Blog

  • Rwatubyaye Abdul yamaze gusesekara i Nyarugenge – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'Ikipe y'igihugu 'Amavubi', akaba na myugariro w ikipe ya KF Shkupi FC yo muri Macedonia, Abdul Rwatubyaye yageze mu i Kigali mu mwiherero aho yasanze bagenzi be.

    Ikipe y'Igihugu iri kwitegura imikino izayihuza na Bénin na Lesotho mu guhatanira kuzitabira Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-yamaze-gusesekara-i-nyarugenge-amafoto/

  • Burera: Ububiko bwa MAGERWA bwafashwe n'inkongi, ibicuruzwa birakongoka – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024.

    Amakuru dukesha Radio Rwanda avuga ko iyi nkongi y'umuriro yibasiye ubu bubiko mu rukerere mu masaha ya kumi za mu gitondo kugeza ahagana Saa Sita z'amanywa ubwo Ishami rya Polisi rishinzwe Kuzimya inkongi ryari rimaze kuzimya uyu muriro wose.

    Iyi nkongi y'umuriro yibasiye ibice bibiri bigize ubu bubiko birimo ahabikwa ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko ndetse n'ibyambutse umupaka mu buryo bwa magendu byose bikaba byahiye bigakongoka.

    Agaciro k'ibyangirikiye muri ubu bubiko ntikaramenyekana kuko ibarura rigikomeje.

    Umucuruzi Ntibankunze Gaspard ukura ibicuruzwa muri Uganda wari afitemo imifuka 50 y'akawunga, yavuze ko yahaje mu masaha ya mu gitondo kuyireba asanga hari gushya ndetse ubutabazi bwatangiye gukorwa.

    Yavuze ko iyi nkongi y'umuriro yamuteye igihombo.

    Ati 'Nta kintu nasigaranye ibyo nari mfite byahiriyemo hano. Umushoramari wa hano niba yari afite ubwishingizi wenda ashobora kugira icyo azadukorera'.

    Iyi nkongi y'umuriro kugeza ubu ntiharamenyekana icyayiteye.

    Mu gihe aha hakirirwaga ibicuruzwa biva muri Uganda hahiye, inzego bireba zatangiye gutekereza ubundi buryo bwaba bukoreshwa harimo no kuba ibicuruzwa byajya byakirirwa ku isoko nyambukiranyamipaka rya Cyanika riri hafi kugira ngo ubuhahirane budahagarara.

    Polisi y'u Rwanda yahise itabara itangira kuzimya

    Ibicuruzwa byarimo byahiye birakongoka

    Ntiharamenyekana neza agaciro k'ibyatikiriye muri iyi nkongi

    Imirimo yo gukoresha ubu bubiko bwa MAGERWA yabaye ihagaze

    Amafoto: RBA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-ububiko-bwa-magerwa-bwafashwe-n-inkongi-y-umuriro-burakongoka

  • Hatangijwe gahunda y'urugendo rw'amahoro rugamije kurwanya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Impuzamiryango iharanira guteza imbere ibikorwa by'urubyiruko, Rwanda Youth Organization Forum- RYOF, bwatangije iyi gahunda, bwatangaje ko bwifuza ko izajya iba buri mwaka, intego rusange ari ugukomeza kubaka u Rwanda ariko bigizwemo uruhare runini n'abakiri bato.

    Ubwo hakorwaga uru rugendo rwa mbere, gahunda yahurijwe hamwe n'urugendo mpuzamahanga rw'amahoro rwari rubaye ku nshuro ya 11, rutegurwa n'Umuryango uharanira amahoro no kurwanya intambara ku Isi, Heavenly Culture, World Peace, Restoration of Light- HWPL.

    Uru rugendo rwabereye i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024, rwari ruri no kubera mu mujyi myinshi itandukanye mu mpande zose z'Isi.

    Niyodusenga Xavier, ni umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye uru rugendo. Mu masomo yiga harimo n'amateka. Yagaragaje ko ari ingenzi ko igikorwa nk'iki kiba buri mwaka ariko anasaba ko hashyirwa ingufu nyinshi mu myigishirize y'amateka y'u Rwanda mu mashuri.

    Ati 'Ntabwo tuyiga nk'uko bikwiriye nko mu wa gatanu isomo rijyanye n'ibya Jenoside niryo rito ugereranyije n'andi. Icyo nasaba ni uko isomo ry'amateka y'u Rwanda ryahabwa umwanya munini kuko nk'iyo twiga ibyabaye mu Burayi tubyiga hafi igihembwe cyose, mu gihe irindi turyiga icyumweru.'

    Nyuma y'uru rugendo, abari barwitabiriye berekeje ku Rwibutso rwa Kigali, aho baviriwe imuzi amateka y'u Rwanda mu myaka myinshi ishize. Hafashwe umwanya wo kunamira imibiri y'Abatutsi ihashyinguye hanashyirwa indabo ku mva.

    Umuyobozi Mukuru wa RYOF, Rwabwera Kellon James, yavuze ko itangizwa ry'iki gikorwa ari ingenzi kuko ari ngombwa ko urubyiruko ruba intwari, rukamenya neza amateka y'igihugu cyabo ariko nanone akubakirwaho mu gukomeza kucyubaka.

    Ati 'Ni bagira uruhare mu interambere ry'u Rwanda kurisigasira no kuririnda bizoroha. Tugomba gushyira hamwe kugira ngo twemeze ko kugira ngo twamagane Jenoside n'ingengabitekerezo yayo tugomba kubiba amahoro, tukayasakaza hose ariko bigakorwa n'abato.'

    Umuhuzabikorwa muri HWPL, Kim Seongmin, nawe wifatanyije n'uru rubyiruko, yavuze ko iyo hakorwa urugendo rw'amahoro haba hibukwa amabi yabaye, ariko hanarebwa uko abantu bahuza imitima bagakomeza kubaka ibyiza.

    Ati 'Kenshi urubyiruko rwibasirwa n'amabi, na Koreya niko byayigendekeye. Uhitamo si urubyiruko, ariko ushyira mu bikorwa ni urubyiruko. Ibyo bivuze ko ufite imbaraga ari urubyiruko kugira ngo rugire icyo rukora. Ubu nibo bafite ubushobozi bwo guhitamo kubaka amahoro. Ndatekereza rero ko urubyiruko ari ingenzi cyane muri byinshi.'

    Impuzamuryango RYOF, ihuriwemo n'imiryango y'urubyiruko 36 igizwe n'abanyamuryango basaga ibihumbi 10. Uru rugendo rwabaye ku nshuro ya mbere rwitabiriwe n'abasaga 120.

    Uru rugendo rwatangirijwe ahazwi nko ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali, rugana ku Rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi

    Uru rugendo rwabaye ku nshuro ya mbere rwitabiriwe n'abasaga 120

    Hafashwe umwanya wo gushyira indabo ku mva rusange zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250

    Umuyobozi Mukuru wa RYOF, Rwabwera Kellon James, yavuze ko hagomba kubakirwa ku mateka hakubakwa u Rwanda rwiza

    Niyodusenga Xavier, yasabye ko umwanya ugenerwa amasomo y’amateka y’u Rwanda mu mashuri wakongerwa

    Mukashyaka Peace, yavuze ko uru rugendo rwamwibukije ko ari umukoro we kwigisha bagenzi be amateka nyakuri y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hatangijwe-gahunda-y-urugendo-rw-amahoro-rugamije-kurwanya-jenoside

  • Gen Muhoozi yakiriye ku meza Gen Mubarakh Muganga – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri Uganda avuga ko Gen Muhoozi yakiriye Gen Mubarakh Muganga ku meza, mu musangiro wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi mu 2024, mu gace ka Kisaasi ahazwi nka 'Ndere Cultural Center'.

    Uyu musangiro kandi witabiriwe n'Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutasi n'Umutekano muri Uganda, Maj Gen James Birungi n'abandi bayobozi.

    Ni umuhango waranzwe n'imbyino gakondo zo muri Uganda ndetse no gusangira amafunguro yo muri iki Gihugu, nk'uburyo bwo kwiyibutsa isano y'amateka iri hagati y'ibi bihugu.

    Wabanjirijwe n'ibiganiro aba basirikare bakuru bombi bahuriyemo ku manywa yo kuri uwo munsi.

    Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo itsinda ry'u Rwanda ryari riyobowe n'Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ryagiriye muri icyo gihugu muri Mata 2024 rikakirwa na Gen Kainerugaba, baganira ku ngingo zitandukanye z'ubufatanye n'ibibazo by'umutekano muke mu Karere.

    Gen. Kainerugaba akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yagaragaje kenshi ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu by'abavandimwe, bityo ko bikwiye guhahirana, ababituye bakagenderana nta mbogamizi bahura na zo.

    Gen Muhoozi na Gen Mubarakh Muganga, ubwo bageraga ahabereye uyu musangiro

    Gen Muhoozi asuhuza abarimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutasi n’Umutekano, Maj Gen James Birungi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-muhoozi-yakiriye-ku-meza-gen-mubarakh-muganga

  • ALX Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, isaba urubyiruko n'abayipfobya (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko ruhugurwa ibijyanye n'ikoranabuhanga muri ALX Rwanda rwasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse rusobanurirwa amateka y'u Rwanda, agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe, urategurwa unashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga.

    Nyuma yo kwerekwa amateka, uru rubyiruko rwashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane z'Abatutsi basaga ibihumbi 250 bashyinguwe muri uru rwibutso.

    Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka ndetse banacana urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'ahazaza hazira amacakubiri.

    Muri ibi biganiro, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yashishikarije uru rubyiruko kumenya amateka y'igihugu no gukoresha ikoranabuhanga mu kuyasakaza kuko aribwo buryo buzabafasha kurwanya abayagoreka basigaye biyambaza imbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Dukeneye gukoresha ikoranabuhanga dushyiraho inkuru z'ukuri mu kurwanya imyumvire mibi. Ibi kandi twabitangira uyu munsi, Ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, dukwiye gufata iya mbere mu kwiyigisha ubwacu kugira ngo twigishe n'abandi, tumenye amateka yacu, ubwo nibwo buryo bwadufasha kurwanya ibinyoma n'icengezamatwara iryyo ari ryo ryose.'

    'Urundi ruhare rwawe nk' urubyiruko ni ukwirinda kuba mu matsinda adafite ishingiro ntukagwe mu moshya yo gukwirakwiza amakuru atari ukuri cyangwa y'ibihuha.'

    Uhagarariye ALX mu Rwanda, Nimie Chaylone Uwurugwiro yavuze ko intego y'igikorwa nk'iki cyo kwibuka ni gusura urwibutso ari ugufasha urubyiruko ruhugurwa n'iki kigo muri rusange kubona amasomo bajya kwigisha bagenzi babo batagize amahirwe yo kugera aho amateka y'u Rwanda ari ndetse ubu batahanye umukoro wo guhangana n'abagoreka amateka y'igihugu.

    Ati 'Uru ruzinduko rwari rugamije kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse no gufasha urubyiruko dufite gukomeza kumenya amateka y'igihugu tunarushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose cyane cyane aho igaragara kumbuga nkoranyambaga.'

    'Icyo twize ni uko ibyabaye bidakwiye kongera kuba ndetse ko twe nk'urubyiruko tuba dufite urahare runini mu kurwanya ibintu byose byatuma ibintu nk'ibi byongera kubaho. Urwo ruhare ni ukwigisha amateka yaranze igihugu cyacu nyayo tunarwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    ALX Rwanda ni ishuri rishamikiye kuri ALX Africa rigamije guteza imbere impano mu by'ikoranabuhanga ndetse no kurema abayobozi beza b'ejo hazaza.

    Iri shuri ryigisha amasomo y'ubumenyingiro mu bijyanye n'ikoranahunga nk'isesenguramakuru (Data Analytics), Data Science, Cloud Computing, Salesforce administrator na Software Engineering.

    Abagize ALX Rwanda bunamiye abarenga ibihumbi 250 bashyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, banashyira indabo ku mva

    Abakozi n'urubyiruko rwo muri ALX Rwanda bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Basuye ibice bitandukanye by'uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Dr Murangira B Thierry yasabye urubyiruko rwa ALX Rwanda kwirinda kujya mu matsinda atubaka cyangwa ataruhesha agaciro

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yashishikarije uru rubyiruko kwiga no kumenya amateka y'igihugu bahagaranira kuyigisha abatayazi

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, baganiriye ku ruhare rwabo mu kubaka igihugu n’ahazaza hacyo

    Uru rubyiruko ruhugurwa na ALX Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga rwatahanye umukoro wo gukoresha ikoranabuhanga mu kugaragaza amateka y’u Rwanda, bahangana n’abayagoreka

    Amafoto : Nezerwa Salomon & ALX Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alx-rwanda-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-isaba-urubyiruko-n

  • PS Imberakuri nta mukandida izashyigikira ku mwanya wa Perezida – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafatiwe mu nama nkuru y'iri shyaka yigaga ku myitwarire y'abanyamuryango baryo mu bihe byo kwiyamamaza n'iby'amatora, yateranye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2024.

    Mu kiganiro na IGIHE, Mukabunani yagize ati 'Ni ukugira ngo dushyire imbaraga mu kwiyamamaza ku mwanya w'ubudepite, aho kugira ngo dutatanye imbaraga; hamwe dushyire kuri Perezida, ubundi ku badepite. Twavuze ngo reka dushyire imbaraga ku kwiyamamariza ubudepite.'

    Mukabunani yasobanuye ko mu gihe kiri imbere, uko imbaraga z'iri shyaka zizaba ziyongera, ari bwo rizafata umwanzuro wo gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida.

    Hari amashyaka yamaze gufata icyemezo cyo gushyigikira umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi, Paul Kagame, gusa Mukabunani we yasobanuye ko abanyamuryango ba PS Imberakuri bazagira amahitamo yabo bwite.

    Ati 'Twebwe ntabwo dufite umukandida tuzashyigikira. N'abakandida bose ntituranabamenya. Reka abantu bazabanze biyamamaze, hanyuma umuntu wese mu Imberakuri azajya areba uko abantu biyamamaje, uwo bazashyigikira ari we bazatora.'

    PS Imberakuri isanzwe ifite abadepite babiri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda; Mukabunani na Niyorurema Jean-Rène. Mukabunani yatangaje ko kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024 barageza kandidatire 80 kuri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

    Ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, hamaze gutangwa kandidatire eshatu: iya Paul Kagame uhagarariye FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa DGPR (Green Party) n'umukandida wigenga, Manirareba Herman. Hari abandi babiteganya barimo Mpayimana Philippe wahatanye mu matora yo mu 2017.

    Abarwanashyaka ba PS Imberakuri bafashe icyemezo cy’uko iri shyaka ritazagira umukandida rishyigikira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ps-imberakuri-nta-mukandida-izashyigikira-ku-mwanya-wa-perezida

  • Kiliziya muri Congo yavuze ku cyemezo cyo gutiza u Rwanda ubutaka cyaciye igikuba – #rwanda #RwOT

    Mu 2022 nibwo Repubulika ya Congo yatangaje ko yatije u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 12 000 zishobora kubyazwa umusaruro mu buhinzi, nk'umusaruro w'uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Brazaville.

    Nyuma ingano y'ubu butaka yaje kongerwa igera kuri hegitari 92 996, burimo ubungana na hegitari 51.223 buri ahitwa Kidamba n'ubugera kuri hegitari 41 773 buri ahitwa Louvakou.

    Nyuma y'igihe, iki cyemezo cya Repubulika ya Congo cyatangiye gukurura umwuka mubi mu baturage, bavuga ko ubutaka bw'igihugu cyabo bwagurishijwe, ibintu byatumye Kiliziya Gatolika ibyinjiramo nk'urwego rufite ijambo rikomeye muri iki gihugu.

    Inama y'Abasenyeri muri iki gihugu yahise yaka uburenganzira bwo guhura na Minisitiri w'Intebe wa Congo, Anatole Collinet Makosso ndetse barabuhabwa, ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi mu 2024 bagirana ibi biganiro.

    Muri ibi biganiro byitabiriwe n'abandi bagize Guverinoma bagera kuri barindwi, aba basenyeri beretswe amasezerano y'imikoranire u Rwanda rufitanye na Congo ku bijyanye n'ubu butaka. Ni ibiganiro byamaze amasaha abiri n'igice.

    Aba basenyeri nyuma yaho kandi babonanye na Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nyuma y'ibi biganiro Inama y'Abasenyeri muri Repubulika ya Congo yasohoye itangazo ivuga ko 'Amasezerano Congo yagiranye n'u Rwanda muri Mata mu 2022 atagamije guha, kugurisha cyangwa komeka ubutaka bwa Congo k'u Rwanda.'

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko aba basenyeri basabye Minisitiri w'Intebe 'gushyira mu ruhame ibijyanye n'aya masezerano, ku bw'inyungu z'imikorere iciye mu mucyo, no gutanga amakuru.'

    Aba basenyeri basabye abaturage 'kwirinda ibihuha no gukekeranya kwa hato na hato kuko bishobora guhungabanya amahoro n'ituze muri rubanda.'

    Muri Werurwe mu 2024 abashoramari barenga 30 baturutse mu Rugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), basuye ubu butaka, hagamijwe kureba uko bwabyazwa umusaruro.

    Bakigera muri iki gihugu bahawe ikaze na Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste, waberetse ko gukorera muri iki gihugu ukabona umusaruro ushimishije bishoboka, bityo ko badakwiriye kugira impungenge.

    Ati 'Kubera umubano mwiza w'ibihugu byacu ndetse n'uw'abakuru b'ibihugu byombi, twagize amahirwe Leta ya Congo iratwizera, idutiza ubutaka kugira ngo tububyaze umusaruro. Mugomba kubishyiraho umutima ndetse n'imbaraga kugira ngo duteze imbere u Rwanda na Congo.'

    Bibarwa ko Congo Brazzaville ifite nibura hagati ya hegitari miliyoni 10 na 12 z'ubutaka bushobora gihingwa, gusa ubungana na 5% ni bwo bukoreshwa mu buhinzi butanga ibyo kurya ku baturage.

    Ibindi bihugu byahaye u Rwanda ubutaka birimo Djibouti, Tanzania, Kenya, Misiri ndetse na Guinée Conakry ishobora gufata icyemezo nk'iki mu minsi mike iri imbere.

    Inama y'Abasenyeri muri Kiliziya Gatolika ya Congo yashyigikiye icyemezo cya Leta y'iki gihugu cyo gutiza ubutaka u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kiliziya-gatolika-yashyigikiye-icyemezo-cya-leta-ya-congo-cyo-gutiza-ubutaka-u

  • Umuyobozi wa Scandinavia WFC yasohowe mu ntek… – #rwanda #RwOT

    Bizumuremyi  Radjabu usanzwe ari umutoza wa Etincelles FC ndetse akaba yari ahagarariye ikipe ya Scandinavia WFC yasohowe mu nteko rusange nyuma yaho ikipe ye itakarije ubunyamuryango bwa FERWAFA.

    Ibi byabaye hashize iminota 37 inteko rusange itangiye, aho umuyobozi wa FERWAFA yabajije niba nta munyamuryango uributakaze ubunyamuryango bigendanye n’uko amatekegeko abivuga. 

    Umunyamabanga wa FERWAFA Kalisa, yavuze ko ikipe ya Scandinavia WFC ihagarikwa cyangwa se itakaza ubunyamuryango bwa FERWAFA. 

    Umunyamabanga yakomeje avuga ko ikipe ya Scandinavia WFC itigeze yitabira shampiyona ya 2021-22, 2022-23 na 2023-24 kandi amategeko akaba avuga ko ikipe imaze imyaka 3 ititabira amarushanwa ya FERWAFA ihita itaza ubunyamuryango.

    Ibyo bikimara kuba, Bizumuremyi Radjabu wari waje ahagarariye ikipe ya Scandinavia WFC yasabwe gusohoka mu nteko rusange kugira ngo   atange umwanya, ndetse Inteko rusange ikomeze. Bizumuremyi Radjabu yahise yisohokera nk’uko byari bisabwe. 

    Iyi nteko rusange ya FERWAFA yitabiriwe n’abanyamuryango 41 kuri 58 bemewe, gusa Scandinavia WFC ikaba yahise ivamo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143345/umuyobozi-wa-scandinavia-wfc-yasohowe-mu-nteko-rusange-ya-ferwafa-huti-huti-143345.html

  • UK:Mutesi Jolly wahinduye ingingo yikiganiro… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bw'amashusho yasangije abamukurikira yongeyeho ishimwe yatewe no kuba yaratumiwe muri Oxford ati'Nk'umuntu ukiri muto wifuza gukomeza kwiyungura ubumenyi, byari iby'icyubahiro kugira icyo mvuga.'

    Uyu mukobwa yari yatumiwe mu Nama y'Abanyafurika biga n’abize muri Oxford ya 2024, agaragaza ko byari iby'umugisha.

    Ati'Nagize amahirwe yo gusangiza abagize uyu muryango amasomo menshi y'inkuru y'abanyarwanda y'imyaka 30 ishize.'

    Yakomeje agaruka ku buryo yibajije uko akwiye kubyaza umusaruro amahirwe y'imbonekarimwe yari abonye.

    Mu buryo bwe ati'Ubwo nakiraga ubutumire byaranejeje kubasha kubona ahantu nkaha ho kuvugira ariko na none nagizemo n'ikibazo nibaza ni iki cyo kubagezaho n’uko mfite kubikora.'

    Mutesi Jolly yagarutse ku nkuru itangaje y'uburyo yasabwe kugaruka ku birebana n'imideli ariko we agasaba ko byibuze yagaruka ku ngingo abona ikwiye kuba igarukwaho y'ejo hazaza ha Afurika.

    Uyu mukobwa mu kiganiro yatanze yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

    Asobanura impamvu yo kugaruka kuri iy'ingingo ko yabihereye ku kuba mu 2050 bitewe n'uburyo Abanyafurika bakomeje kwiyongera bazaba bagize kimwe cya Kane cy'abatuye Isi yose bityo ko bakwiye kuba bazi amateka nkaya.

    Avuga ko kumenya amateka ari mu rwego rwo kugira ngo bazabe bunze ubumwe icyo bashyize imbere ari icyabateza imbere kurusha icyabatandukanye.

    Yumvikanishije ko imiyoborere iboneye ya Perezida Kagame n'ubuhanga aribyo byatumye u Rwanda rwongera  kwiyubaka byihuse.

    Kandi ko nubwo Afurika atari igihugu ariko ari byiza ko abatuye uyu Mugabane baba bafite icyerekezo kimwe kiganisha ku iterambere rirambye kurusha kwicamo ibice.

    Muri Mata 2024 ni bwo inkuru yamenyekanye ko uyu mukobwa azajya gutanga ikiganiro muri Oxford.

    Inama yatanzemo ikiganiro ikaba yaramaze iminsi ibiri guhera ku wa 24 kugera ku wa 25 Gicurasi 2024.

    Ku munsi wa mbere uyu mukobwa yagaragaye yasazwe n'ibyishimo ari kumwe na Raila Odinga, umunyabigwi muri politike ukomoka muri Kenya.

    KANDA HANO UREBE UNUMVE IKIGANIRO CYOSE

    “>

    Mutesi Jolly yavuze ko nk’umuntu ubarizwa mu bwiza n’imideli aribyo abantu bakumva yitsaho ataribyo yahisemo ahubwo yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka rw’u Rwanda mu myaka 30 ishizeMutesi Jolly ku munsi wa mbere w’Inama yishimiye guhura na Raila Odinga umaze kwiyamamaza ubugira 5 kuyobora Kenya byanga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143347/ukmutesi-jolly-wahinduye-ingingo-yikiganiro-yikije-ku-budasa-bwa-perezida-kagame-video-143347.html

  • Rwanda Premier League igiye gutangira guhemba amakipe hakurikijwe imyanya yasorejeho muri Shampiyona #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League Board ifite mu nshingano zayo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yemeje uburyo bwo kuzajya ihemba amakipe ikurikije imyanya yasorejeho muri Shampiyona.

    Ibi byatangajwe n'Umuyobozi wayo, Hadji Yusufu Mudaheranwa mu nama nyunguranabitekerezo idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatandatu ku Cyicaro cyayo ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yahuje abayobozi b'amakipe 16 yakinnye Primus National League ya 2023-24.

    Mu ngingo zari ku murongo w'ibyigwa harimo kurebera hamwe uko Shampiyona y'umwaka ushize yagenze no guhana ibitekerezo ku mpinduka zakorwa mu mwaka utaha kugira urwego rwa Shampiyona ruzamuke ndetse n'amakipe arusheho kubona ubushobozi.

    Harimo kwereka abanyamuryango raporo y'umutungo w'umwaka wa Shampiyona ya 2023-24 ndetse no kubereka bamwe mu bafatanyabikorwa bashya byitezwe ko bazazamura ingengo y'imari yari isanzwe igenerwa amakipe buri mwaka.

    Harimo kandi gukora imbonerahamwe y'imikino ya Shampiyona y'umwaka utaha idashingiye ku guhura kw'amakipe hakurikijwe uko yahuye mu gice kibanza cya Shampiyona.

    Iyi gahunda ikazashyirwa hanze kare, nyuma yo kuzamuka kw'amakipe avuye mu Cyiciro cya kabiri ndetse no kwerekana ko amakipe yose yujuje ibisabwa (CAF Club Licensing) biyemerera gukina Shampiyona.

    Hari kandi guhemba amakipe yose uko ari 16 ku mpera ya Shampiyona hakurikijwe imyanya yarangirijeho, uburyo busimbura ubwari busanzweho aho ikipe imwe rukumbi yegukanye igikombe cya Shampiyona ari yo yagenerwaga igihembo cya Miliyoni 25 Frw.

    Hari kandi kuba buri mukino hazajya hahembwa umukinnyi witwaye neza (Man of the match) kugira ngo hazamurwe ireme ry'irushanwa no guhatana hagati y'abakinnyi.

    Abagize amakipe 16 kandi batanze ibitekerezo ko hari bimwe byari bikwiye guhinduka umwaka utaha w'imikino harimo nko kuba hazamurwa umubare ntarengwa w'abanyamahanga bakwemererwa gukina mu Cyiciro cya mbere mu Rwanda bari basanzwe ari batandatu.

    Iki gitekerezo cyikaba kiganirwaho no mu nama y'Inteko Rusange ya FERWAFA iteganyijwe ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 ndetse n'ibiganiro bitandukanye Rwanda Premier League izajya igirana n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Hari kandi iyubahirizwa ry'amwe mu mategeko agenga Shampiyona no kuzamura ireme ry'amarushanwa, nko kwimakaza umuco wo guhana amakipe yitwaye nabi haba mu mikino ndetse no gutesha agaciro irushanwa.

    Hari kandi kuba haboneka izina ry'umupira (Rwanda Premier League match ball) umwe uhuriweho uzajya ukinwa n'amakipe yose muri Shampiyona.

    Abanyamuryango kandi batangarijwe ko Shampiyona y'umwaka utaha izaba ifite umufatanyabikorwa mushya, izatangira tariki 10 Kanama 2024 izasozwe tariki 30 Gicurasi 2025.

    Nyuma y'inama abayobozi b'amakipe bayitabiriye bakiriwe n'Umuyobozi wa Rwanda Premier League mu busabane bwabereye ku Cyicaro cyayo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    The post Rwanda Premier League igiye gutangira guhemba amakipe hakurikijwe imyanya yasorejeho muri Shampiyona appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rwanda-premier-league-igiye-gutangira-guhemba-amakipe-hakurikijwe-imyanya-yasorejeho-muri-shampiyona/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-premier-league-igiye-gutangira-guhemba-amakipe-hakurikijwe-imyanya-yasorejeho-muri-shampiyona