Blog

  • Umuforomo, umumotari n'umunyamakuru mu batanze kandidatire ku mwanya w'abadepite – #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa karindwi wo kwakira kandidatire z'abifuza kuba abakandida ku myanya itandukanye, NEC yakiriye abarimo umuforomo umaze imyaka icyenda akora uwo murimo witwa Tuyizere Donatha, umumotari witwa Ntawuyirushintege Théogène, umunyamakuru Uwababyeyi Jeannette, umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda n'abandi batandukanye.

    Abatanze kandidatire zabo bagaragaje ko biteguye ko zizemerwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora kandi bakazitwara neza mu kwiyamamaza ku buryo bazinjira mu Nteko.

    Ntawuyirushintege Théogène usanzwe ari umumotari akaba n'umunyeshuri muri IPRC Kigali yatanze kandidatire ye nk'umukandida wigenga ku mwanya w'umudepite.

    Yavuze ko yagize gahunda yo gushaka kwiyamamaza kuba umudepite nyuma yo kubona ko hari bimwe mu bibazo abaturage bahura nabyo ntibikemukire igihe kandi nyamara bitari bigoye, bityo akaba yifuza kuba yatanga umusanzu we.

    Ati 'Mbere na mbere kuba ndi Umunyarwanda kandi ibyangombwa bisabwa mbyujujwe nicyo cya mbere cyabinteye. Si byo byonyine kuko turi mu gihugu cyiza.'

    Yakomeje ati 'Nagiye ngira imbogamizi zitandukanye mu bikorwa bya Leta atari uko itabiteguye, ahubwo ari uko bigenda bigapfira mu nzego zo hasi. ndavuga nti sinzajya hanze mvuge ngo ibiki n'ibiki ahubwo ibibazo nanjye mbona hari umusanzu natanga. Ndavuga nti reka nanjye ntange kandidatire nibabasha kuyakira nziyamamaza mpatane n'abandi.'

    Yavuze ko mu rugendo rwo gushaka ibyangombwa yahuye n'imbogamizi zo kuba inzego z'ibanze n'abaturage batarumva neza ko umuntu yaba umukandida wigenga mu matora.

    Ku rundi ruhande, Visi Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Muhorakeye Nicole, yanakiriye umugore wa mbere watanze kandidatire nk'umukandida wigenga. Uwo ni Tuyizere Donatha usanzwe ari umuforomo wo mu Karere ka Rubavu.

    Tuyizere umaze imyaka icyenda ari umuforomo muri Clinic Saint Immaculée iherereye mu Murenge wa Nyundo ahazwi nka Mahoko, yavuze ko yizeye gutorwa akazafasha abaturage kubabera ijwi nk'uko bikwiye.

    Yagaragaje ko mu 2009 ubwo yigaga muri Repulibuka Iharanira Demokarasi ya Congo yabashije kuvuganira abanyeshuri bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda bahezwaga bakanakorerwa ihohoterwa mu ishuri birakemuka.

    Ibyo ngo nibyo byamuhaye icyizere cy'uko aramutse afite inshingano zo kuvugira abaturage yazikora neza cyane ko ubwo yashakaga imikono 600 isabwa abakandida bigenga abaturage bamugaragarije ko abadepite batabaha umwanya nyuma yo gutorwa.

    Ati 'Mu buzima busanzwe hari ubwo wiyumvamo impano ukumva ko byanze bikunze uzabigeraho. Kuba intumwa ya rubanda numva ari impano yanjye. Abaturage barambwiye ngo abadepite turabatora tukabaheruka ubwo, ibyo babimbwiraga basa n'abancunaguza, njyewe rero nkunda gutega abantu amatwi n'ikibazo nkakigira icyanjye nagerageza kubasura ku buryo mu buryo bwose bwashoboka twashaka igisubizo.'

    Undi watanze kandidatire ye ni Ntwali Sharif wiga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi, akaba afite imyaka 22. Yagaragaje ko igitekerezo cyo kwiyamamaza yari akimaranye igihe kirekire kuko byatangiye akiri muto.

    Mu bandi batanze kandidatire zabo harimo Uwase Yvonne wayitanze nk'umukandida ku mwanya w'umudepite mu cyiciro cyihariye cy'urubyiruko.

    Uwase yagaragaje ko yifuza guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda nko kwitura ineza urubyiruko rwagiriwe yo guhabwa amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyabo.

    Ubwo yari muri NEC, Ntawuyirushintege Théogène, yagaragaje ko yifuza kuba umudepite

    Akimara gutanga kandidatire yasinyiye ibyangombwa yatanze

    Umunyamakuru Uwababyeyi Jeannette ubwo yatangaga kandidatire ye

    Nyuma yo gutanga kandidatire yasinye impapuro atanze

    Tuyizere Donatha ubwo yatangaga Kandidatire ye

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuforomo-umumotari-n-umunyamakuru-mu-batanze-kandidatire-ku-mwanya-w-abadepite

  • Perezida Kagame yaganiriye na Jean Todt ushinzwe umutekano wo mu muhanda muri Loni – #rwanda #RwOT

    Jean Todt yashyizweho muri Mata 2015, n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni nk'intumwa ye yihariye ishinzwe umutekano wo mu muhanda.

    Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024, Jean Todt yifatanyije na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore mu gikorwa cyo gutangiza ikoreshwa rya casques zigezweho ku bamotari bose, zifite ubuziranenge bwisumbuye ugereranyije n'izari zisanzweho.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Jean Todt nyuma yo gutangiza ikoreshwa ry'izi casques nshya mu bamotari.

    Biti 'Perezida Kagame yakiriye Jean Todt, intumwa yihariye y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe umutekano wo mu muhanda wifatanyije na Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abatwara moto bose gukoresha casques zifite ubuziranenge bwisumbuye.'

    Mu gutangiza ikoreshwa ry'izi casques nshya, Minisitiri Dr Jimmy Gasore yavuze ko umumotari ufite casque isanzwe, leta iri gushaka uburyo imusimburiza ikamuha inshya igezweho, bigakorwa nta mafaranga aciwe.

    Amabwiriza ajyanye n'ubuziranenge bw'izi casques, ajyana n'uburyo imeneka, uburyo irinda ibice by'umutwe, uburyo yorohereza umuntu kureba mu mpande zose n'ibindi.

    Ku kibazo cy'abafite izisanzwe zaguzwe amabwiriza yo gucuruza izujuje ibisabwa ataraza, Minisitiri Dr, Gasore yavuze ko bazakomeza kuzicuruza kugeza zishize ku isoko, cyane ko izisanzwe zitazongera kugaragara ku isoko.

    Magingo aya mu Mujyi wa Kigali habarurwa abamotari barenga ibihumbi 20 mu gihe mu tundi turere 27 dusigaye habarurwa abamotari barenga ibihumbi 15.

    Jean Todt yasobanuriye Perezida Kagame ibyerekeye izi casques zigezweho

    (Uhereye ibumoso) Minisitiri Dr Gasore, Jean Todt , Perezida Kagame na Ozonia Ojielo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-jean-todt-ushinzwe-umutekano-wo-mu-muhanda-muri

  • Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa Col Assimi Goïta wa Mali – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri Abdoulaye Diop ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi mu 2024, muri Village Urugwiro. Ni ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko Minisitiri Abdoulaye Diop 'yamugejejeho (Perezida Kagame) Ubutumwa bwa Nyakubahwa Col Assimi Goïta, Perezida w'Inzibacyuho wa Mali.'

    Ibi biganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Mali bije bikurikira igikorwa cyo gusinya amasezerano 19 hagati y'ibihugu byombi cyabaye kuri uyu wa Mbere.

    Amasezerano yashyizweho umukono ari mu ngeri zirimo ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari.

    Ni amasezerano yasinywe nyuma y'inama y'iminsi itatu yatangiye ku wa 25-27 Gicurasi 2024, ihuje itsinda ry'Abayobozi ku ruhande rw'u Rwanda na Mali.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yatangaje ko kuva Mali yafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hari byinshi byakozwe, harimo n'amasezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe mu 2023, ibyabaye umusingi watumye ibihugu byombi birushaho kugirana ubufatanye bugamije iterambere.

    Minisitiri Diop yavuze ko hashingiwe ku mirimo impande zombi zigaragaza muri iki gihe u Rwanda na Mali bizakomeza kungukira byinshi muri uyu mubano mwiza.

    Ati 'Ubwo intego yo kubaka Afurika ifite amahoro, iterambere yigenga kandi ikomeye, u Rwanda na Mali bifitanye umubano mwiza mu bya politike…twizeye ko hashingiwe ku myanzuro twafashe, ibikorwa bizakorwa hagati y'ibihugu byombi bizarushaho kwiyongera.'

    U Rwanda na Mali bisanganywe indi mikoranire mu ngeri zitandukanye aho hari amasezerano byasinyanye ajyanye n'ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.

    Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop

    Ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashyikirijwe-ubutumwa-bwa-col-assimi-goita-wa-mali

  • Mukabunani yahishuye impamvu PS Imberakuri itatanze umukandida ku mwanya wa Perezida – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024, ubwo yari amaze gushyikiriza, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora urutonde rw'abazarihagararira mu matora y'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Mukabunani Christine wari uherekejwe n'abayoboke ba PS Imberakuri yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzingwa.

    Mu byangombwa yatanze habuzemo inyandikomvugo y'abagize ubutegetsi bw'ishyaka yemeje urutonde rw'abantu 80 batanzwe nk'abazarihagararira gusa Mukabunani yemeje ko bazahita bayizana.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Depite Mukabunani, yavuze ko kuba bataratanze umukandida byaturutse ku kuba bashaka gushyira imbaraga mu kongera umubare w'ababahagarariye mu Nteko ishinga amategeko.

    Ati 'Ntabwo bivuga ko ishyaka riri kugwingira ahubwo ni ukugira ngo imbaraga tuzishyire mu kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko kuko ziriya nzego ebyiri zitandukanye.'

    Yakomeje ati 'Rumwe ni urwego nyubahiriza tegeko, urundi ni shingategeko. Twebwe twiyemeje gushyira imbaraga cyane muri Nshingamategeko uko tuzajya tugirirwa icyizere n'Abanyarwanda tukazabona kwiyamamariza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.'

    Yagaragaje ko nubwo nta mukandida batanze cyangwa ngo batangaze uwo bazashyigikira abarwanashyaka babo bazatora nk'abandi Banyarwanda bitewe n'ibyo bumva buri mukandida wiyamamaje yahize kuzabagezaho.

    Ati 'Nta mukandida tuzatanga, ariko twarabisobanuye tuzajya gutora nk'uko abandi Banyarwanda bazatora ariko uko tubigenza duharira buri murwanashyaka n'umutimanama we agahitamo kandi nabwo ni ukurindira ko abakandida biyamamaza buri muntu akabasha guhitamo akurikije imigabo n'imigambi yabo.'

    Kugeza ubu PS Imberankuri ihagarariwe n'abadepite babiri barimo na Mukabunani Christine wagaragaje ko bifuza kongera umubare kandi ko ibyo batari kubikorera rimwe no gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida.

    Ati 'Wenda mu mibare sinabimenya neza ariko nibura turengeje Abadepite babiri dufite uyu munsi twaba twongereye imbaraga. Iyo ufite imanza ebyeri kuziterurira rimwe biragora. Ni ngombwa ko ufata imbaraga zawe ukazishyira kuri rumwe rwarangira ukabona gufata urundi.'

    Yakomeje ati 'Twabonye kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n'uw'Abadepite ari ugutatanya imbaraga turavuga ngo reka dushyire imbaraga mu badepite.'

    Ishyaka PS Imberakuri ntabwo ari ryo ryonyine ritatanze umukandida ku mwanya w'Umukuru w'igihugu kuko hari n'andi yafashe icyo cyemezo ariko akemeza ko azashyigikira umukandida w'Ishyaka FPR Inkotanyi, Paul Kagame gusa kuri Mukabunani yagaragaje ko ntawe nk'ishyaka bazashyigikira.

    Yasobanuye ko birinze kugira uwo bashyigikira mu matora ku mwanya w'umukuru w'Igihugu kuko bataramenya abazahatana n'imigabo n'imigambi yabo, ariko yemeza ko abarwanashyaka bazihitiramo bijyanye n'amahitamo yabo.

    Hari amashyaka yamaze gufata icyemezo cyo gushyigikira umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi, Paul Kagame, gusa Mukabunani we yasobanuye ko abanyamuryango ba PS Imberakuri bazagira amahitamo yabo bwite.

    Mukabunani yasobanuye ko mu gihe kiri imbere, uko imbaraga z'iri shyaka zizaba ziyongera, ari bwo rizafata umwanzuro wo gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida.

    Mukabunani Christine wari uherekejwe n'abayoboke ba PS Imberakuri yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzingwa

    Depite Mukabunani yagaragaje ko kudatanga umukandida ku mwanya wa Perezida atari ukugwingira kw’ishyaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukabunani-yahishuye-impamvu-ps-imberakuri-itatanze-umukandida-ku-mwanya-wa

  • Ibyo wamenya ku ndirimbo Adekunle Gold yakora… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wa Simi, yifashishije konti ye ya Instagram kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, yumvikanishije guhura n'aba bana byamuhaye kwibuka ko ubuto bwe kugeza akuze bwaranzwe no guhanga ibintu bishya.

    Avuga ko 'byari byiza guhura' n'aba bana babarizwa muri Sherrie Silver. Yanditse ibi, nyuma y'uko ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, yasuye aba bana.

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko mu rwego rwo kwitegura Adekunle Gold, aba bana bagiye muri studio ya Country Records basubiramo indirimbo ye yise 'Rodo' aherutse gushyira hanze.

    Ubwo yabasuraga aho babarizwa i Nyamirambo, aba bana batunguye Adekunle Gold maze bafata amashusho y'iyi ndirimbo 'Rodo' bayiririmba bayisubiramo.

    Adekunle Gold akimara kubona ubuhanga bw'aba bana, yafatanyije nabo kuyisubiramo ari na ko bafatwa amashusho. Ndetse, uyu muhanzi yasohoye agace k'amashusho amugaragaza ari kumwe n'aba bana, baririmba iyi ndirimbo yise 'Rodo'.

    Iyi ndirimbo Adekunle Gold yayishyize ku muyoboro we wa Youtube, ku wa 26 Mata 2024, aho imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 607. Yayishyize hanze ikurikira izi ndirimbo yaherukaga gushyira hanze zirimo nka 'The Life I Chose' n'izindi.

    'Rodo' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Chillz. Ubwo yayikoraga, yavuze ko yahuje umudiho wa Afrobeats ndetse na Amapiano, ariko kandi yibutse injyana gakondo zo muri Nigeria zirimo nka Fuji na Apala

    Iyi ndirimbo yayishyize hanze nyuma yo gusoza uruhererekane rw’ibitaramo yakoreraga mu gihugu cy’u Bwongereza ahitwa Ovo Wembley Arena.

       

    Mu 2022, uyu mugabo yaciye agahigo agurisha amatike yose mu gitaramo yakoreye muri 02 Academy Brixton mu mpera za 2022. Icyo gihe yabihuje no gutangaza Album ye ya kane yise ‘Catch me if you can’.

    Adekunle asanzwe afitanye imikoranire na Sherrie Silver Foundation. Ndetse, ubwo yataramiraga ibihumbi by'abantu muri BK Arena, ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, yifashishije bamwe mu babyinnyi babarizwa muri Sherrie Silver Foundation.

    Biteganyijwe ko amashusho y'iyi ndirimbo 'Rodo' basubiyemo izajya hanze mu minsi iri imbere. Aba bana bamaze igihe batangiye gusubiramo indirimbo z'abahanzi banyuranye, kenshi bafata igihe cyo kwiga indirimbo, maze umuhanzi yabasura bakayisubiramo.

    Mu minsi ishize basuwe n'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro basubiramo indirimbo 'Niyo ndirimbo' yakoranye na Meddy, basubiyemo indirimbo 'Ni Forever' bafatanyije na The Ben n'izindi.

     

    Adekunle Gold yagaragaje ko yasubiyemo indirimbo 'Rodo' afatanyije n'abana bo muri Sherrie Silver Foundation

     

    Ubwo yaririmbaga mu mukino ya BAL, Adekunle Gold yasubiyemo indirimbo ye 'Rodo'


    Adekunle Gold yashimye ibikorwa by'umuryango Sherrie Silver Foundation wita ku bana batishoboye, ukabafasha kugaragaza impano z'abo 


    Adekunle yabwiye aba bana guharanira kugera ku nzozi zabo 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RODO' YA ADEKUNLE GOLD

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143402/ibyo-wamenya-ku-ndirimbo-adekunle-gold-yakoranye-nabana-bafashwa-na-sherrie-silver-143402.html

  • Myugariro wa Rayon Sports agiye gukora igeragezwa muri UAE #rwanda #RwOT

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wari usoje amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, Mucyo Junior Didier agiye kujya mu igeragezwa mu ikipe ya Al Jazira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Uyu mukinnyi akaba yamaze kubona ibyangombwa byose, agomba gukora igeragezwa ry’iminsi 30.

    Nyuma yo gusoza amasezerano ye y’imyaka 2 muri Rayon Sports yagezemo avuye muri Bugesera FC, yifuje kumwongerera amasezerano ariko we arabyanga ababwira ko hari andi makipe yo hanze barimo kuvugana.

    Didier yabwiye iyi kipe ko batakomezanya keretse mu gihe aya makipe yo hanze y’u Rwanda bidakunze ko ari bwo yahaguma.

    Biteganyijwe ko mu gihe yatsinda igeragezwa muri iyi kipe ya Al Jazira ibarizwa mu Mujyi wa Abu Dhabi ikaba ikina mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yahita ayisinyira.

    Mucyo Junior Didier agiye gukora igeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-rayon-sports-agiye-gukora-igeragezwa-muri-uae

  • Muhire Kevin yaciye amarenga yo kudakomezanya na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko nubwo ari mu biganiro n’iyi kipe hari andi makipe yo hanze barimo kuvugana.

    Muhire Kevin amasezerano ye muri Rayon Sports yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2023-24 aho basoje ku mwanya wa 2 muri shampiyona inyuma ya APR FC yegukanye igikombe.

    Hagiye havugwa inkuru nyinshi ko yamaze gusezera kuri iyi kipe batazakomezanya mu mwaka utaha, gusa we avuga ko bari mu biganiro nubwo hari andi makipe yo hanze y’u Rwanda barimo kuvugana.

    Ati “Muri Rayon Sports nasoje amasezerano ubu ndi mu ikipe y’igihugu ni ho nshyize umutima ku mikino ibiri iri imbere, navuga ko muri Rayon Sports nta masezerano mfite yararangiye, rero turi mu biganiro ariko uko turi mu biganiro ni nako ndi mu biganiro n’andi makipe yo hanze, aho bizagenda neza ni ho nzajya.”

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye aturuka mu bantu ba hafi b’uyu mukinnyi, ni uko kuba yakongera amasezerano muri Rayon Sports bigoye, we yamaze gufata umwanzuro wo kugenda.

    Aba yaranagiye mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira ariko kuko iyi kipe yari imaze gutakaza abakinnyi benshi yanga kuyisiga yonyine, biba ngombwa ko ategereza.

    Muhire Kevin ashobora kutazakomezanya na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhire-kevin-yacieye-amarenga-yo-kudakomezanya-na-rayon-sports

  • Impunzi zirenga ibihumbi 39 ziga mu mashuri atandukanye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Imisozi iriho inkambi mu Rwanda yubatseho inyubako zikoze umudugudu cyangwa urusisiro nk'urutuyemo abenegihugu, bitandukanye n'uko mbere bubakishaga amahema.

    Kuri buri nkambi kandi hubatswe ibigo by'amashuri byigamo abana b'impunzi kandi bakigana n'abatuye muri ako gace ku buryo bose bahabwa uburezi buri ku rwego rumwe.

    Umuyobozi w'Inkambi ya Mahama, Jean Bosco Ukwibishatse ufite abana biga mu mashuri yegereye Inkambi ya Mahama yabwiye IGIHE ko ireme ry'uburezi bahabwa rinoze kandi nta vangura rihagaragara.

    Ati 'Abana bose biga mu bigo bimwe n'abo hanze y'inkambi kugeza ubu nta mbogamizi bahura na zo kugeza bageze mu mwaka wa gatandatu w'ayisumbuye…ireme ry'uburezi bahabwa ni rimwe cyane cyane iyo abarimu babimenyere.'

    Ku rundi ruhande hari n'abandi bahisemo kutajya mu nkambi zitandukanye, batura mu mijyi aho bashobora gukora imirimo ibabeshaho ndetse abana babo bakiga mu mashuri yaho.

    Raporo ya Minisiteri y'Uburezi yasohotse ku wa 23 Gicurasi 2024, igaragaza ko muri rusange abanyeshuri b'impunzi biga mu mashuri yo mu Rwanda biyongereyeho 1%, by'umwihariko abagana amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro biyongera ku muvuduko munini.

    Mu mwaka w'amashuri wa 2021/2022 abanyeshuri b'impunzi bari 39,329 na ho mu mwaka wakurikiyeho wa 2022/2023 biyongereyeho umubare muto bagera kuri 39,728. Aba barimo abahungu 20,417 bangana na 51.4% mu gihe abakobwa ari 19,311.

    Umubare munini w'aba banyeshuri wiganje mu mashuri abanza aho bagera kuri 23,119 mu gihe mu mashuri yisumbuye bigamo ari 11,563. Mu mashuri abanza abanyeshuri b'impunzi biyongereyeho 0.2% mu gihe mu mashuri yisumbuye bagabanyutseho 6.9% ugereranyije n'umwaka wa 2021/2022 kuko bari 12,168.

    Muhimpundu Jacqueline, wahunze avuye mu Burundi akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, afite abana bane biga mu mashuri abanza mu ishuri rya APADE Kicukiro. Yabwiye IGIHE ko abo bana bafatawa neza mu ishuri ndetse batsinda neza uretse ko abura ubushobozi bwo kubishyurira kuko harimo n'imfubyi arera.

    Ati 'Abana bane bose biga mu kigo kimwe, uwo mukuru umuyobozi w'ishuri amufata neza, amufata nka bucura bwe. Nabatoraguye i Masaka, papa wabo bari baramwiciye i Burundi.'

    Uyu mubyeyi agaragaza ko ikibazo gikomeye ahura na cyo ari icyo kubona amafaranga y'ishuri kuko muri aba bana harimo babiri b'imfubyi yatoraguye nyuma y'uko mama wabo yishwe n'umugabo yari yarashatse.

    Imibare igaragaza izamuka rya 41.7% ku banyeshuri b'impunzi bagiye kwiga amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023, aho bavuye kuri 534 mu 2021/22 bagera kuri 757.

    Hagendewe ku mashuri aba banyeshuri bigamo, umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri ya Leta wavuye kuri 24,285 mu mwaka w'amashuri wa 2021/22 ugera kuri 25,065 mu 2022/23 bigaragaza ubwiyongere bwa 3.2%, mu gihe abiga mu mashuri yigenga ariko aterwa inkunga na Leta bagabanyutseho 3%.

    Ku rundi ruhande abanyeshyuri b'impunzi biga mu mashuri yigenga bo bagabanyutseho 2.2%.

    Abanyeshuri bo mu nkambi zitandukanye n’impunzi ziba mu mijyi barenga ibihumbi 39


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impunzi-zirenga-ibihumbi-39-ziga-mu-mashuri-atandukanye-mu-rwanda

  • Hakiriwe indirimbo 80 zivuga ku matora y’Umuk… – #rwanda #RwOT

    Amatora yo mu Rwanda afatwa nk’ubukwe, ahanini biturutse ku myiteguro ishyirwamo kuva atangajwe kugeza ageze ku musozo. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iherutse gutangaza ko aya matora azakoreshwamo amafaranga y’u Rwanda  angana na Miliyari 8.

    Ni mu gihe bamwe bamaze gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida, ndetse hari n’abatanze Kandidatire ku mwanya w’Abadepite.

    Perezida Paul Kagame niwe wabimburiye abandi atanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza wa Green Party nawe aherutse gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

    Mu bakandida Depite, abavuzwe cyane batanze kandidatire barimo umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy, Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc n'abandi.

    Amatora aherekezwa n’indirimo z’abahanzi ziba zivuga ku mukandida cyangwa se ibikorwa runaka Guverinoma yagejeje ku Banyarwanda.

    Umuhanzikazi Bwiza ubwo yaririmbaga mu mikino ya BAL iri kubera muri BK Arena, yaririmbye indirimbo yakoranye na Bruce Melodie bise ‘Ongera’ batuye Perezida Paul Kagame.

    InyaRwanda ifite amakuru avuga ko hari indi ndirimbo, Bruce Melodie yakoranye n’abandi bahanzi nayo igaruka kuri Perezida Kaame, hari indirimbo kandi yaririmbyemo The Ben igaruka ku muryango FPR Inkotanyi.

    Ndetse mu minsi ishize, hasohotse indirimbo yamamaye ‘Ndandambara Yandera Ubwoba’ ya Nsabimana Leonard yasubiyemo ayikoranye n’abandi bahanzi barimo umuraperi Ish Kevin, Jules Sentore, Ariel Wayz, Alyn Sano, Mani Martin, Muyango Jean Marie.

    Ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko bamaze kwakira indirimbo 80 zivuga ku matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abapedite ateganyijwe.

    Ati “Mpaze kwakira nk’indirimbo 80, hari izifashishwa mu matora, ari ku matora y’Umukuru w’Igihugu, amatora y’Abadepite, Komisiyo y’Amatora ikeneye indirimbo, barazizana rwose.”

    Mukuralinda yavuze ko izi ndirimbo bazishyize ahantu hamwe, hanyuma bazohereza aho zigomba gutangwa. Yavuze ko bakira indirimbo zose, hatitawe ku ishyaka baririmbye.

    Yavuze ko kuba hari abahanzi baririmbye ku matora, nyamara basanzwe bafite ibihangano bitavugwaho rumwe hanze aha, ntacyo bitwaye kuko buri wese afite amahitamo ye ahanini bitewe n’ubutumwa bukubiyemo.

    Mukuralinda avuga ko mu guhitamo indirimbo zizafashishwa mu matora hashingirwa 'ku buryo zikoze neza', 'amagambo', injyana' 'n'uburyo zicuranze'.

    Bamwe mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye ibikorwa byo kwifata amashusho agaruka ku matora, ndetse hari na filime zakozwe zizanyuzwamo ibikorwa bigaruka ku matora.

    Ibyangombwa bisabwa utanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

    (1) Umuntu wifuza kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ashyikiriza Komisiyo ku giti cye, kandidatire ye mu nyandiko ebyiri zisa ziriho umukono cyangwa igikumwe bye.

    (2) Iyo kandidatire iherekezwa n'inyandiko zikurikira:

    (a) inyandiko zitangwa ari ebyiri z'umwimerere:

    (i) umwirondoro ugaragaza:

    (A) amazina ye ahwanye n'ari ku ikarita ndangamuntu ye;

    (B) itariki y'amavuko;

    (C) aho yavukiye;

    (D) aho aba;

    (E) umurimo akora;

    (F) imirimo yakoze; 

    (ii) icyemezo cy'amavuko gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha;

    (iii) amafoto abiri magufi y'amabara afite imbuganyuma y'ibara ry'umweru;

    (iv) icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko kitarengeje amezi atandatu, gitangwa n'Urwego rw'Ubushinjacyaha Bukuru;

    (v) ikimenyetso cy'umutwe wa politiki cyangwa icy'ishyirahamwe ry'imitwe ya politiki gishyirwa ku rupapuro rw'itora, iyo ari umukandida watanzwe n'Umutwe wa Politiki cyangwa n'Ishyirahamwe ry'Imitwe ya Politiki;

    (vi) ikimenyetso cy'uwifuza kuba umukandida wigenga gishyirwa ku rupapuro rw'itora;

    (vii) inyandiko y'uwifuza kuba umukandida yemeza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa igaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu yari afite;

    (viii) inyandiko uwifuza kuba umukandida yashyizeho umukono cyangwa

    igikumwe yemeza ko inyandiko yatanze ari ukuri.

    (b) inyandiko zitangwa ari imwe y'umwimerere na kopi imwe:

    (i) icyemezo cy'ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko gitangwa n'urwego rushinzwe abinjira n'abashoka mu Gihugu;

    (ii) icyemezo cyerekana ko uwifuza kuba umukandida yaretse ubundi bwenegihugu gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha, iyo yari afite ubundi bwenegihugu;

    (iii) icyemezo kigaragaza ko uwifuza kuba umukandida yatanzwe n'Umutwe wa Politiki cyangwa n'Ishyirahamwe ry'Imitwe ya Politiki, iyo ari umukandida watanzwe n'Umutwe wa Politiki cyangwa n'Ishyirahamwe ry'Imitwe ya Politiki;

    (iv) icyemezo gitangwa n'urwego rw'Umuvunyi kigaragaza ko uwifuza kuba

    umukandida yakoze imenyekanisha ry'umutungo, iyo ari mu bategetswe gukora

    imenyekanisha ry'umutungo;

    (v) icyemezo cya muganga gitangwa n'umuganga wemewe ukorera ku Bitaro

    by'Intara, ku Bitaro bikuru; cyangwa mu Kigo cy'Ubuvuzi no Kwigisha ku

    rwego rwa Kaminuza;

     (vi) urutonde rw'abantu nibura 600 ruriho abantu nibura 12 muri buri Karere,

    bashyigikiye kandidatire y'uwifuza kuba umukandida wigenga;

    (c) ikarita ndangamuntu itangwa ari kopi ebyiri.

    Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda yatangaje ko bamaze kwakira indirimbo 80 zivuga ku matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite
    Ku wa 9 Werurwe 2024, Perezida Kagame na Madamu bakiriye abahanzi barimo: Ariel Wayz, Mani Martin, Alyn Sano, Ish kevin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie na Nsabimana Leonard ubwo bari bitabiriye inama. Ku wa 10 Gicurasi 2024, aba bahanzi basubiyemo indirimbo 'Ndandambara Yandera Ubwoba' yamamaye mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu 2017


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143397/hakiriwe-indirimbo-80-zivuga-ku-matora-yumukuru-w-igihugu-nayabadepite-143397.html

  • Muri 2023 FERWAFA yinjije arenga miliyari 5 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryagaragaje ko mu mwaka wa 2023 ryinjije miliyari 5,78 Frw.

    Ibi ni ibyagaragajwe mu ishusho y’umutungo wa FERWAFA umwaka wa 2023, ni mu Nteko Rusange ya FERWAFA isanzwe yabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2024 muri Kigali Convention Centre.

    FERWAFA yagaragaje ko mu mwaka wa 2023 yinjije miliyari 5,78 Frw mu gihe muri 2022 yari miliyari 4,07 Frw.

    Muri 2023 hakaba harakoreshejwe miliyari 5,079 Frw naho mu 2022 yari miliyari 3,35 Frw, hasigaye miliyoni 707,06 Frw mu gihe mu 2022 yari miliyoni 720,87 Frw.

    Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023, iri Shyirahamwe ryari riberewemo imyenda ya miliyoni 817,97 Frw arimo miliyoni 770,09 Frw ya Minisiteri ya Siporo (amakuru akavuga ko ubu yiyongereye).

    Muri 2023 miliyoni 491,44 Frw avuye kuri miliyoni 189,95 Frw mu 2022, ni yo yagiye ku ngendo zakozwe n’abayobozi n’abakozi ba FERWAFA.

    Hakoreshejwe kandi miliyoni 168,46 Frw mu gutega indege mu gihe abakoze ingendo z’imbere mu gihugu yari miliyoni 54,49 Frw.

    Insimburamubyizi ku bikorwa by’imbere mu gihugu ni miliyoni 9,8 Frw naho ku bikorwa mpuzamahanga ni miliyoni 258,64 Frw.

    Amafaranga yakoreshejwe n’amakipe y’Igihugu yari miliyari 1,177 Frw avuye kuri miliyari 1,449 Frw yakoreshejwe muri 2022.

    Amavubi y’Abagabo yakoresheje miliyoni 357,3 Frw mu gihe yari miliyari 1,168 Frw muri 2022.

    Ikipe y’abagore yakoresheje miliyoni 271,9 Frw naho amakipe y’abato akoresha miliyoni 135,3 Frw.

    Ingendo, gucumbika n’umwiherero by’amakipe y’Igihugu byatwaye miliyoni 413 Frw muri 2023 mu gihe muri 2022 yari miliyoni 280,6 Frw.

    FERWAFA yinjije arenga miliyari 5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muri-2023-ferwafa-yinjije-arenga-miliyari-5