Blog

  • Gisagara: Hatashywe umuyoboro w'amazi wa miliyoni 380Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro umuyoboro w'amazi bubakiwe wa kilometero zirenga 13, ufite amavomo 9 yakwirakwijwe hirya no hino mu baturage.

    Niyoyita Denise utuye mu Murenge wa Mukindo, Akagari ka Nyabisagara, Umudugudu w'Agatare, yagize ati 'Twazindukaga tujya kuvoma mu rugendo rw'amasaha abiri kugenda no kugaruka, amazi tuzanye tukayarondereza kugira ngo azarambe, bigatuma duhorana umwanda.''

    Niyoyita, yakomeje avuga ko hari n'abagiraga ubunebwe bwo kujya kure bagahitamo kujya kudaha ibinamba mu gishanga cy'Akanyaru.

    Umuyobozi wa Croix Rouge y'u Rwanda yubatse uyu muyoboro w'amazi, Mukandekezi Françoise, yavuze ko bahisemo guha abaturage amazi meza kuko bazi neza ko azamura imibereho myiza ubuzima.

    Ati 'Twabahaye aya mazi kuko twumva neza akamaro k'amazi. Amazi ni ubuzima kuko nyuma yo kugerezwa bakora imirimo yabo batuje kandi bakanagira isuku butyo bagaca ukubiri n'umwanda, bikabarinda indwara noneho bakabaho neza n'amajyambere akiyongera.''

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko uyu muyoboro ugiye kubafasha kuzamura ibipimo by'abaturage bagerwaho n'amazi meza, nk'imwe mu ntego Leta yihaye.

    Kugeza ubu Akarere ka Gisagara kagera ku gipimo ya 72% mu mu kwegereza abaturage amazi meza.

    Uretse kandi aha i Gisagara, Croix Rouge y'u Rwanda, yubatse imiyoboro y'amazi y'ibirometero bisaga 80 hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kunganira Leta kwegereza abaturage amazi meza.

    Ku isoko y’aya mazi, hazanywe n’umuriro w’amashanyarazi kugira ngo azajye afasha mu gusunika amazi ngo agere mu midugudu

    Amazi yarabegereye, ubu kuvoma ni ukwinyabya

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yashimye ubufatanye bw'abafatanyabikorwa nk'aba kuko bagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ryabo

    Umuyobozi wa Croix Rouge y'u Rwanda, yubatse uyu muyoboro w'amazi, Mukandekezi Francoise, yavuze ko bahisemo guha abaturage amazi meza kuko bazi neza ko amazi ari ubuzima.

    Niyoyita Denise, utuye mu Murenge wa Mukindo, Akagari ka Nyabisagara, Umudugudu w'Agatare yavuze ko kwegerezwa aya mavomero byabaruhuye imvune , bakimakaza isuku


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-hatashywe-umuyoboro-w-amazi-wa-miliyoni-380frw

  • Enabel yashyizeho ibihembo ku bagore bashinze ibigo bizana impinduka muri sosiyete – #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa yamuritswe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali, abazahatana bakaziyandikisha kuva kuwa 12-28 Kamena 2024.

    Umukozi ushinzwe Itumanaho mu mushinga Awa Prize wa Enabel, Tom Crohin, yibukije ko ishyirwaho ry'ibi bihembo ku bagore n'abakobwa bigamije kubibutsa ko bishoboka kuri bo kuba ba rwiyemezamirimo.

    Ati ''Ni iby'ingenzi cyane guhemba ba rwiyemezamirimo b'abagore bafite imishinga itanga icyizere mu kuzana impinduka, kuko bashobora kuvamo ab'icyitegererezo ku bandi. Mu bice byinshi bigize Isi biragoye cyane ku bagore kuruta abagabo, kuba baba ba rwiyemezamirimo kubera impamvu nyinshi, rero ni ingenzi gutera imbaraga umugore ushaka kuba rwiyemezamirimo.''

    Bimwe mu bihembo bihabwa abatsinze muri aya marushanwa harimo kubaha amahugurwa abafasha kwagura imishinga yabo, guhurira n'abandi ba rwiyemezamirimo mu Bubiligi, n'ibindi.

    Muri 12 batsinze mu marushanwa yo mu 2023 bahembwe harimo Umunyarwandakazi Raissa Ikuzwe n'Umurundikazi Mireille Niyonkuru washinze ikigo BUIM mu Rwanda no mu Burundi.

    Umuyobozi akaba n'uwashinze Ikigo INO Coffee series gitunganya ikawa ihingwa mu Rwanda, Raissa Ikuzwe, yavuze ko igihembo yahawe kizamufasha kwagura umushinga we.

    Ati ''Byatumye mbona ko imbaraga umuntu ashyizemo hari abantu baba bazibona kandi bazishima, byaranshimishije cyane njyewe n'abantu dukorana, kuba ibyo dukora byaragaragaye kuri uru rwego […] ubutumwa nagenera abakobwa bakiri bato ni uko nababwira ko bishoboka.''

    Mireille Niyonkuru, rwiyemezamirimo w'Umurundi akaba ari na we washinze ikigo BUIM gikwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba mu Rwanda no mu Burundi, yahawe igihembo cya gatatu.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko nubwo abagore n'abakobwa bagihura n'imbogamizi mu kuba baba ba rwiyemezamirimo, ashimira iyi gahunda ya Enabel kuko yaje nk'igisubizo cyo gutuma inzozi zabo ziba impamo.

    Ati ''Hamwe mu hantu hasigaye hasaba gushyirwamo imbaraga, ni ukuba abagore n'abakobwa baba ba rwiyemezamirimo. Nubwo ba rwiyemezamirimo b'abagore bahura n'imbogamizi nyinshi, bafashe runini mu nzego zacu zose z'ubukungu.''

    Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko aya marushanwa ari gukorerwa mu bihugu birimo n'u Rwanda hagamijwe gufasha abagore n'abakobwa bagakora ibikorwa byagutse bitabafitiye umumaro bonyine, ahubwo binafitiye umumaro umuryango mugari, ashima ubifatanye bwa Leta y'u Rwanda muri iki gikorwa.

    Ushaka kwiyandikisha muri aya marushanwa wanyura aha

    Umuyobozi akaba n'uwashinze Ikigo INO Coffee series gitunganya ikawa ihingwa mu Rwanda, Raissa Ikuzwe ni we Munyarwandakazi wegukanye icyo gihembo mu marushanwa aheruka

    Mireille Niyonkuru washinze ikigo BUIM mu Rwanda no mu Burundi, na we ari mu bahembwe

    Hari n’abagore n’abakobwa bamuritse ibyo bakora

    Jean Michel Swalens wa Enabel yavuze ko aya marushanwa ari gukorerwa mu bihugu birimo n'u Rwanda, hagamijwe gufasha abagore n'abakobwa bagakora ibikorwa byagutse

    Dr Uwamariya Valentine yashimye gahunda ya Enabel igamije guteza imbere abagore

    Abegukanye ibihembo bishimiwe n’abitabiriye iki gikorwa

    Amafoto: Niyonzima Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/enabel-yashyizeho-ibihembo-ku-bagore-bashinze-ibigo-bizana-impinduka-muri

  • Kuri miliyoni 30 Police FC igiye kwibikaho uwari inkingi ya mwamba muri Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Ibiganiro bigeze kure hagati ya Kiyovu Sports na Police FC ku kuba yasinyisha umukinnyi w’Umurundi Richard Bazombwa Kilongozi.

    Police FC yagaragaje ko yifuza bikomeye umukinnyi wa Kiyovu Sports usatira unyuze ku ruhande ukomoka i Burundi witwa Richard Bazombwa Kilongozi.

    Uyu mukinnyi yageze muri Kiyovu Sports umwaka w’imikino ushize aho yasinye imyaka 3 ubu akaba asigaranyemo imyaka 2.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwo Mbonyumuvunyi Abdul Karim yari akiri umuyobozi wa Kiyovu Sports yavuganye na Police FC itanga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bivugwa uyu muyobozi yari yiteguye kuyafata ariko abwirwa ko uyu mukinnyi bitakunda kuri ayo mafaranga, yasabwe kudakora iryo kosa kereke byibuze ari miliyoni 30 kuri uyu mukinnyi.

    Nyuma y’uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buhindutse maze tariki ya 26 Gicurasi bagatora komite nshya iyobowe na Nkurunziza David, ibiganiro byarakomeje.

    Amakuru avuga ko Police FC yemeye gutanga izi miliyoni 30 isabwa ikaba yasinyisha Richard umwe mu bakinnyi bagize umwaka umwaka mwiza. Isaha n’isaha amasezerano ku mpande zombi azasinywa.

    Richard Kilongozi mu muryango winjira muri Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuri-miliyoni-30-police-fc-igiye-kwibikaho-uwari-inkingi-ya-mwamba-muri-kiyovu-sports

  • Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie yasabye Amavubi gukomeza guhesha ishema Igihugu #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie ari kumwe n'Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Adolphe KALISA, basuye ikipe y'Igihugu Amavubi.

    Ni uruzinduko aba bombi bagize mu gihe ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi arimo gutegura imikino ibiri yo guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi 2026 kizabera muri Mexique, Canada na USA.

    Mu kiganiro yahaye abakinnyi b'Amavubi, Umunyamabanga uhoraho Zephanie Niyonkuru yibukije abagize ikipe y'igihugu ko bahahanzwe amaso n'abanyarwanda.

    Akomeza abasaba ko bakwiye gukomeza aho bagejeje bahesha ishema u Rwanda, abakinnyi nabi bari bahagarariwe na Kapiteni Bizimana Djihadi yavuze ko biteguye kandi bashima imikoranire myiza iri hagati y'ubuyobozi n'ikipe.

    Abakinnyi b'Amavubi bakomeje umwiherero bitegura guhaguruka mu Rwanda mu ijoro rya tariki 3 Kamena, aho bazaba berekeje muri Cote d'Ivoire aho bazakinira umukino wa mbere na Benin tariki ya 6.

    Umukino wa Kabiri uzakinwa tariki ya 10 ukazahuza Lesotho n'u Rwanda ukazakinirwa muri Afurika y'Epfo.

    Mu myiteguro y'Amavubi hamaze gusezererwa abakinnyi 7 muri 37 bari bahamagawe, abo ni Niyongira Patience, Iradukunda Simeon, Nsengiyumva Samuel basezerewe ku ibubutiro.

    Kuwa Kane hasezerewe Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Arsène, naho kuri uyu wa Gatanu hasezerewe Muhawenayo Gad na Dushimimana Olivier.

    The post Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie yasabye Amavubi gukomeza guhesha ishema Igihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyamabanga-uhoraho-muri-minisiteri-ya-siporo-niyonkuru-zephanie-yasabye-amavubi-gukomeza-guhesha-ishema-igihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyamabanga-uhoraho-muri-minisiteri-ya-siporo-niyonkuru-zephanie-yasabye-amavubi-gukomeza-guhesha-ishema-igihugu

  • RJ The DJ yateguje indirimbo na Andy Bumuntu… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, ahagana saa tanu z’ijoro.

    Yakiriwe n’abakozi bo muri Crystal Lounge, ari n’aho azacurangira Ku wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024 mu gitaramo kizaherekeza imikino ya BAL.

    Ariko kandi kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, azataramira ku nshuro ye ya mbere muri Green Lounge.

    Yabwiye InyaRwanda, ko yishimiye kuba agiye gutaramira i Kigali nyuma y’igihe cyari gishize.

    Ati “Bitegure kubona urukundo rwinshi muri ibi bitaramo. Niteguye kubereka ibintu byiza gusa.”

    Yavuze ko kuba ari umwe mu ba DJ bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ahanini bituruka mu kuba ‘ibyo nkora mbikunda’.

    Ati ‘Ntekereza ko bituruka mu kuba mbikorana umutima ushaka”.

    Yavuze ko mu rugendo rwe rwo kuvanga umuziki yakoranye n’abahanzi banyuranye, kandi yaje i Kigali mu gihe ageze kure umushinga w’indirimbo ye na Andy Bumuntu.

    Ati “Mvugishije ukuri mpaze igihe mvugana na Andy Bumuntu, birashoboka ko dushobora kuba twagira icyo twakora, ariko sindabimenya neza. Ndahari ku bw’umuhanzi wese washaka ko dukorana.”

    RJ The DJ yavuze ko ari inshuti na The Ben, kandi ko ubushuti bw’abo bumaze igihe, biri no mu mpamvu uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga akagaragaza ibitaramo bye i Kigali.

    Yavuze ko ubwo The Ben azaba ataramira muri BAL, ku wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024 mu gusoza iyi mikino azamushyigikira.

    Ati “Nzajya gushyigikira umuvandimwe birumvikana, nzaba ndiyo rwose vuba bidatinze.”

    RJ The DJ ni umwe mu bagabo bagaragaje impinduka mu kuvanga imiziki, ahanini biturutse ku bitaramo yagiye ahuriramo na mubyara we Diamond.

    Yavuzwe cyane mu Rwanda nyuma y'uko agize uruhare mu ikorwa ry'indirimbo 'Why' The Ben yahuriyemo na Diamond. Iyi ndirimbo bombi bayiririmbanye bwa mbere mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards, mu muhango wabereye muri BK Arena, mu Ukwakira 2023.

    Mu rwego rwo gushimira RJ The Dj uruhare yagize mu rugendo rwe rw'umuziki, muri Nzeri 2023 ni bwo yatumiwe na The Ben mu gitaramo gikomeye cyabereye mu gihugu cy'u Burundi.

    Mu bihe bitandukanye Romy Jons yakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye barimo The Baraka Prince bakoranye indirimbo 'Bora Iwe', Sholo mwamba bakoranye indirimbo 'Walete' n'izindi.

    Asanzwe afitanye indirimbo na Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Kanama 2019 Rommy Jones yabwiye Radio ya Wasafi ko yasabye ubushuti Meddy kuri konti ya instagram kugira ngo bakorane indirimbo.

    RJ The DJ yasohotse mu kibuga cy’indege yizihiwe nyuma y’igihe kinini adataramira I Kigali 

    Inkumi zashyikirije RJ The DJ indabo mu rwego rwo kumuha ikaze mu rwagasabo

    Romy Jons yatangaje ko amaze iminsi mu biganiro na Andy Bumuntu biganisha ku gukorana

    Romy yavuze ko azitabira igitaramo cya The Ben kizaherekeza imikino ya BAL, kizaba ku wa Gatandatu 

    RJ The DJ yavuze ko kuba ari umwe mu bakomeye muri EAC bituruka mu kubaka akorana umutima ukunze akazi ke 

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo RJ The DJ ubwo yageraga i Kigali

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143517/rj-the-dj-yateguje-indirimbo-na-andy-bumuntu-no-gushyigikira-the-ben-kuri-bal-amafoto-143517.html

  • SKOL Brewery yagiranye amasezerano n’igikombe… – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi, akaba yasinyiwe mu Nzove Karere ka Nyarugenge ku cyicaro cy’uru ruganda. Nk’uko mubizi, mu Rwanda kuva tariki 1 kugera tariki 10 Nzeri 2024, hazabera imikino y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amagaru mu bakanyujijeho, imikino izaba ibaye ku nshuro ya mbere ndetse u Rwanda rugahita ruyakira.

    Uruganda rwa SKOL Brewery mu gukomeza kuba hafi umuryango Nyarwanda nka zimwe mu nshingano zabo, bafashe umwanzuro wo gukorana amasezerano n’iki gikombe cy’Isi hanagamijwe kucyegereza abaturage.

    Nk’uko Eric Gilson umuyobozi wa SKOL Brewery yabitangaje, muri aya masezerano harimo no kuba igikombe kizahatanirwa kizazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Yagize Ati”Twishimiye gukorana n’igikombe cy’Isi cy’abavetera nka SKOL Brewery turateganya kuzatambagiza u Rwanda rwose igikombe kizahatanirwa. Imijyi igera ku 10 ya hano mu Rwanda iki gikombe kizageramo. Ikindi mwamenya ni uko muri urwo rugendo tuzaba dufite abahanzi, ndetse ikipe ya Rayon Sports y’abagore n’abagabo zikazakina imikino igiye itandukanye aho tuzajya tuba twagiye.”

    Muri aya masezerano kandi byamenyekanye ko urugenda rwa SKOL Brewery ruzamamaza ku myenda y’ikipe izaturuka muri Amerika y’Epfo izaba irimo na Ronaldinho.     

    Fred Siewe, umuyobozi ndetse akaba n’uwashinze imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, avuga ko ari iby’agaciro gukorana n’uruganda rwa SKOL Brewery.

    Yagize Ati”Imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho ntabwo izaba irimo imikino gusa hazaba harimo n’izindi gahunda ndetse zireba umuryango. Niyo mpamvu rero gukorana na SKOL Brewery ari byiza kuri twe kuko tuzabasha kuzenguruka igihugu cyose twerekana ibikorwa byacu.'

    Imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho izitabirwa n’abanyabigwi basaga 150 bavuye mu bice bitandukanye by’Isi barimo Jimmy Gatete, Ronaldinho, Michael Owen, Patrice Evra ndetse n’abandi.


    Aya masezerano yahaye uburenganzira busesuye uruganda rwa SKOL kwamamaza muri iyi mikino y’igikombe cy’Isi kizaba kibereye mu Rwanda bwa mbere 

    Eric Gilson umuyobozi w’urunda rwa SKOL ashyira umukono ku masezerano yo kwamamaza mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizakinirwa muri Sitade Amahoro 

    Siewe Fred umuyobozi w’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho yemeje ko SKOL ari inzira nziza izabafasha kugera kuntego zabo haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo

    SKOL izamamaza muri iyi mikino ibinyujije mu kinyobwa cyayo “SKOL LAGER”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143520/skol-brewery-yagiranye-amasezerano-nigikombe-cyisi-cyabavetera-azisangamo-na-rayon-sports–143520.html

  • Umuraperi Doe Boy yageze i Kigali yitabiriye… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu musore wamamaye mu ndirimbo '100 Shooters' ageze i Kigali. Yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, ahagana saa Moya z'igitondo ari kumwe n'abajyanama be.

    Ageze i Kigali yiyongera ku bandi bantu bazwi mu ngeri zinyuranye z'ubuhanzi barimo Bien-Aimé Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti Sol wakurikiranye iyi mikino, umunyamuziki Adekunle Gold wo muri Nigeria waririmbye mu gufungura iyi mikino. Bwari ubwa kabiri ataramiye i Kigali.

    Mu bandi bantu bazwi b'ibyamamare bamaze iminsi i Kigali, kubera iyi mikino barimo Joackim Noa wamamaye mu mikino ya NBA, Ian Mahinmi n'abandi.

    Mu bandi bategerejwe i Kigali, barimo Juma Jux utegerejwe i Kigali saa cyenda z'amanywa. Yaherukaga i Kigali mu 2023, icyo gihe yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards byabaye ku wa 20-22 Ukwakira 2023.

    Doe Boy yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye yise '100 Shooters' yakoranye n'umuraperi mugenzi we Future. Uyu musore, yabonye izuba, ku wa 25 Werurwe 1994, avukira ahitwa Cleveland muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibinyamakuru binyuranye bivuga ko yamenyekanye cyane mu 2018 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise 'Mini Vans', ariko ngo izina rye ntiryakomeye cyane nk'uko yari abyiteze, kugeza ubwo muri Mata 2019, ashyize hanze indirimbo yise 'Walk Down'.

    Iyi ndirimbo yaracengeye cyane kugeza ubwo abarimo umukinnyi wa Basketball, Le Bron James agaragayemo ayisubiramo. Ibi byatumye, Doe Boy abona amahirwe yo gusubiramo iyi ndirimbo afatanyije na YG.   

    Ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise '100 Shooters' yakoranye na Future, byanamuhaye amahirwe yo kuyisubiramo ayifatanyije n'umuraperi ukomeye ku Isi, Meek Mill. Mu 2019, uyu musore kandi yakoranye indirimbo na Young Thug na Tiwa Savage bise 'I'm Scared.'

    Agiye kuza i Kigali ku nshuro ye ya mbere, mu gihe aherutse gushyira ku isoko indirimbo zirimo nka 'Split It' yakoranye na Moneybagg, 'Ghetto Superstar' yakoranye na Roddy Ricch ndetse na G Herbo. Anafite ku isoko Album yise 'Beezy' y'indirimbo 16.



    Doe Boy yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere yitabiriye gukurikirana imikino ya BAL


    Doe Boy yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024


    Doe Boy yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'I'm Scared' yakoranye na Young Thug


    Doe Boy yageze i Kigali ari kumwe na bamwe mu bantu bamufasha mu muziki




    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘OFF THE PORCH’



    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143533/umuraperi-doe-boy-yageze-i-kigali-yitabiriye-imikino-ya-bal-amafoto-143533.html

  • Umweyo ukomeje kuvuza ubuhuha mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gusezerera abandi bakinnyi babiri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ya Benin na Lesotho.

    Abo bakinnyi ni umunyezamu Muhawenayo Gad wa Musanze FC ndetse Dushiminana Olivier bakunda kwita Muzungu wa Bugesera FC.

    Aba bakurikiye Hakizimana Muhadjiri wa Police ndetse Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports ukina asatira anyuze ku ruhande basezerewe ejo hashize.

    Ni mu gihe ababimburiye abandi bagiye tariki ya 27 Gicurasi 2024, ni umunyezamu Niyongira Patience wa Bugesera, Nsengiyumva Samuel na Iradukunda Simeon ba Gorilla FC basezerewe mbere.

    Muhadjiri na Arsene bakaba babisikanye na Kapiteni Bizimana Djihad na Dylan Georges Francis Maes bakina i Burayi bamaze kugera mu mwiherero.

    Amavubi afite imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, umwe uzabera Côte d’Ivoire aho Benin izakirira Amavubi tariki ya 6 Kamena no muri Afurika y’Epfo aho umukino wa Lesotho uzabera tariki ya 11 Kamena 2024.

    Muzungu yasezerewe mu Mavubi

    Umunyezamu Muhawenayo Gad na we yasezerewe mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umweyo-ukomeje-kuvuza-ubuhuha-mu-mavubi

  • Spiro ku rutonde rw'ibigo ijana bigaragaza impinduka muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rwa 2024 rutegurwa n'Ikinyamakuru cya TIME gikora intonde zitandukanye, zaba iz'abavuga rikumvikana ku Isi, iz'ibigo biri kugaragaza itandukaniro mu iterambere ry'ibihugu n'ibindi.

    Urw'uyu mwaka rwiswe 'TIME 100 Most Influential Companies of 2024', ruzirikana ibigo by'ubucuruzi ariko biri gutanga umusanzu ntagereranywa mu nzego bibarizwamo, mu guha Afurika uruvugiro mu ruhando mpuzamahanga.

    Ni urutonde rukoranwa ubushishozi n'inzobere muri izo nzego ibyo bigo bibarizwamo, aho mu bigo byagarutse kuri uru rutonde birimo nk'ibigo by'ikoranabuhanga nka Space X, Apple, Nvidia, Tesla n'ibindi.

    Iyi ntambwe igaragaza uburyo Spiro ikomeje kugira uruhare mu guteza imbere ubwikorezi bugezweho, buhendukira ababurimo, ibidukikije na byo bibungabunzwe.

    Ntabwo byaje gutyo gusa kuko Spiro ikomeje gutanga umwitangirizwa mu bijyanye n'ubwikorezi butangiza, hifashishijwe moto z'amashanyarazi, aho ubu ibarura izigera ku bihumbi 15 ziri mu bihugu ikoreramo.

    Ni moto zimaze kugenda ibilometero birenga miliyoni 250 mu bihugu bitandatu ikoreramo nta myuka yangiriza ikirere, intego ikaba kubaka ubwikorezi bwibanda ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi buhamye.

    Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Kaushik Burman yabuze ko uku kuzirikanwa na TIME ari ikimenyetso cy'uko ibyo bari gukora bibonwa na bose nta we usigaye, bikabaha imbaraga yo kongera imbaraga mu byo bakora.

    Spiro kuri ubu yatangiye inzira yo gushyiraho ibikorwaremezo bifasha abakenera serivisi zayo kuziha bitabatindirije akazi, bimwe birimo gushyiraho sitasiyo zihindurirwamo batiri z'ikoranabunga, ibikorwaremezo byatangiye no kuzanwa mu Rwanda.

    Spiro ikorera mu bihugu birimo u Rwanda, Benin, Togo, Kenya, Uganda na Nigeria, ndetse bitarenze uyu mwaka ikazaba yaratangije ibikorwa muri Ghana.

    Ifite batiri zirenga ibihumbi 40 mu Rwanda, Benin, Togo na Kenya, Spiro ikagaragaza ko kugeza uyu munsi abamotari bakoresha moto zayo bamaze gusimbuza batiri inshuro miliyoni umunani mu myaka ibiri ishize.

    Ibikorwa bya Spiro bikomeje guteza imbere abaturage n’Abanyarwanda badasigaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-yashyizwe-ku-rutonde-rw-ibigo-100-biri-kugaragaza-impinduka-muri-afurika

  • RwandAir yiseguye ku bagenzi bayo bajya mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa iyi sosiyete yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yagize ati 'Bitewe n'imyigaragambyo y'abakozi bagenzura abinjira n'abasohoka mu Bwongereza iteganyijwe ku itariki 31 Gicurasi kugeza ku itariki 2 Kamena, turasaba abagenzi bose berekeza ku Kibuga cy'Indege cya Heathrow i Londres kwihanganira kumara umwanya munini ahagenzurirwa abinjira n'abasohoka nyuma yo kuva mu ndege'.

    RwandAir yakomeje isaba abakiliya bayo berekeza mu Bwongereza kwihanganira ingaruka ibyo bishobora kubagiraho.

    Sosiyete RwandAir isanzwe ikora ingendo enye mu cyumweru zerekeza mu Bwongereza.

    Iyi myigaragambyo izitabirwa n'abakozi bagera kuri 500 batangaga serivise z'abinjira n'abasohoka ku Kibuga cy'Indege cya Heathrow, kubera kutumvikana na Leta ku mategeko agenga akazi n'ibiruhuko by'umukozi.

    Ishyirahamwe rishinzwe kurengera abakozi ba Leta n'abo mu bigo by'ubucuruzi mu Bwongeraa (PCS) rivuga ko abanyamuryango baryo bagera kuri 250 bashobora kuvanwa muri ako kazi abandi basigaye na bo bagakoreshwa imirimo y'umurengera.

    Ni mu gihe Leta y'u Bwongereza yo ivuga ko yatunguwe n'icyemezo cy'iryo shyirahamwe cyo gufasha aba bakozi kwigaragambya, igasaba ko byakorwa mu biganiro.

    RwandAir yiseguye ku bagenzi bayo bajya mu Bwongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yiseguye-ku-bagenzi-bayo-bajya-mu-bwongereza