Blog

  • Rayon Sports yasinyanye amasezerano y'imyaka ibiri na Tap and Go #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024, Rayon Sports Association yasinyanye amasezerano y'imyaka ibiri n'ikipe cya AC Mobility gifite Tap and Go.

    Ni amaseserano yasinywe n'umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle ndetse n'uwari uhagarariye Tap And Go Kizihira John, akaba ari umuyobozi mukuru.

    Mu byo iyi kipe ya Rayon Sports izajya ikora harimo kwamamaza Tap And Go ndetse ibirango byayo bikazajya bigaragara ku kuboko kw'imyambaro y'ikipe y'abahungu n'abakobwa.

    Tap And Go ya AC Mobility kandi izajya yamamazwa ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro, izajya igaragazwa no ku bibuga by'imikino ya Rayon Sports.

    Tap and Go yo izafasha Rayon Sports gukora amakarita y'umwaka wose ku bakunzi ba Rayon Sports ndetse ayo makarita akajya yifashishwa mu ngendo zitandukanye ndetse mu gihe kizaza iyo karita ikazajya yifashishwa mu guhaha.

    Muri aya masezerano y'imyaka ibiri ashobora kongerwa, iyi kipe izakorerwa amakarita yo kwinjira ku kibuga azaba ari mu byiciro  byiciro bitatu guhera ku bihumbi bibiri, ibihumbi bitanu ndetse n'ibihumbi icumi.

    The post Rayon Sports yasinyanye amasezerano y'imyaka ibiri na Tap and Go appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yasinyanye-amasezerano-yimyaka-ibiri-na-tap-and-go/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yasinyanye-amasezerano-yimyaka-ibiri-na-tap-and-go

  • Amavubi arabamara! Amakuru mashya kuri rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah uherutse gukurwa mu mwiherero w’Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Umunya-Nigeria Ani Elijah yasubiye mu mwiherero w'Amavubi ku wa Kabiri nyuma y'uko awukuwemo mu minsi yashize kubera kutabona ibyangombwa byuzuye.

    FERWAFA ntiratangaza niba ko koko ashobora gukinira u Rwanda mu mikino ruzahuramo na Bénin na Lesotho muri Kamena.

    Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ubu batangiye imyitozo mu gihe bagitegereje bagenzi babo bakina hanze y'igihugu.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-arabamara-amakuru-mashya-kuri-rutahizamu-wumunya-nigeria-ani-elijah-uherutse-gukurwa-mu-mwiherero-wamavubi/

  • Umunya-Nigeria yafashije Atalanta guhagarika Bayern Leverkusen no kwandika amateka . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wanyuma wa Europa league wari uteganyijwe kuri uyu 22 Gicurasi 2024 wabereye mu gihugu cya Ireland wahuje Atalanta na Bayern Leverkusen warangiye Atalanta itahukanye igikombe cyayo cyambere mu mateka yayo.

     

    Mu mukino wa bereye kuri sitade ya Aviva Stadium ikipe ya Atalanta ibifashijwemo n'umunya-Ngeria Ademola Lookman yaje gutsinda Bayern Leverkusen ibitego 3 kuri 0.

     

    Ku munota wa 12 w'umikino Ademola Lookman yaje gufungura amazamu Ku mupira yahawe na Davide Zappacosta ukomoka mu butaliyani.

     

    Ikindi gitego cyaje kujyamo Ku munota wa 26 Ku makosa ya bakinnyi bakina bugarira izamu rya Bayern Leverkusen Ku mupira umunya-Nigeria Ademola Lookman yinjiranye akabacenga maze akarekurira umupira mu rushyundura rukanyeganyega.

     

    Ku munota wa 75 umusore ukomoka mu gihugu cy'u Butaliyani Gianluca Scamacca yongeye guha Ademola Lookman wari wagize umukino mwiza cyane ahita atsinda igitego cya 3 cya Atalanta ndetse cyikaba ni 3 kuri we.

    Umukino waje kurangira gutyo ikipe ya Bayern Leverkusen itarebye mwizamu n'ubwo yari yihariye umukino .

    Umusore ukomoka muri Nigeria Ademola Lookman watsindiye Atalanta 3

     

    Ibi byatumye ikipe ya Bayern Leverkusen agahigo yarifite kuko yarigiye kurangiza umwaka w'imikino idatsinzwe kagarukora ahangaha.

     

    ikipe ya Atalanta yo mu Butaliyani yakoze amateka yo gutwara Europa league bwa mbere mu mateka yayo kuva yashingwa.

     

    Ibyaranze umukino wa Atalanta na Bayern Leverkusen.

     

    Atalanta 

    • Amasho yatewe agana kw'izamu : 10

    • Amashoti yageze Ku muzamu : 7

    • guhererekanya umupira : 33%

    • Amapase yose yatewe : 333

     

    Bayern Leverkusen

    • Amasho yatewe agana kw'izamu : 10

    • Amashoti yageze Ku muzamu : 3

    • guhererekanya umupira : 67%

    • Amapase yose yatewe : 675%

     

    Amafoto yaranze umukino na nyuma y'u mukino.

    Umutoza wa Atalanta Gian Piero Gasperini
    Umutoza wa Bayern Leverkusen Xabier Alonso Olano

    Source : https://yegob.rw/umunya-nigeria-yafashije-atalanta-guhagarika-bayern-leverkusen-no-kwandika-amateka/

  • Kigali: Habereye impanuka ikomeye y'ikamyo yarenze umuhanda yinjira mu nzu irimo abantu 6 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo, habereye impanuka ikomeye y'Imodoka yo mu bwoko bw'ikamyo itwara imizigo yarenze umuhanda yinjira mu nzu y'umuturage.

    Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu Kane tariki 23 Gicurasi 2024, aho iyi nzu yarimo abagera kuri batandatu, bose bahise bakomereka bikomeye.

    Icyateye iyo mpanuka ni uko ubwo umushoferi yageragezaga gusubira inyuma, imodoka yabuze feri maze igonge inzu.

    Source : https://yegob.rw/kigali-habereye-impanuka-ikomeye-yikamyo-yarenze-umuhanda-yinjira-mu-nzu-irimo-abantu-6/

  • Ijambo ryatumye Umunya-Ghana akomerwa amashyi mu nama y'umutekano i Kigali (Video) – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Mustapha yagarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ubwo abitabiriye iyi nama bari mu kiganiro kigamije kurebera hamwe ikibazo cy'ingufu gikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi n'uburyo ibihugu byahindura umuvuno, bigatangira gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.

    Mustapha Abdul-Hamid yatse ijambo, Agaragaza ko ikibazo cy'ibijyanye n'ingufu no kurengera ibidukikije kigaragaramo uburyarya no kwikunda kw'ibihugu byateye imbere.

    Ati 'Abanyafurika barenga miliyoni 600 nta mashanyarazi bagira, uretse Afurika y'Epfo, u Rwanda, Kenya, Ghana ndetse na bimwe byo mu Majyaruguru ya Afurika nibyo byonyine bifite hejuru ya 70% by'abaturage bagerwaho n'amashanyarazi. Bivuze ko hejuru y'umutungo dufite ubu, tugifite imbogamizi ikomeye mu kwihaza mu bijyanye n'ingufu.'

    Yakomeje avuga ko 'Ibi bihugu byitwa ko bifite inganda zateye imbere bimaze imyaka irenga 200 bikoresha ingufu zihumanya ikirere (zirimo ikinyabutabira cya hydrocarbon), ibihugu byinshi bya Afurika ubu nibwo bitangiye gukoresha ubwo buryo bw'ingufu. Ese uwo mutungo wacu (urimo ikinyabutabire cya hydrocarbon) dukwiriye kuwurekera mu nda y'Isi? Ntabwo ariko mbitekereza.'

    Mustapha yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bitari mu bihugu bigira uruhare rukomeye mu kohereza imyuka ihumanya ikirere.

    Ati 'Urugero ibi bihugu byateye imbere birimo Amerika n'u Bwongereza biri gusinya amasezerano mashya yo gucukura ibikomoka kuri peteroli, byasabye Afurika y'Epfo gufunga ibirombe byayo bya 'coal' kubera ibyo Afurika y'Epfo ifite ikibazo cy'amashanyarazi kandi Afurika uruhare gusa rwa 3% mu kohereza imyuka ihumanya ikirere, Amerika ya Ruguru, u Burayi na Aziya byonyine bifite uruhare rurenga 90%.”

    ” Mu byukuri niba turi kuvuga abantu bakwiriye kuba bahindura uburyo bw'imikorere bakajya ku ngufu zitangiza ibidukikije, aba bakwiriye kuba bahindura mu buryo bwuzuye ubundi nabo bakadutegereza indi myaka 30 cyangwa irenga kugira ngo tubanze gukoresha umutungo wacu, tugashinga inganda ndetse tugateza imbere n'abaturage bacu kugira ngo tugere nabo aho bageze.'

    Reba ijambo ryose rya Mustapha Abdul-Hamid


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ijambo-ryatumye-umunya-ghana-akomerwa-amashyi-mu-nama-y-umutekano-i-kigali

  • Icyo uburezi bw'u Rwanda buzungukira mu kuba UNESCO yaranditse mu murage w'Isi inzibutso enye – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024 mu biganiro byateguwe na UNESCO bigaruka kuri Jenoside yakorewe abatutsi, uko amateka yayo yakwigishwa mu mashuri n'ibindi.

    Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye yaba iza Leta n'imiryango itegamiye kuri Leta.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi,Ubumenyi n'Umuco,UNESCO riherutse gushyira inzibutso enye za Jenoside yakorewe abatutsi mu murage w'Isi. Izo nzibutso harimo urwa Bisesero, Kigali, Nyamata na Murambi.

    Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Igihugu ikorana na UNESCO, Albert Mutesa, yavuze ko kuba inzibutso enye za Jenoside yakorewe abatutsi zaranditswe mu murage w'Isi, bizafasha abantu benshi kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi no kurushaho gusoma inyandiko nyinshi ziyivugaho.

    Yavuze ko kandi bizatuma hashyirwamo porogaramu zo kwigisha amateka y'u Rwanda mu bihugu byinshi kuburyo abakiri bato bazasobanukirwa ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Murabizi ko hano hanze hari imvugo n'imyumvire y'abantu bari bataremera bahakana Jenoside yakorewe abatutsi, abandi bakavuga ngo ntabwo habayeho Jenoside yakorewe abatutsi habayeho nyinshi. Ibi rero ni ibyerekana ngo Isi irabyumva kandi irabyemera. Kuba UNESCO yaremeye gushyira izi nzibutso mu murage w'Isi ni uko bemera ko Jenoside yakorewe abatutsi ariyo yabaye mu Rwanda.'

    Mutesa yakomeje avuga ko kuba UNESCO ariyo ishinzwe uburezi izanafasha ibihugu gushyiraho za porogaramu zitandukanye zivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi, ngo bizatuma ibihugu byose byigisha amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi bigabanye imibare y'abayipfobya hirya no hino ku Isi.

    Perezida wa Ibuka akaba n'umwarimu w'amateka muri Kaminuza, Dr Gakwenzire Philbert, we yavuze ko kuba UNESCO yaranditse mu murage w'Isi izi nzibutso enye, bizafasha mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu bihugu bitandukanye.

    Yavuze ko kandi bizafasha mu gutanga ubutumwa bw'uko ibyabaye mu Rwanda bishobora kuba n'ahandi abantu bagakangukira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ku Isi hose.

    Ati ' Niba hirya no hino barumvise ko noneho Jenoside yabayeho mu Rwanda bakabibona ntakubijyaho impaka, ni uburyo bwiza bwo kugira ngo bavuge ngo noneho ntizongere kubaho ukundi. Tuzi abakiyihakana bivuye inyuma bari no muri ibyo bihugu abo ngabo tuzamenya uko tubakurikirana mu buryo bw'amategeko, ariko mu buryo bwo kubikumira mu bana bazigishwa amateka neza kuburyo nta Jeneoside yakongera kubaho ukundi.'

    Gatabazi Pascal usanzwe ari umujyanama muri Minisiteri y'Uburezi, we yavuze ko amateka y'u Rwanda agiye kwigishwa ku Isi hose kuburyo bizagabanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakigaragara hirya no hino.

    Hagaragajwe ko kuba inzibutso z’u Rwanda zarashyizwe mu murage w’Isi bizatanga umusaruro mu kumenyakanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-uburezi-bw-u-rwanda-buzungukira-mu-kuba-unesco-yaranditse-mu-murage-w-isi

  • Abakinnyi 9 APR FC ishobora kurekura (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2024-25 utangira, APR FC irateganya gukora impinduka ikarekura abakinnyi benshi.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yegukanye shampiyona ya 2023-24 ikaba izakina CAF Champions League, igomba kwiyubaka bigendanye n’urwego igiye gukinaho akaba ari na yo mpamvu izarekura abakinnyi benshi.

    Mu bakinnyi izarekura abanyamahanga ba yo benshi izabagumana cyane ko basinye imyaka 2 basigaranye umwaka umwe, gusesa amasezerano byayihenda nubwo haba hari abo ishaka gusezerera

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko benshi mu bakinnyi basoje amasezerano ntabo izongerera ahubwo bazabareka bakajya gushakira ahandi.

    Bivugwa ko APR FC byibuze igomba kurekura abakinnyi batari munsi y’icyenda ubundi ikajya ku isoko kubasimbuza, ni nyuma y’umusaruro utari mwiza batanze muri 2023-24 aho bamwe babuze n’umwanya wo gukina.

    Nubwo hari abo ishaka kurekure gusa hari n’abamaze kuyandikira basaba ko yabarekura bakajya ahandi.

    Uri ku isonga ni umunya-Cameroun winjiye muri iyi kipe muri Mutarama 2024, Sanda Soulei agasinya amezi 6 akaba asoje amasezerano ye, ni umukinnyi utaragize icyo afasha iyi kipe ikaba itazamugumana.

    Undi munyamahanya ni Ndikumana Danny ukomoka i Burundi, yaje azakina nk’umunyarwanda ariko abura ibyangombwa, gusa na we yaje kubura umwanya wo gukina kubera ko bamurusha. Uyu bivugwa ko umwaka utaha azatizwa muri Marines FC. Aba akaba ari bo banyamahanga bagomba gusohoka muri APR FC.

    Gusa Nshimirimana Ismaïl Pitchou na we ukomoka i Burundi yari yasabye ko bamureka akajya ahandi, ntabwo arasubizwa nubwo amakuru avuga ko iyi kipe ititeguye kumurekura.

    Mu bakinnyi b’abanyarwanda bagomba gusohoka harimo myugariro Rwabuhihi Aime Placide usoje amasezerano na we utifuza kuguma muri iyi kipe kuko ashaka kujya aho akina. Myugariro Buregeya Prince wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC akaba na we yaramaze kwandika asaba ko yarekurwa akajya aho abona umwanya wo gukina kuko muri APR FC abona byanze.

    Uretse aba bakinnyi hari myugariro Ndayishimiye Dieudonne, ba rutahizamu Mbonyumwami Taiba na Yannick Bizimana, Kwitonda Alain Bacca n’umunyezamu Ishimwe Pierre na bo bashobora gusohoka muri iyi kipe, amakuru avuga ko hari abashobora guhabwa amahirwe bakongererwa amasezerano bagatizwa muri Marines FC ariko ntibazaguma mu ikipe nkuru.

    Buregeya Prince

    Kwitonda Alain Bacca

    Ishimwe Pierre

    Mbonyumwami Taiba

    Ndayishimiye Dieudonne

    Rwabuhihi Aime Placide

    Bizimana Yannick

    Ndikumana Danny

    Sanda Soulei

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-9-apr-fc-ishobora-kurekura-amafoto

  • Haragenda umugabo hasibe undi! Ni bande bakinnyi 23 muri 37 burira indege mu Mavubi? #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje umwiherero yitegura imikino 2 y’Ijonjora ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 izakinamo ba Benin na Lesotho mu kwezi gutaha.

    Umutoza Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 37, umwiherero ukaba waratangiranye n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ukaba urimo kubera i Nyamata kuri La Palisse Hotel ni mu gihe imyitozo ibera ku kibuga cy’ishuri rya Ntare.

    Kugeza ubu Rubanguka Steve ukinira Al Nojoom muri Saudi Arabia ni we mukinnyi ukina hanze y’u Rwanda wamaze kugera mu mwiherero cyane ko we shampiyona yarangiye.

    Hahamagawe abakinnyi 37, ariko hiyongereyeho abandi babiri Kwizera Jojea ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na rutahizamu Ani Elijah ukomoka muri Nigeria ukinira Bugesera ariko akaba atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda, ndetse bikaba bigoye ko azakina uyu mukino.

    Bivuze ko muri rusange ari abakinnyi 39 bagomba kuvamo 23 bazurira indege berekeza Côte d’Ivoire aho umukino wa Benin uzabera tariki ya 6 Kamena no muri Afurika y’Epfo aho umukino wa Lesotho uzabera tariki ya 11 Kamena 2024.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi 16 umutoza yahamagawe bakina hanze y’u Rwanda nta n’umwe azasiga bose azabajyana, aba bakiyongera kuri Kwizera Jojea ndetse mu gihe Ani Elijah yabona ibyangombwa (nubwo bigoye cyane) na we yagenda.

    Byitezwe ko abakinnyi bagomba gusezererwa ari abanyezamu babiri Hakizimana Adolphe na Niyongira Patience.

    Ba myugariro Byiringiro Gilbert, Nsengiyumva Samuel, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu na Nsabimana Aimable.

    Iradukunda Simeon, Ndikumana Fabien, Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier, Ruboneka Bosco na Iraguha Hadji ni bo bakina hagati bashobora kwerekwa umuryango ni mu gihe abataha izamu hashobora gusigara Mugisha Didier na Hakizimana Muhadjiri ari bo bashobora gusigara.

    Abakinnyi 23 ashobora guhagurukana

    Abanyezamu: Ntwari Fiacre (TS Galaxy), Maxime Wenssens (Union Saint-Gilloise) na Muhawenayo Gad (Musanze FC)

    Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Ishimwe Christian (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (FAR Rabat), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Jerv), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC) na Rwatubyaye Abdul (FC Shkupi)

    Abakina Hagati: Dylan Georges Francis Maes (Jelgava FS), Bizimana Djihad (Kryvbas), Mugisha Bonheur Casemiro (AS Marsa), Rubanguka Steve (Al Nojoom), Sibomana Patrick Papy (Gor Mahia), Mugisha Gilbert (APR FC), Rafael York (Gefle IF) na Hakim Sahabo (Standard de Liège).

    Ba Rutahizamu: Muhire Kevin (Rayon Sports), Samuel Gueulette (Raal La Louvière), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards) na Kwizera Jojea (Rhode Island FC)

    Abakinnyi benshi bakina mu Rwanda bazasigara

    Umutoza afite ihurizo ryo gutoranya abakinnyi bazagenda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haragenda-umugabo-hasibe-undi-ni-bande-bakinnyi-23-muri-37-burira-indege-mu-mavubi

  • U Rwanda rwemeje ba Ambasaderi barimo uw'u Burusiya – #rwanda #RwOT

    Alexander Polyakov w'u Burusiya, Brig Gen Mamary Camara wa Mali na Ernest Y. Amporful wa Ghana bemejwe n'iyi nama y'abaminisitiri bose bafite ibyicaro byabo i Kigali.

    Ambasaderi Polyakov yaje gushimangira umubano u Burusiya bufitanye n'u Rwanda, ushingira ku mikoranire mu bijyanye n'amashuri makuru, mu bijyanye n'ingufu za nikeleyeri, guteza imbere siporo no kubaka ibikorwaremezo.

    Muri Nyakanga 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette yasobanuye ko kuva mu 2019 ubwo ibihugu byombi byagiranye amasezerano mu bya nikeleyeri, u Rwanda rwohereje abanyeshuri barenga 40 kwiga mu Burusiya.

    Yagize ati 'Hashize imyaka myinshi u Rwanda n'iki gihugu bisinyanye amasezerano, guhera mu 1970. Guhera icyo gihe twagiye twohereza abanyeshuri, bamwe baragarutse, bari mu gihugu. Iyo ukoze imibare usanga dufite abanyeshuri barenga 100.'

    'Mu minsi yashize, kubera ko hari andi masezerano twasinye ajyanye n'iby'ingufu za nikeleyeri, hari abandi banyeshuri dukomeza kohereza buri mwaka, tukaba tugeze ku barenga 40 guhera mu 2019.'

    U Rwanda na Mali muri Gashyantare 2017 byagiranye amasezerano y'ubwikorezi bwo mu kirere, yemereraga indege za RwandAir gutwara abantu n'ibintu ikoresheje ikibuga cy'indege cya Bamako. Colonel Assimi Goïta wafashe ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita mu 2021 yagaragaje ko yifuza ko umubano w'ibihugu byombi ukomeza.

    Kuri Ghana, u Rwanda rufitanye n'iki gihugu amasezerano y'ubufatanye mu kunganirana, gukora imiti n'inkingo no kugenzura ubuziranenge byabyo, yashyizweho umukono muri Kamena 2022.

    Inama y’abaminisitiri yemeje Ambasaderi w’u Burusiya, Mali na Ghana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemeje-ba-ambasaderi-barimo-uw-u-burusiya

  • Bamwe bavuye mu byaha basubira ku ishuri: Umusaruro w'amashuri y'imyuga yubakiwe abaturiye imipaka – #rwanda #RwOT

    Ku mipaka itandukanye aho u Rwanda ruhana imbibi na Uganda, hubatswe amashuri y'imyuga nu'bumenyi ngiro, yabaye igisubizo ku bahatuye batabonaga aho abana babo bajya kwigira umwuga.

    Mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kivuye hubatswe Ishuri ryisumbuye ry'imyuga n'ubumenyi ngiro ryitiriwe Mutagatifu Paul Murwa, higishwa amashami y'ububaji n'ubwubatsi ku bana batuye muri iki gice kitabagamo ishuri na rimwe ry'imyuga.

    Aya mashuri yubatswe hagamijwe gufasha abaturiye imipaka kubona ubumenyi ngiro bwatuma bashobora gukora, ari no mu turere twa Gicumbi na Nyagatare dukora ku mipaka y'u Rwanda na Uganda.

    Muri Gicumbi hari Ishuri ryisumbuye ryisumbuye y'imyuga n'ubumenyi ngiro rya Cyumba (Cyumba TSS) n'irya Mukarange. Ni mu gihe muri Nyagatare hubatswe irya Ntoma (Ntoma TSS) n'irya Shonga.

    Urubyiruko n'abakuru bize muri aya mashuri bose bahuriza ku kuba mbere iyo bakeneraga kwiga umwuga byarabasabaga kujya mu rugo rw'umuntu cyangwa aho akorera kuhigira, bakishyura akayabo kandi ntibibahe ubumenyi bufite ireme.

    Bavakure Innocent wize ubukanishi muri TSS Cyumba, ubu akanika ibinyabiziga mu gasantere ka Maya hafi y'ikigo yizeho. Uyu mugabo ufite umugore n'abana batatu yashatse kujya kwiga ubukanishi i Kigali biramwangira kubera kubura ibizasigara bitunga umuryango we.

    Inzozi ze yazikabirije muri TSS Cyumba, yiga umwaka umwe none yatangiye gusarura ifaranga. Ubu ikibazo gikeneye amafaranga acyikemurira bitamugoye.

    Yagize ati 'Iyo ngize ikibazo gikemuka nta kindi kintu nkoresheje bivuye hano! Ubwo se urumva umusaruro utarimo? Ubu ntabwo nabura amafaranga nk'ibihumbi 10 Frw biba kuri Mobile Money yamfasha gukemura ikibazo kintunguye.'

    Ibi kandi bisa n'ibivugwa na Tuyizere Sarah w'imyaka 21, IGIHE yasanze ari kubaza mu Gakiriro ka Nyagatare. Amaze gucikiriza amashuri, yagiye kwiga umwuga abaturanyi bavuga ko agiye mu buraya, ariko ubu afasha ababyeyi bivuye mu mafaranga awukoreramo.

    Ati 'Iyo umuntu ampamagaye ngo afite ikiraka akampa amafaranga mbasha kwizigama andi nkabasha gufasha ababyeyi ndetse nkanigisha basaza banjye.'

    Umuriza Ruth, wize ubudozi [Fashion Design] muri TSS Ntoma, ubu akorera ku mupaka wa Kagitumba. Yabwiye IGIHE ko yemeye kujya kwiga ari mukuru kugira ngo abashe kwiteza imbere.

    Uyu mubyeyi w'imyaka 37, mu minsi mike amaze asoje amasomo yinjiza amafaranga atuma afatanya n'umufasha we mu bikorwa by'iterambere ry'umuryango.

    Ati 'Naguze imashini ya kabiri, mu gihe habonetse umwana nigisha araza nkamwigisha. Mu bushobozi mfite, sinshobora kubura ibihumbi 20 Frw ku kwezi, nkakuraho ay'inzu, nkakuraho umusoro, ubu ngubu ntabwo nshobora kubura 1000 Frw cyo guhaha, cyangwa umwana yajya kwiga nkamuha amafaranga.'

    Umuriza avuga ko mu myaka itanu iri imbere yizeye kuzaba ashobora gupiganira amasoko manini kandi akayatsindira.

    Abari abarembetsi ubu batunzwe n'umwuga unoze

    Aho amashuri yubatse hari mu ndiri y'ubucuruzi bwa magendu byakorwaga n'abazwi nk'abarembetsi, bavanaga ibicuruzwa muri Uganda.

    Mu Karere ka Gicumbi abakuwe mu burembetsi bakajyanwa mu mashuri ya tekiniki ni 502, mu gihe muri TSS Ntoma hize abahoze mu burembetsi 73, muri bo 37 bize ubwubatsi abandi biga ubudozi.

    Nkomamashyi Jean de Dieu w'imyaka 49, atuye mu Kagari ka Rusambya, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Yabwiye IGIHE ko yavuye mu burembetsi, yiga ubwubatsi kandi umwuga we uramutunze n'umuryango we.

    Ati 'Kuva nareka uburembetsi, buri munsi mu gitondo kare ndaza ngasaba akazi, kabura nkajya gukora ibindi n'ejo nkagaruka ariko nkakomeza gukora ubufundi nigiye.'

    Abayobozi b'amashuri yisumbuye ya tekiniki yubatswe ku mipaka bavuga ko yagize uruhare mu iterambere ry'ibice yubatsemo kuko ibikoresho bikoze mu biti, imyambaro ndetse n'ubufundi bikorwa na benshi mu rubyiruko rwayizemo.

    Aho IGIHE yasanze inyubako zicyubakwa harimo abafundi bahize bazikoraho, ndetse hari n'aho batanga umusanzu mu gufasha abatishoboye.

    Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya Ntoma, Alphonse Renzaho yagize ati 'Mu Mirenge duturanye yaba Matimba turimo, Musheri, Rwempasha ndetse na Rwimiyaga dufitemo TVET imwe ya Leta. Bivuze ko iki ni cyo kigo cyonyine umuturage wa hano ashobora kubonamo ubumenyi, rero tujya tugira ibikorwa byo kubakira abatishoboye, kuko abanyeshuri baba bazi kubaka inzu tuyisiga imeze neza, kandi n'ubu turumva ibyo bikorwa bizakomeza.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yabwiye IGIHE ko urubyiruko rwize mu mashuri yubatswe ku mipaka bahise bashingirwa amakoperative 11 agomba kunyuzwamo inkunga izabafasha gukabya inzozi bari baravukijwe n'imirimo mibi.

    Ati 'Bose bagiye bahabwa akazi kugira ngo babashe kuzamuka, duce n'icyo kintu cy'uburembetsi no kumva ko abantu bagomba guhora bambuka umupaka kugira ngo bajye gushaka imibereho.'

    'Ubu twatangiye kubashyira mu makoperative, aba bose bigishijwe twabashyize mu makoperative 11, tubaha n'ubufasha, buri koperative izahabwa 5.000.000 Frw kugira ngo bagire uburyo bwo gutangira, bagure ibikoresho by'ibanze bashobora gutangiriraho tugire n'aho tubabariza bari hamwe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen na we yabwiye IGIHE ko abize imyuga bashyizwe mu makoperative ashingiye ku myuga bize, kugira ngo bazabashe kuyikomeza no kwiteza imbere.

    Ati 'Hari amafaranga bagenerwaga yo kubafasha kugira ngo bige, twakoze ku buryo bagiye gusoza twarabashyize mu makoperative tugenda tubazigamira, kuri ayo mafaranga barihirwaga tugenda tubagira inama bakagira ayo bazigama, noneho basoje kwiga baba bafite koperarive ifite amafaranga hanyuma bongera no guhabwa inkunga.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rishinzwe kubaka no gusana inyubako za Leta mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire, RHA, Fabrice Sebagira yabwiye IGIHE ko mu bihe byashize amashuri yagiye yubakwa mu bice by'imijyi biteye imbere, ari yo mpamvu iki kigo cyahisemo kubaka mu mirenge y'ibyaro yegereye imipaka kugira ngo n'urubyiruko ruhatuye rugezweho ayo mahirwe.

    Ati 'Hari hari urubyiruko rwinshi muri kariya gace gakikije umupaka muri Burera, Gicumbi na Nyagatare, wasangaga ntaho bafite bigira uwo mwuga, ugasanga igishoboka ari ukubura icyo bakora bakisanga bagiye mu ngeso mbi, serivisi twakabaye dutanga ugasanga barambuka mu buryo butemewe bajya kuzishaka mu buryo butanemewe, abandi bakajya gushaka ubuzima aho wasangaga bajya mu bikorwa byo kwinjiza za magendu, ku buryo ubona kuva ishuri ryajyaho ryatumye urubyiruko rwari ruhari ubona koko runyotewe kugira ishuri ribegerejwe ribaha ubumenyi ngiro bukenewe aho ngaho.'

    Sebagira avuga ko uduce twubatswemo amashuri bigaragara ko dufite amahirwe yo gutera imbere ahubwo haburaga ubumenyi butuma abahatuye bakora.

    Abayobozi b'amashuri bagaragaje ko abayasojemo ari bo biganje mu gukora ibikoresho bitandukanye bifitanye isano n'imyuga ihigishirizwa.

    Ikigo cy'u Rwanda Gishinzwe guteza imbere imiturire, [Rwanda Housing Authority] gitangaza ko amashuri yisumbuye ya tekiniki ya Cyanika na Kivuye mu karere ka Burera yatwaye 1.465.163.101 Frw, aya Ntoma na Shonga muri Nyagatare atwara 1.472.932.093 Frw mu gihe Cyumba na Mukarange yo mu karere ka Gicumbi yatwaye 1.447.113.495 Frw.

    Amashuri yubatswe i Kivuye hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda yatumye abana batongera kwambuka bajya guhaha ubumenyi hakurya y’igihugu

    Ni amashuri yatumye baruhuka ingendo ndende bakoraga bajya mu tundi turere

    Abanyeshuri benshi bahigira ububabaji

    Ishuri rya TSS Cyumba muri Gicumbi ryigishije benshi mu bari abarembetsi, ubu batunzwe n’umwuga wo gukanika

    Bize gukanika imodoka n’ibindi binyabiziga bitandukanye

    Ishuri ry’imyuga rya Ntoma riri mu Karere ka Nyagatare

    Tuyikunde Joyce wize muri TSS Ntoma ubu adoda imyenda muri Centre ya Matimba

    Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya Ntoma, Alphonse Renzaho yavuze ko mu mirenge yose abakuru n’abato bahagana bashaka ubumenyi

    Umuriza Ruth yize muri TSS Ntoma ari umubyeyi ariko ubu adodera ku Mupaka wa Kagitumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-bavuye-mu-byaha-basubira-ku-ishuri-umusaruro-w-amashuri-y-imyuga-yubakiwe