Blog

  • Kamonyi-Rukoma/ College APPEC: Abarezi, Ubuyobozi n'Abanyeshuri baremeye intwaza #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ishuri rya College APPEC, Abarezi n'Abanyeshuri b'iki kigo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 bakoze igikorwa ngarukamwaka cy'Ubudaheranwa biyemeje cyo kuba hafi Intwaza Mukakimenyi Rose. Bamuganirije bamuha n'ubutumwa bumuhumuriza, bamwereka ko bamuri hafi, banamugenera impano zirimo; Ibiribwa bitandukanye, Ibikoresho byo mu gikoni n'iby'Isuku, bamuha kandi Amafaranga yo kumufasha kwikenura, byose bifite agaciro k'asaga ibihumbi 400 y'u Rwanda. Banamuyagiye ku bwo kubura Umubyeyi we.

    Harerimana Prosper, Umuyobozi wa College APPEC Remera Rukoma yabwiye intyoza.com ko iki ari igikorwa nk'ubuyobozi bw'Ikigo baha agaciro gakomeye kuko biyemeje iteka, umunsi ku munsi kuba hafi y'iyi Ntwaza bakamumenya ntagire icyo abura bahari.

    Abanyeshuri ba College APPEC ntabwo basigaye inyuma. Bavuga ko uyu ari umuco bagomba gutozwa kandi bakawukurana.

    Avuga kandi ko ku musura byahuriranye n'ibyago yagize byo kubura umukecuru we umubyara, bityo bakaba bagombaga kumuba hafi bakanamufata mu Mugongo ku bw'ibi byago. Ahamya ko uyu ari Intwaza biyemeje gukurikirana bya hafi, bakamwereka ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yamusize wenyine ariko ko Igihugu gihari, ko hari Ubuyobozi n'Abavandimwe bo kumwitaho, ko ntacyo azaburana ayo maboko.

    Mukakimenyi Rose w'imyaka 70 y'amavuko, ariwe Ntwaza wasuwe yashimiye ubuyobozi bwa College APPEC Remera Rukoma, Abarezi ndetse n'abanyeshuri, ashimira kandi Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma n'Igihugu muri rusange.

    Yavuze kandi ati' Nta bana mfite, bishwe muri Jenoside 1994 ndetse n'umugabo wange. Byose byatewe n'ubuyobozi bubi bwariho none ubu dufite ubuyobozi bwiza butwitaho. Nshimiye cyane FPR Inkotanyi, cyane Perezida Kagame wahagaritse Jenoside kandi akaba atuyoboye neza ndetse n'abo bafatanya mwebwe muri hano'. Yongeyeho ati' Nshimye ko iyo muje munzanira abana. Ntabwo ndi jyenyine mfite abayobozi kandi mfite n'abana'.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko bafite Intwaza 24 mu Murenge wose, mu tugari dutandukanye. Ashimira ubuyobozi, Abarezi n'Abanyeshuri ba College APPEC ku bw'iki gikorwa cyo kwita no kuba hafi intwaza.

    Gitifu Mandera Innocent(hagati), Diregiteri Harerimana Prosper bashyikiriza Intwaza ibahasha.

    Gitifu Mandera, avuga ko Ibigo by'Amashuri bibarizwa muri uyu Murenge byiyemeje buri kimwe kugira Intwaza bafataho inshingano ibihe byose, bakamuba hafi, bakamusura bagamije kumwereka ko atari wenyine, ko bahari ku bwe, ko Igihugu gihari, Ubuyobozi buhari.

    Gitifu, ahamya ko igikorwa nk'iki cyo kwita ku Ntwaza kigaragaza Umuco mwiza ukomeye wo gufatanya, hagamijwe kwita no gufasha Intwaza. Ashimangira ko ibi byongera kwereka Intwaza ko nubwo yabuze umuryango ariko atabuze Igihugu, atabuze Ubuyobozi n'Abavandimwe bo kumwitaho.

    Mu mpano College APPEC yageneye Intwaza Mukakimenyi Rose harimo; Umuceri, Kawunga, Ibishyimbo, Ubuto, Ikarito y'isabune, Isukari hamwe n'ibahasha irimo amafaranga, byose bifite agaciro k'Ibihumbi 415 by'Amafaranga y'u Rwanda.

    Iki gikorwa College APPEC yakoze cyo gusura iyi Ntwaza, kibaye mbere y'amasaha make ngo iki kigo kibuke Ababyeyi, Abarezi ndetse n'Abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Umuhango wo ku bibuka uteganijwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/29/kamonyi-rukoma-college-appec-abarezi-buyobozi-nabanyeshuri-baremeye-intwaza/

  • Irembo yagaragaje imbaraga yashyize mu kurinda amakuru y'abakiliya bayo – #rwanda #RwOT

    N'ubwo bimeze bityo ariko, ibijyanye no kurinda amakuru y'abantu ntibyitabwaho cyane nyamara ibitero by'ikoranabuhanga no kwinjirira amakuru y'abandi byo bikomeje kuganza.

    Ibigo nka Irembo, byo birakataje mu rugendo rwo guharanira ko amakuru y'abantu arindwa.

    Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye no guteza imbere Serivisi mu Rubuga rwa Irembo, Patrick Ndjientcheu, yavuze ko yamaze kubona umumaro wo kwita ku mutekano w'amakuru y'abantu muri serivisi zose zo ku ikoranabuhanga batanga cyangwa za porogaramu bakora.

    Ati 'Muri Irembo duharanira cyane kubaka icyizere kandi tukaba twabazwa icyo aricyo cyose mu gihe bibaye ngombwa. Twizera ko gukorera mu mucyo ari ngombwa mu kubaka icyizere n'abakiliya bacu. Niyo mpamvu twashyizeho politiki isobanura uko twakira amakuru, uko tuyakoresha, ndetse n'uburyo tuyarindamo,'

    'Duharanira ko umukiliya wacu ahabwa ubumenyi ku burenganzira n'inshingano afite ku buryo bigira uruhare mu byemezo afata kandi akabikora yigenga.'

    Ndjientcheu yavuze ko guharanira kurinda umutekano w'amakuru bwite y'abantu ntabwo bigarukira gusa kuri politiki n'uburyo bukoreshwa, ahubwo bijyana n'uburyo bw'imitekerereze mu bice byose bigize ikigo cyacu.

    Yavuze ko bashyize ingamba zikomeye z'umutekano, ari nako dukomeza gutanga ubumenyi n'amahugurwa ku bakozi bacu kugira ngo bahore ku rwego rushyitse banamenye ibitero byo ku ikoranabuhanga bigenda bihinduka uko rirushaho kwaguka.

    Ati 'Intego yacu nyamukuru ni ukurinda amakuru uko byaba bimeze kose. Kurinda amakuru bwite y'umuntu muri iyi si y'ikoranabuhanga, ni ingenzi ko yaba ibigo n'abantu ku giti cyabo bagirana uburyo bw'imikoranire.'

    Nk'Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye no guteza imbere Serivisi mu Rubuga rwa Irembo, Patrick Ndjientcheu yavuze ko atewe ishema no kuba umwe mu bagize ikigo gishyira imbere umutekano w'amakuru y'abakiliya bacyo.

    Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye no guteza imbere Serivisi mu Rubuga rwa Irembo, Patrick Ndjientcheu, yavuze ko yamaze kubona umumaro wo kwita ku mutekano w'amakuru y'abantu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irembo-yahishuye-imbaraga-yashyize-mu-kurinda-amakuru-y-abakiliya-bayo

  • Igisubizo cya Minisitiri Biruta ku banyamakuru 50 bishyize hamwe ngo baharabike u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucaracara iby'uyu mugambi wahuriyemo abanyamakuru batandukanye, bavuga ko bagamije kugaragaza amabi akorwa na Leta y'u Rwanda.

    Ni umugambi unagaragaramo umunyamakuru w'Umunyarwanda, Baker Byansi, umaze igihe avuga ko yahunze igihugu.

    Kuri uyu wa 29 Gicurasi mu 2024, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko uyu mushinga ari umwe muri gahunda zimaze igihe kinini zo guhungabanya umuteno w'u Rwanda.

    Ati 'Iyo ubona abanyamakuru bageze kuri 30 bo mu bihugu birenga 10 byishyize hamwe ngo bagiye gutangaza inkuru zidasanzwe ku Rwanda, umugambi ni uguhungabanya u Rwanda. Ni uguhungabanya ya mitekerereze, ni uguhungabanya bya bindi tumaze kugeraho.'

    Yagaragaje ko imwe mu mpamvu z'uyu mugambi ari ipfunwe bimwe mu bihugu by'amahanga bifite kubera uruhare byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Kandi byubakiye ku ipfunwe bamwe baterwa n'amateka no kuba Jenoside yarashobotse mu Rwanda, igakorwa bareba ndetse bamwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi bakaba bafite ibyo babazwa ku birebana na Jenoside yabaye mu Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko iyo urebye neza usanga aba banyamakuru bafite ibihugu biri kubakoresha mu nyungu zabyo.

    Ati 'Buriya abanyamakuru benshi bakubwira ko ari abanyamakuru bigenga ariko kwigenga kwabo nibo bakavuga gusa, benshi muri bo baba bafite leta zibasunika, zibakoresha, turabazi turamenyeranye. Iyo ubakurikiranye neza usanga bamwe ari ba bandi bananiwe kugira icyo bakora kandi bafite ubushobozi kugira ngo Jenoside ihagarare, aho itangiriye ntibagire icyo bakora kugira ngo ihagarare, ni ba bandi bakomeje gukirana n'Umuryango w'Abibumbye bananiwe kuyita icyo iricyo ko ari Jenoside, abo bose nibo bariya.'

    Ibijyanye n'umugambi w'aba banyamakuru Minisitiri Dr Vincent Biruta yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga hamwe n'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma.

    Yeretse abari muri uyu muhango ko uretse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ipfunwe, usanga iyi migambi yo gusebya u Rwanda izanwa n'abandi badashaka ko rwigenga kandi rugatera imbere kuko byaba urugero rubi ku bindi bihugu bya Afurika, bahora bifuza ko bisigara inyuma.

    Ati 'Abandi ni bya bindi by'irondakoko byo kuvuga ngo ariko kiriya gihugu abantu bagiye bahagarika Jenoside uyu munsi bakaba bavugwa, ko bateye imbere, bageze kuri ibi n'ibi uyu munsi akaba ari intangarugero, ugasanga ni ibintu batabasha kwakira, ntabwo igihugu gito nk'u Rwanda, abirabura bikwiriye kuvugwa ko hari ibyo bagezweho.'

    Yakomeje avuga ko 'kubera ko wenda bishobora no kuzabangamira inyungu zacu umunsi hari abandi babiganye, bakamenya no kutureba mu maso bakatubwiza ukuri, bakatubwira uko batubona n'icyo badutekerezaho, mu gihe bo bamenyereye ko abirabura twebwe Abanyafurika, iyo bavuze ugomba kureba hasi ukanabyemera, ukemera ko aribo bazi gutekereza, aribo bazi ubwenge, bazi ukuri bagomba no kutubwira tubaho. Ibyo byose ni ibintu tugomba kuzirikana.'

    Minisitiri Biruta yavuze ko kuba umugambi nk'uyu wakorwa mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igihugu cyitegura amatora, 'ari ibintu biba byarateguwe bifite icyo bigambiriye. Niyo mpamvu ubona ibyo bashakisha urabisoma rimwe, kabiri, gatatu ukabona nta kintu kirimo, ariko ubu hirya no hino ibintu byacitse, radiyo, televiziyo n'ibyandikwa, ukaba wagira ngo mu Rwanda hari Ikintu cyabaye ugasanga nta nacyo.'

    Ibijyanye n'umugambi w'aba banyamakuru Minisitiri Dr Vincent Biruta yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga hamwe n'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma

    Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 witabiriwe n'abakozi n'abayobozi ba Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'ab'Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma

    Gen (Rtd) James Kabarebe ni umwe mu batanze ikiganiro muri uyu muhango

    Dr Vincent Biruta yavuze ko uyu mushinga ari umwe muri gahunda zimaze igihe kinini zo guhungabanya umuteno w'u Rwanda

    Amafoto: Nicole Ingabire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisubizo-gikarishye-cy-u-rwanda-ku-banyamakuru-50-bishyize-hamwe-mu-mugambi-wo

  • Igikombe ni icyande? Amakipe azakina umukino wa nyuma wa BAL yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko yitwaye neza mu mikino ya 1/2, Al Ahly Benghazi yo muri Libya na Petro de Luanda yo muri Angola ni zo zizahurira ku mukino wa nyuma wa BAL (Basketball Africa League).

    Uyu munsi ni bwo hatangiye 1/2 cy’imikino ya BAL imaze iminsi ibera mu Rwanda muri Kigali Arena.

    Habanje umukino wo Al Ahly Benghazi yo muri Libya yasezereyemo Rivers Hoopers yo muri Nigeria 89-83, mu mukino wasabye iminota y’inyongera.

    Agace ka mbere k’umukino Al Ahly Benghazi yagatsinze amanota 27-21, aka kabiri igatsinda 21-16. Bagiye kuruhuka ari 48-37 ya Rivers Hoopers.

    Rivers Hoopers yagarutse mu gace ka gatatu ikina byo gupfa no gukira ndetse iza kugatsinda amanota 23-8. Rivers Hoopers yatsinze agace ka nyuma amanota 17-13. Byari bivuze ko iminota y’umukino yarangiye ari 73-73.

    Bahise bongeraho iminota 5 maze Hoopers Rivers itsindamo 16-10 maze Hoopers Rivers igera ku mukino wa nyuma itsinze amanota 89-83.

    Hahise hakurikiraho umukino wa Petro de Luanda yo muri Angola na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo. Agace ka mbere Cape Town Tigers yagatsinze ku manota 16-15.

    Abasore b’ikipe yo muri Angola yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu gace ka kabiri aho yagatsinzemo amanota 28 kuri 21 ya Cape Town Tigers. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Petro iyoboye n’amanota 43-37.

    Muri aka karuhuko ni bwo umuhanzi ugezweho muri iyi minsi yahise yinjira ikibuga maze yakirwa n’amashyi menshi ashimisha abari muri Arena mu ndirimbo ze zikunzwe ‘Mu Nda’ na ‘Jugumila’ yahuriyemo na Chriss Eazy na Phil Peter.

    Amanota 6 y’ikinyuranyo Petro yarushaga Cape Town yiyongereye aba 9 kuko agace ka gatatu yagatsinze amanota 23-18.

    Iminota 5 y’agace ka kane ari na ko ka nyuma, ikinyuranyo cyari cyamaze kuzamuka aho cyageze mu manota 10, gusa abasore ba Cape Town Tigers bagarutse mu mukino, bagenda bagabanya aya manota kugeza ubwo hari hasigaye amasegonda 2 yose yari yamaze gushimiramo ari 77-77. Ni nako umukino warangiye maze bahita bongeraho iminota 5.

    Iyi minota 5 ntabwo yahiriye Cape Town Tigers kuko yayitsinzwemo amanota 19 yo itsinda 9 gusa. Umukino warangiye ari 96-86.

    Bivuze ko Petro de Luanda izahurira ku mukino wa nyuma na Al Ahly Benghazi tariki ya 1 Kamena 2024, ni mu gihe Cape Town Tigers izakina na Rivers Hoopers mu mukino w’umwanya wa 3.

    Al Ahly Benghazi yasezereye Hoopers Rivers

    Petro de Luanda yageze ku mukino wa nyuma isezereye Cape Town Tigers

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igikombe-ni-icyande-amakipe-azakina-umukino-wa-nyuma-wa-bal-yamenyekanye

  • FC Barcelona yatangaje umutoza mushya – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo iyi kipe ya FC Barcelona ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yasinyishije uyu mutoza amasezerano azamugeza muri 2026.

    FC Barcelona yemeje Hansi Frick nyuma y’uko itandukanye na Xavi Hernandez wirukanwe azize amagambo yatangaje ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ko FC Barcelona ifite ikibazo cy’ubukungu nta bushobozi ifite bwo guhangana na mukeba wayo Real Madrid ndetse ko hari ibyo asaba nk’umutoza ariko nta bihabwe.

    Aya magambo ni yo yarakaje ubuyobozi bw’uyu mutoza none bwafashe umwazuro wo kumwirukana nyuma y’uko ku giti cye yari yatangaje ko atazakomezanya na FC Barcelona gusa bakaza kumwinginga akemera guhindura ibitekerezo none yazize amagambo.

    Umutoza mushya wa FC Barcelona, Hansi Flick yabayeho umukinnyi akinira amakipe arimo FC Bayern Munich mu gihe kingana n’imyaka 5.

    Yatangiye gutoza mu 1995 ahereye mu ikipe ya FC Victoria Bammental maze nyuma akomereza muri TSG Hoffenheim mbere y’uko yerekeza muri FC Bayern Munich muri 2019 agatandukana nayo muri 2021.

    Ari muri iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza kuko yatwaranye nayo Champions League muri 2020. Nyuma yagiye gutoza ikipe y’Igihugu y’u Budage, gusa birangira yirukanwe ndetse aca n’agahigo katari keza ko kuba umutoza wa mbere mu mateka wirukanywe nayo.

    Hansi Flick w’imyaka 59 kuva icyo gihe yakwirukanwa mu mwaka ushize wa 2023 nta kazi yari afite. Muri FC Barcelona muri iyi myaka 2 azahabwa miliyoni 3 z’amapawundi, akazahabwa ibihumbi 750 mu gihe azatwara igikombe cya shampiyona naho yatwara igikombe cya Champions League akazahabwa miliyoni 1 y’Amapawundi.

    FC Barcelona yabonye umutoza mushya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143463/fc-barcelona-yatangaje-umutoza-mushya-143463.html

  • Umunyabigwi Dave Chapelle agiye gukora igitar… – #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya w’umunyabigwi David Khari Webber Chappelle usanzwe ari n’umukinnyi wa filime, wanditse amateka i Hollywood, bwa mbere agiye gukandagiza ibirenge bye mu Rwanda anataramire abakunzi b’urwenya.

    Amakuru yatangajwe bwa mbere na The New Times avuga ko n’ubwo nta bintu byinshi biramenyekana ku gitaramo cye, gusa hamenyekanye ko kuwa Kane w’iki cyumweru ari bwo azakora igitaramo cy’urwenya mu kabari kagezweho i Kigali kitwa Kōzo.

    Dave Chappelle azataramira abanya-Kigali ku wa Kane w’iki cyumweru

    Uyu munyarwenya w’imyaka 50 utunze Miliyoni 80 z’Amadolari y’Amerika, asanzwe yaramamaye mu nzenya ze ziri kuri Netflix nka ‘The Age of Spin’ (20217), ‘Equaniminity’ (2017), ‘Stick and Stones’ (2017), ‘The Closer’ (2021′, ‘What’s In A  Name’, (2022) n’izindi.

    Ni umwe mu banyarwenya bahenze muri Amerika ndetse ubusanzwe ntakunze gukora ibitaramo 

    Dave Chapelle ufatwa nk’umwe mubirabura b’abanyarwenya b’ibihe byose, yanakinnye muri filime zakunzwe nka ‘Half Baked (1998), ‘The Nutty Professor (1996)’, ‘Blue Streak (1999)’, ‘A Star Is Born’ hamwe n’izindi zagiye zigaragaza ubuhanga bwe mu gusetsa abantu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143466/umunyabigwi-dave-chapelle-agiye-gukora-igitaramo-cyurwenya-i-kigali-143466.html

  • Sherrie Silver nabana afasha bakubutse mu Bu… – #rwanda #RwOT

    Saa tanu n'igice zo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 ni bwo Sherrie Silver n'abana babarizwa mu muryango wa Sherrie Silver Foundation basesekaye ku kibuga cy'indege cya Kigali giherereye i Kanombe.

    Aba bana b’impano z’agatangaza, mbere y’uko bagera i Kigali, banyuze i Addis Ababa muri Ethiopia nyuma yuko bataramiye mu birori byabereye mu Busuwisi byateguwe n'Ishami ry’Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros yagaragaje ibyishimo aterwa n'u Rwanda n'abanyarwanda, nyuma yo gutaramirwa n’aba bana bo mu Rwanda. Aba bana banabashije kugera no mu Bufaransa.

    Ubwo bageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe bakubutse i Burayi, bakiranwe urugwiro n'ababyeyi babo.

    Sherrie Silver ari mu banyarwandakazi b'ibyamamare bamaze gushinga imizi mu mwuga wo kubyina aho yanegukanye MTV Awards kubera kuyobora neza imbyino zo mu ndirimbo ya Childish Gambino yitwa 'This Is Amerika'.

    Uyu mukobwa w'imyaka 29 akomeje gutanga umusanzu mu kuzamura impano z'abana b’abanyarwanda bakiri bato by'umwihariko abaturuka mu miryango ikishakisha.

    Ifoto y’urwibutso ya Sherrie Silver n’abana afasha hamwe n’ababyeyi babo bari baje kubakiraAbabyeyi bahoberanaga urugwiro abana babo bavuye kuririmba muri ‘Walk the Talk’Ubwo Sherrie yageraga i Kigali yahawe ururabo n’ababyeyi afashiriza abana babo

    Byari ibyishimo ku babyeyi n’ababarizwa muri Sherrie Silver Foundation mu kwakira aba bana bavuye mu BusuwisiBwari ubwa mbere aba bana bagiye gutaramira hanze y’igihugu nyuma y’igihe kitari gito bitoza Akanyamuneza kari kose ku bana n’ababyeyi babo bari baje kubakira ku kibuga cy’indege

    Abana bafashwa na Sherrie Silver bakiranywe urugwiro n’ababyeyi babo

    AMAFOTO: Doxvisual-inyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143465/sherrie-silver-nabana-afasha-bakubutse-mu-busuwisi-bakiranywe-urugwiro-i-kigali-amafoto-143465.html

  • Afite Album ebyiri! Ibyo wamenya kuri Thomson… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi usanzwe ari umuraperi uzwi mu ndirimbo nka 'Malaika' na 'Yaratwimanye', yatanze Kandidatire nk'Umukandida wigenga ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, ahagana saa tanu z'amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, ayishyikiriza Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC).

    Yabaye umurezi mu gihe cy’imyaka 10. Ndetse, muri iki gihe ni Umuyobozi w'Ishuri, Hope Technical Secondary School mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

    Yatanze ibyangombwa byose yasabwaga birimo Ibaruwa itanga Kandidatire, umwirondoro we, amafoto abiri magufi y’amabara, ‘Photocopy’ y’ikarita Ndangamuntu, icyemezo cy’amavuko, inyandiko y’umukandida yemeza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa icyemeza ko nta bundi bwenegihugu yari afite;

    Icyemezo cyerekana ko atakatiwe n’inkiko kitarengeje amezi atandatu, ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku rupapuro rw’itora, Liste y’abantu 600 bashyigikiye Kandidatire ye, icyemezo cy’uko yagaragaje inyandiko y’ukuri, icyemezo cyerekana ko umukandida yaretse ubundi bwenegihugu n’ibindi.

    Ni umugabo w’imyaka 35 y’amavuko, kandi ugaragara nk’utuje. Muri Politiki ye, yumvikanisha ko ashaka gushyigikira ibimaze kugerwaho, biri mu mpamvu zatumye yifuza gutanga Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

    Akomoka mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Yabwiye itangazamakuru, ko agiriwe icyizere n’abaturage yakomeza guteza imbere uburezi, kandi ashimira uruhare rw’Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda, zigasubiza Abanyarwanda ijambo.

    Ni umugabo wubatse, ufite abana n’umugore. Yavuze ko yashatse kwiyamamariza kuba Perezida kubera uwo ari we. Ati “Icyabiteye ni uwo ndiwe! Ni ukuvuga ndi umwe mu babyirutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndeba ukuntu igihugu kiyubaka, ndeba ukuntu inzego zitandukanye zitera imbere, ntekereza ko mu myaka 30 ishize ntabwo twagiraga ibitangazamakuru bingana gutya, ariko ubu reba uko bimeze.”

    Yavuze ko yakuze yiyumvamo kwinjira muri Politiki, ku buryo yatekerezaga ko igihe nikigera akuzuza imyaka 35 y’amavuko, azayimamariza kuba Perezida w’u Rwanda ‘kugirango ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu cyanjye, ntange umusanzu mu kubaka ibyagezweho mu iterambere ry’igihugu cyanjye’.

    Thomson yavuze ko ubuzima bwe bwa buri munsi ari ‘umunyapolitiki’ kuko utayobora ikigo cy’ishuri utari umunyapolitiki, wifuza ko igihugu cye gitera imbere.

    Uyu mugabo abajijwe icyizere afite mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko gishingiye ku kuba yatanze Kandidatire mu gihe uwamuhinduriye ubuzima [Perezida Kagame] nawe yatanze Kandidatire mu bakandida.

    Ati “Icyizere mfite ni ukuba nshobora kuba natanga Kandidatire umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu Bakandida uyu munsi. Ni iby’agaciro rero kugirango nanjye nterekana ko imbaraga, ubushake, Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizemo kugirango igihugu cyacu gitere imbere, uyu ni umwe mu musaruro.”

    Thomson yashimangiye ko yiyamamaje ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kubera ko ari “intebe ihindura ibintu mu buryo ubwo ari bwo bwose iyo ugiriwe icyizere n’umuturage’.

    Yavuze ko n’ubwo atatsinda kuri iyi nshuro, ariko iyi ntambwe yateye ni inzira nziza izamuganisha ku nzozi ze. Yavuze ko imyaka 13 ari umurezi, yumva neza guteza imbere Igihugu uhereye hasi. Thomson, yavuze ko yasinyiwe n’abaturage barenga 671 (imikono).

    Thomson yavuze ko igihe cyose azabonera umwanya azakomeza gukora umuziki, kandi ko kwinjira muri Politiki bitatuma atayoboka inganzo ye.

    Ati 'Umuhanzi apfa ari uko inganzo yapfuye, buri gihe igihe mbonye icyatuma ntanga umusanzu ku muryango nyarwanda muri rusange nzakomeza nkore. N'ubundi nkora umuziki ujyanye no gutanga ubutumwa no kwerekana ibitagenda neza kugira ngo inzego zitandukanye zigire icyo zibikoraho.

    Yavuze ko kwiyamamaza ntaho bihuriye n’ubuhanzi kuko ‘ibi ni ibijyanye n’ubuzima bwite bw’Igihugu muri rusange’. Yavuze ko ubuhanzi bwe bwubakiye ku kugaragaza ibitagenda neza ‘kugirango inzego zitandukanye zigire icyo zibikoraho'.

    Album ye ya mbere yise 'Intumwa za Rubanda' iriho indirimbo 12.  Zibanda cyane ku guhamagarira intumwa za rubanda (Abapite) kuva mu Biro ahubwo bagasanga abaturage aho bari.

    Muri Nyakanga 2023, uyu mugabo yavuzwe cyane mu itangazamakuru, nyuma y'uko ashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri n'inzu ifasha abahanzi ya 'P Promoters.'

    Iyi 'Label'isanzwe ifasha bagenzi be barimo M1 ndetse n'umuraperi Papa Cyangwe. Ni inzu yashinzwe n'umunyamakuru Ndahiro Valens usanzwe ukorera Televiziyo.

    Ndahiro Valens yabwiye InyaRwanda, ko 'Thomson akibarizwa muri Label yanjye, kuko twagiranye amasezerano y'imikoranire mu 2023'. Akomeza ati 'Ni umuraperi mwiza, kandi ufite ibihangano yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, abantu bamushyigikire.'

    Ndahiro yavuze ko muri iki gihe bari gukora kuri Album ya Gatatu ya Thomson n'ayo ishobora kuzaba iriho indirimbo 12. Avuga ko bateganya kuzayita 'Ibyiza u Rwanda rwagezeho'.

    Ndahiro Valens Papy avuga ko bahisemo gukorana na Thomson kubera ubutumwa buri mu ndirimbo ze ndetse no 'kuba ari umuhanzi ukorera umuziki hanze ya Kigali'.

    Shene ye ya Youtube igaragaza ko amaze imyaka itatu ari mu rugendo rw’ubuhanzi; ariko yagiye anyuzaho ibindi biganiro birimo nk’iby’abantu bazwi mu ngeri zinyuranye z’umuziki, siyansi, abihayimana, ibiganiro bisesengura ku ngingo zinyuranye n’ibindi. Afite indirimbo zirimo nka ‘Iherezo’, ‘Malaika’, ‘Menya ibyawe’, ‘Ishyano’ n’izindi.

    Habimana Thomas yatangiye kwandika zimwe mu ndirimbo ze ahagana mu mu 2008 ubwo yigaga mu ishuri rya GS Marie Reine APEDI Rwaza, riherereye mu karere ka Musanze.

    Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, yabonye Buruse ajya kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga mu gihugu cy'u Buhinde. Mu biganiro bitandukanye yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko ubwo yari mu Buhinde, nibwo yatangiye kugaragaza impano ye mbere y'uko agaruka mu Rwanda mu 2013.  

    Mu 2014, nibwo yashyize hanze Album ye ya Kabiri yise 'Wikwiheba Ugihumeka' yariho indimbo 12 zo mu njyana ya Hi Hop.

    Habimana Thomas yabaye umuntu wa gatandatu utanze kandidatire ye ashaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida/ ifoto: TNT

    Thomson yinjiranye intego yise ‘Give peace a chance [Tugerageza duhe amahoro amahirwe]/ Ifoto: TNT


    Mu mezi atanu ashize, Thomson yamuritse Album ye ya mbere yise 'Intumwa za Rubanda' iriho indirimbo yunamiyeho umuraperi Jay Polly

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INTUMWA ZA RUBANDA’ YA THOMSON


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO'YARATWIMANYE' YA THOMSON

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO'MALAIKA' YA THOMSON

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO'RIP KABAKA' YA THOMSON

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143467/afite-album-ebyiri-ibyo-wamenya-kuri-thomson-umuraperi-ushaka-kuba-perezida-143467.html

  • Abadepite batoye itegeko ryemerera abatujuje imyaka 21 gushyingirwa – #rwanda #RwOT

    Iyi ni imwe mu ngingo zikubiye mu mushinga w'itegeko rigenga abantu n'umuryango ryatangiye gutorwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024.

    Imwe mu ngingo zagarutsweho cyane iri muri iri tegeko ni iya 197 ivuga imyaka yo gushyingirwa, ishimangira ko ari imyaka 21.

    Igika cya kabiri cy'iyi ngingo kigira kiti 'Umuntu ufite nibura imyaka 18 y'amavuko ariko utaragira imyaka yo gushyingirwa ashobora kwemererwa gushyingirwa ku mpamvu zumvikana iyo abisabye mu nyandiko umwanditsi w'irangamimerere ku rwego rw'Akarere.'

    Depite Kanyange Phoebe yagaragaje impungenge z'uko abayobozi b'uturere bashobora kuzajya bashingira ku bintu bitandukanye ku buryo byateza urujijo ariko haramutse hari iteka rya minisitiri bazajya bifashisha bakagira ibyo bashingiraho bihuriweho.

    Ati 'Utu turere 30 abatuyobora buri meya azajya ashingira wenda ku uko umuryango wanditse usaba ko umwana cyangwa aba bangavu n'ingimbi bashyingirwa, nubwo bazaba bagejeje imyaka 18, yego bafite indangamuntu bafite kwiyemerera gushyingirwa ariko badafite iteka rya minisitiri bagenderaho utu turere 30 buri wese azajya akora uko abishaka.'

    Depite Mukabunani Christine we yagaragaje ko atumva impamvu hashyizwemo irengayobora kuko impamvu zumvikana zivugwa mu gaka ka kabiri hashobora kugira abazitwaza akangiza abana b'imyaka 18 benshi.

    Ati 'Izo mpamvu zumvikana hagize abantu bazazitwaza cyane cyane ko zidasobanuye aha ngaha hanyuma abana b'imyaka 18 bakaba benshi cyane bagendeye kuri iri tegeko bashyingirwa ahubwo kurusha n'abakuru bashobora kwifatira ibyemezo.'

    Depite Ruku Rwabyoma yagaragaje ko bidakwiye gukomeza gufata umuntu w'imyaka 18 nk'umwana mu gihe ahandi aba yaramaze gukura.

    Ati 'Biragenda bimanuka umwana w'imyaka 16 aba yakuze ahandi, kandi natwe ni ho tujya. Uwa 18 turacyashaka kumugira uruhinja. Dukuze abana bacu bafate inshingano agire imyaka 16 ashobora gufata inshingano zo kwiyitaho noneho uwa 18 nta mpungenge dukwiriye kumugiraho na gato, yatanga ubuzima we mu ngabo akarwanira iki gihugu.'

    Perezida wa Komisiyo Rubagumya Furaha Emma yagaragaje ko atari ngombwa gushyiraho iteka rya minisitiri ribisobanura uko byazatuma buri wese ahita ajya kubisaba yitwaje impamvu zirivugwamo.

    Ati 'Ntabwo ari ngombwa ko biza mu iteka kuko ni nko kuba ubabwiye ngo uzabishaka uwo ari we wese azajye yandika iyi mpamvu, icyo gihe izajya ihita yemerwa. Ni byiza ko n'umuntu ubwe avuga ngo ariko iyi mpamvu ndumva uburyo bwo kuyikemura bwonyine ari uko uyu mwaka ashyingirwa? Hanyuma ukabona kubisaba.'

    Ingingo zitakorewe ubugororangingo na Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'Abagore n'abagabo ni 88 gusa, hakuwemo ingingo umunani ariko hongerwamo izindi 7, bituma itegeko rigira ingingo 405 zikubiye mu mitwe 18.

    Uyu mushinga w'itegeko watowe n'Abadepite 59 nta waryanze, ntawibifashe ndetse nta mfabusa.

    Abadepite batoye itegeko ririmo ingingo yemeza ko abataruzuza imyaka 18 bakwemererwa gushyinginrwa mu gihe babisabye mu nyandiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batoye-itegeko-ryemerera-abatujuje-imyaka-21-gusaba-gushyingirwa

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ruto wa Kenya – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byahuje abakuru b'ibihugu byombi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi mu 2024. Ni nyuma y'uko Perezida Kagame ari kugirira uruzinduko muri Kenya, aho yitabiriye inama yateguwe na Banki Nyafurika y'Iterambere (AfDB) iri kubera i Nairobi.

    Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame na Ruto 'baganiriye ku kurushaho gushimangira ubutwererane hagati y'u Rwanda na Kenya.'

    President Kagame met with President @WilliamsRuto on the sidelines of #AfDBAM2024. The two Heads of State discussed ways to further strengthen bilateral ties between Rwanda and Kenya. pic.twitter.com/K8bi4W3TRT

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 29, 2024

    Ibi biganiro bibaye nyuma y'iminsi mike Perezida Ruto nawe agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yari yitabiriye inama izwi nka CEO Forum, yabereye i Kigali.

    Uru ruzinduko rwaje rukurikira urwo yari yagiriye i Kigali muri Mata mu 2023, ndetse hasinywa amasezerano ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu bijyanye n'amagororero, ajyanye n'amahugurwa mu bya dipolomasi, ajyanye n'ikoranabuhanga, ajyanye n'ubuzima, ajyanye n'urubyiruko n'ayo guteza imbere amakoperative.

    Umubano w'u Rwanda na Kenya umaze gushinga imizi bishingiye ku bikorwa bihuza abaturage b'ibihugu byombi.

    Ishoramari ry'Abanya-Kenya rigaragara muri serivisi zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, amabanki n'ibindi byinshi.

    Nko mu burezi, Kenya ifite Kaminuza ya Mount Kenya, mu itangazamakuru hari ibigo bikomeye nk'ibinyamakuru nka Rwanda Today, The East African, Royal FM na Kiss FM.

    Kugeza ubu urwego rw'amabanki mu Rwanda rwiganjemo ishoramari ry'Abanya-Kenya, aho bashoye imari muri BPR Rwanda Plc ndetse baherutse kugura iyari Cogebanque.

    Izindi banki zisanzwe mu Rwanda zifite inkomoko muri Kenya harimo nka Guaranty Trust Bank Rwanda Plc yihuje na Fina Bank mu 2013 na NCBA Bank Rwanda Plc nyuma yo kwihuza kwa CBA na Crane Bank mu 2018.

    Uretse Perezida Ruto, Kagame yanaganiriye kandi na Jin Liqun, uyobora Banki ya Aziya igamije guteza imbere ishoramari mu bikorwaremezo (AIIB). Ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe y'imikoranire hagati y'iyi banki n'u Rwanda.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ruto wa Kenya

    Uretse Perezida Ruto, Kagame yanaganiriye kandi na Jin Liqun, uyobora Banki ya Aziya igamije guteza imbere ishoramari mu bikorwaremezo (AIIB)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-ruto-wa-kenya