Blog

  • Rutayisire Saluwa yanikiye abandi mu majwi mu… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa aje ku mwanya wa mbere kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, mu gihe Isaro Rosine Utezeneza yari amaze igihe ariwe uri ku mwanya wa mbere, kuva ku wa 27 Gicurasi 2024, aya matora yatangiye.

    Rutayisire Saluwa uri ku mwanya wa Mbere afite amajwi 952, ni mu gihe akurikiwe na Isaro Rosine Utezeneza ari ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 931. Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 463, Clarisse Dusenge ari ku mwanya wa Kane n’amajwi 316 ni mu gihe Eddy Yakin Mugisha ari ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 264.

    Ni amatora ari kubera kuri Internet binyuze ku rubuga www.ibitaramo.com ahuje abanyamideli 101 basanzwe babarizwa mu nzu zitandukanye z’imideli.

    Rutayisire uri ku mwanya wa mbere, kuri instagram ye agaragaza ko ari umunyamideli umaze igihe kinini ubikora, kandi ari mu babarizwa mu inzu y’imideli ya Kigali Model Academy.

    Iri rushanwa ryagiye riba mu bihe bitandukanye, kandi abaritegura bafashije ababaga bahize abandi guserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ku Isi asanzwe afasha abanyamideli kwiteza imbere no kugaragaza impano zabo ku ruhando mpuzamahanga.

    Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.noneho.com azasiga hamenyekanye abasore n'inkumi 30 bazinjira mu cyiciro kibanziriza icya nyuma 'Top 30'.

    Umuyobozi uhagarariye Embrace Africa itegura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette, yabwiye InyaRwanda ko hari hiyandikishije abantu 162, nyuma y'isuzuma ryakozwe n'Akanama Nkemurampaka kemeza ko 101 aribo binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri Internet.

     

    Ati 'Twahisemo 101 tubona bajyanye n'ibyo twashingiyeho ubwo ndavuga ko ibyo bagombaga kuba bujuje. Dukorana n'amarushanwa atandukanye yo ku Isi, ku buryo ugize amahirwe yo gutsinda muri Rwanda Global Top Model tumufashe kwitabira ariya marushanwa mpuzamahanga dukorana nayo.'

    Akomeza ati 'Dushingira cyane ku kureba umukobwa/umusore wujuje iby'amarushanwa Mpuzamahanga y'imideli dukorana nayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi. Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera ku yindi nshuro.'

    Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta “idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko” kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

    Ndekwe Paulette yavuze ko iyi nshuro uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga ataratangazwa umubare, ndetse bazamufasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku isi.

    Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 Frw.

    Ni mu gihe uzahiga abandi mu gutorwa cyane kuri internet azahembwa ibihumbi 300 Frw. Mu bindi biteganyijwe ni uko abazatsinda bose, bateguriwe kuzatemberezwa ahantu nyaburanga hihariye.

    30 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazahatana mu matora yo kuri internet azaba guhera tariki 25 Kamena 2024 kugeza tariki 12 Nyakanga 2024.

    Abanyamideli 30 bazatorwamo 5 bazaba bahize abandi mu kugira amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), 5 bazaba bahize abandi mu kwishimirwa n'abatoye (Public Choice).

    15 bo bazatorwa n'Akanama Nkemurampaka gafite amajwi ya 60% na 40% azatangwa n'abakurikiye iri rushanwa muri rusange.

    Mu gihe cy’umunsi umwe amatora yo kuri internet atangiye, Isaro Rosine Utezeneza ari ku mwanya wa mbere n’amajwi 602;

    Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 180, Clarisse Dusenge ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 166, Ismael Ishimwe ari ku mwanay wa Kane n’amajwi 93 n’aho Naillah Mugeni ari ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 59.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA 

    Rutayisire ayabonye abandi mu matora yo mu irushanwa Rwanda Global Top Model 


    Ni ku nshuro ya mbere uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli ahatanye muri iri rushanwa 


    Uyu mukobwa asanzwe ari umutoza mu kumurika imideli 


    Rutayisire ahanganye n’abandi banyamideli 101 muri iri rushanwa


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143539/rutayisire-saluwa-yanikiye-abandi-mu-majwi-muri-rwanda-global-top-model-2024-143539.html

  • Ngendahimana Ladislas yeguye ku mirimo ye muri RALGA – #rwanda #RwOT

    Ngendahimana akunze kugaragara mu biganiro bitandukanye by'ubusesenguzi bishingiye kuri Politiki mpuzamahanga, amateka ndetse n'ibibazo by'imiyoborere mu Karere.

    IGIHE yahamirijwe ibyo kwegura kwa Ladislas Ngendahimana na bamwe mu bari mu buyobozi bwa RALGA batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa.

    Umwe yagize ati 'Kuba yeguye nibyo ariko impamvu ntabwo nyizi.'

    RALGA ifite inshingano zirimo kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego z'ibanze no gutanga ibizamini muri izi nzego, nyamara izi nshingano zo gutanga ibizamini zimaze iminsi zihagaritswe kubera imikorere itaravuzweho rumwe mu mitangire y'ibi bizamini.

    Ngendahimana ladislas yayoboraga RALGA kuva mu 2018 ubwo yasimburaga Rugamba Egide na we wavuye kuri uwo mwanya yeguye.

    Mbere yaho Ngendahimana yari umuyobozi muri Minaloc. Icyo gihe byavugwaga ko muri RALGA harimo ikimenyane n'icyenewabo ayihabwa ngo ayizamure akanayihanaguraho icyo cyasha.

    Ngendahimana Ladislas yeguye ku mirimo ye muri RALGA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngendahimana-ladislas-yeguye-ku-mirimo-ye-muri-ralga

  • Nyamasheke: Bifuza ko isoko nyambukiranyamipaka rya Rugali ryajya rirema inshuro irenze imwe mu cyumweru – #rwanda #RwOT

    Isoko nyambukiranyamipaka rya Rugali ni rimwe mu masoko yubatswe mu Ntara y'Iburengerazuba muri gahunda yo koroshya ubuhahirane hagati y'u Rwanda na RDC.

    Abarema iri soko bishimira ko ryubatse mu buryo bugezweho butuma ibicuruzwa byabo bitacyangizwa n'izuba cyangwa imvura ariko bakavuga ko basigaranye imbogamizi yo kuba rirema inshuro nke mu cyumweru.

    Mukamuhire Esperance, uhahira muri iri soko avuga ko gutegereza icyumweru cyose ngo azabone kugaruka guhaha bimuvuna.

    Ati 'Byibuze ribaye kabiri mu cyumweru byaba byiza cyane, byadufasha kuko kujya guhahira mu isoko ryo mu Gatare n'irya Karengera biratuvuga cyane'.

    Nishimwe Laurence ucururiza amavuta y'ubuto avuga ko mu gihe iri soko ryajya rirema kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru byatuma abashoramari biyongera.

    Ati 'Hari umuntu ushobora kuba afite nk'amafaranga ye akavuga ati sinayashora muri iri soko rya Rugali rirema rimwe mu cyumweru, abona byaba ari igihombo kuri we ariko ribaye iminsi ibiri cyangwa itatu abashoramari bakwiyongera'.

    Iyamuremye Daniel ucuruza imyenda avuga ko kuba rirema rimwe mu cyumweru ari igihombo kuko baba barafashemo ibibanza bishyura buri kwezi hakiyongeraho n'imisoro basabwa kwishyura buri kwezi n'iyishyurwa buri mwaka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko bifuza ko iri soko ryazajya rirema buri munsi kuko babona abaryitabira bagenda baba benshi.

    Ati 'Rizakora umunsi ku munsi ni nacyo twifuza. Ikibura ni uko dufite ibyumba bimwe bitarabona ababikoreramo no kuba hari abaturage bacu barema amasoko atandukanye ariko tunakangurira abaturage ko n'ubwo yaba afite ibicuruzwa agenda azengurukana mu masoko atandukanye ashobora kugira icyumba abarizwamo muri iri soko'.

    Isoko nyambukiranyamipaka rya Rugali ryatangiye kubakwa mu 2018 ryuzura mu 2020 ritwaye arenga miliyari 2,7Frw. Rifite igice gicururizwamo amatungo, igicuruzizwamo ubucokori, igikorerwamo ivungisha, ibiro by'abakozi batandukanye n'igice gikorerwamo resitora n'akabari.

    Iri soko rifite igice gicururizwamo ibicuruzwa binyuranye

    Imiryango itarabona abayikoreramo iri mu mbogamizi zituma rirema rimwe mu cyumweru

    Abarema isoko nyambukiranyamipaka rya Rugali mu Karere ka Nyamasheke bifuza ko ryajya rirema inshuro irenze imwe mu cyumweru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bifuza-ko-isoko-rya-rugali-ryajya-rirema-inshuro-irenze-imwe-mu

  • Abahinzi n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga bagaragaje inzitizi zikibabangamiye – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu mahugurwa y'iminsi ibiri yaberaga mu Karere ka Nyagatare ku wa 28 na 29 Gicurasi 2024, aho yateguwe na USAID binyuze mu mushinga wayo Kungahara wagure amasoko. Yari agamije kurebera hamwe uko ibyoherezwa mu mahanga byakwiyongera binyuze mu isoko ryo ku mugabane wa Afurika.

    Umuhinzi usanzwe anohereza ibicuruzwa bye mu mahanga, Gisa Leonard, yavuze ko ibibazo bakunze guhura nabyo harimo kutaberwa inyangamugayo nabo bacuruzanya ndetse n'ibikorwa remezo bidahagije mu bihugu bitandukanye kongeraho no kutabona Visa mu bindi bihugu.

    Ati 'Ikibazo cya Visa nk'ubu mu Rwanda barafunguye kugira ngo ube uri umunyafurika ukeneye kuhaza ntabwo bigusaba Visa ariko ugasanga ugiye mu bindi bihugu nka Afurika y'Epfo bafitemo ubundi buryo bugoranye bwo kwinjira mu gihugu cyabo.'

    Mugabo Alex usanzwe ari umuhinzi yavuze ko nk'abahinzi bafite ikibazo cy'ubumenyi buke mu gutunganya ibyoherezwa mu mahanga, agasaba Leta kongerera ubumenyi abahinzi mu gutunganya urusenda, imiteja, imboga n'ibindi bahinga byoherezwa mu mahanga.

    Mwesigwa William we yavuze ko ikibazo bakunze guhura nacyo ari uko abatanga ibyangombwa by'ibicuruzwa ku kibuga cy'indege ari abantu badakora amasaha 24 iminsi irindwi kuri irindwi. Ibi bituma rimwe na rimwe bababura bigatera umusaruro wabo kwangirika.

    Umukozi wa Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda mu ishami rishinzwe ubucuruzi n'ishoramari, Murigande Fred, yavuze ko mu bucuruzi bugezweho kwizerana ari ingenzi, ariko ko bidakuraho ibihamya byerekana ko wahaye umucuruzi ibicuruzwa bifite n'agaciro runaka.

    Umukozi wa Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu ishami rishinzwe uruhererekane nyongeragaciro, Mudatenguha Ferdinand, yavuze ko kwiyongera k'umusaruro biri gukorwa ku rwego rushimishije na RAB, yaba mu guha imbuto nziza abahinzi no kubereka uko bazitaho mu kubungabunga umusaruro wabo.

    Umusesenguzi w'ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga muri RDB, Gasasira Martin, yavuze ko hari intambwe yatewe nyuma yo gushyiraho One stop center ihuriza hamwe Minisiteri zitandukanye bigafasha ushaka ibyangombwa runaka. Yijeje kandi ko bagiye gushyira imbaraga ahakigaragara ibyuho kugira ngo batange serivisi nziza

    Kuri ubu umuryango USAID Kungahara wagura amasoko ufite gahunda y'uko uzajya uhemba abohereza ibicuruzwa mu mahanga mu rwego rwo kubashishikariza kongera ingano y'ibyo bahohereza.

    Bamwe mu bohereza ibicuruzwa mu mahanga bavuga ko kutabonera ibyangombwa ku gihe bituma ibicuruzwa byabo bipfa

    Iyi nama yitabiriwe n'inzego zitandukanye zigamije gufatira hamwe ingamba zakoroshya ubucuruzi bwambukiranye imipaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-n-abohereza-ibicuruzwa-mu-mahanga-bagaragaje-inzitizi-zikibabangamiye

  • Abarenga 1400 basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi banyuranye, baba abavuye muri leta, za kaminuza, abo mu buyobozi bw'iyi kaminuza, ababyeyi n'abandi. Umuhango wabereye mu Intare Conference Arena, iherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Mu basoje harimo abagera kuri 388 basoje Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, n'abandi basoje mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza n'ibi byiciro byo hasi.

    Abo barimo 103 barangije mu Burezi, 594 basoje mu bijyanye n'Ubucuruzi ndetse n'Ubukungu, abasoje mu bijyanye na mudasobwa n'ikoranabuhanga bangana na 257 n'abasoje mu bijyanye n'Amategeko bangana na 85.

    Umwe mu bashinze iyi kaminuza, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko batangiye iyi kaminuza mu buryo bwo gushaka gutanga uburezi bufite ireme binyuze mu kwigisha amasomo akenewe, cyane ko byari bikomeje kugaragara ko hari icyuho muri uru rwego.

    Yavuze ko ubwiza bwiyongereye ku bundi bijyanye n'uko abayitangije na bo bari barabuhawe ndetse bwuzuye, ibyatumye banayiha umurongo ukomeje gutuma iba ikirirangirire.

    Ati 'Icyo gihe hari urujijo muri za Kaminuza bitewe n'impamvu zitandukanye. Niho twavuze ngo reka tuzane uburezi bubereye Abanyarwanda, butanga amasomo akenewe ku isoko ry'umurimo, ariko abana bagahabwa n'amasomo atangiwe ku murimo.'

    Prof Nshuti yeretse aba banyeshuri ko Abanyarwanda babitezeho umusaruro uturuka ku byo bize, bakiteza imbere, bagahagararira kaminuza bizemo neza, igihugu kigakomeza gutera imbere.

    Ati 'Haba ku barangije n'abacyiga, kwiga ni urugendo. Kwiga ntibirangira uko wigira hejuru ubumenyi burahinduka. Kuko wa muntu wize aharanira kongera ubumenyi binamugeza ku rugero ha handi igihugu kiba cyishingikirije ku bitekerezo byawe nk'intiti, muzaharanire iryo shema.'

    Umunyana Fanny wahize abandi mu bijyanye n'Ubucuruzi, Ubukungu n'Imari yagaragaje ko yizeye ubumenyi bwuzuye yahawe, avuga ko agiye kubwifashisha mu guhangana n'ibibazo biri muri uru rwego arangijemo.

    Ati 'Ubumenyi nashakaga narabubonye ndetse Imana iramfasha nza mu bahize abandi. Nta kindi bisaba uretse kugira intego ibirangaza ukabyima umwanya, kumvira mwarimu, ugashaka n'ubumenyi bwo hanze y'ishuri. Nta rindi banga. Nimfatanya n'abandi ubumenyi mfite ni impamba izangeza ku ntego zanjye.”

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Danson Musyoki yabuze ko nubwo muri ibi bihe hari imbogamizi zitandukanye, ubumwe, kudaheza, kwiyemeza, kwihangana no guharanira kugera ku ntego, aba banyeshuri batojwe bizabafasha gukomeza gutera imbere no mu bindi bazerekezamo.

    Ati 'Ndabasaba ko nubwo musoje, indagagaciro zo gukomeza kudacika intege, kwiyemeza no kudaheza, gufatanya n'abandi bo mu zindi nzego bizabarange. Ikindi ibyo byose bikayoborwa no guhora mugera ku ntsinzi z'ibyo mwiyemeje mu nzego muzaba murimo. Mukomereze guharanira ko ahazaza hanyu hazarangwa n'indagagaciro mwakuye muri Kaminuza ya Kigali.'

    Uyu muyobozi yijeje ababyeyi ko abana babo bahawe ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga, abashimira ubufatanye bwabo bagaragaje muri ibi bihe byose, ashimira n'abakozi ba kaminuza bitanze uko bashoboye ndetse bakomeje kwitanga ngo abanyenshuri bahabwe ubumenyi bugezweho.

    Mu banyeshuri 1428 basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Kigali harimo abakobwa 769 n'abahungu 658, Prof. Musyoki akagaragaza ko iyo mibare igaragaza uburyo iyi kaminuza iha amahirwe bose yo kugira uburenganzira ku burezi buhamye.

    Banki ya Kigali mu bahembye ababaye indashyikirwa

    Abitwaye neza bahawe ibihembo

    Umwe mu bashinze Kaminuza ya Kigali, Prof Nshuti Manasseh yeretse abasoje amasomo ko kwiga bihoraho

    Ibirori byo guha impamyabumenyi abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali byabereye muri Intare Conference Arena

    Mu myambaro itandukanye ibereye ijisho abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali basoje amasomo bari bamazemo imyaka igera kuri itatu biga

    Byari ishema ku babyeyi b’abana basoje amasomo yabo

    Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri basoje amasomo

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude mu bitabiriye ibirori

    Abitwaye neza bahawe ibihembo

    Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali, Dr. Carlos Fernando Sotz na we yahaye impanuro abasoje amasomo muri iyi kaminuza

    Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 1428 ba Kaminuza ya Kigali witabiriye n’abayobozi batandukanye

    Amafoto: Kwizera Remmy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-kigali-yashyize-ku-isoko-ry-umirimo-abanyeshuri-1428-amafoto

  • Abanyamuryango ba GAERG barenga 170 basoje amasomo mu by'isanamitima n'iterambere – #rwanda #RwOT

    Muri aba banyamuryango ba GAERG 170 basoje amasomo harimo 94 bahuguwe mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe by'umwihariko isanamitima ndetse na 76 bahuguwe mu bijyanye n'ubucuruzi no kwihangaira umurimo.

    Ni amahugurwa yamaze ibyumweru bibiri bayahabwa na Kaminuza ya Mercer yo muri Amerika yigisha ibijye n'ubucuruzi n'ubuzima bwo mu mutwe.

    Abahawe impamyabushobozi bavuze ko ubumenyi bangutse bagiye kubukoresha mu kurushaho guhangana n'ihungabana ndetse no kwiteza imbere kuko kimwe mu biritera harimo n'amikoro make mu mibereho.

    Isingizwe Ernestine wahuguwe mu bijyanye n'isanamitima yavuze ko yabonye ubumenyi bwisumbuye mu isanamitima bugiye kumufasha kurivura abandi.

    Ati 'Nigishijwe ko hari abantu baba bafite ihungabana ariko batazi ko barifite ndetse n'abandi barifite ariko batazi aho babariza ubufahsa. Tugiye kubegera kugira ngo turusheho gufasha abantu benshi'.

    Turikunkiko Athanase usanzwe ari urwiyemezamirimo yavuze ko yavomye ubumenyi mu bijyanye n'ubucuruzi asanzwe akora ariko kandi ko na byo bifitanye isano no kurwanya ihungabana mu muryango mugari.

    Yagize ati 'Mfite ikigo gikorera ubucuruzi kuri murandasi. Twize uburyo igenamigmbi ry'ubucuruzi rikorwa ndetse n'ibijyanye no gucunga imari. Twize kandi gutangira ubucuruzi bushobora kuramba kuko haba ubwo abantu babutangira bugahita buhomba kubera kutagira ubumenyi buhagije. Twari dusanzwe dukora ariko ubumenyi twavomye hano twizeye neza ko buzakomeza ubucuruzi bwacu'.

    'GAERG si umuryango w'ubucuruzi ariko ni umuryango ukeneye ko umunyamuryango wawo atera imbere. Tugira n'ikigega cyo kwizigamira n'indi mishinga y'ubucurizi ifasha abanyamuryango gutera imbere kuko hamwe byagagaragye ko kimwe mu byongera ihungabana harimo n'ubukene'.

    Abarimu bo muri Kaminuza ya Mercer bahuguye aba banyeshuri bavuze ko nka Kaminuza yigisha ubuzima bwo mu mutwe n'ibijyanye n'ubucuruzi bahisemo gutanga umusanzu mu guhangana n'ihungabana ryakomotse kuri Jeonoside mu Rwanda.

    Bahisemo kandi no gutanga inyigisho zifasha abakize iryo hungabana cyangwa abakirivurwa kutigunga bakagira ibindi bakora kandi bibateze imbere.

    Ntezimana Jean Nepomuscene ukuriye komisiyo y'Isanamitima n'Ubudaheranwa mu nama y'Ubuyobozi ya GAERG, yavuze ko aya mahugurwa ategurwa mu rwego rwo gufasha bamwe mu banyamuryango babo basoje amashuri ariko batarabona akazi.

    Yavuze ko ibyo byagiye bitanga umusaruro haba mu gukira ibikomere ndetse no kwihangira imirimo cyangwa bakabona akazi ahandi.

    Yongeyeho ko Kaminuza ya Mercer imaze kubahugurira abanyamuryango mu byiciro bigera kuri bitatu ariko muri rusange bakaba banakorana n'abandi bafatanyabikorwa aho hamaze guhugurwa ababarirwa mu 2000 kandi bakaba bateganya kwagura iyo gahunda kugira ngo ifashe benshi kurushaho.

    Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza ya Marcer bifatanyije n’abahawe impamayabushobozi

    Umuhanzi nziza Francis yakoze mu nganzo

    Bahuguwe ku isanamitima no kwihangira imirimo

    Ubuyobozi bwa GAERG bwageneye ishimwe abarimu batanze amahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamuryango-ba-gaerg-barenga-170-basoje-amasomo-mu-by-isanamitima-n

  • Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe dukesha abari mu bushorishori bw'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi aravuga ko muri iki cyumweru Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Perezida Ndayishimiye yasobanuriwe ko impamvu y'urugendo yatanze itumvikana, kuko inama yashakaga kujyamo ireba umukozi muto cyane muri ministeri y'ubuhinzi. Si na minisitiri cyangwa uri ku rwego rwa diregiteri rwose!

    Perezida Ndayishimiye abonye impamvu yatanze yimwe agaciro, yahimbye ko yifuza kuzabonana na Perezida Joe Biden, ariko nabyo ambasade y'Amerika i Bujumbura ibitera utwatsi. Gen NEVA yamenyeshejwe ko Perezida w'Amerika adatunguzwa gahunda, kuko abifuza kumubona babisaba mbere bakemererwa cyangwa bagahakanirwa.

    Ntibikunze kubaho ko Perezida w'igihugu, ukiri ku butegetsi, yimwa visas yo kujya mu kindi gihugu.

    Ibi biragaragaza rero isura y'umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, cyane cyane muri iki gihe ubutegetsi bwa Ndayishimiye buregwa ruswa, ubwicanyi, n'indi mikorere igiye koreka u Burundi

    Abazi gutebya bagize bati:'Kubuza NEVA kujya muri Amerika u Burundi bubyungukiyemo kuko akavagari k' amadolari yari kugenda kuri urwo rugendo rwe azifashishwa mu bindi, cyane cyane ko icyo gihugu gifite ikibazo gikomeye cy'amadovize'.

    The post Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-evariste-ndayishimiye-yimwe-viza-imwemerera-kujya-muri-leta-zunze-ubumwe-zamerika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-evariste-ndayishimiye-yimwe-viza-imwemerera-kujya-muri-leta-zunze-ubumwe-zamerika

  • Meya wa Nyamagabe yakebuye abakiyumvamo ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 30 Gicurasi 2024, ubwo yari yifatanyije n'abayobozi n'abakozi b'uruganda rw'icyayi rwa Kitabi mu kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mukamuyango Madeline warokotse ibitero Interahamwe zagabye muri uru ruganda, agaragaza ko kuba hari abantu bazi ahajugunywe Abatutsi badatanga amakuru ngo bashyingurwe mu cyubahiro nabyo ari ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Abantu bagifite iyo ngengabitekerezo ikintu nababwira, mu by'ukuri twabahaye imbabazi kandi twazitanze tubivanye ku mutima. Bakwiye kugaragaza ukuri abacu twabuze bakatwereka ahantu babashyize bagashyingurwa mu cyubahiro'.

    Mukamuyango ababyeyi be bishwe mu 1963 bazira ko ari Abatutsi. Mu 1994 yari amaze kwiyubaka afite umugabo n'abana bane, ariko umugabo we wari umukozi w'uru ruganda n'abana babiri barishwe arokokana n'abana babiri.

    Ati 'Dushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntitwabura no gushimira ubuyobozi bw'uru ruganda uburyo bukomeje kutuba hafi mu nkunga y'amafaranga n'ibitekerezo'.

    Umuyobozi w'Uruganda rwa Kitabi, Thushara Pinidiya yavuze ko biyemeje kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, banamaganira kure ingengabitekerezo Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

    Ati 'Twifatanyirize hamwe twibuka amateka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turazirikana intambwe nziza u Rwanda rumaze gutera, aho rwerekanye ko bishoboka kuva kure, ugakira ibikomere no kwiyubaka rugana mu iterambere rirambye'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomungeri yavuze ko muri uyu mwaka u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, akarere ka Nyamagabe kagize ibyago byo kubona abantu batatu bagaragaweho n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Abo batatu ubu bari gukurikiranwa n'inzego zibifitiye ububasha. Baje biyongera ku wundi umwe twagize umwaka ushize wa 2023. Mu by'ukuri ingengabiterezo ya Jenoside iracyari'.

    Meya Niyomungeri yavuze nk'ubuyobozi bakomeje urugamba rwo guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda, inteko z'abaturage n'ibiganiro bitangwa mu kwibuka kugira ngo barebe ko ingengabitekerezo ya Jenoside yacika burundu.

    Umuyobozi w’Uruganda rwa Kitabi ashyira indabo ku kimenyetso cy’amateka ya Jenoside cyubatswe mu ruganda

    Meya Niyomungeri yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka

    Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi bwaremeye babiri mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meya-wa-nyamagabe-yakebuye-abakiyumvamo-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • Busogo: Mu musarane wa Kaminuza y'u Rwanda hatoraguwe uruhinja rwapfuye – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uko uru ruhinja ruri mu musarane yatangiye gucicikana ahagana Saa Sita z'ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2024 aribwo batangiye imirimo yo kurushakisha kugeza ubwo rwabonekaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje aya makuru, avuga ko uru ruhinja rwahise rujyanwa kwa muganga kugira ngo hakorwe ibizamini byisumbuyeho kugira ngo hamenyekane icyarwishe.

    Yagize ati “Yego nibyo ku wa 30/05/2024 saa 15:00' muri UR CAVM habonetse umurambo w'uruhinja rutazwi ruri mu bwiherero, bigaragara ko rwari rumaze amasaha hagati ya 12 na 24 ruvutse. Umurambo wanjyanwe mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma. Iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane uwataye uru ruhinja.”

    Ingingo ya 123 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko 'Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana abiri.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/busogo-mu-musarane-wa-kaminuza-y-u-rwanda-hatoraguwe-uruhinja-rwapfuye

  • Jux wamamaye ndirimbo Enjoy na Diamond yaga… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Enjoy' yakoranye Diamond, yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa cyenda z'amanywa, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024.

    Yabanjirijwe n'umuraperi Maglera Doe Boy wo muri Afurika y'Epfo wageze i Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Baje biyongera ku bandi barimo Bien-Aimé Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti Sol wakurikiranye iyi mikino, umunyamuziki Adekunle Gold wo muri Nigeria waririmbye mu gufungura iyi mikino. Bwari ubwa kabiri ataramiye i Kigali.

    Mu bandi bantu bazwi b'ibyamamare bamaze iminsi i Kigali, kubera iyi mikino barimo Joackim Noa wamamaye mu mikino ya NBA, Ian Mahinmi n'abandi.

    Juma Jux yaherukaga i Kigali mu 2023, icyo gihe yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards byabaye ku wa 20-22 Ukwakira 2023.

    Jux yavutse yitwa Juma Mussa Kitombi, atangiye urugendo rw'umuziki ahitamo gukoresha amazina ya Juma Jux. Yabonye izuba, ku wa 1 Nzeri 1989.

    Ni umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer wihariye. Ibihangano bye byinshi yabyubakiye mu mudiho wa RnB, Bongo Flava ndetse na Afrobeats.

    Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka “Nitasubiri,” “Fashion Killer,” “Sugua,” “Juu”, “Nidhibiti” n'izindi. Kuva yashyira hanze indirimbo 'Enjoy' yakoranye na Diamond, yabaye ikirango cy'umuziki we kugeza n'ubu.

    Ariko kandi yakoranye indirimbo n'abandi bahanzi barimo nka Diamond Platnumz, Vanessa Mdee, Otile Brown, Joh Makini, Zuchu, Gyakie, Bien, Marioo n'abandi.

    Uyu musore yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa Dar es Salaam. Ndetse, yakunze kuvuga ko yatangiye gukora umuziki afite imyaka 16 abishishikarijwe n'inshuti ze biganaga mu mashuri yisumbuye.

    Mu 2018 na 2019, uyu muraperi yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Afrimma mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza w'umugabo wo muri EAC. Mu 2019, kandi yaririmbye mu irushanwa rya Coke Studio Africa.

    Muri uriya mwaka, kandi yasohoye Album yise 'The Love' yakoranyeho n'abahanzi barimo: Singah, Diamond Platnumz, Nyashinski, Vanessa Mdee, G Nako, Joh Makini n'abandi. 

    Uyu musore kandi yavuzwe mu rukundo na Vanessa Mdee bakoranye indirimbo zinyuranye, ndetse bakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye.

    Nko mu 2018, aba bombi bakoze uruhererekane rw'ibitaramo bise 'In Love with Money' bakomeje no gukora mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w'Ubwigenge wa Tanzania.

    Mu 2019, aba bombi baratandukanye kubera impamvu z'uko hari ibyo batumvikanyeho. Ariko hari ibinyamakuru byanditse ko aba bombi batandukanye nyuma y'uko Vanessa Mdee asohoye amafoto amugaragaza ahoberanya n'umuhanzi Trey Songz uzwi mu njyana ya R&B wo muri Amerika.

    Jux anafite ubuhanga mu guhanga imideli, kuko mu 2018 yashyize ku isoko imwe mu myambaro ye yahanze. Mu 2019, yatangaje ko ashaka gukora ibishoboka byinshi ibi bihangano bye bikagera no mu bindi bihugu bitandukanye.

    Mu 2019, uyu musore yasohoye Album yise 'The Love Album' iriho indirimbo 18, yarebwe n'abantu barenga  Miliyoni 1.3 akimara kuyishyira ku rubuga rwa Boomplay. Iyi Album iriho indirimbo nka 'Sugua' yarebwe n'abantu barenga Miliyoni 10 mu gihe gito. Iyi Album yacurujwe n'ibigo bikomeye bagiranye amasezerano nka 'Africori' ndetse na Warner Music Group.

    Mu 2022, uyu musore yari yashyize hanze Album yise 'King Of Hearts' iriho indirimbo 16, yakoranyeho n'abahanzi barimo Bien, Patoranking, Mbosso, Gyakie, Konshens, Zuchu n'abandi.

     

    Jux yageze i Kigali yitabiriye gukurikirana imikino ya BAL iri kugana ku musoza


    Jux yaherukaga mu Rwanda mu 2023 ubwo yaririmbaga muri Trace Awards


    Jux yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Enjoy' yakoranye na Diamond


    Jux ategerejwe mu bitaramo bibiri agomba gukorera i Kigali




    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ENJOY’ YA JUX NA DIAMOND

    “>
    Amafoto: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143556/jux-wamamaye-ndirimbo-enjoy-na-diamond-yagarutse-i-kigali-amafoto-143556.html