Blog

  • Abanyeshuri bata ishuri bagabanyutseho 2% mu 2023 – #rwanda #RwOT

    U Rwanda kimwe n'Isi bishyize imbere gahunda y'uburezi kuri bose ndetse hagiye hashyirwaho gahunda zitandukanye zituma abana bose bashobora kwitabira amashuri ku gihe.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yashyizwe ahagaragara kuwa 23 Gicurasi 2024 igaragaza ko abana binjiye mu mashuri mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023 ari 94.3% ugereranyije n'abagejeje igihe cyo kwiga, mu gihe mu mwaka wari wabanje bari 87.3% bigaragagaza izamuka rya 7%.

    Hatagendewe ku myaka abinjira mu ishuri bafite, ni ukuvuga abantu binjira mu mashuri bafite imyaka irenze iyagenewe kwiga mu cyiciro runaka, abanyeshuri bo mu mashuri abanza bitabiriye ishuri baragabanyutse, kuko bavuye kuri 141.5% mu 2022 bagera kuri 141.2% mu mwaka wa 2023.

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo ku byerekeye guteza imbere urwego rw'uburezi, ku wa 18 Mata 2024, yagagaragaje ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yagize uruhare mu guteza imbere imibereho y'abanyeshuri, ndetse bamwe bari bararitaye barigarukamo.

    Yagize ati 'Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, yagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imirire y'abana bituma babasha gukurikira neza amasomo yabo. Ubuhamya turabufite ndetse n'abagarutse ku mashuri bari barayataye kubera iyo gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.'

    Mineduc igaragaza ko mu mwaka wa 2023 abanyeshuri bataye ishuri bavuye kuri 8.5% mu mwaka wa 2021/2022 bagera kuri 6.8% mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023.

    Iyi mibare igaragaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza baritaye bangana na 5.5%, mu gihe abo mu cyiciro rusange [Tronc Commun] bagera ku 10.5%. Abo mu mashuri yisumbuye bataye ishuri bangana na 4.5%.

    Bimwe mu bibazo bigaragazwa nk'ibigikura abana mu mashuri harimo amakimbirane mu miryango, ubukene n'ibindi bibazo byugarije imiryango.

    Hari n'imiryango ishinjwa kutita ku burezi bw'abana babo ku buryo basiba amasomo bakabareka kugeza igihe batakaye bigatuma bacika intege ntibongere gusubirayo.

    Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Alexander Ngenzi yabwiye IGIHE ko kubona hari abanyeshuri bagita amashuri bikomoka ku myumvire y'ababyeyi bamwe badatera imbaraga abana babo mu gihe biga ku buryo hari n'abadakurikirana imyigire yabo.

    Ati 'Abana benshi bashobora kuva mu ishuri kubera ko badashyigikirwa n'ababyeyi babo bitewe n'amateka. Ntabwo ari ikibazo cy'ubukene, ntabwo ari ikibazo cy'imirire. Hagomba kubaho ubushake, kandi ntabwo ubushake bwaboneka hatabonetse umuntu ugusunika, agutera imbaraga avuga ati 'mwana wanjye ntucike intege'. Akenshi abana bava mu ishuri baba bari mu cyiciro nk'icyo bavuga ngo papa se ubundi ko abayeho, atunze ibintu byinshi kandi yatureze kandi atarize?'

    'Hariho n'ababyeyi usanga batareba ku ndangamanota z'abana babo, we agaheruka umwana ajya kwiga wamubaza ngo uti ese amanota yagize ni angahe? Ugasanga ntayo azi. Ubwo uwo mwana yasubiramo amasomo? We ariga yabona amanota abaye make ejo ntajyeyo umubyeyi na we akicecekera bikarangira avuyemo ejo n'undi akavamo gutyo.'

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare NISR yagaragaje ko mu 2023 abangavu batewe inda bari hagati y'imyaka 10 na 19 barenga ibihumbi 19, nyamara bari mu myaka yo kwiga.

    Dr Ngenzi avuga ko ababyeyi bakwiye guha agaciro uburezi n'uburere bw'abana babo kuko ari wo munani ukomeye bazabasigira, uzatuma bibeshaho mu gihe u Rwanda rushyize imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Umwaka w'amashuri wa 2022/2023 wasojwe mu Rwanda hari amashuri 4923, arimo aya Leta 1556, ayigenga aterwa inkunga na Leta yari 2077 mu gihe ayigenga yari 1209.

    Abanyeshuri basoje umwaka w'amashuri wa 2022/2023 mu mashuri ya Leta bari 1,725,647, barimo abahungu 862,398 mu gihe abakobwa bari 863,249.

    Mu mashuri yigenga afashwa na Leta bari 2,299,765, barimo abahungu 1,129,641 na ho abakobwa ari 1,170,124 mu gihe mu mashuri yigenga ho hari abanyeshuri 431,007 barimo abahungu 217,357 na ho abakobwa bakaba 213,650.

    Mu bice bitandukanye by’igihugu hubatswe amashuri afasha abana kubona uburezi

    Abana bata amashuri mu bice bitandukanye ahanini bikomoka ku babyeyi baterara iyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-bata-ishuri-bagabanyutseho-2-mu-2023

  • Gicumbi: Umurambo w'umusore wagaragaye mu murima – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024 mu mudugudu wa Kirara akagari ka Gasambya ho mu murenge wa Ruvune.

    Amakuru yatanzwe n'abatuye mu mudugudu wa Kirara, avuga ko nyakwigwendera kuwa Kane hari umuturage bari bagiranye amakimbirane.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar yagize ati 'Nibyo, yishwe, hacyekwa ko yishwe azize imyitwarire mibi irimo urugomo n'ubujura'.

    Ubuyobozi bw'umurenge wa Ruvune bwemeje ko iperereza ku bamwishe ryatangiye gukorwa mu gihe umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umurambo-w-umusore-wagaragaye-mu-murima

  • Ngoma: Jibu yifatanyije n'abaturage mu muganda, itanga amacupa y'amazi ku miryango ijana – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024, ubwo hasozwaga umuganda w'uku kwezi. Ibikorwa by'umuganda byabereye mu Kagari ka Mahango mu Murenge wa Kibungo, ahakozwe umuhanda muri site y'imiturire iherutse gushyirwaho.

    Abakozi ba Jibu kuva ku buyobozi bukuru bifatanyije n'abaturage mu gusibura umuhanda ari nako hakorwa n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    Nyuma y'umuganda imiryango ijana yahawe amacupa arimo n'amazi meza akorwa n'uru ruganda.

    Umuyobozi Mukuru wa Jibu, Tuyisenge Bruno, yavuze ko impamvu bakoranye umuganda n'abaturage ari ukugira ngo bafatanye nabo mu bikorwa by'iterambere.

    Ati ' Impamvu rero twahisemo guha abaturage ijana amacupa, ni uko tubizi ko hari abantu benshi bagifite imbogamizi y'intambwe ya mbere, bakavuga ngo nafashe icyemezo naguze amazi bwa mbere, iyo ikaba ariyo mbogamizi rero ubu niyisanga afite icupa arumva ko bitagoye gukomeza kugura amazi yacu neza.'

    Tuyisenge yavuze ko indi mpamvu bahisemo gutanga amacupa ari uko babonye ko hari icyo amazi batanga afasha abaturage harimo kubarinda kurwaragurika n'ibindi byinshi.

    Yavuze ko bazakomeza ibikorwa byiza byinshi bazajya bakorera mu baturage mu rwego rwo kubafasha kunywa amazi meza no kwirinda indwara.

    Mukampangaje Diane utuye mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Mahango mu Murenge wa Kibungo, yavuze ko yagorwaga no guteka amazi yo kunywa ngo kuko inkwi zihenze cyane.

    Ati ' Ubu rero bizanyorohera kuko umuryango wanjye uzajya ubasha kunywa amazi meza kandi n'ubuzima bwabo bubashe kugenda neza. Twanywaga amazi mabi kubera ubunebwe bwo kuyateka no kubura inkwi, ubu rero ya mafaranga twakaguze inkwi tuzajya tuyakoresha mu kuzana amazi meza ya Jibu.'

    Bikorimana Oreste utuye mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Kinunga, yavuze ko yishimiye guhabwa amazi meza n'icupa ryayo.

    Yavuze ko kunywa amazi meza byamugoraga cyane kuko byasabaga kuyateka rimwe na rimwe inkwi zikabura.

    Mukabarakare Clementine utuye mu Murenge wa Rukira yavuze ko umwana we yajyaga arwara inkorora n'ibicurane kubera kunywa amazi mabi.

    Ati ' Ubu agiye kunywa amazi meza anayajyane ku ishuri kuburyo izo ndwara zitazongera kumwibasira.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukayiranga Groliose, yashimiye Jibu ku gikorwa cyiza yakoze cyo gutanga amacupa y'ubuntu ku baturage benshi.

    Yavuze ko bizafasha abaturage benshi mu kunywa amazi meza binabarinde indwara zitandukanye ziterwa n'umwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Jibu yabanje gukorana umuganda n'abaturage

    Abakozi ba Jibu babanje gukorana umuganda n'abaturage

    Abaturage ijana bahawe amacupa ya Jibu ku buntu

    Visi Meya Mukayiranga Groliose, yashimiye Jibu ku kuba yahaye amacupa arimo amazi abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-jibu-yifatanyije-n-abaturage-mu-muganda-itanga-amacupa-y-amazi-ku

  • Bwa mbere mu mateka, uturere twinshi mu Rwanda twakoresheje neza umutungo wa Leta mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, buri mwaka azenguruka mu bigo byose bifite aho bihuriye n'ikoreshwa ry'ingengo y'imari ya Leta kugira ngo agenzure niba ikoreshwa neza, yarangiza agakora raporo ikubiyemo amakosa yose yagiye abona muri buri kigo ajyanye n'ikoreshwa nabi ry'umutungo w'Igihugu.

    Ibyo iyo birangiye, ageza iyo raporo ku Nteko Ishinga Amategeko hanyuma nayo igakora akazi kayo, nk'urugero Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu izwi nka 'PAC' ihamagaza inzego n'ibigo byagaragaweho n'imicungire mibi kugira ngo bibarizwe mu ruhame imvano y'ayo makossa byisobanure.

    Ubwo hari uhise wibaza ati 'hanyuma se hakurikiraho iki?', nanjye namuha igisubizo nk'icyo umwe mu bayobozi ajya akunda gutanga aburira abakora ibyaha agira ati 'Igihugu kiri maso.' Ubwo ibikurikiraho hari izindi nzego ziba ziri maso zibireba, byose mu gusigasira umutungo w'igihugu.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta agenzura inzego zose zofite aho zihuriye n'ikoreshwa ry'ingengo y'imari ya Leta, akagenzura ibintu bitatu by'ingenzi ari byo ibitabo by'ibaruramari, kubahiriza amategeko n'amabwiriza ndetse n'agaciro k'ifaranga [uburyo ibyakozwe bihwanye n'amafaranga yabitanzweho].

    Zimwe mu nzego zitahwemye kugaragarwaho n'amakosa y'imicungire y'umutungo ni uturere, aho wasangaga amakosa akabije ndetse agenda yisubira, gusa nk'uko bigaragazwa na raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka wa 2023, hari intambwe ifatika yatewe mu turere igendanye no gukosora ayo makosa.

    Iyi Raporo igaragaza ko mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2023, uturere n'umujyi wa Kigali byari byagenewe amafaranga angana na miliyari 1,127 Frw, akaba ari nayo Umugenzuzi Mukuru yarebaga uko yakoreshejwe n'uburyo ibitabo byatwo by'ibaruramari bigaragaza imikoreshereze nyakuri yayo, nta binyuranyo cyangwa ibyuho birimo.

    Raporo ya 2023 igaragaza ko mu turere 27 n'Umujyi wa Kigali, uturere 25 bihwanye na 92.5% twabonye nta makemwa mu bitabo by'ibaruramari, akaba ari ku nshuro ya mbere bigeze kuri icyo kigero, kuko nko mu 2022 uturere 12 ari two twari twabonye nta makemwa, mu gihe mu 2021 nta karere na kamwe kari kabonye nta makemwa mu bitabo by'ibaruramari.

    Uretse uturere 25 twabonye nta makemwa, bivuze ko umutungo wakoreshejwe neza, uturere tubiri nitwo twabonye byakwihanganirwa [Kamonyi na Ruhango], ugereranyije na 13 twari twayibonye mu mwaka wabanje.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko iyi ntambwe bayikesha ingamba zitandukanye zashyizweho, zirimo gahunda yo kwigiranaho, gukorera hamwe kw'abashinzwe kugenzura imari ya Leta kugira ngo ibitabo byose bikenerwa n'abagenzuzi bibonekere igihe, gutanga inama no kongerera ubumenyi abakozi n'ubuvugizi.

    Ati 'Nka Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu, turashimira buri wese, uturere n'abafatanyabikorea bagize uruhare mu guca aka gahigo. Leta yacu ikomeza kwita cyane ku kubaza inshingano nk'inzira izana impinduka ziganisha ku iterambere.'

    Uretse ku bitabo by'ibaruramari uturere twateye intambwe idasanzwe, no mu bindi byiciro naho hari intambwe yatewe, nko ku birebana non kubahiriza amategeko n'amabwiriza mu mwaka wa 2022/2023, uturere dutandatu twabonye nta makemwa, mu gihe 21 twabonye byakwihanganirwa.

    Utwo turere dutandatau twabonye nta makemwa muri icyo cyiciro ni Huye, Ruhango, Ngororero, Nyamasheke, Karongi na Nyaruguru.

    Ni mu gihe ku birebana n'agaciro k'ifaranga, uturere 23 twabonye byakwihanganirwa ugereranyije na 18 twari twayibonye mu mwaka wabanje, mu gihe dutanu gusa ari two twabonye biragayitse ugereranyije na 10 twayibonye mu mwaka wabanje.

    Hari ushobora kumva nta makemwa, byakwihanganirwa na biragayitse ntamenye impamvu yabyo n'icyo bisobanuye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.

    Ubundi iyo abagenzuzi barangije gukora ubugenzuzi bw'ikoreshwa ry'umutungo w'igihugu muri buri kigo, bagira icyo babivugaho bigendeye muri bya byiciro bitatu [ibitabo by'ibaruramari, kubahiriza amategeko n'amabwiriza n'agaciro kw'ifaranga].

    Muri buri cyiciro bakora icyo twakwita nko gutanga amanota. Abitwaye neza cyane, ni ukuvuga abakoresheje neza umutungo wa Leta nk'uko wagombaga gukoreshwa bahabwa inota ryitwa 'Nta makemwa', naho abagize amakosa bakora ariko adakabije, ashobora gukosorwa byoroshye bahabwa inota ryitwa “Byakwihanganirwa', naho abagaragaweho n'amakosa akabije bahabwa inota rya 'Biragayitse'.

    Tugarutse k'uko uturere tw'itwaye mu igenzura ry'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2023, ku bigendanye n'iyubahirizwa ry'inama zatanzwe n'Umugenzuzi w'Imari ya Leta naho hari impinduka nziza, kuko zashyizwe mu bikorwa ku mpuzandengo ya 67% ugereranyije na 65% mu 2022 na 56.5% mu 2021.

    Nyaruguru ni yo yahize utundi aho yashyize mu bikorwa inama z'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ku kigero cya 84%, mu gihe Ngoma yaje ku mwanya w'inyuma ku kigeri cya 46%.

    Izo mpinduka kandi zanagaragariye ku igabanuka ry'uturere twitabye PAC, kuko muri uyu mwaka hitabye gusa uturere dutandatu gusa, ari two Burera, Nyagatare, Rulindo, Muhanga, Ngoma ndetse na Rubavu.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, ubwo yagezaga Raporo ku Nteko Ishinga Amategeko

    Uturere twagaragaweho n’imicungire mibi y’umutungo wa Leta twitaba PAC

    Hari intambwe ifatika yatewe kuburyo n’uturere twitabye PAC kuri iyi nshuro twagabanyutse cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-mu-mateka-92-5-y-uturere-twabonye-nta-makemwa-raporo-y-umugenzuzi

  • Perezida wa Bugesera FC yamaze gutangaza amafaranga biteguye kwakira ku ikipe ishaka kugura rutahizamu wayo Ani Elijah – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida w'ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yavuze ko batajya munsi y'amafaranga agera kuri Miliyoni 20 Frw ku ikipe yifuza rutahizamu wabo, Ani Elijah.

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024, ubwo yari mu kiganiro cy'imikino kuri Radio&TV 10, Urukiko rw'imikino.

    Gahigi abajijwe niba ari byo koko hari amakipe yifuza Ani Elijah nk'uko bimaze iminsi bivugwa, yavuze ko ari byo ndetse ko nabo biteguye kumuha amahirwe bakaba bamutanga.

    Gusa yavuze ko ikipe izamushima izishyura izo million 20 Frw, zijye ku mufuka wa Bugesera FC, iyo kipe iziyumvikanira na Ani Elijah ubu wamaze guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda. Yifunzwa n'amakipe arimo nka Police FC, Rayon Sports na APR FC.

    Source : https://yegob.rw/perezida-wa-bugesera-fc-yamaze-gutangaza-amafaranga-biteguye-kwakira-ku-ikipe-ishaka-kugura-rutahizamu-wayo-ani-elijah/

  • Bruce Melodie yaciye bugufi asaba imbabazi abafana ba APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie yaciye bugufi asaba imbabazi abafana ba APR FC bari biteze kumubona abataramira mu birori byo kwakira igikombe cya Shampiyona iyi kipe yahawe mu birori byabaye tariki 12 Gicurasi 2024.

    Byari byitezwe ko hatumiwe abahanzi barimo Bruce Melodie, Riderman na Chris Eazy, gusa ariko ku munsi w'ibirori abakunzi ba APR FC ntibigeze babona Bruce Melodie muri Pelé Stadium aho byabereye.

    Mu kiganiro Bruce Melodie yagiraye na 1:55 AM Media yasabye imbabazi abafana ba APR FC ndetse n'abakunzi be bari bizeye ko azabataramira muri ibyo birori bishimira igikombe cya Shampiyona APR FC yari yegukanye ku nshuro ya 22.

    Yagize ati 'Ni birebire ntabwo nabivugira hano, ni ibintu byinshi ntabwo byankundiye ariko ndihanganisha abafana bari biteze ko mpagera , ntabwo ari ibintu nagizemo uruhare kuburyo nakwanga kubaririmbira, barabizi ko mbemera cyane.'

    'Ntabwo byankundiye mumbabarire rwose kandi nta ruhare na ruto nabigizemo. Harimo utubazo twinshi. Buriya inyuma y'amarido hari byinshi mutamenya ariko APR FC ndayikunda, ni ikipe ikomeye mu gihugu na Rayon Sport ndayikunda nkakunda Amavubi kurushaho, ariko nishimira kuba naba mu batanga ibyishimo ku munsi nk'uriya .'

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yaciye-bugufi-asaba-imbabazi-abafana-ba-apr-fc/

  • Kenny Sol na Bwiza bataramye banacyeza Perezi… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko byagenze ku munsi wa mbere w'imikino ya BAL yatangiye kuwa 24 Gicurasi 2024 ikazasozwa kuwa 01 Kamena 2024, ku munsi wa kabiri Perezida Kagame nabwo yitabiriye.

    Umukino wa mbere wahuje US Monastir na Petro de Luand ubwo ugeze hagati, Bwiza wari mu bari bategerejwe cyane ku munsi wa Kabiri w'imikino ya nyuma ya BAL yasusurukije bikomeye abari bateraniye muri BK Arena.

    Yanaboneyeho gusogongeza abakunzi b'imikino n'imyidagaduro indirimbo yakoranye na Bruce Melodie yitwa “Ogera” igaruka ku budasa bwa Perezida Kagame n'uburyo akomeje guteza imbere u Rwanda n'abanyarwanda.

    Rwagati mu mukino wa Kabiri wahuje Rivers Hoopers na AS F Douanes, Kenny Sol yacanye umucyo imbere y’abantu ibihumbi barimo Adekunle wari waje gushyigikira ikipe yo mu gihugu cye cya Nigeria.

    Coach Gael nyiri 1:55AM ireberera inyungu za Kenny Sol na we yari ahari ndetse yicaranye na Adekunle bakomeje kuganira ubona ko bahuje. Kenny Sol yakoresheje imbarga nyinshi aho yinjiriye muri “Jolie” yaririmbanaga n'abakunzi be bamwakiranye urugwiro rwo hejuru.

    Yakomereje kuri “Mama Loda” yahuriyemo na Calvin Mbanda, akurikizaho “Molomita” ya Gad yabahurijemo na Nel Ngabo. Kenny Sol yashimiye cyane Perezida Kagame anasaba abantu kuzamutora.

    Amatora ya Perezida w’u Rwanda ndetse n’ay’Abadepite, ateganijwe ku itariki ya 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu mahanga no kuwa 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu.

    Perezida Kagame yitabiriye umunsi wa Kabiri w’irushanwa rya BAL ari kumwe n’abuzukuru be Bwiza yataramiye abitabiriye imikino ya BAL abasogongeza kuri ‘Ogera’ yakoranye Bruce Melodie ivuga ku budasa bwa Perezida Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143331/kenny-sol-na-bwiza-bataramye-banacyeza-perezida-kagame-witabiriye-umunsi-wa-kabiri-wa-bal-143331.html

  • Rwanda Premier League igiye kujya ihemba amakipe hakurikijwe imyanya yasorejeho muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League Board ifite mu nshingano zayo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yemeje uburyo bwo kuzajya ihemba amakipe ikurikije imyanya yasorejeho muri Shampiyona.

    Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wayo, Hadji Yusufu Mudaheranwa mu nama nyunguranabitekerezo idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatandatu ku Cyicaro cyayo ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yahuje abayobozi b’amakipe 16 yakinnye Primus National League ya 2023-24.

    Mu ngingo zari ku murongo w’ibyigwa harimo kurebera hamwe uko Shampiyona y’umwaka ushize yagenze no guhana ibitekerezo ku mpinduka zakorwa mu mwaka utaha kugira urwego rwa Shampiyona ruzamuke ndetse n’amakipe arusheho kubona ubushobozi.

    Harimo kwereka abanyamuryango raporo y’umutungo w’umwaka wa Shampiyona ya 2023-24 ndetse no kubereka bamwe mu bafatanyabikorwa bashya byitezwe ko bazazamura ingengo y’imari yari isanzwe igenerwa amakipe buri mwaka.

    Harimo kandi gukora imbonerahamwe y’imikino ya Shampiyona y’umwaka utaha idashingiye ku guhura kw’amakipe hakurikijwe uko yahuye mu gice kibanza cya Shampiyona. Iyi gahunda ikazashyirwa hanze kare, nyuma yo kuzamuka kw’amakipe avuye mu Cyiciro cya kabiri ndetse no kwerekana ko amakipe yose yujuje ibisabwa (CAF Club Licensing) biyemerera gukina Shampiyona.

    Hari kandi guhemba amakipe yose uko ari 16 ku mpera ya Shampiyona hakurikijwe imyanya yarangirijeho, uburyo busimbura ubwari busanzweho aho ikipe imwe rukumbi yegukanye igikombe cya Shampiyona ari yo yagenerwaga igihembo cya Miliyoni 25 Frw.

    Hari kandi kuba buri mukino hazajya hahembwa umukinnyi witwaye neza (Man of the match) kugira ngo hazamurwe ireme ry’irushanwa no guhatana hagati y’abakinnyi.

    Abagize amakipe 16 kandi batanze ibitekerezo ko hari bimwe byari bikwiye guhinduka umwaka utaha w’imikino harimo nko kuba hazamurwa umubare ntarengwa w’abanyamahanga bakwemererwa gukina mu Cyiciro cya mbere mu Rwanda bari basanzwe ari batandatu.

    Iki gitekerezo cyikaba cyizaganirwaho no mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA iteganyijwe ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 ndetse n’ibiganiro bitandukanye Rwanda Premier League izajya igirana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Hari kandi iyubahirizwa ry’amwe mu mategeko agenga Shampiyona no kuzamura ireme ry’amarushanwa, nko kwimakaza umuco wo guhana amakipe yitwaye nabi haba mu mikino ndetse no gutesha agaciro irushanwa. Hari kandi kuba haboneka izina ry’umupira (Rwanda Premier League match ball) umwe uhuriweho uzajya ukinwa n’amakipe yose muri Shampiyona.

    Abanyamuryango kandi batangarijwe ko Shampiyona y’umwaka utaha izaba ifite umufatanyabikorwa mushya, izatangira tariki 10 Kanama 2024 izasozwe tariki 30 Gicurasi 2025.

    Nyuma y’inama abayobozi b’amakipe bayitabiriye bakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanda Premier League mu busabane bwabereye ku Cyicaro cyayo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu munsi habaye inama yahuje amakipe yo mu cyiciro cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/RPL-igiye-gutangira-guhemba-amakipe-hakurikijwe-imyanya-yasorejeho-muri-shampiyona

  • RPL igiye gutangira guhemba amakipe hakurikijwe imyanya yasorejeho muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League Board ifite mu nshingano zayo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yemeje uburyo bwo kuzajya ihemba amakipe ikurikije imyanya yasorejeho muri Shampiyona.

    Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wayo, Hadji Yusufu Mudaheranwa mu nama nyunguranabitekerezo idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatandatu ku Cyicaro cyayo ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yahuje abayobozi b’amakipe 16 yakinnye Primus National League ya 2023-24.

    Mu ngingo zari ku murongo w’ibyigwa harimo kurebera hamwe uko Shampiyona y’umwaka ushize yagenze no guhana ibitekerezo ku mpinduka zakorwa mu mwaka utaha kugira urwego rwa Shampiyona ruzamuke ndetse n’amakipe arusheho kubona ubushobozi.

    Harimo kwereka abanyamuryango raporo y’umutungo w’umwaka wa Shampiyona ya 2023-24 ndetse no kubereka bamwe mu bafatanyabikorwa bashya byitezwe ko bazazamura ingengo y’imari yari isanzwe igenerwa amakipe buri mwaka.

    Harimo kandi gukora imbonerahamwe y’imikino ya Shampiyona y’umwaka utaha idashingiye ku guhura kw’amakipe hakurikijwe uko yahuye mu gice kibanza cya Shampiyona. Iyi gahunda ikazashyirwa hanze kare, nyuma yo kuzamuka kw’amakipe avuye mu Cyiciro cya kabiri ndetse no kwerekana ko amakipe yose yujuje ibisabwa (CAF Club Licensing) biyemerera gukina Shampiyona.

    Hari kandi guhemba amakipe yose uko ari 16 ku mpera ya Shampiyona hakurikijwe imyanya yarangirijeho, uburyo busimbura ubwari busanzweho aho ikipe imwe rukumbi yegukanye igikombe cya Shampiyona ari yo yagenerwaga igihembo cya Miliyoni 25 Frw.

    Hari kandi kuba buri mukino hazajya hahembwa umukinnyi witwaye neza (Man of the match) kugira ngo hazamurwe ireme ry’irushanwa no guhatana hagati y’abakinnyi.

    Abagize amakipe 16 kandi batanze ibitekerezo ko hari bimwe byari bikwiye guhinduka umwaka utaha w’imikino harimo nko kuba hazamurwa umubare ntarengwa w’abanyamahanga bakwemererwa gukina mu Cyiciro cya mbere mu Rwanda bari basanzwe ari batandatu.

    Iki gitekerezo cyikaba cyizaganirwaho no mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA iteganyijwe ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 ndetse n’ibiganiro bitandukanye Rwanda Premier League izajya igirana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Hari kandi iyubahirizwa ry’amwe mu mategeko agenga Shampiyona no kuzamura ireme ry’amarushanwa, nko kwimakaza umuco wo guhana amakipe yitwaye nabi haba mu mikino ndetse no gutesha agaciro irushanwa. Hari kandi kuba haboneka izina ry’umupira (Rwanda Premier League match ball) umwe uhuriweho uzajya ukinwa n’amakipe yose muri Shampiyona.

    Abanyamuryango kandi batangarijwe ko Shampiyona y’umwaka utaha izaba ifite umufatanyabikorwa mushya, izatangira tariki 10 Kanama 2024 izasozwe tariki 30 Gicurasi 2025.

    Nyuma y’inama abayobozi b’amakipe bayitabiriye bakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanda Premier League mu busabane bwabereye ku Cyicaro cyayo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu munsi habaye inama yahuje amakipe yo mu cyiciro cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-y-u-rwanda-igiye-gutangira-guhemba-amakipe-hakurikijwe-imyanya-yasorejeho-muri-shampiyona

  • Rusizi: Hagiye gushyirwa imbaraga mu buhinzi bw'imingazi hanubakwe uruganda ruyikoramo amamesa – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 24 Gicurasi 2024, mu nama nyunguranabitekerezo ku igenamigambi ry'imyaka itanu (DDS) rikubiyemo ibyo Akarere ka Rusizi gateganya gukora mu myaka itanu iri imbere.

    DDS uturere tuzashyira mu bikorwa kuva mu 2024-2029, izagira imyaka itanu mu gihe iri kugana ku musozo yari ifite imyaka irindwi.

    Umuyobozi w'ishami ry'ingenamigambi mu Karere ka Rusizi, Nyabyenda Emile, yasobanuye ko impamvu imyaka ya DDS yagabanutse ari uko n'imyaka ya manda y'umukuru w'igihugu yagabanutse ikava kuri irindwi ikagera kuri itanu kandi bigomba kungana.

    Rusizi ni Akarere gafatwa nk'igicumbi cy'ubuhinzi, ubworozi n'ubucuruzi nyambukiranyamipaka.

    Aka Karere gatuwe n'abarenga ibihumbi 480 biganjemo abahinzi ku kigera cya 74%. Ubuyobozi bwako buvuga ko mu byo buteganya gukora ,mu guteza imbere ubuhinzi harimo kongera ubuso kuri buri gihingwa no kongera ubuso bw'imyaka itangirwa ubwishingizi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga, yavuze ko mu byo bateganya gukora mu myaka itanu iri imbere harimo imihanda ya kaburimbo ireshya n'ibirometero 122, ibiraro umunani birimo bitanu byo mu kirere, inganda zirimo urw'ibiryo by'amatungo no kongera ubuso buhinzeho imingazi hakanubakwa uruganda ruyikoramo amamesa.

    Ati 'Tuzubaka uruganda rw'amamesa. Turifuza ko abaturage bacu barya amamesa. Amamesa burya ni meza cyane by'umwihariko iyo aturutse ku ngazi z'umwimerere. Turashaka gufatanya na CIMERWA kugira ngo uru ruganda rwubakwe ariko abaturage na bo tubasaba ko batera ingazi kuko ingemwe zigiye kuza'.

    Mukashema Antoinette wo mu Murenge wa Bugarama amaze imyaka itatu atangiye guhinga imingazi ndetse yatangiye no gusarura.

    Uyu muhinzi yabwiye IGIHE ko imingazi yerera imyaka hagati y'ibiri n'itatu, igiti kimwe kikaba gishobora kwera ibitoki 12.

    Ati 'Igitoki kimwe iyo nkijyanye mu isoko bakigura 3000 Frw. Amamesa ino turayakunda cyane kuko dukunda guteka imboga n'isombe'.

    Mukashema yavuze ko ubuhinzi bw'imingazi nibushyirwamo imbaraga hakanubakwa uruganda ruyikoramo amamesa bizaba ari igisubizo ku baturage by'umwihariko abo mu Mirenge ya Bugarama na Muganza.

    Ati 'Amamesa turya ava muri Congo, hari n'ayavaga mu Burundi ariko ntakiza. Tubonye uruganda ruyakora hano mu Bugarama byadufasha kuko kugira ngo tubone amamesa, tubyikoreye biratuvuna. Dutema ibitoki, tukabiteka mu mazi tukabikamura. Urwo ruganda nirwubakwa ntabwo izo mvune tuzongera guhura na zo'.

    Uretse gukorwamo amamesa, abaturage bo mu Bugarama by'umwihariko abana basoroma imbuto z'imingazi bakazirya nk'imbuto zisanzwe.

    Mu Karere ka Rusizi habarurwa hegitari 10 zihinzeho imingazi, aka Karere kakaba gateganya kuzongera zikagera kuri hegitari 150 mu myaka itanu iri imbere.

    Meya w’Akarere ka Rusizi, Kibiliga yasabye abaturage kwitabira ubuhinzi bw’ingazi

    Iyi nama yitabiriwe n’abarimo abajyanama b’akarere n’abayobozi b’imirenge

    Mu Karere ka Rusizi, ubuhinzi bw’imingazi bugiye gushyirwamo imbaga hanubakwe uruganda ruzikoramo amamesa

    Uretse gukorwamo amamesa, imbuto z’ingazi zinaribwa nk’imbuto zisanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hagiye-gushyirwa-imbaraga-mu-buhinzi-bw-imingazi-hanubakwe-uruganda