Blog

  • Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho ni uko ingabo z'u Burundi ziri mu gihugu cya Congo-Kinshasa aho zaje gufasha ingabo zicyo gihugu guhangana n'umutwe wa M23 zaba zigiye gusubira mu gihugu cyabo kubera impamvu zitandukanye cyane cyane zijyanye nuko ibyo bari biyemeje bananiwe kubigeraho.

    Izo ngabo zari mu mutwe w'ingabo z'Akarere k'Afurika y'iburasirazuba zaje kuguma muri icyo gihugu nyuma yuko Tshisekedi asabye ko ingabo z'akarere zirwanya umutwe wa M23 kandi zari zagiye gukurikirana ibikorwa by'iyubahirizwa ry'amasezerano ya Luanda na Nairobi, abakuru b'akarere bamwibutsa ko ataribwo butumwa bwabajyanye arazisezerera.

    Perezida Ndayishimiye yari yemeje Tshisekedi ko ingabo ze zonyine zahangana n'umutwe wa M23 nawe akabahemba amafaranga menshi. Kuri Tshisekedi amafaranga si ikibazo yahise abyumva vuba ariko ibyari mu magambo bitandukanye n'ibyabereye ku rugamba.

    Ingabo z'u Burundi zabanje guhura n'ikibazo gikomeye ubwo zamburwaga umusozi wa Muremure utuma ucunga inzira yose zimanuka muri Kivu y'amajyepfo nyuma yo kuwamburwa na M23. Byabaye ibindi ubwo ingabo z'u Burundi zateguraga igikorwa cyo kuwisubiza maze barahatikirira ku bwinshi abandi bafatwa mpiri.

    Kugeza ubu Ndayishimiye aracyihakana abasirikari be bafatiwe ku rugamba ndetse n'abishwe, Abarenga 400 banze kongera gusubira k'urugamba maze basubizwa iwabo barafungwa bakaba bashinjwa ubugambanyi.

    Ibintu byaje kuba ibindi ubwo M23 yafataga Rubaya n'ibirombe biyikikije yari irinzwe n'Abarundi maze Tshisekedi abibutsa ko ariho amafaranga abahemba yavaga kandi bari bamwereye ko aribo bazajya bahacukura.

    Ingabo z'u Burundi kandi zari zizi ko zije gufatanya niza Congo zizwi nka FARDC, n'imitwe yitwaje intwaro Wazalendo, ariko bisangaga aribo bonyine ku rugamba kuko FARDC yabaga yayabangiye ingata iyo urugamba rwakomeraga.

    Ikindi imiryango y'abasirikari b'Abarundi baguye muri Congo bari batangiye gusaba imirambo y'abana babo abandi bagasaba ko abafashwe barekurwa dore ko banyujijwe mu itangazamakuru ku buryo bw'amashusho.

    Ndayishimiye nk'umugaba mukuru w'ikigwari yarabihakanye abita ko ari ingabo za RED Tabara zaje gufasha M23. Ingabo z'u Burundi nta gihe na kimwe zigeze zisubiza inyuma iza M23 ahubwo bo batabaza bavuga imibereho mibi ku rugamba bagasaba gusubizwa iwabo kuko batumva impamvu bari muri iyo ntambara.

    Tshisekedi yasabye Mugenzi we Ndayishimiye ko yaba yihanganye ingabo ze zikaguma ku rugamba nubwo hari ikibazo cy'amafaranga. Ingabo za Wazalendo n'izu Burundi nazo zisiganira kurwana zivuga ko Abarundi bahembwa menshi aribo bakwiye kurwana.

    Kuri ubu biravugwa ko Tshisekedi yakusanyije ingabo zose ziri hirya no hino mu gihugu ngo zize kurwanya M23, ariko se yaba azi ko intambara irwanwa n'impamvu atari umubare w'abasirikari?

    Kuri ubu amakuru ava muri Kivu nuko ingabo z'u Burundi nazo zabaye indorerezi zitagishishikajwe n'imirwano ahubwo zishaka gusubira iwabo. Mu mwaka umwe izo ngabo zahinduriwe abayobozi inshuro enye zose ariko nta musaruro byatanze. Kandi abavaga muri Congo bahitaga bafungwa.

    Iyi ntambara u Burundi bwishoyemo ntabwo bwayitekerejeho kuko batwawe n'amarangamutima y'amafaranga Tshisekedi yabemereye ntibashaka amakuru y'ubutasi ku mutwe wa M23 bari bagiye kurwanya.

    Urwishigishiye ararusoma.

    The post Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ndayishimiye-mu-mayira-abiri-ku-ngabo-ze-ziri-muri-congo-nyuma-yuko-rubaya-ifashwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ndayishimiye-mu-mayira-abiri-ku-ngabo-ze-ziri-muri-congo-nyuma-yuko-rubaya-ifashwe

  • Abahanzikazi 10 bindirimbo zihimbaza Imana b… – #rwanda #RwOT

    Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kugenda utambuka ku muziki usanzwe haba mu gukurikirwa n'abantu benshi, gukundwa no kugira ubwitabire buri hejuru mu bitaramo, ari nako ukururira benshi ku Mana.

    Muri Afurika by'umwihariko, hari abahanzikazi bari kubica bigacika babinyujije mu bihangano byabo biri gufasha benshi kurushaho gusabana n'Imana muri iki gihe.

    1.     Sinach

    Umuhanzikazi Osinachi Kalu Okoro Egbu w'imyaka 52 y'amavuko wamenyekanye cyane nka Sinach mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana amazemo imyaka irenga 30, akomoka muri Nigeria akaba akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Way Maker,' 'I Know Who I Am,' 'Done It Again' n'izindi. 

    Niwe mwanditsi wa mbere w'indirimbo za Gospel waciye agahigo ko kumara ibyumweru 12 ku mbonerahamwe ya Billboard Christian Songwriter chart. Muri iyi minsi, akunzwe cyane mu ndirimbo ‘Victory is my Name.’ Sinach amaze gutaramira mu Rwanda inshuro ebyiri mu 2018 na 2023.

    “>

    2.     Mercy Chinwo

    Mercy Nnenda Chinwo uzwi cyane nka Mercy Chinwo, ni umuramyi w'imyaka 33 y'amavuko, akaba akomoka muri Nigeria. Akunzwe cyane mu ndirimbo nka 'Obinasom,' 'Amazing God,' 'Exess Love,' 'Hollow' n'izindi. Mercy, arazwi cyane no muri Sinema ya Nigeria kuko usibye kuba umuhanzi ni n'umukinnyi wa filime.

    “>

    3.     Ada Ehi

    Ada Ogochukwu Ehi wamamaye nka Ada Ehi ni umuramyi w'imyaka 40 ufite inkomoko muri Nigeria, akaba azwi cyane mu ndirimbo 'Congratulations,' 'Only You Jesus,' 'The Final Say,' 'I Testify' n'izindi. Afite ubuhamya bukomeye kuko yatangiye kuririmba ku myaka 10 gusa afasha umuhanzi w'icyamamare Tosin Jegede.

    “>

    4.     Deborah Lukalu

    Deborah Lukalu ni umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko agakurira muri Afurika y'Epfo, ni umuramyi ukomeye cyane ukunzwe mu ndirimo nka 'We Testify,' 'Faithful God,' 'Tabiri,' 'Je Sais' n'izindi.

    “>

    5.     Sandra Mbuyi

    Sandra Mbuyi ukunzwe cyane mu ndirimbo yise 'Goodness' amaze amezi atanu ashyize ahagaragara, ni umuhanzikazi ufite imyaka 29 y'amavuko, akaba akomoka i Kinshasa muri DR Congo. Usibye iyi ndirimbo iri mu zigezweho, Sandra akunzwe mu ndirimbo zirimo 'Medley,' 'Mahombi,' 'Maloba ezenga te,' 'Kamata,' 'Brise Moi,' n'izindi.

    “>

    6.     Morijah

    Gnamiensè Reine Morija N'da uzwi ku izina rya Morijah mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, afite imyaka 24 y'amavuko akaba akomoka muri Côte d’Ivoire. Muri iki gihe, akunzwe mu ndirimbo 'Shilo' imaze hanze amezi abiri, 'Alpha & Omega,' 'Miséricorde,' 'Allô Allô,'ndetse n'izindi.

    “>

    7.     Pammy Ramz

    Umuramyi Pammy Ramz ni umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana ufite inkomoko muri DRC, akaba akunzwe cyane mu ndirimbo aherutse guhuriramo n'umuramyi Kambua bise 'Sadaka,' ndetse n'izindi zirimo 'Taratibu,' 'Nisaidie,' 'Mwema,' 'Sababu' n'izindi.

    “>

    8.     Ntokozo Mbambo

    Ntokoza Mbambo ni umuramyi w'icyamamare cyane muri Afurika y'Epfo w'imyaka 38 y'amavuko, muri iki gihe akaba akunzwe mu ndirimbo ziri mu rurimi rw'Ikizulu zirimo 'Sivuselele' imaze igihe gito isohotse, 'Ngcwele,' 'Mbonge' 'Makabongwe,' n'izindi.

    “>

    9.     Judikay

    Judith Kanayo-Opara wamamaye nka Judikay ni umuramyi wo muri Nigeria w'imyaka 36 y'amavuko, ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Omemma,' 'Capable God,' 'Man of Galilee,' 'Imela' n'izindi. Yamenyekanye cyane mu 2019 mu ndirimbo yise 'More Than Gold.'

    “>

    10. Chidinma

    Chidinma Ekile wamenyekanye cyane nka Chidinma ni umuhanzikazi w'umunya-Nigeria w'imyaka 33 y'amavuko, akaba umukinnyi wa filime ndetse n'umwanditsi w'indirimbo. Azwi mu ndirimbo zirimo 'Jehovah Overdo,' 'This Love,' 'Chukwuoma,' 'I'm in Love' aherutse guhuriramo na Buchi n'izindi. Afite ubuhamya buhambaye bw’ukuntu yateye umugongo umuziki w’Isi akiyegurira uwo kuramya no guhimbaza Imana.

    “>
        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143261/abahanzikazi-10-bindirimbo-zihimbaza-imana-bagezweho-muri-afurika-mu-2024-143261.html

  • Umwarimu ku ncuro ya 3 ashaka kwiyamamaza noneho yatashye na Moto – Abantu bavuga amangambure #rwanda #RwOT

    Umwarimu ku ncuro ya 3 ashaka kwiyamamaza noneho yatashye na Moto — Abantu bavuga amangambure gusa we akagaragaza ko ntakintu bimutwaye. Niyirora Elizabeth, umwarimu wo mu Karere ka Nyanza, yashyikirije Komisiyo y'Igihugu y'Amatora kandidatire ye ku mwanya w'umudepite ahishura ko ari ku nshuro ya gatatu agiye kugerageza ayo mahirwe.

    Umwarimu wo mu Karere ka Nyanza umaze imyaka 35 yigisha, Niyirora Elizabeth, yavuze ko yizeye gutsindira uyu umwanya kandi akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu 2013 ntiyahirwa, mu mwaka wa 2018 kandi nabwo ntiyabashije kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ngo abashe gukabya iznozi ze zo kuba Intumwa ya Rubanda nk'uko yabyifuje kuva kera kandi agaragaza ko abishoboye.

    Kuri iyi nshuro, Niyirora yagaragaje ko yizeye gutsindira umwanya akinjira mu Nteko ariko ko nubwo atagira ayo mahirwe bitazamubuza kongera kwiyamamaza mu matora ataha.

    Ati 'Ni inshuro ya gatatu mbikoze, ubwa mbere narabikoze ntibyacamo, ubwa kabiri ntibyakunda ariko ndavuga nti nta mpamvu yo gucika intege reka mbikore n'ubwa gatatu ngerageze amahirwe.'

    Umwarimu ku ncuro ya 3 ashaka kwiyamamaza noneho yatashye na Moto — Abantu bavuga amangambure ariko we agaragaza ko hari icyo agamije. Niyirora Elizabeth yagaragaje nubwo atazi impamvu atatowe ariko bishingira ku kuba abakandida baba ari benshi ariko ko yifuza gukomeza gufatanya n'Abanyarwanda kubaka igihugu ari umudepite.

    Yagaragaje ko impamvu akomeje guhatana ari uko udashobora gucibwa intege no kuba atabasha gutsinda mu nshuro zose yagerageje.

    Ati 'Ndashaka kuba umudepite kugira ngo mfatanye n'abandi banyarwanda guteza imbere igihugu cyanjye kandi nkomeje gusigasira n'ibyagezweho. Gucika intege ntabwo ari umuco wanjye, rero ntabwo ngomba gucika intege ngomba gukomeza.'

    Niyirora Elizabeth asanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye mu kigo cya GS Hanika. Kuri ubu afite imyaka 57 kandi akaba amaze imyaka 35 mu murimo wo kwigisha yatangiye mu 1989. Akaba ari nawe Umwarimu ku ncuro ya 3 yaba yiyamamaje akanagaragaza udushya dore ko bamwe bagerageza kugaragaza ko bihagije.

    Yatanze kandidatire ye ku mwanya w'umudepite ku cyicaro cyihariye cy'abagore aho bagira imyanya igera kuri 24 mu Nteko Ishinga Ametegeko.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ikomeje kwakira kandidatire z'abifuza kuba abakandida ku mwanya w'Ubudepite n'uw'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

    Nyuma yo kwakira izo kandidatire, izigomba gusuzumwa hakazatangazwa abakandida bujuje ibisabwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ku wa 14 Kamena 2024.

    Umwarimu ku ncuro ya 3 ashaka kwiyamamaza noneho yatashye na Moto - Abantu bavuga amangambure
    Umwarimu ku ncuro ya 3 ashaka kwiyamamaza noneho yatashye na Moto — Abantu bavuga amangambure

    The post Umwarimu ku ncuro ya 3 ashaka kwiyamamaza noneho yatashye na Moto — Abantu bavuga amangambure appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umwarimu-ku-ncuro-ya-3-ashaka-kwiyamamaza-noneho-yatashye-na-moto-abantu-bavuga-amangambure/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwarimu-ku-ncuro-ya-3-ashaka-kwiyamamaza-noneho-yatashye-na-moto-abantu-bavuga-amangambure

  • Djihad arebye nabi RIB yamutwara buguru budakora hasi – Intambara ye na Blandine Chloe ni gati ki? #rwanda #RwOT

    Bakunze kuvuga ngo: 'Umwana murizi ntakurwa urutozi', bakongeraho ngo: 'Umwanzi agucira icyobo Imana igucira icyanzu'; ibi ntaho bitandukanye n'uyu musore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Djihad, yamenyekanye cyane mu mafilime Nyarwanda, mu itangazamakuru ritandukanye aho akunze kugaragara avuga ashize amanga (we akunze kubyita ubusesenguzi) kandi agaragara ko ntacyo atinya gushyira hanze. Ikindi azwiho ni uko bakunze kumwita umutinganyi ariko ntabihakane ntanabyemeze. Djihad arebye nabi RIB yamutwara buguru budakora hasi — Intambara ye na Blandine Chloe ni gati ki?

    Hamaze iminsi hakozwe ibiganiro(Space) kuri X (yahoze ari Twitter), byari byateguwe n'uyu musore ariko agamije gusebya uyu mukobwa Chloe aho yamwandagaje kakahava.

    Umunsi umwe, inzoka yagiye gushaka icyo irya iraheba. Ihindukiye isanga igikeri mu iriba. Irakibwira iti “nzanira amazi yo kunywa.” Igikeri kirayisubiza kiti “simfite ikibindi cyo kuvomesha.” Inzoka iti “pfa kuzamukayo akuri mu nda aramara inyota.” Aya ni amagambo yavuzwe na Chloe yongeraho ko igikeri cyayihenze ubwenjye birangira inzoka ipfuye. Ibi tumubajije impamvu yavuze ko ntaho bitandukaniye n'ibyo Djihad akora agamije guhaza igifu cye gusa agasiga asigiye abandi icyasha.

    Muri iyo Space yakozwe Djihad yari yihaye uyu mwamikazi w'iyi mihanda nk'uko abakoresha imbuga-nkoranyambaga bakunda kubyita; yemeza abantu ko Chloe afungiwe muri Belgique kandi ko azira ikoreshwa ry'ibiyobyabwenjye n'ibindi byaha bigendanye nabyo.

    Ibintu Chloe ahakana yivuye inyuma nk'uko twakomeje kubona amashusho atandukanye ari gucicikana yagiye yifashisha abandi bantu kugirango abakunzi be badakomeza kumva amanjwe ya Djihad nk'uko nyirabyo abyivugira ko ari amabeshyo yuzuyemo gushaka gusahurira mu nduru.

    Ese Chloe niba adafunzwe, akaba atari no muri Belgique, aherereye hehe?
    Aganira n'umunyamakuru wacu yadutangarije ko ari mu Rwanda kandi afite umutekano usesuye ndetse n'ibyo byo gufungwa ntabyabaye ahubwo ari uko hari ubuzima bwe rimwe na rimwe aba adashaka gushyira hanze.

    Abajijwe icyo yaje kuhakora; yasubije ko u Rwanda ari igihugu cye kandi afitemo uburenganzira ndetse na businesses afitemo ko rero ntacyamubuza kujyisura yisanga. Yanadutangarije ubu ko icyamuzanye cyane cyane ari umuturirwa ari kubaka muri uyu mujyi wa Kigali araza kutwereka vuba aho umushinga ugeze.

    Djihad arebye nabi RIB yamutwara buguru budakora hasi ariko turaza gukomeza kubashakira ibijyanye n'iyi nkuru; niba se Chloe arareka Djihad agakomeza akamusiga izina ribi cyangwa aramushyitsa muri RIB dore ko icyaha cyo gusebya gihanirwa n'amategeko (Hari ibyaha cyangwa ibyo twita amakosa tutazi ko ari ibyaha bihanwa n'amategeko; ugasanga bano basore n'inkumi bakoresha murandasi cyane n'imbuga nkoranyambaga barabyita gutwika kandi hari ubuzima bumwe bwa bagenzi babo baba bari kwangiza). Ndetse turanagerageza tunabashakire Djihad nawe agire icyo abivugaho.

    The post Djihad arebye nabi RIB yamutwara buguru budakora hasi — Intambara ye na Blandine Chloe ni gati ki? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/djihad-arebye-nabi-rib-yamutwara-buguru-budakora-hasi-intambara-ye-na-blandine-chloe-ni-gati-ki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=djihad-arebye-nabi-rib-yamutwara-buguru-budakora-hasi-intambara-ye-na-blandine-chloe-ni-gati-ki

  • Perezida Kagame yafunguye inyubako ya Radiant Building mu mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Radiant Building iherereye mu Mujyi wa Kigali, ikaba ari iy'Ikigo Radiant Insurance Company gitanga serivisi z'ubwishingizi. Umukuru w'Igihugu yatashye iyi nyubako ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera.

    Mu rwego rwo gusura iterambere ry'ibikorwa by'abikorera, Perezida Kagame yabaye ishema ku bigo by'ubukungu mu gihugu, aho avuga ko ibikorwa byifuzwa bigenda neza. Yavuze ko gufasha urwego rw'abikorera ari inshingano ya Leta, abasaba inzego bireba kubikurikirana kuri ibibazo bigaragara mu rwego rw'ubwishingizi.

    Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera, yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kubahiriza inyubako ya Radiant Building, ndetse anashimira inkunga batewe y'ikibanza inyubako yubatseho. Yavuze ko Perezida Kagame yemera iterambere ry'u Rwanda kandi akabigaragaza ashigikira abikorera muri rusange.

    Inzobere mu bwubatsi, Apian Ndoli, yavuze ko iyi nyubako ifite umwihariko wo kuba yarakoresheje ibikoresho byakorewe mu Rwanda ku kigero cya 80%, kandi ikaba yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije. Yanavuze ko iki gisubizo gikozwe n'ahandi byatuma ibikorerwa mu Rwanda byongererwa agaciro ndetse no kubahiriza ihame ryo kurengera ibidukikije ryagerwaho twese dufatanije.

    Radiant Insurance Company Ltd ni Ikigo kimaze kugira imari shingiro ya miliyari 6.5 Frw, mu gihe cyatangiye gifite imari shingiro ya miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda gusa. Mu mwaka ushize, iki kigo cyakusanyije miliyari cumi na zirindwi n'igice y'abakiliya, mu gihe cyishyuye miliyari cumi n'imwe z'amafaranga y'u Rwanda.

    Radiant Insurance Company Ltd ni ikigo gitanga serivisi z'ubwishingizi ku ngendo, n'ubwishingizi bwo kwivuza, ubwishingizi bw'inkongi y'umuriro, ubwishingizi bw'ibinyabiziga, ubw'ubuhinzi n'amatungo, ubw'inyubako n'amamashini, ubwishingizi bw'ingwate n'ubundi butandukanye.

    The post Perezida Kagame yafunguye inyubako ya Radiant Building mu mujyi wa Kigali appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-kagame-yafunguye-inyubako-ya-radiant-building-mu-mujyi-wa-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yafunguye-inyubako-ya-radiant-building-mu-mujyi-wa-kigali

  • Rusizi: Hatangijwe ishuri mbonezamirire ryitezweho kurandura imirire mibi mu bana – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 23 Gicurasi 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi gahunda izajya imara ibyumweru 12.

    Igwingira ry'abana ni kimwe mu bibazo Guverinoma y'u Rwanda yahagurukiye kuko iyo umwana agwingiye mu minsi 1000 ya mbere iryo gwingira ridashobora gukosorwa.

    Mu isesengura aka karere gaherutse gukora kasanze gafite abana 182 bari mu mirire mibi ku buryo batitaweho mu maguru mashya bashobora kugwingira.

    Ibi nibyo byatumye gatangiza gahunda y'ishuri mbonezamirire yo kunganira gahunda zisanzwe zikoreshwa mu kurwanya imirire mibi n'igwingira.

    Mfashwanayo Gerard, ushinzwe gahunda zo kurwanya imirire mibi mu karere ka Rusizi yabwiye IGIHE ko mu ishuri mbonezamirire, abajyanama b'ubuzima n'ababyeyi b'abana bafite imirire mibi bazajya bahurira kuri site 21 zatoranyijwe mu karere, bagatekera hamwe indyo yuzuye bakayigaburira abana.

    Ati 'Ikigamijwe ni ukugira ngo iriya mibare igabanuke tuzabashe kugabanya igwingira rive kuri 30% rigere kuri 19% bitarenze uyu mwaka'.

    Yvette Abayisenga, ushinzwe imirire mu kigo nderabuzima cya Rwinzuki yavuze ko Umurenge wa Nzahaha usigaranye abana 25 bafite imirire mibi bavuye kuri 50.

    Ati 'Igitera imirire mibi ni imyumvire mike no guha abana ibiryo byinshi ariko bitarimo ibyo umubiri ukeneye'.

    Nyirambonimpa Rahab wo mu murenge wa Nzahaha ufite umwana wakize imirire mibi yabwiye bagenzi be bafite abana bari mu mirire mibi ko iyo umwana ufite imirire mibi yitaweho neza akira mu gihe gito.

    Ati 'Mbere iyo naryaga ubugari ni bwo namuhaga, narya imyumbati na we nkayimuha bituma arwara ajya mu mutuku. Bangiriye inama yo kumushakira agakono ke nkajya muha indyo yuzuye ubu yarakize. Mbere najyaga numva nta mujyana mu bandi ariko ubu ni umwana uteye ubwuzu numva anteye ishema mu bandi'.

    Iradukunda Viviane ufite umwana w'imyaka ibiri ufite ikibazo cy'imirire mibi yashimye ubuyobozi bw'akarere bwatekereje gushyiraho ishuri mbonezamirire avuga ko aryitezeho gufasha umwana we kuva murire mibi.

    Ati 'Ngiye gushyira imbaraga mu kumuha indyo yuzuye igizwe n'ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n'ibirinda indwara'.

    Iyi gahunda y'ishuri mbonezamirire izunganira uburyo busanzwe bukoreshwa mu kurwanya imirire mibi n'igwingira burimo gutanga shisha kibondo, igikoni cy'umudugudu.

    Mu Rwanda abana bafite igwingira ni 33% bavuye kuri 38% mu 2015. Intego ni uko bitarenze uyu mwaka wa 2024 abana bagwingira bazaba batarenze 19%.

    Ababyeyi bitaye ku bana babo bakava mu mirire mibi bashimiwe mu ruhame

    Mu karere ka Rusizi hatangijwe ishuri mbonezamirire ryitezweho kugabanya imirire n’igwingira muri aka karere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hatangijwe-ishuri-mbonezamirire-ryitezweho-kurandura-imirire-mibi-mu

  • Kayonza: Gitifu w'Akagari yitabiriye inama ku Murenge yasinze hitabazwa igipimo cya polisi – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 ubwo mu Murenge wa Nyamirama hakorwaga inama yaguye y'umutekano y'Umurenge, yigaga ku gucunga umutekano no kurinda ibintu by'abaturage. Yitabiriwe n'abakuru b'Imidugudu, abayobozi b'Utugari, abakozi b'Umurenge bose n'izindi nzego zihagarariye abaturage.

    Ubwo inama yari itangiye basanze uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gikaya adahari, abayobozi basaba ko abakuru b'Imidugudu be bajya kumuhamagara kuri telefone bakamenya aho aherereye, ubwo inama yendaga kurangira nibwo uyu muyobozi yahageze yasinze mu buryo bugaragara buri wese.

    Hahise hitabazwa Polisi y'u Rwanda izana igipimo gikoreshwa hapimwa abashoferi mu kureba ko batanyoye ibisindisha, bakimushyizeho basanga afite ibipimo biri hejuru ya 400% ngo kuko yari yatangiye kunywa mugitondo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yari asanzwe yitwara nabi kuburyo ngo yihanangirijwe inshuro nyinshi, yavuze ko yanditse amabaruwa menshi asaba imbabazi ndetse ngo no mu minsi yashize yahawe igihano cy'amezi atatu kubera ubusinzi no kudatanga serivisi nziza ku baturage.

    Yakomeje agira ati 'Yari asanzwe yitwara nabi, yarihanangirijwe cyane kandi kenshi, hari n'amabaruwa yagiye yandika avuga ko atazongera, ubu rero noneho amakosa yakoze ni amakosa ashyira akaga ku mitangire ya serivisi ku nzego z'ibanze kandi ahita atugiraho ingaruka twese. Umuturage wagiye ku biro akamubura ahita avuga ko inzego z'ibanze twese dukora nabi,'

    'Ubu harakurikizwa amategeko turebe icyo avuga ku muyobozi wagaragaje imyitwarire idakwiriye.'

    Meya Nyemazi yakomeje asaba abandi bayobozi kwitwararika bakita ku nshingano zabo ngo kuko iyo umuyobozi akoze nabi byitirirwa inzego zose kandi ngo u Rwanda rwahisemo gutanga serivisi neza mu ngeri zose.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-gitifu-w-akagari-yitabiriye-inama-ku-murenge-yasinze-hitabazwa-igipimo

  • Mugisha Emmanuel wa RMC yagaragaje ibyemeza k… – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka tariki 3 Gicurasi, hizihizwa Umunsi mpuzamahanga w'ubwisanzure bw'itangazamakuru mu rwego rwo amahame y'ibanze y'ubwisanzure bw'itangazamakuru no kurinda itangazamakuru ibitero byibasiye ubwigenge no guha icyubahiro abanyamakuru bahasize ubuzima.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti: 'Itangazamakuru ry'umubumbe: Itangazamakuru mu gihe cy'ibibazo by'ibidukikije.' Mu biganiro byabereye mu mujyi wa Kigali hizihizwa uyu munsi, abanyamakuru bibukijwe ko ari inshingano zabo gutangaza no gutara inkuru z'ibidukikije nk'uko basanzwe bakora izindi nkuru zijyanye n'uburezi, ubuzima n'imyidagaduro. Basabwe kandi kuba ijisho rya rubanda ku bibazo bijyanye n'ibidukikije n'ihinduka ry'ikirere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Emmanuel Mugisha, yavuze ko ubwisanzure buhera ku mategeko ahari. Ingingo ya 38 y'Itegeko Nshinga ivuga ko ubwisanzure bw'itangazamakuru, ubwo kubona amakuru no gutanga ibitekerezo bwemewe kandi ari inshingano ya Leta kuba yabushimangira.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mugisha Emmanuel yakomeje avuga ko amategeko ya Leta y'u Rwanda ashimangira ko mu Rwanda hari ubwisanzure bw'itangazamakuru, kandi ko bihagije kuba Itegeko Nshinga ribigarukaho.

    Mu mboni ze, yavuze ko nubwo Itegeko Nshinga rihari kandi rikaba rishimangira ubwisanzure bw'itangazamakuru no gutanga ibitekerezo, hari n’amakuru asubizwa inyuma ntatangazwe bitewe n’uko hakiri imbogamizi y’ubumenyi bucye mu bijyanye n’uburyo bwo gutanga ibitekerezo, cyangwa ugasanga abantu barizirika batinya ko ibyo bavuga bishobora kubagiraho ingaruka mbi.

    Uyu muyobozi yavuze ko usibye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hari ubwisanzure buhagije, aho abantu binigura ntibatinye kuvuga ibibazo byabo no guhamagaza abayobozi babishinzwe kuri izo mbuga nkoranyambaga badasize n’Umukuru w’igihugu kugira ngo bamenye ibibazo bihari babishakire ibisubizo.

    Ati: “Ku banyamakuru muri rusange nabo usanga ubwisanzure babufite, ariko kubera ko bamwe na bamwe badafite ubumenyi bwimbitse ku bitekerezo batanga mu byiciro bitandukanye, usanga kwifata kwabo bishobora kuba byakwitwa ko igihugu kibacecekesha ariko mu by’ukuri, njye mbona yuko ari ikibazo cy’ubumenyi.”

    Yashimangiye ko kuba abanyamakuru batavuga ku ngingo zimwe na zimwe ari ukubera ko baba batazifiteho ubumenyi buhagije, nubwo abanyamahanga n’abandi batabisobanukiwe bashobora kubifata nk’aho abanyamakuru bo mu Rwanda nta bwisanzure bafite kandi nyamara ari uko bashobora kuba bifata kubera ko hari ibintu bimwe na bimwe baba badasobanukiwe.

    Kuri we, abona ko abantu baramutse batanze ibitekerezo byiza kandi bidasenya, nta ngaruka bishobora kubagiraho ahubwo bibyara umusaruro mwiza ku gihugu bigatanga icyerekezo kizana ibisubizo.

    Mugisha kandi avuga ko muri rusange ikibazo gihari atari ubwisanzure, ahubwo ari ubumenyi n’ubushobozi abantu bafite mu gutanga ibitekerezo, iyi akaba ari nayo mpamvu RMC iri gushishikariza Leta kwigisha abantu itangazamakuru n’imikorere yaryo no kumenya amakuru bakabaye batambutsa yabafasha ubwabo kandi akagirira n’igihugu akamaro. 

    Mu gihe hagitegerejwe ko iki gitekerezo gishyirwa muri politike y’itangazamakuru irimo kuvugururwa, RMC n’abandi bafatanyabikorwa bari mu bukangurambaga bise ‘Awareness Campaign’ by’umwihariko mu nzego z’ibanze, bugamije kuganiriza abantu itangazamakuru n’imikorere yaryo, gufasha abanyamakuru kubona amakuru n’ibindi kandi bikomeje gutinyura benshi gukora umwuga w’itangazamakuru.


    RMC yatangaje ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rifite ubwisanzure buhagije, ikibazo ari ubumenyi bucye bw’abanyamakuru  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143247/mugisha-emmanuel-wa-rmc-yagaragaje-impamvu-mu-rwanda-hari-ubwisanzure-bwitangazamakuru-143247.html

  • Guhuza Imirenge SACCO mu buryo bw'ikoranabuhanga bigeze kuri 94% – #rwanda #RwOT

    Dr Ndagijimana, yagaragaje ko na 6% isigaye izaba yarangiye mu bihe bya vuba, ku buryo SACCO zose ziri mu gihugu zizaba zahujwe.

    Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye Inama ya 'Microfinance Tech Summit' ihuza ibigo by'ikoranabuhanga byo hirya no hino bifite aho bihuriye n'urwego rw'imari iciriritse, kugira ngo byerekwe amahirwe ari mu Rwanda hagamijwe kuzamura urwego rwa serivisi z'imari zidaheza.

    Iyi nama yateguwe n'Ihuriro ry'Ibigo by'Imari Iciriritse mu Rwanda [Association of Microfinance Institutions in Rwanda- AMIR], yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024.

    Uyu mushinga watangijwe mu 2014, hagomba kugishyirwaho 'Cooperative Bank' ihuriza hamwe Imirenge SACCO 416. Wari witezweho kwihutisha serivisi aho nk'umuturage ufite konti mu Murenge Sacco w'i Rusizi, agomba kujya aba yemerewe guhabwa serivisi zitangwa n'iyi koperative aho yaba ageze hose.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel, yagize ati 'Kugira ngo ibigo by'imari iciriritse bitange serivisi nziza kandi zihendutse zinagere ku bantu bose, ikoranabuhanga rifitemo uruhare rukomeye kandi hakaba hari intambwe imaze guterwa.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yavuze ko mu by'ibanze ikoranabuhanga rigomba gukemura mu bigo by'imari iciriritse harimo ibibazo by'abadafite uburyo bwo kwizigama, serivisi z'imari iciriritse zitagera kuri kure, no korohereza abaturarwanda gufata inguzanyo.

    Ati ni 'Ukugira ngo turebe n'icyakorwa mu rwego rw'amategeko kugira ngo byorohe, ariko tunarebe uko twahangana n'ibibazo bizanwa n'ikoranabuhanga. Icyo dushaka n'uko Abanyarwanda bose begera imari kandi ntibishyure 1,000 Frw mu gihe bagiye kuzigama 500 Frw, nta kundi byakorwa tudafashijwe n'ikoranabuhanga.'

    Kuri ubu Banki Nkuru y'u Rwanda ivuga ko muri Gashyantare 2024 mu Rwanda habaurwaga ibigo by'imari iciriritse 461 birimo n'Imirenge SACCO yose yo mu gihugu.

    Mu bigo bihurira mu ihuriro rya AMIR bingana 458 nabyo bimaze kwimakaza ikoranabuhanga ku rugero rwa 85%.

    Umuyobozi wa SACCO Twifatanye Rwinkwavu yo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, Rwambari Elyse, yavuze ko kuri ubu hashize amezi atanu iyi SACCO ishyizwe ku ikoranabuhanga.

    Ati 'Byoroheje uburyo bwo gutanga raporo kuko ubu ntitugikoresha amafishi kuko ubu ni muri sisitemu umunsi ku munsi ukararana raporo y'uko byiriwe. Niyo umuntu abikuje ahita abona ubutumwa kuri telefoni ntihagikoreshwa udutabo kandi akanabona amakuru ya konti ye kuri telefoni.'

    Ibigo by'imari iciriritse n'imikoreshereze ya telefoni, biri mu byatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere urwego rwa serivisi z'imari zidaheza mu Rwanda, kuva ku rugero rwa 48% mu 2008 kugeza ku rugero rwa 93% mu 2020.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko urugendo rwo guhuza mu buryo bw'ikoranabuhanga za SACCO, rugeze ku rugero rwa 94% rushyirwa mu bikorwa

    Muri iyi nama hatangiwemo ibitekerezo binyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhuza-imirenge-sacco-mu-buryo-bw-ikoranabuhanga-bigeze-kuri-94

  • Igenda rya RGL yaba ari yo nzira Uwayezu Jean Fidele yo gusohoka muri Rayon Sports? #rwanda #RwOT

    RGL Security y’umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yari umufatanyabikorwa w’iyi kipe ntabwo bazakomezanya na yo nyuma y’uko amasezerano ya yo arangiye, benshi babihuza no kuba na perezida w’iyi kipe ashobora kuba atazongera kwiyamamaza.

    Rayon Sports yari imaze umwaka yambara RGL Security, sosiyete y’umutekano y’umuyobozi wa Gikundiro, Uwayezu Jean. Bari basinye umwaka umwe ushobora kongerwa ariko bikaba bitarakunze ko yongera.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Rayon Sports yagaragaje umuterankunga mushya ugomba kujya ku kaboko aho RGL Security yari iri.

    Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele akaba yavuze ko bahisemo gusimbuza RGL kubera ko yabemenyesheje ko itazongera amasezerano.

    Ati “Ikipe ya Rayon Sports yari isanganywe abafatanyabikorwa babiri yambara ku kuboko barimo RGL Security na Choplife. Kuri ubu tuzagumana na Choplife na ho RGL yamaze kutwandikira itubwira ko tutazakomezanya mu mwaka utaha'.

    Ibi benshi bahise babifata nk’ikimenyetso cy’uko mu Kwakira 2024 ubwo azaba asoje manda ye atanzongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports cyane ko inshuro nyinshi yagiye abibazwaho yavuze ko bizaterwa n’abakunzi ba Rayon Sports bazamugirira icyizere cyangwa se uko azaba yumva ameze kuko hari igihe imbaraga z’umubiri zizaba zitabimwemerera.

    Uwayezu Jean Fidele yavuze ko RGL yanditse ibamenyesha ko itazongera amasezerano, benshi babifata nk’aho na we atazongera kwiyamamaza

    RGL yari imaze umwaka ikorana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igenda-rya-rgl-yaba-ari-yo-nzira-uwayezu-jean-fidele-yo-gusohoka-muri-rayon-sports