Blog

  • Ruswa y'igitsina mu mashuri, mu kazi k'ubwarimu n'icyenewabo: Ibyuho bya ruswa mu burezi – #rwanda #RwOT

    Uburezi iyo bujegajega n'iterambere ry'igihugu rigenda biguruntege, ni yo mpamvu ibihugu byose byateye imbere byabanje gushyira imbaraga mu kugira uburezi bufite ireme.

    Muri uwo mujyo, u Rwanda narwo rushyiraho ingamba zitandukanye zigamije kongera ireme ry'uburezi no gukemura ibibazo byose bikigaragara nk'ibibangamiye uburezi mu buryo butandukanye.

    Bimwe mu bituma intego zitagerwaho mu buryo bwuzuye harimo ruswa ishobora kudindiza imikorere, ikica byinshi.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda [Transparency International Rwanda, TIR], bwagaragaje ko mu burezi hakiri ibyuho bya ruswa ku kigero cyo hejuru, cyane mu bijyanye no gushyira abarimu n'abanyeshuri mu myanya, mu itangwa ry'amanota, kubona imenyerezamwuga ndetse no mu bijyanye no kugemura ibiribwa.

    Ubu bushakashatsi bwakorewe mu ntara zose, aho abashakashatsi baganiriye n'amatsinda y'abaturage n'abayobozi bafite amakuru n'ubuhamya bw'ahagaragaye ruswa muri serivisi zijyanye n'uburezi mu turere twa Rusizi, Rubavu, Musanze, Kayonza na Huye.

    Nyuma yo kuganira n'abifashishijwe mu bushakashatsi, hashyizweho ibyiciro bigaragaza ubukana bwa ruswa igaragara muri buri cyiciro, aho hashyizweho igipimo cyo kuva kuri rimwe kugeza kuri gatanu, ahagaragaye ruswa nkeya haba ari rimwe, bikagenda bizamuka uko ubukana bwiyongera.

    Ku bijyanye n'itangwa ry'amasoko yo kugemura ibiribwa mu mashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12, hagaragaye ruswa iri kugero kiri hagati ya 3.5 na 4.4, ku bijyanye no guhabwa imenyerezamwuga no guhabwa amanota yaryo ku biga imyuga n'ubumenyingiro ndetse n'amashuri makuru, ruswa yahagaragaye ku kigero kiri hagati ya 3.8 na 4.3.

    Naho ku bijyanye n'itangwa ry'amanota mu mashuri yisumbuye n'amashuri makuru, ruswa yahagaragaye ku kigero kiri hagati ya 3.6 na 4.1. Ku bijyanye no gushyira abarimu mu myanya, yahagaragaye ku kigero kiri hagati ya 1.5 na 3.9, mu gihe ibijyanye no gushyira abanyeshuri mu myanya mu mashuri yisumbuye, yahagaragaye ku kigero kiri hagati ya 1.3 na 4.

    Bamwe mu bakorewe ubushakashatsi, bagaragaje ko hagikenewe kongera imbaraga, mu kuziba ibyuho kuko baba bo ubwabo hari abagiye bakwa ruswa cyangwa bakaba bafite ubuhamya bw'abatswe ruswa kugira ngo bahabwe serivisi zijyanye n'uburezi.

    Umubyeyi umwe wo mu Karere ka Kamonyi yatanze ubuhamya, avuga ko azi umwana w'umukobwa wari umuhanga mu ishuri ariko akaza kwangirwa kwimuka kuko umwarimu yamusabye ko bakorana imibonano mpuzabitsina akabyanga.

    Ati ' Nahisemo guhita nimura umwana wanjye mujyana mu kindi kigo i Musanze, aho nishyura 150,000 Frw kandi muri icyo kigo cy'i Nyanza narishyuraga 89,000 Frw.'

    Umwarimu umwe wo mu Karere ka Musanze na we yavuze ko hari ingero z'abarimu basambanya abanyeshuri kugira ngo babahe amanota, aho ngo cyane cyane ari abatanga amasomo y'inyongera ku mugoroba cyangwa muri 'weekend', basambanya abo bigisha bakajya babaha amanota mu ishuri bisanzwe.

    Uretse ibyo kandi no mu birebana no gushyira abarimu mu myanya, naho ngo hari ibyuho bya ruswa cyane mu kwimurirwa aho bakorera, kuko mu guhabwa imyanya ubwabyo bikorerwa ku ikoranabuhanga.

    Umwarimu ukmwe wo mu Karere ka Gicumbi yagaragarije abashakashatsi ko hari abarimu bashyirwa mu myanya ku bigo runaka ariko bakimurwa igitaraganya by'amaherere kugira ngo hagire abashyirwa kuri ibyo bigo baba bahawe.

    Yaragize ati 'Hambere aha NESA iherutse kohereza umwarimu ku kigo cyacu, gusa nyuma y'ibyumweru bibiri akarere kamumenyesheje ko agomba kwimukira ku kindi kigo kiri kure cyane y'umujyi,'

    Umunyabanga Nshingwabikorwa wa TIR, Mupiganyi Appolinaire, yavuze ko ubu bushakashatsi ari intambwe bateye kandi ko bakoranye n'inzego zose zifite aho zihuriye n'uburezi, bityo ko bizeye ko hari umusaruro bizatanga hakagira ibikosorwa.

    Inzego bireba zasabwe gukurikirana ibyo bibazo kugira ngo bikemurwe mu maguru mashya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruswa-y-igitsina-mu-itangwa-ry-amanota-n-icyenewabo-hagaragajwe-ahakiri-ibyuho

  • Impamvu 4 zituma Bruce Melodie yiyumva nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie, avuga ko ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda kubera ko abona ko ibyo yakoze nta wundi muhanzi nyarwanda wabikoze.

    Ibi uyu muhanzi yabitangaje ku mugoroba w’ejo hashize ubwo yari live kuri Instagram mu kiganiro cyagarutse ku bintu bitandukanye.

    Melodie utajya upfa kuripfana yavuze ko yiyumva nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda kubera ko yakoze ibikorwa abona ntawundi urabikora.

    Ati “Ni byo koko niyumva nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda kubera y’uko hari ibintu byinshi cyane nakoze abandi batarakora, byinshi cyane, byinshi cyane ariko ntabwo njya mbigarukaho kenshi.”

    Ibi byose uyu muhanzi akaba abishingira ku mpamvu zigera kuri enye z’ibyo yakoze abona ko mu Rwanda nta wundi muntu mu Rwanda wabikoze.

    Ati “Icya mbere, burya ninjye muhanzi nyarwanda wenyine wagiye muri Coke Studio. Ni nanjye muhanzi nyarwanda wenyine wakoze indirimbo zikamenyekana. Ninjye muhanzi nyarwanda njyenyine ufite iki gikombe cya Trace Award. Ni nanjye muhanzi nyarwanda njyenyine ubwo ndigushakisha uduhigo nabasha kwibuka, ninjye muhanzi nyarwanda njyenyine wagiye muri “Good Morning.”

    Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzi aheruka muri Nigeria gufata amashusho y’indirimbo ye ‘Soweto’ izaba ari imwe mu zigize Album yenda gusohora.

    Bruce Melodie yavuze ko yibona nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Impamvu-4-zituma-Bruce-Melodie-yiyumva-nk-umuhanzi-wa-mbere-mu-Rwanda

  • Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika #rwanda #RwOT

    Abagizi ba nabi 50 biyise abanyamakuru kandi mu by'ukuri ari abakwizabinyoma, bishyize hamwe mu cyiswe' Forbidden stories'(inkuru ziziririzwa) ngo bagamije kwerekana uburyo Leta y'u Rwanda ihohotera umuntu wese ugaragaje ibitagenda neza.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru, icyegeranyo cy'ibipapirano byabo cyatangiye kunyura ku maradiyo mpuzamahanga nko mu Bufaransa no mu Bubiligi, no ku mbuga nkoranyambaga, cyongeye kwereka abahumutse ko iyo ugamije inabi, ubuhanga wimukira ubuhumyi n'ubuhubutsi, umutimanama ukabisa ubupfamutima: Nguko uko abiyitaga impuguke mu itangazamakuru ricukumbuye, bagaragaye ahubwo nk'abatarigeze ku ntebe y'ishuri.

    Urwango rwahumye amaso aba bagome, ntibanibuka ko abantu bazibaza impamvu bahora basubira mu bitego bimwe, dore imyaka ibaye 30, kandi iteka bakabisohora igihe mu Rwanda hitegurwa igikorwa gikomeye, nk'amatora ya Perezida wa Repubulika cyangwa kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    N'igitambambuga ntibyakigora kubona ko uyu ari mugambi mubisha ariko wa giswa, ugamije gukoma mu nkokora inzira nziza Abanyarwanda bahisemo.

    Muri ibyo birego bitari bishya na mba, izo'mpuguke' zivuga ko Leta y'u Rwanda ikurikirana abayihungiye mu mahanga ngo ikajya kubashyiraho iterabwoba ndetse no kubicirayo!

    Ubushakashatsi butagira ikimenyetso na kimwe, bugendera ku makuru yo ku muhanda no mu tubari, bukwiye akahe gaciro?

    Dufate nk'urugero batanze ngo rw'abatavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, ngo bafatiweho ibyuma ubwo bari mu nama mu Bubiligi mu myaka 10 ishize! Wasobanura ute ukuntu abantu 'barusimbutse' ntibagire urwego rw'umutekano na rumwe babimenyesha, ahubwo bagategereza imyaka 10 ngo bazabibwire 'abashakashatsi' ba 'Forbidden stories'?!

    Ibihugu by'Uburayi n'Ububiligi burimo, bizwiho ubuhanga n'ubushobozi mu kugenza ibyaha no guta muri yombi abagizi ba nabi, cyane cyane muri iyi myaka iterabwoba ryakajije umurego. Ntiwabeshya abantu rero ko wafatiweho ibyuma muri Buruseli rwagati, umugizi wa nabi akigendera nta na camera imufashe, kandi tuzi ko zikwirakwiye hose, cyane cyane ahantu nyabagendwa.

    Icyo cyegeranyo kandi cyagarutse ku banyamakuru bapfuye n'abafunze, cyibanda cyane kuri Nyakwigendera Ntwari Williams wazize impanuka ya moto muri Mutarama 2023.

    Aba bashinjabiyoma bahamya ko Bwana Ntwari yishwe, dore ko ngo yahoraga avuga ko hari abamutera ubwoba kuri telefone ye, bavuga ko 'bazamusyonyora ari kuri moto'.

    Icya mbere, ibyavugiwe kuri telefoni uwabishaka wese, cyane cyane impuguke mu iperereza nk'uko aba biyita, yabibona, akerekana uwahamagaye, igihe yahamagariye, amajwi cyangwa ubutumwa bwe bigashyirwa mu bimenyetso by'iryo totezwa. Icyo kimenyetso ntacyagaragajwe.

    Icya kabiri, umwe mu batanze ubuhamya bw'uko Ntwari Williams yahozwaga ku nkeke, ni uwitwa 'Byansi Samuel uzwi ku rihimbano rya Baker ' nawe ubeshya ko yahunze itotezwa, kandi yaragiye mu mahugurwa, aho gutaha ubwo icyamujyanye cyari kirangiye, kimwe n'izindi mburuburu agahitamo gusigara asabiriza mu Burayi. Ntitwiriwe tuvuga gukorakora, ubusinzi, ibinyoma (nk'iyo abeshya ko nyina yazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi barahunze 1975 bakagarukana mu Rwanda n'uwo bashakanye ufite Inkomoko mu majyaruguru ya Uganda mu mwaka wa 2003 ubwo Rev. Byansi ubyara Samuel Byansi yari aje kwigisha Isomo ry'Amateka mu kigo cya Kagitumba High School, Baker rero yasigaye yiga I Kabare, Nyina yaje kwitaba Imana azize uburwayi aguye ku Bitaro by'Akarere ka Nyagatare [RIP] nyuma yo kumukura I Bugande aho se yari yaramujyanye bakamugarura yarahinamiranye), Samuel Baker rero yagiye arangwa n'utundi tugeso tw'ububwa  yagiye anafungirwa, kugeza umunsi atera ivi mbere y'ubukwe bwe nabwo yari afunguwe. Gusa nta bunyangamugayo yigeze, bwashingirwaho ngo wizere amakuru ya Byansi, uretse ko n'abamwiyambaje nta kuri bari bakeneye.

    Ikindi, uwashaka yajya ku mbuga nkoranyambaga akiyumvira uko, atarajya gushakira amaramuko mu gusebya u Rwanda, nawe yavugaga uburyo Ntwari Williams yaranzwe no gutangaza ibihuha. Ukibaza rero uko aka kanya Byansi Samuel Baker yadukanye kwemeza ko Ntwari Williams yishwe azira kuvuga ukuri!

    Icya gatatu, mu bantu bashyingurwa buri munsi mu Rwanda, abakoze icyo cyegeranyo baba baragerageje kumenya ko harimo n'umubare munini w'abazira impanuka zo mu muhanda? Ni iki gitangaje rero niba muri abo harimo n'abanyamakuru? Nyakwigendera Ntwari John Williams se yari akingiye ku buryo impanuka itamutinyuka?Guhakana no kugoreka icyo yazize harimo no gushinyagurira umuryango we.

    Mu bindi ibi 'bihangange'mu itangazamakuru byashingiyeho mu iperereza ryabyo, ni ubuhamya bw'ibigarasha nka Dr. Théogène Rudasingwa na Major Robert Higiro, bahunze ubutabera bw'u Rwanda kubera amarorerwa bari bakurikiranyweho.

    Barimo kandi inkwakuzi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk'umugore ukomoka muri canada, Judi Rever n'umwongerezakazi, Michella Wrong. Aba bombi bamaze kwiyereka isi yose, ko bazarinda barunduka batarabona ibyiza bya FPR-Inkotanyi, ari nayo mpamvu bayihimbira n'ibidashoboka. N'ikimenyimenyi, nk'uyu Judi Rever, hari abashakashatsi n'impuguke muri za kaminuza basaga 200 baherutse kwandika, banatanga ibiganiro mbwirwaruhame hirya no hino ku isi, bamagana ibinyoma n'ubugome bw'uyu mugore mubi.

    Michella Wrong we, kuva inshoreke ye Patrick Karegyeya yakwicirwa muri Afrika y'Epfo, ihungabana ryamushumurije u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo. Aho kwikoma igihugu cyamwakiriye ariko kikananirwa kumurindira umutekano, yemeza ko u Rwanda ari rwo rwagiye kumwicira mu bilometero ibihumbi, yirengagije ko Afrika y'Epfo ari kimwe mu bihugu bifite ikigero cy'ubwicanyi kiri hejuru ku isi yose!

    Umuhakanyi ushaka abatuka Imana, birumvikana uwo yaheraho ni shitani. Paul Rusesabagina rero nawe ntiyatanzwe mu bifashishijwe mu kuremekanya ibi birego.

    Nyamara se, ubu koko ninde waha agaciro ibivugwa n'uyu mutekamutwe, wageze n'aho ahakana ko ari Umunyarwanda, ngo ni Umubiligi w'Umufulama( ukomoka i Murama)!!

    Aba bamukoresha baracyamwita' intwari' yarokoye abahigwaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagendeye gusa kuri filimi nawe ubwe yivugiye ko ari ikinamico, kuko ibiyikubiyemo bitabaye(fiction)

    Baracyamwita 'umugiraneza wafashije imfubyi n'abapfakazi' birengagije ubuhamya bw'Umunyamerikakazi Prof. Michelle Martin, wagaragarije isi yose ko inkunga Rusisibaranya yakusanyije yazikoresheje mu kwikungahaza, no kurema umutwe w'iterwabwoba wa MRCD/FLN , uwo mutwe ukica inzirakarengane mu ishyamba rya Nyungwe no mu nkegero zaryo, abandi ukabamugaza umaze kubasahura. Ibyo na nyirubwite ntabihakana kuko yabyigambye mu matangazo menshi, ndetse n'aho agerejwe mu rukiko akabisabira imbabazi, n'ubwo zari iza nyirarureshwa.

    Ibyo byose ' Forbidden stories ' yarabyirengagije, kuko, kuri abo bateguye icyegeranyo, ubuzima bw'Abanyarwanda nta gaciro bukwiye.

    Icyiza ariko, burya ngo ntushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

    Abanyamakuru 50 bo mu bihugu 11, bishyize hamwe, bamara umwaka wose bategura ibinyoma nk'iby'abana! Niba bwa bunyamwuga bahora batwigisha ari ubu, nibihamanire!

    Bakubise igihwereye kuko uko umara igihe urenganya umuntu, umuhimbira ibyaha, niko uba wongerera amahirwe abanyakuri, kuko babona umwanya wo gusesengura ibyo uvuga, bikarangira batahuye ko umutoteza.

    Icya mbere bibaza ni impamvu runaka umuhoza ku nkeke, kandi iteka ibirego byawe bikaza mu gihe byitezwe!

    Icya kabiri, bibaza impamvu wirengagiza ibyiza by'uwo muntu, kabone n'iyo byaba bigaragarira buri wese

    Icya nyuma, niwifashisha ubuhamya bwa shitani ngo uraharabika Imana, uzamenye ko ntawe uzagutandukanya na shitani wawe.

    Amahomvu nk'aya Abanyarwanda barayamenyereye, ntakibatesha igihe rwose.

    Abanyarwanda b'u Rwanda rushya bahisemo kuba umwe, no kwima amatwi abashaka kubasubiza mu rwobo, bavuyemo bisabye ibitambo bitabarika.

    Indirimbo y'igitero kimwe, injyana idahinduka, y'abaririmbyi bamwe, nabo b'amajwi asaraye kandi asobanya, nta Munyarwanda ugikeneye kuyumva.

    The post Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inkorabusa-50-zishyize-hamwe-ngo-zikande-u-rwanda-zisanga-rudakandika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inkorabusa-50-zishyize-hamwe-ngo-zikande-u-rwanda-zisanga-rudakandika

  • Ecobank Group yasinye amasezerano azafasha ikoreshwa rya 'American Express' mu bihugu 21 birimo u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinyiwe mu nama imaze iminsi itatu iri kubera i Nairobi, yateguwe na Banki Nyafurika y'Iterambere (AfDB).

    Ni amasezerano azafasha iki kigo gifite icyicaro i New York kwagurira uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga mu bihugu 21 byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara birimo n'u Rwanda.

    American Express ni ikigo kimaze imyaka igera kuri 50 gikorera muri Afurika mu bijyanye no kwishyurana, ariko ibihugu gikoreramo bikaba bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

    Igira serivisi zirimo gutanga amakarita ahuzwa n'ibigo by'imari afasha mu kuba umuntu yagurizwa amafaranga, akagura ibintu, akishyura serivisi zitandukanye bitamusanye kujya kuri banki.

    Amex kandi igira uburyo bwo kwishyurana hagati y'ibigo n'abakiliya babyo, hamwe iba imeze nk'umuhuza. Itanga kandi serivisi z'ubukerarugendo, aho ba mukerarugendo bafashwa kubona ayo makarita bakoresha bishyura serivisi bahawe mu bihugu batembereyemo n'ibindi.

    Kugeza uyu munsi ubu buryo bwo kwishyurana hifashishijwe ayo makarita y'ikoranabuhanga haba ku bigo n'abantu ku giti cyabo American Express imaze kubugeza mu bihugu 40.

    Ni ibikorwa bigirwamo uruhare n'ikigo cya Amex cyo mu Burasirazuba bwo Hagati (American Express Middle East, AEME), ibigo by'imari Amex yahaye uburenganzira n'abandi bafatanyabikorwa.

    Binyuze muri aya masezerano, abafite aya makarita ya Amex, bazaba bashobobora no kuyakoresha mu bihugu bindi bishya 12 birimo u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Gabon, Guinée-Bissau, Liberia, Malawi, Mali, Niger, São Tomé et Príncipe, Sierra Leone, Gambia na Togo.

    Ibi bizatuma kandi abacuruzi bemera gukoresha ubu buryo bwo kwishyuranana bwa Amex biyongera mu bihugu icyenda bya Afurika American Express isanzwe ikoreramo.

    Ni ibihugu birimo u Rwanda, Cap-Vert, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guinée Equatoriale, Ghana, Nigeria, Congo- Brazaville, Tanzanie na Uganda.

    Kwemerwa k'ubu buryo bwo kwishyurana muri ibi bihugu bizakorwa mu mezi 12 ari imbere, ibisobanuye ko na Ecobank izaba yashyizeho amakarita ya ATM afasha ubwo buryo bwa American Express mu bihugu byose ikoreramo uretse muri Cap-Vert.

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Group, Jeremy Awori yavuze ko bishimiye kwifatanya na American Express mu bikorwa byabo, aho izatiza umurindi gahunda biyemeje yo kwimakaza uburyo bwo kwishyurana bugezweho mu bice bitandukanye bya Afurika.

    Ati 'Ubu bufatanye kandi buzafasha n'abasanzwe bafite amakarita ya American Express kubona amahirwe yisumbuye ajyanye no kwishyurana, binafashe abacuruzi kuzamura ibikorwa byabo.'

    Perezida w'Ikigo gikora ibijyanye n'itumanaho Global Network Services gikorera muri American Express witwa Mohammed Badi yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye ku bijyanye n'iyemezwa ry'ubu buryo bwa American Express mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

    Ati 'Ubu buryo buzagera ku bihugu 42 buvuye kuri 30 bwageragamo. Tubifashijwemo na Ecobank twizeye ko tuzafasha abacuruzi bo muri ibyo bihugu kubona abakiliya basanzwe bakoresha amakarita ya American Express baba abo muri Afurika n'Isi muri rusange.'

    Ubu bufatanye buri mu murongo Ecobank yiyemeje wo gushingira iterambere ryayo n'iry'abakiliya babo kuri serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga, ku bufatanye n'ibigo biri muri iyi mirimo muri Afurika.

    Kugeza ubu ikorera mu bihugu 35 byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, ukongeraho u Bushinwa, u Bufaransa, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, aho itanga serivisi z'imari zitandukanye.

    Ibyo bikorwa n'abakozi barenga ibihumbi 15 ifite aho baba baha serivisi abakiliya barenga miliyoni 32 ifite baba abo muri ibyo bihugu no hanze yabyo.

    Ecobank Group yasinye amasezerano azafasha ikoreshwa rya 'American Express' mu bihugu 21 birimo n'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-group-yasinye-amasezerano-azafasha-ikoreshwa-rya-american-express-mu

  • Mbanda Jean wigeze gushaka kuyobora FERWAFA y… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe biteganyijwe ko tariki 15 Nyakanga uyu mwaka mu Rwanda hateganyijwe amatora ya Perezida w’igihugu yahujwe n’Abadepite. Kuri abashaka kwiyamamariza kuri iyi myanya barimo baratanga kandidatire zabo.

    Ni muri urwo rwego Mbanda Jean ushaka kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yashyikirije Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora kandidatire ye kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024.

    Uyu mugabo w’imyaka 71 yamenyekanye ubwo yiyamamarizaga kuyobora  ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA muri 2014 gusa bikarangira abonye ijwi rimwe gusa.

    Mbanda Jean Daniel kandi yabayeho n’umukinnyi w’umupira w'amaguru anatoza mu ikipe ya Kiyovu sports mu myaka ya 1980 ndetse yanabayeho umudepite mu nteko ishingamateko akomoka mu ishyaka rya PSD hagati 1994-1999, 

    Ntabwo ari ubwa mbere atanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kuko no muri 2017 yigeze gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuri uyu mwanya ariko aza kubivamo.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry'abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y'u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143512/mbanda-jean-wigeze-gushaka-kuyobora-ferwafa-yatanze-kandidatire-ku-mwanya-wumukuru-wigihug-143512.html

  • Prof Sam Rugege yasabye abiga amategeko gushyira imbere ubuhuza mu gihe cy'amakimbirane – #rwanda #RwOT

    Yabivuze Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, ubwo Ikigo Mpuzamahanga cy'Ubukemurampaka cya Kigali (Kigali International Arbitration Centre-KIAC) cyahuguraga ku buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko abanyeshuri 50 biga mu ishami ry'amategeko rya Kaminuza y'u Rwanda.

    Abahuguwe by'umwihariko ni abibumbiye mu ihuriro ry'abanyeshuri bíga amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Aya mahugurwa yatanzwe n'Umunyamabanga Mukuru wa KIAC, Mugabe Victor asobanura uburyo bwo gufasha abafitanye amakimbirane mu bibazo by'ubucuruzi kubikemura hatisunzwe inkiko, kwigisha no gukora ubukangurambaga, n'ubushakashatsi ku buryo bwo gukemura amakimbirane ihatisunzwe inkiko, n'izindi serivisi zigamije guteza imbere gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

    Mu gihe bigaragara ko abanyamategeko bagira uruhare runini mu kugira inama abakiliya babo ku gukoresha uburyo bwo kwikemurira ibibazo hatisunzwe inkiko ndetse bakanabafasha kubikemura igihe byavutse.

    Muri aya mahugurwa kandi abanyeshuri baboneyeho no kuganirizwa na Perezida wa w'Akanama Ngishwanama k'Ubuhuza ku manza zaregewe Inkiko, Prof. Sam Rugege, wabakanguriye kwitabira ubuhuza ndetse n'ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ubwo bazaba barangije amasomo bagiye mu kazi.

    KIAC ivuga ko ifite gahunda yo guhera ku banyeshuri biga amategeko muri Kaminuza zo mu Rwanda kuko aribo banyamategeko b'ejo kandi bazagira uruhare runini mu gutuma sosiyete nyarwanda y'ejo hazaza yumva neza akamaro ubu buryo bugira mu gutanga ubutabera bwihuse, budahenze ndetse bugatuma n'ibirararane mu Nkiko bidakomeza kwiyongera cyane.

    KIAC yijeje ko izakomeza gukora ibishoboka byose bafatanyije n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo gahunda z'amahugurwa n'ubukangurambaga kuri ubu buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bugere kuri benshi.

    Hagaragajwe ko ubuhuza bufasha mu kunga abagiranye amakimbirane

    Abanyeshuri bahuguwe biyemeje gushyira imbere ubuhuza mu gihe bazaba batangiye umwuga w’abanyamategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-sam-rugege-yasabye-abiga-amategeko-gushyira-imbere-ubuhuza-mu-gihe-cy

  • Mpayimana Philippe yongeye gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida – #rwanda #RwOT

    Mpayimana wari uherekejwe n'itsinda ry'abantu bane yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa.

    Mpayimana asanzwe ari umukozi wa leta muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, aho ari impuguke ishinzwe uruhare rw'abaturage mu kwishakamo ibisubizo. Ni umwanya yagiyeho mu Ugushyingo mu 2021.

    Mu matora aheruka yiyamamaje nk'umukandida wigenga agira amajwi 0,73%. Nyuma yo gitsindwa yashatse no kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko muri 2018 ariko nabwo ntiyahirwa n'urugendo.

    Ibyangombwa bisabwa ushaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida byose yabitanze ndetse yagaragaje ko yizeye kongera gusohoka ku rutonde ntakuka rwa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora rw'abemerewe kwiyamamaza.

    Yabwiye IGIHE ko mu mpamvu zatumye afata umwanzuro wo kuziyamamaza, harimo 'ikibazo cy'ingorabahizi cy'Abanyarwanda bahunze u Rwanda mu 1994 bari mu mahanga nta kintu na gito cyo kwiyegereza igihugu cyabo bafite.

    Ati 'Baracyafite imyumvire y'icyo gihe kandi ni Abanyarwanda tutagomba gutererana. Dukeneye za gahunda nshya zituma aho bari batangira kwisanisha no gukorana n'igihugu cyabo.'

    Mpayimana yagaragaje ko mu rugendo rwo gushaka imikono y'abantu bashyigikira kandidatire ye bitari byoroshye kuzenguruka igihugu cyose ariko ko yabashije kuyigeraho akanayirenza.

    Nubwo Mpayimana yatsinzwe muri 2017 ariko kuri ubu ngo yifitiye icyizere gihagije kandi ngo agishingira ku kuba ibyo ashaka atari ze bwite.

    Mpayimana wari uherekejwe n'itsinda ry'abantu bane yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa

    Mpayimana asanzwe ari umukozi wa leta muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu

    Mpayimana Philippe yongeye gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mpayimana-philippe-yongeye-gutanga-kandidatire-ku-mwanya-wa-perezida

  • Ngoma: Abanyeshuri barasaba ko hashyirwaho isomo ry'ububi bw'ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 ubwo Komite y'Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, baganirizaga abanyeshuri bo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kibungo A ku bubi bw'ibiyobyabwenge.

    Kayitesi Adeline wiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye yavuze ko hari abanyeshuri bamwe na bamwe bishora mu biyobyabwenge, ku buryo mu masomo biga haramutse hongewemo iryigisha ku ngaruka z'ibiyobyabwenge ryabafasha gukura bazi ingaruka zabyo n'uko babyirinda.

    Ati 'Bongeyemo isomo ry'ibiyobyabwenge byadufasha, nk'ibintu niga umunsi ku munsi mparanira kubimenya ngo mbitsinde. Uko rero umwarimu yajya ansubiriramo kenshi ububi bw'ibiyobyabwenge nanjye namenya ibyo aribyo n'uko nabirwanya. Ikindi byanamfasha kuzajya mbyigisha n'abandi tutari kumwe.'

    Obed Ngirimana we yavuze ko hari abana benshi bishora mu biyobyabwenge kubera ikigare, akavuga ko hari isomo ryo kurwanya ibiyobyabwenge ryabafasha gukura bazi neza ibiyobyabwenge biriho, uko babirwanya ndetse n'uburyo bakwirinda ibigare bibi bibibashoramo.

    Hashakimana Emmanuel we yagize ati 'Bashyizeho isomo ryigisha ku biyobyabwenge byatuma dukura tubigendera kure. Ubu usanga babitwigisha babitaruka, abenshi ntibabone n'ubuhamya bufatika bubivugaho, ariko ari isomo rya buri munsi nzi neza ko byatuma tumenya ibiyobyabwenge bihari nuko twabyirinda.'

    Umuyobozi wa GS Kibungo A, Sr Annouciate Uwazigira, yavuze ko isomo ryigisha ku biyobyabwenge riramutse rishyizwe mu ngengabihe y'amashuri byafasha abana gukura bazi ibiyobyabwenge biriho n'uko babirwanya.

    Ati 'Yego byabafasha, mu ishuri tugira igihe cy'ibiganiro tukaganiriza abana ku biyobyabwenge ariko bigiye mu nteganyanyigisho byabafasha kurushaho. Uretse no ku ishuri nabo bakeneye gufasha abandi, hari abo bahura bari mu bibazo bakaba babafasha bakurikije ibyo bigiye ku ishuri.'

    Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, akanaba n'umwe mu bari muri Komite y'Igihugu yo kurwanya ibiyobyabwenge, Dufatanye Edmond, yavuze ko ibiyobyabwenge mu mashuri birimo ngo kuko no hanze bikigaragara.

    Yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi ku buryo iryo somo ryakongerwa mu yandi.

    Ati 'Iyo tuje mu mashuri, tukabonana na komite z'urubyiruko no mu bigo ngororamuco, ibitekerezo baduha tubitanga kuri Komite y'Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge nayo ikagira inama Leta. Nk'uko igihugu cyafashe umwanzuro wo kurwanya ibiyobyabwenge ubu urwego bigezeho ibigomba gukorwa byose bigomba gukorwa harimo no kuba inyigisho zatangira hakiri kare aho gutangira yarakuze.'

    Kugeza ubu abarenga 6400 bari kugororerwa mu bigo ngororamuco bazira kunywa ibiyobyabwenge, abagera kuri 4000 bari gukurikiranwa n'inkiko kubera ibiyobyabwenge. Ni mu gihe abarenga 5000 buri mwaka bakirwa kwa muganga kubera ingaruka z'ibiyobyabwenge.

    Abiga mu mashuri yisumbuye basabye ko mu ngengabihe hashyizrwamo isomo rivuga ku biyobyabwenge

    Sr Annunciate Uwanyirigira uyobora GS Kibungo A, yavuze ko isomo rivuga ku biyobyabwenge rikenewe cyane

    Umukozi wa RBC, Dufatanye Edmond yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi ku buryo isomo ryigisha ububi bw'ibiyobyabwenge ryashyirwaho

    Kayitesi Adeline yavuze ko bakeneye kwiga ububi bw'ibiyobyabwenge kuva bakiri bato


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-abanyeshuri-barasaba-ko-hashyirwaho-isomo-ry-ububi-bw-ibiyobyabwenge

  • Huye: Babangamiwe n'abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe – #rwanda #RwOT

    Abaturiye ibi birombe bicukurwamo aya mabuye azwi nka Coltan, bavuze abacukura aya mabuye y'agaciro bangiza ibikorwa byabo birimo imirima ihinzemo imyaka bikabateza isuri n'umutekano muke.

    Umwa muri bo yagize ati 'Inzu zanjye zarasenyutse, imirima yacu yaragiye kubera isuri, rwose biratubangamiye.''

    Mugenzi we na we agaragaza ibihombo byamuteye aho yagize ati 'Nari mfite umurima none ubu sinanamenya aho uri kubera imicanga yawurenzeho icukurwa n'abo bacukura mu buryo butemewe. Ikibabaje kandi, ntiwanabavuga kuko baguhohotera.'

    Bamwe mu bashinzwe kurinda ahacukurwa aya mabuye y'agaciro babwiye itangazamakuru ko aba bacukura amabuye y'agaciro biremyemo itsinda rihohotera uwo ari we wese ugerageje kubahangara.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye Sebutege Ange, yavuze ko iki kibazo inzego zitandukanye zahagurukiye kugira ngo gikemuke vuba, bityo ubu bucukuzi butemewe muri aka gace bucike.

    Yagize ati'' Dufatanyije n'ubuyobozi bw'Intara twarahahuriye mu rwego rwo kwibutsa abaturage n'abayobozi bahakorera kugira uruhare mu kurwanya biriya bikorwa bitemewe kandi barabyiyemeje.'

    'Abahakorera bafite sosiyete zemerewe biriya birombe zigomba gushyiraho uburyo bwo gukora mu buryo bwemewe, batakora ibitemewe hagafatwa ibyemezo.''

    Mu ntara y'Amajyepfo habarurwa ibirombe bicukurwamo amabuye atandukanye bigera kuri 89,muri byo ariko, ibirenga 40 bivugwa ko bicukurwa mu buryo butemewe.

    Mu bigaragarira amaso ni uko ahacukurwa hatanasibwa uko bikwiye

    Abashinzwe umutekano w’ibirombe byo muri Rwaniro n’ubwo ari benshi, ariko ntibabura gusagarirwa n’ababicukuramo mu buryo bwa magendu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-babangamiwe-n-abacukuzi-b-amabuye-y-agaciro-mu-buryo-butemewe

  • Canal+ yateguje filime nshya yahuriyemo Papa Sava, Bamenya na Dogiteri Nsabii – #rwanda #RwOT

    By'umwihariko iki kiganiro cy'amashusho (Reality Show) kizaba kiri mu bwoko bw'icyamamaye muri Afurika 'Big Brother Naija' aho kizatangira gutambuka tariki 15 Kamena 2024.

    Muri uku kwezi kandi binyuze kuri shene ya Zacu TV yahariwe sinema nyarwanda, guhera tariki 17 Kamena 2024 hazatangira gutambuka filimi nshya y'uruhererekane 'Shuwa Dilu' yahuriyemo abakinnyi bakomeye aribo Niyitegeka Gratien (Papa Sava), Benimana Ramadhan (Bamenya) ndetse na Nsabimana Eric (Dogiteri Nsabii).

    Abakunzi b'imikino, ntabwo CANAL+ Rwanda yabibagiwe kuko muri uku kwezi bazakurikira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza Real Madrid na Borussia Dortmund tariki 1 Kamena 2024.

    By'umwihariko, izanerekana imikino yose ya Copa America iteganyijwe gutangira tariki 21 Kamena kugeza 15 Nyakanga 2024.

    Si ibyo gusa kuko CANAL+ Rwanda yashyizeho poromosiyo, aho ushobora kugura dekoderi ku bihumbi 5 Frw gusa, kongeraho andi yo gukora installation.

    Ni mu gihe ku basanzwe ari abafatabuguzi ba CANAL+ Rwanda, ubu bari kugura ifatabuguzi basanganwe bakongezwa iminsi 30 bareba amashene yose ibizwi nka 'Tout Canal' cyangwa 'Ubuki'.

    Iyi poromosiyo izatangira tariki 30 Gicurasi izarangire kuya 7 Nyakanga 2024.

    CANAL+ Rwanda yashyizeho poromosiyo zitandukanye muri Kamena 2024

    Abakozi ba CANAL+ Rwanda basobanurira abanyamakuru gahunda zitandukanye ihishije abakiriya bayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canal-yateguje-filimi-nshya-yahuriyemo-papa-sava-bamenya-na-dogiteri-nsabii