Blog

  • Sherrie Silver yakeje Perezida Kagame, anagen… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 29 Gicurasi 2024 ni bwo Sherrie Silver yagarutse mu Rwanda n'abana afasha aho bavuye gutaramira muri 'Walk the Talk' igikorwa cyitabiwe n'ibihumbi by'abantu.

    Hakaba hari ku butumire bw'Umuryango w'Ababibumbye ishami rishinzwe Ubuzima ari naryo ryari ryateguwe iki gikorwa.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Sherrie Silver akigera ku kibuga cy'indege, yagarutse ku ishimwe afite kubwa Perezida Kagame yifuza ko yazakomeza kuyobora u Rwanda imyaka n'imyaka.

    Mu buryo bwe Sherie Silver yagize ati'Nkunda Perezida Kagame kuko yambereye mwiza kuva mu buto bwanjye, ni umuntu utajya ushidikanya ku bushobozi bw'abakiri bato.'

    Ibi Sherrie Silver yavuze ko bigira abakuru b'ibihugu mbarwa ati'Abaperezida benshi babona urubyiruko bagatekereza ko nta kintu bazi nyamara we yaduhaye amahirwe menshi.'

    Uyu mukobwa yagarutse ku isengesho ahora avuga ku bwa Perezida Kagame ati'Kandi nsengera ko yazakomeza kuba Perezida igihe kirekire gishoboka.'

    Sherrie Silver yasoje agira inama urubyiruko muri ibi by'amatora u Rwanda rurimo ati'Dufite gutora, dufite kugira uruhare mu bikorwa by'amatora no kumenya guhitamo neza.'

    Ibikorwa biganisha ku matora akomatanije ay'Umukuru n’ay’Abadepite birakomeje mu Rwanda aho abifuza kwiyamamaza bakomeje gutanga Kandidatire zabo ari nako abanyarwanda bakangurirwa na Komisiyo y'Amatora gukomeza kwikosoza kuri lisiti y'itora.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba biteganijwe ko bizatangira ku wa 22 Kamena 2024 bikazakomeza kugera ku wa 13 Nyakanga 2024.

    Mu gihe ku wa 14 Nyakanga 2024  aribwo abanyarwanda baba mu mahanga bazatora naho abari imbere mu gihugu bakazatora ku wa 15 Nyakanga 2024.Sherrie Silver yashimiye ubufasha Perezida Kagame yakomeje kugenda amuha mu bihe bitandukanye aha yari kumwe na we na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abana uyu mukobwa yemeye kubera umubyeyiSherrie Silver yibukije urubyiruko ko ntawundi wo kubaka igihugu uzava ahandi uretse boYashimiye Perezida Kagame ukomeza guha amahirwe no kwizerera mu gushobora kwabakiri batoSherrie Silver avanye n’abana bo mu muryango yatangije mu Busuwisi aho bitwaye neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143471/sherrie-silver-yakeje-perezida-kagame-anagenera-ubutumwa-urubyiruko-muri-ibi-bihe-byamator-143471.html

  • Oda Paccy yateguje Album ya nyuma – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, ni bwo Oda Paccy wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Umusirimu', 'Rimwe', 'Ntabwo mbyicuza' n'izindi, yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki ko ari kubategurira Album nshya.

    Yabwiye InyaRwanda ko iyi Album izaba iriho indirimbo 10 ndetse n'inyongezo 3, bivuze ko muri rusange izaba iriho indirimbo 13 zigaruka ku ngingo zinyuranye.

    Ni Album avuga ko idasanzwe kuri we kuko ari kuyitegura mu gihe ari no kwitegura gufata ikiruhuko kirekire mu muziki. Ati 'Album ndi gukoraho, ni Album nifuza ko izaba iriho indirimbo zitandukanye n'izo nsanzwe nkora.'

    Akomeza ati 'Izaba iriho injyana zose! N'iyo Album ya nyuma nzaba nkoze mbere y'uko mfata ikiruhuko cy'igihe kirekire mu muziki, nkerekeza mu zindi nshingano.'

    Oda Paccy yavuze ko iyi Album izaba iriho indirimbo zigaruka ku buzima busanzwe, urukundo, kandi avuga ko yayitondeye mu ikorwa ryayo. Ati 'Ni Album turi kwitondera. Hamaze gukorwaho indirimbo nyinshi, kandi hazaba hariho 'style' zitandukanye.'

    Yavuze ko iyi Album yakozweho na ba Producer batandukanye, cyane cyane abo bagiye bakorana mu bihe bitandukanye, ndetse n'abagezweho muri iki gihe.

    Paccy yashimangiye ko nyuma yo gushyira hanze iyi Album, azafata ikiruhuko mu muziki, ahanini bitewe n'uko hari izindi nshingano azajyamo atabakinganya n'umuziki.

    Oda Paccy yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka 'Mbese Nzapfa', 'Umunsi umwe', 'Boom boom', 'Miss President', 'Amaganya', 'Ninde' n'izindi. Mu 2022, Oda Paccy yasoje amasomo ye muri Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga, n'Ubucuruzi (UTB). 


    Oda Paccy yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya nyuma yitegura gufata ikiruhuko mu muziki


    Oda Paccy yavuze ko hari ibyo agiye kwerekezamo atabangikanya no gukora umuziki


    Oda Paccy yavuze ko kuri iyi Album azakoranaho na ba Producer batandukanye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGICYO' YA ODA PACCY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143485/oda-paccy-yateguje-album-ya-nyuma-143485.html

  • Umunyamakuru Becky Rocsi wa RBA yahawe indi m… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane tariki 30 Gicurasi 2024 ni bwo East African University yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 5 ku banyeshuri basoje amasomo yabo muri iyi Kaminuza. Mu bazishyikirijwe harimo n’umunyamakuru Becky Rocsi ukora Ikiganiro cy’Iyobokamana cyitwa RTV Sunday Live, gitambuka kuri Televiziyo Rwanda buri ku Cyumweru mu gitondo.

    Becky Rocsi umaze imyaka irenga 7 mu Itangazamakuru, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukerarugendo n’Amahoteli “Leisure, Tourism and Hotel Management”. Ni impamyabumenyi ya kabiri kuko asangangwe indi yahawe na Aklah Institute for Women mu mwaka wa 2019. Yabwiye inyaRwanda ati “Ndashima Imana cyane”.

    Becky Rosci ni umukristo wavutse ubwa kabiri, akaba asengera muri Restoration Church Paruwase ya Masoro. Akunze kwiyita “Umukobwa w’Isumbabyose”. Abarizwa mu itsinda rya Shining Stars rigizwe n’urubyiruko rwirunduriye mu kubyinira Imana mu mbaraga zabo zose. Mu kiganiro RTV Sunday Live, akorana na Juliet Tumusime na Dj Shawn.

    East African University Rwanda yahawe impamyabumenyi abarimo Becky Rosi, ni Kaminuza yatangiye gukora mu mwaka wa 2015 nyuma yo kwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri. Ibi bivuze ko imaze imyaka icyenda. Ifite ishami mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Nyagatare ari naho hatangiwe ku nshuro ya 5 impamyabumenyi z’abasoje amasomo.

    Becky Rocsi mu byishimo byo gusoza Kaminuza

    Asoje Kaminuza mu bijyanye n’Ubukerarugendo n’Amahoteli

    Becky Rocsi ari mu bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Kane

    Mu 2019 ni bwo yahawe impamyabumenyi ya mbere muri Akillah

    Becky Rocsi akora mu kiganiro RTV Sunday Live

    Becky Rocsi, Juliet Tumusime na Dj Shawn bakorana ikiganiro RTV Sunday Live

    Asanzwe ari umubyinnyi w’umuhanga muri Shining Stars yo muri ERC Masoro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143494/umunyamakuru-becky-rocsi-wa-rba-yahawe-indi-mpamyabumenyi-ya-kaminuza-amafoto-143494.html

  • Rayon Sports imaze gutandukana n’abakinnyi bayo 5 barimo abanyamahanga 4 barimo nka Youssef Rhab – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports imaze gutangaza ko atazakomezanya n'abakinnyi b'iyi kipe batanu icyarimwe.

    Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye z'iyi kipe, Gikundiro yifurije amahirwe masa abanyamahanga bayo 4 n'umunyarwanda umwe.

    Aba bakinnyi basezerewe muri Rayon Sports barimo Umunyezamu Bonheur Hategekimana, Youssef Rharb, Paul Alon Gomis, Alsény Camara Agogo ndetse n'Umurundi Emmanuel Mvuyekure.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-imaze-gutandukana-nabakinnyi-bayo-5-barimo-abanyamahanga-4-barimo-nka-youssef-rhab/

  • Guhabwa ingurane mu mafaranga cyangwa inzu? Ingingo ikomeje kumvwa ukubiri – #rwanda #RwOT

    Raporo ya Transparent International Rwanda na yo iherutse kugaragaza ko Abanyarwanda bagera kuri 64% batazi uburenganzira Leta ibagomba ku ngurane y'imitungo yabo.

    Kuri iyi nshuro Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Ubusabane bigamije Amahoro (Institute of Research and Dialogue for Peace: IRDP) yateguye ibiganiro bijyanye n'uko kwimurwa byanozwa, ariko bigakorwa mu buryo bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Ni ibiganiro IRDP yari yatumiyemo inzego zitandukanye yaba imiryango itegamiye kuri leta irimo nk'iy'uburenganzira bwa muntu, izobereye mu bijyanye n'amategeko, za kaminuza n'indi.

    Ubusanzwe abaturage bimurwa ku mpamvu ebyiri zirimo, izijyanye n'inyungu rusange n'igihe ahatuwe ari mu manegeka.

    Kuri iyi nshuro uburyo abimurwa mu Rwanda bahabwa ingurane bikaba bitavuzweho rumwe muri ibi biganiro, aho bamwe bemezwa ko amafaranga ari yo meza abandi bakavuga ko agira uruhare mu kongera utujagari.

    Umushakashatsi akaba n'Umuyobozi Mukuru wa IRDP, Prof Sylvestre Nzahabwanayo ni umwe mu bemera ko gutanga ingurane mu mafaranga bigira uruhare mu kongera imiturire mibi, kurusha uko bahabwa inzu.

    Ati “Ugasanga uramwimuye kugira ngo ubuzima bwe bube bwiza ariko arongeye aremye akandi kajagari ko mu manegeka ubuzima bwe bukaba buri mu kaga. “

    Yavuze ko icyagaragaye ko kwimura abantu bakajyanwa ahantu bateguriwe neza bitanga umusaruro kurusha kubaha amafaranga ngo bajye kwiyubakira cyangwa ngo bashake izindi nyubako.

    Yashimangiye ko nubwo guhabwa inyubako mu Mujyi wa Kigali abantu batagiye babyishimira ariko iyo urebye mu Rwanda no muri Afurika ahantu hose hagiye haba ibyo gutanga ingurane, abantu barateganyirijwe inyubako zubatswe na leta byagenze neza cyane mu kwirinda gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga.

    Ati “Twavuga nko muri Kenya Afurika y'Epfo n'ahandi, aho bagiye baha abantu amafaranga mu ntoki bagiye n'ubundi barema utundi tujagari, ugasanga ikibazo ntigikemutse ahubwo kirakomeje. “

    Ku rundi ruhande ariko ni kenshi abaturage bagaragaje ko nubwo bahabwa inzu n'indi mitungo hari ubwo ingurane bahabwa iba ihabanye n'agaciro k'imitungo, urugero rwa hafi rukaba abari barakuwe muri Bannyahe.

    Prof Nzahabwanayo ati “Aha ni ho tuvuga ko hagomba ibiganiro hagati y'umuturage n'uri kumwimura bakumvikana ku igenagaciro. IRDP tuvuga ko kwimura umuntu, umuvanye mu nzu umuhaye ntibiba birangiye. “

    Yerekanye ko ibikorwaremezo biri aho yimukiye, amashuri, amavuriro, amasoko n'ibindi bigomba kwitabwaho, mu gukomeza ubuzima bwabo bwa buri munsi, agashima ko ari ibintu bikomeje kwitabwaho muri gahunda za leta.

    Ni ingingo Umuhuzabikorwa w'Umuryango wita ku Burenganzira bwa Muntu CLADHO, Murwanashyaka Evariste atumvikanaho kimwe na Prof Nzahabwanayo aho uvuga ko umuntu agomba kuba ahantu ashaka hamubereye.

    Mu kwezi gushize Urukiko Rukuru rwa Kigali ruherereye i Nyamirambo rwategetse ko bamwe mu baturage bari batuye muri Kangondo na Kibiraro hazwi nko muri Bannyahe bahabwa ingurane y'imitungo yabo mu mafaranga nk'uko byari bikubiye mu mushinga wo kubimura.

    Ni ingingo Murwanashyaka yagarutseho ati 'babahaye inzu barazanga. Ugasanga bakubakiye inzu y'icyumba kimwe ufite umuryango w'abantu 10. Nakwishimira ko abantu bahabwa amafaranga angana n'agaciro k'ibyo bavanywemo bakishakira ahandi. “

    Ku bijyanye n'uko bava mu manegeka bakajya mu yandi, uyu muhuzabikorwa avuga ko inzego z'ibanze ari cyo zimaze, zizba zigomba kubakurikirana, bagafashwa gutura ahabereye imirurire.

    Murwanashyaka yavuze ko leta igomba gushyira kumugaragaro ahantu hatemewe kubakwa hafatwa nk'amanegeka, bakabuzwa kuhatura ariko ntibabuzwe guhabwa amafaranga yabo.

    Ati ” Niba wimuye umuntu ukamuha ibihumbi 30 Frw uba wumva arajya he se ? Arajya ahandi hari hanyuma y'aho yari ari. “

    Abaturage bamwe ba Kangondo na Kibiraro baheritse kwemererwa ko bahabwa amafaranga y'ingurane ku mitungo yabo aho kubaha inzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhabwa-ingurane-mu-mafaranga-cyangwa-inzu-ingingo-ikomeje-kumvwa-ukubiri

  • Imirwano ya M23 na FARDC yaciye ibintu mu nkengero za Sake – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko FARDC ari yo yabanje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23, byaturutse mu gace ka Mugunga gaherereye mu mujyi wa Goma. Hakoreshejwe imbunda ziremereye, zirasa mu ntera ndende.

    Umwe mu baturage b'i Sake yagize ati 'Guhera saa kumi n'imwe n'igice z'igitondo, FARDC ziri i Mugunga zatangiye kurasa kuri Antene eshatu za Kiluli hafi y'umujyi wa Sake. Kugeza ubu, ibisasu by'inyeshyamba byaturutse muri Maleje biri kugwa i Sake. Byari ibisasu bine byaguye muri uyu Mujyi. Imwe mu mitungo y'abaturage yangiritse. Ibintu biragoye muri Sake no mu nkengero.'

    Bitewe n'iyi mirwano, nk'uko iki kinyamakuru cyabisobanuye, urujya n'uruza mu muhanda wa Goma na Sake rwahagaze, kandi abashinzwe ibikorwa by'ubutabazi bari basanzwe bajya gufasha abari mu nkambi zitandukanye ntabwo bagiyeyo uyu munsi.

    Agace ka Mugunga FARDC yashinzemo imbunda ni ko gaherereyemo inkambi yaguyemo ibisasu tariki ya 3 Gicurasi 2024, byishe abasivili 35. Umuryango w'abaganga batagira umupaka, MSF, washinje izi ngabo guteza izi mpfu bitewe n'uko zashinze imbunda mu nkambi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirwano-ya-m23-na-fardc-yaciye-ibintu-mu-nkengero-za-sake

  • Diane Shima Rwigara yatanze kandidatire 'ituzuye' ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamaza mu 2017 ariko bikaza kugaragara ko atujuje ibisabwa abakandida bigenga, yakiriwe ku Biro bya NEC na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa.

    Mu byangombwa bisabwa yatanze ibaruwa itanga kandidatire, umwirondoro, ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku rupapuro rw'itora, ilisiti y'abantu 600 bashyigikiye kandidatire ye, inyandiko y'ukuri, icyemezo cy'ubwenegihugu Nyarwanda bw'inkomoko, Amafoto abiri magufi na fotokopi y'ikarita ndangamuntu,
    Hari kandi icyemezo cy'amavuko n'icyemezo cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko.

    Mu byo asabwa hari ibyemezo atari afite birimo inyandiko y'umukandida yemeza ko nta y'ubundi bwenegihugu yari afite cyangwa yaretse ubwo yari afite n'icyemezo gitangwa na muganga wemewe.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Oda Gasinzigwa yamubwiye ko ibyangombwa adafite adakwiye kugira impungenge kuko yazabitanga nyuma.

    Igikorwa cyo kwakira kandidatire cyatangiye ku wa 17 Gicurasi 2024 kikaba kiri busozwe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024.

    Abandi bamaze kwakirirwa kandidatire yabo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu barimo Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR-Inkotanyi, Dr Habineza Frank wa Green Party, bane bigenga barimo Manirareba Herman, Habimana Thomas, Barafinda Sekikubo Fred na Hakizimana Innocent.

    Gutangaza lisiti ntakuka y'abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 14 Kamena 2024.

    Itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku wa 15 Nyakanga Banyarwanda bari mu mahanga no kuwa 15 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.

    Ubwo Diane Rwigara yageraga kuri NEC

    Itangazamakuru ryari ryakubise ryuzuye

    Diane Rwigara yatanze kandidatire ituzuye

    Diane Rwigara yijejwe ko ibyangombwa bibura yazabizana mu minsi iri imbere

    Ubwo Diane Rwigara yatangaga ibyangombwa bye

    Rwigara yari afite akanyamuneza

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/diane-shima-rwigara-yatanze-kandidatire-ituzuye-ku-mwanya-w-umukuru-w-igihugu

  • Police FC yakomanze ku bakinnyi ba APR FC babiri bari mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC izatandukana n’umubare munini w’abakinnyi, yamaze kwegera Ishimwe Christian na Nkundimana Fabio ba APR FC bari mu ikipe y’igihugu Amavubi, ibabwira ko ibakeneye.

    Nkundimana Fabio ukina mu kibuga hahagati yageze muri APR FC muri 2022 avuye muri Musanze FC, ntabwo yahiriwe n’umwaka we wa mbere muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Ni byo byatumye umwaka we wa kabiri iyi kipe yahisemo kumutiza mu ikipe ya Marines FC kugira ngo ajye kuzamura urwego abone umwanya wo gukina.

    Uyu mukinnyi rero akaba yarasoje amasezerano ye, amakuru ISIMBI yamenye ni uko ikipe ya Police FC yamwegereye imubwira ko imukeneye.

    Uyu musore uri mu ikipe y’igihugu Amavubi, bivugwa ko umutoza Mashami yagiye kumureba i Nyamata amubwira ko amwifuza yaza muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano.

    Si we gusa kuko uyu mutoza wa Police FC urimo kurambagiza abakinnyi azifashisha mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup umwaka utaha, yanavugishije myugariro Ishimwe Christian na we wa APR FC uri mu Mavubi.

    Ni nyuma y’uko amakuru avuga ko Police FC izatandukana na Rutanga Eric, Mashami Vincent yasanze kuri uru ruhande rw’ibumoso yugarira Ishimwe Christian usoje amaseserano muri APR FC ari we waba amahitamo meza.

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi bombi nta gisubizo gifatika bamuhaye, bamusabye ko yareka bakabanza bakava mu butumwa bw’ikipe y’igihugu ibindi bikazakomeza nyuma.

    Kuri Ishimwe Christian bishobora kugora iyi kipe ya Police FC kuko nubwo asoje amasezerano ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC kwegukana shampiyona mu myaka 2 ishize ari na yo ayimazemo, kuba APR FC yamurekura akagenda ari na we nimero ya mbere ku ruhande rw’ibumoso muri iyi kipe ni ibintu bimeze nk’ibigoye.

    Police FC yegereye Ishimwe Christian wa APR FC

    Nkundimana Fabio na we Police FC yaramwegereye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yakomanze-ku-bakinnyi-ba-apr-fc-babiri-bari-mu-mavubi

  • Abakinnyi 4 b’ikipe y’igihugu Amavubi bakina hanze y’igihugu, bamaze gusanga bagenzi babo, banakorana imyitozo – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 4 b'ikipe y'igihugu Amavubi bakina hanze y'igihugu, bamaze gusanga bagenzi babo mu mwiherero, banakorana imyitozo.

    Abo bakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul, Gitego Arthur, Hakim Sahabo na Ntwari Fiacre bakoranye imyitozo n'abandi mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yitegura imikino izahuramo na Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

    Ni imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, Amavubi akaba ariyo ayoboye itsinda rya C.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-4-bikipe-yigihugu-amavubi-bakina-hanze-yigihugu-bamaze-gusanga-bagenzi-babo-banakorana-imyitozo-amafoto/

  • Nyabugogo – Giti cy’inyoni habereye impanuka ya Moto ebyiri, ikamyo ya Howo n’ivatiri byagonyaniye mu muhanda rwa gati – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu muhanda Nyabugogo — Giti cy'inyoni habereye impanuka ya Moto ebyiri, ikamyo ya Howo n'ivatiri byagonyaniye rwa gati mu muhanda.

    Ababonye iyi mpanuka iba, batangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko abamotari babiri bari batwaye izi moto, bavuye Nyabugogo berekeza ku Giti K'inyoni baganira, bageze ahitwa Kiruhura baragongana bagwa mu muhanda kubera uburangare.

    Howo yari ifite purake RAH 242B, yavaga Giti K'inyoni yerekeza Nyabugogo, yahise yurira imwe muri izi moto, ariko Kubw'amahirwe nta muntu wigeze uhasiga ubuzima.

    Iyo Howo yataye umukono maze ihura n'indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Pikiniki ifite purake RAG 943G, iyigonga uruhande rumwe.

    Abaturage batangaje ko abo bamotari aribo bateje impanuka kuko bazamutse bibereye mu magambo, gusa amahirwe ni uko nta muntu wahasize ubuzima usibye umwe mu bamotari wakomeretse ikiganza nawe yahise yitabwaho n'abaganga bahise bahagera.

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-giti-cyinyoni-habereye-impanuka-ya-moto-ebyiri-ikamyo-ya-howo-nivatiri-byagonyaniye-mu-muhanda-rwa-gati/