Blog

  • Leta yahize gufasha urubyiruko rukigorwa no kwihangira imirimo – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu Nama Mpuzamahanga y'Umuryango Mpuzamahanga w'Umurimo (ILO) yateraniye mu Rwanda kuva ku itariki ya 22-23 Gicurasi 2024. Ni inama ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, aho kuri iyi nshuro yigaga ku buryo urubyiruko rwahanga imirimo inoze y'ikoranabuhanga kandi itangiza ibidukikije.

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu gufasha urubyiruko kubona akazi, guteza imbere uburezi ndetse no guhanga udushya. Yavuze kandi ko ibyo bijyana no kurushishikariza gutangiza imishinga ndetse no gushyigikira imishinga mito.

    Gusa yavuze ko hagikenewe guterwa indi ntambwe mu kongera umubare w'urubyiruko rufite akazi.

    Ati 'Tugomba gukuraho imbogamizi zikiri mu guhanga akazi ku rubyiruko, nko kutagera kuri serivisi z'imari uko bikwiye, ndetse n'uburyo budahagije bwo kuborohereza gutangira imishinga bijyanye n'ibyiciro barimo. Tugomba kandi kwita cyane ku gutanga mahirwe angana yo kubona akazi kanoze mu rubyiruko.'

    Yongeyeho ko ikoranabuhanga rizibandwaho, ati 'Bigomba kujyana no kwita ku gukoresha amahirwe ari mu ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rubyiruko, ari byo turi kuvugaho muri iyi nama.'

    Prof. Bayisenge kandi yavuze ko muri iki gihe ubukungu bwubakiye ku ikoranabuhanga buri gutera imbere ku Isi, asaba ko Umugabane wa Afurika utasigara inyuma, cyane ko ufite urubyiruko rwinshi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yavuze ko kuba u Rwanda ari Igihugu kiganjemo urubyiruko, ari yo mpamvu hashyizweho gahunda zinyuranye zo kuruzamura mu guhanga imirimo inoze harimo Arts Rwanda Ubuhanzi, Youth Connect Awards, Aguka n'izindi zitandukanye.

    Urubyiruko rwo mu Rwanda rwitabiriye iyi nama rwavuze ko hari amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro ariko ko hakiri n'inzitizi zituma bamwe batisanga mu guhanga imirimo inoze.

    Niyigena Violette ukora nk'Umunyamabanga mu Kigo cyitwa 'Unguka Agri-Research' gikora ubushakashatsi mu bijyanye n'ubuhinzi bukozwe mu ikoranabuhanga, yavuze ko nk'urubyiruko hari amahirwe ahari mu ihangamurimo rishingiye ku ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije.

    Yagize ati 'Birashoboka gukora iyo mishinga kuko nka twe twatangiye tukiga muri kaminuza. Ibyo dukora mu kigo cyacu birimo ikoranabuhanga rifasha umuhinzi gukoresha inyongeramusaruro atangije ibidukikije, kubungabunga ubutaka ndetse no kumenya guhinga bakurikije imihindagurikire y'ibihe. Hari uturere ibyo byagaragayemo dushaka ko bakomeza ubuhinzi ariko batangije ibidukikije'.

    Muhire James ukora nk'umugenzuzi mu Kigo Rwanda Green Fund yavuze ko mu rubyiruko hakiri imbogamizi ku kugera kuri serivisi z'imari uko bikwiye, asaba ko nabyo byazahabwa umwihariko.

    Nibura mu myaka irindwi ishize, Leta imaze guhanga imirimo irenga miliyoni, mu gihe ikigero cy'ubushomeri muri uyu mwaka cyagabanutse kikagera kuri 12.9%, ikigero cyaherukaga mbere ya Covid-19.

    Muri iyi Nama hatangiwe ibiganiro bitandukanye

    Ni ubwa mbere Inama nk’iyi ibereye ku Mugabane wa Afurika

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yavuze ko kuba u Rwanda ari Igihugu kiganjemo urubyiruko, ari yo mpamvu hashyizweho gahunda zinyuranye zo kuruzamura mu guhanga imirimo inoze

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette, yagaragaje ko Leta ikomeje gukora ibishoboka byose mu gufasha urubyiruko kwihangira imirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yahize-gufasha-urubyiruko-rukigorwa-no-kwihangira-imirimo

  • Perezida wa Muhazi United yamaze impungenge a… – #rwanda #RwOT

    Aba bakinnyi ba Muhazi United bavuga ko ubwo bajyaga gukina umukino wa nyuma wa shampiyona bari babwiwe n’ubuyobozi ko bajya mu kibuga bahawe amafaranga y’ibirarane by’amezi abiri bari bababereyemo.

    Nk’uko abakinnyi babivuga, ntabwo ibi byabaye, binjiye mu mukino ndetse na nyuma yaho bashatse ubuyobozi barabubura. Bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bavuga ko babuze amafaranga abasubiza iwabo ndetse bakaba barananiwe no kuva mu nzu bakodesha kuko batarazishyura.

    Mu gushaka kumenya ukuri kw’iki kibazo, InyaRwanda yavuganye na Perezida wa Muhazi United, Nkaka Mfizi, avuga ko atigeze atererana abakinnyi, ahubwo ko ari amafaranga ataraboneka.

    Yagize ati: “Ntabwo abakinnyi nabatereranye. Nabatererana gute se kandi duhorana? Amafaranga hari igihe aboneka, hari n’igihe ataboneka. Twagiye gukina bazi ko ndibuhite mbahemba gusa sibyakunze. Umushahara wabo babura turi kuvugana n’abaterankunga ndetse mu gihe kidatinze barabona amafaranga yabo.”

    Nkaka uyobora Muhazi United avuga ko ibyo abakinnyi bavuga ko yabatereranye banamubuze atari byo, kuko n’ubuzima babayemo muri iyi minsi hari icyo abafasha 

    Ikipe ya Muhazi United yakoze amateka yo gukina icyiciro cya mbere imyaka ibiri yikurikiranya, aho uyu mwaka yasoje ku mwanya wa 12 n’amanota 33.

    Abakinnyi ba Muhazi United bavuga ko nihatagira igikorwa kuzava i Rwamagana bizagorana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143270/perezida-wa-muhazi-united-yamaze-impungenge-abakinnyi-be-bamurangishaga-143270.html

  • BAL 2024: Byinshi ku makipe 8 atarimo iyo mu… – #rwanda #RwOT

    Ni imikino iri butangire gukinwa kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 kuzageza taliki ya 1 Kamena. Amakipe 8 ari buyikine ni ayavuye muri za Conference 3 arizo Kalahari, Nile ndetse na Sahara.

    Byinshi kuri aya makipe ari butane imitwe arwanira igikombe cya BAL 2024

    Association Sportive des Douanes

    Iyi kipe ni iyo mu gihugu cya Senegal, benshi bakaba bayizi nka AS Douanes. Yashinzwe mu 1980, ikaba iyoborwa n’inzego za gisirakare aho Perezida wayo ari Colonel Cheikh Diop.

    AS Douanes niyo kipe ikina Basketball ifite ibikombe byinshi muri Senegal bigera kuri 35 . Iyi kipe mu mikino ya BAL kure yageze ni ku mukino wa nyuma mu mwaka ushize, gusa byarangiye itsinzwe mu gihe mu 2021 ari bwo bwa mbere yakinnye imikino ya 1/4 cya BAL. 

    Union Sportive Monastirienne Basketball

    US US Monastir ni ikipe yo muri Tunisia, yashinzwe mu 1959 ikaba imaze kwegukana ibikombe 8 bya shampiyona.

    Iyi kipe itozwa n’umutoza ukomoka mu gihugu cya Misiri wanabayeho umukinnyi witwa Mohamed Kardani, ikaba yakirira kuri Mohamed-Mzali Sports Hall Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 5.

    US Monastir yatangiye gukina BAL muri 2021 ihita igera ku mukino wa nyuma, gusa birangira itsinzwe ariko mu mwaka wakurikiyeho ihita yegukana igikombe.

    Fath Union Sport Basketball

    Iyi kipe ni iyo muri Morocco mu gace ka Rabat, ikaba yarashinzwe taliki 10 Mata 10 mu 1946. Yatwaye igikombe cya 1 mu 1968 nyuma y’imyaka 22 ishinzwe gusa kugeza ubu imaze gutwara ibikombe 18 bya shampiyona muri rusange.

    FUS Rabat isanzwe yakirira imikino yayo muri Salle Abderrahmane Bouânane Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 1,500. Ni ubwa mbere yari yitabiriye imikino ya BAL none yahise inabona itike yo gukina 1/4 ivuye muri Sahara Conference.

    Petro De Luanda Basketball Club

    Ni ikipe yo mu gihugu cya Angola mu gace ka Luanda ikaba yarashinzwe mu 1980. Petro De Luanda Basketball Club niyo kipe ya kabiri imaze kwegukana ibikombe bya shampiyona byinshi muri iki gihugu bigera kuri 16.

    Iyi kipe kandi muri 2005 no muri 2005 na 2015 yakoze akazi gakomeye yegukana FIBA African Champions Cup. Muri BAL ya 2021 yabaye iya 3, naho mu 2022 iba iya 2 mu gihe iyo mu mwaka ushize yabaye iya 4.

    Al Ahly Basketball Club

    Al Ahly Basketball Club ni iyo mu gihugu cya Misiri mu murwa mukuru i Cairo. Yashinzwe mu 1930, ikaba iri mu makipe akuze mu Misiri ndetse no muri Afurika muri rusange.

    Iyi kipe isanzwe yakirira imikino yayo muri Al Ahly Sports Hall Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1,500. Imaze gutwara ibikombe 9 bya shampiyona ndetse ni nayo ifite igikombe cya BAL iheruka ya 2024.

    Al-Ahly Sporting Club 

    Iyi kipe ni iyo mu gihugu cya Libya ikaba yarashinzwe mu gace ka Benghazi mu 1950. Kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe 3 bya shampiyona mu gihe muri uyu mwaka ari ubwa mbere yari yitabiriye imikino ya BAL none yahise inabona itike ya 1/4.

    Cape Town Tigers

    Iyi kipe ni iyo muri Afurika y’Epfo mu gace ka Cape Town ikaba yarashinzwe muri 2019. Kugeza ubu imaze gutwara ibikombe 3 bya shampiyona mu gihe muri BAL. 

    Rivers Hoopers Basketball Club

    Rivers Hoopers ni ikipe yo muri Nigeria mu gace ka Port Harcourt, Rivers, ikaba yarashinzwe muri 2005 yitwa Royal Hoopers gusa nyuma muri 2015/6, ihindura izina.

    Kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe 5 bya shampiyona. Muri 2019 ni bwo yitabiriye imikino ya BAL gusa nyuma yaho ntabwo ibintu byagenze neza kuko ubu ni bwo yongeye kubona itike none yageze no muri 1/4.

    Muri aya makipe nta n’imwe yo mu Rwanda irimo nyuma y’uko APR BBC itashoboye kubona itike iyikura muri Sahara Conference ngo igere muri 1/4. 

    Biteganyijwe ko imikino ya 1/4 cya BAL 2024 itangira ikipe ya Al Ahly Ly ikina na Cape Town Tigers saa kumi n’imwe mu gihe saa mbili Al Ahly iri bukine na Fath Union Sports de Rabat.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143267/bal-2024-byinshi-ku-makipe-8-atarimo-iyo-mu-rwanda-agiye-gucakirana-muri-bk-arena-143267.html

  • Ibyishimo kuri Butera waminuje muri Harvard n… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 22 Gicurasi 2024 ni bwo Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.

    Muri abo harimo Butera Michael Mgasa uri mu byishimo bisendereye nk’uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X [Twitter].

    Yagaragaje ishimwe risendereye rimwuzuye umutima ati: 'Uyu munsi nasoje amasomo muri Kaminuza y'Amategeko ya Harvard nanahamagarirwa na Perezida inshingano yo kuba Umujyanama Mukuru mu bya Tekinike [Chief Technical Advisor] muri Minisiteri y'Ubutabera;

    Ntewe ishema no gusubira mu rugo kuko kuba Umunyarwanda byatumye ntambukana isheja muri Harvard kandi abantu bamurikira mu rumuri rw'igihugu cyabo.'

    Butera Michael Mgasa ugaragaza ko aterwa ishema no kuba umunyarwanda, ni umunyeshuri wasoje amasomo ye muri Kaminuza ya Harvard mu ishuri ry'amategeko mu ishami ryibanda ku mategeko y'ibirebana n'ikoranabuhanga na politiki ijyana naryo.

    Yakoranye n'ibigo bitandukanye mu bushakashatsi bujyana n'amategeko no guhanga udushya nko mu Budage aho yagize uruhare mu kigo mpuzamahanga cy'u Burayi gishinzwe Itegeko Nshinga n'uburenganzira bwa muntu.

    Yakoze kandi mu kigo cy'umutungo mu by'ubwenge n'ihanahana makuru mu by'amategeko muri Kenya, yagize uruhare mu birebana n'umutekano mu by'amakuru y'ikoranabuhanga hamwe n'ubwenge buremano (AI).

    Michael wize muri Kaminuza ya Strathmore mu 2017 no muri Riviera mu 2014, yakoze ku mishinga itandukanye, akorana n'ibigo byigenga n'ibishamikiye kuri Leta nka Banki Nyafurika y'Iterambere.

    Akomeje kugira uruhare mu birebana na politiki y'ubwenge buremano mu Rwanda. Hirya y'akazi, Michael akunda gusoma ubuvanganzo nyafurika, amateka yo guharanira ubwigenge. 

    Butera Michael aherutse guhamagarirwa inshingano na Perezida Kagame zo kuba Umujyanama Mukuru mu bijyanye n’imikorere muri Minisiteri y’UbutaberaAri mu byishimo byo gusoza amasomo muri Kaminuza y’Ametegeko ya Harvard nyuma yo guhabwa inshingano nshyaMichael ari mu bashyizwe mu myanga mishya nk’uko bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143271/ibyishimo-kwa-butera-michael-uherutse-guhabwa-inshingano-na-perezida-kagame-143271.html

  • Kiyovu Sports mu ihurizo, iremera kurekura bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba? #rwanda #RwOT

    Ubu Kiyovu Sports iribaza niba yemera ikarekure bamwe mu bakinnyi bari bayifatiye runini kugira ngo ibone amafaranga yo kwishyura umwenda ibereyemo abakinnyi bayireze muri FIFA ikaba yarayibujije kwandikisha abakinnyi bashya.

    Ubu Kiyovu Sports irishyuzwa miliyoni 56 z’abakinnyi birukanye binyuranyije n’amategeko, FIFA ikaba yarayimenyesheje ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe itarishyura iri deni ry’aba bakinnyi bayireze.

    Aba bakinnyi barimo; Muzamiru Mutyaba wishyuza miliyoni 11 Frw, Jonh Mano afitiwe miliyoni 14 Frw, Ndikumana Codjifa miliyoni 13 Frw ni mu gihe Jéremie Basilua agomba guhabwa miliyoni 18 Frw.

    Ubu iyi kipe ifite ikibazo cy’amikoro irimo kureba uburyo bushoboka bwose yabonamo amafaranga yo kwishyura aba bakinnyi kugira ngo umwaka w’imikino wa 2024-25 uzajye gutangira nta deni ifite izabe inemerewe kwandikisha abakinnyi bashya.

    Bimwe mu bisubizo Kiyovu Sports ifite ni ukureba niba hari abakinnyi yagurisha barimo n’ab’inkingi za mwamba bifuzwa n’andi makipe.

    Muri abo harimo Richard Kilongozi Bazombwa ukomoka mu Burundi wamaze kurambagizwa na Police FC.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Police FC yakomanze muri Kiyovu Sports yifuza uyu mukinnyi wagize umwaka mwiza cyane akaba ari umwe mu nkingi za mwamba muri iyi kipe y’Urucaca, bamwe mu bayobozi ba Kiyovu barifuza ko yagurishwa ni mu gihe urundi ruhande rutabikozwa.

    Undi mukinnyi ni Umunya-Sénégal ukina hagati mu kibuga, Chérif Bayo wari wanditse asaba gusesa amasezerano kubera umwenda yari afitiwe, gusa amakuru avuga yaje kwishyurwa uyu na we ari mu bakinnyi bifuzwa n’andi makipe.

    Kiyovu Sports ikaba iri mu ihurizo ryo kubera niba yemera kurekura aba bakinnyi b’inkingi za mwamba ariko bakishyura umwenda bafite cyangwa bazabagumana bagashaka ubundi buryo.

    Chérif Bayo ahannzwe amaso n’amakipe atandukanye

    Kilongozi arifuzwa na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-mu-ihurizo-iremera-kurekura-bamwe-mu-bakinnyi-b-inkingi-za-mwamba

  • Imyaka 35 yigisha, yiyamaje inshuro ebyiri atsindwa: Niyorora aracyanyotewe kwinjira mu Nteko – #rwanda #RwOT

    Niyirora yavuze ko yatangiye kugerageza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu 2013 ntiyahirwa, mu 2018 nabwo biba uko.

    Kuri iyi nshuro yavuze ko yizeye gutsindira umwanya akinjira mu Nteko ariko ko nubwo atagira ayo mahirwe bitazamubuza kongera kwiyamamaza mu matora ataha.

    Ati 'Ni inshuro ya gatatu mbikoze, ubwa mbere narabikoze ntibyacamo, ubwa kabiri ntibyakunda ariko ndavuga nti nta mpamvu yo gucika intege reka mbikore n'ubwa gatatu ngerageze amahirwe.'

    Niyirora yagaragaje nubwo atazi impamvu atatowe ariko bishingira ku kuba abakandida baba ari benshi ariko ko yifuza gukomeza gufatanya n'Abanyarwanda kubaka igihugu ari umudepite.

    Yagaragaje ko impamvu akomeje guhatana ari uko udashobora gucibwa intege no kuba atabasha gutsinda mu nshuro zose yagerageje.

    Ati 'Ndashaka kuba umudepite kugira ngo mfatanye n'abandi banyarwanda guteza imbere igihugu cyanjye kandi nkomeje gusigasira n'ibyagezweho. Gucika intege ntabwo ari umuco wanjye, rero ntabwo ngomba gucika intege ngomba gukomeza.'

    Yagaragaje ko icyizere afite gishingiye ku buryo akorana n'abaturage mu buzima bwa buri munsi nko mu matsinda abarizwamo kuko usanga bamufata nk'intangarugero.

    Ati 'Icyizere mfite gishingira uko mbana n'abaturage, banyiyumvamo ndetse bananyise akazina ka mutimawurugo, rero dukorana neza haba mu matsinda y'abagore n'ahandi.'

    Niyirora Elizabeth asanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye mu kigo cya GS Hanika.

    Kuri ubu afite imyaka 57 kandi akaba amaze imyaka 35 mu murimo wo kwigisha yatangiye mu 1989.

    Yatanze kandidatire ye ku mwanya w'umudepite ku cyicaro cyihariye cy'abagore aho bagira imyanya igera kuri 24 mu Nteko Ishinga Ametegeko.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ikomeje kwakira kandidatire z'abifuza kuba abakandida ku mwanya w'Ubudepite n'uw'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

    Nyuma yo kwakira izo kandidatire biteganyijwe ko zigomba gusuzumwa hakazatangazwa abakandida bujuje ibisabwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ku wa 14 Kamena 2024.

    Niyirora Elizabeth yakiriwe na Visi Perezida wa NEC, Mutimukeye Nicole

    Niyirora Elizabeth yagaragaje ko agerageje ku nshuro ya gatatu

    Nyuma yo gutanga kandidatire ye yafashe moto

    Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-35-yigisha-yiyamaje-inshuro-ebyiri-atsindwa-niyorora-aracyanyotewe

  • Rayon Sports imaze gutangaza umufatanyabikorwa wayo mushya ugiye kujya ayiha amamiliyoni – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza umufatanyabikorwa mushya wayo ko ari Tap & Go isanzwe ifasha abantu mu ngendo rusange mu Mujyi wa Kigali bakoresha amakarita yayo 'Tap and go'.

    Byitezwe ko iyi Company igiye kujya itanga amafaranga atubutse muri Rayon Sports. Uyu umufatanyabikorwa aje asanga abandi barimo na Skol.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-imaze-gutangaza-umufatanyabikorwa-wayo-mushya-ugiye-jya-ayiha-amamiliyoni/

  • Mu Cyumweru gitaha arasesekara i Nyarugenge! Jojea Kwizera ukina mu ikipe yo muri USA, yemeye gukunira ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jojea Kwizera ni umusore w'imyaka 25 ukina mu cyiciro cya mbere muri USA mu ikipe ya Rhode Island FC, ari mu bakinnyi bategerejwe kuba baza mu Mavubi.

    Mu mukino baherutse gukina wa shampiyona, uyu musore wambara nimero 17 w'iyi kipe, umunyarwanda yaramwegereye agira ati 'Rwanda, Rwanda' Kwizera nawe musubiza ati ' Go Go Go'

    Kwizera Jojea yavukiye muri RD Congo, kuri se w'umunyarwanda ndetse na Nyina ukomoka muri Congo, yakiniye amakipe nka CF Montréal na Ogden City zo muri Amerika.

    Ibyangombwa nibyo bitegerejwe mu mpera z'icyumweru gitaha ubundi akaza mu ikipe y'igihugu Amavubi.

    #WCQ2026

    Ari mu bakinnyi bategerejwe kuba baza mu Mavubi, Jojea KWIZERA ni umusore w'imyaka 25 ukina mu cyiciro cya mbere muri USA mu ikipe ya Rhode Island FC.

    Mu mukino baherutse gukina wa shampiyona, uyu number 17 w'iyi kipe, umunyarwanda yaramwegereye ati Rwanda Rwanda…… pic.twitter.com/HpRN4aVZFJ

    — IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) May 24, 2024

    Source : https://yegob.rw/mu-cyumweru-gitaha-arasesekara-i-nyarugenge-jojea-kwizera-ukina-mu-ikipe-yo-muri-usa-yemeye-gukunira-ikipe-yigihugu-amavubi/

  • Hamisa Mobetto aravugwa mu rukundo n’umukinnyi wavuzwe muri APR FC #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n’umuhanzi wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto ubu aravugwa mu rukundo n’umukinnyi wa Yanga ukomoka muri Burkina Faso, Stephane Aziz Ki.

    Mu mpeshyi 2023 ni bwo Hamisa Mobetto yahishuye ko ari mu rukundo rushya n’umugabo witwa Kevin Sowax ukomoka muri Togo.

    Urukundo rwa bo rwaravuzwe cyane, imbuga nkoranyambaga na bo barazitwika kugeza n’aho uyu muherwe amuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.

    Gusa muri Gashyantare 2024 ni bwo haje inkuru z’uko aba bombi batandukanye nubwo bo nta kintu barabivugaho.

    Kuri ubu ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko Mobetto yaba ari mu rukundo rw’ibanga na Stephane Aziz Ki ukinira Yanga akaba yaravukiye muri Côte d’Ivoire ariko akaba akinira ikipe y’Igihugu ya Burikina Faso.

    Ibi babishingira ku kuba uyu mukinnyi mu minsi yashize byavuzwe ko yifujwe n’ikipe ya APR FC, yafashwe amashusho ari kumwe na Hamisa Mobetto amuherekeje ku kibuga cy’Indege.

    Bikomeza bivugwa ko nyuma yo kubona ko hari abarimo gufata aya mashusho, Hamisa Mobetto yahise amwiyaka aca ukwe, gusa bivugwa ko bamaze igihe bafitanye umubano udasanzwe ndetse bajya banafata urugendo bagatembera bari kumwe.

    Hamisa Mobetto bivugwa ko nyuma yo gutandukana na Kevin ubu ari mu rukundo na Stephane Aziz Ki

    Aziz Ki ukinira Yanga aravugwa mu rukundo na Hamisa Mobetto

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hamisa-mobetto-aravugwa-mu-rukundo-n-umukinnyi-wavuzwe-muri-apr-fc

  • Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z'Abafana – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024, i Kigali mu nyubako ya BK Arena haratangira imikino ya nyuma ya Basketball African (BAL).

    Ni imikino iri buhuze amakipe 8 yitwaye neza kuri uyu mugabane atarimo ikipe yo mu Rwanda, bikaba ari ubwambere iyi mikino igiye gukinwa ku ncuro ya kane ari bwa mbere hatarimo ikipe yo mu Rwanda.

    Ubwo hari mu kiganiro n'itangazamakuru abategura iri rushanwa bavuze ko nta mpungenge ku bazitabira iyi mikino kuko abanyarwanda bamaze guhitamo amakipe bazashyigikira.

    Ibi byashimangiwe n'umuyobozi wa BAL Amadou Gallo Fall aho yagize Ati 'Abanyarwanda bakunda Basketball kuko n'imikino ya shampiyona yabo narebye muri Lycée de Kigali iba yuzuye. Dufite ikizere ko abafana bazaza kuko bamaze guhitamo amakipe bazashyigikira.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa NBA Africa, Clare Akamanzi nawe yashimangiye ko bafite ikizere ko Abanyarwanda bazareba iyi mikino dore ko ngo n'amatike y'umunsi wa mbere yamaze gushira.

    Ati 'Icyo tumaze kubona ni uko umukino wa mbere w'ejo amatike yose yaguzwe, turabizi ko hazaba hari abantu buzuye muri BK Arena.'

    'Nubwo hatarimo ikipe y'u Rwanda ariko turabizi ko Abanyarwanda bazaza bakurikire kuko Basketball ni umukino ukirikirwa kuva hanze bareba amakipe atandukanye avuye muri Afurika yose.'

    Ikipe APR BBC yagombaga guhagararira u Rwanda yasezerewe itarenze imikino y'amajonjora yabereye muri Senegal mu gace ka Sahara Conference ahavuye amakipe ya US Monastir yo muri Tunisia, A.S Douanes yo muri Senegal na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

    Umukino wa mbere uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu aho Al Ahly yo muri Libya iza gukina na Cape Town Tigers yo muri Afurika y'Epfo saa kumi nimwe (17h00) mu gihe saa mbili z'ijoro (20h00) Al Ahly yo mu Misiri icakirana na FUS Rabat yo muri Maroc.

    The post Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z'Abafana — Clare Akamanzi uyobora NBA Africa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nubwo-nta-kipe-yo-mu-rwanda-izakina-bal-2024-nta-mpungenge-zabafana-clare-akamanzi-uyobora-nba-africa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nubwo-nta-kipe-yo-mu-rwanda-izakina-bal-2024-nta-mpungenge-zabafana-clare-akamanzi-uyobora-nba-africa