Blog

  • Intanga ngabo zikomeje kugabanyuka biteye impungenge: Ibyo ugomba kwitaho mu kuzibungabunga – #rwanda #RwOT

    Intanga zifite ubuzima bukemangwa na zo ziri mu bitera ibibazo cyane kuko ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko mu myaka 50 ishize, intanga ngabo ku Isi zagabanyutse ku kigero kirenga 50%, ibiteye inkeke ku rugero ruri hejuru.

    Ibibazo by'imihindagurikire y'ibihe, ibyo abantu barya n'indi myitwarire idahwitse, ni byo ntandaro iganisha ku irumba ry'izi ntanga

    Ubusanzwe umugabo bivugwa ko afite intanga nke mu gihe amasohoro asohoye adashobora kubonekamo nibura intanga ngabo zigera kuri miliyoni 15 muri mililitiro imwe.

    Iyo ari nke biba bisobanuye ko n'amahirwe yo gutera inda aba ari make ha handi bisaba umuntu gutegereza igihe kirekire hakaba n'ubwo bidakunze ko abona umwana.

    Ku rundi ruhande ariko abahanga bagaragaza ko umugabo ashobora kugira imyitwarire ishobora gutuma intanga ze zikomeza kurumbuka ndetse zigakura neza ha handi gutera inda biba ari ugukozaho.

    Bagaragaza ko kugira ibilo bikwiriye hirindwa umubyibuho ukabije ari bimwe bifasha mu kurumbura intanga, kuko ibilo byinshi bituma umusemburo wa testosterone ufasha mu ikorwa ry'intanga no kuzikuza, utavuburwa neza.

    Ibilo byinshi bishobora gutera nyirabyo ibibazo mu mubiri ha handi ibinure biba byinshi ubundi ukiremamo ubwirinzi kuko uba wumva watewe.

    Ubwo bwirinzi buza bwica icyo ari cyo cyose umubiri wikanze bikagera no ku tunyangingo tw'intanga.

    Bituma intanga zitakaza umwimerere, kwihuta kwazo bikagenda nka nyomberi, ubundi kubyara bigatangira kuba ibibazo cyane.

    Kuri iyi nshuro kurya indyo yuzuye, ukibanda ku mboga n'imbuto, ibinyampeke birimo n'ubunyobwa, kwirinda ibiryo byaturutse mu nganda, ibinyamavuta menshi n'ibinyobwa byiganjemo isukari itari umwimerere, bifasha mu kugabanya ibilo no kongera intanga.

    Ibi bijyana no gukora imyitozo ngororamubiri kabone n'iyo yaba iminota 30 gusa ya buri munsi, kuko ibilo bike wagabanyije bigira icyo byongera mu kuzamura ubuzima bwiza bw'intanga.

    Kwirinda stress na byo ni ingenzi mu kubungabunga intanga.

    Iyo ibaye karande ituma intanga zidakorwa neza, abahanga mu by'ubuzima bw'imyororokere bakavuga ko umugabo agomba kubyitaho, stress zikagabanywa.

    Ufite stress umubiri we urekura imisemburo yo kuyirwanya izwi nka cortisol na adrenaline, yaba myinshi, bikabangamira imikorere y'ibindi bice harimo n'ikorwa ry'uwa testosterone ufasha mu ikorwa ry'intanga.

    Ikindi ni uko stress yabaye karande ku mugabo ikumira amaraso agana mu bugabo hanyuma umwuka mwiza wa oxygène ntugeremo neza, intungamubiri zifasha mu ikorwa ry'intanga zikaba iyanga.

    Gukora yoga, kujya ahantu hatuje hagufasha gukira iyo stress, byakwanga ukajya kwa muganga bikurinda stress, ubundi intanga zikororoka sinakubwira.

    Gufata ikiruhuko gihafije ku masaha ari hagati y'arindwi n'umunani na byo biri mu buryo butangwa n'abaganga nka bumwe mu bufasha kubungabunga intanga.

    Kudasinzira bihagije bituma umubiri udakora testosterone ihagije, ibituma n'intanga zidakorwa ku buryo bukwiriye, abahanga bakavuga ko kuruhuka binatuma umubiri ugeza amaraso mu bice bitandukanye no mu bugabo hadasigaye.

    Kubungabunga intanga zawe bisaba guca ukubiri n'inzoga kuko zigabanya ikorwa rya wa musemburo wa testosterone.

    Alcohol nyinshi igira uruhare rutaziguye mu kwangiriza utunyangingo tugize intanga, kwihuta kwazo mu gihe zigiye guhura n'igi ry'umugore bigakendera.

    Ka manyinya kenshi kandi kazamura ikorwa ry'umusemburo wa estrogen ufasha abagabo cyane mu kuzamura umurego w'igitsina mu bihe by'imibonano mpuzabitsina.

    Iyo estrogen iburizamo ikorwa rya testosterone na none kandi intanga zikaba iyanga.

    Kunywa urumogi n'itabi muri rusange na byo biri mu bya mbere byica ku rugero rwo hejuru intanga, ndetse bikabangamira ikorwa ryazo ku rugero rwo hejuru, bityo kuba umuntu yatera inda bikaba kure nk'ukwezi.

    Itabi ryiganjemo uburozi bwangiriza intanga mu miterere, zikaba zidashobora koga neza mu masohoro n'andi matembabuzi yo mu mubiri ngo zigere ku igi ry'umugore.

    Abahanga bavuga ko na ryo ribangamira umusemburo wa testosterone umwe twavuze ko ari wo nkingi mwamba mu ikorwa ry'inytanga.

    Ibi bigaragaza ko kwiyemeza kurireka ari icyemezo kidafasha mu kurinda ingingo nk'ibihaha gusa, ahubwo uba uharura inzira nziza izakugeza ku kuzukuruza mu gihe nta bindi bibazo bije.

    Ibindi bifasha kubungabunga intanga ni ibyo hanze y'umubiri birimo kurinda gushyira ubugabo ahantu hashyuha cyane, bigasaba ko igice cy'umubiri kibarizwamo udusabo tw'intanga (scrotum) guhorana ubuhehere.

    Birabujijwe kwambara utuntu dufashe umubiri cyane dutuma hariya hantu hadahumeka neza, kwirinda koga amazi ashyushye cyane haba mu bwogero cyangwa muri sauna.

    Abaganga bagaragaza ko umuntu agomba kwibuka no gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye kuko indwara umuntu yandururiramo na zo zigira uruhare mu kwangiriza intanga, aho byananiranye umuntu akajya kwa muganga.

    Intanga ngabo zikomeje kugabanyuka ubutitsa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-50-zagabanyutseho-50-ibyo-ugomba-kwitaho-ubungabunga-intanga-ngabo

  • Minisitiri Utumatwishima yararikiye abantu Ig… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kizaba tariki 8 Kamena 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere uyu muhazi agiye gukora igitaramo nyuma y'imyaka itandatu ishize ari mu rugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Minisitiri Utumatwishima yavuze ko yamenye ko iki gitaramo kigamije gushimira Perezida Kagame, asaba buri wese kutazacikwa. Ati 'Numvise ko ari igitaramo cyo Gushimira Migabo [Umukuru w'Igihugu]. Ni muri Camp Kigali-Virunga.'

    Muri iki gitaramo cy'umuziki gakondo, Cyusa Ibrahim azifatanya n'abahanzi barimo Mariya Yohana, Itorero Inganzo Ngari, Ruti Joel ndetse na Chrisy Neat usanzwe ari Producer. Minisitiri Utumatwishima ati 'Tuzajyane, gutarama dushima.'

    Fiacre Nemeyimana washinze kompanyi Fiacre Tent Maker, uri gufasha Cyusa Ibrahim mu gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko mbere y'uko ukwezi kwa Gatanu kurangira kuri buri tike bakuyeho 20%. Ati 'Uguze itike mbere y'ukwezi kwa Gatandatu (Kamena) ahabwa igabanyirizwa (Discount) rya 20%.'

    Akomeza ati 'Abazagura ibyicaro ku meza bazaba baherezwa ibyo kunywa. Kuri 'Table' y'abantu 8 igura ibihumbi 250 Frw kandi buri wese azanywa bijyanye no guhitamo kwe.'

    Mbere y’uko ukwezi kwa Gatandatu kugera itike y’ahasanzwe iragura 8,000 Frw, ni mu gihe ku munsi w’igitaramo ari ukwishyura 10,000 Frw.

    Muri VIP ni ukwishyura 150,000 Frw, ku munsi w’igitaramo ni 20,000 Frw. Ku meza y’abantu umunani ni ukwishyura 220,000 Frw, ni mu gihe ku munsi w’igitaramo ari ukwishyura 250,000 Frw.

    Ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com cyangwa se ugahamagara kuri Nimero: 0787837802

    Cyusa Ibrahim avuga ko intego y'iki gitaramo ari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize ariko kandi 'dushima kandi dutarama uwo nise 'Migabo' (Umukuru w'Igihugu).'

    Yasobanuye kuba yaratumiye Itorero Inganzo Ngari na Ruti Joel kuzifatanya nawe, bishingiye ku bumwe abahanzi bagomba kugirana.

    Ati 'Guhamagara cyangwa se gutumira Inganzo Ngari na Ruti Joël, icya mbere ni ubumwe bw'abahanzi mu buryo bwo kwerekana umusanzu w'ubuhanzi mu byagezweho imbere y'abato n'abakuru mu budasa bw'umuco wacu. Dore ko hari n'abandi bataramye u Rwanda bazaboneka muri iki gitaramo.'

    Igitekerezo cy'iki gitaramo 'Migabo Live Concert' cyavuye ku ndirimbo yakunzwe n'Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w'u Rwanda, amushimira imiyoborere myiza n'ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;

    Gucyura no gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n'iterambere rirambye kandi ryihuse.

    Nk'umuhanzi, avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b'umuziki w'u Rwanda n'abahanzi b'indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali n'inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza 'iyo ntore izirusha intambwe'.

    Akomez ati 'Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.'

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y’umuntu na 220,000 Frw ku meza y’abantu umunani; ni mu gihe amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143452/minisitiri-utumatwishima-yararikiye-abantu-igitaramo-cya-cyusa-ibrahim-143452.html

  • Ukuri ku ifoto ya Dj Brianne yavugishije benshi bakamushinja kwibagisha #rwanda #RwOT

    Umuhanga mu kuvanga imiziki mu Rwanda, Gateka Esther Brianne uzwi nka Dj Brianne yemeje ko ifoto ye imaze iminsi ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragara yarananutse ari iye ariko atari ukwibagisha nk’uko bivugwa.

    Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira ifoto ya Dj Brianne imugaragaza inda yaragiye, mbese yaragiye kuri 'taille’ aka ya mvugo y’iyi minsi.

    Ni foto yagiye hanze nyuma y’uko Dj Brianne yari aherutse kuva mu bitaro ari n’aho byaturutse ko ari yo yibagishije kugira ngo agaragare neza.

    Dj Brianne nubwo byakomeje kuvugwa ariko nta kintu yigeze abivugaho, kuri iyi nshuro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyizeho iyi foto ya vuba n’iya kera maze avuga ko ari App yabikoze ntihagire ushukwa.

    Ati 'Iyi ni App ntimukomeze kwishuka.”

    Gusa mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Dj Brianne yavuze ko ifoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ari ifoto ye, ibintu avuga ko yabigezeho nyuma yo gukora siporo ariko ntaho bihuriye no kwibagisha.

    Ati 'Iriya foto ni iyanjye rwose. Ni siporo n’indyo yuzuye. Abantu nibagende bakore siporo barye indyo yuzuye, bakore siporo. Ikindi bajye mu Mujyi hari imikandara bagende bayigure, ni imikandara wambara ugiye gukora siporo, bizabafasha cyane.'

    Benshi babihuje no kwibagisha kugira ngo agaragare neza kuko ni bimwe mu bigezweho muri iyi minsi, aho usanga umuntu ajya kwibagisha akongeresha bimwe mu bice by’umubiri we cyangwa akabigabanyisha bizwi ‘Plastic Surgery’.

    Mu Rwanda ntabwo abenshi barayoboka ibi ariko hari ibihugu byo muri Afurika bimaze gutera imbere nka Afurika y’Epfo na Nigeria usanga hari abayobotse ibyo kwibagisha ngo bahindure imiterere.

    Dj Brianne yemeje yananutse. Ibumoso (ni ko asigaye angana) iburyo (ni ko yanganaga mbere)

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ukuri-ku-ifoto-ya-dj-brianne-yavugishije-benshi-bakamushinja-kwibagisha

  • Irara imurikiye umujyi ! Amashusho y’uburyo stade Amahoro irara yaka ihinduranya amabara -VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Stade Amahoro kuri ubu yamaze kuzura, ndetse akaba ari imwe muri stade nziza mu karere ka Africa y'ibiyaga bigari, yubakanye irindi koranabuhanga ryo kwaka amabara atanduka mu ijoro.

    Iyi stade mu masaha y'ijoro irara yaka ihinduranya amabara, ndetse yaka kuva hasi kugera hejuru. Iri koranabuhanga kandi si ubwambere rikoreshejwe mu Rwanda kuko hari izindi nyubako zirifite harimo.

    AMAHORO ARI I KIGALI NTAHANDI WAYASANGA PE!

    Ibya Milele byo mube mubyihoreye iradusaza aho bukera @element_eleeeh pic.twitter.com/fv2rjNSsw4

    — RUMAGA (@juniorrumaga) May 28, 2024

    Source : https://yegob.rw/irara-imurikiye-umujyi-amashusho-yuburyo-stade-amahoro-irara-yaka-ihinduranya-amabara-videwo/

  • Police FC na Rayon Sports ziri kurwanira umukinnyi ukomeye ninde uzamwegukana? – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'ubwo hari kuba umwiherero w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi uri gukorerwa mu karere ka Bugesera ibi bikaba bimwe nibyo abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bahugiyemo ariko hari n'amakuru akura abakinnyi bamwe mu makipe aberekeza muyandi makipe.

     

    Kwikubitiro Umukinnyi uri kuvugisha benshi ni Hakizimana Muhadji wakiniraga Police FC ariko akaba yarasoje amasezerano ye muri iyi kipe, nyuma Yuko Hakizimana Muhadji asoje amasezerano ye Bivugwa ko ikipe ya Police FC yamwegereye ikamuganiriza ikemera Ku mugumana ariko itamuhaye amafranga amugura (Recruitment) ahubwo bakamwemerera kunwongerera umushahara yahabwaga ariko we akaba atabyumva neza.

     

    Uyu musore Kandi bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports iri muzamwegereye zikamuganiriza cyane ko iyi kipe yambara ubururu n'umweru Ari kenshi yagiye imwifuza ariko bikarangira itabashije Ku mweguka , ikipe ya Rayon Isa nkaho idafite abakinnyi bahagije bo kuyifasha Kandi ikaba itaranitwaye neza umwaka ushije w'imikino kuko itigeze itwara igikombe na Kimwe mu bihatanirwa hano mu Rwanda Bivugwa ko rero iyi kipe iyobowe n'umuyobozi wayo Jean fidel Uwayezu bari gukora ibishoboka byose ngo bubake icyipe mu rwegi rwokugarura icyizere mu bakunzi b'ikipe basa nkaho barakariye ubuyobozi bwabo.

     

    Byitenzwe ko uyu musore ashobora kuzasinyira Rayon Sports avuye mu mikino y'ikipe y'igihugu Amavubi ariko ibi bikaba mu gihe ikipe ya Police FC ikomeje gutsimbarara Ku kumwishyura amafranga yo Ku mugura.

     

    Source : https://yegob.rw/police-fc-na-rayon-sports-ziri-kurwanira-umukinnyi-ukomeye-ninde-uzamwegukana/

  • Ikigo cy'urubyiruko n'agakiriro; imwe mu mishinga yahinduye ubuzima bw'abatuye i Musanze – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Musanze ugenda uzamuka mu iterambere, ari na ko abahatuye barushaho kubona ibikorwa remezo bijyanye n'igihe bibafasha gukora ubushabitsi no kwiteza imbere. Kuri ubu bishimira ko hari ikigo cy'urubyiruko n'agakiriro byashowe mo miliyari zirenga 3.5 Frw bikaba byarahinduye ubuzima bwa benshi.

    Bisaba iminota itarenga itanu ukoresheje imodoka cyangwa moto uvuye mu Mujyi wa Musanze kugira ngo ube ugeze ku gakiriro kagezweho kubakiwe abanyabukorikori bakoreraga iruhande rwa gare yo muri uyu mujyi.

    Aka gakiriro gakorera mo abarenga 700 biganjemo ababaji, ni kimwe mu bikorwa byubatswe ku nkunga y'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel. Ni agakiriro kubatse mu buryo bugezweho, aho abakora ububaji bakorera ukwabo bose, abakora ibijyanye n'ibyuma ukwabo ndetse n'aho bamurikira ibyo bakoze bikanahagurishirizwa hakaba hari ukwaho.

    Umuyobozi w'Agakiriro ka Musanze, Ndayambaje Deogratias yabwiye IGIHE ko kuva tariki 15 Mutarama 2022 ari bwo imikorere yabo yahindutse, bimukira ahantu hisanzuye, heza kandi bashobora kungukira ubumenyi kubera gukorera hamwe.

    Ati 'Ugereranyije aho twakoreraga n'aho turi uyu munsi ntaho hahuriye mu ngano no mu isura y'ikigo. Gukora imyuga y'ubukorikori ni uguhora wiga, umuntu agenda areba agashya bagenzi be badukanye na we akagerageza guhanga udushya mu murimo akora. Bitandukanye rero n'aho twari turi kuko ho twari na bakeya cyane, kuko abanyamyuga bari banyanyagiye hirya no hino mu Mujyi wa Musanze.'

    Nyirasafari Sawiya ucuruza imbaho muri aka gakiriro, yabyinjiyemo amaze kubona ko gucuruza imyenda byabaye umurimo wa bose yerekeza mu gakiriro.

    Uyu mubyeyi yabwiye IGIHE ko agurisha imbaho zitari munsi y'ibihumbi bibiri ku kwezi, rumwe rukagurwa hahati y'amafaranga 2500 na 3500 Frw.

    Ati 'Ibintu byinshi cyane dukenera bikomoka mu mbaho kandi nta gihe bidakenerwa, …aha rero ni ho kusanyirizo ry'imbaho zose, ibyo bigatuma imbaho zihuta kurusha uko mu mujyi byagendaga kuko hari hato. Uyu munsi rero ni hanini kandi harimo abantu benshi bo mu mirenge hafi ya yose y'akarere.'

    Muri aka gakiriro hakorera mo urubyiruko ruba rwihugura kugira ngo ruzashobore kwiteza imbere binyuze mu bukorikori n'imyuga itandukanye.

    Ku rundi ruhande ariko hari urundi rubyiruko rukoranira mu Murenge wa Muhoza, mu kigo cy'urubyiruko [Youth Center] na cyo cyubatswe ku nkunga ya Enabel, rukihugura ku bumenyi n'ikoranabuhanga, guhanga umurimo no gushaka akazi.

    Mwamarakiza Martin, ubu usigaye atanga serivisi z'ikoranabuhanga mu Mujyi wa Musanze yabwiye IGIHE ko ubumenyi yungukiye mu kigo cy'urubyiruko cyubatswe muri aka karere ari bwo bwatumye aba rwiyemezamirimo agaha akazi bagenzi be.

    Ati 'Nari mvuye ku ishuri i Butare, nasaga nk'aho nkiri umunyeshuri ntari nagera ku rwego rwo gukora ibintu ngo mbe nabigurisha. Ariko hano bambereye urugero rwiza rw'uburyo nakora umushinga wanjye, uburyo narangura ibintu nkanabicuruza cyane ko nk'ibintu by'ikoranabuhanga byo bisa no gukoresha umutwe gusa ukagura ibikoresho bike byatuma ugera ku cyo ushaka.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsegimana Claudien yabwiye IGIHE ko ibikorwa bakoze ku bufatanye na Enabel biri gufasha abaturage by'umwihariko urubyiruko gukora ubushakashatsi no kwiteza imbere.

    Ati 'Badufashije kubaka ikigo cy'urubyiruko, aho ruhurira ndetse n'ibikoresho biri muri iyo nyubako bakabasha gukora ubushakashatsi, kongera ubumenyi bwabo kuko ni ikigo gifite ikoranabuhanga n'ibikoresho bijyanye n'igihe, byafasha urubyiruko gukora ubushakashatsi, yaba abahinzi bakabona uburyo bakwiye guhinga mu buryo bwa kijyambere, abanyeshuri bakabona aho bakwiye kongerera ireme ry'uburezi, ibyiciro byose byisanga muri icyo kigo.'

    Meya Nsengimana yavuze ko agakiriro ka Musanze ko gafite uruhare mu kuzamura ububukungu bw'abaturage kuko abagakoreramo barenga 700.

    'imiryango yabo ibayeho kubera ko hari umusaruro uturuka ku mirimo bahakorera, ukabona ko bikomeje gufasha abantu batandukanye mu kwihangira imirimo.'

    Ikigo cy'urubyiruko cyuzuye gitwaye miliyari 1.7Frw mu gihe agakiriro ko kuzuye gatwaye miliyari 1.5 Frw.

    Kugeza ubu ikigo cy'urubyiruko cya Musanze gisurwa n'ababarirwa muri 600 bagamije gushaka no guhanga akazi, abashaka serivisi z'ubuzima bw'imyororokere babarirwa muri 700 ku kwezi, abahagera bashaka gukoresha mudasobwa ni 500 mu kwezi, mu gihe abitabira imikino n'imyidagaduro babarirwa mu bihumbi icyenda.

    Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze gifasha benshi kubona imirimo no kuyihangira

    Iyi nyubako bayitunganyirizamo imishinga yabo kugeza bagiye kuyishyira mu bikorwa

    Mu masaha atandukanye haba hinjira abasore n’inkumi baje kunonosora imishinga yabo

    Abafite ubumuga ntibitinya na bo bahabyaza umusaruro

    Byinshi bihakorerwa byiganjemo iby’ikoranabuhanga

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yavuze ko iyi mishinga yafashije mu iterambere ry’abahatuye

    Hubatswe ibice bitandukanye ku bifasha abakora imirimo imwe kujya hamwe

    Agakiriro ka Musanze karaguwe, ibikorwa by’ubukorikori byose byimurirwayo

    Abahakorera biganjemo urubyiruko

    Bafite igice cyagenewe kumurika ibyo bakora bakanabigurisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cy-urubyiruko-n-agakiriro-imwe-mu-mishinga-yahinduye-ubuzima-bw-abatuye-i

  • Perezida Kagame yageze i Nairobi – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu,Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame aza kwitabira ikiganiro cy'abakuru b'ibihugu kigaruka ku 'Iterambere rya Afurika, irya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n'amavugurura akenewe mu rwego mpuzamahanga rw'imari.'

    Iki kiganiro Perezida Kagame aragihuriramo na Perezida wa Kenya, William Ruto n'abandi bayobozi.

    Iki kiganiro kirabanzirizwa n'ijambo rya Perezida wa BAD, Dr. Akinwumi Adesina n'irya Perezida wa Banki y'Iterambere y'Abayisilamu, Muhammad Al Jasser.

    Iyi nama iri kuba mu gihe BAD yizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe, yishimira uruhare yagize mu gutera inkunga imishinga itandukanye igamije iterambere ry'umugabane wa Afurika.

    Kuva BAD yashingwa mu 1964, imaze gutera inkunga imishinga isaga 5000 y'iterambere muri Afurika.

    Ubwo Perezida Kagame yari ageze i Nairobi muri Kenya

    Perezida Kagame yakirwa akigera ku kibuga cy’indege muri Kenya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-i-nairobi

  • Imwe mu mishinga migari yashyizwe mu bikorwa mu mwaka w'ingengo y'imari uri kurangira – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2023, Inteko Ishinga Amategeko yemeje Ingengo y'Imari y'umwaka wa 2023/24 ingana na Miliyali 5,030 Frw, mu kwezi kwa Gashyantare 2024 iravugururwa igera kuri Miliyari 5,115.6 Frw, ikaba yariyongereyeho Miliyari 85.6 Frw.

    Ku bijyanye n'uburyo amafaranga yakoreshejwe mu ngengo y'Imari kugera mu mpera za Werurwe 2024, amafaranga yose yakoreshejwe yageze kuri Miliyari 3,469.5 Frw ugereranyije na Miliyari 4,891.5 Frw yari ateganyijwe gukoreshwa bingana na 71%.

    Myinshi mu mishinga yari iteganyijwe gukorwa mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2023/2024 yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 100%, mu gihe hari indi yatangiye ariko ukaba itaragera ku musozo, ikazarangira mu mwaka w'ingengo y'imari itaha.

    Muri iyi nkuru turagaruka kuri imwe mu mishinga minini yashyizwe mu bikorwa muri uwo mwaka w'ingengo y'imari, mu nzego zitandukanye.

    Ibijyanye n'ingufu

    Mu rwego rw'ingufu, Uruganda rw'amashanyarazi rwa Shema rwa gaz metane ku kiyaga cya Kivu rufite ubushobozi bwa MW 50 rwaruzuye, Uruganda rw'amashanyarazi rwa Rusumo rwaruzuye, ndetse Imirimo yo kubaka uruganda rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II (MW 43.5) igeze ku gipimo cya 31%.

    Tariki 7 Gashyantare 2024, nibwo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu REG cyatangaje ko uruganda rw'amashanyarazi rwa Shema rwatangiye igerageza ryo kongera umuriro w'amashanyarazi rutunganya.

    Ni igerageza ryari ribaye ku nshuro ya kabiri kuko irya mbere ryabaye mu Ukwakira 2023. Icyo gihe uru ruganda rukaba rwari rwashyize ku muyoboro mugari Megawatt 37,5. Biteganyijwe ko iri gerageza rya kabiri rizarangira tariki 11 Gashyantare.

    Uru ruganda ruherereye mu kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019, imirimo yo kurwubaka yarangiye muri Gashyantare 2024. Ni uruganda rwuzuye rutwaye miliyari 400Frw.

    Umuyobozi Mukuru w'Uruganda Shema Power Lake Kivu, Kabuto Alexis, yabwiye IGIHE ko igerageza rya mbere ryagenze neza, ndetse ko ni irya kabiri bari riri kugenda neza.

    Ati 'Icyo navuga ni uko amasezerano twasinyanye na REG yo gukora megawatt 56 ubu ziruzuye. Turi gukora igererageza rya nyuma kugira ngo tuvuge ko twarangije kuko iyo urangije umushinga ugomba gukora igererageza kugira ngo bigaragare ko ibintu byose bikorana neza, imiyoboro n'amamashini'.

    Kabuto avuga ko uru ruganda ari intambwe ishimishije ndetse ko ari n'ishema ku Rwanda kuko ariryo shoramari rya mbere rinini rikozwe mu kubyaza amashanyarazi gaze methane yo mu kiyaga cya Kivu, ndetse kugeza ubu akaba arirwo ruganda rwa mbere mu gihugu ruri gutanga megawatt nyinshi.

    Uru ruganda rwuzuye rutwaye miliyari 400 Frw

    Naho urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga ingufu z'amashanyarazi zingana na megawati 43,5 zizafasha kongera ingano y'amashanyarazi ku buryo igihugu kizabasha no kugurisha.

    Ni urugomero rufite imiterere idasanzwe kuko hari kubakwa 'dam' cyangwa se ikiyaga kizajya kibika amazi arenga metero kibe miliyoni 846 azifashishwa mu gukoresha neza urugomero mu bihe by'izuba.

    Umuyobozi Ushinzwe Imishinga y'Ingufu z'Amashanyarazi no kubaka Imiyoboro Minini n'Inganda z'Amashanyarazi, muri EDCL, Higaniro Théoneste, yabwiye IGIHE ko uretse kuba uru rugomero rwitezweho gutanga amashanyarazi menshi, ruzanagira uruhare mu gukemura ikibazo cy'imyuzure yibasiraga igishanga cya Nyabarongo kugeza ubwo n'imihanda iba itakiri nyabagendwa.

    Gutwara abantu n'ibintu

    Mu rwego rwo gutwara abantu n'ibintu, muri gahunda yo kongera ubwiza bw'imihanda binyuze muri gahunda yo gusana no kubaka imihanda; kubaka no gusana ibirometero 101 by'imihanda ya kaburimbo itandukanye bigeze ku bipimo bikurikira: Gusana umuhanda Muhanga-Rubengera, Rambura-Nyange (km 22) bigeze kuri 77%.

    Ni mu gihe, umuhanda Ngoma-Ramiro (52.8km) ugeze ku gipimo cya 44%; Base-Butaro-Kidaho (km 63) ugeze ku gipimo cya 20%; Pindura- Bweyeye (km 32) ugeze ku gipimo cya 96.2%; Nyacyonga-Mukoto (km 36) ugeze ku gipimo cya 9%; naho umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro (Km 66) uhuza Bugesera na Nyanza ugeze ku gipimo cya 84%.

    Hari kandi Imirimo ijyanye no kubaka icyambu cya Rubavu yararangiye 100%, ndetse n'ihererekanyabikorwa ryakozwe mu Ukuboza 2023.

    Kuri iki cyambu aho ubwato buzajya buhagarara bupakirwamo ibicuruzwa cyangwa bipakururwamo hafite ubutambike bwa metero zirenga 220.

    Aha inkingi nini zihari zigenewe gufata ubwato bunini bwikorera amatoni y'ibicuruzwa ni 12, mu gihe hagiye haba n'ahashobora gufungirwa ubwato buto.

    Imodoka zikoreye imizigo zinjirira mu ruhande rwazo kandi zigasohokera ahazo hihariye mu gihe iz'abantu ku giti cyabo na zo zifite aho zigomba kunyuzwa no guparikwa.

    Icyambu cya Rubavu cyaruzuye ku kigero cya 100%

    Ni icyambu byitezwe ko kizoroshya ubuhahirane hagati y’uduce dukora ku Kiyaga cya Kivu

    Ibikorwa remezo bya siporo

    Mu bindi bikorwa by'ingenzi mu rwego rw'ibikorwa remezo bijyanye na siporo hari imirimo yo kuvugurura sitade amahoro igeze ku gipimo cya 96%.

    Muri Werurwe 2024 ubwo IGIHE yasuraga iyi stade, Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibikorwa by'ubwubatsi muri Summa Rwanda, Ishimwe Abdul Aziz, yasobanuye ko imirimo yari igeze kigero gishimishije.

    Ati 'Icyiciro turiho ni imirimo ya nyuma igendanye n'iyo hanze cyane, turi gukora imirimo ya za parking, za kaburimbo, gusoza gutera amarangi…mbese ya mirimo ya nyuma isigaye ngo akazi karangire.”

    Mu kuvugurura Stade Amahoro, byajyanye no kuvugurura Petit Stade. Yo imirimo yamaze kurangira ku buryo ishobora no kuba yakwakira umukino magingo aya.

    Ishimwe ati 'Twashyizemo intebe, dushyiramo ikibuga gishya, turayizamura kandi irasakaye. Na [Stade] Paralempike ni uko. Inyuma, inkingi zayo twarazihinduye, ubu byararangiye.”

    Imyanya ya Petit Stade yaragabanutse kuko hashyizwemo intebe, ubu ishobora kwakira abantu bagera ku 1000 bicaye neza.

    Ku bijyanye na Parking, Ishimwe yagize ati “Parking twarazongereye haba kuri Petit Stade no kuri Stade muri rusange. Ubutaka bwagiye bwaguka, twongeramo imyanya ya parking. Irarenga 2000.”

    Imashini zizajya zifasha abafana bashaka kwinjira muri Stade, ku buryo bakozaho amatike yabo imiryango igafungurwa zamaze gushyirwaho, mu gihe na Ascenseur zizamura abantu hejuru nazo zashyizwemo.

    Muri Stade Amahoro nshya, hateganyijwe ibyumba bizajya bikorerwamo n'abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n'aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.

    Ati “Hari aho bicara bari gukurikira umukino, hakaba n'aho bicara bandika, batanga amakuru y'ibyo babonye.”

    Amakipe azaba afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n'andi ashobora gukina nyuma y'ayo.

    Ku bijyanye n'ikibuga, cyararangiye, kuko ubwatsi buri kubungabungwa kugira ngo bukure neza.

    Stade Amahoro igeze ku kigero cya 96%

    Inganda n'ubucuruzi

    Ni mu gihe mu rwego rw'inganda n'ubucuruzi, hongerewe umusaruro w'ibihingwa bisanzwe byoherezwa mu mahanga (Traditional exports) hinjizwa miliyoni 147 $ aturutse ku ikawa ugereranyije na 39.4 $ yari ateganyijwe, Miliyoni 33.5 $ aturutse ku cyayi ugereranyije na miliyoni 37.2 $ yari ateganyijwe.

    Amafaranga yaturutse ku ndabo yageze kuri miliyoni 1.6 $ naho ayaturutse ku buhinzi bw'imbuto n'imboga agera kuri miliyoni 20 $ ugereranyije na miliyoni 12.8 $ yari ateganyijwe.

    Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi itangaza ko byinshi mu bikorwa bitashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 100% mu ngengo y'imari y'umwaka ushize, byahawe umwihariko mu mushinga w'itegeko rigena ingengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025 kugira ngo ibishoboka bibe byarangiye gukorwa, by'umwihariko ibijyanye na NST 1 na yo iri kugana ku musozo.

    Umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga wariyongereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/menya-imishinga-migari-yashyizwe-mu-bikorwa-mu-mwaka-w-ingengo-y-imari-uri

  • Miss Nimwiza Meghan yavutse bushya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yavutse bushya muri Kristu ubwo yabatizwaga mu mazi menshi.

    Ni umuhango wabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024 mu Itorero rya Christian Life Assembly.

    Akaba yari yaherekejwe n’abavandimwe, inshuti zirimo na Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane.

    Iradukunda Liliane wasimbuwe na Meghan ku ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, yagaragaje ko atewe ishema n’iyi ntambwe ateye.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagize ati “Itangiriro rishya. Ndishimye kandi ntewe ishema na we Meghan wanjye.”

    Kuva 2020 Nimwiza Meghan yari umuvugizi wa Miss Rwanda, inshingano yaje kuvaho muri 2022 ubwo yasezeraga, hari mbere y’uko rihagarikwa.

    Miss Nimwiza Meghan yabatijwe

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Nimwiza Meghan

    Yari yaherekejwe n’abarimo Iradukunda Liliane

    Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-nimwiza-meghan-yavutse-bushya-amafoto

  • Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, yagaragaje abihishe inyuma y’igurwa ry’abakinnyi b’imfube mu Murera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko abahoze ari abatoza bayo, Yelman Zelfani na Mouhamed Wade ari bo bari ku isonga ry'abakinnyi b'imfube iyi kipe yaguze.

    Jean Fidèle yongeye kunenga abibasira Umunyamabanga Namenye Patrick aho yavuze ko nta ruhare agira mu gufata ibyemezo ku bijyanye n'abakinnyi haba mu kubagura cyangwa kubirukana.

    Ibi byose yabigarutseho mu kiganiro cya Rayon Time gica kuri YouTube Channel ya Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-uyobora-rayon-sports-yagaragaje-abihishe-inyuma-yigurwa-ryabakinnyi-bimfube-mu-murera/