Blog

  • Breaking News! Kiyovu Sports yatoye umuyobozi mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbonyumuvunyi Abdul Karim wari Perezida w'Agateganyo wa Kiyovu Sports, yeguye kuri uyu mwanya mu Nteko Rusange Idasanzwe iri kubera Chez Lando.

    Kuri uyu icyi cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakoze inama rusange yo gutora umuyobozi mushya.

    Nkurunziza David niwe watorewe kuyobora ikipe ya Kiyovu Sports, nyuma yaho Board yayo yose yari imaze kwegura.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-kiyovu-sports-yatoye-umuyobozi-mushya/

  • Iby'ingenzi byatumye hatangizwa 'Tuwurinde', ubukangurambaga bugamije gusimbuza casque zisanzwe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024 ni bwo hatangijwe ubukangurambaga bwiswe 'Tuwurinde' bugamije gusimbuza casque z'abakoresha moto baba bambaye bagahabwa inshya zujuje ubuziranenge, abazisanganywe bakazisimburizwa, ugiye kugura inshya akagura izigezweho zitandukanye n'izisanzwe.

    Ku ikubitiro hazanywe moto 500 zifunguye imbere zifite ingano itandukanye ni ukuvuga into, iziringaniye n'inini, bigatangazwa ko hazazanwa n'iz'ubundi bwoko kn'izifunze mu maso hose ariko zose zujuje amabwiriza asabwa.

    Amabwiriza ajyanye n'ubuziranenge bw'izi casque, ajyana n'uburyo idapfa kumeneka bijyanye n'ibyo ikozwemo, uburyo irinda ibice by'umutwe, yorohereza umuntu kureba mu mpande zose, ikirahuri kitapfa kumeneka, udushumi tumeze neza, umutwe wose urinzwe n'ibindi.

    Minisitiri Dr Gasore yavuze ko ubu bukangurambaga bwashyizweho nyuma y'uko bigaragaye ko moto ari kimwe mu binyabiziga byinshi mu Rwanda, kandi bigira impanuka kenshi.

    Yavuze ko nubwo u Rwanda rwanditse izina mu kubahiriza amategeko y'umuhanda no kwambara casque bidasigaye, hagaragaye ko inyinshi zikoreshwa zitujuje ubuziranenge hashingiwe ku bipimo mpuzamahanga, kugira ngo zibashe kurinda umutwe mu buryo bukwiriye mu gihe habaye impanuka. “

    Ati “Twese aho tunyura, aho tugenda tubona uburyo inyinshi muri casque iyo habaye impanuka cyangwa iyo icitse umuntu ikikubita mu muhanda, inyinshi zihita zimeneka. Byatumye hakorwa inyigo ndetse hanategurwa amabwiriza arebana n'ubuziranenge bwa casque akaba yaramaze kwemezwa. “

    Ikindi ni uko hatekerejwe ibikoresho bizafasha mu kugenzura ko casque zujuje ubuziranenge bikazajya bikorwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB ari naho laboratwari yateganyijwe iherereye.

    Minisitiri Dr Gasore yerekanye ko imibare y'ibinyabiziga bibaruwe mu Rwanda igaragaza ko moto zigize hejuru ya kimwe cya kabiri cy'ibinyabiziga byose, kandi ni bimwe mu binyabiziga bikunze kwibasirwa n'impanuka.

    Ati “Mu myaka ine ishize, moto zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda kumpuzandengo iri hagati ya 25% na 30%, aho abakomeretse bikabije babariwaga hagati ya 34% na 37%. “

    Yakomeje avuga ko ” muri iyo myaka kandi impuzandengo y'abakoresha moto bagwa mu mpanuka zo mu muhanda yari hagati ya 22% na 25%. Muri uyu mwaka wa 2024, abantu 63 bamaze guhitanwa n'impanuka za moto. “

    Ashingiye kuri iyo mibare yashishikarije abatwara abagenzi kuri moto, abagenzi ubwabo n'abandi bakoresha moto kwitabira gukoresha izo casque ariko n'abazirangura basabwa kuzana mu gihugu izujuje ubuziranenge gusa.

    Byatangajwe ko muri Kamena 2024, imashini ipima ubuziranenge bw'izi casque izaba yageze mu Rwanda, kugira ngo serivisi zo gupima ubuziranenge zitangwe, n'abashoramari bamenye ibyo bagomba kuzuza.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond yavuze ko mu gihe u Rwanda rutari rwakabonye iyi laboratwari ijyanye no gupima izi casque, babonye ko inganda zohereza mu gihugu izi casque rimwe na rimwe zitabaga zujuje ubuzirange.

    Ati ” Casque yikubita hasi gato igacikamo ibice bingahe, cyangwa se ugasanga hari izo basudira, izindi zidodwa, ibyo byose twarabibonye kandi ni ko bigira ingaruka ku buzima bw'abantu. “

    Bijyanye n'uko aya mabwiriza agiyeho nyamara hari casque zaguzwe aya mabwiriza ataraza, byagenwe ko umumotari wari usanzwe afite casque, leta izajya imuha inshya na we atange iyo yari afite nta mafaranga aciwe.

    Ku kibazo cy'abafite izisanzwe zaguzwe amabwiriza yo gucuruza izujuje ibisabwa ataraza, Minisitiri Dr, Gasore yavuze ko bazakomeza kuzicuruza kugeza zishize ku isoko, kuko baziguze amabwiriza atarasohoka.

    Ati ” Abari kuzigura ubu b [1] tuzafatanya gusimbuza nk'uko tuzafatanya gusimburiza abazisanganwe. Abo ni abakiliya ku bacuruzi ni uko iyo amabwiriza yasohotse ubutaha bazajya bagura izisabwa.”

    Yerekanye ko leta izafatanya n'abikorera bose, kugira ngo casque zujuje ubuziranenge, ziboneke vuba ndetse ku giciro kitaremereye abazigura, agasaba n'abikorera gutangira kureba uko bazikorera mu Rwanda.

    Ikindi IGIHE yamenye ni uko abashoramari bose bari muri iyi mirimo baganirijwe, berekwa impungenge zihari, berekwa n'ibisabwa ngo icyuho kizibwe, izo bagomba kuzana.

    Kuri iyi nshuro uzakurikiza amabwiriza wese agashora imari nta we ukumiriwe, ibikuraho impungenge z'uko hari abazamburwa isoko.

    Ku kibazo kijyanye n'ubuto bw'izi casque muri rusange budafasha abari n'abategerugori ” kurinda ubwiza bwabo ” mbese imisatsi iba itajyamo neza nk'uko babyifuza, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubwiza bubaho iyo hari muzima.

    Ati ” Icyo twebwe turebaho ni umutekano mbere y'ubwo bwiza. Umuntu aba mwiza kuko ariho. Hazabaho amahitamo, niba ushaka kuba mwiza ko umusatsi wawe uba mwiza ni byiza ko washaka ubundi buryo bwo kugenda aho kugira ngo uzurire moto ufatiye casque mu kirere.'

    ACP Rutikanga yagaragaje ko n'abamotari babyemera bagomba kubibazwa kuko 'ntabwo ugomba gutwara umuntu utambaye casque. Niba hari ushaka kugumana ubwiza bwe nagende n'amaguru, taxi voiture cyangwa bisi.'

    Iyo ni imwe muri casque 500 zujuje ubuziranenge zahawe abamotari bo mu Mujyi wa Kigali

    Ubwo abayobozi batandukanye batangizaga ubukangurambaga bwiswe ‘Tuwurinde’ bwo gusimbuza casque zisanzwe izujuje ubuziranenge

    Abamotari n’abayobozi batandukanye biyemeje kwitabira ubukangurambaga bwa ‘Tuwurinde’ bugamije kubungabunga ubuzima bw’abakoresha moto byisumbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-ingenzi-byatumye-hatangizwa-tuwurinde-ubukangurambaga-bugamije-gusimbuza

  • Abakozi ba Umutanguha Finance Company Plc bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza gusigasira ibyagezweho – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye kuri urwo rwibutso kuwa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, abakitabiriwe babanza kwerekwa filime igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Basuye kandi ibindi bice bigize urwo rwibutso, ndetse banunamira abasaga ibihumbi 259 bashyinguwe muri urwo rwibutso bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida w'Inama y'Ubutegetsi mu Kigo cy'Imari Umutanguha Finance Company Plc, Innocent Sibomana yavuze ko abakozi b'icyo kigo bifatanyije n'abandi Baturarwanda kwibuka, guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kuba hafi abayirokotse, hashyigikirwa gahunda yo kwibuka no kwiyubaka.

    Ati ''Igikorwa cyo kwibuka ni icya buri Munyarwanda uwo ari we wese kuko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni ababyeyi bacu, ni abavandimwe, ni inshuti. Ni igikorwa kireba buri wese. […] abarokotse na bo turabakomeza kuko burya ntabwo muri ibi bihe biba byoroshye.''

    Sibomana kandi yavuze ko iki kigo cyifatanya n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n'abakecuru b'Intwaza mu Karere ka Huye basanzwe baba hafi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Imari Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noheli, yavuze ko iki kigo cyasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuko gifite abakozi barimo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, rufite umukoro wo gusobanukirwa amateka kugira ngo bayigireho, baharanire ko itazongera kubaho.

    Ati ''Ni igikorwa rero nk'Umunyarwanda ugomba kugira umutima wo kwibuka ibyabaye mu Rwanda kugira ngo bitazasubira. Nk'ikigo cyacu gifite urubyiruko abantu bakiri bato, bamenye amateka y'igihugu cyacu, bamenye impamvu zateye Jenoside, bamenye ingaruka zayo no kugira ngo bitazasubira.''

    Muhawenimana kandi yashishikarije Abaturarwanda muri rusange guha agaciro ibihe byo kwibuka kuko bireba buri wese, anabasaba kwimakaza ubumwe kuko ari yo ntwaro yo kwiyubaka kwiza.

    Yashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, ari nayo mpamvu Ikigo Umutanguha Finance Company Plc na cyo kibasha gukora, anahamya ko kizakomeza kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho mu rugendo rwo kwiyubaka k'u Rwanda.

    Ikigo cy'Imari Umutanguha Finance Company Plc cyanateye inkunga urwibutso

    Basabwe kwigira ku mateka y’u Rwanda bakirinda ko jenoside yakongera kubaho

    Banasobanuriwe amateka y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Abayobozi b’Ikigo cy'Imari Umutanguha Finance Company Plc bitabiriye iki gikorwa

    Abayobozi n'abakozi ba Umutanguha Finance Company Plc bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-umutanguha-finance-company-plc-bibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Abakora itangazamakuru batari abanyamwuga bagiye guhugurwa – #rwanda #RwOT

    Ibi bivuze ko murandasi yabaye isoko y'amakuru kurusha ubundi buryo bwose.

    Icyakora bimwe mu bibazo byugarije urwego rw'itangazamakuru mu Rwanda harimo ubwiyongere mu ikwirakwizwa ry'amakuru y'ibihuha bitizwa umurindi no kuba imikoreshereze ya murandasi irushaho kwaguka, bigatuma benshi biha inshingano yo gutanga amakuru mu buryo butari ubwa kinyamwuga, bitewe n'uko ikiba kibaraje ishinga ari amaramuko, bigatuma amwe mu makuru atangazwa aba adafite ireme.

    Ku wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024, hatangijwe ku mugaragaro Umushinga 'Ijwi riranguruye ry'itangazamakuru' washyiriweho gukemura iki kibazo no gutanga umusanzu mu gukemura ibindi bigikoma mu nkokora umwuga w'itangazamakuru rya kinyamwuga mu Gihugu.

    Uyu mushinga uzamara imyaka itatu, uzashyirwa mu bikorwa n'Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n'iterambere mu Karere k'ibiyaga bigari, Great Lakes Initiative for Human Rights and Development GLIHD, n'uwa Norwegian People's Aid- NPA.

    Gukuraho imbogamizi yo kugera ku makuru yaba ku muturage n'umunyamakuru, gutanga umusanzu utuma u Rwanda rusushaho gutera intambwe mu iterambere ry'itangazamakuru by'umwihariko mu bwisanzure bwaryo, nabyo ni bimwe mu byitezwe nk'umusaruro w'uyu mushinga.

    Ntahobari Noel, Umujyanama mukuru mu bijyanye na politiki n'ingamba za guverinoma muri NPA, yavuze ko mu mateka mabi y'u Rwanda itangazamakuru ryayagizemo uruhare, bityo muri iki gihe hasigasirwa ubumwe n'ibindi byagezweho hagomba kurindwa ko ryakoreshwa nabi aho rishobora kuba umuyoboro wo gusenya igihugu.

    Ikindi cy'ingenzi cyitezwe muri uyu mushinga n'uko abakora itangazamakuru mu buryo butari ubw'umwuga bazongererwa ubumenyi, aho iyi miryango izakorana n'ibigo bizobereye mu gutanga amahugurwa, kugira ngo aba bongererwe ubunyamwuga.

    Byitezwe ko kandi ku musozo w'uyu mushinga, abakora itangazamakuru hifashishijwe murandasi, bazaba bishimira ubwisanzure bakoreramo ku rugero rwa 70% bivuye kuri 68.7% nk'uko Rwanda Media Barometer 2021, ibigaragaza.

    Byitezwe ko kandi abaturage bazaba bishimira amakuru bakura kuri murandasi ku rugero rwa 58% bivuye kuri 54.6%, gutanga amakuru ku bayakeneye nk'uko biteganywa n'itegeko nabyo bikazamukaho 20%.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco, yavuze ko uyu mushinga uzatanga umusanzu, kuko uzita ku gice cy'ingenzi muri ibi bihe cyo guha umurongo imikoreshereze y'ikoranabuhanga.

    Umuyozi Mukuru wa GLIDH, Dr Tom Mulisa, yavuze ko uyu mushinga uzakorerwa mu ntara zose z'igihugu kandi yizeza ko mu gihe utanze umusaruro inyungu zoze zizagera ku batuye igihugu bose.

    Mu 2021 Leta y'u Rwanda yemeye ko izashyira mu bikorwa imyanzuro 160 yagiriwe mo inama n'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, irimo 15 ijyanye n'ubwisanzure bw'itangazamakuru no kugeza amakuru ku baturage.

    Ishami rishinzwe itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco, yashimiye uyu mushinga

    Uyu mushinga uzamara imyaka itatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-itangazamakuru-batari-abanyamwuga-bagiye-guhugurwa

  • Tumutore akomeze atwiyoborere! Imvano y’indir… – #rwanda #RwOT

    Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, baririmba bavuga ko Perezida Kagame ‘yatugejeje kuri byinshi’, bagasaba buri wese ‘tumutore akomeze atwiyobere.

    Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Evydecks naho amashusho (Video) yakozwe na AB Godwin. Muri iyi ndirimbo, umuraperi Gauchi aririmba avuga ko mu gihe cy’imyaka 30 ishize, Perezida Kagame yubatse u Rwanda mu ngeri zose, kandi ko umutekano ari wose ku buryo rusagarira n’amahanga.

    Avuga ko uburezi bwageze kuri bose, ubuvuzi bwegerejwe abaturage, kandi yahaye agaciro abanyarwanda n’u Rwanda, ari nayo mpamvu abashoramari bo mu mahanga bakomeza kwishimira gushora imari mu Rwanda.

    Mu gitero cya kabiri, umuraperi Fireman avuga ko ku giti cye Perezida Kagame ari Intore izirusha intambwe, rudasumbwa, umugaba w’ikirenga.

    Yavuze ko Perezida Kagame yasubije Abanyarwanda agaciro, kandi aca umuco w’ubusambo, yimika kugira imvugo intego. Ati “Abanyarwanda ubu dufite ibyiringiro […] Ntawasenya ibyagezweho ngo amusonere.”

    Umuraperi Gauchi wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba bahanzi, yabwiye InyaRwanda, ko yabitekerejeho mu rwego ‘rwo gutanga umusanzu wanjye mu gukomeza kubaka u Rwanda no gukomeza gushishikariza abantu kwitorera umuyobozi twihitemo.

    Ati “Perezida Kagame yatugejeje kuri byinshi ni ukumutora agakomeza kutwiyoborera. Ntabwo wavuga ibyiza yatugejejeho ngo ubirindore. 

    Nkora iyi ndirimbo rero ni uko nanjye nashaka gutanga umusanzu kugirango twihitiremo umuyobozi utubereye, akomeze atuyobore.”

        

    Gauchi yavuze ko atekereza gukora iyi ndirimbo, yahisemo abahanzi ashingiye ku bafite ubuhanga mu miririmbire, ari nayo mpamvu yahisemo Sean Brizz na Fireman ‘abahanzi b’abahanga twahuje inyandiko n’ibitekerezo’.

    Avuga ko mu bijyanye no kwandika indirimbo, buri wese yarebye cyane ku byo Perezida Kagame yageje ku Banyarwanda. Kandi amashusho y’iyi ndirimbo bayafashe mu mpera za ‘weekend’.

    Aba bahanzi basohoye iyi ndirimbo mu gihe Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) ikomeje igikorwa cyo kwakira Kandidatire, ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse no ku mwanya w'Abadepite. Ni igikorwa kizarangira tariki 6 Kamena 2024.

    Amatora yo mu Rwanda afatwa nk’ubukwe, ahanini biturutse ku myiteguro ishyirwamo kuva atangajwe kugeza ageze ku musozo. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iherutse gutangaza ko aya matora azakoreshwamo amafaranga angana na Miliyari 8 Frw.

    Ni mu gihe bamwe bamaze gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida, ndetse hari n’abatanze Kandidatire ku mwanya w’Ubudepite.

    Perezida Paul Kagame niwe wabimburiye abandi atanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza wa Green Party nawe aherutse gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

    Mu bakandida Depite, abavuzwe cyane batanze kandidatire barimo umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy, Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc n'abandi.

    Amatora aherekezwa n’indirimo z’abahanzi ziba zivuga ku mukandida cyangwa se ibikorwa runaka Guverinoma yagejeje ku Banyarwanda.

    Umuhanzikazi Bwiza ubwo yaririmbaga mu mikino ya BAL iri kubera muri BK Arena, yaririmbye indirimbo yakoranye na Bruce Melodie bise ‘Ongera’ batuye Perezida Paul Kagame.

    InyaRwanda ifite amakuru avuga ko hari indi ndirimbo, Bruce Melodie yakoranye n’abandi bahanzi nayo igaruka kuri Perezida Kagame, hari indirimbo kandi yaririmbyemo The Ben igaruka ku muryango FPR Inkotanyi.

    Ndetse mu minsi ishize, hasohotse indirimbo yamamaye ‘Ndandambara Yandera Ubwoba’ ya Nsabimana Leonard yasubiyemo ayikoranye n’abandi bahanzi barimo umuraperi Ish Kevin, Jules Sentore, Ariel Wayz, Alyn Sano, Mani Martin, Muyango Jean Marie.

    Umuraperi Gauchi yavuze ko yahuje Fireman na Sean Brizz mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kugaragaza ibyo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda

    Sean Brizz aririmba avuga ko Perezida Kagame yakoze byinshi mu myaka 30 ishize, bityo Abanyarwanda bakwiye kumuhundagazaho amajwi

    Umuraperi Fireman yavuze ko Perezida Kagame yasubije Abanyarwanda ijambo,agasaba buri wese kuzamushyigikira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka

    Gauchi yavuze ko yakoranye na Sean Brizz na Fireman kubera ko ari abahanzi b’inshuti ze z’igihe kirekire

    Uhereye ibumoso: Umuraperi Gauchi, Sean Brizz ndetse n’umuraperi Fireman bahuriye mu ndirimbo ‘Amahitamo yanjye’

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMAHITAMO YANJYE' YA GAUCHI, FIREMAN NA SEAN BRIZZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143408/tumutore-akomeze-atwiyoborere-imvano-yindirimbo-fireman-sean-brizz-na-gauchi-bakoreye-pere-143408.html

  • Abakinnyi 3 ba mbere basezerewe mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba mbere bamaze gusezererwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino 2 y’ijonjora ry’Igikombe cy’Isi ya Benin na Lesotho.

    Amavubi amaze iminsi mu mwiherero witegura imikino y’Itsinda C mu ijonjora ry’itike y’igikombe cy’Isi aho tariki ya 6 Kamena izakina na Benin muri Côte d’Ivoire, tariki ya 11 Kamena ikina Lesotho muri Afurika y’Epfo.

    Umutoza yahamagaye abakinnyi 37, gusa akaba agomba kuzahagurukana abakinnyi 23 gusa, aba mbere rero bakaba bamaze gusezererwa.

    Umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience akaba yasezerewe mu ba mbere, ni nyuma y’uko yahamagawe yaragize impera nziza z’umwaka w’imikino.

    Yasezereye kandi abakinnyi batatu ba Gorilla FC, myugariro Nsengiyumva Samuel ndetse na Iradukunda.

    Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka tariki ya 1 Kamena, igomba gusezerera abandi bakinnyi benshi.

    Iradukunda Simeon ari mu basezerewe mbere

    Niyongira Patience yari yahamagawe bwa mbere

    Nsengiyumva Samuel ari mu basezerewe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-3-ba-mbere-basezerewe-mu-mavubi

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu nama yo guteza imbere ibihugu by'ibirwa bito – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izamara iminsi itatu kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024 iri kuba ku nshuro ya kane, aho kuri ubu iri kubera i Saint John's, Umurwa Mukuru wa Antigua and Barbuda.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yashimiye ubuyobozi n'abaturage ba Antigua and Barbuda cyane cyane ashingiye ku budasa bagaragaje mu kwakira iyi nama n'uburyo bakira abagana iki gihugu bidasanzwe.

    Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwafashe mu mugongo ndetse rukaba ruzirikana abaturage ba Papua New Guinea bitewe n'inkangu yabaye muri icyo gihugu mu minsi ishize igahitana abarenga 300.

    Yagarutse ku mpamvu nyamukuru yatumye iyi nama iba, agaragaza uburyo ibihugu binyamuryango bifite ubushake mu guhangana n'ibibazo [by'ihindagurika ry'ibihe] bibihangayikishije bidasize n'Isi muri rusange.

    Ati 'Mu gihe dukomeza guharanira kugera iterambere rirambye, u Rwanda rwizera rudashidikanya ko ibihugu bigize SIDS, bigomba kwitabwaho by'umwihariko cyane ko ari byo bizahazwa n'ingaruka z'ihindagurika y'ibihe.'

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ibigomba kwitabwaho mu gihe hashyirwa mu bikorwa ingamba zigamije guhangana n'ihindagurika ry'ibihe n'ibindi bishobora gutuma abaturage n'igihugu muri rusange bagera ku ntego z'iterambere rirambye.

    Birimo kubyaza umusaruro umutungo kamere w'ibihugu by'umwihariko uwa SIDS, 'cyane ko uhari nta gushidikanya', iginenewe kikaba ibikorwa mu kubyaza umusaruro ubwo bushobozi, kugira ngo ibi bihugu bigere ku bukire byiyemeje.

    Ikindi ni uko hakwiriye kurebwa uko hakubakwa ubufatanye buhamye ngo abaturage b'ibi bihugu cyane cyane abagirwaho ingaruka cyane n'imihindagurikire y'ibihe, bahindurirwe ubuzima banafashwe kugezwa ku iterambere ryifuzwa.

    Yerekanye ko muri ibi bihe ibiza biri kwigirizaho nkana ibihugu bitandukanye, aho biza bigasenya ibyagezweho mu myaka myinshi cyane mu kanya nk'ako gihumbya, byagera ku SIDS bigasya n'ibitanzitse.

    Ati 'Kugira ngo dutsinde uru rugamba, ari na yo nzira itugeza ha handi bitazaba bitugiraho ingaruka, dukeneye kwagura no gufatanya mu gushyiraho ishoraramari ryisumbuye, ibihugu byacu bigashaka ibisubizo bishingiye ku dushya.'

    Yavuze ko kandi hagomba gusangirwa ubumenyi, uburyo izo ngamba zizashyirwa mu bikorwa, kubaka ibikorwaremezo bizafasha mu gukumira no guhangana n'ibyo bibazo biterwa n'ihindagurika ry'ibihe.

    Minisitiri Dr Edouard Ngirente yashimangiye ko ibyo ibihugu bya SIDS bishyize imbere mu rugendo rw'iterambere n'intego byihaye, binazirikanwa mu masezerano mpuzamahanga atandukanye agamije iterambere rirambye.

    Ati 'Niba ibyo ibihugu byiyemeje gushyira mu bikorwa mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, n'ingengo y'imari isabwa bigomba gukorwa, hagomba guherwa ku bagirwaho ingaruka cyane nk'ibihugu bya SIDS.'

    Minisitiri Dr Ngirente yerekanye ko gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye mu guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe, bigomba kujyana n'amavugurura ajyanye n'uburyo imishinga y'iterambere muri uru rwego iterwa inkunga n'uburyo amafaranga atangwa n'ibindi.

    Yerekanye ko u Rwanda na rwo rutigeze rwirengagiza ibyo bikorwa cyane ko rwizerera mu bikorwa byo guterana ingabo mu bitugu no gufatanya byungura impande zombi.

    Ati 'Hari ibyo ibihugu bidakora ku nyanja ndetse n'ibya SIDS bihuriraho iyo bigeze ku bijyanye n'izi ngingo z'ingaruka z'ihindagurikire y'ibihe n'amafaranga akenewe ngo ibyo bihugu bihangane na zo. Dushobora gufatanya mu guharanira ko ibikorwa mpuzamahanga bijyanye no gutera inkunga iyo mirimo bikorwa mu buryo bwa nyabwo ndetse ntawe uhejwe.'

    Nubwo uyu munsi hari ubushobozi bwo kugera kuri ibyo byose kurusha ibindi bihe byabayeho, Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko gushyira ingufu mu kubakira ubushobozi abaturage cyane cyane urubyiruko, ubucuruzi bunyuze mu mucyo ndetse n'iterambere ry'ikoranabuhanga ridaheza ari byo bizatuma ubukungu buzamuka.

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama igamije gufasha ibihugu by'ibirwa bito bizwi nka 'Small Island Developing States (SIDS)' gukomeza gutera imbere, hahanganwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikunze kubizahaza

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje uburyo ibihugu by'ibirwa bito bizwi nka 'Small Island Developing States (SIDS)' bigomba guhabwa umwihariko muri gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kuko bizahazwa cyane

    Abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya kane igamige kureba uko ibihugu by’ibigwa bito byafashwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikunze kubizahaza kurusha ibindi bihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-edouard-ngirente-yahagarariye-perezida-kagame-mu-nama-yo

  • Fiston Niyitanga ukora mu bukerarugendo yatanze kandidatire ku mwanya w'umudepite – #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ikomeje igikorwa cyo kwakira kandidatire z'abifuza kuba abakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'uw'Abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

    Ubwo Niyiyanga Fiston yamaraga gutanga kandidatire ye yagaragaje ko yizeye kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko ahagarariye urubyiruko mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

    Yagize ati 'Ni ibintu nahoze kuva kera ntekereza rero umunsi wari uyu ni yo mpamvu nje kugerageza.'

    Yavuze nubwo ashaka kuba umukandida ku mwanya w'Umudepite akinjira muri Politiki mu rwego rwo kurushaho gutanga umusanzu we ku gihugu n'iterambere ryacyo muri rusange atazava mu bikorwa bye by'ubukerarugendo.

    Ati 'Ntabwo nzava mu bukerarugendo, ariko kandi umuntu uburimo yagira n'izindi nshingano nkaba nagira umusanzu wanjye ntanga ku rubyiruko n'aka kazi kari ku ruhande ariko ntabibamo buri munsi.'

    Yakomeje ati 'Mbona umusanzu wanjye hari ikintu kinini uzatanga kuko maze nk'imyaka ine mbitekereza. Nagiye mbana n'urubyiruko cyane kandi ndeba uburyo nshobora kurufasha tukaba twakihangira umurimo. Umusanzu wanjye ndabona ukenewe cyane tugakomereza aho bigeze kuko ndabona ari heza cyane ariko twakora ibyiza kurushaho.'

    Niyitanga yavuze ko nk'umuntu uri mu bukerarugendo nyuma yo kugera mu Nteko Ishinga amategeko yazaharanira ko butezwa imbere kirushaho, akazagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku byakorwa ngo hashyirweho uburyo buhamye bwarushaho gutera imbere.

    Ati 'Birahari byinshi cyane byakorwa ngo ubukerarugendo butezwe imbere, n'ubu ibihari ni byiza cyane ariko hari ibyo twakora ngo tubuteze imbere kurushaho. Hari byinshi natangaho ibitekerezo kugira ngo ubukerarugendo bubashe kuba hari ahantu bwava kugira ngo bubashe kujya ahandi heza kurushaho.'

    NEC yatangiye kwakira kandidatire kuva tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024.

    Guhera ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena kugeza ku wa 13 Nyakanga 2024 habe ibikorwa byo kwiyamamaza.

    Biteganyijwe ko kandi ku 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y'itora ntakuka, ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

    Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y'Abadepite 24 b'abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n'umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

    Niyitanga ashimangira ko yihebeye ubukerarugendo

    Yageze kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu modoka asanzwe akoresha mu bukerarugendo

    Niyitanga Fiston yagaragaje ko yatangiye gutekereza kwinjira mu Nteko mu myaka ine ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fiston-niyitanga-ukora-mu-bukerarugendo-yatanze-kandidatire-ku-mwanya-w

  • Umunyamakuru wa RBA, yatanze kandidatire ye, aho yitegura guhatana mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Uwabayeyi Jeannette wamenyekanye kuri RBA(RTV) yagejeje ubusabe bwe bwo kuba umukandida mu badepite bazahagararira abagore mu nteko ishinga amategeko.

    Ni amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, biteganyijwe ko hazatorwa Abadepite ndetse Perezida wa Repubulika.

     

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-rba-yatanze-kandidatire-ye-aho-yitegura-guhatana-mu-matora-ateganyijwe-muri-nyakanga-uyu-mwaka-amafoto/

  • Rusizi: Imihanda ireshya n'ibilometero 120 igiye gushyirwamo kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Bwabitangaje ku wa 24 Gicurasi 2024, ubwo ishami rishinzwe igenamigambi mu karere, komite nyobozi y'akarere, abajyanama b'akarere, abajyanama b'imirenge n'Abanyamanga Nshingwabikorwa b'imirenge bungaranaga ibitekerezo ku byifuzo bikubiye mu igenamigambi aka karere kazashyira mu bikorwa mu myaka itanu iri imbere.

    Muri iyo mihanda harimo Cyamudogo-Mataba-Nyamuhembe-Nyakabuye w'ibilometero 12, Giheke-Ntura-Bushenge w'ibilometero 6,3, Gihundwe-Rwahi- Shangi w'ibilometero 11,6, Muganza-Barrage Mpuzamahanga w'ibilometero 5, Ntendezi-Mashyuza-Bugarama 26,2 na Bugarama-Gihundwe-Bweyeye w'ibilometero 61.

    Iyi mihanda ya kaburimbo ireshya n'ibilometero 120 izakorwa mu myaka itanu iri imbere, haziyongeraho n'indi y'imigenderano ireshya n'ibilometero izatsindagirwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga avuga ko ibi bitekerezo byashyizwe mu igenamigambi ry'imyaka itanu rizashyirwa mu bikorwa kuva mu 2024 kugera mu 2029, byashingiye ku byifuzo by'abaturage byakusanyijwe kuva ku rwego rw'umudugudu kugera ku rwego rw'akarere.

    Ati 'N'iyi mihanda ni abaturage bayisabye. Ni imihanda yitezweho kwihutisha iterambere ry'akarere kuko izoroshya ubuhahirane hagati y'abaturage n'uturere duhana imbibi'.

    Ishami rishinzwe igenamigambi muri aka karere n'ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bagiriwe inama yo kuvugana n'ubw'akarere ka Nyamasheke kugira ngo imihanda utu turere duhuriyeho na Nyamasheke izayishyire mu igenamigambi bityo byoroshye ubuhahirane n'urujya n'uruza.

    Meya Dr Kibiliga yavuze ko mu mihanda bateganya gukora harimo n'umuhanda uzanyura hafi y'ikiyaga cya Kivu mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahumbezi n'ubwiza bw'iki kiyaga mu bukerarugendo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-imihanda-ireshya-n-ibilometero-120-igiye-gushyirwamo-kaburimbo