Blog

  • Gen (Rtd) Kabarebe yahishuye impamvu RPA itigeze ibona Umuhutu nk'umwanzi – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 29 mu 2024, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe n'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga.

    Ni ikiganiro yahuriyemo n'abandi barimo Umuyobozi w'Itorero, Uwacu Julienne ndetse n'umwanditsi Yolande Mukagasana. Cyagarutse ku mateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside na nyuma ya Jenoside.

    Gen (Rtd) Kabarebe yagaragarije abari muri iki kiganiro ko mu bihe bitandukanye Leta ya Habyarimana yagiye igaragaza ko umwanzi w'igihugu ari Umututsi.

    Ati 'Urugamba rutangiye rwo kubohora igihugu cyacu, leta y'icyo gihe, Leta ya Habyarimana igisobanuro cyayo cy'umwanzi yari Umututsi ni nako byavugwaga nta guca ku ruhande bati umwanzi w'u Rwanda ni Umututsi, yaba ari mu Gihugu, yaba ari hanze y'igihugu, yaba ari uwavutse uwo munsi, yaba ari umukecuru wibereye ahantu mu cyaro wihingira apfa kuba ari Umututsi niwe wari umwanzi.'

    Ku ruhande rwa RPF, Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko umwanzi yari imiyoborere mibi yari irangajwe imbere na Leta ya Habyarimana.

    Ati 'Umwanzi wa RPF yari politike mbi ya Leta ya Habyarimana, ivangura, itoteza, byubaka ingengabitekerezo ya Jenoside, FPR rero yatangiye urugamba ari urwo kubohora Abanyarwanda no guhindura ayo matwara n'ingabitekerezo, ni ukuvuga ko rero ku rugamba Inkotanyi zabaga zizi icyo zirwanira n'uko cyari giteye.'

    Emma Claudine wari uyoboye iki kiganiro yakomeje abaza Gen (Rtd) Kabarebe impamvu RPA itigeze ifata Umuhutu nk'umwanzi kandi Leta ya Habyarimana yarafata Umututsi nk'umwanzi.

    Mu gusubiza yavuze ko impamvu ibi bitigeze biba ari uko RPA itari ishyigikiye icyatanya Abanyarwanda, ku buryo hari igice cy'abaturage cyatangira kugaragara nk'umwanzi.

    Ati 'RPA yagiye gutangira urugamba imaze kugira ubunararibonye bwinshi cyane y'imirimo y'impinduramatwara no kugira imiyoborere myiza. RPF yagiye gutangira urugamba imaze kwitegura ifite gahunda y'ingingo umunani zaje kuba icyenda zikubiyemo ibintu byinshi cyane byari bibangamiye imiyoborere y'u Rwanda.'

    'RPA Abayobozi bayo bari baranyuze mu nzira zo kubohora ibindi bihugu bitari kimwe, bitari bibiri. Bari bazi icyo bashakira u Rwanda ni iki? Niyo mpamvu na mbere yo gutera RPF yarabanje yubaka inzego zayo, yubaka abayihagarariye ibatoza icyo irwanira ni iki? Umwanzi ni nde? Umwanzi ntabwo ari Umunyarwanda uwo ari wese, umwanzi ni ubutegetsi bubi n'agatsiko kabwo, ndetse n'imbaraga zibahesha gukora ibyo bibi, nk'igisirikare, jandarumori n'abandi bo mu iperereza. Ubwo rero uwo niwe mwanzi dukwiriye kurwana nawe.'

    Gen (Rtd) Kabarebe yeretse urubyiruko rw'uyu munsi ko rufite umukoro wo guhangana n'ingabitekerezo ya Jenoside kandi ntirwemere gutsindwa, kuko na RPF itigeze igira ubwo bugwari.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-rpa-itigeze-ibona-umuhutu-nk-umwanzi-mu-mboni-za-gen-rtd-kabarebe

  • Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w'Ingabo #rwanda #RwOT

    Muri Kongo-Kinshasa, Jean-Pierre Bemba wari warijeje Abanyekongo gutsinda intambara Leta y'icyo gihugu irwana n'umutwe wa M23, ntakiri Minisitiri w'Ingabo kuko yasimbuwe kuri uwo mwanya na Guy Muadiavita Kabombo.

    Bwana Bemba yagizwe Minisititi ushinzwe ubwikorezi n'itumanaho muri Guverinoma ya Minisitiri w'Intebe Judith Suminwa Tuluka, aho guhashya M23 akaba asize ahubwo uwo mutwe urushaho kwagura uduce ugenzura.

    Undi watakaje umwanya ni Christophe Lutundula Pen'apala wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, akaba yasimbuwe na Thérèse Wamba Wagner.

    Christophe Lutundula utarahiriwe n'ibinyoma byo kuyobya amahanga, agereka ibibazo byose bya Kongo ku Rwanda, azahora yibukwa nka Minisitiri waranzwe no kwivuguruza, cyane cyane ku birebana n'uko Leta ya Kongo ikorana n'abajenosideri ba FDLR. Rimwe yahamyaga ko uwo mutwe utakibaho, ubundi akemera mu ruhame ko bagiye guhagarika ubwo bufatanye no kuwambura intwaro.

    Mbusa Nyamwisi Antipas wari ushinzwe imikoranire ya Kongo n'imiryango yo mu karere, nawe yasezerewe muri Guverinoma, akaba yasimbujwe uwitwa Didier Mazenga.

    The post Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w'Ingabo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/64260-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=64260-2

  • Kirehe: Abahinzi b'ibitoki barifuza uruganda rubatunganyiriza umusaruro – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Imurikabikorwa ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Kirehe, JADF ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa 46 harimo n'abahinzi b'urutoki.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze ko bishimira imbaraga Leta yashyize mu kubashakira insina zigezweho zibaha umusaruro mwinshi mu gihe gito, gusa bagaragaza ko ikibazo basigaranye ari icy'isoko ry'umusaruro wabo.

    Umuyobozi wa Koperative y'abahinzi b'urutoki mu Murenge wa Mushikiri,Ndayambaje Emmanuel, avuga ko bafite abahinzi 1436 aho nibura bageze ku gitoki kiri hejuru y'ibiro 100 kuzamura. Yavuze ibi ari ibyo kwishimira kuko bavuye ku bitoki by'ibilo 20 kugeza kuri 30.

    Ati “Imyumvire y'abahinzi yarahindutse bava ku guhinga insina za gakondo batangira guhinga insina za kijyambere, basigaye bakoresha ifumbire ya gakondo bigatuma umusaruro wiyongera. Ibi rero byatumye tugira umusaruro mwinshi cyane ariko isoko riracyari rito. Iyo tubijyanye i Kigali hari ubwo tuhahurira turi benshi ugasanga tubigurishije kuri make.

    Mukashefu Marie uri mu batejwe imbere no guhinga urutoki avuga ko kuri ubu bakeneye uburyo bushya bwabafasha mu kubika umusaruro wabo.

    Ati “Tubonye uburyo byahunikwa bikamara igihe kirekire byaba uburyo bwiza bwatuma tudakomeza guhendwa, ubu ubwo impeshyi ije twese turaba dufite umusaruro hanyuma niba ikilo cyaguraga 250 Frw kiraza kumanuka baduhere 80Frw cyangwa 50 Frw, ayo mafaranga ahita atuma duhomba kuko ntabwo wabonamo inyungu ngo unabonemo ayo kwishyura abakozi.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko ubuhinzi bw'urutoki kimwe n'ibindi bihingwa bamaze gutera intambwe ku buryo umusaruro wazamutse cyane. Kuri ubu ngo barimo barakorana n'amakoperative y'abahinzi n'abandi bafatanyabikorwa mu kureba uko babyongerera agaciro bikava ku kubirya bisanzwe hagashingwa inganda nto zibitunganya.

    Ati “Ubu hari nk'amakoperative arimo arareba uko byakumishwa bigakorwamo ibisuguti cyangwa n'ahashobora gukorwa inganda nto noneho zibikuramo imitobe nubwo bitari byatera imbere cyane, ubu turabafite mu Murenge wa Mpanga na Mushikiri.”

    Kuri ubu mu Karere ka Kirehe urutoki ruhingwa kuri hegitari ibihumbi 21 abaruhinga bakaba bageze ku musaruro ungana n'ibilo biri hagati ya 70-100. Imirenge ya Mushikiri, Gatore, Kirehe, Musaza, Kigarama na Nyarubuye niyo yiganjemo abahinzi benshi b'urutoki.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-abahinzi-b-ibitoki-barifuza-uruganda-rubatunganyiriza-umusaruro

  • Umuntu w'imyaka 18 si uruhinja: Depite Ruku Rwabyoma avuga ku gushyingira abafite imyaka 18 – #rwanda #RwOT

    Inteko Ishinga amategeko umutwe w'Abadepite yatangiye imirimo yo gutora itegeko rigenga abantu n'umuryango ririmo ingingo ya 197 iteganya ko umuntu ufite imyaka 18 ariko atarageza kuri 21 ashobora gusaba gushyingirwa mu gihe agaragaje impamvu zikomeye.

    Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'Abagore n'abagabo mu iterambere yasuzumye umushinga w'itegeko, Depite Rubagumya Furaha Emma kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, yagaragaje ko basanze nta kibazo kiri mu kwemerera umuntu ufite imyaka 18 gushyingirwa mu gihe abisabiye uburenganzira umwanditsi w'irangamimerere ku rwego rw'akarere akabyemeza.

    Depite Mukabunani Christine yahise avuga ko adashyigikiye ko igika kivuga ibyo kwemerera umuntu w'imyaka 18 gusaba gushyingirwa aba akiri umunyeshuri.

    Ati 'Izo mpamvu zumvikana abantu bafite ingeso mbi zo kwangiza abana bashobora kuzazigenderaho, bakavuga bati izo mpamvu reka nze nyigendereho noneho abana bakiri bato, b'imyaka 18 akenshi baba bakiniga babangize, babicire ubuzima bajya kubagira abagore kandi bakiri batoya.'

    Igika cya mbere cy'ingingo ya 197 muri iri tegeko igaragaza ko 'imyaka yo gushyingirwa ni 21 nibura.'

    Perezida wa Komisiyo Depite Rubagumya ati 'Iri ni ryo hame, ni ukuvuga ngo imyaka yo gushyingirwa ntabwo yahindutse. Iriya 18 ni irengayobora rivuga ngo haramutse hagize umuntu wagize impamvu yaba yumvikana icyo gihe yabisaba.'

    Depite Mukabunani yagaragaje ko impamvu zumvikana zikwiye gusobanurwa kuko hari umuntu ushobora kutazemera kubera ko adashyigikiye iki gitekerezo mu gihe undi yazemera kubera ko abishyigikiye.

    Gusa kuri Depite Ruku Rwabyoma we yagaragaje ko abagize umuryango Nyarwanda bakwiriye kumva ko umuntu ufite imyaka 18 ari umuntu mukuru ushobora kwifatira icyemezo ku buryo no gushyingirwa mu gihe abishatse yabikora.

    Yagize ati 'Ahandi ugira 16 ugakora ibirori uti nakuze. Twebwe umwana w'imyaka 18 turacyamufata nk'uruhinja. Umwana w'imyaka 18 yatanga ubuzima bwe mu ngabo akarwanira iki gihugu, ari cyo gitambo gikomeye cyane cyo kwitangira igihugu.'

    'Tujye muri iyo nzira yo kuvuga ngo umuntu ufite imyaka 18 yatekereza neza, yafata umwanzuro ukomeye ubwe tutamuhaye ibigombero ibi n'ibi. Iyi ngingo rwose ntacyo ibaye, ahubwo twitegure mu myaka iza kuza, ko na ziriya mpamvu tuzikuraho. Hirya no hino imyaka 16 uramubwira uti 'mvira mu nzu warakuze'. Aha turacyamutwara nk'agahinja, ntabwo ari agahinja. Imyaka 16 ugomba kuba witekerereza, 18 ugomba kuba wamenye ubuzima.'

    Perezida wa Komisiyo Depite Rubagumya Furaha Emma yagaragaje ko iyi ngingo yo gushyingira abantu bafite imyaka 18 kuzamura ariko babanje kubisaba byahozeho ariko byasabaga kwandikira Minisiteri y'Ubutabera, mu gihe muri iri tegeko ari ukwegereza iyi serivisi abaturage kuko bose batabasha kugera kuri minisiteri.

    Yagaragaje ko hari amasezerano mpuzamahanga ateganya ko umuntu ashyingirwa afite imyaka 18, ariko 'twebwe nk'igihugu twahisemo ko iba 21 iri rikaba irengayobora, kubera ko hari n'ibindi bisobanuro abantu twagiye tuganiraho mu bihe bitandukanye ni yo mpamvu twe tukigarukira aho.'

    Abahanga mu by'ubuvuzi bemeza ko amagufwa y'umuntu utaruzuza imyaka 20 aba agikura ku buryo baba babona atashobora inshingano z'umuryango.

    Ubwo umushinga w'itegeko wasuzumwaga muri komisiyo tariki 4 Mata 2024, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Dr Uwamariya Valentine yagaragaje mu bashobora guhabwa uburenganzira bwo gushyingirwa harimo n'ababa mu rugo bonyine usanga bakeneye umuntu wo gukomezanya ubuzima.

    Yagize ati 'Hariho abana uba usanga asigaye wenyine mu muryango akaba akeneye kugira uwo babana kugira ngo bafatanye ubuzima ku buryo n'uwakamufashije kwiga, n'uwakamugiriye inama ntawe uhari akaba yasaba kubera iki kibazo yahuye na cyo bigasuzumwa bikarebwa akaba yakwemererwa.'

    Indi mpamvu igaragazwa ni ukuba umuntu yaba agiye gushaka ku mpamvu z'akazi ariko yabanje kwerekana ko uwo muryango wakungukira muri iryo shyingirwa.

    Ati 'Cyangwa wawundi ugiye gushaka wenda ku mpamvu z'akazi. Uwo bakundana cyangwa bemeranyije kuzabana igihe kigeze bikaba ngombwa ko yimurirwa ahandi kubera impamvu z'akazi akaba yashaka ko bajyana bamaze gushyingirwa kubera inyungu bifite ku muryango mushya uteganya kubana.'

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare yagaragaje ko abangavu batewe inda mu 2023 barenga ibihumbi 19.

    Migeprof iherutse gutangaza ko mbere y'uko uyu iri tegeko ritekerezwa hari abatagejeje ku myaka 21 bari bamaze iminsi bandika basaba gushyingirwa ariko ntibemererwe kuko bitari bigiteganywa mu mategeko.

    Depite Ruku Rwabyoma John yagaragaje ko abantu bagomba kumva ko umuntu w’imyaka 18 aba yarakuze

    Abadepite bemeje ko guha uburenganzira abafite imyaka 18 bagasaba gushyingirwa ntacyo bitwaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuntu-w-imyaka-18-si-uruhinja-depite-ruku-rwabyoma-avuga-ku-gushyingira

  • Umuraperi Thomson yatanze Kandidatire ku mwan… – #rwanda #RwOT

    Yashyikirije Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) Kandidatire ye, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024.

    Nyuma yo gutanga Kandidatire ye, yavuze ko mbere y’uko aba umuyobozi w’ishuri, yabaye umurezi mu gihe cy’imyaka 10. Yungamo ati “Uyu munsi rero nkaba naje mu gikorwa cyo gutanga kimwe nk’undi mwene gihugu wese wujuje ibisabwa, gutanga ibyangombwa bijyanye no gutanga Kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

    Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi w'Ishuri, Hope Technical Secondary School mu Murenge wa Gisenyi, azwi cyane mu muziki binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Malaika', 'Yaratwimanye' n'izindi. Thomson arashaka kuba Umukandida Wigenga ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

    Muri Nyakanga 2023, uyu mugabo yavuzwe cyane mu itangazamakuru, nyuma y'uko ashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri n'inzu ifasha abahanzi ya 'P Promoters.'

    Iyi 'Label' yari isanzwe ifasha bagenzi be barimo M1 ndetse n'umuraperi Papa Cyangwe. Ni inzu yashinzwe n'umunyamakuru Ndahiro Valens usanzwe ukorera Televiziyo.

    Ndahiro Valens yabwiye InyaRwanda, ko 'Thomson akibarizwa muri Label yanjye, kuko twagiranye amasezerano y'imikoranire mu 2023'. Akomeza ati 'Ni umuraperi mwiza, kandi ufite ibihangano yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, abantu bamushyigikire.'

    Ndahiro Valens Papy avuga ko bahisemo gukorana na Thomson kubera ubutumwa buri mu ndirimbo ze ndetse no 'kuba ari umuhanzi ukorera umuziki hanze ya Kigali'.

    Ubwo yashyiraga umukono ku masezerano, Thomson yavuze ko hejuru yo kuba ari umurezi mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Rubavu, urukundo rw'umuziki rwaganje muri we, bituma yiyemeza kuyoboka inganzo yinjirira mu njyana ya Hip Hop.

    Yavuze ko afite Album yashyize hanze, ariko ntiyabashije kumenyekana kubera ko atari afite abamushyigikira mu muziki (Management).  Thomson yavugaga ko nyuma yo gutangira imikoranire na Ndahiro Valens Papy, agiye gushyira hanze Album ye ya kabiri.

    Amatora yo mu Rwanda afatwa nk’ubukwe, ahanini biturutse ku myiteguro ishyirwamo kuva atangajwe kugeza ageze ku musozo. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iherutse gutangaza ko aya matora azakoreshwamo amafaranga angana na Miliyari 8 Frw.

    Ni mu gihe bamwe bamaze gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida, ndetse hari n’abatanze Kandidatire ku mwanya w’Ubudepite.

    Perezida Paul Kagame niwe wabimburiye abandi atanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza wa Green Party nawe aherutse gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

    Mu bakandida Depite, abavuzwe cyane batanze kandidatire barimo umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy, Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc n'abandi.

    Ibyangombwa bisabwa utanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

    (1) Umuntu wifuza kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ashyikiriza Komisiyo ku giti cye, kandidatire ye mu nyandiko ebyiri zisa ziriho umukono cyangwa igikumwe bye.

    (2) Iyo kandidatire iherekezwa n'inyandiko zikurikira:

    (a) inyandiko zitangwa ari ebyiri z'umwimerere:

    (i) umwirondoro ugaragaza:

    (A) amazina ye ahwanye n'ari ku ikarita ndangamuntu ye;

    (B) itariki y'amavuko;

    (C) aho yavukiye;

    (D) aho aba;

    (E) umurimo akora;

    (F) imirimo yakoze;

    (ii) icyemezo cy'amavuko gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha;

    (iii) amafoto abiri magufi y'amabara afite imbuganyuma y'ibara ry'umweru;

    (iv) icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko kitarengeje amezi atandatu, gitangwa n'Urwego rw'Ubushinjacyaha Bukuru;

    (v) ikimenyetso cy'umutwe wa politiki cyangwa icy'ishyirahamwe ry'imitwe ya politiki gishyirwa ku rupapuro rw'itora, iyo ari umukandida watanzwe n'Umutwe wa Politiki cyangwa n'Ishyirahamwe ry'Imitwe ya Politiki;

    (vi) ikimenyetso cy'uwifuza kuba umukandida wigenga gishyirwa ku rupapuro rw'itora;

    (vii) inyandiko y'uwifuza kuba umukandida yemeza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa igaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu yari afite;

    (viii) inyandiko uwifuza kuba umukandida yashyizeho umukono cyangwa

    igikumwe yemeza ko inyandiko yatanze ari ukuri.

    (b) inyandiko zitangwa ari imwe y'umwimerere na kopi imwe:

    (i) icyemezo cy'ubwenegihugu nyarwanda bw'inkomoko gitangwa n'urwego rushinzwe abinjira n'abashoka mu Gihugu;

    (ii) icyemezo cyerekana ko uwifuza kuba umukandida yaretse ubundi bwenegihugu gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha, iyo yari afite ubundi bwenegihugu;

    (iii) icyemezo kigaragaza ko uwifuza kuba umukandida yatanzwe n'Umutwe wa Politiki cyangwa n'Ishyirahamwe ry'Imitwe ya Politiki, iyo ari umukandida watanzwe n'Umutwe wa Politiki cyangwa n'Ishyirahamwe ry'Imitwe ya Politiki;

    (iv) icyemezo gitangwa n'urwego rw'Umuvunyi kigaragaza ko uwifuza kuba umukandida yakoze imenyekanisha ry'umutungo, iyo ari mu bategetswe gukora imenyekanisha ry'umutungo;

    (v) icyemezo cya muganga gitangwa n'umuganga wemewe ukorera ku Bitaro by'Intara, ku Bitaro bikuru; cyangwa mu Kigo cy'Ubuvuzi no Kwigisha ku

     rwego rwa Kaminuza;
    (vi) urutonde rw'abantu nibura 600 ruriho abantu nibura 12 muri buri Karere,
     bashyigikiye kandidatire y'uwifuza kuba umukandida wigenga;

    (c) ikarita ndangamuntu itangwa ari kopi ebyiri.

    Umuraperi Thomson yashyikirije Kandidatire ye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), kuri uyu wa Gatatu  

    Thomson asanzwe afite Album y’indirimbo, ndetse avuga ko muri uyu mwaka azashyira hanze Album ya Kabiri/ Ifoto: TNT

    Thomson avuga ko nyuma yo kuzuza ibisabwa, yiyemeje gutanga Kandidatire ku Mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024/ Ifoto: TNT

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YARATWIMANYE’ YA THOMSON

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MALAIKA’ YA THOMSON

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143457/umuraperi-thomson-yatanze-kandidatire-ku-mwanya-wumukuru-wigihugu-143457.html

  • Ambasaderi Busingye yakiriye Miss Mutesi Joll… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa amaze iminsi muri kiriya gihugu, aho yatanze ikiganiro mu nama ihuza Abanyafurika biga muri Kaminuza ya 'Oxford' cyibanze ku rugendo rw'u Rwanda mu myaka 30 ishize, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni inama yahuriyemo n'abantu banyuranye barimo Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w'Intebe wa Kenya. Uyu mugabo yagerageje no kwiyamamaza ku Mwanya w'umukuru w'Igihugu cya Kenya, ariko biranga.

    Tariki 8 Werurwe 2024, Raila Odinga yari i Kigali aho yakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Kagame. Odinga aherutse gutangaza ko ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Komisiyo y'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agasimbura Moussa Faki Mahamat.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, Miss Mutesi Joll yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter] agaragaza ko yanyuzwe no kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye.

    Yavuze ko yakiriwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024. Mutesi yumvikanishije ko Johnston Busingye yamugiriye inama kandi amushishikariza gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa asanzwe akora. Ati 'Nagize amahirwe yo guhabwa inama n'ishyaka ryo gukomeza gukora ibyo ndimo.'

    Mu butumwa aherutse kunyuza ku rubuga rwa X, Johnston Busingye, yashimye Mutesi Jolly ku bw'ikiganiro yatanze mu nama ya Kaminuza ya Oxford, ndetse n'uburyo yagarutse ku rugendo rwe rw'ubuzima, avuga ko bitera umwete benshi mu rubyiruko rw'u Rwanda babarizwa mu Bwongereza n'ahandi. Ati 'Twashimye.'

    Uyu mukobwa yavuze ko uburyo yakiriwe n'itsinda ryo muri Ambasade n'abandi byatumye yiyumva nk'umuntu 'uri mu rugo'.

    Iyi nama ihuza abanyafurika biga muri Kaminuza ya 'Oxford', Miss Mutesi Jolly yatanzemo ikiganiro isanzwe itumirwamo abantu bafite amazina akomeye ku Isi. Muri uyu mwaka batumiye, bashingiye ku bantu bafite umubare munini ukurikirana ibikorwa bakora.   

    Mu bandi bari batumiwe muri iyi nama y'iminsi ibiri, harimo Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo, Dr Donald Kaberuka wabaye Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere n'Umunyamabanga wungirije w'Umuryango w'Abibumbye, Amina Mohamed.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143458/ambasaderi-busingye-yakiriye-miss-mutesi-jolly-amafoto-143458.html

  • Uko Johnathan McKinstry yubikiye imbehe Seif na Savio #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byari bigeze kure ndetse n’uwavuga ko byasaga n’ibyarangiye hagati ya Gor Mahia yo muri Kenya n’abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, Niyonzima Olivier Seif na Nshuti Dominique Savio ntiyaba abeshye, gusa byaje gupfa ku munota wa nyuma ubwo umutoza wabifuzaga atandukanye n’iyi kipe.

    Abakinnyi babiri, Niyonzima Olivier Seif usoje amasezerano muri Kiyovu Sports na Nshuti Dominique Savio uyasoje muri Police FC, bagombaga kwerekeza muri Gor Mahia umwaka utaha w’imikino, ni nyuma y’uko bifujwe n’umutoza Johnathan McKinstry.

    Uyu mugabo ukomoka muri Ireland y’Amajyaruguru watoje Amavubi akayageza muri ¼ cya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, yari yagiranye ibiganiro n’aba bakinnyi ndetse bisa n’ibyarangiye igisigaye ari uko bajya gushyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe.

    Isosi y’aba bakinnyi yaje kumenekamo inshishi ubwo uyu mutoza yari amaze kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya, yahise asezera kuri iyi kipe avuga ko batazakomezanya kubera ko yamaze kubona akazi gashya, aho yamaze kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu ya Gambia.

    Iyo bikunda bari kuba basanzemo abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bahakina, Emery Bayisenge ndetse na Sibomana Patrick Papy.

    Umwaka utaha w’imikino Savio yagombaga kwerekeza muri Gor Mahia

    Niyonzima Olivier Seif na we yagombaga kwerekeza muri Gor Mahia

    Johnathan McKinstry ni we wifuzaga aba bakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-johnathan-mckinstry-yubikiye-imbehe-seif-na-savio

  • Abakinnyi b’Amavubi bakina hanze bambariye urugamba (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bakina hanze bamaze kugera mu mwiherero ndetse batangira imyitozo na bagenzo ba bo bakina imbere mu gihugu.

    Ku ikubitiro Amavubi yatangiranye umwiherero n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu bitegura kwerekeza muri Côte d’Ivoire aho umukino wa Benin uzabera tariki ya 6 Kamena no muri Afurika y’Epfo aho umukino wa Lesotho uzabera tariki ya 11 Kamena 2024, ni mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Umutoza Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 37 barimo 16 bakina hanze y’u Rwanda, ubu abamaze kuhagera ni 6 banatangiye imyitozo.

    Rubanguka Steve ukina mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia, ni we wabimburiye abandi kugera mu Rwanda cyane ko na shampiyona ya bo yari yararangiye.

    Tariki ya 24 Gicurasi 2024, haje Sibomana Patrick Papy ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, tariki ya 26 Gicurasi haje myugariro wa FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul n’umunyezamu wa TS Galaxy muri Afurika y’Epfo, Ntwali Fiacre.

    Tariki ya 27 Gicurasi haje Hakim Sahabo wa Standard de Liege mu Bubiligi, ni mu gihe kuri Gahunda byari biteganyijwe ko tariki ya 28 Gicurasi haza Nshuti Innocent wa One Knoxiville muri USA (amakuru avuga ko ataragera mu Rwanda) na Gitego Arthur wa AFC Leapards muri Kenya.

    Uyu munsi hategerejwe Bizimana Djihad wa FC Kryvbas muri Ukraine na Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli muri Libya. Ejo hategerejwe abakinnyi 3, Dylan Georges Grancis Maes wa Jelgava muri Latvia, Samuel Gueulette wa Raal La Louvière mu Bubiligi na Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise mu Bubiligi.

    Abandi bakinnyi basigaye nka Mutsinzi Ange wa FK Jerve muri Norway, Rafael York wa Gefle IF muri Sweden, Mugisha Bonheur wa AS Marsa muri Tunisia na Imanishimwe Emmanuel Mangwende wa FAR Rabat muri Maroc bazasanga abandi muri Côte d’Ivoire tariki ya 3 Kamena 2024.

    Nyuma yo kwitware neza muri TS Galaxy, Ntwali Fiacre ubu ari mu ikipe y’igihugu

    Nyuma y’uko ikipe ye ya FC Shkupi ibuze igikombe cya shampiyona ya Macedonia, Rwatubyaye Abdul yaje gufasha Amavubi

    Gitego Arthur amaze iminsi ahagaze neza mu ikipe ye ya AFC Leopards, aje kureba niba no mu Mavubi yatsinda

    Hakim Sahabo umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abanyarwanda benshi kubera imikinire ye, ari mu Mavubi

    Sibomana Patrick Papy umwe mu basore bahesheje Gor Mahia igikombe cya shampiyona

    Rubanguka Steve ni we wabimburiye abandi kugera mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-amavubi-bakina-hanze-bambariye-urugamba-amafoto

  • Amakipe 54 yo mu bihugu bitatu niyo azitabira imikino ya Volleyball yo Kwibuka Rutsindura #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwibuka ku shuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare rifatanyije n' Urugaga rw'abaharerewe (ASEVIF : Anciens Séminaristes Virgo Fidelis) bateguye irushanwa ” Tournoi Mémorial Rutsindura.

    Ni irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 20 rikazaba muri mpera z'icyumweru cya tariki 08-09 Kamena 2024; rikazabera muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, mu Karere ka Huye.

    'Tournoi Mémorial Rutsindura' ni irushanwa rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wahoze ari umurezi n'umutoza wa Volleyball muri iryo shuri akaba yarazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Alphonse Rutsindura yateje imbere uwo mukino mu Rwanda, aho yanabaye umutoza w'ikipe y'Igihugu y'Abari n'Abategarugori.

    Alphonse RUTSINDURA yavutse mu mwaka wa 1958 avukira I NDORA (Cyamukuza) mu

    Karere ka GISAGARA. Yize amashuri yisumbuye mu i Seminari Nto Virgo Fidelis Butare.

    Amashuri ya Kaminuza yayakomereje muri IPN (Institut Pédagogique National) i BUTARE.

    Yashakanye na MUKARUBAYIZA Vérène babyarana abana 4.

    Alphonse RUTSINDURA n'umugore we hamwe n'abana 3 barishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Muri uyu mwaka wa 2024, hateganyikwe ko amakipe azirabira iri rushanwa azaba agabanyijwe mu byiciro bitandatu aribyo:

    1. Amashuri abanza (abahungu n'abakobwa),
    2. Amashuri yisumbuye O' Level (Abahungu)
    3. Amashuri yisumbuye A' Level (Abahungu)
    4. Amakipe y Abakuru Serie A (Abagabo n'Abagore)
    5. Amakipe y' aba Veterans (Abagabo)
    6. Beach Volley (Abagabo).

    Amakipe 54 niyo azitabira iyi mikino, bitaganyijwe kandi ko imikino y'amashuri abanza n'amashuri yisumbuye azatangira imikino yayo ku cyumweru, tariki ya 02 Kamena 2024.

    Mu mwaka ushize wa 2022, mu kiciro cy'Abagabo ikipe ya Police BC niyo yegukanye igikombe naho mu Bagore cyegukanywe na APR WVC.

    The post Amakipe 54 yo mu bihugu bitatu niyo azitabira imikino ya Volleyball yo Kwibuka Rutsindura appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-54-yo-mu-bihugu-bitatu-niyo-azitabira-imikino-ya-volleyball-yo-kwibuka-rutsindura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-54-yo-mu-bihugu-bitatu-niyo-azitabira-imikino-ya-volleyball-yo-kwibuka-rutsindura

  • Ishimwe ry'impunzi z'i Mahama ku Rwanda rwabafashije kwigira – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje ku wa 28 Gicurasi 2024, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Kirehe. Iri murikabikorwa ryagaragayemo ibikorwa byinshi byaje kumurikwa n'impunzi zo mu nkambi ya Mahama bagiye bageraho bafashijwe na Leta y'u Rwanda binyuze mu bafatanyabikorwa bayo.

    Niyongabo Tharcisse waturutse muri Congo uba mu nkambi ya Mahama, akaba akora umwuga w'ubuvumvu, avuga ko bishimiye uburyo u Rwanda rubafasha mu kwiteza imbere aho kurindira bwa bufasha bahabwa na HCR gusa.

    Ati 'Ubuvumvu bunyinjiriza nibura miliyoni ku mwaka, ni amafaranga atari make kuko amfasha mu gutunga umuryango wanjye ubu iwacu ntiwabona umwana wagwingiye turakataje mu iterambere kandi n'abana banjye bariga neza ntabwo. Igituma nshima Leta y'u Rwanda rero ni uko batwakiriye bakaduha abafatanyabikorwa badufasha mu gutera imbere umunsi ku munsi tutarindiriye ya mafaranga duhabwa buri kwezi.'

    Mukobwajana Anitha usanzwe acuruza inkweto n'ibitenge mu nkambi ya Mahama, yavuze ko abasha kubona amafaranga yo gutunga umuryango we ndetse akanabona nibura inyungu y'ibihumbi hagati ya 10 na 15 Frw buri kwezi.

    Ati 'Ubu turiho neza nta kibazo na kimwe dufite. Ikindi nshimira iki gihugu ni uko bemeye kutuvanga n'abandi baturage basanzwe baturiye inkambi, byatumye tumenya guhinga. Abenshi dufatanya guhinga imirima yabo tugasarurira hamwe bigatuma tutiringira ya mafaranga duhabwa na HCR gusa.'

    Kwizerimana Beatrice wavuye mu gihugu cy'u Burundi akaza guterwa inda afite imyaka 18, yavuze ko byari ibintu bikomeye cyane kuko byatumye ata ishuri. Ngo binyuze mu mushinga Alight Rwanda. Yafashijwe kwiga gukora isabune yaba iy'amazi ndetse n'isabune ikomeye bimufasha kubona amafaranga.

    Ati 'Ubu ku kwezi iyo twacuruje neza tubona ibihumbi 300 Frw. Icyo bidufasha ni ugutunga imiryango yacu ndetse tukanakomeza kubona igishoro gituma dukomeza gukora. Icyo dushimira u Rwanda ni uko twabonye ubuhungiro, tukabona umutekano ndetse tukanabona ibyo dukora.'

    Dusenge uri mu bantu bafite ubumuga bavuye mu gihugu cy'u Burundi, uri mu rubyiruko rutunzwe no kugurisha ibihumyo. Yavuze ko iyo byeze bashobora gukuramo ibihumbi 500 Frw abafasha mu gukemura ibibazo by'imiryango yabo.

    Uyu mukobwa yashimiye Leta y'u Rwanda yemeye kubakira ndetse ikanabashakira abafatanyabikorwa benshi batumye bitinyuka bakigira icyizere cyo kubaho kandi neza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko icyiza bishimira ari uko abafatanyabikorwa benshi bakorera ibikorwa mu nkambi usanga bahuza abayirimo n'abaturage basanzwe bayituriye. Yavuze ko iyo mikorere ifasha impunzi n'abaturage basanzwe mu gusangira ubumenyi no kwigiranaho ibyiza.

    Kugeza ubu inkambi ya Mahambi ibarizwamo abaturage ibihumbi 63 barimo impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'abandi baturutse mu gihugu cy'u Burundi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko bishimira ko abaturage baturiye inkambi bafatanya n'abayituyemo mu bikorwa by'iterambere

    Abakora imigina ivamo ibihumyo bishimira ko ibaha amafaranga

    Kwizerimana Beatrice avuga ko gukora amasabune bibinjiriza amafaranga menshi

    Mukobwajana Anitha yishimira ko yahawe igishoro agacuruza

    Impunzi zibarizwa mu nkambi ya Mahama zishimira iterambere bagezeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-impunzi-z-i-mahama-zakuye-amaboko-mu-mifuka-zikiteza-imbere