Blog

  • Kwibuka 30: Abikorera b'i Musanze binjiye muri gahunda yo kubungabunga ibimenyetso by'abiciwe muri 'Cour d'Appel' – #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by'umwihariko abiciwe mu nzu yakorerwagamo n'Urukiko rw'Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d'Appel) n'abikorera bo mu Karere ka Musanze, bemeje ko bagiye gufatanya na Ibuka n'ubuyobozi bw'Akarere mu gukusanya no kubungabunga ibimenyetso by'abiciwe muri urwo rukiko muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abatutsi biciwe muri Cour d'Appel Ruhengeri, ni abaturukaga mu cyahoze ari Superefegitura ya Busengo (ubu ni mu Karere ka Gakenke) n'abari batuye muri Musanze y'ubu no mu nkengero zayo, bazanywe kuri iyo Ngoro y'Ubutabera babeshywe ko bahahungishirijwe ngo barindwe ahubwo bakahatikirizwa n'Interahamwe, abajandarume n'abasirikare babaga mu cyahoze ari Ruhengeri.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Musanze, Habiyambere Jean, yavuze ko kubungabunga ibi bimenyetso ari akazi katoroshye kadakwiye guharirwa Ibuka gusa n'Akarere kandi ko bizatanga umusaruro wo gushyiraho ahantu higirwa amateka nyayo, by'umwihariko ku bana bato, kugira ngo nabo bazagire ubumenyi kuri aya mateka.

    Ati “Ni akazi gakomeye kugira ngo aya mateka abungabungwe ku buryo azagirira akamaro buri wese ndetse n'abana bato bajye bamenya uko Jenoside yakozwe. Twe nk'abikorera turi kuganira na Ibuka n'Akarere ku buryo twafatanya noneho buri mucuruzi ku bushake bwe agire icyo yakora tugihurize hamwe noneho ibyari kuzakorwa mu myaka myinshi tubikore mu mwaka umwe cyangwa ibiri.”

    Yakomeje avuga ko “Turizera ko tuzabigeraho kuko iyo abantu bakoze ari benshi ntabwo bavunika. Bizatuma aya mateka abikwa mu buryo by'ikoranabuhanga, yigishwe abana kugira ngo batazabeshywa nyuma, bityo bamenye neza uburyo bwo kurwanya abakigoreka n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'abandi bazajya baza bayige, bayasome, bayabone.”

    Perezida w'Umuryango Uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Musanze, Twizere Rusisiro Festus, yashimye Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Musanze uburyo rubafasha mu kwita ku mibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubungabunga amateka.

    Ati “Turi gutegura uburyo umuntu yaza gusura hano noneho akabona amateka y'icyahoze ari Ruhengeri, ubu turi kubikora mu gihe kirambye, ubu tugiye kwicarana n'abikorera noneho turebe uburyo byakorwa neza ku buryo bunoze bw'ikoranabuhanga rizerekana gutsindwa k'ubutabera bw'icyo gihe ndetse amateka ajye aboneka ku buryo bworoshye ndetse abikwe n'imyaka 1000.”

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abashoramari mu bijyanye n'amahoteli, Harelimana Jean Léonard, yavuze ko urebye aho urwego bakorera rwavuye mu myaka 30 ishize, nta muntu ukwiye kurebera abifuza kurusubiza inyuma, yemeza ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa byo kwibuka no gusigasira amateka kugira ngo abakiri bato bayigireho.

    Ati “Iyo urebye urwego rwacu rwariyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mbere twari dufite hoteli eshatu gusa, ubu dufite izirenga 45.”

    “Turanenga rero abijanditse muri Jenoside bakica abacuruzi n'abakiliya babo, ubu rero iri ni isomo rikomeye tugomba gusigasira kugira ngo dufate ingamba zo guhangana n'uwo ari we wese wifuza gusubiza u Rwanda inyuma mu mateka mabi yabaye.”

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze nabwo bwashimiye Abikorera uruhare bagira mu guteza imbere imibereho myiza y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze, rwubatse ahahoze Ingoro y'ubutabera (Cour d'Appel de Ruhengeri), ni hamwe mu Rwanda mu hazwi amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko Abatutsi basaga 800 biciwe kuri urwo rukiko mu gihe bari bazi ko bizeye ubutabera.

    Usibye ubufasha bwo gukusanya no kubungabunga ibimenyetso by'abiciwe muri urwo rukiko, abikorera bashaka gufatanya na Ibuka n'Akarere, banatanze inkunga yo gufasha imirimo ya buri munsi kuri uru rwibutso, abarokotse 14 bahawe ibihumbi 500 Frw kuri buri umwe yo kubafasha mu kuzahura imirimo y'ubucuruzi.

    Hanatanzwe kandi inka ku wundi muryango w'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye, indi miryango 11 ihabwa abiribwa.

    Abikorera b'i Musanze binjiye muri gahunda yo kubungabunga ibimenyetso by’abiciwe muri 'Cour d’Appel' muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abikorera-binjiye-mu-rugamba-rwo-kubungabunga-ibimenyetso-by-abiciwe

  • Ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2024/2025 iziyongeraho miliyari 574.5 Frw – #rwanda #RwOT

    Mu mafaranga ateganyijwe mu ngengo y'imari ya 2024/2025, agera kuri miliyari 3,414.4 Frw azava mu misoro n'amahoro, miliyari 2,970.4 Frw akomoka ku misoro na miliyari 444 Frw ava mu bindi bitari imisoro.

    Impano z'amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 725.3 Frw mu gihe inguzanyo z'amahanga zizagera kuri miliyari 1,318.1 Frw, naho inguzanyo z'imbere mu gihugu hamwe n'umutungo faranga bizagera kuri miliyari 232.3 Frw.

    Muri rusange, mu ngengo y'imari ya Leta ingana na miliyari 5,690.1 Frw izakoreshwa mu mwaka wa 2024/2025, agera kuri 60% akomoka imbere mu gihugu bikaba ari ubwa mbere bigeze kuri icyo kigero, nk'uko Minisitiri Ndagijimana yabitangaje.

    Ati 'Bigaragara ko ubukungu bwakomeje kuzamuka kandi ku kigero cyo ku rwego rwo hejuru muri iyi myaka 30 ishize[…] Inzego nk'inganda na serivisi zigenda zitera imbere cyane, ariko ni nacyo cyerekezo cy'igihugu.'

    Uburyo ingengo y'imari ya Leta ya 2024/2025 izakoreshwa harimo agera kuri miliyari 3,466.3 Frw bingana na 60.9% azakoreshwa mu ngengo y'imari isanzwe na miliyari 1,992.3 Frw bingana na 35% azakoreshwa mu ngengo y'imari y'iterambere.

    Andi mafaranga ateganyijwe gukoreshwa harimo, miliyari 39.8 Frw azakoreshwa mu migabane ya Leta itandukanye mu ishoramari, miliyari 60.7 Frw azakoreshwa mu ishoramari rya Leta, miliyari 80 Frw azakoreshwa mu kwishyura ibirarane ndetse na miliyari 51 Frw azakoreshwa mu bwizigame bwa Leta.

    Ibikorwa by'ingenzi byagenewe ingengo y'Imari mu nkingi yo kwihutisha iterambere ry'ubukungu birimo kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, bizagerwaho binyuze mu kongera ikoreshwa ry'inyongeramusaruro, kongera ubushobozi bw'ububiko bw'ibinyampeke, inguzanyo ku bahinzi, guteza imbere umusaruro wa kawa n'icyayi no kongera umusaruro w'ibikomoka ku matungo.

    Minisitiri Ndagijimana kandi yavuze ko Hazibandwa no guteza imbere inganda, serivisi ndetse n'ishoramari, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro no kubyongerera agaciro ndetse no gukomeza guhanga imirimo binyuze mu kunoza gahunda yo gutanga ubujyanama mu ipiganwa ku nganda nto n'iziciriritse.

    Yagaragaje kandi ko hazibandwa no ku bikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije n'umutungo kamere, ingufu, amazi isuku n'isukura, guteza imbere imijyi n'imiturire y'icyaro, gutwara abantu n'ibintu n'ibindi.

    Ku byerekeye ingengo y'Imari isanzwe, inzego za Leta zahawe ingengo y'Imari ituma zishobora gukomeza gukora inshingano zazo bigendanye n'ingamba zo gukoresha amafaranga mu buryo bukwiye (rationalization strategy).

    Ingengo y'imari yagabanyijwe mu nkingi eshatu ari zo inkingi yo kwihutisha iterambere ry'ubukungu, inkingi yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage ndetse n'inkingi y'imiyoborere myiza.

    Mu nkingi igamije kwihutisha iterambere ry'ubukungu budaheza, bushingiye ku rwego rw'abikorera, ubumenyi n'umutungo kamere w'igihugu. Ibikorwa bikubiye muri iki cyiciro byagenewe amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyari 3,393.6 bingana na 59.6%.

    Ibikorwa bikubiye mu nkingi y'imibereho myiza byagenewe amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyari 1,511.7.0 bingana na 26.6% by'Ingengo y'Imari yose y'umwaka wa 2024/2025.

    Naho Ibikorwa bikubiye mu nkingi y'imiyoborere myiza byagenewe amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyari 784.7 bingana na 13.8% by'Ingengo y'Imari yose y'umwaka wa 2024/2025.

    Umushinga w'itegeko rigena ingengo y'Imari ya Leta ya 2024/2025 wemejwe n'Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite, uhita woherezwa muri komisiyo kugira ngo iwusuzume.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingengo-y-imari-ya-leta-y-umwaka-wa-2024-2025-iziyongeraho-miliyari-574-5-frw

  • Menya uko wakwireba n’uko wakwiyimura ku ilis… – #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda baba mu Rwanda bazatora Perezida wa Repubulika n'Abadepite tariki ya 15 Nyakanga 2024, naho aba hanze y’u Rwanda bazatora tariki 14 Nyakanga 2024.

    Abanyarwanda basaga 9,500,000 bafite kuva ku myaka 18 kuzamura, ni bo bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n'ay'Abadepite. Muri bo abagera ku bihumbi 53 baba hanze y’u Rwanda nibo bamaze kujya ku ilisiti y’itora.

    Komisiyo y’lgihugu y’Amatora, NEC, ikomeje kwakira dosiye z’abifuza kuba abakandida Perezida n’Abadepite guhera tariki 17 – 30/052024. Kandidatire zakirirwa ku cyicaro cya Komisiyo mu minsi n’amasaha y’akazi. Umukandida amenyesha Komisiyo amasaha 24 mbere y’uko azana kandidatire ye.

    Kwireba no kwiyimura kuri lisiti y'itora na byo birakomeje. Kureba niba uri ku Ilisiti y’itora, ukanda *169# ukoresheje telefoni ikubaruyeho, ugakurikize amabwiriza. Kanda HANO umenye byinshi kuri aya matora.

    NEC yatangaje ko abakeneye ubundi bufasha, bagana abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bari ku rwego rw’akagari. Yashimiye kandi inzego z'ibanze ivuga ko ari abafatanyabikorwa bakomeye.

    Amatora ya Perezida y’ay’Abadepite azakorerwa kuri site z'itora 2,441 zifite ibyumba by'itora 17,400. Biteganyijwe ko icyumba cy'itora kitazarenza nibura abantu 500 bazagitoreramo.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa, aherutse kubwira RBA ko umubare w'abatanga kandidature urimo kwiyongera umunsi ku wundi, akabibonamo intambwe nziza muri demokarasi.

    Madamu Oda Gasinzigwa avuga ko kuba abashaka kuba Abakandida bakomeje kwiyongera ari ikimemenyetso cya Demokarasi

    Kwireba no kwiyimura kuri lisite y’itora birakomeje

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143288/menya-uko-wakwireba-nuko-wakwiyimura-ku-ilisiti-yitora-uzagire-uruhare-mu-matora-ya-perezi-143288.html

  • Isomwa ry'urubanza rwa Dubai ryasubitswe – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwatangaje ko impamvu y'iri subikwa ari uko abagize inteko iburanisha bagize akazi kenshi bituma rwimurirwa ku wa 31 Gicurasi 2024.

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko Dubai yafungwa imyaka irindwi, akanatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw ndetse n'imitungo ye yafatiriwe, ikazavamo ubwishyu nk'uko bamwe mu baguze inzu babisabye mu mabazwa yabo.

    Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko Nkulikiyimfura Theopiste wari enjeniyeri wagiranye amasezerano na Dubai afungwa imyaka irindwi kubera gukoresha inyandiko mpimbano.

    Bwasabye ko Rwamulangwa Stephan wari Meya w'Akarere ka Gasabo, Mberabahizi Raymond Chrestien na Nyirabihogo Jean d'Arc bahamwa n'icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya bagahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ubwo Urukiko rwari rugiye gutangaza icyemezo cyarwo kuri urwo rubanza ubushinjacyaha bwasabye ko rwongera gupfundurwa kuko hari imitungo y'abaregwa yafatiriwe igomba kubanza gufatwaho icyemezo.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo mitungo yose yafatiriwe ari iya Nsabimana Jean kandi yakomotse ku cyaha bityo ko ikwiye gufatirwa.

    Mu Iburanisha, Nsabimana Jean yavuze ko imitungo ye yafatiriwe yayitunze mbere y'uko atangira kubaka Umudugudu w'Urukumbuzi bivugwa ko yakoreyeho ibyaha akurikiranyweho.

    Ku rundi ruhande ariko, umugore wa Nsabimana Jean nawe yagobokesheje muri urwo rubanza agaragaza ko imitungo yafatiriwe hariho umugabane we, bityo ko idakwiye gufatirwa kuko we nta cyaha yakoze.

    Isomwa ry'urubanza rwa Dubai ryasubitswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isomwa-ry-urubanza-rwa-dubai-ryasubitswe

  • JCI Rwanda imaze gushora asaga miliyari 1,3 Frw mu bikowa by'iterambere mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibyo bikorwa birimo guteza imbere imishinga ya ba rwiyemezamirimo mu gihe cy'imyaka 20 uwo muryango umaze ukorera mu Rwanda.

    Ni raporo yagarutsweho kuwa 23 Gicurasi 2024, mu nama mpuzamahanga y'iminsi ine iri kubera muri Kigali Convention Centre, yiga ku gutegurira urubyiruko kuzavamo abayobozi beza b'ejo hazaza. Yitabiriwe n'abasaga 500 baturutse mu bihugu 40 mu 115 uwo muryango ukoreramo.

    Iri kwiga kandi ku guteza imbere urubyiruko rukagira uruhare mu iterambere rya Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no guteza imbere ishoramari ryarwo, binyuze muri JCI.

    Umuyobozi mukuru wa JCI Rwanda wa 2024, Umuhoza Amina, yavuze ko bimwe mu bihugu bya Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati usanga bidindira kubera ubuyobozi bubi, akaba ari yo mpamu iyi nama u Rwanda rwakiriye iri kwiga uburyo urubyiruko rwahangwa amaso mu gutegura abayobozi beza b'ejo hazaza, mu nzego zitandukanye z'ibyo bihugu.

    Mu myaka 20 JCI imaze mu Rwanda urubyiruko rufite imishinga itanga icyizere rwarafashijwe runafashwa kuyinoza, urwiga mu mashuri ruhugurirwa kuvugira mu ruhame no kuba abayobozi b'indashyikirwa.

    Abakobwa 700 batewe inda bakiri bato bahuguriwe kugira ubumenyi bubafasha kwiteza imbere bo n'imiryango yabo, banahabwa amahugurwa ku birimo ubuzima bw'imyororokere.

    Senateri muri JCI Rwanda akaba n'Umuyobozi Mukuru w'itsinda ryateguye inama ya JCI iri kubera mu Rwanda, Nishimwe Luce Gloria, yavuze ko bimwe mu bizaganirwaho muri iyi nama ari uburyo urubyiruko rwakwihangira imirimo, ndetse abato bafite impano bagatangira gukurikiranwa hakiri kare kugira ngo bafashwe kuzibyaza umusaruro zibe zanabatunga.

    Umukozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Ishami rishinzwe gukurikirana uruhererekane nyongeragaciro n'ubucuruzi bw'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, Sabine Abewe Hategekimana, yavuze ko leta yatangiye gukora ibishoboka kugira ngo hatezwe imbere abakora ubuhinzi barimo abagore n'urubyiruko.

    Ati ''Icyo Guverinoma ikora ni ukureba uko twakemura icyo kibazo cy'abatoroherwa no gukorana n'ibigo by'imari […] dufatanyije n'abafite mu nshingano gutegura gahunda z'uko bikorwa, turi kureba uburyo hatezwa imbere ibyo kuborohereza kubona amafaranga bashoramo bakoranye n'ibigo by'imari.''

    Abewe yavuze ko hari kurebwa uko abakora ubuhinzi bafashwa mu birimo kubona inguzanyo muri banki ku nyungu nto, ariko bakanubakirwa ubushobozi bahabwa ubumenyi bubafasha gukora ubuhinzi buteye imbere ndetse no gutunganya umusaruro w'ibibukomokaho.

    Kaveen Kumar Kumaravel uyobora JCI ku rwego rw'Isi yavuze ko mu gutuma ibyo JCI yiyemeje bigerwaho, yahisemo guhanga amaso urubyiruko rwavutse nyuma ya 2000 rwubakirwa ubushobozi.

    Umuyobozi Mukuru wa JCI Rwanda yagaragaje ko urubyiruko rukwiye gufashwa kubona igishoro cyo gutangira imishinga, rukanahugurirwa kuyihangira

    Tunisia na yo yahagarariwe muri iyi nama

    Muri iyi nama hanaganiriwe ku buryo ibihugu JCI ikoreramo byakora ubuhinzi buteye imbere

    Kaveen Kumar Kumaravel uyobora JCI ku rwego rw'Isi yavuze ko hari kubakirwa ubushobozi urubyiruko rwavutse nyuma ya 2000 ngo rugire uruhare rugaragara mu iterambere

    JCI Academy yo mu Buyapani yasusurukije abitabiriye iki gikorwa

    Habayeho kungurana ibitekerezo ku cyakorwa mu kubaka urubyiruko ruzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza

    Ibihugu 40 JCI ikoreramo byahagarariwe muri iyi nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jci-rwanda-imaze-gushora-asaga-miliyari-1-3-frw-mu-bikowa-by-iterambere-mu

  • I&M Bank na Oklahoma Christian University batangije porogaramu yorohereza abashaka inguzanyo yo kwiga – #rwanda #RwOT

    Ni ubufatanye bwatangijwe kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024, mu masezerano I&M Bank (Rwanda) Plc n'iyo kaminuza basinyiye ku cyicaro gikuru cy'iyo banki mu Mujyi wa Kigali, ibizagira uruhare mu korohereza abashaka kwiga muru Oklahoma Christian University bagahabwa inguzanyo na I&M Bank (Rwanda) Plc.

    Iyi porogaramu yatangijwe mu rwego rwo korohereza abanyeshuri kwigira ku nguzanyo badahenzwe, bakabasha kugira ubumenyi buhanitse batagowe n'ikiguzi. Ni porogaramu kandi iri mu murongo mugari wa gahunda y'u Rwanda, yo guteza imbere uburezi bufite ireme himakazwa gushyira ku isoko ry'umurimo abafite ubumenyi burikeneweho.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko iyi porogaramu igamije kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda binyuze mu guteza imbere uburezi, kuruta uko yafatwa nk'ubucuruzi.

    Ati ''Turi muri gahunda yo gushyiraho ibisubizo ku bafite ibibazo by'amafaranga ariko batari abakiliya bacu gusa, ahubwo binagira uruhare mu iterambere rusange muri gahunda yo guteza imbere urwego rw'uburezi mu Rwanda. Binyuze muri iyi gahunda yo guha abanyeshuri inguzanyo ihendutse kandi bakayihabwa ku gihe, turi gushora imari mu gutegura abayobozi beza b'igihugu cyacu b'ejo hazaza.''

    Umuyobozi Ushinzwe amasomo muri Oklahoma Christian University, Dr. Jeffery Simmons, yashimiye ubufatanye bwa I&M Bank (Rwanda) Plc n'iyi kaminuza, avuga ko butanga icyizere mu guteza imbere ireme ry'uburezi mu Rwanda.

    Ati ''Tunejejwe no kugirana ubu bufatanye na I&M Bank mu gushyiraho iyi gahunda izana impinduka nziza ku banyeshuri bacu. Twizeye ko ibi bizaba umugisha kuri bo ndetse bikagira uruhare mu kwagura ibyo dukora bikagera ku Baturarwanda benshi.''

    Binyuze muri 'EduFinance Program', inguzanyo izajya ihabwa abashaka kwiga muri Oklahoma Christian University, izajya yishyurwa ku nyungu ya 14.5%, inyungu nto ugereranyije n'iyakwa ku nguzanyo itangwa na I&M Bank (Rwanda) Plc hagamijwe ibindi nk'ubucuruzi.

    Ushaka iyi nguzanyo asanganwe imikoranire na Oklahoma Christian University, mu gihe azaba yujuje ibisabwa azajya yoroherezwa guhita ayihabwa na I&M Bank (Rwanda) Plc mu gihe kitarenze amasaha 24.

    I&M Bank na Oklahoma Christian Univerity basinye amasezerano y’ubufatanye mu gutangiza porogaramu yorohereza abashaka kwigira ku nguzanyo

    Porogaramu yatangijwe yitezweho guteza imbere uburezi bufite ireme mu Rwanda

    Ni amasezerano yasinywe hagati ya I&M Bank na Oklahoma Christian University

    Ni amasezerano yasinywe hagati ya I&M Bank na Oklahoma Christian University

    Abayobozi n’abakozi b’impande zombi bitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-na-oklahoma-christian-university-batangije-porogaramu-yorohereza

  • Bruce Melodie na Element bagiye gutaramira mu… – #rwanda #RwOT

    Bombi bazaririmba mu gitaramo cy'iserukiramuco cyizwi nka 'Shady Mixtape Beach Party Festival' kizabera ku mucanga wa Berwick.

    Ni ku nshuro ya Gatandatu iri serukiramuco ngaruka mwaka rigiye kuba. Abagitegura batangaje ko rizaba mu gihe cy'iminsi ibiri, tariki 25-26 Gicurasi 2024. 

    Rigamije guhuriza hamwe cyane cyane abahanzi bo muri Afurika mu rwego kubafasha kugaragaza impano z'abo, guhuza abafana n'abakunzi b'umuziki, kugaragaza umwihariko w'imico wa buri gihugu byose hagamijwe kwidagadura.

    Iri serukiramuco ribera mu Mujyi wa London, kandi uretse guhuza abahanzi bakomeye, rinacurangamo aba Dj bakomeye ku Isi, yaba abo mu Burasirazuba, mu Burengerazuba no mu mutima wa Afurika.

    Bruce Melodie na Element bahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, berekeza mu Bwongereza ku nshuro y’abo ya mbere.

    Bruce Melodie wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘When She’s Around’ ku kibuga cy’indege yaherekejwe n’abo mu muryango.

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bahuriye mu ndirimbo ‘Fou de Toi’ bagiye gutaramira mu Bwongereza. Ni bamwe mu basanzwe babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1: 55.

    Bruce Melodie yavuze ko iki gitaramo bitabiriye kizaba ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024, avuga ko ashaka kuzaba yagarutse mu Rwanda ‘bitarenze tariki 28 Gicurasi 2024 kuko nabwo hari ibindi tuzaba turimo’.

    Uyu munyamuziki yavuze ko yasengeye akazi k’umuziki akora, kandi Imana yagahaye umugisha ari nabyo atabyinubira n’ubwo akenshi aba afite umunaniro. Ati “Simbyinubira, mbikora nishimye, kandi ndabikunda nyine iyo biri gucamo.”

    Bruce Melodie yavuze ko iki gitaramo azagihuriramo n’abandi benshi barimo nka Awilo Longomba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abandi.

     

    Yavuze iki gitaramo ari kigari, ariko kandi baritegura no gutaramira mu Bihugu by’u Burayi nka Canada. Ati “Ariko abantu bo mu Burayi n’ubundi turacyari kumwe n’ubundi tuzaba n’ibindi bitaramo cyane cyane ku giti cyanjye, hanyuma Canada namwe mube mutwiteguye, turaje turebere ukuntu intama zambwarwa.”

    Aba bombi bagiye mu Bwongereza, mu gihe baherutse guteguza indirimbo nshya. Bruce Melodie aherutse kuvuga ko agiye gushyira hanze indirimbo yise ‘Soweto’, ni mu gihe Element avuga ko azashyira hanze indirimbo yise ‘Milele’.

    Bruce Melodie yavuze ko bakoze izi ndirimbo bashingiye ku kuba muri iki gihe ibihangano biri kujya hanze ‘bitameze neza’ ari nayo mpamvu izo bazashyira hanze bazitezeho kuzakura abantu mu bukonje.

    Mu bahanzi bashyizwe ku rutonde rw'abazaririmba muri iri serukiramuco harimo Bruce Melodie wakoranye na Shaggy indirimbo bise 'When she's around', Element usanzwe ari Producer wa 1:55 AM;

    Hari kandi Awilo Longomba uherutse gukorana indirimbo 'Sekemba' na VjOj, John Blaq, Zex Bilangilangi, official Samantha, Sizza man. Aba bose bazaririmba tariki 25 Gicurasi 2024.

    Ni mu gihe abahanzi bazaririmba tariki 26 Gicurasi 2024 ari: Alien Skin, Azawi wo muri Uganda uherutse gukorana indirimbo na Konshens, Spice Diana, Vjoj, Mudra, Don MC, Loca1, Dvn, Guvnor Arace n’abandi. Abategura ibi bitaramo batangaje ko hari abandi bahanzi bazatangaza mu minsi iri imbere ndetse n'aba Dj.

    Ibi bitaramo by'iri serukiramuco bitangajwe, mu gihe Bruce Melodie ari no kwitegura kwikorera ibitaramo bikomeye ku mugabane w'u Burayi.

    Ari mu bazaririmba mu iserukiramuco 'One Love Africa Music' rizabera muri 'Suède' kuva tariki 5 kugeza 7 Nyakanga 2024, rizabera ahazwi nka Röda Sten, Göteborg mu mujyi wa Göteborg.

    Iri serukiramuco rizaririmbamo Ruger wo muri Nigeria, Innoss’B wo muri Congo, Skales, Jzyno, Miss Jobizz, Allone, C-Joe, Davy Scott n’abandi.


    Ubwo Bruce Melodie na Element bari ku kibuga cy'indege bitegura kujya mu Bwongereza


    Element aherutse guteguza gushyira hanze indirimbo yise 'Milele' yafatiye amashusho muri Kenya


    Bruce Melodie avuga ko indirimbo ye yise 'Soweto' iri mu zigize Album ye nshya

     

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO ABA BOMBI BATANZE MBERE Y'UKO BAJYA MU BWONGEREZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143277/bruce-melodie-na-element-bagiye-gutaramira-mu-bwongereza-bateguza-na-canada-143277.html

  • Byagenze bite ngo rutahizamu Ani Elijah yisange yatumbagije ibiciro, ibiganiro n’amakipe akomeye mu Rwanda akaba arimo kubenga? #rwanda #RwOT

    Kuri ubu rutahizamu wa Bugesera FC ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah ni we urimo kuvugwa cyane ku isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda akaba na we yatumbagije ibiciro.

    Uyu rutahizamu uri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu izakina na Benin na Lesoto mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, biragoye ko yazaguma mu ikipe ya Bugesera FC umwaka utaha.

    Ani Elijah yageze muri Bugesera FC umwaka ushize w’imikino asinya imyaka 2 akaba asigaranye umwaka umwe, akaba yaratsinze ibitego 15 muri shampiyona anganya na Victor Mbaoma wa APR FC, akaba ari na bo batsinze ibitego byinshi.

    Ubu uyu rutahizamu arifuzwa cyane n’ikipe ya Police FC ariko amakuru ISIMBI yamenye ikesha uhagarariye uyu mukinnyi, Emmy Fire ni uko bananiwe kumvikana.

    Ati “Ubu Ani Elijah ari ku isoko nk’abandi. Ntabwo nakubwira icyo twapfuye ariko ni amafaranga ntabwo twahuje, ariko ntawamenya umupira w’amaguru ni ibiganiro.”

    Ntabwo yavuze amafaranga bamuha n’ayo bifuza, gusa amakuru avuga ko kuba yarasoje ku mwanya wa mbere mu batsinze ibitego byinshi, bahise bazamura ibiciro, ibi bikiyongera kuba yarahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi nubwo nta byangombwa arabona ariko bivuze ko hari urundi rwego yagezeho.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Police FC yari yavuganye na Bugesera FC ikemera kuyishyura miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ubundi ikivuganira n’umukinnyi, Bugesera FC na yo ikaba yumvaga ayo mafaranga ntacyo atwaye.

    Bivugwa ko icyo Police FC yananiranyweho n’umukinnyi ari amafaranga igomba kumuha nyuma yo kwiyumvikanira na Bugesera FC.

    Police FC ikaba yari yahisemo iyi nzira kuko yabonaga yoroshye kandi n’uruhande rw’umukinnyi rukaba rubona ari byo byabafasha cyane ko ubusanzwe amasezerano y’uyu mukinnyi muri Bugesera FC avuga ko ikipe izamwifuza izumvikana na Bugesera FC maze amafaranga bamuguze ikipe igatwara 70% maze umukinnyi akabona 30%.

    Gutumbagiza ibiciro byaba bifite abo bihuriye no kwitinza ngo barebe ko APR FC yamugura?

    APR FC ni imwe mu makipe yavuzweho gushaka uyu mukinnyi ndetse bakaba baranamuvugishijeho ariko ntibagaruka, bivuze ko bidafatika.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kimwe mu bituma abamwegereye badahita bemera ibyo Police FC itanga ari ugutegereza niba APR FC yagaruka kubavugisha kuko bo bumva ari yo yaba amahitamo ya mbere.

    Gusa ku ruhande rwa APR FC, Chairman wa yo Col Richard Karasira ubwo basozaga umwaka w’imikino yavuze ko iyi kipe ititeguye gutunga ba rutahizamu babiri b’abanyamahanga.

    Icyo gihe yagize ati “Wowe wamuzana Elijah [Ani] ? Njye ndamwemera. Ku giti cyanjye ndamwemera ariko wagira ba rutahizamu babiri b’abanyamahanga ukazabahemba iki? Iyo ni imibare, mushaka tumere nk’abafite abanyamahanga bangahe ku mwanya umwe.”

    Kuko arimo gushakirwa ibyangombwa ngo akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, mu gihe yabibona akaba umunyarwanda, ni nabwo APR FC yashyiramo imbaraga zo kuba yamuzana akaba ari na byo we n’abareberera inyungu ze bategereje ko bikunda, mu gihe bitakunda amahirwe menshi umwaka utaha azakinira Police FC.

    Ani Elijah yatumbagije ibiciro cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-rutahizamu-ani-elijah-yisange-yatumbagije-ibiciro-ibiganiro-n-amakipe-akomeye-mu-rwanda-akaba-arimo-kubenga

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MASENGESHO Samuel mwene BAPHAKURERA Oscar na MUKAKIBIBI Beatha, utuye mu Mudugudu wa Amajyambere, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza

    amazina asanganywe ariyo MASENGESHO Samuel, akitwa KIBIBI MASENGESHO Samuel mu gitabo cy'irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina niswe n'ababyeyi

    Byemejwe na
    Musabyimana Jean Claude
    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-69/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-69

  • Leta yahize gufasha urubyiruko rukigorwa no kwihangira imirimo – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu Nama Mpuzamahanga y'Umuryango Mpuzamahanga w'Umurimo (ILO) yateraniye mu Rwanda kuva ku itariki ya 22-23 Gicurasi 2024. Ni inama ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, aho kuri iyi nshuro yigaga ku buryo urubyiruko rwahanga imirimo inoze y'ikoranabuhanga kandi itangiza ibidukikije.

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu gufasha urubyiruko kubona akazi, guteza imbere uburezi ndetse no guhanga udushya. Yavuze kandi ko ibyo bijyana no kurushishikariza gutangiza imishinga ndetse no gushyigikira imishinga mito.

    Gusa yavuze ko hagikenewe guterwa indi ntambwe mu kongera umubare w'urubyiruko rufite akazi.

    Ati 'Tugomba gukuraho imbogamizi zikiri mu guhanga akazi ku rubyiruko, nko kutagera kuri serivisi z'imari uko bikwiye, ndetse n'uburyo budahagije bwo kuborohereza gutangira imishinga bijyanye n'ibyiciro barimo. Tugomba kandi kwita cyane ku gutanga mahirwe angana yo kubona akazi kanoze mu rubyiruko.'

    Yongeyeho ko ikoranabuhanga rizibandwaho, ati 'Bigomba kujyana no kwita ku gukoresha amahirwe ari mu ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rubyiruko, ari byo turi kuvugaho muri iyi nama.'

    Prof. Bayisenge kandi yavuze ko muri iki gihe ubukungu bwubakiye ku ikoranabuhanga buri gutera imbere ku Isi, asaba ko Umugabane wa Afurika utasigara inyuma, cyane ko ufite urubyiruko rwinshi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yavuze ko kuba u Rwanda ari Igihugu kiganjemo urubyiruko, ari yo mpamvu hashyizweho gahunda zinyuranye zo kuruzamura mu guhanga imirimo inoze harimo Arts Rwanda Ubuhanzi, Youth Connect Awards, Aguka n'izindi zitandukanye.

    Urubyiruko rwo mu Rwanda rwitabiriye iyi nama rwavuze ko hari amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro ariko ko hakiri n'inzitizi zituma bamwe batisanga mu guhanga imirimo inoze.

    Niyigena Violette ukora nk'Umunyamabanga mu Kigo cyitwa 'Unguka Agri-Research' gikora ubushakashatsi mu bijyanye n'ubuhinzi bukozwe mu ikoranabuhanga, yavuze ko nk'urubyiruko hari amahirwe ahari mu ihangamurimo rishingiye ku ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije.

    Yagize ati 'Birashoboka gukora iyo mishinga kuko nka twe twatangiye tukiga muri kaminuza. Ibyo dukora mu kigo cyacu birimo ikoranabuhanga rifasha umuhinzi gukoresha inyongeramusaruro atangije ibidukikije, kubungabunga ubutaka ndetse no kumenya guhinga bakurikije imihindagurikire y'ibihe. Hari uturere ibyo byagaragayemo dushaka ko bakomeza ubuhinzi ariko batangije ibidukikije'.

    Muhire James ukora nk'umugenzuzi mu Kigo Rwanda Green Fund yavuze ko mu rubyiruko hakiri imbogamizi ku kugera kuri serivisi z'imari uko bikwiye, asaba ko nabyo byazahabwa umwihariko.

    Nibura mu myaka irindwi ishize, Leta imaze guhanga imirimo irenga miliyoni, mu gihe ikigero cy'ubushomeri muri uyu mwaka cyagabanutse kikagera kuri 12.9%, ikigero cyaherukaga mbere ya Covid-19.

    Muri iyi Nama hatangiwe ibiganiro bitandukanye

    Ni ubwa mbere Inama nk’iyi ibereye ku Mugabane wa Afurika

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yavuze ko kuba u Rwanda ari Igihugu kiganjemo urubyiruko, ari yo mpamvu hashyizweho gahunda zinyuranye zo kuruzamura mu guhanga imirimo inoze

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette, yagaragaje ko Leta ikomeje gukora ibishoboka byose mu gufasha urubyiruko kwihangira imirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yahize-gufasha-urubyiruko-rukigorwa-no-kwihangira-imirimo