Blog

  • Abamotari mu Rwanda bagiye guhabwa casques nshya – #rwanda #RwOT

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri 28 Gicurasi 2024 n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Sammuel, abamotari n'abandi bafatanyabikorwa.

    Amabwiriza ajyanye n'ubuziranenge bw'izi casque, ajyana n'uburyo imeneka, uburyo irinda ibice by'umutwe, uburyo yorohereza umuntu kureba mu mpande zose n'ibindi.

    Ku ikubitiro hazanywe moto 500 zifite ingano itandukanye, ni ukuvuga into, iziringaniye n'inini.

    Minisitiri Dr Jimmy Gasore yavuze ko umumotari ufite casque isanzwe, leta iri gushaka uburyo imusimburiza ikamuha inshya igezweho, bigakorwa nta mafaranga aciwe.

    Ku kibazo cy'abafite izisanzwe zaguzwe amabwiriza yo gucuruza izujuje ibisabwa ataraza, Minisitiri Dr, Gasore yavuze ko bazakomeza kuzicuruza kugeza zishize ku isoko, cyane ko izisanzwe zitazongera kugaragara ku isoko.

    Ubu ni bumwe mu bwoko bushya bwa casques zigiye kujya zihabwa abamotari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-mu-rwanda-bagiye-guhabwa-casques-nshya

  • U Rwanda na Mali byasinye amasezerano 19 arimo ay'ubufatanye mu mutekano n'ishoramari – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinywe nyuma y'inama y'iminsi itatu yatangiye ku wa 25-27 Gicurasi 2024, ihuje itsinda ry'Abayobozi ku ruhande rw'u Rwanda na Mali.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yatangaje ko kuva Mali yafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hari byinshi byakozwe, harimo n'amasezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe mu 2023, ibyabaye umusingi watumye ibihugu byombi birushaho kugirana ubufatanye bugamije iterambere.

    Yagaragaje ko amasezerano 19 yashyizweho umukono kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024 ari mu ngeri zirimo ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari.

    Ati 'Twizeye ko nyuma y'aha kugira ngo aya masezerano ashobore gushyirwa mu bikorwa, iri tsinda rihuriweho ry'impande zombi rizakorana bakungurana ibitekereza, bakumva kimwe imishinga iri mu ngeri zinyuranye hagamijwe inyungu z'impande zombi.'

    Minisitiri Dr Biruta yagaragaje ko hari n'andi masezerano akiri gutunganywa akazashyirwaho umukono mu gihe gito kiri imbere.

    Ati 'Iyi nama kandi ni amahirwe yo kongera kuganira ku bibazo by'umutekano mu bice bitandukanye bya Afurika. Ibyo biganiro bituma dushyira imbaraga mu guteza imbere umuco wo kuganira ku bibazo by'amahoro n'umutekano.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop yatangaje ko umubano w'u Rwanda na Mali uhagaze neza ndetse ubyarira inyungu ibihugu byombi n'abaturage babyo.

    Yongeyeho ko amasezerano yasinywe uyu munsi harimo ayerekeye ubutabera, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, peteroli na gaz, ubuhinzi, uburobyi, ibidukikije, guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, guteza imbere ubukerarugendo, uburezi mu mashuri makuru, ubwikorezi, urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu n'ibindi.

    Diop yavuze ko hashingiwe ku mirimo impande zombi zigaragaza muri iki gihe u Rwanda na Mali bizakomeza kungukira byinshi muri uyu mubano mwiza.

    Ati 'Ubwo intego yo kubaka Afurika ifite amahoro, iterambere yigenga kandi ikomeye, u Rwanda na Mali bifitanye umubano mwiza mu bya politike…twizeye ko hashingiwe ku myanzuro twafashe, ibikorwa bizakorwa hagati y'ibihugu byombi bizarushaho kwiyongera.'

    Biteganyijwe ko inama ya mbere izahuza iyi komite ihuriweho n'ibihugu byombi yiga ku masezerano atandukanye yashyizweho umukono n'imishinga iyakubiyemo izabera muri Mali mu bihe biri imbere.

    U Rwanda na Mali bisanganywe indi mikoranire mu ngeri zitandukanye aho hari amasezerano byasinyanye ajyanye n'ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.

    Mu 2022 kandi Abayobozi b'ingabo za Mali bageze mu Rwanda bagamije kwigira ku bunararibonye bw'Ingabo z'u Rwanda ndetse bemeranya ko mu gihe gito ubufatanye bushyirwa mu masezerano.

    Mu 2017 kandi, Minisitiri w'Ubutabera muri Mali yagiriye uruzinduko mu Rwanda agaragaza ko azahita ashyiraho urwego rukora nk'abunzi mu gukemura ibibazo by'abaturage.

    Abaminisitiri ku mpande zombi bashyira umukono ku masezerano

    Abayobozi batandukanye bo muri Mali bitabiriye isinywa ry’aya masezerano

    Minisitiri Abdoulaye Diop yavuze ko Mali yungukira byinshi muri ubu bufatanye

    Minisitiri Dr Vincent Biruta yagaragaje komite ihuriweho izahita iterana vuba bakungurana ibitekerezo ku mishinga itandukanye hagati y’ibihugu byombi

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Clementine Mukeka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-mali-byasinye-amasezerano-19-arimo-ay-ubufatanye-mu-mutekano-n

  • Kamonyi: Abakozi 2 batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Abakozi babiri b'Umurenge wa Rukoma barimo; Nyirabagenzi Marie ushinzwe Imari n'Ubutegetsi( Admin) hamwe na Bakundukize Jean Damascene, umukozi ushinzwe Amakoperative n'Ubucuruzi batawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB ku wa Gatanu w'icyumweru dushoje, tariki 24 Gicurasi 2024.

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba Rukoma ndetse akemezwa n'Ubuyobozi, arahamya ko aba bakozi batawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu bakuwe mu nama bari barimo.

    Abaturage babwiye intyoza.com ko aba bakozi bahise bafungirwa mu kigo kinyurwamo by'igihe gito( Transit Centre), aho benshi bakunze kwita ahafungirwa inzererezi kugera ubwo umwe muri aba bakozi ngo yasabye ko yajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB na Polisi ya Gihinga ariko nti bikunde kuko ngo yajyanywe ariko akaza kugarurwa.

    Amakuru intyoza.com igitohoza mu buryo burambuye ni ay'uko aba bombi bakurikiranyweho inyandiko y'imwe mu makoperative akora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bakoze binyuranije n'amategeko bakayisinya.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yemereye intyoza ko amakuru y'itabwa muri yombi kuri aba bakozi ari ukuri. Avuga ko aba bakozi batawe muri yombi batafungiwe mu kigo kinyurwamo by'igihe gito( Transit Centre) nkuko byavuzwe n'abaturage, ko ahubwo bafungiwe muri Sitasiyo ya RIB y'Umurenge wa Rukoma.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/27/kamonyi-abakozi-2-batawe-muri-yombi/

  • Agiye kubona impamyabumenyi yikirenga: Byins… – #rwanda #RwOT

    Mufti w'u Rwanda mushya, Sheikh Musa Sindayigaya ubwo yari amaze gutorwa, yagarutse ku mishinga migari agiye gufasha Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda.

    Ku cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024 ni bwo Sheikh Sindayigaya yatorewe kuyobora Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda, asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari waratowe muri 2016.

    Amatora ya Mufti w'u Rwanda abaye nyuma y'imyaka 8 aho yagombaga kuba muri 2020 ariko ntibibashe gukunda kubera icyorezo cya COVID19.

    Sheikh Sindayigaya avuka mu Karere ka Kamonyi, afite imyaka 43 arubatse afite n'abana 3. Kuri Komite isoje ikivi, yari ayoboye ibirebana n'Imari n'Igenamigambi.

    Yize ibijyanye n'ivugabutumwa rya Kisilamu muri Saudi Arabia, yinjira mu muryango w'abasilamu mu Rwanda mu 2003. Afite impamyambumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu nyigisho za isilamu.

    Yize kandi ibirebana n'imiyoborere n’inyigisho za Kisilamu aho abifitemo impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

    Ari kwigira impamyabushobozi y'Ikirenga mu birebana n'imiyoborere. Mu byo ashyize imbere birimo kubona umuryango w'abayisilamu mu Rwanda ugira uruhare mu bikorwa byo kubaka igihugu kurushaho.

    Arangamiye ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda uzagira uruhare mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite ateganijwe ku wa 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga na 15 Nyakanga 2024 mu baba mu gihugu.

    Mufti w'u Rwanda usoje ikivi, Sheikh Salim Hitimana wayoboye kuva muri 2016, yagaragaje bimwe mu bikorwa byakozwe mu gihe cy'imyaka igera ku 8 yari amaze ayobora.

    Yavuze ko asize hubatswe imisigiti irenga 120, wubatswe kandi amasoko agezweho, amazu y'ubucuruzi muri Rubavu na Rusizi nk'uburyo bwo gukomeza kubaka uyu muryango.

    Hubatswe kandi amashuri mu turere turimo Rwamagana, Kicukiro, Musanze n'ahandi ndetse hari na gahunda yamaze kugerwaho n'igihugu cya Saudi Arabia aho iki gihugu kizafasha mu kubaka umusigiti ugezweho muri Kigali.

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya yatangiye gukorera Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1994, ibi yizera ko bizamufasha kurushaho gusohoza inshingano ahawe.

    Sheikh Salim Hitimana Mufti w’u Rwanda usoje ikivi ubwo yasuhuzanyaga na Sheikh Musa Sindayigaya Mufti mushyaImyaka myinshi y’ubuzima bwa Mufti w’u Rwanda Musa Sindayigaya yayimaze akurikirana inyigisho za Isilamu ndetse ari no mu bakozi b’uyu muryango

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143381/agiye-kubona-impamyabumenyi-yikirenga-byinshi-kuri-sheikh-musa-sindayisaba-mufti-mushya-wu-143381.html

  • Uko Burna Boy yasabye Miliyari 1.5 Frw kugira… – #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'ibihangano bye i Kigali baheruka kumuca iryera mu gitaramo 'The Burna Boy Experience' yakoreye mu Intare Conference Arena, ku wa 23 Werurwe 2019. Ni kimwe mu bitaramo byasize amateka akomeye, ahanini biturutse mu kuba amatike yarashize, abantu bakinjirira ku matike yanditswe mu ikayi.

    Burna Boy yaririmbiye i Kigali avuye no gukorera amafaranga muri Uganda mu gitaramo yakoreye mu busitani bwa Sheraton mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019.

    Yari yageze i Kigali ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 ahita ajya gukora imyitozo n'itsinda rye ryamufashije gususurutsa abanyakigali.

    Burna Boy niwe wari umuhanzi w'Imena wari watumiwe muri iki gitaramo cyateguwe na Entertainment Factory [igizwe n'abasore bane] yakoze mu ruhererekane rw'ibindi bitaramo yari yatangiye gukora mu 2018, agamije kuzengurka umugabane wa Afurika n'ahandi anyura akishimirwa bikomeye.

    Igitaramo yakoreye mu Rwanda cyari cyatewe inkunga na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo Heineken, Uruganda rw'imodoka Volkswagen, RDB ibinyujije muri Visit Rwanda, Rwandair n'abandi benshi bafashije abanyarwanda n'abandi gutaramirwa n'uyu mugabo wishimiwe n'urubuga rwa Youtube agahabwa ishimwe.

    Iki gitaramo cyari cyabereye ahantu hasa n'ahitaruye umujyi wa Kigali, gusa ntibyabujije abanyabirori kwitabira. Umurongo w'imodoka zerekezaga muri Intare Conference Arena i Rusororo wari muremure, aho guparika hari habaye ikibazo. Hari hanashyizweho kandi imodoka zivana abantu kuri sitade Amahoro zikabageza aho igitaramo cyabereye.

    Imyaka itanu irashize asusurukije abanyabirori! Kuva icyo gihe bamwe mu bategura ibitaramo bakomeje urugendo rwo kumutumira i Kigali, ariko uko urwego rwe rwagiye ruzamuka yagiye azamura igiciro cyo kumutumira.  

    Mu Gushyingo 2023, hari ikigo cyagerageje gutumira Burna Boy gutaramira i Kigali mu Nama Mpuzamahanga bateguraga, ntibabasha guhuza bitewe n'ibyo yabasabaga. Binyuze ku mujyanama we Bose Ogulu usanzwe ari umubyeyi we, basabye arenga Miliyari 1 Frw kugirango ataramire i Kigali.

    Hari n'abajya kureba bakavuga ko mu byo Burna Boy asaba harimo n'icyumba cyo kunyweramo 'urumogi'.

    Ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye, yavuze ko mu minsi ishize bagerageje gutumira Burna Boy ariko abasaba umurengera w'abafana angana na Miliyoni 1.2 $.

    Ati 'Ejo bundi twarimo tuvugana na Burna Boy kugirango azaze aduca Miliyoni 1.2 by’amadorali [Ni hafi Miliyari 1.5 Frw] urumva rero hari ibintu byinshi dufite bikitugonga […]'

    Muyoboke yabwiye InyaRwanda ko uretse ariya mafaranga Burna Boy yabasabye, harimo no kumushakira indege yihariye 'Private Jet' kuko atakigenda n'indege zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Mu bindi, Burna Boy yasabye harimo no kwita ku bantu 20 bagendana na we, Hoteli y'inyenyeri eshanu araramo n'abo bazanye-bikagenda uko no ku mubyeyi we usanzwe ari umujyanama we.

    Muyoboke avuga ko bari batumiye Burna Boy kugirango 'akorere igitaramo mu Rwanda muri uyu mwaka nubwo bitakunze'.



    Urwibutso kuri Burna Boy mu myaka itanu ishize!

    Igitaramo 'The Burna Boy Experience' cyaranzwe n’urunyuranyurane rw’urubyiruko rwacengewe n’umuziki we kuva yiyeguriye indangururamajwi nk'isuka izamutunga mu buzima bwe bwose.

    Imyambarire muri iki gitaramo yari yashyizweho akadomo: Imyenda icitse ku mavi, ibonererana, iyerekana ikimero n’amabere yahawe rugari. Urubyiruko rutumura itabi ku mugaragaro bamanuza inzoga, abandi bavuga ntiruve mu kanwa bari babukereye.

    Burna Boy uri mu banyamuziki bagezweho yakandagiye ku rubyiniro saa tanu zuzuye, asoza saa sita n'iminota 47'. Yari yambaye ipantalo itaratse y'ibara ry'umweru [ku kuguru kw'iburyo] n'ibara ry'umubara [ku kuguru kw'ibumoso].

    Yari afite umusaraba mu gatuza, umusaraba ku gutwi, ibyuma bigorora amenyo n’indi mirimbo myinshi y’inyongerabwiza. Uyu muhanzi igitaramo cye yanyujijemo ajya guhindura ipantalo yambara iy'ibara rimwe agaruka abwira abakobwa ati 'Numvaga imfasha cyane. Ndabizi ko mukunda aha mbereke [akora ku myanya ndangagitsina].'

    Ari ku rubyiniro ibintu byahindutse, abitabiriye bahuriza hamwe bavuza akaruru k'ibyishimo ku buryo bitoroheraga kuganira na mugenzi wawe bitewe n'urusaku rwari muri iyi nyubako.

    Asoje kuririmba indirimbo ebyeri yavuze ko yishimiye kuba ari i Kigali, aranzika mu bihangano bye byanyuze benshi. Yaririmbye asaba abitabiriye igitaramo cye gusubiramo izina rye 'Burna Boy'. Buri ndirimbo yose yaririmbaga yayisoga akomerwa amashyi y'urufaya, abandi basaba kuyisubiramo.

    Yaririmbye afatwa amafoto n'amashusho y'urwibutso rw'iki gitaramo, abandi bagashyira ku mbuga nkoranyambaga ari nako boherereza abo basize mu rugo.

    Ni umuhanga mu kubyina, afite imbyino yihariye zinogeye ijisho ku buryo udakuraho. Ku mukora mu ntoki byarwaniwe na benshi mu nkumi bari begereye urubyiniro.

    Indirimbo ebyeri zari zihagije ngo akuremo imyenda yerekane ibituza bishoka ibyuya bitewe n'ingufu yakoresheje ku rubyiniro.

    Nta kabuza ko ibyo yakoreye i Kigali byafashwe n'itsinda ry'abafata amashusho n'amafoto ubwe yizaniye i Kigali, bari bamuzengurutse ku rubyiniro ku buryo ibyo yakoze byose byafashwe.

    Yaririmbye mu buryo bwa Live afashwa n’abaririmbyi be. Burna Boy yakuyemo umupira aririmba isokoreki igaragara. Ati “Ndabashimira cyane bavandimwe. Nizere ko muri kumwe nanjye”.

    Indirimbo z’uyu musore zirangira cyane mu matwi. Yanyuzagamo akagera mu bafana akabakoraho na bo bikaba uko. Umubare munini w’abari muri iki gitaramo ni abakobwa barwaniraga no kumukoraho.

    Ikinyobwa cya Heineken cyanyuze benshi kuva iki gitaramo gitangiye kugeza ku musozo, ndetse hari n'abavugaga ko inzoga zashize. Buri wese yabyinaga ibyo ashoboye, umuziki wirangira mu nguni y’inyubako itagira uko isa.

    Yishimiwe bikomeye mu ndirimbo 'On the low', 'Gbona', 'Ye' 'I miss you bad', n'izindi nyinshi yagiye akubira kuri album zitandukanye. Yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka ndetse amaze kugenda bavugiye hamwe bati 'Burna Boy, Burna Boy', ariko ntiyagaruka buri wese yanzura gutaha.

     

    Burna Boy ni umwanditsi w'indirimbo wavutse ku ya 02 Nyakanga 1991, ubu yinjiye mu mubare w'abahanzi bafite igikundiro kidasanzwe. Ni imfura mu muryango w'abana batatu, akaba ari nawe muhungu umuryango we ufite.

     

    Burna Boy amaze iminsi akora ibitaramo byaciye agahigo ku rwego Mpuzamahanga

     

    Burna Boy yasabye ko ahabwa Miliyari 1.5 Frw kugira ngo ataramire i Kigali nyuma y'imyaka itanu ishize

     

    Burna Boy aheruka i Kigali mu 2019 mu Intare Conference Arena, icyo gihe yari avuye gutamira muri Uganda 


    Mu 2023, Trace Awards yagerageje kuzana Burna Boy i Kigali, asubiza ko atahakandagira aje kwakira igikombe gusa

     

    Burna Boy aherutse kuririmba mu mikino ya UEFA Champions League aho yahawe Miliyari 2 Frw

    Mu byo Burna Boy asaba harimo na 'Private Jet', Hotel yihariye ndetse n'abantu 20 bagendana- Bikaba uko no ku mubyeyi we 







    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘COMMON PERSON’ YA BURNA BOY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143390/uko-burna-boy-yasabye-miliyari-15-frw-kugira-ngo-ataramire-i-kigali-143390.html

  • Ndagukunda Rwanda – Dr Tedro wa OMS ku bana b… – #rwanda #RwOT

    Aba bana bahagurutse i Kigali ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, berekeza mu Mujyi wa Geneva mu gihugu cya Switzerland, aho bataramiye ibihumbi by'abantu mu birori bikomeye bizwi nka 'Walk The Talk', bisanzwe byitabirwa n'abantu bo mu bihugu bitandukanye ku Isi.

    Ni ubwa mbere aba bana bataramiye hanze y'u Rwanda mu bitaramo binini nk'ibi, nyuma y'umwaka ushize Sherrie Silver ibahurije muri Sherrie Silver Foundation.

    Bakigera muri Switzerland, bakiriwe n'abayobozi banyuranye barangajwe imbere Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus. Mu mashusho yashyizwe hanze, agaragaza Dr Tedros aganira n'aba bana yifashishije amagambo amwe namwe yo mu Kinyarwanda.

    Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter] yagaragaje ko yanyuzwe n'impano z'aba bana, abikubira mu ijambo rimwe yandika agira ati 'Ndagukunda Rwanda.'

    Aba bana bagiye muri kiriya gihugu, mu gihe hari abandi basigaye mu Rwanda bafashije umunyamuziki Adekunle Gold ubwo yaririmbaga mu gufungura imikino ya BAL yabereye muri BK Arena, ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024.

    Muri iki gitaramo, Adekunle Gold yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Okay' ndetse na 'High' yakoranye na Davido, umunyamuziki ukomeye muri Nigeria umaze kwegukana ibikombe bikomeye mu muziki.

    Mbere y’uko aba bana berekeza mu Mujyi wa Geneva bakoze indirimbo igaruka ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS. Ndetse, igitaramo cy’abo cya mbere bagikoze ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2024.    

    Aba bana bamaze igihe batangiye urugendo rwo gushyira hanze indirimbo basubiyemo z'abandi bahanzi mu rwego rwo kwagura impano y'abo.

    Iri tsinda ry'aba bana, Sherrie Silver yaritangije nyuma y'itsinda yashinze mu 2017 yise 'Silver Beat World' ry'ababyinnyi babigize umwuga.

    Iri tsinda ryanyuzemo Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown uherutse gufungurwa nyuma y'uko urukiko rumugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.

    Dr Tedros yagaragaje avuga amwe mu magambo y'Ikinyarwanda ari kumwe n'abana bo muri Sherrie Silver Foundation



    Sherrie Silver Foundation yataramiye ku nshuro y'abo ya mbere mu Mujyi wa Geneva 


    Abana bo muri Sherrie Silver Foundation bagiranye ibiganiro n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Switzerland, Ngango James



    Sherrie Silver Foundation bari kumwe n’umukinnyi Pau Gasol wamamaye ku rwego rw’Isi

     

    Aba bana bagiye bafata amafoto bari kumwe n’abantu banyuranye


    Aba bana bahimbye indirimbo igaruka kuri OMS yifashishije muri ibi birori byiswe 'Walk The Talk’ event






    Aba bana batanze ibyishimo mu Nama Mpuzamahanga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima 





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143382/ndagukunda-rwanda-amarangamutima-ya-dr-tedro-wa-oms-ku-bana-batozwa-na-sherrie-silver-bata-143382.html

  • Hasobanuwe impamvu y'ubwiyongere bw'imibare y'abahohoterwa i Karongi – #rwanda #RwOT

    Muri ibi Bitaro bya Mugonero, imibare yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2020 abahohotewe bari 1443, 2021 bagera ku 1511, muri 2022 baba 1629 mu gihe muri 2023 babaye 2011.

    Dr. Mwumvaneza uyobora ibitaro bya Mugonero, yavuze ko kuba imibare y'abahohotewe igaragara nk'iyiyongereye atari ko bimeze, ahubwo bikomoka ku myumvire yahindutse.

    Ati 'Imyumvire y'abaturage yarahindutse, aho batagiceceka ko bahohotewe, ariyo mpamvu imibare yazamutse, tukaba dushimira Ikigo cy'Ububiligi cy'Iterambere,Enabel, badufashije mu bikoresho yaduhaye, bakanatwubakira inyubako ya Isange One Stop Centre yakirirwamo abahohotewe, tutibagiwe n'amahugurwa y'abaganga babitaho.”

    Yakomeje avuga ko byabashije kwakirira ababagana ahantu heza, aho kuva iyi nzu yuzuye muri Kamena 2023 hakorerwamo ibiganiro by'urungano, bagatanga ubuhamya bw'ibyababayeho bamwe bakaba abaganga b'abandi, kuko baba bisanzuriye ahantu hihishe.

    Yakomoje no ku mbogamizi zikigaragara mu gutanga amakuru ku ihohoterwa zirimo guhishirana, kuko akenshi usanga ihohoterwa rikorwa n'abo mu miryango ya hafi, bikabatera kubihisha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yashimiye ibikorwa Enabel yagejeje ku batuye akarere ayoboye.

    Yagize ati 'Badufashije muri byinshi birimo no kutwubakira inyubako yakirirwamo abakorewe ihohoterwa mu bitaro bya Mugonero, kuko kubera kutagira ahantu h'umwihariko bakirirwa bangaga kujya kwa muganga'.

    Yongeyeho ko mbere, abahohotewe bakirirwaga hamwe n'abandi barwayi, bikabatera ipfunwe, none byafashije kumenya imibare y'abaturage baza babagana baje gusaba izi serivisi, binorohereza ubugenzacyaa gukurikirana ababahohoteye.

    Ishimwe Marceline, Umuforomokazi wita kubahohotewe muri Isange One stop Centre mu Bitaro bya Mugonero, yavuze ko bagifite imbogamizi ku bantu bahisha amakuru y'ihohoterwa baba bakorewe.

    Mu bindi bizamura imibare w'abitabira serivisi zirengera abahohotewe, harimo abajyanama b'ubuzima, inshuti z'umuryango bagenda bakangurira uwahohotewe kutazanwa kwa muganga ibimenyetso byasibanganyijwe.

    Inzego ziyobora ibitaro bavuze ko bafasha abahohotewe mu kongera kwigarurira icyizere, akongera kwisanga mu buzima buhamye akaniyubaka.

    Ibitarobya Mugonero bitanga serivisi z'ubuzima ku baturage barenga ibihumbi 148 barimo ibihumbi 93 bo mu Karere ka Karongi bo mu Bigo nderabuzima 7 n'abandi barenga ibihumbi 55 bo mu Bigo Nderabuzima 2 mu karere ka Nyamasheke.

    Inyubako ya Isange One Stop Centre y'ibitaro bya Mugonero yatwaye miliyoni 14 Frw, hashyirwamo n'ibikoresho by'ibanze.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yavuze ko ibikorwa Enabel yagejeje ku batuye akarere babishima

    Ishimwe Marceline, Umuforomokazi wita kubahohotewe muri Isange One stop Centre mu Bitaro bya Mugonero, yavuze ko bagifite imbogamizi ku bantu bahisha amakuru y'ihohoterwa baba bakorewe

    Dr. Mwumvaneza uyobora ibitaro bya Mugonero, yavuze ko kuba imibare y'abahohotewe igaragara nk’iyiyongereye atari ko bimeze

    Inyubako ya Isange One Stop Centre y'ibitaro bya Mugonero yatwaye miliyoni 14 Frw, inashyirwamo n'ibikoresho by'ibanze.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasobanuwe-impamvu-y-ubwiyongere-bw-imibare-y-abahohoterwa-i-karongi

  • Karongi: Umukecuru yahanutse kuri moto yitura hasi arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi ku wa 26 Gicurasi 2024.

    Mu maSAha y'igicamunsi kuri iki Cyumweru, uyu mukecuru yavuye mu rugo iwe mu kagari ka Burunga, mu Murenge wa Bwishyura agiye mu Gasenyi mu rubanza rw'ishyamba ryatemwe.

    Hashize iminota mike afashe moto nibwo yahanutse yitura hasi, bamwihutana ku muganga ku Kigo Nderabuzima cya Kirambo, agerayo yapfuye.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi, Nsanganira Vianney yabwiye IGIHE ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko iyi mpanuka yatewe no kuyobora moto nabi k'uwari utwaye moto.

    Ati 'Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bikuru bya Kibuye. Icyateye impanuka ni imiyoborere mibi y'uwari utwaye. Moto n'uwari uyitwaye bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura'.

    Polisi y'u Rwanda ikunze gusaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko no kwirinda uburangare kuko 80% by'impanuka zibera mu muhanda kuzirinda bishoboka igihe abakoresha umuhanda bubahirije amategeko y'umuhanda.

    Bajyagahe Suzanne w'imyaka 81 y'amavuko wo mu Karere ka Karongi yahanutse kuri moto yitura yasi arapfa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umukecuru-yahanutse-kuri-moto-yitura-hasi-arapfa

  • Amagambo yashize ivuga ku mugore wa Clapton Kibonge wahawe impano nziza y’imodoka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel wamaze kubaka izina nka Clapton Kibonge yashimiye umugore we amuha impano y’imodoka mu rwego rwo kumushimira uburyo yabanye na we mu bihe bigoye.

    Ni igikorwa yakoze ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kibera mu Karere ka Kicuro muri Kaso, igikorwa kitabiriwe n’inshuti n’aavandimwe barimo n’ibyamamare nka Junior Giti, Madederi, Papa Sava, Killaman, Prosper Nkomezi n’abandi.

    Hari mu rwego rwo gushimira Imana ko yamukijije uburwayi ndetse n’umugore we Ntambara Jacky wabanye na we mu bihe bigoye.

    Mu ijambo rye Clapton yagize ati “Uyu mugore mubona yaranyihanganiye cyane, yemeye kubana nanjye ndi umukene, ndwaye cyane yarihanganye. Nagize amahirwe sinapfa, Imana yarandinze none mu bushobozi buke namugenegeye impano y’imodoka.'

    Clapton Kibonke akaba yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Tucson yo muri 20208.

    Ntambara mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimiye Clapton avuga ko abuze amagambo yo kuvuga bitewe n’urukundo amugaragarije.

    Ati “nagiye nisanga ndi bihe bitandukanye ariko sinigeze ngera aho mbura ijambo rya nyarwo ryo kuvuga umuntu, ariko nonaha iyo bigeze kuri wowe Papa N’s, amagambo ashira ivuga pe. Mana warakoze kunkunda bene aka kageni, nyuzwe n’imirimo yawe Mana.”

    Mu minsi ishize ni bwo Kibonke yahishuye ko yamaze igihe mu bitaro aho yaje kubagwa Igihaha kuko cyari kirwanye, akaba yarabagiwe mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

    Kibonke yamamaye muri filime zitandukanye nka ‘Seburikoko’ ari na yo akinamo yitwa Kibonke, hari kandi filime z’uruhererekane ze bwite atambutsa ku muyoboro we wa YouTube, Umuturanyi ndetse n’Icyaremwe Gishya.

    Clapton yashimiye umugore we

    Umuryango waragutse

    Imodoka yaaye umugore we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Amagambo-yashize-ivuga-ku-mugore-wa-Clapton-Kibonge-wahawe-impano-nziza-y-imodoka-AMAFOTO

  • Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w'imikino wa 2024 #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024 nibwo umwaka w'imikino wa Volleyball waraye usojwe mu bagabo n'abagore, amakipe ya APR Volleyball akaba ariyo yegukanye ibikombe.

    Kuri iyi ncuro hakinwe imikino muburyo kwa Kamarampaka (playoffs) aho bakinaga Best of three ni ukivuga ikipe itsinda imikino ibiri muri yahitaga yegukana igikombe.

    Uko amakipe yari yashoje ku rutonde rwa shampiyona mbere yo gukina Playoffs (Regular season):

    ABAGABO:

    1. REG VC

    2. ⁠POLICE VC

    3. ⁠KEPLER VC

    4. ⁠APR VC

    ABAGORE

    1. APR WVC

    2. ⁠POLICE WVC

    3. ⁠RRA WVC

    4. ⁠RUHANGO WVC

    Itegeko rya play offs rivuga ko ikipe ya mbere ihura n'iya kane, naho iya kabiri igahura n'iya Gatatu.

    Nu Bagabo, APR VC yasezereye REG VC iyitsinze imikino 2 ku busa, ni nako byagenze Kepler VC yatsinze Police imikino 2 ku busa.

    Mu bagore Police WVC yatsinze RRA imikino 2-0, APR WVC isezerera RUHANGO iyitsinze imikino 2-0.

    No mu mikino ya nyuma niko byagenze, aho ikipe yagombaga gutsinda imikino ibiri muri 3 yakinwe.

    Ku mukino wa nyuma w'abagabo, APR VC  yatsinze Kepler VC imikino 2-1, guhatanira umwanya wa gatatu ikipe ya REG itsinda Police imikino 2-1.

    Mu bagore, ikipe ya APR VC yatsinze Police WVC imikino 2-1, naho RRA itsinda Ruhango imikino 2-1.

    Muri rusange urutonde rwarangiye gutya:

    ABAGABO:

    1. APR VC

    2. ⁠KEPLER VC

    3. ⁠REG VC

    4. ⁠POLICE VC

    ABAGORE:

    1. APR WVC

    2. ⁠POLICE WVC

    3. ⁠RRA WVC

    4. ⁠RUHANGO WVC

    Ikipe yabaye iyambere muri cyiciro cyose (Abagabo & Abagore), yahembwe igikombe n'imidali ndetse na Miliyoni Ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ikipe ya Kabiri yahawe imidali na Miliyoni imwe n'igice naho iya Gatatu ihabwa Imidali na Miliyoni imwe y'Amafaranga y'u Rwanda.

    Amakipe atatu ya mbere kandi yabonye itike yo kuzakina imikino mpuzamahanga itegura n'impuzamashyirahamwe y'umukino wa Volleyball muri Afurika CAVB.

    Mu mpera z'iki cyumweru i kigali, harabera kandi irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ni irushanwa rizwi nka Genocide Memorial Tournament rikazahuza amakipe yo mu Rwanda ndetse n'andi azaturuka hanze y'igihugu.

    The post Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w'imikino wa 2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-ya-apr-volleyball-yegukanye-ibikombe-bya-shampiyona-hasozwa-umwaka-wimikino-wa-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-ya-apr-volleyball-yegukanye-ibikombe-bya-shampiyona-hasozwa-umwaka-wimikino-wa-2024