Blog

  • Amakipe ya APR ntiyahiriwe n’imikino ya nyuma muri Playoffs #rwanda #RwOT

    Imikino ya nyuma ya kamarampaka (Playoffs) mu mukino wa Volleyball isize amakipe ya APR VC mu bagabo n’abagore atunguwe kuko yatsinzwe imikino ya mbere yaberaga imbere y’abafana bayo benshi, bari baje kuri Ecole Notre Dame des Anges i Remera.

    Iyi mikino ku ikubitiro ikaba yagombaga kubera mu nyubako nshya y’ishuri rya Ecole Belge ku Gisozi, gusa ubwumvikane buke hagati y’iki kigo n’Umujyi wa Kigali bituma yimurwa ijyanwa i Remera ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

    Iyi mikino ya nyuma ikaba yabanjirijwe no guhatanra umwanya wa gatatu aho ‘Rwanda Revenue’ mu bagore yatsinze Ruhango amaseti 3-1 igatera intambwe yo kwegukana uyu mwanya. Mu bagabo, undi mukino utari woroshye wahuje Police VC yaje gutsindwa na REG bigoranye seti 3-1 (29-27, 17-25, 19-25, 23-25).

    Umukino wa nyuma wa mbere ukaba wahuje ikipe ya Police VC mu bagore na APR VC maze iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikaza gutungurwa dore ko yatsinzwe Seti 3-0 (12-25, 17-25, 22-25), nyamara yari yarigaruriye Police itozwa na Hatumimana Christian.

    Umukino wa nyuma mu bagabo wo wahuje amakipe abiri yagize umwaka mwiza wa shampiyona, aho Kepler iheruka kwegukana irushanwa rya Memorial Kayumba i Huye, yateye intambwe igana ku gikombe cyayo cya mbere cya shampiyona ubwo yatsindaga APR VC seti 3-1.

    Uyu mukino washojwe saa munani z’ijoro, ikipe ya Nyirimana Fidele yagaragaje urwego rwo hejuru by’umwihariko umukinnyi wayo Mutabazi Yves watsinze amanota menshi yatumye ikipe yahozemo itakaza umukino kuri izo seti 3-1 (25-14, 25-18, 19-25, 25-18).

    Imikino ikaza gukomeza kuri uyu munsi ku wa gatandatu ndetse nayo ikaza kubera muri Ecole Notre Dame des Anges i Remera. Amakipe ya APR VC mu bagabo n’abagore akaba asabwa gutsinda kugira ngo hazakinwe umukino wa kamarampaka ku cyumweru, bitabaye ibyo akaba yahita atakaza igikombe kuri uyu munsi.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-ya-apr-ntiyahiriwe-n-imikino-ya-nyuma-muri-playoffs

  • Butera Knowless yavuze umuhanzi yahitamo gukorana na we indirimbo hagati ya The Ben na Bruce Melodie #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless yashimangiye ubuhanga bwa Bruce Melodie na The Ben, abura amahitamo ubwo yari abajijwe n’umukunzi we umuhanzi umwe yahitamo ko bakorana indirimbo, agaragaza ko bose bakorana.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Butera Knowless yahaye abakunzi be umwanya ngo bamubaze ibibazo bashaka nawe abasubize.

    Umwe mu bamubajije yamubajije umuhanzi umwe yahitamo ko bakorana indirimbo hagati ya Bruce Melodie na The Ben.

    Ati “Bibaye ngombwa ko hagati ya Bruce Melodie na the Ben uhitamo umuhanzi umwe mukorana indirimbo ,wahitamo nde ?”

    Knowless yamusubije ko bose ari abahanga ndetse ko bose bafitanye indirimbo, agaragaza ko bibaye ngombwa bakorana n’izindi.

    Yagize ati ” Bose ni Abahanga, bose turazifitanye, Kandi twakongera tukanakora izindi bose.”

    The Ben na Butera Knowless bafitanye indirimbo bise ‘Mba Hafi’ yasohotse mu 2010, mu gihe Bruce Melodie na Knowless bafitanye indirimbo bise ‘Deep in Love’ yasohotse mu 2018.

    Igisubizo Knowless yasubije umufana we

    Knowless yabuze amahitamo hagati ya Bruce Melodie na The Ben

    The Ben na Knowless bafitanye indirimbo

    Bruce Melodie na we bafitanye indirimbo

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/butera-knowless-yavuze-umuhanzi-yahitamo-gukorana-na-we-indirimbo-hagati-ya-the-ben-na-bruce-melodie

  • Tattoo Cover-Up: A Symbol of Heartbreak and Healing after breakup #rwanda #RwOT

     

    A viral image circulating on social media depicts a poignant scene: a young man, once bearing a tattoo of his wife's likeness, now grapples with the aftermath of divorce.

    In a heartbreaking twist, unable to erase the tattoo, he chooses to cover it with the image of a chimpanzee. This decision serves as a powerful symbol of his shattered heart and emotional turmoil.

    Tattoo Cover-Up: A Symbol of Heartbreak and Healing after breakup. The replacement of his ex-wife's tattoo with a chimpanzee design speaks volumes about the profound impact of his divorce. It reflects the deep emotional scars left by the dissolution of his marriage.

    Tattoo Cover-Up: A Symbol of Heartbreak and Healing after breakup

    By opting for this alteration, he likely expresses feelings of betrayal, disappointment, and disillusionment with love and relationships.

    This visual representation of his emotional journey is a stark reminder of the complexities of human relationships and the lasting effects of heartbreak.

    It highlights the pain and loss accompanying the end of a significant relationship, showcasing the lengths people will go to cope with grief.

    Ultimately, this image underscores the fragility of love and the resilience of the human spirit in the face of heartbreak.

    It serves as a testament to the power of art and self-expression in helping individuals navigate the challenging emotions that follow the end of a relationship.

     

    The post Tattoo Cover-Up: A Symbol of Heartbreak and Healing after breakup appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/tattoo-cover-up-a-symbol-of-heartbreak-and-healing-after-breakup/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tattoo-cover-up-a-symbol-of-heartbreak-and-healing-after-breakup

  • Al Ahly and Cape Town Out of BAL Season 4 After Quarter-Final Losses #rwanda #RwOT

    Al Ahly and Cape Town Out of BAL Season 4 After Quarter-Final Losses

    The reigning champions, Al Ahly of Egypt, faced a disappointing exit from BAL Season 4 after being outclassed by debutant FUS Rabat with a score of 89-78 in Friday's quarter-finals at BK Arena.

    Al Ahly head coach Agustin Bosch expressed his disappointment in a post-game press conference, saying, 'It's a disappointment, we tried to prepare our team, but we didn't deserve to win this game.'

    In a closely contested match, Al Ahly initially held a one-point advantage in the first quarter but extended it to eight points by halftime. However, FUS Rabat staged a remarkable comeback in the final quarter, outscoring Al Ahly 31-14, securing an 89-78 victory and advancing to the semi-finals in their first BAL season.

    Aliou Diarra led the way for FUS Rabat with 21 points and 10 rebounds, while Kendrick Brown and Johnathan Jordan contributed 20 and 14 points, respectively.

    Meanwhile, Libya's Al Ahly secured a spot in the semi-finals after defeating Cape Town of South Africa 88-76. Robert Golden led the charge with 21 points, eight assists, and four rebounds. Despite a strong start by Cape Town, they faltered in the second quarter, ultimately succumbing to a 12-point defeat.

    Majok Deng led the scoring for Libya's Al Ahly with 18 points and six rebounds, supported by Kevin Murphy and Souleyman Diabate with 13 and 12 points, respectively.

    Cape Town's leading scorer was Dhieu Deng Mungisi Ngwenya, who contributed 21 points and five rebounds, while Samkelo Cele scored 16 points.

    The BAL Season 4 will resume on Saturday, 25th May, with Petro de Luanda of Angola facing off against 2022 winners US Monastir at 2:30 p.m., followed by Nigeria's Rivers Hoopers taking on AS Douanes of Senegal.

    The post Al Ahly and Cape Town Out of BAL Season 4 After Quarter-Final Losses appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/al-ahly-and-cape-town-out-of-bal-season-4-after-quarter-final-losses/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=al-ahly-and-cape-town-out-of-bal-season-4-after-quarter-final-losses

  • Abakozi ba ActionAid Rwanda basabwe kubera abakiri bato urugero mu guhangana n'abagoreka amateka – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 abakoraga muri uyu muryango bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Nyuma yo gusura ibice by'Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi no kuganirizwa amateka, Komiseri Rutagengwa Jean Bosco wari uhagarariye ibuka muri iki gikorwa yasabye abakitabiriye kugira ishyaka ryo guhangana n'abagoreka ayo mateka.

    Yagize ati “Jenoside ireba buri wese ari nayo mpamvu mu guharanira ko itazasubira urwo ruhare rukwiye kugirwa na bose. Nitwe bo gukomeza urugendo turimo kugira ngo abakiri bato baturebereho hato ibyabaye bitazasubira.”

    Yakomeje agira ati “Turasabwa kubaka igihugu cyacu ku rwego rukomeye, dukwiye kugira ishyaka kuko ubu Jenoside igeze mu cyiciro cya gatatu ari cyo kuyipfobya. Dufite amahirwe y'uko ukuri gushyitse n'ibimenyetso bihari bityo rero dukwiye kugira iryo shyaka ryo guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Umuyobozi w'Inteko Rusange ya ActionAid Rwanda, Dr Nyiringabo Jean Marie Vianney yagarutse ku ruhare rw'abakozi ba ActionAid mu kubaka u Rwanda aho buri wese akwiriye kuzirikana icyo yakora mu kurwanya ko amateka mabi yazasubira ukundi.

    Umuyobozi Mukuru wa ActionAid Rwanda, Mwangavu Ines yavuze ko iki gikorwa gitegurwa mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside banaboneraho umwanya mwiza wo kwiga uko bahangana n'abayipfobya.

    Ati 'Twibuka kugira ngo duhe icyubahiro abahoze ari abakozi ba ActionAid. Ikindi ni ukugira ngo tuganire ku cyo Jenoside yakoze mu basigaye, turebera hamwe ibyo yangije, tunareba kandi impamvu yabiteye bityo twige ko tutazongera gusubira mu bihe nka biriya.'

    Uwayirage Emma Maria Theresa wakoraga muri uyu muryango mbere no mu gihe cya Jenoside yatanze ubuhamya bwa bagenzi be bishwe n'ubwe bwite.

    Yagize ati “Buriya ni ubwo twarokotse Jenoside ariko twasigaye tutuzuye njye niko mbyiyumvamo. Gusa ndashima ubuyobozi bwiza bwadusubije ubuzima kuko ubu nibwo numva ntagiye kwishimira ubuzima, ntakigunze nka mbere.”

    Uwayirage yakomeje avuga ko abo bakoranaga barangwaga n'urukundo ndetse n'ishyaka ku murimo.

    ActionAid ni Umuryango Mpuzamahanga uharanira ubutabera, uburinganire no kurandura ubukene watangiye gukorera mu Rwanda mu 1982, ubu ukorera mu turere dutanu ari two Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Musanze na Karongi.

    Abakozi ba ActionAid bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Umuyobozi Mukuru wa ActionAid Rwanda, Mwangavu Ines yavuze ko iki gikorwa kigamije guha icyubahiro abahoze bakora muri uyu muryango bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi Mukuru wa ActionAid Rwanda, Mwangavu Ines n’Umuyobozi w'Inteko Rusange Dr Nyiringabo Jean Marie Vianney bashyira indabo ku mva

    Umuyobozi w'Inteko Rusange ya ActionAid Rwanda, Dr Nyiringabo Jean Marie Vianney n’Umuyobozi Mukuru Mwangavu Ines bacana urumuri rw’icyizere

    Abakozi ba ActionAid Rwanda basabwe kubera abakiri bato urugero mu guhangana n'abagoreka amateka

    Umuyobozi w'Inteko Rusange ya ActionAid Rwanda, Dr Nyiringabo Jean Marie Vianney yasabye abakozi b’uyu muryango kuzirikana icyo bakora mu kubaka igihugu no kurwanya abapfobya Jenoside

    Uwayirage Emma Maria Theresa wakoraga muri uyu muryango mbere no mu gihe cya Jenoside yatanze ubuhamya bwa bagenzi be bishwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-actionaid-rwanda-basabwe-kubera-abakiri-bato-urugero-mu-guhangana-n

  • Ibyibanze wamenya ku ngengabihe y’amatora ya… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 05 Nyakanga 2023, Inteko rusange y'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda. Iri Tegeko Nshinga ririmo ingingo ikomatanya amatora ya Perezida n'ay'Abadepite, ibizatuma Igihugu kizigama agera kuri Miliyari 7Frw, zari kuzakoreshwa iyo akorwa ukubiri nk'uko byari bisanzwe.

    Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, nibwo hateganyijwe amatora yakomatanyijwe (Ay'Abadepite n'amatora ya Perezida wa Repeburika) ndetse imyiteguro ikaba igeze ku musozo aho NEC iri kwakira kandidatire ku bashaka kwiyamamariza kujya muri iyi myanya y'ubuyobozi.

    Kuva ku wa 15 Gicurasi kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora iri kwakira kandidatire ku bashaka kwiyamamaza muri iyi myanya yose.

    Ku wa 14 Kamena 2024; nyuma yo gusuzuma ibyangombwa ni bwo Komisiyo yamatora izatangaza ku mugaragaro abemerewe kwiyamamariza gutorerwa iyi myanya yose.

    Kuva ku wa 22 Kamena, Abakandida bemewe bazatangira kwiyamamaza ibikorwa bizagera ku wa 13 Nyaknga 2024.5.24. Hagati aho, ku wa 29 Kamena nibwo hazatangazwa lisiti y'itora ntakuka.

    Ku wa 14 Nyakanga, AbanyaRwanda batuye mu mahanga ni bwo bazatora mu gihe abari mu Rwanda bazatora ku wa 15 Nyakanga ku mwanya wa Perezida wa Repebulika n'Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki cyangwa mu bakandida bigenga mu gihugu.

    Ku wa 16 Nyakanga, ni bwo hazatorwa Abadepite 24 b'Abagore, babiri bahagarariye Urubyiruko ndetse n'undi Mudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

    Bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazaba hatangajwe ibyavuye mu matora by'agateganyo mu gihe ibyavuye mu matora bya burundu bizamenyekana ku wa 27 Nyakanga.

    Muri uyu mwaka, AbanyaRwanda bangana na 9,500,000 nibo bemerewe gutora mu gihe muri abo 2,000,000 ari bwo bwa mbere bagiye gutora. Abarenga ibihimbi 53 baba hanze y’u Rwanda bamaze kwiyandikisha ku ilisiti y’itora.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143296/ibyibanze-wamenya-ku-matora-ya-perezida-nayabadepite-ateganyijwe-muri-nyakanga-143296.html

  • Ni umuntu udasanzwe mu buzima bwanjye Tonzi… – #rwanda #RwOT

    Hashize amasaha macye Tonzi ashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo yakoranye na Liliane Kabaganza bise 'Anzi mu Izina.' Tonzi yavuze ko yahisemo Kabaganza kugira ngo abe ari we bakorana indirimbo kuko ari bwo igihe cy'Imana cyari kigeze, kandi iyo cyageze abantu bakaba babyiyumvamo byose biroroha.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, umuhanzikazi Tonzi yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bwabanje kuba ubwabo.

    Yagize ati: 'Liliane twagize umwanya wo kuganira iri jambo riraganza cyane muri twe ko Imana ituzi buri wese ari umwihariko nuko indirimbo ndayandika birihuta cyane no kuyikora ntibyatugoye.

    Iyi ndirimbo imara iminota 4 n'amasengonda 38, ikubiyemo ubutumwa bwiza kandi bugenewe buri wese buvuga ko Imana izi abantu bayo mu mazina nk'uko izina ryayo ribivuga, kandi ikaba izi buri wese nk'umwihariko nk'uko ijambo ry'Imana ribivuga muri Yeremiya: 1:5 ko Imana yamenye buri muntu ataranavuka”.

    Ati: 'Ni indirimbo yongera kukwibutsa ko Imana ikuzi mu izina kandi izina ikwita riruta andi mazina yose, rero mu buzima hari ibigeragezo tunyuramo bitandukanye bitwita amazina atariyo, ugasanga umwanzi we ashaka ko witwa uwashobewe, uwatsinzwe, uwanzwe, nandi menshi. 

    Rero ntukwiye kwemerera umwanzi ko akwita izina Imana itakwise, kuko izina ni impano ikomeye kuko n’izina rya Yesu niryo tunesherezamo. Rero iyi ndirimbo ni ukongera ugashimangira ko Imana ikuzi mu izina kandi nk’ umwana wayo wihariye.'

    Yashimangiye ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugenewe buri wese kuko uriho wese yaremwe n'Imana, ikaba ari indirimbo y'insinzi mu buzima bwa buri muntu.

    Akomoza ku mpamvu bahisemo kuyita 'Anzi mu Izina' yagize ati: 'Kuyita iri zina ni uko kwatura ibyiza ku buzima bwacu bitugiraho ingaruka nziza. Byonyine kuvuga uyu mutwe wayo gusa uba ushimangiye ko Imana ikuzi mu izina, uko ubivuga kenshi ubyumva kenshi niko bikomeza kukubera ubuzima.'

    Tonzi yashimangiye ko Liliane Kabaganza ari umuntu udasanzwe mu buzima bwe, kuko bamaze imyaka myinshi baziranye nyuma yo guhurira mu ivugabutumwa rishingiye ku kuririmbira Imana.

    Mu magambo ye yagize ati: 'Yambereye mukuru wanjye mu murimo, ni umubyeyi Imana yakoresheje cyane n'ubu igikoresha mu kwamamamaza inkuru nziza binyuze mu kuririmba. Imana yamuhaye impano idasanze, ndamukunda kandi ndamwubaha ni impano nziza kuri njye, umuryango wanjye ndetse n’ isi yose.'

    Mu butumwa bwihariye, Tonzi yibukije buri wese ko ari umwihariko ku Mana, avuga ko mu isi abantu bose usanga bihugiyeho bashaka imibereho ariko bidakwiye ko bibagirwa ko bihariye ku Mana kandi imigisha ari bo yayigeneye.

    Ati: 'Ibyo urimo byose n'ibyo ukora, ujye ubibamo uziko uri uw'agaciro mu maso y’Imana, kandi ntukemerere umwanzi ariwe Satani kukwita amazina Imana itakwise.'

    Tonzi yashimiye byimazeyo Liliane bakoranye iyi ndirimbo igamije gukomeza kwamamaza inkuru nziza, amushimira ko yemeye ko bayikorana. Yashimiye kandi by'umwihariko abagize uruhare mu gutunganya iyi ndirimbo ikajya hanze mu gihe gito, barimo Alpha Entertainment, Producer Camarade, itsinda rigari ry'Umucyo Production, Producer Mok Vybz, Joshua Manishimwe na Eliel Sando wakoze Video yayo 'Imana imuhe imigisha myinshi ni umwizerwa mu kazi nkabimukundira cyane.'


    Tonzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zifasha benshi kwegerana n’Imana yashimiye Kabaganza wemeye gukorana nawe indirimbo


    Umuhanzikazi Liliane Kabaganza arubashywe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko awumazemo igihe kandi ni umuhanga cyane

    Kanda hano urebe indirimbo nshya yahuje Tonzi na Liliane Kabaganza bise ‘Anzi mu Izina’


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143304/ni-umuntu-udasanzwe-mu-buzima-bwanjye-tonzi-avuga-kuri-kabaganza-bakoranye-indirimbo-video-143304.html

  • Danny Vumbi & Bwiza, Yampano na Shanel mu bag… – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo guherekeza neza Gicurasi no kwinjira neza muri 'weekend' ya nyuma y'uku kwezi, abahanzi nyarwanda baba abo mu muziki wo kuramya no gihimbaza Imana n'abakora umuziki usanzwe bakoze mu nganzo biyemeza kumara irungu abakunzi b'umuziki nyarwanda

    Mu ndirimbo nyinshi zagiye hanze muri iki cyumweru no mu mpera z'icyumweru gishize, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zagufasha kuryoherwa n'impera z'icyumweru ndetse n'iz'ukwezi muri rusange.

    1.     Ni Danger Remix — Bwiza ft Danny Vumbi

    “>

    Muri iki cyumweru, nibwo Umuhanzikazi Bwiza yisunze Danny Vumbi basubiranamo indirimbo 'Ni Danger' yaciye ibintu mu myaka ya za 2015 kugeza mu 2018 biturutse ku magambo ayigize yari agezweho muri icyo gihe.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza ishusho ye iyo uyivuze'. Ati 'Umuntu wese ukurikiranira hafi umuziki Nyarwanda abona isura ya Danny Vumbi. Ni indirimbo yabaye ikimenyabose imfungurira amayira mu ruhando rwa muzika.'

    Yavuze ko yahisemo kuyisubiramo ayikoranye na Bwiza, kubera ko ari 'umuhanzi uri kubyitwaramo neza'. Avuga ko mu gusubiramo iyi ndirimbo bakoresheje amagambo 'twita 'slingue' akoreshwa n'urubyiruko'. Ati 'Kandi Bwiza ni urubyiruko aracyari muto.”

    2.     Siba — Papa Cyangwe

    “>

    Mu mpera z'icyumweru gishize, nibwo umuraperi Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yashyize hanze indirimbo yise 'Siba' ikubiyemo ubutumwa bwo kwikuraho inshuti mbi n'izidafite umumaro mu buzima bw'umuntu agasigarana nke z'umumaro.

    3.  Ishene – Bill Ruzima ft Bushali

    “>

    Umuhanzi Bill Ruzima yiyambaje umuraperi Bill Ruzima bashyira hanze indirimbo bise ‘Ishene’ ikubiyemo ubutumwa bw’uko mu buzima nta kidashoboka, uyu munsi bishobora kuba bimeze nabi ejo bikagenda neza.

    4.     Uzaze — Nirere Shanel

    “>

    Nyuma y'amezi arenga ane ashyize hanze indirimbo zigize Extended Play (EP) ye yise 'Uzaze,' umuhanzikazi Nirere Shanel yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo yitiriye iyi EP.

    5.     Yampano — Hawayu

    “>

    Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano mu muziki nyarwanda, yashyize hanze indirimbo icurangitse neza yise 'Hawayu' nyuma yo kuzamura igikundiro cye mu zirimo 'Bucura,' 'Ndi Kwikubita,' 'Zikana,' n'izindi.

    6.     Happy — Oda Paccy

    “>

    Umuraperikazi Uzamberumwana Oda Pacifique wamamaye nka Oda Pacy nawe yakoze mu nganzo muri iki cyumweru, ashyira hanze indirimbo yise 'Happy' ikubiyemo ubutumwa bw'urukundo.

    7.     Last Time — Memo ft Bwiza

    “>

    Umuhanzi Memo yiyambaje umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho mu Rwanda, maze bakora indirimbo yengetse bise 'Last Time.'

    8.     Tumutore — Mitsutsu

    “>

    Kazungu Emmanuel [Mitsutsu] usanzwe umenyerewe nk'umunyarwenya, yatunguye benshi muri iki cyumweru ashyira ahagaragara amashusho y'indirimbo y'amatora yise 'Tumutore,' ishishikariza abanyarwanda kuzatora Paul Kagame ku bw'ibigwi bye bihambaye, mu matora y'Umukuru bw'Igihugu n'ay'Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.

    9.     Anzi mu Izina

    “>

    Hashize amasaha macye Tonzi ashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo yakoranye na Liliane Kabaganza bise 'Anzi mu Izina.' Tonzi yavuze ko yahisemo Kabaganza kugira ngo abe ari we bakorana indirimbo kuko ari bwo igihe cy'Imana cyari kigeze, kandi iyo cyageze abantu bakaba babyiyumvamo byose biroroha.

    Iyi ndirimbo imara iminota 4 n'amasengonda 38, ikubiyemo ubutumwa bwiza kandi bugenewe buri wese buvuga ko Imana izi abantu bayo mu mazina nk'uko izina ryayo ribivuga, kandi ikaba izi buri wese nk'umwihariko nk'uko ijambo ry'Imana ribivuga muri Yeremiya: 1:5 ko Imana yamenye buri muntu ataranavuka”.

    10. Nkomeza — Thacien Titus

    “>

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Thacien Titus wakunzwe cyane mu ndirimbo 'Aho ugejeje ukora,' yashyize hanze indirimbo nshya muri iki cyumweru yise 'Nkomeza' ikubiyemo ubutumwa bwo gusaba Imana gukomeza abayo mu rugendo rwuzuye ibigeragezo.

    Mu zindi ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru harimo 'Nzajya Ngusingiza' yahuje Tonzi na Maranatha Family, 'People Talk' ya Yee Fanta na Teco, 'Tona' ya Khire, Ndagaswi ya Juni Quickly, Blueboy, Cocept na Hollix n’izindi nyinshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143310/danny-vumbi-bwiza-yampano-na-shanel-mu-bagufasha-kuryoherwa-na-weekend-ya-nyuma-ya-gicuras-143310.html

  • Bishe umwana wabo w'amezi abiri none bari mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga mu Kagari ka Kibenga haravugwa inkuru y'ababyeyi bishe umwana wabo w'amezi abiri none bari mu mazi abira. Baratandukiriye barenga ku ishingano bagakwiye gukora zo kurera ahubwo bikaba biri kuvugwa ko bihekuye (bishe umwana wabo). Biravugwa ko bajugunye umwana wabo mu bwiherero mu rwego rwo kuzibanganya ibimenyetso.

    Ikinyamakuru BWIZA dukesha iyi nkuru, gikomeza kivuga ko aba babyeyi-gito batawe muri yombi kujyirango inzego zibishinzwe zikomeze zikore iperereza kuri uru rupfu rw;umwana w'inzira karengane.

    Abantu bamwe bavuganye n'umunyamakuru wari hafi aho; batangaje ko mu gihe gito gishize, umugabo witwa Ngendahimana yarwanye n'umugore we biturutse ku makimbirane yo mu muryango wabo, hanyuma umujinya utera umugore bituma ajugunyira umugabo we umwana wabo w'amezi abiri undi ntiyamusama umwana yikubita hasi arapfa.

    Abaturage bakomeza bavuga ko ayo makuru yaje kumenyekana ubwo umugore yazaga mu itsinda adafite umwana kandi yari amaze amezi abiri abyaye bagenzi be bamubaza aho yamusize.

    Undi muturage yabwiye itangazamakuru ati: 'Yaje mu itsinda adafite umwana we tumubajije atubwira ko yapfuye bidutera urujijo dukomeza kumubaza twanamushyikirije ubuyobozi nyuma arabyemera kandi adaciye inyuma cyangwa ku ruhande'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kibenga witwa Jean Baptiste Dusengimana nawe yemeza ayo makuru, akavuga ko byamenyekanye ari uko umugore aje mu itsinda bamubaza aho umwana we ari agasubiza ko yariwe n'igisimba.

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wo mu mu Kagari ka Kibenga asaba buri wese kwirinda amakimbirane ndetse n'aho agaragaye abayafite bakagana ubuyobozi kugira ngo bagirwe inama zo kongera kubaka umubano mwiza ntibabe nk'aba babyeyi(gito) bishe umwana wabo w'amezi abiri none bakaba bari mu mazi abira.

    Abakekwaho (umugabo n'umugore) ubwo bwicanyi (Bishe umwana wabo w'amezi) barafashwe, ubu bari kuri Station ya RIB mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo n'ubwo igihe inzego zajyaga gufata umugabo w'uwo mugore yazibonye agahita yiruka agana mu Kiyaga cya Muhazi ngo yiyahure ariko afatwa ataragwamo.

    The post Bishe umwana wabo w'amezi abiri none bari mu mazi abira appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/bishe-umwana-wabo-wamezi-abiri-none-bari-mu-mazi-abira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bishe-umwana-wabo-wamezi-abiri-none-bari-mu-mazi-abira

  • Rwamagana: Abatutsi biciwe mu birombe bunamiwe, abacukuzi basabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024 ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 30 Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu birombe bicukurwamo amabuye y'agaciro n'abayahacukuraga aho kuri ubu hasigaye hakorera Trinity Metals.

    Trinity Metals ivuga ko imaze kubarura abantu 124 bakoraga mu birombe by'amabuye y'agaciro muri Musha bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Uwizeye Domithila warokokeye muri ibi birombe by'amabuye y'agaciro yatanze ubuhamya bw'uburyo umugabo we yishwe areba n'uburyo hari benshi bishwe bakajugunywa muri ibi birombe by'amabuye y'agaciro.

    Ati 'Batugejeje ku kirombe abana bose banyirambikaho bambaza bati Mama turazira iki? Umwana umwe yabasabye kumureka akabanza agasenga, abisoje bamukubita impiri bamujunya mu kirombe, bafata abandi bana babiri nabo barabatema babajugunyamo. Nyuma bansabye imfunguzo z'umugabo wanjye kuko yakoraga mu birombe ndazibima niko gukomeza gutema n'abandi bana banjye bose.'

    Uwizeye yavuze ko hari abandi bantu benshi bijugunyaga mu byobo byacukurwagamo amabuye y'agaciro kubera gutinya gutemeshwa imihoro. Yavuze ko yakomeje kwihisha kugeza ubwo Inkotanyi zimugezeho ziramukiza.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo gishinzwe Mine Peteroli na Gaz mu Rwanda, Narcisse Dushimimana, yihanganishije abafite ababo biciwe mu birombe, asaba buri wese kugira ubumuntu n'urukundo. Yasabye abakiri bato kubakira ku byiza bimaze kugerwaho bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dativa, yahaye umukoro abacukura amabuye y'agaciro wo gushyira hamwe bakunga ubumwe ndetse no gusigasira ibyagezweho.

    Ati 'Umwanya nk'uyu nguyu ube umwanya wo kwiga twese. Ubu turibuka abari abakozi b'ibigo byacukuraga amabuye y'agaciro ariko kandi tujye tunazirikana ko hari n'ababikoragamo bagize uruhare mu kwica abatutsi, tujye tuzirikana ko rero hari aho umunyarwanda atabaye mwiza twirinde ingengabitekerezo bidufashe no kutwubaka tunubake abandi bashaka kugarura ikibi.'

    Umuyobozi wa Trinity Metals, Peter Geleta, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwiza bwo kumenyesha Isi yose ibyabaye mu Rwanda, no kwirinda ibyatuma hagaruka ibihe bibi nk'ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Peter Geleta yashimiye ubuyobozi bwahisemo kwihutisha umuvuduko w'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuburyo kuri ubu rufite umutekano n'iterambere rigaragarira buri wese kandi mu gihe gito.

    Muri uyu muhango hatanzwe inka enye ku barokotse Jenoside batishoboye bo mu mirenge ya Munyiginya, Musha na Mwulire isanzwe icukurwamo amabuye y'agaciro. Hanatashywe kandi inzu yubakiwe umusaza utishoboye nawe warokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

    Abatutsi bajugunywe mu birombe bya Rwamagana bunamiwe

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Kagabo Richard, yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dativa, yasabye abacukura amabuye y'agaciro kunga ubumwe

    Inzu yubakiwe umusaza warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utagiraga aho kuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abatutsi-biciwe-mu-birombe-bunamiwe-abacukuzi-basabwa-kurwanya