Blog

  • Perezida Duda wa Pologne yanenze Abanye-Congo bigaragambije kubera uruzinduko yagiriye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri Gashyantare 2024 nibwo Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Pologne, Andrzej Duda, mu ruzinduko rw'iminsi itatu yagiriye mu Rwanda.

    Ni uruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi cyane ko rwanasojwe hasinywe amasezerano y'ubufatanye ku mpande zombi.

    Nyuma y'uruzinduko rwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yararwamaganye igaragaza ko itumva ukuntu Perezida Duda yakwizeza u Rwanda ubufasha runaka mu gihe irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya RDC yagaragaje ko uruzinduko rwa Duda mu Rwanda ari ikimenyetso cy'uko Pologne ikomeje kwifatanya n'u Rwanda, nyamara iki gihugu cyari gishyigikiye RDC mu Nama y'Umuryango w'Abibumbye mu kugaragaza uruhare rw'u Rwanda mu gufasha imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.

    Icyo gihe abigaragambyaga ngo babikoreraga hafi y'ibiro bya za Ambasade zirimo iya Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n'izindi.

    Mu kiganiro Perezida Andrzej Duda yagiranye na Tshisekedi kuri telefoni, yagaragaje ko igihugu cye cyitishimiye imyitwarire yo kwamagana uruzinduko rwe mu Rwanda.

    Mu ngingo abayobozi b'ibihugu byombi baganiriyeho, Duda kandi yamaganye ibikorwa biherutse kuba muri RDC by'abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

    Banaganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo imikoranire n'ibihugu byombi ndetse no ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

    Perezida Duda yashimangiye ko hari ubushake bwo guteza imbere imikoranire hagati y'ibihugu byombi.

    Biteganyijwe ko Perezida Duda na Tshisekedi bashobora kuzahurira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri 2024 mu Nama Nkuru y'Umuryango w'Abibubumbye, bakagirana ibiganiro.

    Perezida Duda wa Pologne yanenze Abanye-Congo bigaragambije kubera uruzinduko yagiriye mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-duda-wa-pologne-yanenze-abanye-congo-bigaragambije-kubera-uruzinduko

  • U Rwanda rugiye kwitabira isuzuma mpuzamahanga ku bumenyi n'ubushobozi bw'abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda NESA ivuga ko ari intambwe ikomeye mu kugereranya ibipimo ngenderwaho mu burezi ku rwego rw'igihugu n'ibyo ku rwego rw'Isi, bikazamura ireme ry'uburezi.

    Iyi gahunda ikorwa mu byiciro bibiri, birimo icy'igerageza n'icy'isizuma nyirizina. Icyiciro cya mbere cy'igerageza rya PISA 2025 kizatangirizwa na Minisiteri y'Uburezi mu kigo cya Lycée de Kigali ku itariki ya 27 Gicurasi, kizarangire ku itariki ya 6 Kamena 2024. Kizakorerwa mu turere 28 mu Gihugu hose cyitabirwe n'amashuri 45 azaba ahagaraiwe n'abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye 1440 bafite imyaka 15 harimo abakobwa 814 n'abahungu 626.

    Bazasuzumwa ubumenyi n'ubushobozi bafite mu gusoma, Imibare ndetse no muri Siyansi. Ni mu gihe isuzuma nyirizina ryo rizakorwa mu 2025 kuva ku itariki 27 Mata kugeza ku ya 7 Kamena.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko intego y'iyi gahunda ari ugusuzuma ibyo abanyeshuri bashoboye, bigaherwaho hakorwa igenemigambi rinoze.

    Yagize ati 'Intego y'isuzumabumenyi rya PISA ni ukugerageza kunoza ibyakorwa mbere y'ubushakashatsi nyirizina. Iki cyiciro cyemeza ko ibikoresho byo gusuzuma n'uburyo bukoreshwa bifite ishingiro kandi byizewe. Byongeye kandi, ikizamini cy'igerageza gifasha kumenya no gukemura ibibazo byose bijyanye na gahunda yo gusuzuma no kwemeza ko ubushakashatsi nyamukuru buzagenda neza kandi bugatanga amakuru nyayo, ugereranyije n'imikorere y'abanyeshuri.'

    Yongeyeho ko uretse amakuru y'isuzuma, PISA ikusanya amakuru y'ibyifuzo n'imyumvire by'abanyeshuri bikifashishwa mu kunoza imikorere no guteza imbere uburezi.

    PISA yashyizweho n'Umuryango Mpuzamahanga w'Ubukungu, Ubufatanye n'Iterambere (OECD) mu 1997. Igamije gupima ubushobozi bw' abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima busanzwe, harebwa ibitekerezo byabo hamwe n'ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo. Ikorwa buri nyuma y'imyaka itatu mu bihugu birenga 80 hirya no hino ku Isi.

    Dr Bahati Bernard yavuze ko u Rwanda rugiye kwitabira isuzuma mpuzamahanga ku bumenyi n'ubushobozi bw'abanyeshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwitabira-isuzuma-mpuzamahanga-ku-bumenyi-n-ubushobozi-bw

  • Senateri Mupenzi George yagaragaje uburyo abateguye Jenoside bifuzaga ko Abatutsi bashiraho – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, MINICOM, n'ibigo biyishamikiyeho bya RICA na RSB.

    Iki gikorwa cyahurijwe hamwe n'icyo kwibuka abahoze ari abakozi ba Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda n'Ubukorikori, MICOMART, kikaba cyaratangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga ruherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo.

    Senateri Mupenzi George, yatanze ikiganiro, agaruka ku buryo Abanyarwanda mbere y'ubukoloni bari babayeho bakundana, basabana, bafite imyemerere imwe n'ibindi bigaragaza igihango cy'ubumwe bari bafitanye.

    Yavuze ko nyuma babibwemo urwango n'abakoloni binageza kuri Jenoside yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni imwe.

    Yavuze ko n'ubwo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ariko abayikoze batageze ku mugambi wabo wo gutsemba burundu Abatutsi, kuko ingabo za RPA zatabaye.

    Yifashishije umugani ugira uti 'Umwishi w'u Rwanda ntiyarwambaye umugoma'.

    Nyiraneza Cecile wari warashakanye na Ibambasi wari uhagarariye MICOMART muri Nyamagabe ahahoze ari Gikongoro, yagarutse ku itotezwa umugabo we n'abandi bakoranaga b'Abatutsi bakorerwaga.

    Yavuze ko nk'iyo batindaga gusoza inshingano zabo, byasabaga ko bajya kwisobanura kuri perefegitura cyangwa kuri jandarumori.

    Ati 'Twabayeho ubuzima aho bwacyaga ukibaza niba buri bwire, bwakwira ukibaza niba buri bucye'.

    Umugabo we yaje koherezwa gukorera i Gatandara muri Cyangugu ari naho yaje kwicirwa muri Jenoside.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond yavuze ko 75% by'abakozi b'iki kigo bari munsi y'imyaka 35, bityo bafite akazi gakomeye ko gukomeza ibikorwa byo Kwibuka.

    Yavuze ko umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyomoro, bigabanya agahinda ariko kandi bigakomeza imiryango yabuze ababo.

    Komiseri muri Ibuka, Ndatsikira Evode, yagarutse ku kamaro ko gufata igihe cyo kwibuka avuga ko 'kwibuka bidufasha guhangana n'ingaruka za Jenoside'.

    Yashimiye MINICOM ko kuva 2017 itajya isiba gukora iki gikorwa, anayisaba gukomeza gufasha abayirokotse.

    Ministiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yahumurije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko amateka y'u Rwanda agomba kubera abayobozi n'abakozi bakorana, ubumenyi bwiza butagira ahandi bubonwa.

    Senateri Mupenzi George yavuze ko abateguye Jenoside icyo bifuzaga ari ukwica Abatutsi bakabamara

    Ministiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yahumurije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko amateka y'u Rwanda agomba kubera abayobozi n'abakozi bakorana, ubumenyi bwiza butagira ahandi bubonwa

    Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond yafashe mu mugongo abarokotse Jenoside

    Nyiraneza Cecile ari kumwe n’umwana we, yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba ku mugabo we Ibambasi wakoreraga MICOMART

    Mfizi Edouard uhagarariye imiryango y’ababuze ababo bakoreraga MICOMART, yashimiye MINICOM ibafasha mu isanamitima

    Umuyobozi Mukuru wa RICA Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yihanganishije abarokotse Jenoside biciwe ababo bakoraga muri MICOMART

    Komiseri muri IBUKA, Evode Ndatsikira yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka bafashe umunota wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba MINICOM, RICA na RSB bari bitabiriye igikorwa bose

    Abakozi ba MINICOM,RICA na RSB basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo basuraga urwibutso rwa Ruhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-mupenzi-george-yagaragaje-uburyo-abateguye-jenoside-bifuzaga-ko

  • Kagugu: Barasaba gushyirirwaho amatara afasha abanyamaguru kwambuka umuhanda – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bifuza ko mu gasentere ka Batsinda ari ho hashyirwa ayo matara kuko haba urujya n'uruza rwinshi rw'abantu ku buryo mu gihe bambuka umuhanda abatwara ibinyabiziga batubahiriza uburenganzira bw'umugenzi mu mwanya ugenewe abanyamguru (zebra crossing).

    Aha ngo abagenzi bahaca babisikana n'ibinyabiziga ari byo bijya bitera izo mpanuka za hato na hato.

    Umwe mu bacururiza mu isantere ya Batsinda utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko akunze kubona impanuka z'abanyamaguru bagongerwa n'abamotari n'abanyonzi muri 'zebra crossing' banze guhagarara ngo babanze bambuke.

    Yagize ati 'Usibye abatwara imodoka bahagaraga abagenzi bakambuka, abandi ntabwo bubahiriza amategeko y'umuhanda'.

    Uyu mucuruzi yongeyeho ariko ko bamwe mu banyamaguru bagongwa babiterwa no kwambuka umuhanda batabanje kwitegereza neza bakitwaza gusa ko bari muri zebra crossing, akabona ibyo byakemurwa no kuhashyira amatara afasha kwambuka.

    Imibare itangwa n'Ubunyamabanga Nshingabikorwa bw'Akagari ka Kagugu igaragaza ko aka kagari gatuwe n'abaturage ibihumbi 81 kakaba ari ko ka mbere gatuwe cyane ugereranyije n'utundi mu Gihugu.

    Gafite kandi ibindi bikorwaremezo byinshi nk'amashuri n'ibikorwa by'ubucuruzi byose bigira uruhare mu kongera urujya n'uruza rw'abanyamaguru bakoresha umuhanda.

    Abatuye n'abakoresha umuhanda Kagugu-Gasanze uca mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo barasaba gushyirirwaho amatara afasha abanyamaguru kwambuka umuhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kagugu-barasaba-gushyirirwaho-amatara-afasha-abanyamaguru-kwambuka-umuhanda

  • Juvenal yitabiriye inteko rusange ya Kiyovu… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakoze inkeko rusange, yagombaga guhindura amategeko ndetse no kuzuza inzego z’iyi kipe. Ubwo iyi nteko rusange yabereye kuri Hotel ya Chez Lando yendaga gutangira, bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports babonye uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ahageze nawe yitabiriye inteko rusange.

    Uyu muyobozi akigera ku muryango yahasaze abagabo bari barindishijwe bamubwira ko atemerewe kwinjira.Mvukiyehe Juvenal yabaye nk’usubira inyuma yicara ku ruhande hashize nk’iminota 50 inteko rusange ihita itangira.

    Mvukiyehe Juvenal amaze guhezwa hanze yahise ajya kwiyicarira muri Resitora ya Hotel Chez Lando 

    Juvenal aganira n’itangazamakuru yavuze ko ababajwe cyane no kuba yangiwe kwitabira inteko rusange kandi ari umunyamuryango. 

    Yagize Ati” Njye ndababaye cyane nje hano nk’umunyamuryango ariko birangiye bambujije kwinjira. Mbajije impamvu bari kumpagarika, bambwira ko ngo bategereje urutonde ariko byari ukubeshya kuko urwo rutonde batanaruzanye.”

    Juvenal yakomeje avuga ko yari yitabiriye inteko rusange kugira ngo atongera kuvugwa nabi nk’uko mbere ngo byabaye ataje. Yagize Ati” Yego mfite ikipe ariko ni iyubucuruzi ntabwo ari iy’umuryango bivuze ko itambuza kuba umunyamuryango wa Kiyovu Sports. Ikindi nifuzaga kuza mu nteko rusange kuko hari ibintu byinshi biba bivugirwamo, akenshi usanga bingarukamo ku buryo uhari wagira icyo wisonanuraho.

    Inteko rusange y’ubushize ntabwo nari mpari, ariko yavuzwemo ibintu byinshi bimvugwaho kandi atari ukuri, mbese naje aha kugirango hatagira uwongera kuntemeraho itaka, akavuga ibitajyanye n’ukuri”.

    Mvukiyehe Juvenal yabaye umuyobozi wa Kiyovu Sports igihe kigera ku myaka 3 kuva muri Nzeri 2020 kugera muri 2023 ndetse akaba yarafashije iyi kipe kuba iya kabiri muri shampiyona inshuro 2 zikurikiranya.

    Juvenal nyuma yo gutanga ikiganiro yafashe umwanzuro aritahira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143354/juvenal-yitabiriye-inteko-rusange-ya-kiyovu-sports-ahezwa-hanze-143354.html

  • Kiyovu Sports yabonye umuyobozi mushya – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 26 Gicurasi, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakoze inteko rusange yatorewemo ubuyobozi bushya. Ni inteko rusange yatinze gutangira ukurikije igihe cyari giteganyijwe kuko yatangiye ku isaha ya saa 16:00 pm mu gihe yari gutangira saa 14:00 pm. 

    Inteko rusange igitangira ubuyobozi bwose bwari bufite iyi kipe, byasabwe kwegura kugira ngo hatorwe abandi. 

    Ubwo amatora yabaga, Nkurunziza David usa nkaho ari mushya mu matwi y'abakunzi ba Kiyovu Sports, niwe watorewe kuyobora ikipe ya Kiyovu Sports akaba yungirijwe n'uwo bita Karangwa.

    Inkuru idambuye ni mukanya..

    Kiyovu Sports yabonye umuyobozi mushya witwa Nkurunziza David uvuye muri Canada

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143357/kiyovu-sports-yabonye-umuyobozi-mushya-143357.html

  • Mvukiyehe Juvenal yitabiriye inteko rusange ya Kiyovu Sports bamureba nk’icyo imbwa ihaze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvenal yitabiriye inteko rusange ya Kiyovu Sports bamuheza hanze.

    Uyu muyobozi w'ikipe ya Addax SC yavuzeko yari yitabiriye inteko rusange kugira ngo hatagira umutemeraho itaka.

    Uyu muyobozi akigera ku muryango yahasaze abagabo bari barindishijwe bamubwira ko atemerewe kwinjira.

    Juvenal aganira n'itangazamakuru yavuze ko ababajwe cyane no kuba yangiwe kwitabira inteko rusange kandi ari umunyamuryango.

    Yagize Ati' Njye ndababaye cyane nje hano nk'umunyamuryango ariko birangiye bambujije kwinjira. Mbajije impamvu bari kumpagarika, bambwira ko ngo bategereje urutonde ariko byari ukubeshya kuko urwo rutonde batanaruzanye.'

    Juvenal yakomeje avuga ko yari yitabiriye inteko rusange kugira ngo atongera kuvugwa nabi nk'uko mbere ngo byabaye ataje.

     

    Source : https://yegob.rw/mvukiyehe-juvenal-yitabiriye-inteko-rusange-ya-kiyovu-sports-bamureba-nkicyo-imbwa-ihaze/

  • Nta moto nimwe izaba iri mu muhanda! Itangazo ryihutirwa rya Polisi y'Igihugu rigenewe abamotari n’abatega moto mu mujyi wa Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi y'igihugu yasohoye itangazo rimenyesha abatega Moto ko bazihanganira impinduka kuko hari amasaha zitazakora kuwa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024.

    Mu itangazo banyujije ku rubuga rwa X, Polisi yagize iti: 'Turamenyesha ko ejo ku wa 27 Gicurasi 2024 kuva saa mbiri n'igice (08h30) kugeza saa tanu n'igice (11h30), abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bakorera mu mujyi wa Kigali bazaba bari mu nama kuri sitade Pele Nyamirambo.'

    Polisi ikomeza igira inama abatega moto gushaka ubundi buryo. Iti: 'Abatega Moto baragirwa inama yo gutegura ingendo zabo mbere bagakoresha ubundi buryo bwo kugenda, muri ayo masaha yavuzwe.'

    Source : https://yegob.rw/nta-moto-nimwe-izaba-iri-mu-muhanda-itangazo-ryihutirwa-rya-polisi-yigihugu-rigenewe-abamotari-nabatega-moto-mu-mujyi-wa-kigali/

  • Kiyovu Sports yabonye umuyobozi mushya, Mvukiyehe Juvenal asubizwa inyuma shishi itabona #rwanda #RwOT

    Nkurunziza David yatorewe kuba perezida wa Kiyovu Sports mu nama y’Inteko rusange idasanzwe yabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Iyi Nteko rusange yagombaga gutangira saa munani, yaje gutangira hafi saa kumi, mbere y’uko itangira abanyamuryango basabye Mbonyumuvunyi Karim wari perezida na Muhire Jean Claude wari visi perezida ko begura hakaza amaraso mashya, akaba ari nako byagenze baregura maze batora David.

    Nyuma y’igenda rya Juvenal, Nkurunziza yari umaze igihe kinini afasha Kiyovu Sports mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko mu buryo bw’amafaranga.

    David watorewe kuyobora Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka 3, yahigitse Hakizimana Ally bari bahanganye.

    Visi Perezida wa mbere yabaye Karangwa Joseph wari usanzwe uyobora inama y’ubutegetsi mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Mbarushimana Ally.

    Umunyamabanga wa Kiyovu Sports yakomeje kuba Karangwa Jeannine, umunyamategeko akomeza kuba Maitre Mugabe Fidéle mu gihe umucungamutungo akomeza kuba Makuta Robert.

    Mbere y’uko kandi iyi nteko rusange iba, hagaragaye ikibazo cy’uko Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora iyi kipe yageze ahagombaga kubera Inteko Rusange ariko yangirwa kwinjira, bamubwira ko atabyemerewe.

    Nkurunziza David yatorewe kuba perezida wa Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yabonye-umuyobozi-mushya-mvukiyehe-juvenal-asubizwa-inyuma-shishi-itabona

  • Rwatubyaye Abdul yamaze gusesekara i Nyarugenge – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'Ikipe y'igihugu 'Amavubi', akaba na myugariro w ikipe ya KF Shkupi FC yo muri Macedonia, Abdul Rwatubyaye yageze mu i Kigali mu mwiherero aho yasanze bagenzi be.

    Ikipe y'Igihugu iri kwitegura imikino izayihuza na Bénin na Lesotho mu guhatanira kuzitabira Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-yamaze-gusesekara-i-nyarugenge-amafoto/