Blog

  • Mucyo Samson; umunyarwenya wifuza kuba Depite… – #rwanda #RwOT

    Samu uheruka gusoza amasomo ye mu mwaka wa 2023 mu Itangazamakuru muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi [ICK], kuri uyu wa 23 Gicurasi ni bwo yatanze Kandidatire muri Komisiyo y'Amatora aho ashaka kuba Umudepite uhagarariye urubyiruko.

    Gutanga kandidature birakomeje yaba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no ku bashaka kuba Abadepite. Kuwa 22 Kamena 2024 ni bwo hazatangira gahunda yo kwiyamamaza, hanyuma amatora abe tariki 15 Nyakanga 2024.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Mucyo Samson [Samu], yirinze kugira icyo avuga ku kuba yakomeza kuba umunyarwenya cyangwa yabihagarika mu gihe yaba atowe.

    Yagaragaje ko uyu mwuga amaze igihe akora nta kibazo cyawo ati: 'Uruganda rw'urwenya rumeze neza hari umusanzu twagiye dutanga nko mu bijyanye no guharanira ubutabera Zuby Comedy [Itsinda abarizwamo] yafashije mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa mu gihe cy'imyaka ibiri.'

    Samu yahishuye ko bakoranye na Polisi y'Igihugu ati: 'Twakoranye na polisi, abantu ntibigeze babimenya, ni twe twandikaga biriya byose polisi yakoreshaga ku buryo abantu bambuka n'ubu hari ibyo dukora no mu buzima busanzwe.'

    Uyu musore yanavuze ko bakoze no ku mishinga itandukanye irimo no gufasha mu birebana n'uburenganzira bw'umwana.

    Ku giti cye Samu yavuze ko urwenya rurenze ibyo benshi bibwira ati: 'Urwenya ni ubuhanzi, ni siyanse ushobora kuyikoresha uhindura sosiyete, urubyiruko runywa ibiyobyabwenge abari mu bindi bishuko.'

    Yatanze urugero rw'ikintu kimuri ku mutima yazavugutira umuti, ati: 'Urugero nk'ubu dufite ikibazo cyugarije abangavu cy'inda zitateganijwe nko mu Burasirazuba bw'u Rwanda.'

    Yavuze ko ari ho avuka ko mu gihe yaba agize amahirwe yo kwemererwa kwiyamamaza no gutorwa yayabyaza umusaruro akagira uruhare rugaragara mu kurandura iki kibazo.  

    Samu yikije ku mushinga amaze igihe akoraho na wo uri mu maturufu yumvikanishije ko yishyingikirijeho mu nzira imuganisha mu kuba umunyapolitike w'umwuga.

    Ati: 'Ubwanjye mfite umushinga, nimpabwa uburenganzira bwo kuyitangaza, nyikozeho imyaka 3 wenda namwe mugire amatsiko, ukaba ari umushinga uzajya utanga akazi ku rubyiruko, ku kwezi izajya iha akazi abantu bagera muri 60 bo mu ngeri zitandukanye.'

    Samu wo muri Zuby Comedy yamaze gutanga kandidatire muri Komisiyo aho yifuza kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’AbadepiteUmwaka wa 2023 wasize asoje amasomo ya Kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143255/mucyo-samson-umunyarwenya-wifuza-kuba-depite-yahishuye-ibyo-yakoze-nibyo-ateganya-muri-pol-143255.html

  • Dream Team Academy yakoresheje igerageza mpuz… – #rwanda #RwOT

    Ngabo Alain Douglas (Pro Football Impact Management Company) asanzwe afite ishuri ry'umupira w'amaguru muri Suède ndetse akaba anasanzwe afite ibyangombwa bitangwa n'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) bimwemerera gushakisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga ndetse no guhagararira abakinnyi.

    Nk'uko byasobanuwe na James Dusabe ushinzwe itumanaho muri Dream Team Football Academy, yavuze ko ari igikorwa bateguye ku bufatanye na Pro Football Impact Management Company yashinzwe n'Umurundi Douglas Alain Ngabo usanzwe uba mu gihugu cya Suède gihuza abakinnyi baturutse imihanda yose abatsinda bakajya mu bihugu by'i Burayi bitandukanye.

    Ati 'Ni igeragezwa ry'abakinnyi babigize umwuga bari hagati y'imyaka 18-23 bakina hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange, aho abazatsinda irushanwa bazajyanwa mu bihugu nka Espagne, u Bufaransa, Luxembourg, Norvège na Suède.”

    Ku munsi wa mbere w’iri gerageza hitabiriye abakinnyi bava mu Rwanda, DR Congo, Uganda, Burundi, Nigeria, Gabon na Tanzania.

    Mu igeragezwa ryakozwe uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, Ngabo Alain Douglas yabwiye abaryitabiriye ko amasomo ya mbere baheraho ari ukureba iby’ibanze (Basics): Ball Touch, Movement with and without the ball, resistance, positioning with and without the ball.

    Ngabo Douglas kandi yabwiye aba bakinnyi ko gutsinda iri geragezwa bitanga amahirwe akomeye yo kuba yakujyana mu makipe atandukanye i Burayi nabwo ugakora irindi gerageza bityo babona ushoboye ugasinya amasezerano y’umwuga.

    Douglas avuga ko gushaka impano z’abakinnyi ari ibintu amazemo igihe, ndetse yakoranye n’amakipe menshi arimo ayo mu Bwongereza 


    Abakinnyi mbere yo gutangira igerageza babanje guhabwa amabwiriza 




    Iri gerageza ry’iminsi ibiri, rizasozwa kuri uyu wa 5 ari nabwo abakinnyi batoranyijwe bazamenyekanya 




    Abakinnyi bo mu bihugu bitandukanye barimo n’abo muri DR Congo bari bitabiriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143258/dream-team-academy-yakoresheje-igerageza-mpuzamahanga-ryo-gushaka-abakinnyi-bajya-gukina-i-143258.html

  • U Rwanda rwavuze ku mpungenge z'umushinga wa Rusizi III mu gihe rutabanye n'u Burundi na RDC – #rwanda #RwOT

    Umushinga wa Rusizi III uzatanga MW 206, ni wo wa mbere mu rwego rw'ingufu mu Karere k'Ibiyaga Bigari washyizweho ku bufatanye bwa Leta zo mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi ndetse n'abikorera.

    Amasezerano yemeza ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga wo kubaka Urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusizi III, yemerejwe mu Mujyi wa Kinshasa ku wa 29 Nyakanga 2019.

    Uru rugomero ruzaba ruherereye mu Karere ka Rusizi ku mupaka w'u Rwanda na RDC ndetse n'u Burundi. Biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyoni $625.19 arimo miliyoni $138.88 yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na miliyoni $50.22 azatangwa n'urwego rutera inkunga ibikorwa by'abikorera.

    Uyu mushinga wongeye kugarukwaho na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore kuri uyu wa Kane ubwo yari mu nama ngarukamwa y'umutekano izwi nka National Security Symposium iteraniye i Kigali.

    Ibiganiro byo kuri uwo munsi byagarukaga ku bibazo by'ingufu bikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi n'ibibazo ndetse n'amahirwe Afurika ifite muri urwo rwego.

    Minisitiri Gasore yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo rubone ingufu z'amashanyarazi rukeneye cyane ko afatwa nk'utirigongo rw'iterambere.

    Yagaragaje ko mu mishinga ihanzwe amaso harimo n'uyu wa Rusizi III ndetse atanga icyizere ko umubano mubi u Rwanda rufitanye na RDC n'u Burundi ntacyo uzahungabanya.

    Ati 'Muri rusange ntabwo imishinga y'ingufu yagiye igirwaho n'ingaruka n'imibanire y'ibihugu, urugero nabaha ni Rusizi II yakoze neza kuva mu 1990 kugeza n'uyu munsi iracyakora neza.'

    Yakomeje avuga ko iki kibazo cy'umwuka mubi kitigeze gihagarika ibiganiro hagati y'abaminisitiri bafite mu nshingano uyu mushinga.

    Ati 'Iyo dukeneye ko twicara nk'abaminisitiri tugafata ibyemezo turabifata, ntabwo rero imishinga y'ingufu igirwaho ingaruka n'imibanire y'ibihugu.'

    Minisitiri Gasore yavuze ko 'n'iki cyumweru amatsinda yacu arahura aganire ku mushinga wa Rusizi III kugira ngo turebe ko wajya imbere kirushaho.'

    Yakomeje avuga ko kimwe mu bibazo u Rwanda rufite uyu munsi mu by'ingufu ari ikijyanye n'amashanyarazi ahenze, ashimangira ko Rusizi III izaba igisubizo.

    Ati 'Imbogamizi nini tubona mu Rwanda mu gice cy'ingufu ni umuriro tubona uduhenze kubera ko turawugura ku bashoye imari bakatwubakira inganda. Umuriro tuwubona uduhenze ndetse n'Abanyarwanda ukabageraho ubahenze, icyo turi gukora ni ukongera imbaraga mu gukora indi mishinga ihendutse, nicyo dushyiramo imbaraga.'

    'Buri mushinga uje ugabanya ibiciro, twavuga Rusumo izaba ihendutse kurusha ibyo tubona ubu, Nyabarongo II izaba ihendutse cyane, Rusizi III nayo izaba ihendutse kuko ari Megawatt 206 tuzagabana turi ibihugu bitatu, nubwo yo wavuga ko ikiri kure ugereranyije n'iyo mishinga yindi ibiri.'

    Minisitiri Gasore yavuze ko kugeza ubu bitaramenyekana igihe uyu mushinga uzuzurira.

    Rusizi III ni kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere ibikorwa remezo muri Afurika (PIDA), ruzubakwa ku mugezi wa Rusizi uri hagati y'ibihugu by'u Rwanda na RDC, ahazanashyirwa uburyo bwo gukwirakwiza amashanyarazi.

    Ibi bikorwa bizatuma ibihugu by'u Rwanda, u Burundi na RDC bikemura ibibazo by'ingufu z'amashanyarazi zidahagije byakunze guterwa n'ubwiyongere bw'abaturage butajyanye n'ibikorwa remezo bijyanye n'urwego rw'ingufu bakeneye.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yatangaje nta mpungenge zihari z'uko umushinga w'amashanyarazi wa Rusizi III u Rwanda ruhuriyeho n'u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzatambamirwa n'ibibazo bya politike rufitanye n'ibyo bihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwavuze-ku-mpungenge-z-umushinga-wa-rusizi-iii-mu-gihe-rutabanye-n-u

  • Nyanza: Akarere kagiriye inama Disi Dieudonne wasabye ubutabera kubw'imibiri y'abe bazize Jenoside – #rwanda #RwOT

    Kuwa 19 Gicurasi 2024, Disi Dieudonne yanditse kuri X yahoze ari Twitter, agaragaza ko atishimiye imikirize y'urubanza rwa Habineza Jean Bosco uyobora Umurenge wa Busoro, mu Karere ka Nyanza.

    Disi yavuze ko hashize imyaka itanu umuryango wa se umubyara, ari we Disi Didace, Habineza Jean Bosco yabakoreye icyaha cyo gutanga amakuru atari yo akanarigisa imibiri y'abo mu muryango we bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo Habineza yayoboraga umurenge wa Kibirizi.

    Habineza Jean Baptiste ashinjwa ko ubwo yayoboraga mu Murenge wa Kibirizi,hatanzwe amakuru y'imibiri y'abo mu muryango we bari mu musarane,maze igihe cyo gukuramo iyo mibiri bigakorwa Gitifu Habineza ahari, ndetse ikavanwamo ngo ari ine.

    Ngo bahise bayijyana ku Biro by'Umurenge wa Kibirizi, abo mu rugo rw'aho iyo mibiri yabonetse batabwa muri yombi.

    Abafashwe baje kugezwa mu butabera ndetse banasaba Gitifu Habineza kuza gutanga ubuhamya nk'umuyobozi wahageze iyo mibiri ikurwa mu musarane.

    Disi avuga ko ubwo Habineza yageraga mu rukiko, ngo yavuze ko mu musarane habonetsemo umubiri umwe maze urukiko rubishingiraho rugira abere abari bafashwe.

    Disi Dieudonne yakomeje avuga ko bahise bajurira, ndetse banongeramo ikindi kirego kireba Gitifu Habineza, cyo kurigisa imibiri y'abavandimwe be, ndetse banatabaza inzego nkuru z'igihugu; nyuma iyo mibiri iza kuboneka inashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Mayaga.

    Icyakurikiye ni uko RIB yataye muri yombi Gitifu Habineza Jean Baptiste,ariko urukiko ruza kumugira umwere nyuma, gusa abo mu rugo rwabonetsemo ibiri bo bongeye gufungwa bakatirwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Disi Dieudonne avuga ko nubwo bahawe ubutabera, ariko Gitifu Habineza atagakwiye kuba akiri umuyobozi wizerwa kuko ngo yahishiriye amakuru agamije gufunguza abaje guhamwa n'ibyaha bya Jenoside, bakaba baranakatiwe burundu.

    Meya w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, ari nabo mkoresha wa gitiu Habineza kavuga ko inama baha Disi Dieudonne ari ukongera kugana urukiko, kuko ibintu byanyuze mu nkiko nta kindi babikoraho.

    Yagize ati 'Niba ataranyuzwe yasubira mu rukiko,kuko twe igihe cyose tubona ko urukiko nta kibazo rubibonamo,icyo gihe twe ntacyo twabikoraho. Yasubira mu rukiko, niba hari icyo abona kitakozwe noneho kibe cyakorwa, tumenye icyo urukiko rwemeje.''

    Iki cyaha cyo guhisha imibiri, Gitifu Habineza yigeze kugifungirwa, ndetse arakiburana; agirwa umwere.

    Urwibutso rwa Jenoside rwo ku Mayaga rushyinguyemo abasaga ibihumbi 90, ni naho hari abavandimwe ba Disi babonetse mu 2018


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-akarere-kagiriye-inama-disi-dieudonne-wasabye-ubutabera-kubw-imibiri-y

  • Rusizi: Abayobozi b'ibigo by'amashuri barishimira impinduka kubw'amahugurwa y'imyigishirize ku buzima bw'imyororokere – #rwanda #RwOT

    Bavuze ko aya masomo azagira uruhare mu kugabanya inda ziterwa abangavu n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abanyeshuri.

    Babitangaje ku wa 22 Gicurasi 2024, mu nama yo kurebera hamwe umusaruro wavuye mu mahugurwa abayobozi b'ibigo by'amashuri bahawe na REB na Imbuto Foundation ku bufatanye na UNFPA.

    Mu 2015 ubwo hatangiraga integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi [Competent Based Curriculum] ni bwo hanatangijwe gahunda yo gushyira imbaraga mu masomo y'ubuzima bw'imyorokere, amasomo afitanye isano n'uburenganzira bw'abana ndetse n'amasomo agamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ku mashuri [Comprehensive Sexuality Education, CSE].

    CSE ni gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kubongerera ubumenyi ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ikaba yarongerewe mu masomo yandi asanzwe.

    Iyi gahunda n'ubwo yashyizweho, ishyirwa mu bikorwa ryayo ryahuye n'imbogamizi zishingiye ku muco nyarwanda kuko kuvuga ibijyanye n'imihindagurikire y'umubiri n'ubuzima bw'mimyororokere hari ababifata nka kirazira.

    Ibyo bituma hari abarimu n'ababyeyi bayigendamo biguru ntege kubera imyumvire itari yo y'uko kwigisha ubuzima bw'imyorokere ari uguta umuco.

    Ibi nibyo byatumye REB, Imbuto Foundation na UNFPA bahugura abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarimu bigisha amasomo afite aho ahurira n'ubuzima bw'imyororokere, uburenganzira bw'abana ndetse n'ihohoterwa rikorerwa abana ku mashuri.

    Noël Ndayishimiye uyobora ishuri rya Ecole Primaire Indatwa ryo mu Murenge wa Gitambi, yavuze ko nyuma yo guhabwa aya mahugurwa yagiye asura abarimu akabakangurira gutinyuka amasomo ajyanye n'ubuzima by'imyororokere ndetse avuga ko byafashije abanyeshuri kumenya uko bakwiye kwitwara bagendeye ku kigero cy'imyaka bafite.

    Ati 'Mu gihe aya masomo yakomeza gutangwa neza byakumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu bakabyara bakiri bato n'ihohoterwa ryo mu muryango'.

    Aloys Kayinamura, Umukozi wa REB, wahuguye abayobozi n'abarimu kuri iyi gahunda ya CSE yavuze ko abarimu bahuguwe ubu batakigira isoni n'ipfunwe zo kuganiriza abana ku makuru ajyanye n'imihindagurikire y'umubiri, ihohoterwa rikorerwa abana, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse no guharanira uburenganzira bwabo.

    Yakomeje avuga ko 'Abarimu kandi bahawe ibitabo n'izindi mfashanyigisho zibaha amakuru y'ibanze ku buryo bashobora kugira abanyeshuri inama bafite aho bavoma amakuru ajyanye n'ikigero cy'abana kandi ashingiye ku bushakashatsi'.

    Nyirahirwe Agathe, ukora mu ishami ry'uburezi Akarere ka Rusizi yavuze ko iyi nama yabaye umwanya wo kwibutsa abayobozi b'ibigo by'amashuri bari bagiseta ibirenge mu gukangurira abarimu kwigisha neza ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere bityo ko hari icyizere ko bakuye isomo kuri bagenzi babo babikora neza.

    Zimwe mu ngaruka zikomeye zo kutigisha abana ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokeye zigaragazwa no kuba mu mwaka wa 2023, mu bigo nderabuzima n'ibitaro byo mu Rwanda harabyariye abangavu 22 055, barimo 16 650 bari hagati y'imyaka 18 na 19, na 5 354 bari hagati y'imyaka 14 na 17 na 51 bari munsi y'imyaka 14.

    Ibi akenshi biterwa no kuba hari amakuru n'ubumenyi badafite bwabo bw'imyororokere.

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri banyuzwe n’amahugurwa bahawe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

    Basabwe gukoresha ibyo bavanye mu mahugurwa mu kurushaho kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abayobozi-b-ibigo-by-amashuri-barishimira-impinduka-kubw-amahugurwa-y

  • Perezida Kagame yatashye inyubako ya Radiant – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yatashye iyi nyubako ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera.

    Perezida Kagame yavuze ko aterwa ishema n'iterambere ry'ibikorwa by'abikorera, avuga ko ari byo byifuzwa, ati “Nibyo twifuza ko hirya no hino mu gihugu cyacu, yaba mu Mujyi wa Kigali no mu ntara z'igihugu. Turashaka kubona ishoramari ritera imbere, ibikorwa by'ubukungu bigenda neza.”

    Yavuze ko gufasha urwego rw'abikorera ari inshingano ya Leta, ati “Ni inshingano y'inzego zitandukanye za Leta gufasha aho bishoboka mu buryo bw'amategeko na politiki yateza imbere abantu, ibikorwa bitandukanye ibyo ari byo byose harimo n'iby'ishoramari.”

    Yanagarutse ku bibazo bikigaragara mu rwego rw'ubwishingizi, asaba inzego bireba kubikurikirana.

    Ati “Ibyo birumvikana, byamenyekanye, ababishinzwe ndibwira ko bagomba kubikurikiranira hafi, ibihinduka, ibishoboka, bigahinduka bitagombye gutinda ngo biremerere abantu mu mikorere yacu.

    Yanagarutse ku Muyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd wamushimiye, avuga ko yifuza ko ibikorwa by'iterambere bigera kuri bose.

    Ati “Ubundi niyo nshingano dufite, iyaba twashoboraga gukora byinshi n'ahandi, byadushimisha.”

    Yanavuze ko abandi bashoramari bakwiriye kurebera kuri iki gikorwa, bakarushaho kongera ishoramari mu bikorwa byabo by'ubucuruzi.

    Yanagarutse ku bagira imikorere mibi, avuga ko ikiguzi cyo gukora nabi bigira ingaruka nyinshi zitari nziza, bigateza igihombo gishobora no kuba kinini kurushaho.

    Inyubako ya ifite agaciro ka miliyari 22 Frw, aho yubatswe mu gihe cy'imyaka itanu.

    Izaba ifite metero 35 z'uburebure, ikazaba ifite amagorofa 13, arimo icyenda ari hejuru n'andi atatu ari munsi. 80% by'ibikoresho byayubatse byakomotse mu Rwanda, mu gihe ibikorwa byo kuyubaka byose, kuva mu gishushanyo kugera ku gusiga amarangi, byakozwe n'Abanyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance, Marc Rugenera, yashimiye Umukuru w'Igihugu watanze ikibanza cyubatswe iyi nyubako,.

    Ati 'Ni mwebwe ubwanyu bwaduhaye iki kibanza iyi nyubako ihagazemo.'

    Ni ikibanza gifite metero kare 2345 kiri mu Mujyi wa Kigali.

    Yavuze ko ibi bikorwa bigaragaza uburyo Umukuru w'Igihugu ashyigikira iterambere ry'u Rwanda, ati “Ndabashimira cyane kuba mwifatanyije natwe kugira ngo twizihize iyi ntambwe sosiyete Radiant iteye.”

    Inzobere mu bwubatsi, Apian Ndoli, yavuze ko iyi nyubako ifite umwihariko wo kuba yarakoresheje ibikoresho byakorewe mu Rwanda ku kigero cya 80%, kandi ikaba ifite yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije.

    Ndoli yagize ati “Iyi nyubako yashushanyijwe, yubakwa, inakurikiranwa n'Abanyarwanda. Twishimira ko abakora abahanga mu guhanga inyubako b'urubyiruko (Architect), bagirirwa icyizere cyo kubaka inyubako nk'izi zikomeye, natwe dutewe ishema no kubona igikorwa twagizemo uruhare kizagira akamaro mu guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda.”

    Radiant Insurance Company ni Ikigo kimaze kugira imari shingiro ya miliyari 6.5 Frw, mu gihe cyatangiye gifite imari shingiro ya miliyari 1 Frw gusa.

    Mu mwaka ushize, iki kigo cyakusanyije miliyari 17,5 Frw y'abakiliya, mu gihe cyishyuye miliyari 11 Frw. Iki Kigo kandi gifite Umutungo bwite w'abashomari ungana na miliyari 10 Frw.

    Radiant Insurance Company Ltd ni ikigo gitanga serivisi z'ubwishingizi ku ngendo, n'ubwishingizi bwo kwivuza, ubwishingizi bw'inkongi y'umuriro, ubwishingizi bw'ibinyabizig, ubw'ubuhinzi n'amatungo, ubw'inyubako n'amamashini, ubwishingizi bw'ingwate n'ubundi butandukanye.

    Perezida Kagame yafunguye inyubako ya Radiant Building, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera

    Perezida Kagame yavuze ko yishimira iterambere ry’ibikorwa by’abikorera

    Perezida Kagame yitegereza video yerekana umwihariko y’iyi nyubako

    Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera yashimiye uruhare rwa Perezida Kagame mu iterambere ry’urwego rw’abikorera

    Inyubako ya Radiant Building ifite agaciro ka miliyari 22 Frw

    Iyi nyubako ifite amagorofa 13

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatashye-inyubako-ya-radiant

  • Camila Cabello yatangaje igihe yatakarije ubu… – #rwanda #RwOT

    Camila Cabello ukomoka muri Colombia ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza ku rwego mpuzamahanga, yatangiye kwamamara ubwo yabarizwaga mu itsinda rya ‘Fith Harmony’ yaje kuvamo agakomeza umuziki ari wenyine.

    Uyu muhanzikazi uzwi mu ndirimbo nka ‘Havana’, ‘Bam Bam’, yatangaje igihe yatakarije ubusugi mu kiganiro yagiranye na Dax Shepard muri Armchair Expert Podcast. Yavuze ko yakundanye bwa mbere mu 2018 ubwo yari afite imyaka 20. Icyo gihe uyu mukobwa yakundanye na Matthew Hussey aba ari na we baryamanye bwa mbere.Uyu muhanzikazi yavuze ko yatakarije ubusugi bwe kuri Matthew Houssey bakanyujijeho mu rukundo

    Camila yagize ati: 'Rwari urukundo rwanjye rwa mbere. Ni bwo bwa mbere nari nkoze imibonano mpuzabitsina byari byiza pe!. Nakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere mfite imyaka 20 cyangwa 21.''

    Avuga ko ubwo yakoraga imibonano bwa mbere byari byiza

    Icyakoro nubwo Camilla Cabello avuga ko gutakariza ubusugi bwe kuri Matthew Hussey ari ibintu aticuza na gato, avuga ko bimushengura kuba batarabashije gukomezanya mu rukundo. Magingo aya Matthew yarushinze n’umunyamideli Audrey Le Strait bakoze ubukwe mu 2023.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143252/camila-cabello-yatangaje-igihe-yatakarije-ubusugi-143252.html

  • Abahanzi Nyafurika 10 bashya bahagaze neza mu… – #rwanda #RwOT

    Abakurikiranira hafi iterambere ry’umuziki, bavugako umuziki nyafurika urimo kugenda wigarurira isoko mpuzamahanga ari nako wunguka abafana bashya bo mu bihugu bitandukanye ku Isi. Ibi bitizwa umurindi n’abahanzi bakomeye muri Afurika basa nkaho aribo bahetse uyu muziki barimo nka Burna Boy, Davido, Tiwa Savage, Wizkid, Black Sherif, Sarkodie n’abandi benshi.

    Nubwo Afurika ifite aba bahanzi bamaze gutera imbere, imaze no kugenda yunguka abahanzi bashya bafite impano batanga icyizero cy’uko bazazamura umuziki nyafurika kurusha bakuru babo.

    Dore abahanzi nyafurika 10 bashya bahagaze neza mu 2024:

    1. Odumodublvck

    Tochukwu Ojogwu umaze kumenyekana ku izina rya Odumodublvck mu muziki, ni umunyempano nyinshi dore ko ari umuraperi mwiza, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Ari mu bahagaze neza muri Nigeria ndetse amaze no kwamamara mu ndirimbo zirimo nka ‘Picanto’, ‘Declan Rice’ n’izindi.

    2. Andrea Fortuin

    Ku myaka 19 y’amavuko umuhanzikazi Andrea Fortuin amaze kwerekana impano idasanzwe yo kuririmba. Uyu muhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo, yamenyekanye cyane kuva mu 2023 ubwo yasohoraga indirimbo nka ‘Feel What I Feel’, ‘Energy’ n’izindi. Andrea kandi aherutse gukora igitaramo ahitwa ‘Grand Arena’ yerekana ko abashije kuririmba mu buryo bwa ‘Live’.

    3. Moliy

    Ntagihe kinini kirashira Molly Ama Montgomery uzwi nka Moliy yinjiye mu muziki bya kinyamwuga. Uyu muhanzikazi ukomoka muri Ghana azwiho kuvanga injyana ya ‘Afro Beat’ na ‘Trap’ ndetse amaze gukorana n’abahanzi bakomeye nka Darkovibes na Amaarae.

    4. Njeri

    Mu gihe abahanzi nyafurika benshi usanga bakururwa no gukora injyana zirimo ‘Afro Beat’ na ‘Amapiano’, umuhanzikazi Njeri Kariuki we yibanda ku njyana ya ‘R&B’ dore ko anafite ijwi riryoheye amatwi. Njeri kugeza ubu ari mu bahanzi bashya bahagaze neza muri Kenya.

    5. Soraia Ramos

    Umuhanzikazi Soraia Ramos ukomoka muri Cape Verde, ari mu bahanzi bashya bagezweho mu bihugu byo mu birwa bya Caribean, yakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Mama’, ‘Nha Terra’ n’izindi.

    6. Lize Ehlers

    Ari mu bahanzikazi bake banitunganyiriza indirimbo dore ko asanzwe ari umu ‘Producer’ ugezweho muri Namibia. Lize Ehlers wakunzwe mu ndirimbo ‘Happy’ amaze kwerekana ubuhanga mu njyana ya ‘Pop’ idakorwa cyane n’abahanzi nyafurika.

    7. Msafes

    Umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Msafes ukomoka muri Angola, ari mu bahanzi bashya bakunzwe muri iki gihugu. Azwiho kwandika imirongo ikarishye.

    8. Lioness

    Umuhanzikazi Lioness ugezweho mu gihugu cya Namibia, yakundiwe impano yo kuririmba mu njyana ya ‘R&B’. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Queen of the Jungle’, ‘Dreams’ n’izindi.

    9. Bloody Civilian

    Umuhanzikazi Emoseh Khamofu umaze kumenyekana ku izina rya ‘Bloody Civilian’, asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo akaba n’uzitunganya (Producer). Yazamukiye kuri album ye ya mbere yise ‘Anger Management’, yasohotseho indirimbo zakunzwe nka ‘Family Meeting’, ‘Mad Apology’ n’izindi.

    10. Buruklyn Boyz

    Itsinda ry’abaraperi babiri Mr Right na Ajay bise ‘Buruklyn Boyz’, bazwiho kuba bakora injyana ya ‘Drill’ neza kandi banakunze kuririmba ku bibazo by’ubuzima bituma bakundwa. Bari mu baraperi bashya bagezweho muri Kenya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143242/abahanzi-nyafurika-10-bashya-bahagaze-neza-mu-2024-amafoto-143242.html

  • Ni nkikipe idafite umuganga! 1:55 AM yaba ik… – #rwanda #RwOT

    Ariko umurwayi niwe umenya ko indwara imufashe akajya kwa muganga, atahasanze muganga akahasanga imiti yafata iyo abonye, yamwica, yamukiza ntabizi.

    Kugira muganga ntibiha uburenganzira umurwayi kutikurikirana, kuko ahubwo uba ubashije kubona ukubwira uko uhagaze bishingiye ku kuntu wiyumvaga, uba usabwa kwikurikirana no kurusha muganga.

    Ibi ni nako bikwiye kugenda muri 'Label', kuko inzu nyinshi zakomeye mu mateka y'umuziki, usanga zarashyize imbere kugabanya imirimo abantu banyuranye. Ugasanga hari umujyanama ushinzwe ibijyanye n'amafaranga, ushinzwe ibitaramo, uwandika indirimbo, umenya ibyo umuhanzi avugira mu itangazamakuru, umujyanama mpuzamahanga kenshi ukorera mu bindi bihugu n'ibindi.

    Nibyo umuhanzi ashobora kugira aho akenera umwanditsi nabwo ariko ntibibe buri gihe, maze n'igihe yamubonye bagakorana kuko burya mu buhanzi (impano) buri kintu agira umwihariko we.

    Mu kiganiro aherutse gutambutsa kuri shene ya Youtube ya 1:55 AM, Producer Element yavuze ko Niyo Bosco ari mu banditsi bamufashije mu kunogereza indirimbo 'Fou de Toi' yakoranye na Ross Kana ndetse na Bruce Melodie.

    Nubwo bimeze gutya ariko ntiyigeze amugaragaza mu bahanzi bayigizemo uruhare. Yavuze ko kutamugaragaza ahanini byaturutse ku kuba hari umubare munini w'abahanzi bagize uruhare kuri iriya ndirimbo mu ikorwa ryayo.

    Element Ati “Umuziki ntabwo wavuga ngo uyu ni umuntu wa hatali, ahubwo ni urugendo. Icyo gihe, twahamagaye Niyo Bosco, Okkama… Niyo Bosco yari ahari, nahamagaye Rumaga, Christopher nyine abantu bose nari nshoboye, kuko abazaga bazaga baje gukora indirimbo zabo, nkabumvisha ngo iyi ndirimbo murayumva gute? bakayumva agahita yongeramo akantu ke bikagenda gutyo, ariko abo bantu bose ninjya kwandika abayigizeho uruhare ntabwo wabandika

    “Niyo mpamvu nabonye Niyo Bosco ari kuvuga ngo ntitwamushyimiye (Credits). Nta ‘credits’ ntamuha, kuko umwanditsi Mukuru yari Rumaga, ariko sinatesha agaciro ibyo yakoze, gusa ndashima uruhare yagize, impamvu ‘Fou de Toi’ nyita iyanjye, ni uko ari iyanjye.”

    Niyo Bosco yagize uruhare rukomeye mu kwandika indirimbo z'abahanzi Nyarwanda batandukanye, mu bihe bitandukanye. Ndetse, amakuru avuga ko ari umwe mu banditsi beza bahenze gukorana nabo, kuko indirimbo imwe ashobora kuyandikira amafaranga ari hejuru y'ibihumbi 500 Frw.

    Ariko hari bamwe mu bahanzi yagiye yandikira indirimbo akazibaha nk'impano. Uyu musore niwe watumye impano ya Vestine na Dorcas imenyekana, ku buryo imibare igaragaza ko hafi 95% by'indirimbo aba bakobwa bakubiye kuri Album y'abo ya mbere zanditswe na Niyo Bosco. 

    Hari abagaragaza ko Label ya 1:55 AM ikeneye umwanditsi w’indirimbo nka Niyo Bosco- Element aherutse kuvuga ko yamwifashishije mu kwandika ‘Fou de Toi’

    Mu Kuboza 2023, Murindahabi yabwiye itangazamakuru ko uruhare rwa Niyo Bosco mu rwego rw'umuziki wa Vestine na Dorcas no kuzamura izina rya sosiyete ye y'umuziki ya MI Empire yashinze ari 'runini'.

    Yavuze ko Niyo Bosco afite ubuhanga mu kwandika indirimbo, akamenya kuziririmba n'uko agomba kwitwara ku rubyiniro kandi afite ubumuga bwo kutabona. Ati 'Ni impano rero y'agatangaza. Twishimira kandi dukunda cyane.'

    Yunganiwe na Kamikazi Dorcas wavuze ko Niyo Bosco yababereye urufatiro rw'umuziki wabo. Avuga ko afite icyizere cyinshi cy'uko imirimo yabakoreye Imana izayimuhembera. Ati “Yakoze ibintu byiza cyane. Turanamushimira.”

    Niyo Bosco niwe wanditse nyinshi mu ndirimbo umuhanzikazi Bwiza yakubiye kuri Album ye ya mbere, yakoranye kandi na Aline Gahongayire n'abandi.


    Umukono mu myandikire y'indirimbo itangarirwa na benshi bumvikanisha ko Niyo Bosco yaba umwanditsi mwiza w'abahanzi bababarizwa muri 1:55 AM.

    Iriya Label ya 1:55 AM isanzwe ibarizwamo Bruce Melodie umaze umwaka adasohora indirimbo, Ross Kana uheruka indirimbo muri Gashyantare ndetse na Element uheruka indirimbo muri Gicurasi 2023.

    Iyi Label kandi iherutse gutangaza ko yasinyishije Kompressor, nka Producer mushya wiyongera kuri Element.


    Ni izihe nyungu Label ibona iyo ifite umwanditsi w'indirimbo

    Danny Vumbi ni umwe mu banditsi b'indirimbo bakomeye mu Rwanda. Uyu mugabo mu myaka irenga 15 ishize ari mu muziki, yarambitse ikiganza ku ndirimbo z'abahanzi benshi yanditse, nubwo hari ababivuga n'abandi batabivuga.

    Aherutse kuvuga ko yafashe umwanzuro wo kutazongera kuvuga abahanzi yandikira indirimbo kubera ko hari abatabikunda.  

    Ati 'Kugeza ubu nafashe icyemezo cyo kutazongera kuvuga indirimbo nandikiye abandi bahanzi, kubera ko hanze aha hari abo wumva bavuga ngo runaka ntabwo ari umuhanzi yandikirwa indirimbo, ni umuswa ngo uriya ntabwo ari umuhanzi ni umuririmbyi gusa, mbese ukumva basa n'abamutesha agaciro kandi kwandikirwa indirimbo ari ibintu bisanzwe biba mu muziki.'

    'Njye nzanjya mbikora n'ubu ndazibandikira rwose bakanyishyura neza ariko bizajya biguma ari ibanga ryanjye, keretse we (uwo yandikiye indirimbo) nahitamo kubyivugira, njye narabiretse.'

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko iyo Label ifite umwanditsi cyangwa se igura indirimbo zanditswe n'abandi bahanzi biyiha gukomera. Kandi igira ibihangano bifatika ikabasha guhangana ku isoko ry'umurimo. Anavuga ko bifasha Label kubahiriza ingengabihe ku mikorere yayo kuko 'ntiyabura ndirimbo igihe ikenewe'.

    Danny Vumbi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ni Danger' aherutse gusubiramo afatanyije na Bwiza, yumvikanishije ko iyo Label ifite umwanditsi bifasha mu kubahiriza icyerekezo cyahawe umuhanzi, ku buryo adashobora kuririmba ibyo yishakiye.

    Ati 'Icyerekezo cyahawe umuhanzi kirubahirizwa, niba umuhanzi atemerewe kuririmba ibishegu ni urugero, aho umwanditsi abimufashamo.'

    Danny yavuze ko iyo umuhanzi afite ubushobozi bwo kwiyandikira indirimbo biramufasha we na 'Label' ye kuko kwandikisha indirimbo birahenda.

    Yungamo ati 'Bidakuyeho ko wumvise indirimbo ahandi ikakuryohera kuyigura byaba inyongeragaciro ku buhanzi bwawe'.'

    Yumvikanishije  ko uwandikisha indirimbo nziza bimuha kugira ibihangano byiza nubwo bimusaba amafaranga menshi.

    Ati 'Umusaruro uri ku mpande zombi. Uwiyandikira neza yazigama akanakora 'Hit, uwandikisha agira ibihangano byiza nubwo bimutwara amafaranga.'


    Kugira umwanditsi muri 'Label' ni nko kugira umuganga mu bitaro

    Kwandika indirimbo z'abahanzi ni umwe mu mirimo itunze benshi mu Rwanda no hanze nubwo hari ababikora mu buryo bw'ibanga ku buryo umuhanzi aba atemerewe kumuvugira muri rubanda ko uburyohe bw'igihangano cye ari we abukesha.

    Binyuze mu bwumvikane bw'aba bombi, umuhanzi yishyura uwamwandikiye indirimbo bakumvikana niba ashobora kuzamuvuga mu itangazamakuru cyangwa se ntabikore.

    Hari abahanzi baterwa ipfumwe no kuvugira mu ruhame ko indirimbo ye iri kuri 'hit' yayandikiwe. Ahanini abikora agamije kugira ngo umubare w'abafana wamuyobotse utajora ubuhanga bwe.

    Uretse kwandikirwa indirimbo, hari n'abahanzi batajya bavuga ababafashije mu kuyitunganya mu buryo bw'amajwi n'amashusho, ababyinnyi n'ibindi.

    Uretse Danny Vumbi wavuzwe cyane mu itangazamakuru hari abandi banditsi b'indirimbo batajya bavugwa nyamara nabo bararambitse ibiganza ku ndirimbo zikomeye hanze aha.

    Abo barimo umusizi Rumaga umaze igihe kinini yandika ibisigo akabiherekeresha amashusho akoze neza, rimwe na rimwe akifashisha abahanzi n'abandi.

    Amaze kwigarurira imitima y'abatari bake kubera ubuhanga buhanitse n'impano idasanzwe agaragaza haba mu biganiro bye muganira ndetse no mu bihangano bye 'Ibisigo' aho akoresha ikinyarwanda cyumutse kandi kiboneye mu buryo bwa gihanga bwo kuvuga amateka no kurema inkuru mubyo avuga.

    Uyu musore amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo 'Katapila' ya Bruce Melody, 'Urankunda' ya Juno Kizigenza, 'Bimpame' ya Phil Peter na Marina, 'Amashu' ya Chris Eazy, 'Nibido' ya Christopher, 'Identinte' ya Emmy; 'Tugende' ya Mr Kagame na Dj Marnaud n'izindi. 

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Rumaga yavuze ko kugira umwanditsi w'indirimbo muri 'Label' abigereranya n'ibitaro bifite umuganga.

    Yavuze ko no mu buzima bwa buri munsi, umuntu akenera abamwunganira mu kazi ke ngo 'karusheho kunoga ariko ntawe usimbura nyiri umurimo ngo icyo gihe abarwe nk'ukiwurimo'.

    Ati 'Ni nko kumbaza ngo byafasha iki kuba ikipe yagira umuganga! Ni ukurinda ikipe kuba yakinisha umukinnyi urwaye, cyangwa kuba hari uwarwara bikagorana kuvurwa.'

    Rumaga asobanura ko iyo ikipe ifite umuganga irya neza, yitoza neza, ikina neza- muri make iratsinda (irahatana). Ati 'Kuko iba ifite ubuzima buzima bw'icyo ikora.'

    Yavuze ko 'Label' kugira umwanditsi ni nko kugira Producer, abafasha gutekereza ingingo zo guhangaho 'mutatekereje yewe no kunoza izo mwatekereje'.

    Rumaga avuga ko ari ibishoboka 'Label' yakabaye ifite abantu b'ingenzi: Umushoramari, Producer ukora 'Audio' na Video, umwanditsi ndetse n'umunyamategeko.

     

    Bruce Melodie ari mu ba mbere binjiye muri Label ya 1: 55 AM y’umunyemari Coach Gael


    Element yatangajwe nka Producer wa mbere muri iyi Label iri mu nshya ku isoko

     

    Producer Kompressor aherutse kwinjira mu muryango wa 1:55 AM

     

    Umuhanzi Ross Kana aheruka gusohora indirimbo muri Gashyantare 2024

     

    Kenny Sol aherutse gutangazwa nk’umuhanzi mushya winjiye muri iyi Label

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143245/ni-nkikipe-idafite-umuganga-155-am-yaba-ikeneye-niyo-bosco-nkumwanditsi-windirimbo-143245.html

  • Umunyarwenya yatanze kandidatire ku mwanya wa depite mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Mucyo Samson [Samu Zuby] wo muri Zuby Comedy, yatanze kandidatire ye aho yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 nibwo Samu Zuby yagejeje impapuro zimwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenga kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

    Mu byangombwa yashyikirije NEC yasanze yibagiwe urupapuro rwo kwa muganga kugira ngo dosiye ye yuzure, gusa yabwiwe ko niruboneka azarutwara.

    Aganira n’itangazamakuru yavuze ko kuva mu bwana bwe yifuzaga kuba umunyapolitiki, ariko ubwoba bwagiye bumukoma mu nkokora.

    Ati 'Nakuranye igitekerezo ariko nkatinya, ariko nakunze gukurikirana gahunda za Leta. Niba muzi imibare y’urubyiruko mu Rwanda nibo benshi kandi ni imbaraga z’Igihugu. Rero nasanze dufatanyije twateza imbere u Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ari umunyarwenya atari igitangaza kuko abifitiye ubushobozi.

    Ati “Umunyarwenya kujya mu nteko si igitangaza nubwo nanone nta wundi urajyamo, ahubwo igitangaza ni ukumva ko atajyamo ngo agire ibyo akora. Twarize, twaratojwe, nkanjye ndi kurangiza Masters ya kabiri.'

    Samu Zuby akaba yifitiye icyizere ko azatsindira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.

    Samu ubwo yatangaga ibyangombwa bimwemerera kwiyamamariza kuba umudepite

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-yatanze-kandidatire-ku-mwanya-wa-depite-mu-rwanda