Blog

  • Makolo yahishuye impamvu y'umuhate w'u Rwanda wo kubaka igisirikare gikomeye – #rwanda #RwOT

    Yolande Makolo yagarutse kuri uyu muhate w'u Rwanda mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Al Jazeera net. Cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibibazo u Rwanda rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n'amasezerano rufitanye n'u Bwongereza ku bijyanye n'abimukira.

    Yagaragaje ko kugira ngo umuntu yumve neza ibibazo u Rwanda rufitanye na Congo uyu munsi, byamusaba gusubira mu mateka igihe abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiraga muri iki gihugu cyari kicyitwa Zaire, ndetse bagahabwa rugari n'intwaro zabo.

    Ati 'Reka dusubire mu 1994. Hari abarwanyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nyuma bahungira muri Congo n'intwaro zabo, ndetse ingabo z'u Bufaransa zibemerera kwambuka n'intwaro zabo[…] ubwo bambuka ku ruhande rwo hakurya y'umupaka, bajyanye abasivile babafata bugwate ndetse bakabakoresha mu kwikingira muri izo nkambi z'impunzi.'

    Yakomeje avuga ko nyuma y'igihe aba barwanyi batangiye kugaba ibitero mu bice bitandukanye by'u Rwanda.

    Makolo yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo rugaragarize amahanga ko iki ari ikibazo gikomeye ku mutekano warwo, ariko avunira ibiti mu matwi.

    Ati 'Twatangiye kumvisha umuryango Mpuzamahanga impamvu yo gufasha u Rwanda gucyura izi mpunzi mu gihugu cyazo, aho kuguma barafashwe bugwate mu nkambi zigenzurwa n'imitwe yitwaje intwaro. Mu myaka ya 1990 ihera byabaye ngombwa ko dutangiza ibikorwa bya gisirikare ndetse tuza kubasha gucyura abasivile barenga miliyoni ebyiri mu Rwanda, barimo abayobozi b'uyu munsi na ba Minisitiri.'

    Nyuma yo kunyura gato mu mateka, Yolande Makolo yakomeje agaragaza ko ikibazo u Rwanda na Congo bifitanye uyu munsi, gishingiye ku ihohoterwa ryakomeje gukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ryatumye benshi muri bo bahungira mu Rwanda.

    Ati 'Aha mu Rwanda ducumbikiye impunzi z'Abanye-Congo hafi 100000, muri Uganda hari hafi abagera kuri kimwe cya kabiri cya miliyoni, abandi bakaba muri kenya, abenshi muri bo ni abo mu bwoko bw'Abatutsi bari guhigwa mu Burasirazuba (bwa Congo), aho baterwa n'imitwe yitwaje intwaro, ibintu bidateza gusa umutekano muke ku mipaka yacu, ahubwo ni n'ikibazo cy'ingengabitekezo yo kurimbura ubwoko bw'Abatutsi. Iyi ngengabitekerezo ikomoka kuri Jenoside yabaye hano mu 1994.'

    Umunyamakuru yabajije Makolo niba ashingiye ku biri kuba ku baturage b'Abatutsi bo muri Congo yashimangira ko nta masomo Isi yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Mu gusubiza Makolo yavuze ko 'nta somo bize. Ubu turabizi neza ko turi twenyine, kandi dukwiriye gukoresha ubushobozi bwacu bwose mu kurinda umutekano w'abaturage bacu n'igihugu.'

    Yavuze ko uku gutereranwa ariko kwatumye u Rwanda rwiyemeza kubaka igisirikare gikomeye.

    Ati 'Ku bw'iyi mpamvu, twaharaniye kubaka igisirikare gikora kinyamwuga kandi gikomeye. Dukorana n'ibihugu byo mu Karere. Isomo twize ni uko dukwiriye gukora ibyo dushoboye byose kandi ntidutege amakiriro ku mahanga ataragize isomo yiga.'

    Makolo yashimangiye ko hagiye hakoreshwa inzira zitandukanye mu gukemura ibibazo ibihugu byombi bifitanye ariko abayobozi ba Congo bakabura ubushake bwa politike, ahubwo bashyira imbere intambara.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko rwafashe icyemezo cyo guharanira kubaka igisirikare gikomeye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/makolo-yahishuye-impamvu-y-umuhate-w-u-rwanda-wo-kubaka-igisirikare-gikomeye

  • Perezida Kagame yakiriye Abadepite icyenda ba Amerika – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ry'Abadepite icyenda ba Amerika ryari riyobowe na Depite Bruce Westerman uhagarariye Arkansas, ryaganiriye na Perezida Kagame kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024 muri Village Urugwiro.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ko baganiriye ku ngeri zitandukanye z'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi ndetse n'izindi ngingo zerekeye iterambere rya Afurika n'Isi.

    Rigira riti 'Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abadepite icyenda bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika bayobowe na Bruce Westerman uhagarariye Arkansas, akaba n'umuyobozi wa komisiyo ishinzwe umutungo kamere mu Nteko Ishinga Amategeko. Ibiganiro byibanze ku mpinduka z'iterambere zabayeho mu myaka 30 ishize, inzego z'ubufatanye ndetse n'ingingo zifitiye akamaro umugabane n'Isi.'

    U Rwanda na Amerika bisanganywe ubufatanye mu ngeri nyinshi zirimo guteza imbere ubukungu, uburezi, ubuzima no mu iterambere ry'abaturage mu Kigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) n'indi mishinga inyuranye.

    Perezida Kagame yagaragarije abadepite ba Amerika ku iterambere ry’u Rwanda

    Itsinda ry’abadepite bo muri Amerika ryaganiriye na Perezida Kagame ku ngeri z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yananiriye-n-abadepite-icyenda-ba-amerika-ku-iterambere-ry-u

  • RIB yafunze ushinzwe Ibikorwaremezo muri Kirehe n'icyitso cye – #rwanda #RwOT

    RIB yabafunze ku wa 23 Gicurasi, 2024, bakurikiranweho kwakira ruswa y'amafaranga 500,000 Frw kuri 21,000,000 Frw bari batse rwiyemezamirimo kugira ngo bamuhe isoko.

    Gasagure akurikiranweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke naho Sindukubwabo we akurikiranweho kuba icyitso ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

    Kugeza ubu abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 27 Gicurasi 2024.

    Itegeko riteganya ko uhamwe n'icyaha Gasagure akurikiranweho ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ku bijyanye no kuba icyitso itegeko risobanura ko gihanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

    Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry yashimiye Abanyarwanda bakomeje gutanga amakuru nyuma yo gusobanukirwa ububi bwa ruswa.

    RIB kandi yihanangirije abakomeje kwishora muri ibyo bikorwa bya ruswa kuko uzabifatirwamo atazihanganirwa.

    Yashishikarije kandi Abaturarwanda gutanga amakuru y'aho bakeka ruswa mu gukomeza urugamba rwo kuyirwanya mu gihugu.

    RIB kandi yibukije ko ruswa ari icyaha kidasaza kuko igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyiketsweho wese nta kabuza aba agomba gukurikiranwa nk'uko amategeko abiteganya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yafunze-ushinzwe-ibikorwaremezo-mu-karere-ka-kirehe-akekwaho-ruswa

  • Abakozi ba WASAC Group basoje itorero, bahiga kurushaho gutanga serivisi nziza – #rwanda #RwOT

    Itorero ry'Intore z'Indamyabuzima za WASAC Group ryatangiye ku wa 17 risozwa ku wa 25 Gicurasi 2024, ryitabirwa n'abagera kuri 462 mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba.

    Abitabiriye iri torero bakora mu mirimo itandukanye mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura, WASAC.

    Bamwe mu bakozi bitabiriye iri torero, bavuga ko bagiye kongera imbaraga mu byo bakora bakanoza serivisi baha Abanyarwanda kuko bamaze gusobanukirwa ko abo bakorera bahuje ubunyarwanda.

    Rwabuneza Claudien ushinzwe gusana imiyoboro muri Wasac, yagize ati “Hano twahigiye byinshi cyane birimo indangagaciro z'umuco Nyarwanda, kirazira, gukunda Igihugu, kuba umwe, gukunda umurimo kuburyo ducyuye byinshi bituma tujya guhindura imikorere muri serivisi dutanga.”

    “Tugiye guhindura byinshi mu mikorere, hari abantu binubiraga serivisi ya Wasac ariko nk'Intore tugiye guhindura byinshi nko kugera mu ngo tugafata ibipimo bya mubazi tugasobanurira n'abaturage mu gihe ubusanzwe hari igihe wazaga bakabara bakagenda gusa.”

    Yakomeje agira ati”Twatojwe kugira ADN imwe nk'Abanyarwanda kuko ubu gutanga serivisi mbi ni ukwanga igihugu nk'Abanyarwanda tugomba gusenyera umugozi umwe ukugana ukamwakira neza aho adasobanukiwe ukamusobanurira.”

    Nadia Uwimana nawe yagize ati “Twize byinshi ubu tugiye guhindura isura bamwe batubonagaho, tugomba guharanira gushyira umuturage ku isonga kuko niwe twese dukorera. Muri serivisi tugiye kunoza ni igihe nk'amazi wasangaga ameneka ukaba utabibwira abo bireba ngo aha si ahanjye, ubundi ugusanga hari abakiliya babangamirwaga na fagitire bahawe ariko ubu tugiye kujya tureba neza ikibazo cyabiteye tumufashe kugisobanukirwa ndetse no kugikemura.”

    Bahige Jean Berchmas ushinzwe ubucuruzi muri Wasac yagize ati “Urebye iri torere ryagize umumaro cyane kuko nk'aba barisoje batashye biyemeje gukorera hamwe no kwihutisha serivisi. Wasac iri mu mavugurura kandi ntabwo wavugurura uburyo gusa ngo ureke n'imitekerereze y'abakozi kandi urebye n'abababanjirije mu itorere umusaruro ugenda ugaragara.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero n'Iterambere ry'umuco, Uwacu Julienne, yasabye abitabiriye iri torero kujya gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe ariko bagashyira imbere kunoza serivisi batanga bakimakaza n'indangagaciro z'umuco Nyarwanda.

    Ati “Izi ntore zatojwe indangamuntu z'umuco Nyarwanda ndetse na kirazira, batumwe kujya kubishyira mu bikorwa ariko bakanoza serivisi batanga kugira ngo n'iterambere rigenerwa umuturage ryihute. Nta kabuza umusaruro uzaboneka.”

    Itorero ry'Intore z'Indamyabuzima za WASAC bagize icyiciro cya gatatu kitabiriwe n'abagera kuri 462 biyongera ku batorejwe mu byiciro bibiri byabanjije ubu bakaba bamaze kugera ku Ntore 1302 bakorera Wasac.

    Intore z’Indamyabuzima za WASAC zatojwe kudasobanya

    Intore z’Indamyabuzima zatozwaga n’imyitozo ngororamubiri njyarugamba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-wasac-group-basoje-itorero-bahiga-kurushaho-gutanga-serivisi-nziza

  • Hakuweho 20% kuri buri tike! Ibyamamare byamb… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere, Cyusa Ibrahim agiye gukora iki gitaramo nyuma y'imyaka itandatu ishize ari mu muziki. Agisobanura nk'ikidasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko cyahuriranye no kwizihiza imyaka ishize ari mu muziki no kuzategura Album ze ebyiri azashyira hanze nyuma y'iki gitaramo.

    Cyusa Ibrahim agaragaza ko ageze kuri 95% yitegura iki gitaramo, ku buryo atekereza ko igisigaye ari ugutaramira abantu ku munsi w'iki gitaramo cyubakiye ku muziki, azakorera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Muri iki gitaramo Cyusa Ibrahim azahurira ku rubyiniro n'Itorero Inganzo Ngari yabayemo igihe kinini, umuhanzi mu njyana gakondo Ruti Joel, Chrisy Neat usanzwe ari Producer muri studio 'Ibisumizi' ndetse n'umubyeyi Mariya Yohana.

    Mu gihe uyu muhanzi akomeje imyiteguro, bagenzi be barimo Platini, Okkama, Aline Gahongayire, Mico The Best, umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge], Alyn Sano, Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi, 'Nyabitanga' wamamaye muri Zuby Comedy n'abandi bakomeje gusohora amashusho basaba buri wese kutazacikwa n'iki gitaramo.

    Fiacre Nemeyimana washinze kompanyi Fiacre Tent Maker, uri gufasha Cyusa Ibrahim mu gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko mbere y'uko ukwezi kwa Gatanu kurangira kuri buri tike bakuyeho 20%. Ati 'Uguze itike mbere y'ukwezi kwa Gatandatu (Kamena) ahabwa igabanyirizwa (Discount) rya 20%.'

    Akomeza ati 'Abazagura ibyicaro ku meza bazaba baherezwa ibyo kunywa. Kuri 'Table' y'abantu 8 igura ibihumbi 250 Frw kandi buri wese azanywa bijyanye no guhitamo kwe.'

    Mbere y’uko ukwezi kwa Gatandatu kugera itike y’ahasanzwe iragura 8,000 Frw, ni mu gihe ku munsi w’igitaramo ari ukwishyura 10,000 Frw.

    Muri VIP ni ukwishyura 150,000 Frw, ku munsi w’igitaramo ni 20,000 Frw. Ku meza y’abantu umunani ni ukwishyura 220,000 Frw, ni mu gihe ku munsi w’igitaramo ari ukwishyura 250,000 Frw.

    Ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com cyangwa se ugahamagara kuri Nimero: 0787837802

    Cyusa Ibrahim avuga ko intego y'iki gitaramo ari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize ariko kandi 'dushima kandi dutarama uwo nise 'Migabo' (Umukuru w'Igihugu).'

    Yasobanuye kuba yaratumiye Itorero Inganzo Ngari na Ruti Joel kuzifatanya nawe, bishingiye ku bumwe abahanzi bagomba kugirana.

    Ati 'Guhamagara cyangwa se gutumira Inganzo Ngari na Ruti Joël, icya mbere ni ubumwe bw'abahanzi mu buryo bwo kwerekana umusanzu w'ubuhanzi mu byagezweho imbere y'abato n'abakuru mu budasa bw'umuco wacu. Dore ko hari n'abandi bataramye u Rwanda bazaboneka muri iki gitaramo.'

    Igitekerezo cy'iki gitaramo 'Migabo Live Concert' cyavuye ku ndirimbo yakunzwe n'Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w'u Rwanda, amushimira imiyoborere myiza n'ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;

    Gucyura no gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n'iterambere rirambye kandi ryihuse.

    Nk'umuhanzi, avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b'umuziki w'u Rwanda n'abahanzi b'indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali n'inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza 'iyo ntore izirusha intambwe'.

    Akomez ati 'Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.'

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y’umuntu na 220,000 Frw ku meza y’abantu umunani; ni mu gihe amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com

      

      

    Umuhanzi Platini uherutse gukora igitaramo cye yise ‘Baba Experience’ yasabye abantu kuzitabira igitaramo cya Cyusa Ibrahim 

    Umuhanzikazi Alyn Sano yasabye abakunzi be kutazacikwa n’iki gitaramo ‘Migabo Live Concert’ kizaba tariki 8 Kamena 2024

    Mico The Best witegura gushyira hanze indirimbo nshya, yagaragaje ko yiteguye kuzitabira igitaramo cya Cyusa cyubakiye ku muziki gakondo
    Okkama yasabye abantu kugura amatike hakiri kare kugirango batazacikwa n’iki gitaramo
    Cyusa Ibrahim yagaragaje ko abazagura itike mbere y’ukwezi kwa Gatandatu (Kamena) bagabanyirijwe 20% 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ISENGESHO' YA CYUSA IBRAHIM

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MIGABO' CYUSA YITIRIYE IGITARAMO CYE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143438/hakuweho-20-kuri-buri-tike-ibyamamare-byambariye-kwitabira-igitaramo-cya-cyusa-ibrahim-143438.html

  • Young Grace umuraperikazi wiyeguriye ubushabitsi atewe imbaraga na se #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda, Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace yavuze ko ubu yayobotse ubuhinzi, ibintu avuga ko yakunze kubera se kuko na we ariko kazi ke.

    Ni mu kiganiro uyu muhanzikazi yahaye ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko mu buzima bwe yanga gutega amaboko aba yumva yarya duke ariko tuvuye mu cyuya yabize.

    Ati 'Gukura amaboko mu mifuka ugakora ukigira, nanga gusaba. Njyewe nkunda ibintu byanjye, ikintu kivuye muri njyewe kandi ndanacyubaha, rero njyewe nakuye amaboko mu mifuka kandi nanga gusaba, numva narya duke twiza tutarimo guteka imitwe kuko mba numva nintagaragara mu byiza, sinagaragare mu bibi, byibuze umbure.'

    Yakomeje avuga ko uretse umuziki ubu afite ibindi bintu bimuha amafaranga birimo kwamamaza ndetse n’ubuhinzi.

    Ati 'Njyewe nkora ubuhinzi, ndi umuhunzi, nkanamamaza ndetse mfite n’utundi tuntu twinshi ku ruhunde tunyinjiriza.'

    Yakomeje avuga ko yakunze ubuhinzi kubera se kuko na we ari bwo akora, na we yumva yashoramo aho ubu aremera akanakodesha imirima.

    Ati 'Umuntu watumye nkunda ubuhinzi ni papa, abibamo rero nabonye bikora, nabonye bicuruza. Nkodesha imirima, birumvikana ntabwo ngenda ngo mfate isuka mpinge mba mfite ababikora nanjye hakaba hari ibyo nsabwa nkanagemurira amwe mu mahoteli ibyo kurya.'

    Young Grace uheruka gusohora indirimbo 'Dangerous’ yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka 'Hello Boss’, 'Whisky ya Papa’, 'Hangover’ n’izindi.

    Young Grace yinjiye mu bushabitse bw’ubuhinzi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/young-grace-umuraperikazi-wiyeguriye-ubushabitsi-atewe-imbaraga-na-se

  • Urukiko rwa EAC rwasubitse imirimo kubera amikoro make – #rwanda #RwOT

    Byatewe n'uko ibihugu binyamuryango bitaratanga amafaranga y'umusanzu bisabwa ngo ibikorwa bya EAC bishoboke.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, urwo rukiko rwatangaje ko rubabajwe no kumenyesha abafatanyabikorwa barwo ko nta mirimo izakorwa mu ntangiriro za Kamena, kugeza igihe ikibazo kizakemukira.

    Uru rukiko rwagaragaje ko ibyo bibazo bije byiyongera ku bwinshi bw'ibirego bisaga 200 rutarakemura.

    Uru rukiko rukemura ibirego rwagejejweho n'abaturage bagize ibihugu binyamuryango. Rukorera Arusha muri Tanzania.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwa-eac-rwasubitse-imirimo-kubera-amikoro-make

  • Ibitabo byifashishwa mu mashuri bigiye gutangira gucuruzwa ku isoko ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibitabo ni yo ntwaro ikomeye yifashishwa mu burezi haba ku mwarimu no ku munyeshuri, nyamara hashize imyaka myinshi imibare igaragaza ko ibiri mu mashuri ari bike, ahandi bakabigumisha mu tubati.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko mu 2023 abanyeshuri bo mu mashuri abanza nibura babiri bakoreshaga igitabo kimwe, ariko nko mu isomo ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga (SET) ho igitabo kimwe kigasaranganywa nibura abana bane.

    Ubwo Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo ku iterambere ry'uburezi tariki 18 Mata 2024, yagaragaje ko gahunda Leta ishyize imbere ari ukongera umubare w'ibitabo mu mashuri.

    Yagize ati 'Umubare w'ibitabo na wo ugomba kugenda wiyongera kuko twifuza ko twagera mu gihe buri mwana, muri buri somo yiharira igitabo wenyine.'

    Mu mashuri ya Leta n'afashwa na Leta ku bw'amasezerano, imibare igaragaza ko amashuri abanza afite ibitabo birenga miliyoni 2 by'Ikinyarwanda, Icyongereza n'Imibare ariko muri SET ho hari ibitabo bitarenga 633,795.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana yatangaje ko bari muri gahunda yo gufasha ababyeyi kujya bashobora kwigurira ibitabo byafasha abanyeshuri kwiga neza.

    Ati 'Turimo gufatanya n'abafatanyabikorwa cyane cyane aba bagurisha ibitabo noneho tukazabaha uburenganzira bagakoresha amasezerano yacu dukoresha n'aba ba rwiyemezamirimo basohora ibitabo mu nyandiko,…kuko twe dutunganya ibitabo by'amashuri dufite mu nshingano.'

    Dr Mbarushimana yasobanuye ko mu gihe cyo gusohora ibitabo bijya mu mashuri ya Leta ari bwo n'aba bacuruza ibitabo bazajya babibona bakabigeza ku Banyarwanda bose kandi ku giciro kitaremereye.

    Ati 'Umubyeyi ugishaka azakibona mu buryo bworoshye, yaba n'amashuri bagakorana. Icyo gihe bizakuraho n'umutwaro twari dusanzwe dufite nka REB, kuko hari ababyeyi wabonaga bashaka kugura ibitabo ariko ntibabone aho babigurira, icyo kibazo kizaba gikemutse.'

    'Igisigaye ni uko muri Nzeri 2024, bitewe na gahunda dufite yo kugeza igitabo kuri buri Munyarwanda kandi kimuhendukiye, ibitabo bizaba byageze aho bigurishirizwa kandi tuzakorana n'izindi nzego kugira ngo igitabo kizabe kiri ku mafaranga make ashoboka.'

    REB igaragaza ko mu bihe byashize bakoze inyigo yo gufotora ibi bitabo bigenewe amashuri ngo bizajye bikorerwa ku mashuri aho koherezayo ibitunganyijwe basanga bihenze kurushaho. Aha basanze ibyagenda ku gitabo kimwe ari amafaranga ari hagati ya 8000 Frw na 12000 Frw mu gihe ibisanzwe bituganywa ku mafaranga atarenze ibihumbi 2 Frw.

    Imibare ya Mineduc yo mu 2023 igaragaza ko amashuri ya Leta ari 1,556, afashwa na Leta ku bw'amasezerano ni 2,077 mu gihe amashuri yigenga ari 1,209.

    Muri rusange abanyeshuri bose habariwemo n'abakuru ni 4,456,419. Abiga mu mashuri abanza ni 2,838,343 na ho abiga amasomo rusange mu mashuri yisumbuye ni 729,998.

    Ababyeyi bagiye kujya babona aho bagura ibitabo bitandukanye byifashishwa mu burezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitabo-byifashishwa-mu-mashuri-bigiye-gutangira-gucuruzwa-ku-isoko-ry-u-rwanda

  • Mu Rwanda hatangijwe igerageza ry'isuzuma mpuzamahanga ku bumenyi n'ubushobozi by'abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Ni igerageza ryatangirijwe mu Kigo cya Lycée de Kigali kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024 ariko rikaba riri gukorerwa mu turere 28 mu gihugu hose, isuzuma nyirizina rikazakorwa mu 2025 guhera kuwa 27 Mata kugeza kuwa 07 Kamena. Iri gerageza rifatwa nk'intambwe ikomeye mu kugerereranya ibipimo ngenderwaho mu burezi ku rwego rw'igihugu n'ibyo ku rwego rw'Isi.

    Ryitabiriwe n'amashuri 45 ahagarariwe n'abanyeshuri 1440 bo mu mashuri yisumbuye bafite imyaka 15 kugeza kuri 16 barimo abakobwa 814 n'abahungu 626. Ibizamini bari gukora biri gusuzuma ubumenyi n'ubushobozi bafite mu gusoma no kumva inyandiko, imibare ndetse no muri siyansi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko Minisititeri akurikiye iri mu igerageza ry'isuzuma rigamije kureba ikigero abanyeshuri bo mu Rwanda bari mu myaka 15 na 16 bariho mu kwitegura ibyo baziga mu myaka ikurikiyeho, dore ko abari muri iyo myaka bitegenyijwe ko ubundi bakabaye biga mu mwaka wa Gatatu w'Amashuri Yisumbuye.

    Ati ''iri rushanwa rireba cyane cyane uko umunyeshuri w'imyaka 15 yiteguye kujya mu bindi byiciro. Ntabwo bimeze nk'ibindi bizamini tumenyereye nubwo ibizamini byose abantu babitinya, ariko ryo rireba cyane ibyo umwana atekereza kuziga mu gihe kirekire kiri imbere.''

    Gicanda Chleona ufite imyaka 16 wiga mu mwaka wa Kane w'Amashuri Yisumbuye muri Lycée de Kigali akaba n'umwe mu bakoze iki kizamini, yavuze ko cyamufashije gutekereza cyane ku buryo yabonye ubumenyi buhagije.

    Ati ''Uba ubona ari ibibazo byo mu buzima busanzwe […] bintegurira kuba umunyeshuri utekereza byimbitse, agatekereza birushijeho kurusha kuvuga ngo urafata ibyo mwarimu yaguhaye, ukagerageza gutekereza, ibyo twiga mu ishuri bikagufasha kubishyira mu buzima bwa buri munsi.''

    Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Frère Jean Mfurayase, yavuze ko abana b'iki kigo bari mu batoranyirijwe kuzakora ibyo bizamini, aho yizeye ko nta kabuza bazahagararira igihugu neza no mu gihe amanota azaba yasohotse, akurikije uko iki kigo gisanzwe ari indashyikirwa mu bitanga uburezi bufite ireme mu Rwanda.

    Iyi gahunda ya PISA (Programme for International Students Assessment) yatangijwe n'ibihugu byo mu Muryango w'Ubufatanye mu Bukungu mu Iterambere ry'Abatuye Isi, OECD, mu 2000. Ikorwa buri myaka itatu.

    Ni ibihugu byiganjemo iby'i Burayi, Amerika, Canada n'ibindi byiyongereyeho nyuma, byabanje gushyiraho gahunda zigamije guteza imbere imibereho y'ababituye, no kongera imikoranire n'imihahiranire.

    Nyuma nibwo byatangiye porogaramu ya PISA yibanda ku burezi. Mu 2022, iyi gahunda yitabiriwe n'ibihugu 37 bya OECD, ndetse n'ibindi 44 bifitanye imikoranire n'uwo muryango ariko bitawubamo. U Rwanda ruri mu bihugu bitabarizwa muri OECD byasabye ndetse bikemererwa kuzakorerwamo iryo suzuma mu 2025, rizitabirwa n'ibihugu bisaga 90 birimo n'ibindi byo muri Afurika nka Kenya, Maroc, Zambia na Misiri.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko iyi porogaramu izanagira uruhare mu kumenya ibyo gukosora no kongera muri porogaramu y'imyigire ku rwego rw'igihugu, hitabwa cyane ku bumenyi bukenerwa ku rwego mpuzamahanga.

    Ubwo abanyeshuri bari barimo guhabwa ibizamini

    Abanyeshuri bakurikiye uko bagenzi babo bari kwitwara muri iri rushanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hatangijwe-igerageza-ry-isuzuma-mpuzamahanga-ku-bumenyi-n-ubushobozi

  • Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Frank Spittler Torsten yatangiye kugabanya abakinnyi afite mu mwiherero aho yahereye kuri batatu yasezereye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Frank Spittler Torsten, yatangiye kugabanya abakinnyi afite mu mwiherero aho yahereye kuri batatu barimo babiri ba Gorilla FC ndetse n'Umunyezamu Niyongira Patience wa Bugesera FC.

    Abasore b'amavubi bamaze iminsi umunani batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri bazahuramo na Bénin ndetse na Lesotho mu matsinda yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Ku wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi, Umutoza Frank Spittler yasezereye Iradukunda Siméon na Nsengiyumva Samuel ba Gorilla FC ndetse na Niyongira Patience wa Bugesera FC.

    Biteganyijwe ko Ikipe y'Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d'Ivoire aho izakirirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawakirwamo na Lesotho muri Afurika y'Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wikipe-yigihugu-amavubi-frank-spittler-torsten-yatangiye-kugabanya-abakinnyi-afite-mu-mwiherero-aho-yahereye-kuri-batatu-yasezereye/