Blog

  • Abadepite mu byiciro byihariye batorwa na ba nde? – #rwanda #RwOT

    Nk'uko NEC yabitangaje amatora ateganyiwe ku wa 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu no ku wa 14 Nyakanga ku banyarwnda baba mu mahanga.

    Kuri uwo munsi hazatorwa abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki n'abigenga ariko bukeye bwaho hateganyijwe amatora y'ibyiciro byihariye, birimo abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga.

    Benshi bakunze kwitiranya amatora ku byiciro byihariye n'amatora asanzwe azagirwamo uruhare n'abaturage bose nubwo ari ibintu bitandukanye.

    Ku bijyanye n'amatora y'ibyiciro byihariye ntabwo abadepite batorwa n'abaturage bose nk'uko bizagenda ku wa 15 Nyakanga ahubwo bazatorwa n'abahagarariye abandi muri ibyo byiciro.

    Itegeko riteganya ko nko ku cyiciro cy'abagore abagize inteko itora ari abagize komite nyobozi z'Inama y'Igihugu y'Abagore kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku rwego rw'Igihugu, abagize inama njyanama z'imirenge igize ifasi itora n'abagize Inama Njyanama z'uturere tugize Intara.

    Mu badepite 24 batorwa, mu Ntara y'Iburasirazuba hatorwa abagore batandatu, iburengerazuba batandatu, Amajyepfo abagore batandatu, Amajyepfo bane mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa abagore babiri.
    Kuri ubu NEC imaze kwakira abagore barenga 135 bashaka guhatana kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Ku ruhande rw'abahagarariye abafite ubumuga, ubusanzwe hatorwa muntu umwe utorwa n'abagize komite nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga kuva ku rwego rw'Akarere kugera ku rwego rw'Igihugu n'abahuzabikorwa b'Inama y'abantu bafite ubumuga ku rwego rwa buri murenge.

    Guhera tariki ya 17 Gicurasi 2024 Komisiyo y'Igihugu y'Amatora itangiye kwakira kandidatire z'abifuza kuba abakandida ku mwanya w'umudepite umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga hamaze kwakirwa abantu 11 bashaka kwiyamamaza kuri uwo mwanya.

    Ikindi cyiciro cyihariye muri aya matora, ni abadepite babiri bagomba gutorwa bahagararira urubyiruko mu Nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Kuri iki cyiciro abamaze gutanga kandidatire zabo ni 19 barimo amazina asanzwe azwi nka Mucyo Samson uzwi nka Samu Zuby muri sinema, Fiston Niyitanga ukora mu bijyanye n'ubukerarugendo ndetse n'abandi batandukanye.

    Aha abagize inteko itora ni Abagize komite nyobozi y'Inama y'Igihugu y'urubyiruko ku rwego rw'Akarere no ku rwego rw'Igihugu.

    Ku rundi ruhande ariko mu badepite bazatorwa n'abaturage muri rusange hamaze gutangwa kandidatire ku badepite bigenga 13 barimo umugore umwe n'abandi bakiri urubyiruko.

    Hari kandi abakandida bamaze gutangwa n'imitwe ya Politiki itandukanye aho Ishyaka PDI ryatanze abakandida 55, PL itanga urutonde rw'abadepite 54, PS Imberakuri itanga 80, PSD itanga abakandida 66, Green Party yatanze 65 hakaba n'abatanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi.

    Ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu hamaze gutangwa kandidatire ku bifuza kuba abakandida batatu barimo Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party ndetse na Manirareba Herman wayitanze nk'umukandida wigenga.

    Biteganyijwe ko kwakira kandidatire bizarangira ku wa 30 Gicurasi 2024 hakazakurikiraho ibikorwa byo kuzisuzuma niba zujuje ibisabwa mbere yo gutangaza urutonde ntakuka rw'abemerewe kwiyamamaza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-mu-byiciro-byihariye-batorwa-na-ba-nde

  • Bien-Aim, Muheto, Naomie, The Ben na Alliah… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 24 Gicurasi 2024 ni bwo habaye imikino ya mbere yasusurukijwe n'Inganzo Ngari n'abahanzi Juno Kizigenza na Adekunle Gold.

    Ku wa 25 Gicurasi 2024 imikino yarakomeje ndetse abahanzi Bwiza na Kenny Sol bafatanya gususurutsa abitabiriye ku munsi wa Kabiri.

    Iminsi ya mbere yabanje Perezida Kagame na bamwe mu bagize umuryango we barayitabiriye.

    Umunsi wa Gatatu Alyn Sano na Chriss Eazy bafatanije gususurutsa abitabiriye hari ku wa 26 Gicurasi 2024.

    Mu gihe umunsi wa Kane wasusurukijwe na Kivumbi King ufite Album nshya hanze yise 'Ganza' hari ku wa 27 Gicurasi 2024.

    Iyi minsi uko ari ine ikaba yarasize hasigaye amakipe ane yerekeje muri ½ ariyo Cape Town Tigers,Petro de Luanda,Al Ahly Ly na Rivers Hoopers.

    Umunsi wa 28 Gicurasi 2024 ukaba wabaye uwo kuruhuka na tombola y’uko amakipe azacakirana mu mikino ya kimwe cya Kabiri.

    Tukaba twifuje kubagezaho bamwe mu byamamare byagiye byitabira iyi mikino yabanje n'ibikorwa byagiye bikomeza kuyiherekeza.

    Perezida Kagame amaze kwitabira inshuro ebyiri imikino ya nyuma ya BALAbabyeyi bazana abana babo kwihera ijisho imbonankubone imikino ya BAL Chriss Eazy uri mu bamaze gutaramira muri BAL aha yari yicaranye na Junior Giti bareba uko amakipe akina Umugabo ugira udukoryo twinshi mu bijyanye no gusukura ikibuga ari mu baba bahari iminsi yose Juno Kizigenza aha yaganiraga na Shemi bafatanije gususurutsa abitabiriye umunsi wa mbere w’iyi mikino.Kathia Kamali ari mu bakomeje kugenda bitabira ibikorwa n’imikino ya BAL .

    The Ben na Alliah Cool bitabiriye umusangiro wahuje abitabiriye BAL.Miss Naomie mukuru we Brenda na Miss Muheto bari mu bakomeza kugenda bitabira BAL Michael Tesfay n’umukunzi we bitegura kurushinga bitabiriye iy’imikino ikomeje kubera muri BK ArenaCoach Gael na Bien Aime wo muri Sauti Sol bari mu bitabiriye iy’imikinoKenny K Shot uri mu bahanzi bari mu bihe byabo byiza na Zuba Mutesi uri mu bari kuyobora ibi birori nabo bakomeje kuryoherwa na BALGuhuza ibikorwa by’umuziki n’imikino bikomeje kuzamura ibyishimo bidasanzwe muri BK Arena mu mikino ya BALAkanyamuneza kaba ari kose kubitabira iy’imikino barimo n’abakobwa bamamaye muri Miss Rwanda Chayenne Muvunnyi [Cheymuv] uri mu bakobwa bagezweho kubera ibyo agenda asangiza abamukurikira birimo no kwerekana ubwiza bw’u Rwanda yitabiriye BALSandrine Isheja n’umugabo we baje kwihera ijisho iy’imikino n’ibikorwa by’imyidagaduro b’iyiherekeza Bamwe mu bakobwa bazwi mu marushanwa y’ubwiza no ku mbuga nkoranyambaga ba bari mu bitabiriyeIgisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina ari mu bitabira banafasha mu bikorwa bya BALKu wa 01 Kamena 2024 ni bwo hazamenyekana ikipe yegukanye BAL ku nshuro yayo ya Kane 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143440/bien-aime-muheto-naomie-the-ben-na-alliah-cool-mu-byamamare-bimaze-kwitabira-bal-2024-amaf-143440.html

  • Amajyepfo: Abinganda nto niziciriritse bash… – #rwanda #RwOT

    Gushyigikira uruhare rw'abagore mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'igihugu ni imwe mu nkingi za mwamba u Rwanda rwakomeje gushyigikira mu myaka 30 ishize. Ni muri urwo rwego Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) rifatanije na Minisiteri ishinzwe iterambere ry’umuryango no kwimakaza uburinganire (MIGEPROFE), Ikigo Gishinzwe gukurikirana ihame ry’Uburinganire mu Rwanda (Gender Monitoring Office) n’lkigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge ku guteza imbere uburinganire.

    Aya mabwiriza y’ubuziranenge ajyanye no kwimakaza uburinganire mu bikorwa by’inzego zitandukanye zaba iza Leta, iz’Abikorera ndetse n’iz'imiryango itari iya Leta, hagamijwe ko abagabo n'abagore bahabwa amahirwe yo kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere ndetse n'ibigamije iterambere rusange.

    Ku ikubitiro rero, icyiciro cya kabiri cy'ubu bukangurambaga cyahereye mu Ntara y'Amajyepfo mu turere turimo Huye, Nyamagabe, Nyanza na Muhanga, ahasuwe inganda nto n'iziciriritse ndetse n'ibindi bikorwa by'abikorera.

    Mu Karere ka Nyamagabe, hasuwe uruganda rutunganya icyayi rwa Kitabi Tea Company Ltd, aho abakora muri uru ruganda bangana na 56% ari abagore, naho abangana na 44 bakaba abagabo. Abikorera baho bavuga ko kuba barahawe Irerero ngo babone aho gusiga abana bibafasha kubona uburyo bwo kongera umusaruro.

    Niyibikora Domina ukora imirimo yo gusoroma icyayi, ni inkumi y'imyaka 19 y'amavuko ihamya ko yiteje imbere kuva yatangira gukora muri uru ruganda, byumwiharika akaba abikesha kuba yitabwaho ntahagarike akazi mu gihe cy'imihango cyangwa se imiterere y'umubiri we.

    Yagize ati: 'Iyo ugiye mu mihango ujya kwaka cotex, haba hari ahantu hateguwe ho gukarabira ukajya gukaraba, wamara gukaraba ukagaruka mu kazi na none umeze neza. Ibyo ngibyo bidufasha kugira ubuzima bwiza, tugakora akazi keza nta guhungabana cyangwa ngo tugire ipfunwe mu bandi. Bidufasha kandi kudasiba akazi, tugakora dutuje, kubera ko ibikoresho dusabwa tuba twabibonye ubundi tugatanga umusaruro.

    Abagore bakora muri uru ruganda bakora mu nzego zitandukanye zirimo gusarura icyayi, gusya, gupakira ndetse no mu buyobozi bw'uruganda.

    Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Kitabi Tea Factory, Rita Masengesho yatangaje ko gahunda yo guteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye batangiye kuyubahiriza mu 2019.

    Ati 'Mbere byari bimenyerewe ko abagabo ari bo bajya mu mirimo yose, ariko imibare y'abagore yagiye yiyongera binyuze mu kubabwira ko bashoboye kandi byatanze umusaruro ufatika.'

    Ni mu gihe Ikigo gitanga serivisi zo kugeza amaraso, inkingo, intanga z'ingurube n'ibindi nkenerwa ku babikeneye batuye ahitaruye, Zipline Muhanga, gikomeje kwishimira intambwe ikomeye yo kuba abagore bagikoramo bagera kuri 48%.

    Kuri ubu iki kigo gikoresha abakozi basaga 170 ariko mu mwaka wa 2016 ubwo  cyatangiraga bari 12%. Mu gihe abagore bose bagakora bangana na 48%, abari mu nzego zifata ibyemezo bangana na 60%.

    Uruvugundi Prosper ukora muri iki kigo, avuga ko intego yabo ari ugukomeza guha abagore n'abakobwa amahirwe angana n'aya basaza babo kugira ngo buri wese agirire iyi kompanyi ndetse n'igihugu akamaro.

    Ati: 'Duha buri wese amahirwe ye, ntihagire uburizwamo n'uko ari umukobwa, umugore cyangwa umugabo.'

    Ikigo Zipline gifite icyicaro mu Karere ka Muhanga, kikaba gifite ikoranabuhanga rikoresha indege za 'Drones' zifasha mu kugeza amaraso cyangwa ibindi nkenerwa  ahantu runaka ibyo bazihaye, zikagira umuhanda wo mu kirere zigendamo.

    Ku rundi ruhande, abakozi b’uruganda rwa Zirakamwa Meza Diary ruherereye mu Karere ka Nyanza, nabo bishimira ko gutunganya amata n’ibiyakomokaho bigirwamo uruhare n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi kandi ntihagire urutishwa uwundi mu kazi.

    Ufitinema ukora muri uru ruganda yavuze ko n’abakobwa bashoboye bityo usanga bafatanya na basaza babo mu bikorwa byose bashoboye kandi bikihutisha akazi.

    Yishimira ko muri aka kazi bakora ari ibitsina byombi, bityo ko biborohera kungurana ubumenyi. Yashimangiye ko muri uru ruganda ab’igitsina gore bahabwa uburenganzira bwabo, aho nk’umubyeyi wonsa ahabwa igihe cyo kwita ku mwana we, umukobwa uri mu gihe cy’imihango nawe agahabwa gukora imirimo ijyanye n’imbaraga ze.

    Izerimana Jean Baptiste nawe akora muri uru ruganda. Mu ijambo rye yavuze ko mu kazi kabo buzuzanya, haba abakobwa n’abahungu, abagore n’abagabo, bigatuma akazi kabo kagenda neza.

    Ati: “Ni ubwuzuzanye ibyo umukobwa yakora n’umuhungu yabikora, kuko imbaraga n’ibitekerezo ndetse n’ubwenge twese turabifite. Impamvu ihame ry’uburinganire rikenewe, ni uko nta muntu ugomba guhezwa kugira ngo tubashe kugera ku iterambere ry’igihugu.”

    Umuyobozi wa Zirakamwa Meza Diary, Kayitesi Immaculee yagarutse ku rugendo rukomeye yanyuzemo rwiganjemo kwitinyuka, ashimangira ko ajya gutangira uru ruganda yari yityemeje atitaye ku kuba hari imirimo yari imenyerewe gukorwa n’abagabo n’iyari yihariye ku bagore.

    Agaruka ku nama agira abakiri bato bakora mu ruganda rwe, Immaculee yagize ati: “Icyo mbagiraho inama ni ukutitinya bakumva ko bose bashoboye kandi nyamwigendaho ntacyo ageraho. Ubufutanye, bakuzuzanya mu bumenyi no mu mbaraga z’umubiri, byose bibageza ku ntego ishimishije.” 

    Yashimangiye ko muri uru ruganda, abato bumva ihame ry’uburinganire kuruta abakuru, kuko usanga hari ibyo yibwiraga ko bikwiye gukorwa n’abasore gusa ariko akabona n’abakobwa barabikora nta kibazo.

    Umuyobozi w'Ishami ritanga ibirango by'Ubuziranenge muri RSB, Bajeneza Jean Pierre avuga ko gutegura ibwiriza ry'uburinganire byakozwe mu guha abikorera ku giti cyabo kubona aho bahera bashyira mu bikorwa iri hame. Yongeyeho ko umukoresha agomba gufasha umukozi gukora atuje kuko iyo umwana ari mu irerero umukozi atanga umusaruro mwinshi kandi wujuje ubuziranenge.

    Umuhuzabikorwa wa gahunda y'imiyoborere idaheza mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Kirenga Clement yavuze ko nta mirimo yagenewe ab'igitsina runaka kuko buri wese ashobora kwiga imirimo yose akayikora kandi akayishobora.

    Yagize ati: 'Mu buringanire cyangwa kuba uri igitsina gabo cyangwa igitsina gore, rimwe na rimwe ntaho biba bihuriye n'inshingano ushobora kwiga ukazimenya kubera ko wazize cyangwa se uzishyira mu bikorwa. Gusasa rero, ntabwo byagenewe umugore ni umuco, ni imigenzereze ikubwira ko umugore ariwe usasa, ariko n'umugabo ashashe ntabwo byamukuraho kuba umugabo kuko ubugabo bivuze ikindi.'

    Ishyirwaho ry’aya mabwiriza y’ubuziranenge ya mbere ashyizweho muri Afurika muri uru rwego ryitezweho kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburinganire no gufasha abayashyira mu bikorwa guhabwa ikirango cy’ubuziranenge kibafasha kongerera agaciro ibyo bakora no kurushaho kugirirwa icyizere nk’umukoresha ushyigikira ihame ry’uburinganire.

    Hamwe n’ibyo rero, RSB, GMO na UNDP bateguye ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha aya mabwiriza y’ubuziranenge ku bikorera nk’inganda, ibigo bikora imirimo n’ibitanga serivisi zitandukanye ndetse n’inzego za Leta aho basobanurirwa akamaro kayo n’ibisabwa kugira ngo bahabwe ikirango cy’ubuziranenge ku guteza imbere uburinganire.

    Muri ubu bukangurambaga kandi, hari kugaragazwa ibyagezweho n’ibigo bitandukanye mu kwimakaza uburinganire ndetse n’uruhare byagize mu iterambere ry’abaturage n’ibigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.


    Umuyobozi Mukuru w’uruganda Kitabi Tea Company Ltd, Thushara Pinidiya


    Ababyeyi bo mu ruganda Kitabi Tea Company Ltd basoroma icyayi batekanye




    Uruvugundi Prosper asobanura imikorere y’ikigo cya Zipline Muhanga


    Umuyobozi wa Zirakamwa Meza Diary, Kayitesi Immaculee


    Ufitinema ukora mu ruganda rwa Zirakamwa yavuze ko uburenganzira bwabo nk’abakobwa ndetse n’abagore bwubahirizwa

    Jean Baptiste nawe ukora muri Zirakamwa yavuze ko abakobwa nabo bashoboye kandi bishimira kuzuzanya nabo nka basaza babo 

    Bajeneza Jean Pierre ni Umuyobozi ushinzwe ishami ritanga ibirango by’ubuziranenge muri RSB

    Umuhuzabikorwa wa gahunda y’imiyoborere idaheza mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Iterambere (UNDP), Kirenga Clement

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143445/amajyepfo-abinganda-nto-niziciriritse-bashishikarijwe-kubahiriza-ihame-ryuburinganire-amaf-143445.html

  • Amakipe yo muri Tanzania, Uganda n’u Rwanda agiye guhurira mu irushanwa ryo Kwibuka i Kigali #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda haratangira irushanwa ryo Kwibuka abakinnyi, abatoza, abakunzi n’abandi bari bagize umuryango wa Handball mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (International Genocide Memorial Tournament 2024).

    Ni irushanwa rizahuza amakipe yo mu Rwanda asanzwe yitabira amarushanwa yo mu Rwanda, ndetse n’amakipe yo hanze arimo azaturuka Uganda na Tanzania.

    Kuri gahunda iri rushanwa riteganyijwe gutangira ku wa Gatanu, rizakinwa mu byiciro by’abagabo b’abagore.

    Nta gihindutse biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe 19 yo muri ibi bihugu 3 birimo n’u Rwanda ruzakira.

    Muri ayo makipe 10 ni ayo mu Rwanda ni mu gihe andi 9 ari yo azaturuka hanze y’u Rwanda, gusa ntabwo aremeza bidasubirwaho niba azitabira.

    Amakipe azitabira ni;

    Mu Bagabo: Makerere University (Uganda), Prison Spears Handball Club (Uganda), UPDF Handball Club (Uganda), Ngome HC (Tanzania), Nyuki HC (Tanzania), APR HC (Rwanda) Police HC (Rwanda), Gicumbi (Rwanda), UR Huye (Rwanda), Nyakabanda (Rwanda), na UR Rukara (Rwanda)

    Mu bagore: UPDF HC (Uganda), Prisons HC (Uganda), Makerere University (Uganda), JKT (Tanzania), UR Huye (Rwanda), UR Rukara (Rwanda), Three Stars (Rwanda) na Gicumbi WHC (Rwanda)

    APR na Police ziri mu makipe zizitabira GMT

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-yo-muri-tanzania-uganda-n-u-rwanda-agiye-guhurira-mu-irushanwa-ryo-kwibuka-i-kigali

  • Kamonyi: Mwarimu yahagaze mu muryango anyara mu nzu y'abandi, batabaje bucya ataka terefone #rwanda #RwOT

    Yigisha mu rwunge rw'amashuri rwa Nyamiyaga(GS) Abadahigwa mu mwaka wa kane. Avuga ko yakubiswe na nyiri urugo amusanze mu muhanda saa saba z'ijoro. Bene urugo, bavuga ko Mwarimu yinjiye mu rugo bari mu nzu bakinze ndetse baryamye akanyara mu muryango, inkari zikabasanga mu nzu, aribwo umugabo nyiri urugo yabyukaga, akinguye asanga ni mwarimu. Yamukubise urushyi ahita ajya guhuruza Mudugudu. Mwarimu nta gutaka ngo atabaze ko akubiswe, bwacyeye atera kwa Mudugudu ngo amuhe terefone ye.

    Umugore wa nyiri uru rugo rwanyawemo na mwarimu muri aya masaha y'igicuku, yabwiye intyoza.com ko we yumvise ikintu gikubise ku rugi kuko yari atarasinzira, abyuka agiye kureba ahita atangirwa n'umunuko w'inkazi muri salon, arebye abona inyuma uyu mwarimu aribwo yahise ajya kubyutsa umugabo we.

    Umugabo akigera ku rugi nkuko umugore we yabitangarije Umunyamakuru, yarakinguye asanga mwarimu inyuma y'urugi amaze kumunyarira mu nzu, ahita amukubita urushyi ariko anahita ajya gutabaza Mudugudu utuye hafi aho ngo aze amukurire mwarimu mu rugo kuko yamubonagamo umusinzi utakibasha kwiyobora.

    Mudugudu mu kuhagera, yakuyakuye Mwarimu amuvana mu rugo rw'abandi, bageze mu muhanda mwarimu aricara ararambya abwira Mudugudu ko ataharenga. Kuko Mudugudu yari amaze ku mukura mu rugo rw'abandi kandi akaba abona adashaka gutaha kandi amasaha akuze, yamusize aho ari kumwe n'inkeragutabara yari ku kazi mu isantere y'ubucuruzi ahazwi nko muri Arikide, Mudugudu arataha.

    Bucyeye ahagana ku i saa saba z'amanywa, Mwarimu ari kumwe n'undi muntu baje kwa Mudugudu, amubwira ngo amuhe terefone ye kuko ariwe waje kumutwara, ko rero ubwo nta wundi yayibaza.

    Mwarimu yaganiriye n'Umunyamakuru wa intyoza.com amusanze ku kigo yigishaho.

    Umunyamakuru yamubajije niba yemera ko yagiye gutera mu rugo rw'Umuturage saa saba z'ijoro yasinze, akanyara mu muryango ukinze aganisha mu nzu, ko kandi bene urugo bavuga ko yari yasinze?, Mwarimu ati' Ntabwo byabaye, Byabayeho ariko ibyo by'ubusinzi ntabwo mbyemera ko nari nasinze kugeza ubwo nagera kuri iyo ntera yo kujya kunyara mu rugo rw'Umuturage'.

    Mwarimu( tutashatse gutangaza amazina), akomeza avuga ko atageze muri urwo rugo, ariko ko yari ahagaze ku muhanda arimo ahamagara umucumbikiye ngo amukingurire. Mu gihe yarimo ahamagara, avuga ko yabonye umugabo wo muri uru rugo( aho ashinjwa kunyara) asohotse amusanga amwegera amufata mu ijosi ngo anyaye aho. Ati' Mu by'ukuri ntabwo nari nyaye mu rugo rwe kuko ni ahantu ku muhanda ni hariya ku giti'.

    Mwarimu, abajijwe uburyo uyu mugabo yaba yaravuye iwe abyutse akamusanga ku muhanda, akamukubita! Yasubije ko uwo mugabo yari yasinze, ko ndetse yamuhohoteye akamukubita urushyi ngo kuko ahagaze aho muri ayo masaha, ariko mwarimu akirinda kurwana nawe.

    Mwarimu, akomeza avuga ko ibyo yakorewe n'uyu mugabo byose byo ku muhohotera yabyihanganiye kuko ngo yabonaga ibyo arimo amukorera nawe atari we. Akomeza avuga ko nyiri urugo kumenya ko mwarimu ari ku muhanda, ashobora kuba yarakuyeho rido ari mu nzu akamubona.

    Abajijwe umuryo umuntu uri mu nzu yakuraho rido mu masaha yavuzwe( saa saba z'ijoro) akabona umuntu uri ku muhanda ahantu mu mwijima, ati' Sinzi, ibyo aribyo byose umuntu uri mu rugo rwe nta saha wamenya aryamira cyangwa abyukira, ashobora no gukata gutya wenda yakuraho urugi nawe ubwe arimo nko kureba ko wenda hari igishobora kwangirika akaba aranahambonye, ntabwo nabigira birebire kuko umuntu iyo ari mu rugo rwe igihe icyo aricyo cyose yabyuka'.

    Mudugudu yaganirije umunyamakuru ku bivugwa;

    Hakizinkiko Mariko, Umukuru w'Umudugudu wa Nyamiyaga, akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, nk'uwatabajwe yabwiye umunyamakuru ati' Ni ukuvuga ngo njye mpagera, inkari zarimo mu nzu'. Avuga ko yahamagawe n'umugabo nyiri urugo waje iwe ku mukomangira amubwira ngo aze amwereke ibintu bibaye, ahageze asanga umuntu(mwarimu) 'yanyaye areba mu nzu'.

    Avuga ko ubwo yafataga uyu mwarimu ngo amutware ku icumbi rye ritari kure y'uru rugo, yageze ku muhanda aho kwambuka ahitamo kwiyicarira hasi, Mudugudu aramureka ngo amuhe uburenganzira bwe kuko yari amaze kumukura aho yari ateje ikibazo.

    Mudugudu, avuga ko muri iryo joro atabara hari inkeragutabara ndetse n'undi mugabo bita Papa Boyi wanamubikije umuzigo yari afite. Avuga ko ibijyanye na Terefone, yasize Mwarimu ayifite, ko ahubwo baza kuyimubaza yahise ajya kureba ya Nkeragutabara, amubaza uko Mwarimu yatashye n'igihe yahaviriye, amusubiza ko Mwarimu yaraye aho ku muhanda, ko ndetse mu gitondo abantu bapakiye inyanya( bazijyana ku isoko) bazipakiye akiharyamye, ko ndetse ngo yanamuberetse ababwira ngo' Ni murebe umwarimu waraye hariya kugeza mu gitondo'.

    Mwarimu ntabwo yanyuzwe no kuba Mudugudu atamuha terefone ye kandi ariwe waje kumukura aho yari ari. Ubwo mwarimu yagarukaga kwa Mudugudu ku munsi ukurikiye amusaba terefone, Mudugudu yabwiye mwarimu ati' Umva rero mwarimu reka nkubwire! Njyewe nagukuye hariya ndabyemera. Na terefone wari uyifite! N'iyo unkundira nkakugeza yo ubu byibuze ukaba umbwira uti ko wangejeje mu rugo terefone yanjye yagiye he ko aho wankuye nari nyifite? ariko wanze ko ngucyura. None se kuva wanze ko ngucyura, urambwira ngo kuva saa saba kugeza mu gitondo nzi hanyuze bande bagutwaye terefone'?.

    Hashize igihe gito( kigera ku kwezi) Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi,  Dr Nahayo Sylvere aganiriye n'abarimu bo mu Mayaga by'umwihariko mu murenge wa Mugina mu ngendo ziswe' Isaha ya Mwarimu'. Ari aha, ari n'ahandi yahuye n'abarimu, yabasabye kuba ba' Nkoreneza bandebereho', Kuba urugero mu bandi bose baba abo babana, bigisha, bahura…, abasaba kugira indangagaciro zibereye Umurezi urerera u Rwanda.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/29/kamonyi-mwarimu-yahagaze-mu-muryango-anyara-mu-nzu-yabandi-batabaje-bucya-ataka-terefone/

  • Ibitaro bya gisirikare by'u Rwanda bigiye kuva mu nshingano za Minisiteri y'Ingabo – #rwanda #RwOT

    Tariki 23 Gicurasi ni bwo hashyizweho komisiyo ihuriweho n'imitwe yombi yari igamije kwiga ku bugororangingo bwakozwe na Sena y'u Rwanda ku itegeko rigenga Ingabo z'u Rwanda, ariko ntibwemerwe n'Abadepite.

    Mu ngingo basuzumye harimo iya 23 ivuga ku nzego n'ibigo by'Ingabo z'u Rwanda birebererwa na Minisiteri y'Ingabo. Nubwo iyi ngingo nta bugororangingo yari yakorewe, Abadepite basanze ari ngombwa ko inononsorwa neza.

    Depite Muzana Alice wari uyoboye Abadepite bari muri iyi komisiyo yagize ati 'Hasabwaga ko Ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda bikurwa mu nzego n'ibigo birebererwa na Minisitiri, hemezwa ko agace ka (f) mu ngingo ya 23 ari ko kavugaga Ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda ko bikurwamo kubera ko nyuma yo gushyiraho icyiciro cy'ingabo zishinzwe ubuzima, ibitaro bya gisirikare bifatwa nk'umwe mu mitwe y'ingabo kandi imitwe y'ingabo z'u Rwanda ntirebererwa na Minisitiri. Ako gace rero kavuyemo.'

    Itegeko riteganya ko buri musirikare mu Ngabo z'u Rwanda agira umutwe w'ingabo abarizwamo.

    Risobanura ko Umutwe w'Ingabo ari 'itsinda ryose ryemewe mu Ngabo z'u Rwanda kuva ku rwego rwa Batayo cyangwa ikingana na yo kuzamura.'

    Iteka rya Perezida rigenga Ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda ryo ku wa 26 Ukwakira 2022 riteganya ko 'RMH irebererwa na Minisiteri ifite ingabo mu nshingano.'
    Biteganyijwe ko Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda ari we wenyine ushobora gushyiraho umutwe mushya mu Ngabo z'u Rwanda, abisabwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.

    Izindi ngingo zasuzumwe zirimo iya gatandatu ivuga ku byerekeye indahiro, aho Sena yari yatoye ko itsinda ry'amagambo avuga indahiro rikurwa muri iyi ngingo kuko nta rindi tegeko rigaragaramo indahiro.

    Depite Muzana yagaragaje ko nyuma yo kubisesengura basanze iyi ngingo igomba kuguma uko Sena yari yayikoreye ubugororangingo.

    Iri itegeko rikubiyemo ingingo 38 zishimangira impinduka zigaragara mu Ngabo z'u Rwanda harimo ibijyanye n'imiyoborere y'ingabo z'u Rwanda.

    Inteko rusange y'umutwe w'Abadepite yemeje iyi raporo ndetse itegeko rigenga ingabo z'u Rwanda ritorwa n'abadepite 61, nta waryanze kandi nta wifashe.

    Ibitaro by Gisirikare by’u Rwanda ntibizajya birebererwa na Minisitiri w’Ingabo kuko ari umutwe ugize imitwe y’ingabo z’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaro-bya-gisirikare-bigiye-gufatwa-nk-umutwe-w-ingabo-bivanwe-mu-bigo

  • Rusizi: Abangirijwe n'umuyoboro w'amashanyarazi bamaze imyaka itatu batarishyurwa – #rwanda #RwOT

    Mu 2021 nibwo Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Umuriro w'Amashanyarazi (EUCL) cyangije imitungo y'abaturage bo mu kagari ka Mashesha Umurenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi kugira ngo kibone aho kinyuza umuyoboro w'amashanyarazi.

    Iki kigo cyabariye buri muturage, abwirwa amafaranga azishyurwa bitarenze amezi atatu, ariko imyaka ibaye itatu batabona amafaranga yabo.

    Nzeyimana Samuel Israel wabariwe ibihumbi 300Frw y'ingurane nyuma yo kwangirizwa gereveriya, kawa, n'urutoki yabwiye IGIHE ko gutinda kwishyurwa biri kumushyira mu gihombo kuko iyo yishyurwa ku gihe aya mafaranga aba yarayabyaje andi.

    Ati 'Ikimasa nguze ibihumbi 300Frw nkacyorora umwaka umwe bampa miliyoni 1Frw, urumva ko mu myaka itatu ariya mafaranga yari kuba yarungutse cyane'.

    Ntamuturanyi Jonas wabariwe ibihumbi 305Frw nyuma yo kwangirizwa avoka, imyembe, imisave, amapera, urutoki n'indimu avuga ko gutinda kwishyurwa byatumye umwana we wigaga muri kaminuza ava mu ishuri.

    Ati 'Icyo dusaba ni uko bajya babanza kutwishyura ingurane ikwiye mbere yo gutangira imirimo kugira ngo ngo ya mafaranga tubashe kuyabyaza umusaruro tudasubiye inyuma kuko nk'ubu umwana wanjye amaze imyaka ibiri atiga urumva ko gutinda kwishyurwa biri kumudindiza'.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu mu karere ka Rusizi, Jacques Nzamurambaho yabwiye IGIHE ko iki kibazo bagiye kugikurikirana hakamenyekana icyatumye aba baturage batinda kwishyurwa.

    Mu ruzinduko rw'iminsi itatu, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine aherutse kugirira mu Karere ka Rusizi, ikibazo cy'abaturage bangirijwe imitungo n'ikorwa ry'imiyoboro y'amashanyarazi bagatinda kwishyurwa ni kimwe mu byo yagejejweho.

    Yavuze ko 'Ikibazo cy'ingurane ku mitungo y'ahagiye hanyuzwa ibikorwaremezo by'amashanyarazi n'ibindi bikorwaremezo, icyo twabonye ni uko abenshi babariwe igisigaye ni ugukora ubuvugizi kugira ngo bishyurwe'.

    Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z'inyungu rusange, mu ngingo ya 36 rivuga ko indishyi ikwiye yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe n'Inama Njyanama ku rwego rw'Akarere, ku rwego rw'Umujyi wa Kigali cyangwa Minisiteri bireba.

    Iyo iki gihe kirenze indishyi ikwiye yishyurwa hiyongereyeho 5%. Abaturage batekereza ko 5% ari make bikaba aribyo bituma babarirwa bagatinda kwishyurwa bagasaba ko yakongerwa kugira ngo uwishyurwa ingurane age atinya kurenzaho amafaranga menshi bitume yubahiriza igihe cyo kwishyura.

    Ikibazo cy’imitungo y'abaturage yangijwe bagatinda guhabwa ingurane ni kimwe mu byagejejwe ku Muvunyi mu Karere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abangirijwe-n-umuyoboro-w-amashanyarazi-bamaze-imyaka-itatu

  • U Rwanda rwatamaje abafite umugambi wo kudobya amatora – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma byasobanuye ko aba bantu bari kwibasira ubuyobozi bw'u Rwanda n'abaturage bakoresheje ibihuha bidafite ishingiro, byongeraho ko guverinoma yabisobanuye kenshi kandi mu buryo buhagije.

    Iri tangazo rivuga ko 'Abanyarwanda ntibagitungurwa n'ibyo bikorwa by'abo bakoresha itangazamakuru mu nyungu zabo bwite, ahanini bigamije guhungabanya imigendekere myiza y'amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.'

    Guverinoma yasobanuye kandi ko ibikorwa by'aba bantu bifitanye isano n'intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, 'aho umutwe wa FDLR ukomeje gukingirwa ikibaba, hagamijwe kugirira nabi u Rwanda no gushyigikira ihinduka ry'ubutegetsi rimaze igihe ritangajwe na Perezida wa RDC.'

    Ishingiye ku kuba Abanyarwanda bariyubakiye politiki ishingiye ku bumwe no gukorera mu mucyo, yatangaje ko intego y'ibi bikorwa itazigera igerwaho, kandi ko inzira ya demokarasi mu Rwanda izakomeza kandi mu mahoro no mu bwisanzure.

    Muri aya matora azaba tariki ya 14 n'iya 15 Nyakanga 2024, Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda bazihitiramo abo bifuza ko babayobora.

    Iri tangazo risohotse mu gihe ibinyamakuru byateguje ko biteganya gushyira hanze uruhererekane rw'inkuru bihamya ko zicukumbuye, ngo bimaze umwaka n'igice bikurikirana, zigamije kugaragaza nabi ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Ni mu gihe Abanyarwanda bakomeje gutanga kandidatire zabo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'uw'Abadepite, kizarangirana n'impera za Gicurasi 2024.

    Ibiro by’Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda byamaganye abashaka kudobya amatora rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatamaje-abafite-umugambi-wo-kudobya-amatora

  • Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024 hatashywe ku mugaragarago ikibuga cy'umukino w'intoki wa Basketball cyubatswe muru Ecole Notre Dame de la Providence Karubanda ho mu karere ka Huye.

    Ni ikibuga cyubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball (FERWABA) ndetse n'ikigo cyo guteza imbere uyu mu mukino kubakinnyi bakomoka ku mugabane wa Afurika kizwi nka Giant Of Africa.

    Uyu muhango wabereye mu karere ka Huye ko mu ntara y'Amajyepfo cyari cyitabiriwe na Minisitiricwa Siporo, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, Visi Perezida wa FERWABA, Mugwaneza Pascale na Masai Ujiri uyobora Giants Of Africa.

    Si ubwa mbere Giants Of Africa yubaka ibibuga bitandukanye mu Rwanda, kuko yanafatanyije na Minisiteri ya Siporo kubaka ibibuga bitandukanye harimo icya Kimironko, Club Rafiki y'i Nyamirambo ndetse n'ikibuga cya Lycée de Kigali.

    The post Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ku-bufatanye-bwa-giants-of-africa-minisiteri-ya-siporo-na-ferwaba-hatashywe-ikibuga-gishya-cya-endp-karubanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-bufatanye-bwa-giants-of-africa-minisiteri-ya-siporo-na-ferwaba-hatashywe-ikibuga-gishya-cya-endp-karubanda

  • Uwahataniye kuyobora akarere ubugira gatatu atsindwa yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida – #rwanda #RwOT

    Yatanze kandidatire ye kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024, yakirwa na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa.

    Hakizimana Innocent yatanze kandidatire ituzuye kuko hari ibyangombwa yabuze birimo icyemezo cy'ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko n'ikigaragaza ko umukandida nta bundi bwenegihugu afite cyangwa yaburetse.

    NEC yamusabye gushaka ibyangombwa bibura akabiyishyikiriza, na we yemeza ko agiye gukora ibishoboka byose akabishaka.

    Hakizimana yabaye umuntu wa kane ushaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida akaba uwa kabiri mu bigenga.

    Hakizimana yagaragaje ko yagize ubushake bwo kwiyamamariza kuyobora igihugu nyuma y'uko ahataniye umwanya wo kuyobora uturere ntibimuhire, akagaragaza ko yizeye kuzatsinda amatora mu gihe kandidatire ye yaba yemewe.

    Mu 2019 yiyamamarije kuyobora Akarere ka Rubavu, mu 2021 yiyamamariza kuyobora aka Nyabihu naho mu 2023 yongera kugerageza amahirwe muri Rubavu.

    Hakizimana yagaragaje ko mu byo ashyize imbere harimo no kuzamura urubyiruko mu myanya itandukanye, gushyiraho manda ku myanya y'ubuyobozi nka gitufu w'Umurenge no kuzamura umushahara ku barimu bijyanye n'umusaruro batanga.

    Hari kandi kuzagabanya imyaka ya pansiyo akayigira 55, gukuraho ibijyanye no gusaba uburambe mu kazi, kuzamura ireme ry'indimi zigishwa mu mashuri no gukuraho ubukoranabushake n'ibindi.

    Kugeza ubu NEC imaze kwakira kandidatire z'abantu bane ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu barimo Paul Kagame uhagarariye FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa DGPR (Green Party), umukandida wigenga, Manirareba Herman na Hakizimana wakiriwe uyu munsi.

    Hari abandi babiteganya barimo Mpayimana Philippe wahatanye mu matora yo mu 2017.

    Ubwo Hakizimana Innocent, yakirwaga muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

    Hakizimana atanga kandidatire ye

    Hakizimana Innocent yasinye inyandiko igaragaza ibyangombwa yatanze

    Nyuma yo gutanga kandidatire ye, Hakizimana Innocent yateze moto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwahataniye-kuyobora-akarere-ubugira-gatatu-atsindwa-yatanze-kandidatire-ku