Blog

  • Abakozi ba CHUK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, hanengwa uburyo abaganga bishe abarwayi – #rwanda #RwOT

    Mu batanze ubuhamya harimo Otto Ahmed warokokeye mu Bitaro bya CHUK i Kigali ariko uwo yari arwaje, nyina akaza kwicwa n'uwamuvuraga.

    Ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ndi muri ibi Bitaro bya CHUK aho nari ndwaje umubyeyi wanjye umbyara ari naho bamwiciye. Bamwishe ndeba, bamwicishije umugozi wa serumu kugeza ashizemo umwuka.'

    Yagaragaje ko mu minsi ya mbere ya nyuma ya Jenoside, yumvaga adashobora kubona imbaraga zo kuba yagera mu Bitaro bya CHUK kuko yahatakarije umubyeyi kandi akicwa areba.

    Ati 'Ubundi ntabwo nari mfite ingufu zo kuhaza, ariko kubera ko maze gukomera maze kwiyubaka, ubu byabaye ngombwa ko nza nkavuga n'ibyahabereye. Nyuma y'uko mama amaze kwicwa, narabirebaga ibindi byabereye hano. Uburyo Abatutsi bavanwaga mu mihanda yose yo muri Kigali bamaze kwicwa kandi byabaga mpari.'

    Umuyobozi w'Ibitaro bya CHUK, Dr Mpunga Tharcisse, yagaragaje ko bibabaje kubona abari bashinzwe gutanga ubuzima baragize uruhare mu kubwambura abarwayi mu gihe cya Jenoside.

    Yagaragaje kandi ko nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, iki kigo ayobora na cyo cyiyubatse bikomeye ku buryo cyabonye abakozi b'abahanga kandi bashobora kwitangira abarwayi.

    Ati 'Muri urwo rugendo rero na CHUK yariyubatse, ntabwo ikiri uko yari imeze mbere. Ubu irakataje mu kugira abakozi b'abahanga, bashyira uburenganzira bw'ikiremwamuntu imbere kandi batanga n'ubuvuzi bugezweho.'

    Yavuze ko bazakomeza gufatanya n'Abanyarwanda mu kubaka igihugu ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko na nyuma y'imyaka 30 usanga ikigaragara.

    Ati 'Tuzakomeza gufatanya n'abandi Banyarwanda kubaka igihugu, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva hose n'uko umutekano wakomeza kuboneka mu gihugu cyacu kandi dukora n'ibikorwa biduteza imbere kugira ngo twiyubake tuzarage abana igihugu giteye imbere.'

    Yagaragaje ko kandi bazakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwibuka kuko bateganya uko hakubakwa urwibutso rujyanye n'igihe ku buryo abahiciwe bose bakomeza guhabwa agaciro.

    Dr Mpunga Tharcisse yagaragaje ko bazakomeza kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amwe mu mafoto y’abiciwe muri CHUK mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hunamiwe abari abakozi ba CHUK bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Iki gikorwa cyabereye mu Bitaro bya CHUK

    Mu gikorwa cyo kwibuka hanenzwe abaganga bijanditse muri Jenoside

    Otto Ahmed warokokeye muri CHUK yatanze ubuhamya

    Muri iki gikorwa hacanwe urumuri rw’icyizere

    Umuhanzi Musinga ni we waririmbiye abitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-chuk-bibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi-hanengwa-uburyo-abaganga

  • Imbere ya Perezida Kagame na Madamu, Petro de… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa kumi z’umugoroba ubera mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena. 

    Ikipe ya Clube Atlético Petroleos de Luanda yageze hano nyuma yo gusezerera  Cape Town Tigers muri 1/2 ni yo yabonye mu nkangara mbere ku manota 2 yakozwe na Yanick Moreira inakomeza kugenda imbere mu minota ya mbere.

    Ikipe ya Al Ahly Ly yo yari yarageze hano nyuma yo gusezerera Rivers Hoopers muri 1/2 nayo ibifashijwemo n’abarimo Lual Lual Acuil wakoraga amanota yiganjemo 2 ndetse na Robert Golden wakoraga amanota 3, nayo yaje kuyobora umukino.

    Bijyanye no guhangana gukomeye kwari hagati y’aya makipe, buri imwe yakoraga amanota ikajya imbere n’indi igahita iyishyura, ariko biza kugera aho abakinnyi ba Al Ahly Ly batakaza imipira cyane (turn overs), biha amahirwe Clube Atlético Petroleos de Luanda kurangiza agace ka mbere ariyo iyoboye n’amanota 26-24.

    Mu gace ka Kabiri ikipe ya Al Ahly Ly Sporting Club yaje ikosora amakosa yari yakoze mu gace ka mbere, abakinnyi bayo barangajwe imbere na Mouloukou Souleyman Diabate, Majok Machar Deng na Robert Golden bakora amanota, aba ari nayo iyobora umukino.

    Abakinnyi ba Clube Atlético Petroleos de Luanda babaye nk’abacika intege ndetse batangira gukora amakosa menshi, gusa Nicholas Faust we akanyuzamo agakora amanota.

    Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Al Ahly Ly yateretsemo ikinyuranyo cy’amanota 12 aho yari ifite n’amanota 52 kuri 40.

    Mu gace ka Gatatu, Clube Atlético Petroleos de Luanda yaje yisize insenda abakinnyi bayo barimo Childe Dundao na Lukeny Gonçalves bakora amanota ubutitsa ndetse bigera n’aho bava inyuma baterekamo n’ikinyuranyo cy’amanota 3.

    Mouloukou Souleyman Diabate na Robert Golden ba Al Ahly Ly nabo ntibashatse gutanga agahenge, bakomeje guhatana mu mukino wabonaga uryoheye ijisho, agace ka Gatatu karangira amakipe yombi anganya amanota 75-75.

    Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma, Clube Atlético Petroleos de Luanda yaje yakaniye cyane ari nako ikora amanota menshi binyuze ku bakinnyi bayo barimo Nicholas Faust.

    Yagiye iyobora umukino maze Al Ahly Ly iyigenda inyuma, birangira itsinze umukino yanateretsemo ikinyuranyo kinini ifite amanota 107 kuri 94.

    Iyi kipe yo muri Angola yahise yegukana igikombe cya Basketball Africa League 2024 kikaba ari icya mbere itwaye kuko yakundaga kugarukira muri 1/2 ndetse muri 2022 ikaba yari yageze no ku mukino wa nyuma ariko ikaza kuhatsindirwa.

    Uyu mukino wa nyuma wa BAL 2024 kandi warebwe na Perezida Kagame ari kumwe na Madamu. 

    Ni umunsi wa Kane Perezida Kagame yitabiriye iyi mikino ya nyuma yaberaga i Kigali nyuma yo kureba uwo gushaka umwanya wa Gatatu wegukanywe na Rivers Hoopers itsinze Cape Town Tigers ndetse akaba yarebye n’ibiri yabanje mu mpera z'icyumweru gishize.

    Abakinnyi ba Petro de Luanda bishimira igikombe begukanye 

    Ikipe ya Petro de Luanda yegukanye igikombe cya BAL 2024 itsinze Al Ahly Ly amanota 107-94

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143574/imbere-ya-perezida-kagame-na-madamu-petro-de-luanda-yegukanye-igikombe-cya-bal-2024-143574.html

  • Petro de Luanda yegukanye BAL 2024 #rwanda #RwOT

    Petro Atletico de Luanda yo muri Angola yegukanye shampiyona Nyafurika ya Basketball (BAL) ya 2024 itsinze Al Ahly Benghazi yo muri Libya ku mukino wa nyuma amanota 107-97.

    Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2024 ni bwo iri rushanwa ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda muri Kigali Arena ryasojwe.

    Ni nyuma y’uko ejo hashize ku wa Gatanu Rivers Hoopers yo muri Nigeria Nigeria yegukanye umwanya wa 3 itsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo.

    Petro de Luanda ibifashijwemo n’abarimo Nicholas Faust na Cummings yegukanye agace ka mbere ku manota 26-24.

    Iyi kipe ntabwo yagize agace ka kabiri keza kuko Al Ahly Benghazi abasore ba yo nka Majok Deng na Golden bagoye Petro bituma bagatsindwa ku manota 28-14. Amakipe yagiye kuruhuka ari 52 ya Al Ahly Benghazi kuri 40 ya Petro de Luanda.

    Petro de Luanda yagarutse mu gace ka gatatu ifite inyota yo kugabanya ikinyuranyo cy’amanota batsinzwe maze abakinnyi nka Lunkey Gonçalves na Faust bagize uruhare rwo gutsinda aka gace ndetse banakuramo amanota 12 bari barushijwe, yagatsinze ku manota 35-23.

    Agace ka nyuma k’umukino na Petro de Luanda yagatsinze irusha cyane Al Ahly Benghazi. Yagatsinze 32-12 maze umukino urangira ari 107 ya Petro de Luanda kuri 94 ya Al Ahly Benghazi.

    Nicholas Faust wa Petro de Luanda na Majok Deng wa Al Ahly Benghazi ni bo batsinze amanota menshi muri uyu mukino aho batsinze 24 buri umwe.

    Petro de Luanda ikaba yegukanye BAL 2024 yabaga ku nshuro ya 4 ikaba icyambuye Al Ahly yo mu Misiri ifite igikombe cy’umwaka ushize.

    Igikombe bahataniraga

    Petro de Luanda yegukanye igikombe cya BAL

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/petro-de-luanda-yegukanye-bal-2024

  • Riderman yasubije abavuga ko kuri Album barir… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 34' iri mu zigize iyi Album y'indirimbo esheshatu, zitsa ku ngingo zinyuranye nk'imibereho ya muntu itangaje muri iki gihe, uko injyana ya Hip Hop hari abatayicira inzira, ubuzima bwa nyuma y'urupfu n'ibindi.

    Aba baraperi bombi bahuje imbaraga mu gukora iyi Album, ku gitekerezo bahawe na Mico The Ben. Mu kuyikora no kuyitunganya bifashishije aba Producer batandukanye, ariko zose zasohokeye muri Studio ya Ibisumizi ndetse iri kuri shene ya Riderman.

    Mu ndirimbo 'Amategeko 10' aba baraperi bagaruka ku rukundo rw’iki gihe rutakiramba, imiryango itandukana uko bucyeye n’uko bwije. Bakanavuga ko bitumvikana uburyo umuntu yiyanga kugeza ubwo yibagishije bimwe mu bice by'umubiri.

    Nka Bull Dogg avuga ko uburaya n’ubutinganyi bwahawe intebe muri iki gihe. Yavuze ko muri iki gihe ubuzima butoroshye, aho usanga umubyeyi afite umwana wamunaniye n’ibindi.

    Muri iriya ndirimbo hari aho Riderman aririmba agira bati '[…] Abakunzi ntibagitindana, ingo zihora mu gutongana, kimwe n'abandi mbona ibibera mu Isi nkumirwa, wagira ngo harabura iminsi micye imbehe ikubikwa, tugeze aho twibura pe tukirangisha, turarora abatari twe tukisanisha, tugeze aho twiyanga pe, tukibagisha […]'

    Umwe mu bakoresha urubuga rwa X mu izina rya 'Star Gallery' yanditse agaragaza ko usesenguye iyi ndirimbo, aho aba baraperi baririmba ku kwibagisha, ari ubutumwa bweruye ku muhanzi Bruce Melodie ndetse na Brianne wamamye mu kuvanga imiziki.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamaze iminsi bahererekanya amashusho bagaragaza ko Dj Brianne yibagishije inda cyo kimwe na Bruce Melodie.

    Mu gusubiza, Riderman yumvikanishije ko iyi ndirimbo bayikoze muri Gashyantare 2024, kandi atekereza ko kiriya gihe Bruce Melodie na Dj Brianne bari bataragira iyo gahunda yo kwibagisha inda nk'uko bivugwa na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Have se kandi witubeshye (ra), iyi tape (Album) yabaye 'recorded muri Fevrier' (yakozwe muri Gashyantare 2024) ubanza batari banabishyira mu mishinga.'

    Riderman yanumvikanishije ko we na Bull Dogg barenze umurongo w'indirimbo zicyurira abantu cyangwa za mpangara nguhangare. Ati 'Ikindi kandi ntitukiri muri uwo murongo.'

    Ku wa 16 Gicurasi 2024, Bruce Melodie yatangaje ko atigeze yibagisha inda nk’uko byavuzwe cyane ku miyoboro itandukanye ya Youtube mu minsi ishize.

    Abavuga ibi bashingira ku kuba amaze iminsi afite imiterere imugaragaza nk’umuntu wayobotswe cyane na siporo nk’uko amaze iminsi abigaragaza mu mashusho anyuranye afatira mu mazu atandukanye akoreramo siporo (muri Gym).

    Uyu muhanzi yavuze ko amaze iminsi abona inkuru z’abantu bavuga ko agiye gutanga umuryango we kugira ngo amenyekane, ariko ngo si byo.

    Yavuze ko yanatunguwe n’ibintu z’abantu bavuze ko yibagishije inda kugirango agire imiterere myiza. Ati “Inda yanjye ariko! Ngo nibagishije inda ni ukuri kw’Imana, nonese ni inde wantwazaga ako kanure ngo avuge kari kamubangamiye, uzi ko mwebwe mungendaho mukagenda no kunanure nibikiyemo imbere.”

    Bruce Melodie yavuze ko inda ye ikiriho, kandi ko akomeje Siporo. Yavuze ko nubwo yaba yarabagishije inda ‘nta mukene wabikora’. Ati “Gusa niba naranakabagishije, nta mukene buriya ujya ukora ibyo, hari imikino abakene bakora. Narakoze ibyo naba ngeze ku rundi rwego.”

    Uyu muhanzi yavuze ko yikunda cyane, kandi azi agaciro ku buzima bwe ku buryo adashobora kubukikiniramo. Ati “Ntabwo njya nibagirwa abantu ubuzima bwanjye bufitiye akamaro.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143570/riderman-yasubije-abavuga-ko-kuri-album-baririmbye-bruce-melodie-ku-kwibagisha-inda-143570.html

  • Urupfu, ibisingizo bya Hip Hop n’iraha: Ibiku… – #rwanda #RwOT

    Iyi Album yayishyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024. Iriho indirimbo yise ‘Hip Hop” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Inthecity afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise ‘Miseke Igoramye’ yakozwe na Firstboy na Knoxbeat, ‘Amategeko 10’ yakozwe na Knoxbeat, ‘Nkubona Fo’ yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, ‘Muba Nigga’ yakozwe na Knoxbeat ndetse na ‘Bakunda Abapfu’ yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.

    Iherekejwe n’ibimenyetso birimo nk’icy’umusaraba, amataratara (Lunette) ndetse n’ikimenyetso cy’umunzani usobanura amategeko.

    Riderman aherutse kubwira InyaRwanda ko atari we wahisemo izina bise iyi Album “Icyumba cy’amategeko”, ahubwo ni igitekerezo cya mugenzi we Bull Dogg washingiye ku izina ry’indirimbo ya Gatatu ‘Amategeko 10’ iri kuri iyi Album.

    Ati “Izina ‘Icyumba cy’amategeko’ ntabwo ari njye warihisemo mu by’ukuri. Ni izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa ‘Amategeko 10, izina ariko ntabwo ari njye warihisemo, ni igitekerezo cya Bull Dogg. Nabivuga gutyo mu magambo macye.”

    Riderman yumvikanishije ko gukorana na Bull Dogg birenze kuba ari inshuti z’igihe kirekire, ahubwo ni umuraperi mwiza buri wese ushaka gukora Hip Hop yakwifuza gukorana nawe. 

    Yumvikanishije ko ubushuti bwe na Bull Dogg bwagiye bwaguka, ahanini binanyuze mu ndirimbo bagiye bakorana bombi ndetse n’izo bagiye bahuriramo n’abandi.

    Ati “Ubwa mbere gukorana na Bull Dogg ni uko ari umuraperi mwiza, umuraperi twakoranye kuva cyera, ngirango abantu bazi indirimbo nyinshi twakoranye nawe, yaba ari izo nakoranye nawe nkanjye ku giti cyanjye, cyangwa se izo twakoranye duhiriyemo nk’abahanzi benshi, twembi tukazihuriramo.” 

    Riderman yavuze ko Bull Dogg ari ‘umuraperi mwiza’ kandi akundira ibihangano. Azirikana ko Bull Dogg ari umuraperi bafite byinshi bahuje kuko bombi barerewe muri Saint-Andre mu Rwezantwari.

    Bombi baninjiye mu muziki mu gihe kimwe (ikiragano). Ati “Twaje mu myaka imwe, twinjira mu muziki, ikindi nanone ni umuntu uhozaho. Guhera cyera ngirango ntiyigeze ahagaragara gukora ibihangano, nk’uko ntajya ntigeze mpagarara gukora ibihangano. Mfite icyubahiro cyinshi kuri we, kandi nawe amfite icyubahiro kuri njye. Rero, gukorana byari byoroshye cyane.”

    1.Bakunda Abapfu

    Ni indirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 31′. Aba baraperi bombi bumvikanisha uburyo nta ntwaro yigeze ibaho kuri iyi si irusha amagambo imbaraga.

    Bull Dogg aririmba avuga ko udakwiye kwitega ko uwakugiriye neza azayikwitura. Bumvikanisha neza ko iyo umuntu yitabye Imana, ari bwo abantu benshi bagaragaza ko bamukunze cyane, bamusabiye kandi babanye nawe mu buzima.

    Bull Dogg yitangaho urugero akavuga ko umunsi azitahira kwa Nyagasani, indirimbo ze nyinshi zizacurangwa cyane kuri Radio, ibinyamakuru bizamuvugaho inkuru nziza. Ndetse ko benshi mu bo bagiye bashwana, bazamuvuga neza n’ubwo bateranye amagambo igihe kinini.

    Hari aho baririmba bagira bati 'Abantu ubatera shida (ibibazo) bakakubwaka, wasaba ubufasha bakaguta ku byapa bamwe wateraga impuhwe bakakumwaza ujya gushyirwa mu itaka bose bakaza.”

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘BAKUNDA ABAPFU’


    2.Mu banigga

    Ni indirimbo ifite iminota 3 n’amasegonda 14′. Bitsa cyane ku rubyiruko rukunda ubuzima bw’iraha, burimo gusinda, kwishimisha bidasanzwe mu buryo bukomeye n’ibindi bisiga urwibutso rudasanzwe kuri bombi.

    Nka Bull Dogg agaruka ku binyobwa n’ibiribwa benshi mu rubyiruko bakunda kwifashisha. Ariko banagaruka ku ngaruka zigera kuri abo bose bishobora mu buzima bw’iraha ntibibuke kwizigamira.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MU BANIGGA’


    3.Nkubona Fo

    Muri iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegond 14′ bahuriza ku kumvikanisha imigenzereze n’imiterere ya benshi itari ikwiriye muri sosiyete.

    Bagaruka nko ku bugizi bwa nabi, uburara n’ibindi bitari bikwiye yaba mu Rwanda no mu mahanga. Nka Bull Dogg avuga ko atishimira ugerageza kwitambika umugisha we, Riderman avuga ko iyo hagize umwangisha abandi atabikunda.

    Bull Dogg na Riderman bavuga ko niba hari urya ibye akarya n’iby’abandi ari ikibazo gikomeye. 

    Bati 'Nkubona Fo, buri uko ukinira ku isahane y'undi muntu nkubona fo, buri uko ushatse kubanira (kwitambika) imigisha yanjye nkubona fo, iyo wibye iby'abandi nkabibona simbishima nkubona fo, iyo unyanganyije i nigga (abantu) zakoze zivunika nkubona fo, kuno ushinyagurira abo urusha ubushobozi, nkubona fo”

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NKUBONA FO’


    4.Amategeko 10

    Ni indirimbo ifite iminota 3 n’amasegonda 34′. Riderman aririmba agaragaza ko muri iki gihe benshi bimitse inzangano nyinshi, gushwana kwa buri munsi, ubutinganyi n’indi mico yimitswe n’abantu benshi muri iki gihe kandi bitari bikwiye.

    Anagaruka ku rukundo rw’iki gihe rutakiramba, imiryango itandukana uko bucyeye n’uko bwije. Anavuga ko bitumvikana uburyo umuntu yiyanga kugeza ubwo yibagishije.

    Bull Dogg avuga ko uburaya n’ubutinganyi bwahawe intebe muri iki gihe. Yavuze ko muri iki gihe ubuzima butoroshye, aho usanga umubyeyi afite umwana wamunaniye n’ibindi.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘AMATEGEKO 10’


    5.Miseke igoramye

    Ni indirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 15′. Riderman aririmba avuga ko hari benshi bishushanya bagaragaza ko bakunda Hip Hop, nyamara iyi njyana batayiteza imbere nk’uko byari bikwiye.

    Avuga ko abaraperi batishushanya nk’uko benshi babivuga. Bavuga ko batizera bene-muntu, ndetse ko hari benshi bakunze kurema inkuru zisubiza inyuma abakora Hip Hop, nyamara ibyo bavuga atari ukuri.

    Bavuga ko bitumvikana ukuntu hari abantu bashinja abaraperi ibintu nyamara ‘tutarabikoranye’. Yunganirwa na Bull Dogg uvuga ko ‘abamusaba ibyo gukizwa nabo bisuzumye wasanga batarakizwa’.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MISEKE IGORAMYE


    6.Hip Hop

    Ni indirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 29′. Baririmba bumvikanisha ko injyana yaH ip Hop ariyo ivuga ukuri kurusha izindi njyana zose abana b’abantu bahimbye.

    Bavuga ko izindi njyana ‘muzajye muzumvisha abakivera’. Riderman aramwunganira akavuga ko iyi njyana idasanzwe, kuko irimo ibidasanzwe, bisaba ko umuraperi ahabwa umwanya akaragaza ibimurimo byose.

    Ayivuga nk’ibiganza bidasanzwe, kandi nk’intwaro ikomeye ku muraperi. Ariko kandi yiyama abantu bose baca intege abakora Hip Hop, kuko igihe kizagera iyi njyana igaciribwa inzira. 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘HIP HOP’


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143557/urupfu-ibisingizo-bya-hip-hop-niraha-ibikubiye-kuri-album-ya-rideman-na-bull-dogg-yumve-143557.html

  • Victoria Kimani uri i Kigali yasabye ko inyub… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Booty Bounce” yakoranye na Diamond, yarebye umukino wahuje ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo.

    Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024 muri BK Arena, ukaba warangiye Rivers Hoopers yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda Cape Town Tigers ku manota 80 kuri 57.

    Uyu mukobwa yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024. Mu kiganiro yagiranye na TNT, yavuze ko ari kugirira ibihe byiza mu Rwanda, kandi ko yanyuzwe n’ubwiza ‘bw’iki gihugu. Ati “Iki gihugu ni cyiza, nshingiye kubyo maze kubona kugeza. Ibintu byose ni byiza.”

    Yavuze ko yakozwe ku mutima n’uburyo BK Arena yubatse, yumvikanisha ko nk’umuhanzi ‘inyubako nk’iyi ni yo dukeneye muri Kenya’. Uyu mukobwa yavuze ko ari nk'ibishoboka, yakwimura BK Arena akayishyira mu Mujyi wa Nairobi’.

    Ati “Arena ni nziza cyane, dukeneye inyubako nk’iyi muri Kenya. Mbese ni nk’uko twayiterura tukayitereka i Nairobi’.

    Abaye umuhanzi wa kabiri ugeze i Kigali, akifuza ko inyubako nka BK Arena yubakwa mu gihugu akomokamo. Mu 2019 ubwo Diamond yataramiraga i Kigali, yasuye BK Arena ataha ayirahira, abwira Abanya-Tanzania ibyo yabonye i Kigali.

    Icyo gihe Diamond yagize ati “Mu Rwanda nahasanze iriya Arena numva binkoze ahantu, bagenzi bacu bo mu Rwanda bamaze kubona Arena ya mbere muri Afurika y'Iburasirazuba, natembereye ibice byaho bitandukanye n'umujyanama wanjye twaratangaye. Bambwiye ko bayubatse mu mezi make.”

    BK Arena ni yo nzu nini y’imikino y’amaboko, ishobora kwakira abantu 10,000 bicaye neza, biyigira nini muri Afurika y’Iburasirazuba, ni iya karindwi muri Afurika. Iyari nini kugeza ubu muri aka karere ni Kasarani Indoor Arena y’i Nairobi muri Kenya yakira abantu 5,000.

    Iyi nyubako yuzuye itwaye arenga Miliyoni 100 z’amadorari. Mu kuyifungura, Perezida Paul Kagame yavuze ko ashimira abanyarwanda “kubera ko ibi byubatswe biturutse mu mutungo w’igihugu cyacu”.

    Victoria avuga ko yakunze kwitabira imikino ya NBA Africa yaberaga muri Afurika y’Epfo, ari ko ari ubwa mbere akorane na BAL byanamufashije kuza i Kigali kureba iyi mikino.

    Mu rugendo rwe, yanasuye ibice bitandukanye by’u Rwanda, aho yageze mu Karere ka Bugesera, ndetse ari no gutekereza gusura ingagi mu Buringa. Uyu mukobwa yavuze ko muri iki gihe ari gukora kuri Album ye shya, kandi agaragaza ko yashyigikiwe kuva yakwinjira mu muziki.

    Victoria Kimani yavutse ku wa 28 Nyakanga 1985, ni umwanditsi w'indirimbo usanzwe ufitanye amasezerano n'inzu ufasha abahanzi mu bya muzika ya Chocolate City yo mu gihugu cya Nigeria, ibi byatumye aba umuhanzikazi wa mbere wakoranye n'iyi Label.

    Ariko yanakinnye muri Filime yitwa '7 Inch Curve'. Uyu mukobwa yatangiye umuziki ari mu baririmbyi bafashaga Mercy Myra mu miririmbire.

    Mu 2013, yasohoye indirimbo 'Mtoto' yafatiye amashusho mu Mujyi wa Los Angeles. Hagati ya 2014 na 2016, yasohoye indirimbo 'Show' yagizwemo uruhare rukomeye Tekno Miles, umunyamuziki ukomeye muri Nigeria.

    Yakomeje gushyira hanze indirimbo zirimo nka “Vex”; “Two of Dem”; “Loving You”; “Booty Bounce” yakoranye na Diamond Platnumz na Ommy Dimpoz; “All the Way” yakoranye na Khuli Chana n'izindi.

    Muri Gicurasi 2015, uyu mukobwa yahuje imbaraga na bagenzi be mu ndirimbo 'Strong Girl' yaririmbyemo abarimo Waje (Nigeria), Vanessa Mdee (Tanzania), Arielle T (Gabon), Gabriela (Mozambique), Yemi Alade (Nigeria), Selmor Mtukudzi (Zimbabwe), Judith Sephuma (South Africa), Blessing Nwafor (South Africa) ndetse na Omotola Jalade Ekeinde (Nigeria).

    Mu Ukuboza 2017, yasohoye Album 'Safari' yifashishijeho Sarkodie, Khuli Chana, Jesse Jagz, Phyno, ndetse na Ice Prince.

    Mu 2017, kandi yatanagje ko yatandukanye na Label yamufashaga mu muziki, atangira kwikorana nk'umuhanzi wigenga.

    Victoria Kimani yavuze ko yakozwe ku mutima n’uburyo yakiriwe n’imiterere y’u Rwanda
    Victoria yavuze ko yishimiye gukurikirana imikino ya BAL iri kubera muri BK Arena
    Victoria yavuze ko muri Kenya bakeneye inyubako nka BK Arena 

    Victoria yagaragaje ko yari asanzwe akurikirana imikino ya Basketball muri Afurika y’Epfo

    Victoria yavuze ko afite amatsiko yo gusura ingagi mu Birunga

    Victoria ari gukora kuri Album ye nshya, ndetse aherutse gusohora imwe mu ndirimbo ziyigize






    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘CHINA LOVE’

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PROKOTO’

    “>

    AMAFOTO: TNT

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143568/victoria-kimani-uri-i-kigali-yasabye-ko-inyubako-nka-bk-arena-yubakwa-muri-kenya-amafoto-143568.html

  • Rusesabagina Paul aracyatoneka inzirakarengane za FLN, amahanga akamuha amashyi – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu ibinyamakuru by'amahanga byahagurutse mu mugambi wo gushaka guhungabanya Abanyarwanda mu bihe binjira mu matora, bitangira gusohora inkuru z'uruhererekane zigamije kwanduza isura y'u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo, nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

    Ibi bikorwa byiswe 'Rwanda Classified' biri gukwirakwizwa n'ibinyamakuru bisaga 17 byiganjemo ibyo ku Mugabane w'u Burayi, bikifashishwamo abantu barahiye ko badateze kuvuga ibyiza ku Rwanda mu gihe rukiyoborwa na FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside.

    Paul Rusesabagina wafunguwe ku mbabazi za Perezida, nyuma yo gusubira muri Amerika, akunze kwifashishwa n'abashaka kugaragaza nabi u Rwanda.

    Ubwo Rusesabagina yaburanaga ibi byaha, yemereye urukiko ko ari we washinze umutwe wa MRCD-FLN wagabye ibitero by'iterabwoba mu Majyepfo y'Uburengerazuba bw'u Rwanda. Iperereza ry'u Bubiligi ryagaragaje ko yawushakiraga inkunga y'amafaranga.

    Kwivuguruza byahindutse ikirango cya Rusesabagina

    Rusesabagina yafunguwe muri Werurwe 2023 nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame. Mbere yaho, nk'uko Minisiteri y'Ubutabera yabigaragaje, yari yabanje kwandika ibaruwa, asaba imbabazi ashingiye ku mpamvu zirimo uburwayi budakira afite, no ku kuba yaricujije ibikorwa MRCD-FLN yakoze, birimo kwica abasivili, igakomeretsa abandi.

    Iyi Minisiteri yasobanuye ko Rusesabagina yarekuwe nyuma y'ibiganiro by'ubuhuza by'u Rwanda na Amerika, byayobowe na Leta ya Qatar, byari bigamije kureba niba yafungurwa.

    Muri izi nkuru, Rusesabagina yabajijwe impamvu yafunguwe nyuma y'imyaka ibiri n'amezi arindwi kandi yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka 25, asubiza ati 'Ni ukubera igitutu.'

    Aha yirengagije ibaruwa yanditse asaba imbabazi Perezida, yemera ko yahemukiye Abanyarwanda ndetse n'umuhate wa Qatar yamwakiriye muri Ambasade yayo i Kigali.

    Mu igororero rya Nyarugenge, Rusesabagina yari yarahawe icyumba cyihariye yabagamo, cyarimo iby'ingenzi byose byagombaga kumufasha kubaho neza nk'umurwayi.

    Ni icyumba kigari cyabagamo igitanda, inzitiramibu n'akabati ndetse yari yaremerewe kurya indyo yihariye no gukoresha mudasobwa kugira ngo imufashe gukurikirana urubanza rwe.

    Yavuze kandi ko yatotezwaga, agakubitwa, nyamara buri cyumweru yazaga gusurwa n'abayobozi ba Ambasade y'u Bubiligi n'iya Amerika mu Rwanda bagenzwa no gukurikirana imibereho ye.

    Icyo gihe yanahabwaga telefone, akavugana n'umuryango we nubwo we yavuze ko yahabwaga akawumenyesha amakuru ye yose.

    Muri izi nkuru Rusesabagina yivugira ko ubwo bamufunguraga, yabyemeye ari uko amaze kuvugana kuri telefone n'umukozi wa Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ukibaza uburyo umuntu wari ufashwe nabi yakubiswe bikamenyekana ageze muri Amerika.

    Ikinyoma Rusesabagina atajya asiga inyuma mu gihe aganira n'ibinyamakuru, ni uko ngo yarokoye Abatutsi bahungiye muri Hôtel de Mille Collines mu gihe cya Jenoside, nyamara abenshi mu buhamya batanze, baragaragaje ko barokowe no kuba baramwishyuye amafaranga menshi.

    Igiteye agahinda muri ibi byose bikomeje gukwirakwizwa kuri Rusesabagina, ni uko nta pfunwe na mba aterwa n'abo FLN yishe mu bitero yagabye ku Rwanda hagati ya 2018 na 2019.

    Bamwe barapfuye basiga imfubyi n'abapfakazi, abandi bakurizamo ubumuga budakira nyamara we aracyagaragaza ko ntacyo bimubwiye, ko azakomeza kurwanya u Rwanda kugeza ku iherezo.

    Ibyo abifashwamo n'ibihugu bikomeye bimukoresha mu nyungu zabyo, kugira ngo bisebye u Rwanda cyangwa se byandike amateka yarwo uko atari, byose bigamije kuryanisha Abanyarwanda no kubasubiza inyuma.

    Rusabagina yafungiwe mu cyumba cyiza, kirimo igitanda, akabati n’ameza

    Ubuzima Rusesabagina yari abayemo bwari butandukanye n’ubw’abandi bagororwa, kuko yabonaga byose yakeneraga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-witabajwe-mu-mugambi-wo-kudobya-amatora-yabeshye-bishyira-kera

  • Prime Insurance yishyuriye Master's umunyeshuri wahize abandi muri Kaminuza ya Kigali – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Ubwishingizi cya Prime Insurance cyahembye Ukwishaka Germaine urangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubukerarugendo, imuha igihembo cyo kumwishyurira amashuri y'Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza.

    Ni igihembo iki kigo cyatanze ku wa 31 Gicurasi ubwo Kaminuza ya Kigali yatangaga impamyabushobozi ku banyeshuri barenga 1428 mu byiciro bitandukanye.

    Iki gikorwa cyo guhemba abakiri bato bari mu nzego zitandukanye ni kimwe mu byo Prime Insurance imaze kugira umuco, kuko no muri Tour du Rwanda, ihemba umukinnyi muto witwaye neza.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa yavuze ko impamvu bashyizeho gahunda ihamye yo gufasha urubyiruko, ari uko rugize umubare munini w'Abanyarwanda, bakizera ko ari ukubaka ejo hazaza h'igihugu bitaziguye.

    Ati ''Uretse gucuruza ubwishingizi gusa, harimo no kubikangurira abatugana, tubaha serivisi nziza no kugira icyo dukora mu kujyana na gahunda y'intumbero y'igihugu cyacu yo gushyigikira urubyiruko.”

    Byusa yavuze ko iyi gahunda yo guhemba uwahize abandi ukiri muto, ituma abana biga bashyizeho umwete, intego u Rwanda rwihaye yo gushingira ku bukungu bushingiye ku bumenyi.

    Si ubwa mbere Prime Insurance ihembye umunyeshuri muri Kaminuza ka Kigali, kuko no mu mwaka washize bari bakoze iki gikorwa cy'indashyikirwa.

    Byusa ati 'Intego dufite ni ugushyira umukiliya imbere, ariko ibyo tukanagira uruhare rufatika muri gahunda za leta zo kuzamura imibereho myiza y'abaturage. Buriya uburezi muri iyi Si ni wo murage wa mbere umubyeyi aha umwana.'

    Ukwishaka Germaine yashimiye Prime Insurance yamutekerejeho, ikazirikana umuhate n'imbaraga yashyize mu kwiga ashyizeho umwete.

    Ati “Birantunguye cyane. Kuba ndi mu bitwaye neza bakiri bato, nk'aba negukanye n'iki gihembo kitagira uko gisa, ni ikimenyetso ko ibyo wiga byose iyo ubushyizeho umwete nta kabuza ugera ku ntego wihaye.”

    Nk'ikigo cy'ubwishingizi, Byusa yavuze ko Prime Insurance ikomeje gahunda yo kwegereza abayigana uburyo bw'ikoranabuhanga aho ushobora kugura ubwishingizi bw'ibinyabiziga no kureba igihe ubwishingizi buzarangirira.

    Rifasha kandi mu kumenya aho ushobora kubona serivisi z'ubuvuzi hakwegereye ndetse vuba, ukaba ushobora no kumenyekanisha impanuka ukoresheje telefone yawe aho uri hose.

    Ni gahunda zirimo kugura ubwishingizi waba usanzwe uri umukiliya wa Prime Insurance, cyangwa ari ubwa mbere uyigannye, gufasha abantu kumenya igihe ubwishingizi buzarangirira, ushaka kubwongera agafasha n'ibindi bitandukanye.

    Byusa yagaragaje ko ibyo bikorwa by'iterambere bagezeho ari na ko bagoboka abahuye n'ibyago ariko bishinganishije iwabo.

    Yavuze ko muri miliyari zirenga 20 Frw binjije mu 2023, arenga miliyari 4 Frw yishyuwe abantu bagize impanuka zitandukanye bafite ubwishingizi muri Prime Insurance cyangwa bangirijwe ibyabo n'abafite ubwishingizi muri Prime Insurance ndetse bigakorwa vuba bitabangamiye imirimo y'abantu.

    Ubu Prime Insurance, itanga ubwishingizi 43 butandukanye. Yarangije umwaka wa 2023 ku mwanya wa gatatu mu bigo binini ku isoko ry'ubwishingizi mu Rwanda akaba ari nayo ifite isoko rinini rw'ubwishingizi bw'ibinyabiziga imbere mu gihugu.

    Prime Insurance yishyuriye Master's umunyeshuri wahize abandi muri Kaminuza ya Kigali

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa ubwo yari akurikiye umuhango wo guha impamyabushobozi abarenga 1400 basoje amasomo muri Kaminuza ya Kigali

    Kuri ubu Prime Insurance itanga ubwishingizi burenga 43 butandukanye

    Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo kuri iyi ntambwe idasanzwe bateye

    Umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 1428 bo muri Kaminuza ya Kigali wabereye muri Intare Conference Arena iherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude mu bayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 1428 ba Kaminuza ya Kigali

    Prime Insurance ni imwe mu baterankunga bakomeje gutuma Kaminuza ya Kigali ica uduhigo dutandukanye

    Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Kigali

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yishyuriye-master-s-umunyeshuri-wahize-abandi-muri-kaminuza-ya

  • Nk'Abanyafurika dufite inshingano yo kuvuga inkuru zacu – Balonwu uyobora Africa Soft Power – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu nama ya y'Umuryango Africa Soft Power yateraniye i Kigali mu Rwanda kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2024, ikaba ihurije hamwe abayobozi Nyafurika b'ibigo n'inzego zinyuranye bavuga rikumvikana bari mu ngeri zose haba mu bukungu, politike, ubucuruzi n'izindi.

    Iyi nama igamije kwiga ku buryo Abanyafurika basuzumira hamwe imbogamizi zikiboshye uyu mugabane mu gutuma utagira ijambo ku rwego rw'Isi kandi wifitemo ubushobozi. Ni ijambo wagira bidasabye intambara cyangwa izindi ngufu ahubwo hakoreshejwe ibindi nk'ubucuruzi, siporo, ubukerarugendo n'ibindi ari byo byitwa 'soft power'.

    Nkiru Balonwu yavuze ko nk'abatuye Umugabane wa Afurika, basabwe gufata iya mbere mu kugaragaza isura nyayo y'uyu mugabane kuko akenshi Uburengerazuba bw'Isi buwugaragaza nk'ahantu h'ibibazo gusa nyamara ufite ibyiza byinshi wagaragaza kandi bikanawukungahaza biramutse bibyajwe umusaruro.

    Yatanze urugero ku itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw'Isi aho rikunda kugaragaza Afurika nk'Umugabane w'ibibazo gusa kandi ko ibyo biterwa n'uko Afurika idafata iya mbere yo kubara inkuru zayo.

    Ati 'Nk'Abanyafurika rero, dufite inshingano mu by'ukuri yo kubara inkuru zacu mu buryo butandukanye n'ubwo kandi bwiza. Yego haracyari imboganizi ariko hari n'amahirwe dufite.'

    Akomoza ku bushobozi uyu mugabane ufite yagize ati 'Turakomeye, tuzi gukina umupira w'amaguru, tuzi ibyo siporo imariye Amerika, tubona ibyo Premier League n'umupira w'amaguru muri rusange bimariye u Burayi, ariko se irushanwa rihuza Abanyafurika riri he?”

    Uyu Muyobozi yibajije icyo kibazo ariko atanga n'umukoro ku bayobozi ba Afurika ko impano zihari ahubwo habura ko za Leta z'ibihugu zifatanyije n'abikorera zishora mu guteza imbere izo mpano ngo na zo zizamure urubyiruko Nyafurika.

    Umuyobozi w'Ishami ry'ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Rugwizangoga Michaella yagaragaje ko iyi nama nyafurika ari umwanya mwiza wo kugaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bikorwa by'iterambere bizamura izina ryarwo ku ruhando mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Kwakira iyi nama i Kigali nk'Umujyi w'intangarugero muri Afurika ni iby'ingirakamaro cyane. Ni urubuga rwiza rwo kugaragaza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere uburinganire, ikironabuhanga, ubugeni, umuco n'ibindi. Ni n'umwanya mwiza kandi wo kwigira ku bandi banyafurika bagenzi bacu'.

    Yavuze kandi ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bamenye ibyiza bafite ndetse n'uruhare rwabyo mu kubahesha agaciro.

    Rugwizangoga yavuze kandi ko igihugu kimaze gutera intambwe igaragara mu guha imbaraga abagore no mu mirimo yakorwaga n'abagabo cyane nka siporo ndetse n'ibindi aho batinyutse kubikora kubera kuko hashyizweho ingamba zinyuranye zo kubatinyura.

    Nkiru Balonwu yavuze ko Abanyafurika bakwiye gufata iya mbere mu kubara inkuru zabo neza kuko nubwo hari ibibazo ariko bifitemo n'ibisubizo

    Rugwizangoga Michaella yagaragaje ko iyi nama nyafurika ari umwanya mwiza wo kugaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bikorwa by'iterambere bizamura izina ryarwo ku ruhando mpuzamahanga

    Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego rwa Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nk-abanyafurika-dufite-inshingano-yo-kubara-inkuru-zacu-balonwu-uyobora-africa

  • U Rwanda rugiye gutangira gutanga ibyangombwa bikenerwa n'abajya mu mahanga binyuze ku ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano ya 'Apostille Convention' mu mpera z'umwaka wa 2023. Ni amasezerano yorohereza abantu kubona no gukoresha inyandiko zemewe n'amategeko mu bihugu byose byasinye kuri ayo masezerano.

    Biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira gutanga ibyangombwa hashingiwe ku masezerano ya 'Apostille' no kwakira ibyatangiwe mu bihugu 125 byayashyizeho umukono guhera ku itariki ya 5 Kamena 2024.

    Ni ibyangombwa birimo icyemezo cy'uko umuntu yashyingiwe cyangwa ko yatandukanye n'uwo bashakanye, icyemezo cy'amavuko, impamyabumenyi n'ibindi byangombwa bitandukanye abantu bakenera kohereza mu mahanga.

    Bizajya bikorwa gute?

    Umuntu azajya abanza kugira inyandiko iriho umukono wa noteri, asabe ko yemezwa nk'igiye gukoreshwa mu mahanga anyuze ku rubuga rwa Irembo, hanyuma azayakire binyuze kuri imeyiri cyangwa ayikure ku rubuga rwa Irembo, nyuma yo kwishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10 Frw ya serivisi.

    Ubusanzwe abashaka ibi byangombwa banyuraga mu nzira ndende zirimo kujyana inyandiko zifatika muri Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST) ikazishyiraho umukono wa noteri hanyuma bakaziha Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga (MINAFFET) ikazemeza, mbere y'uko bazohereza mu mahanga, ariko ubu byose bizajya bikorwa binyuze ku rubuga rwa Irembo.

    Umunyarwanda ufite ibi byangombwa azaba yemerewe kubijyana mu bihugu byose byasinye kuri aya masezerano 'Apostille Convention', ndetse n'umunyamahanga wabisabiye mu gihugu cye abe ashobora kubikoresha mu Rwanda nta kiguzi.

    Aya masezerano kandi yorohereza abashoramari mvamahanga kugana isoko ry'u Rwanda, hamwe n'Abanyarwanda bakenera kujya gukorera mu mahanga.

    Gusa, u Rwanda rwateganyije ko inyandiko z'iheshabubasha (Power of Attorney) ku mitungo yimukanwa n'itimukanwa zo zizakomeza gutangwa mu buryo busanzwe, umuntu ajyana inyandiko zifatika aho kunyura ku ikoranabuhanga.

    Amasezerano ya Apostille yashyizweho tariki 5 Ukwakira 1961. Magingo aya, ibihugu byayashyizeho umukono ni 125.

    ibyangombwa byemewe n’amategeko byoherezwa mu mahanga bigiye kujya bitangwa binyuze kuri Irembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gutangira-gutanga-ibyangombwa-bikenerwa-n-abajya-mu-mahanga