Blog

  • APR FC na Police FC zirifuza umukinnyi wa Bugesera FC #rwanda #RwOT

    Amakipe abiri azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions na Confederation Cup, APR FC na Police FC zirifuza umukinnyi wa Bugesera FC, Dushimimana Olivier bakunda kwita Muzungu.

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande, wagize umwaka mwiza cyane ko yanahamagawe mu ikipe y’igihugu, ubu ari mu biganiro na Police FC na APR FC.

    Uyu mukinnyi uri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu irimo yitegura imikino ya Benin na Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 ari ku rutonde rw’abakinnyi APR FC yifuza ibona hari icyo bafasha muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Si yo gusa kuko amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi bigoye ko yazaguma muri Bugesera FC, Police FC binyuze mu mutoza wa yo Mashami Vincent yateye intambwe imusanga i Nyamata mu mwiherero w’Amavubi iranuganiriza ndetse ikaba ari na yo ihabwa amahirwe yo kumwegukana kuko hari bimwe by’ibanze bamaze kumvikana.

    Olivier akaba ameze nk’umukinnyi wamaze gufata icyemezo kuko hari andi makipe yamwegereye ayatera utwatsi, nta gihindutse agomba kwerekeza Kacyiru cyangwa Kimihurura dore ko intera irimo atari ndende.

    Dushimimana Olivier arifuzwa n’amakipe arimo APR FC na Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-police-fc-zirifuza-umukinnyi-wa-bugesera-fc

  • Yabuze itike imusubizayo! Umuturage witwa Twagirumukiza wifuza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, yaje i Kigali gutanga kandidatire ye, birangira asanze ituzuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Twagirayezu Berthe utuye mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, yaje i Kigali kuri Komisiyo y'Igihugu y'amatora gutanga Kandidatire ye ku mwanya w'Umudepite wigenga ariko basanga atujuje ibisabwa, bamubwira ko naramuka abibonye yabizana bakabyakira.

    Uyu mugabo mu byangombwa yari yazanye ni lisite riho abantu bamusinyiye mu turere dutatu , Kamonyi, Nyarugenge na Gasabo., akaba avuga ko yasinyiwe n'abantu 200 ariko mu imboni y'Umunyamakuru ntabwo abo bantu 200 barimo urebye ntibarenga abantu 50, mubindi byangombwa byose bisigaye nta nakimwe yari afite aho yavuze ko imbogamizi yagize ari igihe gito Komisiyo y'amatora yabahaye ariyo mpamvu atabashije kuzuza ibyo yasabwaga.

    Twagirayezu, yavuze ko atewe ipfunwe nukuntu ari butunguke iwabo aho atuye adatanze kandidature ye kubera ko ituzuye.

    Nyuma yo gusanga Twagirayezu adafite ibyangombwa byuzuye, yatangarije itangazamakuru ko ahangayikishijwe nuko nta tike afite imusubiza imuhira.

     

     

    Source : https://yegob.rw/yabuze-itike-imusubizayo-umuturage-witwa-twagirumukiza-wifuza-kujya-mu-nteko-ishinga-amategeko-yaje-i-kigali-gutanga-kandidatire-ye-birangira-asanze-ituzuye/

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA – #rwanda #RwOT

    USHINZWE KUGURISHA INGWATE ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZAGURISHA MURI CYAMUNARA BINYUZE MU BURYO BW’IKORANABUHANGA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N’UBUTAKA BWUBATSEMO INZU IBARUYE KURI UPI: 1/02/06/06/3710 UHEREREYE MU MUDUGUDU WA KARENGE, AKAGARI KA NYAKABUNGO, UMURENGE WA JALI, AKARERE KA GASABO, UMUJYI WA KIGALI.

    -KONTI IJYAHO AMAFARANGA YAVUYE MURI CYAMURANA: 01724370017 IRI MURI BANK OF AFRICA RWANDA LTD IBARUYE MU MAZINA YA KANYARUSHOKI JUVENS.

    -USHAKA GUPIGANWA ATANGA IBICIRO BINYUZE KU RUBUGA RURANGIRIZWAHO INYANDIKOMPESHA ARIRWO: www.cyamunara.gov.rw

    -IFOTO N’IGENAGACIRO BYAWO BIBONEKA HAKORESHEJWE UBURYO BW’IKORANABUHANGA RYO KURANGIZA INYANDIKO MPESHA www.cyamunara.gov.rw

    -GUSURA UWO MUTUNGO NI BURI MUNSI MU MASAHA Y’AKAZI

    -ABIFUZA IBINDI BISOBANURO BABARIZA KURI NOMERO ZA TELEFONE IGENDANWA ZIKURIKIR: 0788523432

    BIKOREWE I MUHANGA KUWA 26/05/2024

    USHINZWE KUGURISHA INGWATE

    KANYARUSHOKI JUVENS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143340/niba-wifuza-kwishimirwa-mu-biganiro-kurikiza-ibi-bikurikira-143340.html

  • Kuva kuri Dogiteri Nsabi kugera kuri Messi: C… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu Ugushyingo 1984,  Canal+ yatanze ibyishimo ku bakiriya bayo ndetse yagura ibikorwa byayo iva mu Bufaransa isakara hirya no hino ku Isi by'umwihariko ishinga imizi n'ibirindiro muri Africa.

    Mu bihugu byo muri Africa byaguye ahashashe bigendanye na serivise nziza no guhanga udushya bizwi kuri Canal Plus. U Rwanda narwo ntirwasigaye inyuma dore ko  hashyizweho uburyo bworoheye buri wese gutunga ibyishimo mu rugo.

    Kuva mu mwaka wa 2012 Canal Plus igezez mu Rwanda, yagize uruhare mu myidagaduro na siporo mu banyarwanda ndetse uko iminsi yagiye isimburana uburyo bwo kubona Canal Plus bwarorohejwe cyane ndetse umukiriya ashyirwa ku ruhembe.

    Mu gukomeza gushyira igorora abafatabuguzi ba Canal Plus ndetse n'abandi bifuza kuba abakiriya, Canal Plus yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 basobanura bimwe mu bikorwa bateganyirije abakiriya babo muri iyi mpeshyi.

    Ku isonga, kuva ku wa 21 Kamena kugera ku wa 15 Nyakanga, Canal Plus izerekana Copa Amerika (Igikombe cy'umugabane wa Amerika) kizabera muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika. Ntabwo byari bimeneyerewe ko abantu babona iyi mikino mu buryo bworoshye aiko kubwo kuba umukiriya ari umwami muri Canal Plus nicyo cyatumye bazana Copa Amerika.

    Ku isonga ku bakunda Fim cyangwa ubuzima bw'ibyamamare, hari ikiganiro cyitwa 'Secret Story' kigiye gutangira kunyura kuri Canal Plus kigaruka ku buzima ibyamamare hirya no hino muri Africa babayeho ndetse akaba ari umukino uzatsinda azahembwa arenga 10,000Rwf.

    Uyu mukino uzavugisha benshi uteye Ute?

    Hatanzwe abakandida benshi mu bihugu byo muri Africa yose bazatoranywamo 15 mu bihugu 14 bya Africa hanyuma bahurire mu gihugu cya South Africa bamareyo igihe cy'ukwezi bafatwa amashusho anyura kuri Canal Plus mu buryo bwa Live.

    Aba bose bazaba mu nzu imwe bakina umukino wo guhisha ibanga aho uzatsinda ari uzabasha kubika ibanga rye uyu mukino ukarangira nta mutu ubashije kumenya ibanga rye. Abazakurikirana uyu mukino, bazabona uko umunsi w'ibyamamare bikunzwe uba upanzwe.

    Iyi Reality Tv Show izatangira guca kuri Canal Plus tariki ya 21 Kamena kugera ku wa 17 Nyakanga 2024 ubwo uwatsinze azashyikirizwa igihembo cye. Mu Rwanda, hatanzwe abakandida benshi bashobora kuzagaragara u Rwanda muri iki gikorwa.

    Si ibyo gusa kandi, Kuva ku wa 17 Kamena 2024 kuri Zacu Tv, haigiye gutangira gucaho 'Shuwa Dilu' Season izagaragaramo Dogiteri Nsabi, Papa Sava ndetse na Bamenya. Muri iyi film abantu bazasobanukirwa ubuzima bw'aba bakinnyi ba Fim bakunzwe cyane.

    Nyamara n'ubwo byumvikana ko ibyiza bya Canal Plus byabaye byinshi cyane, uko byazamutse ni nako Canal Plus yashyizeho uburyo bwo korohereza abakiriya bayo ndetse n'abatari abakiriya bayo.

    Iyo Promotion iteye ite?

    Ku muntu wese wifuza kuba umufatabuguzi wa Canal Plus, Ibikoresho byashyizwe ku mafaranga 5,00Rwf avuye ku 10,000Rwf hanyuma na Innstallation bayikubita ishoka bayikura ku mafaranga 10,000Rwf bayishyira ku mafaranga 5,000Rwf. Aha bivuze ko ku mafaranga 10,000Rwf wakwibikaho Canal Plus.

    Ku bakiriya bari basanzwe, Kuva kuri uyu wa 30 Gicurasi iyo uguze Abonema  nk'iyo wari usanzwe ufite uhabwa indi y'inyongera. Urugero, Niba waraguze Abonema ya 5,000Rwf yitwa Ikaze, urasabwa kongera kuyigura bakongeze iminsi 30 y'ubuntu cyangwa se niba waraguze Zamuka ya 10,000Rwf nayo ni uko ndetse n'izindi Abonema zose niko bimeze.

    Icyo kwitondera no kumenya mbere yo gutegereza iminsi 30 y'ubuntu, birasaba kuba uguze Abonema isa n'iyo utari uguze cyangwa se uyiri hejuru. Urugero: Ntabwo waba ufite Abonema ya Ubuki igura 30,000Rwf ngo ugure Zamuka na Siporo ya 20,000Rwf ngo uhabwe iyi proomotion.

    Ubu buryohe bwose bwiyongereyeho kandi imikino ya BAL iri kubera mu Rwanda aho iri guca 100% kuri Canal Plus akaba ari nta handi iyi mikino wayikura.

    Ikindi, nk'uko bimeneyerewe kuva mu ntangiriro z'irushanwa rya Champions League kugera ku mukino wa nyuma yose inyura kuri Canal Plus akaba ariyo mpamvu ku munsi w'ejo bundi umukino wa nyuma wa Champions League uzahuza Real Madrid na Dortumund uzanyura kuri Canal Pus.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, umuyobozi ushinzwe amasoko muri Canal Plus yashishikarije abantu gufatirana iyi promotion hakiri kare kandi ko Canal Plus atari iya Siporo gusa.

    Yagize ati 'Canal Plus si iya Siporo gusa ahubwo ni icyo ushaka cyose. Nashishikariza abantu gufatirana iyi promotion hakiri kare kugira ngo ibi byiza bitabacika haba abakunda Siporo, imyidagaduro, Film, Cartoon ndetse n'ibindi byose umuntu yakwifuza kureba.'

    Mu iyiga Canal Plus yakoze, yasanze abareba Television muri Africa ari hagati y’amasaha 3 n’amasaha 4 ku munsi kandi umubare munini bakaba bareba ibiganiro na film bitari siporo cyane. Ibi nibyo bituma buri munsi bazana udushya kugira ngo buri wese n’ikiciro cye yisange kuri Canal Plus.

    Canal+ yashyizeho promotion yo kugura Abonoma ugahabwa iminsi 30 y’ubuntu

    Abayobozi ba Canal+ basobanuye ibiganiro bishya bigiye kunyuzwa kuri Canal+

    Ikiganiro Secret Story kigiye guhuza ibyamamare muri Africa bazamara ukwezi bari mu nzu imwe

    Secret Story izamara ukwezi kose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143499/kuva-kuri-dogiteri-nsabi-kugera-kuri-messi-canal-yazanye-ibiganiro-bishya-na-promotion-yag-143499.html

  • Kamonyi-Rukoma/APPEC: Twagize Amateka aho Umunyarwanda areba undi mu maso ashaka kugira ngo amwice cyangwa amukize-Gitifu Mandera #rwanda #RwOT

    'Ntabwo rero bishobora kongera'. Ni imvugo y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent yabwiye; Abanyeshuri, Abarezi ba College APPEC TVET School Remera Rukoma hamwe n'abaje kubafata mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abari Abarezi, Abanyeshuri n'Ababyeyi bari bafite aho bahuriye n'iki kigo. Buri wese by'umwihariko urubyiruko basabwe kurwanya ikibi n'igisa nacyo, bakimakaza Ubumwe n'Urukundo byo kubaka Igihugu.

    Gitifu Mandera Innocent wari umushyitsi mukuru, yabanje gusaba buri wese gukebuka akareba mugenzi we, akamusuhuza, akamuhobera amubwira ati' Uri umuvandimwe'. Yakomeje abwira abari bateraniye muri College APPEC Remera Rukoma bibuka ko u Rwanda rwagize Amateka mabi, aho umuntu yahindukiraga akareba mugenzi we, atagamije kumubwira ko ari 'Umuvandimwe' we, ahubwo agamije kureba ko afite izuru rirerire cyangwa rigufi, bityo ibyo bikaba intandaro y'uko agomba gupfa cyangwa agakira. Ati' Ntabwo rero bishobora kongera'.

    Yakomeje abwira urubyiruko ati' Jenoside yakozwe n'Abanyarwanda ariko na none yahagaritswe n'Abanyarwanda, by'umwihariko Abasore nkamwe muri aha. Niba mutari mubizi na gira ngo mbabwire!, kugira ngo Jenoside ihagarare aha ng'aha, urubyiruko nirwo rwayihagaritse'. Yakomeje abwira urubyiruko ko Igihugu kibateze amaso nk'Imbaraga gifite kuri ejo hazaza, ko aribo barezi, bayobozi beza ku hazaza.

    Yagize kandi ati' Twagize Amateka y'uko inama y'Abarezi yicara ikora lisite(urutonde) y'Abarezi bagenzi babo bari bupfu uwo munsi cyangwa bazapfa ejo. Uyu munsi turi Abarezi, nagira ngo buri muntu wese asabe Imana niba ari Imana asaba niba ari ikindi ariko Igihugu turimo kiradukunda, turakizeye nta na Jenoside izongera ariko na none tiragira ngo twe kwibagirwa ibyabaye kuko iyo utazi aho wavuye ntabwo ushobora kumenya aho ujya'.

    Gitifu Mandera Innocent.

    Yibukije buri wese ko ibyabaye muri iki Gihugu; Abana bishe abana bagenzi babo, Abarimu bica Abarimu bagenzi babo, Abaganga bica abaganga bagenzi babo, Abayobozi batandukanye bica bagenzi babo babanaga. Ati ' Icyo tugamije rero nta kindi! Buri muntu wese ni ukwisuzuma buri munsi, hatagira akantu kamucika kagana kuri Jenoside n'Ingengabitekerezo ya yo. Dufite Igihugu cyiza kidukunda, dufite Ubuyobozi bwiza budukunda butavangura, butareba Umuhutu, butareba Umututsi, butareba umurebure butareba umugufi. Ikindi gisigaye twese, ni ugufasha Ubuyobozi bw'iki Gihugu kugira ngo ibyabaye bitazongera'.

    Yakomeje asaba urubyiruko cyane ko aho isi igeze byinshi biri ku ikoranabuhanga kandi rukaba mu ba mbere barikoresha, guhagurukira gukoresha imbuga nkoranyambaga bakereka abavuga ko u Rwanda rutagendwa, ko Rugendwa kandi rutekanye. Yasabye kandi buri wese gutinyuka kuvugisha ukuri.

    Bamwe mu banyeshuri ba College APPEC TVET School.

    Yibukije ko u Rwanda n'Abanyarwanda bageze kure habi, nta n'umwe wakongera gukangisha Umunyarwanda kumugeza ahabi kuko nta hahari atabonye. Ati' Igihugu cyacu cyagize ibyago bikomeye ku buryo nta muntu n'umwe wakongera kugikangisha ibyago cyahura nabyo. Twageze ahantu habi bihagije ku buryo nta wagukangisha yuko ashobora kugutwara ahandi habi haruta aho. Tugomba rero guharanira kugira ngo aho twavuye tutazahasubira'.

    Ubuyobozi bwa College APPEC Remera Rukoma yashinzwe 1984 n'Ababyeyi bashakaga guca ivangura n'ihezwa ryari mu burezi. Ubuyobozi bw'iri shuri buvuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, Abanyeshuri bamaze kumenyekana bahigaga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari 33, Abarezi 3 hamwe n'Ababyeyi 9, bose bishwe bazira uko bavuze. Ubuyobozi busaba buri wese wagira amakuru ku bandi bafite aho bahuriye n'iri shuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko babufasha bakabuha amakuru.

    Amwe mu mafoto yaranze Kwibuka muri College APPEC Remera Rukoma. Babanje kujya gushyira indabo ahari ikimenyetso cy'amateka y'ahakuwe Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw'Akarere;

    College APPEC Remera Rukoma yibarutse ishuri ribanza, ahagana muri 2003.
    Umuyobozi wa College APPEC TVET School Remera Rukoma yatanga ikaze.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/05/30/kamonyi-rukoma-appec-twagize-amateka-aho-umunyarwanda-areba-undi-mu-maso-ashaka-kugira-ngo-amwice-cyangwa-amukize-gitifu-mandera/

  • Gen Mubarakh Muganga yitabiriye imyitozo y'ingabo muri Turukiya – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Ingabo z'u Rwanda byatangaje ko Gen Mubarakh yaherekejwe n'itsinda ry'abasirikare ba RDF. Biti 'Itsinda ry'abasirikare ba RDF bayobowe n'Umugaba Mukuru, Gen MK Mubarakh, ryitabiriye EFES-2024, imyitozo mpuzamahanga yo kurasa iba kabiri mu mwaka, iyoborwa na Turukiya. Iri kubera muri Izmir, Turukiya kuva tariki ya 29 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2024.'

    Iyi myitozo y'iminsi ibiri izwi nka EFES iri kugaragarizwamo ibikoresho byakozwe n'ibigo 47 bya gisirikare byo muri Turukiya, birimo imbunda nto n'inini, indege zitagira abapilote, kajugujugu, indege z'indwanyi ndetse n'ubwato bw'intambara.

    Minisiteri y'Ingabo za Turukiya yatangaje ko mbere y'uko itangira, abofisiye bakuru barimo Umugaba Mukuru w'Ingabo za Turukiya, Umugaba w'Ingabo zirwanira mu mazi, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka n'uw'Ingabo zirwanira mu kirere babanje kujya kugenzura imyiteguro yayo.

    Ingabo zirenga 1500 zaturutse mu bihugu 50 ndetse n'iza Turukiya 11.000 ni zo zitabiriye iyi myitozo. Hari kwerekanwa ubushobozi bwo kurwanira ahantu hose, hashingiwe ku mitwe igize ingabo z'ibi bihugu.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye imyitozo y’Ingabo iri kubera muri Turukiya

    Indege z’intambara ziri kwifashishwa muri iyi myitozo

    Iyi myitozo iri gukorerwa mu mazi, ku butaka no mu kirere

    Ingabo za Turukiya zirenga ibihumbi 11 zitabiriye iyi myitozo karundura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yitabiriye-imyitozo-y-ingabo-muri-turukiya

  • World Vision yamuritse ENOUGH, gahunda yashowemo arenga miliyari 2,6 Frw mu kurwanya igwingira mu bana – #rwanda #RwOT

    ENOUGH ni gahunda ngari aho ku rwego rw'Isi yatangijwe ku wa 20 Nzeri 2023 mu Nteko Rusange ya Loni yari iri kubera i New York muri Amerika. Ku rwego rw'imigabane itangizwa ku wa 21 Gashyantare 2024.

    Muri Afurika yose World Vision igaragaza ko izakoresha arenga miliyari 1,7$ mu bikorwa bigamije kugira imirire mibi n'igwingira mu bana amateka.

    Muri ibi bikorwa harimo ibikenewe kugira ngo igihugu kigabanye imibare y'abana bahura n'imirire mibi n'igwingira. WV Rwanda ikazakorana n'abana, ababyeyi, abarera abana, Guverinoma y'u Rwanda, imiryango nterankunga, n'abandi.

    WV Rwanda kandi izakorana n'imiryango y'abihaye Imana, ibigo by'ubushakashatsi n'abandi bose bafite aho bahurira n'uburere bw'abana.

    Biteganyijwe ko mu myaka itatu ENOUGH izafasha abana barenga miliyoni 1,25 intego ikaba ko bikunze bakwiyongeraho ibihumbi 25.

    Umuyobozi wa WV mu Rwanda, Pauline Okumu yavuze ko imirire mibi n'igwingira ari ikibazo cyane cyane kibangamiye abana mu bice bitandukanye, kikagira uruhare mu kugwingiza imikurire yabo mu buryo bw'umubiri n'ubwenge.

    Ati 'Ni ibintu tugomba guhangana na byo tudaciye ku ruhande, tukabikorana ubushake ndetse tubikunze. Nka World Vision twiyemeje kujya mu ngamba dufatanya mu kurengera abana uko dushoboye kuko nibwo bukungu bw'igihugu.'

    Yagaragaje ko bafite amakuru yose ajyanye n'ibitera igwingira n'imirire mibi mu bana, birimo kutihaza mu biribwa, kutabona uburyo bwo guhinduranya indyo zitandukanye, konswa bidahagije, kutita ku mwana neza akivuka, kutabona amazi n'uburyo bw'isukura bunoze, ubukene bukaza bwongera ikibazo.

    Okumu yerekanye ko kandi ibyo byiyongera ku buryo bwo kutabona serivisi z'ubuvuzi zigezweho cyane cyane mu byaro, akavuga ko abantu bafatanyije muri gahunda ya ENOUGH ibyo bibazo byose byarandurwa umwana akabaho ubuzima buzira umuze.

    Umuyobozi w'Umuryango wita ku bana unakorana na World Vision Rwanda wa Association Mwana Ukundwa, Byiringiro Samuel yavuze ko ENOUTH ije kunganira imirimo basanzwe bakora, bikaba byiza kurushaho kuko ari ihuriweho n'inzego zitandukanye.

    Byiringiro yavuze ko mu myaka 29 bamaze baharabira iterambere ry'umwana bamaze gufasha abana barenga ibihumbi 15 ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye, bagakora ku nkigi zose ziteza imbere umwana n'abo mu miryango yabo badasigaye.

    Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n'imibereho by'abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakozwe mu 2020 n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by'abana bari munsi y'imyaka itanu bafite ikibazo cy'igwingira.

    Bwerekana ko muri aba harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, 1% bagaragaza ibiro bike ugereranyije n'uburebure. Abana bagera ku 8% bari munsi y'ibilo bisabwa ugereranyije n'imyaka bafite naho 6% bafite ibilo byinshi.

    Ni igwingira ryagabanutseho 5% ugereranyije n'ubushakashatsi bwa NISR bwo mu 2015 bwerekanaga ko 38% bari bafite igwigira na 14% muri bo baragwingiye bikabije.

    Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yavuze ko bamaze igihe bafatanya na World Vision mu mishinga itandukanye yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, yongeraho ko ENOUGH ije kunganira ibimaze imyaka bikorwa muri WV.

    Ati 'Iyi gahunda ihura neza n'ibyo NCDA yashyiriweho byo guteza imbere imikurire n'imibereho myiza y'abana. Ije gufasha no mu zindi gahunda za leta zo guteza imbere abato bacu.'

    Yerekanye ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na WV Rwanda muri iyi gahunda harebwa ko intego zayo zagerwaho zose uko zakabaye na cyane ko igihugu cyiyemeje kurandura igwingira n'imirire mibi.

    World Vision ikomeje kugaragaza itandukaniro mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage mu Rwanda, aho ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye imaze kugeza ku baturage barenga miliyoni amazi meza.+

    Mu 2022 kandi yasoje undi mushinga wa miliyoni 12 Frw wo gufasha Abagore n'urubyiruko bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke guhanga imirimo itari iy'ubuhinzi n'ubworozi, imishinga yiyongera ku yindi myinshi.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye baganiriye ku ngamba zafatwa kugira ngo igwingira n’imirire mibi birandurwe burundu

    Umuyobozi wa WV mu Rwanda, Pauline Okumu (iburyo) ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta batangije umushinga wo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana wiswe ENOUGH

    Umuhanzi Israel Mbonyicyambu yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa gahunda yiswe ENOUGH yo kurandura igwingira n’imirire mibi mu bana

    Ubwo Umuyobozi wa WV mu Rwanda, Pauline Okumu (iburyo) ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta bemezaga binyuze mu mukono gahunda ya ENOUGH

    Umuyobozi wa WV mu Rwanda, Pauline Okumu (iburyo) yahaye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta impano

    Israel Mbonyi na we yari mu bitabiriye imurikwa rya gahunda ya World Vision yiswe ENOUGH yo kurandura imirire mibi n’igwingira

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta yashimiye World Vision Rwanda ikomeje gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere imikurire y’umwana

    Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu yavuze ko bafite amakuru yose ajyanye n’ibitera imirire mibi n’igwingira bityo ko bambariye urugamba rwo kubirandura

    Abana na bo batanze ubutumwa bwabo ku bijyanye n’uko igwingira n’imirire mibi izahaza bagenzi babo byarandurwa

    Abayobozi batandukanye bamurikiwe ibyo imiryango itandukanye iri gukora ngo imirire mibi n’igwingira mu bana irandurwe

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/world-vision-yamuritse-enough-gahunda-yashowemo-arenga-miliyari-2-6-frw-mu

  • Bwa mbere ahura na Perezida Kagame, imyaka it… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yavuzweho cyane mu bitangazamakuru, icengera mu baturage ahanini biturutse mu kuba yarabaye ibendera ry’umuziki wa Nsabimana Leonard mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017. 

    Yaracuranzwe harahava, na nyuma y’amatora ikomeza kugaruka mu mitwe ya benshi ahanini biturutse mu kuba igaruka kuri Perezida Kagame, amagambo ayigize, uburyo icuranzemo, umudiho w’ayo n’ibindi.

    Ukiyumva uyihuza n’amakorasi (Inyikirizo) yamamaye mu matorero anyuranye y’Abakristu bakunze kwifashisha mu gihe cyo gushima Imana. Abibuka neza iyi ndirimbo, bumva ko umuhanzi w’iyi ndirimbo, icyo yakoze ari uguhindura amagambo yari agize korasi yamamaye, hanyuma agashyiramo amagambo agaruka ku Mukuru w’Igihugu.

    Iyi ndirimbo 'Ndandambara yandera ubwoba' yamenyekaniye mu karere ka Rubavu. Ni indirimbo yahinduwe ikuwe ku ndirimbo ihimbaza Imana ivuga ngo 'Nta ntambara yantera ubwoba, iyarinze Daniel nanjye izandinda' Uwayihimbye akaba yarahise ayishyira mu rurimi rw'ikigoyi ahari Daniel ahashyira Kagame, indirimbo ihita iba 'Ndandambara yandera ubwoba, iyarinze Kagame nanjye izandinda'.

    Tariki 18 Kanama 2017 mu birori byabereye kuri Stade Amahoro i Remera ubwo Perezida Paul Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka 7 ku majwi asaga 98%, yavuze ko iyi ndirimbo 'Ndandambara 'igaragaza ibyishimo byo gukorera hamwe ku bantu banyuze mu bibazo byinshi bityo ngo iyo barwana bafite impamvu, nta kintu kiba gikwiriye kubatera ubwoba kuko Imana iba iri kumwe nabo.

    Yagize ati 'Hari indirimbo igaragaza ibyishimo byo gukorera hamwe iyo mwanyuze mu bibazo byinshi. Ni indirimbo abaturage bandirimbiraga. Iyo ndirimbo ni iyo bahinduye bayikuye ku ndirimbo ihimbaza Imana ivuga ngo ‘Nta ntambara yantera ubwoba’. Iyo turwana dufite impamvu, nta gikwiye gutuma tugira ubwoba kuko Imana iba iri ku ruhande rwacu.'

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Nsabimana Leonard wahimbye iyi ndirimbo yavuze ko iyo ayumvise abantu bayiririmba, bimukora ku mutima bikamwumvisha ko yamaze kuba iy’Abanyarwanda.

    Ati “Iyo numvise bayikoresha njyewe bimpereza ibyishimo! Kuko ntagisa nko kumva igihangano wakoze kiri gukoreshwa mu gihugu hose, ahantu hagiye hatandukanye, bituma numva ngize ishema ry’uko Abanyarwanda bari gusubizwamo imbaraga n’icyizere cy’uko nta ntambara yabatera ubwoba, kubera ko iri gutanga ubutumwa nifuzaga yatanga.”


    Imvano y’iyi ndirimbo ‘Ndandamara’ yamamaye mu matora yo mu 2017

    Ni indirimbo yakozwe ivuye ku zindi ndirimbo zamamaye z’amakorali nka ‘Nzakagendana’, ‘Wadutuye imitwaro yaduhetamishaga’ n’izindi. Izi korasi zaturakaga mu byumba by’amasengesho, aho abantu baziteraga bitewe n’ibihe byo kuzura umwuka.

    Nsabimana Leonard yavuze ko iriya ‘korasi’ yakunze kuyifashisha cyane akiri muri korali, ndetse ageze mu myaka 13 na 14 iriya korasi yaravuzwe cyane,’ ndetse iramamara cyane mu byumba by’amasengesho n’ahandi.

    Ni indirimbo avuga ko yanditse mu 2015, nyuma y’ubuzima butari bwiza yanyuzemo aho atari afite ubushobozi buhagije, ndetse avuga ko byinshi mu bihangano yagiye asohora mbere y’uko ashyira hanze iriya ndirimbo, zitamenyekanye bitewe n’uko itangazamakuru ritamushyigikiye.

    Uyu mugabo avuga ko mu 2015 ari bwo yamenye ko mu 2017 hazaba amatora y’Umukuru w’Igihugu, avuga ko icyo gihe yahise atangira kwizagamira amafaranga, kugirango azakore iyi ndirimbo ariko ‘nshingiye kuri ya korasi twaririmbaga mbere muri korali’.

    Ati “Icyo gihe naratekereje, ntekereza ku mateka y’Igihugu cyanjye, urumva amateka y’Igihugu cyanjye, Abanyarwanda bo barayazi kurusha abo hanze, amateka y’Igihugu cyacu, abanyarwanda nitwe tuyazi kurusha abanyamahanga, ubwo rero uko nagendaga ntekereza iyo ndirimbo n’amagambo yarimo yo muri Bibiliya…”

    Yavuze ko ahari ‘Daniel’ mu ikorasi yahasimbuje ahashyira Kagame. Kandi yakoze igenzura muri korali zinyuranye, asanga nta muntu n’umwe cyangwa se korali yigeze igerageza gusubiramo iyi ndirimbo ngo iyijyanisha n’ibihe bigezweho.


    Mbere y’amatora ya 2017 yitabiriye amarushanwa

    Nsabimana avuga mbere y’amatora, yitabiriye amarushanwa yagombaga kuvamo abahanzi bazaririmba, mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame mu birori byabereye ku kibuga cya Mudende.

    Avuga ko ubwo yajyaga mu marushanwa yari yitwaje iyi ndirimbo kuko yari yamaze kuyikora mu buryo bw’amajwi, hanyuma ayigaragariza abahitagamo indirimbo.

    Yavuze ko ubwo iyi ndirimbo yacurangwaga iri kumvwa n’abantu banyuranye, bamwe muri bo bagaragaje gutungurwa, bibaza cyane cyane ku mpamvu uyu mugabo yahisemo gukoresha ururimi rw’ikigoyi.

    Nsabimana yavuze ko hari umwe mu bayobozi atigeze amenya neza, wamubajije uko yatekereje guhimba iyi ndirimbo, amusubiza ko yayitekerejeho mu rwego rwo kuzamamaza Perezida Kagame.

    Yavuze ko iyi ndirimbo yatoranyijwe mu zatsinzwe- Abisobanura nk’amahirwe adasanzwe yagize mu buzima ku buryo n’amakuru yamenye ari uko ‘indirimbo yahise igera ku Mukuru w’Igihugu’.


    Yemeye kandi amenya ko Imana ibaho!

    Nsabimana avuga ko yabayeho ubuzima bubi bugoye burimo no kurara hanze, ndetse no kubura icyo kurya, ku buryo umunsi indirimbo ye irenga Intara ikagera muri Kigali, ku Mukuru w’Igihugu, yamenye ko Yezu/Yesu abaho.

    Ati 'Ni ubuntu bw’Imana ngewe kugeza iyi saha ni nabwo nemeye ko Imana ibaho. Kuko njyewe ntabwo nemeraga ko Imana ibaho bitewe n’ubuzima nabagamo, ndara hanze, mbabaye, ndi mu buzima bugoye cyane, ariko kiriya gihe ni bwo nemeye ko Imana ibaho rwose […]'

    Yavuze ko indirimbo ye ikimara gutoranwa, yashyizwe ku rutonde rw'abahanzi bagomba kuririmba aho Perezida Kagame yari kwiyamamaza. Icyo gihe yari kumwe n'abahanzi barimo Dream Boys, Urban Boys, Knowless, Massamba Intore, Jules Sentore n'abandi.

    Nsabimana avuga ko mbere y'uko Perezida Kagame ahagera, yaririmbye iyi ndirimbo inshuro umunani, kandi abaturage bayakiriye neza 'binyura umutima wanjye'.

    Asobanura ko uriya munsi wabaye intangiriro y'umuziki we kugeza n'ubu. Ati 'Uwo munsi naririmbye inshuro umunani. Nararirimbaga, hajyaho undi muhanzi, bakongera bakangarura nkaririmba, undi muhanzi akajyaho, nkongera nkagaruka.”

    “Ni bwo bwa mbere nari ndirimbye ahantu […] ibintu Imana ikora birahambaye, kuko nabashije kuririmbira imbere y’abantu ntashobora kubara. Numvise ari ibintu nishimiye kugeza Perezida aje.”

    Yavuze ko indirimbo ye yacengeye kuri uriya munsi, ku buryo mbere y’uko Perezida Kagame atangira ijambo rye amaze gusuhuza abaturage, bose bahise baririmbira icyarimwe indirimbo ye ‘Ndandambara’. 

    Ati “Bakimara kuririmba ‘Ndandambara’ inshuro ebyiri, ngiye kumva numva Perezida aravuze ati ‘Nanjye mbafite nta ntambara yantera ubwoba.”

    Nsabimana yavuze ko Perezida Kagame akimara kuvuga ku ndirimbo ye yagowe no kwakira ibibaye, ahubwo aca bugufi ashima Imana yamuciriye inzira yo kugera kuri icyo kibuga.

    Ati “Nahise mvuga nti ‘Nyagasani urakoze ku bw’ibyo unkoreye’ […] Mbere y’uko agenda ijambo rya nyuma nibuka yavuze, yaravuze ati dushaka twabyina iyo ndirimbo (Ndandambara), ako kanya bahise bakina iyo ndirimbo.” 

    Bitewe no kwizihirwa no kuganira n’abantu banyuranye, imodoka yari yamujyanye i Mudende yaramusize, bituma akora urugendo rw’amasaha 7 ataha iwe mu Mujyi wa Gisenyi.

    Nsabimana yavuze ko Perezida Kagame avuga ku ndirimbo ye, yahise yiyumvamo ko agiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, kandi yatumye ahindura izina yitwa ‘Ndandambara’ mu gihe yari yatangiye umuziki yitwa ‘Ikospeed’. Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo agamije kugira ngo yubake Abanyarwanda n’Igihugu muri rusange.

    Mu Nama y'Ishyaka FPR-Inkotanyi yabaye kuwa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, yitabiriwe n'abarenga 2,000 yabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Perezida Kagame yatowe ku majwi 99.1%.

    Mu ijambo rye, Umukuru w'igihugu yashimye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, ariko abasaba gutangira gutekereza ku muntu uzamusimbura, cyane cyane abari hagati y'imyaka 30 na 50.

    Yagize ati “Umuzigo mwampaye kwikorera nawemeye nawikoreye. Ariko… ndashaka untura umuzigo nikoreye. Kandi abawuntura bari muri mwe.”

    Nyuma y'iyi nama, Perezida Kagame na Madamu bakiriye abahanzi barindwi barimo: Nsabimana Leonard (Nyiri indirimbo), Mani Martin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie, Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse n'umuraperi Ish Kevin bahuje imbaraga basubiramo indirimbo 'Ndandambara'.

    Nsabimana yavuze ko aramukanya na Perezida Kagame yumvise ari ibintu bidasanzwe, kandi ari indi intambwe ateye mu buzima bwe. Ati “Yarambajije ati imbaraga unyeretse ejo bundi turi kumwe. Ndamubwira nti njye nditeguye ariko musubiza mu rurimi rw’ikigoyi, ndamubwira ngo ‘mubyeyi wangabiye, kuri uriya munsi nzaza nisize inzenda’ (insenda). Namubwiye ko nzatuza muhesheje intsinzi.”

    Nsabimana Leonard wamamaye nka 'Ndandambara' yatangaje ko umunsi Perezida Kagame akomoza ku ndirimbo ye, yumvise ko ubuzima buhindutse, kandi yiyemeza gukomeza ku mushyigikira mu matora

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA NSABIMANA LEONARD ASOBANURA IMVANO Y'INDIRIMBO YE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143495/bwa-mbere-ahura-na-perezida-kagame-imyaka-itatu-ayihimba-ibitaravuzwe-ku-ndirimbo-ndandamb-143495.html

  • Gicumbi: Umwana w'umwaka umwe yashizemo umwuka nyuma yo guturwa hasi na mukuru we – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024, mu mudugudu wa Rukondo, Akagari ka Musenyi mu murenge wa Mutete ahagana saa cyenda z'amanywa.

    Amakuru dukesha abo mu muryango w'aba bana bombi, n'uko nyakwigwendera yari ateruwe na mukuru we w' imyaka ine mu nzu y'uruganiriro akamutura hasi.

    Nyina wari mu gikoni yumvise umwana arira aza yihuta amujyana ku kigo nderabuzima ariko agerayo yamaze gushiramo umwuka.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mutete Mwanafunzi Déogratias yemereye IGIHE iby'aya makuru.

    Ati 'Ni impanuka, umwana w'imyaka ine yatuye hasi uw'umwaka umwe akaba ari murumuna we nyuma y'uko yari amuteruye”.

    Ubuyobozi bwasabye ababyeyi kujya birinda kureresha abana abandi, kugira ngo babashe kwirinda impanuka za hato na hato.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umwana-w-umwaka-umwe-yapfuye-ateruwe-na-mukuru-we

  • Abandi bakinnyi 2 basezerewe mu mwiherero w’A… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane ni bwo aba bakinnyi basezerewe muri uyu mwiherero urimo urabera mu Bugesera kuri ‘La Palisse Hotel Nyamata’.

    Hakizimana Muhadjiri usanzwe ukinira Police FC na Tuyisenge Arsene usanzwe ukinira Rayon Sports, basezerewe nyuma yuko ku ikubitiro hari hasezerewe Iradukunda Simeon na Nsegiyumva Samuel bakinira Gorilla FC ndetse na Niyongira Patience ukinira Bugesera FC.

    Nubwo aba abakinnyi basezerewe ariko Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine na Dylan nabo bahise binjira mu mwiherero.

    Taliki 11 z’uku kwezi kwa 11 ni bwo umutoza w’Amavubi, Frank Torsten Spittler yahamagaye abakinnyi 37 bo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 bazakinamo na Lesotho na Benin, gusa akaba azagenda abagabanya kugeza asigaranye abo azifashisha gusa.

    Biteganyijwe ko Ikipe y'Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d'Ivoire aho izakirirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawakirwamo na Lesotho muri Afurika y'Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.

    Tuyisenge Arsene yasezerewe mu mwiherero w’Amavubi 

    Hakizimana Muhadjiri nawe yasezerewe mu mwiherero w’Amavubi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143490/abandi-bakinnyi-2-basezerewe-mu-mwiherero-wamavubi-143490.html