Blog

  • Muri APR FC hagiye kunyuzwamo umweyo! APR FC igiye kwirukana abakinnyi 10 – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC ifite gahunda yo gutandukana n'abakinnyi 10 basanzwe bayikinira gusa aba ntibarimo abanyamahanga bayo batandatu yaguze ubwo uyu mwaka wa shampiyona watangiraga.

    Muri aba bakinnyi harimo Nzotanga Fils, Buregeya Prince na Placide Rwabuhihi hakaza Kwitonda Alain Bacca, Mbonyumwami Thaiba, na Ndikumana Danny bivugwa ko azatizwa mu ikipe ya FC Marines.

    Biravugwa ko na Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pitchou, we ngo yaba yarasabye kuba yakwishakira indi kipe.

    Kugeza ubu ikipe ya APR FC ikaba iri mu biganiro n'abatoza batandukanye barimo Aritz Lopez utoza Nouadhibou yo muri Mauritania, Julien Chevalier wa ASEC Mimosa na Adel Amrouche watoje ikipe y'igihugu ya Tanzania n'u Burundi.

    Source : https://yegob.rw/muri-apr-fc-hagiye-kunyuzwamo-umweyo-apr-fc-igiye-kwirukana-abakinnyi-10/

  • Kayonza: Ibiti by'imbuto byatewe kuri hegitari zirenga 1300 byatangiye gutanga umusaruro – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024 ubwo Umuyobozi wungirije w'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD, yasuraga abaturage baterewe ibiti by'imbuto mu mirima yabo ku bufatanye n'iki kigega.

    Mu 2021, binyuze mu mushinga KIIWP uterwa inkunga na IFAD, kuri hegitari 1337 hatewe ibiti ibihumbi 440 bivangwa n'imyaka birimo avoka, ibifenesi, imyembe, amacunga n'ibinyomoro. Icyo gihe hatewe ibiti by'imbuto ziribwa mu mirenge ya Kabarondo na Murama yo mu Karere ka Kayonza n'uwa Remera wo mu Karere ka Ngoma.

    Gahongayire Jeannette utuye mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo, yavuze ko kuri ubu afite ibiti bya avoka birenga 800, birimo iby'imyembe ndetse n'amacunga byose byeze bwa mbere. Yavuze ko ku nshuro ya mbere ibiti bye byera, yakuyemo arenga ibihumbi 200 Frw.

    Ati 'Inyungu natangiye kuzibona kuri izi mbuto nubwo itari nyinshi cyane. Ibinyomoro naragurishije nkuramo ibihumbi 70 Frw, byamfashije gukorera ibindi. Avoka zo nakuyemo ibihumbi 150 Frw, heze nkeya kuko ari ubwa mbere. Ayo mafaranga nayifashishije nkorera ibindi, ntundisha ifumbire nshyiramo kugira ngo ubutaha nzeze imbuto nyinshi.'

    Gahongayire yavuze ko ateganya kubaka inzu nziza ijyanye n'igihe akava mu nzo nto, yavuze ko ngo afite gahunda yo kuzagura imodoka izajya itunda umusaruro we, iwujyana ku isoko mu gihe azaba yejeje imbuto nyinshi.

    Ndahayo Alexandre we yavuze ko ku nshuro ya mbere yakuyemo inyungu y'ibihumbi 46 Frw, akaba yarayaguze inkoko 14 zitera amagi. Ahamya ko ibiti bahawe biri kubahindurira ubuzima ku buryo ngo bafite icyizere ko nibyera neza, bazabona umusaruro mwinshi. Yasabye Leta kububakira uruganda rwajya rukusanya umusaruro wa avoka mu buryo bworoshye.

    Mukamurwanashyaka Marie Louise we yavuze ko kuva yatera ibi biti, ari ubwa mbere yatangiye kubona inyungu muri uyu mwaka. Yasobanuye ko yagurishije ibinyomoro, akuramo ibihumbi 250 Frw.

    Ati 'Ibinyomoro narabisaruye, ndabigurisha nkuramo ibihumbi 250 Frw, nguramo amabati, ubu narubatse. Ayasigaye nayaguzemo ingurube n'ihene. Avoka mfitemo ibiti 57, ndateganyamo ibintu byinshi birimo kwishyurira abana banjye amashuri, nkanavugurura inzu yanjye kuko nabanje gushyiraho amabati gusa.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yatangaje ko bashimira Leta yazanye uyu mushinga muri aka Karere kuko ngo uri guhindura ubuzima bw'abaturage mu buryo bugaragara.

    Meya Nyemazi yasobanuye ko abaturage 4000 ari bo bari kugerwaho n'inyungu z'uyu mushinga, mu gihe ubuyobozi bwifuzako uzarangira nibura abaturage ibihumbi 40 ari bo bawungukiyemo.

    Umuyobozi wungirije wa IFAD, Dr Mukeshimana Gerardine, yavuze ko bishimiye ko intego y'uyu mushinga yo gufasha agace ka Kayonza kutaba ubutayu yagezweho, amapfa akaba atagihari. Yagaragaje ko yishimira ko abaturage bamenye gufata neza ubutaka ku buryo, kandi ngo ibikorwa nk'ibi bikwiye gukorwa mu bihugu bitandukanye.

    Umunyamabangawa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Eric Rwigamba, yijeje abaturage ko hari amasoko menshi y'imbuto, yizeza aba baturage ko batazabura abakiriya.

    Rwigamba yasobanuye ko mu gihugu hakenewe imyembe myinshi, naho avoka zo ngo uretse n'isoko riri imbere mu gihugu, hari n'amasoko yo hanze ku buryo ntawe uzabura aho agurishiriza.

    Icyiciro cya mbere cy'umushinga KIIWP cyari gifite ingengo y'imari ya miliyoni 85 z'amadolari, ukaba warakorewe mu mirenge ya Murama, Kabarondo na Remera.

    i Kayonza haherutse guterwa ibiti by’imbuto bisaga 1300

    Hishimiwe umusaruro ibiti by’imbuto bimaze gutanga muri aka karere

    Abaturage basarura imbuto zirimo avoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ibiti-by-imbuto-byatewe-kuri-hegitari-zirenga-1300-byatangiye-gutanga

  • Dusengere abafite umugambi wo gutera u Rwanda, iyo dayimoni ibavemo- Prof Rwigamba – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye mu butumwa aherutse gutanga ubwo abayobozi, abakozi n'abanyeshuri b'iyi kaminuza n'ibindi bigo biyishamikiyeho bibukaga ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Prof Dr Rwigamba Balinda ni we watanze ikiganiro ku mateka y'u Rwanda guhera mbere y'ubukoloni, ubwo rwakoronizwaga n'Ababiligi ndetse n'Abadage, uko baruciyemo ibice byagejeje ku rwango rwakomotse ku moko yanagejeje ku itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu gusoza icyo kiganiro Prof Dr Rwigamba Balinda yasabye abanyeshuri biga muri iyo kaminuza barimo na benshi baturutse mu bindi bihugu bya Afurika, gutekereza ku mateka y'ubukoloni bwashegeshe u Rwanda n'ibindi bihugu bya Afurika, bityo bikabatera kuba umusemburo w'impinduka nziza no mu gihe bazasubira mu bihugu byabo.

    Yanabasabye kwigira kandi ku byagezweho n'Ingabo za FPR Inkotanyi nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zikanashyiraho ubuyobozi bwimakaza impinduka nziza mu Baturarwanda, anasaba abitabiriye icyo gikorwa gusengera abashaka gutera u Rwanda iyo dayimoni ibibakoresha ikabavamo bagashyira mu gaciro.

    Ati ''Mube abaharanira impinduka nziza n'iterambere […] mwige murebe ibyo twakoresheje Abanyarwanda, ubudasa bwacu. Jenoside iri ahantu hose, mu bihugu duturanye bari kwica abantu amanywa n'ijoro.''

    ''Icyo twakuramo rero ni isomo ry'ubutwari dushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame tumusengera, dushimira Inkotanyi, dushimira abayobozi bose, dushimira Ingabo z'Igihugu zitanga amahoro hirya no hino n'aha mu Rwanda, tubasengera, dusengera abafite umugambi wo kudutera ngo iyo dayimoni ibavemo bagire ibitekerezo bizima […] bashyire mu gaciro.''

    Prof Dr Rwigamba Balinda kandi akomoza ku bashaka gutera u Rwanda, yavuze ko iyo umuntu akubwiye ko azagutera ibuye udakwiye kubifata nk'imikino, ahubwo ko umuhunga cyangwa ukamwitegura kugira ngo atazarigutera.

    Prof Dr Rwigamba Balinda yasabye ko abashaka gutera u Rwanda basengerwa dayimoni ibibakoresha ikabavamo bagashyira mu gaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dusengere-abafite-umugambi-wo-gutera-u-rwanda-iyo-dayimoni-ibavemo-prof

  • Kuki abakobwa batoroherezwa kubona 'cotex' nk'uko byoroshye kubona udukingirizo? – kayibanda Julian – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatangiye muri Centre Culturel Francophone kuwa 21 Gicurasi 2024, mu gikorwa cy'ubukangurambaga bwateguwe n' Ikigo Kosmotive gikora ibirimo 'cotex' zifurwa zizwi ku izina rya KosmoPads, zakozwe mu korohereza abagore n'abakobwa b'amikoro make dore ko zihendutse agapaki kagura 6000Frw kagakoreshwa mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Ubwo bukangurambaga bwateguwe mu kwitegura umunsi mpuzamahanga w'isuku iboneye ku bagore n'abakobwa bari mu mihango (Menstrual Health and Hygiene Day) wizihizwa kuwa 28 Gicurasi buri mwaka, Ikigo Kosmotive kikaba cyarawuteguye mu guhuriza hamwe abo mu nzego zitandukanye kugira ngo bibukiranye ko bafite inshingano zo kugira uruhare mu kuba umugore n'umukobwa yakwitabwaho mu gihe ari mu mihango kugira ngo ntadindire mu iterambere.

    Mu biganiro byahatangiwe Julian kayibanda ukora ubuvugizi kugira ngo abagore n'abakobwa bitabweho uko bikwiye mu gihe bari mu mihango, nibwo yavuze ko hari icyuho mu kubitaho mu gihe bizwi ko bajya mu mihango buri kwezi, bityo ko 'cotex' bakoresha bakabaye bazibona mu buryo bworoshye nk'uko leta yoroheje uburyo bwo kubona udukingirizo kugeza n'aho dushyizwe muri kontineri ku mihanda.

    Ati ''Mu by'ukuri iyo urebye uko duteza imbere ibindi bikoresho bijyanye n'ubuzima busanzwe nk'udukikingiro, ku muhanda bashyizeho kontineri zitanga udukingirizo, ahantu hose iyo winjiye muri hoteli usanga hari udukingirizo, impamvu 'cotex' zitaba mu bwiherero, ngo zibe ahantu hose zibe ku mihanda abantu bazibone igihe bazikenereye, kuki bitaba?''

    ''Kuko ntabwo ari ukuvuga ngo umuntu akeneye agakingirizo cyane kurusha 'cotex', umuntu ajya mu mihango buri kwezi. Kuki igihe naba ntambuka ku muhanda ntasanga hari kontineri ifite izo 'cotex'? Nubwo yaba igura 100 Frw nkagura kamwe nkagenda.''

    Ibi kandi bishimangirwa na Umuziranenge Blandine washinze Ikigo Kosmotive akaba ari na we muyobozi wacyo, aho akomoza ku kuba abagore n'abakobwa bakwiye korohereza kubona 'Cotex' nkuko bizwi ko ujya mu bwiherero rusange ukahasanga impapuro z'isuku.

    Yanavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye bw'inzego nka WASAC ndetse n'izindi, kuko nubwo hari gutezwa imbere gushyiraho 'cotex' zimeswa hadakwiye kwirengagizwa ko hakenewe amazi meza yo kuzifura kandi akaba atagera ahantu hose.

    Ati ''Twebwe icyo tugerageza ni ukuzana ibihendutse, ariko n'ubwo byahenduka gute haba hakiri abantu batabasha kubona ubushobozi bwo kubona ibyo bintu byose […] birakwiye ko hashyirwaho uburyo bwo kubona izo 'cotex' mu buryo bworohye, nkuko mu bwiherero bwose tuba tuzi ko harimo impapuro z'isuku.''

    Umuziranenge akomoza ndetse ku kuba abona hakabaye hari n'urwego rushinzwe kwita kuri icyo kintu n'iyo yaba minisiteri, kikagirwa umwihariko ku buryo na leta ishyiraho ingengo y'imari izwi yagenewe kwifashishwa mu korohereza abagore n'abakobwa b'amikoro make bakabona 'cotex' mu buryo bworoshye kandi bubahendukiye, ntibadindizwe no kuba hari inshingano bareka iyo bari mu mihango kubera kubura ibikoresho by'isuku.

    Muri iki gikorwa kandi hifashishijwe abasizi mu gusobanura neza ko kuganira ku mihango ari ibintu bisanzwe, ndetse no gukumira ihohoterwa abagore n'abakobwa bakorerwa mu gihe bari mu mihango kuko bibasigira ibikomere byo ku mutima bikanabakururira ibibazo byo mu mutwe.

    Kimwe mu bisigo bya Uwizeyimana Esther Muhozi yise 'Period is like love', yagereranyije imihango y'abagore n'urukundo kuko urubuze umererwa nabi, anakomoza ku kuba kujya mu mihango bitari bikwiye gufatwa nk'igisebo cyangwa ngo umuntu abure ubufasha ayirimo, kuko ari ikimenyetso cyiza cy'uko umukobwa uyibona igihe kiba kizagera akabyara akabona urubuto ruyikomokaho kuko abyara.

    Ubu bukangurambaga kandi bwashyizweho muri gahunda yo gukomeza guca imiziririzo n'akato kuri bamwe bajya mu mihango, dore ko hari nk'ibihugu bikibagira ibicibwa ku buryo uyirimo hari ibyo aba atemerewe gukora nko guteka kuko biba bifatwa ko yanduye atateka ibiryo ngo abantu babirye.

    Ikindi ni uko wari umwanya mwiza wo kugaragaza uruhare ab'igitsinagabo bakwiye kugira muri gahunda zo kwita ku mugore n'umukobwa wagiye mu mihango, ntatereranwe cyangwa se ngo bifatwe nk'aho umugore mugenzi we ari we wenyine ushobora kumuha ubufasha muri icyo gihe.

    Imibare yo muri Gicurasi 2022 ya Banki y'Isi, igaragaza ko ab'igitsina gore miliyoni 300 bajya mu mihango buri munsi. Gusa igiteye inkeke ni uko abagera kuri miliyoni 500 badafite ubushobozi bwo kwigurira cotex.

    Ni mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, umukobwa umwe mu 10 asiba ishuri iyo ari mu mihango, ibituma ashobora gutakaza 20% by'amasomo agomba kwiga mu mwaka wose. Hari n'abahitamo kuva mu ishuri burundu kubera iyo mpamvu.

    Julian kayibanda yavuze ko leta ikwiriye korohereza abagore n’abakobwa kukona cotex nkuko byoroshye kubona udukingirizo

    Wari umwanya mwiza wo kungurana ibiyekerezo ku cyakorwa ngo abagore n’abakobwa b’amikoro make babone iby’ibanze nkenerwa bari mu mihango

    Muri iki gikorwa kandi hifashishijwe abasizi mu gusobanura neza ko kujya mu mihango kw’abagore bitakabaye bifatwa nk’igisebo, ndetse ko bakwiye kwitabwaho muri ibyo bihe

    Emelyne Kaneza wa Rwanda Women’s Network, yavuze ko cotex zihendutse zidakwiye gusiganwa no kwigisha abakobwa uko zikoreshwa, ku buryo uyambaye amenya amasaha adakwiye kurenza atarayihindura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-abakobwa-batoroherezwa-kubona-cotex-nk-uko-byoroshye-kubona-udukingirizo

  • Bugarama: Abagabo banenga bagenzi babo baharika abo bashakanye – #rwanda #RwOT

    Mu kibaya cya Bugarama mu mirenge ya Muganza na Bugarama ni hamwe mu hagaragara abagabo bashaka abagore barenze umwe.

    Abagabo n'abagore bo muri iki gice bavuga ko mu mpamvu zitera abagabo gushaka abagore barenze umwe harimo amashuri make, gukurikira imitungo ku bagore, uburaya no kudasezerana imbere y'amategeko.

    Umwe mu bagabo baho yabwiye IGIHE ko afite mwene wabo ufite abagore batandatu barimo bane yubakiye na babiri akodeshereza.

    Yankurije Vestine wo mu Murenge wa Bugarama yashatse umugabo babyarana abana bane, bamaranye imyaka 10 umugabo aramusiga, ajya gushaka undi mugore ufite imitungo.

    Uyu mubyeyi yavuze ko umugore wa kabiri amubangamira, kuko amutera ku isambu yiguriye agasarura imyaka ihinzemo. Yankurije n'abana be bane babayeho mu buzima bubi kuko umugabo yamutaye mu bukode.

    Ati 'Igitera ubuharike ni uko bamwe mu bagabo bo mu Bugarama baba bashaka gutungwa n'imitungo y'abagore no kuba bitwaza ko batasezeranye n'umugore wa mbere bigatuma bareka ingo zabo bagasanga abagore bafite imitungo.'

    Mu bagabo bavugwaho guharika abagore babo, nta wigeze yemera kugira icyo abivugaho, icyakora bagenzi babo bafite umugore umwe banenga iyi myitwarire, bakavuga ko iteza ibibazo mu muryango nyarwanda.

    Stephanie Kirayi w'imyaka 65, afite umugore bamaranye imyaka 35. Bamaze kubyarana abana barindwi ndetse avuga ko atazigera ashaka umugore wa kabiri.

    Uyu musaza yatangaje ko igitera ubuharike mu Bugarama ari uko bamwe mu bagabo baho nta nkwano batanga kuko umugabo atereta umukobwa, akamajyana yamugeza mu rugo, babyarana kabiri akamuta, agashaka undi, na we babyarana akamureka agashaka undi.

    Ati 'Umugabo akwiye kugira abana ashoboye n'umugore ashoboye, ariko kugira ngo ubyare abana ugende ubatatanya nk'ab'ingurube cyangwa inkoko, oya. Si ko umugabo akwiye kumera'.

    Ntirumenyerwa Oliver afite umugore bamaranye imyaka 21. Yemeza ko ataramuharika ndetse avuga ko nta n'ibyo ateganya. Avuga ko gushakana n'abagore benshi yiganje mu bagabo baba baragiye gushakira imibereho mu Bugarama no mu bo mu idini ya Isilamu.

    Ati 'Bigira ingaruka zikomeye cyane kuko iyo bigeze ku mitungo, usanga hazamo amakimbirane, umugore wa mbere akifuza ko imitungo yahashye itajya gutunga abo ku mugore wa kabiri. Iyo umubyeyi umwe muri abo apfuye, usanga ku bintu by'izungura na none bibyara amakimbirane cyane.'

    Ntirumenyerwa umaze uyobora abunzi mu kagari avuga ko ubuharike bwiganje mu bibazo abaturage bageza ku nteko akuriye kuko butuma abana bata ishuri, mu bataye ishuri hakabonekamo ibisambo bihungabanya amahoro n'ituze rya rubanda.

    Ati 'Njyewe inama natanga ni uko umugabo yagakwiye gutunga umugore umwe, bakajya inama, bagakorera ibizababeshaho n'abazabakomokaho. Iyo migirire yo kuzana abarenze umwe ndayinenga kubera ko n'ijambo ry'Imana rirabitubuza'.

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeline, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mbere nta burenganzira ku mutungo itegeko ryahaga utarasezeranye n'umugabo we ariko ngo ryarahindutse. Bisobanuye ko iyo mugabo abanye n'umugore kabone n'iyo baba batarasezeranye imbere y'amategeko, uwo mugore aba afite uburenganzira ku mitungo.

    Nirere ati 'Ibyo bintu by'ubuharike n'ubushoreke ni icyaha ntabwo byemewe mu mategeko y'u Rwanda.'

    Itegeko N°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, mu ngingo yaryo ya 2, igika cya 3, rivuga ko ubuharike ari 'Ukugira amasezerano ya kabiri y'ubushyingiranwe aya mbere agifite agaciro'.

    Igitabo cy'amategeko ahana mu ngingo ya 246, giteganya ko umuntu ugira amasezerano ya kabiri y'ubushyingiranwe aya mbere agifite agaciro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku 100.000 kugeza ku 500.000 RWF cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe ingingo ya 247 y'igitabo cy'amategeko ahana isobanura ko ubushoreke ari imibanire nk'umugabo n'umugore ku buryo buhoraho ku bantu batashyingiranywe, umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe.

    Uhamwe n'icyaha cy'ubushoreke ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku 100.000 kugeza kuri 200.000 RWF (ingingo ya 248).

    Mu kibaya cya Bugarama hakunze kugaragara abagabo bashaka abagore barenze umwe

    Bamwe mu bagore bo mu Bugarama bavuga ko abagabo bashaka abandi bagore baba bakurikiye imitungo

    Abagabo bo mu Kibaya cya Bugarama banenga bagenzi babo baharika abagore babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugarama-abagabo-banenga-bagenzi-babo-baharika-abo-bashakanye

  • Depite Ndangiza agiye kongera kwiyamamariza kuba Umudepite – #rwanda #RwOT

    Ndangiza yashyikirije Komisiyo y'Igihugu y'Amatora kandidatire ye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024 ashimangira ko hari byinshi yishimira muri manda ye ya mbere yari amaze mu Nteko bityo ko yiteze kuzayisubiramo agakomereza aho bari bagejeje.

    Depite Ndangiza asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n'Urubyiruko mu Nteko.

    Muri Nzeri 2023 Depite Ndangiza yatorewe manda y'imyaka itatu izarangira mu 2026, ayobora Ihuriro ry'Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza, Commonwealth, Ishami rya Afurika, CWP.

    Ndangiza yagaragaje ko yongeye gutanga kandidatire ye ku mwanya w'Umudepite anyuze mu cyiciro cy'abagore ari nacyo mu 2018 ubwo yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko yanyuzemo.

    Yagize ati 'Maze gutanga kandidatire yanjye mu cyiciro cy'abagore nkaba nasabye kuziyamamariza mu Ntara y'Amajyaruguru. Ndizera ko kandidatire izemerwa. Nari nsanzwe mu nteko mazemo manda imwe, nkaba nifuza gusubiramo kugira ngo nkomeze mpagararire abagore.

    Yakomeje ati 'Nkuko mubizi iyo umudepite ageze mu Nteko aba ari umudepite w'igihugu rero mu nshingano z'umudepite ni ukujya impaka ku mategeko ukanayatora, cyane cyane tunareba ko rya hame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ryubahirizwa mu mategeko dutora, ikindi ni ukugenzura ibikorwa bya Guverinoma tuzirikana amahame yose ko yubahirijwe.'

    Yagaragaje ko kuva mu 2018 ari mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, yishimira umusaruro bagezeho nk'abagize Inteko urimo kuvugurura Itegeko Nshinga n'andi mategeko arimo nk'itegeko ry'umuryango.

    Yagaragagaje ko kandi yagize uruhare mu gutora itegeko rigenga imitunganyirize y'uburezi cyane ko yabarizwaga muri Komisiyo y'Uburezi.

    Afite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mategeko yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 1999.

    Kuva mu 2004 kugeza mu 2012 yari Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri RCN Justice & Democratie, umuryango utegamiye kuri Leta wo mu Bubiligi watangiye gukorera muri Afurika mu 1994.

    RCN Justice & Democratie ifasha ibihugu biri mu nzira y'amajyambere n'ibyahinduye ubutegetsi mu kongera gushyiraho amategeko abigenga.

    Kuva mu 2012 kugeza mu 2016, Depite Ndangiza yakoze mu Mushinga w'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere ujyanye n'iyubahirizwa ry'amategeko agenga ubutaka (USAID Land Project).

    Mu 2016 yavuye muri iyo mirimo agirwa Impuguke mu mushinga w'Abanyamerika wari ugamije guteza imbere ubutabera bw'u Rwanda wa USAID Duteze Imbere Ubutabera Project, imirimo yakoze kugeza mu 2018, umwanya yavuyeho ajya mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Depite Madina Ndangiza yagaragaje ko yifuza kongera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko

    Ubwo hasuzumwaga niba ibisabwa byose yabitanze

    Depite Ndangiza atanga ibyangombwa bisabwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-ndangiza-agiye-kongera-kwiyamamariza-kuba-umudepite

  • Vision FC yatsinze AS Muhanga yakuye itike mu… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wabereye kuri sitade ya Mumena, utangira ku isaha ya saa 15:00 PM AS Muhanga yagiye muri uyu mukino nyuma yo kubona itike yari ifitwe na Espoir FC ariko ikaza guterwa mpaga.

    Uko umukino wagenze mu nshamake

    Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47, Vision FC yakoze impinduka, Akeeni Choi ava mu kibuga hinjira Ishimwe Kevin. Ku munota wa 49 AS Muhanga yabonye amahirwe y’igitego ku mupira ukomeye watewe na Iramuremye Christian ariko umunyezamu wa Vision FC umupira awushyira muri koroneri.

    Ku munota wa 60, ikipe ya AS Muhanga itozwa na Mbarushimana Abdou yakoze impinduka, nimero 7 Munyurangabo Cedric na nimero 9 Munezero Olivier binjiye mu kibuga Iyamuremye Christian na Brian Junior barasohoka.

    Ku munota wa 64 umunyezamu wa Vision FC Shyaka Regis yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukubita umugeri wo munda umukinnyi wa AS Muhanga, abantu benshi bakaba bavugaga ko yari ikarita y’umutuku.

    Ku munota wa 70 Mutebi yahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira yari ahawe na Mukunzi Vivens ahita atera ishoti rikomeye umupira uca ku ruhande.
    Uko iminota yagendaga yocuma umutoza wa Vision FC yatangiye gukina arwana no gutahana amanota 3 ndetse iminota 90 irangira Vision FC ikiri imbere mu n’ibitego 2-1.

    Undi mukino wabereye i Shyorongi, ikipe ya Rutsiro FC yanganyije na Intare FC ubusa ku busa.

    Indi mikino y’umunsi wa kabiri izaba tariki 25 Gicurasi 2024, Vision FC yakira Intare FC na AS Muhanga yakire Rutsiro FC.

    Abakinnyi 11 Vision FC yabanje mu kibuga

    Shyaka Regis GK

    Nsengimana Richard C

    Biraro Younius

    Shimiye Laurent

    Irambona Patrick

    Ishimwe Fabrice

    Nizeyimana Omar

    Harerimana Jean Claude

    Mutebi Rashid

    Mbanjineza Radjabu

    Akeeni Choi Garang

    Abakinnyi 11 Muhanga FC yabanje mu kibuga

    Micomyiza Jules Yankis GK

    Niyonkuru Aman

    Abumuremyi

    Gihozo Chaste C

    Kubwimana Olivier

    Iradukunda Siradji

    Omirambe Brian Junior

    Ineza Janvier

    Nizeyimana Abdu

    Aksante Lulihoshi Dieu Merci

    Iyamuremyi Christian 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143227/vision-fc-yatsinze-as-muhanga-yakuye-itike-mu-rurukiko-amafoto-video-143227.html

  • Ingabo za Mali zaje kwigira ku Rwanda zifata nk'icyitegererezo – #rwanda #RwOT

    Nk'uko Minisiteri y'Ingabo yabisobanuye, Col Tounkara n'abofisiye ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, baha icyubahiro abaharuhukiye, mbere y'uko basura inzego zitandukanye z'u Rwanda n'imidugudu y'ubwiyunge.

    Ku cyicaro cya Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda giherereye ku Kimihurura mu karere ka Gasabo, aba basirikare bakiriwe n'abofisiye bayobowe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare, Brigadier Général Patrick Karuretwa.

    Col Tounkara yatangaje ko uretse guhanahana ubumenyi n'ubunararibonye, we n'abofisiye ayoboye baje kuganira na bagenzi babo bo mu Rwanda uko bakemura ibibazo bikomeye muri politiki n'uko bakongera kubaka igihugu, bashyira imbere ugukorera hamwe kw'abaturage n'ubumwe bwabo.

    Uyu musirikare yagaragaje ko u Rwanda ari icyitegerereza kuri Mali bitewe n'uko rwabashije kwikura mu bihe bigoye, rukaba kimwe mu bihugu bya Afurika by'intangarugero mu kugera ku iterambere ryihuse.

    Brig Gen Karuretwa yashimangiye ko amahitamo y'Abanyarwanda yo kunga ubumwe no gukorera hamwe ari yo yabafashije kugera ku mutekano n'iterambere igihugu kigezeho.

    Yaboneyeho gushimira ingabo za Mali umusaruro zagezeho mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, kuva Perezida w'inzibacyuho, Colonel Assimi Goïta yajya ku butegetsi muri Gicurasi 2021.

    Kuva Col Goïta yajya ku butegetsi, yohereje mu Rwanda intumwa zirimo Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Oumar Diarra na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Abdoulaye Diop, mu ruzinduko rwashimangiraga umubano mwiza.

    Mu Ukuboza 2021, Perezida Kagame na we yoherereje uyu musirikare uyobora Mali ubutumwa, amwizeza ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana, hagamijwe guteza imbere umubano mwiza n'ubuhahirane.

    Brig Gen Karuretwa yahanye ikiganza na Col Tounkara uyobora itsinda ry’abasirikare ba Mali

    Ingabo za Mali zaganirijwe n’abofisiye bayobowe na Brig Gen Karuretwa ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga muri RDF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-za-mali-zaje-kwigira-ku-rwanda-zifata-nk-icyitegererezo

  • Imitwe yitwaza intwaro 262 iri muri Congo ni umusaruro w'imiyoborere mibi- Maj Gen Nzabamwita – #rwanda #RwOT

    Ibijyanye n'imiyoborere mibi muri Congo, Maj Gen Joseph Nzabamwita yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu Tariki 22 Gicurasi mu 2024, ubwo hatangizwaga inama ngarukamwaka ku mutekano izwi nka 'National Security Symposium.'

    Ni inama yitabiriwe n'abakora mu nzego z'umutekano bavuye hirya no hino muri Afurika ndetse n'abayobozi muri za Guverinoma zitandukanye.

    Kimwe mu byaganiriwe muri iyi nama ni uburyo Urubyiruko rwa Afurika rutereranwa ku buryo rumwe rwishobora mu bikorwa by'ubuhezanguni n'intambara. Maj Gen Joseph Nzabamwita ni umwe mu batanze ikiganiro kigaruka kuri iyi ngingo.

    Maj Gen Nzabamwita yagaragaje ko kimwe mu bishobora gutuma urubyiruko rwinjira mu bikorwa by'ubuhezanguni ari ubuyobozi bubi, atanga urugero ku biri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri muri Congo uyu munsi yakongejwe n'abahungiye muri iki gihugu bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kubera kutagira ubuyobozi bwiza muri iki gihugu ibintu bikomeza kurenga igaruriro.

    Ati 'Mu baturanyi bacu hano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dufite ayo matsinda yose navuze muri icyo Gihugu. Mu 1994 uru rubyiruko rwari rwarashyizwemo ubuhezanguni n'Interahamwe ndetse n'Ingabo zakoze Jenoside bimukiye muri Repubulika Ihararanira Demokarasi ya Congo, mu buryo bwateguwe bakingiwe ikibaba mu gihe cy'imyaka 30, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    Yakomeje avuga ko 'None ubu hari abaturage b'abahezanguni, none byabyaye ko Congo ifite imitwe yitwaje intwaro 262, ni agahigo ku rwego rw'Isi nta Gihugu na kimwe gifite imitwe myinshi yitwaje intwaro nk'iyo Congo ifite. Igihe nta miyoborere ihari, igihe hari imiyoborere mibi, igihe hari ahantu hatayobowe, abaturage bazagerageza bishakire uko babaho, iyi niyo mpamvu imyinshi muri iyi mitwe 262 igizwe n'urubyiruko.'

    Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza (NISS), Maj Gen Joseph Nzabamwita, yagaragaje ko iyi nama iteranye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka yemeza ako afite aho ahuriye no gucengeza ubuhezanguni mu rubyiruko.

    Ati 'Iyi nama ibaye mu gihe hashize imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwageze ku iterambere rigaragara nubwo tugihanganye n'ingaruka z'ibyo twanyuzemo mu 1994, kandi ibyo twanyuzemo mu 1994 bifite aho bihuriye by'ako kanya n'insanganyamatsiko turi kuganiraho uyu munsi.'

    'Mu 1994 twabonye Guverinoma yakoze Jenoside yashyize mu Banyarwanda umugambi wo kwicana hagati yacu, habayeho ubuhezanguni n'urubyiruko rwahinduwe abicanyi cyane cyane Interahamwe. Uyu munsi aba bakoze Jenoside baracyahari kandi baracyateye ikibazo.'

    Maj Gen Joseph Nzabamwita yasabye Guverinoma za Afurika kwita ku rubyiruko no gushyira gahunda zigamije kurufasha kugira ngo rubone akazi, ibintu yemeza ko bizarurinda kujya mu bikorwa by'ubuhezanguni.

    Reba video y'Ijambo rya Maj Gen Joseph Nzabamwita

    Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza (NISS), Maj Gen Joseph Nzabamwita, yagaragaje ko kuba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari imitwe 262 yitwaje intwaro ari umusaruro w'imiyoborere mibi yaranze iki Gihugu

    Iyi nama irimo bamwe mu basirikare bakuru b'ibihugu bitandukanye byo muri Afurika

    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun

    Muri iyi nama hatanzwe Ikiganiro kigamije kurebera hamwe ikibazo cy'urubyiruko rushyirwamo imyumvire y'ubuhezanguni

    Iyi nama yahurije hamwe abagize inzego z'umutekano bavuye hirya no hino n'abadipolomate bakorera mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza na CP John Bosco Kabera bakurikiranye iyi nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imitwe-yitwaza-intwaro-262-iri-muri-congo-ni-umusaruro-w-imiyoborere-mibi-maj

  • Ububiligi: Mu rubanza rwa Bomboko, umutangabuhamya yanze kwitaba urukiko hitabazwa polisi #rwanda #RwOT

    Mu rubanza rw'Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel bakunda kwita Bomboko ruri kubera I Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi, aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, umwe mu batangabuhamya yanze kuza mu rukiko biba ngombwa ko rwohereza Abapolisi kumuzana. Bamuhamagaye, yavuze ko afite ubwoba bwo kuza ariko agejejwe imbere y'inteko iburanisha avuga ko yumvaga afite uburenganzira bwo kutaza.

    Ubwo inteko iburanisha yari igeze aho kumva uyu mutangabuhamya (ni umucuruzi i Buruseli), ntabwo yari mu rukiko. Byasabye ko bamuhamagara kugira ngo bamenye niba agomba kuza ariko asubiza abamuhamagaye ko afite ubwoba bwo gutanga ubuhamya kuko we nubwo ari mu Bubiligi ariko ajya mu Rwanda kenshi, avuga ko ari ukwirinda icyamubaho.

    Nyuma yo kubona ko uyu mutangabuhamya yanze kuza mu rukiko gutanga ubuhamya, Perezida w'Inteko iburanisha yategetse ko bamushaka akaza mu rukiko. Urukiko rwahise rwohereza Polisi iba ariyo ijya kumushaka iramuzana, atanga ubuhamya.

    Ageze imbere y'inteko iburanisha, yabajijwe impamvu yari yanze kuza gutanga ubuhamya ndetse no kuba yari yavuze ko ataza kuko atinya ko hagira ikimubaho ageze mu Rwanda nk'umuntu uhaza kenshi mu kazi ke k'ubucuruzi, avuga ko uwamuhamagaye kuri terefone yamwumvise nabi. Avuga ko nta bwoba yari afite, ko ahubwo ari uko yari mu kazi kandi akaba yumvaga afite uburenganzira bwo kutaza mu rukiko gutanga ubwo buhamya. Yabwiye urukiko ko nkuko yabivuze, ajya mu Rwanda kenshi kuko n'ubucuruzi bwe abukorera mu Rwanda, ariko ko nta bwoba bwo gutanga ubuhamya afite.

    Perezida w'Inteko iburanisha yamubajije ati 'Ni iki watinyaga ko bakubaza'? Aramusubiza ati 'Ntacyo'. Perezida w'Inteko iburanisha yongeye kumubaza ati 'Kuki wari wanze kuza? Kubera iki'? Aramusibiza ati'Nari nzi ko umuntu yahitamo kuza cyangwa ntaze, numvaga ari ubushake bwanjye ariko kuko mwabitegetse naje'.

    Amubajije niba yari afite ubwoba, umutangabuhamya yasubije ati 'Numvaga mfite uburenganzira bwo kwanga kuza'. Abajijwe kandi niba kwanga kuza ari uko yatinyaga ko bamubaza niba uregwa hari ibyo yakoze, yasubije ati 'Yaba yarabikoze cyangwa atarabikoze, njye sinari muzi icyo ndeba ni akazi kanjye'.

    Uyu mutangabuhamya wari umusirikare wo mu ngabo za kera, avuga ko nta handi yari azi Nkunduwimye uretse kuba yarasanze Interahamwe zahagaritse imodoka barimo akababuza kubakuramo bagakomeza. Ibyo ngo Nkunduwimye ni we waje kubimwibutsa ubwo bari bahuriye mu bukwe mu Bubiligi.

    Nkunduwimye Emmanuel uzwi cyane ku zina rya Bomboko, ni umugabo w'imyaka 65 y'amavuko. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa I Buruseli tariki ya 08 Mata 2024. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n'ibyaha byo gusambanya Abagore muri Jenoside. Ibyaha akurikiranyweho, bivugwa ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro hari muri Segiteri Cyahafi, ahari igaraje ryitwaga AMGAR. Bivugwa ko Abatutsi bicwaga bakajugunywa mu byobo byari inyuma y'iryo garaje abandi bakahabicira.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/22/ububiligi-mu-rubanza-rwa-bomboko-umutangabuhamya-yanze-kwitaba-urukiko-hitabazwa-polisi/