Blog

  • Rwanda Premier League igiye kujya ihemba amakipe hakurikijwe imyanya yasorejeho muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League Board ifite mu nshingano zayo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yemeje uburyo bwo kuzajya ihemba amakipe ikurikije imyanya yasorejeho muri Shampiyona.

    Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wayo, Hadji Yusufu Mudaheranwa mu nama nyunguranabitekerezo idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatandatu ku Cyicaro cyayo ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yahuje abayobozi b’amakipe 16 yakinnye Primus National League ya 2023-24.

    Mu ngingo zari ku murongo w’ibyigwa harimo kurebera hamwe uko Shampiyona y’umwaka ushize yagenze no guhana ibitekerezo ku mpinduka zakorwa mu mwaka utaha kugira urwego rwa Shampiyona ruzamuke ndetse n’amakipe arusheho kubona ubushobozi.

    Harimo kwereka abanyamuryango raporo y’umutungo w’umwaka wa Shampiyona ya 2023-24 ndetse no kubereka bamwe mu bafatanyabikorwa bashya byitezwe ko bazazamura ingengo y’imari yari isanzwe igenerwa amakipe buri mwaka.

    Harimo kandi gukora imbonerahamwe y’imikino ya Shampiyona y’umwaka utaha idashingiye ku guhura kw’amakipe hakurikijwe uko yahuye mu gice kibanza cya Shampiyona. Iyi gahunda ikazashyirwa hanze kare, nyuma yo kuzamuka kw’amakipe avuye mu Cyiciro cya kabiri ndetse no kwerekana ko amakipe yose yujuje ibisabwa (CAF Club Licensing) biyemerera gukina Shampiyona.

    Hari kandi guhemba amakipe yose uko ari 16 ku mpera ya Shampiyona hakurikijwe imyanya yarangirijeho, uburyo busimbura ubwari busanzweho aho ikipe imwe rukumbi yegukanye igikombe cya Shampiyona ari yo yagenerwaga igihembo cya Miliyoni 25 Frw.

    Hari kandi kuba buri mukino hazajya hahembwa umukinnyi witwaye neza (Man of the match) kugira ngo hazamurwe ireme ry’irushanwa no guhatana hagati y’abakinnyi.

    Abagize amakipe 16 kandi batanze ibitekerezo ko hari bimwe byari bikwiye guhinduka umwaka utaha w’imikino harimo nko kuba hazamurwa umubare ntarengwa w’abanyamahanga bakwemererwa gukina mu Cyiciro cya mbere mu Rwanda bari basanzwe ari batandatu.

    Iki gitekerezo cyikaba cyizaganirwaho no mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA iteganyijwe ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 ndetse n’ibiganiro bitandukanye Rwanda Premier League izajya igirana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Hari kandi iyubahirizwa ry’amwe mu mategeko agenga Shampiyona no kuzamura ireme ry’amarushanwa, nko kwimakaza umuco wo guhana amakipe yitwaye nabi haba mu mikino ndetse no gutesha agaciro irushanwa. Hari kandi kuba haboneka izina ry’umupira (Rwanda Premier League match ball) umwe uhuriweho uzajya ukinwa n’amakipe yose muri Shampiyona.

    Abanyamuryango kandi batangarijwe ko Shampiyona y’umwaka utaha izaba ifite umufatanyabikorwa mushya, izatangira tariki 10 Kanama 2024 izasozwe tariki 30 Gicurasi 2025.

    Nyuma y’inama abayobozi b’amakipe bayitabiriye bakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanda Premier League mu busabane bwabereye ku Cyicaro cyayo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu munsi habaye inama yahuje amakipe yo mu cyiciro cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/RPL-igiye-gutangira-guhemba-amakipe-hakurikijwe-imyanya-yasorejeho-muri-shampiyona

  • RPL igiye gutangira guhemba amakipe hakurikijwe imyanya yasorejeho muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League Board ifite mu nshingano zayo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yemeje uburyo bwo kuzajya ihemba amakipe ikurikije imyanya yasorejeho muri Shampiyona.

    Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wayo, Hadji Yusufu Mudaheranwa mu nama nyunguranabitekerezo idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatandatu ku Cyicaro cyayo ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yahuje abayobozi b’amakipe 16 yakinnye Primus National League ya 2023-24.

    Mu ngingo zari ku murongo w’ibyigwa harimo kurebera hamwe uko Shampiyona y’umwaka ushize yagenze no guhana ibitekerezo ku mpinduka zakorwa mu mwaka utaha kugira urwego rwa Shampiyona ruzamuke ndetse n’amakipe arusheho kubona ubushobozi.

    Harimo kwereka abanyamuryango raporo y’umutungo w’umwaka wa Shampiyona ya 2023-24 ndetse no kubereka bamwe mu bafatanyabikorwa bashya byitezwe ko bazazamura ingengo y’imari yari isanzwe igenerwa amakipe buri mwaka.

    Harimo kandi gukora imbonerahamwe y’imikino ya Shampiyona y’umwaka utaha idashingiye ku guhura kw’amakipe hakurikijwe uko yahuye mu gice kibanza cya Shampiyona. Iyi gahunda ikazashyirwa hanze kare, nyuma yo kuzamuka kw’amakipe avuye mu Cyiciro cya kabiri ndetse no kwerekana ko amakipe yose yujuje ibisabwa (CAF Club Licensing) biyemerera gukina Shampiyona.

    Hari kandi guhemba amakipe yose uko ari 16 ku mpera ya Shampiyona hakurikijwe imyanya yarangirijeho, uburyo busimbura ubwari busanzweho aho ikipe imwe rukumbi yegukanye igikombe cya Shampiyona ari yo yagenerwaga igihembo cya Miliyoni 25 Frw.

    Hari kandi kuba buri mukino hazajya hahembwa umukinnyi witwaye neza (Man of the match) kugira ngo hazamurwe ireme ry’irushanwa no guhatana hagati y’abakinnyi.

    Abagize amakipe 16 kandi batanze ibitekerezo ko hari bimwe byari bikwiye guhinduka umwaka utaha w’imikino harimo nko kuba hazamurwa umubare ntarengwa w’abanyamahanga bakwemererwa gukina mu Cyiciro cya mbere mu Rwanda bari basanzwe ari batandatu.

    Iki gitekerezo cyikaba cyizaganirwaho no mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA iteganyijwe ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 ndetse n’ibiganiro bitandukanye Rwanda Premier League izajya igirana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Hari kandi iyubahirizwa ry’amwe mu mategeko agenga Shampiyona no kuzamura ireme ry’amarushanwa, nko kwimakaza umuco wo guhana amakipe yitwaye nabi haba mu mikino ndetse no gutesha agaciro irushanwa. Hari kandi kuba haboneka izina ry’umupira (Rwanda Premier League match ball) umwe uhuriweho uzajya ukinwa n’amakipe yose muri Shampiyona.

    Abanyamuryango kandi batangarijwe ko Shampiyona y’umwaka utaha izaba ifite umufatanyabikorwa mushya, izatangira tariki 10 Kanama 2024 izasozwe tariki 30 Gicurasi 2025.

    Nyuma y’inama abayobozi b’amakipe bayitabiriye bakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanda Premier League mu busabane bwabereye ku Cyicaro cyayo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu munsi habaye inama yahuje amakipe yo mu cyiciro cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-y-u-rwanda-igiye-gutangira-guhemba-amakipe-hakurikijwe-imyanya-yasorejeho-muri-shampiyona

  • Rusizi: Hagiye gushyirwa imbaraga mu buhinzi bw'imingazi hanubakwe uruganda ruyikoramo amamesa – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 24 Gicurasi 2024, mu nama nyunguranabitekerezo ku igenamigambi ry'imyaka itanu (DDS) rikubiyemo ibyo Akarere ka Rusizi gateganya gukora mu myaka itanu iri imbere.

    DDS uturere tuzashyira mu bikorwa kuva mu 2024-2029, izagira imyaka itanu mu gihe iri kugana ku musozo yari ifite imyaka irindwi.

    Umuyobozi w'ishami ry'ingenamigambi mu Karere ka Rusizi, Nyabyenda Emile, yasobanuye ko impamvu imyaka ya DDS yagabanutse ari uko n'imyaka ya manda y'umukuru w'igihugu yagabanutse ikava kuri irindwi ikagera kuri itanu kandi bigomba kungana.

    Rusizi ni Akarere gafatwa nk'igicumbi cy'ubuhinzi, ubworozi n'ubucuruzi nyambukiranyamipaka.

    Aka Karere gatuwe n'abarenga ibihumbi 480 biganjemo abahinzi ku kigera cya 74%. Ubuyobozi bwako buvuga ko mu byo buteganya gukora ,mu guteza imbere ubuhinzi harimo kongera ubuso kuri buri gihingwa no kongera ubuso bw'imyaka itangirwa ubwishingizi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga, yavuze ko mu byo bateganya gukora mu myaka itanu iri imbere harimo imihanda ya kaburimbo ireshya n'ibirometero 122, ibiraro umunani birimo bitanu byo mu kirere, inganda zirimo urw'ibiryo by'amatungo no kongera ubuso buhinzeho imingazi hakanubakwa uruganda ruyikoramo amamesa.

    Ati 'Tuzubaka uruganda rw'amamesa. Turifuza ko abaturage bacu barya amamesa. Amamesa burya ni meza cyane by'umwihariko iyo aturutse ku ngazi z'umwimerere. Turashaka gufatanya na CIMERWA kugira ngo uru ruganda rwubakwe ariko abaturage na bo tubasaba ko batera ingazi kuko ingemwe zigiye kuza'.

    Mukashema Antoinette wo mu Murenge wa Bugarama amaze imyaka itatu atangiye guhinga imingazi ndetse yatangiye no gusarura.

    Uyu muhinzi yabwiye IGIHE ko imingazi yerera imyaka hagati y'ibiri n'itatu, igiti kimwe kikaba gishobora kwera ibitoki 12.

    Ati 'Igitoki kimwe iyo nkijyanye mu isoko bakigura 3000 Frw. Amamesa ino turayakunda cyane kuko dukunda guteka imboga n'isombe'.

    Mukashema yavuze ko ubuhinzi bw'imingazi nibushyirwamo imbaraga hakanubakwa uruganda ruyikoramo amamesa bizaba ari igisubizo ku baturage by'umwihariko abo mu Mirenge ya Bugarama na Muganza.

    Ati 'Amamesa turya ava muri Congo, hari n'ayavaga mu Burundi ariko ntakiza. Tubonye uruganda ruyakora hano mu Bugarama byadufasha kuko kugira ngo tubone amamesa, tubyikoreye biratuvuna. Dutema ibitoki, tukabiteka mu mazi tukabikamura. Urwo ruganda nirwubakwa ntabwo izo mvune tuzongera guhura na zo'.

    Uretse gukorwamo amamesa, abaturage bo mu Bugarama by'umwihariko abana basoroma imbuto z'imingazi bakazirya nk'imbuto zisanzwe.

    Mu Karere ka Rusizi habarurwa hegitari 10 zihinzeho imingazi, aka Karere kakaba gateganya kuzongera zikagera kuri hegitari 150 mu myaka itanu iri imbere.

    Meya w’Akarere ka Rusizi, Kibiliga yasabye abaturage kwitabira ubuhinzi bw’ingazi

    Iyi nama yitabiriwe n’abarimo abajyanama b’akarere n’abayobozi b’imirenge

    Mu Karere ka Rusizi, ubuhinzi bw’imingazi bugiye gushyirwamo imbaga hanubakwe uruganda ruzikoramo amamesa

    Uretse gukorwamo amamesa, imbuto z’ingazi zinaribwa nk’imbuto zisanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hagiye-gushyirwa-imbaraga-mu-buhinzi-bw-imingazi-hanubakwe-uruganda

  • Kicukiro: Abaturage biyubakiye imihanda ifite agaciro k'asaga miliyoni 400 Frw mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo hatangizwaga ibikorwa byo gushimira abafatanyabikorwa b'Akarere no kugaragaza uruhare bagira mu iterambere ryako.

    Uyu muyobozi niho yahereye agaragaza ko imyumvire y'abaturage yagiye ihunduka uko imyaka ishira kugeza naho bagira uruhare mu kwiyubakira ibikorwaremezo birimo nk'imihanda ibintu utasanga ahandi.

    Yagize ati 'Turebye gusa mu mwaka ushize, abaturage bacu bahuje ubushobozi, ubundi ahandi iyo mwumva ngo ibindi bihugu byaje kwigira ku Rwanda ni uko bitumvikana ko umuturage yakiyubakira imihanda burya ntibibaho. Bazi ko ari ibikorwaremezo bakavuga ngo ni Leta izabikora.'

    Yakomeje ati 'Mu mwaka ushize gusa mu Karere kacu ka Kicukiro abaturage bitanze arenga miliyoni 400 Frw zagombaga kubaka imihanda y'imigenderano. Turabashimira ryose ku ruhare bagize.'

    Yagaragaje ko uretse uruhare rw'abaturage ariko n'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere ka Kicukiro batanze umusanzu ukomeye kandi wagiye wiyongera aho hagati ya 2015-2019 ibikorwa byabo byatwaye agera kuri miliyari ebyeri.

    Meya Mutsinzi yagaragaje ko imyumvire y'abafatanyabikorwa mu iterambere yagiye ihinduka cyane kuko uhereye nyuma ya 2019-2024 nibura ibikorwa byabo mu Iterambere ry'Akarere ka Kicukiro byatwaye arenga miliyari 15 Frw.

    Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere ka Kicukiro, Benjamin Musuhuke yagaragaje ko bagize uruhare mu guhindura imibereho y'abaturage batuye muri ako karere mu gihe bahamaze.

    Yagaragaje ko nk'abafatanyabikorwa bagize uruhare mu bikorwa byo guhuza inzibutso zirimo urwa Gahanga, Nunga na Karembure zahurijwe hamwe kugira ngo kuzikurikirana byorohe.

    Yagaragaje ko kandi hari imanza 2100 za Gacaca zarangijwe mu zarengaga ibihumbi 2500 zari zitararangizwa.

    Ku rundi ruhande ariko yagaragaje ko hakenewe imbaraga yo guhuza ibikorwa bikorwa n'abafatanyabikorwa, ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu guharanira ko bakomeza kwesa imihigo mu buryo bwiza.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yagaragaje ko abaturage bakomeje kugira uruhare mu kwiyubakira ibikorwaremezo

    Hashimiwe n’abafatanyabikorwa bakomeje kugira uruhare mu Iterambere ry’Akarere ka Kicukiro

    Abaturage bagize uruhare rukomeye mu kwiyubakira ibikorwaremezo birimo imihanda mu Karere ka Kicukiro

    Umwe mu mihanda yubatswe mu bushobozi bw’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-abaturage-biyubakiye-imihanda-ifite-agaciro-k-asaga-miliyoni-400-frw

  • Icyizere cy’umutoza w’Amavubi kuba azakinisha Ani Elijah ku mikino ya Benin na Lesotho #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko biteze ko FIFA izasubiza yemerera Ani Elijah gukinira Amavubi.

    Rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukunira Bugesera FC, Ani Elijah nyuma yo gusaba gukinira Amavubi ari mu mwiherero kimwe n’abandi bitegura imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi u Rwanda rufitanye na Benin muri Côte d’Ivoire tariki ya 6 Gicurasi na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Gicurasi.

    Nubwo ari mu mwiherero ariko akaba atemerewe gukina iyi mikino kuko amategeko amugonga nta bwenegihugu afite.

    Umukinnyi udafite inkomoko muri icyo gihugu, amategeko ya FIFA ateganya ko agomba kuba amaze byibuze imyaka 5 aba muri icyo gihugu, Ani Elijah we ahamaze umwaka umwe.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rikaba ryarandikiye FIFA riyibaza niba nta kuntu uyu mukinnyi yakinira u Rwanda bakaba bategereje igisubizo.

    Umutoza Frank Spittler yavuze ko ari umukinnyi mwiza ufite icyo yafasha bityo FERWAFA ikaba irimo gukorana na FIFA ngo barebe ko yakinira u Rwanda.

    Ati “Mbere na mbere Elijah ni umukinnyi mwiza kandi Federasiyo yacu irimo gukorana na FIFA ngo barebe niba yakinira ikipe y’igihugu yacu, rero twamuzanye mu mwiherero kugira ngo buri kimwe nigitungana azabe yiteguye.”

    Yavuze ko azi neza ko hari amategeko ya FIFA yahindutse bityo bakaba bagomba kubigendamo gake, nta mpamvu yo guhubuka.

    Ati “Ndabizi ko amwe mu mategeko ya FIFA yahindutse mu kwezi gushize rero tugomba kwitonda, ibuntu byose bigomba gukorwa mu buryo bwa nyabyo, dutegereje igisubizo cya FIFA tukareba ikizaba.”

    Abajijwe niba yizeye ko kuzaba amufite mu mikino yo mu kwezi gutaha, yavuze ko yizeye ko FIFA izatanga igisubizo cyiza.

    Ati “Yego, twizeye ko tuzabona igisubizo cyiza cya FIFA ku buryo yazabasha kudukinira ariko bidakunze dufite undi rutahizamu mwiza, Nshuti Innocent.”

    Yemeje ko we n’abungiriza be ari bo basabye ko yaza mu Mavubi nyuma yo kugaragaza ko yifuza gukinira u Rwanda, akaba ari umukinnyi babona wafasha bitewe n’imikinire ye ndetse n’umwanya akinaho.

    Ani Elijah ari mu mwiherero nubwo atemerewe gukinira Amavubi

    Umutoza abona ari umukinnyi wafasha Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyizere-cy-umutoza-w-amavubi-kuba-azakinisha-ani-elijah-ku-mikino-ya-benin-na-lesotho

  • Abahezanguni n'inyangabirama, nyirabayazana w'umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuva muri Mata 2024, Abayisilamu bo mu Rwanda bari mu matora, akorwa mu byiciro, agamije gusyiraho Mufti w'u Rwanda mushya.

    Amatora yo muri iryo Dini rifite abayoboke bangana na 2% by'Abaturarwanda, yagendaga neza kugeza ubwo agatsiko k'abahezanguni n'inyangabirama kayazanyemo umwiryane, kavuga ko 'atari kunyura mu mucyo'.
    Ako gatsiko kavuga ko kagizwe n'Abayisilamu baba muri diaspora, ndetse ko kandikiye inzego zitandukanye muri Guverinoma y'u Rwanda gasaba ko ayo matora yahagarikwa.
    Nk'aho ibyo bidahagije, ako gatsiko kagiye no mu itangazamakuru gakwiza ibihuha ko Leta y'u Rwanda 'ifite ukuboko' muri ayo matora.
    Umuryango w' Abayisilamu mu Rwanda (RMC) usobanura ko amatora arimo gukorwa mu buryo bwubahirije amategeko n'amabwiriza ; ukemeza ko Aba-Sheikh bo hirya no hino mu gihugu bagomba kuzemeza Mufti mu buryo bukwiye, busobanutse kandi bugaragarira buri wese.

    Uburyo burimo kwifashishwa mu matora si bushya. Bwifashishijwe kuva mu myaka myinshi ishize, kandi abatora ntibigeze bigaragambya na rimwe. Buri gihe bagaragaza ko banyuzwe n'ibyayavuyemo.

    Leta y'u Rwanda ntiyigeze yivanga mu matora y'Abayisilamu, cyangwa mu zindi gahunda zabo izo ari zo zose zibasaba kwifatira umwanzuro. Uko ni ko bigenda no ku yandi madini.
    Mufti w'u Rwanda uriho, Sheikh Salim Hitimana, yatorewe manda y'imyaka itanu mu 2016.

    Amatora arimo kuba muri uyu mwaka yari ateganyijwe mu 2020 ariko akomwa mu nkokora na COVID-19.
    Mu gihe arimo akorwa mu buryo n'ayayabanjirije yose yakozwemo, agatsiko k'abahenzanguni n'inyangabirama kashatse kuyadobya kumvikanisha ko 'atari gukorwa neza' nyamara ko kifitiye izindi nyungu zako kimirije imbere.

    Muri abo harimo uwitwa Imanzi Fahd Al-Sud n'uwitwa Rubangisa Antoine Souleiman, bakora iyo bwabaga ngo babone ababashyigikira mu migambi mibisha yabo.
    Umuntu yakwibaza ngo aba ni bantu ki? Kuki bateza umwiryane mu Bayisilamu bo mu Rwanda?

    Aba bombi bahurira ku kuba ahahise habo n'ubundi hararanzwe no kwijandika mu byaha n'andi mabi, ibintu bituma ababazi neza batatungurwa n' umugambi wabo wo guteza umwiryane mu Bayisilamu, kubiba urwango n'amacakubiri ndetse no kugumura abaturage kuri Leta.
    Bucumi Sudi Djuma, wiyise Imanzi Fahd Al-Sud, abamuzi bibuka ukuntu mu 1998 yateguye akanayobora imyigaragambyo yamagana ubuyobozi bw'ishuri yigagaho.

    Icyo gihe yarirukanywe ariko aza kugaruka atarahindutse ahubwo yararushijeho kuba icyihebe, kugeza n'ubwo yateye grenade mu kigo igahitana umuntu umwe. Yabifungiwe imyaka irindwi.

    Mu 2014, nabwo Imanzi yakatiwe imyaka itanu amaze guhamywa ingengabitekerezo ya jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo.
    Uyu Imanzi yabaye umwe mu barwanyije ubuyobozi bwa Sheikh Habimana Saleh bivuye inyuma, akaba ari nabyo arimo gukora ku buyobozi bwa Sheikh Salim Hitimana.

    Imanzi agamije gusa kuzana umwuka mubi n'ivangura mu Bayisilamu bo mu Rwanda, ari nako asebya ubuyobozi bwabo buriho ubu akoresheje imbuga nkoranyambaga.

    Umuntu nk'uwo kumwitegaho kuvuga ko amatora ya Mufti w'u Rwanda yagenze neza, uwavuga ko bidashoboka ntiyaba agiye kure y'ukuri.

    Rubangisa Antoine Souleiman ufatwa nk'uri inyuma y'ibikorwa byose by'imbere mu gihugu bizamura umwuka mubi mu Bayisilamu, yashyize imbaraga ze zose mu kurwanya ko hagira ubwumvikane buba hagati y'iryo Dini na Guverinoma y'u Rwanda, ibyo yita ko kwaba ari ukugambanira Abayisilamu.
    Rubangisa akorana bya hafi n'abantu bo hanze bamwoherereza amafaranga atabasha gusobanura ibyayo, akabeshya ko ari ugushyigikira ibikorwa by'iyobokamana, ibintu binyuranyije n'amahame y'Idini ya Islam ndetse n'amabwiriza ya RMC.

    Uretse abo babiri, hari abandi bari muri ako gatsiko bazwiho gukorana bya hafi n'imitwe y'iterabwoba irwanya Leta y'u Rwanda.
    Abo barimo uwitwa Mubrak Kalisa, umuyoboke wa RNC ukorera muri Australie. Iyi RNC Abaturarwanda bayibukira ku bitero bya grenades byibasiye Kigali mu myaka ya 2010.
    Uwitwa Issa Rutayisire n'uwitwa Abdallah Akishuli nabo bari muri ako gatsiko, ni abayoboke ba FDU-Inkingi na PRM, imitwe izwiho gushyigikira ibikorwa by'iterabwoba byibasira u Rwanda.

    Iyi mitwe ikorana bya hafi n'umutwe wa FDLR washinzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba waragabye ibitero ku Rwanda mu bihe bitandukanye birimo n'ibyo mu 2019 byishe abantu 14 mu Kinigi.

    Ni gute aba barazwa ishinga n'umucyo mu matora ya Mufti w'u Rwanda, mu gihe batifuza kubona u Rwanda rutekanye?
    Ibikorwa by'iterabwoba bamenyekanyemo n'imyitwarire idahwitse bazwiho birahagije ngo buri wese abone ko ari ibirura bigerageza kwiyambika uruhu rw'intama.

    Uretse kubiba umwiryane, abagize ako gatsiko ntibabarizwa mu Muryango w'Abayisilamu mu Rwanda, ndetse ntibemerewe gutora. Bararwana gusa no kwinjiza urwango bafitiye Leta y'u Rwanda mu Bayisilamu.
    Bibwira ko kuvuga ko amatora ya Mufti w'u Rwanda 'atarimo umucyo' ari byo bizababera iturufu yo guteza invururu mu Bayisilamu bo mu Rwanda, bakabasha kugarura amacakubiri mu Idini no mu Banyarwanda muri rusange.

    The post Abahezanguni n'inyangabirama, nyirabayazana w'umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abahezanguni-ninyangabirama-nyirabayazana-wumwuka-mubi-ututumba-mu-bayisilamu-bo-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abahezanguni-ninyangabirama-nyirabayazana-wumwuka-mubi-ututumba-mu-bayisilamu-bo-mu-rwanda

  • BAL 2024: US Monastir yifashishije isegonda r… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu saa munani n’iminota 30. Umukino watangiye ubona amakipe yombi akina yegeranye mu bijyanye no gutsinda nta kipe nimwe ishaka gusiga indi. 

    Ikipe ya Petro de Luanda yatsindirwaga n’abakinnyi barimo Markeith Cummings na Lukeny Gonçalves mu gihe US Monastir yo yabifashwagamo n’abarimo Firas Lahyani.

    Agace ka mbere kaje kurangira US Monastir ariyo iyoboye n’amanota 16-13. Agace ka kabiri katangiye Petro de Luanda yo muri Angola iri hejuru ndetse iminota 2 gusa yarihagije ngo ibe yamaze gukuramo ikinyuranyo binyuze kuri Childe Dundao wakoraga amanota 2.

    Abakinnyi ba AS Douanes barimo Marcus Christopher Crawford bakomeje gukina bagerageza gukora amanota 3 ariko ntibibahire bituma Petro de Luanda itangira kubajya imbere.

    Igice cya mbere cyarangiye iyi kipe yo muri Angola iyoboye n’amanota 38 kuri 33. Mu gace ka Gatatu AS Douanes ikina neza ubona ifite gahunda yo gukuramo ikinyuranyo yongeye kubifashwamo na Firas Lahyani wabonaga yahiriwe no gutsinda amanota 3.

    Abakinnyi ba Petro de Luanda barimo Lukeny Gonçalves bagiye barakanira maze agace ka Gatatu nako karangira bagikomeje kuyobora n’amanota 54 kuri 52.

    Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma AS Monastir yaje ikina neza gusa Petro de Luanda igakomeza kuyigenda imbere. 

    Byaje kugera aho amakipe yombi anganya maze habura isegonda rimwe ngo umukino urangire uwitwa Firas Lahyani ahawe umupira na Marcus Christopher Crawford aterekamo amanota 3 ubundi AS Monistir ihita isoza umukino ariyo iyoboye n’amanota 70 kuri 67.

    US Monastir yatsinze Petro de Luanda ku isegonda rya nyuma 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143324/bal-2024-us-monastir-yifashishije-isegonda-rya-nyuma-ikubita-petro-de-luanda-143324.html

  • Chrisy Neat wo mu Ibisumizi yongewe mu bazata… – #rwanda #RwOT

    Chrisy Neat umaze iminsi yihebeye gusubiramo no gukora indirimbo zubakiye ku mudiho gakondo, yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024, yiyongera ku bandi bahanzi barimo Ruti Joel, Itorero Inganzo Ngari na Mariya Yohana batangajwe mu minsi ishize.

    Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko yongeye Chrisy Neat ku rutonde rw'abahanzi bazataramana muri iki gitaramo, kubera ko ashaka kumufasha gukomeza kugaragaza impano ye.

    Ati 'Kumwongeramo ni uko ari umuririmbyi mwiza kandi akaba ari umwe mu rubyiruko rwihebeye gakondo. Ikindi ni uko atamaze igihe kinini aririmba, ariko afite impano ikwiriye kwerekwa Abanyarwanda.

    Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, yatangiye gukorera muri Studio 'Ibisumizi' y'umuraperi Gatsinzi Emery 'Riderman' mu Ukwakira 2021.

    Ni nyuma y'iminsi micye yari ishize asoje amasomo ye ku ishuri rya Muzika rya Nyundo. Yinjiye mu mwuga wo gutunganya indirimbo z'abahanzi (Music Production) mu gihe uyu mwuga wari umaze igihe kinini wihariwe n'abagabo.

    Mu 2016 ni bwo yagiye kwiga amasomo y'umuziki ku Nyundo. Yigeze kuvuga ko ubwo yahataniraga kwiga muri ririya shuri yagize ubwoba, ahanini biturutse ku banyempano yabonaga bari bahatanye ariko kandi 'nishimira ko nahawe umwanya nkagaragaza impano yanjye'.

    Ati 'Icyo gihe nahisemo gucuranga Piano nkanaririmba, banyuze abari bagize Akanama Nkemurampaka, ni uko natangiye urugendo rwanjye.   

    Uyu mugore yabanje gukorera muri studio ya Capital Records mbere y'uko yerekeza mu Ibisumizi. Avuga ko kwinjira mu batunganya indirimbo, ahanini byaturutse ku kuba yarakuze yiyumvamo gukora ibintu bitandukanye n'ibyo abandi bakora.

    Ati 'Nakunze gusura studio zitandukanye, aba Producer bagashima ibikorwa byanjye, ibyo rero byampaye imbaraga zo kumva nakora umuziki.'

    Muri muzika, uyu mugore aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Yarakuze’ yakoranye na Riderman, ‘You got Me’, ‘Imaragahinda’ yasubiyemo, ‘Urungano’, ‘Urukundo’, ‘Ndakwiye’, ‘Ikibondo’ n’izindi.

    Igitekerezo cy'iki gitaramo 'Migabo Live Concert' cyavuye ku ndirimbo yakunzwe n'Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w'u Rwanda, amushimira imiyoborere myiza n'ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;

    Gucyura no gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n'iterambere rirambye kandi ryihuse.

    Nk'umuhanzi, avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b'umuziki w'u Rwanda n'abahanzi b'indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali n'inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza 'iyo ntore izirusha intambwe'.

    Akomez ati 'Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.'

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y’umuntu na 220,000 Frw ku meza y’abantu umunani. Ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com  cyangwa se uguhamagara Nimero: 0787837802.

    Uguze itike mbere y'ukwezi kwa Gatandatu (Kamena) ahabwa igabanyirizwa (Discount) riri hafi ya 20% ku itike aguze. Abazagura ibyicaro ku meza bazaba baherezwa ibyo kunywa. 'Table' y'abantu umunani igura 250,000 Frw kandi buri wese azanywa bijyanye no guhitamo kwe.

    Chrisy Neat usanzwe ari Producer muri studio 'Ibisumuzi' yongewe mu bahanzi bazataramana na Cyusa Ibrahim

    Cyusa Ibrahim yavuze ko yatumiye Chrisy Neat kubera ubuhanga agaragaza muri njyana gakondo


     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA CHRISY NEAT

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA CYUSA IBRAHIM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143325/chrisy-neat-wo-mu-bisumizi-yongewe-mu-bazataramana-na-cyusa-ibrahim-mu-gitaramo-cye-143325.html

  • Manchester United yikuyeho igisuzuguriro yegu… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wa nyuma w’iki gikombe wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi zuzuye kuri Wembley Stadium. Ikipe ya Manchester United yaje muri uyu mukino, umutoza wayo abizi ko yamaze kwirukanwa, gusa yagombaga gukora uko ashoboye kugira ngo batsinde uyu mukino, nibura bikureho igisuzuguriro cyose bagize muri uyu mwaka w’imikino.

    Ikipe y’amashitani atukura byaje kuyihira maze ku munota wa 30 gusa ba myugariro Manchester City bakora amakosa aho Jusko Gvardiol yakoresheje umutwe agiye kuwuha umunyezamu gusa birangira wifatiwe n’Umunya-Argentine, Alejandro Garnacho ahita awifatira aterekamo igitego cya 1.

    Nyuma y’iminota 9 Manchester United yongeye kubona igitego cya 2 gitsinzwe na Kobbie Mainoo ku mupira yahawe na Bruno Fernandes nanone ku makosa wabonaga ya ba myugariro na Manchester City.

    Mu gice cya kabiri, Pep Guardiola utoza Manchester City yakoze impinduka mu kibuga kugira ngo arebe ko yakwishyura, gusa bikomeza kugorana. Bigeze ku munota 87 Jeremy Doku winjiye mu kibuga asimbuye, yaje gutsinda igitego cya 1 cya Manchester City ku mupira yahawe na Phil Foden.

    Abakinnyi ba Manchester United bashoboye kugenzura iminota yari isigaye maze birangira ari bo begukanye igikombe cya FA Cup batsinze ibitego 2-1.

    Ni igikombe cya 13 cya FA Cup Manchester United itwaye mu mateka yayo ndetse ihise inabona itike yo kuzakina imikino ya Europa League nyuma yuko muri shampiyona ho yari yarangirije ku mwanya wa 8. 

    Ubwo bivuze ko ikipe ya Chelsea yo yabaye iya Gatandatu izakina na Conference League.

    Abakinnyi ba Manchester United bishimira intsinzi

    Uko Garnacho yatsinze igitego cya 1 cya Manchester United 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143327/manchester-united-yikuyeho-igisuzuguriro-yegukana-igikombe-cya-fa-cup-143327.html

  • Mu ibaruwa iteye ikiniga! Kapiteni wa Manchester united, Bruno Fernandes yandikiye abakunzi biyi kipe mbere yuko ihura na Manchester City ku mukino wa nyuma zigiye gucakirana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa iteye ikiniga, Kapiteni w'Ikipe ya Manchester United, Bruno Fernandes, yanditse asaba imbabazi abakunzi bayo kubera kugira umwaka mubi wa shampiyona yasojwe mu Cyumweru gishize.

    Gusa ariko Bruno Fernandes yabasaba ko bazashyigikira iyi kipe ubwo iraba ihura na mukeba Manchester City ku mukino wa nyuma wa FA Cup uraba kuri uyu wa Gatandatu.

    Manchester united yasoje shampiyona nabi kuko yasireje ku mwanya wa 8 n'amanota 60, ibintu bitashimishije abakunzi biyi kipe.

    Source : https://yegob.rw/mu-ibaruwa-iteye-ikiniga-kapiteni-wa-manchester-united-bruno-fernandes-yandikiye-abakunzi-biyi-kipe-mbere-yuko-ihura-na-manchester-city-ku-mukino-wa-nyuma-zigiye-gucakirana/