Blog

  • Haragenda umugabo hasibe undi! Ni bande bakinnyi 23 muri 37 burira indege mu Mavubi? #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje umwiherero yitegura imikino 2 y’Ijonjora ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 izakinamo ba Benin na Lesotho mu kwezi gutaha.

    Umutoza Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 37, umwiherero ukaba waratangiranye n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ukaba urimo kubera i Nyamata kuri La Palisse Hotel ni mu gihe imyitozo ibera ku kibuga cy’ishuri rya Ntare.

    Kugeza ubu Rubanguka Steve ukinira Al Nojoom muri Saudi Arabia ni we mukinnyi ukina hanze y’u Rwanda wamaze kugera mu mwiherero cyane ko we shampiyona yarangiye.

    Hahamagawe abakinnyi 37, ariko hiyongereyeho abandi babiri Kwizera Jojea ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na rutahizamu Ani Elijah ukomoka muri Nigeria ukinira Bugesera ariko akaba atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda, ndetse bikaba bigoye ko azakina uyu mukino.

    Bivuze ko muri rusange ari abakinnyi 39 bagomba kuvamo 23 bazurira indege berekeza Côte d’Ivoire aho umukino wa Benin uzabera tariki ya 6 Kamena no muri Afurika y’Epfo aho umukino wa Lesotho uzabera tariki ya 11 Kamena 2024.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi 16 umutoza yahamagawe bakina hanze y’u Rwanda nta n’umwe azasiga bose azabajyana, aba bakiyongera kuri Kwizera Jojea ndetse mu gihe Ani Elijah yabona ibyangombwa (nubwo bigoye cyane) na we yagenda.

    Byitezwe ko abakinnyi bagomba gusezererwa ari abanyezamu babiri Hakizimana Adolphe na Niyongira Patience.

    Ba myugariro Byiringiro Gilbert, Nsengiyumva Samuel, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu na Nsabimana Aimable.

    Iradukunda Simeon, Ndikumana Fabien, Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier, Ruboneka Bosco na Iraguha Hadji ni bo bakina hagati bashobora kwerekwa umuryango ni mu gihe abataha izamu hashobora gusigara Mugisha Didier na Hakizimana Muhadjiri ari bo bashobora gusigara.

    Abakinnyi 23 ashobora guhagurukana

    Abanyezamu: Ntwari Fiacre (TS Galaxy), Maxime Wenssens (Union Saint-Gilloise) na Muhawenayo Gad (Musanze FC)

    Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Ishimwe Christian (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (FAR Rabat), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Jerv), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC) na Rwatubyaye Abdul (FC Shkupi)

    Abakina Hagati: Dylan Georges Francis Maes (Jelgava FS), Bizimana Djihad (Kryvbas), Mugisha Bonheur Casemiro (AS Marsa), Rubanguka Steve (Al Nojoom), Sibomana Patrick Papy (Gor Mahia), Mugisha Gilbert (APR FC), Rafael York (Gefle IF) na Hakim Sahabo (Standard de Liège).

    Ba Rutahizamu: Muhire Kevin (Rayon Sports), Samuel Gueulette (Raal La Louvière), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards) na Kwizera Jojea (Rhode Island FC)

    Abakinnyi benshi bakina mu Rwanda bazasigara

    Umutoza afite ihurizo ryo gutoranya abakinnyi bazagenda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haragenda-umugabo-hasibe-undi-ni-bande-bakinnyi-23-muri-37-burira-indege-mu-mavubi

  • U Rwanda rwemeje ba Ambasaderi barimo uw'u Burusiya – #rwanda #RwOT

    Alexander Polyakov w'u Burusiya, Brig Gen Mamary Camara wa Mali na Ernest Y. Amporful wa Ghana bemejwe n'iyi nama y'abaminisitiri bose bafite ibyicaro byabo i Kigali.

    Ambasaderi Polyakov yaje gushimangira umubano u Burusiya bufitanye n'u Rwanda, ushingira ku mikoranire mu bijyanye n'amashuri makuru, mu bijyanye n'ingufu za nikeleyeri, guteza imbere siporo no kubaka ibikorwaremezo.

    Muri Nyakanga 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette yasobanuye ko kuva mu 2019 ubwo ibihugu byombi byagiranye amasezerano mu bya nikeleyeri, u Rwanda rwohereje abanyeshuri barenga 40 kwiga mu Burusiya.

    Yagize ati 'Hashize imyaka myinshi u Rwanda n'iki gihugu bisinyanye amasezerano, guhera mu 1970. Guhera icyo gihe twagiye twohereza abanyeshuri, bamwe baragarutse, bari mu gihugu. Iyo ukoze imibare usanga dufite abanyeshuri barenga 100.'

    'Mu minsi yashize, kubera ko hari andi masezerano twasinye ajyanye n'iby'ingufu za nikeleyeri, hari abandi banyeshuri dukomeza kohereza buri mwaka, tukaba tugeze ku barenga 40 guhera mu 2019.'

    U Rwanda na Mali muri Gashyantare 2017 byagiranye amasezerano y'ubwikorezi bwo mu kirere, yemereraga indege za RwandAir gutwara abantu n'ibintu ikoresheje ikibuga cy'indege cya Bamako. Colonel Assimi Goïta wafashe ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita mu 2021 yagaragaje ko yifuza ko umubano w'ibihugu byombi ukomeza.

    Kuri Ghana, u Rwanda rufitanye n'iki gihugu amasezerano y'ubufatanye mu kunganirana, gukora imiti n'inkingo no kugenzura ubuziranenge byabyo, yashyizweho umukono muri Kamena 2022.

    Inama y’abaminisitiri yemeje Ambasaderi w’u Burusiya, Mali na Ghana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemeje-ba-ambasaderi-barimo-uw-u-burusiya

  • Bamwe bavuye mu byaha basubira ku ishuri: Umusaruro w'amashuri y'imyuga yubakiwe abaturiye imipaka – #rwanda #RwOT

    Ku mipaka itandukanye aho u Rwanda ruhana imbibi na Uganda, hubatswe amashuri y'imyuga nu'bumenyi ngiro, yabaye igisubizo ku bahatuye batabonaga aho abana babo bajya kwigira umwuga.

    Mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kivuye hubatswe Ishuri ryisumbuye ry'imyuga n'ubumenyi ngiro ryitiriwe Mutagatifu Paul Murwa, higishwa amashami y'ububaji n'ubwubatsi ku bana batuye muri iki gice kitabagamo ishuri na rimwe ry'imyuga.

    Aya mashuri yubatswe hagamijwe gufasha abaturiye imipaka kubona ubumenyi ngiro bwatuma bashobora gukora, ari no mu turere twa Gicumbi na Nyagatare dukora ku mipaka y'u Rwanda na Uganda.

    Muri Gicumbi hari Ishuri ryisumbuye ryisumbuye y'imyuga n'ubumenyi ngiro rya Cyumba (Cyumba TSS) n'irya Mukarange. Ni mu gihe muri Nyagatare hubatswe irya Ntoma (Ntoma TSS) n'irya Shonga.

    Urubyiruko n'abakuru bize muri aya mashuri bose bahuriza ku kuba mbere iyo bakeneraga kwiga umwuga byarabasabaga kujya mu rugo rw'umuntu cyangwa aho akorera kuhigira, bakishyura akayabo kandi ntibibahe ubumenyi bufite ireme.

    Bavakure Innocent wize ubukanishi muri TSS Cyumba, ubu akanika ibinyabiziga mu gasantere ka Maya hafi y'ikigo yizeho. Uyu mugabo ufite umugore n'abana batatu yashatse kujya kwiga ubukanishi i Kigali biramwangira kubera kubura ibizasigara bitunga umuryango we.

    Inzozi ze yazikabirije muri TSS Cyumba, yiga umwaka umwe none yatangiye gusarura ifaranga. Ubu ikibazo gikeneye amafaranga acyikemurira bitamugoye.

    Yagize ati 'Iyo ngize ikibazo gikemuka nta kindi kintu nkoresheje bivuye hano! Ubwo se urumva umusaruro utarimo? Ubu ntabwo nabura amafaranga nk'ibihumbi 10 Frw biba kuri Mobile Money yamfasha gukemura ikibazo kintunguye.'

    Ibi kandi bisa n'ibivugwa na Tuyizere Sarah w'imyaka 21, IGIHE yasanze ari kubaza mu Gakiriro ka Nyagatare. Amaze gucikiriza amashuri, yagiye kwiga umwuga abaturanyi bavuga ko agiye mu buraya, ariko ubu afasha ababyeyi bivuye mu mafaranga awukoreramo.

    Ati 'Iyo umuntu ampamagaye ngo afite ikiraka akampa amafaranga mbasha kwizigama andi nkabasha gufasha ababyeyi ndetse nkanigisha basaza banjye.'

    Umuriza Ruth, wize ubudozi [Fashion Design] muri TSS Ntoma, ubu akorera ku mupaka wa Kagitumba. Yabwiye IGIHE ko yemeye kujya kwiga ari mukuru kugira ngo abashe kwiteza imbere.

    Uyu mubyeyi w'imyaka 37, mu minsi mike amaze asoje amasomo yinjiza amafaranga atuma afatanya n'umufasha we mu bikorwa by'iterambere ry'umuryango.

    Ati 'Naguze imashini ya kabiri, mu gihe habonetse umwana nigisha araza nkamwigisha. Mu bushobozi mfite, sinshobora kubura ibihumbi 20 Frw ku kwezi, nkakuraho ay'inzu, nkakuraho umusoro, ubu ngubu ntabwo nshobora kubura 1000 Frw cyo guhaha, cyangwa umwana yajya kwiga nkamuha amafaranga.'

    Umuriza avuga ko mu myaka itanu iri imbere yizeye kuzaba ashobora gupiganira amasoko manini kandi akayatsindira.

    Abari abarembetsi ubu batunzwe n'umwuga unoze

    Aho amashuri yubatse hari mu ndiri y'ubucuruzi bwa magendu byakorwaga n'abazwi nk'abarembetsi, bavanaga ibicuruzwa muri Uganda.

    Mu Karere ka Gicumbi abakuwe mu burembetsi bakajyanwa mu mashuri ya tekiniki ni 502, mu gihe muri TSS Ntoma hize abahoze mu burembetsi 73, muri bo 37 bize ubwubatsi abandi biga ubudozi.

    Nkomamashyi Jean de Dieu w'imyaka 49, atuye mu Kagari ka Rusambya, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Yabwiye IGIHE ko yavuye mu burembetsi, yiga ubwubatsi kandi umwuga we uramutunze n'umuryango we.

    Ati 'Kuva nareka uburembetsi, buri munsi mu gitondo kare ndaza ngasaba akazi, kabura nkajya gukora ibindi n'ejo nkagaruka ariko nkakomeza gukora ubufundi nigiye.'

    Abayobozi b'amashuri yisumbuye ya tekiniki yubatswe ku mipaka bavuga ko yagize uruhare mu iterambere ry'ibice yubatsemo kuko ibikoresho bikoze mu biti, imyambaro ndetse n'ubufundi bikorwa na benshi mu rubyiruko rwayizemo.

    Aho IGIHE yasanze inyubako zicyubakwa harimo abafundi bahize bazikoraho, ndetse hari n'aho batanga umusanzu mu gufasha abatishoboye.

    Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya Ntoma, Alphonse Renzaho yagize ati 'Mu Mirenge duturanye yaba Matimba turimo, Musheri, Rwempasha ndetse na Rwimiyaga dufitemo TVET imwe ya Leta. Bivuze ko iki ni cyo kigo cyonyine umuturage wa hano ashobora kubonamo ubumenyi, rero tujya tugira ibikorwa byo kubakira abatishoboye, kuko abanyeshuri baba bazi kubaka inzu tuyisiga imeze neza, kandi n'ubu turumva ibyo bikorwa bizakomeza.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yabwiye IGIHE ko urubyiruko rwize mu mashuri yubatswe ku mipaka bahise bashingirwa amakoperative 11 agomba kunyuzwamo inkunga izabafasha gukabya inzozi bari baravukijwe n'imirimo mibi.

    Ati 'Bose bagiye bahabwa akazi kugira ngo babashe kuzamuka, duce n'icyo kintu cy'uburembetsi no kumva ko abantu bagomba guhora bambuka umupaka kugira ngo bajye gushaka imibereho.'

    'Ubu twatangiye kubashyira mu makoperative, aba bose bigishijwe twabashyize mu makoperative 11, tubaha n'ubufasha, buri koperative izahabwa 5.000.000 Frw kugira ngo bagire uburyo bwo gutangira, bagure ibikoresho by'ibanze bashobora gutangiriraho tugire n'aho tubabariza bari hamwe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen na we yabwiye IGIHE ko abize imyuga bashyizwe mu makoperative ashingiye ku myuga bize, kugira ngo bazabashe kuyikomeza no kwiteza imbere.

    Ati 'Hari amafaranga bagenerwaga yo kubafasha kugira ngo bige, twakoze ku buryo bagiye gusoza twarabashyize mu makoperative tugenda tubazigamira, kuri ayo mafaranga barihirwaga tugenda tubagira inama bakagira ayo bazigama, noneho basoje kwiga baba bafite koperarive ifite amafaranga hanyuma bongera no guhabwa inkunga.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rishinzwe kubaka no gusana inyubako za Leta mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire, RHA, Fabrice Sebagira yabwiye IGIHE ko mu bihe byashize amashuri yagiye yubakwa mu bice by'imijyi biteye imbere, ari yo mpamvu iki kigo cyahisemo kubaka mu mirenge y'ibyaro yegereye imipaka kugira ngo n'urubyiruko ruhatuye rugezweho ayo mahirwe.

    Ati 'Hari hari urubyiruko rwinshi muri kariya gace gakikije umupaka muri Burera, Gicumbi na Nyagatare, wasangaga ntaho bafite bigira uwo mwuga, ugasanga igishoboka ari ukubura icyo bakora bakisanga bagiye mu ngeso mbi, serivisi twakabaye dutanga ugasanga barambuka mu buryo butemewe bajya kuzishaka mu buryo butanemewe, abandi bakajya gushaka ubuzima aho wasangaga bajya mu bikorwa byo kwinjiza za magendu, ku buryo ubona kuva ishuri ryajyaho ryatumye urubyiruko rwari ruhari ubona koko runyotewe kugira ishuri ribegerejwe ribaha ubumenyi ngiro bukenewe aho ngaho.'

    Sebagira avuga ko uduce twubatswemo amashuri bigaragara ko dufite amahirwe yo gutera imbere ahubwo haburaga ubumenyi butuma abahatuye bakora.

    Abayobozi b'amashuri bagaragaje ko abayasojemo ari bo biganje mu gukora ibikoresho bitandukanye bifitanye isano n'imyuga ihigishirizwa.

    Ikigo cy'u Rwanda Gishinzwe guteza imbere imiturire, [Rwanda Housing Authority] gitangaza ko amashuri yisumbuye ya tekiniki ya Cyanika na Kivuye mu karere ka Burera yatwaye 1.465.163.101 Frw, aya Ntoma na Shonga muri Nyagatare atwara 1.472.932.093 Frw mu gihe Cyumba na Mukarange yo mu karere ka Gicumbi yatwaye 1.447.113.495 Frw.

    Amashuri yubatswe i Kivuye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda yatumye abana batongera kwambuka bajya guhaha ubumenyi hakurya y’igihugu

    Ni amashuri yatumye baruhuka ingendo ndende bakoraga bajya mu tundi turere

    Abanyeshuri benshi bahigira ububabaji

    Ishuri rya TSS Cyumba muri Gicumbi ryigishije benshi mu bari abarembetsi, ubu batunzwe n’umwuga wo gukanika

    Bize gukanika imodoka n’ibindi binyabiziga bitandukanye

    Ishuri ry’imyuga rya Ntoma riri mu Karere ka Nyagatare

    Tuyikunde Joyce wize muri TSS Ntoma ubu adoda imyenda muri Centre ya Matimba

    Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya Ntoma, Alphonse Renzaho yavuze ko mu mirenge yose abakuru n’abato bahagana bashaka ubumenyi

    Umuriza Ruth yize muri TSS Ntoma ari umubyeyi ariko ubu adodera ku Mupaka wa Kagitumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-bavuye-mu-byaha-basubira-ku-ishuri-umusaruro-w-amashuri-y-imyuga-yubakiwe

  • Afro Gako, injyana igiye gutabara umuziki Nya… – #rwanda #RwOT

    'Afro' ni ijambo rikunze gukoreshwa bashaka kuvuga Afurika, ibikomoka muri Afurika, ibinyafurika. Urugero: Afrobeat/ Afromusic- injyana, mbese indirimbo nyafurika. Afro dance (imbyino nyafurika), Afro Culture (Umuco Nyafurika), n’ibindi.

    'Gako' buri wese ashobora gutekereza ko bashakaga kuvuga 'Gakondo'. Waba umuco gakondo, imbyino gakondo, imyambarire Gakondo, indirimbo gakondo. Bamwe bavuga ko “Afro-Gako” ari injyana nyafurika bashyiramo bimwe mu bicurangisho bya hano mu Rwanda. Urugero, inanga, iningiri, umuduri, ingoma n’ibindi.

    Bamwe mu bahanzi Nyarwanda bumva bashaka kuba nk'abanyamahanga mu gihe Abanyamahanga bo bifuza nibura kwitirirwa ko ari Abanyarwanda.

    'Afro Gako' ni injyana isa n’ishaka kugaragaza ko u Rwanda narwo rufite ibyo rwakwerekana mu ruhando mpuzamahanga bibaye bikozwe neza kuva kuri 'Production' kugeza kuri 'Promotion' cyane cyane ko abarimo kuyikora ari abantu bari mu bihe byoroshye byo kwamamaza ibikorwa byabo kubera internet.


    Rwabuze gica hagati ya Element na Noopja!

    Element aherutse gushyira hanze amashusho akubiyemo umuteguro udasanzwe, agaragaza ko afite ishimwe ku mutima kuko yabashije kugera ku nzozi ze akaba agiye kumurikira Isi imikorere y'injyana idasanzwe ya 'Afro Gako' yahanze.

    Uyu musore w'i Karongi, yavuze ko imyaka ine ishize atangiye gukora kuri iyi njyana, kandi ko igihe kigeze kugirango buri wese amenye ubushobozi yifitemo.

    Yavuze ati 'Imyaka ine irashize, natekereje guhuza umuziki n'umuco w'u Rwanda (Gakondo) na Afrobeats nkawuzamura mu buryo rusange. Nguko uko nazanye izina “Afro Gako”. Nubwo hari ibihuha bitandukanye wumvise, igihe kirageze, umuraba uri hafi.'

    Yavuze ibi nyuma y'uko ku wa 7 Gicurasi 2024, Country Records yari yasohoye itangazo ivuga ko injyana ya 'Afro Gako' ari igitekerezo cyagizwe na Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja washinze iyi studio.

    Yavuze ko 'Injyana ya Afro Gako yaturutse ku iyerekwa ry'uwatangije studio (Noopja), ntabwo uwahoze ari mu ikipe y'abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha tukanamukuza tukamwita Element yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.'' 

    Country Records yashishikarije abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana ya 'Afro Gako', bavuga ko batazihanganira abatesha agaciro igitekerezo 'ndetse n'uwashyizeho ikirango cy'injyana'. Bati 'Ukuri n'igihe birahari kuri twese.''

    InyaRwanda yakusanyije ibitekerezo by'abantu banyuranye bafite aho bakuriye n'umuziki bagaragaza ko 'Afro Gako' ari igitekerezo gikwiriye gushyigikirwa, ariko kandi bavuga ko ari umushinga ushobora gupfira mu iterura mu gihe cyose abavuga ko bahimbye iyi njyana 'babishwaniramo'.

    Umuraperi Mr Kagame yabwiye InyaRwanda ko ashyigikiye igitekerezo cyo gutangiza 'Afro Gako' ariko afite impungenge mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, ahanini biturutse mu kuba buri wese agaragaza ko ari iye, aho guhuriza imbaraga hamwe ngo hakorwe ikintu kizima cyatuma umuziki w'u Rwanda ugera ku rwego Mpuzamahanga.

    Yavuze ko injyana ya 'Amapiano' muri iki gihe igarukwaho cyane n'abanyamuziki ku Isi, ahanini bitewe n'uko buri wese agenda ayongerera uburyohe. 

    Ati 'Turamutse dukoze 'Afro Gako' ni ibintu byadufasha kugera kure cyane. Ni ibintu nshyigikiye 100%. Mbese buri mu Producer wese agiye akora indirimbo mu buryo bwe ariko ashingiye kuri 'Afro Gako' yaba ari ukunda 'Gakondo' yaba ari ukunda ibigezweho, ariko akajya avangamo 'Amapiano' byaba ari ikintu gikomeye cyane'.

    Akomeza ati 'Uzareba nka 'Amapiano' akorwamo indirimbo cyane usanga atari ay'umwimerere wo muri Afurika y'Epfo, usanga umuhanzi yarabyumvise ahubwo akongeramo ibirungo bye, ugasanga indirimbo iciye ibintu. Icyo nzi ni uko injyana gakondo ya buri gihugu ikundwa cyane'

    Yunganirwa na Eric Mucyo avuga ko guhuza imbaraga kw'abahanzi Nyarwanda ari byo bizatuma 'Afro Gako' igera ku ntego z'abayitangije. Mucyo yumvikanishije umuco w'u Rwanda wihariye, ari nayo mpamvu aho imbyino gakondo ziserutse zitahana ishema.

    Eric Mucyo yavuze ko kugirango 'Afro Gako' itange umusaruro, ariko abahanzi bose bahuza imbaraga, ariko kandi atekereza ko iyi njyana ikwiriye guhindurirwa izina.

    Ati 'Reka dushyiremo imbaraga duhitemo injyana imwe twese tugiye gukora, hanyuma buri muntu wese ashyiremo ubuhanga bwe, turebe ko hari ikintu cyakorwa. Gusa, igitekerezo cyanjye ni uko tutayita 'Afro Gako' ahubwo tuyishakire izina ry'umwihariko rya Kinyarwanda.'


    Yagaragaza umwihariko w'umuziki w'u Rwanda

    Emmanuel ni umwe mu bafatanyije na Nduwimana Jean Paul 'Noopja' gukora no gutunganya injyana bise 'Afro Gako'. Uyu mugabo yagerageje gukorana na Producer Element biranga, akorana na Pakkage ari nawe warangije umushinga wa 'Afro Gako' Noopja yashakaga.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Emmanuel yavuze ko Afro Gako ishyizwemo imbaraga igakorwa n'abahanzi benshi, ni kimwe mu byagaragaza umwihariko w'umuziki w'u Rwanda kuko 'Afrobeat si injyana kavukire ariko gukora 'amerioration' ishyizwemo ikirango kibicurangisho gakondo by’u Rwanda ni umwihariko nyine gusa ku Rwanda'.

    Yavuze ko nta muntu ukwiye gushidikanya ko 'Afro Gako' izazamura umuziki w'u Rwanda, kuko kwita ku by'iwacu 'ukaba aribyo wubakiraho bikuzanira umwihariko mu bandi kandi icyo n'icyo umuziki w’u Rwanda ukeneye'.

    Ati 'Numva rero 'Afro Gako' ari kimwe mu byatugeza mu ruhando Mpuzamahanga dufite umwihariko kimwe n’ibindi byinshi byashingirwaho n’umuziki w'u Rwanda.'

    'Kuba injyana yaba ihari ni kimwe ariko no kumenya kugira umwimerere w'bihangano ni ikindi kuko indirimbo iba igizwe na byinshi harimo uwo muziki uko ucuranze, harimo ubutumwa umuhanzi aririmba mu gihangano ke, harimo ijwi ry’umuhanzi, harimo uko wa muziki uyunguruye n’ibindi.'

    'Kuba rero 'Afro Gako' yaba ikirango n'impurirane z’ibintu byinshi ariko bikozwe neza birashoboka. Kandi erega abantu bakwiye kubaho duhanga udushya ibintu byose biba ari ukugerageza kuzana ibishya rero injyana ikozwe kandi igakorwa neza birashoboka cyane kandi hari n'ibindi byinshi mu muziki byagaragaza 'Brand' yacu mu muzinki w’u Rwanda. Urugero: Uzumve ibyo Michal Makembe acuranga bifite umwimerere w'u Rwanda.'

    Nta gishya bavumbuye!

    Producer Jimmy wagize uruhare rukomeye mu gutunganya nyinshi mu ndirimbo z'abahanzi, yabwiye InyaRwanda ko kenshi usanga buri gihugu kigira injyana yacyo, kandi n'abo usanga bavanga injyana y'abo n'izindi nyafurika.

    Atekereza ko ashingiye ku bavuga ko bazanye iyi njyana batari kuyita 'Afro Gako' kuko ivangiyemo izindi njyana.

    Ati 'Ese aho ntawasanga abo biyitirira Afro Gako, baratekereje ko Afrobeat ari injyana zo muri Nigeria gusa? Ko akenshi ingero batanze wumvamo injyana gakondo ya nigeria (AfroNaija beat)?'

    'Ese ko Afro beat yahozeho n’injyana gakondo igahoraho, ubwo gufata injyana y’igihugu kimwe ku kigero cya 85% ukumvikanishamo ibyo wita iby’iwanyu ku kigero cya 15%, ubwo uzavuga ko wavumbuye? Iki? Gute?'

    'Hanyuma uku guhūza (combination) izi njyana zombi ku busumbane bungana gutya, ubwo uzaba uri kuzamura muzika yawe? Ku ruhe rwego? Ninde uzamenya umwimerere w’injyana yawe mbere y’uko ubivanga? Ko ahubwo tuzaba turi gutakaza na kakandi gake bamwe bakirwana no kugira ngo katazima?'

    Uyu mugabo yavuze ko yaba Element na Noopja nta n'umwe wari ukwiriye gushwana na mugenzi we agaragaza ko ariwe wazanye iyi njyana, ahubwo bagashyizeho hamawe bagakora, umusaruro w'ibikorwa by'abo akaba ariwo wivugira.

    Ati 'Ahubwo bakore, ibikorwa byivugire. Hato abanyamahanga batazasobanukirwa ibyo turi kwirirwa duteranira amagambo bakaduseka! Nta gishyashya bazanye, ntacyo bahimbye pe! Nibakore ubushakashatsi barebe ko bazavumbura ibitahimbwe cyangwa ibitariho aho wenda tuzabyemera. Hanyuma kandi byazaba bibabaje, biteye isoni n’agahinda mu gihe iriya mpumeko imaze iminsi ya 'Afro Gako' yaba ari ugutwika gusa (mu mvugo z’ubu).'

    Ugendeye ku bivugwa n'abantu banyuranye batanga ibisobanuro bagaragaza ko 'Afro Gako' ari injyana yakozwe kuva cyera.

    Kuri Jimmy ati 'Ntabwo uzafata itafari, ngo ushyireho agacanga, wongere ugerekeho irindi tafari…gutyo gutyo, igikuta nicyuzura uvuge ngo wahimbye ikintu kidasanzwe! Ibikuta byarubatswe, kandi n’ubu birubakwa ndetse bizanubakwa, bitandukanywe n’ishusho yabyo gusa.'


    Agapingane gashobora kuzatuma tutabona iyi njyana

    Umunyamakuru Dj Adams wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, yabwiye InyaRwanda ko 'Afro Gako' ari igitekerezo cyiza gishobora gutuma umuziki w'u Rwanda ugera ku rwego Mpuzamahanga, ariko ikibazo n'uko hari abashobora kuzatuma itarenga umutaru 'kubera agapingane k'abayiyitirira'.

    Ati 'Ushobora gusanga batatanyije imbaraga mu kuyizamura batirengagije ko nta numwe wayita iye (Nkuko na Kandt wavumbuye Kigali n’abandi bavumbuye utundi duce atari bo bawitiriwe kuko twari duhari n’ubundi (utundi duce)'

    'Ahubwo abavumbuye indwara, imiti ndetse n’ibindi bikaze muri 'Science' bo barabyitirwa kuko nta wundi wabikoze mbere ntanuwabivuguruje nyuma. Wenda icyo umuntu yakora ni ukongeraho ibigezweho bishya ariko ntiyibagirwa aho bikomoka.'

    Adams yavuze ko mu gihe abavuga ko bazanye iyi njyana bahangana mu kugaragaza ubuhanga mu kuyikora byafasha mu kuyizamura, bityo abanyamahanga bagenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye bakaba bayijyana iwabo.

    Ati 'Bityo 'Afro Gako' ibe urwibutso kuri bo ari nako igenda yamamara kugeza igihe muzika Nyarwanda izaba zishobora nayo ubwayo kuba ari uruganda rufitiye igihugu akamaro.'

    Ariko kandi asobanura ko 'Afro Gako' ari akantu gato cyane ugereranyije na muzika Nyarwanda kuko 'Afro' bisobanuye injyana Nyafurika by'umwihariko izihuta n'ubwo hari izituje zirimo noneho na 'Gako' bisobanuye 'Gakondo' ariko Gakondo nayo ikaba irimo injyana nyinshi cyane. Ikinimba, igishakamba, ikinyemera, umushyayayo n’izindi.       

    Adams akomeza ati 'Rero, barapfa ibintu buri muswa wese yakora kandi hari ibirimo ubuhanga bakwepa kuko batabishoboye ariko bakaba bashaka kubarirwa ku bahanga ku buryo bavumbuye ikintu runaka ariko bakibagirwa ko ari agatonyanga mu nyanja ku bisigaye ari nabyo tumenyereye ko bituranga kuko iyo Afro Gako barimo kuvuga n'ubundi iravoma Nigeria, igice kinini kurusha uko ivoma mu Rwanda.'

    'Biragoranye kumvisha abantu batanazi gukora injyana nibura imwe neza bavuga ko bavumbuye ibintu byabayeho kuva u Rwanda rwabaho biranga umuco n’imigenzereze binyuze mu midiho itandukanye igize injyana zitandukanye zo mu Rwanda.'

    Element aherutse kuvuga ko amaze iminsi abona aba Producer bavuga ko ‘Afro Gako’ ari iyabo, kandi benshi muri bo ntabwo abazi. Yavuze ko atagamije kwiharira iyi njyana, ahubwo arashaka ko abantu bose bayikora mu rwego rwo kwagura umuziki w’u Rwanda.

    Yavuze ko yamuritse iyi njyana mu buryo bwihariye, nyamara abavuga ko ari iyabo ‘ntibigize bayimurika’.

    Element yasobanuye ko Mike Makembe yari mu murongo wo gukora ‘Afro Gako’ nk’uko abishaka, ndetse bagiye bakorana mu bihe bitandukanye amusaba amwe mu majwi yari akeneye. Ati ” Afro Gako ni iy’Abanyarwanda twese… Ntabwo irasohoka, ariko nisohoka bazabikunda… Nizera ko Afro Gako bazayikunda.”

    Yavuze ko imyaka ine ishize agerageza gukora iyi njyana, kandi mu bihe bitandukanye yagize atsindwa ubwo yabaga ashaka gushyira hanze iyi njyana, akavuga ko igihe kigeze kugirango abanyarwanda babone ibyo amaze igihe ari gutegura. 


    ‘Noopja’ washinze Country Records, avuga ko ariwe wagize iyerekwa rya ‘Afro Gako’


    Mr Kagame yavuze ko kuba ‘Amapiano’ yaramamaye ku Isi, byaturutse mu kuba ntawayishyize ku bitugu, ahubwo buri wese yayifashishaga mu kugera ku gihangano ashaka


    Umuhanzi Eric Mucyo yavuze ko ‘Afro Gako’ ikwiye guhindurirwa izina, abahanzi bakagira igitekerezo kimwe ku izina rikwiye 


    Itangazo rya Country Records, riha ikaze aba Producer bose bashaka gukora ‘Afro Gako’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143226/afro-gako-injyana-igiye-gutabara-umuziki-nyarwanda-cyangwa-barashwanira-mu-bitazera-143226.html

  • Agahigo kuri Spotify, ibanga ryumuziki wa Ni… – #rwanda #RwOT

    Adekunle Gold utegerejwe na benshi ku wa 24 Gicurasi 2024 muri BK Arena, yamaze gusesekara i Kigali.

     Mu kiganiro n'itangazamakuru ku kibuga cy'indege i Kanombe, yagarutse ku buryo yifuzaga kongera kugaruka mu Rwanda ati'Nahoze nifuza kubona amahirwe yo kugaruka mu biruhuko ntafite akazi, kuryoherwa n'igihugu nkajya kuri Mont Kigali.'

    Agaragaza ko ubwo aheruka byari byiza gusa cyari igihe gito yari akeneye icyumweru byibuze cyose nubwo atarakibona ariko yumva byibuze mu gihe gito yakongera kuryoherwa na Kigali.

    Yagarutse ku buryo arimo gushaka gusobanukirwa neza umukino wa Basketball ati'Ndibuka mu minsi yashize narindi muri New York ndimo ndeba umukino, ndi mu gihe cyo gukurikirana nkasobanukirwa uyu mukino neza.'

    Adekunle yavuze ko atari ubwa mbere agiye gutaramira mu mikino ya Baskeball ati'Bizaba ari ku nshuro ya 4 ndimo ndirimba mu mikino ya Basketball kandi buri gihe biba ari byiza aba ari ibyishimo.'

    Agaruka ku kuba ari mu bakorana na Def Jam Recordings imaze imyaka 40 ifasha abahanzi ikaba iri mu zikomeye ku Isi ati'Ntewe ishimwe no kuba umwe mu bahanzi benshi bayigize kandi bahitamo abahanzi bakomeye newe.'

    Ku birebana no kuba umuziki wa Nigeria ukomeje kuza imbere yagize ati'Icyo navuga nuko ahantu hose ibitangazamakuru bibigiramo uruhare rukomeye mu gusunika umuziki.'

    Yagaragaje ariko  ko n'abanyagihugu batuye mu bindi bihugu bagira uruhare rukomeye mu gutuma abahanzi b'iwabo babasha kugera kure.

    Kuri Nigeria bakaba bafite umugisha w'uko aba barizwa muri ibyo bice bose babyumva bikaniyongeraho urukundo berekwa n'abanyamahanga muri rusange.

    Uyu mugabo kandi yavuze ko yishimira uko Album  aheruka  gushyira  hanze yakiriwe aho yamaze kugeza inshuro zirenga Miliyoni 100 yumviswe kuri spotify ibintu bigerwaho.

    Yasezeranije abakunzi b'umziki ko azabaha igitaramo gikomeye ati'Ubwo mperuka nakoresheje imbaraga zo hejuru ariko kuri iyi nshuro bizaba byikubye kandi hari n'indirimbo nyinshi bizaba ari umunezero udasanzwe.'

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA AG BABY #ADEKUNLEGOLD

    “>

    Adekunle Gold uri kubarizwa mu Rwanda yavuze ko imbaraga z’itangazamakuru, abanyagihugu batuye mu mpahanga biri mu bisunika umuziki cyaneYagaragaje ko ari iby’agaciro kuba ari umwe mu bagize Def Jam Recordings yo muri Amerika kuko ihitamo abashoboye


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143235/agahigo-kuri-spotify-ibanga-ryumuziki-wa-nigeria-no-gusinyana-na-def-jam-yo-muri-amerika-a-143235.html

  • Amatike arimo kugurwa nk’amasuka! Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho cyasinyanye na Rwanda Cooperation yiteze inyungu ikomeye #rwanda #RwOT

    Rwanda Cooperation Initiative (RCI)ivuga ko inyungu yiteze mu masezerano yasinyanye n’Igikombe cy’Isi cyabahoze bakina ruhago (VCWC) kizabera mu Rwanda, ari ukwagura imbibi bakongera umubare w’ibihugu bakoranaga na byo.

    Rwanda Cooperation Initiative (RCI) ni ikigo gikorera cyane hanze y’igihugu, intego ya yo ni ukubwira amahanga ibyo u Rwanda rwagezeho n’ibyo ruteganya bakaba barwigiraho, gusangiza ibihugu by’amahanga ibyo rwagezeho mu bukungu no kuba na rwo ibyiza babizana mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024, ni bwo VCWC na RCI batangije urugendo rw’amasezerano basinyanye muri Mutarama uyu mwaka harimo kumenyekanisha ibikorwa bya yo binyuze mu kwamamaza mu gikombe cy’Isi cy’Abahoze bakina ruhago (Veterans’ Clubs World Championship) kizabera mu Rwanda muri Nzeri 2024.

    Christine Nkulikiyinka akaba umuyobozi wa Rwanda Cooperation Initiative, yabwiye itangazamakuru ko ikintu cy’ingenzi biteze bazungukira muri iyi mikoranire harimo kubafungurira amarembo bakagera no mu bihugu batageragamo.

    Ati “Muri uru rugendo tuzakorana n’ibihugu byo hanze 63, muri byo 47 ni ibyo muri Afurika. Urumva rero bizadufungurira amarembo twagure ibikorwa, tuvuge niba nko muri Latin America (America y’Amagepfo n’iyo Hagati) nta bihugu dufiteyo kandi dufite ibintu byinshi twabigiraho tudafite kandi hari ibyo twabigisha.”

    Fred Siewe umuyobozi wa VCWV, yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye azarushaho kugaraza iterambere ry’u Rwanda binyuze muri Siporo.

    Ati “Ubu bufatanye buzaba inzira yo koroshya iterambere ry’u Rwanda binyuze mu bikorwa by’imbere mu gihugu ndetse no mu bikorwa bigamije iterambere, kwereka Isi yose gahunda z’imibereho myiza n’ubukungu bw’u Rwanda mu gihe kizaza.”

    “Ibaze kubona Ronaldinho yambaye kuri jersey Rwanda Cooperation? Ni izina rinini, ishusho izarebwa byibuze na miliyoni 5.”

    Bimwe mu bikubiye mu masezerano y’imyaka 3 impande zombi zasinyanye harimo kubambara ku myambaro, kwamamaza muri Stade mu gihe cy’imikino, kuba bari ku byapa by’amamaza aho bazajya bakorera inama, kubatumira mu bikorwa bya bo byose na bo bakaba bahari n’ibindi.

    Iki gikombe cy’Isi cy’Abahoze bakina umupira w’amaguru kizaba muri Nzeri 2024 kikabera muri Stade Amahoro, kizitabirwa n’abakanyujijeho muri ruhago 150, amatike yamaze kujya ku isoko ndetse abantu barimo kuyagura cyane.

    Fred umuyobozi wa VCWC na Nkulikinyinka umuyobozi wa RCI bavuze byinshi ku masezerano bagiranye

    Buru ruhande rwiteze inyungu ifatika ku rundi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Amatike-arimo-kugurwa-nk-amasuka-Igikombe-cy-Isi-cy-Abakanyujijeho-cyasinyanye-na-Rwanda-Cooperation-yiteze-inyungu-ikomeye

  • Rusizi: Abayobozi b'ibigo by'amashuri barishimira impinduka bakesha amahugurwa ku masomo y'ubuzima bw'imyororokere – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 22 Gicurasi 2024, mu nama yo kurebera hamwe umusaruro wavuye mu mahugurwa abayobozi b'ibigo by'amashuri bahawe na REB ku bufatanye na Imbuto Foundation.

    Mu 2015 ubwo hatangiraga integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi [Competent Based Curriculum] ni bwo hanatangijwe gahunda yo gushyira imbaraga mu masomo y'ubuzima bw'imyorokere mu mashuri [Comprehensive Sexuality Education, CSE].

    CSE ni gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwirinda inda zitateganyijwe n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Iyi gahunda nubwo yashyizweho ishyirwa mu bikorwa ryayo ryahuye n'imbogamizi y'uko mu muco nyarwanda kuvuga ibijyanye n'ibitsina hari ababifata nka kirazira, bituma hari abarimu n'ababyeyi bayigendamo biguru ntege kubera imyumvire itariyo y'uko kwigisha ubuzima bw'imyorokere ari uguta umuco.

    Ibi nibyo byatumye REB na Imbuto Foundation bahugura abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarimu bigisha amasomo afite aho ahurira n'ubuzima bw'imyororokere.

    Noël Ndashishimiye, uyobora ishuri rya EP Indatwa ryo mu Murenge wa Gitambi yavuze ko nyuma yo guhabwa aya mahugurwa yagiye asura abarimu akabakangurira gutinyuka amasomo ajyanye n'ubuzima by'imyororokere ndetse avuga ko byafashije abanyeshuri kumenya uko bakwiye kwitwara bagendeye ku kigero cy'imyaka bafite.

    Ati 'Mu gihe aya masomo yakomeza gutangwa neza byakumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu bakabyara bakiri bato n'ihohoterwa ryo mu muryango'.

    Aloys Kayinamura, umukozi wa REB, wahuguye abayobozi n'abarimu kuri iyi gahunda ya CSE yavuze ko abarimu bahuguwe uko amasomo yerekeye imyanya ndagagitsina badafite isoni n'ipfunwe.

    Ati 'Abarimu kandi bahawe ibitabo n'izindi mfashanyigisho zibaha amakuru y'ibanze ku buryo bashobora kugira abanyeshuri inama bafite aho bavoma amakuru'.

    Kayinamura avuga ko nubwo hari intambwe yatewe nyuma y'aya mahugurwa hari abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarimu bagikececeka ntibavuga ku buzima bw'imyororokere nyamara mu by'ukuri kiri mu bibazo bikomereye umuryango nyarwanda.

    Nyirahirwe Agathe, ukora mu ishami ry'uburezi karere ka Rusizi yavuze ko iyi nama yabaye umwanya wo guhwitura abayobozi b'ibigo by'amashuri bari bagiseta ibirenge mu gukangurira abarimu kwigisha neza ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere bityo ko hari icyizere ko bakuye isomo kuri bageni babo babikora neza.

    Ingaruka zo kutigisha abana ubuzima ibyerekeye imyanya myibarukiro n'ubuzima bw'imyororokeye zigaragazwa no kuba mu mwaka wa 2023, mu bigo nderabuzima n'ibitaro byo mu Rwanda harabyariye abangavu 22 055, barimo 16 650 bari hagati y'imyaka 18 na 19, na 5 354 bari hagati y'imyaka 14 na 17 na 51 bari munsi y'imyaka 14.

    Nyirahirwe ukora mu ishami ry’uburezi mu karere ka Rusizi avuga ko hari icyizere ko abarimu batinyaga kwigisha CSE nabo bagiye gutinyuka

    Umukozi wa REB watanze aya mahugurwa, Kayinamura, asaba abarimu kudaterwa ipfunwe no kwigisha amasomo y’ubuzima bw’imyororokere

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Rusizi bavuga ko amahugurwa ya CSE yabafashije kunoza imyigishirize y’ubuzima bw’imyororokere nubwo ntabyera ngo de!


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abayobozi-b-ibigo-by-amashuri-barishimira-impinduka-bakesha-amahugurwa

  • Nigeria: Inzara yaba ivuza ubuhuha kubera guta agaciro kw'ifaranga – #rwanda #RwOT

    Ibi biri kuba nyuma y'uko muri Werurwe 2023 Bola Tinubu atorewe kuyobora Nigeria agahita ashyiraho impinuka agerageza gusubiza ku murongo ubukungu bw'icyo gihugu, ariko kuva yagera ku butegetsi ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu rikaba rimaze guta agaciro hafi ku kigero cya 30% mu gihe kitageze ku mwaka, ibiri guhungabanya ubukungu bw'inzego zose za Nigeria kubera ukwiyongera gukabije kw'ibiciro ku masoko.

    Izo ngaruka kandi ntabwo ziri kugera ku banya-Nigeria bari imbere mu gihugu gusa, kuko ubu na bamwe mu banyeshuri bo muri Nigeria biga muri Kaminuza ya Teesside mu Bwongereza bamaze kubwirwa ko bagomba gusubira mu gihugu cyabo ku bwo kunanirwa kwishyura amafaranga y'ishuri nyuma yo guta akaciro kw'ifaranga rya Nigeria.

    The Guardian yatangaje ko ubuyobozi bw'iyo kaminuza bwamaze kubatangaho raporo mu biro bishinzwe abinjira n'abasohoka mu Bwongereza, ndetse ko na 'visa' zabo zamaze guteshwa agaciro ku buryo batazemererwa kuguma mu Bwongereza.

    Ibi byateye uburakari bukabije abo banyeshuri bakora imyigaragambyo bashinja Kaminuza ya Teesside kutabafasha uko bikwiye, dore ko hari abari bamaze kwishyura make ku mafaranga y'ishuri ndetse bakaba baniteguraga gusoza amasomo yabo vuba ariko bikaba byateshejwe agaciro.

    Ubusanzwe Kaminuza ya Teesside ikora mu buryo butandukanye n'izindi mu Bwongereza kuko yemerera abanyeshuri kuba bakwishyura mu byiciro mu gihe bagaragaza ahantu hazwi hazajya bakura amafaranga.

    Gusa Leta y'u Bwongereza yatangaje ko ubuyobozi bw'iyo kaminuza ari bwo bufite uburenganzira bwo gufata umwanzuro w'abakomeza kwiga n'abasubizwa iwabo, ariko ko mu gihe 'visa' z'abo banyeshuri zamaze guteshwa agaciro batazemererwa kuguma muri icyo gihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nigeria-inzara-yaba-ivuza-ubuhuha-kubera-guta-agaciro-kw-ifaranga

  • Inama y'Abaminisitiri yemeje ibishushanyo mbonera by'uturere umunani, imishinga n'ingamba zitandukanye – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje Iteka rya Perezida rigena ubundi buryo umunyamahanga atungamo ubutaka, iteka rya Minisitiri w'Intebe ryerekeye kurinda ubutaka, kububungabunga no kubukoresha neza, iteka rya Minisitiri ryerekeye gufatira ubutaka by'agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka.

    Ni umwanzuro uje nyuma y'uko mu 2022 hemejwe igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka ku rwego rw'igihugu, kigamije guherekeza u Rwanda kugera ku gihugu gikize mu 2050, ndetse hakaba hari n'ibindi bishushanyo mbonera by'utundi turere byagiye byemezwa n'ibindi bikiri kunozwa.

    Icyo gishushanyo mbonera kigaragaza ibyo buri butaka u Rwanda rufite buzakoreshwa, guhera ku butaka bwagenewe ubuhinzi, imyubakire, ibidukikije n'ibindi.

    Uretse ibyo, Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2024/2025; n'umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga ishoramari rigamije ibikorwa remezo, yerekeranye n'inguzanyo igenewe umushinga wo kwihutisha iterambere rishingiye ku kwegereza abaturage ingufu zirambye kandi zitangiza ibidukikije.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje porogaramu n'ingamba zirimo ubusabe bwagejejwe ku Rwanda bwo kwinjira mu ihuriro mpuzamahanga rigamije guha abaturage amahirwe angana mu mibereho yabo. Yemeje kandi ikodeshwa ry'ubutaka bwa leta bugahabwa IHS Rwanda ltd na Tres Infrastructure ltd mu rwego rw'ishoramari.

    Today at Urugwiro Village, President Kagame is chairing a cabinet meeting. pic.twitter.com/pApH2UfwAC

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 22, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-y-abaminisitiri-yemeje-ibishushanyo-mbonera-by-uturere-umunani-imishinga

  • Baganizi yagizwe Umuyobozi wa RMF, Kaboneka aba Komiseri muri NCHR: Uko abayobozi bashyizwe mu myanya – #rwanda #RwOT

    Baganizi yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umuyobozi Mukuru w'agateganyo w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), yanabaye kandi Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi, RTDA.

    Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya n'Inama y'Abaminisitiri harimo Dr. Lassina Zerbo wagizwe Umujyanama mu by'ingufu akaba n'umunyamuryango w'akanama gashinzwe ingamba na gahunda muri Perezidansi ya Repubulika.

    Umunya-Burkina Faso, Lassina Zerbo yari asanzwe ari Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), akaba yaranabaye Minisitiri w'Intebe wa Burikina Faso w'agateganyo kuva mu 2021 kugeza mu 2022.

    Mu bandi bashyizwe mu myanya kandi harimo Francis Kaboneka wagizwe Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, kimwe na Tuyizere Thadée na we wagizwe komiseri muri iyo Komisiyo.

    Francis Kaboneka yabaye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu kuva mu 2014 kugeza mu 2018, yanabaye kandi Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko n'indi mirimo itandukanye.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje abahagararira ibihugu by'amahanga mu Rwanda barimo Brigadier General Mamari Camara, Ambasaderi wa Repubulika ya Mali mu Rwanda; Alexander Polyakov, Ambasaderi wa Guverinoma yunze Ubumwe y'u Burusiya mu Rwanda; ndetse na Erneste Y. Amporful, High Commissioner wa Repubulika ya Ghana mu Rwanda.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yashyize n'abandi bayobozi mu myanya mu buryo bukurikira:

    Muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo
    • Jean Bosco Mugiraneza: Director General for Energy
    • Dr Jack Ngarambe: Director General for Urbanization, Human settlement and Housing
    • Gemma Maniraruta: Doirector General in charge of Water and Sanitation
    • Emmanuel Nuwamanya: Planning analyst
    Mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire, RHA
    • Emmanuel Ahabwe: Head of Social and Affordable Housing Development
    • Alexis Byusa: Head of Public Buildings and Assets Management
    • Fabrice Sebagira: Head od Building Construction and Rehabilitation
    • Gisele Amizero: Division Manager for Building Regulation, inspection and Audits
    • Nshimiyimana Harouna: SPIU Coordinator

    Kaboneka Francis yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

    Umunya-Burkina Faso, Lassina Zerbo wagizwe Umujyanama mu by'ingufu akaba n'umunyamuryango w'akanama gashinzwe ingamba na gahunda muri Perezidansi ya Repubulika.

    Patrick Emile Baganizi wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ikigega cy'Imari cyo gusana Imihanda(RMF).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/baganizi-yagizwe-umuyobozi-wa-rmf-kaboneka-aba-komiseri-muri-nchr-uko-abayobozi