Blog

  • Ibidasanzwe mu matora rusange u Rwanda rugiye kwinjiramo (video) – #rwanda #RwOT

    Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'abadepite ateganyijwe ku cyumweru taliki 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba hanze y'igihugu no kuwa mbere taliki 15 Nyakanga 2024 ku batuye imbere mu gihugu. Ni amatora ya kane U Rwanda rugiyemo kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'Ingabo za FPR Inkotanyi, akaba aya mbere ahujwe n'ay'abadepite akazabera umunsi umwe.

    Aya matora ni amatora adasanzwe ku Rwanda kuko abaye mu gihe rwibuka imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, n'imyaka 30 igihugu cyibohowe ndetse ko aje mu gihe u Rwanda ruri mu ntangiriro z'icyerekezo gishya cy'iterambere, Vision 2050.

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, igaragaza ko kuri iyi nshuro Abanyarwanda basaga miliyoni 9.5 ari bo bazitabira amatora, barimo miliyoni ebyiri bazatora bwa mbere. Nibwo bwa mbere u Rwanda rugize ubwitabire bwinshi bw'abazitabira amatora ugereranyije n'andi matora yayabanjirije.

    Imyiteguro yo kwakira abakandida yaratangiye taliki 17 Gicurasi haba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no ku myanya 53 y'abadepite itorerwa muri 80, bikazasozwa taliki 30 Gicurasi, hakazatangazwa urutonde rwa burundu rw'abemerewe kwiyamamaza taliki 14 kamena 2024. Komisiyo y'Amatora iherutse kugaragaza ko n'ubwitabire buri hejuru.

    Ibyavuye mu matora bizatangazwa Taliki 20 Nyakanga naho ibya burundu bikazatangazwa Taliki 27 Nyakanga 2024.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibidasanzwe-mu-matora-rusange-u-rwanda-rugiye-kwinjiramo-video

  • Ibibazo bya RDC bizakemurwa n'amasezerano ya Nairobi na Luanda – Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda twaganiriye – #rwanda #RwOT

    Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje kuba agatereranzamba atari uko byananiranye ahubwo ari uko ubutegetsi bwa Kinshasa bwatereye agati mu ryinyo, bukanga kubahiriza amasezerano yasinywe, bugashyira u Rwanda mu majwi mu mvugo za buri munsi.

    Ni amasezerano agaruka ku kwambura intwaro imitwe irenga 200 ibarizwa muri iki gihugu, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bagashakirwa umutekano byuzuye, bakareka kwicwa uko biboneye, ingabo za M23 zikavangwa n'igisirikare cya RDC n'abasubizwa mu buzima busanzwe bigakorwa binyuze mu mategeko.

    Ubwo yari mu kiganiro na IGIHE, Amb Mwawasi yabajijwe ku cyo Kenya iri gukora ngo iki kibazo kibe cyashyirwaho akadomo, avuga ko Kenya yakomeje gushyiraho akayo ngo ibi bibazo bikemuke binyuze mu masezerano ya Nairobi n'aya Luanda ariko bikaba bigikomeje kugorana.

    Ati 'Twe twishingikirije cyane kuri ayo masezerano yombi cyane ko tubona ari yo agomba gutanga ibisubizo kuri ibyo bihugu byombi. Nizera ko uko byagenda kose igisubizo tuzagikura muri ayo masezerano yombi igihe azaba ashyizwe mu bikorwa.'

    Nk'umuyobozi umaze amazi make ahawe guhagararira igihugu cye mu Rwanda, Amb Mwawasi yagarutse ku mishinga migari agiye gushingiraho mu gukomeza guteza imbere umubano w'ibihugu byombi kuri ubu uhagaze neza.

    Yavuze ko nubwo atigeze arubamo ariko yahoze arwumva rutangwaho ingero nyinshi zijyanye n'uko rwiyubatse nyuma y'ibihe bigoye rwanyuzemo, bikaba akarushyo ko Abanyakenya mu biganiro byabo ari gake utasanga baruganiraho.

    Ati 'Ubwo nageraga mu Rwanda bwa mbere natunguwe n'uburyo Abanyarwanda banyakiranye ubwuzu nka Amabasaseri w'Umunyakenya. Ndetse sinakwibagirwa kuvuga uko nabonye Umujyi wa Kigali uri ku murongo muri byose.'

    Icyakora ku rundi ruhande ntibyamutunguye cyane ko umubano wa Kenya n'u Rwanda atari uwa vuba aha, ibituma ugendereye undi aba agomba gufatwa nk'umuvandimwe.

    Ambasaderi w'igihugu runaka ni umuntu ukomeye cyane, kuko nk'uko byumvikana neza aba ahagarariye Umukuru w'Igihugu cye mu cyo yatumwemo, ahagarariye inyungu zose z'icye muri icyo gihugu kindi.

    Abajijwe niba yari yarigeze atekereza ko hari igihe azahabwa izi nshingano, yavuze ko atigeze anabirota kuko byaje bimutunguye, ariko kuko hari izindi nshingano bijya gusa yari yarahawe yazakiranye yombi.

    Ati 'Nakoze muri Loni cyane mu ishami ryayo riri i Nairobi, nkorera Ishami ryayo rishinzwe Kurengera Ibidukikije, ibyumvikana ko ntari mushya mu nshingano nk'izi z'ububanyi n'amahanga. Ubwo bunararibonye bumfasha gutumika izi nshingano neza.'

    Kugeza uyu munsi mu Rwanda habarurwa Abanyakenya barenga 8000 bafite ishoramari rigaragara muri serivisi zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, amabanki n'ibindi byinshi.

    Nko mu burezi, Kenya ifite Kaminuza ya Mount Kenya, mu itangazamakuru rikaba mu bigo bikomeye nka Rwanda Today, The East African, Royal FM na Kiss FM, mu mabanki rikaba muri BPR Rwanda Plc ndetse Abanyakenya baherutse kugura iyari Cogebanque, ubu yabaye Equity.

    Izindi banki zisanzwe mu Rwanda zifite inkomoko muri Kenya harimo nka Guaranty Trust Bank Rwanda Plc yihuje na Fina Bank mu 2013 na NCBA Bank Rwanda Plc nyuma yo kwihuza kwa CBA na Crane Bank mu 2018.

    Amb Mwawasi ati 'Dufite ibigo byinshi by'Abanyakenya biri mu bucuruzi hano. Ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Kenya bukomeje kuzamuka umunsi ku wundi, ibyo tuzakomeza kubiha imbaraga ariko ikirenze ibyo ni Umuhora wa Ruguru.'

    Uyu muhora Amb Mwawasi avuga ni inzira y'ubwikorezi ihuza Kenya, Uganda, u Rwanda, u Burundi, Uburasirazuba bwa RDC na Sudani y'Epfo, akavuga ko u Rwanda rutahwemye gukora uko rushoboye ngo rube ahantu heza Abanyakenya bakorera, na we mu bimuraje ishinga ari ukuwuzamura.

    Ati 'Twakoze byinshi, n'inzinduko zitandukanye. Twashakaga kureba uko twateza imbere ubucuruzi, cyane cyane tugaha imbaraga Umuhora wa Ruguru. Ni ibintu by'ingenzi kuri njye ndetse mu mwaka ushize ubwo Perezida [Ruto] yari yatumiwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame, twasinye amasezerano atandukanye.'

    Yerekanye ko amwe mu masezerano amaze gushyirwa mu bikorwa andi hakaba hategerejwe kuyasuzuma bitarenze uku kwa Gatandatu, byose bikajyana no kwita ku Banyakenya barenga 8000 baba mu Rwanda.

    Muri Mata 2023 u Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano 10 agamije ubufatanye mu ngeri zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n'izindi, aho ibihugu byombi biyitezemo ko azarushaho guteza imbere abaturage babyo.

    Amb Mwawasi yavuze ko abiri muri yo yamaze gushyirwa mu bikorwa, andi bari gukorana na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda ngo barebe ko yasuzumwa muri Kamena 2024, bikazakorwa mbere y'amatora ateganyijwe mu Rwanda, akerekana ko byose bigeze ahashimishije.

    Ku mushinga wo kwagura Umuhanda wa Gare ya Moshi wa Kenya ugakomereza muri Uganda no mu Rwanda, uyu muyobozi yavuze ko ubu Kenya igiye gukorana na Uganda, hagatangirirwa mu bice bya Naivasha.

    Ati 'Bagahera za Naivasha aho ugarukiye ugakomereza Kisumu, ukambuka ukagera Malaba. Ibyo ni byo byari bikenewe cyane byaganiriweho mu nama iherutse kubera i Mombasa ariko nziko u Rwanda, Uganda na Kenya biri gufatanya mu gushaka amafaranga y'uwo mushinga Naivasha kugera Malaba.'

    Amb Mwawasi akavuga uyu muhanda wa Naivasha – Malaba nuramuka wuzuye uzarufasha kwishyura make ku bijyanye n'ibicuruzwa kuko abacuruzi bazajya bafata ibicuruzwa i Malaba byoroshye bitandukanye n'inzira isanzwe ikoresha umuhanda wa Gare ya Moshi uva Mombasa ujya Nairobi.

    Ati 'Ubu ibicuruzwa bigera Naivasha, bigasaba ko babipakira mu mamodoka bagakoresha umuhanda, ibisa no kwishyura kabiri. Wishyura umuhanda ukongera kwishyura gare ya moshi, ibigaragaza ko ibihugu byose haba Kenya n'u Rwanda bizabyungukiramo umunsis uzaba wuzuye.'

    Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben yagaragaje ko ikibazo cya RDC kizakemurwa no kubahiriza amasezerano Luanda n’aya Nairobi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bya-rdc-bigomba-gukemurwa-n-amasezerano-ya-nairobi-na-luanda-ambasaderi

  • Kivumbi yageze mu Bufaransa mu rugendo rwibi… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo zirimo 'Wait', yageze muri kiriya gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024. Mu mashusho yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bazitabira imurika rya Album ye.

    Igitaramo cye cya mbere kiraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024, nyuma azakomereza mu Mujyi wa Hannover mu Budage ku wa 15 Kamena 2024, nyuma ku wa 29 Kamena 2024 azataramira mu Mujyi wa Warsaw muri Poland.

    Iyi Album agiye kumurikira abatuye i Burayi, yayishyize ku mbuga nkoranyambaga ze tariki 24 Gicurasi 2024.

    Agiye kuyimurika mu gihe aherutse gutangaza ko yasinye amasezerano y'imikoranire n'itsinda ry'abanya-Nigeria 'Deealoh Entertainment' rimufasha mu muziki. Muri Gicurasi 2022, uyu musore yari yashyize hanze Album yise 'DID'.

    Imyaka itanu irashize uyu muhanzi asohoye indirimbo 'Madam'. Ayisobanura nk'idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yatumye ibihumbi by'abantu bamumenya.

    Uyu musore yinjiye mu muziki nyuma y'uko atangiye kugaragaza impano ye, binyuze mu kwandika imivugo. Asobanura ko muri we yiyumvaga nk'umuhanzi, ariko nta gihe runaka yumvaga ko azatangirira umuziki nk'uko bimeze muri iki gihe.

    Album ye agiye kumurikira i Burayi iriho indirimbo yakoranyeho na Mike Kayihura, Riderman, Joshua Baraka wo muri Uganda, NViiri ndetse na A-Pass. Hariho indirimbo nka Angel, Demon’, ‘Captain’, ‘Wine’, ‘Wait’ of course' zari zarasohotse mbere.


    Kivumbi yamaze kugera mu Bufaransa aho azakorera ibitaramo bibiri 

    Umuraperi Kivumbi yatangaje ko ibitaramo bitatu agiye gukorera ku Mugabane w'u Burayi


    Kivumbi aherutse kuririmba mu bitaramo byaherekeje imikino ya BAL


    Kivumbi aherutse guhurira i Kigali na Bien-Aime wamamaye muri Sauti Sol 

    KANDA HANO WUMVE ALBUM ‘GANZA’ Y’UMURAPERI KIVUMBI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143567/kivumbi-yageze-mu-bufaransa-mu-rugendo-rwibitaramo-i-burayi-143567.html

  • Gospel ku isonga! Top 15 yindirimbo nshya za… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi nyarwanda by'umwihariko abo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana  bakoze indirimbo nshya zikomeje gukora ku mitima y'abazumva.

    Mu ndirimbo amagana zagiye ahagaragara mu mpera z'icyumweru gishize no muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, InyaRwanda yaguhitiyemo 15 gusa zagufasha kwinjira neza mu kwezi gushya kwa Kamena, ari na ko uryoherwa na 'weekend' yawe.

    1.     Nkurikira — Israel Mbonyi ft Adrien Misigaro


    Adrien Misigaro ufitanye indirimbo na Meddy zirimo 'Niyo Ndirimbo' igezweho na Israel Mbonyi umaze gushinga imizi mu kugira ibihangano bikundwa no hakurya y'inkombe z'u Rwanda bahuje imbaraga bishingiye ku bucuti bakorana indirimbo bise 'Nkurikira.'

    Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Adrien Misigaro, yakomoje ku kuba ubucuti bwabo ari bwo bwabaye imbarutso y'iyi ndirimbo.

    Ati: 'Nyuma y'imyaka myinshi y'ubucuti bwavuze ubuvandimwe, Israel Mbonyi nanjye twagiye duhurira mu bitaramo n'ibirori byanjye bitandukanye, ariko ntitwigeze tugira amahirwe yo gukorana indirimbo kugeza uyu munsi.'

    2.     Ngwino Urebe — Chryso Ndasingwa


    Kuri ubu Chryso yatangiye gusogongeza abakunzi be ku buryohe bw’igitaramo yakoreye muri BK Arena, aho yashyize hanze amashusho y’imwe mu ndirimbo yaririmbye. Ni indirimbo yise “Ngwino Urebe” iri mu zaryoheye cyane ibihumbi byitabiriye iki gitaramo cye yise “Wahozeho Album Launch” na n’ubu kicyirahirwa nyuma y’iminsi 26 kibaye.

    “Ese Imana ukorera yabashije kugukiza. Ngwino urebe ibyo Imana yakoze. Rangurura maze utangarize abafite intimba, bwira n’abo bose bashaka kwiyahura. Dufite Imana itabara abayo, iyo dusenze iratwumva”. Ni amwe mu magambo agize indirimbo “Ngwino Urebe” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Musinga, amajwi yayo akorwa na Boris.

    3.     Yanitosha — Israel Mbonyi

    “>

    Nyuma yo guhuza imbaraga na Adrien Misigaro bagashyira ahagaragara indirimbo ikomeje kwigarurira imitima ya benshi bise 'Nkurikira,' umuhanzi w'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana wubashywe hano mu Rwanda, Israel Mbonyi yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye bwite iri mu rurimi rw'Igiswahili yise 'Yanitosha.'

    4.     Hip Hop – Rideman ft Bull Dogg

    “>

    Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yashyize hanze Album 'Icyumba cy'amategeko' iriho indirimbo 6 yakoranye n'umuraperi mugenzi we Bull Dogg, yumvikanisha uburyo Hip Hop ari injyana yoza Roho, kandi bitsa ku mico yimitswe na bamwe muri iki gihe itari ikwiye.

    Imwe muri izi ndirimbo ni iyitwa 'Hip Hop,' aho aba baraperi baririmba bumvikanisha ko injyana yaH ip Hop ariyo ivuga ukuri kurusha izindi njyana zose abana b’abantu bahimbye.

    Bavuga ko izindi njyana ‘muzajye muzumvisha abakivera’. Riderman aramwunganira akavuga ko iyi njyana idasanzwe, kuko irimo ibidasanzwe, bisaba ko umuraperi ahabwa umwanya akaragaza ibimurimo byose.

    5.     Mpa Wowe — Calvin Mbanda

    “>

    Mu mpera z'icyumweru gishize, nibwo umuhanzi Calvin Mbanda yatunguranye agashyira ahagaragara indirimbo ye nshya yatunganijwe na Element Eleeeh. Ni indirimbo y'urukundo yise 'Mpa Wowe' yanditswe n'abarimo Junior Rumaga.

    6. Follow Me – Shema Tatoo ft Mistaek, Afrique & Bushali

    Shema Tatoo umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda yahurije abahanzi bakomeye barimo umuraperi Bushali, Mistaek na Afrique mu ndirimbo yise ‘Follow Me.’

    “>

    7.     Amahitamo Yanjye — Gauchi ft Sean Brizz & Fireman

    Umuhanzi akaba n’umujyanama w’abahanzi, Gauchi nawe yakoze mu nganzo ashyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Amahitamo Yanjye’ yakoranye n’umuraperi Fireman na Sean Brizz, igaruka ku bikorwa byinshi Perezida Kagame yajeje ku Banyarwanda mu gihe cy’imyaka 30 ishize.

    Aba bahanzi baohoye iyi ndirimbo mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ikomeje igikorwa cyo kwakira Kanidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse no ku mwanya w’Abadepite.Ni igikorwa kizarangira tariki 6 Kamena 2024.

    “>

    8.     Guarranty — Racine

    Nyuma y’igihe kirenga umwaka nta mashusho y’indirimbo nshya, umuraperi Racine yashyize hanze indirimbo yise ‘Guarranty.’

    “>

    9.     Iriba — Mado Okoka Esther

    “>

    10. Ntiwamvamo — Logan Joe ft Kenny K-Shot

    Nyuma y’iminsi micye bayishyize ahagaragara mu buryo bw’amajwi, kuri ubu umuhanzi Logan yamaze gusohora amashusho y’indirimbo ‘Ntiwamvamo’ yakoranye n’umuraperi Kenny K-Shot.

    “>

    11. Impozamarira — Antoinette Rehema

    “>

    Umuramyi Antoinette Rehema utuye muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya muri iki cyumweru yise “Impozamarira” irimo ubutumwa buhamagarira abatarakizwa, gusanga Yesu akabahoza amarira. Ni nyuma y’iminsi micye ashyize hanze iyo yise “Simaragido” yakiriwe neza.

    Antoinette Rehema ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel. Mu bikorwa bikomeye yakoze harimo n’igitaramo yakoreye muri Uganda kuwa 21/10/2023 aho yari yatumiye Gaby Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe. Kwinjira byari amashiringi ya Uganda 20.000 muri VIP n'amashiringi 10.000 mu myanya isanzwe.

    12. Wakunzwe Rwinshi – Aimé Lewis

    “>

    Aimé Lewis ni umusore utuye ku Kibuye, ubarizwa mu itorero ry’Abadventiste b’Umunsi wa 7, mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Kibuye, itorero rya Galilaya, akora umuziki wa Gospel, akibanda ku “kubwira abantu iby’agakiza ka Yesu, mbabwira ibyo imbabazi twagiriwe”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Aimé Lewis yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya “Wakunzwe Rwinshi” buvuga ko Yesu “yadukunze ntacyo aduciye, ahubwo yadukunze ‘Urukundo Rwinshi’ ndetse rwinshi cyane, nkaba narabugenewe buri muntu wese wese uriho ubwo butumwa buramureba kuko Yesu yadukunze atarobanuye”.

    13. Gospel — AY ft Taz, HUNNi & PoppA 

    “>

    14. Sheyira — Yee Fanta ft Ruganzu & Stray

    “>

    15. La Vérité – Magna Romeo

    “>

    Mu zindi ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru no mu mpera z'icyashize harimo iyitwa 'Siwezi Mimi' ya Alarm Ministries, 'Gusa Nawe' y'umuramyi Jado Masengesho, 'Igihe' ya Abe Star, 'Password' ya Joni Boy, 'Remind Me' y'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, See Muzik n’izindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143559/gospel-ku-isonga-top-15-yindirimbo-nshya-zakwinjiza-neza-muri-kamena-video-143559.html

  • Papa Cyangwe na Zeo Trap baburiwe umwanya! Ka… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko byari bimaze igihe byamamazwa hirya no hino, kuri uyu wa Gatanu mu Mbuga ngari muri Car Free Zone habereye igitaramo cyari kigamije guhuza abakoresha TikTok bakaramukanya n’abafana babo ndetse bakishimana.

    Nyamara uko iki gitaramo cyari cyarateguwe, si uko cyagenze kuko hajemo impinduka nyinshi zituma ibyo abantu bari biteze batabibona.

    Ubwo abateguye iki gitaramo baganiraga n’itangazamakuru, bavuze ko kugira ngo amasaha atazabafata bazatangira iki gitaramo mu masaha ya kare kuva saa munani abavanga imiziki bagatangira gususurutsa abantu. 

    Nyamara, ku munsi nyiri izina w’igitaramo si uko byagenze kuko byageze saa kumi n’ebyiri batari bafatisha umurongo wo gutangira iki gitaramo.

    Iby’uko iki gitaramo cyatangiye gitinze, ntabwo byatunguye abantu cyane ahubwo baje gutegereza bya byamamare bikoresha urubuga rwa TikTok baraheba ndetse na tapi itukura bari kunyuraho bifotoza ibura uyikandagiraho. 

    Bamwe mu bari kwitabira iki gitaramo ariko bakaba batabonetse, harimo Jojo Breezy, Shakira Kay, General Benda, Kimenyi Tito, Divine Uwa na Uwera Judy. Abarimo Osimarito, Gasana, Queen Kaliza, Titi Brown na Mr Asap bahanyuze bigendera ku buryo byari bigoye ko hari n’umufana wabo waba wababonye nk’uko bari barabyijejwe.

    Ikindi cyatunguye abantu muri iki gitaramo, ni uko abishyuye mu myanya ya VIP yaguraga 10,000Rwf no mu mwanya ya VVIP yari 15,000Rwf, basanze nta byicaro bateguriwe ahubwo bose babyigana nk’abandi bantu basanzwe binjiriye ubuntu.

    Ku rubyiniro, nta protocol yari ihari kuko uwashakaga wese yajyaga ku rubyiniro yaba abarimo bavanga imiziki, abashyushyarugamba n’abandi bantu bashakaga guhagarara ku rubyiniro. Byatumye nyiri ugutegura igitaramo asaba abadafite icyo bari gukora ku rubyiniro kumanuka bagakura akavuyo ku rubyiniro.

    Ahantu uru rubyiniro rwari rwubatse, byasabaga umuhanzi kuza asesera mu bafana kugira ngo agere ku rubyiniro, byatumaga ahamagarwa hagacaho umwanya kubera intambara yabanzaga kurwana n’abafana be.

    Nyamara n’ubwo umuhanzi warwanaga intambara itoroshye kugira ngo agere ku rubyiniro, hari abahanzi bataririmbye nka Zeo Trap wageze ku rubyiniro bagahita bamuzimirizaho ibyuma kuko amasaha yari yageze na Papa Cyangwe utageze ku rubyiniro ariko yari yageze aho iki gitaramo kiri kubera.

    Ubwo InyaRwanda yabazaga Kamaro wateguye iki gitaramo impamvu kitagenze neza bamwe mu bahanzi ntibaririmbe, yavuze ko batinze, amasaha umujyi wa Kigali wari wabageneye arabafata bituma babakupira umuriro.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko yumiwe bitewe n’uko abateguye igitaramo bamubwiye ko ajya ku rubyiniro saa tanu n’igice mu ijoro akahagera saa tatu n’igice bagahita bahagarika igitaramo saa ine zuzuye kandi ba nyiri igitaramo bari babizi.

    Papa Cyangwe yagize ati “Igitaramo bagifunga saa ine kandi nyiri ukugitegura yarambwiye ko nzaririmba saa tanu n’igice? Ubwo se ibyo bintu birumvikana? Bambwiye ko ndaririmba saa tanu n’igice mpagera saa tatu n’igice ubu ndatashye.”

    Nyamara n’ubwo iki gitaramo wabonaga mu mitegurire kitari ku murongo, abantu baje ku bwinshi ndetse bagerageza no kwishimira bicye bahawe muri byinshi bari barararikiwe. Nk’uko ibitaramo bisanzwe byitabirwa, umubare munini w’abitabiriye iki gitaramo ni urubyiruko.

    Zeo Trap yazimirijweho ibyuma akigera ku rubyiniro

    Papa Cyangwe yatashye ataririmbye kubera amasaha yabaye macye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143564/papa-cyangwe-na-zeo-trap-baburiwe-umwanya-kamaro-yakoze-igitaramo-kitari-ku-murongo-143564.html

  • Ni nk’umushyitsi n’umusangwa! Icyo imibare iv… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino uraba kuri uyu wa Gatandatu saa tatu z’ijoro kuri Wembley stadium mu gihugu cy’u Bwongereza, ukaba uri busifurwe n’umugabo w’imyaka 44 ukomoka mu gihugu cya Slovenia witwa Slavko Vinčić.

    Real Madrid igeze ku mukino wa nyuma yarazamutse iyoboye itsinda C ryarimo Union Berlin, Napoli, SC Braga. Muri 1/8 yasezereye RB Leipzig, muri 1/4 isezerera Manchester City naho muri 1/2 isezerera FC Bayern Munich.

    Borussia Dortmund yo igeze hano yarazamutse iyoboye itsinda F ryarimo Paris Saint-Germain, Newcastle United na AC Milan. Muri 1/8 yasezereye PSV Eindhoven, muri 1/4 isezerera Atletico Madrid naho muri 1/2 isezerera Paris Saint-Germain.

    Ikipe ya Real Madrid igiye gukina uyu mukino ishaka kwegukana igikombe cya 15 cya UEFA Champions League kuko isanzwe ifite ibikombe 14 ndetse ikaba ari nayo kipe ifite ibi bikombe byinshi aho ikurikirwa na AC Milan ifite 7 mu gihe Borussia Dortmund yo igiye gukina uyu mukino ishaka iki gikombe cya 2 nyuma y’icyo yatwaye mu mwaka w’imikino wa 1996-97.

    Imibare yerekana aya makipe yombi amaze guhura inshuro 13 muri iri rushanwa rya UEFA Champions League, Borussia Dortmund ikaba yarashoboye gutsindamo 3, banganya 4 naho Real Madrid itsinda 6.

    Umukino aya makipe yombi aheruka gukina muri Champions League wabaye muri 2017 ukaba wararangiye Real Madrid itsinze ibitego 3-2, icyo gihe bakaba bari bahuriye mu itsinda rimwe rya H.

    Muri rusange imibare yerekana ko mu mikino 20 Real Madrid iheruka gukinamo n’amakipe yo mu Budage muri Champions League, yatsinzwemo umukino umwe naho igatsindamo 13.

    Ni ubwa mbere mu mateka ya Real Madrid igeze ku mukino wa nyuma wa Champions League idatsinzwe umukino n’umwe uhereye mu matsinda mu gihe mu mikino 11 Brussia Dortmund yo yatsinzwemo umukino umwe gusa.

    Ikipe ya Borussia Dortmund iraba ikina umukino wayo wa nyuma wa Champions League ku nshuro ya 3 ndetse n’ubundi ubwo yawuherukagaho yari kuri Wembley stadium muri 2013 itsindwa na FC Bayern Munich y’iwabo mu Budage.

    Real Madrid yo iraba umukino wayo wa nyuma wa 17, ikaba yaratakajemo 3 gusa, ni uwo mu 1981 itsinzwe na Liverpool, mu 1964 itsinzwe na Inter Milan ndetse n’uwo mu 1962 itsinzwe na Benfica.

    Ikipe ya Borussia Dortmund iraba ifite abakinnyi 2 bakinnye umukino wayo wa nyuma iheruka gukina muri Champions League aribo Mats Hummels na Marco Reus uri bube ukina umukino we wa nyuma muri iyi kipe.

    Umukinnyi wo kuza kwitondera cyane muri uyu mukino ni Vinicius Junior bitewe n’imibare ye. Kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 5 ndetse yanatanze imipira 4 ivamo ibitego muri Champions League y’uyu mwaka, bikurikira 7 yatsinze n’imipira 4 ibivamo yari yatanze muri Champions y’umwaka ushize.

    Gutsinda ibitego 5 ndetse ukanatanga nibura imipira 5 yabivuyemo mu myaka 2 yikurikiranya ya Champions League, ni Vinicius Junior wenyine umaze kubikora nyuma ya Luis Figo wari warabikoze ari muri FC Barcelona.

    Ikiza gusa ni uko ari buze kuba afashwe na myugariro wa Borussia Dortmund, Mats Hummels nawe wamaze kwerekana ko ashoboye dore ko kugeza ubu muri Champions League y’uyu mwaka amaze gukina iminota yose ataruhuka.

    Ndetse mu gihe bakwegukana igikombe Mats Hummels yahita akuraho agahigo kari gafitwe na Cristiano Ronaldo wakinnye iminota yose muri Real Madrid mu mwaka w’imikino wa 2017-18 ndetse bikarangira batwaye n’igikombe.

    Carlo Ancelotti utoza Real Madrid araba ashaka igikombe cya 4 cya UEFA Champions League nk’umutoza mu gihe Edin Terzić utoza Borussia Dortmund we araba ashaka icya 1 dore ko ntacyo agira mu buzima bwe.

    Abakinnyi badahari ku ruhande rwa Borussia Dortmund kubera ibibazo bitandukanye ni Sébastien Haller, Ramy Bensebaïni na Julien Duranville mu gihe ku ruhande rwa Real Madrid ari David Alaba na Aurélien Tchouam.

    Abakinnyi 11 ba Borussia Dortmund byitezwe babanza mu kibuga: Kobel, Ryerson, Hummels, Schlotterbeck, Maatsen, Can, Sabitzer, Adeyemi, Brandt, Sancho na  Fullkrug.

    Abakinnyi 11 ba Real Madrid bashobora kubanza mu kibuga: Courtois, Carvajal, Nacho, Rudiger, Mendy, Valverde, Kroos, Camavinga, Bellingham, Rodrygo na Vinicius Junior.

    Nk’uko Opta Analyst yabitangaje, Real Madrid irahabwa amahirwe yo gutsinda uyu mukino ku kigero cya 55 % naho Borussia Dortmund yo ni 45%.

    Jadon Sancho ku ruhande rwa Borussia Dortmund na Vinicius Junior ku ruhande rwa Real Madrid bitezweho byinshi muri uyu mukino 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143562/ni-nkumushyitsi-numusangwa-icyo-imibare-ivuga-mbere-yuko-real-madrid-icakirana-na-borussia-143562.html

  • Rivers Hoopers yegukanye umwanya wa 3 muri BAL mu mukino warebwe na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria yaraye yegukanye umwanya wa 3 muri BAL 2024, ni nyuma yo gutsinda Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 80-57, ni umukino warebwe na Perezida wa Kagame.

    Ibifashijwemo n’abarimo Devine Eke na William Perry, Rivers yegukanye agace ka mbere ku manota 25-8. Byakomeje kugeza no mu gace ka kabiri aho yagatsinze amanota 18-11. Bagiye kuruhuka ari 43-29.

    Ubwo amakipe yari agiye mu karuhuko umuhanzi Ariel Wayz yasusurukije abari muri Kigali Arena bari bitabiriye iyi mikino mu ndirimbo ze nka Agasinye, Shayo na Deeper.

    Agace ka gatatu Rivers yagatsinze amanota 20-9 ni mu gihe agace ka nyuma yagatsinzwe 19-17 gusa yegukanye umwanya wa 3 ku manota 80-57.

    Umukino wa nyuma urahuza Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahly yo muri Libya uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2024 muri Kigali Arena.

    Rivers yegukanye umwanya wa 3 itsinze Cape Town Tigers

    Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino

    Ariek Wayz yasusurukije abari muri Kigali Arena

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rivers-hoopers-yegukanye-umwanya-wa-3-muri-bal-mu-mukino-warebwe-na-perezida-kagame

  • Nta mukobwa wakwanga uri umukire, ese koko ni wowe aba akunze? – Tijara Kabendera yakebuye abagabo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Tijara Kabendera wamenyekanye mu itangazamakuru ariko ubu akaba ahugiye cyane mu bushabitsi yakebuye abagabo by’umwihariko abakire aho yavuze ko akenshi abakobwa baba babakurikiyeho imitungo nta rukundo ruririmo, rero bakaba bakwiye kwitonda cyane mu gihe bagiye guhitamo abo bazabana.

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/nta-mukobwa-wakwanga-uri-umukire-ese-koko-ni-wowe-aba-akunze-tijara-kabendera-yakebuye-abagabo-video

  • Ariel Wayz mu rukundo rushya #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ariel Wayz atandukanye n’uwari umukunzi we akaba n’umuhanzi, Juno Kizigenza yahishuye ko ubu atakiri ku isoko abamwifuza bakwiye gukurayo amaso.

    Uyu muhanzikazi ukunzwe na benshi bitewe n’indirimbo ze zisana imitima ya benshi, yabivuze ubwo yari amaze kuririmba mu mikino ya BAL irimo kubera mu Rwanda mu ijoro ryakeye mu mukino w’umwanya wa 3 wo Hoopera Rivers yatsinzemo Cape Town Tigers.

    Ubwo yari amaze kuririmba yabajijwe niba indirimbo yateguje abakunzi be, aho yashyize agace gato ku mbuga nkoranyambaga aririmba avuga ngo “katira abo bose bagutesha umutwe” yaba ifite aho ihuriye n’ubuzima bwe mu rukundo, avuga ko atari byo.

    Gusa yavuze ko ubu ari mu rukundo abasore bamwifuza bakurayo amaso. Ati “Barekere naratwawe.”

    Ariel Wayz yavuzwe mu rukundo na Juno Kizigenza muri 2021 ariko mu mpera za 2021 ni bwo baje kwerura ko batandukanye aho bitanaga ba mwana buri umwe ashinja undi amakosa.

    Ariel Wayz yavuze ko yavuye ku isoko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ariel-wayz-mu-rukundo-rushya

  • Ibyishimo byo gutora bwa mbere nubuhanga yab… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Rivers Hoopers yahataniraga umwanya wa Gatatu na Cape Town Tigers, Ariel Wayz ni we wataramye mu karuhuko k'uyu mukino witabiriwe na Perezida Kagame.

    Iyi mikino ya nyuma yatangiye ku wa 24 Gicurasi 2024 izasozwa ku wa 01 Kamena 2024 mu mukino uzahuza Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahly LY.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu muhanzikazi yatangaje ko ari iby'agaciro gakomeye kwibona aririmba mu mikino mpuzamahanga nka BAL bikaba n'ishema ku mwari n'umutegarugori binashimangira gushobora.

    Uyu mukobwa uheruka kugira uruhare mu ndirimbo 'Ndandambara' ya Ikospeed isubiwemo yahuriyemo n'abarimo  Mani Martin, Alyn Sano, Ish Kevin na Muyango,  yavuze ko ari iby'agaciro keisanga muri iyi ndirimbo y'ibigwi.

    Kandi yishimira uruhare ari kugira muri ibi bihe by'amatora agiye kuba mu gihe we azaba aribwo bwa mbere abaye abyemerewe birumvikana kuko ubwo aheruka yabaye muri 2017 uyu muhanzikazi yaru afite imyaka 17.

    Yakomoje ku iuba Perezida Kagame yaramubonanye ubuhanga budasanzwe bwo kubona ibintu byihuse kurusha abandi mu gihe gito.

    Aha yavugaga ku ifatwa ry'ifoto Ariel Wayz agaragaramo ari kumwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, avuga ko ubwo yazaga yahise abona byihuse ko aho uyu muhanzikazi ahagaze atari bube agaragara neza.

    Bityo Ariel Wayz birangira yisanze imbere mu ifatwa ry'ifoto ahagaze iburyo neza bwa Perezida Kagame.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ARIEL WAYZ

    “>

    Perezida Kagame yakurikiranye umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu muri BAL 2024 ari kumwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare AkamanziAriel Wayz yatanze ibyishimo bisendereye muri BAL 2024, avuga ko bishimangira agaciro umwari n’umutegarugori yahaweAriel Wayz yavuze ku buhanga yabonanye Perezida Kagame baheruka guhura, anakomokaza ku ndirimbo ‘Ndandambara’ iyi niyo foto uyu muhanzikazi yakomojeho

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143558/ibyishimo-byo-gutora-bwa-mbere-nubuhanga-yabonanye-perezida-kagame-ariel-wayz-waririmbye-m-143558.html