Blog

  • Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w'imikino wa 2024 #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024 nibwo umwaka w'imikino wa Volleyball waraye usojwe mu bagabo n'abagore, amakipe ya APR Volleyball akaba ariyo yegukanye ibikombe.

    Kuri iyi ncuro hakinwe imikino muburyo kwa Kamarampaka (playoffs) aho bakinaga Best of three ni ukivuga ikipe itsinda imikino ibiri muri yahitaga yegukana igikombe.

    Uko amakipe yari yashoje ku rutonde rwa shampiyona mbere yo gukina Playoffs (Regular season):

    ABAGABO:

    1. REG VC

    2. ⁠POLICE VC

    3. ⁠KEPLER VC

    4. ⁠APR VC

    ABAGORE

    1. APR WVC

    2. ⁠POLICE WVC

    3. ⁠RRA WVC

    4. ⁠RUHANGO WVC

    Itegeko rya play offs rivuga ko ikipe ya mbere ihura n'iya kane, naho iya kabiri igahura n'iya Gatatu.

    Nu Bagabo, APR VC yasezereye REG VC iyitsinze imikino 2 ku busa, ni nako byagenze Kepler VC yatsinze Police imikino 2 ku busa.

    Mu bagore Police WVC yatsinze RRA imikino 2-0, APR WVC isezerera RUHANGO iyitsinze imikino 2-0.

    No mu mikino ya nyuma niko byagenze, aho ikipe yagombaga gutsinda imikino ibiri muri 3 yakinwe.

    Ku mukino wa nyuma w'abagabo, APR VC  yatsinze Kepler VC imikino 2-1, guhatanira umwanya wa gatatu ikipe ya REG itsinda Police imikino 2-1.

    Mu bagore, ikipe ya APR VC yatsinze Police WVC imikino 2-1, naho RRA itsinda Ruhango imikino 2-1.

    Muri rusange urutonde rwarangiye gutya:

    ABAGABO:

    1. APR VC

    2. ⁠KEPLER VC

    3. ⁠REG VC

    4. ⁠POLICE VC

    ABAGORE:

    1. APR WVC

    2. ⁠POLICE WVC

    3. ⁠RRA WVC

    4. ⁠RUHANGO WVC

    Ikipe yabaye iyambere muri cyiciro cyose (Abagabo & Abagore), yahembwe igikombe n'imidali ndetse na Miliyoni Ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ikipe ya Kabiri yahawe imidali na Miliyoni imwe n'igice naho iya Gatatu ihabwa Imidali na Miliyoni imwe y'Amafaranga y'u Rwanda.

    Amakipe atatu ya mbere kandi yabonye itike yo kuzakina imikino mpuzamahanga itegura n'impuzamashyirahamwe y'umukino wa Volleyball muri Afurika CAVB.

    Mu mpera z'iki cyumweru i kigali, harabera kandi irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ni irushanwa rizwi nka Genocide Memorial Tournament rikazahuza amakipe yo mu Rwanda ndetse n'andi azaturuka hanze y'igihugu.

    The post Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w'imikino wa 2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-ya-apr-volleyball-yegukanye-ibikombe-bya-shampiyona-hasozwa-umwaka-wimikino-wa-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-ya-apr-volleyball-yegukanye-ibikombe-bya-shampiyona-hasozwa-umwaka-wimikino-wa-2024

  • Mvukiyehe Juvenal biramusaba imbaraga nyinshi – Perezida mushya wa Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutorerwa kuyobora Kiyovu Sports mu myaka 3 iri imbere, Nkurunziza David yavuze ko Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora iyi kipe bimusaba imbaraga nyinshi kugira ngo azongere yibone mu ikipe.

    Ejo hashize ni bwo habaye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports, ni nabwo batoye perezida mushya Nkurunziza David.

    Mbere y’uko iyi Nteko rusange itangira, Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora iyi kipe yageze aho Inteko Rusange yabereye ariko yangirwa kwinjira asubizwa inyuma.

    Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yatunguwe cyane no kugera ahagombaga kubera Inteko Rusange ariko akangirwa kwinjira aho yabwiwe ko agomba gutegereza bakazana urutonde (list) bakareba niba ari umunyamuryango koko, urwo rutonde yarutegereje kugeza rutabonetse, ibintu ahamya ko byakozwe ku bushake mu rwego rwo kujijisha.

    We avuga ko “icyanzanye mu Nteko Rusange kwari ukugira ngo batongera kuntemeraho itaka, nta kindi kuko ubushize bantemeyeho itaka, bakavuga ibintu bitandukanye ndavuga ngo ndi umunyamuryango reka nitabire Inteko Rusange byibuze icyo bavuga ari njye kivugwaho nanjye mbe mpari, mbe natanga n’ibisobanuro by’ukuri kw’ibyo bintu kuko hari abavuga ibiba bitandukanye n’ibihari.”

    Nyuma yo gutorerwa kuyobora Kiyovu Sports, Nkurunziza David yavuze ko ibyo atabimenya kuko yari ataraba umuyobozi ariko na none ntawakwirenagiza imanza uyu mugabo afite n’umuryango wa Kiyovu Sports.

    Ati “Ibyo sinabimenya njyewe nari ntaratorwa, ntowe mu kanya gashize ariko ndizera ko abateguye Inteko Rusange batumiye abanyamuryango, ubwo rero twagerageza kumenya niba uwo muntu yari yaratumiwe ariko tudaciye ibintu ku ruhande uwo mugabo muvuze hari imanza zitandukanye arimo n’Umuryango wacu wa Kiyovu Sports, icyo kigomba kubanza gukemuka.”

    Yakomeje avuga ko niba Juvenal ashaka kugaruka muri Kiyovu Sports bimusaba gukora cyane kugira ngo ibibazo bafitanye bibanze bikemuke.

    Ati “nk’umuntu wayoboye Kiyovu azakomeza kugira icyubahiro cye, nabikunda tuzakomeza dufatanye ariko na none hari ibintu byabaye bigomba kubanza gusobanuka, uwo muntu biramusaba gukora cyane natwe tugakora, nabyifuza tuzakomeza dukorane kuko twe tumufata nk’abandi bakunzi ba Kiyovu Sports.”

    Yakomeje avuga ko biteguye kuganira na Mvukiyehe Juvenal mu gihe na we yagaragaza ubushake ubundi bagakemura ikibazo.

    Perezida Musahya wa Kiyovu Sports, yavuze ko Juvenal bizamusaba imbaraga nyinshi kugira ngo yongere agirirwe icyizere

    Mvukiyehe Juvenal ari mu manza na Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mvukiyehe-juvenal-biramusaba-imbaraga-nyinshi-perezida-mushya-wa-kiyovu-sports

  • Abayisilamu bo mu Rwanda bitege iki kuri Mufti Sheikh Sindayigaya? – #rwanda #RwOT

    Sheikh Sindayigaya Mussa yatowe tariki 26 Gicurasi 2024, nyuma y'uko uwari Mufti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana atangaje ku munota wa nyuma ko atagihataniye uyu mwanya yari amazemo imyaka umunani.

    Uyu mugabo w'imyaka 43, yavukiye mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, mu 1981. Ni umugabo ufite umugore n'abana batatu.

    Akimara gutorerwa kuba Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya yatangaje ko mu bikorwa azashyira imbere harimo kubaka umuryango w'Abayisilamu wunze ubumwe.

    Yagize ati 'Ikiri ku isonga mu migambi yacu ni ubumwe bw'Abayisilamu. Iyo ushaka kubaka ubumwe wirinda kwireba ngo umuntu yamvuze nabi, wowe ureba inyungu rusange wowe ntiwirebe. Icyo gihe iyo urebye inyungu rusange ibintu bigenda neza.'

    Yakomeje avuga ko 'Icya mbere ni ugukomeza kubaka ubumwe bw'Abayisilamu kuko ubumwe ni yo ntego, ni na wo musingi ukomeye wubakirwaho ibindi. Burya iyo abantu bashyize hamwe, bafite ubumwe, bafite umwuka mwiza, ibindi kubigeraho biroroha kuko baba bashyize imbaraga zabo hamwe.'

    Yanavuze ko muri komite bagiye kuyoborana umuryango w'Abayisiramu mu myaka itanu iri imbere bazashyira imbere ibyerekeye kubaka ubushobozi bw'umuryango.

    Ati 'Icya kabiri tuzibandaho ni ugutekereza imishinga igamije gushoboza imbaga y'Abayisilamu mu Rwanda, n'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda kwigira ndetse no kugira ibikorwa bikenewe muri uwo muryango. Tuzareba rero imishinga minini kandi yayindi igamije gutuma twigira.'

    Uyu muyobozi yahamije ko bazimakaza imiyoborere yo kubazwa inshingano ndetse no kwemera kunengwa ku bigamije kubakwa kuko binyuze mu kunengwa umuntu ashobora kugira ibyo akosora.

    Abanenga imikorere ya RMC bahawe rugari

    Hashize iminsi hari abanenga imikorere y'umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda. Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko ahantu hose bisanzwe ko haba abantu badahuje ibitekerezo, bityo ngo kuba umuyobozi bisaba kugira umutima ukomeye.

    Ati 'Abantu ntabwo bashobora gutekereza ibintu mu buryo bumwe, burya abantu kunyuranya mu mitekerereze ni kamere muntu kandi ni byiza. Abantu bose barebye bakabona ibintu kimwe, ubwo twaba tumeze nk'umuntu umwe abandi nta kamaro bafite. Ariko ibyo bitekerezo iyo bije binenga cyangwa se bikosora ibitari byiza twebwe turabyakira tukanabyishimira.'

    'Duhaye ikaze buri wese washaka kutugira inama y'ibitagenda neza, uwanenga agamije kugira ngo byubakwe bikosorwe ibyo rwose turabyemera tukanabyakira ndetse tuzanabyimakaza mu miyoborere yacu.'

    Yagaragaje ko azakomeza gushyira mu bikorwa 'Gahunda y'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda yo kurwanya imyumvire y'ubutagondwa […] tuzakomeza ubukangurambaga, kwigisha urubyiruko rwacu n'Abayisilamu bacu tubibutsa gukomeza kwirinda ababashora mu myumvire y'ubutagondwa. Murabizi ibyo bitekerezo biri kuri internet, urubyiruko ni rwo ruyikoresha cyane ariko twebwe dukomeza inzira yo gukumira.'

    Mufti w'u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa ni muntu ki?

    Sheikh Sindayigaya Mussa ni umubwirizabutumwa umaze imyaka 21 akora uyu murimo mu idini ya Islam wize amashuri muri Arabia Saoudite. Akiyarangiza mu mwaka wa 2003, yakoreye mu biro bikuru by'umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda ashinzwe ibwirizabutumwa, imirimo yakoze imyaka umunani, nyuma yaho aba Mufti w'u Rwanda wungirije.

    Yatorewe kuba Mufti w'u Rwanda avuye ku nshingano z'ushinzwe imari n'igenamigambi mu biro bikuru by'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda.

    Mu byerekeye amashuri, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'Ubumenyi bw'Idini ya Islam (Islamic Law), akagira impamyabumenyi mu bijyanye n'imiyoborere, ndetse na Masters muri Public Administration and Management, ndetse gusoza amasomo y'impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu byerekeye ubuyobozi n'imiyoborere.

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko ashyize imbere kubaka ubumwe mu Bayisilamu

    Mufti wu’u Rwanda wungirije, Sheikh Mushumba Yunusu (ibumoso) Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa (hagati) na Ibrahim Segisekure ushinzwe gukemura amakimbirane

    Abayisilamu bari baje kwitorera umuyobozi

    Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya aganira n’uwi asimbuye Sheikh Hitimana Salim

    Abayobozi batowe biyemeje kuzamura umuryango mu bukungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayisilamu-bo-mu-rwanda-bitege-iki-kuri-mufti-sheikh-sindayigaya

  • Nyamasheke: Abarokokeye ku Mugera biyubakiye inzu y'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe mu bice bitandukanye by'igihugu hakunze kumvikana abarokotse Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi basaba Leta kububakira ibimenyetso ndangamateka ya Jenoside, ahimuwe imibiri y'abishwe muri Jenoside.

    Iyi nzu yubatswe mu Mudugudu wa Karuhigi, Akagari Mugera, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Samuel Nzeyimana waharakokeye, mu buhamya bwe, avuga ko tariki 7 Mata 1994, abatutsi bo ku Mugera bahise batangira kwicwa haherewe ku bagabo n'abasore abagore n'abakobwa bicwa nyuma.

    Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi cyabaye ku wa 26 Gicurasi 2024, cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka rwahereye ku kagari ka Mugera rwerekeza kuri kimwe mu byobo byajugunywemo Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Imibiri y'abatutsi biciwe ku Mugera yaje kuvanwa muri ibi byobo yimurirwa mu rwibutso rwa Gashirabwoba. Abarokokeye ku Mugera bahisemo kwishakamo ubushobozi bahubaka inzu y'amateka ya Jenoside yo kuborohereza kwibibuka.

    Kalinijabo Donatien w'imyaka 80 yabwiye IGIHE ko mbere y'uko iyi nzu ndangamateka yubakwa abanyantege nke bagorwaga no kujya kwibukira ku rwibutso rwa Gashirabwora.

    Ati 'Urugendo rwatuvunaga cyangwa tukarara nzira, ntarwo tukigira. Hano niho dukorera ibikorwa byo kwibuka umuntu akagera imuhira atavunitse n'abato batabizi tukabahanura'.

    Cyrille Ufitamahoro warokokeye ku Mugera avuga ko urukundo bakunda abantu babo bishwe muri Jenoside ari rwo rwabateye kubaka iyi nzu ndangamateka mu rwego rwo gusigasira amateka no kubasubiza agaciro bambuwe.

    Ati 'Ikindi cyatumye tuyubaka ni ukorohereza abageze mu zabukuru n'abandi bafite intege nke bagorwaga no kujya kwibukira ku rwibutso rwa Gashyirabwoba ahimuriwe imibiri y'abatutsi biciwe ku Mugera'.

    Mugiraneza William, ushinzwe ibikorwa by'inama Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke yashimye abarokokeye ku Mugera kuba barishatsemo ibisubizo bakiyubakira inzu y'amateka ya Jenoside avuga ko ari igikorwa cyiza n'abandi bakwigiraho.

    Ati 'Kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ni igikorwa kireba buri Munyarwanda. Ntabwo tugomba gutegereza ko Leta ariyo ikora byose ahubwo tugomba kwishakamo ubushobozi cyane ko tugomba kwigira'.

    Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi ku Mugera, cyahuriranye no kuremera abaharokoye batishoboye, bahabwa imyambaro, ibyo kurya, matela ndetse umwe muri bo ahabwa inka mu rwego rwo kubafasha kwibuka biyubaka.

    Inzu ndangamateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ku Mugera yanditsemo amazina y'abatutsi bahiciwe ndetse hamanitsemo n'amwe mu mafoto yabo.

    Bashyize indabo ku cyobo cyajugujwemo Abatutsi biciwe ku Mugera

    Abarokokeye i Mugera baremeye bagenzi babo batishoboye

    Abageze mu zabukuru bishimira inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Mugera, bakavuga ko ibohereza mu kwibuka

    Buri mwaka abarokokeye i Mugera bategura igikorwa cyo kwibuka bakanaremera abatishoboye

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke yashimiye ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mugiraneza William yashimye ingabo z’inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abarokokeye muyahoze ari Segiteri Mugera mu Karere ka Nyamasheke biyubakiye inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abarokokeye-ku-mugera-biyubakiye-inzu-y-amateka-ya-jenoside-yakorewe

  • Ibisirikare bibiri mu gihugu kimwe, igitutu cy'amahanga, Umusanzu w'u Rwanda: Amb Dafalla twaganiriye – #rwanda #RwOT

    Ibintu ntibyari byarigeze byoroha kuva mu 2011 ubwo Sudan yatandukanaga na Sudan y'Epfo, igatakaza 25% by'ibirombe bicukurwamo peteroli, byahise bijya ku ruhande rwa Sudan y'Epfo.

    Icyakora iri zamuka ridasanzwe ry'ibiciro siryo ryari ikibazo gikomeye muri Sudan. Ibindi bibazo byari ibijyanye n'imiyoborere yakunze kuvugwamo ruswa ihambaye, ibi bikajyana n'ingengo y'imari y'igisirikare yakomeje kwiyongera kuko yavuye kuri miliyari 2,08$ mu 2011, igera kuri miliyari 4,48$ mu 2018 ndetse na miliyari 6,35$ mu mwaka wakurikiyeho.

    Uku gushyira amafaranga menshi mu gisirikare kandi aho aturuka haragabanutse, byashyize ubukungu bw'iki gihugu mu byago bikomeye, biza gutuma Leta yiga umugambi wo kugabanya nkunganire isanzwe itangwa mu bikorwa binyuranye.

    Mu Ukuboza 2018, imigati niyo yari itahiwe mu gukurirwaho nkunganire. Icyakora ibi ntibyari burangire gutyo gusa, kuko umugati muri Sudan ari ishyiga ry'inyuma mu ngo za benshi, nubwo hagati 75% na 85% by'ingano ikorwamo ituruka mu mahanga.

    Gukuraho nkunganire ku migati byatumye igiciro cyayo gihita cyikuba inshuro eshatu zose kandi mu gihe gito, abaturage bari barihanganye igihe kirekire banga gukomeza gushira bumva, biroha mu mihanda basaba Omar al Bashir kurekura ubutegetsi yari amazeho hafi imyaka 30.

    Mu myigaragambyo karundura yamaze amezi atanu, Igisirikare cya Sudan cyaje kubona ko bya bintu atari uburakari busanzwe, gifata icyemezo cyo gukuraho Omar al Bashir muri Mata 2019.

    Gusa gukuraho Bashir nabyo ntabwo byari bwikore gutyo gusa. Mu 2013, uyu mugabo yari yarinjije abahoze ari Aba-Janjaweed mu Ngabo z'Igihugu, ariko bagira umutwe wihariye, ufite imikorere n'ubuyobozi byihariye, uza kwitwa Rapid Support Forces (RSF).

    Ibi byatumye RSF igira ubushobozi budasanzwe, ku buryo neza neza yari imeze nk'igisirikare ukwacyo, gifite abarwanyi barenga ibihumbi 150, ibirombe gicukuramo zahabu n'ibindi.

    Ubwo Igisirikare cya Sudan cyashakaga kuvanga RSF mu Ngabo za Leta, Gen. Mohammed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti, akaba Umuyobozi wa RSF yarabyanze, agerageza gukora coup d'état biranga, niko kwegura intwaro atangira guhangana n'Igisirikare cya Sudan, kiyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan Abdelrahman al-Burhan.

    Ni ihangana rihuje ibisirikare bibiri bijya kunganya imbaraga, ku buryo ari intambara karundura imaze kwangiza ibifite agaciro karenga miliyari 200$ muri Sudan.

    Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yagarutse ku mpamvu muzi y'iyi ntambara, uruhare rw'amahanga, amasomo yigirwa ku Rwanda n'uburyo iyi ntambara ishobora kuzarangira.

    Umaze gito mu Rwanda, ni gute wabonye igihugu?

    Maze amezi atatu gusa ngeze mu Rwanda, ariko mu by'ukuri numva ndi mu rugo. Nkunda iki gihugu, nkunda abantu bacyo kandi hano hari abaturage benshi ba Sudan nabo bishimiye ubuzima babayemo. Dufite byinshi duhuriyeho nka Sudan n'u Rwanda.

    Hagati aho, intambara iri guca ibintu mu gihugu cyawe, mu by'ukuri ni iyihe mpamvu muzi y'iyi ntambara?

    Ni ingenzi ko tugaruka ku makuru y'ukuri kuri iyi ntambara. Icya mbere ni ingenzi kwibuka ko iyi atari intambara iri guhuza aba-General babiri. Ni intambara iri guhuza umutwe wa RSF uhanganye n'Ingabo z'igihugu ndetse n'abaturage ba Sudan.

    Ni intambara yatangiye umwaka ushize (Mata, 2023), itewe mu by'ukuri no kwifuza ubutegetsi mu buryo budafite impamvu. Impamvu nyamukuru yabayeho ubwo igihugu cyarimo guca mu bihe by'ihinduka ry'ubutegetsi [byakurikiye ivanwa ku butegetsi rya Perezida Omar al-Bashir] mu 2019.

    Twari twarashyizeho itegeko rizagenga ibyo bihe, hari haragiyeho Leta ihuriweho n'abasivile ndetse n'abasirikare. Gusa ubwo twinjiraga muri ibyo bihe byo guhererekanya ubutegetsi dufite igisirikare kimwe (gihuriweho n'impande zombi), nibwo ikibazo cyatangiye kuko RSF ifite abasirikare barenga ibihumbi 150, bafite amafaranga, bafite inkunga ituruka mu mahanga. Bafite ubushobozi mu bya politiki ndetse no muri sosiyete ya Sudan.

    Ibyo byatumye banga kwinjira mu ngabo z'igihugu kuko bifuzaga kubaho nk'igisirikare cyigenga, batagira uwababaza inshingano kandi ibi byari ikibazo gikomeye ku busugire bwa Sudan.

    Ubuyobozi bwa RSF (buyobowe Mohamed Hamdan 'Hemedti' Dagalo) bumaze kwangirwa ibyo bwifuzaga, bwashatse gukora coup d'etat, aho bashakaga kwica Perezida Abdel Fattah al-Burhan (wayoboraga Akanama ka Gisirikare kari kayoboye igihugu)

    Ibyo bibananiye nibwo batangiye intambara?

    Gusa ikibabaje, ni uko iyi ntambara itakomeza igihe kingana gutya nta bufasha butangwa n'ibindi bihugu. Ikizahagarika iyi ntambara ni ugushyiraho igisirikare kimwe gihuriweho mu gihugu hose.

    Ni he RSF yakuye imbaraga zishobora gutuma irwana intambara ikomeye gutya?

    Nyuma y'uko Bashir avuye ku butegetsi, ntabwo higeze habaho guteganya uburyo bwo kurinda ubusugire bw'igihugu. RSF yari ifite uruhare runini mu nzego z'umutekano za Sudan [mu gihe cya Perezida Omar al-Bashir] ariko yagenzurwaga n'Ingabo za Sudan.

    Gusa baje guhindura iri tegeko [rivuga ko RSF igenzurwa n'Igisirikare cya Sudan] bashaka kwigenga, bubaka imikoranire n'ibihugu by'amahanga, bohereza Ingabo kurwana mu bihugu nka Libya na Yemen kandi bakagira amafaranga kuko bagenzura ibirombe bya zahabu. Ni mu gihe ubuyobozi bw'uyu mutwe bwagizwe ubwa kabiri nyuma y'ubuyobozi bukuru bw'igisirikare. (Umuyobozi wa RSF yagizwe Visi Perezida muri Guverinoma yakurikiye ihirikwa rya Omar al-Bashir)

    Ibi byose rero byatumye bifuza kugira ubushobozi burenzeho. Nk'abantu bafite imbaraga z'amafaranga n'ubushobozi mu bya politiki, icyo bifuje hejuru y'ubu bubasha bwose ni ukuyobora Sudan aho gukomeza gukorera mu kwaha kw'abandi kandi bafite imbaraga mu buryo bwoses.

    Ibi ni amakosa yaturutse ku kugenzura nabi igihe cyakurikiye ivanwa ku butegetsi rya Omar al Bashir. Abayobozi bacu bagenzuye nabi ibihe bya nyuma y'ihinduka ry'ubutegetsi.

    Ukeka ko kuvanaho Omar al-Bashir byari ikosa?

    Abaturage bakuraho ubuyobozi iyo bumva ko batanyuzwe n'ibyo bubagezaho. Nyuma yo kuvaho kwa Bashir, nari kwifuza ko habaho guherekanya ububasha mu buryo bukwiriye kugira ngo twirinde ibi byago turimo.

    Gusa na nyuma y'uko Bashir avuye ku butegetsi, ntabwo abayobozi bakurikiyeho babashije kumvikana ku bijyanye no guhererekanya ubutegetsi.

    Igihe cyose ufite ibisirikare bibiri mu gihugu byifuza kuyobora igihugu, kandi hari n'ibihugu by'amahanga bishyigikiye ibyo bisirikare, kenshi ubwo buryo bw'imiyoborere buganisha ku ntambara, kereka iyo habayeho kwigengesera.

    Ni iki Hemedti na Burhan bapfuye?

    Barakoranaga, Burhan ari Perezida naho Hemedti ari Visi Perezida. Nkeka ko ibibazo byatangiye ubwo Hemedti yeguraga kuko atari ashoboye kuyobora igihugu. Ukutumvikana no guhanganira ubutegetsi nibyo byatumye yegura. Nyuma yaho Igisirikare cyagerageje kugenzura igihugu no gusubiza ibintu ku murongo. [mu byagombaga gukorwa harimo kuvanga RSF mu ngabo za Leta ya Sudan]

    Ibyo bibaye nibwo Hemedti yifuje kuyobora igihugu kuko atifuza ko RSF yinjizwa mu gisirikare cya Leta kuko byari bumugabanyirize ubushobozi iyo igisirikare cye cyinjizwa mu Ngabo z'igihugu. Ibi nabyo byari bugire ingaruka ku ntego yari afite mu bya politiki.

    RSF nta mpamvu za politiki ifite, nta gahunda yo kuyobora igihugu ifite.

    Niba abaturage ba Sudan badashyigikiye RSF, ni inde ubatera inkunga?

    Hari ingingo eshatu. Icya mbere ni uko bafite abacanshuro baturaka mu bihugu bituranye na Sudan, kuva muri Libya, Tchad, Ethiopia n'ahandi.

    Ikindi ni uko babona intwaro zituruka mu gihugu kimwe gikomeye cyo mu Karere. Hari kandi n'ibihugu biyishyigikiye RSF mu buryo bwa politiki.

    Rero RSF ubwayo nta mbaraga ifite, ahubwo ni igikoresho cy'ibindi bihugu bikomeye mu karere.

    Ibihugu bitera inkunga intambara muri Sudan bigamije iki?

    Biragoye gusobanura impamvu… gusa Sudan ni igihugu gifite umutungo kamere uhagije, giherereye ahantu heza. Ibihugu rero bifite inyungu yo gukorana na Sudan, gusa hari uburyo ibihugu byakorana mu buryo bwiza. Niba ngufunguriye umuryango, kuki wakwifuza guca mu idirishya?

    Itandukana rya Sudan na Sudan y'Epfo nta ruhare ryagize muri iki kibazo?

    Gutandukana kwa Sudan na Sudan y'Epfo cyari icyifuzo cya Sudan y'Epfo kandi twubaha ubwigenge bwa Sudan y'Epfo. Habayeho gutandukana kw'imipaka ariko umuco n'imibanire ntibyahindutse.

    Iri tandukana ryatumye Sudan ibura 25% by'amafaranga yakuraga mu bucukuzi bwa peteroli. Na Sudan y'Epfo hari ibyo yahombye, ubwo rero iri tandukana ryatumye ubukungu bw'ibihugu byombi buhungabana.

    Nibyo twese twarahombye, ntabwo twabashije kugenzura neza ibi bihombo ndetse no gushaka uburyo bwiza bwo kugaruza ibyo twahombye, ariko hari amahirwe yo gukorana mu guhangana n'ibi bibazo.

    Burhan yavuze ko atifuza kuganira na Hemidti, kuki adashaka ibiganiro kandi bishobora kuba uburyo bwiza bwo kurangiza iki kibazo?

    Leta ya Sudan ntabwo yigeze ihakana ibiganiro, ariko turashaka ibiganiro bizashingira ku masezerano twagiranye na RSF, abasaba kuva mu ngo z'abaturage, guhagarika ibitero ku baturage ndetse no kwivugurura mu gihe bari kwitegura guhagarika intambara [bakinjizwa mu ngabo za leta]

    Ibi biganiro bimaze amezi arenga atandatu [bibaye] kandi RSF ntabwo yifuza kubahiriza amasezerano.

    Kuvuga ko Leta ya Sudan itifuza ibiganiro ntabwo ari ukuri, turashaka ibiganiro ariko turashaka ko RSF igomba gushyira mu bikorwa ibyo yasinyiye.

    (Impande zombi zasinye amasezerano azwi nka 'Jeddah Declaration of Commitment to Protect the Civilians of Sudan', aho buri ruhande rwiyemeje kurinda abasivile muri iyi ntambara. Ni amasezerano yasinyijwe i Jeddah muri Arabie Saoudite ku itariki ya 11 Gicurasi, 2023.)

    Ese urebye uko RSF yitwara, ubona Leta ya Sudan idashobora kuzigomwa bimwe mu byo yifuzaga muri aya masezerano?

    Nkubwije ukuri, RSF ntishobora gutsinda iyi ntambara kuko iyi ntambara ibahanganishije n'abaturage ba Sudan, kereka baramutse babashije kwica miliyoni 40 z'abaturage ba Sudan.

    Icya kabiri ni uko imbaraga za gisirikare bafite atari izabo. Aba bacanshuro babo ni abavuye mu bihugu byo hanze, imbaraga za politiki bafite zishingiye ku bufasha bw'ibihugu by'amahanga babereye igikoresho.

    Ikindi ni uko badafite impamvu y'intambara. Impamvu yabo ni iyihe? Gufata ku ngufu abagore no gusenya ibikorwa by'abaturage? Nta gisirikare cyabo bafite, nta genamigambi bafite, nta mpamvu bafite yo gutsinda iyi ntambara, ariko twiteguye kuganira nabo mu gihe bubahirije amasezerano.

    Kuki utekereza ko RSF idafite amahirwe na make yo gutsinda iyi ntambara kandi ikomeje kwigarurira ibice bimwe na bimwe by'igihugu?

    Kubera impamvu imwe ya politiki. Ntabwo bafite imitima y'abaturage ba Sudan. Ubu bagenzura ibice bine muri Darfur kandi ibice bagenzura biracyarimo akavuyo, nta buyobozi buhari, nta biryo bihari, nta mavuriro, nta mashuri, nta kintu na kimwe gihari.

    Bari gutakaza imitima y'abaturage ba Sudan bityo ntibashobora gutsinda iyi ntambara kuko badafite imitima y'abaturage ba Sudan.

    Ukeka ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ufite ubushobozi bwo gukemura iki kibazo?

    Rimwe mu mahame akomeye y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni ugukemura ibibazo bya Afurika bigakemurwa n'Abanyafurika. Iki ni ikibazo cya Afurika kandi kigomba gukemurwa n'Abanyafurika.

    Gusa uburyo Afurika Yunze Ubumwe iri gukemura iki kibazo, hari byinshi byakorwa neza kurushaho. Bafite ubushobozi, bafite abantu n'uburyo. Ndetse n'abayobozi ba Afurika bagira uruhare mu gukemura ikibazo cya Sudan.

    Ntutekereza ko impamvu Afurika Yunze itari kugira uruhare rufatika mu gukemura iki kibazo, ari uko nta bushobozi bwo kugikemura ifite?

    Birashoboka ariko mu by'ukuri ikibura ni ubushake bwa politiki, ntabwo ari ubushobozi. Bafite ubushobozi, banabona ubundi bushobozi buturutse ku rwego mpuzamahanga mu gihe baba bafite ubushake bwo gukemura iki kibazo.

    Gusa urebye neza ubona ko hari ukutumvikana ku buryo bwo gukemura iki kibazo. Gusa twizeye ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu gihe wabikora neza, bagira uruhare mu kugarura amahoro n'umutekano muri Sudan.

    Icyakora ubu Sudan ubu yambuwe uburenganzira bwo kuba umunyamuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwa Afurika. Mu gihe Sudan itasubizwa uburenganzira bwo kuba umunyamuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo igire uruhare muri ibi biganiro mu buryo bufatika, birumvikana ko Afurika Yunze itagira uburyo bwiza bwo gukemura iki kibazo.

    Icya mbere, bakwiriye kongera kwemera Sudan nk'Umunyamuryango wuzuye wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Hari icyo u Rwanda rwaba ruri gufasha mu gukemura ikibazo cya Sudan?

    Dufitanye umubano mwiza n'u Rwanda. Abaturage ba Sudan bazi neza uruhare rw'u Rwanda mu kibazo cya Darfur mu 2003 kuko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byatanze Ingabo zafashije mu kugarura amahoro muri ako gace kandi rwahasize izina ryiza cyane.

    Ku mubano w'ibya politiki, hari ibintu byinshi dukorana. Hari ingendo ku nzego zakozwe hagati y'ibihugu byombi. Twasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye kandi twungurana ibitekerezo ku bijyanye n'umutekano w'Akarere turimo.

    Dushimira cyane ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame ubwo yari ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, cyane cyane ku bijyanye n'amavugurura yayoboye. Yatanze urugero rw'uburyo kubaka igihugu byakorwa nyuma y'amakimbirane na Jenoside.

    U Rwanda ni urugero rwiza rwo kubaka igihugu.

    Visi Perezida wa Sudan yasuye u Rwanda mu mezi abiri ashize, kandi yagize amahirwe yo guhura na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro bivuga ibintu uko biri kandi byubaka.

    Twishimiye cyane kwakira inama z'ubuhanga za Perezida Kagame. Imwe mu nama zikomeye [Perezida Kagame yaduhaye] ni uko abaturage ba Sudan bakwiriye gukorera hamwe mu kugarura amahoro mu gihugu cyabo aho gushingira ku gisubizo giturutse hanze y'igihugu. Twizeye ko ibi bizadufasha mu rugendo rwo gushaka amahoro muri Sudan.

    Twabonye mutegura inama yahuje abacuruzi bo muri Sudan n'abo mu Rwanda, ese mubona hari amahirwe yo gukora ubucuruzi mu Rwanda?

    Ubu dufite abaturage hafi 3000 bakomoka muri Sudan, dufite abanyeshuri barenga 1000 biga mu mashuri makuru mu Rwanda, dufite n'imiryango ituye y'Abanya-Sudan mu Rwanda.

    Abanya-Sudan ntabwo bari kuza hano nk'impunzi, ahubwo bari kuza nk'abantu bagira uruhare runini mu bukungu bw'igihugu n'imibereho rusange. Ni abantu usanga bari mu cyiciro giciriritse, bafite imyuga bakora. Bari kureba uburyo bashora imari mu Rwanda.

    Dufite abakora ubucuruzi mu bwubatsi, ubucuruzi bw'ibiribwa, ubworozi, serivisi, kohereza no kuvana ibucuruzwa mu mahanga n'ibindi.

    Hari n'abari kuvana igishoro muri Sudan no mu bindi bihugu bakaza gushora mu Rwanda kubera ingamba zorohereza ishoramari riri hano, imikorere ifatika. Ikindi ni uko bataza bonyine, ahubwo bazana n'imiryango yabo.

    Kuba abacuruzi ku mpande zombi barahuye ni ikimenyetso simusiga cy'uko hari ubushake bwo gukorana ku bacuruzi bakomoka muri Sudan n'abo mu Rwanda.

    Ni izihe ntego ufite nka Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda?

    Intego ya buri muyobozi uhagarariye igihugu cye mu Rwanda, ni ukuzamura imikoranire mu nzego zose, politiki, ubukungu, umuco ndetse no guhuza abaturage b'ibihugu byombi ndetse no gushyiraho amahirwe yo gukorana.

    Twakwifuje ko abanyeshuri benshi baza kwiga mu Rwanda, turifuza kugirana amasezerano menshi n'u Rwanda mu nzego zitandukanye.

    Dufite intego imwe ubu, mu gihe iyi ntambara izaba irangiye, mufite uburambe buhambaye mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside. U Rwanda uyu munsi ni urugero rw'imiyoborere myiza, kubaka igihugu, kubaka ubumwe bw'abanyagihugu, kubaka inzego z'igihugu, mufite uburambe buhambaye kandi dukeneye muri Sudan.

    Ni gute twazongera kubaka igihugu cyacu nyuma y'intambara, nyuma ya Jenoside? U Rwanda ni urugero rwiza rwo kwigiraho.

    Tuzakorana kugira ngo tubone ubu bumenyi ndetse no kugira ngo tubone ubumenyi n'ubunararibonye bwa Perezida Kagame.

    Video y'ikiganiro IGIHE yagiranye na Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa.

    Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza rwo kwigiraho uburyo igihugu cyiyubaka nyuma y’amakimbirane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibisirikare-bibiri-mu-gihugu-kimwe-igitutu-cy-amahanga-ambasaderi-wa-sudan

  • Yakoze impanuka akuka amenyo 7: Ishimwe Dian… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 10 Werurwe 2020 ni umunsi w’ububabare bw’umubiri butazibagirana kuri Ishimwe Diane, umukobwa wihebeye umukino w’amagare mu buto, nyuma akawuvanwamo n’impanuka yatumye akuka amenyo arindwi ndetse akanagira n’izindi ndwara amaranye Imyaka 4 zirimo umutwe udakira ndetse n'umugongo.

    Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Gatsibo ho mu Burasirazuba bw’u Rwanda yize gutwara igare mu buto, akaryifashisha mu mirimo yo mu rugo nko kuvoma amazi n’ibindi.

    Mu mwaka wa 2017, Diane yitabiriye Imikino y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’ Akarere ka Gatsibo, yegukana umwanya wa Kabiri mu Cyiciro cy’abagore, anaba uwa mbere mu bangavu, bituma abengukwa na Muhazi Cycling Team yamazemo igihe gito, nyuma yerekeza muri Benediction Club y’i Rubavu, ibyo kwiga amashuri asanzwe nabyo arabyirengagiza.

    Muri Werurwe 2020, abakobwa ba Benediction Club bakoreraga imyitozo i Musanze bahuye n’impanuka, Ishimwe Diane agwa hasi, bimuviramo gukuka amenyo arindwi.

    Aganirira na InyaRwanda yagize ati “Nari muri Benediction muri 2020, nza gukora impanuka, twari mu myitozo y’ikipe i Musanze, ku ya 10 Werurwe 2020. Naraguye, naguye ndi kumwe n’abandi muri ‘Peloton’ nkuka amenyo arindwi. Nakutse amenyo, nicyo kibazo cyagaragaye ako kanya, ariko nyuma naje kugira ibibazo by’umugongo ngira umutwe  uhoraho.”

    Ishimwe Diane avuga ko nyuma yo gukora impanuka, yamaze igihe adakandagira ku igare, ikipe ya Benediction Club yakiniraga itinda kumuha intsimburangingo, ibyatumye yitabaza itangazamakuru ryamufashije kwibutsa ikipe ko akeneye amenyo y’amakorano, nubwo na nyuma y’aho ngo abayobozi ba Benediction Club bamutereranye.

    Ishimwe Diane avuga ko impanuka yagize yatumye atakaza imikorere yuzuye y’umubiri we, ndetse yumva ko ikipe itari kumureka uko 

    Aha yagize ati “Namaze amezi 9 ntarasubira ku igare, ntarabona intsimburangingo. Mu Kuboza 2020 nibwo bampaye intsimburangingo, ariko nabwo nabanje gukora Ikiganiro (Mu itangazamakuru) mvuga ko bandangaranye.”

    Bakimara kumpa intsimburangingo nta muntu (Wo muri Benediction) wongeye kunkurikirana.”

    Ishimwe avuga ko mu gihe gikomeye cy’uburwayi, abo mu ikipe ye baje gusura urugo yabagamo rimwe gusa bagasiga ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda, ubundi Sempoma Felix wari umutoza mukuru w’ikipe y’abagabo (Benediction Club) akamwoherereza ibihumbi 20Frw. Amafaranga y’ikipe aheruka avuga ko ari ayo.

    Uko ibihe byagiye bisimburana, Ishimwe yagiye abaza niba hari uko yafashwa gukira akagaruka ku igare ariko akabura umuha igisubizo, nyamara mbere yari yarabwiwe ko abakinnyi ba Benediction Club batangirwa umusanzu w’ubwishingizi muri Kompanyi ya Radiant.

    Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, avuga ko yakomeje kubura igisubizo, ndetse nyuma biza kurushaho kumubera bibi mu 2023, ubwo yahamagaraga Munyankindi Benoit wari Umuyobozi wa Benediction Club, akabwirwa ko uwo mwanya wahawe undi. Ati “Benoit yansubije ko atakibarizwa muri Benediction, ko nabaza abandi barimo.”

    Ibirenze ikipe, Ishimwe Diane avuga ko yakomereje ku Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, abajije niba ntacyo yafashwa ngo avuzwe indwara amaranye igihe, abwirwa ko inama nziza ari uko yarega Benediction Club muri RIB!!.

    Ati “Nandikiye FERWACY…, Umuyobozi (Ndayishimiye Samson) ambwira ko yaganiriye na Komite babona ko nta kindi kintu bamfasha, ngo nzajye kuri RIB ndege ikipe niho bamfasha.”

    Uyu mukobwa usa n’utaramenya niba koko akwiriye kubariza muri RIB cyangwa ahandi, avuga ko akeneye kuvuzwa ndetse agasubizwa mu bikorwa by’umukino w’amagare nko gutoza n’ibindi.

    Diane ubwo yari akiri umukinnyi w’igare atarakora impanuka 

    Yagize ati “Igikenewe ni uko, niba koko ubwo bwishingizi buhari nabuhabwa ngakurikirana ikibazo cyanjye cyangwa nabo bakamenya uko ndwaye, kuko nkeneye kuvuzwa. Icya mbere nkeneye ni ubuvuzi, kuko aka kanya ntabwo ababyeyi banjye bafite ubushobozi bwo kumvuza.”

    Si Ishimwe Diane wenyine ufitanye icyo twakita ikibazo na Benediction Club kuko na mugenzi we Mukundente Genevieve wavunikiye mu mikino y’Ubutwari ya 2020 byamuviriyemo guhagarika ibyo gutwara igare, akaba avumira ku gahera ubuyobozi bw’iyi kipe ibarizwa mu burengerazuba bw’u Rwanda bigendanye n'uburyo yacitse igufa ry'akaguru ariko bikarangira uko.

    Ku ruhande rw’umuyobozi w’ikipe ya Benediction Dady Bagabo avuga ko Diane ibyo avuga bitari ukuri. Yagize Ati” Mu by’ukuri uwo mukinnyi yababeshye. Diane yakoze impanuka ari mu byitozo akuka amenyo icyo gihe ikipe yamuhaye insimburangingo amera neza ndetse nyuma asubira mu kibuga arakina gusa nyuma biramunanira.”

    Uyu muyobozi avuga ko ntacyo batakoreye Diane ndetse avuga ko ubwishingizi avuga nta bwari buhari kuko ikipe ifata umukinnyi imaze kumenya ko afite ubwishingizi bwa mituel kandi ko nawe aribwo yari afite. 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO DIANE YAGIRANYE NA INYARWANDA TV 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143367/yakoze-impanuka-akuka-amenyo-7-ishimwe-diane-arasaba-ubutabera-avuga-ko-yimwe-nikipe-ya-be-143367.html

  • NFF Rwanda yifuza kugeza ibikorwa byo kwibuka impinja n'abana bishwe muri Jenoside muri buri ntara – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n'Umuyobozi w'uyu Muryango, Ndayisaba Fabrice, nyuma yo gusoza icyumweru cyo kwibuka abana n'impinja bishwe muri Jenoside, byabaye hagati ya tariki ya 20 n'iya 24 Gicurasi 2024 mu turere twa Kicukiro, Bugesera na Nyabihu.

    Iki gikorwa ngarukamwaka cyari gisanzwe kibera mu mashuri y'Akarere ka Kicukiro na Bugesera, ariko kuri iyi nshuro cyaraguwe kigera no mu mashuri yose yo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Ndayisaba Fabrice yavuze ko bishimiye uko kuri iyi nshuro cyagenze ndetse bafite intego y'uko kizagezwa mu mashuri yose yo mu gihugu, ariko bakaba bahera byibuze mu karere kamwe muri buri ntara, ubundi bakazagenda bagera no mu tundi turere.

    Ati 'Igikorwa cyagenze neza kandi cyarishimiwe ku mpande zose kuko cyafashije abana mu myigire yabo, iganisha ku kugira ubumuntu no kurangwa n'urukundo hagati yabo. Twakoze ibikorwa binyuranye birimo no gusura inzibutso za Jenoside zitandukanye.'

    Yakomeje agira ati 'Ibintu byose bisaba kubikora gake gake, bishobotse byaba byiza mbashije kubona ubufasha cyangwa abamba hafi kugira ngo bikunde, ariko ubu ntekereza uko byagera mu gihugu hose, byibuze tugahera mu karere kamwe muri buri ntara. Ni ngombwa ko ubutumwa butangwa bugera ku bana bose.'

    Ndayisaba yashimiye inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bwa Leta n'ubw'amashuri atandukanye ku bwitange n'ubufasha bumuha kugira ngo bibashe kugerwaho.

    Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage mu Karere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal, yavuze ko iki gikorwa cyabereye muri aka Karere ku nshuro ya mbere cyagenze neza ndetse hari amasomo cyasize.

    Ati “Ni igikorwa cyagenze kuba twaragize umwanya w'umwihariko wo kwibuka abana n'impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Byongeye kutwibutsa uburenganzira bw'umwana n'ibibazo bahuye na byo mu buryo bubabaje. Abana barokotse mu myaka 30 ishize, uyu munsi ni abagabo n'abagore cyangwa abasore n'inkumi, urumva ko bidufasha gusubiza agaciro abishwe.”

    Yongeyeho ko ubu bagiye gukorana n'ibigo by'amashuri byose, bikajya bigira umwanya wo “Kwibuka no gusura Urwibutso rwa Jenoside. Ibigo bitari hafi bizajya bishaka abahagarariye abandi.”

    Yakomeje agira ati “Twabonye amasomo yihariye mu kwibuka bariya bana. Kuba abakiri bato barasuye Urwibutso rwa Jenoside bagasobanurirwa amateka byaradufashije. Ni byiza ko umwana akurana amakuru kugira ngo duhangane n'ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Mu cyumweru iki igikorwa cy'uyu mwaka cyamaze, hatanzwe ubutumwa bumwe mu mashuri yose, hifashishwa n'imikino y'abana mu Kwibuka mu rwego rwo kugaragaza ko abishwe hari uburenganzira bavukijwe.

    Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF Rwanda) yatangijwe na Ndayisaba Fabrice mu 2008 ubwo yigaga mu mashuri abanza, ariko itangizwa ku mugaragaro na Musabeyezu Narcisse wari Senatero mu mwaka wa 2009, aho intego zayo ari ugushyiraho ikigega cyo guteza imbere umuco mwiza wo gufashanya, kwitanga no gukunda igihugu hagamijwe kugira abana n'urubyiruko bafite uburere bwiza, guteza imbere uburezi, ubuzima n'imibereho myiza.

    Ni ku nshuro ya 14, NFF Rwanda yibuka abana n'impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba ku nshuro ya 10 itegura iki gikorwa mu bigo by'amashuri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nff-rwanda-yifuza-kugeza-ibikorwa-byo-kwibuka-impinja-n-abana-bishwe-muri-208854

  • Kamonyi: Abakozi 2 bari mu maboko atari ayabo #rwanda #RwOT

    Abakozi babiri b'Umurenge wa Rukoma barimo; Nyirabagenzi Marie ushinzwe Imari n'Ubutegetsi( Admin) hamwe na Bakundukize Jean Damascene, umukozi ushinzwe Amakoperative n'Ubucuruzi batawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB ku wa Gatanu w'icyumweru dushoje, tariki 24 Gicurasi 2024.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba Rukoma ndetse akemezwa n'Ubuyobozi, arahamya ko aba bakozi batawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu bakuwe mu nama bari barimo.

    Abaturage babwiye intyoza.com ko aba bakozi bahise bafungirwa mu kigo kinyurwamo by'igihe gito( Transit Centre), aho benshi bakunze kwita ahafungirwa inzererezi kugera ubwo umwe muri aba bakozi ngo yasabye ko yajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB na Polisi ya Gihinga ariko nti bikunde kuko ngo yajyanywe ariko akaza kugarurwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yemereye intyoza ko amakuru y'itabwa muri yombi kuri aba bakozi ari ukuri. Avuga ko aba bakozi batawe muri yombi batafungiwe mu kigo kinyurwamo by'igihe gito( Transit Centre) nkuko byavuzwe n'abaturage, ko ahubwo bafungiwe muri Sitasiyo ya RIB y'Umurenge wa Rukoma.

    Amakuru intyoza.com igitohoza mu buryo burambuye ni ay'uko aba bombi bakurikiranyweho inyandiko y'imwe mu makoperative akora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bakoze binyuranije n'amategeko bakayisinya.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/27/kamonyi-abakozi-2-bari-mu-maboko-atari-ayabo/

  • Umunyamakuru w’imikino akaba n’umutoza wa APR, Peter Kamasa yanditse amateka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino akaba n’umutoza wa APR y’abagore mu mukino wa Volleyball, Peter Kamasa, ku mwaka we wa mbere nk’umutoza mukuru mu ikipe y’ingabo z’igihugu, yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball ya 2024.

    Umwaka w’imikino muri Volleyball washyizweho akadamo ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024, ibikombe byombi by’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore byegukanywe n’amakipe ya APR.

    Ku mukino wa nyuma wa kamarampaka “Playoffs” kugira ngo ikipe yegukane igikombe muri Volleyball byasabaga gutanguranwa imikino 2 muri 3.

    APR VC yageze ku mukino wa nyuma isezereye REG, ikaba yarahahuriye na Kepler yasezereye Police VC.

    APR VC yatangiye nabi aho yatakaje umukino wa mbere wabaye ku wa Gatanu aho Kepler yawutsinze amaseti 3-1 14-25, 18-25, 25-19, 18-25).

    APR VC ku wa Gatandatu yagarutse mu kibuga imeze nk’Intare zakomeretse, mu mukino utari woroshye aho byasabye iseti ya kamarampaka, yatsinze umukino ku maseti 3-2 (25-23, 21-25, 25-20, 20-25, 12-15).

    Nyuma y’uko bibaye umukino umwe kuri umwe, ejo hashize ku Cyumweru ni bwo hagombaga kumenyekana utwara igikombe.

    APR VC yaje kukegukana itsinze Kepler amaseti 3-1 (19-25, 23-25, 25-22 na 27-29).

    Ibikombe APR zombi zegukanye

    APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona

    Hari nyuma yo gutsinda Kepler

    APR y’abagore y’umutoza Peter Kamasa, yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ruhango WVC igomba guhura na Police WVC yari yasezereye RRA.

    APR WVC na yo ntabwo yatangiye neza kuko ku wa Gatanu yatsinzwe na Police WVC amaseti 3-0 (12-25, 17-27 na 22-25), iba itakaje umukino wa mbere.

    Ku wa Gatandatu abakinnyi ba APR bagarutse mu kibuga babizi ko kuwutsindwa igikombe kiba kigiye, bayobowe kapiteni wa yo Munezero Valentine abakinnyi nka Dusabe Flavia, Benitha ndetse na Albertine babashije gutsinda uyu mukino amaseti 3-2 (25-21, 11-25, 25-21, 15-25, 15-9).

    Byari bibaye umukino umwe kuri umwe, hagomba kuba umukino ugomba kugena ikipe itwara igikombe.

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 26 ni bwo uyu mukino wabaye, umutoza Peter Kamasa nta kosa yashakaga gukora kuko yashakaga kwandika amateka yegukana igikombe cye cya mbere cya shampiyona ari umutoza mukuru (muri RRA na REG yabitwaye ari umutoza wungirije), akagitwara ku mwaka we wa mbere atoza APR yari yabuze icy’umwaka ushize nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na RRA.

    Yaje kubigeraho atsinda uyu mukino ku maseti 3-1 (27-25, 26-24, 14-25, 29-27).

    Ku mwaka we wa mbere akaba ari igikombe cya kabiri ahesheje APR, ni nyuma ya Kayumba Memorial Tournament yabaye muri Gashyantare 2024.

    Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona APR izahagararira u Rwanda muri shampiyona y’abagore 2025 izaba muri Mata na Gicurasi 2025.

    Umwanya wa 3 mu bagabo wegukanywe na REG VC yatsinze Police VC imikino 2-1, mu bagore utwarwa na RRA yatsinze Ruhango imikino 2-0.

    Ibyishimo bisesuye bya APR WVC nyuma gutsinda Police WVC

    Umutoza Kamasa yapfukamye ashima Imana

    Abakinnyi ba APR bambikwa imidali

    Byari ibyishimo bikomeye

    Bishimanye na basaza ba bo

    Mu bagabo REG yegukanye umwanya wa 3

    Kepler yabaye iya 2 mu bagabo

    Police yabaye iya kabiri mu bagore

    RRA yabaye iya 3 mu bagore

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-w-imikino-akaba-n-umutoza-wa-apr-peter-kamasa-yanditse-amateka-amafoto

  • Maxime Wenssens yabuze igikombe akireba, Casemiro ahura n’uruva gusenya mu gihe umukino wa Gitego wasubitswe utarangiye #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru gishize zasize amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze ya rwo asoje shampiyona nubwo ibikombe byabuze, umukino wa AFC Leopards ya Gitego Arthur wasubitswe ugeze ku munota wa 60 kubera umusifuzi wakubiswe.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Bizimana Djihad – Kryvbas FC

    Bizimana Djihad na Kryvbas ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 25 Gicurasi 2024 ni bwo bakinnye umukino wa nyuma wa shampiyona aho batsinze Mynai 3-0. Djihad winjiye mu kibuga asimbura, we na Kryvbas basoreje ku mwanya wa 3 n’amanota 57, Shakhtar Donetsk yegukanye igikombe ifite 71. Kryvbas ya Djihad ikaba yaramaze kubona itike yo kuzakina ijonjora rya Europa Conference League.

    Gitego Arthur – AFC Leopards

    AFC Leopards ya Gitego Arthur ejo yakinaga na Kenya Police umukino wa 1/2 wa Mozzart Bet Cup. Umukino wahagaze ugeze ku munota wa 60 nyuma y’uko umusifuzi wo ku ruhande yatewe ibintu n’abafana bikamugiraho ingaruka.

    Byitezwe ko umukino usubukurwa uyu munsi ugakomereza ku munota wa 60 wari ugezeho ariko nta mufana uzaba wemewe. Wahagaze Kenya Police FC ifite igitego 1-0. Arthur yari yabanje mu kibuga.

    Mugisha Bonheur Casemiro – AS Marsa

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi, AS Marsa ya Mugisha Bonheur Casemiro yahuye n’uruva gusenya aho yanyagiwe na Beja 3-0. Ubu iyi kipe ifite ibyago byinshi byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ni iya nyuma n’amanota 12, Beja ya mbere ifite 24.

    Yannick Mukunzi & Byiringiro Lague- Sandvikens IF

    Yannick Mukunzi yinjiye mu kibuga ku munota wa 89 mu gihe Byiringiro Lague atakandagiye mu kibuga ku Cyumweru batsinda 3-0 Örgryte mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Ubu iyi kipe ni iya 6 n’amanota 15, Landskrona ya mbere ifite 21.

    Rafael York – Gefle IF

    Rafael York yakinnye iminota 79 ejo hashize ku Cyumweru ubwo ikipe ye ya Gefle IF yatsindaga Örebro 3-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n’amanota 13, Landskrona ya mbere ifite 21.

    Mutsinzi Ange Jimmy – FK Jerv

    Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yabanje mu kibuga akina iminota yose mu mukino wa shampiyona batsinzemo Flekkerøy 2-1. FK Jerv ubu ni iya 2 n’amanota 16 inganya na Vikings ya mbere.

    Ntwari Fiacre – TS Galaxy

    Ku w Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024, Ntwari Fiacre yari mu izamu rya TS Galaxy mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo aho batsinzwe na Polokwane City 1-0. Iyi kipe yasoreje mwanya wa 6 n’amanota 44, Mamelodi Sundowns yatwaye igikombe n’amanota 73.

    Hakim Sahabo – Standard de Liège

    Hakim Sahabo yinjiye mu kibuga asimbura ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino w’amakipe arimo ashaka itike ya Conference League mu Bubiligi aho mu mukino usoza iyi mikino batsizwe na Mechelen 3-2.

    Maxime Wenssens – Union Saint-Gilloise

    Umunyezamu w’umunyarwanda ukinira Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens ntabwo yari muri 18 iyi kipe yaraye yifashishije ku mukino usoza shampiyona baraye batsinzemo Genk 2-0, gusa babuze igikombe kuko cyegukanywe na Club Brugge ibarusha inota rimwe, ni nyuma yo kunganya na Cercle Brugge 0-0.

    Maxime Wenssens na Royal Union Saint-Gilloise babuze igikombe ku munsi wa nyuma

    Gitego Arthur aragaruka mu kibuga uyu munsi nyuma y’uko umukino w’ejo usubitswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/maxime-wenssens-yabuze-igikombe-akireba-casemiro-ahura-n-uruva-gusenya-mu-gihe-umukino-wa-gitego-wasubitswe-utarangiye