Blog

  • Abasaga 1900 bamaze gukundishwa kuba abarimu binyuze mu mushinga TAP – #rwanda #RwOT

    Mu myaka ishize utangijwe, abantu 1985 bamaze gutegurwa. Aba barimo ab'igitsina gore 1435, n'ab'igitsina gabo 550. Ukorwa n'Umuryango udaharanira inyungu wunganira ireme ry'Uburezi, Inspire Educate and Empower (IEE) ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), ku nkunga ya Mastercard Foundation.

    Muri uwo mushinga 'TAP' hatoranywa abatsinze uwa Gatandatu w'amashuri yisumbuye ku manota yo hejuru biganjemo abatsinze 100%, bagahabwa amahugurwa abahesha kuba batangira kuba abungiriza mu kwigisha, bakanahabwa n'ibigo bungirizamo abarimu mu kwigisha.

    Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024, nibwo hamuritswe icyiciro cya kane cy'abagera kuri 895 baheruka guhugurwa muri uyu mushinga kuva mu mpera za 2023, baherewe Impamyabishobozi mu Intare Arena.

    Ndikumana Jean de Dieu ni umwe mu batorabyijwe ufite ubumuga bwo kutabona, akaba yunganiraga mu kwigisha mu Karere ka Rwamagana.

    Yashimiye IEE yamushyize muri uyu mushinga itagendeye ku bumuga afite, ahubwo igaha agaciro ubushobozi afite dore ko yanatsinze ibizamini bya leta ku manota 60/60.

    Ati ''Umuntu ufite ubumuga muri sosiyete aba atekerezwa mu buryo butandukanye, hari ababa badashobora kuguha amahirwe ngo ugaragaze ubushobozi ufite muri wowe, ariko IEE yo kuba umuntu afite ubumuga si cyo yashingiyeho, ahubwo yashingiye ku bushobozi.''

    Umuyobozi wa IEE mu Rwanda, Murenzi Emmanuel, yashimiye umuhate n'ubuhanga byagaragajwe n'abahuguwe mu mushinga TAP, abahawe impamyabushobozi abibutsa ko bitezweho umusaruro mwiza mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.

    Uyu mushinga kandi byagaragajwe ko uri gutanga umusaruro mu gutegura abarimu mu Rwanda, kuko nka 271 muri 895 bahawe impamyabushobozo muri iki cyiciro cya kane bahise bajya kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) mu Ishami ry'uburezi, mu gihe 12% (244) by'abahuguwe mu byiciro bibanza ari bo bakurikiye ayo masomo muri iyo kaminuza.

    Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira hateguwe abagera ku 3000.

    Umuyobozi Mukuru w' Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr Nelson Mbarushimana, yashimiye IEE ikora uyu mushinga ndetse na Mastercard Foundation, ahamya ko nta kabuza uzagira uruhare mu kuziba icyuho cy'abarimu bakiri bake mu Rwanda.

    Ati ''Ni gahunda mu by'ukuri dushima, ituma abanyeshuri bakunda kwigisha. […] icyiza rero ni uko babashije kujya muri UR mu Ishami ryigisha Uburezi, kandi tukaba twizeye ko mu gihe bnazagerayo bakarangiza bazagaruka bakigisha.''

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rurangirwa David, yashimiye ubufatanye bwa Leta y'u Rwanda muri iki gikorwa, ndetse anakomoza ku kuba 70% by'abategurwa mu mushinga TAP ari abakobwa.

    Yavuze ko ari ugushyigikira gahunda ya leta yo kutabasigaza inyuma no kubatera kugira umuhate mu byo bakora, asaba abahawe impamyabushobozi gukomeza kuba ab'icyitegererezo.

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rurangirwa David, yashimiye ubufatanye bwa Leta y'u Rwanda muri uyu mushinga utegura abarimu b’abanyamwuga kandi babikunze

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko Umushinhga TAP uzagira uruhare mu kuziba icyuho cy’abarimu bakiri bake mu Rwanda

    Abahugurwa n’umushinga TAP baba ari abasoje amashuri yisumbuye baratsitsiye ku kigero cyo hejuru cyane cyane baratsinze ku 100%

    Abahawe impamyabushobozi basabwe gukomeza kuba indashyikirwa nk’uko babigaragaje bategurwa

    Abasaga 1900 bahuguwe mu mushinga TAP mu cyiciro cya kane, bahabwa Impamyabushobozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-1900-bamaze-gukundishwa-kuba-abarimu-binyuze-mu-mushinga-tap

  • East African University yashyize ku isoko ry'umurimo abasaga 350 – #rwanda #RwOT

    Ibi byavugiwe mu muhango wo kubaha impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza wabaye kuri uyu wa Kane, tariki 30 Gicurasi ubera kuri Stade ya Nyagatare hafi y'ishami ry'iyi kaminuza.

    Abahawe impamyabushobozi ni abasoje mu masomo ajyanye n'icungamutungo n'imicungire y'ibigo, gutunganya amashusho, ubugeni, uburezi, itangazamakuru n'itumanaho n'andi anyuranye. Bahawe impamyabushobozi z'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree)

    Eng. Gatabazi Pascal, mu zina rya Minisitiri w'Uburezi yasabye aba bari abanyeshuri kwibuka gokoresha ubumenyi bahashye mu kuzana impinduka mu muryango mugari.

    Yagize ati 'Uburezi mwaherewe hano muri East African University Rwanda, ntibwabahaye ubumenyi gusa ahubwo mwanahawe ubwenge n'indangagaciro muzifashisha muri byinshi mugahindura Isi. Igihe mwamaze hano cyabateguriye kuba abayobozi b'impinduka.'

    'Inzira igana ku nsinzi ntishingiye ku iterambere ry'umuntu ku giti cye, ahubwo ni impinduka nziza muzana mu muryango mugari. Muzakoreshe ubumenyi n'ubwenge bwanyu mu kuzamura abandi kandi ibyo ni byo bigira uruhare mu mibereho myiza Igihugu kigakomeza kijya mbere'.

    Yakomeje ababwira ko ubumenyi bafite busobanuye ko bakoze byinshi ngo babugereho ariko ko ari n'inzira yo gushaka ibisubizo ndetse n'andi mahirwe atandukanye mu buzima.

    Umuyobozi Mukuru wa East African University muri Afurika y'Ibirasirazuba, Prof. George Mondo Kagonyera yibukije aba bagiye ku isko ry'umurimo ko umutungo ukomeye Isi ya none ifite ari ubumenyi ndetse asaba Leta gukomeza gushyira imabaraga mu gushyigikira amashuri makuru na za Kaminuza.

    Yavuze ko kandi ari ikintu cy'ingenzi cyane kuba ku Mugabane wa Afurika umuco wo kwigisha abakobwa uri kugenda utera imbere bitandukanye n'uko byahoze mbere.

    Yagize ati 'Iyo wigishije umugabo uba wigisishije umuntu ku giti cye ariko iyo wigishije umugore uba wigishije igihugu. Rero tiri kujya mu cyerecyezo gikwiye'.

    East African University Rwanda yatangiye gukora mu 2015 kuri ubu ikaba imaze gushyira ku isoko ry'umurimo abarenga 1400. Iyi kaminuza imaze gutanga impamyabushobozi inshuro eshanu.

    Bibaye ku nshuro ya gatanu East African University itanga impamyabumenyi

    Uyu muhango wabereye i Nyagatare

    Umuyobozi Mukuru wa East African University muri Afurika y'Ibirasirazuba, Prof. George Mondo Kagonyera (hagati)

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yari yitabiriye uyu muhango

    East African University yigisha n’ibijyanye n’amahoteli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/east-african-university-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abasaga-350

  • Ntabwo umuntu akwiye kwihotora kugira ngo atange umusanzu muri FPR – Umunyamabanga Mukuru Gasamagera – #rwanda #RwOT

    Umuryango wa FPR Inkotanyi, nk'umutwe wa politiki, ubushwaho n'umusanzu w'abawugize, gusa Gasamagera yavuze ko iyo misanzu itangwa ku bushake ndetse ko nta n'ubyibutswa cyangwa ngo ajye kubigaragaza hanze ngo avuge ko yatanze amafaranga aya n'aya.

    Gasamagera yavuze ko amahame Umuryango wa FPR Inkotanyi ugenderaho ari uko umuntu atanga umusanzu ku bushake bwe no mu bushobozi bwe, 'Nta kwiniga, nta kwihambira, nta guhanyanyaza, nta gushakisha hirya no hino, ufite icyo afite agitanga uko agifite ariko ntiyigerezaho ngo yiyicishe inzara cyangwa yihotore.'

    Muri ibi bihe hitegurwa amatora hari ibyagiye bivugwa byo kwaka imisanzu mu buryo butari bwo, aho hari bamwe mu banyamuryango basabwaga gutanga icya cumi cyangwa mirongo itatu ku ijana, cyangwa ahavuzwe iby'uko umuntu atanga umusanzu ngo akazajya awishyura umwaka wose.

    Umunyamabanga Mukuru yavuze ko bohereje amatsinda atandukanye mu gihugu hose aho ibyo bivugwa kugira ngo bakurikirane aho byagaragara bihagarikwe ndetse n'ababa baratanze amafaranga batagombaga gutanga babe bayasubizwa.

    Ati 'Ndagira ngo nongere nkangurire abantu, ntihazagire umuntu uhohoterwa muri ubwo buryo kuko ni ukumuhohotera, ntihazagire umuntu wakwa ibyo adafite, atishakiye we ku giti cye,'

    Yongeyeho ko n'ubwo bimeze bityo, batabuza abanyamuryango gutanga umusanzu, ariko ko umuntu atanga ku bushake bwe kandi mu bushobozi bwe.

    Ati 'Ari umuntu wabyishakira akavuga ati njyewe niyemeje gutanga iki uko nagitanga kose, ibyo rwose ni we bireba, ni amahitamo ye, ariko byumvikane nta muntu wahatiwe cyangwa uzahatirwa gutanga umusanzu.'

    Yagaragaje ko mu gihe abantu bahatirwa gutanga umusanzu, byaba ari ibintu bigayitse kandi bisuzuguritse kumva ko hari abavuga ko bahatiwe gutanga umusanzu.

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yavuze ko FPR ifite ubushobozi buhagije uyu munsi, kuburyo hadashingiwe ku musanzu w'abanyamuryango, ifite n'ubundi buryo yibeshejeho bidasaba ibintu by'umurengera.

    “Umusanzu utangwa ku bushake no mu bushobozi bw’umuntu, ibivugwa by’icya cumi cyangwa mirongo ingahe ku ijana ntabwo ari byo.”

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, asobanura uburyo umusanzu utangwa. pic.twitter.com/sDJIGeXf77

    — FPR-Inkotanyi (@rpfinkotanyi) May 31, 2024

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yavuze ko umusanzu utangwa ku bushake kandi mu bushobozi bw’umuntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-umuntu-akwiye-kwihotora-kugira-ngo-atange-umusanzu-muri-fpr

  • Gen- Z Comedy: Cyusa Ibrahim yatanze umusogon… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo “Marebe” yataramiye abafana be n'abakunzi be, muri iki gitaramo cy'urwenya cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Yakoresheje uyu mwanya mu gutumira abakunzi be, mu gitaramo azakora tariki 8 Kamena 2024 muri Camp Kigali. Ni igitaramo yavuze ko yateguye mu gihe cy'imyaka itandatu ishize ari mu muziki, mu rwego rwo gushimira Umukuru w'Igihugu.

    Cyusa yaririmbye indirimbo ‘Imparamba’ ndetse n’igice gito cy’indirimbo ye yise ‘Marebe’. Yabwiye InyaRwanda ko yishimiye gutaramira imbaga y’abantu bari bitabiriye iki gitaramo. 

    Ati “Gen- Z Comedy nabonye ko bakunda gakondo cyane, kandi nakoresheje uriya mwanya mu kubatumira mu gitaramo cyanjye nzakora tariki 8 Kamena 2024 muri Camp Kigali.”

    Muri iki gitaramo cy'umuziki gakondo, Cyusa Ibrahim azifatanya n'abahanzi barimo Mariya Yohana, Itorero Inganzo Ngari, Ruti Joel ndetse na Chrisy Neat usanzwe ari Producer. Minisitiri Utumatwishima ati 'Tuzajyane, gutarama dushima.'

    Fiacre Nemeyimana washinze kompanyi Fiacre Tent Maker, uri gufasha Cyusa Ibrahim mu gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko mbere y'uko ukwezi kwa Gatanu kurangira kuri buri tike bakuyeho 20%. Ati 'Uguze itike mbere y'ukwezi kwa Gatandatu (Kamena) ahabwa igabanyirizwa (Discount) rya 20%.' 

    Akomeza ati 'Abazagura ibyicaro ku meza bazaba baherezwa ibyo kunywa. Kuri 'Table' y'abantu 8 igura ibihumbi 250 Frw kandi buri wese azanywa bijyanye no guhitamo kwe.'

    Mbere y’uko ukwezi kwa Gatandatu kugera itike y’ahasanzwe iragura 8,000 Frw, ni mu gihe ku munsi w’igitaramo ari ukwishyura 10,000 Frw. 

    Muri VIP ni ukwishyura 150,000 Frw, ku munsi w’igitaramo ni 20,000 Frw. Ku meza y’abantu umunani ni ukwishyura 220,000 Frw, ni mu gihe ku munsi w’igitaramo ari ukwishyura 250,000 Frw. 

    Ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com cyangwa se ugahamagara kuri Nimero: 0787837802

    Cyusa Ibrahim avuga ko intego y'iki gitaramo ari kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize ariko kandi 'dushima kandi dutarama uwo nise 'Migabo' (Umukuru w'Igihugu).' 

    Yasobanuye kuba yaratumiye Itorero Inganzo Ngari na Ruti Joel kuzifatanya nawe, bishingiye ku bumwe abahanzi bagomba kugirana.

    Ati 'Guhamagara cyangwa se gutumira Inganzo Ngari na Ruti Joël, icya mbere ni ubumwe bw'abahanzi mu buryo bwo kwerekana umusanzu w'ubuhanzi mu byagezweho imbere y'abato n'abakuru mu budasa bw'umuco wacu. Dore ko hari n'abandi bataramye u Rwanda bazaboneka muri iki gitaramo.'

    Igitekerezo cy'iki gitaramo 'Migabo Live Concert' cyavuye ku ndirimbo yakunzwe n'Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w'u Rwanda, amushimira imiyoborere myiza n'ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; 

    Gucyura no gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n'iterambere rirambye kandi ryihuse.

    Nk'umuhanzi, avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b'umuziki w'u Rwanda n'abahanzi b'indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali n'inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza 'iyo ntore izirusha intambwe'.

    Akomeza ati 'Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.' 

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y’umuntu na 220,000 Frw ku meza y’abantu umunani; ni mu gihe amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com


    Cyusa Ibrahim yasusurukije abitabiriye igitaramo cya ‘Gen- Z Comedy’ mu rwego rwo guteguza igitaramo cye yise ‘Migabo Live Concert’

    Umunyarwenya Fally Merci watangije ibi bitaramo ngaruka kwezi, yisunze ingingo zinyuranye yafashije abitabiriye ‘Gen-z comedy’ kunogerwa 

    Umunyarwenya Kanyombya ni we wari umutumirwa w’umunsi muri iki gitaramo 

    Kanyombya yari kumwe n’umugore we muri Gen-z Comedy 


    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya, Zaba [Uri hagati] ari mu bitabiriye iki gitaramo

    Julius Chitta washinze Chitta Magic ari kumwe n’umwe mu bakinnyi ba filime muri ‘Bamenya’ [Uri iburyo] 


    Muri iki gitaramo, Cyusa Ibrahim azifatanya n’abarimo Itorero Inganzo Ngari, Mariya Yohana, Ruti Joel ndetse na Chrisy Neat




    Couple izwi nka Di4Di nayo yitabiriye iki gitaramo cy’urwenya



    Muyoboke Alex [Uri iburyo] uri gufasha Cyusa Ibrahim gutegura igitaramo ‘Migabo Live Concert’




    Umukinnyi wa filime Nyambo yari kumwe n’umubyinnyi Titi Brown bavugwa mu rukundo n’ubwo bombi bavuga ko ari inshuti zisanzwe ‘Besto’









    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143534/gen-z-comedy-cyusa-ibrahim-yatanze-umusogongero-wigitaramo-cye-migabo-live-concert-amafoto-143534.html

  • Chryso Ndasingwa ‘adusubije muri BK Arena’ mu… – #rwanda #RwOT

    Chryso Ndasingwa uherutse gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena cyabaye kuwa 05 Gicurasi 2024 aho yujuje iyi nyubako akaba umuhanzi wa kabiri ubikoze, ndetse by’akarusho abacyitabiriye bagahembuka imitima binyuze mu kuyiramya nta mupaka mu ndirimbo ze, akomeje kubera umugisha amahanga, ibintu ashimira Imana cyane.

    Mu materaniro ya Phaneroo Ministries yo muri Uganda yabaye kuwa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, indirimbo ya Chryso Ndasingwa yarabyinwe biratinda. Abitabiriye aya materaniro bahimbaje Imana mu ndirimbo “Ni Nziza” y’umuhanzi Nyarwanda Chryso Ndasingwa mu minota hafi 10. Iteraniro ryose ryayiririmbye ijambo ku rindi, kandi ubona baryohewe cyane.

    Chryso Ndasingwa yananiwe kwiyumanganya agaragaza amarangamutimaye ye. Yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashima Imana ku bw’ibyo ikomeje kumukorera. Ati Haleluya [Imana ishimwe], Iyi ni Phaneroo International Ministries. Ndashimira Imana cyane ku bwo gukoresha “Ni Nziza” mu guha umugisha amahanga”.

    “Ni Nziza” ni indirimbo ikiri nshya dore ko imaze amezi 7 gusa isohotse, ariko ikomeje gukundwa cyane no gufata bugwate imtima y’abatari bacye. Kuri Youtube imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1 n’ibihumbi 100. Irimo amagambo meza agera ku ndiba y’umutima, ikaba iri mu Kinyarwanda n’Icyongereza.

    Muri iyi ndirimbo Chryso Ndasingwa aterura agira ati “Ibyo umuntu atabasha gukora, ni byo wankoreye, nshuti yanjye Yesu reka ngutambire. Ni nziza Imana ni nziza, Heleluya, yankoreye byinshi cyane. Ushimwe, iyi ni yo ndirimbo yanjye”.

    Phaneroo Ministries yaririmbye indirimbo ya Chryso, ni rimwe mu matorero akomeye cyane muri Uganda no mu Karere. Amateraniro yayo yitabirwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi by’abatuye Isi. Nibura abagera kuri Miliyoni bakurikira amateranio ya Phaneroo ubariyemo abajya mu rusengero n’ababa bari ku mbuga nkoranyambaga zayo zose.

    Kuri ubu Chryso yatangiye gusogongeza abakunzi be ku buryohe bw’igitaramo yakoreye muri BK Arena, aho yashyize hanze amashusho y’imwe mu ndirimbo yaririmbye. Ni indirimbo yise “Ngwino Urebe” iri mu zaryoheye cyane ibihumbi byitabiriye iki gitaramo cye yise “Wahozeho Album Launch” na n’ubu kicyirahirwa nyuma y’iminsi 26 kibaye.

    “Ese Imana ukorera yabashije kugukiza. Ngwino urebe ibyo Imana yakoze. Rangurura maze utangarize abafite intimba, bwira n’abo bose bashaka kwiyahura. Dufite Imana itabara abayo, iyo dusenze iratwumva”. Ni amwe mu magambo agize ndirimbo “Ngwino Urebe” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Musinga, amajwi yayo akorwa na Boris.

    Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, BK Arena yaranyeganyeze, abitabiriye bose bafatanya nawe guhimbaza Imana. Nubwo hari abahuje ubutumwa buri muri iyi ndirimbo n’ubuzima busanzwe babamo, bikabatera gushima Imana, hari n’abatambiye Imana ku bwo kuba yarabanye na Chryso akayitabaza ikamwumva ikabana nawe mu gitaramo cye cya mbere.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yavuze ku kuba ‘adusubije muri BK Arena’, aho yibukije abakunzi be bihe by’agahebuzo bagize mu gitatamo cye ‘Wahozeho’, agashyira hanze amashusho y’indirimbo baririmbanye ndetse atangaza ko “buri cyumweru tuzajya dusohora imwe kuri Wahozeho Album Launch. Zose tugiye gusohora amashusho n’amajwi”.

    Mu gitaramo cye cy’uburyohe, yasabye buri wese gukoresha igitaramo cye nk'umwanya wo kwegerana n'Imana. Ati 'Ushobora kuba waje hano kubera indirimbo cyangwa se watumiwe, ariko koresha uyu mwanya uvuga ngo Yesu ndakwakiriye. Ndakwakiriye muri 'Business' zanjye, yego mu bikugose, yego mu buzima bw'ishuri, yego mu ndwara mfite, yego mvugane n'Umwuka Wera.”

    Mu ndirimbo yaririmbye harimo iyo yise ‘Byararangiye’ yasohoye ku wa 21 Nyakanga 2022. Iri mu ndirimbo yahereyeho atangira urugendo rw’umuziki, byanigaragaje ubwo yayiririmbaga, kuko abantu bamufashije kuyiririmba kugeza irangiye. Hari aho baririmba bagira bati:

    “Nzirata uwambambiwe, niwe uganje amvugira umutambyi Mukuru cy’ihoraho, kandi yitwa rukundo, yambereye inshungu ku musaraba yanze ko nzazimira [….] byararangiye ku musaraba, i karuvari, i karuvari, nahakuye indirimbo, narababariwe, sinzacirwaho urubanza…'

    Chryso Ndasingwa yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Ntajya Ananirwa’ yasohotse, ku wa 22 Nzeri 2022, yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Boris wamukoreye indirimbo nyinshi; akomereza ku ndirimbo 'Goodness of God' ya CeCe Winan yamamaye mu buryo bukomeye.

    Nyuma y’icyo gitaramo cy’amateka, Chryso yabwiye InyaRwanda ko yakozwe ku mutima n’uburyo yashyigikiwe muri iki gitaramo. Ati “Biragoye kubona amagambo nasobanuramo uko niyumvamo. Gusa, ibi mbigezeho kubera gushyigikirwa n’abantu, inshuti, abavandimwe, abahanzi bagenzi banjye n’abandi twakoranye. Ni ishimwe ku Mana gusa!”.

    Igitaramo cye cyavugishije benshi, na n’ubu benshi ntibarumva uburyo yujuje BK Arena kandi ibihangange binyuranye byarananiwe guca aka gahigo. Ally Soudy, The Ben, Noopja, Peter Ntigurirwa ni bamwe mu bashimiye Chryso ku bw’amateka yanditse. By’akarusho The Ben we yavuze yababajwe no kutabasha kwitabira iki gitaramo kuko ari ‘umufana wa Chryso’.

    Chryso Ndasingwa ukomeje kwandika amateka, ni umusore utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akaba amaze imyaka 3 gusa mu muziki mu buryo bw’umwuga dore ko yawutangiye mu gihe cya Covid-19. Akunzwe cyane mu ndirimbo “Wahozeho” yitiriye Album ye ya mbere, “Wahinduye Ibihe”, “Wakinguye Ijuru”, “Ni Nziza” n’izindi.

    “Ngwino Urebe” niyo ndirimbo Chryso yahereyeho mu zo yaririmbye mu gitaramo yakoreye muri BK Arena

    Ibihangano bya Chryso bikomeje kubera amahanga umugisha

    Chryso yatangiye gushyira hanze indirimbo yaririmbye mu gitaramo cye cy’amateka

    REBA ABANYA-UGANDA BAHIMBAZA IMANA MU NDIRIMBO YA CHRYSO NDASINGWA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143542/chryso-ndasingwa-adusubije-muri-bk-arena-mu-gihe-ibihangano-bye-biri-kubera-umugisha-amaha-143542.html

  • Amakimbirane ya The Ben na Bruce Melodie yash… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie amaze iminsi agaragaza ko yaciye bugufi imbere ya The Ben; ndetse ibiganiro agirana n’abafana be agaragaza ko yakozwe ku mutima n’ibikorwa bya mugenzi we. Kandi, amusobanura nka Mukuru we wagize uruhare mu guteza imbere umuziki, cyo kimwe na Meddy.

    Ibibazo yagiranye na The Ben bishingiye ku ndirimbo ebyiri batigeze bakorana. Hari indirimbo yo mu 2017 bagerageje gukorana ariko biranga, yababaje mu buryo bukomeye Bruce Melodie, ahanini bitewe n’uko The Ben yahugiye mu gikina umukino wa Play Station, mu gihe Bruce Melodie yari muri studio na Producer Made Beats.

    Mu bihe bitandukanye, Bruce Melodie yagaragaje agahinda yagize nyuma y’uko atabashije gukorana na The Ben, agahora amwibutsa gushyira imbere akazi kurusha imikino.

    Ariko kandi hari indirimbo yo mu 2019 bakoranye itarabashije gusohoka. InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko The Ben atishimiye amagambo y’ibishegu yari muri iyi ndirimbo biri mu mpamvu itakozwe nk’uko byari biteganyijwe.

    Amakimbirane ya The Ben na Bruce Melodie hari abagiye bayasobanura nko gushaka kwamamaza ibikorwa byabo. Ariko hari amakuru avuga ko habayemo ibikorwa byatumye buri ruhande rwitonda, kuko umwe muri bo yasanze ibyo yitaga ‘Showbiz’ byararenze biba urwango n'amakimbirane adashira.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, Bruce Melodie yagiranye ikiganiro n’abamukurikira ku rubuga rwe rwa X [Yahoze ari Twitter], aganira n’abarimo ukoresha izina rya Godfather, wagiye amubaza ibibazo binyuranye, birimo nk’igihe azashyirira hanze indirimbo ye nshya, imikoranire ye na Coach Gael, igitaramo yakoreye mu Bwongereza, uko yafashije Element n’ibindi. 

    Muri iki kiganiro cy’amasaha 2, iminota 4 n’amasegonda 58, Bruce Melodie yabajijwe niba hari icyizere cy’uko amakimbirane ye na The Ben yarangiye, ku buryo bashobora no kuba bakorana indirimbo, asubiza ko mu biganiro nk'ibi kenshi aba atateguye ingingo aza kwitsaho.

    Ati “Iyo ndi kuvuga gutya rero ngirana ibiganiro n’abantu ntabwo mba mfite ahantu nanditse utuntu ndi bugende nsubiza. Ibyo ng’ibyo nagombaga kuvuga icyo gihe [Yasubizaga impamvu yagiye yumvikana mu itangazamakuru avuga ko yiteguye ‘Battle’ na The Ben, kandi ko yamukubita agakoni/inkoni ku nda]”

    Akomeza ati “Kugirango rero nirinde ibyo bintu kubera ko murabikabiriza, mukabikururiza mukabikoraho ibitekerezo (Yakoresheje ijambo ‘Comments’) abiha uburemere bidafite.'

    Yumvikanishije ko kuba Mushiki wa The Ben yaragiye agaragara mu biganiro bitandukanye asuka amarira yumvikanisha uburyo aya makimbirane yafashe indi ntera, bitavuze ko Mushiki we [wa Bruce Melodie] we atababajwe n’iyi ngingo.

    Ati “Wenda n’uwanjye yararize n’uko atifotoje […] Nonese kurira se urumva ari ibintu bya ‘danger’ (birenze) muri uwo muryango (wa The Ben).”

    Bruce Melodie witegura gushyira hanze Album ye nshya, yavuze ko yafashe umwanzuro wa nyuma wo kutazongera kuvuga kuri The Ben. Ati “Ahubwo reka nkwereke ikintu cyiza, ntabwo nzongera kuvuga kuri uwo muhanzi uri kuvuga [Yirinze kumuvuga mu izina]. Sinzongera kumuvugaho (abisubiramo).”

    Abajijwe niba ibi bivuze ko amakimbirane ye na The Ben yarangiye, yasubije ko ‘kwicecekera byatanga amahoro kurusha gutanga ibitekerezo byanjye niba hari abantu bibangamira.”

    Bisa n’aho uyu mwanzuro Bruce Melodie yafashe yawuganiriyeho na The Ben. Impamvu! Ku wa 9 Gicurasi 2024, ubwo The Ben yagiranaga amasezerano yo kwamamaza telefoni nshya za Tecno, itangazamakuru ryamubajije icyo avuga ku makimbirane ye na Bruce Melodie, ntiyagira icyo asubiza [Yarifashe]. Ndetse, inyuma y’ibyuma bifata amajwi, yavuze ko atazongera kuvuga ukundi ku mubano we na Bruce Meloie.

    Ibi bije byiyongera ku makuru avuga ko Coach Gael yavuganye na The Ben ko ikibazo cy’amafaranga amwishyuza arenga Miliyoni 158 Frw batazongera kukivugaho mu itangazamakuru.

    Amakimbirane ya The Ben na Bruce Melodie yatumye hari birimo mu bigo n'imiryango yifuje kubakoresha, ariko bagahitamo umwe bitewe n'uko bagiye bagaragaza ko batumvikana. Ndetse, hari indirimbo bombi bari guhuriramo, abatanze icyo kiraka, bahitamo ko buri umwe ajya mu ndirimbo ye.

    Bruce Melodie yatangaje ko atazongera kuvuga ukundi kuri The Ben, ategereje ko hari abo bibangamira

    The Ben yakunze kuvuga ko atumva impamvu Bruce Melodie ahora amwishyuza indirimbo 2017, kandi hari n'iyo mu 2019 batabashije gusohora


    Mu mpera za 2023 n'itangariro za 2024, The Ben na Bruce Melodie bihariye impapuro za mbere z'itangazamakuru kubera amakimbirane 


    The Ben yavuze kuvuga ko bigoye ko umuziki w’u Rwanda uzatera imbere mu gihe abahanzi Nyarwanda baba badashyize hamwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143543/amakimbirane-ya-the-ben-na-bruce-melodie-yashyizweho-akadomo-143543.html

  • Umuhanuzi Ganza wahoze arinda The Ben na Pasi… – #rwanda #RwOT

    Guhera ku mugoroba wa tariki ya 30 Gicurasi 2024 imbuga nkoranyambaga zatangiye kubomborana bitewe n'inkuru y’abari mu ivugabutumwa babiri bafite inkuru idasanzwe bihuje. Abo ni Tuyishime Ganza wakoze ubukwe na Pastor Germaine.

    Tuyishime Ganza yamaze igihe kitari gito acungira umutekano umuhanzi w’icyamamare Mugisha Benjamin [The Ben], ariko nyuma aza kubihagarika, yinjira mu gukora umurimo w'Imana.

    Ni mu gihe Pastor Germaine yahoze akora umwuga w'uburaya, nyuma aza kuwuvamo atangira kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo.

    Aba bombi basezeraniye mu mategeko mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Mu kiganiro bagiranye n'itangazamakuru bumvikanye amashimwe ari menshi.

    Pastor Germaine yagize ati: 'Ikintu nabwira abantu ni uko umugambi w'Imana utajya upfa, ikindi umugambi w'Imana nturogwa, Imana iyo ivuze ijambo irarisohoza.'

    Umuhanuzi Ganza yavuze ko yahuye na Germaine ubwo yari akigera i Kigali avuye mu Ntara y'Uburengerazuba, Akarere ka Rusizi aho avuka.

    Mu kiganiro kihariye yahaye inyaRwanda, Ganza yagize ati: 'Turanezerewe ibyo Yesu akoze mu rukiko twanyuzemo ntabwo byari byoroshye.'

    Ubu bukwe bwabo bwagiye butegwa imitego irimo kuba Ganza ngo hari umukobwa yaba yarateye inda, ariko ibyo yabihakanye.

    Indi mihango y'ubukwe bw’aba bombi iteganijwe kuwa 28 Nyakanga 2024.

    Ganza na Germaine bamaze kuba umwe imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda Umwe yahoze ari mu myidagaduro arinda The Ben undi yicuruza nyamara baje kwakira agakiza ubu bamaze gutera intambwe iganisha ku kubana akaramata Amashimwe ni yose kuri bo, aho banyuzwe cyane n’ibyo Imana yabakoreye mu buzima bwabo kuko yabahinduriye amateka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143540/umuhanuzi-ganza-wahoze-arinda-the-ben-na-pasiteri-niragire-wicuruzaga-basezeranye-binyegan-143540.html

  • Rutahizamu Muhadjiri Hakizimana na Arsène wa Rayon Sports basezerewe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports basezerewe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Muhadjiri na Arsène basezerewe mu mwiherero mu Mavubi nyuma y'abandi batatu baherukaga ari bo Iradukunda Siméon na Nsengiyumva Samuel bakinira Gorilla FC ndetse n'umunyezamu Niyongira Patience wa Bugesera FC.

    Amavubi ayoboye Itsinda C n'amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y'Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe.

    Biteganyijwe ko Ikipe y'Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d'Ivoire aho izakirirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawakirwamo na Lesotho muri Afurika y'Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-muhadjiri-hakizimana-na-arsene-wa-rayon-sports-basezerewe-mu-mwiherero-wikipe-yigihugu-amavubi/

  • Nyamasheke yareze Sina Gerard muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Ikipe y’umupira w’amaguru ya Nyamasheke FC ikina mu cyiciro cya 3 yareze Sina Gérard FC muri FERWAFA kuba yarakinishije abakinnyi batatu bafite amakirita 3 y’umuhondo mu mukino wo kwishyura wa kamarampaka.

    Tariki ya 18 Gicurasi 2024, Nyamasheke yari yakiriye Sina Gerard FC mu mukino ubanza wa kamarampaka barwanira kuza mu makipe 3 agomba kuzavamo 2 ajya mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1 ni mu gihe umukino wo kwishyura, Sina Gérard yatsinze Nyamasheke FC 1-0 ihita ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

    Mu ibaruwa ISIMBI ifitiye kopi, Nyamasheke yamaze kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko muri uyu mukino, Sina Gérard FC yakinishije abakinnyi batatu bari bujuje amakarita 3 y’imihindo.

    Iti “Tubandikiye tubamenyesha ikirego cy’ikipe y’umupira w’amaguru ya Nyamasheke FC iri mu cyiciro cya gatatu (D3) aho turega ikipe ya Sina Gérard FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 wabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 wabereye mu Karere ka Rulindo ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nyirangarama ukarangira Sina Gérard FC itsinze 1-0 Nyamasheke FC.”

    “Muyobozi iyo kipe yakinishije abakinnyi batatu bitwa Harerimana Fidele, Igirubuntu Jules na Niyibizi Marcele bakinnye umukino waduhuje kuri iyo tariki twavuze hejuru bujuje amakarita atatu y’umuhondo bityo bikaba binyuranye n’amategeko agenga imikino muri FERWAFA.”

    Bakomeje bavuga ko abo bakinnyi ikarita ya 3 bayibonye mu mukino ubanza wabahuje ndetse bafite n’amashusho, basaba ko Sina Gerard yaterwa mpaga kuri uwo mukino hakaba hakomeza Nyamasheke.

    Nyamasheke na yo yari yageze muri 1/4 isezereye Nkombo. Nkombo yaje kuyirega ko yakinishije abakinnyi batujuje ibisabwa ariko ikirego gifata ubusa.

    Kugeza ubu amakipe 3 yamaze kubona itike yo guhatanira kujya mu cyiciro cya kabiri ni Umuri FC, Motari FC ndetse na Sina Gérard yarezwe.

    Nyamasheke yatanze ikirego

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyamasheke-yareze-sina-gerard-muri-ferwafa

  • Dr Mbonimana yatangiye guhemba abanyeshuri bahize abandi mu guhangana n'ibiyobyabwege mu rubyiruko – #rwanda #RwOT

    Muri uyu muhango wabaye ku wa 30 Gicurasi 2024 ubwo iyi kaminuza yahaga impamyabushobozi abanyeshuri aho abakobwa bari 52% abahungu bakaba 48%.

    Abanyeshuri bahize abandi barimo Ndahimana Umutoniwase Marie Fidele wahize abandi muri kaminuza yose, akaba asoje mu bijyanye n'ubukerarugendo n'amahoteli, na mugenzi we Rusandazangabo Vita Jackson usoje mu Burezi mu masomo y'Amateka n'Ubumenyi bw'Isi.

    Bose bahembwe na Sober Club igihembo cya miliyoni 1 Frw, ni ukuvuga buri wese yahawe ibihumbi 500 Frw n'ibitabo bibiri, kimwe kiri mu Cyongereza ikindi mu Kinyarwanda.

    Ni igitabo cyizwe Imbaraga z'Ubushishozi (The Power of Keeping Sober) cyanditswe na Dr Mbonimana nyuma y'uko yari amaze gusezera ku budepite kubera ubusinzi.

    Sober Club ni umuryango umaze amezi arenga atandatu ushinzwe ku ntego ishingiye ku kwigisha abantu kubaho ubuzima bufite intego, buzira ibisindisha n'ibindi bishobora kubangamira imitekerereze ya muntu.

    Ugitangira wahise ujya mu ngamba, ku ikubitiro utera inkunga iserukiramuco ry'abanyeshuri bari mu bijyanye no gukora filime ryiswe Rwanda International Students Film Festival.

    Bidatinze muri Mutarama 2024, Sober Club yatangije mu mashuri makuru na za kaminuza, hagamijwe gukangurira urubyiruko kubaho ubuzima buzira ibisindisha n'ibindi bituma rudakora imirimo rushinzwe uko bikwiye.

    Ubwo yatangizaga iki gikorwa Dr Mbonimana yavuze ko Sober Club izagira abayihagarariye muri kaminuza zose ku buryo 'ikibazo cy'ibisindisha n'ibiyobyawenge mu rubyiruko kitazakomeza kuba umugogoro ku gihugu.'

    Urubyiruko ruhabwa amasomo ajyanye n'uko rwakwimakaza ubuzima bufite intego Igitabo 'Imbaraga z'Ubushishozi' kikaba imfashanyigisho ikomeye kuko kirimo uburyo uwari umudepite yahemujwe n'inzoga akandagara ku karubanda.

    Uyu muryango kandi wanatangije amarushanwa y'umupira w'amaguru muri Kaminuza yo kurwanya ibiyobyabweng, aho ay'uyu yatwawe bo muri Kaminuza y'u Rwanda biga mu Ishami ry'Ubuvuzi riherereye i Rwanda i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Rusandazangabo Vita Jackson usoje mu Burezi mu masomo y'Amateka n'Ubumenyi bw'Isi yahembwe na Sober Club

    Ndahimana Umutoniwase Marie Fidele wahize abandi muri East African University Rwanda yashimiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sober-club-yahembye-abanyeshuri-bahize-abandi-muri-east-african-university