Blog

  • Kuririmba iminota 10 ku munsi byongera iminsi… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu gihe cya kera abahanga mu itekerereze ya muntu bagiye bagaragaza akamaro gafatika ko kuririmba. Abashakashatsi b'abanyamerika bagaragaje ko kuririmba iminota 10 ku munsi ukabikora udasiba bigabanya ibyago byo gupfa ukenyuwe n'indwara zibasira ubwonko cyane cyane nko guturika k'udutsi two mu mutwe.

    -Kuririmba iminota 10 ku munsi byongera iminsi yo kubaho

    Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Journal of Music Therapy mu mwaka wa 2019 bugaragaza kandi ko kuririmba byongerera imbaraga umubiri,ukagira ubwirinzi bukomeye, iminsi ye ikiyongera. Kuririmba bigafasha kandi umurwayi kutazahazwa n'ububabare kuko bageraho bakabumenyera biboroheye, ibi bigatuma nubwo baba barwaye bashobora gukira vuba cyangwa bakicwa n'indwara barwaye (iyo idakira) iminsi yicumye.

    Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2008 bugaragaza ko kuririmba muri korali mu bice bitandukanye by'iki gihugu byagiye byongerera aba baririmbyi iminsi yo kubaho, ubu bushakashatsi busobanura ko kuririmba bitunganya ubwonko, bigakiza indwara zikunze kubufata (Psychological and neurological disorders).

    -Kuririmba iminota 10 ku munsi bituma imyanya y'ubuhumekero ikora neza

    Mu mwaka wa 2012 abashakashatsi bo muri kaminuza ya Gothenburg muri Suwede bagaragaje ko kuririmba bitoza ibihaha guhumeka neza. Muri uyu mwaka kandi abandi bashakashatsi bo muri kaminuza ya Cardiff yo mu birwa bya Wales mu bwami bw'u Bwongereza bagaragaje ko abaririmbyi baba bafite imyanya y'ubuhumekero ikora neza kurusha abandi ndetse kanseri y'ibihaha itabazahaza ku kigero kiri hejuru.            

    -Kuririmba iminota 10  ku munsi bigabanya umujagararo

    Kuririmba bituma umubiri ukora imisemburo yitwa ‘endorphins’, ituma umubiri usohora ububabare, agahinda n'umujinya byose bigabanya umujagararo. Kumva no kuririmba indirimbo ukunda kandi bigufasha kwirinda agahinda gakabije n'uburakazi mu buzima bwa buri munsi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143430/kuririmba-iminota-10-ku-munsi-byongera-iminsi-yo-kubaho-143430.html

  • Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze aho bageze bishyura ideni rya hafi miliyari yasanze bafite #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko akigera muri iyi kipe yayisanganye amadeni ya miliyoni zirenga 820 y’amafaranga y’u Rwanda bakaba bamaze kwishyura hafi ½.

    Ni mu kiganiro Rayon Time cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2028 aho yagarutse ku makuru menshi ari muri iyi kipe.

    Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ibintu byose bisaba kubaka gake bigahabwa umurongo, mu gihe amaze muri iyi kipe yasanze ifite amadeni ya miliyoni 827 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ati 'Twaraje dusanga dufite amadeni 827, ubwo buzima urumva ni ikibazo, turimo turagenda turwana no kwishyura abantu, abakinnyi, amahoteli ibyo ni ikibazo bisaba kubanza kubaka.'

    Yakomeje avuga ko mu myaka 2 ya mbere hari icyorezo cya COVID nta ntacyo bishyuye ariko nyuma batangiye kwishyura bakaba bamaze kwishyura hafi ½ ndetse n’ideni risigaye batanze umurungo w’uburyo azajya yishyurwamo.

    Ati 'Ayo mafaranga birumvikana ko yari menshi kandi ikindi mwibuke ko imyaka ibiri ya mbere ya komite tuyoboye yari Covid, ntacyakozwe byari ibibazo, ubu rero nubwo ntafite imibare neza ariko byagiye bigabanuka tugenda tuyishyura, ikindi gikomeye ni uguha umurongo w’uko muzayishyura, niba ari amasezerano mugirana y’uko muzishyura cyangwa mukaganira n’abo mufitiye amadeni, icyo ni ikintu gikomeye mbere kitabagaho ariko ndakeka ko hafi ½ cyagiye cyishyurwa, ibindi tubiha umurungo.'

    Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nubwo batatwaye ibikombe ariko ibyo bubatse bizorohera abazabasimbura kuba batwara ibikombe kuko nta kazi kenshi bazigera bahura na ko.

    Ati 'Ntabwo twatwaye ibikombe ariko hari iby’ubakwa, hari igihe umuntu yandika 'I’ iburaho akadomo ko hejuru ariko wayibona ukabona ko ari 'i’ ukaba wanayisoma, rero ndanizera ko komite izacyura igihe mu kwa 10, indi yaza ikayisumbura, twubatse 'I’ bazashyiraho akadomo ntabwo ibibazo twe twahuye na byo by’ayo madeni no guhuriza abarayon hamwe bari baragize ibibazo, ibyo ntibizabagora ntabwo ikipe izamugora ahubwo komite izaza icyo gihe ishobora guhangana no gutwara ibikombe kuko iby’ibanze bituma ibikombe bitwarwa bizaba bihari.'

    Uwayezu Jean Fidele na Komite ye barasoza manda ya bo mu Kwakira 2024 kuko batowe muri 2020, bamwe barifuza ko yakomeza abandi bakavuga ko yagenda bagatora abandi, gusa we inshuro zose yabajijwe kuri iki kibazo niba azongera kwiyamamaza, yavuze ko bizaterwa n’abakunzi b’iyi kipe icyo bazifuza ni cyo kizagena uzayobora.

    Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bamaze kwishyura hafi 1/2 cy’ideni yasanze muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-sports-uwayezu-jean-fidele-yavuze-aho-bageze-bishyura-ideni-rya-hafi-miliyari-yasanze-bafite

  • Njye ndamuzi kuko ndamukoresha – Perezida wa Rayon Sports avuga kuri SG Namenye ushinjwa koreka ikipe #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko abatuka Namenye Patrick umunyamabanga w’iyi kipe bavuga ko ari we kibazo muri iyi kipe, ufata ibyemezo bimwe na bimwe bishyira ikipe ahabi atari byo kuko nta bushobozi na buke bufata icyemezo muri Rayon Sports.

    Hamaze iminsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu itanganzamakuru ko umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye ko ari we kibazo muri iyi kipe ndetse ibyemezo bimwe na bimwe afata ari byo bishyira iyi kipe mu bibazo.

    Ikindi kandi ashinjwa ni ukuba yaraguriye Rayon Sports abakinnyi b’impfube birangira badatanze umusaruro.

    Mu kiganiro Rayon Time cy’uyu munsi perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko abavuga Namenye batamuzi ariko we ubushobozi bwe nk’umukoresha we abuzi.

    Ati “Patrick ni umunyamabanga w’umuryango wa Rayon Sports, ni perezida wamuhaye akazi kuko twari dusanzwe dukorana na mbere, ubushobozi bwe rero twe dukorana nk’ikipe cyangwa se nk’abantu.”

    “Reka mbivuge, abamuvuga ntabwo bamuzi kuko baramwataka nk’umuntu ariko ntabwo bamuzi, njye ndamuzi ndi umukoresha we ahubwo mu bakozi dufite ni abakozi beza cyane kuva kuri we kugera ku mwana ukinga urugi, Rayon Sports niba hari aho igeze ikora ni ukubera bo.”

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo atwererwa imbaraga adafite kuko nta bushobozi na buke afite bwo gufata umwanzuro muri Rayon Sports.

    Ati “Nta bushobozi na buke afite bufata icyemezo, yaba kugura umuntu (umukinnyi), haba kumwishyura, haba guciririkanya na we, haba no kumwirukana kuko ikintu cyose gikorwa tugikora nk’itsinda tukajya inama, tukagira n’abava hanze batugira inama, tukicara tukacyumvikanaho tuti dukore iki mu nyungu za Rayon Sports.”

    Jean Fidele avuga ko abamusebya bafite impamvu za bo ariko Patrick Namenye ni umukozi mwiza we ashimishwa n’imikorere ye.

    Ati “Kuri iyi Si turimo hanze aha hariho abantu babi cyangwa se abantu bavuga nabi ibyo ntabwo twabitindaho ni ko bibaho ariko Patrick Namenye ni umunyabanga ukora akazi ke neza, nongere mbisubiremo ntabwo nifuza ko basebya SG wa Rayon Sports bafite impamvu bamusebya ariko ni umukozi mwiza.”

    Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nubwo baganira bakajya inama ariko we nka perezida w’Umuryango wa Rayon Sports ari we ufata icyemezo cya nyuma.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko Patrick Namenye ari umukozi mwiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/njye-ndamuzi-kuko-ndamukoresha-perezida-wa-rayon-sports-avuga-kuri-sg-namenye-ushinjwa-koreka-ikipe

  • Kigali! Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu yaburiwe irengero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana witwa Kasina Sayire wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza ku cyigo cya APPEK-KAMUHOZA giherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo, ararangishwa.

    Yabuze kuri uyu wa mbere taliki 27 Gicurasi 2024. Iwabo batuye mu Miduha mu Murenge wa Nyamirambo, ukaba usaba abantu kubafasha kumushakishia.

    Yageze ku ishuri muri iki gitondo, saa kumi n'imwe n'iminota 20 asiga malette ye ku ishuri arasohoka ahita agenda. Umuzamu yamubajije aho agiye amubwira ko hari akantu agiye kugura.

    Kugera ubu ntiyigeze agaruka. Uwamubona yamenyesha ababyeyi be kuri 0788842226 / 0722370153 cga mukamenyesha ubuyobozi bw'ishuri 0788562313. Tubaye tubashimiye.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umunyeshuri-wiga-mu-mwaka-wa-gatandatu-yaburiwe-irengero/

  • Rusizi: Abazunguzayi bishimiye ko isoko bahawe ryasakawe – #rwanda #RwOT

    Ibi bibaye nyuma y'aho mu mpera za Werurwe 2024 aba bacuruzi bakuwe mu mihanda y'umujyi wa Rusizi bagahabwa ikibanza kidatwirikiye muri gare.

    Mu kiganiro bamwe muri bo bagiranye na IGIHE, icyo gihe bishimiye ko bagiye gukorera ahantu habahesha umutekano bagereranyije no gucururiza mu muhanda, gusa bavuga ko basigaranye imbogamizi y'imvura n'izuba.

    Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bwafashe igice kimwe cy'iyi gare buragisakara, bukaba bwagifunguriye aba bacuruzi ku mugaragaro ku wa 26 Gicurasi 2024.

    Uwamahoro Aisha Ange, umaze imyaka 23 akora ubuzunguzayi, yishimiye iri soko ritwikiye avuga ko rigiye kubarinda igihombo baterwaga n'izuba n'imvura.

    Ati 'Izuba ryavaga inkweto zigaturagurika izindi zikabanduka, imvura yagwa imyenda n'inkweto bikajandama ariko ubuzima bugiye guhinduka ntabwo tuzongera gukorera mu gihombo.'

    Nyiraneza Claudine umaze kujyanwa mu bigo ngororamuco inshuro enye azira gucururiza mu muhanda, avuga ko mu bucuruzi butemewe hari abirukaga bahunga inzego z'umutekano bakavunika.

    Ati 'Hano muri gare turaza tugatereka, tugacuruza dutekanye. Kuba tubonye ahantu hasakaye biradushimishije cyane. Imvura yagwaga tukarwana no kwanura bimwe bikanyagirwa bikangirika ariko ubu tugiye kujya dutandika ibicuruzwa byacu dutegereze abakiliya baza kutugurira.'

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi, ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Habimana Alfred yavuze ko iri soko ryo muri gare baritekereje mu rwego rwo kubafasha mu buryo bw'agateganyo.

    Ati 'Twari twabaze abacuruzi 150, twubakiye 160 nibaba benshi hakagira abasaguka baraba bacururiza hano ku ruhande. Akarere karakomeza gashakishe uburyo kakwagura ariko ntibikuyeho ko n'uwagira ubushobozi abona amaze gutera imbere yakwimukira mu Isoko rya Kamembe'.

    Umujyi wa Rusizi ufite umwihariko wo kuba wegereye ibihugu bibiri by'abaturanyi u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ibituma haboneka imyenda n'inkweto bya caguwa bihendutse ugereranyije no mu bindi bice by'igihugu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije yavuze ko iri soko ari uburyo bw’agateganyo bityo ko ababonye ubushobozi bashobora kwimukira mu isoko rya Kamembe

    Bavuga iri soko bubakiwe rigiye kubarinda imvura n’izuba

    Aba bazunguzayi bifuza ko iri soko ryakwagurwa kuko bakurikije ubwinshi bwaho babona rizaba rito

    Bacururizaga ahadasakaye imvura n’izuba rikabangiriza ibicuruzwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abazunguzayi-bishimiye-ko-isoko-bahawe-ryasakawe

  • Abanyeshuri barenga 6300 bigira mu magereza mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uburezi ni imwe mu ngingo zigize uburenganzira bw'umwana ndetse mu bice bitandukanye by'igihugu hubakwa amashuri hagamijwe korohereza abana bose kujya mu mashuri.

    Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutangaza ko ibigo by'amashuri abanza byavuye ku 2.877 mu mwaka wa 2017 bigera ku 3.932 mu mwaka wa 2023. Ibi bingana n'ubwiyongere bwa 73%.

    Amashuri yisumbuye yavuye ku bigo by'amashuri 1.567 mu mwaka wa 2017 agera ku bigo 1.977 mu mwaka wa 2023.

    Muri gereza zitandukanye mu Rwanda habamo amashuri yigisha imyuga n'ubumenyingiro ndetse mu ya Nyagatare igororerwamo abana batarageza u myaka 18, habamo amashuri ahera ku cyiciro cy'abanza.

    Gereza zifitemo icyiciro cy'abagore zigira amarerero anifashishwa mu kwigisha abana bose batarasubizwa mu miryango yabo.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi yasohotse muri Gicurasi 2023 igaragaza ko muri gereza zo mu Rwanda higiramo abanyeshuri 6,376 barimo abagabo n'abagore 5,681.

    Iyi raporo igaragaza ko abanyeshuri bigira muri gereza bagabanyutse bava kuri 11,073 mu mwaka w'amashuri wa 2021/2022 bagera kuri 6,376, bigaragaza igabanyuka rya 42%.

    Abana bari mu marerero yo muri gereza mu 2023 bari 107, abo mu mashuri y'inshuke bari 46 mu gihe abo mu mashuri abanza bari 513.

    Abo mu mashuri yisumbuye na bo bariyongereye bagera kuri 59 mu 2023 bavuye kuri 37 mu mwaka w'amashuri wa 2021/2022.

    Isesengura rigaragaza ko imibare y'abanyeshuri bo mu mashuri abanza bigira muri za gereza biyongereye, bava kuri 350 mu 2022 bagera kuri 513, bigaragaza izamuka rya 46.6%.

    Ni mu gihe abiga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bo bagabanyutse cyane bava kuri 5,646 mu mwaka w'amashuri wa 2021/2022 bahita bagera kuri 982 mu wa 2022/2023.

    Abanyeshuri b'abahungu bigira muri za gereza bakomeje kwiyongera kuko bavuye kuri 83.5% mu 2022 bagera kuri 89.1% mu gihe abakobwa bo bagabanyutse bakagera ku 10.9% mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023.

    Muri rusange Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko umubare munini w'abanyeshuri bigira muri gereza zitadukanye ari abiga amasomo agenewe abantu bakuru [adult literacy] bangana na 73% mu gihe abiga imyuga n'ubumenyingiro ari 15% na ho abiga mu mashuri y'uburezi busanzwe bo ni 8%.

    Iyi raporo igaragaza ko abanyeshuri bigira muri gereza kimwe n'abandi bafite ibibazo byihariye nk'ubumuga baba bagomba kwitabwaho mu buryo bwihariye kugira ngo bashobore guhabwa uburezi budaheza.

    Abagororwa n’imfungwa baba muri gereza zitandukanye bahabwa uburenganzira bwo kwiga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-barenga-6300-bigira-mu-magereza-mu-rwanda

  • Huye: Abantu babiri bakurikiranweho urupfu rw'umukerucu w'imyaka 95 – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko umukecuru w'imyaka 95 witwaga Nakabonye Venantie yagaragaye yapfuye, bigakekwa ko yaba yanizwe n'umuhungu we witwa Shumbusho Viateur w'imyaka 48 ndetse n'umushumba wabaga mu rugo rwe witwa Nkurikiyumukiza Emmanuel w'imyaka 28.

    Uyu Nyakwigendera wabanaga mu rugo n'umuhungu we, urupfu rwe rukimenyekana abaturanyi babanje kugira ngo ni urupfu rusanzwe kuko yari asanganwe ubundi burwayi; gusa inzego z'ibanze zigeze iwe zisanga nyakwigendera yanizwe, afite inzitiramibu mu ijosi kandi ngo bigaragara ko itandukanye n'iyo yararagamo, ndetse umurambo we ufite ibikomere ku irugu.

    Ababibonye bavuze ko ngo byagaragaraga ko abishe uriya mukecuru bashakaga gushyira umurambo munsi y'igitanda, ngo babe basibanganya ibimenyetso, ariko ntibihite bibakundira.

    Muri uru rugo, habagamo abantu benshi, kuko ubusanzwe uyu Nyakwigendera yabanaga n'abakazana be babiri, umuhungu we, abuzukuru umunani ndetse n'umushumba, kandi bikavugwa ko nta makimbirane yari azwi yavugwaga mu muryango we.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yemereye IGIHE iby'uru rupfu, avuga ko bitaremezwa neza niba ari bo babikoze, kuko iperereza rigikomeje.

    Yagize ati 'Mu cyumweru gishize hari amakuru yamenyekanye y'umukecuru wasanzwe mu rugo yapfuye. Ntabwo haremezwa ko yishwe n'umuhungu we ariko ari muri bamwe bafashwe mu bakekwa.''

    Ibiro by’umurenge wa Rwaniro, mu Karere ka Huye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abantu-babiri-bakurikiranweho-urupfu-rw-umukerucu-w-imyaka-95

  • Bivugwa ko n’ubu bakiriho! Ibyamamare 8 byapf… – #rwanda #RwOT

    Umuntu iyo amaze kuvamo umwuka ntabura abamuririra n'abicinya icyara bitewe n'uko yari asanzwe abanye n’abo asize .Ku byamamare amarira aba menshi cyane ku bantu baba basanzwe babakurikiranira hafi,rimwe na rimwe urupfu rw'umuntu iyo rutunguranye  hari ubwo abasigaye basigara bavuga ko  uwapfuye atigeze apfa mbese bakabihakana bashaka impamvu yumvikanisha ko uwapfuye atapfuye  ndetse ko n'uwashyinguwe atari uwa nyawe ahubwo uwa nyawe yibereye ahantu rwihishwa.

    Guhakana ko umuntu yapfuye akenshi biterwa n'urukundo uba usanzwe umufitiye ndetse n'imbaraga z'ibikorwa aba yarakoze bigatuma mu maso y'abantu agaragara nk’utazagira aho azajya,ikindi n'urupfu apfa,urugero ni nk'urupfu rwa Tupac warasiwe i Las Vegas mu ku itariki ya 13/09/1996 ,kuko yapfuye atarwaye kandi akagenda mu gihe abantu bari bishimiye ibihangano bye byatumye kugeza n'uyu munsi bavuga ko akiriho. 

    Ntabwo ari Tupac wenyine ,kuko hari n'abandi nka Biggie Smalls,Michael Jackson,Bruce Lee….n'abandi bari kuri uru rutonde rw’ibyamamare byapfuye ariko abantu bakaba bakivuga ko bakiriho:

    1. Michael Jackson

    Michael Jackson ufatwa nk’umwami w’injyana ya ‘Pop’ yapfuye ku itariki ya 25/06/2009,bamwe bavuga ko atigeze apfa nyamara urupfu rwe rwatumye bakatira umuganga Conrad Murray wamuvuraga azira ko yamuhaye umuti mwinshi ukamwambura ubuzima. 

    Bamwe babeshya ko uyu mugabo yaba yaragiye kwibera muri Canada kuko yari amaze gukena ariko ibi ntagihamya bifite ndetse kuri Miliyoni y'abamushyinguye ni ikinyoma gisa. Abandi bakavuga ko yahimbye urupfu rwe kugira ngo akwepe ubutabera bw’Amerika bitewe n’ibirego bigera kuri 3 by’abana b’abahungu bamushinjaga ko yabafashe ku ngufu.

    2. Princess Diana

    Uyu yari igikomangomakazi cy'Ubwami bw'Abongereza  yapfiriye mu mpanuka y'imodoka yabaye ku italiki ya 31/8/1997.Bamwe babeshya ko Princess Diana yaba yarabuze maze bakabeshya ko yapfuye kuko yari amaze gukora amahano yo gutwitishwa n'umukunzi we ,Umwana w'umuherwe Dodi Fayed ndetse bamwe bavuze ko yagaragaye mu bukwe bw'umuhungu we Prince William. 

    3. Tupac Shakur

    Uyu yapfuye arashwe ku itariki ya 13/9/1996, 2Pac bamwe bavuga ko yahisemo kubeshya ko yapfuye kugira ngo ahunge abamuhigaga bashaka kumwica. 

    Amafoto y'abantu basa na Tupac yakomeje gutuma bamwe bavuga ko uyu mugabo akibaho,yibera muri Cuba. Amamiliyoni y'indirimbo yagurishijwe nyuma y'urupfu rwe yatumye bamwe bavuga ko azikora akiriho ariko zikitwa ko yasize zitarangiye,nyamara Nyina umubyara nawe uherutse kwitaba Imana ,yahamije ko umurambo washyinguwe wari uw'umwana we, Tupac Shakur.

    4. Bruce Lee

    Yapfuye azira ibibazo byo mu bwonko ku itariki ya 20/7/1973. Bruce n'umwana we w'umuhungu Brandon Lee (wishwe arashwe ubwo yarari gukina filme yiswe The Crow) ngo baba barabeshye ko bapfuye kugira bareke gukurikirwa na rubanda nyamwinshi ndetse  haherutse kwaduka igihuha cy'abavugaga ko babafotoreye mu mihanda ya San Francisco mu ijoro.

    5. Elvis Presley

    Afatwa nk’umwami w’ijyana ya ‘Rock’, uyu Elvis yahitanywe n'indwara y'umutima mu mwaka w'1977, nubwo yapfuye abantu bakamushyingura,buri gihe havuka igihuha kivuga ko yibera muri Argentina ariko ababivuga bose baba birengagije amagana y'abantu baje kumushyingura.

    6. Jimi Hendrix

    James ‘Jimi’ Marshall Hendrix yari umuhanzi n’umwanditsi w’indirimno ukomeye muri Amerika. Uyu yitwaga Imana ya Guitar,yaje gupfa mu mwaka w'1970 ,ariko ubu abantu bavuga ko acyibera muri Scotland ariho asaziye ndetse bamwe bavuga ko urupfu rwe rwari nka filime y’ikinyoma yakoze ngo ahunge amaso ya rubanda.

    7. The Notorious B.I.G

    Christopher Wallace benshi bita ‘Notorios B.I.G’ cyangwa ‘Biggie Smalls’ ni umunyabigwi mu njyana ya Rap. Yapfuye nawe arashwe  ku itariki ya 9/3/1997,nawe nubwo yashyinguwe izuba riva hari abavuga ko akiriho ariko akaba ari ahantu hatazwi. Gusa hari n’abavuga ko yibera mu gihugu cya Colombia.

    8. Kurt Cobain

    Kurt wari umuhanga cyane mu kuririmba yiyahuye ku itariki ya 5/4/1994,nubwo nawe yapfuye abantu bakarira bakihanagura hari bamwe bavuga ko Kurt Cobain ubu yibera mu birwa bya Bahamas.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143424/bivugwa-ko-nubu-bakiriho-ibyamamare-8-byapfuye-abantu-ntibabyemere-amafoto-143424.html

  • Ibihembo byongerewe! Amatora yatangiye mu ban… – #rwanda #RwOT

    Ni amatora yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, aho biteganyijwe ko azarangira tariki 22 Kamena 2024.

    Iri rushanwa ryagiye riba mu bihe bitandukanye, kandi abaritegura bafashije ababaga bahize abandi guserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ku Isi asanzwe afasha abanyamideli kwiteza imbere no kugaragaza impano zabo ku ruhando mpuzamahanga.

    Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.noneho.com azasiga hamenyekanye abasore n'inkumi 30 bazinjira mu cyiciro kibanziriza icya nyuma 'Top 30'.

    Umuyobozi uhagarariye Embrace Africa itegura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette, yabwiye InyaRwanda ko hari hiyandikishije abantu 162, nyuma y'isuzuma ryakozwe n'Akanama Nkemurampaka kemeza ko 101 aribo binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri Internet.

    Ati 'Twahisemo 101 tubona bajyanye n'ibyo twashingiyeho ubwo ndavuga ko ibyo bagombaga kuba bujuje. Dukorana n'amarushanwa atandukanye yo ku Isi, ku buryo ugize amahirwe yo gutsinda muri Rwanda Global Top Model tumufashe kwitabira ariya marushanwa mpuzamahanga dukorana nayo.'

    Akomeza ati 'Dushingira cyane ku kureba umukobwa/umusore wujuje iby'amarushanwa Mpuzamahanga y'imideli dukorana nayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi. Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera ku yindi nshuro.'

    Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta “idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko” kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

    Ndekwe Paulette yavuze ko iyi nshuro uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga ataratangazwa umubare, ndetse bazamufasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku isi.

    Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 Frw.

    Ni mu gihe uzahiga abandi mu gutorwa cyane kuri internet azahembwa ibihumbi 300 Frw. Mu bindi biteganyijwe ni uko abazatsinda bose, bateguriwe kuzatemberezwa ahantu nyaburanga hihariye.

    30 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazahatana mu matora yo kuri internet azaba guhera tariki 25 Kamena 2024 kugeza tariki 12 Nyakanga 2024.

    Abanyamideli 30 bazatorwamo 5 bazaba bahize abandi mu kugira amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), 5 bazaba bahize abandi mu kwishimirwa n'abatoye (Public Choice).

    15 bo bazatorwa n'Akanama Nkemurampaka gafite amajwi ya 60% na 40% azatangwa n'abakurikiye iri rushanwa muri rusange.

    Mu gihe cy’umunsi umwe amatora yo kuri internet atangiye, Isaro Rosine Utezeneza ari ku mwanya wa mbere n’amajwi 602;

    Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 180, Clarisse Dusenge ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 166, Ismael Ishimwe ari ku mwanay wa Kane n’amajwi 93 n’aho Naillah Mugeni ari ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 59. 

    KANDA HANO UTORA UMUKOBWA/UMUSORE USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA


    Isaro Rosine Utezeneza, niwe uri ku mwanya wa mbere mu matora yo kuri Internet 


    Kamikazi Prechia ari ku mwanya wa Kabiri mu matora ari kubera ku rubuga rwa Noneho 


    Dusenge Clarisse ari ku mwanya wa Gatatu muri aya matora azarangira tariki 22 Kamena 2024


    Ingengabihe y’irushanwa “Rwanda Top Model” rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu 


    Abazegukanya imyanya itatu ya mbere bazahabwa ibihembo birimo amafaranga, ndetse bafashwe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ashamikiye ku murika imideli



    Urutonde rw’abasore n’inkumi bahatanira kwisanga muri 30 bazinjira mu cyiciro kibanziriza icya nyuma


    Amatora y’abanyamideli 101 yatangiye kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024, azarangira tariki 22 Kamena 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143425/ibihembo-byongerewe-amatora-yatangiye-mu-banyamideli-101-bahatanye-muri-rwanda-global-top–143425.html

  • Amakipe 7 arimo ayo hanze y’u Rwanda ni yo azitabira irushanwa ryateguwe na Mako Sharks #rwanda #RwOT

    Ikipe y’umukino wo Koga ya Mako Sharks yo mu Rwanda yateguye irushanwa rya ‘Mako Sharks Summer Invitational Swimming Championship’ rizitabirwa n’amakipe 4 yo muri Uganda.

    Iri rushanwa riteganyijwe ku wa 1 na 2 Kamena 2024 aho rizabera i Kigali kuri Picsine y’Ishuri rya Green Hills i Nyarutarama aho iyi kipe isanzwe yitoreza (Green Hills Academy Swimming Pool).

    Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kuba ariko umwaka ushize bwo amakipe yo hanze yari yitabiriye yakinaga byo kwishimisha ntabarirwe amanota.

    Kuri ubu Mako Sharks yemeje ko amakipe 7 ari yo azitabira arimo 4 yo hanze y’u Rwanda ndetse n’atatu yo mu Rwanda.

    Ayo mu Rwanda ni Mako Sharks yateguye irushanwa, Cercle Sportif de Karongi ndetse na Kigali Sporting Club.

    Andi makipe 4 ni ayo muri Uganda, Whales Swim Academy Entebbe, Silverfin Academy Swim Club, Aquatics Academy Kampala na Hertz Swim Club.

    Hazakina abahungu n’abakobwa, abafite imyaka 8 no munsi ya yo, 9 na 10, 11 na 12, 13 na 14 ndetse na 15 kuzamura.

    Bazarushwa mu nyogo zitandukanye nka Freestyle metero 50, 100, 200 ndetse na 400. Backstroke metero 50 na metero 100.

    Hari kandi Breaststroke metero 50, 100 na 200. Butterfly metero 50 na metero 100. Hari Kandi Individual Medley metero 100 na 200 (umukinnyi kurushanwa ku giti cye ariko akoresheje inyogo zose butterfly, backstroke, breaststroke na freestyle).

    Iri rushanwa rizasozwa n’icyiciro cya ‘Relays’ aho baba bakina nk’ikipe, igice kimwe kizakinwa bavanze abahungu babiri n’abakobwa babiri mu gihe ikindi ikipe imwe izaba ari abahangu bane indi ari abakobwa bane.

    Mako Sharks yari yegukanye irushanwa ry’umwaka ushize

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-7-arimo-ayo-hanze-y-u-rwanda-ni-yo-azitabira-irushanwa-ryateguwe-na-mako-sharks