, Mushashi Aime Beaute ‘Soso’, Uwingabiye Monique ‘Batamuriza’, Mukarubayiza Drocella ‘Zaninka’, Higiro Adolphe ‘Shema’, Ingabire Marthe ‘Maribori’ n’abandi banyuranye.

    Iyi kinamico yaryoheye benshi ahanini binyuze mu buhanga bw'abanditsi bayo barangajwe imbere na Rukundo Charles Lwanga; Umwanditsi Mukuru wa Musekeweya akaba n’Umuyobozi wa La Benevolencija mu Rwanda, Musagara Andre, Umwanditsi wa Musekeweya akaba n’umutoza w’abakinnyi, Nahimana Clemence ndetse na Ingabire Laurence.

    Umwanditsi Mukuru wa Musekeweya akaba n'Umuyobozi Mukuru wa La Benevolencija mu Rwanda, Rukundo Charles Lwanga, yabwiye InyaRwanda ko mu myaka 20 ishize ikinamico 'Musekeweya' itambuka kuri Radio Rwanda bishimira uruhare yagize mu guhindura imyumvire ndetse no kubanisha Abanyarwanda.

    Ati 'Muri iyi myaka 20 ishize Musekeweya ihita kuri Radiyo, duhamya ko hari uruhare runini yagize mu gufasha abantu gukira ibikomere no kongera kubana mu mahoro birinda inzangano n'amacakubiri. Ibi tubishingira ku buhamya butandukanye twakira bwaba ari ubw'abahamagara, ubw'abohereza ubutumwa kuri telefone, abandika ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no mu bushakashatsi bunyuranye bugenda bukorwa aho bigaragara ko Musekeweya hari umusanzu yatanze mu gufasha abantu kubana mu mahoro.'

    Ibi bishimangirwa n'ubushakashatsi buherutse gukorwa bwanagaragaje ko Abanyarwanda basaga 77 ku ijana bumva Musekeweya buri Cyumweru.

    Umwanditsi Mukuru wa Musekeweya yakomeje kandi agira ati : 'Mu buhamya twakiriye hari bwinshi bugaragaza uburyo, hari bamwe mu bayikurikiye, bafatiye urugero ku bakinankuru ba Musekeweya, bibafasha kwipakurura ipfunwe bahoranaga, bityo begera abo bahemukiye babasaba imbabazi, baruhuka ku mutima kandi n'abo bazisabye birabaruhura bituma babana nta kwishishanya''.

    Amavu n'amavuko y'ikinamico 'Musekeweya'

    'Musekeweya' ifite inkomoko mu bushakashatsi bw'umwarimu wo muri Kaminuza ya Massachussets yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika witwa Ervin Staub, wanditse ibitabo byinshi harimo icyitwa 'The roots of evil' aho agaragaza uko ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga hagati y'amatsinda buvuka kugera bugeze kuri Jenoside.  Mu bitabo bye yanagaragaje kandi inzira zo kubwirinda hakiri kare ndetse no kubuca intege kugira ngo butabaho.

    Ervin Staub afatanyije na George Weiss wari usanzwe ufite umuryango witwa Radio La Benevolencija Human tools foundation ufite icyicaro mu Buholandi, ufite intego yo kwigisha abantu amavu n'amavuko y'ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga, hubakwa mu mitima y'abo ubushobozi bwo kubasha kumenya hakiri kare imyitwarire iganisha ku bugizi bwa nabi, bakirinda kubushorwamo, bakabwamagana kandi bakanafasha abo bwagizeho ingaruka, basabwe kuwuzana mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. 

    Nyuma y'ibihe bigoye u Rwanda rwari ruvuyemo muri 1994, Ervin Staub yatumiwe mu Rwanda gutanga amahugurwa ku mavu n'amavuko ya Jenoside nk'umuhanga wabikozeho ubushakashatsi kandi akanandikaho ibitabo. 

    Mu bihe bitandukanye yagiye ahugura ibyiciro bitandukanye harimo n'abayobozi.  Ni bwo yasabwe ko hashakwa uburyo ubwo bumenyi bwagera ku bantu benshi. 

    Yegereye George Weiss baganira kuri iki gitekerezo bacyemeranywaho, ni bwo muri 2003 hakozwe ubushakashatsi buza kugaragaza ko inzira yoroshye yatuma abantu basobanukirwa n'ubwo bumenyi mu buryo bwihuse ari Radiyo.

    Ubwo bushakashatsi kandi bwanagaragaje ko ikinamico ikoze mu buryo bw'uruhererekane yigisha kandi ikanashimisha abantu yaba igikoresho cyiza cyo gutambutsa ubutumwa. 

    Aha niho havuye igitekerezo cyo gutangiza ikinamico Musekeweya. Radiyo yakoreshejwe nk'igikoresho gisenya mbere no mu gihe cya Jenoside noneho nyuma yayo, ikoreshwa nk'igikoresho cyubaka amahoro kandi gitanga ubutumwa bwunga abantu.

    Mu gihe cy'imyaka 20 ishize 'Musekeweya' itambuka kuri Radio idahagarara, hagiye hahimbwa inkuru zitandukanye ziganisha ku gutanga ubumenyi ku nsanganyamatsiko nyamukuru, ariko hakaniyongeraho inkuru zishimisha kandi zitera amatsiko kugira ngo abayikurikira batarambirwa. 

    Musekeweya yashingiwe ku makimbirane y'amatsinda abiri Muhumuro na Bumanzi, imisozi idasanzwe ibaho mu Rwanda kugira ngo abayituye ari bo bakinankuru mu ikinamico, barimo abeza n'ababi banyuzwemo ubutumwa bwifuzwa gutangwa. 


    Umwanditsi Mukuru wa Musekeweya akaba n’Umuyobozi wa La Benevolencija mu Rwanda, Rukundo Charles Lwanga yavuze ko mu myaka 20 ishize bishimira uruhare 'Musekeweya' yagize mu kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    Mu bushakashatsi bwa Ervin, agaragaza ko kugira ngo ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga bushoboke, ari uko abantu batangira kwiremamo amatsinda.  (Twebwe na Bariya), aha ni ho Musekeweya yahereye ihanga iyi misozi yombi iba ari yo inyuzwamo ubutumwa bwose.

    Nyuma y'imyaka 20, abakurikiye Musekeweya batanga ubuhamya ko hari icyo ibasigiye, ku buryo hari n'abavuga uko yabafashije kwiyunga n'abo bari bafitanye amakimbirane. 

    Mu butumwa bunyuranye bwoherezwa kuri telephone, kuri 'Email' kuri 'website' no ku mbuga nkoranyambaga za Musekeweya, ubwinshi bugaragaza umusanzu wa Musekeweya mu guhindura imyitwarire.

    Ange Nidufashe wo mu Murenge wa Shingiro Akarere ka Musanze, yifashishije imbuga nkoranyambaga za 'Musekeweya' yavuze ko yatangiye kumva iyi kinamico akiri ku ntebe y'ishuri mu mashuri, kandi yaumubereye ikiraro mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Ati 'Muraho Baganga dukunda kandi twubaha! Natangiye kumva Musekeweya niga mu mwaka wa 4 w'amashuri abanza, none maze imyaka 3 nsoje ayisumbuye. Musekeweya yambereye ikiraro cy'uwo ndi we uyu munsi.'

    'Shema na Batamuriza bambereye urugero rwiza […] Nahoraga mu makimbirane na bagenzi banjye, ariko ubu nishimira ukuntu mfatirwaho urugero rwiza mbikesha Musekeweya. Murakoze.'

    Ernestine Mushimiyimana wo mu Karere ka Gisagara Umurenge wa Kigembe, we yavuze ko ibanga ryo kubana neza n'abandi ari ugukurikirana inyigisho ziri muri 'Musekeweya'.

    Ati 'Mbanje kubasuhuza mwebwe mudahwema kutugezaho inyigisho ziduhindura imitima, maze abari baraheranywe n'agahinda n'ubwigunge bamara kwisomera ku isoko imara inyota Musekeweya yacu, bakahakura umunezero, amahoro, n'ubwumvikane. Ibanga ni ugukurikira Musekeweya.'

    Hakizimana Efuroni wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Buroso, asanga igihe Musekeweya yatangiriye gucisha ubutumwa bwayo kuri radiyo abantu bakagombye kuba barakize itiku n'amacakubiri kuko we yabonye ari indwara.

    Ati 'Aka kanya fata iminota irindwi utekereze igihe waba uri umugome n'igihe waba uri umugwaneza, urahita wumva aho utekaniye muri wowe. N'iminsi maze ku isi sinakagombye kuba nkifitemo ibibi.' We ngo mu buzima azabaho atega matwi Musekeweya!

    Manirakiza theogene, we yavuze ko yatangiranye na Musekeweya 'ndi mu Rwanda nza kuhava njya muri Congo nkomezanya na yo kugeza ngarutse mu rwatubyaye'. Ati 'Yatumye mba umwarimu w'amahoro.'

    La Benevolencija, ifite intego yo gukomeza gutambutsa ubutumwa igihe cyose hazaboneka abaterankunga bayifasha mu kubona ubushobozi bwatuma ibasha gukomeza gutegura no guhitisha ikinamico ku maradiyo atandukanye. 

    N'ubwo bigaragara ko Musekeweya hari uruhare yagize mu kubaka amahoro mu bantu, haracyakenewe ko ikomeza kugezwa ku bantu kuko hari urubyiruko rutagize amahirwe yo kumva ubutumwa bwose bwatambutse rukeneye na rwo kwiga, kandi n'ababwumvise bakeneye gusobanukirwa birushijeho kuko guhindura imyumvire n'imyitwarire ari urugendo, kandi kwiga bikaba ari uguhozaho.

    Musekeweya yahise bwa mbere kuri Radiyo Rwanda kur itariki ya 26 Gicurasi muri 2004. Abanditsi batangiranye na yo ni Rukundo Charles Lwanga n'ubu ukiyandika, Nyakwigendera Mukahigiro Perpetue na Nyakwigendera Kamuhire Dieudonne. 

    Ubu Musekeweya ihita kuri Radio Rwanda buri wa gatatu na buri wa gatanu saa mbiri na 40 za nimugoroba na Radio Izuba buri wa kane na buri wa gatandatu saa mbiri za nimugoroba.  Inyuzwa kandi no ku rubuga rwa Youtube, Ikinamico Musekeweya official.

    Hamaze gutambuka ibice 1027 mu gihe cy'imyaka 20 ishize; kuko buri cyumweru hatambuka 'Episode' nshya, bivuze ko ku mwaka hatambuka episode 52.

    Ibumoso- Uhereye ku muntu ufite gitari ni Mugenga, Gafarasi, Joziyane, na Gasore (Ayo ni amazina yo mu mukino ni yo abantu baba baziho cyane)

    Bamwe mu bakinnyi ba Musekeweya bayikinamo muri iki gihe, kuko uko batangiye si ko bose bakirimo- Hari abitabye Imana, abagiye hanze, abo inkuru zabo zarangiye n’izindi mpamvu zitandukanye

    Umwanditsi wa Musekeweya akaba n’umutoza w’abakinnyi, Musagara Andre- Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1977- Yanditse ikinamico zirimo 'Nkore iki?', 'Twari amabuye' n'izindi

    Umwanditsi wa Musekeweya, Nahimana Clemence wamenyekanye cyane nyuma y'uko ashyize hanze filime ye yise 'I Bwiza' yahatanye mu maserukiramuco akomeye

    Umwanditsi wa Musekeweya, Ingabire Laurence 

    KANDA HANO WUMVE AGACE GASHYA K’IKINAMICO ‘MUSEKEWEYA’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143215/imyaka-20-irashize-uko-musekeweya-yagize-uruhare-mu-kubanisha-abanyarwanda-nyuma-ya-jenosi-143215.html

  • Mu Marangamutima menshi, Ivan Minnaert yasezeye kuri Gorilla FC #rwanda #RwOT

    Umubiligi watozaga ikipe ya Gorilla FC, Ivan Jacky Minnaert yasezeye kuri iyi kipe nyuma yo kutumvikana ku kongera amasezerano.

    Minnaert yagizwe umutoza wa Gorilla FC muri Gashyantare 2024 aho yari yahawe intego zo kugumisha iyi kipe mu cyiciro cya mbere.

    Nubwo yayisanze iri habi, iyi kipe yaje gukora uko ashoboye kose iguma mu cyiciro cya mbere aho yasoje ku mwanya wa 10.

    Nk’umutoza wari wagumishije Gorilla FC mu cyiciro cya mbere, benshi bamuhaga amahirwe yo kuyitoza umwaka utaha w’imikino wa 2024-25 ndetse n’ibiganiro by’ibanze byarabaye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko no muri iki cyumweru ibiganiro byabaye ariko ntibahuza bitewe n’uko intego umwe yari afite bijyanye n’uko ikipe yakubakwa zitahuraga n’iz’undi. Mu byo bapfuye umushara wakwishyurwa uyu mutoza nturimo.

    Ivan Minnaert wanditse amateka yo kuba ari we mutoza wagejeje ikipe yo mu Rwanda mu matsinda y’imikino Nyafurika ubwo yatozaga Rayon Sports 2018, akaba yamaze gusezera kuri Gorilla FC.

    Ati “wenda byari igihe gito aho tweretse abantu benshi ko ibidashoboka bishoboka. Ku nshuro ya mbere nabonye abatoza (staff) bakorera intego imwe. Mwarakoze cyane ku bufasha bwose bwabonetse kugira ngo dusoze misiyo yacu.”

    Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’iyi kipe n’abatoza bakoranye ku bw’ibihe bagiranye.

    Ati “ndashimira Abouba (Sibomana), Ndoli (Jean Claude), Ruben, Fatakumavuta (ushinzwe itangazamakuru). Ndashimira byimazeyo perezida wanjye Hadji, umunyamabanga Shadadi wongeye kumpa icyizere muri ruhago.”

    Bivugwa ko uku kunaniranwa kwa Ivan Jacky Minnaert na Gorilla FC hari aho bihuriye n’umwe mu bana ba Hadji na Nyiri Gorilla FC yifuza ko umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene ari we uza kuyitoza ndetse ibiganiro bigeze kure.

    Ivan Jacky Minnaert yasezeye kuri Gorilla FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-marangamutima-menshi-ivan-minnaert-yasezeye-kuri-gorilla-fc

  • Perezida Kagame ahamya ko Amerika n'u Rwanda bitagombaga gupfa Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) muri Kanama 2020, akigera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali. Yasobanuriye itangazamakuru ko yibwiraga ko indege imwerekeza i Bujumbura.

    Muri Nzeri 2021, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy'imyaka 25, gishimangirwa n'Urukiko rw'Ubujurire muri Mata 2022. Yafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge kugeza muri Werurwe 2023 ubwo yafunguwe hashingiwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

    Minisiteri y'Ubutabera yasobanuye ko Rusesabagina yafunguwe hashingiwe ku biganiro byari biyobowe na Leta ya Qatar, byahuje u Rwanda na Amerika, kandi ko yari yaranditse ibaruwa, asaba imbabazi ku bw'ibikorwa bya MRCD-FLN yabereye umuyobozi.

    Perezida Kagame, mu kiganiro n'umunyamakuru Steve Clemons wa Semafor, cyateguwe n'ihuriro Global Security Forum kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, yagarutse ku buryo abayobozi batandukanye bo muri Amerika bashyiraga igitutu ku Rwanda kugira ngo rufungure Rusesabagina, bisa n'aho yatumye umubano w'ibihugu byombi uhungabana.

    Umukuru w'Igihugu yagize ati 'Ntabwo Rusesabagina yagombaga kuba ingingo iteranya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Rwanda. Ikibazo twaragikemuye kuko byari ngombwa. Twagerageje kubikora mu buryo bwiza twari dushoboye, ariko twagikuye mu nzira.'

    Rusesabagina atuye muri Leta ya Texas muri Amerika. Iki gihugu cyashyize imbaraga mu kumusabira gufungurwa kuko cyamuhaye uruhushya rwa burundu rwo guturayo.

    Mbere y’uko Paul Rusesabagina arekurwa, Qatar yahurije u Rwanda na Amerika mu biganiro

    Rusesabagina yahawe imbabazi na Perezida Kagame, arekurwa muri Werurwe 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ahamya-ko-amerika-n-u-rwanda-bitagombaga-gupfa-rusesabagina

  • Minisiteri y'Ubuzima yahagurukiye ibibazo bikumira abanyeshuri bifuza kwiga ububyaza – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu nama y'abagize y'Ishyirahamwe ry'Amavuriro Yigenga mu Rwanda, Dr Nsanzimana yagaragaje ko umubare w'ababyeyi babyara ku mwaka wikubye inshuro 175 uw'ababyaza bahari.

    Yagize ati “Ababyaza bari mu gihugu hose ni 2000. Ku mwaka mu Rwanda havuka abana ibihumbi 350 hari n'igihe bigera kuri bihumbi 400 iyo habaye uburumbuke. Abantu ibihumbi 400 babyazwa n'abantu 2000.”

    Yakomeje ati 'Hari urugero nk'ejo bundi mu Bitaro bya Kibagabaga nijoro habyaye abantu 12, hari haraye ababyaza babiri iryo joro. Nimunyumvire icyo kinyuranyo niba cyazavamo ibintu bizima kandi turi mu bihugu biri kugabanya imfu z'ababyeyi n'abana. Niba tugeze aho, tutongereye ntabwo twazagera ku musaruro ukwiriye'.

    Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko icyo kibazo giteye impungenge, kandi ko giterwa no kuba abanyeshuri mu mwuga w'ububyaza bakiri bake cyane kubera ko babonaga muri uwo mwuga harimo ibibazo badashaka kwiteza.

    Ati “Impamvu banga kujya kwiga ububyaza, gutera ikinya no kubaga ni ibintu bitatu, biyishyurira amafaranga y'ishuri, ni bo baregwa cyane mu bikorwa by'uvuzi bitagenze neza kandi umushahara wabo ungana n'uw'abaforomo n'abandi badafite ibyo byago.”

    Yavuze ko icyo kibazo Minisiteri ayoboye yagihagurukiye igahera ku gushaka abaterankunga bafasha abo banyeshuri kwiga batiyishyurira aho kuri ubu abagera ku 1000 bahawe buruse zo kwiga ububyaza muri uyu mwaka. Ibyo ngo bizatuma mu myaka nk'itatu iri imbere nta kibazo cy'ababyaza Igihugu kizaba kigifite.

    Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'abaganga badahagije kandi, Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko hari no kwigwa ku buryo bwo kugabanya kwimuka cyane kw'abaganga aho usanga hari abakora mu mavuriro menshi cyane bigatera imitangire mibi ya serivisi ku barwayi bayagana.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima, igaragaza ko kuri ubu umuganga umwe abarirwa abantu 1000, mu gihe intego ari uko abaganga batanu bazaba bita ku baturage 1000 mu myaka ine iri imbere. Ni mu gihe kandi u Rwanda rufite intego yo kongera umubare w'abarangiza kwiga mu mashuri y'ubuvuzi, ubuforomo n'ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 buri mwaka.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatanze icyizere cyo kongera ababyaza bakiri bake mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-y-ubuzima-yahagurukiye-ibibazo-bikumira-abanyeshuri-bifuza-kwiga

  • Urugendo rwa Uwase wifuza kuminuza mu buvuzi kugira ngo azafashe umuryango Nyarwanda – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu ari kwitegura kujya gutangira kwimenyereza umwuga mu Ivuriro rya 'Mayo Clinic', ariko akaba asanzwe ari Umuyobozi muri porogaramu ishinzwe gufasha abanyeshuri mpuzamahanga.

    Avuga ko yinjiye muri iyi gahunda mu rwego rwo kugaragaza uburyo yashimye abamufashije, kuko nawe yageze muri Amerika bikabanza kumugora, ariko agafashwa n'izi gahunda ziba zigenewe gufasha abanyamahanga.

    Uyu mukobwa yavuze ko ashimishwa no gufasha abandi bantu, akavuga ko “Mfasha abantu bose ntashingiye ku biterere yabo, aho bakomoka cyangwa se imico yabo.”

    Kuri ubu kandi ni umwe mu bagize Akanama k'Ishyirahamwe ry'Abanyeshuri bakomoka muri Afurika ndetse akanitabira ibikorwa by'umuryango wa gikirisitu.

    Avuga ko intego ze ari ugukora ibishoboka byose akiga amashuri kugera ku rwego rw'ikirenga, ibizamufasha kugira ubumenyi azakoresha mu gukemura ibibazo by'ubuvuzi bitari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku rwego mpuzamahanga.

    Avuga ko yakuriye mu muryango urimo abagore benshi kandi bafatanya, ibi bikaba ari byo byamuteye ishema ryo kumva yarushaho kubafasha, cyane cyane mu bijyanye no kubyara na nyuma yaho, ari nabyo azarushaho kwihuguramo.

    U Rwanda ruracyafite icyuho mu bakora mu nzego z'ubuzima, barimo n'abakora muri serivisi zo gufasha abagore kubyara. Uwase afite intego yo kuzagira uruhare mu kuzatanga umusanzu we mu guteza imbere uru rwego, nk'uko yabitangarije ikinyamakuru cyo ku ishuri rye.

    Abamuyobora bavuga ko ari umunyeshuri witwara neza, ufite impano yo gufasha bagenzi be ndetse akanagira uruhare mu kubashimisha iyo bibaye ngombwa.

    Atangwaho urugero rwo kuba intangarugero, ibinatuma anitwara neza mu masomo ye.

    Uwase afite intego yo kwiga akagera ku rwego ruhanitse, kugira ngo azafashe umuryango nyarwanda n’ahandi ku Isi, kugira ubushobozi bwo kwivuza neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwa-uwase-wifuza-kuminuza-mu-buvuzi-kugira-ngo-azafashe-umuryango

  • Musinguzi Frank yatanze kandidatire ku mwanya w'Ubudepite – #rwanda #RwOT

    Musinguzi Frank wakiriwe na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa, yatanze ibyangombwa byose bisabwa ndetse agaragaza ko yiteguye gutsindira umwanya mu gihe kandidatire ye yaba yemewe akinjira mu Nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Kandidatire ye yayitanze nk'umukandida wigenga mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 ndetse yashyikirije ibisabwa byose kuri NEC kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024.

    Musinguzi asanzwe ari rwiyemezamirimo kuko akora ubucuruzi n'ibigo bitandukanye bikora ibijyanye n'ubukerarugendo.

    Ati 'Nyuma y'uko tumaze kubona igihugu cyacu uko gitera imbere n'umuvuduko kigenderaho n'amahirwe Leta yacu yagiye ihereza urubyiruko byatumye tubona ko dukwiye gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu. Nk'uko ikivugo cyanjye kibivuga, ubumwe bwacu, imbaraga zacu amateka yacu bidufashe kwiyubakira igihugu cyacu.'

    Yagaragaje ko ashaka kuva mu bucuruzi akajya muri Politiki nubwo byose bifasha mu guteza imbere igihugu kuko yumva abifitiye ubushobozi.

    Yagaragaje ko atagowe no kubona imikono ikenewe.

    Ati ' Ntabwo byanangoye kuko n'umubare narawurengeje kuko mu mibare natanze abagera kuri 834. Hari umuntu uba utabyumva neza ariko uramusobanurira ukamubwira icyo ushaka mu buryo bwiza no mu kinyabupfura arabyumva iyo ari umuntu ukunda igihugu.'

    Itegeko riteganya ko kugira ngo umukandida wigenga yinjire mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda asabwa nibura kubona amajwi 5%.

    Ni ibintu bikunze kugorana cyane ko hari umukandida wigenga winjira mu Nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda kuko mu 2003 mu bakandida 230 bahatanairaga imyanya 53 itorerwa nta wigenga warimo.

    Mu 2008, andi matora y'abadepite yarabaye, Harerimana Jean Marie Vianney wari wiyamamaje nk'umukandida rukumbi wigenga yabonye amajwi 0.6%.

    Mu 2013, Mwenedata Gilbert yabonye 0.42%, Mutuyimana Leonille agira 0.15%, Ganza Clovis agira 0.19% naho Bizirema Venuste abona 0.16%.

    Mu 2018 nabwo hiyamamaje abakandida bane barimo Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein, Mpayimana Philippe na Nsengiyumva Janvier ariko nta n'umwe watsinze kuko bose uteranyije amajwi babonye angana na 1%.

    Kuri ubu Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko abifuza kuba abakandida bigenga ku mwanya w'abadepite ari 41.

    Umusore witwa Musinguzi Frank yashyikirije kandidatire ye Komisiyo y'Igihugu y'Amatora

    Umusore witwa Musinguzi Frank yasinye impapuro zisabwa

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musinguzi-frank-yatanze-kandidatire-ku-mwanya-w-ubudepite

  • Umucamanza, Umugenzacyaha, Umushinjacyaha n'abandi 7 batawe muri yombi na RIB #rwanda #RwOT

    Abantu 10 barimo Umucamanza witwa Micomyiza Placide wo ku rukiko rw'ibanze rwa Gasabo, Uwayezu Jean de Dieu Umushinjacyaha ku rwego rw'ibanze rwa Ngarama, Misago Jean Marie Vianney Umugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Ngarama, Tuyisenge Jean d'Amour, Umuheshawinkiko w'Umwuga hamwe n'abiswe Abafatanyacyaha babo batawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB.

    Mu butumwa bwatanzwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 21 Gicurasi, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X( yahoze ari Twitter), RIB ivuga ko aba bose batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa, aho abiswe Abafatanyacyaha bakoraga nk'Abahuza kutanga n'uwakira ruswa.

    Uru rwego rwa RIB, rutangaza ko aba bose bafashwe nyuma y'iperereza rimaze iminsi ribakorwaho, aho ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye aba bakozi bo mu bucamanza bakoranye bya hafi n'abiswe Abakomisiyoneri mu gusaba indonke abantu bafite ababo bafunzwe kugira ngo bafungurwe.

    Abafashwe bose, bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye zirimo; Sitasiyo ya Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera( hose ni mu mujyi wa Kigali) mu gihe Dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu butumwa bwa RIB, ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n'izindi nzego ziyifasha mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa. RIB, yaburiye uwo ariwe wese witwaza inshingano afite agasaba indonke, ivuga ko bitazamuhira kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya Ruswa mu gihugu.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/22/umucamanza-umugenzacyaha-umushinjacyaha-nabandi-7-batawe-muri-yombi-na-rib/

  • Kuki Harmonize agiye kureka umuziki? – #rwanda #RwOT

    Harmonize agiye gushyira hanze umuzingo wa Gatanu yise 'Mziki wa Samia' nk’uko yabivuze, ikaba izagera hanze kuwa 25 Gicurasi. Ifite umwihariko kuko yayituye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.

    Harmonize yagize ati: 'Iyi Album narayimutuye kuko ari umugore udasanzwe.'

    Ikindi cyatangaje benshi kuri iyi Album ni uko uyu muhanzi yatangaje ko ariyo ya nyuma agiye gukora mu mateka y'umuziki. Ati; 'Uyu kandi ni umusozo w'umwuga wanjye mu muziki.'

    Avuga ko igihe cyose yaririmbaga yakoze iyo bwabaga mu gihe cyose yaririmbaga, bityo ko ibyo atahaye abantu ari byo atari afite.

    Ibi abitangaje nyuma gato y’uko yaherukaga kwerekana ko uruganda rw'umuziki rwamaze kuba imbata y'ishyari.

    Yabitangaje agira ati: 'Hirya y'umuhate wanjye n'umusanzu natanze maze kunanizwa n'urwango ndananiwe ngiye kuva mu muziki.'

    Mu minsi iheruka ni bwo Harmonize aheruka gutangaza ko agiye kwiyegurira ibijyanye n'imikino y'iteramakofe.

    Nubwo kugeza ubu ntawamenya aho ibijyanye n’iyo mikino ye byerekeza, Harmonize yamaze gushinga imizi mu muziki ndetse bigoye kuba havugwa abahanzi bahagaze neza munsi y'ubutayu bwa Sahara ngo aburemo.

    Yatangaje kandi ko 'Mziki wa Samia' izaba koko yuzuye byo gusezera.

    Harmonize yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze Album ya nyuma Ubudasa bwa Perezida Samia bwateye Harmonize kumutura Album nshya agiye gushyira hanzeHarmonize yamaze gutangaza ko agiye kuva mu muziki kubera ishyari riwurimo, akaba avuga ko aziyegurira iteramakofe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143205/kuki-harmonize-agiye-kureka-umuziki-143205.html