Blog

  • Bishe umwana wabo w'amezi abiri none bari mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga mu Kagari ka Kibenga haravugwa inkuru y'ababyeyi bishe umwana wabo w'amezi abiri none bari mu mazi abira. Baratandukiriye barenga ku ishingano bagakwiye gukora zo kurera ahubwo bikaba biri kuvugwa ko bihekuye (bishe umwana wabo). Biravugwa ko bajugunye umwana wabo mu bwiherero mu rwego rwo kuzibanganya ibimenyetso.

    Ikinyamakuru BWIZA dukesha iyi nkuru, gikomeza kivuga ko aba babyeyi-gito batawe muri yombi kujyirango inzego zibishinzwe zikomeze zikore iperereza kuri uru rupfu rw;umwana w'inzira karengane.

    Abantu bamwe bavuganye n'umunyamakuru wari hafi aho; batangaje ko mu gihe gito gishize, umugabo witwa Ngendahimana yarwanye n'umugore we biturutse ku makimbirane yo mu muryango wabo, hanyuma umujinya utera umugore bituma ajugunyira umugabo we umwana wabo w'amezi abiri undi ntiyamusama umwana yikubita hasi arapfa.

    Abaturage bakomeza bavuga ko ayo makuru yaje kumenyekana ubwo umugore yazaga mu itsinda adafite umwana kandi yari amaze amezi abiri abyaye bagenzi be bamubaza aho yamusize.

    Undi muturage yabwiye itangazamakuru ati: 'Yaje mu itsinda adafite umwana we tumubajije atubwira ko yapfuye bidutera urujijo dukomeza kumubaza twanamushyikirije ubuyobozi nyuma arabyemera kandi adaciye inyuma cyangwa ku ruhande'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kibenga witwa Jean Baptiste Dusengimana nawe yemeza ayo makuru, akavuga ko byamenyekanye ari uko umugore aje mu itsinda bamubaza aho umwana we ari agasubiza ko yariwe n'igisimba.

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wo mu mu Kagari ka Kibenga asaba buri wese kwirinda amakimbirane ndetse n'aho agaragaye abayafite bakagana ubuyobozi kugira ngo bagirwe inama zo kongera kubaka umubano mwiza ntibabe nk'aba babyeyi(gito) bishe umwana wabo w'amezi abiri none bakaba bari mu mazi abira.

    Abakekwaho (umugabo n'umugore) ubwo bwicanyi (Bishe umwana wabo w'amezi) barafashwe, ubu bari kuri Station ya RIB mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo n'ubwo igihe inzego zajyaga gufata umugabo w'uwo mugore yazibonye agahita yiruka agana mu Kiyaga cya Muhazi ngo yiyahure ariko afatwa ataragwamo.

    The post Bishe umwana wabo w'amezi abiri none bari mu mazi abira appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/bishe-umwana-wabo-wamezi-abiri-none-bari-mu-mazi-abira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bishe-umwana-wabo-wamezi-abiri-none-bari-mu-mazi-abira

  • Rwamagana: Abatutsi biciwe mu birombe bunamiwe, abacukuzi basabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024 ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 30 Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu birombe bicukurwamo amabuye y'agaciro n'abayahacukuraga aho kuri ubu hasigaye hakorera Trinity Metals.

    Trinity Metals ivuga ko imaze kubarura abantu 124 bakoraga mu birombe by'amabuye y'agaciro muri Musha bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Uwizeye Domithila warokokeye muri ibi birombe by'amabuye y'agaciro yatanze ubuhamya bw'uburyo umugabo we yishwe areba n'uburyo hari benshi bishwe bakajugunywa muri ibi birombe by'amabuye y'agaciro.

    Ati 'Batugejeje ku kirombe abana bose banyirambikaho bambaza bati Mama turazira iki? Umwana umwe yabasabye kumureka akabanza agasenga, abisoje bamukubita impiri bamujunya mu kirombe, bafata abandi bana babiri nabo barabatema babajugunyamo. Nyuma bansabye imfunguzo z'umugabo wanjye kuko yakoraga mu birombe ndazibima niko gukomeza gutema n'abandi bana banjye bose.'

    Uwizeye yavuze ko hari abandi bantu benshi bijugunyaga mu byobo byacukurwagamo amabuye y'agaciro kubera gutinya gutemeshwa imihoro. Yavuze ko yakomeje kwihisha kugeza ubwo Inkotanyi zimugezeho ziramukiza.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo gishinzwe Mine Peteroli na Gaz mu Rwanda, Narcisse Dushimimana, yihanganishije abafite ababo biciwe mu birombe, asaba buri wese kugira ubumuntu n'urukundo. Yasabye abakiri bato kubakira ku byiza bimaze kugerwaho bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dativa, yahaye umukoro abacukura amabuye y'agaciro wo gushyira hamwe bakunga ubumwe ndetse no gusigasira ibyagezweho.

    Ati 'Umwanya nk'uyu nguyu ube umwanya wo kwiga twese. Ubu turibuka abari abakozi b'ibigo byacukuraga amabuye y'agaciro ariko kandi tujye tunazirikana ko hari n'ababikoragamo bagize uruhare mu kwica abatutsi, tujye tuzirikana ko rero hari aho umunyarwanda atabaye mwiza twirinde ingengabitekerezo bidufashe no kutwubaka tunubake abandi bashaka kugarura ikibi.'

    Umuyobozi wa Trinity Metals, Peter Geleta, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwiza bwo kumenyesha Isi yose ibyabaye mu Rwanda, no kwirinda ibyatuma hagaruka ibihe bibi nk'ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Peter Geleta yashimiye ubuyobozi bwahisemo kwihutisha umuvuduko w'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuburyo kuri ubu rufite umutekano n'iterambere rigaragarira buri wese kandi mu gihe gito.

    Muri uyu muhango hatanzwe inka enye ku barokotse Jenoside batishoboye bo mu mirenge ya Munyiginya, Musha na Mwulire isanzwe icukurwamo amabuye y'agaciro. Hanatashywe kandi inzu yubakiwe umusaza utishoboye nawe warokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

    Abatutsi bajugunywe mu birombe bya Rwamagana bunamiwe

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Kagabo Richard, yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dativa, yasabye abacukura amabuye y'agaciro kunga ubumwe

    Inzu yubakiwe umusaza warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utagiraga aho kuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abatutsi-biciwe-mu-birombe-bunamiwe-abacukuzi-basabwa-kurwanya

  • Manirareba yatanze kandidatire 'ituzuye' ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024, nibwo Manirareba Herman, yatanze kandidatire ye yakirwa na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzingwa.

    Mu byangombwa byose bisabwa ushaka kuba umukandida Perezida yabuze urutonde ruriho imikono y'abantu 600 bemeye gushyigikira kandidatire ye, ashimangira ko kuyibona ari urugendo rutoroshye.

    Ati 'Ntibyoshye, ariko nyine ibyo nabonye nabitanze, ibindi nabyo ndateganya kubitanga nkurikije ibyo amategeko agenga Komisiyo y'Igihugu y'amatora ivuga.'

    Yakomeje ati 'Gushaka iriya mikono ya bariya bantu 600 ntabwo byoroshye, aho twagiye tugera twagiye duhura n'imbogamizi, inyinshi zishingiye ku kuba Abanyarwanda batazi neza ibintu byerekeranye n'amatora. Ubundi amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ni amatora y'Abanyarwanda.'

    Manirareba Herman yamenyekanye cyane ubwo yajyanaga Kiliziya Gatolika mu nkiko avuga ko yagize uruhare mu guca umuco gakondo mu Rwanda.

    Manirareba ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ariko siho aba, ahubwo atuye i Kigali.

    Ubwo hasuzumwaga ibyangombwa Manirareba ari gutanga

    Manirareba Herman yashyikirije Komisiyo y'Igihugu y'Amatora kandidatire ituzuye

    Manirareba yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/manirareba-ushaka-gusubizaho-ubwami-yatanze-kandidatire-ituzuye-ku-mwanya-wa

  • Hamuritswe urubuga Ingazi ruzafasha urubyir… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hakiri umubare munini w'urubyiruko uhangayikishijwe no kubona akazi kandi kabasaba uburambe 'Experience', hashyizweho urubuga rw'ikoranabuhanga 'Ingazi' ruzabafasha kubona ubumenyi no kumenyera umwuga bityo bikaborohereza kubona akazi.

    Urubuga 'Ingazi.rw' rwahoze rwita ''Passport To Earning' cyangwa se urupapuro rw'inzira rubageza ku bumenyi n'umurimo, rwakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi [MoYA], Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo [MIFOTRA], Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana [UNICEF] n'abafatanya bikorwa barimo Generation Limited.

    Kuri uru rubuga urubyiruko ruzabasha kwigiraho amasomo atandukanye yaba ikoranabuhanga, ubucuruzi, kwihangira imirimo, icungamari n'ibindi. Ruzafasha benshi kumenyerezwa umwuga ku buryo uwafashe aya masomo azaba yifuzwa ku isoko ry'umurimo.

    Uru rubuga rwamurikiwe mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi, aho iki gikorwa cyitabiriwe n'urubyiruko rwaturutse mu ntara z'itandukanye n'i Kigali, aho berekanye ko bishimiye itangizwa ry'uru rubuga ruje ari igisubizo cyari gikenewe.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry''Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, wari witabiriye iki gikorwa, aganira na InyaRwanda yashimiye abagize uruhare mu gutunganya 'Ingazi.rw', aboneraho guha umukoro urubyiruko ruhora rutaka ibura ry'akazi.

    Yagize ati: “Urubyiruko rwinshi rufite telefoni zigezweho za smart phones, ndarusaba ko mbere yo kujya gukoresha izindi mbuga, babanza bagasura Ingazi, bayigireho kuko niho bazakura ubumenyi bwunganira ubwo bakuye mu ishuri harimo nko kumenya uko ubana n'abo mukorana, abakoresha bawe, gutsinda ibizamini bibahesha akazi n'ibindi byinshi. Babyaze umusaruro uru rubuga ni urwabo”.

    Frederick Munyaneza w'imyaka 24 wari uri mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, yatangaje ko yishimiye Ingazi. Yagize ati: “Twajyaga dusoza amashuri twajya gusaba akazi bakadusaba 'Experience' rimwe na rimwe tukaniga n'ibintu bidakenewe ku isoko ry'umurimo ariko Ingazi ije ari igisubizo kuri twese'.

    Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n'abarimo Miss Naomie Nishimwe, Mukansanga Salima, Uwimana Jeanette n'abandi. Ni mu gihe abahanzi nka Niyo Bosco na Ariel Wayz basusurukije abitabiriye imurikwa ry'urubuga rw'ikoranabuhanga 'Ingazi.rw'.

    Minisitiri Dr. Utumatwishima Abdallah yitabiriye imirikwa ry’urubuga ‘Ingazi.rw’

    Habayeho ibiganiro nyugurana bitekerezo ku bijyanye no gushaka imirimo ku rubyiruko

    Umusifuzi Mukansanga Salima yitabiriye iki gikorwa

    Ngabo uzwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ kuri X [Twitter] hamwe na Miss Nishimwe Naomie

    Urubyiruko rwaturutse ahantu hatandukanye rwitabiriye iki gikorwa

    Miss Nishimwe Naomie yunguranye ibitekerezo n’urundi rubyiruko

    Hafashwe ifoto y’urwibutso ku bitabiriye imurikwa ry’urubuga ‘Ingazi’ ruzafasha urubyiruko ku isoko ry’umurimo

    Umuhanzi Niyo Bosco yasusurukije abitabiriye iki gikorwa

    Ariel Ways yatanze ibyishimo ku rubyiruko rwamurikiwe bwa mbere urubuga ‘Ingazi’

    AMAFOTO: Jean Nshimiyimana – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143306/hamuritswe-urubuga-ingazi-ruzafasha-urubyiruko-ku-isoko-ryumurimo-amafoto-143306.html

  • Inganzo Ngari baserutse nk’abanya-Afurika Yep… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi wa mbere wa BAL wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, ukaba witabiriwe na Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame, Ange Ingabire Ndengeyingoma Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bari banazanye n'abana babo, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n’abandi banyacyubahiro.

    Juno Kizigenza

    Habaye imikino ibiri uwa AL Ahly LY na Cape Town Tigers ubwo wari ugeze hagati mu karuhuko Juno Kizigenza yakiranwe urugwiro ku rubyiniro aho yafatanije na Shemi bafitanye indirimbo kurushaho kuzamura ibyishimo byabitabiriye imikino ya nyuma y'iri rushanwa.

    Shemi uri mu bahanzi bakiri bato yinjiye mu murishyo wa Peace Of Mind yatumye yamamara mu gihe Juno Kizigenza yaririmbye indirimbo zirimo iyo yakoranye na Bushali, Yaraje n'izindi.

    Inganzo Ngali

    Mbere gato y'umukino wa Kabiri itorero riri mwakomeye ry'Inganzo Ngari ryabanje guseruka mu mudiho udanzwe n'imyambarire bari bisanishije n'ibihugu byinshi bya Afurika.

    Ubona ko bari bamaze iminsi bategura yaba abakobwa n'abahungu bagiye babyina bakavanga n'indirimbo zo mu idini ya Isilamu, ubundi mu mbyino zimenyerewe mu bihugu byo mu Burengerazuba no mu majyepfo ya Afurika byari agatangaza

    Adekunle Gold

    Ubwo igice cya mbere cya Al Ahly na Fus De Rabat zacakiranye mu mukiro cyari kirangiye Zuba Mutesi yasabye abantu kwereka urukundo Adekunle anamwakira ku rubyiniro.

    Uyu mugabo wageze mu Rwanda kuwa 22 Gicurasi 2024 yinjiriye muri Okay indirimbo yatigishije BK Arena akurikizaho Party No Dey Stop yahuriyemo na Zinoleesky asoza na High iri muzigezweho ku isi yakoranye na Davido. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143307/inganzo-ngari-baserutse-nkabanya-afurika-yepfo-juno-kizigenza-azana-shemi-naho-adekunle-at-143307.html

  • Juno Kizigenza na Adekule bataramiye imbere ya Perezida Kagame mu mikino ufungura BAL (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino ifungura irushanwa rya Basketball Africa League 2024 (BAL 2024) ryatangiye kubera mu Rwanda uyu munsi.

    Uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi ni bwo amakipe 8 yitwaye neza muri Conferences yatangiye urugendo rwo guhatanira igikombe BAL 2024 kirimo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena.

    Umukino wabimburiye indi ni uwo Al Ahly Benghazi yo muri Libya yatsinzemo Cape Town Tigers BBC yo muri Afurika y’Epfo amanota 87-76.

    Hahise hakurikiraho umukino karundura wahuje Al Ahly yo mu Misiri na FUD Rabat yo muri Maroc.

    FUS Rabat ikaba nta kosa na rimwe yakoze yaje gutsinda uyu mukino ku manota 89-78 ya Al Ahly.

    Nubwo nta kipe yo mu Rwanda yari irimo, Perezida Kagame yari yaje kureba iyi mikino yabaga ku nshuro ya kane.

    Abari muri Kigali Arena bakaba basusurukijwe n’abahanzi nka Juno Kizigenza mu ndirimbo Peace of Mind yasubiranyemo na Shemi bari kumwe ku rubyiniro, Kurura yakoranye na Bushali, Igitangaza yafatanyije na Bruce Melodie na Kenny Sol ndetse na Yaraje yitiriye Album aheruka gushyira hanze.

    Umuhanzi kandi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Adekunle Gold yakoreye amateka muri Kigali Arena aho yashimishije abari bitabiriye iyi mikino mu ndirimbo ze nka ‘Party No Dey Stop’, ‘Do You Mind?’ ‘5 Star’ n’izindi.

    Al Ahly yatsinze Cape Town Tigers

    Juno Kizigenza yashimishije abitabiriye iyi mikino

    FUS Rabat yatsinze Al Ahly

    Perezida Kagame yari yitabiriye ibirori bifungura iri rushanwa

    Umuhanzi Adekunle Gold yakoreye amateka muri Kigali Arena

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/juno-kizigenza-na-adekule-bataramiye-imbere-ya-perezida-kagame-mu-mikino-ufungura-bal-amafoto

  • Byose ku ikipe n’umutoza wayo ihagarariye Nig… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za BAL, Adekunle Gold yasuye Rivers Hoopers ihagarariye Nigeria mu mikino itangira kubera muri BK Arena guhera ku mugoroba wa tariki 24 Gicurasi ikazashyirwaho akadomo kuwa 01 Kamena 2024.

    Muri aya mashusho, abakinnyi ba Rivers bagaragaza ibyishimo byinshi bakira Adekunle bakanamusaba ko yabereka ubuhanga afite muri Basketball, maze atazuyaje umupira akawunaga mu nkangara.

    Wakibaza iyi kipe ya Rivers Hoopers ihagaze gute?

    Rivers Hoopers ni ikipe yo muri Nigeria ifite icyicaro muri Port Harcourt mu Ntara ya Rivers. Iri mu zikomeye muri Shampiyona ya Nigeria ndetse ikaza imbere muri Afurika dore ko yanabashije kubona itike yo kwitabira imikino y'irushanwa rya BAL.

    Muri 2005 ni bwo yashinzwe ihabwa izina rya Royal Hoopers, gusa nyuma y’uko igiye mu biganza bya Guverinoma by'umwihariko Intara ya Rivers muri 2019, yahinduriwe izina yitirirwa aka gace.

    Yibitseho ibikombe bya shampiyona y'igihugu bigera kuri 5, mu mwaka wa 2011, 2012, 2019, 2021 na 2023.

    Ku rwego rw'umugabane, Rivers yakinnye muri shampiyona ya FIBA Africa inshuro zigera kuri 3, ubu akaba ari ubugira Kabiri yitabira BAL kuko yaherukaga kwitabira mu mwaka wa 2021.

    Yatangijwe na rurangiranwa muri Basketball muri Nigeria, Ogoh Odaudu, guhera muri 2009 bakaba ari bwo binjiye mu cyiciro cya mbere.

    Ibyo wamenya ku mutoza mukuru w'iyi kipe usanzwe anungirije mu ikipe y'igihugu ya Nigeria

    Ogoh Odaudu umutoza wayo mukuru, yabonye izuba kuwa 03 Kanama 1981, akaba yarakiniye ikipe y'igihugu ya Basketball ya Nigeria, ubu akaba ari umutoza.

    Uyu mugabo yavukiye mu gace ka Jos, atangira akinira ikipe y'igihugu y'ingimbi ya Nigeria. Ari mu bakinnyi bitabiriye igikombe cy'isi cy’abatarengeje imyaka 19 hari mu 1999.

    Yaje kuzamuka ajya mu ikipe nkuru, akinana n'iyi kipe mu mikino itandukanye irimo shampiyona ya FIBA Africa 2001 na 2003 ndetse muri 2006 yafashishije iyi kipe mu mikino ya Commonwealth.

    Guhera muri 2009 ni bwo yabaye umutoza mukuru wa Rivers Hoopers, muri 2019 atangira kuba umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu ya Nigeria.

    Muri 2020 yari i Tokyo mu mikino Olempike na 2019 AfroCan, aho hose akaba yari ahari nk'umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA ADEKUNLE NA RIVERSAdekunle yasuye mu myitozo ikipe ya Rivers Hoopers yo mu gihugu cye ayifuriza amahirwe mu mikino ya nyuma ya BAL 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143294/byose-ku-ikipe-numutoza-wayo-ihagarariye-nigeria-muri-bal-yasuwe-mu-myitozo-na-adekunle-go-143294.html

  • Ibyagejeje ku gihangano cya Rafiki na Alain I… – #rwanda #RwOT

    Rafiki yagiye afasha uyu muhanzi mu bihe bitandukanye, kugeza ubwo banemeranyije gukorana indirimbo iri mu zizaba zigize Album ye yitsa cyane ku rurimi rw’Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda, mu rwego rwo kugeza kure ubutumwa bwe.

    Ni ubwa mbere aba bombi bahuriye mu ndirimbo, kandi izaba igaruka cyane ku rukundo. Rafiki atangaje ibi mu gihe Alain Intwali yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Crazy Sexy’ iri mu zigize iyi Album ye.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Rafiki yavuze ko gukorana na Alain Intwali byaturutse ku bushuti bafitanye n'uburyo buri umwe ahabibikanira iterambere ry'umuziki we.

    Ati “Dusanzwe turi inshuti cyane biri mu mpamvu zaganishije ku kuba twanakorana indirimbo, kandi iri mu zigize Album ye, ntekereza ko abantu bakwiye kuyitega mu minsi iri imbere.”

    Akomeza ati: 'Numvise indirimbo zigize Album ya Alain Intwali numva nifuje gukorana cyane, ku buryo nzaba mu bagize uruhare kuri Album ye. Rero, iyi ndirimbo twakoranye n'iyo izakurikira iyi yise 'Crazy Sexy' yashyize hanze.'

    Iyi ndirimbo ‘Crazy Sexy’ yasohotse iherekejwe n’irushanwa, aho abahanzi banyuranye n'abandi bakangurirwa kuyiririmba, aho uzahiga abandi mu kuyiririmba azahembwa ibihumbi 500 Frw no kuyikorana na Alain Intwali.

    Alain Intwali yabwiye InyaRwanda ko yahisemo gushyiraho iri rushanwa 'mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo no kugirango nzabone uko nyisubiramo (Remix)'.

    Alain Intwali avuga ko kumenya kwikorera indirimbo byamufashije kudatinzwa na ba Producer bamukorera indirimbo, ariko kandi hari abo yifashishije mu kuyinonsora.

    Ati 'Ntekereza ko imyaka 10 ishize menye gutunganya indirimbo, kandi byamfashije kudatinzwe na ba Producer mu gihe cyo gukora indirimbo. Ni njye wikorera indirimbo kugeza irangiye n'ubwo hari abo nifashishaho.'

    Yavuze ko iyi Album ye ateganya ko izajya hanze muri Kanama 2024, kandi izaba iriho indirimbo yakoranyeho n'abandi bahanzi barimo Rafiki. Ati 'Imana imfashije iyi album yajya hanze muri Kanama 2024. Nteganya ko izaba iriho indirimbo n'abahanzi barimo Rafiki.'

    Mu 2022, uyu musore yashyize hanze Album ye ya mbere yise 'Dream Chaser' iri ku mbuga zitandukanye nka Spotify, Apple Music, iTunes, amazon n'izindi.

    Ni Album iriho indirimbo 10 zirimo 'Get It', 'Dreamer' yakoranye na Karimah, 'Black when' yakoranye an Oozeela K-Riz, 'Lights on me' yakoranye na Selassie Drah, 'Small Minds Call it Ego' yakoranye na Selassie Drah, 'Clap' yakoranye na Selassie Drah, 'Platinum Pussy' yahuriyemo na K-Field na Miss Benzo; 'Show me', 'Counterfeit' ndetse na Pablo' yakoranye na Selassie Drah.

    Yabwiye InyaRwanda ko imyaka ine ishize ari umwe mu basirikare ba Canada ukorera mu gace ka Alberta. Uyu musore avuga ko guhuza inshingano zo gucunga umutekano w'igihugu no gukora umuziki ari ibintu bimworohera, kuko byombi abikunda, kandi yakuze yumva ashaka kubikora.

    Ati 'Yego! Maze hafi imyaka ine ndi umusirikare mu Ngabo za Canada. Ubu nkorera ahitwa Alberta. Numva ari umugisha ukomeye kuba mbasha gukora ibintu bibiri byombi nakuze nkunda. 

    Nakuze numva nshaka kuzaba umunyamuziki ndetse n'umusirikare. Ariko ntabwo ntatekerezaga ko nzabikora byombi. Ubu rero kuba narabonye amahirwe yo kubikora, nzabikora kugeza igihe nzumva ndushye.'


    Rafiki yatangaje ko mu ndirimbo zizaba zigize Album ya Alain Intwali harimo iyo bakoranye


    Alain Intwali yavuze ko Album ye yihariye, kandi izaba iriho indirimbo zirenga 10


    Alain Intwali asanzwe ari umusirikare muri Canada ariko unabihuza n'umuziki

     

    Mu byumweru bibiri bishize, Alain Intwali yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru CBC aho yavuze birambuye ku ndirimbo ye ‘Crazy Sexy Cool’

      

    Umunyamakuru Jessica wa CBC wagiranye ikiganiro cyihariye na Alain Intwali

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CRAZY SEXY' YA ALAIN INTWALI


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143287/ibyagejeje-ku-gihangano-cya-rafiki-na-alain-intwali-umusirikare-muri-canada-video-143287.html

  • Amazi ya Kizimya-Moto yahagaritse ubuzima bwa Volleyball muri Ecole Belge #rwanda #RwOT

    Imikino ya nyuma ya Volleyball yagombaga kubera muri Gymnase ya Ecole Belge kubera ko Umujyi wa Kigali wanze gutanga uburenganzira.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024 ni bwo imikino ya nyuma muri Volleyball mu bagabo n’abagore yagombaga gutangira ikabera muri Gymnase ya Ecole Belge ahabereye imikino ya 1/2.

    Uyu munsi hagombaga kubera umukino wa REG na Police VC mu bagabo mu mwanya wa 3, umwanya wa nyuma mu bagore uhuza APR na Police ndetse n’umwanya wa nyuma mu bagabo ugomba guhuza APR VC na Police VC ni mu gihe umwanya wa 3 mu bagore wa RRA na Ruhango wari uteganyijwe kubera muri Des Anges.

    Gusa aya makipe yagombaga gukinira kuri Gymnase ya Ecole Belge guhera saa 2h00′ ari na bwo REG na Police zagombaga gukina umwanya wa 3, ntibyakunze.

    Banze ko iyi mikino ihabera bitewe n’uko Umujyi wa Kigali wanze gutanga uburenganzira bw’uko itangira gukinirwaho.

    Gusa iki kibazo na mbere y’uko imikino ya 1/2 itangira cyari cyabeyeho banze ko bakina maze Umujyi wa Kigali uraza wemera ko ihabera.

    Kuri iyi nshuro bikaba byatunguye benshi ubwo nabwo wangaga ko imikino ihabera kandi yaremeye ko 1/2 kihabera.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nubwo Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) rifite ibaruwa ibemerera gukinira muri iyi Gymnase, Umujyi wa Kigali nyuma yo kongera gukora isuzuma wasanze hari ibyo iyi nyubako ibura harimo kuba amazi ya Kizimya-Moto nta mbaraga afite (pressure), bituma batabemerera kuhakinira.

    Ikindi ni uko ni yo Ecole Belge bari guhindura amapambo y’amazi bitari gukunda kuko ku wa Mbere ni bwo Umujyi wa Kigali ari bwo wari kongera kuboneka ngo uze gukora isuzuma.

    Saa 17h52′ ni bwo FRVB yafashe umwanzuro ko umwanya wa 3 mu bagabo uhuza na REG na Police na wo ujya muri Des Anges mu gihe bari bagitegereje ko hari impinduka zabo.

    Saa 18h47′ ni bwo umwanzuro wafashwe ko n’imikino ya nyuma igomba kujya kubera muri Des Anges.

    APR yagombaga gukina na Kepler umukino wimuriwe Des Anges

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amazi-ya-kizimya-moto-yahagaritse-ubuzima-bwa-volleyball-muri-ecole-belge

  • Ikora utuntu twayo yiturije ! Gikundiro yacunze abandi bose barangaye ijya kurobanura umwiza muri shampiona ya Uganda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sport fc siyo yatanzwe ku isoko ry'igura n'igurisha kuko nayo ubu yamaze gutangira kurambagiza abakinnyi bazayifasha uyu mwaka w'imikino wa 2024 -2025.

    Ubu amakuru ahari aravuga ko iyi kipe ya Rayon iri mu biganiro n'umwataka ukomeye ukina muri shampiona ya Uganda.

    Uyu mukinnyi witwa  Etienne Openga Katenga ufite imyaka 25 asanzwe akina mu ikipe ya KCCA FC akaba akomoka muri Angola.

    Uyu mukinnyi akaba azwiho gukina mu mande cyane, kwatakira imbere, no kudefanda.

    Source : https://yegob.rw/ikora-utuntu-twayo-yiturije-gikundiro-yacunze-abandi-bose-barangaye-ijya-kurobanura-umwiza-muri-shampiona-ya-uganda/