Blog

  • Cricket: Ibihugu 8 ni byo bigiye gutangira ir… – #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (MINISPORTS) na Komite Olempike y'u Rwanda (RNOSC), Isyirahamwe ry'Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), ryateguye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gihe u Rwanda n'Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, iri Rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 10.

    Iri Rushanwa ryiswe T-20 International Women's Tournament, rizitabirwa n'Ibihugu 8 birimo; Uganda, Kenya, Nigeria, Malawi, Zimbabwe, Cameroon, Botswana n'u Rwanda ruzaba rwakiriye. Iri rushanwa rirabera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Umukino wa Cricket kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

    Guhera tariki ya 30 Gicurasi kugeza ku ya 08 Kamena 2024, amakipe araba yesurana, by'umwihariko Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, izaba irwana ku gikombe yegukanye Umwaka ushize itsinze Ikipe y'Igihugu ya Uganda, ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 09.

    Nyuma y'uko iri rushanwa rishimwe n'Impuzamashyirahamwe y'Umukino wa Cricket ku Isi (ICC), Ibihugu byinshi byatangiye kwitabira iri Rushanwa ryo Kwibuka, aho kuri iyi nshuro, Ibihugu bya; Zimbabwe, Cameroon na Malawi, biryitabiriye ku nshuro ya mbere.

    Ku nshuro 9 rimaze gukinwa, Ikipe y'Igihugu ya Uganda niyo imaze kuryegukana inshuro nyinshi (4), ikurikirwa na Kenya imaze kuritwara (3), mu gihe u Rwanda na Tanzaniya byaritwaye Inshuro 1.

    Uganda ni yo kipe imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi zigera kuri 4 

    U Rwanda ni cyo gihugu kibitse iki gikombe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143480/cricket-ibihugu-8-ni-byo-bigiye-gutangira-irushanwa-ryo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-143480.html

  • Rayon Sports yasezereye abakinnyi 5 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kumenyesha abakinnyi batanu ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha ko bajya kwishakira ahandi.

    Aba bakinnyi batanu bose bakaba bari basoje amasezerano ya bo, akaba ari abanyamahanga bane ndetse n’umunyarwanda umwe.

    Ku isonga ni umunyezamu Hategekimana Bonheur wageze muri iyi kipe 2021 avuye muri Espoir FC akaba yari ayimazemo imyaka 4. Yayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2023.

    Umunya-Maroc, Youssef Rharb ukina asatira anyuze ku mpande wari wagarutse muri iyi kipe mbere y’intangiriro z’umwaka w’imikino wa 2023-24, yari yasinye umwaka umwe ubu akaba atazongera amasezerano muri Rayon Sports na we yashimiwe.

    Hari kandi umurundi ukina mu kibuga hagati, Mvuyekure Emmanuel na we yari yasinye umwaka umwe, akaba awusoje. Gusa ntabwo byamugendekeye neza ari na yo mpamvu atazakomezanya na Rayon Sports.

    Hari ba rutahizamu babiri bageze muri Rayon Sports muri Mutarama 2024 aho basinye amezi 6, bari baje gufasha ikipe mu mikino yo kwishyura, gusa ntabwo umusaruro wa wo wabaye mwiza.

    Abo ni umunya-Senegal, Paul Alon Gomis ndetse n’umunya-Guinea, Alsény Camara Agogo we wagiye muri Werurwe 2024 wari wasabye uruhushya kuko yari afite ibibazo mu muryango. Aba bakinnyi babwiwe ko umusaruro wa bo utashimwe bakishakira ahandi.

    Biravugwa ko nyuma y’aba bakinnyi hari n’abandi bakinnyi bashobora kubakurikira ndetse benshi.

    Youssef Rharb yatandukanye na Rayon Sports

    Paul Alon Gomis ntabwo yahiriwe muri Rayon Sports

    Alsény Camara Agogo we yari yagiye mbere

    Mvuyekure Emmanuel na we yatandukanye na Rayon Sports

    Hategekimana Bonheur yashimiwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasezereye-abakinnyi-5-amafoto

  • Igice akunda ku mubiri, icyo akora, amahitamo ye hagati ya The Ben na Bruce Melodie – Yolo The Queen yaganirije abakunzi be #rwanda #RwOT

    Nta guca ku ruhande, umunyarwandakazi wigaruriye imitima ye benshi kubera imiterere ye, Kirenga Phiona uzwi nka Yolo The Queen, yavuze ko we akunda Bruce Melodie kuruta The Ben.

    Yabivuze ubwo yari yatanze umwanya ku bamukurikira ngo bamubaze ibibazo bashaka kuri Instagram na we arabisubiza.

    Uyu mukobwa uvuka i Rwamagana utajya upfa kugaragara mu ruhame, yafashe umwanya asubiza abamubajije nubwo ibibazo byari byinshi.

    Hari uwamubajije umuhanzi Nyarwanda w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akunda, yavuze ko ari “Aline Gahongayire.”

    Undi yaje ati “Bruce Melodie cyangwa The Ben?” Mu kumusubiza yagize ati “Bruce”.

    Yavuze ko igice cy’umubiri we akunda ari ibirenge bye. Uyu mukunzi we yamubajije ati “ni ikihe gice cy’umubiri wa we akunda?” Yamusubije yifashishije amashusho y’ibirenge bye.

    Yatunguranye ubwo yari abajijwe icyo akora mu buzima busanzwe, yabajijwe “ese ubundi ukora iki mu buzima busanzwe?”, yamusubije ati “mu buzima busanzwe nkora iyo bwabaga.”

    Bimwe mu bibazo byagiye bigaruka cyane ni ibyamusabaga kuziyereka abanyarwanda, wenda nko kujya gukora ikiganiro mu itangazamakuru, abemerera ko azabikora.

    Yolo The Queen yaganiriye n’abakunzi be

    Yavuze ko yemera Bruce Melodie

    The Ben amaze igihe agereranywa na Bruce Melodie

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igice-akunda-ku-mubiri-icyo-akora-amahitamo-ye-hagati-ya-the-ben-na-bruce-melodie-yolo-the-queen-yaganirije-abakunzi-be

  • Imodoka ya HOWO yacitse feri yinjira mu nzu y’umuryango w’abantu 10 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Butara mu Mudugudu wa Nyabusheshe imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yariho ipakirwa yasenye inzu y'umuturage.

    Iyi modoka yarimo ipakirwa itaka, mu mirimo yo gukora umuhanda Nyanza-Bugesera. Iyi modoka yari iparitse nta muntu uyirimo nibwo yaje gucika fere igonga inzu y'umuturage.

     

    Iyi modoka yasenue inzu ya Ngirayesu Theogene ufite umuryango w'abantu 10. Ku bwamahirwa nta muntu wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima. Uyu muryango kandi wahise ushakirwa aho kuba ucumbikiwe.

    Source : https://yegob.rw/imodoka-ya-howo-yacitse-feri-yinjira-mu-nzu-yumuryango-wabantu-10/

  • Imbumbe y'amakosa yatumye ibigo bimwe bisesagura imari ya Leta – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo igaragaza ko ibigo byakorewe igenzura mu bijyanye no kuzuza ibitabo by'ibaruramari, 92% byabonye 'ntamakemwa'.

    Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu PAC, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024 yagaragarije Inteko Rusange ko mu makosa ahuriweho n'ibigo byinshi yabiganishije ku gukoresha nabi ingengo y'imari ya 2022/2023 harimo gukora igenamigambi ritanoze.

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens ati 'Harimo inyingo z'imwe mu mishinga ziba zitanoze, hakaba imishinga ikorwa nta nyigo zakozwe, ariko kandi hakaba n'amasoko atangwa mbere y'uko hakorwa inyigo.'

    Mu bindi bibazo bihuriweho harimo imitegurire y'amasezerano itanoze aho hari imirimo yagiye ibarwa inshuro zirenze imwe ndetse amafaranga akishyurwa. Ibigo bimwe byagiye bitanga amasezerano hatarakorwa inyigo ngo hamenyekane ibigomba gukorwa.

    Iyi raporo igaragaza ko hari miliyari 4.9 Frw yishyuwe bitari ngombwa bitewe n'imitegurire y'amasezerano itanoze.

    Ibigo byinshi byaguye mu ikosa ryo gukererwa gushyira mu bikorwa amasezerano, ibyatumye hari amasezerano 44 afite agaciro ka miliyari 551.9 Frw yatinze gushyirwa mu bikorwa mu minsi iri hagati ya 49 n'imyaka itanu.

    Depite Muhakwa yagaragaje ko iki kibazo no mu mwaka wa 2021/2022 cyari gihari kuko hari amasezerano yo mishinga 41 yatinze gushyirwa mu bikorwa, icyo gihe yari ifite agaciro karenga miliyari 644 Frw.

    Byanagaragajwe ko hakiri ibibazo mu mitangire y'amasoko aho ibigo byinshi biteganya amafaranga make mu igenamigambi ry'amasoko, nyuma akazatangwa ku mafaranga aruta cyane ayari yateganyijwe.

    Ati 'Habaho n'ubwo bateganya amafaranga menshi, ibi tukaba twarabonye biterwa n'uko haba hatakozwe kugenzura ibiciro biri ku isoko, hakaba n'amasoko atangwa nta ngwate itanzwe yo kurangiza isoko neza ndetse n'amasoko asabirwa uburambe kandi ari mu cyiciro kidasabirwa uburambe bigakumira ba rwiyemezamirimo bato.'

    PAC yagaragaje ko hari amasezerano y'imishinga itanu yo gukurikirana imirimo y'ubwubatsi yongerewe igihe bituma hiyongeraho amafaranga agera kuri miliyari 6.2 Frw nyuma y'uko amasezerano y'ibanze yo kubaka akerewe.

    Nko mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA) amasezerano yo gukora umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro hishyuwe miliyari 3 Frw yiyongera ku yari ateganyijwe kubera kongerera amaserano igihe.

    Hanatahuwe imitungo 90 idakoreshwa icyo yagenewe

    Depite Muhakwa yagaragaje ko ikibazo cy'imitungo idakoreshwa gikomeza kugaragara ndetse kuri ubu cyagaragaye mu nzego 22, aho hari imitungo 90 ifite agaciro ka miliyari 15 Frw.

    Ati 'Iyi mitungo idakoreshwa iba ikwiriye gukoreshwa kugira ngo amafaranga yaguze ibi bikoresho abashe gukoreshwa icyo yagenewe ariko n'iyi mitungo ibashe gutanga umusaruro.'

    Hari kandi inzego 31 zagaragayemo ibirarane by'imisoro bifite agaciro ka miliyari 88 Frw, aho nko mu mushinga wo gukora umuhanda wa Huye-Kibeho-Munini batatanze imisoro ingana na miliyari 15.2 Frw.

    Hanagaragaye kandi ikibazo cy'ubukererwe mu kwishyura indishyi ikwiye mu nzego 10 zitarishyura indishyi ikwiye ingana na milyiyari 12.6 Frw. Ubu bukererwe buri hagati y'iminsi 17 n'imyaka hafi irindwi.

    Umujyi wa Kigali wiharira ibirarane mya miliyali 6 Frw bimaze igihe kiri hagati y'iminsi 284 na 557.

    Abadepite basabye ko guverinoma gukemura ibibazo bitandukanye byagaragaye muri iyi raporo, ibyinshi bihabwa igihe kitarenze amezi ane.

    Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu kugabanya umutungo wa Leta udakoreshwa

    Mu Mujyi wa Kigali hari ibirarane byo kwishyura ingurane ikwiye bimaze imyaka hafi ibiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbumbe-y-amakosa-yatumye-ibigo-bimwe-bisesagura-imari-ya-leta

  • U Rwanda rwabaye urwa gatatu mu karere mu gukoresha neza ingengo y'imari – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo izwi nka 'Open Budget Survey, OBS 2023' iki kigo cyafatanyijemo na Transparency International Rwanda yahaye u Rwanda amanota 50% rukurikira Kenya yagize 55%, Uganda ibimburira ibihugu byo mu Karere n'amanota 59%.

    U Rwanda rwaje imbere y'ibihugu nka Tanzanie, u Burundi, Sudani, Ibirwa bya Comores, Malawi, Ethiopie, Sudan y'Epfo na Somalia.

    Ku rwego rw'Isi iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwabaye urwa 59 mu bihugu 125 byagenzuwe, ruba urwa cyenda mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara aho Afurika y'Epfo yabaye iya mbere n'amanota 83%.

    OBS ikorwa muri myaka ibiri, yaherukaga gutangazwa mu 2021, aho u Rwanda rwiyongereyeho 5% ugereranyinje na 45% rwari rwagize mu 2021.

    Icyakora imibare iracyari hasi cyane kuko kugira ngo ingengo y'imari bivugwa ko yarakoreshejwe neza binyuze mu mucyo, iyo igihugu cyagize byibuze amanota 61%.

    OBS y'uyu mwaka yakorewe kuri biriya bihugu 125 bifite abaturage miliyari 7,5, bikabarura ingengo y'imari ya miliyari ibihumbi 33,5$.

    Iba igamije gusesengura ibijyanye n'ikoreshwa ry'ingengo y'imari binyuze mu mucyo, uhereye ku iteganyabikorwa, k'uko yemezwa, uko yashyizwe mu bikorwa n'uko igenzurwa ry'ibyakozwe rikorwa, abaturage, Inteko Ishinga Amategeko n'Umugenzuzi w'imari ya leta bose babigizemo uruhare.

    Ku nkingi y'ubugenzuzi bw'imari ya leta u Rwanda, ibiro by'Umugenzuzi w'Imari ya Leta byahawe 78%, Inteko Ishinga Amategeko ihabwa 44% mu gihe uruhare rw'abaturage ruri hasi na 16%, ibyatumye hose hamwe ku nkingi y'ubugenzuzi u Rwanda ruhabwa 56%.

    Icyakora urebeye ku mpuzandengo y'Isi kuri ibyo bihugu 125 byagenzuwe usanga u Rwanda rwaragerageje kuko impuzandengo yo gukoresha ingengo y'imari binyuze mu mucyo muri ibyo bihugu iri 45%.

    Ku bagenerwabikorwa ni ukuvuga uruhare bagize ku ngengo y'imari ya leta ku mpuzandengo y'Isi ruri 15% naho ingingo y'ubugenzuzi muri ibyo bihugu byose ikaba 53,5%.

    Ibijyanye no gutegura ingengo y'imari ya leta abaturage babigizemo uruhare u Rwanda rufite 20%, iyemezwa ryayo binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko babigizemo uruhare uhabwa 0%.

    Mu kuyishyira mu bikorwa na none abaturage babigizemo uruhare u Rwanda rwahawe amanota 42%, mu gihe mu bugenzuzi na bwo abaturage bahabwa umwanya ku rugero ruri hasi, aho u Rwanda rwahawe 0%.

    Ni imibare iri hasi mu gihe amategeko avuga ko byibuze abaturage bagira uruhare ku ngengo y'imari byibuze ku manota ya 61%.

    Ku rundi ruhande hagaragajwe ko Abaturage bagira uruhare, ahubwo ikibazo ari uko ibyakozwe bidafite aho byanditse, ha handi utanga amanota aza yasaba raporo yanditse y'uko abaturage bagira uruhare ikabura, urwego runaka rugahabwa zeru.

    Umugenzuzi Mukuru Wungirije w'Imari ya Leta, Safari Steven ati 'ikibazo cyo kubika ibyakozwe mu nyandiko kiracyahari cyane. Inama natanga ni uko ibintu byose twajya tubitanga mu buryo butomoye kuri buri ngingo ndetse tukagira aho tubyandika.'

    Safari yavuze ko hari gahunda bagiye gutangira mu minsi iri imbere ijyanye no kugenzura imari nta we uhejwe, 'ha handi dufata umuturage tukamujyana gukora igenzura, tukavuga ngo ni hehe twakwibanda cyane. Aha azaba ashobora gutanga ibitekerezo, akatubwira aho abona twakwibanda.'

    U Rwanda rukomeje gutera imbere cyane mu kuzamura amanota, aho mu 2012 rwari rufite 8%, mu 2015 rugira 36%, mu 2017 rusubira inyuma na 22% mu 2019 rugira 39% naho mu 2021 ruhabwa 45% uyu mwaka rukaba rwaragerageje rukagera 50%.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa n'akarengane, Apollinaire Mupiganyi, yavuze ko nubwo hakirimo ibyuho by'uko umuturage adahabwa umwanya uhagije 'ariko ugereranyije na 8% twavuyeho mu myaka 12 ishize, amanota 11% tubura ngo tugere ku rufatiro rwa 61% tuzayakuramo nta kabuza.'

    Uyu mwaka wa 2024/2025 u Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 5690.1 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwabaye-urwa-gatatu-mu-karere-mu-gukoresha-neza-ingengo-y-imari

  • Gatanya mu isura nshya: Abadepite bemeje impinduka mu itegeko rigenga umuryango – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abantu bajya gushyingirwa mu mategeko babaga bafite amahitamo atatu yo gucunga umutungo arimo ivangamutungo risesuye, ivangamutungo muhahano n'ivanguramutungo risesuye.

    Itegeko Abadepite batoye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, ririmo ingingo ya 166 iteganya ko abashyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw'imicungire y'umutungo bushya bushingiye ku masezerano ku ategurwa n'abashaka gushyingiranwa.

    Iyi ngingo ifite agace kagira kati 'Abagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw'imicungire y'umutungo bushingiye ku masezerano ategurwa na bo ubwabo iyo itanyuranyije n'amategeko ndemyagihugu n'imyifatire mbonezabupfura y'Abanyarwanda.'

    Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'Abagore n'abagabo, Rubagumya Furaha Emma yasobanuye ko ubu buryo buzajya butuma abantu batifuza gucunga umutungo w'abashyingiranywe bakoresheje uburyo bwari busanzwe bakoresha ubwo bihitiyemo.

    Ati 'Abantu bagiye gushyingiranwa bashobora kuvuga bati muri buriya buryo butatu bwari busanzwe bumenyerewe nta na bumwe twiyumvamo turumva tudashaka gukoresha ubu buryo ariko twebwe tugiye kugena uburyo tuzacunga umutungo wacu cyangwa se tuzabana, bakabyemererwa bakagenda bakabyandika.'

    Iri tegeko ritanga umurongo w'uko abantu babikeneye bashobora gukora aya masezerano ariko ntibavuga mu buryo bweruye ibigomba kwandikwamo kuko abasezerana baba bafite ibintu bitandukanye.

    Mu gutanga gatanya hari ibyahindutse

    Mu byatumye iri tegeko rivugururwa harimo no kuba gatanya zariyongeye cyane mu myaka itanu ishize, kuko nko mu 2018 bibirego imiryango yemerewe gatanya binyuze mu nkiko yari 1311.

    Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n'inkiko gutandukana nk'uko byatangajwe muri raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.

    Raporo y'Ibikorwa by'Ubucamanza ya 2021/2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw'abashakanye. Muri uwo mwaka abatandukanye bageraga ku 3322.

    Ingingo ya 156 y'iri tegeko iteganya ko iyo habayeho iseswa ry'ivangamutungo rusange biturutse kuri gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana bataramarana imyaka itanu babana, umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana imitungo n'imyenda baringanije.

    Igika cyayo cya mbere kigira kiti 'Iyo ivangamutungo rusange riseshwe ku mpamvu z'ubutane cyangwa guhindura uburyo bw'imicungire y'umutungo, abari barashyingiranywe bagabana imitungo n'imyenda ku buryo bungana cyangwa ku bundi buryo bumvikanyeho.'

    'Icyakora, bisabwe n'umwe mu bashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana, mu gihe cy'urubanza rw'ubutane urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n'imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho, buri wese agahabwa ibihwanye n'uruhare rwe ku mitungo.'

    Ni mu gihe agaka ka gatandatu kayo kavuga ko Urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k'ibyangijwe n'umwe mu bashyingiranywe ndetse n'imyenda yafashe mbere cyangwa nyuma y'ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.

    Ku basezeranye kuvanga umutungo w'umuhahano ho mu gihe cy'urubanza urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k'ibyangijwe n'umwe mu bashyingiranywe ndetse n'imyenda yafashe nyuma y'ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.

    Iri itegeko riteganya ko umwe mu bashakanye ashobora kujya gusaba ubutane kubera impamvu zirimo ubusambanyi, guhamwa n'icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega, umwana bahuriyeho bombi, umwana w'urega cyangwa w'uregwa n'izindi.

    Binateganyijwe ko iyo kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n'umwe mu bashyingiranywe bashobora gutandukana.

    Abadepite bemeje itegeko ryemerera abashaka gushyingirwa bigenera uburyo bwo gucunga umutungo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatanya-mu-isura-nshya-abadepite-bemeje-impinduka-mu-itegeko-rigenga-umuryango

  • Abarwanya M23 bahuriye ku ngengabitekerezo yo kwanga Umututsi- Gen (Rtd) James Kabarebe – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho ku wa Gatatu tariki 29 Gicurasi mu 2024, ubwo abakozi n'abayobozi ba Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'ab'Ibiro by'Umuvugizi wa Giverinoma, bahuriraga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Gen (Rtd) James Kabarebe ni umwe mu batanze ikiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ubutwari bw'ingabo zahoze ari iza RPA zayihagaritse.

    Yabwiye abari muri uyu muhango ko kimwe mu bintu bigoranye kurandura ari ingengabitekerezo ya Jenoside, ashimangira ko nta watekerezaga ko mu myaka 30 hari abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazicwa kubera uko bavutse.

    Ati 'Urebye uko bihagaze uyu munsi nyuma y'imyaka 30 nta wari uzi ko ingengabitekerezo izagira gutya ikavumbukira hano hirya mu baturanyi n'ubukana nk'ubwo yari ifite mu 1994, icyo ni ikikwereka ko igihari yose. Nta wari uzi ko abayirengagije icyo gihe bakanga gutabara Abanyarwanda uko bifashe icyo gihe ari nako bakomeza kwifata nyuma y'imyaka 30, ibintu bigaragarira mu bibera hariya hakurya muri Congo.'

    Yakomeje avuga ko 'Jenoside mu Rwanda yo ntabwo izongera ariko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo rwo ruzakomeza igihe icyo aricyo cyose. Nyuma y'imyaka 30 ishusho dufite mu baturanyi itugaragariza ko ikibazo ntaho cyagiye, abakoze Jenoside hano baracyariho, bafite imbunda baracyakomeza no kuzihabwa ndetse baracyafite n'umugambi wo gukora Jenoside.'

    Uretse Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bagahungira muri Congo kuri ubu bakaba bafite n'umugambi wo kuyikomeza, Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko n'ababafashije bo muri aka karere nabo batarahinduka.

    Yagaragaje ko hari igihugu cy'igituranyi atavuze izina cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigaragara ko imyitwarire yacyo uyu munsi ikiganisha muri uwo mujyo.

    Ati 'N'abandi bafatanyije bo muri aka karere noneho barabasanze ku mugaragaro, ni ibintu bizwi ntabwo ari Ibanga. Hari abantu bari hano nk'impunzi zari mu nkambi z'impunzi b'abaturanyi, mu Mutara za Mimuri, Rukomo, Rilima mu Mayaga, Nyamagabe. Abo bose mu nkiko Gacaca zabaye hano, hari abantu 660 bakatiwe n'inkiko Gacaca b'ikindi Gihugu duturanye, bamwe muri bo ni Abayobozi, iyo ubabonye uyu munsi bitabira igikorwa cy'ubwicanyi cya Jenode kiri hakurya mu Gihugu duturanye bigaragaza urwo ruhererekane rw'ingengabitekerezo n'ibyaha bakoze.'

    Abarwanya M23 bahuriye ku kwanga Abatutsi

    Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko kimwe mu bintu biteye inkeke ari uburyo abantu birengagije ikibazo cya M23 kandi cyumvikana cyane ko barwanira ubuzima n'uburenganzira byabo.

    Ati 'Iyo ubona bariya bantu bose barwanya abitwa M23, M23 irwanira iki? Irwanira kubaho gusa ni nko kuvuga ngo turarwana ngo tubeho, tugire aho twita iwacu, tuve mu buhunzi bw'imyaka 30 ariko tureke no kwicwa. Kwicwa kwabo kwaravuzwe, kwaramamajwe kuri za YouTube mu mashusho, abo bicaga, abo batwikaga, abo baryaga, ni ibintu biri ku mugaragaro, ukibaza uti ese aba bose, Isi yose ibyo ntabyo ibona? Irabibona, ese kuki ibyirengagiza? Kuba ibyirengagiza rero nicyo gikwiriye kudukangura nk'Abanyarwanda kuko twiraye twagira Ibibazo.'

    Kugeza ubu bimwe mu bihugu bifatanya n'Ingabo za Congo mu rugamba rwo kurwanya M23 ku isonga haza u Burundi na Afurika y'Epfo.

    Nubwo Gen (Rtd) Kabarebe nta gihugu nyirizina yigeze atunga urutoki, yagaragaje ko ibi bihugu byose hari ikosa byakoze nkana bijya kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo

    Ati 'Iyo urebye ibihugu byaje mu kibazo cy'Uburasirazuba bwa Congo ngo bije gutabara Congo, ese buri kimwe muri byo ukibajije uti ujya kohereza ingabo wibajije niba Congo ifatanya na FDLR yakoze Jenoside mu Rwanda? Niba se warabyibajije ugasanga aribyo kuki wohereje ingabo zawe gufatanya na Congo kurwanya abicwa? Icyo gikwiriye kudutera impungenge ariko bakabyoroshya bakavuga ngo twohereje ingabo mu bufatanye n'imibanire hagati yacu na Congo, oya ntabwo ari ibyo ukwiriye kwibaza uti ese abo ngo bararwanya barimo baricwa.'

    Yakomeje avuga ko iyo urebye ibi bihugu Byose birwanya M23 usanga bihuriye ku ngengabitekerezo yo kwanga Abatutsi.

    Ati 'Ikindi dukwiriye kwitondera ni uko iyo urebye bariya bantu bose barwana, bishyize hamwe ngo bararwanya M23 bose ikibahuza, icyo bahuriyeho bariya bose bahuriye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ingengabitekezo yo kwanga Umututsi, ni nacyo kibashyize hamwe, niyo leta ikoresha mu kuzana inshuti zose, kuzana n'abaturanyi.'

    Iki kiganiro Gen (Rtd) James Kabarebe, yagihuriyemo n'abandi barimo Uwacu Julienne n'umwanditsi w'ibitabo, Julienne Mukagasana

    Gen (Rtd) James Kabarebe, yashimangiye ko ingengabitekerezo ya Jenoside igiteye inkeke

    Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko abarwanya M23 bahuriye ku ngengabitekerezo yo kwanga Umututsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarwanya-m23-bahuriye-ku-ngengabitekerezo-yo-kwanga-umututsi-gen-rtd-james

  • Yagushije abahanzi mu cyobo! B-Threy na Ish K… – #rwanda #RwOT

    Iyi nkundura yatangijwe na Moses Turahirwa wasubije ikibazo cy'ukoresha amazina ya Museco ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter] wabajije ikibazo kigira kiti 'Ni inde muntu wifuza kuzamarana nawe ubuzima bwawe bwose, n'ubwo yaba yubatse cyangwa se mukundana. Mbese, mumbwire umukunzi wanyu wa nyawe.'

    Mu gusubiza, Moses wamamaye mu guhanga imyambaro yambarwa n'abayobozi bakomeye mu Rwanda n’ahandi, yasubije ko Ish Kevin ariwe yifuza kuzamarana nawe, ubuzima bwe bwose.

    Yifashishije konti ye ya X, Ish Kevin yabwiye Moses ko adateze kuba inshuti n'umuntu 'utiyuba ndetse utubaha n'igihugu cye'.  

    Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zubakiye ku mudiho w'injyana ya Kinyatrap, yahishuye ko mu bihe bitandukanye, yakiriye ubutumire bwa Moses Turahirwa, ariko ko atigeze abwitabira bitewe n'uko 'atiyubaha', arenzaho ko badateze kuba inshuti.

    Ati 'Ntabwo ndi inshuti yawe, uri umufana kandi nanze ubutumire bwawe bwose bwo kwinjira mu kirango cyawe n'ibikorwa byawe gusa kuko utiyubaha ndetse utubaha n'Igihugu cyawe. Reka kuvuga izina ryanjye mu bitari umuziki. Kanguka muvandimwe.”

    Mu gisa n'ubutumwa bwisukiranya, B-They yanditse ubutumwa bushinja Moses Turahirwa gushuka cyangwa se kujyana habi urubyiruko. Avuga ko yiteguye kumutamaza, abantu bose bakazamenya ibikorwa bye.

    Mu butumwa bwe, B-Threy yateguje ko mu gihe kitarambiranye, azashyira hanze uburyo Moses Turahira yaguhije abahanzi benshi mu cyobo, akorosheje amagambo aryohereye.  

    Ati 'Ish Kevin uri mukuri, umuntu wese yumvireho. Rekeraho (Moses Turahirwa) gukururira abahanzi mu cyobo wagushijemo ubabeshyabeshya. Ngiye kugaragaza ukuri mu gihe kitarambiranye. Nturi mwiza ufite ibibazo n'ishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza.'

    B-Threy yakoresheje Hashtag yumvikanisha ko nta ntwari y'ibikorwa bidahuye n'amagambo. Aba bahanzi bombi batangaje ibi, mu gihe B-They yagiye agaragaza mu bikorwa bitandukanye ari kumwe na Moses Turahirwa.

    Ku wa 9 Nzeri 2023, hasohotse amashusho ya B-Threy ari kumwe na Mistaek ndetse na Turahirwa Moses mu bikorwa byari bigamije kumufasha kugaragaza ibikorwa bye.

    <blockquote class=”twitter-tweet”><p lang=”en” dir=”ltr”>Mention someone you would like to spend the rest of your life with.<br><br>Even if they are Married or Dating. Let them know you&#39;re the real soulmate <br>🤗😂💀</p>&mdash; ♡ MUSECO ♡ (@Museco_Bae) <a href=”https://twitter.com/Museco_Bae/status/1795390429183291867?ref_src=twsrc%5Etfw”>May 28, 2024</a></blockquote> <script async src=”https://platform.twitter.com/widgets.js” charset=”utf-8″></script>

     

    <blockquote class=”twitter-tweet”><p lang=”en” dir=”ltr”>Record straight, I&#39;m not your friend, you are a fan and I&#39;ve rejected all your invitations to join your brand and your events only because you don&#39;t respect yourself and your country . Stop mentioning my name mu bitari music. <a href=”https://twitter.com/hashtag/kangukabro?src=hash&amp;ref_src=twsrc%5Etfw”>#kangukabro</a> <a href=”https://t.co/bufwW8Ur8A”>https://t.co/bufwW8Ur8A</a></p>&mdash; ISH KEVIN (@Ishkevin_) <a href=”https://twitter.com/Ishkevin_/status/1795776239107518524?ref_src=twsrc%5Etfw”>May 29, 2024</a></blockquote> <script async src=”https://platform.twitter.com/widgets.js” charset=”utf-8″></script>

    <blockquote class=”twitter-tweet”><p lang=”tl” dir=”ltr”>Ish you right and any other artist yumvireho. Rekeraho gukururira abahanzi mucyobo wagushijemo ubabeshyabeshyaaa I'm dropping the whole truth Soon , <a href=”https://twitter.com/hashtag/nturimwiza?src=hash&amp;ref_src=twsrc%5Etfw”>#nturimwiza</a> ufite ibibazo nishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza . <a href=”https://twitter.com/hashtag/nofakepatriots?src=hash&amp;ref_src=twsrc%5Etfw”>#nofakepatriots</a> <a href=”https://t.co/JdGIMfrItu”>https://t.co/JdGIMfrItu</a></p>&mdash; B Threy 🎵 (@B_Threy) <a href=”https://twitter.com/B_Threy/status/1795803993903354344?ref_src=twsrc%5Etfw”>May 29, 2024</a></blockquote> <script async src=”https://platform.twitter.com/widgets.js” charset=”utf-8″></script>


    Umuraperi B-Threy yatangaje ko agiye kugaragaza uburyo Moses yagushije abahazi mu cyobo


    Ish Kevin ‘yiyamye’ Moses Turahirwa amubwira ko nta bushuti bafitanye, kandi ntiyigeze yitabira n'ubutumire bwe


    Moses Turahirwa yagaragaje Ish Kevin nk'umuntu yifuza kuzabana nawe kugeza ku ndunduro y'ubuzima bwe


    Muri Werurwe 2024, B-Threy yagaragaye ari mu mikoranire na Moshions yashinzwe na Turahirwa Moses

    KANDA HANO UREBE UBWO B-THREY NAMISTAEK BARI KUMWE NA MOSES

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143470/yagushije-abahanzi-mu-cyobo-b-threy-na-ish-kevin-bifatiye-ku-gahanga-moses-washinze-moshio-143470.html

  • Umuririmbyi mu njyana ya hip hop hano mu Rwanda, yatanze kandidatire ye asaba kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Habimana Thomas, uzwi muri muzika Nyarwanda nka Thomson, yatanze kandidatire ye nk'umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe kuba tariki 15 na 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga.

    Habimana asanzwe ari Umuyobozi w'Ishuri rya Hope Technical Secondary School, riherereye mu Karere ka Rubavu akaba n'umuhanzi wubatse izina nka Thomson mu ndirimbo nka 'Intumwa za rubanda'.

    Uyu mugabo yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwiyamamaza bitewe n'uwo ari we n'aho u Rwanda rugeze nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

    Yagize ati 'Nakuze numva ko umunsi umwe, igihe nk'iki imyaka 35 ninyuzuza nzaza gutanga kandidatire kugira ngo ntange umusanzu mu kubaka igihugu cyanjye n'uwo gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry'igihugu.'

    Yashimangiye ko asanzwe abayeho nk'umunyapolitiki cyane ko ari umuyobozi w'ishuri kandi ko afite icyizere cy'uko ashobora gutorwa.

    Yavuze ko yahisemo gushyira kandidatire ye ku mwanya w'umukuru w'Igihugu kuko ari intebe ihindura ibintu mu buryo ubwo ari bwo bwose mu gihe umuntu yagiriwe icyizere.

    Habimana Thomas uzwi nka Thomson mu muziki yavuze ko atazareka ubuhanzi bwe bitewe n'uko yinjiye muri Politiki cyane ko asanzwe atanga umusanzu wo kubaka igihugu binyuze mu ndirimbo.

    NEC ikomeje kwakira kandidatire z'abifuza kuba abakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'uw'Abadepite kugeza ku wa 30 Nyakanga 2024.

    Nyuma yo kwakira kandidatire zabo hazakurikiraho igikorwa cyo kuzisuzuma, hakazatangazwa abujuje ibisabwa kugira ngo batangire ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe gutangira ku wa 22 Kamena 2024.

    Source : https://yegob.rw/umuririmbyi-mu-njyana-ya-hip-hop-hano-mu-rwanda-yatanze-kandidatire-ye-asaba-kwiyamamariza-kuba-umukuru-wigihugu/