Blog

  • Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yahuye n'uwa Uganda, Gen Kainerugaba – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi bakuru barimo Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka wa Uganda Lt Gen. Kayanja Muhang, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutasi n'Umutekano, Maj James Birungi n'abandi batandukanye.

    Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo itsinda ry'u Rwanda ryari riyobowe n'Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ryagiriye muri icyo gihugu muri Mata 2024 rikakirwa na Gen Kainerugaba, bakaganira ku ngingo zitandukanye z'ubufatanye n'ibibazo by'umutekano muke mu Karere.

    Gen. Kainerugaba, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yagaragaje kenshi ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu by'abavandimwe, bityo ko bikwiye guhahirana, ababituye bakagenderana nta mbogamizi bahura na zo.

    Yagaragaje kandi ko bidakwiye kugarukira aho, ahubwo ko n'ingabo zikwiye gukorana bya hafi kugira ngo zibashe guhangana n'ibibazo bibangamiye umutekano w'ibihugu byombi ndetse n'Akarere muri rusange.

    Gen Muhoozi aheruka mu Rwanda muri Mata mu 2023, aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamwakiriye ku meza, mu isangira ryo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Icyo gihe Perezida Kagame yamushimiye uruhare yagize mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda.

    Yagize ati 'Turabona amahoro hagati y'ibihugu byacu. Mushobora kugira amahoro ariko hari igihe bitaba ngo mube inshuti, ariko ubu ndatekereza ko ubu byombi tubifite. Turi inshuti ndetse dufite n'amahoro. Warakoze General Muhoozi ku ruhare wagize muri ibi, kuba warabaye ikiraro gihuza impande zombi.'

    Mu 2022 ubwo General Muhoozi yizihizaga isabukuru y'amavuko, yatumiye Perezida Kagame mu birori byabereye i Kampala muri Uganda, biba ikimenyetso simusiga cy'uko umubano hagati y'ibihugu byombi wongeye kuzahuka.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yakiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba

    Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo itsinda ry'u Rwanda ryagiriye muri icyo gihugu muri Mata 2024

    Ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza mu mpande nyinshi

    Abagaba b’Ingabo b’ibihugu byombi bari bagaragiwe n’abayobozi bakuru mu ngabo ku mpande zombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugaba-mukuru-w-ingabo-z-u-rwanda-gen-mubarakh-yahuye-n-uwa-uganda-gen

  • Alkaly Ndour ari buhabwe igihembo cya ‘BAL Ub… – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo kiri butangwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’iminota 50 muri BK Arena mbere y’uko haba umukino uri buhuze AS Douanes na Rivers Hoopers mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League 2024.

    Alkaly Ndour ari buhabwe iki gihembo nyuma y’uko akoresheje umukino wa Basketball mu kugira ingaruka nziza mu gace k’iwabo muri Senegal. 

    Yashyizeho irushanwa rya Basketball rihuza abakinnyi 250 basanzwe batari ababigize umwuga ndetse anategura ihuriro ry’abakinnyi bakiri bato anagirira neza abadafite akazi.

    Usibye guteza imbere umukino wa Basketball, iki gikorwa kandi cyari kigamije gukangurira abitabiriye iri huriro ku byerekeye uruhare rw’abaturage mu kubaka umuco w’amahoro.

    Mu bandi baheruka kwegukana iki gihembo barimo Hichem Benayad-Cherif wacyegukanye muri 2021, Jean-Jacques Nshobozwabyosenumukiza muri 2022 na Tonny Drileba mu mwaka ushize wa 2023.

    Alkaly Ndour wa AS Douanes ari buhabwe igihembo cya ‘BAL Ubuntu Trophy’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143317/alkaly-ndour-ari-buhabwe-igihembo-cya-bal-ubuntu-trophy-143317.html

  • ADEPR yasabye abayoboke bayo kuganiriza urubyiruko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo iri Torero ryibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gikomero.

    ADEPR yashyikirije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu 19, ibikoresho by'arenga miliyoni 250 Frw byo mu rugo ndetse hanatangwa inkunga ingana na miliyoni 19 Frw yo kuzashyigikira imiryango yahawe inzu.

    Umuyobozi w'Inama Nkuru ya ADEPR, Phanuel Sindayigaya, yasabye abakirisitu kujya baganiriza abakiri bato amateka mpamo kuri Jenoside no kurwanya imvugo zihembera urwango.

    Ati 'Dukwiye kuganiriza abana bacu amakuru y'ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk'itorero twite ku nyigisho n'ibikorwa mu materaniro y'iwacu birimo imvugo zishobora kuhakoreshwa zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, imvugo zihembera urwango n'amacakubiri zigatesha agaciro umuntu.'

    Mu ijambo ry'Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, yavuze ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kugira ngo buri wese yige anasubize amaso inyuma ku buryo abayiteguye bigishije amacakubiri.

    Ati 'Ni yo mpamvu nyine tutagomba gucika intege, tudakwiye kubikora umwanya umwe, ahubwo nk'itorero twahisemo gushyiraho gahunda z'ibiganiro n'inyigisho zidufasha kuganira ku mateka no kuganira ku ho tujya nk'igihugu cyacu cy'u Rwanda.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Mahoro Eric, yasabye abakirisitu kudakora nk'ibya bamwe mu bapasiteri bagize uruhare mu kwica Abatutsi bahungiye mu nsengero za ADEPR.

    Ibyo kandi bikwiye gutanga isomo rikomeye kuko nyuma y'ubuyobozi bwa Leta nta rundi rwego rushobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire y'Abanyarwanda uretse imiryango ishingiye ku myemerere, cyane ko ifite abayoboke benshi kandi b'ingeri zinyuranye.

    Yashimiye ADEPR ko nyuma y'imyaka 30 ari umufatanyabikorwa wa Leta mu kongera kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Inzego zitandukanye zitabiriye iki gikorwa

    ADEPR yashimiwe uruhare rwayo mu rugendo rwo kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda

    Abahawe inzu kandi bagenewe n’inkunga izabafasha kwiteza imbere

    Inzu zavuguruwe na ADEPR

    Izo nzu zanashyizweho ibigega bifata amazi

    Inzu zavuguruwe zari zarubatswe mu 2015

    Korali Jehovah Jireh niyo yaririmbye muri iki gikorwa

    Mu nzu zavuguruwe hashyizwemo n’intebe zigezweho

    Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR Ndayizeye Isaie yagaragaje ko abakirisitu bakwiye guhitamo gukora ibyiza Imana ikabashyigikira

    Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène yanenze uko hari abapasiteri bijanditse muri Jenoside

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Umwali Pauline nawe yari yitabiriye uyu munsi

    Umuyobozi w’Inama Nkuru ya ADEPR, Phanuel Sindayigaya, yagaragaje ko gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bidahabanye n’ubukirisitu

    Umwe mu bavugururiwe inzu asuhuza uwari uhagarariye ingabo muri iki gikorwa

    Mahoro yashimye Itorero rya ADEPR ko ryakomeje kuba umufatanyabikorwa mwiza

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric yagaragaje ko kuba hari abapasiteri bagize uruhare muri Jenoside bikwiye gusiga isomo

    Mahoro yashimye Itorero rya ADEPR ko ryakomeje kuba umufatanyabikorwa mwiza

    Hatanzwe na Miliyoni 19 Frw zo gushyigikira imiryango yashyikirijwe inzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/adepr-yagaragaje-ko-gutanga-amakuru-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi-atari

  • Umunyamakuru Nkundineza yajuririye Urukiko – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kujuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, biteganyijwe ko urubanza rwe ruzaburanishwa ku wa 3 Kamena 2024.

    Ibyaha Nkundineza akurikiranyweho byagaragajwe ko yabikoze binyuze ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye, aho yibasiraga Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda bishingiye ku rubanza Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yakatiwemo gufungwa imyaka itanu.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari aho Nkundineza yise Mutesi Jolly 'akandare', akagome, impolie n'andi mazina amutesha agaciro.

    Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 10 no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw nubwo uruhande rwa Nkundineza Jean Paul rwagagaje ko nta cyaha yakoze, ahubwo ko akwiye kugirwa umwere.

    Urukiko rwasanze Nkundineza ahamwa n'icyaha cyo gutukana mu ruhame akaba agomba guhanishwa ihazabu y'ibihumbi 100 Frw.

    Rwasanze kandi agomba guhanishwa imyaka itatu y'igifungo ku cyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru n'ihazabu miliyoni 1 Frw ku cyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru.

    Umucamanza yavuze ko amuhanishije ibihano bito biteganywa n'itegeko kuri ibyo byaha ariko ko atamusubikira ibihano kuko Nkundineza atigeze yemera icyaha mu buryo budashidikanywaho.

    Nkundineza yatawe muri yombi ku wa 16 Ukwakira 2023, akatirwa igifungo cy'imyaka itatu ku wa 18 Mata 2024.

    Umunyamakuru Nkundineza yarajuriye mu rukiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamakuru-nkundineza-yajuririye-urukiko

  • Gicumbi: Ubuhinzi bwagaragajwe nk'iturufu yakura urubyiruko mu bushomeri – #rwanda #RwOT

    Inteko rusange y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ya Gicumbi yagarutse ku mubare ukiri muto w'urubyiruko rubasha kwitabira umwuga w'ubuhinzi n'ubworozi, isaba ko bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge bashishikariza bagenzi babo kwitabira uyu mwuga, aho kwirirwa bategereje kuzabona akazi ko mu biro kandi n'ubuhinzi buri mu byabakura muri ubwo bushomeri.

    Ni ubutumwa bwanagarutsweho na Guverineri w'Intara y'Amajyarugru, Mugabowagahunde Maurice, wababwiye ko icya mbere ari ugutekereza gukura amaboko mu mifuka, bakitabira imyuga itandukanye ibafasha kwiteza imbere, ntibirirwe bibaza uko bazakoresha impamyabumenyi bafite, ahubwo bakisuganya bagafashanya gukora iyo bwabaga ngo bishakemo ibisubizo.

    Ati “Turabakeneye, nk'ubuyobozi kandi twiteguye kubafasha, murebe uko mwakwegerana muhuze imbaraga n'ibitekerezo nimubona imishinga ifatika mwegere ubuyobozi bw'Akarere bubafashe kwiteza imbere, haba mu buhinzi, ubworozi n'indi myuga tuzabashyigikira.”

    Muri aka Karere ka Gicumbi habarurwa urubyiruko 115,713 rutuye mu bice by' icyaro ndetse n'abagera kuri 8,546 batuye mu dusantire twakwitwa utw'umujyi, abenshi muri bo bakunze kumvikana bataka ubushomeri, bavuga ko babuze akazi ngo biteze imbere.

    Umwe mu rubyiruko rw'Akarere ka Gicumbi waganiye na IGIHE, yavuze ko akora ubuhinzi ariko bagenzi be ntibarabasha kubwitabira kubera imyumvire bafite aho bavuga ko ubuhinzi n'ubworozi bikorwa n'abakuze gusa cyangwa abafite imirima mu cyaro.

    Hasingizwimana Denis yagize ati 'Njyewe maze imyaka itatu ntangiye gukora ubuhinzi, nakoraga 'pepinière' z'ibiti bike ariko kuri ubu mfite ingemwe zigera ku bihumbi 100, mbona ku mafaranga bikamfasha no gutera ibiti by'imbuto zirimo avoka, ibinyomoro, marakuja, Coeur de boef… Kandi nabitangiye mbona urubyiruko runseka none bamwe baraje mbaha akazi.'

    Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ka Gicumbi, Basesayose Thelesphole, yavuze ko hari urubyiruko rwisuganyije ruhinga icyayi kuri hegitari esheshatu, none rwatangiye kubona amafaranga ndetse rwiguriye n'amacumbi yo gukodesha, gusa.

    Ati 'Mu nteko rusange twaganiye ku buryo twakongera umubare w'urubyiruko rukora ubuhinzi kuko ababyitabira bakiri bake, turi imbaraga z'igihugu, twiyemeje kwegera bagenzi bacu turabibashishikariza kuko bizabafasha kwikura mu bukene'.

    Urubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge 21 ya Gicumbi rwahawe amagare ya siporo abafasha kujya mu tundi tugari ngo barebe uko bashishikariza kugira ngo bashishikarize abandi kwinjira mu buhinzi.

    Guverineri Mugabowagahunde na Meya Nzabonimpa baha igikombe Umukuru w’Urubyiruko Basesayose nk’ishimwe ry’ibyo bagezeho

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice

    Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, Guverineri Mugabowagahunde Maurice na Basesayose Thelesphole uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri Gicumbi, bareba amagare azafasha ubukangurambaga mu rubyiruko

    Urubyiruko rusabwa gukoresha imbaraga n’ubwenge bafite

    Basesayose Thelesphole uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri Gicumbi

    Abayobozi bafashe ifoto bari kumwe n’urubyiruko rwari ruhagarariye abandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-urubyiruko-rwasabye-bagenzi-babo-kwitabira-ubuhinzi-nk-iturufu-yabakura

  • Larry Madowo wa CNN yatangajwe n'isuku n'umutekano biri hanze ya Kigali – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru yari mu Rwanda aho yitabiriye Inama yahuje abayobozi b'ibigo byo muri Afurika (Africa CEO Forum). Ni umwe mu bayoboye ibiganiro by'abayobozi muri iyi nama.

    Kuyi uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Gicurasi 2024, Larry Madowo yasangije abamukurikira kuri X, amashusho yafatiye mu muhanda Kigali-Gatuna mu masaha y'ijoro, ahagana saa yine n'igice.

    Aha yagaragaje ko yatangajwe cyane no kubona mu rugendo yakoze kuva i Kigali kugera hafi n'umupaka wa Gatuna, yarabonye amatara yose yo ku muhanda yaka.

    Yatunguwe kandi no kubona imihanda ikoze neza, nta binogo biyirimo ndetse n'imirongo n'ibyapa bigomba kuba biyiriho, byose bimeze neza.

    Muri iyo mashusho yagize ati 'Hashize nk'amasaha abiri n'igice tuvuye muri Kigali, [ubu] twegereye umupaka wa Gatuna, ariko ahantu hose hari amatara akora kandi neza, ubu ni saa Ine n'iminota 37 z'ijoro. Imirongo y'imihanda imeze neza kandi nta n'ibinogo twigeze tubona.'

    'Natembereye cyane kuri uyu Mugabane [wa Afurika] ariko nta hantu na hamwe nari nabona ibimeze gutya. Amatara kuva mu Mujyi wa Kigali kugeza ku mupaka wa Uganda! Imihanda idafite ibinogo, birashoboka cyane [ko n'abandi babikora], u Rwanda rwarabikoze.'

    Muri uru rugendo Madowo yari kumwe na Eleni Giokos nawe usanzwe ari umunyamakuru wa CNN ukorera ku Biro byayo biri Abu Dhabi.

    Aba bombi bahuye n'umugabo witwa Richard warimo ataha muri ayo masaha, afite telefoni mu ntoki ndetse asigaje urugendo rungana n'ibilometero bine ngo agere aho atuye.

    Richard yabajijwe niba koko aba yumva atekanye, nawe ababwira ko nta kibazo kuko aba yumva afite umutekano usesuye.

    We drove at night in Rwanda. This is what we saw pic.twitter.com/5Z8klA8uwL

    — Larry Madowo (@LarryMadowo) May 25, 2024

    Larry Madowo ukora kuri CNN yashimishijwe n'umutekano n’isuku biri mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/larry-madowo-ukora-kuri-cnn-yashimishijwe-n-umutekano-n-isuku-biri-mu-rwanda

  • Bull Dogg niwe watanze izina, bombi bafitanye… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, Riderman yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje indirimbo esheshatu zigize Album ye nshya yakoranyeho na Bull Dogg.

    Ni Album iriho indirimbo yise ‘Hip Hop” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Inthecity afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise ‘Miseke Igoramye’ yakozwe na Firstboy na Knoxbeat, ‘Amategeko 10’ yakozwe na Knoxbeat, ‘Nkubona Fo’ yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, ‘Muba Nigga’ yakozwe na Knoxbeat ndetse na ‘Bakunda Abapfu’ yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.

    Ni Album iherekejwe n’ibimenyetso birimo nk’ikimenyetso cy’umusaraba, amataratara (Lunette) ndetse n’ikimenyetso cy’umunzani usobanura amategeko. Abafana b’umuziki bategereje ko izajya hanze mu mpera za Gicurasi, ubundi bagatangira kuyumva ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Riderman yavuze ko atari we wahisemo izina bise iyi Album “Icyumba cy’amategeko”, ahubwo ni igitekerezo cya mugenzi we Bull Dogg washingiye ku izina ry’indirimbo ya Gatatu ‘Amategeko 10’ iri kuri iyi Album.

    Ati “Izina ‘Icyumba cy’amategeko’ ntabwo ari njye warihisemo mu by’ukuri. Ni izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa ‘Amategeko 10, izina ariko ntabwo ari njye warihisemo, ni igitekerezo cya Bull Dogg. Nabivuga gutyo mu magambo macye.”

    Riderman yumvikanishije ko gukorana na Bull Dogg birenze kuba ari inshuti z’igihe kirekire, ahubwo ni umuraperi mwiza buri wese ushaka gukora Hip Hop yakwifuza gukorana nawe.  

    Yumvikanishije ko ubushuti bwe na Bull Dogg bwagiye bwaguka, ahanini binanyuze mu ndirimbo bagiye bakorana bombi ndetse n’izo bagiye bahuriramo n’abandi.

    Ati “Ubwa mbere gukorana na Bull Dogg ni uko ari umuraperi mwiza, umuraperi twakoranye kuva cyera, ngirango abantu bazi indirimbo nyinshi twakoranye nawe, yaba ari izo nakoranye nawe nkanjye ku giti cyanjye, cyangwa se izo twakoranye duhiriyemo nk’abahanzi benshi, twembi tukazihuriramo.”

    Riderman yavuze ko Bull Dogg ari ‘umuraperi mwiza’ kandi akundira ibihangano. Azirikana ko Bull Dogg ari umuraperi bafite byinshi bahuje kuko bombi barerewe muri Saint-Andre mu Rwezantwari.

    Bombi baninjiye mu muziki mu gihe kimwe (ikiragano). Ati “Twaje mu myaka imwe, twinjira mu muziki, ikindi nanone ni umuntu uhozaho. Guhera cyera ngirango ntiyigeze ahagaragara gukora ibihangano, nk’uko ntajya ntigeze mpagarara gukora ibihangano. Mfite icyubahiro cyinshi kuri we, kandi nawe amfite icyubahiro kuri njye. Rero, gukorana byari byoroshye cyane.”

    Riderman avuga ko iyi Album iriho indirimbo za Hip Hop gusa, kuko nta zindi ndirimbo z’izindi njyana zizumvikanaho. Ati “Ushaka indirimbo za Afrobeat ntabwo azazibonaho. Ni Album ya Hip Hop gusa. Abantu bakunda Hip Hop ntekereza ko bazabona ibihangano bya Hip Hop.”

    Yavuze ko bashyizeho indirimbo zubakiye ku mudiho wa Hip Hop ya cyera, kandi ntibigeze bayivangira n’injyana z’iki gihe nka Drill cyangwa Rap.

    Riderman yasabye buri wese kuzafata igihe cyo kugura iyi Album no kuyumva kuko ari bwo ‘bazamenya ubutumwa bukubiyemo’. Ati “Ntabwo ari ubutumwa bumwe, hariho ubutumwa butandukanye, abantu nibayumva nibwo bazasobanukorwa ijana ku ijana ubutumwa bukubiye kuri iyi Album.”

    Riderman yahishuye ko Bull Dogg ariwe watanze igitekerezo cy'uko Album bayita 'Icyumba cy'amategeko' 


    Riderman yasabye abantu kuzagura iyi Album kugirango bumve ubutumwa banyujijemo


    Riderman yavuze ko gukorana na Bull Dogg byubakiye ku bushuti bafitanye no kuba bombi barambye mu bihangano byubakiye kuri Hip Hop


    Bull Dogg yahuje imbaraga na Riderman kuri Album idasanzwe mu rugendo rw'abo- Yumvikanishije ko yishimiye gukorana na 'Mukuru we' 


    Album ya Riderman na Bull Dogg iriho indirimbo esheshatu zubakiye ku mudiho wa Hip Hop 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘ITUMBA’ YA RIDERMAN

     “>

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HAFI' YA BULL DOGG

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INJYANGWE’ RIDERMAN YAKORANYE NA MR KAGAME NA B- FACE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143318/bull-dogg-niwe-watanze-izina-bombi-bafitanye-amateka-ibidasanzwe-kuri-album-ya-riderman-143318.html

  • Imiyoborere mibi yagaragajwe nk'ishingiro ry'ibibazo bya Congo – #rwanda #RwOT

    Ibibazo by'umutekano muke muri Congo n'impamvu yabyo byongeye kugarukwaho mu kiganiro Minisitiri Biruta yatanze mu nama y'umutekano ya National Security Symposium.

    Ni ingingo yagarutsweho nyuma yo kubazwa impamvu ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje kugorwa no kurangiza ibibazo by'intambara n'amakimbirane.

    Mu gusubiza, Minisitiri Biruta yavuze ko impamvu ibitero ari uko usanga abantu badashaka gukemura ikibazo bahereye mu mizi.

    Ati 'Kuri twe kubasha gukemura impamvu-muzi z'aya makimbirane yose nta nubwo dukeneye igisirikare cy'amahanga cyangwa uruhare rw'amahanga kubera ko bimwe muri ibi bibazo bifitanye isano n'ubuyobozi, ibibazo by'imiyoborere kandi niba ukeneye kubikemura mbere na mbere ukwiye kubanza kubimenya, ukemera ko izi ari zo mpamvu-muzi, kwemera kuzigaragaza ubundi tukicara tukazikemura binyuze mu kugirana ibiganiro.'

    Yakomeje avuga ko iyo bitagenze gutya usanga ibihugu bigorwa no gukemura ibi bibazo.

    Ati 'Niba twe nk'ibihugu cyangwa nka Guverinoma zirebwa n'icyo kibazo tudafite ubuyobozi bushobora kwemeranya ku mpamvu muzi y'ikibazo runaka, bizatugora kugikemura, ntabwo twashyira amakosa ku banyamahanga bagerageza kuduha ibisubizo ariko usanga ari ibigamije gukemura ingaruka z'ikibazo kandi twe tuzi neza impamvu muzi yacyo, bishingira ku buyobozi, imiyoborere n'inshingano za Guverinoma zose kugira ngo dufate mu nshingano umutekano w'abaturage bacu n'uw'ibihugu byacu.'

    Iki kiganiro cyabaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara ibibazo by'imitwe yitwaje intwaro, by'umwihariko uwa M23 wubuye imirwano.

    Ni ikibazo cyatumye umubano wa RDC n'u Rwanda uzamo agatotsi kuko iki gihugu kirushinja gushyigikira M23, nubwo rwo rutahwemye kubihakana, ahubwo rukavuga ko ari ikibazo kireba Abanye-Congo bakwiriye gukemura bahereye mu mizi.

    Iki kibazo cyo muri Congo Minisitiri Biruta yongeye kukigarukaho nk'urugero rw'ibiba igihe igihugu kidafite ubuyobozi buzima n'ubushake bwa politike bwo gukemura ibibazo biherewe mu mizi.

    Ati 'Dukeneye Guverinoma n'abayobozi bafata inshingano, babasha kubona impamvu-muzi. Urugero iyo urebye mu Karere kacu, ibiri kubera muri Congo, impamvu-muzi zirazwi nta nubwo tuvuguruzanya kuri icyo ariko ubushake bwa politike mu gukemura icyo kibazo nta buhari. Aho niho hazamo ikibazo cy'ubuyobozi, niho ikibazo cy'imiyoborere cyizamo.'

    Minisitiri Biruta yagaragaje ko indi mpamvu ituma iki kibazo gikomeza kubaho ari uko usanga hari abafite inyungu muri uyu mutekano muke kandi bari mu buyobozi.

    Ati 'Rimwe na rimwe haba hari inyungu zihishemo, kuri bamwe mu bantu bafite inshingano zo gukemura icyo kibazo, twavuze amabuye y'agaciro, niba abo bayobozi bagomba gukemura icyo kibazo bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, ari bo bayoboye iyi mitwe yitwaje intwaro, ni gute ubategerejeho gushyira imbaraga mu kurangiza icyo kibazo bafitemo inyungu?'

    Minisitiri Biruta yagaragaje ko mu kurangiza neza ibi bibazo ubuyobozi bw'ibihugu bukwiriye kumva neza inshingano bufite ndetse bukemera kwirengera ibibazo bihari, bigashakirwa ibisubizo.

    Iyi nama izwi nka 'National Security Symposium' iganirirwamo ingingo zitandukanye zifite aho zihurira n'umutekano

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta ni umwe mu batanze ikiganiro mu nama y'umutekano iteraniye i Kigali

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta yagaragaje imiyoborere ya Congo nka rwangendanye mu bibazo biyugarije

    Amafoto: RBA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaragaje-imiyoborere-ya-congo-nka-rwangendanyi-mu-bibazo-biyugarije

  • Camera za miliyari 2,9 Frw zigiye gushyirwa ku mihanda – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2013, mu Mujyi wa Kigali hatangiye gushyirwa Camera zifashishwa mu gucunga umutekano. Zishyirwa ahantu hatandukanye ku mihanda n'ahahurira abantu benshi ku buryo zikurikirana amakuru y'ibiba umunota ku wundi.

    Polisi isobanura ko ziyifasha mu gutahura ibyaha biba ntibibona. Zitahura kandi ibyabaga nijoro ntibimenyekane.

    Zigenzurirwa ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ndetse zagize uruhare mu gukumira ibyaha byakundaga kubera mu mihanda nk'ubujura n'ibindi.

    Mu ngengo y'imari ya 2024/25, Leta yiyemeje kongera umubare w'izi camera, aho hazagurwa izindi, bigatwara miliyari 2,9 Frw.

    Izi camera ziyongera ku zindi zisanzwe zikumira ibyaha n'amakosa yo mu muhanda. Zirimo iyitwa Speed Enforcement Camera, izwi nka Sophia. Zunganirwa n'izindi zitwa Trailer zishobora kwimurwa. Hari n'izindi nto zishobora kwimurwa n'Umupolisi (Mobile Camera)

    Izindi ni izitwa Red Light Camera ziba muri feux rouge.

    Mu 2020 Guverinoma y'u Rwanda yasinyanye amasezerano ya Miliyoni z'amadorali n'ikigo cyitwa Eastern Ventures cyo muri Leta Zunze ubumwe z'Abarabu, agamije gufasha kurushaho guteza imbere umutekano wo mu muhanda mu Rwanda.

    Camera zishyirwa hirya no hino ku mihanda, zagize uruhare mu gukumira ibyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/camera-za-miliyari-2-9-frw-zigiye-gushyirwa-ku-mihanda

  • Leta igiye kubaka ibigega bya lisansi bya miliyari 15,2 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi bigega bishya byitezweho kunganira ibyari bisanzwe bifite ubushobozi bwo kubika nibura litiro miliyoni 117. Bizubakwa mu Mujyi wa Kigali i Rusororo.

    Buri kwezi mu gihugu hinjira nibura litiro ziri hagati ya miliyoni 40 na 50 z'ibikomoka kuri peteroli.

    Muri 2021 mu Rwanda hari hari ibigega bya Leta n'iby'abikorera bishobora kubika ibikomoka kuri peteroli litiro miliyoni 72. Muri byo harimo nk'ibiri i Jabana bya Sosiyete yitwa OilCom, ibya SP biri i Rusororo, ibya Leta biri mu Gatsata, Rwabuye na Bigogwe hamwe n'ibya ERP biri Kabuye. Ibibika amavuta y'indege biri i Kanombe ku Kibuga cy'indege n'i Rusororo.

    Ubusanzwe lisansi na mazutu bikoreshwa mu Rwanda, bivanwa ku isoko mpuzamahanga by'umwihariko mu bihugu bitatu; Qatar, Arabie Saoudite na Singapore.

    Sosiyete imwe yonyine ikomoka mu Rwanda, SP, ni yo ifite ubushobozi bwo kujya kurangura ku isoko mpuzamahanga, izindi zijya kugura n'ababa bayiranguye, i Mombasa cyangwa se i Dar es Salaam.

    Ku mwaka, u Rwanda rukoresha mazutu irenga litiro 2.835.641.930 mu gihe lisansi yo ari litiro 181.629.475. Impamvu mazutu ariyo nyinshi ikoreshwa cyane, ni uko yifashishwa mu modoka rusange no mu mashini zikora imirimo inyuranye nk'iyo mu nganda, mu bwubatsi, ubuhinzi n'ibindi.

    Umushinga wo kubaka ibigega bya litiro miliyoni 60 by'ibikomoka kuri peteroli i Rusororo wagenewe Miliyari 15,2 Frw mu ngengo y’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igiye-kubaka-ibigega-bya-lisansi-bya-miliyari-15-2-frw